Tag: featured

  • Rubavu: Croix Rouge yagobotse imiryango yashegeshwe n’imitingito – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahuriranye no kurebera hamwe ibyakozwe uyu mwaka aho bubakiye basenyewe n’imitingito inzu 150 ariko bateganya kubaka izindi 150. Hubatswe kandi ubukarabiro 62 mu bigo by’amashuri no mu masoko mu kwirinda covid-19 ndetse n’ibindi bikorwa byose hamwe byatwaye miliyari 5.3 Frw.

    Uzamukunda Alice wo mu karere ka Rubavu yashimiye Croix Rouge kuko nyuma yo gusenyerwa inzu bamwubakiye bakamuha n’ibikoresho by’ibanze.

    Ati “Ndashima Croix Rouge kuko yambaye hafi nyuma y’ibi biza. Banyubakiye inzu bampa n’ibikoresho byo gukoresha mu rugo amasahane, ibikombe na matela yo kuraraho kandi byatumye nongera gutangira ubuzima nsubira nkuko nari mbayeho’’.

    Twizerimana Jean Bosco yungamo ko nyuma yo gusenyerwa ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze, agashima inkunga yahawe kuko yamusubije nkuko yahoze.

    Ati “Tukimara gusenyerwa n’imitingito ubuzima ntabwo bwari butworoheye kuko amazu yari yarasenyutse ariko aho Croix Rouge iziye ikadufasha ubu ubuzima baragarutse ni amahoro. Ndabashimira kuko badukuye kure’’.

    Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yashimye umuryango Croix Rouge kuko wababaye hafi mu biza byabaye uyu mwaka.

    Ati “Turashima Croix Rouge y’u Rwanda kuko kuko yatubaye hafi mu ntambwe zose no mu bice bigize imicungire y’ibiza yaba ari ugukumira,yaba ari ukugabanya ubukana, kwitegura, gutabara abaturage ndetse no gusana ibyangiritse byose babigizemo uruhare kuko nubwo Minisiteri igira ibikorwa dukenera n’abafatanyabikorwa nka Croix Rouge ifite imiterere yatuma inshingano zishyirwa mu bikorwa kuburyo bworoshye’’.

    Ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga mu kwezi kwa Gicurasi iruka ryakurikiwe n’Imitingito yayogoje Rubavu isenya inzu zirenga 300 naho 1267 zirangirika.

    Mu gihe cy’iruka ry’ikirunga, Croix Rouge yabaye hafi abavuye mu byabo

    Bacinye akadiho bishimira inzu bubakiwe

    Herekanwe ibikorwa byagezweho ndetse n’ibiteganijwe umwaka utaha

    Ishuri rya Gitebe ryubakiwe ubukarabiro bugezweho

    Igikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Croix Rouge bose

    source : https://ift.tt/30l5Ncv

  • Abanyamakuru basabwe umusanzu mu kumvisha ababyeyi akamaro ko gukina n’abana – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Kina Rwanda ugamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere binyuze mu kongerera abana ubushobozi hifashishijwe imikino itandukanye.

    Amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’Icyongereza.

    Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho no guha abanyamakuru urugero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana ndetse bigafasha n’ababyeyi n’abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

    Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete.

    Ati “Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.”

    Ushinzwe Uburezi bufite ireme muri UNICEF Rwanda, Yonah Nyundo yavuze ko hari ibintu by’ingenzi umwana aba akeneye mu mikurire ye kugira ngo bimufashe kuvumbura ubundi bumenyi.

    Yavuze ko kutabikorera umwana ari ukumudindiza cyane. Ati “Mu rugendo rw’imikurire y’abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk’ababyeyi ndetse n’abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by’ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n’ibindi byinshi mu buzima bwabo. Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera”.

    Umuyobozi w’ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Emmanuel Murenzi yavuze ko gukina n’umwana bikozwe n’umubyeyi ari ikintu gikomeye cyane.

    Ati “Iyo ababyeyi bakinnye n’abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n’abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.”

    Aya mahugurwa yibanze ku kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru mu gutegura inkuru zafasha ubu bukangurambaga bwa Kina Rwanda. Abitabiriye amahugurwa kandi bagize igihe cyo kujya mu matsinda, bafatanya kumva ndetse no gukora imyitozo y’uko mu minsi iri imbere bazajya bategura inkuru zibanda ku kamaro ko gukina.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana.

    Ati “Ndishimye cyane kandi ni iby’agaciro kuba abanyamakuru bahuguwe. Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk’itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana. Itangazamakuru rifite ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.”

    Muri aya mahugurwa abanyamakuru barenga 30 baturutse mu bitangaza makuru bitandukanye birimo radiyo, televisiyo, vlog, blog, ndetse n’ibitangazamakuru bikorera ku mbuga nkoranyambaga.

    Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato kandi abaha n’umwanya wo gukina imikino irimo Jenga, Saye, biye, ikibariko n’indi.

    Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete

    Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana

    Abanyamakuru beretswe uburyo umubyeyi ashobora kwifashisha imikino isanzwe imenyerewe mu gukangura ubwenge bw’umwana

    Abanyamakuru bagize uruhare mu mikino itandukanye ifasha abana kunguka ubumenyi

    Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato

    Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho

    Abanyamakuru bahawe ingero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana

    source : https://ift.tt/3wHoSla

  • RwandAir igiye kongera umubare w’ingendo ikorera mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The NewTimes avuga ko guhera ku wa 1 Ukuboza 2021, RwandAir izajya ikorera ingendo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Heathrow giherereye Londres gatatu mu cyumweru (ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu).

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko bafashe uyu mwanzuro kubera ko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka umubare w’abagenzi wiyongera.

    Ati “Twongereye umubare w’ingendo kubera iminsi mikuru isoza umwaka igiye kuza, aho duhura n’ubwiyongere bw’abagenzi.”

    RwandAir ifashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe gito itangije n’izindi ngendo nshya zirimo ebyiri zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo urwa Goma na Lubumbashi.

    RwandAir igiye kongera umubare w’ingendo ikorera mu Bwongereza zive ku rumwe mu cyumweru zigere kuri eshatu

    source : https://ift.tt/2YPLxPO

  • Nyanza: Abita abana babo amazina abatera ipfunwe bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Babisabwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, ubwo bari mu mwiherero w’iminsi itatu kugira ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga mu gukumira isambanywa ry’abana no kurwanya ihohoterwa ribera mu ngo.

    Hagarutswe ku kibazo cy’abana bitwa amazina y’amagenurano n’ababyeyi babo, bamara gukura akabatera ipfunwe bakajya kuyahinduza.

    Pasiteri Ruzibiza yavuze ko umuntu agomba guhabwa agaciro kuva akivuka, bityo avuga ko kwita umwana izina risobanuye ibintu bibi ari ishyano.

    Ati “Icya mbere ni uburenganzira bw’umuntu kugira izina, hanyuma rero biba ari ishyano biba ari ikibazo gikomeye kumuha izina ribi, kuko ubundi izina rigira uruhare mu kurema umuntu uwo ari we. Ni ukuvuga ngo uko umuntu yitwa bifite uruhare runini mu kugena imitekerereze ye.”

    Yakomeje avuga ko iyo umubyeyi yise umwana izina ribi aba amuhaye umurage wo kuzaba mubi cyangwa wo guhora ahanganye n’ubutumwa iryo zina rimuha.

    Ati “Turamagana rero guha umuntu ako kazi ahubwo tukavuga ngo umuntu akivuka muhe izina ryiza, hanyuma ajye yumva yishimiye kuba no gukora icyo iryo zina rimubwira. Ubutumwa buri mu izina bukwiye kuba bwiza kuko bugena imitekerereze n’imigirire y’umuntu.”

    Pasiteri Ruzibiza yavuze ko abanyamadini n’amatorero bafite imbaragaza zakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa kuko ari abantu bahora batanga ubutumwa kandi abo bigisha babumvira.

    Ati “Aba bantu rero bakwiye kugira amakuru ahagije ku bintu bibera mu miryango kugira ngo bajye batanga ubutumwa busubiza ikibazo gihari kuko iyobokamana ridasubiza ikibazo kiri muri rubanda nta gaciro riba rifite.”

    Mporanyi Théobald wigeze kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yari yatumiwe gutanga ikiganiro muri uwo mwiherero. Yavuze ko hari amazina atera ba nyirayo ipfunwe, ari yo mpamvu Abanyarwanda bahawe uburenganzira ko abashaka kuyahinduza babikora binyuze mu nzira zemewe.

    Ati “Hari amazina mabi y’ipfunwe agaragaza rimwe na rimwe imico ya Kinyarwanda mibi ibiba inzangano, ugasanga izo nzangano ni zo ziturukamo amashyari no kugirirana nabi no kutababarirana. Umuntu akaba yaraguhemukiye ukamusubiriza mu izina wise umwana wawe.”

    Yakomeje avuga ko igihe u Rwanda rugezemo atari icy’uko ababyeyi bakorera abana imitwaro yabo babita amazina agaragaza amashyari n’inzangano.

    Ati “Ibyo rero Leta y’Ubumwe binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko yatanze umurongo ko ushaka guhindura izina abikora.”

    Bamwe mu banyamadini n’amatorero bavuze ko umusanzu basabwe bagiye kuwutanga kuko bizafasha kubaka umuryango nyarwanda mwiza.

    Pasiteri Habineza Ignace mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga.

    Ati “Icyo tugiye gukora ni ugukomeza kwigisha imiryango cyane cyane abitegura gushinga ingo no kujya batekereza ku gaciro k’izina bita umwana wabo.”

    Uwo mwiherero watangiye tariki ya 10 usozwa ku ya 12 Ugushyingo 2021 witabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Nyanza bagera kuri 40 hamwe n’abahagarariye izindi nzego zirimo iz’umutekano n’abandi bashinzwe kwita ku bibazo byihariye.

    Pasiteri Ruzibiza yavuze ko abanyamadini n’amatorero bafite imbaragaza zakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa kuko ari abantu bahora batanga ubutumwa kandi abo bigisha babumvira

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yavuze ko umuntu agomba guhabwa agaciro kuva akivuka, bityo kwita umwana izina risobanuye ibintu bibi ari ishyano

    Mporanyi Théobald yavuze ko igihe u Rwanda rugezemo atari icy’uko ababyeyi bakorera abana imitwaro yabo babita amazina agaragaza amashyari n’inzangano

    Abayobora amadini n’amatorero mu Karere ka Nyanza basabwe kwigisha abayoboke bayo n’abaturage muri rusange kureka umuco mubi wo kwita abana amazina abatera ipfunwe

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3qycTFu

  • Hagaragajwe ingaruka z’ihungabana ku bana bavuka ku bangavu basambanyijwe – #rwanda #RwOT

    Pasiteri Nyiraneza Albertine washinze umuryango Humuriza Tamari, avuga ko abana bavuka ku bakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure bahura n’ibibazo byinshi bibatera ibikomere no kwiyanga.

    Ati “Mperutse kuganira n’abana bavutse ku bangavu, barambwira ngo ‘Erega twe mujye mutwita abasigajwe inyuma n’amateka’ nti se kubera iki? Umwe muri bo arambwira ngo sinzi data, iyo mbajije mama ngo ambwire data arankubita, iyo mvugishije nyogokuru na we arankubita, iyo nsabye igikoresho cy’ishuri, barambwira ngo nzajye kubyaka data kandi simuzi.”

    “Iyo nkina n’abandi bana nagira uwo ntera umupira aravuga ngo cya kinyendaro kiranyishe, hari n’igihe nagiye kubaza mama ngo ikinyendaro ni iki arankubita”.

    Pasiteri Nyiraneza umaze imyaka umunani afasha abangavu batewe inda, avuga ko nyuma yo kuganira n’aba bana bakamubwira ko biyumva nk’abasigajwe inyuma n’amateka yahise atangira kubafasha by’umwihariko.

    Ati “Iyo ubitekerejeho neza usanga aba bana bafite ikibazo mu buryo bw’imitekerereze. Uriya mwana buriya nyina akimara kumenya ko atwite yatangiye kujya arara arira, atangira gutukwa, yatangiye guhahanwa mu muryango, ibyo byose niko bigira ingaruka ku mwana uri mu nda”.

    Karira Emma, ufite umwana w’umuhungu yabyariye iwabo, avuga ko aba bana bavuka ku bangavu bagira ipfunwe baterwa no kutarerwa n’ababyeyi bombi.

    Ati “Umwana wanjye amaze kugira imyaka umunani, ikinyereka ko afite ipfunwe ni uko ajya ambaza ngo abandi bana duturanye ko ba papa wabo bataha buri gihe, kuki twebwe adataha?”

    Bosco Kanyangoga uhagarariye Action Aid mu karere ka Karongi, avuga ko nabo babibonye ko abana bavuka ku bangavu batewe inda baba bafite ibikomere, agasaba imiryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kujya yibuka kubafasha.

    Ati “Uko dufasha abo bana baba bavutse ku bangavu, iyo dutanga amahugurwa dutumira ababyeyi babo bangavu, tukababwira ko abo bangavu ntabushobozi bafite bwo kwita kuri abo bana, bityo ko ababyeyi bakwiye kwita ku buzukuru babo. Icyo dusaba indi miryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko yajya yibuka kwita ku bana bavuka ku bangavu kuko twasanze baba bafite ihungabana”.

    Umukozi ushinzwe kugira inama Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Karasanyi Nicholas asaba imiryango ihuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kujya ikorana mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yagize ati “Imiryango irwanya ihohoterwa icyo tuyisaba ni uko yajya ikorana, kuko hari ubwo usanga bahurira ku mugenerwabikorwa umwe, ariko bagiye bakorana umwe yajya amenya uwo mugenzi we yafashije, uwo akamureka agafasha undi bityo ibikorwa byabo bikagera ku bagenerwa bikorwa benshi bikadufasha kurwanya ihohoterwa”.

    Muri karere abangavu batewe inda mu mwaka ushize ni 417.

    Karasanyi Nicholas asaba imiryango ifite aho ihuriye no kurwanya ihohoterwa kurangwa n’imikoranire

    Karira Emma wabyariye iwabo avuga ko abana bavuka ku bangavu baterwa ipfunwe no gukura batabana na ba se

    Pasiteri Nyiraneza yakozwe ku mutima n’imibereho y’abana bavuka ku bangavu yiyemeza kujya abaha ibikoresho by’ishuri

    Hagaragajwe ko abana bavuka ku bangavu bakwiye kwitabwaho by’umwihariko

    source : https://ift.tt/3qxJGul

  • Menya byinshi ku kamaro k’imigano inaribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imigano iraribwa, yubaka inzu, ikorwamo ibikoresho byo mu nzu n
    Imigano iraribwa, yubaka inzu, ikorwamo ibikoresho byo mu nzu n’ibindi

    Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, uvuga ko izo ngemwe z’imigano zingana n’ibihumbi 100 nizimara guterwa hazakorwa n’izindi pepinyeri, ku buryo nta gace uwo mushinga ukoreramo kazasigara katabungabunzwe.

    Ati “Umusaruro w’ishyamba ry’imigano ushobora gukuba inshuro hafi enye cyangwa eshanu uw’ishyamba ry’ibindi biti bisanzwe. Dukeneye abantu batwigiraho tukabasanga cyangwa bakatugana, turagira ngo abikorera bagire uruhare mu kurwanya isuri ariko banashaka ibicanwa n’ibindi bikoresho bikenerwa (biva mu migano)”.

    Kagenza avuga ko n’ubwo Umushinga wa “Green Gicumbi” utazarenga imbago z’imirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi, isomo bazakuramo ngo rizatanga icyerekezo cy’uburyo utundi duce tw’Igihugu dushobora kubungabungwa.

    Abakozi b’Umushinga Green Gicumbi bavuga ko mu myaka nk’itanu iri imbere n’ubwo umugezi w’Umuvumba wazaba atari urubogobogo cyane, ibishanga by’utugezi twose twisukamo ngo byazaba bitagitemberamo imyuzure cyangwa isuri.

    Green Gicumbi yateye imigano ishobora no kuribwa
    Green Gicumbi yateye imigano ishobora no kuribwa

    Na none ku nkombe z’imigezi nka Nyabarongo, Nyabugogo n’Akanyaru, cyangwa ku nkengero za Pariki y’Ibirunga n’ahandi, hatewe imigano muri gahunda yo gukumira isuri gutembera mu mazi no gufasha abaturage kubona ibikenerwa hafi batangije ibidukikije.

    Umushinga ‘Green Gicumbi’ wo uvuga ko wateye imigano iribwa yo mu bwoko bwitwa Bambusa Textilis hamwe na Bambusa Polymorpha, kugira ngo ufashe abaturage kongera amahirwe y’ibyo imigano ishobora gukoreshwa.

    Imigano ivamo amafunguro atandukanye

    Uwitwa Mico Oscar Nzeyimana ufite ikigo cyitwa Mon Bamboo mu Karere ka Rubavu, avuga ko ashobora gutegura imigano ikavamo divayi yo kunywa cyangwa ibyo kurya nka Salades, ifiriti, makaroni cyangwa inyama zo kurisha andi mafunguro.

    Nzeyimana ntabwo ashobora guteka imigano gusa kuko muri iki gihe ahugiye mu kuyikoramo intebe n’ameza, kandi ngo ntabasha guhaza isoko ry’abakeneye ibikoresho bikozwe mu migano.

    Uwo mugabo avuga ko hari ubwo akora intebe mu migano imwe akayigurisha amafaranga ibihumbi 100, kandi bukajya kwira arangije kuyikora.

    Igare ry
    Igare ry’imigano, no mu Rwanda barayakora

    Avuga ko intebe ihenze iba yamutwaye ibikoresho bitarenza amafaranga ibihumbi 20, icyakora akayimaraho umwanya munini utangana nk’uwo gukora intebe isanzwe.

    Mico Nzeyimana yagize ati “Nk’ubu hari komande dufite y’umuntu ushaka intebe 200 zo kwicaraho mu bukwe zifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 bitarenze tariki 04 Ukwezi gutaha, namubwiye ko hari abandi bamutanze, abakozi ni bake, abakiriya bashaka ibintu dukora bakabibura”.

    Nzeyimana yashinze ishuri ry’abantu 30 yigisha gukora ibintu bitandukanye mu migano, akaba azabahugura mu gihe cy’amezi atandatu mbere y’uko na bo batekereza gushinga inganda zabo.

    Yungamo ko imigano ishobora kubera umuntu ibyo kurya n’ibikoresho hafi ya byose akenera mu buzima bwe.

    Yize gukoresha imigano mu gihugu cy’u Bushinwa aho bayikuramo amafunguro, bakayubakisha inzu, bakayicaraho nk’intebe, bakayiryamaho ari ibitanda, bakayigendaho nk’igare cyangwa imodoka, bakanayikoramo ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.

    Imigano nk’ibicanwa bitangiza ikirere kandi bironderezwa

    Imigano yavamo briquettes zisimbura icanwa ry
    Imigano yavamo briquettes zisimbura icanwa ry’ibiti n’amakara

    Abashoramari b’uruganda rwitwa OAK Investment Ltd rukorera i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ibicanwa byitwa ‘briquettes’ mu ibarizo, bavuga ko imigano ibasha kuvamo ibyo bicanwa bidateza imyotsi kandi bironderezwa.
    Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utegurira amafunguro abakozi b’uruganda OAK Investment, yabwiye Itangazamakuru ko akoresha ‘briquette’ igurwa amafaranga y’u Rwanda 125 agateka ibishyimbo, byashya agashyiraho umuceri ndetse n’amazi y’icyayi cyangwa yo koga, nyamara aramutse acana amakara akaba yakoresha amafaranga atari munsi ya 600Frw.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uruganda OAK Investment, Germain Hirwa avuga ko barimo kwitegura gufatanya n’inzego zibishinzwe gukangurira abaturage guhinga imigano, kugira ngo haboneke iyavamo ‘briquettes’ zisimbura icanwa ry’amashyamba.

    Imigano ivamo imodoka
    Imigano ivamo imodoka

    Hirwa yagize ati “Twagerageje imigano turayitunganya ibasha kuvamo ‘briquettes’, ariko no mu Bushinwa barabikora, ikigiye gukurikiraho ni uko tuzavugana n’inzego zibishinzwe zidufashe ubukangurambaga, imigano yaba imari ishyushye, umuntu yajya ayihinga abizi neza ko uruganda OAK Investment ruzajya ruyigura”.

    Hirwa avuga ko hari amashyamba bazasaba Leta gucunga, yaba ay’ibiti bisanzwe cyangwa ay’imigano, kugira ngo bahore bayongera ariko bashohora no kuyabyaza umusaruro.

    Ibindi bikoresho bikorerwa mu migano yo mu Rwanda
    Ibindi bikoresho bikorerwa mu migano yo mu Rwanda


    source : https://ift.tt/3He2gxo

  • Sudani: Abandi bantu batanu baguye mu myigaragambyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abateguye iyo myigaragambyo yamagana Gen Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye itsinda ry’abahiritse ubutegetsi bw’abasivili muri Sudani, ngo byarabagoye cyane kugira ngo babigereho kuko Internet muri icyo gihugu imaze ibyumweru hafi bitatu idakora, bakaba ngo barifashishije ubutumwa bugufi no kumanika amatangazo ku nkuta.

    Loni n’aba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika, basabye abo basirikare bahiritse ubutegetsi, guhagarika ibikorwa byose byatuma hongera kumeneka amaraso, cyane ko abasaga 250 bapfuye muri icyo gihugu, ubwo habagaho imyivumbagatanyo yakuye ku butegetsi Omar El-Bashir mu 2019.

    Uretse abo bantu batanu bapfuye bazize amasasu cyangwa gerenade z’ibyotsi biryana mu maso, ngo hari n’abagera kuri 39 bakomeretse bikabije, nk’uko bitangazwa na France 24.

    Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika i Khartoum aho muri Sudani, ikaba ishinja inzego z’umutekano gukoresha imbaraga z’umurengera mu gutatanya abigaragambya.

    source : https://ift.tt/3nlLox3

  • Rubavu: Batatu bafashwe binjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizera Karekezi, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo, saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri muri uriya mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n’abantu bafatwa gutyo.

    CIP Karekezi yagize ati “Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n’umuzamu witwa Turikumwenimana Alphonse. Imodoka yari itwawe na Habimana, ako kanya hahise haza n’uwitwa Umugwaneza Pascaline 25, gusa abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

    Umuzamu Turikumwenimana avuga ko yari yemerewe Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa, ariko akavuga ko atibuka neza amazina y’umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi butemewe n’amategeko.

    At “Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y’iminota mikey iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

    Abo bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe iriya myenda n’imodoka byajyanwe mu bubiko bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    source : https://ift.tt/3op7w8V

  • Huye: Abacuruzi n’abazubaka isoko rya Rango ntibavuga rumwe k’ugomba kwimura Cash power #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power
    Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power

    Nk’uko bivugwa n’abari basanzwe bakora imirimo isaba gukoresha amashanyarazi mu buryo bwihariye mu isoko rya Rango, ngo mu biganiro bagiranye n’abagiye kubaka isoko rishya bari bumvikanye ko bazabimurira ibikoresho bari basanzwe bifashisha, bakabibagereza mu isoko babaye baboherejemo.

    Ibisanduku babikagamo ibicuruzwa mu isoko byo ngo biyemeje kubibimurira kuko n’ubwo ba nyiri ibicuruzwa ari bo babyikoreye, ngo babemereye kuzabasubiza amafaranga babitanzeho.

    Icyakora cash power zo ngo banze kuzibimurira, na bwo nyuma y’uko bari bagiye bababwira ngo “turaje tubikore”, byanaviriyemo abacuruzi ibihombo by’uko hari ibicuruzwa byabo byangiritse.

    Alvera Muhongayire, Visi Perezidante wa komite ihagarariye abacururiza muri iryo soko ati “Umuriro bakatubwira ngo ejo, ejo…Turi kuvugana no kuri REG ejo, ejo… Kugeza ubwo nkanjye ucuruza amafi nari nsigaye mfungura frigo abantu bose bakiruka, nigira inama ndagenda ndayamena”.

    Yungamo ati “Nari mfitemo amafi y’agaciro k’ibihumbi 180, kuko nari narahagaritse kurangura maze kumva ko tugiye kwimuka. Ibyo narabibamenyesheje, barambwira ngo nagombaga gushaka ubundi buryo. Buhe? Uraje wimuye isoko, ntiwambwiye ngo nta muriro uhari, wiyaranje, njyewe nteruye nzi ko umuriro uhari!”

    Abacuruza amasombe na bo ngo yagiye abumiraho, abatekinisiye bakora imirimo isaba umuriro bamara igihe barabuze uko bakora. Mbega muri rusanga igihombo gikomeye bagize ni ukuba bamaze ibyumweru hafi bibiri badakora.

    Mu isoko rishaje bahavuye ku itariki ya 1 Ugushyingo 2021, ariko ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2021 ni bwo babonye ko barambiwe gutegereza, bajya kuri REG, bemererwa kuba bishyuye makeya bagatangira gukora, ariko n’asigaye bakazagenda bayishyura buke bukeya.

    Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090
    Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090

    Ubundi cash power zagombaga kwimurwa ni 23, kandi REG yaciye buri wese amafaranga 30,090 yo kugira ngo yimurirwe iye.

    Ba nyirazo ubu barifuza ko rwiyemezamirimo wabasezeranyije kubimura yaba ari we uyishyura yose, cyane ko no kuyabona bitazaborohera nyuma y’iminsi 12 yose badakora.

    Eugène Ndekezi, visi Perezida wa Rango Investment Group (RIG) ari yo yibumbiyemo abiyemeje gushora imari mu kubaka ririya soko, avuga ko batigeze bemerera abacuruzi kubimurira cash power.

    Ati “Amafaranga REG irimo kubasaba bagomba kuyitangira kuko izo cash power ni izabo. Na mbere bajya kuzisaba bari batanze amafaranga!”
    Na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, avuga ko Akarere kamaze gutanga ikibanza, bityo abacuruzi bakaba baragombaga gukuramo ibyabo.

    Yongeraho ko iyo abakiguze bemerera abacuruzi kubimurira cash power bo nta kibazo bari kubibonamo, ariko ko na none batabibahatira.

    Tugarutse ku bijyanye n’ariya mafaranga 30,090 abacuruzi basabwe kwishyura kugira ngo bimurirwe cash power, hejuru y’uko no kuzibashyirira mu isoko bari bishyuye abarirwa mu bihumbi 50, Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko ari ko byagombaga kumera.

    Ati “Mu mabwiriza dufite, iyo habayeho gukura konteri ahantu hamwe bayijyana ahandi, abantu bagomba gucibwa amafaranga. Biranateganyijwe muri sisiteme.”

    Impamvu y’aya mafaranga ngo ni uburyo bwo kwishyura serivisi abantu bakorewe, kuko umutekinisiye utumwa gukora uyu murimo aba azahembwa, kandi no kugira ngo agere aho akorera uyu murimo imodoka imutwara iba yanyoye lisansi.

    Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere
    Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere

    Icyakora na none, bariya bacuruzi bo bavuga ko batumva ukuntu gukura cash power mu mudugudu umwe uyijyana mu wundi, ku burebure bw’ahantu hatarengeje kilometero, umuntu acibwa ibihumbi 30.


    source : https://ift.tt/3CfhmPt

  • Perezida Kagame yanyomoje ibinyoma byari bimaze imyaka 30 – #rwanda #RwOT

    Inshingano zabo zari ugusubiza Ijambo Perezida Paul Kagame yatanze ku bukwe bwa Teta Gisa Rwigema. Yatangiye ubutumwa i Kigali, ariko ubutumwa bwumvikanye cyane i Kampala, aho yavuze ko Uganda itagize Abanyarwanda abo bari bo, ndetse itanabahaye u Rwanda.

    Kimwe n’umuvandimwe we ndetse n’abakozi be, sogokuru n’abuzukuru be bahawe ubutumwa bubibutsa ko bagomba kureba ibibareba bakareka u Rwanda. Ariko se bazabishobora? Simbihamya! Kureka u Rwanda rukabaho ubwarwo ni ikintu babona ko kidashoboka, kuko cyababereye ingorabahizi cyane.

    Mu muhango wo kwiyakira [ku bari bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa] umubyeyi w’umugeni, Jeannette Rwigema yarahagurutse atangiza ibi byose. Nyuma yo gushima Imana ari nayo Rurema ikanatanga byose, gushima abashyitsi ndetse no gushima umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye ibi birori, yashimiye by’umwihariko uyu muryango ku ruhare wagize mu burere bw’abana be ndetse no kuba waritaye ku buzima bw’umuryango we kuva aho Gisa atabarukiye. Nyuma y’ijambo rye, Jeannette Rwigema yasabye Perezida Kagame kugira icyo abwira abatumiwe.

    Nk’umuntu utajya utungurwa, Perezida Kagame yashimye [abageni], anaboneraho gutambutsa ubutumwa ku zindi ngingo zikomeye. Yabwiye Jeannette, Teta ndetse n’umukwe wabo n’umuryango we ko abashimiye ku bw’ubutumire bamuhaye. Ku muryango mushya, yabashimiye ko bahisemo gukorera ibirori by’ubukwe mu Rwanda, ati “Burya abakobwa baturusha kuba intwari.”

    Perezida kandi yahise abona neza ko Eric Rwigema Junior atitabiriye ubukwe ku mpamvu atari butinye kuvugira mu ruhame, [aho yagaragaje ko impamvu] ari ukwivanga mu mibereho y’u Rwanda bikozwe n’abaturanyi bo mu Mujyaruguru y’u Rwanda.

    Byaragaragaraga ko Perezida Kagame atishimye kuko ibura rya Eric Rwigema risa nk’iryamwibukije amateka azi neza. Perezida wa Uganda n’umuvandimwe bazwi cyane mu bikorwa byo gukurikirana Jeannette Rwigema n’abana be, aho bitwaza amateka bafitanye na Gisa (Fred), kugira ngo bashwanishe umuryango we na FPR.

    Mu minsi ishize, byasaga nk’aho bari kugenda bagera ku ntego yabo, ndetse Urwego rw’Iperereza mu Gisirikare cya Uganda rwarabyishimiye. Ariko ibi birori by’ubukwe byerekanye ko umuyobozi w’icyo gihugu n’abambari be ntacyo kwishimira bafite. Uri kwibaza impamvu?

    Icya mbere ni uko kubona Perezida Kagame na Jeannette Rwigema mu cyumba kimwe bose bafite akanyamuneza, byari nk’uko wajomba ihembe mu ruhara rutambaye ingofero ya Perezida.

    Icya kabiri, kumva umuyobozi w’u Rwanda avuga ukuri ku Banya-Uganda byari ibintu batifuza kumva. Kuvuguruza ibinyoma bya NRM ku ruhare ivuga ko yagize mu rugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu byarabababaje cyane. [Mu kugaragaza ko NRM nta ruhare yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, hari aho Perezida Kagame yagize ati] “Ntabwo baturemye, nta nubwo baturemeye.”

    Kuvuga ko kwivanga mu bikorwa by’u Rwanda bikozwe n’uruhande rwa Uganda ari byo ntandaro y’uko ibihugu byombi bitakiri inshuti, byarabasebeje cyane. Ariko se kuki bivanga mu mikorere y’u Rwanda, cyane cyane iyo bigeze ku mibanire y’umuryango wa Gen Rwigema n’umuryango wa Perezida wa Repubulika ndetse n’ishyaka riyoboye igihugu (FPR)?

    Impamvu yabo yahoze ari ukurema urwango hagati ya Perezida w’u Rwanda ndetse n’umuryango w’intwari y’igihugu kugira ngo bagaragaze Perezida Kagame nk’umuntu utagira impuhwe. Intego yabo ni ukumugaragaza nk’umuntu udashobora kumva ibyifuzo by’umugore wa Rwigema ndetse n’abana batakaje se ubabyara, bitandukanye nabo [bigira nk’aho bita kuri uwo muryango].

    Uramutse umbajije nakubwira ko iki cyubahiro baharaniraga batakigezeho, ariko buriya Jeannette Rwigema niwe uzi ukuri. Ntabwo yari akeneye kubwirizwa kugira ngo agaragaze ukuri. Uburyo yashimye umuryango wa Perezida Kagame mu ruhame ni ikimenyetso simusiga kivuguruza ibinyoma by’abashaka kumuharabika.

    Ubwo yavugaga ko ntacyo yaburanye Perezida Kagame, wahitaga wumva uburyo ibinyoma byabo birimo gutamazwa. Ibirego by’uko [Perezida Kagame atitaye ku muryango wa Rwigema] byasubijwe iyo byaremewe.

    Kugeza ubu, buri wese ushobora gusoma no kumva amakuru arabizi ko Uganda ifitanye ibibazo bikomeye n’u Rwanda. Icyo gihugu cyamenyekanye ku bw’ibitambo by’abakirisitu 45 bitangiye Ubukirisitu hagati ya 1885 na 1887, n’uyu munsi ibitambo biracyatangwa, aho ukuri ari ko gukomeza kuburizwamo muri Uganda.

    Gukomeza gutwikira ukuri bizabahitana. Iyi niyo mpamvu CMI yahise ikoresha abakozi bayo mu kuvuguruza Ijambo rya Perezida Kagame, aho batangiye ibyo bikorwa nyuma gato y’Ijambo rye. Kuva kuri Obed Katurebe, Asumani Bisiika, Himbara David, Bob Atwine na Sulah Nuwamanya, kugera no kuri Dr. Theogene Rudasingwa na Mukankusi Charlotte umwe wari warahawe pasiporo na Uganda, bose bivuye inyuma baravuga koko.

    Benshi bakomeje kurira amarira y’ingona bameze nk’abavugira umuryango wa Rwigema wababwiye neza ko ibyo wagezeho ubikesha Perezida Kagame. Bamwe muri abo bantu bari basanzwe barwanya uku kuri kuva na kera, mu gihe abandi bahamagajwe gusa kugira ngo binjire muri uru rugamba, bakaza nta kindi bitwaje uretse gusa gutuka Leta y’u Rwanda.

    Perezida Kagame uzwiho kuvuga ukuri atekereza iyo ari kuvuga ku bijyanye na politiki, yakomeje kugora cyane CMI, aho mu gihe kitarenze iminota 30, yari amaze gutesha agaciro ibinyoma by’uko ‘Uganda yafashije u Rwanda,’ ibinyoma bimaze hafi imyaka 30 bikoreshwa mu gushimisha ubutegetsi bwa Kampala. Byari bimeze nk’aho u Rwanda rwakuyeho igihu, maze ukuri kukabonwa na bose. Niyo mpamvu Uganda idakwiriye gukomeza kubeshya abaturage bayo.

    Iyo wumvise abaturage ba Uganda bize, bavuga ko mu by’ukuri batazi impamvu Kigali na Kampala bitarebana neza, nibwo usobanukirwa neza uburyo Leta yabo yakoze ibishoboka byose ku bintu bibiri by’ingenzi, icya mbere kikaba guhisha ukuri, icya kabiri kikaba gukwirakwiza ibinyoma.

    CMI ifite ibinyamakuru bigera kuri 50 byirirwa bikwirakwiza ibitekerezo byayo, birimo Chimpreports, Comandonepost, Softpower, Nilepost, Kampalapost, Spyreports n’ibindi byinshi. Intego yabyo ya mbere muri gahunda y’ububanyi n’amahanga, ni ukurwanya u Rwanda. Icyiza ni uko iyo ibinyoma bihuye n’ukuri, bihinduka umuyonga mu kanya nk’ako guhumbya, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda idahangayikishijwe n’ibyo byose.

    Kuvugisha ukuri ni cyo Abanyarwanda nkanjye bahagurukiye muri iyi minsi, mu rwego rwo gushyigikira ibyo Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda bamaze imyaka bakora. Ufite uburenganzira bwo kwitega ko tuzakomeza kukubwira uku kuri, kandi natwe kubikora ni inshingano zacu.


    source : https://ift.tt/3nbh2x1