Tag: featured

  • Abajyanama ku rwego rw’akarere barasabwa gufata umwanya bakumva abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

    Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2021, ubwo yari yifatanyije n’abo mu Karere ka Muhanga mu gikorwa cy’amatora y’abajyanama ku rwego rw’akarere, mu bagore bagomba guhagararira 30% by’abagore.

    Ngo abajyanama n’abantu bagomba kugira inama komite nyobozi y’akarere, ndetse bakaba n’abantu bagomba gutekereza ku bikorwa by’iterambere birebire by’akarere ku buryo bibasaba kumenya icyo akarere gakeneye, amahirwe akarimo, ibishoboka kuba byazabyazwamo imishinga itezimbere uturere, bakabiganiraho ubundi bakabishira muri za gahunda z’iterambere, ndetse bibaka aribyo bizanitabazwamo igihe cyo gutegura ingengo y’imari, na za gahunda z’ibikorwa za buri mwaka.

    Kuko abajyanama ari bo batora ingengo y’imari, bakaba aribo batora gahunda y’ibikorwa by’akarere, ni na bo bafasha akarere mu gufata ibyemezo bikuru bikuru, bijyana icyerekezo cy’akarere aho bifuza, ari na ho Minisitiri Gatabazi ahera abasaba gufata umwanya bakumva abaturage.

    Ati “Impamvu dufata abajyanama mu mategeko y’igihugu cyacu bahagararira abandi, ni uguhagararira abantu benshi batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo. Ku bw’izo mpamvu, bagomba kujya mu baturage, bakabumva, bakabatega amatwi, bakumva ibyifuzo byabo, bakumva ibibabangamiye bishingiye ku miyoborere wenda y’abayobozi cyangwa se ibindi biba bikorwa mu turere twabo, barangiza bakabizana mu Nama Njyanama”.

    Ikindi kandi ngo abajyanama bagomba gusubira mu baturage, bakababwira ibyemezo byafashwe na njyanama, kuko bishyirwa mu bikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi biba bigira ingaruka nziza ku baturage, nk’uko Minisitiri Gatababazi abisobanura.

    Ati “Rero abaturage iyo batabisobanuriwe, hari igihe usanga umuyobozi w’akarere, ajya gusobanura, rimwe na rimwe ntibyumvikane, kandi abajyanama baremeje ibyemezo kandi baraturutse mu baturage, turashaka abajyanama basubira mu baturage, begera abaturage, bazahabwa ubushobozi bubafasha kujya mu baturage. Ibyo bituma bajya batanga ibitekerezo bishingiye ku bibazo by’abaturage, ku byifuzo by’abaturage, aho kuza mu nama uturutse i Kigali, warangiza ugasubira i Kigali, ntubone umwanya wo gusubira muri ba baturage bagutoye”.

    Kuba kandi abajyanama barimo gutorwa muri kino gihe ari bacyeya ugereranyije n’abatorwaga mu gihe cya tambutse kuko ubu ari 17, bizeweho kuba bazaba bafite ubuhanga bunyuranye, bujyanye n’ibishoboka kuba byateza imbere abaturage, yaba mu bukungu, ubutabera, imibereho myiza, mu buhinzi, mu bikorwa remezo, n’ibindi byose abaturage bakeneye kuko aribo bazihutisha gahunda z’iterambere umukuru w’igihugu yemereye abaturage muri manda y’imyaka irindwi irimo gushirwa mu bikorwa.

    Hari na za gahunda uturere twateguye z’imyaka itanu zitwa GDS, n’ingamba z’iterambere z’uturere z’imyaka itanu zikaba zimaze imyaka ibiri zirimo gushyirwa mu bikorwa, harifuzwa ko abajyanama bakongera bakazireba bakareba ko zirimo gushyirwa mu bikorwa neza, niba nta byasigaye inyuma cyangwa ibyibagiranywe ndetse bakareba n’ibyashirwamo uyu munsi kugira ngo uturere turusheho kwihuta mu iterambere.

    30% by’abajyanama b’abagore batowe, n’ukuvuga abajyanama batanu muri buri karere, bikaba biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repabulika y’u Rwanda, ko mu nzego zose umugore agomba guhagararirwa ku kigero cya 30%.


    source : https://ift.tt/3DiEiPe

  • WHO yahembye Umunyarwanda wagize uruhare mu kurwanya itabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo gihembo Mukantabana yagishyikirijwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, akaba yakimuhaye mu izina ry’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus.

    Buri mwaka, WHO ihemba abantu cyangwa imiryango (organizations) muri buri Karere mu Turere dutandatu, ikabahembera ibyo baba barakoze mu rwego rwo kurwanya itabi.

    Utwo Turere harimo Akarere ka Afurika, Amerika, Mediterane y’Uburasirazuba, Akarere k’Uu Burayi, Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya (South-East Asia region), ndetse n’Akarere ka Pacifique y’Iburengerazuba.

    Mukantabana ari muri batandatu (6) bahembwe mu Karere ka Afurika muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

    Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’, Mukantabana yavuze ko ashimishijwe n’icyo gihembo ahawe, ndetse yiyemeza ko agiye gukomeza ibikorwa bigamije kurwanya itabi, akorana n’abandi mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse no guteza imbere abagore.

    Mukantabana ayoboye Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Poor Women Development Network ‘ ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

    Mukantabana yakoze ubuvugizi bugamije kugira ngo ibiciro by’itabi bizamurwe, bityo bice intege abarigura, babonereho no kurireka.

    Yatanze amahugurwa ku bantu bagera kuri 300, harimo abagore bakiri bato, abakobwa n’abahungu, abahugura ku bijyanye no kurwanya itabi hagamijwe kugera ku mahoro arambye, gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, gukumira indwara ndetse n’ubukene mu miryango.

    Dr Ngamije yashimye ibikorwa bya Mukantabana mu kurwanya itabi, avuga ko ari urugero rwiza.

    Yagize ati “Turashima uruhare rwawe n’umuryango wawe mwagize mu kubaka ubushobozi mu bijyanye no kurwanya itabi, cyane cyane mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu miryango ituye mu bice by’icyaro”.

    Buri mwaka, ngo abantu bagera kuri Miliyoni zirindwi hirya no hino ku Isi bapfa bishwe n’itabi, kandi uyu mubare uzazamuka ugere kuri Miliyoni umunani niba nta gikozwe nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije.

    Yagize ati “80% by’izo mpfu z’abazira n’itabi zibera mu bihugu bifite ubukungu buciriritse harimo n’u Rwanda, kandi twese tuzi ko itabi riri mu bintu bitanu biri ku isonga mu gutera indwara zitandura (Non-Communicable Diseases)”.

    Muri izo ndwara harimo, iz’umutima nk’umuvuduko w’amaraso ukabije, guhagarara k’umutima bitunguranye, indwara z’ubuhumekero nka ‘bronchitis’ na Kanseri y’ibihaha, kanseri zifata mu kanwa ndetse na Kanseri zifata mu nzira y’igogora.

    Dr Brian Chirombo, uhagarariye WHO mu Rwanda, yashimye ibikorwa bya Mukantabana bigamije kurwanya itabi.

    Yagize ati “Kunywa itabi bikomeje kuba imwe mu mpamvu zitera indwara n’imfu, guhagarika ikoreshwa ry’itabi, ni bumwe mu buryo bwiza bwo gukumira indwara zitandura”.

    Ku Isi, abantu babarirwa muri Miliyari 1.3 ni bo bakoresha itabi, abagera 10.2 % b’abagabo na 2.2 b’abagore, ngo ni bo bakoreshaga itabi umunsi ku wundi mu 2019.

    U Rwanda rwasinyanye na WHO amasezerano ajyanye no kurwanya itabi mu 2004, rutangira kuyashyira mu bikorwa
    mu 2006.

    Mu minsi ya vuba aha, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Minisiteri kugaragaza uburyo buhamye yashyizeho bwo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’itabi mu bana bafite munsi y’imyaka 18.

    source : https://ift.tt/3oqTXWv

  • Abanyarwanda bane barimo Mugisha Samuel bazakinira ProTouch mu mwaka wa 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Umunyarwanda Mugisha Samuel wari umaze imyaka hafi ibiri akina mu ikipe yitwa Team LMP -la roche sur yon yo mu Bufarans, yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo.

    Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch
    Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch

    Iyi kipe kandi Mugisha Samuel aheruka no gukinira mu irushanwa rya Tour du Faso ribera muri Burkina Faso, azaba akinana n’abandi banyarwanda barimo Mugisha Moïse na Habimana Jean Eric bavuye muri Skol Adrien Cycling Academy (SACA) na Nzafashwanayo Jean Claude wakiniraga Benediction Ignite.

    Babinyujije ku rubuga rwa Instagram, iyi kipe ya ProTouch yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2022 mu bakinnyi 12 izakoresha harimo Abanyafurika y’Epfo batandatu, Abanyarwanda bane, Umunya-Uganda umwe n’Umunya-Eritrea umwe.

    source : https://ift.tt/31ZCyN5

  • Mpayimana Phillipe wigeze kwiyamamariza kuba Perezida yahawe umwanya muri MINUBUMWE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mpayimana Philippe
    Mpayimana Philippe

    Ni umwanya yahawe bitangarizwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame.

    Mpayimana w’imyaka 51 yamenyekanye cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 ubwo yazengurukaga Igihugu yiyamamaza ku giti cye, ahatanira umwanya wo kwicara muri Village Urugwiro nka Perezida wa Repuburika, ariko aza gutsindwa amatora aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.7%.

    Nyuma yaho nabwo Mpayimana Phillipe ntiyacitse intege, kuko yagaragaye mu bahatanira kuba abadepite ubwo yiyamazaga ku giti cye nabwo ntiyabona amajwi amwinjiza mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu mwaka wa 2018 Mpayimana yatangaje ku mugaragaro ko ashinze ishyaka ritwa (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) rigamije iterambere ry’Abanyarwanda, ariko ntabwo yakomeje kumvikana mu ruhando rwa Politiki.

    Mu bandi bahawe imyanya muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mbongeragihugu harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe bw’Igihugu, Itorero n’Uburere Mboneragihugu, hari kandi Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.


    source : https://ift.tt/3wFVnjL

  • Mu bahoze ari ba Meya, 16 bongeye kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Amatora y’inzego z’ibanze arakomeje ndetse kuri ubu ageze ku cyiciro cya gatanu kuko yavuye ku rwego rw’isibo, agera ku Mudugudu, Akagari no ku Murenge. Kuri ubu icyiciro gitahiwe ni icy’abazatorerwa kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.

    Mu kwiyamamariza kwinjira muri Njyanama z’uturere, hatanzwe kandidatire 1.641 ariko NEC yemeza ko izigera kuri 1.461 ari zo zujuje ibiteganywa n’amategeko. Muri izi kandidatire, iz’abagore zingana na 558 naho iz’abagabo zikaba 903.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko muri kanditarire zitemejwe, wasangaga benshi bataratanze ibyangombwa byose bisabwa birimo icyemezo cy’uko batafunzwe (criminal record certificate), kuterekana mu nyandiko itanga kandidatire umwanya umuntu ashaka kwiyamamariza ndetse n’abantu batanze kandidatire mu turere turenze kamwe.

    Mu matora yo kuri iki cyiciro, abatorwa ni 17, barimo abajyanama rusange umunani, abajyanama batanu bihariye b’abagore mu kubahiriza itegeko rigena ko abagore bagomba kugira 30% by’imyanya yo mu nzego za Leta. Hari gutorwa kandi Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, uw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko uw’Abafite ubumuga n’uhagariye abikorera.

    Uko amatora azagenda

    Abajyanama batanu b’abagore bakenewe muri 17 bagize Inama Njyanama y’Akarere baratorwa ku wa 13 Ugushyingo 2021, naho uturere tuzaba tutakoze amatora, tuzayakora bukeye bwaho. Aba batorwa n’abagize njyanama z’imirenge igize akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’abagore ku rwego rw’Akarere.

    Ku ruhande rw’Abajyanama rusange umunani, ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021 bazatorwa na Komite Njyanama z’Imirenge yose, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’abantu batatu b’abikorera ku rwego rw’Akarere.

    Iyo Njyanama y’Akarere imaze kuboneka, batorwamo komite Nyobozi igizwe n’abantu batatu, ni ukuvuga Meya n’abamwungirije babiri ari na bo bayobora uturere batorewe kuyobora.

    Mu bajyanama 459 bazatorwa mu turere 27 hirya no hino mu gihugu, nibo bazatorwamo 27 bagomba kutuyobora ndetse na 54 babungirije.

    Muri aba, abongeye kwiyamamariza kwinjira muri njyanama z’uturere bari basanzwe bayobora ni 16, kandidatire zabo zikaba zaremejwe.

    Ibi bivuze ko hari amahirwe menshi ko bashobora kongera kwegukana iyo myanya mu gihe baba baritwaye neza.

    Abatanze kandidatire zabo bahagaritse iyo mirimo kuko mu gihe cy’amatora uturere tuyoborwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere.

    Kuri ubu abongeye kwiyamamaza harimo Kayumba Epfrem wa Rusizi, Mutabazi Richard wa Bugesera, Mbonyumuvunyi Rajdab wa Rwamagana na Sebutege Ange wa Huye.

    Hari kandi Habarurema Valens wa Ruhango, Gashema Janvier wayoboraga Nyaruguru by’agateganyo, Ntazinda Erasme wa Nyanza, Nuwumuremyi Jeannine wa Musanze, na Kayitare Jacqueline wa Muhanga.

    Abandi ni Mukarutesi Vestine wa Karongi, Rutaburingoga Jerome wa Gisagara na Uwanyirigira Marie Chantal wa Burera.

    Kayitare Jacqueline ushaka kujya muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga yabwiye IGIHE ko Inama Njyanama isoje yarakoze byinshi bigamije iterambere rusange ry’abatuye Akarere ka Muhanga.

    Yagaragaje ko Njyanama izatorwa ikwiye kuzaharanira kongera ibikorwaremezo, gushyira mu bikorwa ibijyanye n’igishushanyo cy’Umujyi wa Muhanga, kuzamura imibereho y’abaturage, gushyira imbaraga muri gahunda zo kubaka umuryango ndetse no guhanga imirimo mishya.

    Amatora y’inzego z’ibanze ageze mu cyiciro kizatanga abayobozi bashya b’uturere

    source : https://ift.tt/3kxH77R

  • Polisi yataye muri yombi batatu bakekwaho kwiba ibiti bya leta bakabizamo imbaho – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwari wabaje ibyo biti ubuyobozi bw’Umurenge bwaramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma uwahagaritse aca inyuma abeshya uwazibikijwe ko ubuyobozi bwamwemereye kuzifata arazigurisha.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi na yo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.

    Yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.

    Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”

    Abo bagabo bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/3wPZQjW

  • Omah Lay yageze mu Rwanda yanga kuvugana n’itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ni bwo Omah Lay yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Omah Lay yitabiriye igitaramo ‘Kigali Fiesta’ agomba gukora kuri uyu wa Gatandatu 13 Ugushyingo 2021.

    Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Omah Lay yahise yurizwa imodoka asohoka atabashije kuganira n’itangazamakuru ryari ryakereye kumwakira ndetse atanakiriye indabo yari yateguriwe n’abakobwa bari basabwe kumuha ikaze muri Kigali.

    Byasabye ko aba bakobwa bamukurikira kuri Kigali Arena ubwo yari agiye kureba aho azataramira, baba ariho bamuhera indabo.

    Bitewe n’uko amasaha y’igicuku yari akomeje gukura, Omah Lay ntabwo yatinze muri Kigali Arena, yahise ahavanwa yerekeza kuri ONOMO Hotel yari yateguriwemo icumbi kugira ngo ajye kuruhuka.

    Mu kiganiro n’umwe mu bazanye Omah Lay, yavuze ko kwirinda umuvundo ku kibuga cy’indege mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ariyo mpamvu nyamukuru yatumye Omah Lay akurwa ku kibuga cy’indege byihuse.

    Ati “Urabona abanyamakuru bari benshi, abantu biteguye gushungera nabo ari benshi, tubigiriwemo inama n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege byabaye ngombwa ko ahita ajyanwa aho guteza uwo muvundo washoboraga gukurura ibindi bibazo.”

    Uyu waduhaye amakuru yavuze ko Omah Lay ari buganire n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021, mbere y’uko ataramira Abanyarwanda.

    Omah Lay uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika yatumiwe mu gitaramo ‘Kigali Fiesta’ aza guhuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

    Kugeza ubu amatike y’ibihumbi 10 Frw yamaze gushira ku isoko, mu gihe andi asigaye yose yamaze kongerwaho ibihumbi 5 Frw.

    Ibi bivuze ko hasigaye amatike yo mu myanya y’icyubahiro y’ibihumbi 25Frw n’ay’ibihumbi 35Frw.

    Omah Lay yavutse mu 1997. Yatangiye kumenyakana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’, ‘Godly’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’. Yaje mu Rwanda yashyize hanze iyo yise ‘Free my mind’.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe muri Nigeria no muri Afurika muri rusange

    Omah Lay ntabwo yifuje kuvugana n’intangazamakuru akigera i Kigali

    Omah Lay azahurira mu gitaramo n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda

    Abakobwa bo muri Kigali Protocal nibo bakiriye uyu muhanzi

    Imodoka yatwaye Omah Lay

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3wFxYyE

  • Ibuka yamaganye umwanditsi Ishimwe, uri gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanditsi aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga inyandiko ziteguza ikiganiro kuvuga ku gitabo yise ‘Neither Tutsi, Nor Hutu, A Rwandan memoir,’ aho yitwara nka bamwe mu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ishimwe yigaragaza nk’uri kuvuga ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Umuryango Ibuka, Ishami rya Amerika, wamwamaganye ugaragaza ko Jenoside yifuza kugenda avugaho impande zose atanayemera uko iteye, nk’uko yemejwe n’Umwanzuro A/Res/74/273 w’Umuryango w’Abibumbye, wavuze ko ibyabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ishimwe agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda muri icyo gihe, ari intambara isanzwe yahuje abaturage, Ibuka ikavuga ko “Ibi ari umugambi [wa Ishimwe] wo kugabanya ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana, ibitekerezo asangiye n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababashyigikiye.”

    Ibuka kandi ishimangira ko Ishimwe yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba ishyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse yagiye yishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ibuka igaragaza ko Ishimwe ari kwibanda ku bantu batazi amateka y’u Rwanda, akaba ari bo agezaho ubutumwa kuko aba afite amahirwe menshi ko babwemera.

    Uyu Muryango wasabye Isomero rya ‘The Lewiston Public Library’ guhagarika ikiganiro ryateganyaga kwakiramo Ishimwe, mu rwego rwo kwirinda kumuha umwanya wo gukomeza gukwirakwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/3kz8A94

  • Mpayimana wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yahaye uyu mugabo wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) inshingano zo kuba Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

    Ni wo murimo uzwi ukomeye akoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, gusa mu 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

    Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

    Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.

    Mireille Batamuliza we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.


    source : https://ift.tt/3FgGgQT

  • Igihugu kitubakiye ku muco kigereranywa n’igiti kitagira imizi – Nkusi Deo abwira urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nkusi Deo yabwiye urubyiruko ko igihugu kitubakiye ku muco kiba kimeze nk
    Nkusi Deo yabwiye urubyiruko ko igihugu kitubakiye ku muco kiba kimeze nk’igiti kitagira imizi

    Ibi yabibwiye urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali (UoK), Ishami rya Musanze, ku wa kane tariki 11 Ugushyingo 2021, mu biganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bigamije kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

    Nkusi yasobanuye ko kugira ngo urubyiruko rubashe gutegura ahazaza, bisaba kuba rwariyubatsemo indangagaciro zo gukomera ku mahame n’umuco, kandi rusobanukiwe amateka y’aho igihugu cyavuye.

    Yagize ati “U Rwanda nk’igihugu cyahanzwe n’Abanyarwanda bakanafatanya urugamba rwo kucyagura, kukizanira ituze mu bihe byari bigoye, ndetse no kugiteza imbere aribo ubwabo bishatsemo ibisubizo, ni ngombwa ko n’urubyiruko ibyo rukora byose, bikomereza muri uwo murongo. Kubigeraho nta kindi bisaba kitari ukwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu no kurinda ko hagira ukigirira nabi. Bisaba kandi ko mu byo abantu bakora byose, biganisha mu gutahiriza umugozi umwe, bakarangwa n’umurimo unoze kandi bashyize imbere umuco w’ubupfura”.

    Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali rwasobanuriwe amateka y
    Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali rwasobanuriwe amateka y’igihugu, umuco n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda nyawe

    Asanisha izi ndangagaciro n’amateka y’igihugu, mbere y’ubukoroni, mu gihe cyabwo na nyuma yaho, kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA, Nkusi, yabwiye urwo rubyiruko, gufatira urugero kuri bagenzi babo bari urubyiruko icyo gihe, biyemeje gushyira imbere inyungu z’igihugu batitaye ku zabo bwite.

    Agira ati “Dukeneye ko urubyiruko rwacu rutigera na rimwe rushyigikira uwagambanira igihugu cyangwa ngo agitererane mu rugamba cyakwinjiramo, rwaba urw’iterambere cyangwa urwo mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Dukeneye urubyiruko rwicara hamwe rukajya inama, rugafatanya gusesengura ibintu, mu bwitonzi bwinshi, bagamije kumenya ibibazo bihari n’uko babikemura badahubutse cyangwa ngo bazarire, bakabikorana umutima w’ubushake n’ubwitange; kuko urengeye igihugu aba yirengeye”.

    Insanganyamatsiko y’ibiganiro byahawe urubyiruko rwiga muri University of Kigai, iragira iti: “Umuco, Indangagaciro n’amateka byacu: ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira”.

    Umuhoza Eulice, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, ahamya ko bungutse byinshi ku gusigasira umuco.

    Yagize ati “Twamenye byimbitse ukuntu hari igihe Abanyarwanda babayeho bashyize hamwe, bikagirira umumaro igihugu cyose. Twanasobanukiwe ukuntu mu gihe abayarwanda babanyeho badashyize hamwe, bikagira ingaruka zo kuganzwa n’ubukoroni, amacakubiri byanatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’urubyiruko, nyuma y’ibi biganiro dusanze hari umwenda dufitiye igihugu cyacu wo kugikorera duhuje amaboko ngo dusigasire ibyo cyagezeho”.

    Ibiganiro byateguwe na Minisiteri y
    Ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

    Urubyiruko rugaragaza ko rufite inyota yo kwigishwa kenshi amateka y’igihugu, ku buryo binabaye ngombwa, yajya yigishwa mu buryo buhoraho, bikaba ku rwego rumwe n’andi masomo atangirwa mu bigo by’amashuri, kugira ngo bifashe abiga, kuyasobanukirwa bihagije, bityo na bo mu gihe kizaza bazabe babasha kuyasobanurira abazabakomokaho bayazi neza.

    Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, itangazako ishyize imbaraga mu kuganiriza urubyiruko kuri izi ngingo, kugira ngo bagire amahitamo akwiriye y’imyitwarire.


    source : https://ift.tt/3qEtfwt