Tag: featured

  • Perezida Kagame yinjiye muri The Giants Club igamije kubungabunga inzovu muri Afurika (Amafoto) –

    The Giants Club yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Space for Giants, ihuriyemo abayobozi b’ibihugu bya Afurika, abahagarariye ibikorwa by’ishoramari muri Afurika no hanze yayo, abashoramari bakora ibikorwa by’urukundo n’abahanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Mbere yo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjira muri The Giants Club, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Evgeny Alexandrovich Lebedev.

    Lord Evgeny w’imyaka 40 ni umushoramari ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’u Bwongereza; ni we nyiri ikigo cyagutse cya Lebedev Holdings Ltd, gifite Evening Standard, The Independent na TV channel London Live.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ntibyatange ibikubiye mu nama Perezida Kagame yagiranye na Lord Evgeny.

    Nyuma yo guhura kw’aba bombi ni bwo Perezida Kagame na Max Graham uyobora Space for Giants bashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kuba umunyamuryango wemewe wa gahunda ya Giants Club igamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Perezida Kagame yabaye umukuru w’igihugu wa Gatanu muri Afurika wasinye amasezerano yo kwinjira muri The Giants Club igamije kurinda ubuzima bw’inzovu muri Afurika, hakumirwa ba rushimusi ndetse n’ubuzima bwazo bukitabwaho.

    Abakuru b’igihugu bayisanzwemo barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Ali Bongo Ondimba wa Gabon ndetse na Mokgweetsi Masisi wa Botswana wayinjiyemo mu 2018.

    The Giants Club yashyizweho nyuma yo kubona ko inzovu zigenda zicwa muri Afurika, kugira ngo zirindwe kuba zazimira burundu zizize ba rushimusi no kutitabwaho neza, haba mu kuzirindira umutekano cyangwa kwita ku buzima bwazo busanzwe.

    Mu 2016, Ihuriro Mpuzamahanga ryo kubungabunga Ibidukikije (IUCN), ryashyize inzovu zo muri Afurika ku rutonde rw’inyamaswa ziri mu kaga, zishobora kuzimira mu myaka 25 iri imbere.

    Botswana ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kibarizwamo inzovu nyinshi, zigera ku bihumbi 130, ndetse ibihugu bisanzwe muri The Giants Club bifite inzovu zirenga kimwe cya kabiri cy’iziri muri Afurika.

    Ikinyamakuru Worldwildlife.org kivuga ko mu mwaka wa 1930 Afurika yari ifite inzovu miliyoni 10, bigeze mu 2016 ziramanuka zigera ku bihumbi 110, mu gihe mu 2018 zari ibihumbi 415 muri Afurika yose.

    Amahembe y’inzovu ni kimwe mu bituma izi nyamaswa zibasirwa cyane zikicwa, kuko akorwamo imitako kandi akagurwa akayabo.

    Mu 2016 nibwo mu Rwanda haheruka gutwikirwa ibikoresho bya ba rushimusi bifashishaga bahiga inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe harimo ibilo 150 by’amahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyoni 238 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Nubwo u Rwanda rukora ibishoboka kugira ngo rurinde inyamaswa, kuba umunyamuryango wa The Giants Club bizarufasha kurushaho kurinda inzovu bityo zirusheho kororoka no gukurura ba mukerarugendo.

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Gatsibo: Bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko mu rugo rw’umuturage witwa Kayijuka François utuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, y’uko hari kuberayo ubukwe kandi bwitabiriwe n’abantu benshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Kanamugire Innocent yabwiye IGIHE ko aba baturage basanzwe mu rugo rw’umuturage bari mu mihango yo gusaba no gukwa batahanye intera abandi bicaye begeranye cyane kuburyo bashoboraga kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus mu buryo bworoshye.

    Yagize ati “ Twafashe abantu baje mu bukwe bwo gusaba no gukwa, bari abaturage 60, umuturage yatubwiye ko muri urwo rugo harimo ubukwe tumanutseyo dusanga koko bari mu bukwe, twasanze barenze ku mabwiriza ndetse batanahanye intera, twabajyanye ku Murenge tubereka ko ibyo bakoze atari byo ubundi turabahana.”

    Gitifu Kanamugire yakomeje avuga ko bahereye kuri nyir’urugo nk’uko amabwiriza y’Inama Njyanama y’Akarere abiteganya uyu yaciwe ibihumbi 50 Frw naho abandi baturage 60 bitabiriye ubukwe buri umwe yaciwe amande 3000 Frw bitewe n’uko basanzwe batahanye intera.

    Yakomeje asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bakirinda kwitabirira ibirori no kujya mu tubari mu gihe bitemewe.

    Ati “ Abaturage icyo basabwa ni ukubahiriza amabwiriza nk’uko bisabwa bakirinda kuyarengaho kuko bishobora gutuma bandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo.”

    Kugeza ubu mu Rwanda abanduye COVID-19 bamaze kugera ku 18 700 mu gihe abarenga miliyoni imwe bamaze gupimwa iki cyorezo, Intara y’Iburasirazuba ni iya kabiri mu kugira umubare munini w’abanduye benshi nyuma y’Umujyi wa Kigali.

    Abafatiwe muri ubu bukwe bahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Hari abihisha ubuyobozi bagakinira ibiryabarezi muri za butiki –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko batewe impungenge n’uburyo imikino y’amahirwe yabujijwe muri iki gihe cya Covid ariko ibiryabarezi byo bikaba bikinwa.

    Mukandori Esperance wo mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “ Twe bikinirwa muri za butike nta kibazo. Baracunga babona ko hari umuntu ushobora kuza bakagicomora ku buryo iyo ugisanzemo igira ngo ntigikora ariko akanshi na kenshi babikina nijoro bikingiranye cyangwa nimugoroba.”

    Mukayisenga Antoinette wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yavuze ko aherutse gutuma umwana we ubunyobwa, akagenda amafaranga yose 500 Frw yari amutumyemo ayakinira ikiryabarezi.

    Ati “Badufashije badukiza ibiryabarezi kabisa, njye rwose umwana ejo bundi naramutumye aragenda 500 Frw nari muhaye yose ayagikiniramo ibyo bintu arashira kandi ariyo yari kuzanamo n’ubunyobwa n’ikiro cy’ibirayi.”

    Yakomeje avuga ko atazi impamvu ibiryabarezi byo biri gukinirwa mu maduka kandi bizwi ko imikino nk’iyo yahagaritswe cyane cyane muri ibi bihe bya covid.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yavuze ko abakina ibiryabarezi baba banyuranyije n’amategeko kandi ko uzafatwa azahanwa bikomeye.

    Ati “ Imikino y’amahirwe ntabwo yemewe, gusa nyuma y’uko ifungwa aho imashini zari ziri zarahagumye ntabwo bazitwaye bityo abazifite bakagerageza kuzikoresha.Ariko nyuma y’aho tubimenyeye twihutiye kubihagarika.”

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe inganda no kwihangira imirimo , Samuel Kamugisha, yabwiye IGIHE ko imikino y’amahirwe itemewe muri iki gihe , kandi ko no mu bihe bisanzwe ibiryabarezi bitemerewe gukinirwa muri butiki.

    Yongeyeho ko iyo abantu bagiye gutangiza iyo mikino banahabwa amabwiriza y’uko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 ukwiye kubikina, aboneraho gusaba ababishyize muri butiki kubikuramo kuko iyo babifashe bahanwa.


  • Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda (Amafoto & Video) –

    Ahagana saa Mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

    Mu bamwakiriye harimo Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, bamwe mu bapadiri bo muri Diyosezi ya Cyangugu ari naho Padiri Ubald azashyingurwa.

    Mu bandi bari baje kwakira umurambo wa Ubald bari abavandimwe be, abo mu muryango we ndetse n’abandi bihayimana bari bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ubwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga ku kibuga cy’indege washyizwe mu modoka yabugenewe maze mbere yo kujyanwa abari baje kuwakira babanza gucana za buji, baranawusengera.

    Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, hazaba misa yo gusezera kuri nyakwigendera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

    Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Abihayimana batandukanye bari bafite za buji baje kwakira umurambo wa Padiri Ubald

    Abaje kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

    Bari bitwaje za buji

    Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald bari baje kwakira umurambo we ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Babanje gusenga mbere y’uko imodoka ihaguruka ku Kibuga cy’Indege yerekeza ku buruhukiro bw’Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru

    Imodoka yatwaye umurambo wa Padiri Ubald

    Imodoka yatwaye umurambo wa Ubald ubwo yasohokaga mu kibuga cy’indege

    Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe mu Rwanda

    Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, ni umwe mu bakiriye umurambo wa Padiri Ubald ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Abagiye kwakira umurambo wa Padiri Ubald bari bubahirije ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo kwambara neza agapfukamunwa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Uwacu Lizerie


  • Nyamasheke: Batakambye bavuga ko amafaranga bakoreye muri VUP yafatiriwe ngo bazayagurirwemo ingurube –

    Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bwafatiriye amafaranga yabo bari bamaze amezi arindwi bakorera muri VUP.

    Icyo gihe ubuyobozi bwabijeje ko ayo mafaranga buzayabaguriramo ingurube ariko hari aberekanye ko batazikeneye.

    Abaturage bemeza ko hari bamwe bagerageje no gusobanurira ubuyobozi ko bakeneye amafaranga yabo aho guhatirwa korora ingurube kuko bazifite bugashaka kubafunga.

    Umwe yagize ati “Mu kwezi kwa Cyenda turakora turangije amafaranga bakayashyira kuri konte ariko umurenge warayafunze ngo ntabwo dushoboye kuyabona ngo ni ukuyaguramo amatungo. Abana baricaye, nta myenda ari natwe reka da, ari n’urugi ntarwo, erega ibihumbi 70 ni menshi nta matungo twabasabye babidukoresheje ku ngufu.”

    Undi muturage yakomeje ati “Ikibazo mfite ni uko twakoze muri VUP ariko bakaba baranze kuduhemba.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwo bwabwiye IGIHE ko butafatiriye amafaranga y’abaturage ahubwo iki gikorwa kiri muri gahunda bise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kwiteza imbere bakava mu bukene.

    Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yagize ati “Ni gahunda twise Nsiga Ninogereze igamije gufasha abaturage kuva mu bukene aho bizigamira kuko hari abakoraga bakarya bagakora bakarya ntibizigamire. Tumaze kubibona ko hari abakoze imyaka itanu nta n’ikintu bizigamiye twaraganiriye na bo twemeranya ko byibuze mu mirimo bazabona mu mwaka bazagerageza ukarangira bizigamiyemo ibihumbi 30 Frw bakazaguramo itungo.”

    Yakomeje ahakana ko nta muturage wafatiriwe amafaranga ashimangira ko amafaranga yabo yose akiri kuri konti zabo ku buryo nta wagakwiye kuvuga ko yafatiriwe.


  • Perezida Kagame yerekanye ubufatanye nk’iturufu mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 muri EAC –

    Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Inama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yemerejwemo Umunya-Kenya, Dr Peter Mathuki nk’Umunyamabanga Mukuru Mushya wa EAC ndetse n’Abacamanza b’Urukiko rwawo, EACJ.

    Abayitabiriye bishimiye Umurundi Libérat Mfumukeko wasoje manda ye y’imyaka itanu ku Bunyamabanga bwa EAC, baha ikaze Dr Mathuki wamusimbuye, banamwizeza ubufatanye.

    Muri iyi nama kandi ni bwo hemejwe Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya agiye kuyobora uyu muryango asimbuye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka waranzwe n’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango n’Isi muri rusange.

    Ati “Uyu mwaka ntabwo wari warigeze kubaho kuri Afurika y’Uburasirazuba n’Isi yose. Urwego rw’ubuzima rwahuye n’ibibazo ku buryo butigeze kubaho. Ibi byagize ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bacu.”

    Yakomeje agira ati “Nyamara, ingero nziza z’ubufatanye binyuze mu bigo by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, zagize uruhare mu kugabanya ingaruka z’icyorezo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu kuzahura ubukungu n’imibereho yashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19, hasabwa ubufatanye bwiza hagati y’ibihugu bigize EAC.

    Yagize ati “Icyo tugomba kwibandaho ubu ni ukubaka imbaraga zirenze kurusha mbere, hamwe n’ubufatanye bw’Akarere nk’inkingi yo kongera kuzahura iterambere. Reka dukomeze muri uwo murongo, tunakore byiza kurushaho.”

    Inama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Saliva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo mu gihe Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania yari ahagarariwe na Visi Perezida, Samia Suluhu Hassan.

    Mu byayigiwemo harimo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango ndetse no kongera ururimi rw’Igifaransa mu zo ukoresha.

    Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba washinzwe mu myaka ya 1960, ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania; ariko waje guseswa mu 1970 igihe uwari Perezida wa Uganda Idi Amin yageraga ku butegetsi.

    EAC yongeye kubyutswa mu 1990, ubyukijwe n’ibihugu bitatu byari byarawushinze, u Rwanda n’u Burundi byaje kwakirwa icyarimwe muri Nyakanga 2007 mbere y’uko Sudani y’Epfo ibyisunga muri Mata 2016.

    Perezida Kagame yerekanye ko ubufatanye bukwiye kunozwa hagati y’ibihugu bya EAC mu guhangana n’ingaruka COVID-19 yagize ku bukungu bwabyo

    Perezida Kagame yijeje ubufatanye Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Dr Peter Mathuki

    Inama isanzwe ya 21 ya EAC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Bishop Kabamba wayoboraga Restoration Church mu Majyepfo yitabye Imana –

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku wa Gatanu aho yishwe n’indwara ifata imitsi yo ku bwonko izwi nka stroke aho bivugwa ko yari ayimaranye imyaka irindwi.

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe kinini arwaye. Uwatanze amakuru yagize ati “Amaze igihe kinini arwaye kuva mu 2013. Yazize uburwayi.”

    Bishop Gasore Constantin uyobora Restoration Church mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye IGIHE ko uyu mukozi w’Imana azibukirwa ku bintu byinshi bitandukanye birimo kwagura itorero.

    Ati “Yari Umushumba uyobora Evangelical Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo, yayoboraga amatorero arenga 20 muri iyo ntara, akanaba n’Umushumba wa Paruwasi ya Huye. Yari no mu Nama y’Ubuyobozi ya Evangelical Restoration Church.”

    Yakomeje ati “Ikindi twamwibukiraho yari umuntu w’inyangamugayo w’umunyakuri cyane, akaba umukozi w’Imana w’ubwenge bwinshi, yabaga no mu muryango wa Peace Plan aho yari muri komite yawo ku rwego rw’igihugu.”

    Bishop Kabamba azwi cyane n’abize muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami riherereye i Huye ku mpanuro yakundaga kubagezaho n’inama yakundaga kubagira n’inyigisho zikora ku mitima ya benshi cyane.

    Bishop Kabamba yageze i Huye mu 1995 agira uruhare mu gushinga Itorero rya Restoration Church mu Ntara y’Amajyepfo aho yashinze amatorero arenga 20.

    Uyu mugabo yasize umugore n’abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

    Bishop Kabamba Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe

    Bishop Kabamba yibukirwa ku bikorwa byiza by’urukundo byamuranze

    Bishop Kabamba Jean Bosco n’umugore we ubwo bari kumwe n’ababyeyi babo mu by’Umwuka, Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu

  • Richard Muhumuza na Mugeni Anita bagizwe abacamanza mu Rukiko rwa EAC –

    Abacamanza bashya ba EACJ bashyiriweho mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021.

    Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza [EACJCourt First Instance Division] mu gihe Mugeni Anita wari Umwavoka mu Rugaga rw’Abavoka yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw’Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].

    Mu bandi bacamanza bashyizweho harimo Umurundi, Nestor Kayobera; Umunya-Kenya, Kathurima M’inoti; Umunya-Tanzania, Yohane Bakobora Masara n’Umunya-Uganda, Richard Wejuli Wabwire.

    Abacamanza bashya bashyizweho bahise barahirira inshingano zabo, bashimangira ko bazaharanira gukoresha ukuri mu mirimo bahawe no gutanga ubutabera butabogamye.

    Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yemeje Kayobera Nestor nka Perezida mushya w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, asimbuye Umunyarwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel. Visi Perezida wa EACJ yagizwe Geoffrey Kiryabwire.

    Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ruba rufite inzego ebyiri (chambres) zirimo urubanza ruburanisha ibibazo byose byakiriwe n’urw’ubujurire.

    Me Nsabimana Cyprien wunganira ADEPR mu mategeko yabwiye IGIHE ko kuba Abanyarwanda bagirirwa icyizere cyo kujya mu rukiko rwa EAC ari intambwe yo kwishimira.

    Yagize ati “Ni ibintu byiza ku Rwanda, biba bigaragara ko abantu bari mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda bafitiwe icyizere mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu buryo buhagije.’’

    Muhumuza asanzwe amenyerewe mu butabera bw’u Rwanda. Kuva muri Werurwe 2020, yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, umwanya yashyizweho avuye mu rw’Ubujurire yagiyeho mu 2018.

    Uyu mugabo yasabiwe kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu Ukuboza 2016 avuye ku mwanya w’Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu yagiyeho kuva muri Nzeri 2013, asimbuye Martin Ngoga. Afite Impamyabumenyi mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n’amategeko.

    Muhumuza yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

    Mugeni Anita we afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Catholic University of Leuven mu Bubiligi.

    Ni umunyamategeko ubimazemo igihe ndetse ni umwe mu batanga amahugurwa mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Yabaye umunyamuryango muri East African Law Society, Pan African Law Union n’iyindi.

    Urukiko rwa EACJ, aba bacamanza boherejwemo rwakira ibirego by’abaturage bo mu bihugu bigize EAC, bishobora kuregwamo Leta, bigasuzumwa n’abacamanza bigafatwaho umwanzuro.

    Urwego rubanza rw’Urukiko rwa EAC rubamo abacamanza 10, aho nibura buri gihugu kigomba kugiramo babiri, mu gihe mu rwego rw’ubujurire ari batanu.

    EACJ ni urukiko rwashinzwe ku wa 30 Ugushingo, abacamanza barushyirwamo baba bafite manda y’imyaka irindwi itongerwa.

    Mugeni Anita yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa EAC

    Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC

  • Havuzwe ku mugambi wa Rusesabagina wo gutoroka watumye gereza imucungira hafi –

    Rusesabagina wafashwe muri Kanama umwaka ushize, ari kuburana mu nkiko z’u Rwanda ku byaha bitandukanye birimo iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe k’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashayka MRCD yari abereye umuyobozi.

    Kuva yatabwa muri yombi hagiye havugwa byinshi kuri uyu mugabo w’imyaka 66, wamenyekanye cyane muri filime ‘Hotel Rwanda’ itavugwaho rumwe.

    Hari ikiganiro cyitwa ’Up Front’ cyatambutse kuri Al Jazeera kuri uyu wa Gatanu cyatumiwemo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, watumiwe inshuro ebyiri zitandukanye akaganira n’Umunyamakuru, Marc Lamont Hill.

    Mu gice cya mbere, Busingye abazwa ibibazo bitandukanye birimo uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho asubiza ko yageze i Kigali ku bushake mu ndege, agatabwa muri yombi na Polisi hanyuma agashyikirizwa inzego z’iperereza.

    Muri iki kiganiro Busingye yirinda kujya muri byinshi, gusa agasobanura ko dosiye iri imbere y’urukiko ko ariho byose bizagaragarira, ndetse ko nk’Intumwa Nkuru ya Leta adashaka kuvuga amagambo ashobora kumvikana nabi mu gihe inkiko zikomeje akazi kazo.

    Igice cya kabiri hatumirwamo na none Busingye, aho yumvishwa amagambo yavuze mu nama yagiranaga n’abajyanama be baganira aho anavuga ko hari amategeko yemerera Gereza kumenya ibiziberamo kugera no ku nyandiko zoherezwamo n’ibindi.

    Ni ibiganiro byagiye hanze mu buryo butari bwo kuko atari cyo byari bigenewe ahubwo ngo byakozwe n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera wibeshye akoherereza Lamont icyo kiganiro.

    Muri iyo nama n’abajyanama be, Minisitiri Busingye ababwira ko hari inyandiko imwe gereza yabonye igaragaza umugambi wo “gutoroka” yoherejwe n’umukobwa wa Rusesabagina. Ngo igaragaza ko bari muri gahunda yo gushaka uko yatoroka. Iyo nyandiko avuga ko yabonywe na gereza ariko nyuma ikaza gusubizwa Rusesabagina.

    Ati “Hari urwandiko rumwe rwari rurimo ibyo gutoroka. Ni urwandiko rwavuye ku mwana wa Rusesabagina rumubwira ibijyanye n’uko bari kugerageza kureba uburyo yatoroka. Rwabonywe n’ubuyobozi bwa gereza ariko narwo rwasubijwe Rusesabagina.”

    Umunyamakuru Lamont yabajije Minisitiri Busingye impamvu izo nyandiko za Rusesabagina zasatswe, asubiza ko biri mu bubasha bwa gereza kandi ko nta zindi nzego urwego rw’amagereza rutangariza ibyavuye muri uko gusaka ibyinjiye muri gereza, keretse igihe mu byagaragajwe harimo ibireba izindi nzego nk’igihe hari ibishobora kuvamo icyaha, ibijyanye n’ubuzima bw’imfungwa n’ibindi.

    Umunyamakuru yakomeje kubaza Minisitiri Busingye impamvu ari ngombwa gusaka inyandiko, undi asubiza agira ati “None se iyo biba koko ari umugambi wuzuye wo gutoroka? Gusa icyo nkubwira, ibiganiro hagati y’umunyamAtegeko n’umukiliya we biteganywa kandi byubahirizwa n’amategeko.”

    Mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ubwo Rusesabagina yongeraga kugaragara imbere y’umucamanza, we n’umwuganizi we Gatera Gashabana bavuze ko iyo agejejweho inyandiko z’ikirego, ubuyobozi bwa gereza buzimwaka ntabone uko yitegura kwiregura neza.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare ritanga umucyo ku byo Minisitiri Busingye yatangaje mu kiganiro kuri Al Jazeera.

    Ku kijyanye n’ibyo Rusesabagina yavuze ko yimwa inyandiko, itangazo rivuga ko ibikoresho byose byinjira muri gereza bibanza gusakwa nk’uko amategeko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, abiteganya.

    Rikomeza rigira riti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hashobora kuba hari ibitarubahirijwe mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko inyandiko zisubizwa Rusesabagina ndetse na RCS isabwa kwita ku gutandukanya inyandiko z’ibanga n’izindi zisanzwe.”

    Rivuga kandi ko Minisitiri Busingye atigeze avuga kuri iki kibazo (cy’inyandiko) byimbitse mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuko yatekerezaga ko abunganira Rusesabagina bashobora kukigarukaho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

    Inkuru bifitanye isano: Minijust yashyize umucyo ku magambo ya Busingye y’uko indege yagejeje Rusesabagina i Kigali yishyuwe n’u Rwanda

    Rusesabagina ubwo yitabiraga iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021

  • Polisi yerekanye abatekamutwe barimo uwatuburiraga abantu akababwira ko abahaye amadolari –

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bari abagenzi 19 bavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Isoko rya Rwagitima, aho bari batwawe n’umushoferi wafatanywe uruhushya rw’uruhimbano.

    Umwe muri abo agira ati “Ati “Umu- Convoyeur yadusabye ko twamuha nimero za telefoni, iz’indangamuntu n’imyirondoro yacu kugira ngo adusabire uruhushya rwo kujya mu isoko rya Rwagitima, i Gatsibo.”

    “Buri muntu yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8000 Frw), harimo bitandatu by’urugendo n’ibihumbi bibiri byo kudusabira uruhushya. Twaragiye mu kugaruka ni bwo polisi yadufashe.”

    Aba bagenzi bavuga ko bagiye mu modoka bizeye ko basabiwe uruhushya, nyuma bakaza gutungurwa no gusanga rwari uruhushya ruhimbano.

    Umushoferi wabatwaye yavuze ko atari abizi, ahubwo ko yashutswe n’umu- Convoyeur we wamubwiye ko yahawe uruhushya rwo kugenda rwa Polisi

    Uyu mu-Convoyeur yemera ko yakoze icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kuko yagiye gukoresha urwo ruhushya ku mukozi wa Irembo nawe wafashwe na polisi.

    Ati “Nafashe urutonde rw’abantu, mbashyirisha ku rupapuro nkaho bahawe uruhushya, kandi ndabisabira imbabazi nanemezeza ko ntazabisubira”

    Abafashwe bagiriye abandi baturage inama yo kujya bagira amakenga ku nyandiko zitangwa mu buyobozi hirindwa ko bagwa mu makosa nk’ayo bafatiwemo

    Umwe muri aba bakekwaho ubwambuzi bushukana yavuze ko yari asanzwe abikora, kandi n’ubundi ari bwo yari akiva muri gereza.

    Ati “Dufata amadolari, tukabeshya umuntu ko ari inoti z’ijana kandi munsi harimo inoti z’Idolari rimwe, tukamubeshya ko ari nk’ibihumbi 15 kandi atari byo. Ntabwo twemerera umuntu kuyabara, tuyamuha muri envelope. Uwo nari ngiye kubeshya nari muhaye amadolari 150$, azi ko muhaye ibihumbi 15000$.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, C.P John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo kwirinda guca mu nzira zitemewe n’amategeko, kuko bibakururira ibihano, kandi buri wese afite ubushobozi bwo kubyirinda.

    Ati “Ikigaragara ni uko umuntu wese wanga kunyura mu nzira zigenwa n’itegeko ahura n’ibibazo. Abadasobanukiwe, nibabaze basobanukirwe […] icyo nababwira ni uko babireka”

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uhamijwe n’urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu.

    Hateganywa kandi ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu.