Tag: featured

  • Hamuritswe igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciritse kugira imiyoborere ihamye –

    Mu Kinyarwanda, iki gitabo cyahawe umutwe ugira uti “Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse”, kikaba cyarahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC).

    Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze ko gutangiza iki gitabo ku mugaragaro ari indi ntambwe bateye mu kurushaho guteza imbere iri soko.

    Yagize ati “Uyu munsi wo gutangaza iki gitabo ku mugaragaro ni intambwe ikomeye duteye mu guteza imbere isoko ry’imari mu Rwanda. Bizadufasha mu guteza imbere imiyoborere n’imikorere y’ibigo bito n’ibiciriritse, bityo biteza imbere ubukungu bwacu [nk’u Rwanda], Ibi kandi bizafasha ibigo by’ubucuruzi mu kongera ubushobozi bwabyo ndetse binagire ingaruka nziza ku bafatanyabikorwa babyo mu buryo burambye”.

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw’abayobozi b’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda, binyuze mu kungukira ubumenyi buhagije muri iki gitabo.

    Yagize ati “N’ubwo ibitabo byaba biri mu ndimi mpuzamahanga, ariko abakeneye kugira ubushobozi bwo kugenzura ibigo byabo ni Abanyarwanda, rero ibi bizatuma bagira ubushobozi bwo kumva neza ibikubiye muri ibyo bitabo”.

    Uyu muyobozi kandi yashimye ubufatanye RSE na IFC, avuga ubufatanye bwayo ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu. Ati “kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego zacyo, ni ingenzi cyane ko tugirana ubufatanye n’ibigo nkamwe, kandi isoko ry’imari rikomeye ndetse rikora neza ni ingenzi cyane mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’abagituye’’.

    Linda Kalimba Mulenga, Inararibonye mu miyoborere y’ibigo bito n’ibiciriritse, akaba n’umujyanama muri IFC, yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kwaguka no kubona ubushobozi buturutse mu bafatanyabikorwa nk’ibigo by’imari.

    Yagize ati “Ibi bikorwa bizafasha abafite imishinga mito n’iciriritse mu kuyiteza imbere mu buryo bw’imiyoborere, bityo mu gihe bakeneye amafaranga yo kwagura ibikorwa byabo, bazabe bayabona byoroshye bitewe n’uko ibigo by’imari bizaba byizeye imikorere yabo kuko izaba isobanutse neza”.

    Yongeyeho ati “Imiyoborere myiza ni ingenzi mu kubona inkunga yateza imbere ibitekerezo byabo. Ibi rero bisaba gukorera mu mucyo mu rwego rwo kwizeza buri wese wagutera inkunga ko ufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro iyo nkunga’’.

    Yaboneyeho gusaba ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo, bakamenya icyo ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa babategerejeho mu bihe biri imbere.

    Stephen Ruzibiza, Umuyobozi wa Mukuru wa PSF, yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda bizi akamaro ko kugira imiyoborere myiza mu iterambere ryabyo.

    Yagize ati “Ntabwo baje kubigisha uko mukora ubucuruzi bwanyu, ahubwo ni uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi bwanyu ku buryo niba ukeneye ubundi bufasha, ubone uburyo bwo gusobanura imikorere yawe kuko ibigo byinshi bisaba kubanza kureba uburyo bw’imiyoborere n’ikigo cy’ubucuruzi gisaba ubufasha”.

    Yongeyeho ko abacuruzi bo mu Rwanda bumva neza akamaro k’imiyoborere mu bucuruzi bwabo, ndetse anaboneraho kwibutsa abatabyumva neza ko ibi bitagamije kugenzura ubucuruzi bwabo, ahubwo ko bigamije gufasha ibigo byabo gukomeza gukora neza ku buryo n’igihe bazaba badahari, ibigo byabo bitazahungabana kugeza ubwo binasenyutse.

    Iki gitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, AMIR, Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda, CMA, Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda ndetse n’Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. Imirimo yo guhindura iki gitabo mu Kinyarwanda imaze hafi imyaka ibiri.

    Ibigo bito n’ibiciriritse ni urwego rw’ingenzi cyane mu bukungu bw’u Rwanda, kuko bigize 90% by’ibigo by’ubucuruzi byose mu Rwanda. Gusa byinshi muri ibi bigo bikunze kugira ikibazo gikomeye cy’uko bishingiye ku muntu umwe cyangwa umuryango umwe, ku buryo iyo uwo muntu agize ikibazo, bigira ingaruka ku kigo cyose muri rusange kabone n’ubwo cyaba gifite amahirwe y’iterambere.

    Ibi bigo kandi ntibikunze gukura ngo byinjire mu cyiciro cy’ibigo binini, kuko akenshi ba nyirabyo badashyiraho uburyo bw’imiyoborere buboneye bwanatuma babona inguzanyo igihe bazikeneye. Indi mpamvi ni uko ibi bigo bikunze gusigara inyuma mu ikoranabuhanga n’ubundi buryo bw’imikorere mu bucuruzi bitewe ahanini n’uko ababiyobora batagira umuhate wo kwihugura no kwagura ibikorwa byabo.

    Ku bigo n’abantu bifuza kubona ibi bitabo, bashobora kwegera ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane bakiyandikisha, ubundi bakabihabwa. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibi bitabo bizatangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

    IFC kandi irateganya kuzakomeza ibikorwa byo guhugura abikorera ku buryo bashobora kubyaza umusaruro ibikubiye muri iki gitabo, ibi bikazagera muri Kamena uyu mwaka.

    Kugeza ubu, isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rifite agaciro ka miliyari 4.3$, bingana na 43% by’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda. Iri soko rimaze kwiyandishaho ibigo 10, birimo bitanu byo mu Rwanda na bitanu bituruka hanze y’u Rwanda.

    Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo kizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kugira imiyoborere ihamye

    Ni igitabo cyahinduwe mu Kinyarwanda ku bufatanye bwa IFC na RSE

    Iki gitabo gisanzwe cyarahinduwe mu ndimi nyinshi ariko ni ubwa mbere gishyizwe mu Kinyarwanda

    Ifashayobora ry’Imiyoborere y’Ibigo bito n’ibiciriritse ni igitabo cyashyizwe ahagaragara uyu munsi

    Abahuza ku isoko ry’imari n’imigabane bari babukereye

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kizafasha ibigo bito kugira imiyoborere ihamye

    Iki gitabo kizatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango, abandi bakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi wa RSE, Celestin Rwabukumba, n’umujyanama muri IFC, Liza Kalimba

    Rwabukumba yavuze ko iki gitabo kije ari igisubizo ku bigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

    Kalimba yasabye ibigo bito n’ibiciriritse kubyaza umusaruro iki gitabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • MINEDUC igiye guha inkunga ibigo bifite abanyeshuri biga babamo –

    MINEDUC izatanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 25 000 kuri buri munyeshuri wiga aba mu kigo, nyuma y’uko hagaragajwe ko amashuri azahura n’ikibazo cy’amikoro mu gutunga abanyeshuri.

    Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo, bo bavuga ko bibaye byiza ababyeyi bakongezwa amafaranga y’ishuri ku kigero kirenga 60%, kubera ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu biga, mu gihe ubusanzwe bamaraga atatu cyangwa abiri.

    Ikindi kandi ngo basabwa kwishyura amazi menshi ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

    Abayobozi b’amashuri bamwe muri Kigali, bavuga ko byibura ababyeyi bagomba kongeraho amafaranga angana n’ibihumbi 49000 Frw cyangwa 35000 Frw kugira ngo babashe gutunga abanyeshuri mu mezi abiri asigaye.

    Umuyobozi wa Kagarama Secondary School iherereye mu mujyi wa Kigali, Sam Nkurunziza, yabwiye Rwanda Today ko iyi nkunga bahawe na MINEDUC izabafasha mu kugabanya ibibazo by’amikoro nubwo itazabikuraho byose.

    Yagize ati “Iyi nkunga izoroshya umutwaro haba ku bigo ndetse no ku babyeyi, ariko ntabwo izakemura ibibazo byose by’amikoro ibigo by’amashuri bihura nabyo kubera ko igihembwe kizatinda. Igiciro cy’amafaranga twakoreshaga cyariyongereye.”

    Umuyobozi wa GS Rambura giherereye mu Karere ka Nyabihu, Etienne Mukeragabiro, yavuze ko iyi nkunga bemerewe na Minisiteri y’Uburezi ije kurokora ibigo by’amashuri, gusa asabako yakwihutishwa kugira ngo ibigo bibone uko bibaha ibyo bikeneye bikiri ku giciro cyo hasi.

    Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa ibi bigo bizabonera inkuga gusa ku itariki 4 Gashyantare, MINEDUC yari yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwandika bisaba iyi nkunga hakurikijwe umubare w’abanyeshuri bafite biga babamo.

    Ingengabihe Mineduc yashyize hanze mu Ukwakira umwaka ushize, ivuga ko igihembwe cya mbere ku mashuri yisumbuye n’icyiciro cya kabiri cy’abanza kizasozwa ku wa 2 Mata 2021 cyaratangiye mu Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko bazaba bamaze hafi amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    MINEDUC igiye gutanga inkunga y’ibihumbi 25000 kuri munyeshuri wiga aba mu kigo, kugira ngo yunganire ibigo by’amashuri kubagaburira

  • Ibisobanuro by’ibyaha bine Idamange akurikiranyweho –

    Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Mu bindi biganiro Idamange yanyuzaga ku shene ye ya YouTube, harimo n’aho yavugaga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

    Uretse ibi kandi, ubwo Abagenzacyaha na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

    Ashobora gufungwa imyaka irenga 10

    Muri rusange ibyaha bine Idamange akurikiranyweho, byose biramutse bimuhamye yakatirwa gufungwa imyaka iri hejuru ya 10 kuko nk’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanishwa imyaka itari munsi y’icumi.

    Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2021 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

    Iyo ngingo ya 204 ivuga ko umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.

    Ibindi byaha Idamange akurikiranyweho harimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha giteganywa n’ingingo ya 39 mu itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

    Ikindi cyaha Idamange akurikiranyweho ni ugusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

    Umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa byo gusenya cyangwa konona urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa jenocide cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; aba akoze icyaha.

    Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uyu mugore anakurikiranyweho gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake icyaha giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu ya itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5Frw ariko atarenze miliyoni 7Frw.

    Ubushinjacyaha nibumara gusuzuma dosiye ya Idamange nibwo buzafata umwanzuro wo kuyiregera urukiko ubundi rutangire imirimo yo kumuburanisha.

    Idamange akurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

  • RwandAir igiye gutangira igerageza ry’uruhushya ruzerekana niba umugenzi yarabonye urukingo rwa Covid-19 –

    Ubu buryo bwatangijwe n’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere (IATA) bugamije gufasha ibihugu kugira icyizere cy’abantu byakira bityo bigafungura ikirere cyabyo, maze ibigo bikora ingendo zo mu kirere bikongera kubona inyungu.

    Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bwerekana niba umuntu yarapimwe Covid-19 bikagaragara ko ntayo afite, ndetse mu gihe kiri imbere, byitezwe ko ubu buryo buzanajya bwerekana icyemezo cy’uko umuntu yakingiwe iki cyorezo, ku buryo mu gihe bitaba byarakozwe, uwo mugenzi ashobora kubuzwa kwinjira mu bihugu bizashyiraho amabwiriza yo kwinjirwamo gusa n’abikingiwe Covid-19.

    RwandAir yabaye ikigo gitangije ubu buryo ku Mugabane wa Afurika, aho iri gerageza rizakorerwa mu cyerekezo cyo kuva i Kigali werekeza i Nairobi muri Kenya. Iri gerageza rizamara ibyumweru bitatu, rikazaba muri Mata.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bishimiye kuba ikigo cya mbere kuri uyu mugabane mu kugerageza ubu buryo bwa IATA.

    Yagize ati “Dutewe ishema ryo kuba ikigo cya mbere ku mugabane wa Afurika kigiye kugerageza uruhushya rw’ingendo, ruzatuma ingamba zo kurinda ubuzima ndetse n’imyiteguro twatangiye ikaba igamije kugarura icyizere cy’abagenzi.

    Umuyobozi wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko ibikorwa bya RwandAir ari urugero rwiza ku bindi bigo bitwara abantu mu ndege.

    Yagize ati “RwandAir ikomeje kwerekana urugero rwiza mu kuba ikigo cya mbere ku mugabane gitangiye iri gerageza. RwandAir yakomeje kwifashisha amakuru atangwa na IATA. Iri gerageza rizubakira kuri ibyo bikorwa kandi ni intambwe nziza itewe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19”.

    Iri koranabuhanga rizaba rikozwe ku buryo rishyirwa muri porogaramu z’ibigo by’indege bitandukanye.

    Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ni rumwe mu rwahungabanyijwe cyane n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho byitezwe ko uru rwego ruzahomba miliyari 38$ muri uyu mwaka, avuye kuri miliyari 118$ mu mwaka ushize, ndetse bikazasaba umwaka wa 2024 kugira ngo uru rwego ruzasubire ku bipimo rwariho mbere ya Covid-19.

    RwandAir izatangira gukoresha uburyo buzasuzuma niba umuntu atarwaye Covid-19 cyangwa yarahawe urukingo

  • Ruhango: Yasabye umugore ko baryamana, abyanze aramutema amusambanya ku gahato –

    Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yahamagawe n’umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahurire mu gisambu cyo haruguru y’aho uwo mugore atuye.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bahageze uwo mugabo yasabye umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore arabyanga undi amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.

    Hari abagabo babiri bumvise umuntu atabaza, baza biruka ngo batabare. Uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we aje kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.

    Byarangiye uregwa atawe muri yombi, ashyikirizwa inzego zibishinzwe iperereza riratangira.

    Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.


  • Abadepite bemeje itegeko ry’ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 219 Frw –

    Ku wa 11 Gashyantare, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko umushinga w’Itegeko ry’Ingengo ivuguruye igaragaza ko yiyongereye ikava kuri miliyari 3.245,7 Frw yari yateganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka y’imari, ikagera kuri miliyari 3.464,8 Frw, inyongera ya miliyari 219.1 Frw.

    Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko impinduka mu ngengo y’imari zishingiye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Zimwe mu mpinduka zikomeye zagaragaye muri iyi ngengo y’imari, harimo ukwiyongera kw’imisoro kwatewe n’uburyo ibikorwa by’ubucuruzi byakomorewe no kuba zimwe mu nguzanyo u Rwanda rwari rufite zarahinduwe impano.

    Leta kandi irateganya kongera amafaranga ashyirwa mu Kigega Nzahurabukungu mu gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Prof Omar Munyaneza, yabwiye Abadepite ko ingengo y’imari isanzwe yavuye kuri miliyari 1.947,3 Frw igera kuri miliyari 2.128 Frw yiyongereyeho 9,3%, iy’iterambere iva kuri miliyari 1.298,5 Frw igera kuri miliyari 1.336 Frw yiyongereyeho 2,9%, iy’ ishoramari rya Leta yiyongereyeho miliyari 165,2 Frw zingana 53,9%.

    Yakomeje agira ati “Ku ngengo y’imari y’iterambere, impinduka zabaye ku mafaranga y’imishinga aturuka imbere mu gihugu, ku ngengo y’imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta, impinduka zikaba zatewe n’amafaranga azakoreshwa mu kugoboka urwego rw’abikorera rwahungabanye kubera COVID-19.”

    Depite Munyaneza yabwiye Abadepite ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatangiye, mu ngengo y’imari ishize hibanzwe cyane ku bikorwa by’ingenzi bifasha kuyirwanya hagurwa ibikoresho byo kwirinda, kubaka ibyumba bifasha kujya mu kato n’ibikoresho by’ubuvuzi. Urundi rwego rwibanzweho nk’urugomba gushyirwamo imbaraga cyane ni ubuhinzi.

    Yavuze ko Komisiyo yasanze mu kuvugurura itegeko n°005/2020 ryo ku wa 30/6/2020 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 hitawe ku isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa n’inzego hashingiwe ku miterere y’ubukungu no gukomeza guhangana na Covid19.

    Depite Munyaneza yavuze kandi ko Sena yatanze ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imari, irayishyigikira kuko yasanze yarateguwe hitawe ku bikorwa byo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no kuyisarangaya hashingiwe ku byiciro bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage n’ibindi byiciro bya ngombwa.

    Biteganyijwe ko iri tegeko rigiye kunonosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe n’abadepite, nyuma rizashyikirizwe Umukuru w’Igihugu arisuzume arishyireho umukono rizabone gutangazwa mu igazeti ya Leta.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, niwe wayoboye Inteko Rusange

    Depite Munyaneza yavuze ko urwego rw’ubuvuzi n’ubuhinzi zahawe umwihariko mu ngengo y’imari ivuguruye

    Abadepite bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Impuruza ku bashomeri bashobora kwiyongera mu mijyi bavuye mu byaro –

    Kuba abantu bava mu cyaro bakagana mu mijyi ubusanzwe nta kibazo biteye, gusa byaba ikibazo gikomeye mu gihe bahagera bakabura imirimo.

    Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, avuga ko ingaruka za COVID-19 zishobora gutuma abatuye mu cyaro berekeza amaso mu mujyi.

    Ati” Hari ibintu byo gutekereza ngo mujyi hari amahirwe menshi, hari ubukire, nibyo ariko iyo uje uje gukora, uje ufite ikikuzanye gifatika.”

    Habyarimana asanga mu bice by’icyaro hakwiye kujya ibikorwaremezo bitandukanye byafasha abahatuye guhanga imirimo kandi bagafashwa kubona isoko ry’ibyo bakoze.

    Ati “Niba hari igishobora gukorerwa mu cyaro, nta mpamvu mbona waza mu Mujyi. Hari ibyagiye bikorwa, nk’udukiriro two mu turere ariko utwo tujyamo n’uzi icyo gukorayo, niba azi kubaza, gusudira, kubumba ariko n’uwagumyeyo afite icyo yakoze, hakoroshywa icyo yakoze kugezwa ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa iyunganira”.

    Bamwe mu baturage bavuganye na Radio Flash bemeza ko mu cyaro nta mirimo ihagaragara ituma umuntu abona amafaranga, ari nabyo bituma bamwe bafata icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi.

    Umwe ati “Mu cyaro amafaranga ahaba ntabwo ahwanye n’ayo mu Mujyi wa Kigali. Mu cyaro ushobora kwirirwa ukora wenda n’ubuyede ugakorera 1500 Frw, ariko iyo urubyiruko rwumvise ngo ubuyede bahemba 3000 Frw ni bwo baza biruka baza i Kigali”.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, Sheikh Bahame Hassan, asanga abatuye mu bice by’ibyaro bakabyaje umusaruro amahirwe ahari, arimo ay’ubuhinzi ndetse n’andi, gusa ngo uje ufite icyo akora ntahejwe .

    Ati “Ikintu gikomeye gihari ni uko tugomba kurinda no gucunga neza ibyo dufite. Abaturage bacu nibaducunga neza, bakaturinda ndetse na bwa butaka bafite bwo guhinga, ntibihutire kubugurisha nk’uko benshi bagenda babikora, ibyo bizatuma bahagarara neza bjyanye n’uko bagiye bakora”.

    Imibare ya Raporo ya Banki y’Isi igaruka ku bukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu mezi igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

    Si ibyo gusa kuko umubare w’abantu bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abaturage b’u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48,3%. Kwiyongera kw’abashomeri birushaho kongera umubare w’abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w’abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n’uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

    Kuko 90% by’abakene mu Rwanda baba mu cyaro n’ubundi ni cyo kizibasirwa cyane n’ingaruka za Covid-19, aho byitezwe ko imiryango mishya izinjira mu cyiciro cy’abakene mu cyaro izaba ikubye iyo mu mujyi inshuro 3,2.

    Abadafite akazi bashobora kwiyongera mu Mujyi wa Kigali baturutse mu byaro kubera guhunga ingaruka za COVID-19

  • Ubukene bunuma ku babyeyi bafite abana batangiye amasomo; igitima kiradiha ko Minerval ishobora kwiyongera –

    Akenshi iyo igihe cyo kwiga cyiyongereye birumvikana ko n’abanyeshuri ibyo bakeneraga ku kigo bigaho byiyongera.

    Ku bigo by’amashuri by’umwihariko ibicumbikira abanyeshuri, ubwo Minisiteri y’Uburezi yafataga icyemezo cyo guhagarika amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo bazakomeza kubamo ariko batiga.

    N’ubwo batigaga bakeneraga kurya, kunywa, gukora isuku no gukoresha umuriro kandi byumvikane ko byavaga ku ngengo y’imari ikigo cyari cyarateganyije yo gutunga aba banyeshuri kugeza igihembwe kirangiye.

    Hari ababyeyi baganiriye n’itanzamakuru bagaragaje impungenge z’uko amafaranga y’ishuri ashobora kwiyongera kandi ngo bamaze n’igihe badakora no kubona ibyangombwa by’ishuri ari ingorabahizi.

    Umwe yagize ati “Urumva twebwe ni ibintu byaturenze n’akazi twakoraga karapfuye. Umwana koko aba agomba kwiga, ariko nibura iyaba banareka ngo umuntu agende abona duke duke ariko ujya kubona baramwirukanye batabanje no kukumenyesha, ukibaza uti se ntabwo mwajya mubanza kuduteguza wenda umuntu akereba uko yabigenza.”

    Undi ati “Urumva kuri ubu basubiye ku ishuri arasabwa n’utundi tuntu ku ruhande n’amafaranga y’ishuri ubwo atabifite ibyo biba ikibazo. Twifuza ko badufasha nyine bakajya bagenda bishyura buhoro buhoro.”

    Mugenzi wabo yunzemo ati “Iki gihe turimo muzi ko hagiye habaho Guma mu rugo, hari utwo umuntu yari yizigamiye azi ko abana bazatujyana ku ishuri ariko yaradukoresheje. Njyewe amahirwe nari mfite ni uko Guma mu rugo yaje hari ibikoresho nari maze kugura.”

    Ku bayobozi b’amashuri bo basanga izamuka ry’amafaranga y’ishuri rishobora kubaho ariko habanje kuba ubwumvikane n’ababyeyi barerera muri ayo mashuri.

    Umwe ati “Ntabwo ikibazo cyo kongera amafaranga turakigeraho ariko turateganya kukiganiraho n’ababyeyi mu minsi iri imbere. Ntabwo twakora ibintu binaniza ababyeyi bitewe n’aho ibihe bigeze.”

    Ku rundi ruhande ariko Leta yemeje ko izatera inkunga amashuri yose ya Leta n’andi afashwa nayo aho buri mwana wiga acumbikiwe mu kigo azatangirwa 25000 Frw bityo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasanga ababyeyi batazagorwa cyane n’amafaranga y’ishuri n’ubwo igihembwe cyo kiziyongera.

    Ati “Ubona ko ababyeyi bari kuzasabwa amafaranga menshi ariko iyo urebye inkunga Leta yashyizemo yagabanyirije ababyeyi umugogoro bari kuzagira. Ntibivuze ko azatunga abana mu gihe cyose n’umubyeyi azatanga andi ariko azaba ari make.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko n’ubwo amafaranga yakongerwa habaye ubwumvikane nta muntu ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko yayabuze.

    Ati “Abaka amafaranga babyumvikanyeho n’ababyeyi, usanga babyishimira. Bakavuga bati aho kugira ngo umwana yicwe n’inzara reka tuyatange, ariko muri ba babyeyi hakaba n’abandi batabishaka. Ni ikigo kimwe ariko bamwe barabishaka abandi ntibabishaka wenda kubera ubushobozi buke, ariko icyo twabwiraga abayobozi ni uko umubyeyi utabashije kubona ubushobozi ngo yishyurire umwana ariya mafaranga muri gusaba mutagombye guhana umwana ngo abe yabuzwa uburenganzira bwo kwiga.”

    Dr Uwamariya kandi yagaragaje ko hakiri imbogamizi aho usanga hari bamwe mu babyeyi badashaka no kwishyura n’amafaranga y’ishuri yari asanzwe dore ko abamaze kwishyura bangana na 60% gusa kandi yakabaye afasha ibi bigo by’amashuri.

    Amashuri yose mu Mujyi wa Kigali yari amaze iminsi igera kuri 37 afunze kubera ko umwanzuro wo kuyafunga wafashwe kuva tariki ya 18 Mutarama 2021 akaba yongeye gusubukurwa ku wa 23 Gashyantare 2021.

    Mu Mujyi wa Kigali amasomo yongeye gusubukurwa nyuma y’igihe afunzwe

  • RURA yavuze ku mushinga w’amabwiriza yateje impagarara agenga ubucuruzi bwo kuri internet –

    Ku wa 22 Gashyantare nibwo amakuru yamenyekanye ko RURA iri gutegura umushinga w’amabwiriza mashya azagenga ubucuruzi bwo kuri internet ndetse n’abatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

    Ni umushinga wasobanuriwe abari muri izi nzego ku wa 19 Gashyantare mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa RURA.

    Ibikubiye muri uyu mushinga w’amabwiriza bimaze kujya hanze byaciye igikuba mu bantu ahanini biturutse ku ngingo zari ziwukubiyemo, harimo iyavugaga ko kugira ngo umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya gihabwe uburenganzira bwo kubikora, kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy’imyaka itanu.

    Uyu mushinga w’amabwiriza kandi wavugaga ko kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho, nk’imodoka na moto n’igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by’icyo kigo, kandi abazajya batanga izi serivisi bagasabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze.

    Ku ikubitiro abari muri ubu bucuruzi bwo kuri internet bagaragaje ko batishimiye uyu mushinga w’amabwiriza mashya, bavuga ko ushobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabo n’ubundi busanzwe butorohewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Bamwe bagaragaje ko kuba RURA yarateguye aya mabwiriza igamije kunoza uburyo ubu bucuruzi bukorwa no kugira ngo abantu barusheho kubugirira icyizere ariko bakavuga ko amafaranga n’ibikoresho basabwa ari byinshi ku buryo byabagora ku yabona muri ubu bucuruzi bwiganjemo ibigo bikiri bito.

    Uyu mushinga w’aya mabwiriza mashya wongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu bakoresha Twitter, bamwe bagaragazaga ko RURA itagakwiye kuba izana uyu kuko ngo ushobora guhutaza ibi bigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet, mu gihe abandi bavugaga ko ukwiye gusobanurwa neza.

    Uwitwa Reilla Mutoni yagize ati “Ndi gutekereza uko turi gukuriraho imisoro imodoka zihenze na RURA igaca ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri internet 3000$, ibintu bica intege ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo, mu nkangure inzozi nizirangira.”

    Icyishatse yagize ati “Ubundi ni ikihe kibazo RURA ifite, turi kwigira iki niba ubucuruzi bwo kuri internet bugiye gucibwa 3000$ birababaje.”

    Bahati Ngarambe yagize ati “Ndatekereza ko RURA ikwiye gushyira imbaraga mu kumva ubukungu ikoreramo, ubu butumwa buvuguruzanya buteye impungenge ndetse ku kigero runaka buzambya ibyo umuntu yakwitega mu bucuruzi.”

    Gyslain nawe yunze mu rya bagenzi be ati “Birasa nk’aho RURA iri hano kugira ngo igenzure umubare w’abantu bakora ngo bagerageze kuva mu bukene.”

    RURA yamaze abantu impungenge

    Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021, yavuze ko uyu mushinga w’amabwiriza mashya ukiri mu nyigo kandi ko hazagenda habaho ibiganiro bigamije kuwunoza.

    Ati “RURA irashaka kumenyesha abantu ko umushinga w’amabwiriza agenga abatanga serivisi z’ubucuruzi bwo kuri internet by’umwihariko ibigo bitanga serivisi zo kugeza ibintu ku bakiliya, ukiri mu mu byiciro bibanza kugira ngo ubeho, ku bw’ibyo inyigo yatangiye kuzenguruka ku mbuga zitandukanye ntigomba gufatwa nk’iyemewe.”

    “Inama nyunguranabitekerezo yarakozwe hamwe n’abari mu bucuruzi bwo kuri internet b’imbere mu gihugu kugira ngo harebwe ibyakongerwa muri uyu mushinga w’amabwiriza.”

    Yakomeje ivuga ko hazakomeza kubaho izindi nama nyunguranabitekerezo kugira ngo “hashyirwego umurongo w’amabwiriza aboneye kandi yibonwamo na bose, ari nako yimakaza serivisi nziza, umutekano n’icyizere hagati y’abakiliya n’abatanga izi serivisi.”

    Ntiharatangazwa igihe uyu mushinga w’amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet uzemerezwa kugira ngo usimbure ayo ubu bucuruzi bwagenderagaho yo mu 2015.

    RURA yavuze ko uyu mushinga w’amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuri internet ukiri kuganirwaho

  • Ibitekerezo by’impuguke ku mushinga w’itegeko rigabanyiriza Urwego rw’Umuvunyi inshingano –

    Ni umushinga washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ngo iwigeho nyuma y’uko wagejejwe ku Nteko Rusange yayo yateranye ku wa 11 Gashyantare 2021, igasanga ari ingenzi.

    Itegeko n° 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi ricyubahirizwa kugeza ubu, rivuga ko urwo rwego rufite inshingano zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, ndetse no kugenzura uko umutungo w’imitwe ya politiki n’abantu ku giti cyabo wabonetse n’uko wakoreshejwe.

    Iryo tegeko kandi rivuga ko urwo rwego rufite ububasha bwo kwaka ibisobanuro ku byemezo cyangwa ibikorwa bya Leta n’iby’abikorera abaturage binubira; kubikoraho iperereza mu gihe abaturage babonamo akarengane; kwerekana amategeko abangamiye imikorere myiza y’inzego za Leta cyangwa abaturage no kugeza kuri Guverinoma ibitekerezo byashyirwa mu mbanzirizamishinga y’amategeko cyangwa ingingo z’amategeko ariho.

    Inzobere mu by’amategeko zisanga hari izindi nzego za Leta nk’urw’Ubugenzacyaha (RIB) n’urw’Ubushinjacyaha (NPPA) zishobora kwegurirwa bumwe muri ubwo bubasha n’inshingano, urwo rwego rugasigara rwibanda kuri uswa n’akarengane gusa.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha iby’amategeko, Mulisa Tom, asanga kuba harashyizweho RIB bisobanuye ko ububasha bw’Umuvunyi bwo gukora iperereza ari ugutubura inshingano.

    Iyo mpuguke mu by’amategeko ivuga ko kandi ububasha bwo gukora ubushinjacyaha bukwiye kwegurirwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.

    Ku kijyanye no gukurikirana imyanzuro y’inkiko n’ibyemezo bya Leta abaturage binubira, yavuze ko inkiko zifite abashinzwe kubikurikirana ndetse hari na ba noteri bashobora kuzuza izo nshingano.

    Ati “Ndatekereza ko izo nshingano zishizwe mu maboko y’inzego zibishinzwe, Urwego rw’Umuvunyi rwakwibanda cyane ku guhangana n’akarengane na ruswa, ndetse bikaba byatuma rubikora neza kurushaho.”

    Ni igitekerezo ahurizaho n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Guteza imbere Amategeko no kuyashyira mu bikorwa (ILPD) Kayihura Didas, uvuga ko hakenewe ko iryo tegeko rivugururwa.

    Yagize ati ”Uko ibintu bimeze ubu, Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano nyinshi kandi ntirubasha kuboneza ku kurwanya ruswa n’akarengane kandi ari yo nshingano nyamukuru yarwo.”

    Minisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Uwizeye Judith, na we ku wa 11 Gashyantare 2021 yavuza ko mu bindi bihugu usanga Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zihariye ku buryo “nta rundi rwego rwavuguruza umwanzuro warwo,” yongeraho ko no mu Rwanda ari byo byifuzwa.

    Ijambo rya nyuma ku ivugururwa ry’itegeko ryo mu 2013 rizatangwa n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nyuma yo gusesengura no kunonosora ibikubiye muri uwo mushinga hakumvwa n’ibitekerezo by’abantu bo mu ngeri zitandukanye.

    Impuguke mu by’amategeko zivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rukwiye kugabanyirizwa inshingano, zimwe zigahabwa izindi nzego zibishinzwe zirimo RIB na NPPA