Tag: featured

  • Ikiguzi cyo gusezerana mu idini ya Islam cyakubwe karindwi –

    Ubusanzwe mu idini ya Islam umuntu washakaga gusezerana, yishyuraga ibihumbi 30 Frw, yaba asezeraniye ku musigiti cyangwa se hanze yawo. Magingo aya, ku muntu usezeraniye hanze y’umusigiti azajya yishyura ibihumbi 200 Frw yongereho ibihumbi 30 Frw by’icyemezo cy’uko yasezeranye.

    Hari Abayisilamu bagaragaza ko bazagorwa cyane no kujya bishyura aya mafaranga kuko ari menshi, ko ahubwo bahitamo kudasezeranira imbere y’Imana ahubwo bakishyingira.

    Mutuyemana Idrissa utuye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati “Ni gute umuntu yishyuraga ibihumbi 30 Frw abayobozi bakaba babishyize ku bihumbi 230 nta n’inama byibuze ibyigaho bakoze? Wenda n’iyo bayongera ariko ntibayakube inshuro zegera 10.”

    Mugwiza Ibrahim we yavuze ko iki cyemezo kizatuma abasore benshi n’abakobwa banga gusezeranira imbere y’Imana ku mugaragaro bakajya babikorera mu ibanga kugira ngo batayishyura.

    Ati “Ubu se urabona umuntu atazajya ashaka gusezerana akishakira umwarimu cyangwa Sheikh uza kubimukorera iwe kugira ngo atishyura ayo mafaranga? Tutabeshye ni bangahe bazajya bapfa kubona ibihumbo 230 n’ay’inkwano n’ibindi byose bikenerwa mu mihango y’ubukwe mu buryo bworoshye tutabeshyanye?.”

    Mufti w’u Rwanda Hitimana Salim, yabwiye IGIHE ko aya mafaranga atari ikiguzi ahubwo ari asabwa kugira ngo serivisi zo gusezerana abantu basabye zigende neza.

    Ati “Ntabwo ari ikiguzi ahubwo n’igifasha kugira ngo serivisi abantu basabye yo gusezeranywa igende neza kandi igere ku ntego yayo.”

    Mufti yasobanuye ko muri iki gihe umuntu ushaka gusezeranira hanze y’umusigiti nko mu nzu ziberamo ibirori cyangwa se muri hotel azajya yishyura ibihumbi 200 Frw ubona ko bimugoye ajye ku musigiti umwegereye atange ibihumbi 30 Frw.

    Yakomeje agira ati “Turifuza kunoza ibijyanye n’ishyingirwa kuko byagaragaraga ko hari aho bikorwa nabi ugasanga n’inkingi zo gusezerana ntizubahirijwe uwasezeranyije ntabwo yoherejwe n’urwego rw’idini, nyuma iyo uwo muntu utaranyuze mu idini ngo rimufashe kumubonera umusezeranya, iyo aje gusaba icyemezo (certificate) babura aho bamushakira bigateza ibibazo.”

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya ko ikigambiriwe ari ukunoza iki gikorwa no gutuma gitungana kandi ko amategeko ya Islam atemerera abantu kubana batarasezeranye.


  • Dr Peter Mathuki yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC –

    Dr Peter Mathuki yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021.

    Uyu mugabo yahawe inshingano nshya mu gihe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahawe kuyobora EAC muri manda y’umwaka umwe, asimbuye Perezida Paul Kagame.

    Izina rye si rishya muri EAC kuko yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko yayo (EALA) ndetse yari n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashoramari muri EAC [East African Business Council.]

    Dr. Peter M. Mathuki afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza na PHD mu bijyanye n’Ukwihuza kw’Akarere [Strategic Management & Regional Integration] yakuye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya.

    Uyu Munya-Kenya ari mu bari gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano rusange ashyiraho Isoko rya Afurika (AfCFTA) no gushyiraho African Business Council.

    Dr Peter Mathuki yasimbuye Umurundi, Libérat Mfumukeko wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva ku wa 26 Mata 2016, umwanya yasimbuyeho Richard Sezibera.

    Inshingano nshya zo kuba mu buyobozi muri manda y’imyaka itanu, biteganyijwe ko azazitangira ku wa 25 Mata 2021.

    Dr Peter Mathuki yitezweho impinduka muri EAC cyane ko Mfumukeko yasimbuye yashinjwe kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’umuryango yubakiye ku nkingi enye z’ukwihuza kwawo ari zo guhuza imikorere ya za gasutamo, isoko rusange, ifaranga n’ukwishyira hamwe mu bya politiki.

    Muri manda ye Mfumukeko yanatunzwe agatoki ku kudakemura ibibazo bya ruswa, umwuka mubi hagati ya bimwe mu bihugu bigize EAC n’ikindi kibazo gikomeye cyo guterana amagambo n’izindi nzego zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko yawo n’Inama y’Abaminisitiri ndetse n’izindi nzego zirimo izifata ibyemezo.

    Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by’umuryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu binyamuryango.

    Umwanya w’Ubunyamabanga bwa EAC utorerwa mu buryo bwo gusimburanya ndetse Kenya ni cyo gihugu cyari kigezweho bigendanye n’ibiteganywa n’amasezerano awushyiraho.

    Dr Peter Mathuki yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC, asimbuye Umurundi Libérât Mfumukeko

  • Kamonyi: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abana babiri yigishaga –

    Aya mahano yabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari k’Abashumba Umudugudu wa Ruyumba. Abana basambanyijwe umwe afite imyaka 17 undi ni uwa 15.

    Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, afungiye kuri Station ya RIB ya Mugina mu gihe iperereza rigikomeje ari nako dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda guharuka bakarwanya iki cyaha ndengakamere gikomeje kwangiza ahazaza h’umuryango nyarwanda.

    Ati “RIB irasaba abantu bose kurinda abana iri sambanywa, irasaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru kuri iki cyaha cyo gusambanya abana. Ntizihanganira abantu bose bakora iki cyaha cyangwa se bagihishira bagamije gushaka kunga imiryango y’abana bahohotewe.”

    Dr Murangira yavuze ko usibye abunga imiryango y’uwahohotewe n’uwakoze icyaha, hari n’ababa bashaka kugira ngo amazina yabo atamenyekana bagahisha ibikorwa byabo.

    Ati “Hari n’abahishira iki cyaha bagamije inyungu zabo bwite, abo nabo amategeko arabareba ku bwo kudatangaza no guhishira icyaha cy’ubugome.”

    Gusambanya umwana, bihanwa n’Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.


  • Dosiye ya Idamange igiye kuregerwa urukiko –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yafashwe ku wa 15 Gashyantare 2021, akuriranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko bamaze gutegura dosiye ye ndetse igiye gushyigikirizwa urukiko.

    Yagize ati “Dosiye twarayakiriye, turayifite, twamaze kuyitegura ndetse ku wa Mbere [tariki ya 1 Werurwe 2021], tuzayiregera urukiko.’’

    Yakomeje ati “Dosiye izashyikirizwa urukiko, dusaba ko afungwa by’agateganyo. Hazaba haburanishwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.’’

    Nkusi ntiyavuze ku byaha Idamange akurikiranyweho niba bishobora kuba byariyongereye cyangwa bikagabanuka cyane ko biri mu bubasha bw’Ubushinjacyaha mu gihe bubisuzumye bugasanga biri ngombwa.

    Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi ndetse no gupfobya Jenoside.

    Ni ibikorwa bifitanye isano n’ibiganiro yanyuzaga kuri shene ye ya YouTube, harimo n’aho yavugaga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

    Ku munsi, Abagenzacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

    Biteganyijwe ko Idamange azaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruri i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

    Idamange akurikiranyweho ibyaha bine birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwigomeka ku buyobozi no gupfobya Jenoside

  • Senateri Uwizeyimana yagaragaje abari muri Opozisiyo nk’abarakare batagira umurongo –

    Hari ikindi gice cy’abana babo bakomeje umugambi wo gushaka kusa ikivi cy’ababyeyi babo ndetse hakaza n’igice cya bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeje kwifatanya mu mugambi wo kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu kiganiro na One Nation Radio, Umunyarwandakazi Umunyana Assoumpta Seminega, uba muri Canada yavuze ko kuba mu banyarwanda bahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na bamwe mu bayirokotse bigaragaza amaco y’inda n’ubusambo.

    Ati “Wakwibaza uti icyabibateye ni iki? Igihe cyose nk’uko nakomeje mbivuga ni amaco y’inda, ni ubusambo no kwikunda, ni ugushaka ubuyobozi igihe cyose, u Rwanda rwacu niba tuzaruyobora turi bangahe simbizi ariko igihe cyose baba bumva bashaka kuyobora. Ukumva ni icyo kibababaje.”

    Umunyana yavuze ko abo bantu bari muri ibyo byiciro by’abakoze Jenoside n’abayirokotse akenshi iyo bafatanye urunana usanga bahuriye ku kurwanya leta ariko impamvu ibintu byabo bidashobora kuramba ari uko baba bafite byinshi badashobora kumvikanaho.

    Umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo no kubambura amateka yabo n’agaciro bafite. Hari abavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bagashakisha uburyo bwose kugira ngo ibitekerezo byabo bigere kure kandi abe ari byo byiganza mu mitwe y’abantu.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko aba bantu bahakana kandi bakanapfobya Jenoside akenshi bakunze kwitwikira kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko akibaza mu gihe bari bafite ubwo butegetsi icyo babukoresheje.

    Ati “Aba bantu bavuga ngo barashaka kujya ku butegetsi, abenshi muri bo bari babufite babukoresheje iki? Reka turebe imucungire yabo ubwo butegetsi bari bakoze Jenoside. Nonese Twagiramungu ntabwo yabaye Minisitiri w’Intebe, nonese arashaka kuba iki? Kayumba ntiyayoboye ingabo z’igihugu […] ni ukuvuga ngo aba bantu igihe ubutegetsi bari babufite bo babukoresheje iki?”

    Yakomeje agira ati “Hari ikibazo cyo gutunga urutoki abandi […] bose ni abantu babaye hano, aba bantu iyo bafite ibyo barega FPR Inkotanyi, uruhare rwabo rwo ruba uruhe? Abantu bari aha, bari bafite ubutegetsi hano, bayoboye igihugu, bakuyeho amazina umuntu agakuraho MRND, akakita FDI […] Ntabwo ibyo bihindura ingengabitekerezo y’uwo muntu.”

    Uwizeyimana yavuze ko ikigaragara nk’ibimenyetso ari uko abo bantu bakoze Jenoside yemejwe ku rwego mpuzamahanga kandi ikozwe n’abo bantu bari ku butegetsi.

    Ati “Icyo bahuriraho bose ni ukurwanya leta ariko impamvu bafite barwanya leta zikaba zitandukanye. Ndaguha nk’urugero, hari uwavugaga ati njyewe narokotse jenoside, FPR nifata igihugu […], Ugasanga hari ikintu yari yiteze FPR imaze gufata ubutegetsi ariko akaba atarakibonye.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo rero birakwereka uburyo abantu badafite ibitekerezo bigari bigamije guhindura politiki y’ubuzima bw’igihugu. Ugasanga bamwe ni abarakare ntabwo ari abanyepolikiti wa opozisiyo.”

    Senateri Uwizeyimana avuga ko ‘uwakoze Jenoside iyo abonye uwayirokotse agiye mu murongo wo kuyipfobya aba aguye ahashashe kuko aba abonye icyuho cyo kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Ati “Icyo ntekereza ni uko umuntu warokotse jenoside, iyo yifatanyije n’uwayikoze bose icyo baba bahuriyeho ni ukurwanya leta. Njye birangora kumva uko umuntu yahakana jenoside kandi yaramugizeho ingaruka.”

    Kuri we, asanga ikibazo gikomeye ari uko aba bantu usanga bari gufata urubyiruko rw’abere rutazi amateka yaranze igihugu bakaruyobya barushora muri politiki z’induru, akajagari n’ibindi bitagira umurongo.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abantu bari muri Opozisiyo biyeguriye iturufu yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC –

    Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka Isi. Perezida Kagame nk’umuyobozi w’uyu muryango niwe wayiyoboye.

    Mu biri ku murongo w’ibyigwa usibye kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya byitezwe ko aza kuba Umunyakenya, abakuru b’ibihugu bari bwige kandi ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango.

    Iraniga kandi ku ngingo y’uko Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango inemeze abacamanza b’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

    Imwe mu ngingo ziri ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama ijyanye no kwemeza Umunyamabanga Mukuru Mushya w’uyu muryango usimbura Umurundi Mfumukeko

    Perezida Kagame yayoboye iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Azengurukana ibyapa Umujyi wose: Ndayisenga yaretse ubumotari yiyemeza kurwanya COVID-19 –

    Uyu mugabo akunze kugaragara mu mihanda yo mu mujyi rwagati i Kigali, mu mugongo aba ahetse ibyapa biriho ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus, ndetse n’ibindi abifite mu ntoki.

    Ubwo uyu mugabo w’umugore umwe n’umwana yaganiraga na IGIHE, yavuze ko hashize hafi ukwezi afashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko COVID-19 iri gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

    Ati “Ubu bukangurambaga ni icyemezo nafashe nyuma yo kubona igihugu cyacu kiri gupfusha abantu benshi, ndavuga ngo nanjye ni iki nakora kugira ngo ntange umusanzu wanjye ku gihugu.”

    Yakomeje ati “Ni muri urwo rwego natangiye iki gikorwa kandi mbona ko gifasha benshi kuko na wa muntu wari wibagiwe kwambara agapfukamunwa, iyo abonye ubu butumwa aribwiriza.”

    Ndayisenga yifuza ko ubutumwa bwe bwatanga umusaruro ku buryo mu Rwanda nta Guma mu rugo yakongera kubaho.

    Bimwe mu bikoresho uyu mugabo aba afite akoresha atambutsa ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus, ni umwambaro umeze nka gilet.

    Uwo mwambaro uba ufashe ku cyapa kinini kiriho amagambo menshi avuga ingamba zo kwirinda Coronavirus ndetse n’akandi kapa gato kariho ubutumwa bukangurira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’ibindi.

    Ni umurimo atangira mu masaha ya mu gitondo agasoza ku mugoroba.

    Ndayisenga avuga ko uyu murimo umusaba ingufu n’ubushobozi ariko ko yiyemeje kubikora ku bwo kurengera amagara y’abantu benshi.

    Ikindi kandi ni uko yandikiye Umujyi wa Kigali awusaba imikoranire maze umubwira ko asabwa kwandika ibaruwa isaba isoko, yaritsindira akabona gukora ako kazi.

    Ati “Nandikiye Umujyi wa Kigali mbasaba imikoranire ntibabyemera, batekereje ko nshaka inyungu yihuse ariko ni icyemezo nakuye mu mutima wanjye ariko nshaka gushyigikira igihugu cyanjye.”

    Uyu mugabo avuga ko Umujyi wa Kigali wamusabye ko yategereza muri Nyakanga 2021, maze nawe akajya mu bahatanira isoko ariko asanga atategereza ahitamo kuba atangiye gutambutsa ubutumwa.

    Ndayisenga avuga ko no mu gihe icyorezo cyaba cyarangiye, afite ubutumwa butandukanye azakomeza gutambutsa.

    Gusa avuga ko hari abantu benshi bajya bamuca intege ariko ko adashobora ku byitaho.

    Ati “Hari abavuga ngo COVID-19 ntacyo itazanye, nkurikije uko mbibona abashyigikiye ubu butumwa ndi gutanga ni 90%. Inzego z’umutekano zirambona zikanshima”.

    Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ukoresha ubukangurambaga butandukanye burimo indangururamajwi n’ibyapa bitandukanye biri ahantu hahurira abantu benshi bibwira abantu uko bakwirinda COVID-19.

    Aba afite ibyapa bikubiyemo amabwiriza atandukanye abwira abantu kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Mu gihe Ndayisenga abonye umuntu utambaye agapfukamunwa, yihutira kumuhwitura

    Yiyemeje kurwanya COVID-19 kugeza igihe itazaba ikiri mu gihugu

    Ahantu hahurira abantu benshi ababwira ko bagomba kwitwararika kugira ngo ntibarenge ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

  • Icyo ubushakashatsi bwerekanye ku mpfu za Coronavirus mu Rwanda zabaye nke ku zari zitezwe –

    Ni inyigo yakozwe hagendewe ku mibare n’amakuru byatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere yapimwaga agasanganwa icyo cyorezo kugeza ku wa 14 Mutarama 2021. Muri ayo mezi, abantu 133 ni bo bahitanywe n’icyo cyorezo mu Rwanda.

    Yakozwe n’abashakasahtsi batandukanye baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Harvard, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse n’ihuriro Inshuti mu Buzima (PIH), barangajwe imbere na Dr Musanabaganwa Clarisse.

    Hagaragazwamo ko inzobere mu by’ubuvuzi n’indwara z’ibyorezo zari ziteze ko Coronavirus izigiriza nkana k’u Rwanda na Afurika muri rusange, bitewe n’uko inzego z’ubuzima kuri uwo mugabane zikiri hasi, abaturage batuye mu kajagari ndetse no kuba harangwa uruhurirane rw’izindi ndwara.

    Ibyateganywaga ariko iyo nyigo yagaragaje ko bitabaye, kuko muri ayo mezi 10 imibare y’ubwandu n’impfu mu bihugu bya Afurika yari hasi ugereranyije n’iy’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Brésil, u Burusiya n’u Bwongereza.

    Byaratunguranye cyane kubona ibihugu biteye imbere, bifite amikoro yo kugura ibikoresho ndetse n’inzego zabyo z’ubuvuzi ziteye imbere ari byo byibasirwa n’icyorezo bikomeye.

    Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda hagereranywa uko rwitwaye mu bihe by’icyorezo n’uko ibindi bihugu byateye imbere byabyitwayemo, bwibanze ku kugaragaza impamvu mu Rwanda impfu zabaye nke bihabanye n’ibyo impuguke mu by’indwara z’ibyorezo zari ziteze.

    Gupima abarwayi no gukurikirana abo bahuye nabo

    Dr Musanabaganwa na bagenzi be 10 bagaragaje ko uburyo u Rwanda rwakoresheje rupima COVID-19 mu bihe bitandukanye, bwagize uruhare rukomeye mu kuba ubwandu butarakajije umurego, bityo n’impfu zikaba nke.

    Kuva muri Gashyantare 2020 mu gihugu hafatwaga ibipimo biri hagati ya 1000 na 1500 buri munsi, byose bigakusanyirizwa muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu.

    Uko iminsi yagiye yicuma, uburyo bwo gupima bwariyongereye ku buryo kugeza ku wa 14 Mutarama 2021, ibitaro 52 n’ibigo nderabuzima 506 byari bimaze kugira ubushobozi bwo gufata ibipimo, bikajyanwa muri laboratwari zirindwi ziri hirya no hino mu gihugu.

    Mu gihe ibipimo byerekanaga ko umuntu yanduye COVID-19, igihugu cyashyizeho ingamba zo gukurikirana abaheruka guhura nawe bagashyirwa mu kato k’iminsi 14, maze bagapimwa harebwa ko bo batayanduye. Ni ibintu ubushakashatsi bwerekana ko byafashije cyane mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo.

    Ntibyagarukiye aho kuko hashyizweho na gahunda yo gupima icyorezo mu duce dutandukanye tw’igihugu cyane cyane ahahurira abantu benshi nko ku mihanda, hagapimwa ubishaka wese nta gutoranya. Byose byari bigamije kureba isura y’icyorezo kandi byatanze umusaruro ufatika.

    Ingamba z’ubwirinzi zarakajijwe

    Kuva icyorezo cyagaragara mu gihugu hakozwe ubukangurambaga ubutitsa bwatangaga amakuru ajyanye n’icyorezo yose, uko cyandura, ibimenyetso n’uko cyirindwa.

    Ku wa 21 Werurwe ingendo zo mu kirere n’izambukiranya imipaka zarahagaritswe nyuma y’uko kuwa 15 amashuri yari yafunzwe, maze ku wa 1 Mata 2020 hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo yagejeje ku wa 16 Kamena.

    Hakomeje kugenzurwa iyubahirizwa ry’amabwiriza ahantu hose arimo ayo Inama y’Abamisitiri yashyizeho mu bihe bitandukanye yibanda ku kubuza abantu kwihuriza hamwe ari benshi, abayarenzeho bakabihanirwa.

    Mu gihe cyo gusubukura ingendo zo mu kirere, hashyizweho amabwiriza abigenga hirindwa ko abinjira n’abasohoka bakwirakwiza icyorezo.

    Abaje n’indege bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha 72 ashize, ndetse bakabanza gushyirwa mu kato muri hoteli zabugenewe. Abashaka kujya hanze bagiye n’indege na bo barasabwa kwipimisha muri icyo gihe, naho abambukiranya imipaka yo ku butaka bakipimisha gusa.

    Imyaka y’Abanyarwanda yabigizemo uruhare

    Nk’uko byakunze kugarukwaho kenshi n’abashakashatsi batandukanye, COVID-19 yibasira abafite imyaka y’ubukure kurusha urubyiruko, by’umwihariko abafite imyaka iri hejuru ya 60.

    Hagaragazwa ko kuri buri kigero cy’imyaka y’ubukure haba hiyongereyeho ibyago bya 13% byo kwicwa na Coronavirus, bityo ko ufite imyaka 60 aba afite ibyago 100% byo guhitanwa na yo ugereranyije n’uw’imyaka 20.

    Ubushakashatsi bwa Dr Musanabaganwa na bagenzi be bwerekanye ko kuba muri ayo mezi u Rwanda rwarapfushije bake byanagizwemo uruhare no kuba abarutuye barengeje imyaka 60 ari 5,1% gusa, mu gihe nko mu Burayi abarengeje iyo myaka bari hagati ya 20% na 23,1%.

    Ibyo ngo byatumye abenshi mu bayirwaye mu Rwanda babasha kwitabwaho bakayikira, kabone nubwo babaga bafite izindi ndwara nka diabète, SIDA, igituntu, umuvuduko w’amaraso cyangwa izindi ndwara z’ubuhumekero.

    Kwanzura ko u Rwanda rutagize impfu nyinshi byashingiwe ku ijanisha ry’abahitanwa n’icyorezo rya 1,3% rwari rugezeho ku wa 14 Mutarama, rigereranywa na 2,8% rya Afurika y’Epfo, 1,7% rya Leta zunze Ubumwe za Amerika, 2,4% rya Espagne, 4,9% ry’u Bushinwa na 3,5 ry’u Butaliyani.

    Kugeza ku wa 25 Gashyantare 2021, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1.000.505 byagaragayemo ubwandu 18.689. Muri bo 17.302 bakize icyorezo, 258 cyarabahitanye naho 1.016 baracyitabwaho. Abarwayi icyenda ni bo barembye.

    Imibare y’ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda nubwo yiyongereye, impfu ntizabaye nyinshi nk’uko abahanga bari babyiteze

  • Aho urugamba rwahiniye! Urugendo mu gace RDF yakubitiyemo inyeshyamba mu nkengero za Bangui (Video) –

    Nta rugamba rubura inkomere, ni nabyo byabaye ku Ngabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu kuko ku wa 13 Mutarama 2021 umwe muri zo uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro, Sgt Jean d’Amour Nsabimana, yaguye muri urwo rugamba.

    Kuri uwo munsi mu gitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui hatangiye kumvikana amasasu menshi mu bice bya PK12 na PK9. Ni amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga ku misozi iri muri utwo duce twa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Imitwe ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ari Perezida, yashakaga kwambuka ikiraro cya Bimbo cyinjira neza mu Murwa Mukuru Bangui. Byari kuba ari ihurizo rikomeye ku bashinzwe umutekano kurwanya abo barwanyi bageze mu murwa mukuru kuko byari kwangiza ibikorwaremezo n’abaturage benshi bakaba bahagwa kuko hejuru ya 90% bya miliyoni 5,1 zituye Centrafrique, bose baba i Bangui.

    Twasuye ako gace kabereyemo imirwano, magingo aya karatekanye, abaturage baracuruza, abandi rwose baba bicaye banywa Mützig zaturutse muri Cameroon, Castel na Mocaf ntacyo bikanga.

    Ku muhanda, abakora imigati n’abokeje inyama baba bashishikaye mu gihe mu nkengero za restaurant zo mu mahema ziba zicuruza ubugari n’agasosi aho neza neza batikanga izuba rimeze nabi.

    Urujya n’uruza ni rwose mu mujyi rwagati, ni urusanzwe; moto ziba zinyuranyuranamo ntacyo zikanga, muri make usibye ibyabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, naho ubundi ubuzima ni ubusanzwe.

    Maj Gakwavu Safari ni umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro, yari ahari uwo munsi. Yavuze ko imirwano itabereye muri PK12 gusa ahubwo ko hari n’ibindi bice umwanzi yari yateye aturutsemo.

    Ati “Ubu hari umutekano abaturage bakora ibikorwa byabo bya buri munsi nk’uko bisanzwe ariko ku itariki 13 Mutarama, hano [PK12] habereye imirwano guhera ku isaha ya saa 06:05 za mu gitondo, si n’aha gusa kuko bari baturutse mu bice bitandukanye bagambiriye kwinjira mu Mujyi wa Bangui kugira ngo babashe guhungabanya umutekano.”

    “Ibyo bitero by’inyeshyamba twabashije kubikumira muri ibyo bice byose ndetse na nyuma y’aho twakomeje gukora za operasiyo zo gukurikirana umwanzi aho ari kugira ngo abatasha kongera gutekereza kuza mu Mujyi wa Bangui.”

    Ako gace kabereyemo imirwano, karimo Ingabo z’u Rwanda ku bwinshi, ziba ziri maso amanywa n’ijoro zikurikirana ko nta gatotsi kahungabanya umudendezo w’abaturage ba Centrafrique.

    Ibi binajyana n’ibikorwa byo guhumuriza abaturage, bumvishwa ko bakwiye gukomeza ubuzima bwabo nta nkomyi.

    Kurwana muri ako gace byasabye amayeri, hakoreshwa imbunda nto gusa

    Muri ako gace, ni mu misozi ya Koukoulou na Vodambala. Ni ho imirwano yabereye uwo munsi. Iriho inzu z’abaturage benshi, ku buryo kurasayo amasasu aremereye byari kurangira abaturage nabo babiguyemo mu gihe Ingabo z’u Rwanda zihari ngo zirinde ko bahungabana.

    Byasabye ko hakoreshwa imbunda nto, inini zirasa amasasu aremereye zishyirwa ku ruhande kandi bitanga umusaruro.

    Ati “Twakomeje kuharwanira, hari inzu, harimo abaturage benshi, byari ngombwa ko dukoresha imbunda nto kugira ngo ntihagire umuturage n’umwe wahakomerekera cyangwa se ngo abe yahapfira.”

    Nyuma yo gukubita inshuro abo barwanyi bagatangira kugenda n’amaguru mu mashyamba, Ingabo z’u Rwanda noneho zitabaje imbunda zikomeye, maze zatsa umuriro muri ayo mashyamba ku buryo muri iki gihe bigaragara neza ko yahiye.

    Ati “Hashize amasaha menshi, hari abo twagiye tubona bazamuka mu ishyamba tugakoresha imbunda nini kuko twakoreshaga izabasha kuba zanatwika.”

    Evariste ni umuturage twasanze muri ako gace, yari mu rugendo aturutse mu bilometero 60 mu gace ka PK60. Yasobanuye ko nta kibazo yahuye nacyo mu nzira, ko umutekano wari wose ndetse ko no hafi mu nkengero za Bangui nta nyeshyamba zihagaragara.

    Ati “Mu nzira tuza nta nyeshyamba twabonye kuko twaje dutekanye. Ingabo za Centrafrique zarazihashyije, nta zigihari.”

    Muri icyo gitero cyo ku wa 13 Mutarama, haguyemo abarwanyi 37 bo mu mitwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC hanyuma abandi batanu bafatwa mpiri mu gihe ibikoresho bari bafite nabyo byafashwe.

    Ibikorwa byo guhashya iyi mitwe byarakomeje na nyuma y’icyo gihe nk’aho ku wa 25 Mutarama abarwanyi 44 biciwe mu nkengero z’Umurwa Mukuru mu gace ka Boyali kari mu bilometero 90 uvuye i Bangui.

    Mu mpera za Mutarama kandi nabwo Igisirikare cy’Igihugu, FACA, cyatangaje ko cyigaruriye umujyi wa Boda uri mu bilometero 180 mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Bangui. Boda yari imaze hafi ukwezi iri mu maboko ya CPC.

    Ubuzima ni ubusanzwe mu Mujyi wa Bangui, abaturage bakora ibikorwa byabo nta nkomyi

    Maj Gakwavu twaganiriye ari mu gace kaguyemo umusirikare w’u Rwanda muri Mutarama uyu mwaka

    Urujya n’uruza muri iki gihe ni rwose, nta kibazo cy’umutekano muke kiri i Bangui

    Abaturage baba bakora imirimo yabo nk’ibisanzwe, mu gihe mu myaka yashize birirwaga bahunga amasasu

    Mu bice by’icyaro naho abasirikare b’u Rwanda baba bahari barinze abaturage

    Nta zindi ngabo zikora uburinzi bwo kugendagenda zicunga umutekano n’amaguru, abandi basirikare bo muri Minusca baba bari mu modoka

    Ingabo z’u Rwanda ziba ziri maso amanywa n’ijoro

    Mu Mujyi wa Bangui no mu nkengero zawo, ubuzima burakomeje nta nkomyi

    Abaturage iyo muganiriye bakubwira ko uyu munsi batekanye kubera Ingabo z’u Rwanda zibahora hafi

    Inzira zose zishobora kugera mu Mujyi wa Bangui ziba ziriho abasirikare bari maso

    Umubano w’abasirikare n’abaturage ni ntamakemwa

  • Nyamagabe: Ababyeyi batewe impungenge n’abanyeshuri bibasiwe n’impiswi –

    Abo babyeyi babwiye IGIHE ko iyo ndwara yatangiye kwibasira abana babo mu ntangiriro za Gashyantare 2021, batangira guhitwa no kwituma amaraso, bamwe muri bo bajyanwa mu bitaro ndetse hashyirwaho n’itsinda ry’abaganga ryaje gukurikiranira abandi mu kigo.

    Umwe mu babyeyi ati “Abana benshi barwaye diarrhée bakituma amaraso ku buryo hari n’abajyanywe mu bitaro barembye. Amakuru mfite ni uko biterwa n’umwanda kandi n’umwana wacu yarayirwaye. Ntabwo abana tubasha kubageraho kuko bitemewe kubera iki cyorezo cya Coronavirus cyateye.”

    Abo babyeyi bifuza ko hafatwa ingamba zikomeye kuri icyo kibazo kandi bagahabwa amakuru arambuye ku mibereho y’abana babo kuko bivugwa ko hari n’uwo iyo ndwara yahitanye.

    Umwe mu bakozi b’icyo kigo cy’ishuri utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yabwiye IGIHE ko abana barwaye diarrhée bagera kuri 94 kandi bakurikiranwe baravurwa.

    Ati “Ikibazo cyabayeho abana barwara diarrhée ariko Akarere kahise kohereza itsinda ry’abaganga riza gukurikirana ikibazo. Abarwaye ni abakowa 55 n’abahungu 45. Kuri ubu abana bagarutse mu kigo kandi bameze neza.”

    Yakomeje avuga ko muri icyo kigo cy’ishuri hakajijwe ingamba z’isuku n’isukura haba mu gikoni, aho barara n’ubwiherero ndetse bafata n’ingamba zo kujya babaha amazi yo kunywa atetse.

    Yavuze ko abanyeshuri bose bahiga bahawe ibinini by’inzoka mu rwego rwo kubavura no kubarinda indwara zituruka ku mwanda ndetse bigishwa no kujya bagira isuku cyane cyane bakaraba intoki igihe bavuye mu bwiherero n’igihe bagiye kurya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko ikibazo kiri muri iryo shuri cyakurikiranwe kandi kuri ubu abana bameze neza.

    Ati” Nk’akarere dufatanyije n’Ibitaro bya Kigeme twakurikiranye ibibazo byose biri muri ES Sumba kandi tubizi neza. Tukaba twarasanze ari ibibazo bisanzwe kandi nta gikuba gihari.”

    Yahumurije ababyeyi avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyohereje itsinda riza kugenzura ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko muri iryo shuri haba hateye icyorezo cya chorela.

    Ati “Ikindi na RBC yohereje itsinda ryo kugenzura ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga. Dutegereje raporo yayo kuko igenzura ryarangiye none.”

    Mu Karere ka Nyamagabe hakunze kugaragara indwara ziterwa n’umwanda. Mu Ukubazo 2020 imibare yatanzwe n’inzego z’ubuzima yagaragaje ko mu mezi 11 ashize y’uwo mwaka abantu 119.013 bagannye ibitaro bya Kigeme n’ibya Kaduha barwaye indwara ziterwa n’isuku nke.

    Mu 2019 muri ako karere kateye indwara y’ibiheri byo ku ruhu aho uwayanduye yazana ibintu bitumbye bimeze nk’ibirimo amashyira agahina umuriro.

    Itsinda ry’abaganga ryo ku Bitaro bya Kigeme ryafashije mu gukurikirana ikibazo cy’indwara muri ES Sumba

    [email protected]