Tag: featured

  • Hashimiwe abanyamakuru bagira uruhare mu ikoreshwa ry’Ikinyarwanda kinoze –

    Bashimiwe kuri kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, mu birori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19.

    Abanyamakuru bashimiwe bari mu byiciro bine bitandukanye birimo icy’ab’ibitangazamakuru byandika, icy’abakora kuri radio, icy’abo kuri televiziyo, ndetse n’icy’indashyikirwa.

    Umwanditsi akaba n’umunyamakuru wa IGIHE, Maniraguha Ferdinand, wahize abandi mu cyiciro cy’abandika, yavuze ko yatunguwe no kuba yaratoranyijwe mu banyamakuru banditse inkuru zirimo Ikinyarwanda kinoze, kuko abikora nk’ibintu akunda atagamije ibihembo.

    Ati “Ni ibyishimo byinshi kuba natoranyijwe mu banyamakuru banditse inkuru zirimo Ikinyarwanda kinoze. Ntabwo nari mbyiteze kuko nandika ntagamije ibihembo ahubwo mbikora nk’ibintu nkunda.”

    Yakomeje avuga ko kwandika Ikinyarwanda kinoze abikora nk’inshingano agamije guteza imbere ururimi Kavukire.

    Ati “Kuba ngerageza kwandika Ikinyarwanda kinoze, ni inshingano ku ruhande rumwe kuko numva ko mu bushobozi bw’ibyo nkora, hari icyo nakora ngo nteze imbere ururimi rwanjye. Kuba nzi Ikinyarwanda, nkakorera Ikinyamakuru cyandika mu Kinyarwanda, mfite inshingano zo kwandika inkuru mu rurimi abadukurikira bumva neza kandi nkarunoza.”

    Maniraguha akangurira abanyamakuru bagenzi be n’Abanyarwanda muri rusange kunoza ururimi Kavukire kuko ari ikirango cy’umuco.

    Ati “Abanyamakuru n’abandi bafite aho bahurira n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda, birakwiriye ko dusigasira Ikinyarwanda nka kimwe mu birango by’imena by’umuco Nyarwanda. Si byiza ko hazabaho igihe mu mateka abanditsi n’abanyamakuru twazashinjwa uburangare n’uruhare mu izimira ry’ururimi rwacu kavukire.”

    Abandi babaye aba mbere mu bindi byiciro harimo umunyamakuru wa Radio Salus, Yves Butoyi, uyoboye icy’abakora kuri radio, Umunyamakuru wa TV1, Ngabirano Olivier, uyoboye icy’abakora kuri televiziyo ndetse n’Umunyamakuru wa RBA akaba n’umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas wahize abandi mu cyiciro cy’indashyikirwa.

    Uretse Abanyamakuru, RCHA yanatangaje abandi bagize uruhare mu kunoza Ikinyarwanda mu ngeri zitandukanye zirimo abashakashatsi, abanyeshuri n’abahanzi.

    Umuhanzikazi, Karasira Clarisse, wahize abandi mu gukoresha Ikinyarwanda kinoze, yabwiye IGIHE ko abikesha gukunda ururimi n’umuco Nyarwanda.

    Yagize ati “Ni ukubikunda cyane no gushyiramo imbaraga ndetse n’ishyaka. Nkora umuziki bitewe n’ubutumwa nshaka gutanga, ariko akenshi nibanda ku bifite aho bihuriye n’umuco Nyarwanda cyangwa n’Ikinyarwanda kuko mbikunda.”

    Hashimiwe kandi umushakashatsi wahize abandi ari we Bazirushaka Isaïe, abikesha igitabo yanditse cyitwa “Ikibonezamvugo Nsobanuzi cy’Ikinyarwanda.”

    Umunyeshuri wahize abandi mu kwandika Ikinyarwanda kinoze mu irushanwa RCHA ryateguye mu mashuri, ni Kwizera Emmanuel wiga kuri TTC Kirambo iri mu Karere ka Burera, naho ikigo cyashimiwe ni Banki ya Kigali.

    Muri ibyo birori byanyujijwe kuri Televiziyo y’u Rwanda, hatambukijwe ibihangano bitandukanye by’ingeri z’umuco n’ururimi Nyarwanda zirimo indirimbo n’imbyino, imivugo, inkuru ngufi, ndetse n’ikinamico.

    Abahanzi gakondo barimo Makanyaga Abdul na Nzayisenga Sophia ni bo basusurukije abakunda umuziki w’umwimerere w’Ikinyarwanda; abanyeshuri babiri bo mu mashuri yisumbuye bavuga imivugo, mu gihe abandi babiri bavuze inkuru ngufi.

    Hatambukijwe kandi ikinamico ngufi yerekana uko urubyiruko rwa none rutandukira rukica Ururimi Kavukire rw’Ikinyarwanda nkana, rukakivanga n’indimi z’amahanga cyangwa rugahimba amagambo mashya bita ko “ajyanye n’igihe”.

    Hifashishijwe uwo mukino, ababyeyi bakebuye urubyiruko ko rudakwiye kwirengagiza kuvuga neza ururimi uko bikwiye kuko byatuma amagambo amwe n’amwe azimira burundu bikaba intambamyi ku ikungahara ry’Ikinyarwanda.

    Uyu munsi wizihijwe nyuma y’icyumweru cyahariwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire cyatangiye ku wa 15 Gashyantare 2021.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igira iti “Ururimi rw’Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda” naho ku rwego rw’Isi hatoranyijwe igira iti “Duharanire guteza imbere indimi nyinshi nta ruhejwe mu burezi no mu muryango”.

    Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe abashakashatsi batandukanye n’impuguke ku rurimi rw’Ikinyarwanda basaba gushyira imbaraga nyinshi mu kugiteza imbere binyuze mu bushakashatsi, imyigishirize n’ubuvanganzo.

    Maniraguha Ferdinand usibye kuba Umunyamakuru, ni n’umwanditsi w’ibitabo

    Barore Cleophas ni umwe mu bashimiwe ku bwo gukoresha Ikinyarwanda kinoze

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimiwe ku bwo guhanga ateza imbere ikinyarwanda

  • RIB yaburiye abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birimo na mukorogo –

    Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, Umujyi wa Kigali ndetse na Polisi y’igihugu, cyabaye hagati ya tariki ya 17 kugeza ku wa 19 Gashyantare 2021.

    RIB itangaza ko ibyafatiriwe bikanamenwa birimo inzoga zitemewe n’amategeko, ibiribwa n’ibinyobwa byarengeje igihe nk’imitobe, ifu y’akawunga, isukari, amavuta yo guteka, imigati na yoghurt. Hanamenwe kandi n’amavuta atukuza uruhu azwi nka mukorogo.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yaburiye abakora ubucuruzi bw’ibi bikoresho, ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.

    Yakomeje ati “RIB ntabwo izihanganira umuntu wese ucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, uzafatwa azahanwa n’amategeko.”

    Dr. Murangira yanagiriye inama abishora muri ibi bikorwa ko bagomba kubireka.

    Yibukije ndetse anashishikariza abaturarwanda gushishoza bakareba igicuruzwa cyujuje ubuziranenge mbere yo kukigura kandi bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe mu gihe babonye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

    Amavuta ya mukorogo agira ingaruka nyinshi ku bantu bayakoresha zirimo kwangirika k’uruhu kuko uko umuntu agenda yisiga bitera uruhu kugira intege nke zo kurwanya imirasire y’izuba bikongera ibyago byinshi byo kuba umuntu yarwara kanseri.

    Abahanga mu by’ubuzima kandi bavuga ko uruhu rugira intege nke ku buryo igihe cyose umuntu yakenera gukorerwa kwa muganga nko kubagwa bituma rudasubirana ahubwo rugacika.

    Iyo amavuta asigara mu icupa igihe bamaze kuyakoresha, ayo macupa atembana n’indi myanda, ugasanga ajya mu nyanja no mu migezi agahumanya amazi n’amafi ndetse umuntu yayarya ugasanga uriye ya hydroquinone.

    Abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge baburiwe ko amategeko atazaborohera

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamennye ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa byafashwe bitujuje ubuziranenge mu bice bitandukanye by’igihugu

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye

    Abaturarwanda basabwe gushishoza bakareba niba igicuruzwa cyujuje ubuziranenge mbere yo kukigura

  • Aho diplômes zizahabwa abarangiza uyu mwaka ntizizaba ’Merci COVID-19’? –

    Impamvu ni uko ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga bwa mbere ko amashuri yose mu Rwanda afunze by’agateganyo [icyo gihe hari muri Werurwe 2020], benshi bari biteze ko nyuma y’ibyumweru bibiri abana bagomba kongera kuzinga ibikapu bagasubira ku mashuri.

    Ibyo byari gushoboka iyo icyorezo cya COVID-19, kigenza make ubwandu bushya n’abo gihitana bakagabanuka. Si ko byagenze kuko amashuri yamaze hafi amezi arenga arindwi agifunze.

    Muri ayo mezi yose, abagize Guverinoma y’u Rwanda bateranaga buri byumweru bibiri bagafata imyanzuro irimo uvuga ngo ‘amashuri azakomeza gufunga’ kugeza mu Ukwakira 2020 ubwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Kuva icyo gihe amashuri yagiye afungura mu byiciro ariko biza kugeza muri Mutarama 2021, ayo mu Mujyi wa Kigali arongera arafunga.

    Ikibazo gikomeye cyo kwibazwa ni ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri cyane ko uwa 2019/2020, wakabaye wararangiye muri Nzeri 2020, hagatangira undi wa 2020/2021, wagombaga kuba waratangiye muri Mutarama 2021.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA, ko na bo ubwabo babona ibijyanye n’ingengabihe y’amashuri bikomeje kuba ikibazo gikomeye kuko imiterere y’icyorezo cya COVID-19 ihindagurika.

    Ati “Icyo kibazo natwe tumaze igihe tucyibaza, ku mashuri abanza n’ayisumbuye turabona tuzabishobora. Igice kimwe cyatangiye muri 2020, ubwo bizaba 2020/21, ariko igice kimwe cy’ay’icyiciro cya mbere cy’abanza n’ay’incuke ubwo ni umwaka wa 2021/22. Ni imyaka ivangavanze.”

    Yakomeje agira ati “Ariko twifuzaga ko tugize amahirwe, amashuri atazongera gufunga kuko noneho byahita bihinduka ibindi bindi tutabasha gusobanura.”

    Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri batangiye mu Ugushyingo 2020, umwaka wabo uzarangira muri Nyakanga 2021, mu gihe ibindi byiciro byo ushobora kuzarangira muri Nzeri 2021.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Tugize umugisha ntihagire icyongera kubicamo birashoboka ko umwaka utaha wazatangira mu Ukwakira 2021.”

    Muri Kaminuza ho hari abari kurangiza umwaka wa 2019/2020, ariko bakazahita batangira 2020/21 muri Werurwe uyu mwaka.

    Imyigire n’imyigishirize yazanywe n’icyorezo cya COVID-19, iri mu biteye inkeke ariko Minisiteri y’Uburezi imara abantu impungenge ikagaragaza ko ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri ritahungabanye.

    Abagaragaza impungenge babishingira ku kuba nk’amezi arindwi abanyeshuri bamaze bari mu ngo zabo, hari ababashije gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari n’abatarabashije kwiga.

    Dr Uwamariya yavuze ko uburyo bwashyizweho bwo kwifashisha ikoranabuhanga bwizewe haba mu kubukoresha n’ireme ry’ubumenyi ritangwa.

    Ati “Buriya ibibazo rimwe na rimwe byigisha abantu, ni byo abantu barabikora bibagoye ndetse no mu bihe bizaza turifuza ko tutazabireka ahubwo tukagenda tunoza uko bikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Ikintu cyose iyo ari gishya kiragorana, aba ngaba bibayeho ubu ngubu ntabwo navuga ngo bizaba Merci COVID-19. Byaba binababaje dutangiye gushimira COVID-19 kandi yaratugiriye nabi ahubwo bisaba kujyana n’uburyo bushya bw’imyigire n’imyigishirize.”

    Avuga kandi ko impinduka hari igihe zizana byinshi byiza ari nayo mpamvu hakomeje gushyirwa imbaraga mu gusaba abarezi by’umwihariko kujyana na zo.

    Yagize ati “Iki cyorezo ntawe uzi igihe kizarangirira, ikoranabuhanga ni uburyo bushya kandi budufasha, ikizabaho ku ruhande rw’abanyeshuri by’umwihariko abarimu bagahindura uburyo bwo kwigisha ku buryo izo mpinduka bazibyaza umusaruro bitewe n’aho ibihe bigeze.”

    Imyiteguro yo kongera gutangira amashuri muri Kigali igeze he?

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga yafatiwemo imyanzuro irimo uvuga ko ‘Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura’. Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’ibyumweru bitandatu ayo mu Mujyi wa Kigali yari amaze afunze bitewe n’imiterere ya COVID-19.

    Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi, rigaragaza ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azatangira ku wa 23 Gashyantare, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ine gusa hatangajwe ko amashuri yongeye gufungura.

    Ibibazo byo kwibazwa ni byinshi uhereye ku babyeyi basabwa kugura ibikoresho by’abana, amashuri nayo akaba yamaze gutegura ibikenewe kugira ngo abana babashe kwiga kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse n’abarimu bakenewe.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko impande zose ziteguye kandi hari icyizere ko ku wa Mbere itangira ry’amashuri rizagenda neza kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yavuze ko “Tujya guhagarika amashuri ku wa 17 Mutarama, hari hashize ibyumweru bitatu dutangaje ko bazatangira, bivuze ngo ari amashuri yose yari yiteguye ndetse n’ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri. Igisabwa ubu ni abayobozi b’amashuri bajya ku mashuri bagakora amasuku biteguye ko abana batangira kwiga.”

    “Ni nko kwibutsa ariko cyane cyane ari ababyeyi, abarezi n’abandi bose bireba natwe ubwacu turiteguye ku buryo twumva nta kibazo kizabaho.”

    Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku bijyanye n’abarimu bakomeje gushyirwa kuko tariki 1 Ukuboza 2020, hashyizwe mu kazi abasaga 7000 ndetse muri Mutarama hasohoka urundi rutonde ruriho abarimu ibihumbi 17 nabo bagombaga gushyirwa mu myanya.

    Dr Uwamariya ati “Iyo urebye abo barimu barenze 1/3 cy’abarimu twari dusanzwe dufite. Muri iri tangira twizeye ko abana batazagira ikibazo cy’abarimu kubera ko ibihumbi birenga 24 byagiye mu kazi.”

    Ikijyanye n’ibyumba by’amashuri, yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa 92% y’ibyari bikenewe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze na bo biteguye gufatanya n’ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ngo abana bose basubire mu mashuri.

    Yagize ati “Ababyeyi bo basaga nk’abarambiwe ariko bariteguye, icyo twakoze muri iki gihe cyose ni igikorwa inzego z’ibanze zimazemo nk’umwaka, tugerageza ngo n’abana bo mu muhanda bazajye mu miryango amashuri nafungura bajyanwe mu mashuri.”

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko hari umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi riteganya ibihano ku muntu wese uzagira uruhare mu kubuza umwana kujya mu ishuri.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yamaze impungege abakemanga ireme ry’uburezi ritangwa mu bihe bya COVID-19

  • Ese diplômes zizahabwa abarangiza amashuri uyu mwaka ntizizaba ‘Merci COVID-19’? –

    Impamvu ni uko ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga bwa mbere ko amashuri yose mu Rwanda afunze by’agateganyo [icyo gihe hari muri Werurwe 2020], benshi bari biteze ko nyuma y’ibyumweru bibiri abana bagomba kongera kuzinga ibikapu bagasubira ku mashuri.

    Ibyo byari gushoboka iyo icyorezo cya COVID-19, kigenza make ubwandu bushya n’abo gihitana bakagabanuka. Si ko byagenze kuko amashuri yamaze hafi amezi arenga arindwi agifunze.

    Muri ayo mezi yose, abagize Guverinoma y’u Rwanda bateranaga buri byumweru bibiri bagafata imyanzuro irimo uvuga ngo ‘amashuri azakomeza gufunga’ kugeza mu Ukwakira 2020 ubwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Kuva icyo gihe amashuri yagiye afungura mu byiciro ariko biza kugeza muri Mutarama 2021, ayo mu Mujyi wa Kigali arongera arafunga.

    Ikibazo gikomeye cyo kwibazwa ni ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri cyane ko uwa 2019/2020, wakabaye wararangiye muri Nzeri 2020, hagatangira undi wa 2020/2021, wagombaga kuba waratangiye muri Mutarama 2021.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA, ko na bo ubwabo babona ibijyanye n’ingengabihe y’amashuri bikomeje kuba ikibazo gikomeye kuko imiterere y’icyorezo cya COVID-19 ihindagurika.

    Ati “Icyo kibazo natwe tumaze igihe tucyibaza, ku mashuri abanza n’ayisumbuye turabona tuzabishobora. Igice kimwe cyatangiye muri 2020, ubwo bizaba 2020/21, ariko igice kimwe cy’ay’icyiciro cya mbere cy’abanza n’ay’incuke ubwo ni umwaka wa 2021/22. Ni imyaka ivangavanze.”

    Yakomeje agira ati “Ariko twifuzaga ko tugize amahirwe, amashuri atazongera gufunga kuko noneho byahita bihinduka ibindi bindi tutabasha gusobanura.”

    Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri batangiye mu Ugushyingo 2020, umwaka wabo uzarangira muri Nyakanga 2021, mu gihe ibindi byiciro byo ushobora kuzarangira muri Nzeri 2021.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Tugize umugisha ntihagire icyongera kubicamo birashoboka ko umwaka utaha wazatangira mu Ukwakira 2021.”

    Muri Kaminuza ho hari abari kurangiza umwaka wa 2019/2020, ariko bakazahita batangira 2020/21 muri Werurwe uyu mwaka.

    Imyigire n’imyigishirize yazanywe n’icyorezo cya COVID-19, iri mu biteye inkeke ariko Minisiteri y’Uburezi imara abantu impungenge ikagaragaza ko ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri ritahungabanye.

    Abagaragaza impungenge babishingira ku kuba nk’amezi arindwi abanyeshuri bamaze bari mu ngo zabo, hari ababashije gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari n’abatarabashije kwiga.

    Dr Uwamariya yavuze ko uburyo bwashyizweho bwo kwifashisha ikoranabuhanga bwizewe haba mu kubukoresha n’ireme ry’ubumenyi ritangwa.

    Ati “Buriya ibibazo rimwe na rimwe byigisha abantu, ni byo abantu barabikora bibagoye ndetse no mu bihe bizaza turifuza ko tutazabireka ahubwo tukagenda tunoza uko bikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Ikintu cyose iyo ari gishya kiragorana, aba ngaba bibayeho ubu ngubu ntabwo navuga ngo bizaba Merci COVID-19. Byaba binababaje dutangiye gushimira COVID-19 kandi yaratugiriye nabi ahubwo bisaba kujyana n’uburyo bushya bw’imyigire n’imyigishirize.”

    Avuga kandi ko impinduka hari igihe zizana byinshi byiza ari nayo mpamvu hakomeje gushyirwa imbaraga mu gusaba abarezi by’umwihariko kujyana na zo.

    Yagize ati “Iki cyorezo ntawe uzi igihe kizarangirira, ikoranabuhanga ni uburyo bushya kandi budufasha, ikizabaho ku ruhande rw’abanyeshuri by’umwihariko abarimu bagahindura uburyo bwo kwigisha ku buryo izo mpinduka bazibyaza umusaruro bitewe n’aho ibihe bigeze.”

    Imyiteguro yo kongera gutangira amashuri muri Kigali igeze he?

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga yafatiwemo imyanzuro irimo uvuga ko ‘Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura’. Ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’ibyumweru bitandatu ayo mu Mujyi wa Kigali yari amaze afunze bitewe n’imiterere ya COVID-19.

    Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi, rigaragaza ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azatangira ku wa 23 Gashyantare, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ine gusa hatangajwe ko amashuri yongeye gufungura.

    Ibibazo byo kwibazwa ni byinshi uhereye ku babyeyi basabwa kugura ibikoresho by’abana, amashuri nayo akaba yamaze gutegura ibikenewe kugira ngo abana babashe kwiga kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse n’abarimu bakenewe.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko impande zose ziteguye kandi hari icyizere ko ku wa Mbere itangira ry’amashuri rizagenda neza kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yavuze ko “Tujya guhagarika amashuri ku wa 17 Mutarama, hari hashize ibyumweru bitatu dutangaje ko bazatangira, bivuze ngo ari amashuri yose yari yiteguye ndetse n’ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri. Igisabwa ubu ni abayobozi b’amashuri bajya ku mashuri bagakora amasuku biteguye ko abana batangira kwiga.”

    “Ni nko kwibutsa ariko cyane cyane ari ababyeyi, abarezi n’abandi bose bireba natwe ubwacu turiteguye ku buryo twumva nta kibazo kizabaho.”

    Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku bijyanye n’abarimu bakomeje gushyirwa kuko tariki 1 Ukuboza 2020, hashyizwe mu kazi abasaga 7000 ndetse muri Mutarama hasohoka urundi rutonde ruriho abarimu ibihumbi 17 nabo bagombaga gushyirwa mu myanya.

    Dr Uwamariya ati “Iyo urebye abo barimu barenze 1/3 cy’abarimu twari dusanzwe dufite. Muri iri tangira twizeye ko abana batazagira ikibazo cy’abarimu kubera ko ibihumbi birenga 24 byagiye mu kazi.”

    Ikijyanye n’ibyumba by’amashuri, yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa 92% y’ibyari bikenewe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze na bo biteguye gufatanya n’ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ngo abana bose basubire mu mashuri.

    Yagize ati “Ababyeyi bo basaga nk’abarambiwe ariko bariteguye, icyo twakoze muri iki gihe cyose ni igikorwa inzego z’ibanze zimazemo nk’umwaka, tugerageza ngo n’abana bo mu muhanda bazajye mu miryango amashuri nafungura bajyanwe mu mashuri.”

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko hari umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi riteganya ibihano ku muntu wese uzagira uruhare mu kubuza umwana kujya mu ishuri.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yamaze impungege abakemanga ireme ry’uburezi ritangwa mu bihe bya COVID-19

  • Abacuruza resitora biyemeje gukomeza imirimo birinda COVID-19 –

    Inama y’Abaminisiteri yateranye ku wa 18 Mutarama yemeje ko za resitora zitemerewe gukora, kereka ababasha gutanga serivisi yo kugeza amafunguro kuri ba nyirayo izwi nka takeaway.

    Nyuma y’igihe gisaga ukwezi amaresitora adakora mu buryo busanzwe, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare, yiga ku kureba uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo n’uvuga ko resitora na café byemerewe kwakira 30% byabo bisanzwe byakira.

    Uyu mwanzuro waje ukenewe kuko haba abacuruzi ba za resitora ndetse n’abakorera imirimo hirya no hino bakenerega serivisi zitanga, ntibahwemye kugaragaza ko babangamiwe n’ifungwa ryazo.

    Nubwo zakomorewe ariko icyatumye zifungwa ntaho cyagiye, ni yo mpamvu abakora ubucuruzi bwa resitora biyemeje gukomeza ibikorwa ariko bakora ibishoboka byose mu kwirinda COVID-19.

    Bamwe mu baganiriye na Televiziyo y’u Rwanda bayibwiye ko biteguye gusubukura imirimo yabo ariko banazirikana kubahiriza ingamba zo kurwanya COVID -19.

    Umucuruzi wo muri Plus 250 restaurant, Ngango Fedy David, yavuze ko biteguye gufungura ibikorwa ariko bibanda cyane ku mabwiriza yose arebana no kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Icya mbere, tugomba kugendera ku mabwiriza ya leta dushyiramo intera, abakiliya binjira bakarabye, tukabanza kubapima tugakomeza gukora ariko hanirindwa COVID-19.”

    Kuba bazakomeza imirimo ariko banashyira imbaraga mu kwirinda COVID-19 byemejwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amahoteli na Resitora mu Rwanda, Nsengiyumva Barakabuye, wavuze ko ibiganiro bagiranye na ba nyiri hoteli na resitora bitanga icyizere ko ntawe uzarenga ku mabwiriza yashyizweho.

    Yagize ati “Icyo dusaba cyane kandi twanaganiriye nabo ni ugukomeza gufatanya n’izindi nzego mu kuburizamo ko iki cyorezo cyakomeza kuturenga. Bisobanuye ko ari ugukomeza gukurikiza amabwiriza y’ibanze yo kwirinda.”

    Za resitora zemerewe kongera gukora mu gihe mu minsi yashize hari abazihinduye utubari kandi tutemerewe gukora, ibyo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yasabye ko bidakwiye kongera kubaho kuko bishyira igihugu mu kaga.

    Yagize ati “Ndashaka gusaba Abanyarwanda ko tutakongera gusubira mu bibazo twahuye nabyo byo mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12 aho wasangaga aho hantu harahindutse utubari, mu by’ukuri byitwa ngo haratanga amafunguro ariko ari utubari.”

    Yavuze ko hari bamwe mu bakiliya bajya muri za resitora bitwikiriye kugura ibyo kurya ubundi bakifatira ibyo kunywa bikarangira icyari resitora gihindutse akabari.

    Ati “Umuntu akinjiramo saa Tanu za mu gitondo, akahava saa Kumi n’ebyiri bateruye, bari itsinda ry’abantu benshi bari mu kabari, bateretse isahani y’ibiryo banze kurya kugira ngo bajijishe kandi bari mu kabari.”

    Yakomeje agira ati “Ntidukeneye ko kwitwara nabi bidusubiza mu bibazo tuvuyemo kandi abantu benshi twabibonyemo ingaruka nyinshi ku bukungu, ku mibereho yacu, abana batize, sinzi niba hari umuntu wakongera gushaka gusubira mu bibazo nk’ibyo.”

    Izi ngamba zirimo no gukomorera resitora na café zizatangira kubahirizwa ku wa 23 Gashyantare, aho resitora na café zizajya zitanga amafunguro kugeza saa Kumi n’Ebyiri nyuma hagakoreshwa uburyo bwa takeaway kugera saa Mbili.

    Resitora na Café zemerewe kwakira 30% byabo bisanzwe byakira

  • Gatsata: Yatawe muri yombi akurikiranyweho gukupira abaturage amazi –

    Uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 20 Gashyantare, asanzwe afite ivomero rusange mu Mudugudu wa Ruvumera, akaba ari naryo ryatumaga akupa amazi y’abandi kugira ngo abone abakiliya. Yafashwe ubwo yari avuye gufunga aya mazi.

    Birakekwa ko uku gufunga amazi kugira ngo abone abakiliya yari amaze imyaka igera kuri ine abikora kugira ngo asigare ari we wenyine uyafite mu gihe ahandi yabaga yagiye.

    Umwe mu bagize Komite y’Umudugudu w’Agatovu, Tuyisenge François, yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yubahirizwa mu Mudugudu, aribwo babonye uwo mugabo agiye gufunga amazi nk’uko bisanzwe maze bagira amakenga baramukurikira.

    Ati ”Hari mu masaha ya Saa Yine za nijoro, twari mu kazi, tureba ko abantu bari kubahiriza gufunga amaduka, tubona umugabo umwe twari dufiteho amakuru ko agira ingeso yo gufungisha amazi no kuyafungura igihe ashakiye, tubona atunyuzeho afite ibikoresho bifungura amazi kandi yambaye isarubeti tugira amakenga yo kumenya aho agiye, njye n’ushinzwe umutekano turamukurikira.”

    Yakomeje ati “ Tukigera ku kiraro cya Nyabugogo ahantu hagenzurirwa amazi ya Gatsata yose, twabonye asohotsemo, na bya bikoresho bye tumubaza icyo avuye gukoramo. Yatubwiye ko hari ahantu hari hagize ikibazo yari aje kugabanya amazi, tumubaza uburyo aza gukora amazi kandi adasanzwe ari umukozi wa WASAC.”

    Yavuze ko nyuma yaho uwo mugabo afatiwe, bamujyanye ku Biro by’Umurenge wa Gatsata kugira ngo asobanure impamvu yamuteraga gufunga amazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Munyaneza Aimable, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

    Usibye kuba yafungaga amazi, uyu mugabo yari asanzwe avomesha ku giciro gitandukanye n’icyagenwe n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, aho ijerekani yayigurisha 100 Frw kandi mu busanzwe igura 20 Frw ku mavomo rusange.

    Umuyobozi wa WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi muri Kigali, Rutagungira Methode, yavuze ko amakosa uyu mugabo ashinjwa naramuka amuhamye azamburwa iri vomo.

    Ati ”Iyo byabaye afungirwa amazi, hari ibihano agenerwa iyo dusanze yarabikoze, we ibyo yakoraga byo kugurisha duhita tubimwambura.”

    Rutagungira yasabye abaturage kujya batanga amakuru mu gihe bashyiriweho ibiciro bihabanye n’ibyagenwe na WASAC.

    Umugabo watawe muri yombi yari afite ibikoresho byo gufunga amazi, anambaye nk’abakozi ba WASAC

  • Gatsata: Yatawe muri yombi akurikiranyweho gukupira abaturage amazi –

    Uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 20 Gashyantare, asanzwe afite ivomero rusange mu Mudugudu wa Ruvumera, akaba ari naryo ryatumaga akupa amazi y’abandi kugira ngo abone abakiriya. Yafashwe ubwo yari avuye gufunga aya mazi.

    Birakekwa ko uku gufunga amazi kugira ngo abone abakiriya yari amaze imyaka igera kuri ine abikora kugira ngo asigare ari we wenyine uyafite mu gihe ahandi yabaga yagiye.

    Umwe mu bagize komite y’ Umudugudu w’Agatovu, Tuyisenge François, yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yubahirizwa mu Mudugudu, aribwo babonye uwo mugabo agiye gufunga amazi nk’uko bisanzwe maze bagira amakenga baramukurikira.

    Ati ”Hari mu masaha ya Saa Yine za nijoro, twari mu kazi ,tureba ko abantu bari kubahiriza gufunga amaduka, tubona umugabo umwe twari dufiteho amakuru ko agira ingeso yo gufungisha amazi no kuyafungura igihe ashakiye, tubona atunyuzeho afite ibikoresho bifungura amazi kandi yambaye isarubeti tugira amakenga yo kumenya aho agiye, njye n’ushinzwe umutekano turamukurikira.”

    Yakomeje ati “ Tukigera ku kiraro cya Nyabugogo ahantu haba amazi ya Gatsata yose, twabonye asohotsemo,na bya bikoresho bye tumubaza icyo avuye gukoramo atubwira ko hari ahantu hari hagize ikibazo yari aje kugabanya amazi tumubaza uburyo aza gukora amazi kandi adasanzwe ari umukozi wa Wasac.”

    Yavuze ko nyuma yaho uwo mugabo afatiwe,bamujyanye Ku biro by’Umurenge wa Gatsata kugira ngo asobanure impamvu yamuteraga gufunga amazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata,Munyaneza Aimable yabwiye IGIHE ko uyu mugabo agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

    Usibye kuba yafungaga amazi , uyu mugabo yari asanzwe avomesha ku giciro gitandukanye n’icyajyenwe n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, aho ijerekani yayigurisha 100Frw kandi mu busanzwe igura 20Frw ku mavomo rusange.

    Umuyobozi wa WASAC Ushinzwe gukwirakwiza amazi muri Kigali ,Rutagungira Methode yavuze ko amakosa uyu mugabo ashinjwa naramuka amuhamye azamburwa iri vomo.

    Ati” Iyo byabaye afungirwa amazi, hari ibihano agenerwa iyo dusanze yarabikoze, we ibyo yakoraga byo kugurisha duhita tubimwambura.”

    Rutagungira yasabye abaturage kujya batanga amakuru mu gihe bashyiriweho ibiciro bihabanye n’ibyajyenwe na WASAC.


  • Aho kwangizwa, nta kundi ibiyobyabwenge byagenzwa bikagirira igihugu akamaro? –

    Nyamara nubwo bitwikwa cyangwa bikamenwa biba byaguzwe amafaranga menshi cyane ku buryo kubyangiza bishobora kuba bitari igihombo ku babifatanwa gusa, ahubwo no ku gihugu kuko amafaranga aba yabigendeyemo hari ibindi yagakoreshejwe bishyigikira iterambere ryacyo.

    Dufashe urugero, ku wa 10 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi yafashe abagabo babiri bafite udupfunyika ibihumbi umunani tw’urumogi.

    Ugiye mu mibare ugakuba mu mafaranga y’u Rwanda, umwe mu bigeze kurukoreshaho mbere yo gufungwa akaza kuruvaho, yabwiye IGIHE ko agapfunyika kamwe k’urumogi bakunze kwita “akabule” kagura amafaranga nibura 500 Frw.

    Ubwo utubule ibihumbi umunani tw’urumogi twafashwe umunsi umwe, dufite agaciro ka miliyoni 4 Frw. Urwo ni urugero rw’umunsi umwe gusa, kandi ku kiyobyabwenge kimwe gusa.

    Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bigeze gufatwa acuruza kanyanga utashatse gutangazwa amazina, ni uko litiro imwe yayo igura asaga 5000 Frw.

    Ku wa 7 Mutarama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe umugabo ufite ibilo bibiri n’igice by’urumogi n’udupfunyika 100 twarwo ndetse anafite litiro 22 za Kanyanga.

    Ubishyize mu mibare, litiro 22 za kanyanga zifite agaciro k’asaga ibihumbi 110 Frw. Izo zafatanwe umuntu umwe ku munsi umwe.

    Iyo ni ishusho ntoya ishobora kwerekana agaciro k’amafaranga yagateje imbere igihugu ashyirwa mu biyobyabwenge mu bihe bitandukanye, bikarangira bimenwe cyangwa bigatwikwa. Ni nk’aho ya mafaranga aba apfuye ubusa bitewe n’abijanditse muri ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.

    -  Ibiyobyabwenge biramenwa hatitawe ku gaciro kabyo

    Ku wa 31 Ukwakira 2013, mu Karere ka Burera hamenywe litiro 2258 za kanyanga yari yafatanywe abantu bayikura muri Uganda bayinjiza mu Rwanda. Ushyize mu mafaranga, yari ifite agaciro ka 11 290 000 Frw.

    Ku wa 3 Gashyantare 2021, na bwo mu Karere ka Muhanga hatwitswe utubule ibihumbi 25 tw’urumogi, hanamenwa litiro 350 za Kanyanga. Urwo rumogi rufite agaciro ka 12 500 000 Frw, naho iyo kanyanga ikagira agaciro ka 1 750 000 Frw.

    Izo ni ingero nke cyane ugereranyije n’ibishobora kumenwa cyangwa bigatwikwa mu mwaka wose, ariko muri iyo minsi ibiri gusa hatikiriye 25 540 000 Frw.

    Ibiyobyabwenge biramenwa ibindi bigatwikwa hagamije kubyangiza kuko Leta y’u Rwanda ntibyemera. Haba hagamiijwe kandi kwibutsa ababyijandikamo ko bibahombya mu buryo bw’amafaranga, ko bitemewe, kandi bidashyigikiwe.

    Inshuro nyinshi iyo byangizwa bikorerwa imbere y’abaturage bakibutswa ko bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw’ababikoresha n’ababicuruza, zirimo kubatera uburwayi bw’umubiri no gutandukanya abagize umuryango igihe uwabifatanywe afunzwe.

    Inzego z’ubuyobozi kandi ntizihwema kwereka abijandika mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ko bituma imiryango ikena aho kugera ku bukire vuba nk’uko abenshi mu babicuruza baba babyiteze, kuko iyo bifashwe bahomba ayo babiguze ndetse bagacibwa ihazabu ishobora no kugera kuri miliyoni 30 Frw nk’uko amategeko abiteganya.

    -  Hari ukundi byakagenjwe bikabyarira igihugu inyungu aho kwangizwa!

    Hashingiwe ku kayabo k’amafaranga atikirira mu biyobyabwenge, hari ibitekerezo by’abari mu nzego zitandukanye basanga hari ubundi buryo ibifatwa byagakoreshejwe ku buryo bigirira igihugu akamaro, aho gutwikwa cyangwa bikamenwa ayabiguzwe agahomba burundu.

    Niba byambuwe abagiye kubikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari hakwiye gushakwa ubundi buryo byakoreshwa bibyazwa umusaruro.

    Nk’urugero ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubuvuzi bw’Ibyiyumviro (American Academy of Otolaryngology Head and Neck Surgery) bwagaragaje ko Cocaïne ishobora gufasha cyane mu kuvura uwo iby’iyumviro bye bitari gukora neza.

    Iyo kaminuza kandi yerekana ko mu gihe bikorwa n’uwabizobereye, Cocaïne yagira uruhare mu kuvura indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero ya ruguru.

    Ni mu gihe abazi iby’ubutabire basobanura ko kanyanga iba ifite alcool iri hejuru cyane ku buryo ijyanywe muri laboratwari ishobora kwifashishwa mu gukora imiti yica udukoko n’ibindi.

    Urumogi rwo ni umwihariko kuko ntirusiba kwitwa imari ishyushye hirya no hino mu Isi.

    Ruzwiho kugira uruhare mu ikorwa ry’imiti itandukanye irimo ivura malaria, uburibwe bw’ingingo z’umubiri ndetse no gutuma abafite iseseme bagira appétit. Bivugwa kandi ko mu miti abafite agakoko gatera SIDA bahabwa harimo n’ikorwa hifashishijwe urumogi.

    Kuba ibiyobyabwenge bishobora gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko nk’ubuvuzi bikagira akamaro kuri benshi, niho bamwe bahera bavuga ko ibifatanwa abaturage bitari bikwiye kwangizwa, ahubwo byakabyajwe umusaruro mu bundi buryo.

    Umudepite akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, avuga ko nk’urumogi bishoboka ko rwafatwa rukaba rwakoherezwa mu mahanga, rukagurishwa aho bafite inganda zishobora kurutunganya.

    Ati “Nk’ibi by’urumogi byo byakwigwaho, kubera ko Leta yamaze kwemeza ko rushobora guhingwa rukaba rwakoherezwa hanze. Ku giti cyanjye numva rwo rufashwe babyigaho bakareba niba rwakoherezwa hanze kubera ko byo byemewe n’amategeko. Aho Leta yabyungukiramo. ”

    Depite Habineza asobanura ko iyo ibiyobyabwenge byafashwe n’ubundi biba bimeze nk’imitungo ishobora gutezwa cyamunara, bityo ko “harebwa aho isoko ryarwo riri (n’ubundi aho urwo bazahinga ruzajya) rukaba rwakoherezwayo aho gutwikwa. […] Ndumva urumogi rwabamo inyungu ku gihugu.”

    Icyo gitekerezo Dr Habineza agihurizaho n’Impuguke mu by’Amategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Me Kayitana Evode, na we uvuga ko ubu urumogi rutagatwitswe.

    Yagize ati “Urabona nk’iyo bafatiye imodoka mu byaha ishobora kuba yatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta; urumogi rero kubera ko u Rwanda rusigaye rwemera ko rushobora kuvamo ibintu by’agaciro na rwo ndumva aho bigeze rutagatwitswe.”

    Me Kayitana avuga ko igihe rufashwe rwafatirwa rugahinduka umutungo wa Leta, maze ikazaruteza cyamunara ku nganda zifite ubushobozi bwo kurukoramo imiti.

    Yakomeje ati “Nta mpamvu yo gukomeza kurutwika kandi rwarabaye imari.”

    Ku rundi ruhande ariko hari abatekereza ko kwangizwa ari byo bikwiye gukorerwa ibiyobyabwenge byafashwe bikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugeza ubu.

    Senateri Dr Havugimana Emmanuel asanga mu gihe umushinga Leta ifite wo guhinga urumogi utaratangira, ibiyobyabwenge byose muri rusange bikwiye kwangizwa nk’uko bisanzwe bikorwa.

    Dr Havugimana yavuze ko kuri we kugeza ubu kuba nk’urumogi rwafashwe Leta yarugurisha byaba binyuranyije n’amategeko, “mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze yemewe yarwo ritarahinduka.”

    Yakomeje ati “Ibyo byaba ari nk’ubwambuzi. […] Niba ubimufatanye ubwo nyine ni ukubitwika ku mugaragaro kuko bitemewe. Umunsi byemewe n’amategeko bakabimufatana abicishije mu nzira zitari zo, babifata bakabikoresha. Ariko babimwambuye bitemewe n’amategeko bakabicuruza, ubwo bwaba ari ubwambuzi.”

    Ku ruhande rwa Polisi ifata ikanangiza ibyo biyobyabwenge, Umuvugizi wayo CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko icyo ishinzwe ari ugushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya.

    Yagize ati “Twe dushinzwe kubirwanya [ibiyobyabwenge], ntabwo dushinzwe kubibyaza umusaruro.”

    -  Bigurishijwe nta ngaruka mbi byagira

    Ibiyobyabwenge byumwihariko urumogi rufatanywe abarukoresha binyuranyije n’amategeko rugatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta byaba ari inyungu, kandi nta muntu byagiraho ingaruka.

    Me Kayitana yemeza ko bikozwe uko bikwiye nta ngaruka mbi nko kongera ibyaha zagaragaramo, kuko n’ubundi bitakongera kugurishwa abaturage ngo babikoreshe binyuranyije n’amategeko.

    Ati “Ntabwo baruteza cyamunara ngo baruhe abaturage barunywe, barujyana muri za nganda zirukoramo umuti akaba ari zo zirugura. Ntaho byaba bihuriye no kongera ibyaha kuko ntabwo byagera mu maboko y’abaturage.”

    Uwo munyamategeko kandi asobanura ko “mu buryo bw’amategeko ntaho byaba bitambamye kuko iyo ibintu byafatiriwe biba byabaye umutungo wa Leta. Rero ndumva n’urumogi rwafatiriwe kubera ko ntawemerewe kurutunga, nta muntu wavuga ngo ni urumogi rwanjye.”

    Depite Habineza na we ashimangira ko nta ngaruka mbi zishobora kubaho mu gihe urumogi rwafashwe rwaba rugurishijwe ngo bibyarire Leta inyungu, kuko “hari amategeko agenga uburyo rugurishwamo” yakubahirizwa nk’uko n’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze.”

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko,aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga ari hejuru ya miliyoni 20 frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

    Mu Ukwakira 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igihingwa cyitwa Cannabis, kizwi mu Kinyarwanda nk’urumogi, kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda, hanyuma cyoherezwe mu mahanga mu nganda zikora imiti.

    Ku wa 12 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage bwangije ibiyobyabwenge birimo ibilo 419 by’urumogi, litiro eshanu za kanyanga na litiro eshanu za sky bifite agaciro ka 87 395 800 Frw

    Hari abasanga ibiyobyabwenge birimo n’urumogi bifatanwa ababikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko bidakwiye kwangizwa, ahubwo byakoreshwa mu buryo bibyarira igihugu inyungu

    Depite Habineza Frank asobanura ko iyo ibiyobyabwenge byafashwe n’ubundi biba bimeze nk’imitungo ishobora gutezwa cyamunara, bityo ko harebwa aho isoko ryarwo riri (n’ubundi aho urwo bazahinga ruzajya) rukaba rwakoherezwa hanze

    Senateri Dr Havugimana Emmanuel avuga ko ibiyobyabwenge byafatanywe ababikoresha binyuranyije n’amategeko bikwiye kwangizwa mu gihe itegeko rigenga imikoreshereze yabyo ritarahinduka

  • Guverineri Kayitesi yasabiye abarwariye COVID-19 mu ngo kurindwa inzara kugira ngo batanduza abandi –

    Ibi Kayitesi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19 mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu Karere ka Gisagara hari kugenda hagaragara umubare munini w’abanduye COVID-19, abasaba gukaza ingamba no gukumira ko abantu benshi bakomeza kwandura.

    Ati “Turi mu bukangurambaga bwo gukomeza gushishikariza abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko Akarere ka Gisagara nka kamwe karimo kugenda kagaragaramo imibare myinshi y’ubwandu bwa COVID-19, kurushaho gukaza ingamba no kwirinda.”

    Yashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima n’urubyiruko rw’abakorerabushake kubera umusanzu bakomeje gutanga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 ndetse no gukurikirana abanduye icyo cyorezo barwariye mu ngo.

    Yasabye ko abarwariye mu ngo bakomeza kwitabwaho ku buryo hatazagira usohoka abitewe n’ikibazo cy’inzara cyangwa kudasobanukirwa.

    Ati “Icyo tubasaba kandi mwakomeje kudufasha ni ugukomeza gukurikirana wa Munyarwanda, ntabe arwaye ari mu rugo ngo narangiza asohoke abe yajya kwanduza abandi. Ibyo rero binajyana no kumufasha, hari ushobora gusanga afite intege nke yabuze uwo atuma ku isoko. Niho rero rwa ruhare rwacu rukomeye rw’ubuyobozi ruziramo kugira ngo tumufashe atajya kwanduza abandi.”

    “Hari abashobora gusohoka kubera wenda ikibazo cyo kutabyumva neza, bakumva bashobora kwisohokera gusa; harimo n’abashobora gusohoka kubera impamvu z’ubuzima, akazi kari kamutunze ari ko kamuhaga icyo kurya agahitamo kuticwa n’inzara akaba yafata umwanzuro wo gusohoka.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bafite abanduye COVID-19 barwariye mu ngo bagera kuri 75 kandi bafashwa kubona ibyo bakeneye kugira ngo hatagira usohoka.

    Ati “Abanduye barwariye mu ngo bageze kuri 75, dufatanya n’Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’izindi nzego z’ibanze tukabashakira ibyo bakeneye kugira ngo batava mu ngo.”

    Yakomeje avuga ko bafatanya n’ibigo nderabuzima gushyira ikimenyetso aho uwanduye wishyize mu kato atagomba kurenga ndetse bakamwigisha n’uko akwiye kwitwara mu rugo kugira ngo atanduza abo babana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bamaze gusobanukirwa icyorezo cya COVID-19 kandi n’ingamba zashyizweho mu kucyirinda bazizi ku buryo biyemeje gukomeza kugikumira.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ibi mu gihe hari abaturage bo mu Karere ka Gisagara bamaze igihe bagaragariza itangazamakuru ko bafite impungenge zo kwandura icyorezo cya COVID-19, bacyandujwe n’abarwariye mu ngo birirwa bidegembya.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye ko abarwariye COVID-19 mu rugo bahabwa byose kugira ngo badasohoka bakajya kwanduza abandi

  • Impungenge ziracyahari- Igisubizo cya Dr Ngamije ku mpamvu ingendo zihuza uturere zitafunguwe –

    Kuva icyo gihe, nta muntu wemererwa kuva mu karere kamwe ajya mu kandi kereka gusa abajya gushaka serivisi z’ingenzi.

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 yiyongera ndetse icyo gihe n’abapfa bari benshi.

    Mu gihe byari byitezwe ko ingendo zihuza uturere hagati yatwo n’iziduhuza n’Umujyi wa Kigali zishobora gukomorerwa, Inama y’Abaminisitiri y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 yagumishijeho izi ngamba ariko ishyiraho umwihariko ku bashaka serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo.

    Uwo mwanzuro ukomeza ugira uti “Ba mukerarugendo bose baba abo mu gihugu no mu mahanga bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.’’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye RBA ko nubwo ubwandu bushya bwagabanutse ariko hakiri kare ko ingendo zihuza uturere zafungurwa.

    Yagize ati “Impungenge ziracyahari, ntituragera aho dutanga imibare ko nta muntu wanduye COVID-19 nkuko tubitangaho amakuru buri mugoroba. Turacyafite muri Kigali no mu ntara, mu turere dutandukanye, hari aho usanga hakiri imibare y’abarwayi. […] Ntituragera igihe cyo gufungura, dukeneye igihe gikwiriye ngo turebe uko imibare imanuka.’’

    Yaciye amarenga ko igihe cyose Guverinoma izasuzuma igasanga ubwandu buri hasi cyane ingendo zihuza uturere zizafungurwa kimwe n’ibindi bikorwa bitarakomorerwa.

    Minisitiri Dr Ngamije yakomeje ati “Mu bijyanye n’ubuhanga mu kubara no gukurikira ibyorezo, iyo ukibona hejuru y’abantu banduye hagati ya batanu na 20 mu bantu ibihumbi 100, icyorezo kiba kigihari, kitaracika intege bihagije. Iyo ugiye munsi ya batanu ku bantu ibihumbi 100 wapimye, aho ni ho uvuga ko icyorezo cyagiye hasi. Aho ntiturahagera, nituhagera hari ibindi byemezo Guverinoma izafata.’’

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kandi yanzuye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abatarenze 75% by’umubare w’abo zagenewe gutwara.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko koroshywa kw’ingamba bidakwiye kuba icyuho cyo gukongeza Coronavirus.

    Yagize ati “Biragaragara ko icyorezo cyagabanutse, iyo dushyize kuri 75%, abagenzi bose bagenda bicaye, nta we uhagaze. Hari ibigomba gukurikiraho ngo tugire umutekano, usanga abagenzi batangira kuba benshi mu masaha yo gutaha.’’

    Yavuze ko buri wese akwiye kubifata nk’inshingano ze gutanga umusanzu we mu kwirinda Coronavirus.

    Ati “Birasaba ubufatanye na ba nyiri imodoka kugira ngo ingamba zo kwirinda zubahirizwe, hashyirweho za sanitizer kugira ngo buri wese abigire ibye.’’

    Abatwara za bisi basabwe kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    Kuva COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 973 922, byasanzwemo 17 988 bamaze kwandura; 16 597 barakize. Abagera ku 1144 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga. Abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 247.