Tag: featured

  • Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y’uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n’u Rwanda –

    Televiziyo y’Abanya-Qatar, Al Jazeera, kuri uyu wa Gatanu yatambukije inkuru ndende y’iminota 24 ivuga kuri Rusesabagina Paul uri imbere y’ubutabera muri iki gihe akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Ikiganiro ’Up Front’ cy’iyi televiziyo cyakozwe mu buryo bugaragara ko Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari umutumirwa yatumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n’Umunyamakuru ukomoka muri Amerika, Marc Lamont Hill w’imyaka 42 usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza ya Temple mu Mujyi wa Philadelphia.

    Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z’iperereza.

    Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y’urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk’Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

    Gusa ati “Nabwiwe ko yari afite inshuti nayo yagaragaraga mu bikorwa bigize icyaha nk’ibyo akurikiranyweho, hanyuma iyo nshuti yari iri gukorwaho iperereza iza kumutanga imuzana i Kigali. Ariko ibindi ndashaka kubirekera urukiko kuko nk’Intumwa ya Leta sinshaka kuvuga ku bintu biri mu nkiko.”

    Igice cya mbere cy’ikiganiro gifite iminota 12, mu cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n’abajyanama be aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n’ibindi.

    Muri iyo nama n’abajyanama be, ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo “gutoroka” yoherejwe n’umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

    Usibye iyo ngingo, herekenwa kandi agace aho Busingye n’abajyanama be baba baganira ku bijyanye n’indege yagejeje Rusesabagina i Kigali n’ibyo aza kuvuga mu kiganiro. Umunyamakuru yabajije Busingye uwishyuye indege, amusubiza ko u Rwanda rwishyuriye indege umuntu wagejeje Rusesabagina i Kigali kandi ko byakozwe nta tegeko na rimwe rihutajwe.

    Ati “Ni guverinoma yishyuye. Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w’uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.”

    Marc Lamont Hill yanditse kuri Twitter ko hari umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera wibeshye akohereza ako gace k’ibiganiro bya Busingye n’abajyanama be kuri Al Jazeera.

    Minijust yashyize umucyo ku byavugiwe muri iki kiganiro

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare, rivuga ko ibiganiro bwite bya Busingye n’abajyanama be byagaragaye kuri Al Jazeera bidasobanura uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki kibazo.

    Riti “Minisitiri yahamije ko Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu rugendo rwagejeje ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina i Kigali muri Kanama 2020, ibintu byari bisanzwe bizwi muri rusange kuva mu Nzeri 2020. Aho Guverinoma ihagaze, ari nacyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buvogerwa.”

    Rikomeza rivuga kandi ko Minisitiri Busingye yashimangiye ko ibiganiro hagati y’abaregwa n’abunganizi babo, yewe n’ababa bafunzwe by’agateganyo birengerwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ikindi kandi ni uko yashimangiye ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amategeko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, abiteganya.

    Rikomeza rigira riti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izindi zisanzwe.”

    Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy’inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

    Ibi niko byagenze mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, kuko Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko hari ikibazo cy’ingutu umukiliya we afite gituma adakora imyanzuro y’urubanza mu mizi.

    Yagize ati “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Sindega gereza ariko dupfa kuhava, ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe ko cyakwitabwaho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.’’

    Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi. Ati “Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakorera [ku biro bya gereza], nkahamara nk’ukwezi. Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?’’

    Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba ikibazo cyagaragajwe na Rusesabagina ko atemererwa kugumana dosiye gihari kugira ngo gisuzumwe gikemurwe.

    Pasiteri Niyomwungere wazanye na Rusesabagina mu ndege, ni umugabo w’imyaka 44 wavukiye i Burundi, nyuma aza kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’ubw’u Rwanda.

    Ku matariki ya 12 na 13 Gashyantare 2021, yaganiriye na Jeune Afrique ifatanyije n’ikinyamakuru Libération, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, we ari i Kigali avuga uko Rusesabagina yageze mu Rwanda.

    Ati “Ni we wansabye ko muherekeza i Burundi, ntabwo nigeze mutumira. Yashakaga guhura n’abayobozi ba FLN mu Burundi ndetse n’abayobozi b’u Burundi. Yanyifashije ngo muherekeze muhuze nabo.”

    Niyomwungere yavuze ko RIB ariyo yamufashije kwiga umugambi w’uburyo Rusesabagina azafatirwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Ati “Intego yanjye kwari ukumugeza mu Rwanda atabizi. Naje kumubwira ko yafata indege yihariye, mubeshya ko abayobozi b’u Burundi bemeye kuyishyura, ni uko arabyemera.”

    Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yageze i Dubai, nyuma y’urugendo rurerure ruva i Dallas anyuze Chicago. Pasiteri Niyomwungere yari yahageze aramwakira anamugeza kuri hoteli Ibis aho yagombaga kuruhukira by’akanya gato. Niyomwungere ni we wishyuye iyo hoteli.

    Rusesabagina amaze kwitunganya, bombi berekeje ku kibuga cy’indege i Dubai aho bagombaga gufatira indege bwite Challenger 605 ya sosiyete GainJet ibaruye mu Bugereki ari nayo yabagejeje i Kigali.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rishyira umucyo ku kiganiro cya Busingye

  • Mu turere 20 hamaze kubakwa ibiraro 83 byo mu kirere ku migezi yatwaraga abantu –

    Hashize igihe mu turere dutandukanye tw’igihugu havugwa ikibazo cy’imigezi yuzura mu bihe by’imvura ikabuza abantu kwambuka, ubigerageje akarohama akahaburira ubuzima.

    Urugero ni mu Karere ka Muhanga haherutse kubakwa ikiraro cyo mu kirere ku Mugezi wa Nyagako uhuza Utugari twa Kanyinya na Nyamirama kuko mu bihe by’imvura wuzuraga ugaheza bamwe hakurya abagerageje kwambuka bakagwamo.

    Icyo kiraro gifite metero 135 z’uburebure cyuzuye gitwaye miliyoni 130 Frw.

    Ngayabarambirwa Théoneste wo mu Murenge wa Muhanga yemeza ko icyo kiraro cyaje nk’ubutabazi.

    Ati “Hari umukobwa wigeze kugwamo umugezi uramukurura umugeza epfo iriya, iyo imvura yagwaga yabangamiraga abaturage kuko Nyagako yuzura cyane. Wasangaga bigoye abantu bajya kwa muganga bahetse abarwayi, abana bato bajya kwiga nabo byababeraga ikibazo ariko turashimira Leta iduhaye iki kiraro, ibyo byago byose ntibizongera kubaho.”

    Mu Karere ka Nyamagabe naho abaturage bagaragaje ko Umugezi wa Mwogo unyura mu Murenge wa Kamegeri iyo wuzuye ubabuza kwambuka ugatwara abantu.

    Ntakirutimana Vincent aherutse kuganira na IGIHE agira ati “Hari igihe uyu mugezi watwaye abantu bane umunsi umwe bavuye hano hirya ku gasantere, hari igihe watwaye abantu babiri hariho n’igihe watwaye umwana n’umugore tumara icyumweru cyose tubashaka turababura.”

    Mu gukemura icyo kibazo kuri uwo mugezi hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifite agaciro ka miliyoni 74 Frw ku buryo kuri ubu abaturage bambuka neza.

    Mu Karere ka Huye naho hubatswe ibiraro bibiri byo mu kirere byatwaye agera kuri miliyoni 110 Frw. Harimo icyambuka umugezi wa Agatobwe cyatwaye miliyoni 60 Frw n’icyambuka uwa Mwogo cya miliyoni 50 Frw.

    Mininfra ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibiraro 83 ari byo bimaze kubakwa mu turere 20 tw’igihugu, bikaba bifasha abaturage bagera ku bihumbi 400 kubona serivisi zitandukanye nta nkomyi.

    Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko biteganyijwe ko ibirao byose bizubakwa bigera kuri 300.

    Iti “Ni ibiraro byo mu kirere bifasha abaturage batuye mu bice by’icyaro kuva mu bwigunge. Ku bufatanye na Bridge to Prosperity hamaze kubakwa ibiraro 83 mu turere 20 bifasha abaturage bagera ku bihumbi 400 kugera kuri serivisi z’uburezi, ubuzima n’ubukungu. Ibiraro birenga 300 bizubakwa mu gukomeza koroshya imigenderanire.”

    Ibiraro byo mu kirere biri kubakwa hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

    Abakenera serivisi zitandukanye bazigeraho bitabagoye

    Byubatswe ku buryo bukomeye kandi iyo umugezi wuzuye nta kibazo bitera abambuka

    Ibiraro byo mu kirere biri kubakwa hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo

    Iki kiraro cyubatswe mu Karere ka Muhanga cyuzuye gitwaye miliyoni 130 Frw

    Iki kiraro cyubatswe mu Murenge wa Kamegeri gitwaye agera kuri miliyoni 74 Frw

    Mbere kwambuka byaragoranaga ariko ubu ikibazo cyarakemutse

    Mu Karere ka Huye ku Mugezi wa Mwogo hubatswe ikiraro cyo mu kirere cya miliyoni 50 Frw

    Mu Karere ka Muhanga haherutse kubakwa ikiraro cyo mu kirere cya metero 135 ku Mugezi wa Nyagako uhuza Utugari twa Kanyinya na Nyamirama

    Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifasha abaturage kwambuka umugezi wa Mwogo umaze igihe utwara abantu

    Ni ibiraro bifasha abanyeshuri kugera ku mashuri nta nkomyi

    [email protected]

  • Intera ya metero, agapfukamunwa igihe cyose: Amabwiriza mashya azagenga amashuri yakomorewe –

    Amashuri mu Mujyi wa Kigali yari yarafunzwe kuwa 18 Mutarama, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Coronavirus muri iyo minsi.

    Nyuma yo gufungurwa kw’amashuri, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje amabwiriza agenewe abanyeshuri muri ibi bihe bongeye kwemererwa kwiga.

    Ayo mabwiriza avuga ko ”Abana bose biga mu mashuri y’incuke kuva ku myaka itanu ndetse n’abayobozi babo basabwa kwambara agapfukamunwa neza”.

    Gusa abafite imyaka hagati y’ibiri n’itanu bo bazajya bambara agapfukamunwa mu gihe bikenewe.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu bashobora kwambara agapfukamunwa ariko bigasaba ko hafi umuntu ugomba kuba ari hafi yabo.

    Ati ”Ubundi umwana uri munsi y’imyaka itanu ashobora kwambikwa agapfukamunwa iyo agiye ahantu hahurira abantu benshi ariko agafashwa n’umuntu mukuru akamuba hafi”.

    Yakomeje asobanura ati ”Urumva umwana w’imyaka ibiri, itatu, ntabwo aba yagasobanukiwe neza n’uburyo bwiza bwo kukagumishamo. Kuri uwo mwana ungana gutyo, aba agomba kugira umuntu mukuru uba uri hafi kugira ngo gakomeze kumurinda hatabaho kuba yagakoresha nabi igihe akambaye”.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aherutse kubwira itangazamakuru ko ababyeyi batagakwiye kohereza abana ku ishuri batarageza ku myaka itatu mu rwego rwo kubarinda icyorezo.

    Ati ”Tuzi ko umwana ujya kwiga mu mashuri y’incuke ari guhera ku myaka itatu, hari umwana utarageza ku myaka itatu byaba byiza ababyeyi batamwohereje”.

    Muri aya mabwiriza, harimo ko buri munyeshuri asabwa gukaraba intoki kandi neza akoresheje amazi meza n’isabune mbere na nyuma yo kwinjira mu ishuri, kurya, gukina ndetse no mu gihe akoze ku mabaraza cyangwa ahandi hantu hashobora gutuma yandura.

    Buri munyeshuri ndetse n’umurezi agomba gupimwa umuriro hakoreshejwe akuma kabugenewe, mu gihe bamusangaye umuriro uri hejuru y’ibipimo byagenwe, abuzwa kwinjira mu ishuri agashyirwa ku ruhande, kandi amashuri agasabwa gushyiraho umuryango umwe wo kwinjiriramo.

    Abarezi basabwe guhora bibutsa abanyeshuri gushyira intera hagati yabo, ndetse mu gihe bari gutanga amasomo, amadirishya n’inzugi z’ishuri bikaba bifunguye. Mu ishuri, abanyeshuri basabwa gusiga intera ya metero imwe hagati yabo.

    Aya mabwiriza kandi avuga ko mu gihe habonetse umunyeshuri wanduye Coronavirus, abahuye n’uwasanganywe ubwandu bose bagomba guhita bapimwa COVID-19.

    Aya mabwiriza asobanura ko “Amashuri agomba guhita ashyirwa mu kato kandi izindi ngamba zigatangazwa n’abayobozi bashinzwe ibijyane n’ubuzima ndetse ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere by’uwarwaye aherereyemo”.

    Amashuri yose yasabwe kugaragaza urutonde rw’abarimu n’abanyeshuri basanganywe izindi ndwara, bakitabwaho mu buryo bwihariye. Amashuri kandi yasabwe guteganya ibyumba bibiri bizashyirwamo abarwayi ba Covid-19 igihe bibaye ngombwa.

    Mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri, ibikorwa by’amahuriro birabujijwe n’imikino ihuza abantu benshi birabujijwe, umwarimu niwe wenyine wemerewe gusohoka akajya mu rindi shuri.

    Ibikoresho by’ishuri ntibyemerewe gusangirwa hagati y’abanyeshuri n’abarimu, ariko mu gihe bibaye ngombwa, ibyo bikoresho bigomba kubanza gusukurwa hakoreshejwe umuti wabugenewe.

    Amashuri kandi yasabwe gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ibijyanye na Covid-19, rigizwe n’abarimu, ababyeyi ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima zegereye ishuri. Ishuri kandi rizajya gitanga raporo buri munsi y’abanyeshuri bagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n’ibindi bifitanye isano nayo birimo ibicurane n’ibindi nk’ibyo.

    Buri shuri rigomba gukorana n’ibigo nderabuzima biri hafi yaryo, mu rwego rwo guhanahana amakuru ku buryo mu gihe habonetse ubwandu, bukumirwa bikiri mu maguru mashya.

    Abanyeshuri ndetse n’abarezi barasabwa kubahiriza amabwiriza agenewe kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kandi bagakomeza kubahiriza ingamba zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no gusiga intera hagati y’abantu.

    Amashuri arasabwa gufasha abanyeshuri gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda Covid-19

  • Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Iburanisha ryo kuri uyu 26 Gashyantare 2021, ryatangiye urukiko rutangaza umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina avuga ko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha kuko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    Ni icyemezo umwavoka we Gatera Gashabana yahise ajuririra, anasaba ko byandikwa n’umwanditsi ko akijuririye.

    Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, yanagaragarije urukiko ko hari indi mbogamizi ikomeye ituma ataburana mu mizi.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo mpamvu yatanzwe igamije gutinza urubanza, mu gusubiza Gatera Gashabana avuga ko iyo nzitizi ikeneye gushyirwa mu nyandiko kugira ngo izaganirweho.

    Kuri uyu munsi kandi humviswe inzitizi z’abaregwa babiri barimo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali mbere yo kwinjira muri CNRD Ubwiyunge, basabye kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE

    13:41: Umucamanza Muhima Antoine yasoje iburanisha. Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rutegetse ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Nsanzubukire na Munyaneza uzasomwa ku wa Gatatu saa Tanu mu gihe inzitizi kuri Rusesabagina zizatangira kuburanishwa ku wa Gatanu, ku wa 5 Werurwe 2021.

    13:19: Urukiko rwanzuye ko ruzabaza Gereza ya Nyarugenge rukumva niba ikibazo cyagaragajwe na Rusesabagina ko atemererwa kugumana dosiye gihari cyaba gihari kigasuzumwa, kigakemurwa.

    13:17: Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yasabye urukiko gufasha umukiliya we ku kibazo cy’ingutu [cyo gusabwa dosiye] gituma adakora imyanzuro y’urubanza mu mizi.

    13:10: Ubushinjacyaha bubajijwe niba hari icyo bazi ku makuru y’uko inyandiko Gatera Gashabana asigira Rusesabagina zihita zifatirwa, bwasubije buti “Dusanga twe nta mbogamizi ihari, kuko ihari yagaragazwa kugira ngo ifatweho umwanzuro. Urukiko ntiruvuga amakuru, ruvuga ibimenyetso n’ibikorwa. Bagombye kuyajyana muri RBA kuko ni yo ivuga amakuru.’’

    Bwagaragaje ko biri gukorwa ari amayeri ‘tactic’ yo ‘gutinza urubanza’.

    12:59: Gatera Gashabana yavuze ko ‘Rusesabagina’ hari ibyo adahabwa

    Yagize ati “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha aho gukorera. Muri urwo rwego namugejejeho ikirego, nakoresheje imbaraga mu kumugezaho ibimenyetso biri mu kirego. Sindega gereza ariko dupfa kuhava, ibyo namugejejeho byose akabisabwa kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha kandi biri muri system. Muzadufashe ko cyakwitabwaho kugira ngo abone ayo mahirwe yo gutegura umwanzuro.’’

    Rusesabagina yavuze ko byabayeho kenshi. Uyu mugabo yasobanuye ko afite dosiye zirimo imigereka 1347 n’izindi nyinshi.

    Ati “Ibyo bintu ntabyanditse muri system sinabasha kuzikurikirana. Kereka ngiye kuhakora [ku biro bya gereza], nkahamara nk’ukwezi. Nta nyandiko ninjirana, nimba ntashobora kuyinjiramo byagenda bite?’’

    12:48: Nyuma yo gufata akanya gato ko kwisuzuma, Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Nsanzubukire na Munyaneza uzasomwa ku wa Gatatu saa Tanu mu gihe inzitizi kuri Rusesabagina zizatangira kuburanishwa ku wa Gatanu, ku wa 5 Werurwe 2021.

    12:45: Munyaneza Anastase yavuze ko uko bageze mu gihugu bitari ugusubiza mu buzima busanzwe nkuko bikorwa ku bahoze ari abarwanyi.

    Ati “Ntekereza ko iyo tuza kuba twaraje muri ubwo buryo, twari kunyuzwa muri MINUSCO, si ko twaje, twaje nk’abaregwa ibyaha. Ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko turekuwe twasubira mu mitwe twanyuzemo, nkeka ko atari byo kuko hari inzego z’umutekano kandi zikora akazi kazo. Numva ko ibishingirwaho n’Ubushinjacyaha ko kuba tutarizanye twasubira mu mitwe yitwaje intwaro, sibyo. Hari abandi twazanye, bajyanwa mu buzima busanzwe kandi banyuze mu mahugurwa. Nta mpamvu igaragara ivuga ko twahita dusubira muri iyo mitwe.’’

    12:40: Umwavoka wa Nsanzubukire yavuze ko ibyaha abo yunganira bifite ubukana ariko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha kivuga ko ari ihame y’uko umuntu akurikiranwa adafunze.

    -  Kuba umuntu arwaye ntibyamukuraho gufungwa

    12:37: Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsanzubukire arwaye nta cyemezo cyo kwa muganga kibyerekana uretse ibigaragarira inyuma.

    Bwagaragaje ko itegeko riteganya ko ahabwa ubuvuzi kugera ku rwego rwo hejuru, akabona ubuvuzi nk’ubutangwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal kandi mu gihe hari impamvu zifatika agomba gufungwa akitabwaho n’ibitaro.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO ABAKEKWA BAREKUWE BASUBIRA MU MITWE Y’ITERABWOBA

    12:21:Ubushinjacyaha busubiza ku busabe bw’abaregwa bwo gufungurwa by’agateganyo bwavuze ko busanga badakwiye kurekurwa kuko ibyaha bakurikiranyweho bifite ubukana kuko birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Buti “Baramutse barekuwe by’agateganyo, bahita bisubirira mu mitwe bahozemo kuko uyu munsi iracyari mu mashyamba ya Congo kuko bataje ku bwabo kandi iyo mitwe ikaba ikomeje imigambi yayo yo kugaba ibitero ku Rwanda.’’

    Bwavuze ko imanza zatanzweho ingero zitashingirwaho kuko abaziregwagamo ni abantu babaga bafite umwirondoro uzwi ku buryo no kuhabashakira byoroha.

    Bwagaragaje ko muri izo manza abaregwa baburanaga ku kunyereza umutungo n’ubuhemu barekuwe bafite aho baba hazi kandi badakurikiranyweho ibyaha bifite ubukana nk’ibyo Nsabukire akurikiranyweho.

    Bwongeyeho ko yafashwe agiye guhagararira Umutwe wa CNRD mu Burundi kandi yabaga mu mashyamba ya Congo ku buryo utamenya aho abarizwa.

    12:11:Ubushinjacyaha buvuga ko kuva bagejejwe muri RIB muri Nyakanga 2020, ntaho bagaragaza ko hari icyo bemerewe n’amategeko kitubahirijwe.

    Buti “Nta tegeko ryishwe haba mu buryo bazanywe n’ibyabaye nyuma y’uko ikurikiranacyaha ritangiye. Kubakurikirana ku byaha barezwe, aho urubanza rugeze kuba hari abandi bantu baturutse mu mitwe y’iterabwoba ntibyaba impamvu yashingirwaho kuko ntaho bihuriye n’ikurikiranwa ryabo.’’

    12:08: Ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa batohereUbushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.jwe nk’abanyabyaha ahubwo byari nk’uburyo bwo gusubiza abari abarwanyi mu mitwe ikorera muri Congo nkuko byari mu myanzuro yafashwe n’Akanama ka Loni.

    -  Nsanzubukire ku rutonde rw’abo Loni yafatiye ibihano

    12:06: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

    Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y’iterabwoba, rwasohotse ku wa 31 Ukuboza 2012.

    Buti “Mu bimenyetso twashyikirije urukiko na byo birimo. Uburyo bajemo bituruka muri iyo mitwe, yaganiriweho mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni kandi ayo masezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na Congo.’’

    11:51: Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuvuga ko uburyo Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase boherejwe bavuye muri Congo binyuranye n’amategeko nta shingiro bifite.

    Ati “Nta cyashingirwaho havugwa ko amategeko ashingirwaho mu kohererezanya abanyabyaha atubahirijwe mu gihe bo atari ko byagenze. Extradition si bwo buryo bwonyine bwatuma umuntu ava mu gihugu cy’amahanga abe yakoherezwa cyangwa agasubizwa mu gihugu cye.’’

    -  Uko abaregwa boherejwe mu Rwanda byagarutsweho

    11:45: Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bafashwe muri Nyakanga 2017, bakuwe muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakekwaho kuba mu Mutwe wa FDLR FOCA ari abarwanyi bawo.

    Umunyamategeko yasobanuye ko koherezanya abakoze ibyaha bikorwa iyo hari amasezerano yerekana ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano.

    Ati “Bize mu ishuri rikuru rya Gisirikare mu Rwanda, bajyana n’ingabo z’u Rwanda zatwinzwe. Bageze muri Congo bajya Centrafrique, baza kugaruka, banakoreye ingabo za FARDC. Babaye mu mutwe atari abayobozi, ahubwo ari abarwanyi.’’

    Yagize ati “Hari ibitarabonekaga muri dosiye kandi na bo bakabyibazaho. Bakavuga bati ibidasobanutse, bizabanze bisobanuke mbere yo kujya mu mizi. Ni byo twifuzaga ko bisobanuka kugira ngo abakiliya banjye, bazabone ubutabera.’’

    -  Nsanzubukire urembye ‘yasabiwe umwihariko’

    11:25: Umwavoka wa Nsanzumuhire yavuze ko ubuzima bw’uwo yunganira butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

    Yasobanuye ko Nsanzubukire afite intege nke kandi urukiko rwabimwemereye.

    Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze. Igihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rwategeka ko yakwitabwaho byihariye nk’abandi bameze nkawe.’’

    “Aramutse apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’’

    Umwavoka yerekanye ingero y’izindi manza zisa nk’iza Nsanzubukire kandi inkiko zanzuye ko abaregwa bararekurwa by’agateganyo kandi ntacyo byononnye.

    Ati “Niba adafashijwe ngo yitabweho avurwe, ahabwe amafunguro akwiye nibamureke ajye hanze ashake uko yibeshaho.

    Andi mafoto y’ababuranyi ubwo hari hategerejwe umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina

    -  Urukiko rugiye kumva inzitizi z’abandi baburanyi

    11:15: Umunyamategeko wunganira Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba gufungurwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo.

    Nsanzubukire yasabye ko kubera intege nke afite, umukiliya we yakwemererwa kuburana yicaye.

    Umwavoka w’aba bombi yasabye ko “Byazasuzumwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Twasabaga ko iburanisha ryabo ryazashingira ku ngingo ya 6 y’Itegeko rihana ibyaha, twifuza ko urukiko rwazayitaho mu gihe cy’imiburanishirize.’’

    Yavuze ko impamvu bashingira basaba kurekurwa by’agateganyo ni uko batigeze bagorana.

    Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

    11:11: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo.

    Urukiko rumaze kumva Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina batavuga iyo nzitizi iyo ari yo ngo ruyishingireho mu kugena igihe ndetse Me Youssuf n’abo yunganira basabye ko ubutabera bwihutishwa; rushingiye ku kuba Rusesabagina n’abamwunganira basabye ko bahabwa igihe cyo gutegura inzitizi.

    Urukiko rwanzuye ko igihe basaba bagihabwa, ariko abandi baburanyi bagahabwa umwanya wo gusobanura inzitizi zabo.

    Andi mafoto menshi y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko

    Me Nkundabarashi Moïse aganira na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara yunganira mu mategeko

    Mukandutiye Angelina ari mu baregwa muri iyi dosiye

    - Amafoto y’abadipolomate batandukanye bitabiriye iburanisha

    10:19: Iburanisha ryasubitswe, Urukiko rufata iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina bwo kwemererwa kuburana ku yindi nzitizi.

    -  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

    10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

    Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

    Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

    UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

    10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

    Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

    Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

    09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

    Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

    -  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

    Rusesabagina aganira n’abunganizi be imbere y’Inteko iburanisha

    Rusesabagina yanyuzagamo akaganira n’abamwunganira

    -  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

    09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

    Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

    -  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

    09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

    “Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

    Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

    Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

    Abashinjacyaha batanga ingingo zishimangira ubusabe bwabo imbere y’urukiko

    09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

    Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

    Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

    09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

    Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

    Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ubwo bari bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimuhurura mu Mujyi wa Kigali

    Bari batwawe mu modoka zagenewe gutwara imfungwa n’abagororwa

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Buri wese aba yitwaje dosiye zirimo ingingo ashingiraho mu kuburana

    Ingamba zo kwirinda Coronavirus zirubahirizwa. Aha Rusesabagina yasuzumwaga umuriro, anakarabywa intoki hifashishijwe ‘hand sanitizer’ mbere yo kwinjira mu rukiko
    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

    Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

    -  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

    Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

    -  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

    08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

    Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

    “Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

    Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

    Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo atari amagambo y’urukiko.

    Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

    -  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

    Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

    Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

    Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

    Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

    Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

    Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

    Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

    -  Ambasaderi w’u Bubiligi mu badipolomate bitabiriye iburanisha

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

    08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

  • Iby’ingenzi bizigirwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC –

    Inama izatangira saa yine z’igitondo aho isaha n’igice ya mbere ihariwe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bizaba mu muhezo nyuma hakurikireho inteko rusange izatangira saa 11:30 igeze 13:30 z’amanywa.

    Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya 21 yitezwemo kwiga ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri EAC no kwiga ku kuba Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango.

    Indi ngingo izaganirwaho muri iyi nama ni ukwemeza Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ugomba gusimbura Umurundi Libérat Mfumukeko wagiye kuri uyu mwanya ku wa 26 Mata 2016. Muri iyi nama kandi hazemerezwamo abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

    Kenya ni yo izafata inshingano zo kuyobora uyu muryango isimbuye u Rwanda rwari ruri ku buyobozi.

  • Abahanga baragijwe ADEPR: Ibyo wamenya ku bayobozi bashya b’indembo (Amafoto) –

    Ku wa 21 Gashyantare 2021, nibwo izo ndembo zaragijwe Abashumba biganjemo amasura mashya, mu gihe byari bimenyerewe ko habaho guhinduranywa kw’abashumba b’indembo, ariko n’ubundi izo nshingano zikagumanwa n’abasanzwe mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’itorero.

    Nubwo mu bayobozi bashya higanjemo amazina atamenyerewe na benshi mu basengera muri iryo torero, harimo abagabo b’inkorokoro batari bato mu gakiza kandi bagiye bakora imirimo itandukanye mu itorero.

    Abahanga biyeguriye gukorera Imana!

    Amabwiriza yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere (RGB) mu 2018, yasabaga abayobora amadini n’amatorero kuba barabyigiye ku rwego rwo hejuru, ku buryo nibura baba barize amasomo y’iyobokamana (théologie) kugira ngo inyigisho batanga zibe zifite ibyo zishingiyeho bityo zinatange umusaruro.

    Mu bayobozi bashya b’indembo baherutse gushyirwaho na ADEPR, abenshi ni abahanga mu masomo y’ubuzima busanzwe ndetse by’umwihariko, bakaba abahanga mu masomo ya Théologie.

    Kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga umuhango wo kwakira aba bashumba bashya wanyuze kuri Life Radio ya ADEPR, abashumba bahawe umwanya wo kwibwira mu ncamake abakirisitu bo muri iri torero.

    Ururembo rwa Gihundwe

    Mu bashumba bakiriwe, harimo uw’Ururembo rwa Gihundwe rugizwe n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, rukaba rwahawe Pasiteri Nsabayesu Aimable. Uyu mushumba asanzwe amenyerewe mu bijyanye n’umuziki uhimbaza Imana.

    Ni umugabo uciye akenge, kuko yavutse mu 1972, avukira mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara z’Uburengerazuba bw’u Rwanda, aza gukurira mu Karere ka Rusizi aho yarerewe mu itorero rya Gihundwe agiye gukoreramo imirimo. Ni umugabo wubatse, ufite umugore n’umwana umwe.

    Pasiteri Nsabayesu yakiriye agakiza akiri muto cyane kuko yari afite imyaka 11 gusa. Kuva icyo gihe akaba yaratangiye gukora imirimo itandukanye mu itorero, aho yabaye umuririmbyi ndetse n’umutoza w’indirimbo muri korari ifite amateka akomeye mu Rwanda yitwa Bethania.

    Ni umugabo w’umuhanga mu bijyanye n’umuziki kuko yanabyize imyaka itanu, akiga ibyo gutegura integanyanyigisho z’umuziki n’andi masomo y’umuziki. Afite kandi ubumenyi bwa Théologie kuko yayize imyaka ine, kuri ubu akaba ari gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere y’amatorero.

    Hirya y’itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye ariko yibanda cyane mu burezi bwa mu muzika, aho yigishije mu mashuri atandukanye nko mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo no muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Imirimo yakoze mu itorero harimo kuba Umuyobozi w’Umudugudu wa Ntora mu gihe cy’imyaka icyenda, aza gukomereza mu Mudugudu wa Kacyiru ari naho yari akiri magingo aya.

    Pasiteri Nsabayesu yavuze ko yishimiye kuba agiye kuba umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, kandi ko yiteguye kuzana impinduka nziza no gukuza itorero ryaho muri rusange.

    Yagize ati “Ndasaba ko twazagendera ku bintu bitatu: Gusenga, gukora cyane n’umwete ndetse no gukiranuka. Ndifuza ishusho ya Gihundwe iri mu bubyutse bwinshi ndetse n’iterambere.”

    Pasiteri Nsabayesu Aimable, Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe

    Ururembo rwa Rubavu

    Undi mushumba wahawe inshingano ni Pasiteri Uwambaje Emmanuel w’imyaka 49, ugiye kuyobora Ururembo rwa Rubavu, ruzaba rugizwe n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu twose two mu Ntara y’Uburengerazuba.

    Pasiteri Uwambaje yavukiye mu Karere ka Rusizi ari naho yakirijwe, ndetse yuzura umwuka wera bwa mbere afite imyaka 20. Nyuma yaho gato, yahise atangiwe kwiga amasomo ya Théologie mu ishuri riri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu.

    Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yerekeje mu Mujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Remera, ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w’Urubyiruko ndetse n’umudiyakoni.

    Mu mwaka wa 2000 yaje kuba Umukuru w’Itorero mu Midugudu itandukanye yo muri Paruwasi ya Gatsata, akomereza Nyarugenge ari na ho yari akomereje imirimo kugeza ubu.

    Yize amasomo atandukanye ya Théologie, ndetse kuri ubu ari kuminuza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza aho yiga ibijyanye n’iyobokamana i Bruxelles mu Bubiligi. Mu buzima busanzwe, uyu mugabo asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamutungo yavanye muri kaminuza y’u Rwanda.

    Yakoze imirimo itandukanye mu itorero kuko yabaye umwarimu mu ishuri rya Bibiliya rya ETED mu gihe cy’imyaka 15.

    Ubwo yagezaga ku bandi intumbero ze, Pasiteri Uwambaje yasabye abakirisitu bo mu Rurembo rwa Rubavu guhora bari maso kuko Yesu ashobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.

    Ati “Icyo nababwira Benedata, ni uko tugomba guhora twiteguye kuko Kristu ashobora kugaruka igihe cyose.”

    Pasiteri Uwambaje Emmanue, Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu

    Ururembo rwa Muhoza

    Undi mushumba wahawe inshingano, ni Pasiteri Safari Wilson, uzayobora Ururembo rwa Muhoza, rubarizwamo uturere twa Musanze, Burera na Gakenke turi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Ni umugabo w’imyaka 48 wubatse, ufite abana bane.

    Kugeza ubu, uyu mugabo ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,

    Yarangije mu ishuri rya IGSM mu bijyanye no kuyobora amatorero, ndetse afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Yize kandi ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, KIE.

    Pasiteri Safari yakoze imirimo itandukanye mu itorero. Kugeza ubu yari Pasiteri muri Paruwasi ya Gakenke, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora. Yanayoboye Imidugudu itandukanye irimo nka Buheta, Musave, Gashenyi n’ahandi. Yayoboye kandi Umudugudu wa Rwankuba muri Paruwasi ya Kinyinya, aba umurimbyi ndetse n’Umuyobozi wa korari ya Rwankuba.

    Mu yindi mirimo yakoze harimo no kuba umwe mu bashinze Umuryango w’Abanyeshuri bo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda muri Kaminuza y’u Rwanda (CEP).

    Hanze y’itorero, uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, ndetse yanayoboye Inama Njyanama y’Umurenge. Yabaye kandi n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Nyarutovu, aho yarimazemo imyaka 15. Ni umutoza w’intore mu Itorero ry’Igihugu.

    Pasiteri Safari yasabye abo mu Rurembo rwa Muhoza gukomeza kwinginga Imana, ashimangira ko azarangwa no kwitangira umurimo yashinzwe.

    Ati “Ndabasaba kwinginga Imana kugira ngo ikomeze kubana natwe, icyo nababwira ni uko nzarangwa n’icyizere no kwitangira umurimo w’Imana.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Muhoza, Pasiteri Safari Wilson

    Ururembo rwa Nyabisindu

    Mu Ntara y’Amajyepfo, Ururembo rwa Nyabisindu rugizwe n’uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, rukazayoborwa na Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney, umugabo wubatse ndetse ufite abana batanu.

    Uyu mugabo yavukiye mu Karere ka Kamonyi, aza gutangira umurimo w’Imana mu mwaka wa 2001, aho yari umuvagabutumwa mu Mudugudu wa Kigese mu gihe cy’imyaka itanu.

    Mu mwaka wa 2012, yaje kujya kwiga ibijyanye na Bibiliya abifatanya no kuba Umukuru w’Itorero muri Paruwasi ya Runda. Mu 2015, yabaye Umushumba muri Paruwasi ya Gahogo, nyuma ajya muri Paruwasi ya Taba ndetse ubu akaba yayoboraga Paruwasi ya Runda muri Kamonyi.

    Ni umugabo ufite ubuhamya bukomeye kuko yatangiye kwiga amashuri yisumbuye akuze, kuko yinjiye mu mwaka wa Mbere afite umugore n’abana babiri, ariko ntiyacika intege ahubwo arakomeza, aza kugera muri Kaminuza yiga ibijyanye n’Icungamutungo.

    Pasiteri Nimuragire yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugusenga no kubaka ubumwe mu itorero.

    Ati “Icyo nshyize imbere ni ugusenga no kubaka ubumwe n’urukundo mu bakirisitu.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Nyabisindu, Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney

    Ururembo rwa Ngoma

    Urundi Rurembo rwabonye Umushumba mushya ni urwa Ngoma, rugizwe n’uturere twa Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Bugesera two mu Ntara y’Iburasirazuba. Uru Rurembo ruzayoborwa na Pasiteri Kananga Emmanuel, umugabo wavukiye mu Karere ka Rwamagana mu mwaka wa 1973, kuri ubu akaba yubatse ndetse afite abana bane.

    Yize amashuri atandukanye ndetse afite impamyabushobozi mu masomo y’Iterambere Rusange na Politiki, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yize Théologie mu ishuri rya PATEK, akaba yaratangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri AJSM mu bijyanye no kuyobora amatorero ndetse aracyakomeje kwiga aya masomo.

    Hanze y’itorero, yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umuyobozi Ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’ikawa cyahoze cyitwa Ocir café cyaje guhinduka NAEB, nyuma aza no guhabwa inshingano muri Minisiteri y’Urubyiruko, aho yari ashinzwe ibigo by’urubyiruko.

    Yakijijwe mu mwaka wa 1997, ahita akomeza umurimo w’Imana muri korari ndetse ayobora korari Siniyumanganya. Yaje no kuba umuvugabutumwa maze mu mwaka wa 2014, ahabwa inshingano zo kuba Umukuru w’Itorero muri Paruwasi ya Nyanza.

    Nyuma yaho, uyu mugabo yaje kugaruka muri Paruwasi ya Ruhango, aho yari akibarizwa na magingo aya nk’Umukuru w’Itorero.

    Pasiteri Kananga yavuze ko icyo ashyize imbere mu nshingano ze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bugakwira hose.

    Ati “Icyo nsaba Bene data tugiye gukorana umurimo ni uko twakwamamaza inkuru nziza bigatuma ubwami bw’Imana bwaguka.”

    Pasiteri Kananga Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Ngoma

    Ururembo rwa Nyagatare

    Ururembo rwa Nyagatare na rwo rwahawe ubuyobozi bushya, bukuriwe na Pasiteri Bizimana Jean Baptiste, umugabo wubatse ndetse ufite abana batatu, akaba ari umuhanga muri Théologie kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu yakuye mu gihugu cya Uganda.

    Ururembo agiye kuyobora rugizwe n’uturere rwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

    Uyu mushumba yakoze imirimo itandukanye irimo nko gukora mu mushinga wa Compassion International mu gihe cy’imyaka itanu, nyuma aza kujya kwikorera aho yari Umuyobozi w’ikigo cya Ibyiza Ltd.

    Yabifatanyije no kwiga Bibiliya, aba umuyobozi wa Korari ku Mugina. Nyuma yaje kuba umwarimu ndetse aza no guhamagarirwa kuba Umukuru w’Itorero.

    Yabaye umushumba muri Paruwasi ya Bugarama ndetse niho yari arimo kuzuriza inshingano ze muri iyi minsi.

    Pasiteri Bizimana yavuze ko we n’abakirisitu bakwiye kuba abantu b’umumaro bagakorera Imana bigishoboka.

    Ati “ Bakirisitu bene data ndabasaba ko dukwiye kuba ab’umumaro tugakoresha amaboko yacu mu gihe tukiriho.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Nyagatare, Pasiteri Bizimana Jean Baptiste

    Ururembo rwa Huye

    Ururembo rwa Huye rugizwe n’uturere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe rukaba rwarahawe Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

    Uyu mushumba yize amasomo atandukanye ajyanye n’iyobokamana aho yize Théologie mu ishuri rya PIASS, aza gukomeza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Amahoro no Gukemura Amakimbirane.

    Yatangiye umurimo w’Imana ari umuvugabutumwa muri Paruwasi zitandukanye zirimo nka Ruhashya, Gikonko, Rusatira n’ahandi. Nyuma yaje kuyobora Umudugudu mu gihe cy’imyaka 10 ndetse yanabaye umuyobozi w’urubyiruko n’uw’icyumba cy’amasengesho.

    Imirimo isanzwe yakoze harimo kuba Umuyobozi w’Ubuhinzi mu Kigo cya ISAR ubu yabaye RAB. Yanabaye kandi umwe mu bashakashatsi babonye imbuto za Hybride z’u Rwanda.

    Pasiteri Ndayishimiye yavuze ko yishimiye inshingano z’ubushumba ahawe, kandi akazazikorera ahantu azi neza.

    Ati “Nishimiye kuba ngiye gukora ahantu nzi neza, nzakora nk’umubyeyi wanyu. Icyo nabasaba ni ugushyira hamwe tugakora umurimo w’Imana.”

    Umuyobozi w’Ururembo rwa Huye, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse

    Ururembo rwa Kigali

    Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rugizwe n’uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, rwahawe Pasiteri Rurangwa Valentin, umugabo wubatse ndetse akagira abana barindwi. Yari asanzwe ari Umukuru wa Paruwasi ya Gikondo, aho yari amaze imyaka itanu ayiyobora.

    Yakijijwe mu mwaka wa 1997 i Rusororo aho yahabereye umuririmbyi, umwarimu, umudiyakoni, ndetse aza no kuhabera Umukuru w’Itorero.

    Afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye mu Kaminuza ya UNILAK, akaba yarayoboye umuryango w’abanyeshuri basengera muri ADEPR, ariko biga nijoro. Izi nshingano yazitangiye mu mwaka wa 2007 kugera muri 2008. Yaje no kuyobora urubyiruko mu Rurembo rwa Kigali, ndetse nyuma aza kuruyobora ku rwego rw’igihugu.

    Pasiteri Rurangwa usanzwe yikorera, akaba yasabye abakirisitu kurinda ubutumwa bwabo.

    Ati “Icyo nabwira abakirisitu ni uko Yesu akiri ku ngoma, mukwiye gukomeza gukorera Imana ariko mukanirinda cyane.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin

    Ururembo rwa Gicumbi

    Ururembo rwa Gicumbi rugizwe n’uturere twa Gicumbi na Rulindo, rukazayoborwa na Pasiteri Habyarimana Vedatse, uyu akaba ari umugabo wubatse, ufite abana umunani. Yakijijwe mu mwaka wa 1995. Yize Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo.

    Imirimo yakoze mu itorero irimo kuririmba, kuba umudiyakoni, kuyobora komisiyo zitandukanye mu itorero, kuba mwarimu mu itorero ndetse no kuba Umukuru w’Itorero.

    Yatangiye umurimo mu mwaka wa 2001 muri Paruwasi ya Gatenga ari naho yakirijwe, nyuma yaje kujya i Remera aho yari ashinzwe umurimo w’imibereho myiza y’abanyetorero n’abaririmbyi.

    Imirimo yakoze hanze y’itorero harimo kuba umukozi mu muryango World Vision, Croix rouge, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Agespro. Yanabaye Umukozi Wunganira abacuruzi muri gasutamo, kuri ubu akaba amaze imyaka 16 ari Umuyobozi w’Ikigo cy’ubucuruzi gitumiza ibicuruzwa mu mahanga cya ASER.

    Habyarimna yavuze ko yishimiye kuba agiye gufatanya n’Abanya-Gicumbi na Rulindo kubaka umurimo w’Imana.

    Ati “Nejejwe no kuzabana namwe, ntabwo nje nk’umuyobozi ahubwo nje nk’umwana w’Imana uje kubaka ubwami bwa Se, kandi twese aduhamagaye nk’abubatsi munyemerere tuzabane neza.”

    Umushumba w’Ururembo rwa Gicumbi, Pasiteri Habyarimana Vedaste

    Itorero rya ADEPR ryari rimaze imyaka igera ku munani mu bibazo by’amatiku atandukanye yaje guhoshwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyaje kwicaranya impande zitumvikanaga zemeranya gushyiraho ubuyobozi bushya buhuriweho.

  • Gatsibo: Umwaka ugiye gushira abaturage b’utugari dutatu batagenderana kubera ibiraro byacitse –

    Ibi barabivuga nyuma yaho ikiraro cyanyuragaho imodoka, moto n’amagare ku cyambu cya Nyarubare gitwariwe n’amazi muri Mata umwaka ushize, hari ikindi kiraro cyo mu kirere abakoresha amaguru bari barubakiwe nacyo ngo imbaho zagiye zivaho kuburyo nta baturage bakikinyuraho.

    Bamwe mu baturage bo muri utu tugari baganiriye na IGIHE bavuze ko batewe agahinda no kuba batakibona uburyo bambuka bagana mu isoko, abandi bavuga ko basigaye beza imyaka bakabura abayigura bitewe nuko nta modoka ihagera.

    Ruzibiza Celestin utuye mu Kagari ka Kibare yagize ati “ Twe abaturage twari twikoreye ikiraro amazi aragitwara, duteranya amafaranga twiyubakira ikindi nacyo amazi arakijyana, ikiraro cyo mu kirere cyo imbaho zimwe zavuyeho kuburyo nta bantu nacyo bakigicaho turi mu bwigunge rwose.”

    Ruzibiza yakomeje avuga ko hagiye gushira umwaka nta muturage wambuka ngo ave mu Kagari ka Kibare agere mu tugari twa Mayange na Nyamirama, agasaba leta kubafasha ngo kuko hari ibihombo byinshi abaturage bari kugira.

    Ati “ Icyifuzo cyacu ni uko baduha ikiraro, ubu ntitukirema isoko rya Ngarama kuko ni hariya twacaga, ikindi ubuyobozi nabwo ntibugipfa kuhagera bitewe nuko ntaho guca hahari.”

    Ukwizagira Christian na we utuye mu Kagari ka Kibare yavuze ko yaba moto, igare n’imodoka ndetse n’abagenda n’amaguru batakibona aho guca.

    Ati “ Ubu urabona muri Werurwe ikawa zigiye kwera kandi umusaruro wacu tuwugurisha ku ruganda ruherereye mu Kagari ka Mayange, urumva rero kujyana umusaruro w’ikawa ku ruganda ntabwo zizaba bitworoheye, ikindi aho iki kiraro gicikiye ubuyobozi ntibugipfa kugera mu Kagari ka Kibare kuko nta nzira ihari.”

    Yakomeje avuga ko nkawe yari yaguze toni enye z’ibishyimbo agenda azigurisha amafaranga make kubera kubura imodoka itwarira rimwe umusaruro bimutera igihombo, agasaba ko bishobotse bafashwa kubona ikiraro mu buryo bwihuse.

    Ndungutse Théogene uzwi nka Noheri mu Kagari ka Mayange unasanzwe ahagarariye abikorera, we yavuze ko ibiraro bibiri byose byangirikiye igihe kimwe ku buryo nta muturage ukirenga Akagari ke.

    Ati “ Twari dufite ikiraro gica hejuru twacagaho nk’abaturage, icyo cyarasenyutse, imvura yaguye mu kwezi kwa Kane rero umwaka ushize twikoreye twacishagaho imodoka nibwo nacyo cyatwawe n’amazi bituma dusigara mu bwigunge bitewe nuko ibyo biraro byose bapfuye.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu abacuruzi n’abahinga bose batakibona amafaranga bitewe nuko nta myaka icyambuka, agasanga bikomeje gutya byanatuma ikawa bateganyaga kweza zibura umuguzi bagahomba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bamaze igihe kinini bakizi ariko ko nk’Akarere basanze kirenze ubushobozi bwabo hitabazwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA).

    Ati “ Iki kiraro cyangijwe n’imvura ariko umwaka nturashira ubuhahirane buhagaze . Twagiye kuhasura tugezeyo twasanze ubushobozi bw’Akarere mu ngengo y’imari butabasha kubaka kiriya kiraro, twasabye RTDA kukinjiramo ikakigira icyayo hakagira icyakorwa, barahasuye batwara amakuru kugira ngo hashakwe ingengo y’imari.”

    Yakomeje avuga ko nk’Akarere bateganya kuba bakoze ikiraro gito gishobora kuba kifashishwa n’abaturage aho hazakoresha umuganda w’abaturage n’amashyamba ya leta ndetse n’icyumweru hakubakwa ikiraro gito mu gihe bategereje igisubizo kirambye kizatangwa na RTDA.

    Ikiraro bari batangiye kwiyubakira cyahise gitwarwa n’amazi

  • LIVE: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati “Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

    Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

    Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Nsanzubukire urembye ‘yasabiwe umwihariko’

    11:25: Umwavoka wa Nsanzumuhire yavuze ko ubuzima bw’uwo yunganira butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

    Yasobanuye ko Nsanzubukire afite intege nke kandi urukiko rwabimwemereye.

    Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze. Igihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rwategeka ko yakwitabwaho byihariye nk’abandi bameze nkawe.’’

    “Aramutse apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’’

    Umwavoka yerekanye ingero y’izindi manza zisa nk’iza Nsanzubukire kandi inkiko zanzuye ko abaregwa bararekurwa by’agateganyo kandi ntacyo byononnye.

    Ati “Niba adafashijwe ngo yitabweho avurwe, ahabwe amafunguro akwiye nibamureke ajye hanze ashake uko yibeshaho.

    -  Urukiko rugiye kumva inzitizi z’abandi baburanyi

    11:15: Umunyamategeko wunganira Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba gufungurwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo.

    Nsanzubukire yasabye ko kubera intege nke afite, umukiliya we yakwemererwa kuburana yicaye.

    Umwavoka w’aba bombi yasabye ko “Byazasuzumwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Twasabaga ko iburanisha ryabo ryazashingira ku ngingo ya 6 y’Itegeko rihana ibyaha, twifuza ko urukiko rwazayitaho mu gihe cy’imiburanishirize.’’

    Yavuze ko impamvu bashingira basaba kurekurwa by’agateganyo ni uko batigeze bagorana.

    Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

    11:11: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo.

    Urukiko rumaze kumva Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina batavuga iyo nzitizi iyo ari yo ngo ruyishingireho mu kugena igihe ndetse Me Youssuf n’abo yunganira basabye ko ubutabera bwihutishwa; rushingiye ku kuba Rusesabagina n’abamwunganira basabye ko bahabwa igihe cyo gutegura inzitizi.

    Urukiko rwanzuye ko igihe basaba bagihabwa, ariko abandi baburanyi bagahabwa umwanya wo gusobanura inzitizi zabo.

    Andi mafoto menshi y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko

    - Amafoto y’abadipolomate batandukanye bitabiriye iburanisha

    10:19: Iburanisha rirasubitswe. Urukiko rufashe iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina.

    -  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

    10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

    Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

    Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

    UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

    10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

    Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

    Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

    09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

    Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

    -  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

    -  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

    09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

    Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

    -  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

    09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

    “Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

    Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

    Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

    Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

    09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

    Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

    Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

    09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

    Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

    Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

    -  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

    Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

    -  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

    Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

    -  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

    08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

    Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

    “Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

    Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

    Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo Atari iby’urukiko.

    Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

    -  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

    Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

    Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

    Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

    Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

    Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

    Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

    Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

    08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

    -  Ambasaderi w’u Budage mu badipolomate bitabiriye iburanisha

    Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

    08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

  • Ishavu ku bana b’abahungu basambanyijwe, bamwe bakanduzwa Sida –

    Ikibazo cyo gusambanya abana b’abahungu kimwe n’icyo gusambanya abana b’abakobwa kiri kugenda gifata indi ntera nk’uko bidasiba kugaragazwa n’imibare.

    Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB igaragaza ko mu 2017/2018 rwakiriye ibirego 55 by’abana b’abahungu basambanyijwe, naho mu 2018/2019 rwakira ibirego 80.

    Mu mwaka wa 2019/2020 iyi mibare yarazamutse, RIB yakira ibirego 111 by’abana b’abahungu basambanyijwe.

    Usanga akenshi ubusambanyi bukoreshwa abana b’abahungu buri mu buryo bubiri, aho bashobora gusambanywa n’abakobwa n’abagore babaruta cyangwa bagasambanywa n’ab’igitsina gabo.

    Abasambanya aba bana babikora ku gahato cyangwa bakabahenda ubwenge.

    Mu kiganiro RBA yagiranye na bamwe muri aba bana basambanyijwe n’abagabo bavuze ko byabaviriyemo ihungabana rikomeye ndetse n’indwara zidakira.

    Umwe muri bo yavuze ko yavuye iwabo agiye ku ivomero ahura n’umugabo baragendana bageze mu ishyamba amufatiraho icyuma amusambanya ku gahato.

    Ati “Navuye mu rugo ngiye kuvoma mpura n’umugabo antwaza utujerekani, tugeze mu ishyamba arambwira ngo ryama hasi ahita ankuramo imyenda amfatiraho icyuma arabikora,birandya cyane.”

    Undi nawe yavuze uko yasambanyijwe n’umuntu wari wamutumiye mu birori. Iki gihe ngo yari afite imyaka 13.

    Yagize ati “Yari yakoresheje ibirori mu rugo arantumira nyuma nza kuharara yinjira mu cyumba narayemo igikorwa gihita kiba, icyo gihe naheze umwuka.”

    Aba basore bari mu kigero cy’imyaka 18 umwe muri bo afatwa ku ngufu yanduye Virusi itera Sida, ndetse bombi bahuye n’ibibazo by’ihungabana dore ko banirukanwe n’imiryango yabo.

    Umujyanama mu by’imitekerereze Nyirahabineza Gertrude, yavuze kuba iki ari ikintu kitamenyerewe usanga abana b’abahungu basambanyijwe batinya kugira uwo babibwira ngo babe bahabwa ubutabazi bw’ibanze.

    Yagize ati “Usanga batabasha kubivuga aribwo usanga benshi bafite kwigunga no kwiheba bikabije, kwivaho akumva ko ntacyo akiri cyo mu buzima bwe busanzwe.”

    Yakomeje avuga ko iyo abashije kumenya umwana wahuye n’icyo kibazo agerageza ku muganiriza no kumuhuza n’umuryango we.

    Ati “ Iyo mumenye ngerageza kumuganiriza nkamwiyegereza ,nkamuha ibyo kurya nkamwereka ko ari umwana nk’abandi, icyo gihe nibwo abasha kugaragaza ibikomere ukamuhumuriza ukazanamuhuza n’ababyeyi.”

    Nubwo hakigaragara abasambanya abana ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ntiruhemwa kurwanya iki cyaha ndetse no gukangurira ababyeyi kuba maso bakamenya ko n’abana b’abahungu basambanywa bakabasha kubarinda.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ubusambanyi bw’abana b’abahungu bweze asaba ababyeyi kuba maso.

    Yagize ati “Uburyo babasambanya buratandukanye kuko usanga abana b’abahungu babasambanya mu kibuno ugasanga nabyo bitera ingaruka. Wowe wa mubyeyi we wumva ubu butumwa, ntiwiyumvishe ko ari umwana w’umukobwa gusa usambanywa n’aba bahungu barasambanywa.”

    Gusambanya umwana, bihanwa n’Ingingoya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano. Ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Aba bana b’abahungu baganiriye na RBA bavuze ko gusambanywa byabaviriyemo ingaruka zitandukanye zirimo ko kwandura Sida

  • Kongera kwiyamamaza, abataramushakaga ku buyobozi bwa OIF n’amavugurura – Ikiganiro na Mushikiwabo –

    Uyu mugore w’imyaka 59 mu Ukwakira 2018 yakoze amateka yo kuba ari we wa mbere wo mu Rwanda uyoboye uyu muryango. Magingo aya, arimbanyije ibikorwa bishingiye ku mavugurura yiyemeje gukora muri uyu muryango ari nabyo ashaka kuzasiga nk’umurage.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Mushikiwabo yavuze ko yishimira aho amavugurura amaze igihe akora muri uyu muryango ageze, cyane mu bijyanye n’abakozi aho byari bigoranye kuko inzego zitandukanye zitumvaga neza impamvu ari ngombwa.

    Yavuze ko intumbero z’uyu muryango zari nziza ariko hari ikibazo mu bakozi ku buryo amavugurura yakagombye gufata ukwezi yafashe amezi atandatu.

    Mushikiwabo yabajijwe niba yarabashije kugira ubwisanzure bwo gukora amavugurura ashaka, asubiza ko nubwo hari imbaraga ziturutse hanze y’umuryango byabaye ngombwa ko ahangana nazo atagowe n’icyo gitutu.

    Ati “Ibihugu binyamuryango byampaye ubutumwa bwo kuvugurura no gushyira ku murongo umuryango, ntabwo byakongera ngo binsabe gukora ibitandukanye. Amahirwe yanjye ni ukugira imikoranire myiza n’ibihugu byose, nashyize imbaraga nyinshi mu kugira ngo uwo mubano ushoboke kuko nziko ari ingenzi mu mikorere myiza y’umuryango uhuriweho n’impande zitandukanye.”

    Mushikiwabo yavuze ko magingo aya, OIF iri mu mpinduka aho bamwe mu bari mu buyobozi bukuru bwayo bavuye mu myanya, ibintu yavuze ko byari nk’ibisanzwe kuri we.

    Ati “Abandi nk’uwahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya OIF [Jean-Marc Berthon] niwe washatse kugenda. Yabonye undi mwanya muri Minisiteri mu Bufaransa. Yafashe ayo mahirwe kandi ndabyumva.”

    Mushikiwabo yavuze ko nta kibazo abona mu kuba abayobozi bamwe bagenda abandi bakirukanwa, ko n’abibaza kuri icyo ari uko uyu muryango mu gihe cyashize abantu bawukoramo batajyaga bawuvamo.

    Ati “Ikindi kandi ndashaka guteza imbere abakiri bato bamaze igihe kinini bakorera OIF n’imbaraga zabo zose. Bamwe bari mu myaka 30 ariko numva ko ari ingenzi cyane gushyira imbere abiyumva mu muryango wacu uvuguruye. Uyu munsi mfite itsinda ryiza rinkikije.”

    Yavuze ku kuba yakongera kwiyamamaza n’abataramushakaga ku buyobozi…

    Mushikiwabo yumva neza impamvu hari abantu bamwe batamushakaga ku buyobozi bw’uyu muryango, ariko ko kuri we ni umuntu ufite ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango wa Francophonie.

    Ati “Ndakeka ko kandidatire yanjye itari yitezwe cyane uko mbyumva ku bantu bafite umugambi wihishe k’u Rwanda, igihugu cyanjye.”

    Yavuze ko yiyumvamo ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango, aho awugereranya n’uko umuntu yaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariko w’ibihugu byinshi.

    Muri iki kiganiro yabajijwe kandi niba azongera kwiyamamariza indi manda yemerewe n’amategeko ubwo iyi ageze mu cya kabiri izaba irangiye mu 2022 asubiza ko atabizi neza.

    Ati “Ntabwo mbizi. Ndabizi ko 2021 ari umwanya w’umusaruro. Ndawishimiye kuko tuzatangira kubona imbuto z’ibyo twabibye mu myaka ibiri ishize.”

    Yabajijwe kandi impamvu atazi niba azongera kwiyamamaza, maze asubiza ati “Ntutekereza ko nkeneye ikiruhuko nyuma y’iyi myaka yose? Niyamamarije manda, mfite inshingano zo gukora ibyo ngomba gukora kugeza irangiye”.

    Mushikiwabo yagiye ku buyobozi bw’uyu muryango urimo ibibazo byinshi. Umwaka we wa mbere waranzwe n’urunturuntu rw’ukwegura kwa bamwe mu bayobozi bawo. Urugero ni nka Catherine Cano wari Umuyobozi wa kabiri weguye ku wa 16 Ukwakira hari kandi Nicolas Groper weguye mu ntangiriro za Ugushyingo 2019 n’abandi bari mu myanya itandukanye y’uyu muryango.

    Louise Mushikiwabo amaze imyaka ibiri ku buyobozi bwa OIF; ni imyaka yaranzwe n’amavugurura cyane mu nzego z’ubuyobozi / Ifoto: OIF