Tag: featured

  • PIASS yamuritse igitabo ku rugendo rw’imyaka 25 y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 –

    Iki gitabo gifite umutwe ugira uti “Memorial Work in Rwanda” cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, gikubiyemo uruhare rw’amadini na sosiyete sivile mu bikorwa byo kunga Abanyarwanda no kubaka igihugu.

    Ni igitabo cyanditswe na PIASS ku bufatanye na Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa ‘Kwazuru Natal’, ndetse n’abashakashatsi batandukanye bo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

    Ni igitabo cyatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2019, ubwo hari ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 25, gusa bitewe n’impamvu zo kunononsora no kunoza iki gitabo n’imbogamizi zatewe ahanini na Covid-19, byatumye gitwara hafi imyaka ibiri kuko cyasohotse mu mpera za 2020.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri kaminuza ya PIASS, Prof. Penine Uwimbabazi, akaba n’umwe mu bagize uruhare mu iyandikwa ry’iki gitabo, yasobanuriye IGIHE impamvu z’ingenzi zo kucyandika n’ibigikubiyemo.

    Ati “Ahanini twabikoze kugira ngo turebe aho ibikorwa byo kwibuka byaba byaragejeje u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka, cyane ko mu myaka 25 hari hakigaragara abantu bahura n’ihungabana abandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, rero twagombaga kureba intambwe tumaze kugeraho n’impamvu ibyo bikorwa bitari byiza bikigaragara.”

    Yongeyeho ko “Ikindi twashakaga kugaragaza ko ibyo amahanga avuga ko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki atari byo, ari nayo mpamvu twakoresheje abashakashatsi b’Abanyarwanda n’abo hanze mu rwego rwo guhuza umurongo umwe tugenderaho.”

    Ku bibazaga niba koko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki, yavuze ko uwasoma iki gitabo cyamumara impungenge kuri iki kibazo.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko w’u Rwanda. Ubwo rero iyo abantu bibuka ibintu babayemo ntaho biba bihuriye na politiki ahubwo ni ubuzima. Ariko iyo abantu batibuka ibyo babayemo, wenda babwiwe, basomye cyangwa barebye ku mashusho runaka usanga bibuka atari uko bibakozeho nk’ab’abandi babibayemo, abo bashobora kubishakira igisobanuro cyabo uko babyumva. Ariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu bigomba kubahwa, impamvu Leta izamo ni uko ari umuyobozi wa sosiyete Nyarwanda”.

    N’ubwo iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, biteganyijwe ko cyizashyirwa no mu Kinyarwanda kugira ngo bizorohere n’umuntu wese w’Umunyarwanda ushaka kugisoma cyane ko PIASS isanzwe ibikora muri gahunda yayo yo gusangiza ubumenyi umuryango nyarwanda, cyane ko isanzwe ifite n’ibindi bitabo yanditse kandi ikomeje ubushakashatsi.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, akaba n’umunyamakuru wa RBA, Cléophase Barore yabwiye IGIHE ko iki gitabo gikubiyemo inyandiko z’abahanga kandi ko kirimo isomo rikomeye.

    Ati “Urebye ni igitabo kirimo inyandiko z’abahanga. Kigaragaza uko ibijyanye no kwibuka byakorwa hagamije ko amakosa yabaye mu mateka atagaruka. Abahanga bagaragaza ko cyane cyane ubwo bumenyi aho bwagiye bukoreshwa bwagize uruhare mu kugarura amahoro. Bavuga ko kwibuka nyako kugamije kureba ibyabaye mbere, kudaheranwa nabyo, kubaka imitekerereze n’imiyoborere mishya iharanira ko ibyabaye bitazongera.”

    Barore yavuze ko kuba iki gitabo kirimo n’abashakashatsi b’abanyamahanga ntacyo bitwaye cyane ko urebye abenshi bagize icyo bandika bafite amateka ajya gusa n’ay’u Rwanda nk’abo muri Afurika y’Epfo n’ahandi kandi usanga ari abahanga bavuga ingingo zumvikana.

    PIASS ivuga ko iki gitabo gishyizwe hanze muri iyi minsi kugira ngo buri wese wifuza kugisoma akibone ndetse amenye n’uburyo akwiriye kwitwara mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rugiye kwinjiramo ku nshuro ya 27 muri Mata 2021.

    Kaminuza ya PIASS y’Aba-protestants iherereye i Huye mu Majyepfo

    Iki gitabo cyakozwe na Kaminuza ya PIASS

  • Akanyamuneza ni kose ku bamaze guhembwa na Airtel Rwanda muri Poromosiyo ya #NkundaURwanda –

    Ibi bihembo bimaze gutangwa birimo agakoresho kagendanwa gatanga internet (Pocketwifi) na internet y’ubuntu ingana na 30 GB kandi ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho 10 igakora neza mu buryo bwihuse.

    Abatsinze bose uko ari batatu bashyikirijwe ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu, bavuga ko kuba barahembwe ibi bikoresho bigiye kuborohereza mu mirimo yabo ndetse no kubafasha gukoresha internet.

    Bimenyimana Janvier wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo yahamagariye abatari bitabira iyi gahunda kubyaza umusaruro aya mahirwe atangwa na Airtel Rwanda.

    Yagize ati “Ndabasaba ko namwe mwagerageza, nta kindi bisaba uretse kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko ukunda u Rwanda, ugasaba abagukurikira kuyikunda no kuyisangiza abandi. Murabona ko nanjye mbaye mu ba mbere babashije gutsindira iyi Pocketwifi, mugerageze kuko ni nziza cyane muyibyaze umusaruro.”

    Kanyamurera Frank, nawe yibukije abataragerageza amahirwe ko bakwiye kwitabira cyane ko iyi internet ari ingenzi muri iyi minsi Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, gisaba bamwe mu bakozi gukorera mu rugo.

    Ati “Icyo nshishikariza buri wese ni uko yakwitabira iyi gahunda kubera ko muri ibi bihe bya Covid-19 gukorera mu rugo ni ingenzi, urumva ko ukoreye mu rugo ufite n’iyi internet byagufasha.”

    Rutaremara Wilson nawe yishimiye kubona ibi bihembo, avuga ko gutsindira ibi bihembo byamushimishije cyane, avuga ko buri wese ashobora kuryitabira kuko hari amahirwe yo gutsinda.

    Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, kuyitabira bisaba kwandika inkuru y’urukundo igaruka ku gukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n’ibindi.

    Nyuma yo gukora iyi nkuru uyishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

    Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n’abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza ugashyiraho (tagging) imbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.

    Bimenyimana Janvier amaze gushyikirizwa ibihembo bye

    Pocketwifi ziri gutangwa ku batsinze irushanwa rya Airtel

    Ibi bikoresho byashyikirijwe ababitsindiye basanzwe mu rugo

    Abatsindiye ibi bihembo babyishimiye cyane

    Kanyamurera avuga ko Pocketwifi yahawe izamufasha gukomeza gukorera mu rugo kandi neza

    Airtel isanzwe itanga internet yihuta kandi ihendutse

    Kanyamurera Frank ashyikirizwa igihembo yatsindiye

    Pocketwifi ihabwa abatsinze muri porogaramu ya NkundaURwanda

    RUTAREMARA Wilson yahamagariye abandi kurushaho gukoresha umurongo wa Airtel

    Wilson yitegereza ibihembo yahawe

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa –

    Icyemezo cyo gufungura aya mashuri kiri mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uwo mwanzuro uvuga ko “Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura.’’

    MINEDUC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungura tariki 23 Gashyantare 2021.

    Yasabye ababyeyi kwitegura no gushakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.

    Yagize iti “Ibigo by’amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n’ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.’’

    Uyu mwanzuro watangajwe mu gihe ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali zibujijwe kereka gusa ku bagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo iz’ubuvuzi n’ubukerarugendo.

    Mineduc yavuze ko abanyeshuri n’abarimu bafatiwe mu ntara kubera ingendo zifunze bazafashwa.

    Iryo tangazo rikomeza riti “Abarimu cyangwa abanyeshuri ubu batari mu turere bakoreramo cyangwa amashuri bigamo, bakwegera abashinzwe uburezi mu karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi turere ku bufatanye n’izindi nzego.’’

    Ku wa 17 Mutarama ni bwo Mineduc yashyize hanze itangazo rihagarika amashuri ya Leta n’ayigenga mu Mujyi wa Kigali, icyo cyemezo gitangirwa kubahirizwa ku wa 18 Mutarama 2021.

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali, abanyeshuri bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali wari wibasiriwe na Coronavirus.

    Kuva icyo gihe amashuri yose yo muri Kigali yari afunze, mu gihe ayo mu zindi ntara yakomeje kwiga.

    Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Abanyeshuri biga mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali bagiye kongera guhura n’abarimu babo nyuma nyuma y’iminsi 37 bari bamaze batiga

  • Hari abashinjwa gusuzugura abagabo babo babuze akazi kubera Covid-19 –

    Kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo hafatwaga ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19, hari ibikorwa byahagaze bamwe babura imirimo.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yerekanye ko mu gihembwe cya gatatu cya 2020 ubushomeri mu Rwanda bwari kuri 16% buvuye kuri 22 % muri Gicurasi uwo mwaka.

    Benshi mu batarabonye iko imirimo yabo ikomeza ubuzima bwabo ntibuhagaze neza.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko muri ibi bihe abagabo batandukanye bagiye bamburwa ijambo mu ngo zabo kubera ko batabasha kuzihahira nk’uko bikwiye cyangwa se gukemura ibibazo bya hato na hato imiryango yabo ihura nabyo.

    Uwamwiza Patricia wo mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko hari abagore basigaye basuzugura abagabo babo kubera ko birirwana mu rugo.

    Ati “ Birahari njye n’abaturanyi bacu byababayeho umugabo atuma umugore kuvoma umugore amubaza impamvu we atajyayo kandi nta kazi ari gukora, batangira guserera nitwe abaturanyi twagiye guhosha intambara ariko bari batangiye gufatana mu mashati umugabo avuga ko yasuzuguwe kuko nta kazi akigira.”

    Uwamahoro Jeanne yavuze asanga igihe umugabo adafite akazi nawe aba akwiye gucisha make.

    Ati “ None se ko iyo umugore nta kazi afite cyangwa nta hantu agira akura agafaranga acisha make ku mugabo kugira ngo ajye amuha icyo akeneye kuko se umugabo we igihe adafite akazi umugabo agafite yakumva ko agomba gukomeza gutegeka? Kuki se yumva atakoze nk’ibyombo igihe umugore yagiye kukazi we yasigaye mu rugo ahubwo akumva ko ari ukumutoteza?”

    Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.

    Ati “ Bibaho ariko siko byakagombye kugenda, abagore bagomba kubaha abagabo mu gihe cyose yaba mu buzima bwiza cyangwa bubi bakubaha abagabo bakuzuzanya kugira ngo ingo zabo zirinde kuzamo amakimbirane cyane ko none ashobora kuba ntacyo afite ariko aje akakigira.”

    Maniraguha Eliab yavuze ko kudahabwa ijambo ku mugabo udafite akazi bitaje uri Covid-19 ahubwo ubwo biba byarahozeho kuva kera.

    Yagize ati “None se nibwo bwa mbere wumvise koko ko umugabo udafite akazi nta jambo agira mu rugo rwe? Waba se udafite akazi umugore ari we uhaha anakora inshingano zose ariwe uzuzuza akakubaha, ahubwo aho ni naho usanga anaguciye inyuma kugira ngo mubone icyo murya.”

    Yongeyeho ko abagore basuzugura abagabo babo kuko nta kazi babiterwa n’uko kera hari imyumvire y’uko umugabo ariwe uba ugomba gutunga umugore.

    Nubwo hari abagore bashinjwa kutubaha abagabo babo mu gihe nta kazi bafite ,benshi bavuga ko bitari bikwiye kuko ubusanzwe baba barashakanye bemeranije kubana mu buzima bwo se yaba mu bibi n’ibyiza.

    Uwamahoro Jeanne nawe yemeza ko umugabo akwiye kubaha umugore igihe we nta kazi afite

    Uwamahoro Aline, we avuga ko bitagakwiye ko umugore asuzugura umugabo kuko nta kazi afite kuko bucya bwitwa ejo.

  • Gasabo: Umusore washinjwaga gusambanya abana 17 yahanishijwe igifungo cya burundu –

    Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha maze rumukatira igifungo cya burundu.

    Ku itariki ya 19/10/2020 nibwo hamenyekanye ko uwo musore yagiye ashuka abana benshi b’abahungu batandukanye bagera kuri 17, akabasambanya . Kugira ngo abigereho akaba yirifashishaga ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari ukubanza bakemera ko abasambanya.

    Uyu musore yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.


  • Biryogo y’Umujyi: Uko ibikorwa remezo byacogoje akajagari kaharangwaga (Amafoto) –

    Aba bahanzi bashingiye iyi ndirimbo ku mibereho yihariye y’abantu batuye mu bice bya Nyamirambo, birimo Biryogo, Rwampala n’ibindi biri aho hafi, bakavuga ko ubuzima bwaho buhendutse, imyambarire yaho yihariye ndetse bakanagira imyitwarire yabo intandukanye n’isanzwe iba ahandi.

    Iyi Nyamirambo yavugwaga, ifite agace kitwa Biryogo kari mu duce tuzwi cyane mu Mujyi wa Kigali, dore ko kari mu twatuwe mbere y’utundi muri uyu mujyi, kakaba agace k’abasilimu, gatuwe cyane n’abayisilamu, kandi kakagira uburyo bwihariye bw’imibereho ubona ko nyine ifitanye isano no gukerebuka kw’abahatuye, banahamaze igihe.

    Ni hamwe mu hantu hazwiho gukora amasaha 24 ku yandi, hakaboneka ibyo kurya bihendutse igihe cyose, hakaba urujya n’uruza rw’abantu ariko cyane cyane rukaba rwinshi mu ijoro, ndetse hakaba abantu bakunda imyidagaduro cyane, nk’uko babigaragaje ejo bundi ubwo igitego cya Sugira cyatumaga ibyishimo bibasendera bakarenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo yari yashyizweho, bakajya kwishimira insinzi mu mihanda.

    Hejuru y’ibi byose ariko, Biryogo inafite isura itari nziza. Bitewe n’uko aka gace katuwe mbere ubwo imiturire yari itaranozwa, ndetse kagaturwa cyane bitewe n’uko ari ko kavukiyemo umujyi, byatumye gaturwa mu buryo bw’akajagari gakabije.

    Muri aka gace, kimwe n’utundi tuhakikije turimo na Rwampara, hari ubucucike bw’abaturage 220 batuye kuri hegitari imwe (220/ha), kandi bagatura ahantu hatari ibikorwa remezo nk’imihanda n’amatara, bityo ibikorwa birimo ubujura, kugera mu rugo byoroshye, kubona ubutabazi bw’ibanze igihe bibaye ngombwa bikagorana. Utu duce kandi turangwa n’imyubakire y’akajagari, inzu zubatse nabi ndetse zidatafa amazi y’imvura, bityo bikarushaho gutuma n’ubundi abatuye muri utwo duce bagerwaho n’ibiza, umwanda n’ibindi bitandukanye bibangamira ubuzima bwabo.

    Ni muri urwo rwego rero Umujyi wa Kigali watekereje ku buryo burambye wafasha abatuye muri utu duce kugira ubuzima bwiza, bakabona ibikorwa remezo hafi kandi bagakomeza gutura aho bari basanzwe batuye, ariko hakavugururwa inzu zubatswe muri utwo duce.

    Nguko rero uko hatekerejwe umushinga wa ‘Agatare Upgrading Project’, uri gushyirwa mu bikorwa, ukaba umaze guhindura imiturire y’abatuye mu tugari twa Biryogo, Kiyovu, Rwampara na Agatare twose turi mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

    Kunoza imiturire muri utu duce, bivuze kutwegereza ibikorwaremezo by’ibanze birimo imihanda, inzira z’abanyamaguru, kubaka no gutwikira ruhurura, gushyira amatara yo ku mihanda n’amatara ku nzira z’abanyamaguru ku buryo bimwe byo kwamburwa kw’abaturage bitewe n’uko bari ahantu hatabona byagizwe amateka.

    Bimwe mu byamaze gukorwa mu guteza imbere imiturire myiza muri utu duce harimo kubaka imihanda mishya ireshya na kirometero 6.64, ifite n’inzira z’amazi.

    Harimo kandi kubaka inzira z’abanyamaguru zifite n’amatara, zigahuza abaturage ibihumbi 15.

    Uyu mushinga kandi wubatse ibirometero 2.9 bya ruhurura zegerejwe abaturage barenga ibihumbi bibiri. Ibi byafashije mu kugabanya ingaruka z’imyuzure, guteza imbere isuku no kurinda iyangirika ry’imitungo y’abaturage. Hubatswe kandi ibilometero 6.2 by’inzira z’abanyamaguru zifite ubugari bwa metero imwe n’igice kugera kuri enye, zifashishwa n’abaturage ibihumbi bitatu.

    Impinduka esheshatu zigaragara mu duce twagezwemo n’umushinga wa Agatare Upgrading Project

    1. Agaciro k’umutungo w’abahafite ibikorwa kariyongereye

    Nyuma y’iyubakwa ry’ibi bikorwa remezo, agaciro k’umutungo uri muri aka gace kamaze kwiyongera, bitewe n’uko kuhatura no kuhakorera bisigaye byoroshye. Ibi kandi bijyana n’uko muri utu duce hari kuvugururwa inzu z’abaturage, ndetse Umujyi wa Kigali ukaba warashyize imbaraga mu gutanga ibyangombwa ku baturage bifuza kuvugurura inzu zabo, bakazijyanisha n’igihe.

    2. Imodoka ntizigiparikwa kure ya ba nyirizo

    Bitewe n’imiturire itanoze, ntibyashobokaga ko umuntu yageze imodoka cyangwa moto mu duce two hagati muri utwo tujagari. Wasangaga abazifite bazisiga kure y’aho batuye ndetse bamwe bakishyira ubukode bw’aho ziparikwa, ibyatumaga n’abafite ubushobozi bahatuye binangira kugura imodoka bitewe n’uko batabona aho baziparika.

    Ubu rero ibi byabaye amateka, kuko imihanda yubatswe muri utu duce yatumye abahatuye bashobora guparika imodoka hafi y’ingo zabo.

    Kimwe n’abatarabonaga inyungu zo kugura imodoka, ubu bamaze kuzigura kuko noneho babona ibyiza byo kwegerezwa ibikorwaremezo.

    3. Ruhurura zitwikiriye zifasha mu kunoza isuku no kurinda imyuzure

    Mbere wasangaga abatuye mu duce twavuguruwe bari baturanye na ruhurura zirimo amazi mabi, anuka kandi zituranye n’ingo z’abaturage ku buryo zashoboraga no kuba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.

    Izi ruhurura kandi zashobora guteza imyuzure kuko zari zubatse nabi, bigatuma amazi asenyera abaturage kuko atabaga ayobowe neza.

    Kuri ubu ibi byose byamaze kuba amateka, kuko hubatswe ruhurura zigezweho, kandi zipfundikiye ku buryo ibibazo by’umunuka n’indi myanda byakemutse.

    4. Inzira z’abanyamaguru zashyizweho amatara arinda umutekano

    Ivumbi, ibyondo n’ubujura ni bimwe mu byabaye amateka mu nzira z’abanyamaguru zubatswe muri utu duce, kuko zatunganyijwe ndetse zishyirwaho amatara ku mihanda, ku buryo n’abajura batakibona aho bamenera.

    5. Abashoramari batangiye kuhabenguka

    Bitewe n’ibikorwaremezo, hari abashoramari batangiye kuhabengukwa ndetse bahashyira amagorofa, ibi bikagaragaza ko hari amahirwe menshi y’iterambere ndetse hazakomeza kugezwa ibindi bikorwa bishya kubera ko havuguruwe. Ibi kandi bijyana n’iterambere ry’ubucuruzi muri aka gace, ryazamuwe cyane n’uburyo imigenderanire yorohejwe muri rusange.

    6. Abana bazashyirirwaho ibikorwaremezo bibafasha kwidagadura

    Nyuma y’uko imihanda ishyizwemo kaburimbo, abana bakiniraga mu muhanda babuze aho bazajya bakinira. Ni muri urwo rwego muri uyu mushinga hateganyijwe ahantu hazashyirwa ibikorwaremezo byagenewe imyidagaduro y’abana.

    Imikino izahajya yemejwe nyuma yo gukusanya ibitekerezo by’abana basanzwe bakinira mu muhanda, ndetse n’ababyeyi babo. Abana benshi basabye ko bahabwa aho bazakinira biye (bille), aho bazakinira ikibariko ndetse n’ikibuga cya basket.

    Ibyifuzo by’aba bana ni byo bizashyirwa mu bikorwa muri aka gace. Ibi bikorwaremezo by’imyidagaduro bizanafasha abana bafite impano mu mikino nk’umupira w’amaguru na basketball kubona aho bazitoreza, bagakuza impano zabo.

    Uyu mushinga watangiye muri 2018 ari igerageza, ukaba ukinakomeje. Nyuma yo kubona impinduka zawo nziza, uyu mushinga uzakomereza mu tundi tugari 10 mu Karere ka Nyarugenge n’Utugari dutatu muri Kicukiro n’utundi tubiri muri Gasabo.

    Ni umushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, ukaba ufite ingengo y’imari ya miliyoni 10$ (arenga miliyari 9 Frw)

    Abaturage bimuwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ku bw’inyungu rusange bahawe ingurane ikwiye, bityo bikabafasha ko n’aho bagiye ubuzima bwabo budasubira inyuma ahubwo bugatera imbere.

    Abaturage barabyinira ku rukoma

    Abatuye mu duce turi kugezwamo ibi bikorwa remezo, bavuze ko bishimiye impinduka bari kubona, bakavuga ko ibi ari ibigaragaza uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo.

    Murekatete Mariam Sidi yagize ati “Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda kuko imiturire dufite ubu iranejeje. Nkanjye wagonzwe n’umuhanda nkimuka, serivisi zo kumbarira imitungo yanjye zagenze neza, nishimira iterambere ryahageze rwose nta kibazo nagiriyemo kuko igenagaciro ryakozwe neza kandi Leta ikomereze aho. Duture neza ku buryo uwagira ikibazo atabarwa vuba kuko inzira ziba zihari.”

    Nturubiko Aime, uhagarariye komite y’abaturage mu mushinga w’Agatare mu Kagali ka Biryogo nawe yunzemo, avuga ko uyu mushinga werekana icyerekezo cy’iterambere igihugu cyiyemeje.

    Yagize ati “Umushinga wo kuvugurura Agatare, wadufashije kuvugurura imiturire. Ubundi mu Biryogo nta mihanda twagiraga, twari utuyira tutanyuramo n’imodoka, ariko ubu nyuma yo gucishamo imihanda, habaye nyabagendwa, baduhaye amatara mbese harasa neza”.

    “Abaturage begereye umuhanda batangiye gusaba ibyangombwa byo kuvugurura inzu zabo, no mu buryo bw’isuku harasa neza, imodoka zitwara ibishingwe nazo zitugeraho neza, amazi y’imvura yubakiwe ruhurura kandi mbere yanyuraga mu mazu y’abaturage ndetse amwe yaraguye, ariko ubu inzira z’amazi zaratunganyijwe nta mwanda ukiharangwa; Biryogo turimo gutura mu buryo bw’icyerekezo.”

    Iyi mihanda yubatswe mu buryo bugezweho

    Isura y’aka gace yarahindutse

    Abahatuye ntibakigira ipfunwe

    Ibikorwa remezo byatangiye kuhashyirwa ku benshi

    Abatuye muri utu duce bahawe uburenganzira bwo kuvugurura inzu zabo

    Hubatswe ruhurura zipfundikiwe

    Abafite imitungo yegereye umuhanda yahise yiyongera agaciro kubera ibikorwaremezo

    Imihanda iracyakomeje gukorwa muri Rwampala

    Iri shuri ryeregerejwe ibikorwaremezo

    Igishushanyo cy’aho umushinga uri gukorerwa

    Ruhurura zipfundikiye zirinda impanuka n’umwanda

    Umushinga uracyakomeje

    Iyi mihanda ifite isuku ihagije

    Uduhanda dufasha abaturage begereye imihanda kuwinjiramo neza

  • Umubare w’abakoraga muri VUP bamara iminsi batariye wariyongereye muri Covid-19 –

    Ubu ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko abagenerwabikorwa ba gahunda z’iterambere nka VUP (Vision Umurenge Program) babayeho mu gihe cya Covid-19, no kureba niba inkunga bagenerwa ibageraho uko bikwiye, nta karengane kabayeho.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 23% by’abaturage bahabwaga inkunga y’ingoboka muri VUP batigeze bakira ubutumwa bugufi bubabwira ko bahawe amafaranga.

    Umubare w’abakora muri VUP bashoboraga kumara iminsi batariye biyongereyeho 23.9%, bava kuri 3.9% mbere ya Covid-19, bagera kuri 27.8% mu bihe bya Covid-19.

    Umubare w’abantu bakora muri VUP baryaga rimwe ku munsi mbere ya Covid-19 warazamutse, uva kuri 51.9% ugera kuri 55.8% nyuma ya Covid-19. Uw’abaryaga kabiri nawo waramanutse, uva kuri 42.9% mbere ya Covid-19, ugera kuri 16.2% mu bihe bya Covid-19. Umubare w’abarya gatatu wavuye kuri 1.4% ugera kuri 0.2%.

    Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko Covid-19 yazahaje ubukungu bw’ibihugu byinshi ndetse n’u Rwanda rurimo, cyane ko ari cyo gihugu cya mbere giherereye munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo, ibyatumye abaturage bakennye bahura n’ingaruka zikomeye zatewe n’ingamba zo kurinda ikwirakwira ry’icyorezo.

    Yagize ati “mu ntego zacu harimo gutanga umusanzu mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 kimwe no kureba ko gahunda zashyizweho zo kugoboka abaturage bafite ubushobozi buke muri Covid-19 na nyuma yaho, ziri gushyirwa mu bikorwa mu buryo buciye mu mucyo.”

    “Byari iby’ingirakamaro ko tujya no kureba ishusho nyayo y’uko ibintu bimeze, tukareba ingaruka Covid-19 yateje kimwe no kureba uko twagabanya ibibazo by’ubukene yateje.”

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 79% by’abaturage bakennye ariko bahabwaga imirimo rusange binyuze muri VUP, batigeze bahabwa amafaranga yo kubafasha kubaho igihe akazi kari karahagaze.

    Umwe mu baturage babagaho babikesheje VUP yagize ati “Nari mfite uruhinja rw’ukwezi kumwe igihe Guma mu Rugo yatangiraga. Imirimo ya VUP igihagarara umugabo wanjye yabuze akazi nk’umuryango bitugiraho ingaruka zikomeye.

    Sinashoboraga kubona ibiryo bihagije, kuko rimwe na rimwe namaraga umunsi wose ntariye. Gusa ku bw’amahirwe nari nturiye ivuriro ntibyangoraga kujya kwivuza.”

    Uretse ibibazo by’ibiryo hari n’abahuye n’ibibazo by’ubuzima, aho bamwe batabonaga ubushobozi bwo kujya kwivuza cyane ko abenshi mu bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP ari abageze mu zabukuru bakunze kuba bafite indwara zitandukanye.

    Umwe muri bo yagize ati “Ndi umupfakazi ufite indwara z’umutima, mbere ya Covid-19 najyaga njya kwa muganga buri kwezi[…] ikibazo nahuye nacyo tugiye muri Guma mu Rugo, ni uko ntashoboraga kujya kwa muganga nk’ibisanzwe kubera ikibazo cy’amafaranga y’urugendo. Kubera iyo mpamvu uburwayi bw’umutima mfite bwaranzahaje.”

    TI Rwanda yasabye ko abajyanama b’ubuzima bahabwa amahugurwa na Minisiteri y’Ubuzima bakajya bafasha aba baturage bafite indwara zitandura ndetse n’abafite ubumuga, bagahabwa ubutabazi bw’ibanze mu ngo zabo igihe badashoboye kugera kwa muganga.

    Ubu bushashakashatsi kandi bwagaragaje ko abagenerwabikorwa ba VUP bahura n’ibibazo byo kuba batazi amategeko abarengera, bigatuma batamenya uburyo bwo kwaka amafaranga yabo mu gihe batayahawe.

    Uyu muryango wasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze n’Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze, LODA, bajya bakora ubukangurambaga muri aba baturage bakamenya kwirengera mu gihe bahuye n’izo ngorone.

    VUP ni gahunda yashyizweho igamije kuvana abaturage mu bukene

  • Nyamasheke:Umuturage yafatanywe ibilo 80 by’urumogi –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urwo rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko hari urumogi rwinjiye mu gihugu ruturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakoreshejwe inzira yo mu mazi mu kiyaga cya Kivu, hahise hategurwa igikorwa cyo gufata urwo rumogi n’abarwinjizaga mu gihugu,rwafatiwe mu rugo ruhereye mu Murenge wa Kirimbi,Akagari ka Nyarusange.”

    CIP Karekezi yongeyeho ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Ntara y’Iburengerazuba bituruka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagaragaje ko Polisi yari imaranye iminsi amakuru ko Nyirahabimana asanzwe acuruza urumogi nubwo yari atarafatwa.

    Yagize ati “Twari dufite amakuru ko afite abaturage bo muri kiriya gihugu cya Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo bakorana na we, afatwa yavuze ko aribo bari bamuzaniye urwo rumogi, bafata ubwato ahurira nabo mu kiyaga cya Kivu abaha ibihumbi 200 abasigaramo andi nk’ayo bigaragara ko bari basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye,abasaba gutanga amakuru y’ababicuruza n’ababikwirakwiza aboneraho gushimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)rukorera muri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Mu minsi ishize Polisi iri kumwe n’urwego rw’ubushinjacyaha ndetse n’urw’Ubugenzacyaha bakoze igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge byafatiwe mu gihugu harimo n’ibyafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Urumogi rwafashwe rwaturutse ruvuye muri RDC

  • Perezida Kagame yagaragaje ubutwari no kwitangira igihugu byaranze Lt Gen Musemakweli –

    Yabigarutseho mu butumwa yatanze ku munsi wo guherekeza mu cyubahiro Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, witabye Imana tariki 11 Gashyantare 2021, afite imyaka 59.

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Lt Gen Musemakweli wabereye ku Ikirimbi rya Gisirikare i Kanombe, aho abawitabiriye bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’ abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda.

    Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubutumwa bwa Perezida Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n’Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n’Umutekano, General James Kabarebe.

    Ni ubutumwa bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

    Yagize ati “ Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda no ku Gihugu muri rusange.”

    Yakomeje agira ati “Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n’ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye.”

    “General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n’indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.

    Yagize ati “General Musemakweli yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro.”

    “Atabarutse Igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.”

    Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk’uko bisanzwe biri mu muco wacyo.

    Ati “Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu.”

    Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lt Gen.

    Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

    Lt Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, mu cyubahiro cya gisirikare

    Umuryango wa Lt Gen Musemakweli wamusezeyeho nk’umubyeyi w’intwari wawitangiye

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yunamira Lt Gen Musemakweli

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko gukaraba intoki neza no kwambara udupfukamunwa

  • COVID-19: Amasaha y’ingendo yongerewe; amashuri, insengero n’ubukwe birakomorerwa –

    Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu yayobowe na Perezida wa Repubulika, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu ngamba nshya zatangajwe harimo ko amasaha y’ingendo yongereweho imwe avanwa saa Moya agezwa saa Mbili ku gihe buri wese agomba kuba yageze mu rugo mu gihe ayo gufunga yavanywe saa Kumi n’Imwe ashyirwa saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.

    Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko amashuri yose yaba aya leta n’ayigenga ndetse na za kaminuza afungurwa.

    Mu bindi bikorwa byakomorewe harimo insengero ndetse n’ubukwe ariko bwashyiriweho amabwiriza yihariye y’abagomba kubwitabira, hanakumirwa ibirori byo kwiyakira bibukurikira.