Tag: featured

  • Hagiye gutangizwa umushinga uzatunganya amazi n’umuriro uzabyarira inyungu u Burundi n’u Rwanda –

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ku munsi wahariwe kwizihiza uruzi rwa Nil, cyane ko uyu mushinga ari umwe muri porogaramu zatangijwe n’umushinga w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil(Nile Basin Initiative).

    The New Times yavuze ko uyu mushinga biteganyijwe ko uzubaka ikigega hafi y’umugezi wa Akanyaru, kizaba gifite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe miliyoni 333 z’amazi azakoreshwa n’abantu ibihumbi 846.

    Kizatunganya amazi yo kunywa azakoreshwa n’abantu 614.200 mu Burundi no mu Rwanda, ndetse hazubakwa ikigega kizifashishwa mu kuvomerera hegitari 12.474 z’imirima yo mu bihugu byombi.

    Uyu mushinga kandi biteganyijwe ko uzatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 14.5, uzacanira ingo 141.111.

    Uretse ibi kandi, uyu mushinga uzagira uruhare mu bindi bikorwa bikoresha amazi, harimo ubworozi bw’ amatungo, kurinda imyuzure ya hato na hato iterwa n’imvura, kubungabunga ibidukikije, ndetse uzatanga akazi ku bantu.

    Umushinga w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil (Nile Basin Initiative), watangije uyu w’Akanyaru uhuriweho n’ibihugu icumi bikora kuri iki kibaya, birimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Sudani, Ethiopia ndetse na Misiri.

    Undi mushinga uri hafi kuzura ni uw’urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 75 z’umuriro w’amashanyarazi, uzakoreshwa mu Rwanda, u Burundi no muri Tanzania.

    Umunsi wahariwe kwizihiza uruzi rwa Nil uyu mwaka wibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibyara inyungu. Wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kongera gutekereza ku mishinga ibyara inyungu mu karere gahuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili”

    Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, akaba anakuriye komite y’abaminisitiri b’uyu mushinga yavuze ko bagiye gufatanya mu gushyira imbaraga mu ikorwa ry’imishinga ibyara inyungu muri aka Karere.

    Yongeyeho ko kugira ngo abantu abantu babeho bakenera amazi, bityo kugira ngo atunganywe hakenewe ingufu za benshi no gushyira hamwe nka kimwe mu isoko y’iterambere.

    Hagiye gutangizwa umushinga uzatunganya amazi n’umuriro bivuye mu mugezi w’Akanyaru uzabyarira inyungu abaturage bo mu Rwanda n’i Burundi

  • Kasha yahawe miliyoni 1$ azayishoboza gutanga serivisi z’ubuzima ku bagore bo mu Rwanda na Kenya –

    Aya mafaranga yatanzwe n’Ikigo U.S. International Development Finance Corporation (DFC) cy’Abanyamerika, cyibanda ku ishoramari rikemura ibibazo bikigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Umuyobozi Mukuru wa Kasha ku rwego rw’Isi, Joanna Bichsel, yavuze ko “Kasha yishimiye gukorana na DFC nk’umuterankunga w’igihe kirekire. Bitewe n’inkunga ifatika Amerika ikomeje gushora mu bikorwa mu bikorwa by’ubuzima ku rwego rw’Isi, ndetse n’inkunga iterwa ibigo bikizamuka byashoye mu rwego rw’ubuzima, dufite icyizere ku iterambere ry’ibikorwa bya Kasha mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi ku Mugabane wa Afurika. Dutewe ishema n’ishoramari rya DFC mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

    Umuyobozi Wungirije wa DFC ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga, Algene Sajery, yavuze ko “ibikorwa by’ubuzima bw’abagore ni ingenzi cyane mu guteza imbere ubukungu bw’abagore n’abakobwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. DFC itewe ishema no gutera inkunga ibikorwa by’udushya bigamije guteza imbere ubuzima bw’abagore muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara”.

    Kasha yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2016, aho binyuze mu bucuruzi ikorera kuri internet, imaze gukorana n’abagore barenga 130 000, muri bo 63% bakaba babarirwa mu bafite amikoro aciriritse mu bihugu by’u Rwanda na Kenya.

    Kasha icuruza ibikoresho bifasha ubuzima bw’abagore

  • Hari ibidahinduka – CP Kabera avuga ku mabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 –

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabivuze mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare hatangira kubahirizwa amabwiriza mashya yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 19 Gashyantare 2021 akazageza tariki ya 15 Werurwe 2021.

    CP Kabera yagize ati “Leta igenda ifata ibyemezo bitewe n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19, ariko abantu bagomba kumenya ko kwambara agapfumunwa kandi neza byo bitahindutse, guhana intera hagati y’abantu ni ngombwa, utubari turakomeza gufunga, ibirori n’andi makoraniro ahuza abantu ntabwo byemewe, abantu bagomba gukomeza kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune, bagomba gukomeza kubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza yose atangwa.”

    CP Kabera yavuze ko n’ubwo ibi bintu bivugwa kenshi ariko hakunze kugaragara bamwe mu bantu babirengaho nkana.

    Yibukije abantu bafite ibikorwa byo gucuruza amafunguro muri za resitora kuzirinda amakosa yakunze kubaranga mu minsi yashize mu rwego rwo kwirinda ko byakongera gukurura ibibazo byo gukwirakwiza COVID-19.

    Ati “Muribuka ko mu minsi yashize hari abantu bajyaga muri resitora gufata amafunguro ariko bakirirwamo barimo kunywa inzoga mu buryo bwa rwihishwa. Wasangaga hari abashyira inzoga mu materemusi bakanywera inzoga mu bikombe by’icyayi. Ugasanga abantu biriwe muri restaurant ndetse bamwe ugasanga banasinze kandi utubari tutemewe.”

    Yavuze ko mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare harimo umwanzuro uvuga ko guhera tariki ya 23 Gashyantare restaurant zemerewe gutangira ibikorwa byazo ariko hakubahirizwa umubare wa 30% w’abantu basanzwe bakira. CP Kabera yasabye abafite resitora kuzubahiriza iyo mibare kuko no mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi bazajya babigenzura.

    Ati “Bene restaurant babashe kubahiriza imibare, bamenye umubare w’abantu bari basanzwe bakira noneho bahere aho bamenya 30% by’abantu bagomba kuzajya bakira. Igihe Polisi izaba irimo kugenzura izajya ibabaza iyo mibare.”

    Ku bijyanye no gukora siporo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Minisiteri ya siporo yasohoye urutonde rwa siporo zemewe gukorwa ndetse n’amabwiriza agomba kubahirizwa mu kuzikora.

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ari inshingano za buri muntu kandi akabikora atabanje kubihatirwa cyangwa ngo akorere ku jisho, buri muntu akumva ko hatagamijwe guhana abarenga ku mabwiriza.

    Yavuze ko Polisi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego yiteguye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.


  • Rubavu: Umugabo wari watwawe n’umugezi wa Sebeya yabonetse mu Kivu nyuma y’icyumweru –

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yemeje aya makuru avuga ko uyu murambo washyikirijwe umuryango we bagahita bamushyingura.

    Ati’ “Uriya murambo wabonetse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu masaha ya saa tanu, amakuru baduhaye ni uko yaguye mu mugezi wa Sebeya kuri tariki 16 Gashyantare ubwo yageragezaga kwambuka ari kumwe n’abandi ni uko aranyerera. Umurambo twawukuye mu mazi uterwa imiti nk’ibisanzwe ashyirwa mu bikoresho byabugenewe ashyikirizwa umuryango we ngo ujye kumushyingura’’

    Imvura ikomeye yaguye mu Burengerazuba bw’u Rwanda yatumye Umugezi wa Sebeya wuzura maze amazi yawo asenya inzu 172, anangiza hegitari eshatu z’imirima y’abaturage.


  • Iby’ibanze ku rugendo Perezida Macron ateganya gukorera mu Rwanda –

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, Macron nibwo yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu 2021 mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique icyo gihe yagize ati “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.”

    Ntabwo amatariki n’ukwezi uru ruzinduko ruzaberaho biremezwa, gusa amakuru avuga ko byose bizaterwa n’uko icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe cyifashe hirya no hino.

    Byitezwe ko uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rushobora kuba mbere ya tariki 18 Gicurasi kuko nyuma yayo u Bufaransa buteganya kwakira inama ibuhuza na Afurika yiga ku ishoramari aho yatumiwemo abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga icumi.

    Mu 2019 Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabashije kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche! barimo Umunyarwanda Hervé Berville wavukiye i Nyamirambo.

    Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

    Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

    Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

    Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa, ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.

    Muri Mata 2019 Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yashyizeho itsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert rigomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe Macron yasura u Rwanda, yaba abaye Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa ukandagiye ku butaka bwarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Gashyantare 2010, Sarkozy yasuye u Rwanda ndetse anemera ko ntacyo igihugu cye cyakoze ngo Jenoside yakorewe abatutsi ihagarare, ariko ntiyasaba imbabazi ku ruhare rw’u Bufaransa.

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warushijeho kuba mwiza kuva Macron yajya ku butegetsi mu 2017 / Ifoto: Village Urugwiro

  • Hagiye kumurikwa igitabo kiri mu Kinyarwanda kizafasha abafite imishinga mito n’iciriritse –

    Iki gitabo kigiye kumurikwa kizayobora abafite imishinga mito n’iciriritse (SMEs), ndetse kinaborohereze mu kumva no gusobanukirwa ibigikubiyemo mu rurimi rwabo kavukire cyane ko cyari gisanzwe kiboneka mu Cyongereza.

    Iki gitabo gisanzwe kizwi nka ’SMEs Guide Book’ cyanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Giteza Imbere Abikorera (IFC).

    Kuva cyakwandikwa, cyashyizwe mu ndimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyesipanyole, Ikirusiya, ndetse no mu rurimi rwa Amharic ruvugwa muri Ethiopia. Nibwo bwa mbere kigiye kuboneka mu Kinyarwanda aho gifite umutwe ugira uti “Ifashayobora ry’imiyoborere y’ibigo bito n’ibiciriritse”.

    Gikubiyemo imbogamizi ba nyiri imishinga mito n’iciriritse ndetse n’abayishoramo imari bahura nazo, amahirwe babona ndetse n’ibyabafasha kubaka no gukora imishinga yabo igihe kirekire kandi mu buryo buteye imbere.

    RSE, yavuze ko hatekerejwe gushyira iki gitabo mu Kinyarwanda kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa ibigikubiyemo.

    Iti “iki gitabo kirimo ibijyanye n’imiyoborere, kandi usanga mu bantu bakora imishinga mito n’iciriritse harimo ababa batazi imiyoborere neza bafite ibitekerezo byiza ariko nta micungire ihamye, nta bitabo by’ibaruramari n’icungamutungo wenda, kandi ibyo byose ari byo biri muri kiriya gitabo.”

    “Cyari kiri mu Cyongereza, kandi Abanyarwanda bose siko bazi Icyongereza. Ntabwo abantu bafite imishinga ariko bose bize, bivuze ngo n’ibyo bintu by’uburyo ubucuruzi n’imicungire yabwo ikorwa ntabwo ari ko bose babizi, n’abantu batazi Icyongereza ntabwo bivuze ko batabikora, niyo mpamvu cyahinduwe mu Kinyarwanda kugira ngo buri Munyarwanda wese, yaba uzi Icyongereza, yaba utakizi bose bibonemo.”

    RSE yakomeje ivuga ko gufasha iyi mishinga mu buryo bw’imiyoborere ari iby’ingenzi cyane ku bukungu bw’igihugu, kuko nibura 90% by’imishinga iri mu gihugu ari imito n’iciriritse.

    Iki gitabo kizamurikwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Zoom’ guhera saa yine kugeza saa tanu n’igice z’amanywa.

    Niba wifuza kwitabira iki gikorwa, urashyira uburyo bwa Zoom muri telefone yawe, cyangwa niba usanzwe uyifite ukayifungura, uho bagusaba kwandika ’Meeting ID’ uzandikamo 83043515673, naho aho bagusaba umubare w’ibanga ’Pass Code’ wandikemo KY5XNU.

    Umuhango wo kumurika iki gitabo uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Avoka wa Kabuga Félicien yikuye mu rubanza –

    Kabuga afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, ashinjwa ko mu Ugushyingo 1993 sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

    Nyuma y’igihe kinini ashakishwa, muri Gicurasi 2020 nibwo Kabuga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa. Akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva yatabwa muri yombi, yunganirwaga mu buryo bw’amategeko n’Umufaransa, Emmanuel Altit gusa Jeune Afrique yatangaje ko uyu mugabo yatangiye kuzuza ibisabwa kugira ngo yikure mu rubanza.

    Ntihigeze hatangazwa impamvu Altit yahisemo kwikura muri uru rubanza, gusa ibi bivuze ko Kabuga agomba gushaka abagomba kumwunganira bashya.

    Altit yaherukaga kunganira Kabuga mu Ugushyingo 2020, ubwo yagaragaraga bwa mbere mu Rukiko rw’i La Haye ari nacyo gihe aheruka kuburanira.

    Emmanuel Altit yamaze kwikura mu rubanza rwa Felcien Kabuga

  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw’umukwe we –

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu giti cy’ipera kiri mu rugo rw’umukwe we mu Kagari ka Kamukina.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n’umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati “Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.”

    Yongeyeho ko pasiporo y’uyu musaza yagaragaye hafi y’umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica umuntu akanamwiba –

    RIB yatangaje ko icyo cyaha cyabaye tariki 11 Gashyantare 2021. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri , imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Inkuru irambuye ni mukanya…

    Ukekwa ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Mbere

  • Imirimo yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri igeze kuri 92% –

    Muri Kamena umwaka ushize hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Ibi byumba by’amashuri byari bikenewe cyane kuko abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ndetse n’abatangira mu wa mbere bakabona aho bigira kuko bari gusangamo bagenzi babo batasoje umwaka w’amashuri kubera iki cyorezo.

    Imirimo yo kubakisha ibi byumba by’amashuri yarihutishijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi muri rusange.

    Mu gihe hitegurwa ko abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali basubukura amasomo yabo nyuma y’igihe gisaga ukwezi batiga kubera Covid-19, Misitiri w’Uburezi yabwiye Radio Rwanda ko imirimo yo kubaka aya mashuri igeze kuri 92%, ko habayeho gutinda kubera ibikoresho bitabonekeraga igihe.

    Ati “Biri ku gipimo kigeze kuri 92% cy’ibyumba byari bikenewe, hari aho wasangaga ibyumba byaruzuye ariko nta birahure birajyamo cyangwa ugasanga nta ntebe zihari, abacuruzi bagiye bazamura ibiciro bigatuma amafaranga yagenwe arenga ariko ubu byose byahawe umurongo.”

    Yakomeje avuga ko amashuri ataruzura ari ayubatswe mu buryo bugeretse kuko hari aho amafaranga yagiye yiyongera bigatuma bategereza ingengo y’imari y’umwaka utaha.

    Ati “Amashuri ataruzura ni ariya ageretse kuko ntabwo yubakwa kimwe n’andi, kuko hari aho twagiye tugera ubushobozi bwateganyijwe ntabe aribwo bukoreshwa.”

    “Nko Mujyi wa Kigali hari aho twateganyaga kugereka rimwe ntibikunde kubera umubare w’abana, tukemeza ko tuzagereka gatatu kugira ngo abana bari muri ako gace bahakwirwe, ibi byafashe no mu ngengo y’imari y’undi mwaka kuko aya mafaranga ntiyari kuzayuzuza.”

    Inama y’Abaminisiteri yateranye ku wa 19 Gashyantare yemeje ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azasubukura amasomo ku wa 23 Gashyantare.

    Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya igeze kuri 92%