Tag: featured

  • LIVE: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:19: Iburanisha rirasubitswe. Urukiko rufashe iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina.

    -  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

    10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

    Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

    Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

    UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

    10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

    Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

    Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

    09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

    Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

    -  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

    -  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

    09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

    Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

    -  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

    09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

    “Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

    Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

    Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

    09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

    Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

    Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

    09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

    Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

    Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

    Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

    -  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

    Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

    -  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

    08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

    Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

    “Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

    Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

    Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo Atari iby’urukiko.

    Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

    -  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

    Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

    Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

    Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

    Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

    Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

    Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

    Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

    -  Ambasaderi w’u Bubiligi mu badipolomate bitabiriye iburanisha

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

    08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Minisitiri Biruta yayoboye Inama itegura iy’Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC –

    Iyi nama yabaye ku wa 25 Gashyantare hifashishijwe ikoranabuhanga yanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

    Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko ibyavugiwe muri iyi nama ari ibigamije gutegura iy’abakuru b’ibihugu byo muri EAC.

    Iyi nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo habe Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC. Muri iyi nama nayo izaba hifashishijwe ikoranabuhanga biteganyijwe ko izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo Politike, imikorere y’imipaka n’ubucuruzi nk’uko tubikesha Radio Rwanda.

    Iyi nama kandi biteganyijwe ko izaganirirwamo ibijyanye no gutora Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, uzasimbura Liberat Mfumukeko warangije manda.

    Iyi nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, igiye kuba nyuma y’inshuro nyinshi yagiye isubikwa. Ku ikubitiro iyi nama yari iteganyijwe kuba mu Ugushyingo 2019, iza kwimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020 nabwo ntibyakunda.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yayoboye iyi nama yateguraga iya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

  • LIVE: Rusesabagina yagarutse mu rukiko, hategerejwe umwanzuro ku nzitizi yatanze –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.


  • Abakoraga mu mikino y’amahirwe bararira ayo kwarika nyuma y’amezi icumi badakora –

    Abakoraga muri iyi mikino babwiye IGIHE ko bifuza ko indi nama y’Abaminisitiri izaterana yazabatekerezaho uko basubira mu mirimo kuko babayeho mu buzima bubabaje.

    Munyentwari Olivier umwe mu bakoraga muri iyo mikino yagize ati “ Nimutuvugire tubayeho nabi. Ibaze abantu tumaze mezi arenga 10 tudakora kandi twari tumenyereye kubaho dukora twigurira icyo dukeneye cyose, wumve uko tubayeho.”

    Kamazi Anaclet wakoraga mu nzu y’imikino y’amahirwe iri mu Mashyirahamwe i Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko amaze igihe acumbikiwe n’inshuti kuko yabuze amafaranga y’ubukode.

    Ati “ Inzu nabagamo nayisubije nyirayo kuko yari akeneye abandi bacumbitsi bamwishyurira ku igihe. Ibijyanye no kurya byo twarabyibagiwe umuntu arya kubera Imana cyangwa iyo hari umugiraneza wamuremeye cyangwa wamutumiye.”

    Uwayoboraga Lucky Bet, ubu wabaye Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Ibigo bitanga serivisi z’imikino y’Amahirwe, Rwamasunzu Patrick, yavuze ko yahinduye imirimo kuko atari kumara umwaka adakora kandi afite umuryango.

    Ati “ Nari umuyobozi muri Lucky Bet Covid-19 ije twese kompanyi ntiyari igishoboye kutwishyura kuko imirimo yahise ihagarara ntitwirukanwa kandi ntiduhembwe. Rwose ntabwo kompanyi twakoranye nabi kutatwishyura ni ingaruka za Covid, rero naje guhitamo gushaka ubundi buzima kuko mfite umuryango.”

    Yavuze ko abantu basaga ibihumbi bibiri bakoraga muri sosiyete z’imikino y’amahirwe babuze imirimo baba abashomeri ndetse asaba Leta gufasha izo sosiyete zigakora hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko byagaragaye ko hari imwe muri zo ikora muri ubwo buryo kugira ngo bifashe n’abazikoragamo.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe inganda no kwihangira imirimo , Samuel Kamugisha, yabwiye IGIHE ko imikino y’amahirwe yabaye ihagaritswe kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kandi ko atari yo yonyine.

    Ati “ Si ubwo bucuruzi bwo nyine bufunzwe, si nabo binjiza amafaranga menshi ku misiro y’igihugu, si nabo batanga akazi kenshi mu gihugu. Iriya ni imikino y’amahirwe yo kwishimisha kandi imikino yose irafunzwe, ni ukwishimisha.”

    Yavuze ko abakora muri ibyo bigo byatanga serivisi z’imikino y’amahirwe byandikishije ubucuruzi busanzwe butari ugukoresha ikoranabuhanga, bityo ko sosiyete imwe bavuga ko yo yakomeje gukora, yaje isaba gukoresha ikoranabuhanga bitandukanye n’ibyo abo bandi basabye.

    Kamugisha yavuze ko iyo sosiyete nshya nayo iri mu igerageza kugira ngo ngo harebwe uko no mu Rwanda ishobora kujya ikinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi 24 z’imikino y’amahirwe.

    Kompanyi zakoraga iby’imikino y’amahirwe zirataka igihombo

    Inzu zakinirwaganmo imikino y’amahirwe zarafunze

    Hari bamwe mu bakoraga mu by’imikino y’amahirwe bagiye kwishakishiriza indi mibereho

  • Rubavu: Polisi yazimije inkongi y’umuriro yari ifashe ishuri ryisumbuye –

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi ntihagira umunyeshuri ugira icyo aba ndetse na bimwe mu bikoresho by’abanyeshuri bikurwamo bidahiye.

    Yagize ati “Ahagana saa munani n’iminota 30 nibwo inkongi y’umuriro yabaye muri ririya shuri. Yatangiriye mu macumbi y’abakobwa yerekeza mu macumbi y’abahungu . Babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko bigeze saa munani n’iminota 50 nibwo batabaje Polisi, bahamagaye ku murongo wa Polisi w’ubutabazi 112. Twahise dutabara turazimya bituma ibyumba 12 abahungu bararamo byari byegeranye n’iby’abakobwa bidafatwa n’inkongi ndetse bimwe mu bikoresho birimo imifariso tuyikuramo itahiye.”

    Yakomeje avuga ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utaragera mu bubiko bw’amafunguro y’abanyeshuri ndetse n’ibikoni ntibyagezweho n’umuriro. ACP Seminega yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutabaza Polisi hakiri kare kugira ngo ibashe gutabarira igihe hatagira imitungo yangirika cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

    Ati “Muri ririya shuri baduhamagaye nyuma y’iminota 20, turagira ngo twongere dukangurire abantu kujya bahamagara hakiri kare igihe habaye inkongi y’umuriro cyangwa bacyeneye ubundi butabazi. Bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru bazajya bahamagara kuri 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagara 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo bahamagara 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba bahamagara kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120. Iyi mirongo yose wayihamagariraho Polisi hanyuma bagatabarwa hakiri kare.”

    Umuyobozi w’ishuri rya Gisenyi Adventist School, Kaliwabo Oswald yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yagerageje gutabarira igihe yahamagariwe nawe agira inama abantu kujya bihutira gutabaza Polisi inkongi ikimara kuba.

    Ati“ Twakoze ikosa ryo gutinda gutubaza Polisi, abari mu kigo babanje kugerageza kwirwanaho barazimya ariko biba iby’ubusa bituma ibyumba 11 byararagamo abanyeshuri byose byangirika. Ariko turashimira Polisi y’ u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi kuba aho bahagereye bashoboye gutabara abanyeshuri cyane cyane abakobwa kuko aho barara niho hibasiwe cyane n’inkongi,bimwe mu bikoresho byabo ntacyo byabaye, igikoni nacyo nticyagezweho n’umuriro ndetse n’ububiko bw’amafunguro ntacyo bwabaye ndetse n’amacumbi y’abahungu.”

    Ntiharamenyekana neza icyateye iriya nkongi y’umuriro gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza, ishuri rya Gisenyi Adventist Secondary School risanzwe rcumbikira abahungu n’abakobwa 289, bose nta wagize ikibazo cyaturutse kuri iyo nkongi y’umuriro.

    Ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi

  • Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y’umwimerere wahinduye imibereho y’abawukoramo –

    Ibi babitangarije Radio Rwanda, aho bagaragazaga ko uretse kuba bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere, uyu mushinga banawukuramo ubumenyi bazifashisha mu kuvugurura ubuhinzi bwabo.

    Bamwe mu bakorera uyu mushinga ahahingwa ikawa ku Musozi wa Nyesonga mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, bavuze ko bahakura amafaranga abafasha kwiteza imbere n’ubumenyi bazifashisha mu mirima yabo.

    Kayisire Jean Damascène yagize ati “Twabonyemo imirimo bidufasha gutunga ingo zacu. Ubu nishyura mituweli, nkanishyurira abana amashuri. Nubwo nkorera uyu mushinga, mfite imirima hafi. Nshobora kwigana uko bikorwa nkabikora mu mirima yanjye bikanteza imbere.”

    Hakizimana Athanasie we yagize ati “Naje gushaka akazi hano ntafite n’ubushobozi bwo kwigurira isabune. Ubu mbona mituweli, abana banjye ndabambika, kandi nkabagirira isuku mu buryo bukwiriye. Naguze akagurube, ubu kageze nko ku bihumbi mirongo ine. Nahingaga ikawa zinyanyagiye, none ubu ngiye kujya nzihinga neza, nk’uko hano tubigenza.”

    Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga, Ndayahundwa Ignace, yavuze ko bahisemo guhinga ikawa mu buryo bw’umwimerere kuko bituma idatakaza uburyohe bwayo, bikayongerera agaciro ku isoko mpuzamahanga.

    Yagize ati “Twebwe turashaka gushyiramo ubundi buhanga, tugahinga iyo bita ikawa isanzwe, idaterwa imiti cyangwa ngo inashyirwemo ifumbire mvaruganda, ari yo yitwa ikawa y’umwimerere.”

    Akomeza asobanura ubwiza bw’ikawa y’umwimerere agira ati “Abahanga mu bijyanye n’ikawa bavuga ko uko mu guhinga hifashishwa imiti n’ifumbire byakorewe mu nganda, biyigabanyiriza uburyohe bityo igatakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga, kandi buriya ikawa yahinzwe mu misozi miremire, irushaho kuba nziza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kamana André, yavuze ko uyu mushinga uzongera umusaruro wa kawa nziza, bikagira akamaro ku karere no ku gihugu muri rusange kandi abaturage bakunguka akazi n’ubumenyi buzabafasha kuvugurura ubuhinzi bwa kawa mu mirima yabo.

    Mu mirima irimo iyi kawa iri guhingwa mu buryo karemano ivanze n’ibiti bya Makadamiya bikora igicucu mu rwego rwo kurinda ikawa izuba no kwica udukoko dushobora kwangiza ikawa hirindwa ikoreshwa ry’imiti mvaruganda.

    Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y’umwimerere wahinduye imibereho y’abawukoramo

  • Umukobwa wa Rusesabagina yariye indimi abajijwe ku magambo ya se ashoza intambara ku Rwanda –

    Ni mu kiganiro The Newsmakers cyatambutse kuri Televiziyo yo muri Turikiya, TR World, cyabaye habura amasaha make ngo Paul Rusesabagina yongere kugaragara mu rukiko aburana ku byaha by’iterabwoba akurikiranyweho.

    Cyari cyatumiwemo Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba; Umwarimu wigisha Politiki Mpuzamahanga muri Kaminuza yitwa SOAS y’i Londres hamwe n’Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza.

    Muri iki kiganiro byari byitezwe ko abatumirwa bose uko ari batatu baza kugirana ikiganiro mpaka ariko ku munota wa nyuma umukobwa wa Rusesabagina akora ikiganiro wenyine mu gihe abandi babiri bo atari ko byagenze, bagaragaye mu kiganiro ubwo cyabaga.

    Umukobwa wa Rusesabagina yumvikanye umwanya munini avuga ko se yashimuswe, ko ari umwere kandi ko atizeye ko azabona ubutabera buciye mu mucyo kuko ngo nta buhari mu Rwanda.

    Umunyamakuru yamubajije aho ahera avuga ko se ari umwere mu gihe hari amashusho ye akubiyemo imbwirwaruhame zirimo n’izigize ibyaha ashinjwa.

    Kanimba yasubije ko amagambo y’umubyeyi we yumviswe nabi kuko ngo icyo yakoraga ari uguharanira uburenganzira bwa muntu buhonyorwa.

    Umunyamakuru yamusubiriyemo amagambo ya se yo mu 2018 avuga ati “Igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze.”

    Ati “Niba ibyo atari uguhamagarira kugaba ibitero hifashishijwe intwaro, rero sinzi icyo aricyo.”

    Mbere yo gusubiza, Kanimba yariye indimi umwanya muto akwepa igisubizo maze agira ati “Ariko urebye amateka ya Papa wanjye n’akazi yakoze mu myaka yose yahamagariraga amahoro na demokarasi mu Rwanda.”

    Ntiyigeze asubiza icyo yari abajijwe ahubwo yahise avuga ko se yashimuswe kandi ko ari inzirakarengane yo “gushaka guhuriza Abanyarwanda hamwe kugira ngo bagire demokarasi ya nyayo.’’

    Umunyamakuru yamubwiye ko muri iki gihe bisa n’aho ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kurusha uko abantu babibonaga mu gihe cyashize, amuha urugero ku batavuga rumwe na leta nka Diane Rwigara batawe muri yombi, bagafungwa nyuma bakaburana bakaza kugirwa abere.

    Kanimba nabwo yavuze ko nabo bari batawe muri yombi mu buryo bunyuranye n’amategeko, umunyamakuru amwibutsa ko baburanye kandi bakagirwa abere.

    Umunyamakuru yabajije Carine Kanimba impamvu Se atakurikiranwa kandi ibyo byaha ariwe ugomba kubibazwa.

    Mu buryo busa no gutandukira yahise avuga ati “Papa yavuye mu Rwanda mu 1996 ahunze ubwo bashakaga kumwica, ntabwo yahunze kuko adakunda igihugu, ni uko bagerageje kumwica.”

    Umwarimu wa Politiki Mpuzamahanga muri SOAS akaba n’Impuguke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Phil Clark, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko inkiko z’u Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina ndetse n’abavuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe.

    Ati “Ndakeka dukwiye kuba tuvuga ku bijyanye n’ubutabera buciye mu mucyo kubera ko iby’uko Rusesabagina yageze mu Rwanda bizasuzumwa n’urukiko.”

    Yakomeje avuga ko ubutabera bw’u Rwanda budakorera mu kwaha kwa guverinoma. Yavuze ko mu gushyira umucyo muri uru rubanza, rutambutswa mu buryo bubashisha abantu b’impande n’impande gukurikira bigaragaza uko ubutabera bushaka gukorera mu mucyo budahisha ikintu na kimwe.

    Ati “Ubutabera bw’u Rwanda bukora mu buryo butandukanye cyane n’ubuyobozi bw’igihugu kandi ikindi kintu cy’ingenzi mu rubanza rwa Rusesabagina ni uko ruri gutambuka ku mbuga nkoranyambaga.”

    Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza Nyiringabo yavuze ko Rusesabagina yagiye ku karubanda agahamya ko yashinze umutwe witwaje intwaro ndetse ko yanabyemeye mu rukiko.

    Ati “Guverinoma yemewe na Loni yonyine ni yo ifite uburenganzira bwo gushinga umutwe witwaje intwaro, ntabwo bikorwa n’umuntu ku giti cye, igihe umuntu abikoze, ibyo bigize icyaha cy’iterabwoba.”

    Yibukije ko hari abantu icyenda baguye mu bikorwa by’umutwe wa Rusesabagina, abana barenga 100 bagashorwa mu mitwe yitwaje intwaro, ibikorwa remezo bigatwika n’ibindi.

    Ati “Ibi bintu byose ntabwo umuntu ku giti cye yemerewe kubikora, mu gihe abikoze arakurikiranwa, hose ku rwego mpuzamahanga.”

    Clark yavuze ko hari abantu benshi banenga ubutabera bw’u Rwanda no mu gihe urubanza nyir’izina rutaraba, akavuga ko byari bikwiriye ko ubutabera buhabwa umwanya bugakora akazi kabwo.

    Ati “Kunenga imigendekere y’urubanza na mbere y’uko ruba ntabwo bikwiriye. Nabonye inyandiko ya paji 300 ikubiyemo ibyo Rusesabagina akurikiranweho, navuga ko umukobwa we atoranya mu buryo budasanzwe iyo avuga ku bijyanye n’ibimenyetso bishinja se anenga.”

    “Yavuze ku mashusho yo kuri Youtube yumvikanye nabi, ariko ibimenyetso bikomeye muri dosiye ya Rusesabagina, ni ubutumwa yandikiraga abarwanyi, ni ibimenyetso by’amafaranga yohererezaga abarwanyi bari ku rugamba.”

    Yavuze ko ibyo bimenyetso bikomeye, ari nayo mpamvu umwana we adashaka kubivugaho, bityo ko aribyo bizagaragara mu rukiko mu minsi mike iri imbere.

    Clark yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiriye gusigira isomo itangazamakuru mpuzamahanga kuko ryashatse kugaragaza uyu mugabo nk’intwari, rikagaragaza ko umuntu nkawe adashobora kujya mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati “Rusesabagina ashobora kuba yarakoze ibintu byiza mu gihe cya Jenoside ariko ibyo ntibisobanuye ko adashobora guhindura umurongo wa politiki ku buryo hari ibyaha bikomeye yaregwa mu 2021. Amateka y’aka gace agaragaza ko ibyo bishoboka.”

    Gatete we yibukije ko mu bimenyetso bishinja Rusesabagina harimo ibyakusanyijwe n’ubutabera bw’u Rwanda hamwe n’ibyabonwe na Polisi y’u Bubiligi ubwo yasakaga inzu ye hamwe n’ibyatanzwe na FBI ko ibyo byose aribyo byitezwe mu rubanza rwe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare hateganyijwe isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku nzitizi zagaragajwe na Rusebagina mu iburanisha riheruka.

    Carine Kanimba yananiwe gusobanura uburyo Se adakwiriye gukurikiranwa n’ubutabera

    Phil Clark yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina rukwiriye kubera isomo rikomeye itangazamakuru mpuzamahanga ryamufataga nk’intwari

    Gatete Ruhumuriza yibukije umukobwa wa Rusesabagina ko hari abana babuze ababyeyi bitewe n’ibikorwa bya se

  • Iby’ibanze ku kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwitabye Imana mu irangamimerere –

    Byari ibyishimo mu muryango wa Mukayirere n’umugabo we, bari bamaze kwibaruka ubuheta, nyuma y’iminsi umunani batumiye inshuti n’imiryango wa mwana bamwita izina. Kuva uwo munsi batangiye gutekereza kujya kwandikisha mu byangombwa byabo uwo mwana w’umukobwa Imana yari imaze kubaha.

    Mukayirere yabwiye IGIHE ko bateguye umunsi wo kujya ku murenge bagezeyo basanga uwari umukozi ushinzwe irangamimerere adahari basabwa gusubirayo umunsi ukurikiyeho bagahabwa iyo serivisi yo kwandikisha umwana wabo wari umaze ibyumweru bibiri avutse.

    Kuva mu rugo iwabo ugera ku murenge bateze amagare aho umwe yishyuraga 400 Frw kugenda na 300 Frw. Ni ukuvuga ngo inshuro ebyiri bagiye ku murenge bakoresheje 2800 Frw.

    Mukayirere ati “Ntabwo navuga ko twahombye amafaranga gusa ahubwo twanatakaje umwanya kuko ubwa mbere twagezeyo tubanza gutegereza tuzi ko umuyobozi aza tugeza hafi saa Cyenda ni bwo twamenyeshejwe ko atakionetse. Urumva iminsi ibiri yose twigomwe indi mirimo twagombaga gukora.”

    Iki kibazo n’ibindi byose uyu mubyeyi n’abandi bahuriraga nabyo mu kwandikisha uwavutse, ni nako byagendaga mu kwandukuza uwapfuye byabaye amateka kuko igisubizo cyabonewe mu Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango nkuko ryavuguruwe tariki ya 02/08/2020.

    Ni itegeko ryatanze uburenganzira bwo kwandika abavuka n’abapfiriye mu bigo nderabuzima no mu miryango, bigakorerwa ku rwego rw’akagari mu gihe mbere ya 2016, byakorwaga n’umwanditsi w’Irangamimerere wo ku rwego rw’umurenge.

    Ingingo yaryo ya 100, iteganya ko umwana uvutse akavukira mu kigo nderabuzima ahita yandikwa ako kanya akivuka mu gihe uwavukiye ahandi we yandikwa bikorewe ku kagari mu gihe kitarenze iminsi 30.

    Inama y’Abaminisitiri yo muri Kamena 2020, ni yo yemerejwemo Iteka rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’irigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere.

    Iyi gahunda yo kwandikira abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana bigakorerwa kwa muganga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, abaturage bavuga ko yabarinze ingendo bajya mu nzego z’ibanze ku mirenge cyane ko nko mu bice by’icyaro wasangaga bakora urugendo runini cyane.

    Abayobozi b’ibitaro n’abakozi babyo bavuga ko iyi gahunda yo kwandika mu irangamimerere abana bavutse no kwandukura abapfuye yaje ari igisubizo kuko nta mwana ucikanwa ngo abure ibyangombwa by’irangamimirere.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, NIDA, igaragaza ko kuva muri Kamena 2020, ubwo hatangizwaga ubwo buryo kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2021, hari hamaze kwandikwa abavutse 88145 mu gihe abapfuye bari bamaze kwandika bari 1583.

    Muri make, ku muntu witabye Imana ari mu bitaro cyangwa se uwavukiyeyo, ibijyanye no kumwandika bizajya bihita bikorerwa aho n’umukozi ubishinzwe, hanyuma ku muntu wavukiye hanze yabyo cyangwa se wapfiriye hanze yabyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yaguyemo abe ariwe ubikora ako kanya.

    Byose bigamije kwegereza serivisi abaturage hanazirikanwa ko hari abantu bashobora kuvukira cyangwa gupfira hanze y’ibitaro na bo bagafashwa.

    Ni ngombwa ku muturage n’igihugu

    Ubundi imimerere y’abantu yandikwa hashingiwe mu mategeko y’igihugu irimo umwana wavutse, uwagizwe umwana n’utaramubyaye, ubwishingire, ukwemera umwana wavutse ku batarashyingiranywe, ukwemera umwana nk’aho yavutse ku bashyingiranywe, ishyingirwa, ubutane, uguta agaciro k’ishyingirwa n’abapfuye.

    Ubuyobozi bwa NIDA butangaza ko intego y’irangamimerere ni ukwegereza abaturage iyo serivisi ku bigo nderabuzima no mu nzego z’akagari, bikazagabanya ingendo ndetse n’ibiguzi abaturage batangaga bajya kwandikisha ku Murenge bigabanuke.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi w’Ishami ry’Irangamimerere n’Iyandikwa ry’Abaturage muri NIDA, Harerimana Margueritte, yavuze ko akamaro kabyo ari ukugira ngo buri Munyarwanda agire umwirondoro wanditse uzwi, agahabwa serivisi agenewe nk’umunyagihugu no kugira ngo igihugu kigire imibare ihamye y’abaturarwanda, bigafasha mu igenamigambi.

    Ati “Igihugu kimenya umubare w’abaturage bagituye, niba hari abapfuye 300 mu kwezi runaka, abo bantu barava ku mubare w’abatuye igihugu, kigire ibarurishamibare rizagifasha mu igenamigambi.”

    Yakomeje avuga ko kwandukuza uwapfuye bituma igihugu kibasha kumenya icyateye urwo rupfu, ugasanga niba ari nk’indwara yabiteye habaho kumenya iri kwica abantu benshi hagafatwa ingamba n’ibindi.

    Ku rundi ruhande usanga hari abana bavutswa amahirwe yo kwandikwa bigatuma batamenya imiryango yabo. Ibi kandi bituma nta manza zizongera kubaho z’abana baburanira ba se, cyangwa abiyitirira abana, ndetse bizanaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

    Harerimana asaba abaturage n’abayobozi bashinzwe kwandika mu irangamimerere haba mu bigo nderabuzima, ibitaro n’akagari muri rusange kwibuka ko kwandikisha umwana akivuga ari ngombwa.

    Ati “Ndagira ngo mbibutse ko umubyeyi wabyariye mu kigo cy’ubuzima, avamo amaze kwandikisha umwana kandi agahabwa inyandiko ako kanya ashobora kujya ku mukozi w’Irembo akishyura 2000 Frw, akavayo anamwandikishije mu irangamimerere.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi butumwa cyane burareba abanditsi b’irangamimerere bo mu bigo by’ubuzima. Nta mubyeyi wabyaye ukwiye gusezererwa mu bitaro ngo agende atamaze kwandikisha ivuka ry’umwana.”

    NIDA ivuga kandi ko ibijyanye n’amande yacibwaga abarengeje iminsi yo kwandikisha uwavutse cyangwa kwandukuza uwitabya Imana, yavanyweho n’itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Irangamimerere n’Iyandikwa ry’Abaturage muri NIDA, Harerimana Margueritte, yasabye abakozi bashinzwe irangamimerere kujya basobanurira abaturage ibyiza byo kwandikisha abavutse

    Amafoto&Video: Mushimiyimana Azeem


  • Imijyi y’uturere yasabiwe umwihariko mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana –

    Kuva ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 7 Werurwe 2021, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima n’ibigo by’amashuri hari gutangwa ibinini ku bana ndetse n’ababyeyi batwite.

    Ababyeyi batwite bari guhabwa ikinini cya Fer kizwiho kongerera umubyeyi amaraso n’ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya inzoka, ikinini cya Vitamine A gikingira ubuhumyi, ikinini cy’ubururu gihabwa abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 11 naho ikinini cy’umutuku kigahabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku bana bafite amezi 59, ni ukuvuga imyaka itanu.

    Uretse ibi binini kandi haranatangwa ibinini bya Mebendazole, biri guhabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku myaka itanu, haranatangwa kandi ikinini cy’inzoka cya Albendazole gihabwa abana bafite imyaka itanu kugeza ku myaka 15 kikaba kigamije kubafasha kurwanya inzoka zo mu nda.

    Ubusanzwe iki cyumweru cyategurirwaga ku rwego rw’igihugu ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 inzego z’ibanze zahawe inshingano zo gutegura iki cyumweru, bakajya basanga abana ku mashuri, ababyeyi n’abana bakiri bato bakabasanga mu ngo hifashishijwe Amasibo.

    Kamanzi Axelle yavuze ko bishimiye guhabwa umwanya mu gutegura iki cyumweru.

    Ati “Tukimara kumenya ko tuzategura icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana, twakoze inama ku rwego rw’Akarere n’ibitaro, nyuma dukora inama yaguye n’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi b’imirenge dukoresheje uburyo bwa Webex, twarebeye hamwe uko gahunda iteye n’ibikoresho tuzifashisha.”

    Visi Meya Kamanzi yakomeje avuga ko abayobozi b’Ibigo Nderabuzima bagiye gufata imiti hakiri kare ku buryo ngo inama bakoze ya nyuma bareberaga hamwe uko buri murenge witeguye n’ibikoresho byawugezeho.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu gahunda zose zisigaye zikorerwa mu Masibo bitewe na COVID-19 agasanga bitagora cyane umuturage ahubwo abyishimira ngo kuko asangwa iwe mu rugo bikamurinda na we gusiragira.

    -  Abo mu nzego z’ibanze barasaba guhabwa umwanya mu bitegurirwa umuturage

    Kamanzi yasabye inzego z’ubuzima kujya ziha umwana inzego z’ibanze mu gutegura gahunda zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’umuturage ngo kuko bibafasha mu kuzikurikirana neza, bakazigira izabo.

    Ati “Ubundi iyo wagize uruhare mu itegurwa ry’ibikorwa, birakorohera mu kubishyira mu bikorwa, muri gahunda zindi ziri imbere zifite aho zihuriye no kuzamura ubuzima bw’abaturage, turamutse tugize uruhare mu kubitegura byajya bitworohera kuko buri Karere kaba gafite umwihariko wako n’uburyo gakoramo ibintu.”

    Yakomeje avuga ko iyo bagize uruhare mu gutegura ibikorwa runaka birushaho kuborohera kubishyira mubikorwa, avuga ko gahunda yo guha abana ibinini izabafasha mu gutuma umwana akura neza ntagaragare mu igwingira ku buryo umwana akura neza.

    -  Imbogamizi bagihura na zo

    Mu Karere ka Musanze haracyagaragara imbogamizi ndetse n’ahandi mu mijyi aho usanga abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze hari ubwo bajya kureba umuturage iwe bagasanga yagiye gushakisha icyo abana barya bikarangira atabonetse gahunda yari imuteganyirijwe cyangwa iteganyirijwe umwana we ikamucika.

    Ati “Wenda kuko turi gukora inzu ku nzu hari igihe bishobora kugorana cyane nk’akarere k’umujyi, kuko hari igihe usanga ababyeyi bamwe badahari kugira ngo za nyigisho umujyanama w’ubuzima abaha ku bijyanye n’imikurire y’umwana no kumukurikirana ntibabyumve, byaba byiza hagiye habaho nk’umwihariko.”

    Yavuze ko nkuko inzego z’ibanze zahawe umwanya mu gutegura iyi gahunda, zajya zinahabwa umwihariko cyangwa zigahabwa umwanya hakongerwaho iminsi ku miryango yacikanwe cyane cyane mu turere tw’umujyi.

    Kamanzi yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta ziba zashyizweho ngo kuko akenshi ziba zigamije gutuma imiryango yabo irushaho kubaho neza.

    Ababyeyi bafite abana kandi basabwe gufata ibinini bibagenewe kandi bagakurikirana abana babo nkuko bikwiriye.

    Abana bahawe ibinini bya Vitamin

    Abajyanama b’ubuzima ni bo bari gukora igikorwa cyo gutanga ibinini ahantu hatandukanye

  • Huye: Abaturage baherutse guterwa n’ibisimba bikabicira amatungo bashumbushijwe –

    Mu minsi ishize bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ko hari inyamaswa zo mu gasozi ziva mu Bisi bya Huye zikaza kubicira amatungo.

    Bamwe mu baturage babonye ibi bisimba bavuga ko bijya kumera nk’imbwa ariko byo bikaba ari binini.

    Bavuze ko ibi bisimba byatangiye kubatera mu Ukuboza 2020 aho bisanga amatungo mu kiraro bikayarya. Mu kwica ihene n’intama biziruma ku ijosi no ku maguru, naho ingurube biziruma ku gikanu.

    Abari bafite amatungo magufi arimo ihene, intama n’ingurube yishwe n’izo nyamaswa bari basabye ubuyobozi kubagoboka.

    Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabagobotse bubaha amatungo magufi 29 arimo ingurube, ihene n’intama.

    Bakimara gushyikirizwa ayo matungo bashimiye kuba ubuyobozi bwabatekerejeho.

    Nshimiyimana Alexis ati “Rwose kuba akarere kanshumbushije ni Leta nziza, ndishimye cyane.”

    Gabiro Bertin we yavuze ko ari ibyishimo kuba abayobozi bafata umwanya bakaza kureba ibyago bagize kandi bakabashumbusha.

    Ati “Njyewe byaranshimishije kubona Umuyobozi w’Umurenge aje iwanjye n’imodoka kureba ibyambayeho. Byadushimishije cyane kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwita ku baturage, bidutera ishema.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko bashumbushije aba baturage kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, abasaba kuba maso bakarinda amatungo yabo kandi bakirinda kuyazerereza ku gasozi.

    Ati “Mu muco nyarwanda nk’uko tugira gahunda yo gutabarana kandi umuturage wacu ahora ku isonga, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatekereje buravuga buti aba baturage reka tubashumbushe.”

    “Ni uburyo bwo kugira ngo umuntu ntasubire inyuma ku ntambwe yari amaze gutera. Tubasabye kubaka ibiraro bakabikomeza kandi bakirinda gusiga amatungo ku gasozi.”

    Kamana yavuze ko nubwo nta muntu ibyo bisimba birakomeretsa cyangwa ngo bimuhitane, abaturage bakwiye kwitwararika cyane cyane barinda abana bato kugenda bwije cyangwa kujya ahadatuwe bari bonyine.

    Imibare igaragaza ko mu mezi abiri izo nyamaswa zimaze kwica amatungo 41 y’abantu 31. Amatungo yishwe n’ibi bisimba arimo ihene icyenda, intama esheshatu n’ingurube 16.

    Usibye muri Gishamvu Gusa ubuyobozi buvuga ko izo nyamaswa hari indi mirenge zijya kwicamo amatungo irimo uwa Huye na Karama.

    Abashumbushijwe bahawe amatungo arimo intama n’ingurube

    Bahawe amatungo magufi arimo n’ingurube

    Bishimiye ko ubuyobozi bwabazirikanye burabashumbusha

    [email protected]