Tag: featured

  • Nyanza: Abantu babiri bafatanywe ibicuruzwa bya magendu birimo na divayi –

    Umucuruzi n’uwari umutwaje bafashwe ku wa 26 Gashyantare 2021, ahagana saa Munani z’amanywa. Bafatanywe ibyo bari batwaye mu modoka ifite Pulake yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagarika imodoka bayisatse bakayisangamo ibyo bicuruzwa.

    Yagize ati “Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro eshanu za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”

    SP Kanamugire yavuze ko nyiri byo bicuruzwa yavuze ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero, uwo bari kumwe akaba yari yahawe akazi ko kumutwaza.

    Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amakenga ko ari magendu, umwe bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi nabyo ntabwo byari byasorewe.”

    SP Kanamugire yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma igihugu.

    Ati “Ni kenshi abaturarwanda cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ariyo yubaka igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

    Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku Biro by’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.

    Magendu yari igizwe n’ibitenge 465, ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi na litiro eshanu za Divayi/ Ifoto: Polisi y’u Rwanda

  • U Rwanda ruratangira kwakira inkingo za COVID-19 muri iki cyumweru –

    Amakuru IGIHE yamenye ahamya ko nta gihindutse, muri iki cyumweru, ari bwo inkingo zizatangwa binyuze muri gahunda ya Covax, yashyizweho ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igamije gufasha ibihugu gusaranganywa inkingo za COVID-19, zigezwa mu gihugu.

    U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byemerewe kwakira inkingo za COVID-19 zakozwe n’Uruganda rwa Pfizer rwo muri Amerika. Ibindi bihugu birimo Tunisia, Cape Vert na Afurika y’Epfo.

    Binyuze muri gahunda ya Covax, ibihugu bibiri byo muri Afurika ni byo bimaze guhabwa inkingo, birimo Ghana yahawe dose ibihumbi 600 z’inkingo za Astrazeneca na Côte d’Ivoire yakiriye dose ibihumbi 500 z’inkingo za Astrazeneca zavanywe mu Buhinde.

    U Rwanda rwatangaje ko rwamaze kurangiza imyiteguro yose mbere y’itangwa ry’inkingo, kuko rwanamaze kugura ibyuma bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zikonje kuri degree Celcius -70, bikagira ubushobozi bwo kubika inkingo ibihumbi 300.

    Muri rusange, u Rwanda ruzahabwa inkingo miliyoni 1 098 960 zishobora gukingira abaturage 549 480 kuko izi nkingo zombi zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Izo nkingo zirimo ibihumbi 996 zakozwe n’Uruganda rwa AstraZeneca ndetse n’izindi 102 960 zakozwe na Pfizer, ndetse byitezwe ko ari zo zitangira gutangwa muri iki cyumweru.

    Mu minsi ishize kandi u Rwanda rwari rwatanze inkingo 1 000 zahawe abarimo abakora mu nzego z’ubuzima ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ariko izo nkingo ntabwo zari muri gahunda ya Covax.

    U Rwanda rurateganya kuzaba rwakingiye 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha, ndetse ingengo y’imari ya miliyoni 124$ yamaze gutegurwa, ikazifashishwa muri icyo gikorwa.

    Byitezwe ko abantu ba mbere bari bwakire izi nkingo barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze n’abasanganywe indwara zidakira.

    U Rwanda rurakira inkingo za Covid-19 muri iki cyumweru/: MNA

  • Ububabare yabubyajemo imbaraga zo kubaka amahoro- Ubuhamya bwa Cardinal Kambanda kuri Padiri Ubald –

    Padiri Ubald wari usanzwe umenyerewe mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gusengera abarwayi yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

    Nyuma y’ukwezi kurenga atabarutse, umurambo we wagejejwe mu Rwanda Ku wa 27 Gashyantare 2021, aho imihango yo kumusezeraho no kumushyingura igomba kubera.

    Kuri uyu wa 1 Werurwe 2021 ni bwo habaye Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga, yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Antoine Cardinal Kambanda.

    Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari bwaranze uyu mupadiri, ahanini mu bijyanye no kubaka amahoro binyuze mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yasohoje ubutumwa Imana yari yaramutumye atitaye ku kababaro yatewe n’amateka yanyuzemo ahanini ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Bavandimwe Padiri Ubald Imana yari yaramuduhaye none yamwisubije, yamuremye imufitiye umugambi n’ubutumwa azasohoza muri iyi myaka amaze. Muri aya mateka, burya buri muntu Imana imurema hari ubutumwa imuremeye ifite impamvu, ikamuha impano zijyanye no gusohoza ubwo butumwa yamuremeye mu gihe yamugeneye n’ahantu yamugeneye, ikamurema mu gihe cy’amateka, amateka y’umuryango, amateka ya kiliziya, amateka y’igihugu n’Isi igihe azayagiramo uruhare, asohoza ubutumwa bwayo hano ku Isi.”

    “Padiri Ubald rero muri ibi bihe by’amateka yacu yaranzwe n’amacakubiri, amakimbirane, ubuhunzi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi asohozamo ubutumwa bw’Imana nk’umukirisitu, nk’Umusaserodoti.”

    Yakomeje avuga ko hashingiwe ku mateka Padiri Ubald Rugirangoga yanyuzemo byagaragaraga ko Imana imutegurira kubaka umuryango w’Abanyarwanda.

    Ati “Yarababaye cyane muri Jenoside Imana iramurinda, na none ubona ko imutegurira kuzasohoza ubutumwa nyuma ya Jenoside mu kubaka umuryango w’Abanyarwanda, umuryango wa Kiliziya. Mu butumwa yakoraga bwo kunga abantu n’Imana, kubafasha kwiyunga nabo ubwabo, kwiyunga n’imitima yabo no kwiyunga n’amateka yabo bityo bagakira ibikomere by’imitima bakiyunga n’abavandimwe bagasana imiryango.”

    Yavuze ko Padiri Ubald muri ako kababaro ke yanze guheranwa n’agahinda n’ububabare bw’ibyo yanyuzemo ahubwo yubaka umuryango uhamye.

    Yakomeje ati “Yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro yigisha, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi ugasaba imbabazi Imana, ugasaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umvandimwe waguhemukiye ukamubohora umutima. Ngubwo ubutumwa bw’imbabazi bwamuranze afasha abantu kwiyunga, kwiyunga n’amateka yabo no kwiyunga n’abavandimwe.”

    Yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi

    Bishop John Rucyahana wari uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu muhango yavuze ko Padiri Ubald yatanze umusanzu ukomeye mu bumwe n’ubwiyunge yemeza ko yari impano y’Imana.

    Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri aka kanya irabakomeza kandi inabasaba gushima kuko Imana ishobora byose kandi Imana igira neza yaduhaye impano muri Padiri Rugirangoga, indangagaciro ze zikaba zikwiriye kuba itabaza rikomeza kuba mu buzima bwacu.”

    “Rugirangoga yari Umurinzi w’Igihango muri uru Rwanda akaba yarabaye umwe mu bantu babaye intwari, kugaragaza kwizera kwabo ariko kandi bagacungura ubuzima, kuva mu mwuka wabo kuva mu bugingo bwabo mu bitekerezo no mu ngiro yabo.”

    Yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yaranzwe no kuvugisha ukuri no kwicisha bugufi.

    Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yababajwe no gutabaruka k’uyu Murinzi w’Igihango wo ku rwego rw’igihugu, Padiri Rugirangoga Ubald. Padiri Ubald yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda, agakunda Abanyarwanda ariko akabigaragariza mu gukunda Imana no kuyizera no kuyumvira. Yabaye inyangamugayo kuri twe abamuzi n’abakoranye na we Rugirangoga. Yakoreshaga ukuri kandi yari afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi, yaranzwe no kwanga ndetse akarwanya akarengane kandi yihaga agaciro kandi agaha abandi agaciro.”

    Biteganyijwe ko nyuma ya Misa yo kumusezeraho, umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Imihango yo kumushyingura izabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

    Padiri Rugirangoga Ubald wavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa by’iteka, afatwa nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.


  • Igitima kiradiha muri RNC, urupfu rwa Bamporiki rwaciye igikuba –

    Amakuru y’urupfu rwa Bamporiki Seif yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 22 Gashyantare, nyuma y’uko yari yaraye arasiwe mu Mujyi wa Cape Town mu gace ka Nyanga Township.

    Uyu mugabo yishwe yaraye avuye mu Mujyi wa Johannesburg mu bikorwa byo kwibuka abandi bayoboke ba RNC bagiye bagwa muri iki gihugu.

    Amakuru agaragaza ko Seif ari umwe mu bayoboke bake batangiranye n’ishyaka rya RNC ubwo ryashingwaga na Kayumba Nyamwasa wari umaze igihe gito atorotse ubutabera bw’u Rwanda.

    Yagize uruhare mu gucengeza amatwara ya RNC mu banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Yanagize n’uruhare rukomeye mu kwinjiza abanyamuryango bashya, aha umuntu yavuga nka Camille Nkurunziza na we wishwe arashwe mu 2019 nyuma y’ubushyamirane yagiranye na Polisi ya Afurika y’Epfo.

    Kubera uku kugaragaza umuhate mu gucengeza mu bandi imyumvire y’ubutagondwa, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri RNC.

    Yabaye umuyobozi wa RNC mu Ntara ya Western Cape, nyuma aza kugirwa umuyobozi wayo muri Afurika y’Epfo yose.

    Yarangwaga no guharabika Leta y’u Rwanda

    Mu mvugo z’uyu mugabo wari icyegera cya Kayumba Nyamwasa humvikanamo ubutagondwa no gusiga icyasha umuryango FPR inkotanyi n’abayobozi b’u Rwanda.

    Mu kiganiro uyu mugabo yatanze mu mwaka ushize, yumvikanye avuga nabi imigabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda, n’imvugo zigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Muri iki kiganiro Bamporiki kandi yumvikana avuga ko FPR igenzura amadini ngo ku “buryo ishaka ko ubutegetsi bwayo bumera nk’ubwa gisirikare”.

    Ati “ADEPR bayigiyemo barayishwanyaguza bafata ubuyobozi bwayo baraburindagiza, ngo bashaka ko ubuyobozi bw’amadini buhinduka nk’ubwa gisirikare, ubuyobozi bwa gisirikare n’ubuyobozi bw’amadini akoresha Bibiliya andi agakoresha Korowani ntibuhuye, bumwe ni ubuyobozi bwigisha imibereho myiza y’Imana ubundi ni ubuyobozi bwigisha politike.”

    Nyuma y’urupfu rwe muri RNC baradagadwa

    Amakuru avuga ko Bamporiki Seif yaraswa, igikuba cyacitse mu bandi bayobozi ba RNC kugeza n’aho kuri ubu mu biganiro bagirana hagati yabo badahwema kugaragaza ko bashobora gupfa urusorongo.

    Mu kiganiro abayoboke ba RNC baherutse kugirana bagaragaje ko batewe ubwoba n’uburyo bakomeje gupfa umwe ku wundi.

    Umwe muri bo witwa Jimmy mu kiganiro cyanyujijwe kuri Youtube yagize ati “Amakuru yangezeho bambwira ko ari impamo, amakuru nanjye nahise nyasangiza abandi ku rubuga ari nako mbwira abandi bayoboke ba hano. Urumva byari ibibazo bose bacika intege abandi barababara n’ubu bamwe baracyakubwira bati tuzashirira mu mahanga, bazajya batwica umwe ku wundi.”

    Uwitwa Habimana Ezra yagize ati “Njyewe ubwanjye narababaye ku muntu utuvuyemo ariko ntabwo twakomeza kuba mu gahinda gusa ndihanganisha umuryango we n’abari inshuti ze ndetse n’abanyamuryango ba RNC.”

    Muri iki kiganiro abayoboke ba RNC bakomeza bagaragaza ko batewe ubwoba n’uburyo bakomeje kugenda bagwa ishyanga, mu gihe abandi bo bagaragaza ko badashoboye kuva ku izima ngo batahe mu mahoro.

    Kuva Bamporiki yaraswa, abayoboke ba RNC ntibahwemye kubigereka kuri Leta y’u Rwanda nk’uko bagiye babivuga ku bandi nubwo iperereza rya Polisi ya Afurika y’Epfo ryazaga rivuga ibitandukanye n’ibi.

    Urugero ni nk’igihe Camille Nkurunziza yapfaga RNC igatangira kuvuga ko yishwe n’u Rwanda nyamara Polisi ikagaragaza ko ariyo yamurashe nyuma yo kugerageza kuyirwanya akoresheje icyuma.

    No kuri Bamporiki, RNC ikomeje kugaragaza ko yishwe na Leta y’u Rwanda mu gihe amakuru y’ibanze aturuka muri Polisi ya Afurika y’Epfo igaragaza ko yaguye mu gico cy’amabandi y’abagizi ba nabi.

    Ku bazi Afurika y’Epfo bemeza agace Bamporiki yaguyemo gasanzwe karangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubujura.

    Polisi ya Afurika y’Epfo yabwiye BBC ko iperereza ry’ibanze rituma “yizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura”.

    Polisi yavuze ko nta muntu irafata kugeza ubu aregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, abamwishe bagatwara imodoka.

    Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Bamporiki waranzwe no guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda ashobora kuba yarishwe n’abajura

    Urupfu rwa Bampoyiki Seif rwaciye igikuba muri RNC. Aha yari kumwe na Serge Ndayizeye ukunze kumvikana mu biganiro by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

  • Kamonyi: Urukiko rwarekuye Gitifu na bagenzi be bari bamaze amezi atatu bafunzwe –

    Mu Ugushyingo 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhingiro hamwe n’abandi bantu batatu barimo ukuriye Dasso n’uyobora Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba ndetse n’undi muturage bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

    Niyobuhingiro yari akurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 300 Frw kugira ngo ahe umuturage amabuye y’agaciro ayajyane mu buryo bunyuranyijje n’amategeko.

    Yari akurikiranyweho n’icyaha cyo kurigisa ayo mabuye y’agaciro no gusibanganya ibimenyetso kuko bayagejeje kuri Polisi basanga ari umucanga.

    Ibyo byaha yakekwagaho kubikora afatanyije n’kuriye Dasso n’uyobora inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba.

    Nyuma yo gufatwa bakorewe dosiye bashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

    Ubushinjacyaha bwemereye IGIHE ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwasanze ibyaha bakurikiranyweho nta bimenyetso simusiga bifitiwe rutegeka ko barekurwa.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

    [email protected]


  • Nyamagabe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi –

    Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga. Yabanaga n’umukobwa we ufite abana babiri.

    Yishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021 ubwo yari yazindutse yerekeza aho avuka mu Murenge wa Kamegeri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana JMV, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru yishwe ahagana saa Kami n’imwe za mu gitondo ubwo yari yazindutse kare kare mu gitondo.

    Ati “Umukobwa we babana ni we waduhaye amakuru ko yari yazindutse (Mukamusoni) saa Kumi za mu gitondo agiye iwabo aho avuka. Yiciwe mu Mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk’urugendo rw’isaha imwe.”

    Aho yiciwe ni aho Akarere ka Nyamagabe gahurira n’aka Huye.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana abamwishe, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo batahurwe.

    Gitifu ati “N’amakuru yatangwaga n’abaturage ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe, yari abanye n’abaturage neza kandi n’abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.”

    Gusa ngo hari gukorwa iperereza no ku mukobwa we kuko bakundaga kugirana amakimbirane.

    Ati “Iperereza riracyakomeje ntacyo turamenya ariko icyo bavuga ni uko uwo mukobwa wari wararuhiye mu rugo batari babanye neza, na we ariko aracyakomeje gukorwaho iperereza.

    Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano no gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ababa bakekwaho gukora urugomo n’ubugizi bwa nabi.

    Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

    [email protected]


  • Inyungu u Rwanda rufite mu kuba RDC yakwinjira muri EAC –

    RDC na Somalia ziri gusaba ko zashyirwa mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetse uyu muryango uri gusuzuma ubusabe bw’ibi bihugu byombi, ngo harebwe niba byakwinjira muri uyu muryango bisanga Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Rwanda na Sudani y’Epfo.

    Kuwa 27 Gashyantare ubwo hateranaga Inama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC, basabye Inama Nkuru y’Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, kwihutisha ubugenzuzi busuzuma niba igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyujuje ibyangombwa byatuma cyemererwa kwinjira muri EAC.

    Birumvikana ko kwinjira muri uyu muryango kw’iki gihugu hari inyungu nyinshi ibihugu biwugize bishobora gukuramo mu buryo bunyuranye kandi n’ibi bihugu biwujemo biba byiteze byinshi mu muryango bijemo.

    Ku ruhande rw’u Rwanda impuguke muri politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan yabwiye IGIHE ko kwinjira kwa RDC u Rwanda rubifitemo inyungu ziri mu bubanyi n’amahanga, RDC nayo ikaba yabigiramo inyungu z’umutekano.

    Ati “Kubana na RDC, muzi ibibazo biri muri Congo by’imitwe yitwaje intwaro birashoboka ko ku bufatanye n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba babasha kugarura amahoro muri aka karere. Hari byinshi kandi u Rwanda rwakigira kuri RDC nubwo nayo hari byinshi izigira kuri ibi bihugu biri muri EAC.”

    “Ubusanzwe ibi bihugu bifitanye amasezerano yo gufatanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi, niba hari ingabo zishobora kujya kugarura amahoro aho rukomeye bitabanje kunyura mu nzira ndende, birumvikana neza ko binyuze mu gushyira hamwe byaba bimwe mu bisubizo byo gufasha ibi bihugu mu kurandura burundu intambara z’urudaca zibigaragaramo.”

    Buchanan yavuze ko kuba ibi bihugu byaza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byakongera imbaraga mu kurwanya imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDRL, FLN n’indi.

    Ati “Ntabwo bivuze ko ariyo ndunduro y’iyo mitwe. Birumvikana kugira ngo umutwe nka FDLR urunduke bisaba ubushake bwa Politiki. Yego byakongera imbaraga mu kugabanya umuvuduko wayo. Burya kuvuga ni kimwe no gukora ni ibindi. Habayeho ubufatanye bw’ibihugu byombi byatanga umusaruro kuko byafasha guhangana n’iyo mitwe, tubaye turi kumwe mu muryango.”

    Hari n’inyungu mu bukungu

    Uretse mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga na politike, impuguke mu bukungu zisanga hari byinshi bijyanye n’iterambere ry’ubukungu u Rwanda ruzungukira mu kuba RDC yakwinjira muri EAC.

    Impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka yabwiye IGIHE ko izi nyungu mu by’ubukungu zizagera ku Rwanda ziturutse mu koroshya ibijyanye n’urujya n’uruza.

    Ati “Urabizi neza ko EAC yasinye isoko rusange ryayo, ni ukuvuga ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu biva muri EAC nta misoro ya gasutamo yishyurwa. Ibi rero byaba bivuze ko ibintu bivuye muri RDC nta musoro wa gasutamo byakwishyura kandi natwe ibyo twohereza yo byakwiyongera kuko nta misoro twaba twishyuzwa. Urumva ko abakora ubucuruzi bakunguka cyane kuko ibicururwa byakwiyongera. Muri rusange ubucuruzi bwazamuka hagati y’ibihugu byabo.”

    Yakomeje avuga ko hari n’inyungu ko ubushomeri bwagabanyuka. Ati “Twibuke ko amasezerano ya EAC yemera urujya n’uruza rw’abantu, aho ushobora gukorera mu gihugu runaka bitabanje kwaka uburenganzira bwo kuhakorera, abantu bashobora kwerekeza muri RDC kuhakorera cyangwa Abanye-Congo bashobora kuza mu Rwanda, irumva ko ubushomeri bwagabanuka.”

    Iyi mpuguke mu bukungu ikomeza ivuga ko n’ubwo Somalia ari Igihugu gifite amikoro make kandi cyazahajwe n’intambara ariko gifite abaturage bacyo baba hanze benshi kandi bafite ishoramari rikomeye.

    Ati “Nubwo ari gihugu gihora mu ntambara, ni Igihugu gikunze kugira amahirwe y’ishoramari. Buriya ahanini ariya mazu manini tubona muri Kenya usanga ari aya Abanya-Somalia. Ni igihugu gifite abantu benshi baba mu mahanga kandi bakunda igihugu cyabo. Kandi ntitwakwibagirwa ko ari igihugu gifite peteroli nyinshi na gazi nk’umutungo kamere ndetse kikaba ari n’igihugu gikora ku nyanja.”

    Ibyo EAC isabwa ngo igere ku ntego zayo

    Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu kugeza ubu, aribyo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania na Sudan y’Epfo.

    Izi mpuguke zisanga hari ibintu byinshi umuryango wa EAC ukwiye gukora kugira ngo ibe umuryango utanga umusaruro mu gihe cyose ibi bihugu byakwinjira muri uyu muryango.

    Teddy Kaberuka yagize ati “Hari ibintu uyu muryango ukwiye kugiramo inyungu nyinshi hagati y’ibihugu biwugize ku bijyanye n’ishoramari. Birashoboka ko twagira inganda hano mu karere aho kugira ngo ayo mabuye y’agaciro ajye gutunganyirizwa mu bindi bihugu agatunganyirizwa aha, tugasohora aya maze gutunganywa. Ni amahirwe kuko ibihugu byacu bifite aya mabuye ntabwo yaba ava kure. Uretse no kuba umuryango umwe ariko n’umuryango wagira umusaruro kuri ibi bihugu.”

    “Ikindi cyihutirwa muri byose ni uko ibihugu bigomba kwishyura amafaranga yose bisabwa y’imisanzu kuko ibihugu biramutse bitishyuye ibyo bigomba nabyo byateza ibibazo cyane. Igisabwa ni uko buri gihugu cyatanga icyo gisabwa n’umuryango kuko ari ihame. Imishinga y’uyu muryango ikomatanyije nayo ikwiye gushyirwamo imbaraga kuko yagira uruhare mu iterambere ry’abanyamuryango.”

    Kuri Dr Buchanan Ismael we yavuze ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikwiye kugira ubufatanye buhoraho kugira ngo uyu muryango utange umusaruro mu buryo bwose.

    Ati “Nta kindi bisaba uretse ubushake bwa Politiki z’ibi bihugu. Imvugo ikaba ariyo ngiro. Afurika irambiwe abayobozi bagenda bagakora inama z’ibyo batazashyira mu bikorwa. Natwe abaturage tugomba kubigiramo uruhare, ntabwo abayobozi bazakora ngo natwe turyame. Kugira ngo bigerweho ni ubushake bwa Politiki ni ubushake bw’abaturage.”

    Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo, Uganda, Kenya na Tanzania.

    Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda. EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda , u Burundi na Sudani y’Epfo.

    Kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwinjira muri EAC abasesenguzi bagaragaza ko u Rwanda rwabyungukiramo byinshi, Aha Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yaganiraga mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi (Photo: Urugwiro)

  • Padiri Rugirangoga Ubald yakorewe indirimbo igaruka ku butwari bwe –

    Iyi ni indirimbo yakozwe n’umuhanzi Eliazar Ndayisabye, wavuze ko yababajwe cyane n’uru rupfu rw’uyu mugabo bigatuma ahimba indirimbo igaruka ku buzima bwamuranze.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Padiri Rugirangoga namumenye nkiri umwana muto niga mu Iseminari nto. Aho atangiye gukora amasengesho yo gusabira abarwayi nagiye nyitabira nkakunda cyane inyigisho ze, uguca bugufi, kuvugisha ukuri adategwa, gukunda gushengerera Isakaramentu ry’Ukarisitiya, gukunda abarwayi no kubitaho atabatinya. By’umwihariko nakozwe ku mutima n’uburyo yitangiye isanamitima mu banyarwanda ahereye iwabo i Mwezi n’i Mushaka bikagera no hirya no hino mu gihugu.”

    Muri iyi ndirimbo, Ndayisabye avuga ko amateka y’ubuzima bwa Rugirangoga ari maremare cyane ku buryo atayashyira ndirimbo imwe.

    Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, akaba afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Seminaire Propedeutique Rutongo, Grand Seminaire Kabgayi ndetse no muri UTAB.

    Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry’igitabo cy’indirimbo zinyuranye cyasohowe na seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

    Mu buzima busanzwe, Ndayisabye ni umurezi mu Ishuri Mpuzamahanga rya Path To Success International School rikorera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo waririmbye muri Chorale Christus Regnat na Saint Michel, yabaye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibya Tekiniki muri Chorale Marie Reine. ndetse yanashinze Chorale Mater Dei imaze kumenyekana ku ndirimbo yitwa ‘Ora Pro nobis Mater Dei’ n’iyitwa ‘Nta wundi twagana’.

    Ndayisabye amaze kuririmba ku giti cye indirimbo zinyuranye harimo iyitwa ‘Gloria’, ‘Udusabire Mariya’, ‘Nyagasani Yezu yazutse ‘ ndetse mu minsi ishize akaba yarasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Tugende kumuramya’.

    Padiri Rugirangoga wahimbiwe indirimbo na Ndayisabye, azashyingurwa ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, ari bwo hazaba misa yo kumusezera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

    Padiri Rugirangoga Ubald yavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa cyane nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Muri 2019, Padiri Rugirangoga yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Indirimbo ’Rugirangoga Acyuye Imihogo’

    Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe i Kigali

    Padiri Rugirangoga yamenyekanye mu bikorwa by’isanamitima mu Rwanda

    Aha ni ho Padiri Rugirangago azashyingurwa

  • EAC igiye gusuzuma ubusabe bwa RDC na Somalia bwo kwinjira muri uyu muryango –

    Congo ndetse na Somalia ni byo bihugu byamaze gutanga ubusabe bwo kwinjira muri EAC, bigasangamo ibindi bihugu bitandatu bisanzwe bigize uwo Muryango.

    Ku ruhande rwa Congo, Inama y’Abayobozi b’ibihugu bigize EAC yasuzumye ubusabe bwayo, ndetse kugeza ubu, Inama Nkuru y’Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibikorwa bya EAC, basabwe gusuzuma niba icyo gihugu cyujuje ibisabwa mbere y’uko cyemererwa. Umwanzuro ku busabe bwa Congo ukazafatwa mu Nama Isanzwe itaha y’Uyu Muryango.

    Ku ruhande rwa Somalia, abakuru b’ibihugu bya EAC ntibarasuzuma ishingiro ry’ubusabe bw’icyo gihugu, gusa basabye Inama Nkuru y’Abaminisitiri kwihutira gusuzuma iby’ubwo busabe bwa Somalia.

    Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo Nama harimo ko ururimi rw’Igifaransa rwinjizwa mu ndimi zemewe zikoreshwa muri uwo Muryango, rusanzemo Igiswahili ndetse n’Icyongereza. Uru rurimi rusanzwe rukoreshwa n’igihugu cy’u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kwinjira muri uyu Muryango.

    Iyi Nama kandi yagaragaje ko hari ibihugu bigize Umuryango bititeguye gusinya amasezerano y’ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bituma iyi Nama igena ko ibihugu byiteguye ari byo bizasinya ayo masezerano, aho kuba Umuryango wose muri rusange.

    Muri iyi Nama kandi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wari unayoboye uyu Muryango, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uzayobora uwo Muryango muri manda itaha.

    Inama Isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yasabye ko hasuzumwa niba RDC yujuje ibisabwa mbere yo kwinjira muri EAC

    Perezida Kagame yushije ikivi cye, asimburwa na Perezida Uhuri Kenyatta wa Kenya

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Kuki amadini yemera Imana imwe agira imigenzo itandukanye? –

    Gusa ariko, n’ubwo intego y’amadini ari imwe, usanga uburyo bukoreshwa kugira ngo iyo ntego igerweho butandukanye, rimwe na rimwe bukaba bunahabanye ku buryo hari abashobora kubona ko uruhande rutagenza nka bo rwayobye, mbese ugasanga buri wese ariyita mwiza kurusha undi.

    Iyi ngingo y’amadini n’imyemerere ni imwe mu zagarutsweho mu kiganiro cyanyuze kuri 1k Studio ikorera kuri YouTube, cyagarutse ku miterere y’amadini mu Rwanda ndetse n’ingaruka agira ku buzima bwa buri munsi bw’abantu.

    Muri iki kiganiro, hagaragajwe ko hari abantu bakura bafite imyizerere runaka bakuye mu madini babamo, ariko ugasanga nyuma y’uko bakuze, batinye kugaragariza ababyeyi babo uko biyumva kuko bishobora gutuma batumvikana.

    Mbaraga Hervé, umwe mu bitabiriye icyo kiganiro, yagize ati “Iyo ubwiye ababyeyi ko mudahuje imyemerere, bahita bavuga bati ‘noneho umwana arananiye’[…] abantu iyo bakubwiye ngo emera ibi, rimwe na rimwe biba ari ku nyungu zabo.”

    Ku ruhande rwa Munyaneza Frank, yavuze ko urebye imyizerere y’amadini muri iyi minsi, usanga yarinjiye mu mujyo wa politiki bityo abantu benshi bakagira imyizerere itandukanye kuri iyo ngingo, ishingiye ku nyungu buri umwe yifuza.

    Ati “Njyewe ikintu nemera ni uko impamvu tutabyemera kimwe ari uko iyobokamana ryarushijeho kuba politiki. Usanga ibitabo tugenderaho ari ibyo abazungu bashyizeho kugira ngo babashe kutuyobora. Ni yo mpamvu abagendera kuri Quran, bagendera ku mico y’Abarabu, bakumva ko ari bwo baba begereye Imana.”

    Yongeyeho ati “Usanga abagatolika bagendera mu migenzo y’Aba-Roma, Abaporotesitanti n’Abangilikani bakagendera mu migenzo y’Abongereza, noneho ugasanga ni ibintu bakoresheje kugira ngo babashe kutuyobora no kudukoroniza babyitirira Imana.”

    Ange Sandrine yavuze ko hari ukutumvikana kudasobanutse kwazanywe n’amadini muri sosiyete, birimo nko kutumvikana ku myambarire n’ibindi bitandukanye.

    Mu zindi ngingo zagarutsweho usanga zitera ukutumvikana harimo ababyeyi basaba abana babo gushaka abo bahuje imyemerere, kwambara ibintu runaka, kurya indyo runaka no kutanywa cyangwa kunywa ibintu bimwe na bimwe.

    Mu kiganiro yagiranya na IGIHE, Umuvugabutumwa mu itorero ya ADEPR Kalisa Fred, yagarutse kuri izi ngingo, avuga ko hari abakoresha amadini nk’umuyoboro wo kunyuzamo politiki.

    Ati “Tuba mu madini atandukanye, ariko twese ibyo twigisha bigaruka ku Mana. Kimwe mu bintu navuga bitangaje ni uko bitangira ari iyobokamana nyuma ugasanga abantu batangiye kubigira imiyoboro ya politiki zabo. Ikigorana ni uko abashinze itorero baba bashaka ko rikora nk’uko mu gihugu cyabo rikora, kandi harimo ibidahuje n’umuco w’igihugu bafunguyemo ishami.”

    Yakomeje agira ati “Abantu duhurira mu Nzu y’Imana tuvuye ku misozi itandukanye. Hari ibyo itorero ribuza birimo imyambarire, imirire, ku buryo nkatwe ADEPR ntitwemerera umuntu kunywa inzoga. Tugendera ku byanditswe byera dusanga muri Bibiliya. Niba itorero ari nk’umuryango, riba rikwiye kugira ibyo rigenderaho”.

    Amadini menshi usanga yiganje mu Rwanda ni ayazanywe n’abakoloni, ku buryo yaturutse mu mico itandukanye n’uw’u Rwanda, ibishobora kuba impamvu yo kutumvikana ku miterere y’imyimerere ya buri dini.

    Kurikira ikiganiro cyagarutse ku ngaruka z’amadini mu muryango Nyarwanda

    Amadini amwe n’amwe yashinjwe kugirwa umuyoboro wa politiki