Tag: featured

  • Gaz Méthane icukurwa mu Kivu igiye kwifashishwa mu guteka –

    Muri Gashyantare 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura iyo gaz ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.

    Ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 400$ (asaga miliyari 394 Frw), yateganyaga ko mu myaka ibiri azaba yamaze kuzuzwa, iyo gaz igatangira gukoreshwa.

    Ni umushinga witezweho kugabanya ibikomoka kuri peteroli igihugu gitumiza hanze, cyane ko uburyo izakoreshwamo nimara gutunganywa izaba ishobora kubisimbura; ndetse igafasha muri gahunda yo kurengera ibidukikije hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu ngo no mu nganda.

    Umuyobozi wa Gasmeth Energy, Stephen Tierney, yabwiye The New Times ko ikoreshwa rya gaz yatunganyijwe rizatangira mu mpera za 2022, mu gihe nta zindi mpinduka z’ubukana bw’icyorezo cya Coronavirus zaba zibayeho ngo zitume ibikorwa byongera guhagarikwa.

    Yatangaje ko inyigo y’umushinga n’ingaruka ushobora kugira ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu yamaze gukorwa, ku buryo “umushinga wose uzaba wararangiye icyo gihe.”

    Tierney yavuze ko ubu hari gushyirwa ingufu mu gufatanya na Guverinoma kugirana amasezerano n’abakiliya [bazagurishwa iyo gaz].

    Yakomeje ati “Turateganya ko hafi kimwe cya kabiri cy’isoko rya gaz kizaba ari ikoreshwa mu butetsi bwo mu ngo.”

    Si mu ngo gusa, ahubwo n’ahandi hose hakoreshwa inkwi n’amakara mu butetsi nko mu bigo by’amashuri, ibigo by’abapolisi n’iby’abasirikare, mu magereza n’ahandi birashoboka iyo gaz izakoreshwa.

    Uretse kugabanya iyangirika ry’ibidukikije, izanafasha muri gahunda u Rwanda n’Isi muri rusange byihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Gasmeth yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano y’imyaka 25 yo gucukura mu kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 za Gaz Méthane ku munsi.

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 na 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.

    Mu mpera za 2022, Gaz Méthane icukurwa mu Kivu izaba yaratangiye gukoreshwa mu guteka

  • Amashyengo ya Rusesabagina: Ikiganiro na Dr Rwigema babyirukanye (Video) –

    Uyu munsi benshi mu Banyarwanda ntabwo barabasha kwiyumvisha uburyo Rusesabagina Paul mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, yivugiye ashize amanga ko atari Umunyarwanda, ariko akabivuga mu rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.

    Rusesabagina yahakanye yivuye inyuma ko atari Umunyarwanda ku wa 17 Gashyantare 2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga kiri i Kigali, ubwo yari mu rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Ni urubanza Ubushinjacyaha buregamo uyu mugabo wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi 18.

    Ubwo umucamanza yasomaga imyirondoro ya Rusesabagina, yavuze ko ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Kezia, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

    Kuri ubu ngo atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ni Umunyamahoteli.

    Akimara kumva iyo myirondoro ye, yavuze ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    N’ubwo Rusesabagina yavuze ibi ari mu cyumba cy’iburanisha n’abari barikurikiye hirya no hino haba mu gihugu no hanze yaho baratunguwe ndetse kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mugabo yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

    Amashusho amugaragaza avuga ko atari umunyarwanda ahuzwa n’ayo yigeze kuvuga mu myaka ishize avuga ko ‘Nk’Abanyarwanda birakwiye ko twese twumva neza ko iyi ariyo nzira yonyine ishobora guhindura ibintu mu gihugu cyacu’.

    Abanyarwanda batunguwe n’uku kwihakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina ni benshi, baba abamuzi neza aho yavukiye n’aho yakuriye ndetse n’abo bakoranye na n’ubu ntabwo bumva inyungu afite mu kwihakana igihugu cye.

    Dr Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1994, nyuma akaza no kuba Minisitiri w’Intebe, kuri ubu akaba ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba [EALA], ni umwe mu batunguwe n’imvugo ya Rusesabagina.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko aziranye neza na Rusesabagina kuko uretse kuba bavuka mu gace kamwe [i Nyanza] banakuranye ndetse baza kuba inshuti mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Rwigema yavuze ko atarabasha kwiyumvisha neza ibyakozwe na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda.

    Ati “Kwihakana Ubwenegihugu bwawe, ni ukuvuga Ubwenegihugu bw’inkomoko ntabwo ari ibintu byoroshye kugira ngo ubyumvishe abantu. Kuvuga ko atari Umunyarwanda ntabwo nzi ukuntu yabisobanura.”

    Dr Rwigema wabyirukanye na Rusesabagina ntiyiyumvisha ukuntu yihakana ubunyarwanda mu gihe yashakaga kuba Umuyobozi w’u Rwanda

    Kuvuga ngo si Umunyarwanda ni ugusetsa Abanyarwanda!

    Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za Ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Ku rundi ruhande ariko, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda naryo kandi ryemerera umuntu kugira Ubwenegihugu burenze bumwe ariko iyo utigeze usaba gutakaza ubwenegihugu ntabwo igihugu cyo cyabukwambura.

    Dr Rwigema ati “Ubu u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye, igihugu afitemo abasekuru n’abasekuruza kiracyamubara nk’Umunyarwanda. Hari ibintu umuntu avuga […] njye nabifashe nk’amashyengo kuko numva bitumvikana. Yabivuze se mu ruhe rurimi ko ari Ikinyarwanda!”

    Yakomeje agira ati “Ni Umunyarwanda ku nkomoko, kuvuga rero ngo si Umunyarwanda ni ugusetsa Abanyarwanda. Ntawe ushobora kubyumva.”

    Dr Rwigema na Rusesabagina baraziranye cyane kuko uretse kuba bose bavuka mu gace kamwe, mbere ya Jenoside ubwo igihugu cyari mu nkundura y’amashyaka bombi bari muri politiki.

    Yakomeje avuga ko atumva inyungu na nke Rusesabagina afite mu kwihakana ubwenegihugu bw’inkomoko n’ubwo ashobora kuba yarabikoze agira ngo adakurikiranwa.

    Ati “Reka mbivuge nk’Umunyarwanda, kwihakana Ubunyarwanda nta n’inyungu mbibonamo, ni ubugwari, ubugambanyi, ni ukwihakana igihugu cyawe. Ntabwo nabiha agaciro.”

    Yakomeje agira ati “Washinze umutwe wa politiki, uvuga ko uharanira kuzajya kuboyobora u Rwanda, no muri za 2016 yavugaga ko aharanira kuzaba Perezida w’u Rwanda. Yari afite umutwe ufite n’ishami rya gisirikare, nonese waharanira ute kuyobora igihugu udafitiye Ubwenegihugu? Ntabwo bibaho, ntibishoboka.”

    Rusesabagina Paul, akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Impuzamashyaka ya MRCD ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagashimutwa, bagasahurwa ndetse bakanavanwa mu byabo.

    Dr Rwigema avuga ko “Njyewe ibyo yakoze ntabwo mbyemera, ntabwo aribyo. Niba ari Umunyepolitiki kuki avuga ko aharanira inyungu z’igihugu ashaka kuzayobora, yarangiza akica abaturage, nonese abo baturage wica […], icyo gihe rero ibyo babyita iterabwoba.”

    Yakomeje agira ati “Iterabwoba rero ni mpuzamahanga nta n’ubwo rihanwa n’itegeko ry’u Rwanda gusa, ni ukuvuga ngo aho waba uri hose rero bagucira imanza. Waba uri Umubiligi wakoreye ibyaha mu Rwanda, waba uri Umunyamerika, bagukurikirana, bagucira imanza.”

    Nta butwari bwa Rusesabagina!

    Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yamamaye cyane muri Filimi ‘Hotel Rwanda’ yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines mu 1994, ituma bamwe batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

    Dr Rwigema wari mu bakomeye mu Ishyaka rya MDR, yavuze ko icyo gihe nawe ari mu bahungiye muri Mille Collines nk’uwari wanze kwijandika muri Jenoside yakorwaga n’abo mu butegetsi bwa Habyarimana.

    Yabwiye IGIHE ko “Nabaye muri Mille Collines, nanjye niho narokokeye mvuye muri Mille Collines kuko babazaga abantu aho bashaka kujya, abashaka gukurikira Guverinoma y’abatabazi cyangwa abashakaga gukurikira Inkotanyi mu duce zari zarafashe. Njye nagiye i Kabuga ngaruka mu Mujyi Inkotanyi zimaze kuhafata.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo rero ubutwari […], uko twari muri Mille Collines hari abatanze amafaranga, hari n’abo yagerageje gufasha ariko bake bari inshuti ze ariko abandi benshi bamuhaye amafaranga. Twarokotse gute? Ikintu cyari gikomeye ni uko muri Mille Collines hari ingabo za Minuar zari ziharinze.”

    “Rusesabagina se imbaraga yari afite ni izihe zo kurinda abantu? Izo ngufu nizo zaturinze ntabwo ari Rusesabagina.”

    Namubwiye ko ibyo akora amateka azabimubaza!

    Dr Rwigema yavuze ko nyuma y’uko Rusesabagina abaye icyamamare abikesha filime yamukinweho, abazungu bahise bamwegera baramushuka bagamije kumucuruza.

    Ati “Biriya bizamo ubucuruzi, abantu babigenderaho, bakora filime, bamugira intwari, baramucuruza […], iriya filime inasohoka muri Hollywood njye nari mpari kuko nabaga muri Amerika, uko yari yabikinnye y’uko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, n’u Rwanda rwari kumuha umudari.”

    Yakomeje agira ati “Ariko yaje kugera aho, abo hanze baramubwira bati bagiye gucuruza ubwicanyi ko abahutu bishe abatutsi n’abatutsi bishe abahutu abigira jenoside ebyiri. Njye naramubwiye nti ibyo bintu amateka azabikubaza kuko ntabwo aribyo.”

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko i Washington DC, habarizwa itsinda ry’abantu bitwa ‘Aba- Lobbyists’ bazwiho gukorana bya hafi n’Abayobozi bakuru n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu.

    Aba bantu bazwiho gukora ubuvugizi ku buryo nk’umuntu ushaka guhura na Perezida wa Amerika cyangwa ushaka ko ijwi rye rigera kure binyuze mu Nteko ya Amerika babimufashamo mu buryo bworoshye.

    Dr Rwigema yavuze ko ibi nta kabuza ko ariko byagenze kuri Rusesabagina ubwo yahuraga na Perezida Bush akamwambika umudali abikesha iriya filime ku mpamvu z’uko abayikoze bashakaga ko imenyekana cyane ku rwego rw’Isi, igahabwa umudari.

    Yakomeje agira ati “Uti ese yabaye intwari gute? Njye nabaye muri Amerika, Hollywood nayo [….] ibyamamare bifite amafaranga, iyo bashaka basinyisha amabaruwa mu nteko ku buryo ushobora no gushaka guhura na Perezida bakaguhuza nawe akaba yaguha umudali. Nawe niko byagenze.”

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Akurikiranyweho kandi itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ibindi byaha akurikiranyweho ni ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Dr Rwigema yasobanuye ko ubwo filimi yagize Rusesabagina ikirangirire yari imaze gusohoka, yamubwiye ko izamukururira ibibazo natabyitwaramo neza

    Amafoto&Video: Kazungu Armand


  • Muhanga: Uzafatwa aha abakiliya inzoga muri restaurant niyo bazaba bari kurya azahanwa –

    Ni itangazo urwo rugaga ruvuga ko rwanditse rubisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi ikorera muri ako karere.

    Perezida w’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, abajijwe icyagendeweho mu gufata uwo mwanzuro yavuze ko babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Polisi.

    Ati “Icya mbere turabanza tukubahiriza amabwiriza, igikurikiraho rero wenda hazabaho kubiganiraho tukareba ngo ‘ese kuri ibyo bisabwa ni iki gikenewe cyangwa se bimeze gute’. Icyangombwa ni ukubanza kubahiriza amabwiriza. Numva rero nimuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere igisubizo kiribuboneke.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, yabwiye IGIHE ko uwo mwanzuro wafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko hari abasigaye bajya kunywera muri restaurant bagasinda bagasabana.

    Yasobanuye ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari abajya muri restaurant nk’abagiye kurya ariko bagerayo bakanywa inzoga bagasinda bagasabana bikaba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Twafashe uwo mwanzuro tumaze kubona ko umubare munini w’abo duhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari abafite restaurant baba bahinduye utubari. Ikindi ni uko abo dukunze gufata ku mugoroba batinze gutaha baba basinze kandi tuzi ko utubari dufunze, bivuze ko baba banywereye muri restaurant.”

    Yakomeje avuga ko bafashe icyo cyemezo mu gukumira kuko bari bamaze kubona ko umubare w’abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera ndetse n’abo iri kwica nabo bari kwiyongera.

    Bahisemo kubuza abafite restaurant gutanga inzoga ku bakiliya kugira ngo bitazagera ku rwego rwo gushyira Akarere kose muri Guma mu Rugo bitewe n’abantu bamwe barenga ku mabwiriza nkana.

    Yagiriye inama abantu ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 bakwiye kwitoza gutwara amafunguro bakayafatira aho bari aho kwicara muri restaurant umwanya munini barya.

    Ati “Abantu nabagira inama yo kugira umuco wo gutwara ibiryo bakabirira aho bari aho kuza kwicara muri restaurant kuko ibihe turimo ntabwo bisanzwe.”

    Yibukije ko ibyemezo bifatwa bigamije gukumira ubwandu bwa COVID-19 bitagamije guhana abaturage cyangwa kubangamira ibikorwa byabo by’iterambere.

    Yavuze ko umuntu ushaka kunywa inzoga ashobora kuyigura akajya kuyinywera iwe mu rugo.

    Yasabye abaturage n’inzego z’abikorera ubufatanye mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange, abibutsa ko nigitsindwa ibikorwa bizongera gukomorerwa bigakorwa mu bwisanzure.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatirwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari.

    Ibihano bikunze gutangwa birimo gufunga izo restaurant, guca amande ba nyirazo ndetse no guhana abazifatiwemo abanywa inzoga.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari

    [email protected]


  • Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$ rugiye kuba igisubizo ku batuye Kigali na Bugesera –

    Uru ruganda ruherereye mu Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 40 z’amazi; zirimo izigera ku bihumbi 30 z’azoherezwa muri Kigali n’izigera ku icumi zizahabwa abatuye Bugesera.

    Umushinga w’uru ruganda watangiye kubakwa mu mwaka wa 2017, ukaba uje gukemura ibibazo by’amazi muri Kigali no mu nkengero zayo, aho abaturage batuye mu duce twakundaga kubura amazi bo batangiye kuyahabwa tariki 10 Gashyantare 2021.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, mu rugendo yagiriye kuri uru ruganda, yavuze ko rwubatswe mu gufasha Abanya-Kigali kwihaza ku mazi meza.

    Yagize ati “Impamvu uru ruganda rwagiyeho, dufatanyije n’abafatanyabikorwa ni ukugira ngo twongere amazi mu Mujyi wa Kigali, ku Banyarwanda benshi. Ugiye kureba, usanga abaturage bamaze kwiyongera cyane muri Kigali bakeneye amazi menshi, uretse ko n’ayari ahari atari ahagije bikwiye.”

    Amb. Gatete yongeyeho ko Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze ruzakuraho burundu ikibazo cy’amazi mu Karere ka Bugesera kuko ahari ari menshi kuruta ayo abaturage bakenera.

    Yagize ati “Aya mazi ugereranyije n’andi yarasanzweho, twari dufite metero kibe 8.500 z’amazi, noneho twongeyeho ibihumbi 10, aya mazi arahagije ubu ngubu ari hejuru yayo bakenera. Turabona yuko nta kibazo kizongera kuba kuko bo ibigega byabo bimaze kuzura, byatangiye gutanga amazi.”

    Uru ruganda rwatangiye gutanga amazi ku batuye uduce twa Kanombe, Kicukiro, Remera, Kimironko, Kanombe, Busanza, Ndera no mu cyanya cy’inganda cya Masoro. Biteganyijwe ko azagera n’ahandi mu nkengero z’umujyi, harimo Kamonyi, Nduba, Karuruma n’ahandi.

    Abaturage batandukanye batuye mu duce twabanjirijweho mu guhabwa amazi, bavuze ko bishimiye kugobokwa kuko mbere bashoboraga kumara icyumweru, ukwezi, amezi atatu cyangwa n’atandatu batavoma.

    Karamaga Antoine utuye mu Kagari ka Nonko ho mu Murenge wa Nyarugunga ahazwi nko ku Gasaraba, yavuze ko yishimye cyane guhabwa amazi.

    Ubwo yafunguraga agahita aza yahise yikanga maze agira ati “Eeeh ndabona ahari, reka mbanze ndebe ko atari icyuka. Eeeh uziko ahari menshi!”

    Yavuze ko yishimiye kuruhuka kujya kuvoma ijerekani imwe bayigura kuri 200 cyangwa 300 Frw.

    Yagize ati “Kuva mu 2017 amazi yatangiye kubura, amaze kubura ni bwo abavomyi baje, ijerekani yaguraga 200, 300 Frw n’uko twagiye tubura amazi. Nibwo Wasac yaje gukora iperereza […] amazi tubona aragarutse, aya mazi tuyabonye ejo bundi, sinari nziko anahari.”

    Habumugisha Abinadabu utuye mu Kagari ka Bibare ho mu Murenge wa Kimironko we avuga ko mbere amazi yari imbonekarimwe ubu bayabona buri munsi.

    Yagize ati “Mbere yazaga rimwe mu cyumweru, amazi yabura tukagura ikamyo ibihumbi 35 Frw, ariko ubu nta kibazo dufite cy’amazi.”

    Kugeza ubu uruganda rwa Kanzenze rumaze gutanga meterokibe ibihumbi 5000, bikaba biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe amazi yose ateganyijwe gutangwa azaba yageze ku baturage.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) ibara ko umuturage umwe akoresha amajerekani ane, ni ukuvuga litiro 80 ku munsi.

    Amazi yose Umujyi wa Kigali ukenera angana na meterokibe ibihumbi 143 ku munsi, mu gihe atangwa ari meterokibe ibihumbi 90, hakaba hagiye kwiyongeraho na meterokibe ibihumbi 30 zivuye mu ruganda rwa Kanzenze. Ni ukuvuga ko hasigaye meterokibe ibihumbi 23 gusa kugira ngo umuturage wa Kigali wese abashe kubona amazi igihe cyose.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage wese aza afite amazi.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, ubwo yasuraga Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze

    Yasobanuriwe inzira y’amazi kuva avuye mu Mugezi w’Akagera agaca mu mariba agatunganywa kugeza yoherejwe ku bigega biyaha abaturage

    Ikigega cy’amazi kinini kurusha ibindi kizajya kigeza amazi ku baturage ba Kanombe, Kimironko, Busanza n’ahandi

    Inzu ibamo umuriro w’amashanyarazi akoreshwa mu ruganda

    Itiyo nini ikura amazi mu ruganda rwa Kanzenze iyajyana mu bigega bya Gahanga, Remera na Kanombe

    Yerekwa uko amazi ayungururwa

    Bimwe mu bice bigize Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze

    Yanatambagijwe muri laboratwari aho amazi asuzumirwa ko ari meza

    Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$ rugiye kuba igisubizo ku batuye Kigali na Bugesera

    Kuri iki kigega mbere habaga huzuye amajerekani abantu bo ku Gasaraba bari kuvoma ariko benshi barayabonye mu ngo zabo

    Habumugisha Abinadabu avuga ko amazi basigaye bayabona buri munsi mu gihe mbere bayabonaga rimwe mu cyumweru

    Karamaga Antoine utuye muri Kagari ka Nonko arishimira ko agiye kujya abona amazi

    Amb Claver Gatete yavuze ko uru ruganda rugiye kongera amazi akoreshwa mu Mujyi wa Kigali

  • Urwibutso rwa Jenoside rwabaye agatereranzamba mu Ruhango: Meya n’abarokotse bararebana ay’ingwe –

    Kuva muri Mata 2020 abacitse ku icumu bo mu Byimana ho muri Ruhango ntibahwemye kugaragaza akababaro baterwa no kubona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarataburuwe igakurwa aho yari isanzwe ishyinguwe mu cyubahiro, igashyirwa mu cyumba cy’Umurenge wa Byimana.

    Ni nyuma y’uko Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n’isuri ituruka mu bice byegeranye narwo yasenye ibikuta yinjira mu rwibutso, ibi bikiyongeraho no kuba ubwarwo rudasakaye.

    Mu gihe hari hitezwe isanwa ry’urwibutso ndetse no kubaka imirwanyasuri hafi yarwo yayobora amazi y’imvura mu zindi nzira zabugenewe, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, by’umwihariko Meya Valens Habarurema, yategetse ko urwo rwibutso aho gusanwa, rusenywa burundu ndetse imibiri irurimo ikimurirwa mu Ruhango.

    Iri tegeko rya Meya Habarurema kwashavuje abacitse ku icumu ba Byimama ku buryo umwuka mubi kuri ubu wamaze gufata indi ntera nyuma yo kubona umwaka wenda kwirenga ibintu bikomeje kuba agatereranzamba.

    Uru rwibutso ruherereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rwahubatswe mu 1999, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 2006, bakuwe mu byobo byo muri aka gace.

    Muri Gashyantare 2020, Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo kuvana imibiri mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa muri Ruhango. Iki cyemezo cyamenyeshejwe abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Byimana.

    Ku rundi ruhande ariko ibyari bigiye gukorwa n’ubuyobozi binyuranyije n’Itegeko rivuga ko kugira ngo habeho igikorwa cyo kwimura imibiri, hagomba kubaho ubwumvikane hagati y’ubuyobozi n’abahagarariye imiryango ishyinguwe mu rwibutso rwa mbere.

    Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi rivuga ko urwibutso rwimurwamo imibiri igihe inzibutso zegeranye kandi zihuje amateka, icyo gihe rumwe rwimurirwa mu rundi nk’igihe zose ziri mu murenge umwe.

    Ikindi ni uko kugira ngo imibiri yimurwe biba ari igihe ari ahantu hashyinguye imibiri itagera ku 1 000, icyo gihe iba ari imva ntabwo aba ari urwibutso. Urwibutso rwa Byimana rwo ruruhukiyemo abantu basaga 2 006, abarimo ni imibiri y’abakuwe mu byobo byo mu yahoze ariko Komini Mukingi.

    Ahubatse uru rwibutso ni mu gace k’ahazwi nko mu ‘Imanyuriro’ hafite amateka akomeye cyane y’uko uretse kuba hariciwe Abatutsi benshi, ariko na mbere ya Jenoside mu myaka ya za 1959 na 1973, Abatutsi baho batigeze bagira amahoro.

    Aha hantu hafite amateka kandi y’uko muri aka gace ariho hafatwa nk’itangiriro ry’itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ariho Paremuhutu isa n’iyatangiriye.

    Ibi ariko bikanahuzwa n’uko ari ho bivugwa ko Perezida Mbonyumutwa Dominique yakubitiwe urushyi rwakurikiwe n’itangira ry’umugambi wari waranogejwe wo kwica, no gusenyera, gutwikira no kumenesha Abatutsi.

    Agahinda k’abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso

    Bamwe mu barokotse baganiriye na IGIHE bagaragaje ko mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yababwiraga ko imibiri igomba kwimurirwa mu Rwibutso rwa Ruhango, yabijeje ko abatazajya babona ubushobozi bwo kuva mu Byimana bajya Ruhango bazajya bahabwa imodoka zibagezayo mu gihe cyo kwibuka.

    Mugabo Pio avuga ko kuva mu 2018, bakomeje kugaragariza Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ko amateka y’aka gace gafite amateka yihariye batifuza ko yazasibangana.

    Ati “Turamubwira duti aha hantu n’ubwo amateka yaho wowe utayasobanukiwe, twayagusobanurira. Kuko aha hantu ipfundo ryazanye ubwicanyi mu Rwanda n’ingengabitekerezo kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ni aha byatangiriye.”

    Yakomeje agira ati “Aha hantu nk’uko nkubwira ngo ni izingiro ry’impirimbanyi ya Demokarasi kuva mu 1959, ni ukuvuga ngo Umututsi wari ubaye hano wese yabagaho atoragurwa, ahigwa bukware muri ibyo byose kugeza mu 1994.”

    Ibivugwa na Mugabo bishimangirwa na Ndahimana Joseph uvuga ko “Twasabaga akarere ko batugenera ingengo y’imari izubaka uru rwibutso natwe tukabigiramo uruhare kuko dufitemo abacu kandi ntabwo twifuza ko aya mateka azasibangana.”

    Yakomeje agira ati “Turasaba ubuvugizi na Perezida wa Repubulika yashaka akabimenya akaza akareba amateka ya Byimana, akadufasha tugasigasira amateka ya Byimana, Manyuriro ntihinduke, Bukomero aho Mbonyumutwa yakubitiwe bikaba intandaro yo kuvuga ngo umuntu akubiswe urushyi aha ngaha byumvikaniye muri Ndiza, ntabwo bibaho ibyo ni urwitwazo rwo kumara abantu. Amateka yacu nibayasigasire noneho tuzabone ibyo tuzabwira abana bacu.”

    Nzayisenga Anaclet ufite umubyeyi we, bakuru be, abana be n’abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana, avuga ko bifuza ko nk’abantu bamaze kugera mu za bukuru batazabona ubushobozi n’imbaraga zo kujya kwibuka mu Ruhango cyangwa ahandi kure.

    Yakomeje agira ati “Ikindi hano hari ibigo by’amashuri biza kwibukira kuri uru rwibutso, abanyeshuri n’abakiri bato bakamenya amateka. Ikindi ugasanga cya kimenyetso cyerekana ko abantu bamaze gushira, urubyiruko ni rwo rugomba kwigishwa ariko urwibutso nirwimurwa ntabwo twabona icyo dushingiraho tubigisha amateka.”

    Haba hari ikibyihishe inyuma?

    Mugabo avuga ko Meya Habarurema yavuze ko imwe mu mpamvu zatuma yimura iyi mibiri ikavanwa mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa mu rwa Ruhango ari uko ‘rutari rwuzura’.

    Mu zindi mpamvu zakunze gutangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango nk’icyatuma imibiri iruhukiye muri uru rwibutso yimurwa, harimo ivuga ko ruri mu gishanga.

    Muri Nyakanga 2020, Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wajyanye umwubatsi wayo ahura n’uw’akarere kugira ngo barebere hamwe uko babona inyigo y’uko rwasanwa cyangwa hakubakwa urushya.

    Iyi nyigo yagaragaje ko aho hantu atari mu gishanga, ikavuga ko urwibutso rugomba gusanwa, bakongera kubaka imva nshya, igatwikirwa, urukuta rw’amazina rugashyirwaho kandi ahari umusaraba ukavaho hakajyaho urumuri rw’icyizere.

    Mugabo avuga ko “Ubu rero kugeza kuri iyi saha dutegereje indi nama yo kugira ngo twumve icyo ashobora kutubwira kubera ko twamaze kubona ibisubizo byo muri laboratwari [bigaragaza ko aha hantu atari mu gishanga], nitwe twiyishyuriye ibihumbi 700 Frw kuko yatubwiye ko akarere katabasha kwerekana icyo ayo mafaranga yaba agiye kumara.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aherutse kubwira IGIHE ko ibintu byose byagiye bikorwa kuri uru rwibutso byaganiriweho ndetse hakaba hateganyijwe inama izafatirwamo umwanzuro wa nyuma.

    Yagize ati “Ikiriho gikomeye ni uko turacyaganira n’abarokotse Jenoside bo mu Byimana, ibyakozwe byose twari twabyumvikanyeho, ikijyanye n’ikizakurikiraho tuzacyumvikanaho. Ukuri ni uko tukibiganiraho byombi”.

    Yakomeje agira ati “Byaba ari ibyakozwe mbere twabiganiriyeho n’ikizakurikiraho twashyizeho komisiyo ihuriweho, ndetse ni yo izatubwira ibyagezweho muri iyo nama ari nayo tuzaganiriramo ku gikurikiraho. Icyemezo kizafatwa kizamenyekana uwo munsi turi kumwe na bo.”

    Ku rundi ruhande ariko mu cyumweru gishize, Meya Habarurema yari yavuze ko hari inama iteganyijwe yo kwemeza ibyavuye mu kazi ka Komisiyo yari yashyizweho ngo yige byimbitse ku cyakorwa ku Rwibutso rwa Byimana.

    Mugabo Pio umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhango avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwakomeje kubatera umugongo ku busabe bwo gusanirwa urwibutso

    Ndahimana Joseph avuga ko bifuza ko amateka akomeye yo mu Byimana atazasibangana

    Nzayisenga Anaclet afite umubyeyi we, bakuru be, abana be n’abandi bavandimwe bo mu muryango we baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana

    Urwibutso rwa Byimana rwangiritse bitewe n’isuri ituruka mu bice byegeranye narwo

    r

  • Kamonyi: Abagabo babiri barwanye, uwazanye umuhoro arapfa, uwatemwe ajya mu bitaro –

    Iyo mirwano yabereye mu Mudugudu wa Nzagwa mu Kagari Nyarubuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa Mbili z’umugoroba.

    Abarwanye ni umusore witwa Tuyishimire Florien w’imyaka 23 n’umugabo witwa Uwicunguye Onesphore w’imyaka 31 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumenya yemeza ko barwanye noneho Uwicunguye agatema ku rutugu Tuyishimire akoresheje umuhoro.

    Ati “Mu kurwana kwabo Uwicunguye yatemye ku rutugu Tuyishimire, birangira uwatemwe yoherejwe kwa muganga kubera ko yari afite igikomere ariko nyuma uwamutemye aba ari we upfa.”

    Yakomeje avuga ko kuba uwatemanye yaje gupfa baketse ko abaje kubakiza aribo bashobora kuba bamukubise bikamuviramo gupfa.

    Ati “Ariko ikigaragara ni uko hari abantu bashobora kuba bakubise Uwicunguye Onesphore barimo kubakiza bakamukubita cyane ku buryo byaba ariho byahereye agapfa.”

    Umugiraneza yavuze ko uwatemwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita yoherezwa ku Bitaro bya Rukoma kuko yari arembye. Umurambo wa Uwicunguye Onesphore wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Inzego zishinzwe iperereza zahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitangira akazi kazo kugira ngo iby’urwo rupfu bisobanuke neza n’ababigizemo uruhare babibazwe.

    Umugiraneza yibukije abaturage ko igihe cyose bagiranye ikibazo bakwiye kwirinda kurwana, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.


  • Gisagara: Hamaze gutabwa muri yombi abantu umunani bakekwaho kwiba inka –

    Gushakisha abo bajura byatangiye nyuma y’uko bamwe mu baturage bo muri iyo mirenge batangiye gutaka ko bibwa inka mu gihe cy’ijoro bakayoberwa irengero ryazo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yavuze ko hamaze gufatwa abantu umunani bakekwaho ubwo bujura.

    Yavuze ko mu bafashwe harimo uwitwa Mbagire Emmanuel wiyemerera ko yibye inka enye akazigurisha.

    Ati “Uwitwa Mbagire Emmanuel yavuze ko we na bagenzi be atashatse kuvuga amazina bari bamaze iminsi biba inka mu baturage bakajya kuzigurisha uwitwa Bahati Jean Bosco, uyu na we akajya kuzibaga. Mbagire amaze kuduha amakuru twagiye kwa Bahati dusangayo inka enye harimo n’iyo yari yarahishe mu cyumba mu nzu abamo.”

    Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko muri Mutarama na Gashyantare 2021 mu Murenge wa Ndora hamaze kwibwa inka icyenda naho mu wa Kibirizi hibwe eshanu.

    Muri izo zose hamaze kuboneka izigera kuri zirindwi naho izindi ziracyashakishwa. Gusa ariko hari n’izabazwe.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko ubujura bw’amatungo bukabije, basaba ko hagira igikorwa kugira ngo bucike.

    Hari uwagize ati “Abajura barakabije kuko barara bazerera biba inka. Twifuza ko abashinzwe umutekano babafata bakabahana, ntibabafunge ngo bahite babarekura.”

    Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko iyo bagize uwo batangaho amakuru ko yiba, batungurwa no kubona afashwe agahita arekurwa, bakagira impungenge ko azabihimuraho.

    Basaba ko inzego z’ubuyobozi zafatanya n’izumutekano bagafata abajura bose biba inka n’andi matungo kuko bazwi, bakabajyana mu bigo ngororamuco kuko abenshi ari urubyiruko rwigize inzererezi.

    Polisi ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abiba inka mu Karere ka Gisagara bikomeje.

    Zimwe mu nka zari zibwe mu Karere ka Gisagara zikagaruzwa na Polisi

    [email protected]


  • Urwishe ya nka ruracyayirimo! Hubert Védrine yatannye mu gusubiza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Védrine w’imyaka 73 yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021, aganira n’umunyamakuru Renaud Blanc mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Classique.

    Muri iki kiganiro, umunyamakuru yibanze ku kubaza Védrine ibyerekeye igitabo cye “Dictionnaire amoureux de la géopolitique’’ kivuga ku mateka y’abantu n’ibintu bitandukanye.

    Iki gitabo cy’amapaji 372, cyibanda ku buzima bwa politiki y’Isi kuva mu bihe byashize, uko ibihugu bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, imibereho y’abayobozi bakomeye ku Isi barimo Joe Biden, Vladimir Putin; ibyaranze ubutegetsi bwa Barack Obama n’ibindi.

    Mu kiganiro cy’iminota 17 n’amasegonda 28 yatumiwemo, umunyamakuru yamubajije ku ngingo itavugwaho rumwe ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo kibazo yagishingiye ku ngingo ebyiri zikomeye yagaragaje ko zitavugwaho rumwe zirimo ishinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside n’ivuga ku kuba buhakana ibyo birego.

    Mu kumusubiza, Védrine yagize ati “Birahari mu itangazamakuru, muri za kaminuza, mu bashakashatsi. Hari amatsinda y’abantu yavuze, ku bayobozi ba Kigali badahwema kugaragaza ko kwibuka Jenoside atari ukuzirikana ihanurwa ry’indege yarimo abaperezida babiri, rifatwa nk’imbarutso y’ubwicanyi bwahindutse Jenoside mu 1994.’’

    Kimwe na Védrine, abashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana yari inarimo uwari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ari ryo ryabaye imbarutso ya Jenoside mu gihe amateka yerekana ko yateguwe by’igihe kirekire kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Amagambo yatangajwe na Hubert Védrine yafashwe nk’uburyo bwo gukomeza guhakana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bisanzwe ari umurongo we.

    Umunyamategeko w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Me Richard Gisagara, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko ibyatangajwe na Védrine bidakwiye.

    Yagize ati “Hubert Védrine watumiwe kuri @radioclassique muri iki gitondo: [yavuze ko] i Kigali twizihiza/twibuka ihanurwa ry’indege yaguyemo abaperezida babiri. Ntibyumvikana. #RenaudBlanc [umunyamakuru] yamuretse akomeza kwamamaza inyandiko zihakana atamubajije icyagaragajwe nk’ukuri ku ruhare rwe.’’

    Ubu butumwa bwe bwatanzweho ibitekerezo n’abantu batandukanye bagaragaza ko Hubert Védrine asanzwe mu murongo wo guhakana.

    Bayingana Aimable yagize ati “Hubert Vedrine ni umuhakanyi uzwi. Kuri we, ntitwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko atizera ko yabayeho.’’

    Alain Ngirinshuti na we yagize ati “Birababaje cyane.’’

    -  Védrine ashinjwa uruhare mu gushyigikira abakoraga Jenoside

    Védrine yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

    Mu 2015 ni bwo zimwe mu nyandiko zigaragaza ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-1994 zasohowe ariko nyuma biza kugaragara ko ari inyandiko zidateje ikibazo zashyizwe ahabona.

    Muri Revue XXI, Védrine afatwa nk’uwatambukije amabwiriza yo guha intwaro abakoraga Jenoside. Umukozi winjiye mu nyandiko z’u Bufaransa yavuze ko mu bikarito yabonye harimo iriho ko “hakenewe kugendera ku mabwiriza yatanzwe”, ni ukuvuga guha intwaro Abahutu, yasinywe na Hubert Védrine ubwe.

    Avuga ko yongeye agafunga ibikarito ariko ngo “bizaba ikibazo gikomeye ku bantu bagarukwaho igihe cyose izi nyandiko zizagaragarira.”

    Mu byashyizwe ahabona, hanashingirwa ku nyandiko y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yo ku wa 6 Nyakanga 1994, yavugaga ko “Paris yiteguye guta muri yombi abagize guverinoma y’agateganyo” bari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bageze mu gice cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa.

    Nyamara inyandiko nayo yabonywe iriho n’umukono wa Hubert Védrine, igaragaza ko uwo mwanzuro utigeze ufatwa. Igaragaza ko Mitterand yabisomye ariko mu mukono we, Védrine ati “Ntabwo ari byo byavuzwe kwa Minisitiri w’Intebe.”

    Umufaransa Hubert Védrine yagawe ku magambo yatangaje yumvikana apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Rulindo: Abafite ibibanza byubatswemo Isoko rya Rusine bamaze imyaka itanu batarahabwa ingurane –

    Abimuwe munsi y’iri Soko rya Rusine barenga 10, babwiye TV1 ko bari bafite inzu zo gucururizamo ndetse bamwe muri bo banahatuye mbere yo kuhasenya.

    Bavuga ko mu 2015 imitungo bari bafite yari yarakorewe igenagaciro buri wese ahabwa urupapuro ruriho amafaranga azishyurwa ndetse icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwabasobanuriraga ko ari ukugira ngo iruhande rw’iryo soko haboneke umwanya wisanzuye.

    Umwe ati “Batekereje gusenya inzu basanga atari ngombwa kugira ngo badusenyere badafite indishyi baduhaye ni ko gukora ibi byo kutubarira bemeza ko ibyo bikorwa byo hejuru ari iby’umuturage kubikuraho bareba aho bamwerekeza cyangwa bakamuha ingurane kugira ngo arebe ahandi yajya.”

    Undi muturage yagize ati “Icyo gihe bari bambariye 3.800.000 Frw n’uko badusenyeye inzu nta kantu baduhaye kandi bari batubariye. Icyifuzo cyanjye rero ni uko kudusenyera inzu nta handi bagushyize dusanga twararenganijwe.”

    Aba baturage bemeza ko bafite amakuru y’uko Akarere ka Rulindo kishyuye abantu babiri muri bo ku buryo bibaza impamvu bo batishyuwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mulindwa Prosper, yahakanye iby’uko hari abaturage bishyuwe ngo kuko Akarere kadafite gahunda yo kubishyura bitewe n’uko basanze aho bari batuye hari mu manegeka hejuru y’umugezi.

    Ati “Naho ibyo kubabarira niba wibuka neza bari bafite inzu zishaje cyane zubakishishije ibiti nyinshi kandi duto duto kandi ubutaka zubatsweho atari ubwabo ari ubwa Leta. Iyo tujya mu byo kubaha amafaranga bari gukuramo udufaranga duke ahubwo bakajya kubaho nabi, ibyo ni ibya kera kandi ntabwo byigeze biba umwanzuro wa nyuma ni cya gihe abantu babaga bagikusanya ibitekerezo, tutararamara gufata umwanzuro wa nyuma.”

    Yongeyeho ko ubwo babaraga ibijyanye n’ingurane z’aba baturage byari mu rwego rwo kugira ngo bamenye agaciro k’imitungo habayeho kubishyura, nyuma basanga ubutaka ni ubwa Leta ibyo kwishyura birahagarara.

    Aba baturage bari gusaba ingurane nta byangombwa by’ubutaka bw’aho hantu bafite kuko hari hegereye umugezi ndetse bamwe muri bo bamaze kwimuka.

    Isoko rya Rusine riherereye ku muhanda Kigali-Gicumbi mu Murenge wa Masoro

  • Kamonyi: Abagabo babiri barwanye uwazanye umuhoro arapfa, uwatemwe ajya mu bitaro –

    Iyo mirwano yabereye mu Mudugudu wa Nzagwa mu Kagari Nyarubuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 ahagana saa Mbili z’umugoroba.

    Abarwanye ni umusore witwa Tuyishimire Florien w’imyaka 23 n’umugabo witwa Uwicunguye Onesphore w’imyaka 31 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamaze kumenya yemeza ko barwanye noneho Uwicunguye agatema ku rutugu Tuyishimire akoresheje umuhoro.

    Ati “Mu kurwana kwabo Uwicunguye yatemye ku rutugu Tuyishimire, birangira uwatemwe yoherejwe kwa muganga kubera ko yari afite igikomere ariko nyuma uwamutemye aba ari we upfa.”

    Yakomeje avuga ko kuba uwatemanye yaje gupfa baketse ko abaje kubakiza aribo bashobora kuba bamukubise bikamuviramo gupfa.

    Ati “Ariko ikigaragara ni uko hari abantu bashobora kuba bakubise Uwicunguye Onesphore barimo kubakiza bakamukubita cyane ku buryo byaba ariho byahereye agapfa.”

    Umugiraneza yavuze ko uwatemwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita yoherezwa ku Bitaro bya Rukoma kuko yari arembye. Umurambo wa Uwicunguye Onesphore wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Inzego zishinzwe iperereza zahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zitangira akazi kazo kugira ngo iby’urwo rupfu bisobanuke neza n’ababigizemo uruhare babibazwe.

    Umugiraneza yibukije abaturage ko igihe cyose bagiranye ikibazo bakwiye kwirinda kurwana, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.