Tag: featured

  • Hasinywe amasezerano y’ishyirwaho ry’Icyicaro cya World Vision International mu Karere kizaba i Kigali –

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga. Yasinyweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo.

    Minisiriri Biruta yashimiye World Vision kuba yarahisemo gushyira Icyicaro mu Rwanda ndetse avuga ko yizeye ko amasezerano y’ishyirwaho ryacyo azatuma habaho amahirwe y’imikoranire n’ubufatanye byiza kurushaho.

    Ati “Guverinoma y’u Rwanda na World Vision International bimaze imyaka bifite imikoranire yatanze umusaruro, umubano wagejeje ku kuba ibikorwa by’uwo muryango byarageze mu turere 29 mu gihugu kandi ukaba ari nawo muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda utanga akazi kuri benshi [Abanyarwanda].”

    “Ibyo bituma nizera ko amasezerano yo kuhashyira Icyicaro azanye amahirwe akomeye mu kurushaho kwagura no gukomeza ubufatanye bwacu.”

    Dr Biruta yaboneyeho gusaba uwo muryango gufasha u Rwanda n’Isi muri rusange guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana miliyoni 2,5 muri miliyoni 113 bacyanduye.

    Yakomeje ati “Ndasaba World Vision International gushyigikira u Rwanda n’Isi muri rusange mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ni ngombwa cyane gukorera hamwe.”

    Mu izina ry’umuryango, Dr. Omollo usanzwe ari n’umuyobozi wawo wungirije ku Isi yatangaje ko ari iby’agaciro kuba bagiye gutangiza Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda kuko bibaye “ibuye ry’ifatizo” ku muryango n’ubufatanye bwawo narwo, ahamya ko bizatuma gahunda z’umuryango zirushaho kugerwaho.

    Yagize ati “Aya masezerano dusinye uyu munsi ni ibuye ry’ifatizo rigiye kongerera ingufu ibikorwa dusanzwe dufite mu Rwanda, ritwongerere ubushobozi [mu bakozi], rizane amahirwe menshi ndetse ryongere iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda ari ahantu heza kandi hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy’Akarere bikwiye.

    Yagize ati “World Vision irishimye cyane kuba yemerewe gushyira Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda, kubera ko aha ni ahantu heza cyane ho kugishyira. Njye n’Umuryango wanjye tumaze imyaka ine mu Rwanda; twungutse kuba dutekanye, kubona itumanaho ryiza kandi ryihuta ndetse n’uko ibidukikije bimeze ni byiza.”

    Kerrigan yavuze ko gusaba gushyira mu Rwanda Icyicaro byatewe n’iterambere rumaze kugeraho nyuma y’amateka mabi yarushegeshe.

    Yakomeje ati “Mu myaka 25 ishize hari byinshi kandi byiza u Rwanda rwakoze, byemerera World Vision kuba yahashyira Icyicaro cy’Akarere kugira ngo turusheho kugira imikoranire myiza. Hari itumanaho ryiza, ndetse kuhava werekeza mu bindi bihugu biroroshye ku buryo twasanze ibikenewe byose kugira ngo hashyirwe Icyicaro bihari.”

    Yavuze ko Abanyarwanda bazungukira cyane ku kuba Icyicaro kibegerejwe, kuko imikorere y’uyu muryango izabageraho mbere bigatuma abagenerwabikorwa barushaho kwitabwaho.

    Kerrigan yatangaje kandi ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’uwo muryango akubiyemo uko uburyo bw’imikoranire buzaba buteye, ibintu byitezweho kwagura ibikorwa byawo haba mu Gihugu no mu Karere.

    Yakomeje ati “Mu masezerano twagiranye harimo ko abakozi tuzakoresha mu Karere, abenshi bazaba ari Abanyarwanda. Twiteze ko ari byinshi tuzungukira ku nzobere z’Abanyarwanda zizakorana ubunyamwuga.”

    Umuryango World Vision International usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by’ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n’imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Ni umuryango ufasha ababikeneye bose utarobanuye. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994, ubu ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo, nyuma yo gusinya amasezerano

    Umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa icyorezo cya COVID-19

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yavuze ko mu Rwanda ari ahantu hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy’Akarere bikwiye

  • Gisagara: Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n’ibiza yatangiye guhabwa ubufasha –

    Ubwo bufasha bwatanzwe na Croix Rouge y’u Rwanda burimo ibiringiti byo kwiyorosa, ibitenge byo kwambara, indobo, amajerekani, amasahani, amasafuriya n’ibiyiko, imikeka na shitingi.

    Ababuhawe bavuze ko bugiye kubafasha muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse.

    Mupagasi Vincent wo mu Murenge wa Musha ati “Nishimye cyane Imana izabahe umugisha kuko ibikoresho byose byari byangiritse nta na kimwe nari nsigaranye. Ubusanzwe ndi umukene ku buryo nabonaga nta hantu nabikura.”

    Abo baturage kandi basabye ubufasha bwo guhabwa isakaro kugira ngo bongereza kubona aho kuba kuko kuri ubu bacumbitse mu baturanyi.

    Nyirabananira Alphonsine wo mu Murenge wa Gikonko ati “Ikibazo dusigaranye ni icyo kubona inzu yo kubamo kuko turacumbitse. Abayobozi badufashije baturwanaho tukabona aho kuba. Wenda umuntu yakwirwanaho afashijwe n’abaturanyi agashinga ibiti ariko ikibazo gikomeye ni isakaro.”

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro bafashije imiryango 33 ariko hari n’indi iri kubarurwa mu Murenge wa Save kugira ngo izafashwe.

    Yasabye abafashijwe n’abaturage muri rusange gukomeza kwita ku gukumira ibiza aho batuye.

    Ati “Turabasaba kubyitaho bakareba niba inzu zabo ziziritse neza, bakareba niba aho batuye nta suri iza mu rugo, bagatera ibiti ku buryo umuyaga utabasamburira inzu kandi bagakurikiza inama zose tubagira.”

    Ku cyifuzo cy’abaturage basaba ko bafashwa gusana inzu zabo zasenyutse, Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Bigirimana Augustin, yavuze ko hari gushakishwa uko bahabwa amabati.

    Ati “Iriya miryango yatangiye kubaka abaturage bazakomeza kubatera inkunga mu muganda kandi n’akarere kari gushaka uburyo bwose bushoboka ku buryo muri iyi minsi amabati yaza tugasakara kugira ngo babone aho kuba.”

    Kuva muri Nyakanga 2020, imiryango igera kuri 500 yo mu Karere ka Gisagara ni yo yasenyewe n’ibiza. Ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanya bikorwa bayishakiye aho kuba ku buryo kugeza ubu hasigaye igera kuri 50 nayo ikaba yizezwa ko izafashwa kuhabona bidatinze.

    Abahawe ubufasha bavuze ko bugiye kubagoboka muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse

    Abaturage bahawe ibikoresho birimo ibiringiti, ibitenge, indobo, amajerekani n’ibindi

    Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n’ibiza mu Karere ka Gisagara yatangiye guhabwa ubufasha

    Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yavuze ko hari indi miryango iri kubarurwa kugira ngo izafashwe

    [email protected]


  • Urukiko rwategetse ko imanza abo muri Bannyahe baregamo Leta zihuzwa, abaturage bataka ‘akarengane’ –

    Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Gashyantare 2021. Mu cyumba cy’iburanisha harimo abaturage barimo abategetswe kwimurwa hamwe n’imiryango yabo.

    Ni iburanisha ryamaze iminota itarenze itanu kuko umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yahise avuga ko iburanisha risubitswe, rizasubukurwa ku wa 6 Gicurasi 2021, saa Mbili z’igitondo.

    Ni umwanzuro utashimishije ababuranyi bahise basaba ijambo Perezida w’Iburanisha, bagaragaza ko ari akarengane.

    Shikama Jean de Dieu uri mu baturage bareze yagize ati “Aka ni akarengane dukomeje gukorerwa. Ni akarengane ni ukuri. Abarega bakomeje kwiyongera, ubwo se uzajya arega wese tuzajya dutegereza ko dosiye ye ihuzwa n’abandi.’’

    Umucamanza yavuze ko kuba urukiko rwahuza imanza bitavuze ko umuntu abuze ‘ubutabera’.

    Yakomeje ati “Iburanisha rirasojwe. Kugira ngo bigende neza ni uko imanza zihuzwa.’’

    Kuri uyu munsi hagombaga kuburana abaturage batatu, nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko buri wese azajya aburana ukwe kuko badasangiye inyungu ku mutungo.

    Icyemezo cyo kongera guhuza imanza zabo cyazamuye amarangamutima y’abaturage, bavuga ko barenganyijwe.

    Mu 2018 ni bwo abaturage 500 bishyize hamwe bareze Akarere ka Gasabo basaba guhabwa ingurane y’ubutaka.

    Abaturage basabye kurenganurwa

    Shikama Jean de Dieu utuye muri Bannyahe yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guhabwa umurongo agomba gukurikiza yahise atanga ikirego.

    Yagize ati “Ku ikubitiro twareze turi batatu, turegera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko ariho Umujyi wa Kigali uherereye. Ku wa 9 Mutarama 2020, ni bwo ikirego cyageze mu rukiko. Umujyi wa Kigali wagiye usaba gusubika, wabanje gutinda kwiregura.’’

    Yavuze ko mu gihe cyo kuburana mu mizi hatanzwe inzitizi zirimo gutakamba nabi, gutanga ikirego mu buryo busanzwe ndetse na zo arazitsinda.

    Ati “Watanze inzitizi zigeze kuri eshanu, zose narazisenye. Umucamanza yanzuye ko izo nzitizi nta shingiro zifite.

    Urubanza mu mizi rwashyizwe kuri 14 Mutarama 2021, ngo hageze Perezida w’Urukiko amubwira ko rwimuriwe ku wa 25 Gashyantare 2021 ariko ngo ntiyamuhaye impamvu.

    Yakomeje ati “Uyu munsi ndahageze ngo imanza zahujwe. Ndabibonamo imikoranire hagati y’Umujyi wa Kigali n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Nabajije perezida w’iburanisha ko umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yavuze ko imanza zitandukanywa, ese urukiko ruravuguruza urundi? Niba hajemo kuvuguruzanya kw’inkiko se, ibi ntibigaragaza imikoranire mibi?’’

    Shikama yavuze ko ataregera amafaranga ahubwo ashaka uburenganzira ku mutungo we.

    Ati “Ndaregera guhabwa 5% y’ayo bari babaze kuko itegeko rirayateganya, nkaregera guhabwa indishyi zo gushorwa mu rubanza n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.’’

    Yavuze ko umutungo we ubu awushakamo miliyoni 150 Frw mu gihe yari yarabariwe miliyoni 54 Frw mu 2018.

    Ati “Ubundi buryo buzakoreshwa mu kunyimura, ni igitugu, ni akarengane, ni agahato. Iby’ingurane nta gaciro bigifite kereka twongeye tugatangira ibindi biganiro bishya.’’

    -  Umujyi wa Kigali wongeye gusaba ko urubanza rusubikwa

    Mu gitondo cyo kuri uyu munsi Umujyi wa Kigali wasabye urukiko gusubika urubanza, rukimurirwa ku yindi tariki kuko umwavoka wawo [Me Safari Vianney] ari mu kato kuko muri cabinet ye habonetsemo ufite ubwandu bwa COVID-19.

    Me Innocent Ndihokubwayo wunganira Sahinkuye Emmanuel yavuze ko iyo baruwa yagombaga guherekezwa n’icyemezo cyerekana ko uwo mwavoka arwaye koko.

    Yanagaragaje ko atishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhuza imanza zindi zirimo n’urw’uwitwa David rwatangiye kuburanishwa kera.

    Ati “Ntabwo tubona inyungu z’ubutabera mu guhuza urubanza rwari kuba rwarasomwe n’izindi ziri kuburanishwa.’’

    “Mu rwego rw’amategeko, icyemezo kimwe cyafashwe iyo kitajyanye n’ubushishozi buhanitse, bigira ingaruka ku manza z’ahazaza. Nanjye ubu ubutaha nshobora kuzasaba ko urubanza rwagombaga kuburanishwa rwahuza n’izindi ku bw’inyungu zanjye, z’umukiliya wanjye. Nko mu manza z’ubucuruzi, igihe ari amafaranga, niba mbona aho kugira ngo umukiliya wanjye azacibwe miliyoni 300 Frw uyu munsi, nshobora gukora ku buryo nasubiza inyuma isomwa ngo azibone cyangwa azitange, rugahuzwa n’izindi ya mafaranga agacuruzwa agatunga umuryango.’’

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Syaka Anastase, ubwo yasuraga abatuye muri Bannyahe ku wa 25 Ugushyingo 2020, yavuze ko ibibazo byavutse ari ingaruka zo kubaka mu kajagari.

    Yavuze ko nubwo basanze abaturage bakoze amakosa, leta yashatse uko haboneka igisubizo kirambye.

    Ati “Tugende tubwizanya ukuri, abantu baratuye, ni Abanyarwanda dukunda, tugahumiriza, akazu turakabona nubwo tutazi uko kaje, kakaba kari mu kajagari, wenda mu bantu 10 harimo batatu bafite ibyangombwa, ariko abandi barindwi ntabyo. Reka turebe nk’Abanyarwanda, dukemure ikibazo cy’igihugu muri rusange, uwo niwo murongo, nicyo cyerekezo twagiyemo.”

    Yashimangiye ko igisubizo kirambye atari ikirimo isukari kuri bamwe, ari nayo mpamvu leta yemeye ko haboneka ingurane y’inzu kuri bose, mu gihe abari bakwiye kuzihabwa hakurikijwe amategeko bari mbarwa.

    Ibyo ngo bihuzwa n’uko “Nta tegeko rivuga ngo umuntu watuye mu gishanga kandi yacyitujemo, bazamurekeremo kandi nibajya kumuvanamo bajye bamuha ingurane”, ariko ngo harimo abemerewe gutuzwa nubwo bigometse ku mategeko.

    Imiryango imwe yari ituye muri Bannyahe yamaze kwimurirwa mu Busanza ahari umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho.

    Abaturage bitabiriye iburanisha ubwo basohokaga mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo

    Shikama Jean de Dieu uri mu baturage bareze Umujyi wa Kigali yavuze ko kuba urubanza ruri gutinzwa ari akarengane bari gukorerwa

    Me Innocent Ndihokubwayo yatangaje ko atishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhuza imanza zirimo n’urwari rugeze igihe cyo gutangazwaho umwanzuro

  • Hatangajwe itariki yo kugeza mu Rwanda umurambo wa Padiri Ubald n’igihe azashyingurirwa –

    Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za Covid-19. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umushumba wa Diyoseze ya Cyangungu, Musenyeri Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE ko umurambo wa Padiri Ubald uzagezwa mu Rwanda hagahita hakorwa igitambo cya misa cyo kumusezeraho muri Paruwasi Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Iki gitambo cya misa cyo gusezera kuri Padiri Ubald giteganyijwe ku wa Mbere tariki 1 Werurwe naho umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro uteganyiwe tariki 2 Werurwe 2020, i Rusizi ku gasozi kazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka mu Karere ka Rusizi. Ibikorwa yaje guhererwa Umudali w’Umurinzi w’Igihango mu 2015.

    Padiri Ubald asigiye Abakristu n’Abanyarwanda muri rusange umurage by’umwihariko abinyujije mu gitabo yeherukaga kwandika cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Padiri Ubald asigiye umurage abanyarwanda abinyujije mu gitabo yanditse kigaruka ku bumwe n’ubwiyunge

    Imyiteguro yo gushyingura Padiri Ubald yaratangiye

    Ku Ibanga ry’Amahoro, aho Padiri Ubald azashyingurwa

  • Imirimo yo kubaka Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa irarimbanyije –

    Ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, nibwo Jérémie Blin yasuye iki kigo kiri kubakwa mu Murenge wa Kimuhurura, Akarere ka Gasabo, hafi n’ahari Kigali Convention Centre.

    Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ku rukuta rwa Twitter iti “Imirimo yo kubaka iri kugenda neza. Jérémie Blin yasuye ahari kubakwa Ikigo Ndangamuco cya Francophonie mu Rwanda.”

    Bakomeza bavuga ko mu gihe cya vuba ibikorwa bijyanye n’umuco ndetse n’ururimi biraba byatangiye mu gihe cya vuba.

    Iki kigo kizaba gifite inyubako ebyiri zirimo imwe igizwe n’ibiro by’abagishinzwe n’ibijyanye n’Indimi ikindi kizaba kirimo ahakorerwa imurikabikorwa rishingiye ku muco, inama ndetse n’ibijyanye n’itangazamakuru.

    Muri Werurwe 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa [La Francophonie] , Jérémie Blin yavuze ko imirimo yo kubaka yagombaga kurangirana n’umwaka wa 2020, yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    U Rwanda ni umunyamuryango wa La Francophonie kuva mu 1970 ndetse kuri ubu Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise niwe uyobora ubunyamabanga bw’uyu muryango.

    Inyubako y’Ikigo ndangamuco cy’Abafaransa yitwaga, Centre D’Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa rond-point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu, yafunzwe ndetse isenywa mu 2014 n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Ifungwa n’isenywa ry’iyi nyubako ni igikorwa bamwe bahuje n’umubano utari wifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Abashinzwe kubaka iki kigo bahuye na Jérémie Blin

    Imirimo yo kubaka Ikigo Ndangamuco cya Francophonie irarimbanyije

    Umuyobozi muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin, yasuye ahari kubakwa Ikigo Ndangamuco cya Francophonie

  • CP Kabera yihanangirije abanyeshuri batangiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Ibi CP Kabera yabitangaje kuwa 24 Gashyantare 2021 ubwo yari mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya COVID-19.

    Kuwa 23 Gashyantare 2021, nibwo amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yongeye gufungura imiryango nyuma yo kumara hafi ukwezi adatanga amasomo.

    CP Kabera yavuze ko mu igenzura Polisi y’Igihugu yakoze, yasanze mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, hari abanyeshuri benshi ndetse n’urundi rubyiruko ruri kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati ”Amashuri murabizi ko yari amaze igihe afunze ariko ubu aho turi kugenzura hirya no hino, aho bategera za bus, usanga bambaye nabi udupfukamunwa, baramukanya bakorana mu ntoki, abandi barahoberana, baregeranye, ukumva ko hari ibintu biri kubagora cyane.”

    CP Kabera yasabye urubyiruko kurushaho kwirinda runarinda n’abandi.

    Ati “Turagira ngo tuvuge ko ibyo bintu rwose urubyiruko rushoboye kubyirinda rwa kwirinda, rukarinda bagenzi babo, rukarinda ababyeyi, rukarinda abavandimwe kuko umuntu umwe ashobora kwanduza benshi.”

    CP Kabera yavuze ko mu isesengura Polisi y’Igihugu yakoze yasanze urubyiruko rurenga ku mabwiriza nkana kuko benshi baba basobanuriwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Ati ”Biragoye kumva uburyo umuntu ukuze ushobora gusoma ububi bw’iki cyorezo, abasha kubona ingaruka atari mu Rwanda gusa no ku Isi hose ashobora kuba atabiha agaciro.”

    CP Kabera yasabye urubyiruko kubarihiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kandi bagatanga amakuru ku bantu bayarenzeho.

    Ati “Bakwiye kuba baduha amakuru aho babonye bitagenda, cyangwa aho abantu bari kurenga ku mabwiriza. Njye numva ari inshingano za buri muturarwanda ariko nk’urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo numva bafite inshingano ziremereye”.

    Mu bihe bitandukanye Polisi y’Igihugu yagiye yereka itangazamakuru abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ugasanga benshi muri bo n’urubyiruko.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaburiye abanyeshuri barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 / Ifoto: RNP

  • Inzu zirenga ibihumbi 14 zigiye kubakirwa abasenyewe n’ibiza –

    Iyi gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Minema, Philippe Habinshuti, mu kiganiro cyagaragazaga uko ibihe by’imvura bizaba byifashe kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi 2021 ndetse n’ibyangijwe mu gihe cy’imvura gishize.

    Habinshuti yavuze ko Guverinoma izubaka izi nzu mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe gutuza abasenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye nk’uko The NewTimes dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Ati “Mu murongo wo guhangana n’ingaruka z’ibiza, tuzubakira inzu imiryango yo hirya no hino mu gihugu yasenyewe n’ibiza ndetse tubimure ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yavuze ko inzu zizubakwa ari 11 696 mu gihe imiryango igera kuri 2 355 yo izahabwa ibibanza ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga ikiyubakira kuko ifite ubushobozi, gusa ntiyigeze atangaza igihe imirimo yo kubaka izi nzu izatangirira.

    Imibare ya Minema igaragaza ko mu mwaka ushize ibiza byangije ibintu bitandukanye birimo inzu 8 013, ibyumba by’amashuri 95, ibigo nderabuzima bine, imihanda 151, ibiraro 102, insengero 22, imiyoboro y’amazi 26, imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi 16, amasoko atandatu, uruganda rumwe, ndetse bikaba byaratwaye ubuzima bw’amatungo 3 491.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2020 ibiza byangije imyaka yari iri kuri hegitari 5.968 ndetse n’amashyamba ari kuri hegitari 458. Abantu 290 bahasize ubuzima mu gihe 398 bakomeretse.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira imibare y’iyi Minisiteri igaragaza kandi ko abantu 34 bamaze kubura ubuzima kubera ibiza, hamaze kandi gusenyuka inzu 498.

    Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye

  • Abapolisi 386 birukanwe mu kazi mu mezi ane –

    Icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi cyasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.

    The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bapolisi birukanwe, 18 bari bafite ipeti rya senior sergeant, 104 bafite ipeti rya sergeant mu gihe abandi bari bafite ipeti rya corporal ndetse n’abapolisi bato.

    Uyu mubare ukubye hafi inshuro esheshatu uw’abapolisi bari birukanywe hagati ya Mutarama na Ukwakira umwaka ushize.

    N’ubwo nta mpamvu iramenyekana yirukanishije aba bapolisi, iteka rya Minisitiri ryabirukanye rishingiye ku ngingo ya 69 na 70 za sitati yihariye igenga Polisi y’u Rwanda, igaruka ku kwirukanwa mu gipolisi nta nteguza ndetse no kwirukanwa mu buryo bwa burundu.

    Bikekwa ko 146 mu bapolisi birukanwe bazize amakosa y’imyitwarire, mu gihe abandi 240 birukanwe nta nteguza bashobora kuba barataye akazi, baratanze amakuru atari yo mu gihe cyo kwinjira mu gipolisi, kuba babuzwa n’itegeko gukomeza imirimo yabo cyangwa se bakaba batarazamuwe mu ntera inshuro ebyiri zikurikiranya.

    Uku kwirukana abapolisi biri muri gahunda ngari y’urwo rwego yo gukomeza kubaka polisi ikora kinyamwuga kandi itarangwamo ruswa.

    Ruswa ni kimwe mu bikomeje kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda kuko uru rwego, muri raporo zitandukanye, rukunze kuza mu za mbere zakira ruswa nyinshi kurusha izindi.

    Raporo ya Transparency International Rwanda iheruka, yongeye kugaragaza polisi nka rumwe mu nzego zakira ruswa nyinshi kurusha izindi muri rusange.

    Ibi bikorwa kandi bishobora kuba byariyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo abenshi birindaga ibihano byashyizweho ku bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagahitamo gutanga ruswa kuri polisi aho gutanga amande agenwa n’itegeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TI Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, yavuze ko abaturage bahitagamo gutanga ruswa aho kwishyura amande.

    Yagize ati “N’ubwo kutagira amabwiriza ahamye y’uburyo bwo kwishyuza amande biri mu byateje ikibazo, ubusanzwe abantu macye binyuze muri ruswa kurusha uko bakwishyura amande asabwa. Rero turashishikariza abantu kubaha amabwiriza yashyizweho, bagomba kugira ishyaka ryo kurega abapolisi basanzwe muri izi ngeso”.

    Muri raporo ya Transparency International igaragaza uko ibihugu birutana mu guhangana na ruswa ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amanota 54%, rukaba ari cyo gihugu cyonyine mu Karere gifite amanota ari hejuru y’impuzandengo ku rwego rw’Isi, kuri ubu ari kuri 43%.

    Mu bindi bihugu byo mu Karere, Tanzania yagize amanota 38%, Kenya igira 31%, Uganda igira 27% mu gihe u Burundi bwagize 19% naho Sudan y’Epfo ni cyo gihugu cya kabiri kirangwamo ruswa nyinshi ku Isi, nyuma ya Somalia.

    Abapolisi 386 barirukanwe

  • Kamonyi: Umugore yafuhiye umugabo, umujinya uwutura inzu arayishumika –

    Uwo mugore w’imyaka 53 y’amavuko yari asanzwe abana byemewe n’amategeko n’umugabo we w’imyaka 51 mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Bibungo bafitanye abana bane babyaranye.

    Gusa uwo mugabo yari afite undi mugore w’inshoreke utuye hafi aho babyaranye abana batatu. Uko kugira inshoreke byatumaga agirana amakimbirane n’umugore we w’isezerano.

    Bivugwa ko ngo mu gitondo cyo ku wa 24 Gashyantare 2021 uwo mugabo yari mu rugo iwe yanika imyumbati noneho iyo nshoreke iramuhamagara atangira kuganira nayo yisanzuye atazi ko umugore we w’isezerano ari hafi aho.

    Baganiriye telefone y’umugabo iri mu ijwi riranguruye (haut-parleur) bituma umugore w’isezerano yumva ibyo bavugana byose bimutera umujinya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko hari ibyo inshoreke yasabaga uwo mugabo arabimwemerera ndetse bagera n’aho batuka umugore w’isezerano.

    Ati “Hari ibyo yamusabaga kuri telefone baraganira n’uwo mugore w’inshoreke, niba ari amafaranga yamusabye ariko bari bafite n’ibijyanye n’amasambu ngo yashakaga kumuha, noneho mu gihe barimo kuganira umugore w’isezerano ahita agira umujinya yinjira mu nzu afata matela ebyiri azishyira kuri moto asakuza cyane aratwika.”

    Umugore amaze kubitwika ngo yasohotse asakuza cyane, umugabo we abibonye aratabaza abantu barahurura bagerageza kuzimya biranga kubera ko moto yari irimo essence.

    Ibyangiritse muri iryo twika ni inzu bari batuyemo, moto ifite agaciro ka 600.000 Frw yahiye igakongoka, matelas ebyiri za 80.000 Frw, igisenge cy’inzu cya 300.000 Frw n’imyenda ifite agaciro ka 60.000 Frw.

    Ibyo bikimara kuba umugore yari ameze nk’umuntu wahungabanye bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Migina akaba ari naho yaraye kuko ari gukurikiranywa n’abaganga.

    Kubwimana yavuze ko n’ubwo muri iyi minsi nta kibazo kidasanzwe bari bafitanye, mu myaka yashize bigeze kugirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

    Yagiriye inama abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya bagera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura kugira ngo atabyara ibyaha.

    Amafoto y’uburyo iyi nzu yahiye

    [email protected]


  • Abapolisi 386 birukanwe mu kazi mu mezi ane –

    Icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi cyasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Gashyantare uyu mwaka.

    Mu bapolisi birukanwe, 18 bari bafite ipeti rya senior sergeant, 104 bafite ipeti rya sergeant mu gihe abandi bari bafite ipeti rya corporal ndetse n’abapolisi bato.

    Uyu mubare ukubye hafi inshuro esheshatu uw’abapolisi bari birukanywe hagati ya Mutarama na Ukwakira umwaka ushize.

    N’ubwo nta mpamvu iramenyekana yirukanishije aba bapolisi, iteka rya Minisitiri ryabirukanye rishingiye ku ngingo ya 69 na 70 za sitati yihariye igenga Polisi y’u Rwanda, igaruka ku kwirukanwa mu gipolisi nta nteguza ndetse no kwirukanwa mu buryo bwa burundu.

    Bikekwa ko 146 mu bapolisi birukanwe bazize amakosa y’imyitwarire, mu gihe abandi 240 birukanwe nta nteguza bashobora kuba barataye akazi, baratanze amakuru atari yo mu gihe cyo kwinjira mu gipolisi, kuba babuzwa n’itegeko gukomeza imirimo yabo cyangwa se bakaba batarazamuwe mu ntera inshuro ebyiri zikurikiranya.

    Uku kwirukana abapolisi biri muri gahunda ngari y’urwo rwego yo gukomeza kubaka polisi ikora kinyamwuga kandi itarangwamo ruswa.

    Ruswa ni kimwe mu bikomeje kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda kuko uru rwego, muri raporo zitandukanye, rukunze kuza mu za mbere zakira ruswa nyinshi kurusha izindi.

    Raporo ya Transparency International Rwanda iheruka, yongeye kugaragaza polisi nka rumwe mu nzego zakira ruswa nyinshi kurusha izindi muri rusange.

    Ibi bikorwa kandi bishobora kuba byariyongereye muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo abenshi birindaga ibihano byashyizweho ku bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagahitamo gutanga ruswa kuri polisi aho gutanga amande agenwa n’itegeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TI Rwanda, Appollinaire Mupiganyi, yabwiye Rwanda Today ko abaturage bahitagamo gutanga ruswa aho kwishyura amande.

    Yagize ati “N’ubwo kutagira amabwiriza ahamye y’uburyo bwo kwishyuza amande biri mu byateje ikibazo, ubusanzwe abantu macye binyuze muri ruswa kurusha uko bakwishyura amande asabwa. Rero turashishikariza abantu kubaha amabwiriza yashyizweho, bagomba kugira ishyaka ryo kurega abapolisi basanzwe muri izi ngeso”.

    Muri raporo ya Transparency International igaragaza uko ibihugu birutana mu guhangana na ruswa ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’amanota 54%, rukaba ari cyo gihugu cyonyine mu Karere gifite amanota ari hejuru y’impuzandengo ku rwego rw’Isi, kuri ubu ari kuri 43%.

    Mu bindi bihugu byo mu Karere, Tanzania yagize amanota 38%, Kenya igira 31%, Uganda igira 27% mu gihe u Burundi bwagize 19% naho Sudan y’Epfo ni cyo gihugu cya kabiri kirangwamo ruswa nyinshi ku Isi, nyuma ya Somalia.

    Abapolisi 386 barirukanwe