Tag: featured

  • Abajyanama ba mbere 135 b’uturere babonetse, uko Amatora y’inzego z’ibanze yagenze – #rwanda #RwOT

    Aba basabwa guharanira iterambere ry’umugore ndetse no kujya inama mu guharanira iterambere rusange ry’Akarere.

    Iminsi 29 irashize amatora y’inzego z’ibanze atangiye, atangirira ku mu masibo bitewe n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19 byatumye abantu batabasha guhurira hamwe ari benshi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, amatora yakomereje ku rwego rw’uturere aho bari gutora abagize Inama Njyanama z’uturere dutandukanye.

    Abajyanama b’uturere bagomba gutorwa ni 17 muri buri Karere bagizwe n’abagore batanu bangana na 30% by’abagize Njyanama ari nabo batowe kuri iyi nshuro. Bivuze ko mu turere 27 hatowe abagore bangana na 135 mu gihe hakenewe abajyanama 459 muri utwo turere.

    Abatoye ni abagize Njyama z’Imirenge igize Akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’abagore ku rwego rw’Akarere.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wakurikiraniye imigendekere y’amatora mu Ntara y’Amajyepfo, yashimiye abiyamamaje kuba bariyemeje kwiyamamaza no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu nk’abajyanama.

    Yagize ati “Muzi ko abajyanama ari bo bakora ingengo y’imari, muzi ko aribo batora gahunda y’ibikorwa by’Akarere kandi ni nabo bafasha Akarere mu gufata ibyemezo bikuru, bijyanye n’icyerekezo cy’Akarere n’aho bifuza kugera. Ubwo rero ni abantu twasabaga gutanga umusanzu wabo nk’uko babyiyemeje.”

    Abatowe Minisitiri Gatabazi yabibukije ko umujyanama avugira abaturage, akabafasha kwihutisha iterambere, abasaba kwigisha abaturage kugira uruhare mu bikaborerwa no guharanira ishema ryo kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

    Mbere yo gutorwa, abakandida bongeye guhabwa umwanya wo kwiyamamaza iminota itanu kuri buri wese kugira ngo yongere kugaragaza ibyo yifuza kuzafatanya n’Abajyanama bazafatanya mu guharanira iterambere ry’Akarere mu gihe yaramuka atowe.

    Mu batowe hari harimo abiyamamaje bashya ndetse n’abari basoje manda ya mbere muri Njyanama z’uturere dutandukanye bahize gukomeza gusenyera umugozi umwe no kubakira ku byo Njyanama zicyuye igihe zari zaragezeho hagamijwe iterambere ry’Umuturage by’umwihariko umugore n’umukobwa.

    Amatora azakomeza hatorwa Abajyanama rusange umunani ku wa 16 Ugushyingo 2021 bazatorwa na Komite Njyanama z’Imirenge yose, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’abantu batatu y’abikorera ku rwego rw’Akarere.

    Nyuma yo gutora abajyanama 17 muri buri Karere, ku wa 19 Ugushyingo 2021 hazakurikiraho gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere igizwe n’abantu batatu batorwa mu Bajyanama b’Akarere ari nabo bagize inteko itora.

    Hazanatorwa kandi Komite Nyobozi y’Akarere. Itorwa n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere, Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere na Komite y’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

    Abagore batowe bahize gusigasira ubuzima bw umwana w’umukobwa n’umugore

    Abatoraga ni abagize Njyanama z imirenge igize Akarere na Komite Nyobozi z’abagore mu turere

    Amatora yari yiteguwe mu rwego rwo hejuru

    Guverineri Ntara y’Amajyaruguru Nyirarugerero Dancille mu amatora yayakurikiraniye mu Karere Gicumbi

    Hirya no hino mu gihugu abagore bari babukereye

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yakurikiraniye Amatora mu Ntara y’Amajyepfo

    Minisitiri Gatabazi yasabye abagore batowe guharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere

    Ni amatora yabaye mu Ibanga rikomeye

    Umunyambanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta yakurikiraniye aya matora mu Karere ka Bugesera

    source : https://ift.tt/3HgWtr7

  • Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 15 – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Kivu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri mu mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n’abantu bafatwa gutyo.

    CIP Karekezi yagize ati “Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n’umuzamu […] Abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

    Umuzamu yavuze ko yari yemerewe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa , ariko akavuga ko atibuka neza amazina y’umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

    Ati” Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y’iminota mikeye iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

    Bariya bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe iriya myenda n’imodoka byajyanwe mu bubiko bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe

    source : https://ift.tt/3qB2dpv

  • Akarere ka Gisagara kongeye kuza imbere mu kwitabira gutanga mituweli – #rwanda #RwOT

    RSSB ibinyujije kuri Twitter, yagagaraje ko kuva umwaka wa mituweli watangira ku tariki ya 1 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2021, Akarere ka Gisagara ari ko kari ku isonga mu kugira abaturage bitabiriye ku bwinshi kuko kageze kuri 95,1%.

    Yagize iti “Uturere dutanu twa mbere mu kwishyura Mituweli ya 2021/22 ku mwanya wa mbere hari Gisagara igeze kuri 95,1% akarere ka kabiri ni Gakenke igeze kuri 94% aka gatatu ni Nyaruguru igeze kuri 92,3% ; aka kane ni Gicumbi ifite 91,2% naho aka gatanu ni Ruhango iri kuri 89,4%.”

    Yakomeje itangaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo iri imbere y’izindi mu kugira abaturage bitabiriye gutanga mituweli ya 2021/22 kuko iri kuri 87,9 %, ku mwanya wa kabiri hakaza Amajyaruguru ageze kuri 86,5 % agakurikirwa n’Uburasirazuba bugeze kuri 82,9 % ku mwanya wa kane hakaza Uburengerazuba buri kuri 81,1 % naho Umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa nyuma na 68,3%.

    Mu buhamya bwa bamwe mu baturage batuye mu mirenge yarangije kwishyura mituweli ya 2021/22 ku kigero cya 100, babwiye IGIHE ko basigaye bibwiriza kwishyura kuko bazi ibyiza byayo.

    Bamurange Julienne wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ati “Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo”

    Bizimana Joseph, wo mu Murenge wa Kansi yabwiye IGIHE ko yishyurira abantu batandatu bagize umuryango we kandi yamaze kumenya ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza ari yo mpamvu yihutira kwishyura hakiri kare.

    Ati “Mituweli ni nziza kuko iyo umuntu arwaye yivuza neza bitamuhenze. Twebwe mu kimina cyacu dukoreramo turi abantu 30 ku buryo n’utayafite tumugiriza ariko twese tukabanza kwishyura mituweli tugashinganisha ubuzima bwacu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko barangije kwishyura bose 100% tariki ya 7 Nyakanga 2021.

    Yavuze ko uburyo bakoresha kugira ngo barangize kwishyura hakiri kare ari ubukangurambaga no kwibutsa abaturage ko bishyura buhoro buhoro binyuze mu bimina bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

    Ati “Mbere na mbere ni ugukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ndetse n’amasibo abaturage bagatangira gutanga amafaranga make uko bifite hakiri kare. Ikindi ni ukumenya umuntu ufite ubushobozi bukeya udashobora kwishyurira mituweli icyarimwe, agatangira kwizigama hakiri kare.”

    RSSB yagaragaje n’uturere dutanu twa nyuma mu kwishyura mituweli ya 2021/22 ivuga ko ku mwanya wa 30 ari wo wanyuma haza Kicukiro igeze kuri 64,4% ku wa 29 hakaza Nyarugenge iri kuri 68,2% ku mwanya wa 28 hakaza Gasabo na 70,3% ku wa 27 hari Rubavu ifite 76,1% naho ku wa 26 hari Musanze igeze kuri 77,3%

    RSSB yasabye abaturage gukomeza kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ibibutsa ko ari uburyo bwiza butuma bavurwa badahenzwe.

    Ubwo hatangizwaga umwaka wa mituweli wa 2021/22 RSSB yatangaje ko hakozwe amavugurura bagamije guha serivise nziza abanyamuryango.

    Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by’umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

    Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y’ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

    Abanyarwanda basabwe gukomeza kurushaho kwitabira gutanga mituweli

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3DmmJ0U

  • Polisi ikomeje guhugura abantu batandukanye ku kwirinda inkongi no kuzirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyize umwete mu kwagura ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kurwanya inkongi.

    Yagize ati “Ikigamijwe ni uguha ubumenyi bw’ibanze abaturarwanda ku bijyanye n’inkongi, amoko y’inkongi, uburyo bwo kuzimya inkongi n’uko abantu bakoresha Gaz mu ngo zabo batetse.”

    Yakomeje avuga ko abakozi 60 batoranijwe muri RICA, abashinzwe umutekano muri iki kigo n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Gashora bahawe ubumenyi bw’ibanze bw’uko bakwirinda inkongi n’uko bayizimya iramutse ibaye, bakifashisha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro.

    ACP Gatambira yashimye ubushake n’ubwitabire byaranze abakozi ba RICA, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe. Yabasabye kwirinda inkongi ariko yaramuka ibaye bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    source : https://ift.tt/3C8kMne

  • Gatsibo: Barasaba gusanirwa ikiraro kugira ngo bongere kugenderana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyuma byo ku mpande byavuyeho n
    Ibyuma byo ku mpande byavuyeho n’imbaho zirangirika ku buryo basigaye batinya kukinyuraho

    Ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Mayange na Kibare, munsi yacyo hagacamo umugezi wa Warufu.

    Ndungutse Theogene avuga ko imbaho zatangiye kwangirika ndetse n’ibyuma byo ku mpande byacitse, ku buryo gikoreshwa n’abashirutse ubwoba.

    Avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2021, bishatsemo ubushobozi nk’abaturage batangira kwiyubakira ikindi kiraro ku ruhande imvura ibaye nyinshi umugezi uruzura ibyo bari bamaze kubaka bitwarwa n’amazi.

    Avuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe ariko ntacyo bari babafasha.

    Ati “Urumva ibyo twari twakoze byaragiye, kiriya kiraro cyadufashaga cyane guhahirana ariko ubu moto ntiyacaho ndetse n’abafite ubwoba ntibahaca kubera ibyuma byo ku mpande byavuyeho. Mu mugezi ntiwanyuramo kuko hari ubwo amazi aba ari menshi.”

    Bifuza ko icyo kiraro cyasanwa bakongera kugenderana
    Bifuza ko icyo kiraro cyasanwa bakongera kugenderana

    Umunyamabanga Nnshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Jolly Natukunda, avuga ko iki kibazo bakizi ariko nta bushobozi nk’akarere bwo gusana icyo kiraro ariko bakiganiriyeho na RTDA kandi bemeye kuzagisana.

    Yagize ati “Kugisana birenze urwego rwacu, twabiganiriye na RTDA hari imihanda irimo gukorwa nkeka nisoza uyu mwaka, utaha bashobora gutangira gusana kiriya kiraro.”


    source : https://ift.tt/3ndpfRq

  • Guverineri Gasana asanga kwiyegereza Imana kw’abanyeshuri bigabanya ibyaha n’ibishuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana na bamwe mu batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro Rusange), abahize abandi bahembwe mudasobwa ngendanwa
    Guverineri Gasana na bamwe mu batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro Rusange), abahize abandi bahembwe mudasobwa ngendanwa

    Guverineri Gasana yabitangaje kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ari mu ishuri rya New Life Christian Academy riri i Kayonza, mu muhango wo kwishimira intsinzi y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, byakozwe muri uyu mwaka.

    Uyu muyobozi w’Intara yabonye ari ikintu kidasanzwe kuba bapfukamishije abanyeshuri barimo kubasengera, kuko ngo bibacisha bugufi bikabamaramo amahane.

    Yagize ati “Bamwe bapfukamye abandi barahagarara, byari bikomeye cyane, barimo kubona umuco n’uburere, ni byiza cyane bana bacu mukomereze aho, iyo ari mu nzira y’iyobokamana ugabanya ibihombo, ugabanya ibyaha, abana bakiri bato ya mashagaga no kunywa urumogi iyo wiyegereje Imana ugenda byose ubyamagana”.

    Abana bapfukamye barabasengera
    Abana bapfukamye barabasengera

    Ishuri New Life Christian Academy ry’Umuryango w’Ivugabutumwa witwa Africa New Life Ministries rivuga ko abana bose baba abarangije kwiga amashuri abanza n’abarangije umwaka wa gatatu w’ayisumbuye, baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2021.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Africa New Life Ministries, Pasiteri Fred Katagwa avuga ko mu bihesha umuntu gutsinda neza harimo ikijyanye no kubaha Imana ndetse no kugira icyerekezo n’urukundo.

    Yagize ati “Twebwe imitekerereze yacu, ni ivugabutumwa n’imirimo y’impuhwe, mu ivugabutumwa navuze ko ari ukutarera abahanga babi(clever devils), abajura b’ejo hazaza cyangwa abazahemukira urwababyaye kuko batubashye Uwiteka, badakunze mugenzi wabo nk’uko bikunda”.

    Ababyeyi barimo kubasengera
    Ababyeyi barimo kubasengera

    Katagwa avuga ko umuryango ayoboye urimo gufasha abana b’impfubyi n’abakene bagera kuri 10,600 kwiga guhera mu mashuri abanza kugeza barangije muri Kaminuza, mu rwego rwo kubaremamo kuzafasha abandi mu gihe na bo bazaba babonye ubushobozi.

    Umwana witwa Kabatesi Aline w’i Gahini mu Karere ka Kayonza ari mu bishimira kuba baragize amanota meza, akavuga ko abikesha gusenga, kwirinda ibishuko no kumvira inama agirwa n’ababyeyi hamwe n’abarezi.

    Yagize ati “Abarimu barambwiye ngo njye nirinda umuntu unkinisha kandi nanjye ndabyanga”.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana

    Mugenzi we urangije mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Ikuzo Benoit Arnauld avuga ko kurya neza, gusenga, kuba abarimu babigisha bafite ubushobozi, ndetse no guhanira abanyeshuri ibyaha byo gutoroka ikigo no kwiba, ari ibintu bigira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri ba New Life Christian Academy.

    Abana barushije abandi gutsinda ibizamini bya Leta, abarangije amashuri abanza bahawe ibihembo by’ibikoresho bitandukanye na ho abarangije icyiciro Rusange cy’ayisumbuye bahawe mudasobwa ngendanwa.

    Africa New Life Ministries ivuga ko izakomeza kurerera u Rwanda
    Africa New Life Ministries ivuga ko izakomeza kurerera u Rwanda


    source : https://ift.tt/3kC6HZn

  • Ibyo wamenya ku Mudugudu w’Icyitegererezo Perezida Kagame yemereye Abanye-Congo basenyewe n’iruka rya Nyiragongo – #rwanda #RwOT

    Yawemereye mugenzi we wa RDC muri Kamena uyu mwaka ubwo yakoreraga uruzinduko i Goma, akareba uburyo iruka ry’Ikirunga ryasize abantu iheruheru.

    Ku batibuka iby’urwo rugendo, ni wa munsi Perezida Kagame yavuze Igifaransa. Yavuyeyo yemeye ko azafasha abaturage basizwe iheruheru n’iruka ry’icyo kirunga ku buryo babona aho baba.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko mu minsi ishize, hari Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaje mu Rwanda, zisura Umudugudu wa Kinigi mu Karere ka Musanze ziri kureba uko umeze.

    Umudugudu w’Icyitegererezo Perezida Kagame yemeye uzaba umeze neza nk’uwo mu Kinigi. Ni yo mpamvu hakozwe urwo rugendo kugira ngo abo muri Congo bamenye uko uzaba uteye.

    Ku rundi ruhande, hari itsinda ry’u Rwanda rifite gahunda yo kujya i Goma mu minsi mike iri imbere igasura ahagomba kubakwa uwo mudugudu.

    Byitezwe ko nk’amatafari [bivugwa ko azakoreshwa azavanwa mu ruganda rwa Ruliba] azubakishwa n’ibindi bikoresho bizava mu Rwanda, hanyuma imirimo ikazihutishwa cyane ku buryo uwo mudugudu uzatahwa ku wa 4 Nyakanga 2022.

    Amafaranga yose azakoreshwa muri uwo mushinga azatangwa n’u Rwanda, mu gihe hari n’amakuru avuga ko Inkeragutabara ari zo zizakurikirana imirimo yose yo kubaka uwo mudugudu nk’uko zibigenza ku yindi yo mu gihugu imbere.

    Abanye-Congo ubwo basuraga Umudugudu wa Kinigi, ngo batashye banyuzwe n’ibyo babonye i Musanze ku buryo bategerezanyije amatsiko kuzabona umudugudu umeze nk’uwo i Goma. Uzaba ari uwa mbere muri ako gace kuko bene iyo myubakire itahasanzwe.

    Imirimo yose yo kubaka Umudugudu wa Kinigi yarangiye itwaye miliyari 26,6 Frw arimo ayagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, ayakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima n’ayubakishijwe Ikigo cy’Amashuri n’Irerero.

    Ibyo byose biri muri uyu mudugudu, ni na byo bizashyirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo ugiye kubakwa i Goma. Bivuze ko abana bo mu miryango yasenyewe n’Ikirunga cya Nyiragongo bazaba babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babagamo.

    Biteganyijwe ko kandi abawutuye bazahabwa amatungo, bubakirwe agakiriro, ubusitani, ibiti by’imbuto zo kurya, imihanda igezweho, amashanyarazi n’amazi.

    Icyo RDC izakora gusa ni ugutanga ubutaka ubundi ibisigaye bigakorwa n’u Rwanda.

    Ubwo Perezida Kagame yagiriraga urugendo i Goma, yavuze ko bigamije gufata mu mugongo abaturage babuze ababo n’abandi bagizweho ingaruka n’iryo ruka ry’ikirunga.

    Na mbere yaho ubwo iki kirunga cyari kimaze kuruka, ni umwe mu batabarije abanye-Goma, asaba ibindi bihugu kubaba hafi muri ibyo bihe.

    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde muri Gicurasi, yagaragaje ubukana bw’ibibazo byasizwe n’iruka rya Nyiragongo ku baturage b’ibihugu byombi. Yavuze ko bitoroshye guhangana n’ibiza nk’ibi biza bitunguranye kandi bigashegesha abantu benshi.

    Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zakoranye n’iza Congo kugira ngo abavanywe mu byabo “tubasaranganye ibyo dufite mu bushobzi bwacu buke tugerageza kubashakira aho bacumbika, tubagaburira, tubavuza.”

    Yakomeje agira ati “Imiterere y’ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw’ikibazo burenze ubushobozi bw’u Rwanda na Congo, Isi yose ikurikira ibiri kuba kuri aba baturage bari mu kaga ikwiye guhaguruka.”

    I Goma, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi iracika.

    Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi na yo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

    Uretse ibikorwaremezo byangijwe, abantu 288.044 bavuye mu byabo, muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungira mu Rwanda. Ni mu gihe 32 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

    Perezida Kagame ubwo yari i Goma akihera amaso uburyo ikirunga cyangije ibintu

    REG yubatse umuyoboro utanga amashanyarazi i Goma

    REG yubatse umuyoboro mushya uzajya wifashishwa mu buhahirane hagati y’Umujyi Gisenyi n’uwa Goma. Ni umushinga watangijwe nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, ibyari ubufasha u Rwanda rwatangaga bihinduka isoko y’ubuhahirane bubyara inyungu kuko Congo izajya iwishyura.

    Muri Nzeri 2021, Butera Laurent uhagarariye Ishami rya REG mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko uyu muyoboro uzafasha u Rwanda kohereza amashanyarazi i Goma igihe cyose bikenewe kandi akagerayo afite imbaraga zikenewe.

    Ati “Ubwo twoherezagayo amashanyarazi igihe Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byari uburyo bwo gutabara abaturanyi maze twifashisha imiyoboro isanzwe iri i Rubavu yegereye Goma. Ubu twubatse umuyoboro mushya ku buryo igihe cyose bazajya bakenera amashanyarazi tuzajya tuyoherezayo afite imbaraga kandi dufite uburyo bwo kugenzura neza ubuziranenge bwayo n’ingano twohereje”.

    Hubatswe ibilometero bisaga 11,3 bivana amashanyarazi kuri sitasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu, bikanyura ahitwa Mbugangari bigakomeza ku mupaka wa “Petite Barrière” kugera mu Mujyi wa Goma.

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati

    Uyu Mudugudu ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye

    Uyu mudugudu urimo n’amashuri aho abana bato bazajya bigira

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ufite inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko

    Inzu aba baturage batujwemo zifite byose bikenerwa birimo n’ubwiherero bugezweho

    source : https://ift.tt/3ChwhbU

  • U Rwanda rwamaganye itangazamakuru riri kuyobya rubanda ryitwaje ifungwa rya Niyonsenga – #rwanda #RwOT

    Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan yamenyekanye mu minsi yashize biturutse ku biganiro yanyuzaga kuri Shene ye ya Youtube yise “Ishema TV”.

    Hashize iminsi ibiri ahanishijwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

    Ibyaha yahamijwe byakozwe ku wa 15 Mata 2020 ubwo yangaga kumvira inzego z’umutekano zari zimusabye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Icyo gihe yatawe muri yombi arafungwa, gusa aza kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ararekurwa. Ubushinjacyaha bwarajuriye maze Urukiko Rukuru rwemeza ko ahamwa n’ibyaha bine, rutegeka ko ahita afatwa agafungwa. Yafashwe ku wa 11 Ugushyingo nyuma y’umwanzuro w’umucamanza.

    Akimara gukatirwa, itangazamakuru mpuzamahanga ryatangiye kugoreka imvugo ku mpamvu zatumye afungwa. Nka Al Jazeera yanditse inkuru ivuga ko uyu musore yafunzwe ku bwo kwifashisha Shene ye ya Youtube akanenga Guverinoma, inakomeza ivuga ko ibyo bibaye mu gihe n’ubundi Leta y’u Rwanda isanzwe izwiho kutorohera abayirwanya.

    BBC Gahuzamiryango yo yanditse ko Niyonsenga uzwi nka Cyuma kuri bamwe ari ’intwari’ abandi ’umwanzi w’igihugu’. Inkuru ikomeza igaragaza ko ari umuntu wakoraga inkuru zikomeye kandi ziha ijambo abaturage.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye itangazamakuru riri kugoreka inkuru ku ifungwa rya Niyonsenga, avuga ko riri kuyobya rubanda.

    Ati “Gukabya kw’ibinyamakuru bimwe ku ngingo ijyanye n’umwanzuro w’urukiko mu rubanza rwa Dieudonné Niyonsenga ni ukuyobya rubanda. Niyonsenga yafunzwe bwa mbere akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.”

    “Yahamwe n’ibyaha akatirwa gufungwa ku bwo gukora nta byangombwa afite bibimwemerera, kuba yari afite ikarita y’itangazamakuru y’impimbano ndetse no gusagarira no kubangamira inzego z’umutekano n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ubwo yari asabwe gusubira mu rugo.”

    Uko byagenze ngo Niyonsenga afungwe

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 15 Mata 2020, abashinzwe umutekano bari mu kazi bambaye n’umwambaro ubaranga, bahuye na
    Komezusenge Fidèle na Sindikubwabo Jean Paul barabahagarika
    babasaba gusubira mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

    Mu gihe barimo bisobanura kuko nta byangombwa bibaranga bari bafite,
    Niyonsenga yahise ahagera, bamusaba na we gusubira mu rugo, ababwira ko ari umunyamakuru kandi ko n’abo bandi bafashwe ari abanyamakuru bamukorera mu ikompanyi ye yitwa Ishema TV Online Ltd.

    Niyonsenga ngo yerekanye ikarita yikoreye ko ari umunyamakuru baramureka arakomeza ariko bagenzi be babiri barabasigarana kuko nta bibaranga bari bafite.

    Niyonsenga ngo yanze gukomeza asize abo yita bagenzi be akomeza
    guterana amagambo n’abashinzwe umutekano bituma bahamagaza imodoka y’Umurenge wa Gisozi ishinzwe isuku iraza irabatwara bose uko ari batatu ibageza ku Murenge wa Gisozi aho Station ya Polisi ikorera.

    Bahageze Niyonsenga abwira umupolisi wari uhari ko ari umunyamakuru ko yari agiye gutara inkuru kandi ko yari kumwe n’uwari uje kumutwara witwa
    Komezusenge na mugenzi we wari umuherekeje amuhaye lifuti.

    Umupolisi yaramuretse amushyira no mu modoka ye amugeza iwe amusaba ku guma mu rugo nk’abandi baturage.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bigeze saa munani, Niyonsenga
    yongeye kuva iwe yitwaje amakarita ane y’abakozi be yita abanyamakuru
    bamukorera; ageze ku Gisozi barongera baramuhagarika abereka ya makarita, baterana amagambo arabatuka, ni ko kumufata bamusubiza ku murenge kuri Polisi.

    Agejejwe kuri Polisi ku Gisozi bamusanganye amakarita ane y’abanyamakuru harimo iye, iya Komezusenge Fidèle wari ukiri
    aho n’izindi karita ebyiri, bamubajije ba nyirazo ababwira ko ari abanyamakuru akoresha.

    Babajije Komezusenge niba ari umunyamakuru arahakana avuga ko
    Niyonsenga yayimukoreye kugira ngo bajye bayerekana mu mihanda
    kugira ngo babashe gutambuka nta nkomyi.

    Nyuma yo kumusangana amakarita menshi kandi Komezusenge ahakanye ko atari umunyamakuru habayeho kubaza kuri telefoni mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) bavuga ko amakarita y’abanyamakuru atangwa n’urwo rwego.

    Niyonsenga yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.

    Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi

    source : https://ift.tt/3wGnfnI

  • Imbamutima za Mpayimana wishimira umwanya yaheshejwe na Politiki ye yo kudahangana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 51, ni umwe mu bafite urugendo rutangaje muri Politiki y’u Rwanda. Nta myaka ine irashira igihugu cyose kimumenye dore ko yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu agatsindwa, mu 2018 nabwo akiyamamariza kuba Umudepite na bwo agatsindwa.

    Ntiyacitse intege yakomeje gukora, asubira mu Bufaransa i Paris aho yakoraga akazi k’ubwarimu agafatanya no gukora mu nganda zo muri uwo mujyi kugira ngo abone ubuzima.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mpayimana yavuze ko yanejejwe no kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika kandi ko yiteguye gukora neza imirimo yasabwe. Kugira ngo amenye ko ahawe umwanya, yavuze ko yabibwiwe n’abantu hashize iminota mike itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri risohotse.

    Guhabwa umwanya nk’uyu kuri we ngo ni amahirwe yo gukorera abanyarwanda muri rusange nk’uko yari yarabyifuje inshuro ebyiri yiyamamazaga ariko ntatsinde.

    Ati “ Kugereranya ibihe byo mu 2017 n’uyu munsi ni ukubyumva mu buryo bw’ubushake bwo gukorera igihugu. Navuga ko byuzuzanya, icyari kindi ku mutima kuva nkiri muto ni ugukorera igihugu n’abanyarwanda, umuntu agira uko yigenza, uko yikorera, ibyo yifuza kugeraho. Kubona abaturage batekanye nibyo nifuje kuva kera, ndumva ari inzira yo kubigeraho.”

    Mpayimana yagizwe impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu. Ni minisiteri nshya kuko yagiyeho muri Nyakanga uyu mwaka.

    Yavuze ko ubu icya mbere cyihutirwa mu nshingano ze ari ukumva neza umurongo wa minisiteri ku buryo abakozi bose bakorana baba bawumva kimwe.

    Ati “U Rwanda aho ruvuye n’aho rugana, ntihabuze ibibazo. Ibibazo turi kuvamo ntabwo twakwiyicarira gusa hatabaye ingamba, amahugurwa, gahunda zo gushimangira ubumwe. Ibyo ntabwo ari leta yonyine bireba n’abaturage bagomba kubigiramo uruhare. Ni aho nsabwa gutanga umusanzu kugira ngo abaturage, abana babyiruka n’abandi bumve kimwe ubumwe bw’abanyarwanda.”

    Yasubitse gahunda yo gushinga umutwe we wa politiki

    Mu 2018, Mpayimana yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progrès du Peuple Rwandais: PPR).

    Icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Icy’ingenzi ni ugufatanya n’abandi banyarwanda, twerekana izindi nzira z’iterambere rirambye kuko iterambere rishobora kubaho ariko rikaba ryagira n’inzitizi zo gusubira inyuma. Ni yo mpamvu tuba tugomba kuzana ibindi bisubizo kugira ngo ridasubira inyuma.”

    Mpayimana yasobanuye ko yahagaritse ibi bikorwa bye byo gushinga ishyaka aho asobanura ko ari “iby’ahahise”.

    Ati “Ibyo ni ibya kera, hari impamvu zatumye mbisubika. Natangiye politiki nk’umuntu wigenga ngera aho nsesengura amashyaka. Hari uburyo tugomba kumva amashyaka, ntabereho gucamo abantu ibice ni yo mpamvu nabaye mbisubitse.”

    Politiki ye yatandukanye n’iya benshi

    Kuva mu 2017, Mpayimana yakoze politiki itandukanye n’iy’abandi bavaga mu mahanga bashaka imyanya imbere mu gihugu. Yakundaga gucyaha ku mbuga nkoranyambaga abanenga u Rwanda, akanarenzaho mu biganiro bye akanenga abandi banyapolitiki bashaka gucamo ibice abaturage.

    Urugero nko mu 2018 yandikiye Abadepite bo mu Buholandi bijujutiye icyemezo u Rwanda rwafashe cyo gusinyana amasezerano na Arsenal FC yo kujya yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

    Icyo gihe bavugaga ko amafaranga y’inkunga u Buholandi buha u Rwanda, na rwo rurenga rukakoresha mu gusinyana n’amakipe. Nka Depite Joel Voordewind yagize ati “Birambabaje kuba igihugu duha ubufasha bukomeye cyabaye umuterankunga wa miliyoni 30 z’amayero ku mipira y’ikipe ikomeye mu Bwongereza”.

    Mu kubasubiza, Mpayimana yanditse ibaruwa maze agira ati “Ntimwicuze ku nkunga muha u Rwanda ahubwo izongerwe ubutaha niba bishoboka. Ndabasaba na none kudashaka guhindura urutonde rw’ibyo Guverinoma ziba zabonye ko bikenewe kurusha ibindi mu bihugu mutangamo imfashanyo ahubwo muhindure icyerekezo cy’inkunga mutanga muri Afurika.”

    Mpayimana yavuze ko ari agasuzuguro kuba igihugu cyarabonye ko ubukungu bwacyo bushingiye ku bukerarugendo, cyashaka uko gikomeza kubuteza imbere bikababaza bamwe.

    Ati “Ni amahitamo y’u Rwanda ndetse mu gihe hari ushatse kubitunga urutoki abyinubira, ni ukuvogera ubusugire barwo.”

    Mu Ukwakira 2019, bwo yanenze Ingabire Victoire amusaba gusesa ishyaka rye kuko ibitekerezo rigenderaho byatsinzwe.

    Mu butumwa bwe burebure yagize ati “Abafitanye isano n’izo ngabo zari iza Habyarimana baje kurema umutwe wa gisirikare witwa FDLR, naho abatsimbaraye ku bisisigisigi by’iyo leta n’ibitekerezo byayo biremamo umutwe bise uwa politiki ariwo FDU Inkingi, bashyira imbere madame Ingabire Victoire Umuhoza. Imikorere ya byombi ni ugukomeza ‘urugamba’ nk’uko babyivugira; iyi ikaba ari yo mpamvu ubutegetsi buriho iki gihe mu Rwanda bwimye uburenganzira iryo shyaka.”

    Yakomeje ati “Niyo mpamvu nsaba Abanyarwanda bakomeje gutsimbarara ku ikoreshambaraga n’ukutava ku izima ko bamanika amaboko, bakemera ko batsinzwe, ikiri FDLR na FDU Inkingi bigaseswa nk’uko Ex-FAR na MRND byasheshwe. Icyitwa kurwanisha irengerabwoko-hutu kigasimbuzwa n’inyungu rusange.”

    Uyu munsi, Mpayimana asobanura ko we yiyemeje politiki yo kudahangana ahubwo igamije gushakira ineza igihugu. Ubwo yatsindwaga mu matora aheruka, ntabwo yigeze aba nk’abandi ngo yiyunge ku barwanya ubutegetsi.

    Ati “ Nakomeje gukunda u Rwanda no kurukorera. Hari uburyo bwinshi bwo gukorera igihugu, igihe cyose umuntu ari muri uwo murongo biba bigaragara, ni yo mpamvu nkeka ko n’abayobozi b’igihugu twakomeje kurebana tudahanganye, bati ni iki uriya muntu yamarira abandi. Nkaba nshimye ko babibonye.”

    Ashimangira ko politiki ye yo kudahangana yamuciriye inzira imuganisha muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, kuko ngo “abantu ntibashobora gukorana badafite ikintu bumva kimwe”.

    Ati “Iyo abantu bumva intumbero kimwe barakorana, ntabwo abantu barwanyana, bahangana, bashobora kwicarana ngo barakorana. Iyo umuntu akurwanya nawe uramurwanya ariko iyo mutabona ibintu kimwe ahubwo mufite intumbero imwe muricara mugakorana. Ndumva ari cyo cyabiteye.”

    Mpayimana usibye kuba umunyapolitiki, ni umwanditsi w’ibitabo. Yakoze kandi itangazamakuru kuko ku wa 1 Ukwakira 1990 yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, icyo gihe cyitwaga ORINFOR.

    Mpayimana yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere

    source : https://ift.tt/3CcYjW6