Tag: featured

  • Musanze: Isindwe ryatumye yica abantu babiri barimo n’uruhinja –

    Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021.

    Amakuru aturuka mu Karereka Musanze avuga ko uyu mugabo yari arimo gusangira inzoga na mugenzi we mu rugo rwahinduwe akabari nyuma baza gutaha ariko bagirana amakimbirane mu nzira ahita amutera icyuma arapfa.

    Uyu Mugabo nyuma yo kubona ko mugenzi yari amaze gutera icyuma ashizemo umwuka yahise ashaka kugikubita umugore bari kumwe wari uhetse umwana aramuhunga k’ubw’amahirwe make gifata umwana yari ahitse nawe ahita apfa.

    Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uyu mugabo yari yasinze ndetse ko agishakishwa.

    Ati “Abaturage babiri bashyamiranye umwe atera icyuma mugenzi we ahasiga ubuzima ariko nk’uko byavuzwe bari basinze bombi kuko byavugwaga ko bari bavuye mu kabari. Bari basangiye baza gutaha bafitanye amakimbirane menshi umwe nibwo yateye undi icyuma ahita yitaba Imana.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo nyuma y’uko abonye ko yishe mugenzi we yashatse gutera icyuma n’umugore bari kumwe aramuhusha agitera umwana yari ahetse.

    Ati “Yabonye uwo mugore abona ko yamubonye sinzi niba twabyita nk’ubwoba, ahita ashaka kumutera na we icyuma undi asa nk’aho agihunze gifata umwana yari ahetse nawe aza gupfa.”

    Imirambo y’abishwe yajyanywe mu bitaro mu gihe ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi agishakishwa.


  • Urukiko rw’Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru –

    Kuri uyu wa mbere tariki 1 Werurwe 2021, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwimuwe nyuma y’uko na Minisiteri y’Ubutabera yimuriwe mu nyubako ikoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

    Iyo nyubako yanakoreragamo Urukiko rw’Ubujurire narwo rwimuriwe hamwe n’urw’Ikirenga, igiye gusenywa hubakwe ibikorwa bya Groupe Duval birimo inzu izaba ikorerwamo ubucuruzi yitwa Inzovu, izubakwa mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije.

    Kwegurira Groupe Duval ikibanza kiri ku buso bwa metero kare 26000 cyakorerwagaho na Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga, byasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 26 Mata 2020.

    Biteganyijwe ko muri uyu mwaka ari bwo hazatangira kubakwa ibyo bikorwa, bizaba birimo ubucuruzi, imikino y’amahirwe, aho kwidagadurira,za restaurant n’ibindi. Ni ibikorwa byitezweho gufasha abantu banyuranye bagana Kigali Convention Center cyane ko bizaba byegeranye.

    Nyuma yo kwimuka k’Urukiko rw’Ikirenga biteganyijwe ko n’Ubushinjacyaha Bukuru buzimukira mu nyubako nshya iri i Remera hafi na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

    Iyi ni yo nyubako Urukiko rw’Ikirenga rwimukiyemo/ Ifoto: Taarifa

    Urukiko rw’Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru

    Inzu yitwa Inzovu igiye kubakwa aho Urukiko rw’Ikirenga rwimuwe ni uku izaba imeze

  • Kayonza: Umumotari yafashwe ahetse ibilo 10 by’urumogi –

    Ahagana saa Tatu n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Werurwe 2021, ni bwo uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama atwaye ibilo 10 by’urumogi kuri moto.

    Nyuma yo kugira amakenga y’ibyo yari ahetse, abapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda bamuhagaritse basanga afite urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

    Yagize ati “Abapolisi bo mu muhanda ni bo bamufashe, bamuhagaritse bisanzwe bagira amakenga y’ibipfunyika ahetse bamubajije avuga ko ari itabi barebye basanga ni urumogi. Babonye ari kugenda yihisha inyuma y’amakamyo bituma bagira amakenga.”

    Yongeyeho ko uwo mumotari yafashwe avuye mu Murenge wa Ngoma ajyanye urwo rumogi i Rugende mu Karere ka Gasabo.

    CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda gushaka inyungu yihuse cyane mu bintu bitemewe n’amategeko kuko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko ahubwo bagashakisha ibyo bakora kuko ari byinshi byemewe n’amategeko.

    Umumotari watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama mu gihe dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mumotari yafatanywe ibikapu bibiri birimo urumogi yashakaga kujyana mu Karere ka Gasabo

  • Indege ya mbere nini ya Qatar Airways yakoreye urugendo rwa mbere i Kigali –

    Indege yageze i Kigali ni iyo mu bwoko bwa Boeing 777 ifite moteri ebyiri, ikaba ari yo ya mbere nini ikoreshwa na Qatar Airways, kuko ishobora kugendamo abantu 412, barimo 388 bicara mu myanya isanzwe na 24 bajya mu y’icyubahiro.

    Mu mwaka wa 2019, Qatar Airways yatangajwe nk’ikigo cy’indege cya mbere cyiza ku Isi, ku rutonde rwakozwe na Skytrax, ikora intonde z’ibigo bitwara abantu mu ndege.

    Iki kigo gikora ingendo zihuza Kigali na Doha inshuro eshatu mu cyumweru, ndetse kigakora ingendo 90 buri cyumweru ku Mugabane wa Afurika.

    Nyuma y’uko Boeing 777 igeze mu Rwanda, Visi Perezida wa Qatar Airways ku Mugabane wa Afurika, Hendrik Du Preez, bishimiye kuba mu kigo cya mbere gihuza u Rwanda n’indi migabane irimo Aziya, u Burayi na Amerika.

    Yagize ati “Dutewe ishema no kuba ikigo cya mbere cy’indege gihuza u Rwanda na Aziya, u Burayi, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati. Kuva ku ngendo 33 mu gihe icyorezo cyari kimeze nabi, twabashije kongera ingendo zacu zirenga 900 zihaguruka buri cyumweru zijya mu byerekezo 130 hirya no hino ku Isi, ibizatuma dufasha Diaspora y’u Rwanda kubona amahitamo azatuma basura imiryango yabo.”

    “Urugendo rw’uyu munsi rwakozwe n’indege yacu nini ikoresha moteri ebyiri, rugaragaza inyota dufite yo gusubiza ibyifuzo by’abakiliya bacu tubashyiriraho indege zikwiriye zabafasha ubwabo n’ibyo batwaye. Twizeye ko ibi bizakomeza gutya nyuma y’iki cyorezo.”

    Ku bijyanye n’icyorezo, Qatar Airways yabaye ikigo cya mbere ku Isi cyahawe uruhushya rw’ikigo cyashyizeho ingamba zihamye zo kurinda abakiliya bacyo icyorezo cya Covid-19.

    Muri ibi bihe bya Covid-19 kandi, iki kigo cyafashije abakiliya bacyo kubona kwishyurwa amafaranga yabo ku ngendo zasubitswe ndetse n’abasabye ko zihindurwa barabyemerewe mu buryo bworoshye.

    Qatar Airways isanzwe ikora ingendo mu bihugu 160 ku Isi, ikazikorera ku bibuga by’indege birenga 1000, aho buri munsi ihagurutsa ingendo 14 250.

    Iki kigo kiri mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda, aho nirangira, kizahabwa imigabane ingana na 49% ya Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ibizatuma na yo yubaka ubushobozi bwayo bukagera ku rwego mpuzamahanga.

    Indege nini ya Qatar Airways yaguye i Kigali. Ifoto: Wikimedia Commons

  • Polisi yerekanye abasore n’inkumi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo n’abafashwe bakina filime –

    Aba bose bafashwe kuwa 28 Gashyantare 2021, mu saha ya saa tanu, bafatirwa mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

    Muri urwo rubyiruko uko ari 37, abagera kuri 27 bafashwe muri Guest House bafata amashusho ya filime, mu gihe abandi 10 bafatiwe mu birori banywa inzoga.

    Tuyizere Théogène wari ushinzwe kuyobora imitunganyirize y’iyi filime yafatirwaga amashusho yabwiye itangazamakuru ko atari azi ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ko akuyemo isomo ku buryo atazabyongera.

    Ati “Badusanze aho twari gufata amashusho ya filime, njyewe bangejejeho igitekerezo kugira ngo mbabe hafi mu kugira inama bagenzi babo, nari nazanye imodoka maze mbona ko amasaha amfashe, mbona nta kindi gisubizo mfite mbona ko ngomba kuguma aho ngaho. Ni uko badufashe batubwira ko twateje ikibazo cy’umutekano.”

    Ntakirutimana Mariam, uri mu bafatiwe mu birori yavuze ko yari yahamagawe n’inshuti ye ngo aze amukinishe filime bari bukore umunsi umwe,muri uko kuza nibwo ngo yisanze mu gikundi cy’inkumi n’abasore nabo baje gukina maze Polisi ibata muri yombi ubwo.

    Ati” Nafatiwe mu cyuho mu bintu ntarinzi nanjye ubwanjye. Umuntu wari usanzwe unzi ko nkina filime yarampamagaye arambwira ngo ese ngushyize muri filime ndigukina hari ikibazo? ndavuga ngo nta kibazo ,nawe ati turi bukine ni joro waza tugakora. Hari saa Moya nibwo yampamagaye ,nahise mfata moto nihuta mbasangayo ngiye gukina filime.”

    Yavuze ko bimusigiye isomo rikomeye ku buryo atazongera. Ati “Icyo nabwira abantu n’uko bakubahiriza ingamba, kuko nk’ubu byatumye nsiba akazi mu bintu bitari ngombwa, ndetse nari no kwandura Covid-19, ndicuza ku byo nakoze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’Igihugu itazahwema guhwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus,asaba abantu kujya batanga amakuru.

    Yavuze ko uko abantu bakomeza kujejeka mu kwirinda Coronavirus baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubwa bandi.

    Ati ”Abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ari ureka ibibujijwe byose, ariko gukora ibibujijwe ni ukuvuga ko uba wabirenzeho bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga ndetse n’ubw’abandi.”

    Aba bose uko ari 37 nyuma yo gufatwa basabwe kwipimimsha COVID-19 ndetse baganirizwa ububi bw’icyorezo cya Coronavirus banacibwa amande.

    Bamwe bafatiwe mu gikorwa cyo gukina filime, mu gihe abandi basanzwe mu birori

    Abafashwe bose baciwe amande

  • Impano ye ni umurage ukomeye utazazimira- Imbamutima z’abasezeye kuri Padiri Ubald –

    N’ubwo hari hashize ukwezi inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga itangajwe ntibyakuyeho ko abamusezeyeho bose bazengaga amarira mu maso ku bwo kubura umupadiri wuje urukundo ndetse n’impano yihariye Rurema wa muhanze yamugabiye.

    Ubwo abantu basezeraga bwa nyuma kuri Ubald Rugirangoga, byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera ahabereye uyu muhango hinjiraga abantu bake bamara ku musezeraho bagasohoka hakinjiramo abandi.

    Uretse ibyo ariko uwamaraga kumusezeraho wese yagombaga guhita ataha cyane ko bitari byemewe guhagarara hanze ya kiliziya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Umuhango wo kumusezera witabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye, barimo abo mu muryango we, abo muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Abihayimana bagenzi be bari barangajwe imbere na Cardinal Kambanda.

    Cardinal Kambanda yafashe umwanya wo kugeza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango ndetse n’abawukurikiraniraga kuri Radiyo Mariya no kuri Youtube.

    Mu ijambo rya Cardinal Kambanda yagarutse cyane ku mateka n’ubutwari byaranze Padiri Ubald Rugirangoga n’ububabare yagize mu bihe byatambutse cyane ko yashegeshwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo arimo kubura umuryango we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uretse kuvuga ubu butwari bwa Padiri Ubald Rugirangoga, Cardinal Kambanda yongeye kugaragaza ko impano yari afite ari umwihariko we kandi ko izaba umurange ku basigaye.

    Ati “Ntabwo yemeye guheranwa n’agahinda, ahubwo ubwo bubabare yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi, ugusaba imbabazi Imana, gusaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umuvandimwe waguhemukiye ukamubohora mu mutima[…] afasha abantu kwiyunga n’imana kwiyunga n’imiryango kwiyunga n’abavandimwe.”

    Cardinal Kambanda yagereranyije ibyabaye ku buzima bwa Ubald Rugirangonga n’inkuru iri muri Bibiliya y’umugabo witwa Yobu, wahuye n’ibibazo bikomeye umuryango ugashira, abana bagapfa, inshuti zikamucikaho agakomeza kumaramaza ku Mana.

    Bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu muhango n’ubwo byari bigoye ko bagira icyo bavuga kubera ikiniga, basangije IGIHE urwibutso basigaranye kuri uyu mupadiri.

    Mukatwari Cécile wemeza ko Padiri Ubald yamusengeye agakira umwingo, mu marira menshi yavuze ko kuba yapfuye ari igihombo.

    Ati “Njyewe yaransengeye ndakira, naringiye gusenga ngira ngo mbaze ukuntu nazabagwa. Urwibutso nasigaranye ni uko yankijije indwara sinzabyibagirwa. Naramukundaga cyane ku buryo n’ubu iyo mbitekereje birandenga.”

    Misago Alphred yavuze ko ibyo Padiri Ubald yagiye akora birimo iby’isanamitima bitazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda,

    Misago yavuze ko kandi atazibagirwa umunsi yaganiraga na Padiri Ubald ubwo bari ku mashyuza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama

    Ati “Ikintu nibuka ni umunsi twari turi ku mashyuza twagiye koga aza kudusanga aho twari twicaye hakurya ku mabuye, aratebya cyane ati ‘burya rero natwe ibisaza dutinya urupfu’ uwo munsi sinzawibagirwa.”

    “Ikindi ni uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana ni igihombo kinini ku gihugu no kuri kiliziya tuzahora tumwibuka kandi Imana izadufashe tubone undi nka Ubald.”

    Ubwo igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyahumuzaga umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wongeye gushyirwa mu mudoka aho wahise utwarwa mu Karere ka Rusizi, ahateganyijwe umuhango wo gushyingura uzaba ku wa kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021 muri Paruwasi ya Nkaka.

    Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald yitabiriwe n’umubare munini wa bagenzi be b’Abihayimana

    Amarira yari yose ku baherekeje Padiri Ubald

    Ibihayimana bari bagiye gusezera kuri Ubald bakoranye umurimo w’Imana

    Indi nkuru bifitanye isano

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububabare-yabubyajemo-imbaraga-zo-kubaka-amahoro-ubuhamya-bwa-cardinal-kambanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Perezida wa Ghana yabaye umukuru w’igihugu wa mbere utewe urukingo rwa Covid-19 muri gahunda ya Covax –

    Perezida Akufo-Addo yarutewe hamwe n’umugore we Rebecca imbonankubone (live) kuri televiziyo bereka abanya-Ghana bose ko ntacyo bitwaye kuba barwiteza.

    Yandika ku rubuga rwe rwa Twitter, Akufo-Addo, yavuze ko urukingo nta kibazo rufite ndetse ko ruzafasha igihugu cye kurwanya ingaruka za Covid-19.

    Ati “Ku wa Mbere, tariki ya mbere Werurwe 2021, njyewe na Rebecca wanjye twari turi ku bitaro bya gisirikare kugira ngo dufate urukingo rwa Covid-19 ku mugaragaro. Urukingo nta kibazo na kimwe rufite, ndetse ruzafasha mu kuturinda ingaruka za Covid-19 ku buzima bwacu.”

    Yongeyeho kandi ko uru rukingo ruzafasha mu kugarura ubuzima busanzwe ndetse ko ruzatuma ubukungu bwa Ghana busubira uko bwahoze.

    Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Coronavirus muri gahunda ya Covax tariki 24 Gashyantare, aho yahawe dose ibihumbi 600 z’inkingo za Astrazeneca.

    BBC ivuga ko iki gihugu giteganya gutanga inkingo mu byiciro bine, aho abazahabwa inkingo mu cyiciro cya mbere, ari abantu bari mu kaga ko kwandura Covid-19 kuruta abandi, ni ukuvuga abaganga n’abaforomo, abakora muri serivisi z’umutekano, abagize guverinoma ndetse n’abantu bakuze bari hejuru y’imyaka 60 kuzamura.

    Icyiciro cya kabiri cy’abazahabwa inkingo, ni abantu batanga serivisi zitandukanye, harimo abarimu n’abanyeshuri babo, abanyamakuru, abatanga serivisi z’amashanyarazi, abahinzi, abacuruzi, abashoferi, abasoresha, abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abashinzwe ubumenyi bw’ikirere, abashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, ndetse n’abandi bakora muri guverinoma.

    Abazahabwa inkingo mu cyiciro cya gatatu ni abantu bose basigaye batavuzwe mu byiciro bibanza bari hejuru y’imyaka 18 hatarimo abagore batwite.

    Icyiciro cya nyuma cy’abazahabwa inkingo ni abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 18. Perezida Akuffo-Addo yavuze ko bo bazahabwa inkingo ari uko habonetse izizewe neza.

    Abantu ibihumbi 84 bamaze kwandura Coronavirus muri Ghana, muri bo hamaze gukira abagera kuri 77.972, abandi 607 bahitanwe nayo.

    Urukingo rwa Astrazeneca nirwo Perezida wa Ghana yahawe

    Perezida wa Ghana yakingiwe Coronavirus binyuze muri gahunda yo gukwiza inkingo ya Covax

  • Ibimenyetso by’icya Semuhanuka Rusesabagina yateye urukiko ku Bunyarwanda bwe –

    Iyi ngingo yagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021 aho Rusesabagina yavuze ko atari ‘Umunyarwanda’, anabishingiraho avuga ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha bijyanye n’iterabwoba akurikiranyweho, kuko ari Umubiligi.

    Icyo gihe yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano [mu Rwanda] mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

    Yavuze ko u Bubiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 ariko ubw’Ubunyarwanda ntiyabusubiranye.

    Ati “Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi.’’

    Mu gukomeza gushimangira ko atari Umunyarwanda, Rusesabagina wayoboye Impuzamashyaka ya MRCD/FLN abajijwe ibyangombwa bimuranga, yavuze ko afite indangamuntu imwe na pasiporo imwe kandi na byo by’u Bubiligi.

    Nubwo atangaza ibi ariko ibimenyetso simusiga bigaragaza ibindi. Hari inyandiko iriho umukono w’uyu mugabo IGIHE ifitiye kopi.

    Muri iyi nyandiko yo kuwa 26 Nyakanga 2004, Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka arusaba Pasiporo nshya ngo kuko indi yatakaye.

    Iyo baruwa iri mu Kinyarwanda igira iti “Mbandikiye iyi baruwa mbasaba urwandiko rwa’abajya mu mahanga (Passport), iyo nari nsanzwe ntunze No A003469 yaratakaye”.

    Ku mugereka w’iyo baruwa ayiherekesha icyangombwa cya Parike y’u Bubiligi gisobanura ko Pasiporo ye koko yatakaye. Icyo gihe yishyuye amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga kugira ngo ahabwe pasiporo nshya.

    Yanditse ibaruwa avuga ko indi Pasiporo ye yatakaye bityo akwiye guhabwa indi

    Ni ko byagenze, kimwe n’undi munyarwanda wese ushaka ibyangombwa, yahawe pasiporo nshya ifite nimero PC 009914, yagombaga kurangira ku wa 29 Nyakanga 2009.

    Nta hantu na hamwe Rusesabagina yigeze avuga ko yasabye Pasiporo nshya ubwo yari mu Rwanda mu 2004 ahubwo inshuro zose mu rukiko yumvikanishaga ko iyo yari afite yayishyikirije u Bubiligi.

    Inyandiko zigaragaza kandi ko ibaruwa yaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka gufasha Rusesabagina agahabwa Pasiporo nshya.

    Iyo baruwa yanditswe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hari aho igira iti “Ari ino mu Rwanda akaba yifuza gusubira aho atuye afite pasiporo nshya asaba”.

    Grégoire Karambizi wayanditse amenyesha uru rwego rw’Abinjira n’Abasohoka ati “Nizeye ko muzabimutunganyiriza”.

    Umwunganizi we mu by’Amategeko, Me Gatera Gashabana, mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021, yavuze ko ibijyanye n’ubwenegihugu bwe, bizitabwaho n’izindi nzego.

    Ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nk’uko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

    Biteganyijwe ko ku wa 5 Werurwe 2021 aribwo urukiko ruzongera kuburanisha Rusesabagina ku nzitizi yatanze zituma adashobora kuburanishwa mu mizi.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakoze iyo bwabaga imufasha kugira ngo abone Pasiporo

    Rusesabagina yujuje inyandiko zisaba Pasiporo nk’Umunyarwanda

    Pasiporo Rusesabagina yavugaga ko yabuze, yarangije igihe mu 2001

    Yerekanye n’icyangombwa yahawe n’inzego z’u Bubiligi kigaragaza ko Pasiporo yari asanganywe yabuze

    Inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga yayatanze atagononwa

  • Perezida Kagame yagaragaje amasomo Afurika ikwiye kwigira ku cyorezo cya Covid-19 –

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika, binyuze mu gusubiza inyuma ubukungu bw’uyu Mugabane ndetse no gutwara ubuzima bw’Abanyafurika.

    Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyazahaje imibereho ku Mugabane wa Afurika, hari amasomo uyu Mugabane ukwiye kugikuramo, kugira ngo mu bihe biri imbere, uzabe uri ku rwego rwo guhangana n’ibyorezo nk’ibi.

    Ati “Nta ngingo ifite agaciro [nka Covid-19] kuri Afurika, reka ntange ibitekerezo by’uko ibintu byakorwa mu bihe biri imbere. Icya mbere, icyorezo cyagaragaje akamaro gakomeye ko kongera ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubuvuzi ku Mugabane wacu”.

    “Inzego z’ubuzima zabaye ingirakamaro cyane mu guhangana n’icyorezo ku Mugabane wacu. Nk’uko nabigarutseho muri raporo [nagejeje] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nk’ushinzwe ibikorwa byo kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, hari ibyangombwa byafasha za Leta bitari gusa mu kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, ahubwo no kuyikoresha neza.”

    Hejuru yo kongera ingengo y’imari mu bihugu imbere, Perezida Kagame yanasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara zirimo n’ibyorezo, Africa CDC.

    Ati “Icya kabiri, Ikigo cya Africa CDC, cyerekanye akamaro kacyo muri ibi bihe by’icyorezo. Cyafashije mu kubona no gukwirakwiza ibikoresho bipima n’ibirinda Covid-19, gikusanya amakuru y’icyorezo ndetse kinafasha mu bikorwa byo gushaka inkingo. Tugomba rero gukomeza gushyigikira Africa CDC, kugira ngo igire ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru kandi itange umusaruro”.

    Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byo gusinya no kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo cya Afurika Gishinzwe ubuvuzi (African’s medicine Agency Treat), “kugira ngo gitangire gukora vuba bishoboka”.

    Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ikwiye gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika, kuko rizagira uruhare mu kwihutisha izanzamuka ry’ubukungu bwa Afurika.

    Ati “Icya gatatu, dukwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, nka kimwe mu byadufasha kongera kwiyubaka”.

    Yongeyeho ko iryo soko rizatuma ibigo bikora imiti n’inkingo birushaho kugana Afurika, bityo uyu Mugabane ukungukira muri iryo terambere ku buryo bizawufasha guhangana n’ibyorezo by’ahazaza.

    Perezida Kagame kandi yasoje asaba Afurika kugira ijwi rimwe mu rugamba rwo gusaba ko inkingo za Covid-19 zigabanywa mu buryo bungana ndetse zikagezwa kuri bose bazikeneye.

    Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye gukura mu cyorezo cya Covid-19/ Ifoto: Village Urugwiro

  • Iruka ry’ikirunga ryica abacyegereye ariko abarokotse bakagaruka kuhatura; ni iki bahakurikirana? –

    Ntawakwifuza ko habaho ibiza, ariko hari ubwo biba bikangiza bimwe nyuma bikagira n’akamaro. Nyuma y’igihe kirekire, usanga twa duce twarongeye guturwa kandi twishimiwe. Ni muri ubwo buryo amashyamba yo mu duce tw’Ibirunga by’u Rwanda aba atoshye, akaba icumbi ryiza n’ibyo kurya ku nyamaswa z’agasozi.

    Abahaturiye nabo babigiriramo inyungu cyane cyane izishingiye ku buhinzi, kuko babona umusaruro utubutse bigizwemo uruhare n’ubutaka babukoreraho burumbutse.

    U Rwanda rw’imisozi igihumbi rufite ibirunga bitanu biri mu Majyaruguru n’agace gato k’Uburengerazuba, ariko abenshi mu batuye muri utwo duce ushobora kubabaza akamaro k’iruka ry’ikirunga ntibamenye ngo ni akahe. Nyamara ubuzima bwabo bwa buri munsi ahanini bushingiye kuri ako kamaro kuko ari uduce dukorerwamo ubuhinzi cyane.

    Ubutaka bwirabura buba muri utwo duce bugatuma ubuhinzi bwaho bugenda neza, ni umusaruro w’iruka ry’ibirunga ryabayeho mu myaka ibihumbi ishize. Hemezwa ko ibikoma bizamuka iyo ikirunga kiruka bizamukana n’ibinyabutabire bikungahaza ubutaka, maze bukera cyane.

    Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Rutazuyaza Byizigiro Vaillant, yasobanuye ko bitwara igihe kinini kugira ngo ubwo butaka buboneke.

    Ati “Ibyo bikoma bisohoka bishyushye, byamara gukonja bikabanza byakora ibintu bimeze nk’ibitare. Ibyo bitare birabora nabyo bigacagagurika, bikagenda bihindagurika bitewe n’imiterere y’ikirere (ubushyuhe cyangwa ubukonje) kugeza habonetse ubwo butaka.”

    “Ubushyuhe butuma kubora [kw’ibyo bitare] byihuta naho ubukonje bugatuma bitinda. Ntabwo wahamya ngo mu by’ukuri bitwara igihe kingana iki usibye kugereranya, ariko kiba ari kirekire.”

    Yongeyeho ko kubora kw’ibyo bitare bitaba bihagije kugira ngo ubutaka buhingwa buboneke, ahubwo hari n’ikindi gihe bitwara habaho kubora kw’amababi y’ibimera bihaba bwa mbere ndetse nabyo ubwabyo, uko bibora ari ko birushaho kubukungahaza.

    Volcano Discovery igaragaza ko iruka rya Kalisimbi rishobora kuba ryarabayeho mu 8050 mbere y’ivuka rya Yezu.

    Urwo ni urugero rushobora kwerekana ko akamaro k’iruka ry’ikirunga katabonwa n’abakibonye kiruka bitewe n’imyaka bitwara kugira ngo kagaragare, ahubwo abavuka mu myaka myinshi nyuma y’uko ibyo bibaho ni bo bakabona bigatuma bahiyegereza bakahabyaza umusaruro.

    Ku rundi ruhande ariko Dr Byizigiro yavuze ko ibirunga byose birutse atari ko bizana ubutaka burumbutse.

    Ati “Impamvu ubutaka bw’uduce tw’ibirunga byo mu Rwanda bwera cyane ni uko biriya byari ibirunga bifite ibinyabutabire byiza. Hari utundi duce twabayemo ibirunga ariko ubutaka bwaho butajya bwera kubera ko ibinyabutabire byaho atari byiza ku bimera.”

    Uwo mushakashatsi yavuze ko ibinyabutabire bizamuka habaho iruka ry’ikirunga bishobora kuza ari byiza ku binyabuzima (base) cyangwa bikaza ari bibi kuri byo (acide). Iyo ibizamutse ari acide ubwo butaka burumbutse ntibushobora kuboneka.

    Uretse ubuhinzi bukorerwa mu duce tw’ibirunga bugatanga umusaruro utubutse, amashyamba yaho ameramo ibyatsi n’ibiti bitoshye ku buryo inyamaswa ziyabamo zihonokerwa bikaba byatuma zitahimuka.

    Amakoro aboneka nyuma y’iryo ruka nayo agira akamaro gakomeye, aho yifashishwa mu bwubatsi cyangwa akaba yanakorwamo sima. Kuva muri Nzeri 2020, uruganda rwa Prime Cement ruri i Musanze, rukora sima rwifashishije amwe mu makoro yaturutse ku iruka ry’ikirunga.

    Kuva muri Nzeri 2020 Prime Cement iri i Musanze yatangiye gutunganya sima yifashishije amakoro

    Amakoro aboneka nyuma y’iruka ry’ikirunga arifashishwa mu bwubatsi

    Iyi foto igaragaza ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RDC kiruka, byerekana uko iruka ry’ikirunga riba riteye ubwoba / Ifoto: Getty Images

    Ikirunga cya Kalisimbi kiriho ishyamba ribamo ingagi n’abahaturiye bagakura umusaruro mwiza mu buhinzi, bikekwa ko cyarutse mu 8050 mbere y’ivuka rya Yezu