Tag: featured

  • Inyubako y’Akarere ka Rutsiro yatangiye kwangirika itamaze kabiri –

    Iyi inyubako igeretse kabiri, yuzuye itwaye miliyoni 750 Frw. Yatashywe ku mugaragaro muri Kamena 2016.

    Nk’uko bigaragarira buri wese ugiye kwaka serivisi ku Karere ka Rutsiro, abakozi bose bakorera ku igorofa rya mbere biragorana kwakira baturage kuko amazi abasanga mu biro ndetse akangiza ibyo basizemo iyo imvura iguye badahari.

    Muri serivisi zakoreraga muri iyi nyubako y’akarere harimo iyatangwaga n’abakozi bakora mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya, kuri ubu bakaba barimukiye mu nyubako bakodesha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, yavuze ko kuba iyi nyubako yinjirwamo n’amazi biva ku myubakire kuko imireko yakira amazi menshi bigatuma asubira mu gisenge.

    Ati “Iyi nzu si ugusaza ikibazo cyabayemo cyatewe n’imyubakire aho bashyizemo amatiyo amanura amazi make kandi umureko wakira amazi menshi. Iyo imvura iguye agaruka mu gisenge ariko biri hafi gukemuka kuko twamaze gutanga isoko’’.

    Kuwa 29 Mata 2015 nibwo hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka inyubako y’Akarere ka Rutsiro, ikaba yaratangiye gukorerwamo muri Kamena 2016.

    Amatiyo amanura amazi ni mato

    Iyo imvura iguye amazi yuzura mu nzu

  • Icuruzwa ry’abantu mu Rwanda ryaragabanyutse mu mwaka wa 2020 –

    Nko mu mwaka ushize, imibare y’abafitiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu Rwanda yageze ku bantu 33, bavuye ku bantu 98 bari babifatiwemo mu mwaka wari wabanje, nabo bari bavuye ku bantu 49 mu mwaka wa 2018.

    Iri gabanuka rishingiye ku ifungwa ry’imipaka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ariko nanone ryanatewe n’uko u Rwanda n’ubundi rudasanzwe ari indiri y’ubucuruzi bw’abantu, ahubwo usanga abenshi mu bantu bacuruzwa mu Rwanda baba bahanyujijwe gusa bavuye mu bihugu by’abaturanyi, ariko badakomotse imbere mu gihugu, nk’uko byagaragajwe na raporo yakozwe na Never Again Rwanda.

    Iri gabanuka ryaratunguranye muri rusange, kuko Umuryango w’Abibumbye wari watanze umuburo uvuga ko ingaruka zizaterwa n’icyorezo cya Covid-19 zizatuma abantu barushaho kujya mu bukene, bityo abenshi bakarushaho kwishora mu bikorwa byo kugurisha abantu babashukisha kubahesha akazi mu bihugu biteye imbere.

    Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga, aho bungana na 77.68%. Arabie Saoudite ni cyo gihugu cyakira abantu benshi bacuruzwa bavuye mu Rwanda, bangana na 38.55%, kigakurikirwa na Uganda yakira abantu 37.35% mu gihe Kenya iza ku mwanya wa gatatu yakira abantu 7,23%.

    U Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zigamije gukumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, birimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego zirimo iz’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu n’ibindi byambukiranya imipaka ndetse no gukora ubukangura bugamije kwamagana ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

    Ubucuruzi bw’abantu bwaragabanutse mu Rwanda bitewe n’ifungwa ry’imipaka

  • U Bufaransa bwasabwe kugendera ku bimenyetso bishya mu iperereza ku bayobozi babwo bashinjwa uruhare muri Jenoside –

    Iyi baruwa yabonywe n’Ibirio Ntaramakuru by’Abafaransa AFP kuwa 23 Gashyantare 2020, yanditswe n’abanyamategeko b’Umuryango uharanira ubutabera kuri Jenoside, Survie n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batandatu.

    Muri iyi baruwa aba banyamategeko bashingiye ku nyandiko simusiga igaragaza ubufasha bwa Leta y’u Bufaransa mu mugambi wo gucikisha abajenosideri iherutse guhishyirwa hanze. Basabye abacamanza bashinzwe gukurikirana dosiye y’uruhare rw’abari muri ‘Opération Turquoise’ mu bwicanyi bwakorewe Abanya-Bisesero mu mpera za Kamena 1994, kongera kubura iperereza ku ruhare rw’abayobozi bakuru b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    By’umwihariko aba banyamategeko basabye ko iri perereza ryakorwa habazwa uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu 1994, Alain Juppé na Bernard Emié wari umujyanama we muri icyo gihe ariko kuri ubu akaba ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, DGSE.

    Muri iyi baruwa aba banyamategeko ba Survie, barimo Eric Plouvier, Olivier Foks, Laure Heinich, Karine Bourdie, Patrick Baudoin na Michel Tubiana bavuga ko iyi nyandiko iherutse kuboneka “ari ikimenyetso gishya mu buryo budashidikanywaho gishobora kongera kubura iperereza.”

    Aba banyamategeko bavuka ko iyi nyandiko ikubiyemo ibintu byatuma abari abayobozi b’u Bufaransa bongera kugukurikiranwa ku ruhare rwabo muri Jenoside ngo “cyane ko igaragaza ubufasha bwatanzwe n’abayobozi bakomeye b’u Bufaransa ku b’u Rwanda.” Muri iyi baruwa, aba banyamategeko basaba ko kandi iri perereza ryakorwa habazwa na Yannick Gérard, wari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

    Harimo iki cyatuma abayobozi b’u Bufaransa bakurikiranwa?

    Muri uku kwezi kwa Gashyantare nibwo ikinyamakuru Mediapart cyabonye inyandiko zishimangira ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda nyuma ya Jenoside zafashije abajenosideri gutoroka bagahungira mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyo nyandiko yasinyweho na Bernard Emié yabonywe n’Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner akaba n’umwe mu bagize Umuryango Survie. Iyo nyandiko y’ibanga yo ku wa 15 Nyakanga 1994 ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yayoborwaga na Alain Juppé yohererejwe uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Yannick Gérard.

    Ambasaderi Gérard yari yamaze kwandikira Guverinoma y’u Bufaransa asaba amabwiriza agomba kubahirizwa kugira ngo hatabwe muri yombi abayobozi ‘bagize uruhare rukomeye muri Jenoside.’

    Muri télégramme yo ku wa 15 Nyakanga, yanditswe igenerwa “Yannick Gérard” wenyine, Ibiro bya Minisitiri Juppé byategetse ko abajenosideri binyuze ‘mu bushake bwacu bava’ mu gace kagenzurwa n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Ubwo butumwa bwasaga n’ububurira Ambasaderi Gérard kutivanga we ubwe mu bibazo by’abajenosideri. Iyo télégramme yari ifite umutwe usaba uwabugenewe ‘gutanga ubutumwa bwacu ariko mu buryo buziguye’.

    Igira iti “Ku rundi ruhande, ushobora gukoresha inzira zose zishoboka ukananyura mu Banyafurika muziranye, kugira ngo udahita wivamo.’’

    “Uzashimangire ko umuryango mpuzamahanga ndetse by’umwihariko Loni izagena mu gihe cya vuba, ikigomba gukurikiraho ku birebana n’aba bayobozi.’’

    Nguko uko abajenosideri bafashijwe gutorokera muri RDC, mu buryo bwari bwateguwe neza mu kuyobya uburari ku ruhare rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa.

    Uruhare rwa Alain Juppé muri Jenoside

    Abari abayobozi b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kuyitegura, kuyikora cyangwa mu bufash, ukunze kugaruka kenshi cyane ni Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu kuva mu 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997.

    Mu nyandiko, Umwanditsi akaba n’umusesenguzi ku mateka ya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yashyize hanze mu 2016, mu buryo bwagutse yagaragaje uruhare rwa Juppé muri Jenoside.

    Dr Bizimana yavuze ko kuwa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko yashyirwa muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

    Yakomeje agira ati ‘‘Gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.”

    Ku itariki 8 Mata 1994 nabwo ngo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.

    Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opeation Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’

    Kuwa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga mu Muryango w’Abibumbye mu kureba inyito ikwiye ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.

    Dr. Bizimana avuga ko kutemera iyo nyito byatumye Akanama Gashinzwe Umutekano ku Isi kadafata ingamba zo kurengera abasivili b’inzirakarengane bicwaga mu Rwanda.

    Kuwa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’

    Uretse mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside, muri iyi nyandiko Dr Bizimana agaragaza ko uruhare rw’uyu mugabo rwakomeje no kwigaragaragaza mu gihe cya Opération Turquoise ngo kuko yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’inzibacyuho, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

    Mu barinzwe cyane harimo Perezida Théodore Sindikubwabo, wari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’u Bufaransa hafi y’Umupaka w’iyari Zaïre. Yaje guhungira muri icyo gihugu muri Nyakanga 1994, afashijwe n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Abanyamategeko b’Umuryango, Survie n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bandikiye abacamanza bo mu Bufaransa babasaba kubura iperereza ku ruhare rw’abayobozi bakuru b’u Bufaransa muri Jenoside na Alain Juppé akabazwa

    Uretse abayobozi b’u Bufaransa hari n’abasirikare babwo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Hari urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside

  • Abitegura gukora ibizamini bya Leta muri Kigali bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumweru –

    Ibi Minisitiri Uwamariya yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare ubwo yari mu igenzura ryo kureba uko gahunda yo kwirinda COVID-19 iri kubahirizwa mu mashuri n’ishusho y’uko ishusho ry’itangira ry’amashuri yo muri kigali bihagaze.

    Agaruka ku bijyanye n’uko ingengabihe y’amasomo iteye y’abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’abiga mu Ntara , Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko bigoye kuba abiga mu bigo byo mu Ntara ingengabihe y’amasomo yabo yajyana n’abo mu Mujyi wa Kigali kuko bo bakomeje amasomo ariko yizeza ko bizitabwaho.

    Ati “Ku bana biga mu Mujyi wa Kigali turaza kubongerera amasaha yo kwiga kandi n’umunsi wa Gatandatu turashaka kuwufata, turashaka kongera amasaha yo kwiga.”

    Yavuze ko bagiye kwibanda cyane ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

    Ati “Buriya abantu tuzibandaho ni abazakora ibizamini bya Leta. Buriya bo bazahabwa uburyo budasanzwe kugira ngo bitegure, ariko impungenge zo kuba barasubiye inyuma kubera igihe bamaze zirahari ndetse natwe biraduhangayikishije ariko na mbere y’uko bakora ibizamini bya Leta, tuzabanza turebe ngo bageze he ku buryo no mu byiciro bikuriyeho dushobora kuzagenda twongeramo amasomo bashobora kuba batarize muri ya minsi.”

    Abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze ukwezi kurenga batari kwiga kubera umubare w’abandura COVID-19 wari ukomeje kwiyongera muri Kigali.

    Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abasoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumeru

    MINEDUC yavuze ko amasomo agiye kwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bazabashe gutsinda ikizamini cya Leta

  • Uburyo Shisha Kibondo yahinduye ubuzima bw’ababyeyi batwite, ikagoboka abana bayihabwa –

    Ni ifu ihabwa ababyeyi batwite n’abafite abana bakiri bato bakomoka mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu rwego rwo kubafasha mu kubarinda igwingira ry’abana babo bagakura neza. Iyi fu itangwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Shisha Kibondo iba iri mu ishashi y’umuhondo n’iy’icyatsi. Iri mu ishashi y’umuhondo ihabwa umubyeyi utwite kuva ku kwezi kwa mbere kugeza amezi icyenda arangiye, agakomeza kuyifata kugeza umwana we yujuje amezi atandatu.

    Nyuma y’amezi atandatu umubyeyi arahindurirwa agahabwa iba iri ishahi y’icyatsi ihabwa umwana ufite amezi atandatu kugeza ku mwana ufite amezi 23 ariko uko umwana agenda akura bagenda bongera ibishahsi ahabwa mu kwezi.

    IGIHE yasuye bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyabihu birahira uburyo iyi fu yatumye babyara abana bafite ibiro byinshi ndetse n’aba babyeyi ibiro byabo bikiyongera kubera kunywa igikoma cya Shisha Kibondo.

    Nzayituriki Béatrice uturuka mu Mudugudu wa Gasizi mu Kagari ka Basumba mu Murenge wa Bigogwe, ni umubyeyi ufite abana babiri ndetse akanaba atwite inda y’umwana wa gatatu.

    Yavuze ko agereranyije ku bana be uwanyweye igikoma kirimo Shisha Kibondo n’utarakinyweye ngo harimo itandukaniro rigaragara.

    Ati “ Umwana wanyweye Shisha Kibondo akura neza atarwaragurika, ibiro bye biriyongera cyane buri uko ugiye gupimisha usanga ibiro bye byiyongera cyane kuko aba babona intungamubiri zihagije ariko umwana utarayinyweye ntabwo ibiro bye byiyongera. Ikindi hari ubwo usanga anarwaragurika cyane.”

    Niyonsaba utuye mu Kagari ka Basumba yavuze ko yatangiye gufata ifu ya Shisha Kibondo kuva ku kwezi kwa mbere ubwo yamenyaga ko atwite none ubu ngo atwite inda y’amezi umunani.

    Yagize ati “Ni ifu irenze izindi fu dusanzwe tunywa. Nkanjye urebye ibiro nari mfite sibyo nkifite. Mbere nari mfite ibiro 55 none ubu mfite ibiro 65, ikindi umwana ntwite numva nta kibazo ameze neza, Shisha Kibondo ndayifata nkayivanga n’izindi fu ku buryo intungamubiri ziyongera.”

    Niyonsaba yakomeje avuga ko ku mwana atwite yizeye neza ko azavuka ameze neza bitewe nuko yakurikije inama za muganga kandi akanywa igikoma cyiza kirimo intungamubiri.

    Yavuze ko ku mubyeyi ugikerensa gufata iyi fu aba ari kwihemukira ndetse anahemukira abana be.

    Uwiringiyimana Rachel na we utuye mu Kagari ka Basumba, avuga ko we yiyongereyeho ibiro 15 nyuma yo kunywa igikoma kirimo Shisha Kibondo.

    Ati “ Iyi fu iyo uyinywa ntabwo ubura amashereka. Umwana wanjye imikurire ye iri kugenda neza cyane buri uko ngiye gukingiza nsanga yiyongereyeho ikiro kimwe n’amagarama 800 kubera ko nywa Shisha Kibondo, ku muntu uyifata akayigurisha birigaragaza iyo tuje gukingiza no kubapimisha usanga ibiro by’abana babo biri hasi.”

    Hari abari baranze kuyifata bamenye ibanga

    Iradukunda Vestine ufite imyaka 24 y’amavuko yavuze ko yari yarapinze iyi fu ya Shisha Kibondo yajyana umwana we kumupimisha agasanga ibiro bye bitava aho biri nyamara abo bangana bo biyongera ibiro.

    Ati “ Narazaga bapima bagasanga afite ibiro icyenda bitiyongera nyuma ntangira kuyifata neza nyuma y’amezi make umwana wanjye yahise yiyongera ibiro. Mu mezi atanu nyifashe umwana wanjye yavuye ku biro icyenda ubu afite ibiro 12 .”

    Umujyanama w’ubuzima mu kigo Nderabuzima cya Kora, Bizimana Ange Patrice yavuze ko buri mubyeyi ugiye guhabwa Shisha Kibondo yigishwa uburyo azajya ayinywa cyangwa akayiha umwana akurikije imyaka afite.

    Ati “ Nko ku mwana kuva ku mezi atandatu kugera ku mezi umunani aba afite agakombe ke, kuva ku mezi icyenda kugera ku mezi 11 nawe aba afite agakombe ke, noneho no kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 nawe aba afite igikombe cye, ku mubyeyi utwite nawe yerekwa igikombe azajya akoresha mu rwego rwo gutuma abona intungamubiri zihagije zinagera ku mwana atwite.”

    Buri mubyeyi utwite nibura afata ibishahi bine by’umughondo, uwonsa na we afata ibishahsi bine. Ku mubyeyi ufite umwana w’amezi atandatu kugera ku munani afata ibishahi bibiri, ufite umwana ufite amezi icyenda kugera kuri 11 afata ibishashi bine, kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 afata ibishahsi bitanu.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre yavuze ko ifu ya Shisha Kibondo yaje ikenewe cyane ngo kuko abayifata akenshi usanga abana babo bakurana neza nta kugwingira.

    Yavuze ko mu myaka yashize 59% by’abana bo muri aka Karere bari bagwingiye ariko ngo bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima kuri ubu mu isuzuma baherutse kwikorera basanze abana bagwingiye bageze kuri 46,2%

    Ati “ Inaha twongereye ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi uko baha umwana indyo yuzuye. Ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima twigishije ababyeyi uko baha abana babo igikoma kirimo Shisha Kibondo neza, abayifataga bariyongereye cyane kuburyo ubu twifuza ko n’iriya mibare ikomeza kugabanuka.”

    Kuri ubu mu Karere ka Nyabihu abafata ifu ya Shisha Kibondo barenga 6000 bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe.

    U Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikava kuri 33% ririho kuri ubu rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

    Nzayituriki avuga ko ibiro bye biyongereye cyane nyuma yo kunywa igikoma kirimo shisha kibondo

    Bizimana Ange Patrice umujyanama w’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Kora giherereye mu Karere ka Nyabihu avuga ko Shisha Kibondo yafashije cyane ababyeyi n’abana

  • Minisitiri Uwamariya yasabye ibigo gutegura uburyo bwihariye bwagabanya ubucucike mu ishuri –

    Yabitangaje ku wa 23 Gashyantare 2021, ubwo yasuraga Urwunge rw’Amashuri rwa Remera Catholique harebwa uko ingamba zo kwirinda Coronavirus mu mashuri ziri kubahirizwa.

    Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 19 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika yafashe, harimo ko amashuri yose yaba aya leta n’ayigenga na za kaminuza afungurwa.

    Mu kigo Minisitiri Uwamariya yasuye, habarurwa abanyeshuri 2053 barimo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa Kabiri, hiyongeraho n’abandi bashya bagiye gutangira mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza.

    Yavuze ko ikibazo cy’ubucucike muri iki gihe kigaragara mu myaka ya mbere kurusha mu yindi. Ati “Mu myaka ya mbere niho dufite ikibazo [cy’ubucucike] kandi na hano mwabibonye, ubwo ni ikibazo cyabayeho tugomba gushakira umuti.”

    Yakomeje ati “Birasaba ko ikigo cyibitegura neza ariko bakabitegura bibanda ku masomo y’ingenzi kugira ngo abana badasubira inyuma, hanyuma ya masomo ari rusange n’ubundi abana baba biga bakagenda bayiga mu myaka ikurikiyeho.”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera Catholique, Mujawamariya Odette, yavuze ko mu kugabanya ubucucike mu mashuri, ikigo ayobora cyateguye ko abana bazajya biga mu byiciro bibiri bamwe mu gitondo abandi nyuma ya Saa Sita.

    Mu guca ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no kugabanya urugendo umwana yakoraga, muri Kamena 2020 hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932.

    Gusa kuri ubu amashuri atangiye mu gihe iyubakwa ry’iryo byumba rigeze ku kigero cya 92%, mu gihe hari umubare w’abanyeshuri utangiye umwaka wa mbere usanga abari basanzwe.

    Abana bagaragarije Minisitiri w’Uburezi ibyo bize mu gihe gishize

    Abana bari bakuriye amasomo batarangara kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abana basubukuye amasomo mu gihe bari bamaze ukwezi batiga

    Abanyeshuri bakurikira amasomo bambaye agapfukamunwa

    Minisitiri w’Uburezi yafashe ingwa yigisha umwanya muto

    Abanyeshuri bari bishimye kongera gusubukura amasomo

    Abanyeshuri bagirwa inama yo kwirinda kugenda mu gikundi ari benshi

    Minisitiri w’Uburezi yabwiye itangazamakuru ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubucucike bugaragara mu mashuri

  • Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda –

    Kuva mu 2013 nta muturage wari wemerewe kugura cyangwa kugurisha ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi butageze kuri hegitari imwe. Gusa ibikubiye mu mushinga w’itegeko ry’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka hari ingingo igaragaza ko kuri ubu byemewe. Ni icyemezo abaturage bishimiye cyane.

    Muri uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda kandi hagaragaramo impinduka ku bijyanye n’igihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka.

    Mu zindi mpinduka zigaragara muri uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ni ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubutaka hirindwa gukoreshwa impapuro.

    Indi ngingo ni imicungire y’ubutaka bwa Leta, aho ingamba zigiye gukazwa mu kubucunga ndetse no kububyaza umusaruro bitandukanye n’uko byakorwaga.

    Gutakaza ubutaka nabyo ntibizongera kujya mu nkiko kuko byatwara igihe, ibi bizajya bikorerwa ku mubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ugiye guhabwa ububasha bwo gufata icyemezo ashingiye kuri raporo za komite z’ubutaka.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye Abadepite ko mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko, harimo imyaka y’ubukode.

    Ati “Iziyongera ikaba 99 ivuye kuri 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda. Igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe iyo iryo gabanya rituma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko iri gabanya ryemewe.”

    Dr Mujawamariya yasobanuriye Abadepite ko ubutaka bwose bwa Leta habariwemo n’ubukoreshwa n’inzego z’ibanze, buzajya bucungwa na Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano, ikaba ari yo ibwandikwaho. Izindi nzego za Leta n’iz’ibanze zemererwe kubukoresha aho kuba ubwazo nkuko byari bimeze.

    Ushingiye ku butaka igihugu gifite, 51,5 % bugenewe ibikorwa by’ubuhinzi, amashyamba agenewe 32%, ibikorwaremezo n’imijyi muri rusange bigenewe 15,1% mu gihe amazi n’ibishanga bikomye ari 8,5% by’ubuso bw’u Rwanda bungana na kilometero 26.338.

    Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yayoboye Inteko Rusange yemerejwemo ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda

  • U Rwanda rwashimiwe aho rugeze imyiteguro y’inama ya CHOGM –

    Iyi Nama isanzwe iba nyuma ya buri myaka ibiri, izaba muri uyu mwaka nyuma y’uko yimuwe mu mwaka ushize bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu gihe habura amezi atarenze ane mbere y’uko Inama iba, inzego zitandukanye zikomeje gukurikirana aho igihugu kigeze cyitegura iyi Nama.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro muri Commonwealth, Luis G Franceschi, yavuze ko imyiteguro ikomeje kugenda neza.

    Yagize ati “uyu munsi twasuye site zizaberaho CHOGM 2021. Twishimiye cyane n’uburyo imyiteguro iri kugenda ndetse twishimiye kubona u Rwanda na Afurika bikomeza imyiteguro”.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abahagarariye ibihugu bigize Commonwealth, igaruka ku myiteguro u Rwanda rumaze gukora mu gihe iyi Nama yegereje.

    Mbere y’uko ino Nama y’abakuru b’ibihugu iterana, hateganyijwe Inama z’urubyiruko, abagore, imiryango itegamiye kuri Leta, ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Iyi Nama izatangira ku wa 21 Kanama, ikaba ari Inama ya 26 y’uyu Muryango wa 26 kuva yaterana bwa mbere.

    Iyi Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    U Rwanda rwasobanuriye ibindi bihugu aho rugeze imyiteguro ya Commonwealth

    Ibikorwaremezo birimo KCC birateguye

    Imyiteguro irarimbanyije mu mahoteli

    Itsinda rya Commonwealth ryanyuzwe n’aho u Rwanda rugeze rwitegura

  • Ntitugamije guca abantu 3000$- RURA ivuga ku mabwiriza y’ubucuruzi bwo kuri internet –

    Hashize iminsi mike bimenyekanye ko RURA iri gukora inyigo y’amabwiriza mashya agenga ibigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet ndetse n’ibitanga serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa.

    Ingingo yavuzweho na benshi mu zigize aya mabwiriza, ni iteganya ko ikigo gishaka kwinjira muri ubu bucuruzi bwo kuri internet kizajya kibanza kwishyura 3000$ kugira ngo gihabwe uburenganzira buzajya bumara imyaka itanu.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yagiranye na RBA yavuze ko muri iyi nyigo y’amabwiriza mashya batagamije guca abacuruzi 3000$, yizeza ko ibigo bito biri muri ubu bucuruzi byagaragaje impungenge bizafashwa bijyanye n’ubushobozi bwabyo.

    Ati “Icyo RURA igamije ntabwo ari uguca abantu 3000$, ni imbanzirizamushinga. Hari ibitekerezo abantu bagiye batanga, ikindi nk’uko nabivuze hagiye harimo ibyiciro bitandukanye hari ibigo binini, hari ibiringaniye tukagira n’ibigo biri kugenda bivuka kandi biri kugira uruhare rukomeye muri buno bucuruzi, abo rero mu by’ukuri RURA irimo irabarebaho cyane cyane ariko bano bagitangira kugira ngo badahungabana muri buno bucuruzi batangiye.”

    “Bashire impungenge, bakomeze rwose ubucuruzi bwabo kandi RURA irakomeza kubaba hafi kandi n’ubundi inama zizakomeza kubaho kugira ngo ibitekerezo byabo bikomeze byakirwe ariko ikigambiriwe ntabwo ari ukubaca 3000$.”

    Yakomeje avuga ubu bucuruzi bwo kuri internet buri gutera imbere ariko RURA iri gutegura uyu mushinga w’amabwiriza mashya kugira ngo ishyire ku murongo uburyo bukorwamo, kugira ngo ababugana barusheho kubugirira icyizere.

    Ati “Uyu muvuduko ugomba kujyana n’impungenge z’umutekano. Niba utumije ikintu, hari nimero za telefone uba watanze, hari aho utuye, ibyo byose uba wabitanze, nabyo biba bigomba kurebwaho. Murabizi uyu munsi Isi isa n’aho yugarijwe na none n’icyorezo cy’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.”

    “Ibyo byose ni nayo mpamvu buriya RURA izamo iba igira ngo ibyo bintu byose bijye ku murongo ari umutekano wugura, ari umutekano w’ucuruza, ibyo bintu byose mu by’ukuri bigire umurongo biza kuba bigenderamo.”

    Dr Nsabimana yavuze ko RURA izakomeza kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye haba abari muri ubu bucuruzi cyangwa abandi, kugira ngo aya mabwiriza azasohoke ntawe ahutaza.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yavuze ko mu nyigo y’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet batagamije guca abacuriz 3000$

    Umushinga w’aya mabwiriza wateje impagarara

    Inkuru bifitanye isano

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-barijujutira-umushinga-w-amabwiriza-mashya-ya-rura-agenga-ubucuruzi

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yavuze-ku-mushinga-wayo-w-amabwiriza-mashya-agenga-e-commerce-warikoroje