Tag: featured

  • Bane batawe muri yombi bakekwaho gucuruza mukorogo (Video) –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo aba bagabo bashinjwa kugurisha amavuta ya mukorogo beretswe itangazamakuru.

    Polisi yatangaje ko aba bagabo uko ari bane yabafatiye mu Murenge wa Gatenga kandi ko icyo gikorwa kizakomeza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Aba bagabo bemera amakosa y’uko bacuruzaga aya mavuta ariko bagahakana ko bayakuraga hanze.

    Umwe yagize ati “ ‘Ncuruza amavuta muri rusange yo kwisiga ariko habonetsemo amavuta atemewe . Njye mbimenye vuba kuko mperutse kubibona kuri televiziyo mwafashe abantu muri kubimena, kuva ubwo ntabwo nongeye kurangura. Nari nafashe umwanzuro ko nzacuruza ayo mfite nkahita ndekera.”

    Yongeyeho ku nyuma y’aho Leta ihagurukiye iki kibazo na we yaje gufatwa acuruza aya mavuta anemera amakosa y’icyaha yakoze abisabira imbabazi.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibindi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda , Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyakoresha.

    Ati “Haba harimo Hydroquinone kandi ingaruka igira n’uko yangiza uruhu, uruhu ntiruba rukigira wa mumaro wo gukingira umuntu imirasire y’izuba. Uruhu ntiruba rugifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara zishobora guturuka kuri za mikorobe zitandukanye n’amavirusi.”

    Yaboneyeho kugira inama abakoresha aya mavuta n’abayacuruza y’uko bakwiye kuyirinda kuko ashobora kugira ingaruka z’igihe gito n’igihe kirambye zirimo na kanseri.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha bafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

    Ati “Umuntu ucuruza ibi bintu akaba azi ko azabizira akongera akabicuruza azi ko abandi bigeze kubizira, njye numva ko rwose icyo gihe imitekereze ye ishobora kuba ifite ibibazo.”

    Kabera yavuze ko n’abinjiza ayo mavuta mu gihugu bakwiriye kubicikaho kuko mu minsi ya vuba bazafatwa.

    Abatawe muri yombi ni bane gusa Polisi yatangaje ko n’abandi babikora bazafatwa vuba

    Umwe mu batawe muri yombi

    Amwe mu mavuta atemewe yafashwe

    Umwe mu batawe muri yombi yavuze ko yari abizi ko amavuta acuruza atemewe

    Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyakoresha

  • Ibyo EAC ikeneye nk’impinduka mu mboni y’inzobere –

    Uwo muryango umaze imyaka isaga 30 usubukuye ibikorwa nyuma yo kubihagarika mu 1970 kubera imitegekere ya Perezida Idi Amin wari ayoboye Uganda yari iwuhuriyemo na Kenya na Tanzaniya, hari ibyo wagezeho birimo guhuza za gasutamo nyuma yo kwiyungwaho n’u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC y’uwo muryango (EALA), Gasinzigwa Oda, ubwo yari mu kiganiro “Imboni” cya Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko hari intambwe nziza yatewe mu byiciro bimwe, ariko ko hari n’ibindi bigikenewemo ingufu.

    Depite Gasinzigwa yavuze ko Itegeko nshinga rya EAC rikubiyemo ibigamije gushyigikira ubukungu birimo guhuza za gasutamo, gushyiraho isoko rusange, no gushyiraho ifaranga rimwe rikoreshwa mu bihugu binyamuryango.

    Yakomeje ati “Aho tugeze usanga guhuza za gasutamo bigenda bigerwaho aho hahujwe amategeko agenga imisoro, ibiro [by’imisoro] 15 biri ku mipaka [y’ibihugu] birakora neza.”

    Yasobanuye ko ari ibintu byoroheje gusangizanya amakuru no kumenyekanisha ibicuruzwa mu gihe bivanwa mu gihugu kimwe bijyanwa mu kindi.

    Uretse guhuza za gasutamo byagezweho, uwo mudepite yavuze ko ibindi bizashyigikira ubukungu bw’uwo muryango bikiri mu nzira, aho bimwe biri mu ntangiriro.

    Ati “Icyiciro turimo ni icy’isoko rusange kandi nacyo twifuza ko cyagenda neza. Ibijyanye n’amategeko y’ifaranga rimwe nabyo hari amategeko amaze gushyirwaho ariko turacyari muri urwo rugendo.”

    Impirimbanyi iharanira Kwihesha Agaciro kwa Afurika (Panafricaniste) akaba n’umucuruzi, Shyaka Michael Nyarwaya, yavuze ko amateka y’imibereho ya EAC yagize uruhare mu kuba iterambere ryayo rigenda buhoro.

    Ati “Ubundi iyo baba barawugezemo mu 1967 bose, imyaka 54 bari kuba bageze ku bintu bikomeye. Kubera ko bamaze imyaka 20 badakora (1970-1990), ubona ari ikintu cyo kubaka urugendo.”

    Ni mu gihe umunyamategeko akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki, Me Gasominari Jean Baptiste, we asanga kuba intego za EAC zigenda buhoro biterwa n’impamvu zirimo kuba ibihugu byose bidafite imbaduko imwe, aho usanga “bidahuriza ku mugambi”.

    Yagize ati “Hari ubwo usanga ibihugu bimwe bifite imyumvire itari yagera ku rwego rumwe n’urw’imyumvire y’ibindi. Hari bimwe usanga byarateye intambwe igaragara mu mitekerereze, ibindi ugasanga bikiri inyuma, bikaba byaremeye kwifatanya n’ibindi ariko mu by’ukuri bitari byiteguye.”

    Aho uwo munyamategeko yatanze urugero rw’igitekerezo cyazanywe muri uwo muryango cy’uko hajya habaho urujya n’uruza hifashishijwe indangamuntu zo mu bihugu nta pasiporo, byashyigikiwe n’ibihugu bitatu gusa ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, “ibindi ntibirabyemera.”

    Ati “Ariko twizera ko uko bazagenda babona ko birimo inyungu bazabyemera.”

    -  Hari ibikeneye kunozwa muri EAC

    Mu myaka mike ishize hagiye humvikana ibibazo by’umutekano muke ku baturage b’ibihugu bimwe bakorera mu bindi kandi byose ari ibinyamuryango bya EAC. Ibyo byateje umwijyane hagati y’ibyo bihugu byitanaga ba mwana bituma umubano wabyo uzamo agatotsi.

    Depite Gasinzigwa yavuze ko inyungu z’umuryango zigomba gupimirwa ku baturage, bityo ko hagomba kubaho ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu binyamuryango bisabwa, hitabwa ku nyungu zabo.

    Nihitabwa ku nyungu z’umuturage bizatuma abakorera mu bindi bihugu badahutazwa, ibihugu bishyire hamwe maze iterambere ry’umuryango rigerweho.

    Yakomeje ati “Ntabwo biba byumvikana mu gihe ubona inyungu z’abaturage, ukaba waragiye mu muryango ari wowe ubyifuje nta gahato ukemera gufatanya n’ibindi bihugu ndetse n’inyungu zikaba zigaragara. […]Ibyo waba ufite byose bigaruka ha handi kuri rya soko rimwe. Niba u Rwanda rufite miliyoni zirenga 12 z’abaturage, nta gihugu gishobora kuvuga ngo nta nyungu gifite mu gucuruzanya n’u Rwanda kuko ni isoko.”

    Yavuze ko amahoro n’umutekano ku baturage ari byo bigomba kwimirizwa imbere muri EAC kugira ngo babashe kwisanga mu bihugu binyamuryango byose.

    Depite Gasinzigwa kandi asanga hagikenewe intambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu binyamuryango byiyemeje, kwegera abaturage no kongerera ingufu abikorera.

    Izo mpuguke zagaragaje ko hakenewe imiyoborere myiza imbere mu bihugu bigize uyu muryango, kugira ngo byubake neza politiki y’ubufatanye mu bayobozi babyo bashobore gusenyera umugozi umwe, kuko imishinga y’uwo muryango idindizwa akenshi n’abayobozi b’ibihugu bamwe batayishyigikira.

    Agerageje kubishyira mu rwego rw’amategeko, Me Gasominari yavuze ko ikintu cya mbere kiranga amasezerano ari ubushake bw’abayakorana, bityo ko hakenewe kwigisha abantu “ikibazo cy’imyumvire” kikabanza kuvaho.

    Ati “Iyo bigitangira haba hari n’urwikekwe abantu bataramenya niba bazakorana n’abandi [neza] cyangwa niba basangiye icyerekezo.”

    Uwo munyamategeko yavuze kandi ko hakenewe ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko y’uwo muryango ateganya, kuko iyo butagaragara bigorana ko intego zigerwaho.

    Kugeza ubu EAC igizwe n’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo. RDC na Somalia nabyo byatanze icyifuzo cyo kwinjizwa mu muryango ariko ntibirasubizwa.

    Uwo muryango ufite isoko ry’abasaga miliyoni 170, inzobere zisanga hari intambwe umaze kugeraho ugereranyije n’indi miryango ndetse n’igihe umaze ushinzwe. Mu gihe ibyo bihugu bizaba byemerewe kuba ibinyamuryango, isoko rizaguka rigere ku basaga miliyoni 300, abacuruzi begere inyanja zambukirizwaho ibicuruzwa ndetse n’umutungo kamere ubirimo ufashe ibindi biri mu muryango.

    Depite Gasinzigwa Oda asanga hagikenewe intambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu binyamuryango bya EAC byiyemeje, kwegera abaturage no kongerera ingufu abikorera

  • Urukingo rwa Coronavirus rwa AstraZeneca rutegerejwe i Kigali –

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko inkingo u Rwanda ruzakira ari izakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza za AstraZeneca. Uru rukingo ni narwo rwatanzwe muri iyi gahunda mu bindi bihugu bibiri bya Afurika, Ghana na Côte d’Ivoire, aho byombi byatangiye gukingira ku wa 1 Werurwe 2021.

    Muri ibi bihugu byombi, inkingo zagezeyo mu kwezi gushize aho nka Ghana yakiriye dose 600.000 mu gihe ku wa 24 Gashyantare, Côte d’Ivoire yakiriye dose 504.000 byitezwe ko u Rwanda narwo rwakira izo muri icyo kigero.

    Uru rukingo rwa AstraZeneca usibye kuba rwarakozwe na Kaminuza ya Oxford, Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy’icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

    Mu cyumweru kimwe byitezwe ko dose miliyoni 11 z’urukingo rwa Coronavirus arizo zizakwirakwiza mu bihugu muri iyi gahunda ya Covax.

    Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca ni rwo rwonyine urebye rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ariko nk’urwa Moderna rw’Abanyamerika rwo amabwiriza ni uko rubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere Celsius -20 rukaba rwahamara amezi atandatu.

    Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko nk’ibihugu bikennye cyangwa ibyo muri Afurika byinshi bishobora kuzahitamo gukoresha urwa AstraZeneca kuko nta mabwiriza menshi rusaba mu kurubika bitandukanye n’izindi zifite umwihariko ukomeye mu bukonje n’ibindi.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagiranye na IGIHE mu Ukuboza 2020, yari yaciye amarenga ko u Rwanda rushobora kuzakoresha urukingo rwa AstraZeneca.

    Ati “Ruriya rwa AstraZeneca ni urukingo rutatuvuna cyane mu buryo bwo kubika inkingo.”

    Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amdolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

    Inkingo zizatangwa muri gahunda ya Covax ni izishobora guhabwa abaturage 20% muri miliyoni 12,7 batuye u Rwanda. Dr Ngamije icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by’abaturage ni zo tugomba kubona ariko n’uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.”

    IGIHE ifite amakuru ko muri gahunda harimo ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira nibura 60% by’Abanyarwanda bose bakingiwe Coronavirus.

    Inkingo ziri gutangwa muri gahunda ya Covax inyinshi ni izakozwe na AstraZeneca, byitezwe ko u Rwanda narwo arizo ruzakira

  • Akarere kose ka Bugesera kabuze amazi –

    Akarere ka Bugesera kose kabuze amazi nyuma y’aho imiyoboro migari yagaburiraga aka gace yangiritse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021.

    Imiyoboro ibiri yangiritse ni ivana amazi mu ruganda rwa Kanyonyomba n’uvana amazi mu ruganda rwa Ngenda.

    Mu itangazo Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, Wasac, cyanyujije kuri Twitter cyavuze ko Akarere ka Bugesera kose kabuze amazi ariko ko abaturage bakwiye kwihangana mu gihe biri gutunganywa.

    Ati “Twagize ikibazo ku matiyo avana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba na Ngenda. Mu gihe abakozi bacu bari gukorana umurava mu gusana ayo matiyo, turasaba abatuye mu karere kose ka Bugesera kwihanganira ibura ry’amazi tubizeza ko mu gihe cya vuba bongera kuyabona.”

    Umuvugizi wa WASAC, Iraguha Dan, yatangarije IGIHE ko ibikorwa byo gusana iyi miyoboro birimbanyije kugira ngo abaturage batuye mu Bugesera babashe kubona amazi vuba bidatinze.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuyoboro uvana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba n’uwa ngenda yaturitse bisanzwe.

    Umuyoboro wavanaga amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba wagemuraga angana na meterokibe 2500 ku munsi mu gihe uruganda rwa Ngenda rwohereza amazi angana na meterokibe 3300 ku munsi.

    Mu karere ka Bugesera, amazi yabuze kubera imiyoboro yangiritse / Ifoto: IGIHE

  • Bane batawe muri yombi bakekwaho gucuruza mukorogo –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021, nibwo aba bagabo bashinjwa kugurisha amavuta ya mukorogo beretswe itangazamakuru.

    Polisi yatangaje ko aba bagabo uko ari bane yabafatiye mu Murenge wa Gatenga kandi ko icyo gikorwa kizakomeza mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Aba bagabo bemera amakosa y’uko bacuruzaga aya mavuta ariko bagahakana ko bayakuraga hanze.

    Umwe yagize ati “ ‘Ncuruza amavuta muri rusange yo kwisiga ariko habonetsemo amavuta atemewe . Njye mbimenye vuba kuko mperutse kubibona kuri televiziyo mwafashe abantu muri kubimena, kuva ubwo ntabwo nongeye kurangura. Nari nafashe umwanzuro ko nzacuruza ayo mfite nkahita ndekera.”

    Yongeyeho ku nyuma y’aho Leta ihagurukiye iki kibazo na we yaje gufatwa acuruza aya mavuta anemera amakosa y’icyaha yakoze abisabira imbabazi.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibindi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda , Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyakoresha.

    Ati “Haba harimo Hydroquinone kandi ingaruka igira n’uko yangiza uruhu, uruhu ntiruba rukigira wa mumaro wo gukingira umuntu imirasire y’izuba. Uruhu ntiruba rugifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara zishobora guturuka kuri za mikorobe zitandukanye n’amavirusi.”

    Yaboneyeho kugira inama abakoresha aya mavuta n’abayacuruza y’uko bakwiye kuyirinda kuko ashobora kugira ingaruka z’igihe gito n’igihe kirambye zirimo na kanseri.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha bafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

    Ati “Umuntu ucuruza ibi bintu akaba azi ko azabizira akongera akabicuruza azi ko abandi bigeze kubizira, njye numva ko rwose icyo gihe imitekereze ye ishobora kuba ifite ibibazo.”

    Kabera yavuze ko n’abinjiza ayo mavuta mu gihugu bakwiriye kubicikaho kuko mu minsi ya vuba bazafatwa.

    Abatawe muri yombi ni bane gusa Polisi yatangaje ko n’abandi babikora bazafatwa vuba

    Umwe mu batawe muri yombi

    Amwe mu mavuta atemewe yafashwe

    Umwe mu batawe muri yombi yavuze ko yari abizi ko amavuta acuruza atemewe

    Lazaro Ntirenganya yavuze ko aya mavuta agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyakoresha

  • Kamonyi: Ntigurirwa ukekwaho kwicisha isuka umugore we agiye kugezwa mu rukiko –

    Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko icyaha akekwaho cyabaye tariki ya 4 Gashyantare 2021. Bivugwa ko icyo gihe yatashye ahagana saa Munani z’Ijoro ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we witwa Uwimana Florence wari umaze kumukingurira.

    Yahise aburirwa irengero ariko bukeye ahagana saa Kumi abaturage baza kumubona mu Murenge wa Gacurabwenge baramufata.

    Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uwo murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

    Kuri ubu amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Ntigurirwa Daniel azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021. Azaburanira ku Cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, mu Karere ka Muhanga.

    Kubera gahunda ya Guma mu Karere, abashaka gukurikira urubanza rwe by’umwihariko abo mu muryango we n’uw’umugore we bagiriwe inama yo kwegera ubuyobozi bukabibafashamo.

    Bibukijwe kandi ko itangazamakuru naryo rizaba rihari, bityo bazamenya amakuru y’uko urubanza ku cyaha gikomeye akurikiranweho rwagenze.

    Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Inkuru wasoma:Kamonyi:Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe yatawe muri yombi

    [email protected]


  • Muhanga: Arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 amushukishije ibiraha –

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko uyu muturage yakundaga gusambanya cyane uyu mwana no gushurashura mu bagore cyane ko nta we bamarana kabiri.

    Umubyeyi w’uyu mwana, Nyiramisago Marie Goretti, yabwiye TV1 ko yari amaze iminsi afite amakuru y’uko uyu mugabo amusambanyiriza umwana.

    Nyuma yo kubimenya na we yashakishije uburyo yazamugwa gitumo bari kumwe ndetse aza kubigeraho.

    Yagize ati “ Hari umwana w’umuturanyi waje kumbwira ko umwana aba hariya mu Kanogo ku mugabo uteka ibiraha, iyo agiye kwiga niho ajya, ambaza niba muha amafaranga ya buri munsi yo kurya ibiraha, mubwira ko nta mafaranga muha.”

    Yakomeje agira ati “ Uwo mwana ni we wabinyemeje ko yahindutse umugore we amuha ibiraha.”

    Uyu mwana na we yemeje ko uyu mugabo yamusambanyije inshuro irenze imwe.

    Ati “ Tumenyana bwa mbere nari ngiye kwiga mu gitondo. Yarampamagaye ngo ningende ambwire, ndagenda kubera ko nta wundi muntu wari uhari amfata ku ngufu arangije yahise akingura ndagenda ndiga ntawe nabibwiye. Ubwa kabiri arongera amfata ku ngufu ntawe nabibwiye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye,Gakwerere Eraste, yabwiye IGIHE ko aya makuru bamaze iminsi mike nabo bayamenye ndetse batangiye gukurikirana uyu mugabo.

    Ati “Ntabwo hashize iminsi tubimenye ariko ntabwo ari umuturage uhamaze iminsi. Aracumbitse ibyo akora ntabwo byari byamenyekana neza, twamenye ko ashobora kuba asambanya umwana w’imyaka 14 urerwa na nyirakuru, dusanga asa nk’uwamenye amakuru yatorotse.”

    Uyu mugabo aracyashakishwa mu gihe umwana yatangiye gufashwa kugira ngo yitabweho n’abaganga.

    Byabereye mu murenge wa Nyamabuye ubarizwamo umujyi wa Muhanga

  • Idamange agiye kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere –

    Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo ashishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Ku wa Kane guhera saa mbili za mu gitondo azatangira kuburana yisobanura ku byaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside hamwe n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

    Usibye icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa bikekwa ko yakoze ubwo Polisi yari igiye kumuta muri yombi maze agasingira umupolisi akamukubita icupa mu mutwe, ibindi byose bishingiye ku biganiro yanyuzaga kuri Shene ye ya Youtube.

    Inkuru bifitanye isano: Ibisobanuro by’ibyaha bine Idamange akurikiranyweho

    Idamange Iryamugwiza Yvonne agiye kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere

  • Nyamasheke: Abakora muri VUP biguriye amatungo ya miliyoni 30 Frw –

    Ni abaturage 1061 bo mu Murenge wa Bushekeri, basanzwe bakora imirimo y’amaboko irimo gukora imihanda. Buri wese mu gihe cy’umwaka yizigamye ibihumbi 30 mu mafaranga ahembwa maze agura itungo yumva yakorora ku bushobozi bwe.

    Amatungo baguze yiganjemo cyane ingurube n’andi arimo ihene, intama n’inkoko. Ayo matungo bemeza ko azabafasha kuva mu cyiciro bajya mu cyisumbuyeho kandi akazababera imbarutso y’iterambere.

    Twagiramungu Naasson ati “Tugiye kuyorora adufashe gutera imbere ku buryo umusaruro wavuyemo uzajya uduha ifumbire, tugurishe ibibwana. Njyewe bizamfasha kuva mu cyiciro njye mu kindi.”

    Uzayisenga Jeannette yunzemo ati “Iyi gahunda izagira ahantu ituvana, nzajya nishyurira abanyeshuri ndetse mbone ifumbire. Ngiye kurifata neza ku buryo nzava mu cyiciro cya mbere.”

    Indemarugamba Felix yagize ati “Dukorera amafaranga atari menshi ariko akatugirira akamaro, ntabwo umuntu ukora muri VUP yari akwiye gutahira aho ngo ahere mu cya mbere, akwiriye kwiteza imbere akajya mu kindi cyiciro. Ngomba kurifata neza kuburyo nzabona ifumbire ndetse rikazangeza no ku nka.”

    Yvan Munezero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri yavuze ko mu rwego rwo gucunga aya matungo kugira ngo azagere ku ntego, bagiranye amasezerano n’abayaguze kandi ashyirwa no mu bwishingizi kugira ngo irigize ikibazo rivuzwe.

    Ati “Bizamufasha kubona ubushobozi bimufashe kwikemura ibibazo adakomeje gutegereza Leta. Ubwishingizi bugiye kubafasha kugira ngo riramutse rigize ikibazo bahite bamwishyura irindi. Hariho komite ku rwego rw’umudugudu, akagari n’umurenge kandi buri tungo rifite nimero. Twanagiranye n’amasezerano kugira ngo hatazagira urigurisha.”

    Ni gahunda yatangiriye mu Murenge wa Macuba mu mpera z’umwaka wa 2020 aho abaturage bayise ‘Siganinogereze’.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu mpera za 20202 ubwo aheruka gusuraga Akarere ka Nyamasheke, yashimye iyi gahunda maze asaba ko yagera no mu yindi Mirenge ndetse n’utundi turere two mu gihugu.

    Amatungo yashyizweho amaherena afite nimero kugira ngo akurikiranwe