Tag: featured

  • Igisubizo cya Mineduc ku kibazo cy’abanyeshuri biga nijoro bakigongwa n’ingamba zo kwirinda Covid-19 –

    Kuwa 23 Gashyantare nibwo amashuri yo muri Kigali ari bwongere gusubukura imirimo yo kwigisha, nyuma y’aho ku wa 17 Mutarama Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo kuba iyafunze kubera ubwiyongere bukabije bw’abanduye COVID-19 bwari bukomeje kugaragara.

    Nubwo amashuri agiye kongera gufungura ariko hari zimwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19 zikiriho kandi zigaragara nk’izishobora kubangamira abanyeshuri cyane cyane abo muri kaminuza.

    Urugero ni amabwiriza avuga ko isaha ntarengwa yo kugera mu rugo ari saa Mbiri z’ijoro, mu gihe hari abanyeshuri bo muri kaminuza bigaga ijoro bakaba bageza na Saa Yine.

    Ikindi kigaragara nk’igishobora kubangamira aba banyeshuri ni ukuba ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zigifunze, mu gihe hari abanyeshuri biga kaminuza muri Kigali ariko baturutse mu ntara kimwe n’abatuye muri Kigali ariko biga mu ntara.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye na RBA yavuze ko ibi bibazo byose babizi ariko yemeza ko abanyeshuri bafite imodoka zabo bashobora gusobanurira inzego zibishinzwe zikabareka bagatambuka.

    Minisitiri Uwamariya yasabye abadafite imodoka zabo kwishyira hamwe bagashaka imodoka izajya ibatwara ubundi bakabisabira uruhushya.

    Ati “Aho bizakomerera abagenda mu modoka rusange kuko zo byaba ikibazo kuko nta nubwo aba ari benshi ku buryo bakuzura imodoka ariko iyo ari benshi bakwishyira hamwe bakaka uruhushya bakaruhabwa.”

    Ku bijyanye n’abiga n’ijoro, Minsitiri Uwamariya yavuze ko hazakomeza kubahirizwa gahunda kaminuza zari zarumvikanyeho n’Inama y’Amashuri makuru na kaminuza, HEC.

    Ati “Birumvikana ndetse si n’ubwa mbere bibaye na mbere y’uko dufunga amashuri yose ku itariki ya 18 hari abigaga nimugoroba icyo gihe HEC yakoranye inama n’abayobozi ba za kaminuza bumvikana amasaha abo banyeshuri bajya biga ntibarenze noneho bagakomeza muri Weekend.”

    Yakomeje avuga ko abiga n’ijoro ko batari buhagarike amasomo ko ariko batari bunemererwe kurenza isaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu ngo zabo. Ati “Ntabwo bari buhagarike ariko nta nubwo turi bwemere ko ya masaha yategenyijwe bayarenza.”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare, yiga ku buryo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu ni yo yafatiwemo umwanzuro wo kongera gufungura amashuri yo muri Kigali nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze afunze.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hazarebwa uburyo abanyeshuri biga mu masaha y’ijoro bazakomeza amasomo yabo ariko batarenze ku isaha yo kuba abantu bose bageze mu ngo

  • Senateri Uwizeyimana Evode yavuze uko yahuye bwa mbere na Rusesabagina no ku kwihakana Ubunyarwanda kwe –

    Rusesabagina Paul, uvugwa na Uwizeyimana ni umwe mu banyarwanda 21, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Impuzamashyaka ya MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagashimutwa, bagasahurwa ndetse bakanavanwa mu byabo.

    Rusesabagina, mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia niwe washinze MRCD-FLN ndetse ayibereye Perezida. Uyu mugabo w’imyaka 66 ubwo yari mu rukiko ku wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    Yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk’ibitarumvikana neza, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njye si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.”

    Uwizeyimana yavuze ko aziranye na Rusesabagina mbere y’uko akora ibi byaha akurikiranyweho kuko bamenyanye ubwo yakoranaga na Twagiramungu Faustin mu myaka ya za 2010.

    Uyu mugabo wavuye mu Rwanda mu 2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, akahava yerekeza muri Canada.

    Akimara kugera muri Canada, yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.

    Uyu musenateri uvuga ko nyuma yaje kwikorera isuzuma agasanga yari yarayobye, avuga ko hari igihe yafataga umwanya akabwira abo bakoranaga barimo Twagiramungu Faustin [amwita Rukokoma], niba bazakora politiki bigana abandi bigashoboka, bakabura icyo bamusubiza.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIBO TV, yavuze ko uretse Twagiramungu [bakoranaga bya hafi], hari n’abandi bagiye bahura akababaza imishinga yabo ya politiki ngo barebe niba ishoboka bakarya indimi.

    Ati “Noneho biza kugera ku rwego mbabwira nti ariko ushobora gukora politiki yo gukuraho leta cyangwa kurwanya ubutegetsi ukayikora wigana? Ukavuga ngo nonese FPR ko yatangiriye hanze y’igihugu ikaza kugera ku butegetsi.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo ari Rukokoma wenyine […] N’aba bose […] baba ari ba Rusesabagina, ndibuka rimwe Rusesabagina yigeze kuza i Montréal, aranshaka turabonana twari twaravuganye kuri telefone mbere y’uko duhura.”

    Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina yarahakanye ko ari Umunyarwanda kugira ngo bigaragaze ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha, yirengagije ko hari ibishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko mu kirego runaka.

    Ati “Kuvuga ko atari Umunyarwanda, we aribaza ko byamuha amahirwe yo kutaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ariko aho yibeshyera, icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho ibyaha aregwa byabereye.”

    “Nta n’ubwo twakwirirwa tugitindaho, ikintu cya mbere mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho icyaha cyabereye, ibyaha byabereye mu Rwanda, ibyo ntawe ubishidikanyaho. Ikindi kigenderwaho mu kugena ububasha bw’urukiko, ubwenegihugu bw’uregwa nabwo buzamo ariko hazamo n’ubwenegihugu bw’uwakorewe icyaha.”

    Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n’amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.

    Uwizeyimana ati “Amategeko ni siyansi, umuntu uyikurusha ushobora kugira ngo afite ukuri kandi ashobora no kuba abeshya. Ikindi ku bijyanye no gutakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda, inzira Rusesabagina avuga yatakajemo ubwenegihugu bw’u Rwanda, ntabwo ijyanye n’ibyo amategeko ateganya.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere dufite Itegeko Nshinga rivuga ko nta muntu ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’inkomoko, icya kabiri ni uko hari abantu bagiye bajya mu mahanga mu buryo bwo gushaka imibereho cyangwa akagerayo akaba impunzi, kugira ngo abone ubwenegihugu bwaho akaba yakwiyambura ubwo afite.”

    Senateri Uwizeyimana avuga ko hari abanyarwanda benshi bagiye basaba kwikuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda bitewe n’inyungu bafite mu kutabugira kandi bigakorwa Inama y’Abaminisitiri ikabibemerera bigasohoka mu igazeti ya Leta.

    Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigira umuntu Umwenegihugu gusa!

    N’ubwo atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.”

    Uwizeyimana avuga ko kuba impunzi bitavuga ko uba utakaje ubwenegihugu wari ufite kandi ariko amategeko abiteganya.

    Ati “Icyo kuba impunzi bisobanuye, ni ukuvuga ko utakirengerwa n’igihugu cyawe, iyo ugiye ukavuga uti leta y’iwacu irashaka kunyica cyangwa kungirira nabi nibwo kiba kitakibashije kukurengera. Icyo gihe amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu yemerera umuntu gusaba ubuhunzi ari nazo nzira Rusesabagina yahawemo ubwenegihugu.”

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko afite pasiporo y’u Bubiligi bidashobora gushingirwaho avuga ko atari Umunyarwanda cyangwa yatakaje ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ati “Pasiporo n’indangamuntu ntabwo aribyo bigize Ubwenegihugu, mbese ni ibihamya by’uko uri Umwenegihugu runaka ku buryo hagize umuntu ushaka kukuburanya. Twebwe nta kibazo dufite kuba Rusesabagina ari Umunyarwanda akaba ari n’Umubiligi.”

    Yakomeje agira ati “Rusesabagina ni Umunyarwanda ufite n’Ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni kimwe n’uko nanjye ndi Umunyarwanda nkaba mfite Ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.”

    Ibi ariko birashimangirwa n’uko ubwo Rusesabagina yageraga mu Rwanda gufata amashusho ya filime ‘Hotel Rwanda’ yamugize icyamamare, yinjiye mu gihugu nk’Umunyarwanda aho kuba Umubiligi.

    Kuri Uwizeyimana ngo kuba Rusesabagina yahakana ko ari Umunyarwanda ntabwo bikuraho ko ibyaha akurikiranyweho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, bityo ubutabera bw’u Rwanda bugomba kubimuryoza.

    Ati “Ndamutse ndi Umucamanza muri ruriya rubanza, nabimwemerera nkamubwira nti ndakwemereye ko utari Umunyarwanda. Ngakoresha kuba ibyaha yakoze byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda. Kuvuga ngo ni umunyarwanda cyangwa si we ariko akaba yarishe abanyarwanda, ibyo byose inkiko z’u Rwanda zamuburanisha.”

    Mu 2014, nibwo Uwizeyimana yageze mu Rwanda aza gukora muri Minisiteri y’Ubutabera nyuma agirwa Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, muri icyo gihe kandi yari muri komisiyo ishinzwe gukora iperereza kuri filimi mbarankuru BBC yigeze gusohora yitwaga ‘Rwanda Untold Story’.

    Mu 2015, yashyizwe muri Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu kuvugurura Itegeko Nshinga, nyuma aza kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mateteko. Ku wa 16 Ukwakira 2020, Uwizeyimana yagizwe umusenateri.

    Senateri Uwizeyimana yatangaje ko nubwo Rusesabagina byakwemezwa ko atari umunyarwanda, yakurikiranwa ku byaha yakoze byakorewe mu Rwanda

    Rusesabagina aburana avuga ko adakwiriye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda kuko atari umunyarwanda

  • Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu giti cy’ipera mu rugo rw’umukwe we –

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu giti cy’ipera kiri mu rugo rw’umukwe we mu Kagari ka Kamukina mu Murenge wa Kacyiru.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza cyane ko nta makimbirane yagiranaga n’umukwe we cyangwa umwana we.

    Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimihurura, Muhongerwa Olive, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye mu gitondo ndetse ko uyu musaza yari amaze imyaka ine acumbitse ku mukwe we.

    Ati “Nibyo uwo murambo wagaragaye bujya gucya mu rukerera. Ni umusaza wari ucumbitse ku mukwe we aho yari ameze imyaka ine.”

    Yongeyeho ko pasiporo y’uyu musaza yagaragaye hafi y’umurambo we.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • TI Rwanda yasabiye ubufasha abakene n’abarya ari uko bakoze bahungabanyijwe na COVID-19 –

    Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango, bwagaragaje ko kuva leta yashyiraho ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, zirimo guma mu rugo, no guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe, byashyize mu kaga imibereho ya bamwe, bituma imibare y’abashoboraga kumara umunsi batariye yiyongera, iyo abaryaga kabiri ikagabanuka.

    Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagize ati “Bahuye n’ubukene bukabije bugeza igihe umuntu abura n’icyo kurya pe, abandi bakakubwira bati iyo nagize Imana ndya rimwe ku munsi, hari nubwo mburara, hari abantu bakubwira bati ubu naniwe kwishyura inzu mba aho.”

    Akomeza avuga ko yemera ko ingamba za Covid-19 zigomba gushyirwaho, ariko asaba leta ko yafasha abo zigiraho ingaruka zikomeye, ikagenzura neza niba koko imfashanyo bagenerwa zibageraho ku gihe.

    Agira ati “Uroye nka LODA (Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze), abo igomba guha amafaranga y’abo bantu batishoboye basanzwe batunzwe na ya mirimo bakoraga, leta ikabishyura cyangwa se wenda na ba basaza b’intege nke cyane bagakora nk’isaha imwe ariko bakagira icyo bamugenera, abo hasi bagomba kuyabaha niba usanga batayabahera ku gihe ngo bayabahe neza.”

    Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda bwagaragaje ko abantu batishoboye bahabwaga inkunga ya VUP muri bo 23% batigeze bayihabwa mu gihe cya Covid-19, atari ukubera ko itatanzwe ahubwo abashinzwe kuyibagezaho batinze kuyibaha.

    Ingabire agira ati “Ikindi ni ugutanga ibiribwa, ni ukuri bagerageze aba abantu batishoboye rwose, nk’uwo muntu ugera igihe akakubwira ati ndanabwiriwa nkaburara. kandi bakabikora (gutanga ibiribwa) mu bunyangamugayo, bakareka kubijyana.”

    “Hari nk’aho twabonye umukuru w’umudugudu afata imodoka ye agapakiramo ibyo kurya ariko ugatanga amafaranga magana atanu, iyo ni ruswa ni n’akarengane gakomeye.”

    Ku ruhande rw’abantu baryaga ari uko bakoze na bo bazahajwe n’iki cyorezo. Mu kiganiro bagiranye n’abakoze ubushakashatsi bwa TI Rwanda, bavuze ibibazo bikomeye bahuye nabyo.

    Umwe yagize ati “Mu mudugudu ibyo kurya babitanze rimwe, kuko baduhaga n’ibishyimbo bidashya, cyari ikilo kimwe n’ikilo cya kawunga, n’ikilo cy’umuceri.”

    Undi ati “Ntabwo mu mudugudu ntuyemo umusiribateri bamufashaga.”

    Hari abandi batigeze boroherwa no kwishyura inzu batuyemo kubera ikibazo cy’uko batakoraga.

    Bamwe muri bo bagize bati “Namaze amezi ane ntakora, no kugira ngo mfungure ni uko nashyizweho igitutu na nyir’inzu, mu mezi ane nari maze ntakora, ansonera amezi abiri mwishyura abiri. Ubwo urumva namwishyuye amafaranga agera mu bihumbi 200 ntakoreye cyangwa ntinjije.”

    Undi ati “Usibye n’akazi k’uburezi nari mfite ubushabitsi bw’akabari, umushahara wo waragiye, akabari karagiye, igishoro cyako narakiriye kuko cyagombaga kuntunga.”

    Aba n’abandi benshi bagaragaje ibibazo bahuye nabyo, byatumye bahura n’ubukene bukibakurikirana uyu munsi, bikaba ariyo mpamvu Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, TI Rwanda, usaba leta ko yafasha aba baturage bakivana mu bukene.

    Ingabire Marie Immaculée yasabye leta kwita ku bakene bahungabanyijwe na Covid-19

  • Umuhungu wa Rusesabagina yakumiriwe mu kiganiro nyuma yo kumenya ibikorwa bya se –

    Iki kiganiro cyari cyateguwe n’umuryango udaharanira inyungu ugamije gukora ubukangurambaga ku bibazo byibasira Afurika na Caraïbes muri Kaminuza ya Hult ishami rya Boston, Hult African Business Club.

    Hult African Business Club ikora kandi nk’urubuga rwo kuganira ku bucuruzi, umuco n’izindi ngingo zo mu mibereho ya buri munsi. Itegura ibiganiro aho batumira umuntu runaka agasangiza abandi urugendo rwe.

    Ni muri urwo rwego wari wateguye ikiganiro cyagombaga kuba ku wa 24 Gashyantare, hatumirwamo umuhungu wa Paul Rusesabagina, Trésor Rusesabagina gusa kiza gusubikwa nyuma y’uko uyu muryango umenye ibikorwa bya se.

    Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba ahanini yakoze binyuze mu mutwe w’iterabwoba wa FLN yashinze.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Mu itangazo HABC yashyize kuri Instagram, yiseguya ku kuba yari yatumiye Trésor Rusesabagina muri iki kiganiro inashimira abayifashije kumenya ukuri ku bikorwa bya se.

    Riti “Nka HABC, turashimira cyane abantu benshi bari biteguye kuvuga ku bijyanye n’amakuru atari yo ayo ariyo yose, by’umwihariko ajyanye n’umugabane wacu. Turemeranya ko tutahawe amakuru atari yo gusa ko ahubwo twakoreye ku makuru make cyangwa ubushakashatsi. Ku bufatanye n’abanyeshuri bo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ku Isi, umuhango wari wari watumiwemo Trésor Rusesabagina wahagaze ndetse ntazatumirwa kugira ngo aganire n’umuryango mugari wo muri Hult.”

    “Ntitwasubitse umuhango gusa, ahubwo turashaka no guha urubuga abafite amakuru ahagije ku bibazo bijyanye n’amakuru atariyo aturuka mu mboni z’Abo mu burengerazuba bw’Isi, kugira ngo baze baganirize umuryango wa Hult.”

    Itangazo rya Hult rikomeza rigira riti “ Nk’uko dushobora kubyemeranywaho Paul agaragazwa n’abantu bo hanze ’nk’intwari k’u Rwanda’, ariko hashingiwe ku byo abantu bazi neza iki kibazo batubwiye, ibyo si ko biri. Nk’umuryango, turashaka gutangaza ibi bitari ugusaba imbabazi gusa ahubwo ari ukwifatanya n’umuryango nyarwanda.”

    Kuva Paul Rusesabagina yatabwa muri yombi Trésor Rusesabagina kimwe n’abandi bo mu muryango we ntibahwemye kugaragaza ko se arengana. Abinyujije kuri Facebook muri Nzeri 2020 uyu muhungu yashyize hanze ubutumwa avuga ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo se arekurwe.

    Ati “Nkeneye ko mumba hafi, ubufasha bwanyu, urukundo ndetse n’amasengesho. Ubu nandika ubu butumwa ndi gutitira kubera ko ntazi niba nzongera kumubona ukundi. Mu by’ukuri sinzi niba niba nzongera kumuhobera cyangwa ngo mukoreho. Ariko rero, ngiye gukora ibyo yakabaye akora […] Ngiye kurwana kugeza ubwo mubonye imbere yanjye.”

    Trésor Rusesabagina ni umuhungu Paul Rusesabagina yabyaranye n’umugore we wa kabiri Tatiana Rusesabagina nyuma y’uko mu 1981 atandukanye n’uwari umugore we wa mbere Esther Sembeba. Uyu mugore wa mbere babyaranye abana batatu.

    Uyu muhango umuhungu wa Rusesabagina Paul yagombaga kuzatangamo ikiganiro wasubitswe

    Ikiganiro Trésor Rusesabagina (iburyo) yagombaga gutangira muri Hult African Business Club cyasubitswe

  • Igipimo cy’abacuruzi basonerwa avansi ku musoro muri gasutamo cyazamutseho 77% –

    Komiseri Ushinzwe Serivisi za Gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Mwumvaneza Félicien, yavuze ko hari inyungu zitandukanye abacuruzi basigaye babona kubera kwitwara neza.

    Ati “Tubifashijwemo n’ikoranabuhanga, iyo umucuruzi ikoranabuhanga ryacu rigaragaza ko azana fagitire zemewe, ntagabanye ibiciro cyangwa ngo abyite andi mazina, icyo gihe anyuzwa mu nzira yitwa iy’icyatsi kibisi cyangwa icyo twita Gold Card Scheme.”

    Yakomeje agira ati “Indi nyungu ihari ni uko hari abo dusonera imwe mu misoro, nka 5% ya avansi ku musoro ku nyungu, ndetse n’izindi nyungu zitandukanye. Igishimishije ni uko abarenga 77% aribo baca muri iyi nzira nziza bakabona n’aya mahirwe”.

    Uyu muyobozi asobanura ko ari amahirwe bahaye abacuruzi banyuza ibicuruzwa byabo kuri za gasutamo, aho byanatumye igihe ibicuruzwa byahamagara kigabanuka cyane.

    Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bapfakulera uruhagarariye, ashimangira ko abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bishimira uburyo imikorere ya za Gasutamo mu Rwanda imaze kuvugururwa ku kigero gishimishije ugereranyije n’imyaka yashize.

    Ati “Mbere byafataga igihe kigera ku kwezi cyangwa se n’ibyumweru kugira ngo ibicuruzwa bikorerwe isuzuma mbere y’uko bisohoka muri gasutamo, ariko ubu bifata amasaha make cyane kuri ba bandi babarizwa muri Gold Card Scheme ndetse n’iminsi mike ku bari mu bindi byiciro aribyo bita inzira y’umuhondo n’itukura kugira ngo ibicuruzwa bikorerwe isuzuma. Ibi ni ibyo kwishimira cyane”

    Bapfakulera akangurira abacuruzi bo muri iki cyiciro kibona aya mahirwe arimo no gusonerwa 5% bya avanse y’umusoro ku nyungu kuyabyaza umusaruro, kuko ukoze igiteranyo cy’amafaranga ku mwaka usanga ari menshi, intego ya PSF ikaba ko nibura umwaka wa 2021 abari mu cyiciro cyoroherezwa uyu musoro cya Gold Card Scheme bazagera kuri 90%.

    Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, igaragaza ko abacuruzi bagera ku 1000 aribo batumiza ibicuruzwa mu mahanga, naho abagera ku 1200 bo bakabyohereza hanze.


  • Apôtre Gitwaza yapfushije nyina –

    Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Apôtre Gitwaza yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021. Uyu muvugabutumwa yanditse kuri WhatsApp agaragaza ko yapfushije umubyeyi, aho yagize ati “Ruhukira mu mahoro Mama, tuzagukumbura.”

    Umwe mu bantu ba hafi ba Gitwaza yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye.

    Ati “Yari arwariye i Nairobi muri Kenya, afite ikibazo cy’uburyo amaraso atembera mu mubiri. Yari yarivurije mu Rwanda igihe kinini, Apôtre avuga ko umuntu atamurangarana ahitamo kumwoherezayo ngo arebe ko hari icyo byatanga.”

    Uyu mubyeyi wa Gitwaza, yatangiye kurembywa n’uburwayi guhera muri Nzeri umwaka ushize.

    Ubusanzwe yitwaga Nyirabasabaga Léah yavutse mu 1935 [yari afite imyaka 86]. Yari asanzwe ari mu bashumba mu Itorero rya Zion Temple mu Gatenga. Yari afite abana barindwi n’abuzukuru n’abuzurukuza 88.

    Yari atuye mu karere ka Kicukiro mu Murenge Niboye.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yaho umugabo we ari nawe se wa Gitwaza yitabye Imana mu 2012. Yitabye Imana tariki ya 06 Kamena 2012 aho yapfuye azize indwara yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Uyu se wa Gitwaza witwaga Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri RDC.

    Apôtre Gitwaza yasabiye umubyeyi we kuruhukira mu mahoro

    Apôtre Paul Gitwaza yapfushije umubyeyi we

  • Abacuruzi barijujutira umushinga w’amabwiriza mashya ya RURA agenga ubucuruzi bwo kuri internet –

    Hashize iminsi RURA igaragaje ko ifite gahunda yo kuvugurura amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet (e-commerce) na serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa. Mu busanzwe uru rwego rwagenderaga ku mabwiriza yo mu 2015.

    Nk’uko bigaragara mu mushinga w’aya mabwiriza, impamvu y’aya mavugurura ngo ni ukugira ngo habeho umurongo uboneye ugenga ubu bucuruzi ndetse no kurushaho gushyiraho ingamba zituma abantu bagirira icyizere ubu bucuruzi bwo kuri internet.

    Ku wa 29 Gashyantare RURA yakoranye inama n’abari muri ubu bucuruzi hagamijwe kubagezaho umushinga mushya w’aya mabwiriza mbere y’uko hasohoka amabwiriza ya nyuma.

    Muri uyu mushinga w’amabwiriza mashya biteganyijwe ko umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy’imyaka itanu.

    Kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya kandi ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho, nk’imodoka na moto n’igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by’icyo kigo.

    Abazajya batanga izi serivisi kandi bazajya basabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze.

    Mu gihe aya mabwiriza azaba yamaze kwemezwa biteganyijwe ko nta kigo cyangwa umuntu uzongera gutanga izi servisi atabifitiye uburenganzira.

    Ibigo n’abantu basanzwe batanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya bagaragaje ko aya mabwiriza mashya ya RURA mu gihe yaba yemejwe ashobora gutuma ubucuruzi bwabo bujya habi ndetse bikaviramo bamwe gufunga imiryango.

    Umuyobozi w’isoko ryo kuri internet rizwi nka Murukali akaba n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bwo kuri internet mu Rwanda, Yvette Uwimpaye yavuze ko aya mabwiriza mashya yabatunguye kandi akaba agonga ibikorwa byabo.

    Ati “Iryo tegeko twararibonye ariko twese risa n’aho ryadushyize mu kantu binaduca intege mu rundi ruhande ni ukuvuga ngo bashobora kuba batarabanje kureba uko uru rwego rwacu ruhagaze, abantu benshi bari mu bucuruzi bwo kuri internet ni urubyiruko, abantu badafite n’igishoro gihagije cyo kwagura ubucuruzi bwabo, ikindi ubucuruzi bwo kuri internet busa n’aho ari bushya mu gihugu nta bakiliya bahari nta soko rihari rihagije biradusaba imbaraga kugira ngo abantu babyitabire.”

    “Uba usanga 70% y’abakiliya bacu ari abanyamahanga, abo bantu nibo bake mu gihugu, isoko ni rito rwose n’izo miliyoni eshatu abenshi ntabwo tuzifite nk’igishoro, ikindi ntabwo bigeze badufasha ngo bashyireho uburyo bwo kuzamura ubucuruzi bwacu noneho tugere aho kuba twagira ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga, ibi biri kuduca intege ahubwo turabona biha amahirwe abashoramari banini bashobora kuza twe tukabura isoko kubera ko twabuze ubushobozi runaka turi gusabwa na Leta.”

    Uwimpaye yavuze ko RURA nk’urwego rurebera umuguzi n’ugurisha ibyo ruri gukora byumvikana cyane ku bijyanye n’umutekano w’ibicuruzwa by’umukiliya ariko ko amafaranga yo kugura uruhushya n’ibindi bikoresho bizajya bisabwa ngo umuntu aruhabwe biri hejuru cyane.

    Biteganyije ko uyu mushinga w’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet numara kuganirwaho bihagije uzagezwa ku bagiza Inama y’Ubutegetsi ya RURA bakawemeza.

    Mu busanzwe umuntu cyangwa ikigo cyashakaga gutangira ubucuruzi bwo kuri internet n’ubujyanye no kugeza ibintu bitandukanye kuri banyirabyo cyasabwaga kwandikisha ubu bucuruzi nk’uko bigenda no ku bundi bwose.

    Abari mu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaje ko mu gihe aya mabwiriza mashya ya RURA yaba atangiye gukurikizwa bishobora kubangamira ubucuruzi bwabo

  • Seif Bamporiki wari igikomerezwa muri RNC ya Kayumba yapfuye –

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yarashwe ahagana saa Moya z’umugoroba zo ku wa 21 Gashyantare mu Mujyi wa Cape Town aho yari asanzwe aba.

    Uyu mugabo mu busanzwe yari afite iduka ricuruza ibikoresho byo mu nzu. Ngo yarashwe ubwo yari amaze gusabwa n’umukiliya ko yamugereza igitanda mu gace ka Nyanga.

    Seif Bamporiki hamwe n’abo bakorana ngo bapakiye iki gitanda nk’uko umukikiliya yari abibasabye ariko ngo bageze aho iki gitanda cyagombaga kugezwa, uyu mukiliya ava mu modoka ngo afungure iduka rye ariko bahita bamuburira irengero.

    Nyuma yo gutegereza uyu mukiliya iminota igera kuri 15, aho kugira ngo abe ariwe uza imodoka Seif Bamporiki yari arimo ngo yasatiriwe n’abagabo babiri bitwaje imbunda baramurasa ahita apfa.

    Aba bagabo bitwaje intwaro ngo bahise batwara telefone ye ngendanwa n’ikofi. Kugeza ubu Polisi yo muri Afurika y’Epfo ntiratangaza ko hari umuntu watawe muri yombi akekwaho kuba ariwe wishe Seif Bamporiki.

    Uretse kuba Seif Bamporiki yari umuhuzabikorwa wa RNC muri Afurika y’Epfo yari n’umuyobozi w’uyu mutwe muri Cape Town.

    Seif Bamporiki wapfuye yari umwe mu bikomerezwa bya RNC

  • Kuva ku bwarimu kugera ku ntebe ya Afurika Yunze Ubumwe! Ubuzima bwa Dr Nsanzabaganwa (Video) –

    Izo ndangagaciro wongeyeho iyo gukunda gusenga no kwiga neza kandi ubishyizeho umwete, zafashije Dr Nsanzabaganwa Monique, uherutse kuba umugore wa mbere muri Afurika watorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko, ni umuhanga mu by’ubukungu kuko uretse kuba abifitemo Impamyabumenyi y’Ikirenga, anafite ubunararibonye muri byo kuko yabyigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ubu yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Ku wa 6 Gashyantare 2021, ni bwo yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Komisiyo ya AU.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’uyu mubyeyi ugira urugwiro cyane, by’umwihariko iyo muganira akunda gushyira Imana mu biganiro mugirana, ibintu avuga ko mu rugendo rwe by’umwihariko inshingano zose ahawe azishobozwa no kugira indangagaciro za gikirisitu.

    Nsanzabaganwa Monique ni umubyeyi ufite umugabo n’abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe. Yavukiye mu Byimana, Akarere ka Ruhango ari naho yize amashuri abanza.

    Mu mabyiruka ye, ababyeyi bamubyara bose bari abarimu mu mashuri abanza, ibintu byamufashije kwiga neza kandi ari umuhanga ku buryo yahoraga mu myanya y’imbere [mu bafite amanota meza mu ishuri], kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

    Yagize ati “Ababyeyi banjye bari abarimu, bikadutera ishyaka ryo kwiga cyane, nari umuhanga mu ishuri ntibyangoraga. Mu rugendo nakoze icy’ingenzi cyabaga ari ukwiga.”

    Amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire APE Rugunga mu Mujyi wa Kigali, ageze mu mwaka wa kabiri aza guhindura ajya muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aho yigaga Ubukungu.

    -  Yakuranye inzozi zo kuba umwarimu!

    Amateka u Rwanda rwanyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyahaga uburenganzira busesuye buri mwana w’umuhanga kuva mu cyiciro ajya mu kindi.

    Dr Nsanzabaganwa na we niko byamugendekeye kuko n’ubwo yatsinze ibizamini by’amashuri abanza, ntiyagiye kwiga ayisumbuye mu ishuri rya Leta, gusa kubera ko ababyeyi be bari bafite ubushobozi bamujyanye mu ryigenga, muri APE Rugunga.

    Ati “Abanyarwanda benshi icyo gihe gutsinda ntabwo byari ihame, habagaho kwemererwa hakabaho impamvu nyinshi zatuma utajya kwiga kandi watsinze. Akenshi baduteshaga agaciro mu buryo bunyuranye ugasanga abakobwa baduhimba amazina, bigatuma buri gihe wumva ko ugomba kujya hanze. Ariko n’ubundi buryo bwose bwatumaga ubona ko imyigire n’ubwisanzure bw’umukobwa bigoye.”

    Dr Nsanzabaganwa wakuze ababyeyi be ari abarimu, yari anafite nyirasenge wize ibijyanye n’Ubukungu kandi aza kubikora agera ku rwego rwo hejuru [Yanabaye umudepite] bituma na we akura yumva yazagera ikirenge mu cye.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Nsanzabaganwa yigaga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’aho irangiriye aza gusubiramo ndetse arangije kwiga ni bwo yakabije inzozi ze zo kugera ikirenge mu cy’ababyeyi be.

    Ati “Ndangije kwiga kubera ko twari twatsinze neza, nahise nguma muri kaminuza nk’umwarimu wungirije, nakundaga ubwarimu. Njye numvaga aricyo kintu nifuza kuzakora kuko ababyeyi banjye bari abarimu bigisha mu mashuri abanza, ariko njye nkumva nzaba umwarimu nkabo ariko ngatera intambwe nkigisha muri kaminuza.”

    Dr Nsanzabaganwa Monique watorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yitezweho kugarura umucyo mu mikorere yawo

    -  Yagiriwe icyizere na Perezida Kagame kuva ku munsi wa mbere!

    Dr Nsanzabaganwa arambye cyane mu nzego z’igihugu nk’umunyepolitiki ariko by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu.

    Mu 2000, ni bwo yagiye kwiga muri Kaminuza ya Stellenbosch Afurika y’Epfo, aharangiriza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mbere yo gusubira mu Rwanda agakomeza kwigisha muri Kaminuza.

    Yabwiye IGIHE ko Inama y’Abaminisitiri yateranye bwa mbere, nyuma y’uko Perezida Kagame atowe n’abaturage mu 2003, yahise imugira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

    Ati “Mu 2003, nagiriwe icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma y’aho abaye perezida utowe n’abaturage. Guverinoma ya mbere yashyizemo nari nyirimo.”

    Umukuru w’Igihugu yakomeje kumugirira icyizere mu 2008 amugira Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, inshingano yavuyeho mu 2011, agirwa Visi Guverineri wa BNR.

    Mu Ukuboza 2020, kandi ni bwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk’umukandida warwo kuri Visi Perezida wa Komisiyo ya AU.

    Yavuze ko iki cyizere yakomeje kugirirwa n’igihugu na Perezida Kagame muri rusange gifite byinshi gisobanuye kuri we ariko nanone bimuha umukoro ukomeye w’uko ahora yiyumvamo ko atagomba kumutenguha.

    Yakomeje agira ati “Icyizere mperutse kugirirwa cyo guhagararira u Rwanda muri Komisyo ya AU, ntabwo bwari ubwa mbere bangirira icyizere ariko biriya byo byari birenze. Numvise ari ibintu bidasanzwe kubera ko iyo urebye urwego rwatangiye kuba mpuzamahanga burya biba birenze.”

    “Ariko buri gihe iyo mpamagariwe inshingano, ikintu cya mbere kinza mu mutima ni igishyika cyo kuvuga ngo ariko buriya ndakora iki? Kuko buriya haba hari impamvu, iyo mpamvu nkayishakisha nkavuga ngo nzakora ijoro n’amanywa ariko nyigereho.”

    Ku wa 7 Gashyantare 2021, nibwo Dr Nsanzabaganwa yarahiriye inshingano ze nka Visi Perezida wa Komisiyo ya AU, avuga ko ari umwanya mwiza ku Rwanda kugira ngo rutange umusanzu mu mavugurura y’uyu muryango yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

    Dr Nsanzabaganwa avuga ko imigabo n’imigambi yatumye atorwa ijyana n’inshingano zirimo ibijyanye n’ubukungu, gucunga umutungo, gucunga imiyoborere n’imikore, kugarura ugukora neza, mu mucyo, ku ntego, kubazwa inshingano ndetse no kwihutisha impinduka.

    Yagize ati “By’umwihariko bijyanye no gucunga neza umutungo, kongera ububasha n’ubushobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bwo kwitunga no kwihaza mu mafaranga avuye mu bihugu ariko n’andi twabona agacungwa neza, abakozi bagakora neza bashoboye kandi bakorera ku ntego.”

    Yakomeje agira ati “Ingingo natanze zari enye ziri ku miyoborere myiza no gucunga umutungo, ku bijyanye no gucunga abakozi n’imikorere yabo n’ibijyanye no gucunga inama igihe abantu bateranye, inama zikaba ngufi kandi zigakora ibyemezo bizima.”

    Dr Nsanzabaganwa ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu

    -  Hari indangagaciro yizereramo zafasha benshi…

    Dr Nsanzabaganwa avuga ko kugira ngo umuntu abeho afite intego kandi abe uw’agaciro akenshi abikomora kuri bwa burere aba yarahawe n’ababyeyi cyangwa abamureze. Ibi byose ariko ngo bikuzuzwa no kugira umuhate wo kwiga.

    Ati “Umuntu agirwa n’ibintu byinshi ariko icy’ingenzi ni uburere aba yarahawe, kuko uko ababyeyi bawe bakureze bagutoza gukunda umurimo, kutagira icyo winuba, kubana n’abantu bose neza kandi wisanzuye.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ni umuhate wo kwiga, iyo ntiga ntabwo nibwira ko mba ndi mu barambagizwa kuba nakora izi nshingano zitandukanye. Kwiga ngashyiramo ingufu nkanaminuza.”

    Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cy’u Rwanda b’abakirisitu kuko yanaririmbye muri Chorale Illuminatio ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Paroisse Universitaire Saint-Dominique).

    Avuga ko “Ngira amahirwe yo kuba ndi Umukirisitu, ahubwo iyaba nanamubaga kurushaho ngakora ibyo iyo myemerere idusaba. Mu by’ukuri ni urukundo ntawe utakwifuza kugira urukundo, ntawe utakwifuza gukora neza.”

    “Hari ahandi dukura twese imbaraga, aho harafasha cyane ni ibintu byuzuzanya, mu by’ukuri umunyepolitiki mwiza yaba n’umukirisitu mwiza kimwe n’uko umukirisitu mwiza yaba umunyepolitiki mwiza.”

    Avuga ko yakuze ari umuntu ukunda gusenga ari na byo akomoraho indangagaciro agenderaho mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse n’inshingano zikomeye yagiye ahabwa kugeza uyu munsi.

    Yagize ati “Ikindi nibwira ko kigira umuntu, buriya n’ubwo uvukira ku babyeyi, umuntu aba yaremwe n’Imana. Twemera ko habaho Imana imwe, iyo Mana hari ubutumwa iduha hano ku Isi, ugomba kurangiza byanze bikunze.”

    Yakomeje agira ati “Ari nacyo kimpa imbaraga buri gihe iyo mvuye ku cyiciro njya mu kindi, nkibaza nti ariko wa muhamagaro ngerageza gushakisha n’ubwo ntawushyikira ariko numve ngo hari inshingano ngomba gukora kuri iyi Si. Icyo kintu kiguha imbaraga z’umutima, ukumva urisanzuye.”

    Mu bindi byakunze gufasha Dr Nsanzabaganwa harimo gukorana neza n’abo bakorana baba abamukuriye, abo akuriye, abo bari mu kigero kimwe, agaharanira kongera agaciro ku byo bari gukora ntabe ikigusha cyangwa ngo abakure mu murongo.

    Yakomeje agira ati “Ikindi ariko ni icyo cyizere igihugu cyakomeje kungirira, kirakomeye cyane. Kiriya cyizere iyo wicaye mu biro, kimera nk’aho ari irindi jisho riri kukureba kandi nta muntu uhari ariko ukumva iryo jisho rikuriho. Ni ukuvuga ngo biguha gukora cyane no kujya mu mutima w’uwatekereje kuguha inshingano ukibaza ngo ashaka ko nkora iki muri uyu mwanya? Ni ibintu bifasha kuko haba hari abantu benshi bashobora gukora nk’ibyo ukora.”

    Dr Nsanzabaganwa avuga ko urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa bakwiye gukora cyane, kwiga cyane baharanira kuba indashyikirwa no kureba amahirwe igihugu kibashyiriraho bakayabyaza umusaruro bityo bakabasha kugira ahazaza heza. Byose bikajyana no kugira indangagaciro z’ubupfura.

    Dr Nsanzabaganwa w’imyaka 50 y’amavuko yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ubu yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

    Amafoto na Video: Mucyo Serge