Tag: featured

  • Igisubizo ku bashaka gusura u Rwanda, gukumirwa n’u Bwongereza, kubungabunga ibinyabuzima – Ikiganiro na Perezida Kagame –

    Igisubizo ku bashaka gusura u Rwanda, gukumirwa n’u Bwongereza, kubungabunga ibinyabuzima – Ikiganiro na Perezida Kagame

    Iki kiganiro cyabaye kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ubwo Perezida Kagame yashyiraga umukono ku masezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giant Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    The Giant Club yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Space for Giant, ukaba ari umufatanyabikorwa wihariye w’igitangazamakuru The Independent, ari nayo mpamvu Lord Lebedev yaje muri icyo gikorwa.

    Umunsi ikiganiro cyabereyeho ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ntibyigeze bitangaza ibyavugiwemo, gusa Lebedev yabivuye imuzingo mu nkuru ndende yanditse mu kinyamakuru cye The Independent.

    Perezida Kagame aganira n’uyu mushoramari yagarutse ku byerekeranye n’abasura u Rwanda, maze agira ati “Iyo abashyitsi baje mu Rwanda, mbagira inama yo kubanza gusura urwibutso rwa jenoside, noneho nyuma bakabona gusura ibindi bice by’igihugu kugira ngo babone aho twavuye n’aho turi ubu. Turi kugerageza kuva mu mateka ashaririye twanyuzemo, tugaha abantu icyizere.”

    Yakomeje avuga ku buhakanyi bw’ u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo ibihugu byombi byasohoraga inyandiko zerekana ko bidashyigikiye igitekerezo cya Loni cyo kwita ibyabereye mu Rwanda mu 1994 “Jenoside yakorewe Abatutsi”, ngo kuko hari n’abahutu bapfuye.

    Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi ari ukumenya Jenoside icyo ari cyo ni uwo yari igambiriye gutsemba. Ati “Ok, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntabwo bapfuye kubera ko bahigwaga bazira ako bavutse.”

    Bavuze ku bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima

    Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Lebedev yagarutse ku ngingo nyamukuru ijyanye n’igikorwa yari yajemo, avuga ku bijyanye n’ibinyabuzima muri rusange, aho yabwiye uyu mushoramari ko kwita ku bidukikije bijyana no kubaho neza kw’abantu, ndetse ko ari kimwe mu bigize ubuzima bw’abanyarwanda.

    Yamubwiye amwereka ibiti ati “Aho turi ubu, biriya ntabwo ari ibiti byatewe, Twaraje twubaka mu ishyamba.” Yakomeje avuga ko gahunda ya The Giant Club yinjiyemo ari ‘ihuriro ry’abanyabitekerezo’.

    Yongeyeho ati “Mu gihe abantu bavaga mu byabo mu 1994, igihugu cyacu cyari kigiye kuba ubutayu neza, kubera ko abantu barazaga bagatema ibiti bakabicana, abandi bakabyubakisha inzu. Twabonye akamaro ko gushishikariza abantu kongera gutera ibiti.”

    Perezida Kagame yakomoje kandi ku byerekereranye n’ubukerarugendo, avuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera byahagaritse aho u Rwanda rwakuraga, bituma ubukungu bw’u Rwanda buganuka. Ndetse Raporo ya Banki y’Isi yerekanye ko mu 2020 bwagabanutseho 0.2%.

    U Rwanda ni igihugu cyungukira ahanini mu bukerarugendo, aho umunyamahanga usuye Parike y’ibirunga (imwe mu zisurwa cyane) agiye kureba ingagi, yishyura amadolari 1500, ni ukuvuga arenga miliyoni 1,4 Frw.

    Yagarutse ku byerekeranye no gukumirwa n’u Bwongereza

    Umukuru w’Igihugu yagarutse ku cyemezo u Bwongereza bwafashe cyo guhagarika ingendo ziva mu Rwanda, avuga ko byamuteye urujijo atumva neza impamvu yabiteye, yibaza niba hari isano bifitanye na politike.

    Ati “Twabajije kuri ambasade, tubaza ambasaderi, hari abaminisitiri bacu bagiranye ibiganiro n’abaminisitiri i Londres ariko mu bisubizo batanga, nta mpamvu igaragara berekana yabiteye.”

    “Nabwo ni bibi cyane, icyemezo cyo gukumira u Rwanda cyaziye umunsi umwe na raporo yerekanaga ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku isi, mu bihugu byashyizeho ingamba zo guhangana na Covid-19.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko Laboratoire y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima , RBC, itigeze ibona virus yihinduranyije yagaragaye muri Afurika y’Epfo ndetse bimenyeshwa n’u Bwongereza.

    Yagize ati “Niba mufite amakuru y’uko tuyifite, dukeneye kubimenya. Mwadushyize mu cyiciro kimwe n’icy’ibihugu byavuze ko bitabamo Covid-19. Mugiye kutugereranya nabyo?”

    Lebedev akomeza avuga ukuntu u Rwanda ari igihugu cyatanzweho urugero na bamwe, ku kuntu ibihugu byo mu majyepfo y’Isi bigomba kwitwara mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Yerekana ukuntu u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kwambara agapfukamunwa ndetse no kuba abantu bageze mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro.

    Avuga ko mu banduye Coronavirus mu Rwanda bari munsi y’ibihumbi 20 ndetse n’abahitanywe nayo bari munsi ya 300. Gusa agaragaza ko hari abantu batishimira imikorerere ya guverinoma ku bijyanye no gukaza ingamba, ngo kubera ko bahabwa ibihano bikomeye birimo no gushyirwa muri stade barenze ku masaha bakararamo.

    Abayobozi bo bavuga ko ari bwo buryo bwonyine bwari bukenewe kugira ngo harindwe ikwirakwira ry’icyorezo. Ibintu Lebedev avuga ko ibihugu by’i Burayi bitashobora gushyira mu bikorwa, kandi u Rwanda rwarabigezeho.

    Perezida Kagame aganira na Lebedev ku wa 27 Gashyantare 2021 muri Village Urugwiro / Ifoto: Village Urugwiro

  • Sena yemeje abayobozi bashya barimo Umuyobozi Mukuru wa REB –

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’ Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya dosiye y’abayobozi basabirwa kwemezwa na bo mu nzego z’uburezi.

    Muri abo bayobozi harimo Dr Nelson Mbarushimana wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) na Dr Bernard Bahati wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri.

    Dr Mbarushimana yabwiye komisiyo ko azashyira imbaraga mu mashuri y’incuke, agashakirwa abarimu babyigiye kugira ngo umunyeshuri ugiye gutangira amashuri abanza azabe afite ubumenyi bw’ibanze.

    Yavuze ko kandi azashyira imbaraga mu kongerera abarimu amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe aho Isi igeze mu bijyanye n’uburezi kandi bakajyana nayo.

    Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu Umuhire Adrie, yavuze ko mu gusuzuma dosiye z’abayobozi hasuzumwe inshingano z’Ikigo, umwirondoro no kugirana ikiganiro na buri muyobozi usabirwa kwemezwa mu myanya.

    Umuhire yavuze ko mu kiganiro Komisiyo yagiranye na Dr Bernard Bahati yagaragaje ko afite ubushake n’ubushobozi byo gukora inshingano yahawe bishingiye ku mirimo yakoze n’ubunararibony afite mu burezi.

    Dr Bernard Bahati yasobanuye ko hazakorwa ubugenzuzi bugamije kureba ireme ry’uburezi harimo kureba uko abarimu bigisha, uko abanyeshuri biga n’ibyo bavanamo, cyane ko ari nabyo yari ashinzwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Bahati yakoze ubushakashatsi bujyanye no kureba uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu gukora isuzumabumenyi rihoraho buhuye n’imwe mu nshingano z’ikigo asabirwa kubera umuyobozi, bityo asanga ibyo yize n’ibyo yakoze bizamufasha mu nshingano ze.

    Nyuma y’Impaka zagiwe n’Abasenateri bagaragaje abo bayobozi bemejwe ariko babwirwa ko hari ibikwiye kwitabwaho mu kunoza no guteza imbere ireme ry’uburezi cyane ko hakiri ibibazo byo kwitabwaho.

    Dr Bahati (ibumoso) yemejwe nk’Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy ‘Igihugu gishinzwe lbizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri naho Dr. Nelson Mbarushimana yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze

  • Karongi: Polisi yihanangirije abangiza ibidukikije bitwaje gushaka zahabu –

    Aba bafashwe nyuma y’iminsi mike ishize muri Gashyantare uyu mwaka hafashwe abandi 15 nabo bari muri ibyo bikorwa bavuga ko barimo gushaka amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafatwa barimo gushakisha amabuye y’agaciro mu mugezi wa Butita na Musogoro, bavuga ko ari zahabu barimo gushakamo.

    Ni ibikorwa bakorera mu mirenge ya Rugabano, Gashari na Rubengera. Mu murenge wa Rubengera babikorera mu mugezi witwa Musogoro naho muri Rugabano na Gashari babikorera mu mugezi wa Butita.

    Yagize ati “Tariki ya 15 Gashyantare hari hafashwe abantu 15 none ubu hafashwe 4, bafatwa barimo kwangiza imigezi, barimbura ibiti bikikije imigezi. Bafatanwa ibikoresho bifashisha mu gushaka ayo mabuye y’agaciro nk’amasuka,ibitiyo, amapiki ndetse n’imihoro.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage baturiye ahabera ibyo bikorwa bakunze guhishira bariya bantu ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda n’abayobozi mu nzego z’ibanza babegera bakabaganiriza.

    Ati “Dufite amakuru ko bariya bangiza ibidukikije baha amafaranga abaturage bafite imirima hafi aho bagaceceka kuko bababwira ko barimo gushakamo zahabu. Twegera abaturage na bariya bangiza ibidukikije tukabakangurira ko ibyo barimo binyuranye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kandi ko baba barimo kwangiza ibidukikije. Tubabwira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abantu babifitiye ibyangombwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane abantu baha akazi bariya baturage ngo bajye gushakisha ayo mabuye kuko bavuga ko hari abo bakorera.

    Abafatwa bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri za Sitasiyo za Polisi mu Karere ka Karongi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


  • REMA yatangaje ko 75% bya frigo ziri mu Rwanda zishaje kandi zangiza ikirere –

    Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda gukoresha frigo n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako bitangiza ikirere kandi bikoresha umuriro muke w’amashanyarazi. Bizafasha mu kugabanya ingano y’amafaranga akoreshwa mu kugura umuriro hanarengerwa ibidukikije.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye rivuga ko “Ubu bukangurambaga ni kimwe mu byiciro bigize gahunda y’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, binyuze muri gahunda yiswe ‘Rwanda Cooling Initiative (RCOOL)’ igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukonjesha habungabungwa ibidukikije.”

    Gahunda yo gukoresha ibikoresho birondereza umuriro kandi ntibyangize ikirere izafasha mu iterambere rirambye, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje mu Masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016. Bizafasha kandi gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, avuga ko ari ngombwa ko Leta, abafatanyabikorwa n’abikorera bahuza imbaraga mu guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ya “Hydrofluorocarbons” no gufasha abantu kubona ibikoresho birondereza umuriro bitangiza ikirere.

    Muri gahunda ya RCOOL hatekerejwe uburyo bworoshye kandi buhendutse, buzafasha abaturage kubona ibikoresho birondereza umuriro ntibinangize ikirere.

    Kabera yagize ati “Gushyira imbaraga mu kubona ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje ku biribwa n’imiti ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Gutunga frigo igufasha kubika neza ibintu ntibyangirike kandi ikoresha umuriro muke cyangwa kugira icyuma gitanga ubuhehere mu nyubako ukishyura amafaranga make ku muriro ukoresha uba wungutse kabiri; bigufasha kwizigamira amafaranga no kurengera ibidukikije.”

    Yasabye abagura ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha kujya bagenzura ingano y’umuriro bikoresha by’akarusho bakareba ko bidafite imyuka ihumanya ikirere, kuko “bizafasha mu kurengera ibidukikije”

    Ubu bukangurambaga bw’igihe kirekire buzibanda ku bantu bakoresha ibikoresho bikonjesha mu ngo, mu nyubako z’ubucuruzi, ahacururizwa imbuto, utubari n’amahoteli mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho bikonjesha birondereza umuriro kandi bitangiza ikirere.

    Ubu bukangurambaga buzafasha iki?

    Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa frigo 87,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 Frw, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 Frw zitari ngombwa.

    Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu Rwanda hakomeje gukenerwa byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

    REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizubahiriza Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

    Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bikonjesha bikoresha umuriro muke kandi bitangiza ikirere, u Rwanda rwatangiye gukumira frigo n’ibindi bikoresho bikonjesha birimo imyuka yangiza ikirere.

    Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko 75% bya frigo ziri mu Rwanda zishaje kandi zangiza ikirere

  • Kuki abantu badashaka kumenya ukuri k’uburyo Rusesabagina yahindutse intwari? – Perezida Kagame –

    Rusesabagina yavuzwe ku Isi hose kubera Filime Hotel Rwanda yakozwe ku nkuru ye y’uko yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri Mille Collines mu 1994. Byatumye aba ikirangirire, ahabwa imidali itabarika, yitwa intwari kugeza n’aho ejo bundi aha ubwo yatabwaga muri yombi amahanga yavugaga ko “Hotel Rwanda Hero” bitumvikana uburyo agezwa imbere y’ubutabera.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Evgeny Lebedev, Umushoramari w’Umwongereza ufite inkomoko mu Burusiya washoye mu binyamakuru bikomeye byo mu Bwongereza nka Evening Standard na The Independent; baganiriye ku ngingo nyinshi harimo na Rusesabagina.

    Lebedev yari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Perezida Kagame yasinyaga amasezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giants Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Mu nkuru Lebedev yatambukije muri The Independent avuga ibyo yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo byatewe na Covid-19, urugendo rwo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n’ibindi.

    Perezida Kagame yabajijwe ku butwari bwa Rusesabagina, maze asubiza agira ati “Reka twemere ko ibyo bintu byose byabayeho. Kuki abantu badashaka kumenya ukuri k’uburyo Paul Rusesabagina yahindutse intwari? Abantu babaye muri iriya hotel icyo gihe, kuki mutumva inkuru zabo?”

    Abarokotse Jenoside benshi bari bihishe muri iriya hotel bakunze kuvuga ko Rusesabagina yakabirije inkuru y’ibikorwa byamuranze ndetse ko yasabaga abantu amafaranga yo kuba barimo.

    Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena ndetse wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe, ni umwe mu bari muri iyi hotel. Aherutse kubwira The New York Times ko Rusesabagina yishyuzaga abantu “nubwo Sabena ubwayo yari yamusabye ko atishyuza abantu”.

    Yakomeje agira ati “Paul yarabishyuje. Kandi Paul [Rusesabagina] yateye ubwoba abatari bafite uko bishyura ko aza kubasohora hanze”.

    Makuza yavuze ko filimi “Hotel Rwanda” ishingiye ku nkuru y’impimbano yo muri Hollywood.

    Umwe mu bari abayobozi b’iyi hotel yavuze ko mu cyumweru cya nyuma, Rusesabagina yafunze amazi yo muri hotel, asaba abayashaka kujya basohoka bakayasanga hasi.

    Ati “Niba mushaka amazi, mugomba kumanuka mukajya hasi kuri swimming pool umwe ku wundi”.

    Icyo gihe hanze kuri hotel ngo hari abasirikare barebaga umuntu umanutse agiye gushaka amazi ku buryo amazina yabo yashoboraga kuza guhita atambutswa kuri Radio RTLM ubundi bagahigwa.

    Terry George wanditse filime yagize icyamamare uyu mugabo, aherutse kuvuga ko mbere yo gutangira kuyikina, inyandiko yayo yagenzuwe n’abahanga hamwe n’abanyamakuru bareba ukuri kw’amakuru yose.

    Uyu George aherutse kwandika inkuru muri Foreign Policy avuga ko ubwo iyi filime yari imaze gusohoka mu 2004, Perezida Kagame yamushimiye nyuma [Kagame] akaza kwamagana Rusesabagina bitewe n’uko yanenze imiyoborere ye.

    Perezida Kagame ati “Ibyo si ukuri. Nta kibazo mfite mu kuba umuntu yakora filime ku cyo aricyo cyose ariko niba umuntu agiye kuririra kuri iyo filimi, akayisobanura ukundi mu nyungu ze bwite, z’amafaranga cyangwa se politiki, birapfuye … ni igitutsi ku bapfuye, ni ugutesha agaciro.”

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Rusesabagina yatangije umutwe wagize uruhare mu bitero byaguyemo inzirakarengane icyenda mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Mu matariki atandukanye mu 2018, uyu mutwe wa FLN washinzwe na Rusesabagina wagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, usahura abaturage, wica abandi ndetse wangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye.

    Perezida Kagame aganira na Lebedev ku wa 27 Gashyantare 2021 muri Village Urugwiro / Ifoto: Plaisir Muzogeye

  • Huye: Ibihano ku bakerensa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byahanitswe –

    Mu minsi ishize mu Karere ka Huye hagiye hafatirwa abakora ibikorwa birenga ku mabwiriza yashyizweho agamije gukumira COVID-19 birimo guhindura restaurant utubari, kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha yo gutaha n’ibindi.

    Hari abagiye bafatwa bakagirwa inama bagahita barekurwa, hari abarazwaga muri Stade naho bandi bagacibwa amande. Kuri ubu buri kosa ryashyiriweho amande naho ayari yarashyizweho mbere arongerwa.

    Urugero ni aho uwafatwaga yakoresheje amakoraniro yacibwaga ibihumbi 10 Frw, kuri ubu azajya ahanishwa gutanga ibihumbi 200 Frw. Uwafatwaga yatorotse ahashyirwa abagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 bakitabwaho yacibwaga amande y’ibihumbi 20 Frw ariko kuri ubu azajya atanga ibihumbi 100 Frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko habayeho kugenzura uko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 basanga hari benshi badohotse, biyemeza kongera ingufu mu kwigisha no gukaza ibihano.

    Ati “Icyagaragaye ni uko hari abadohotse ku mabwiriza n’abayarengaho nkana. Inama Njyanama rero ifata icyemezo cyo gukaza ibihano mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 kugira ngo buri wese yumve ko afite inshingano zo kwirinda no kurinda mugenzi we.”

    Imiterere y’amande yashyizweho kuri buri kosa:

    Urutonde rw’ayo mande rugaragaza ko uzafatwa atambaye agapfukamunwa, akambaye nabi cyangwa yambaye akanduye azajya atanga 5,000 Frw. Kukajugunya ahatarabugenewe ni ugucibwa 2,000 Frw. Kugenda mu masaha abujiwe ni uguhanishwa amande ya 5,000 Frw ku muntu umwe n’ibihumbi 10 Frw k’utwaye ikinyabiziga.

    Kutubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi bihanishwa 5,000 Frw; umuntu uzinjira mu iduka, mu isoko n’ahandi hantu hahurira abantu benshi adakarabye intoki cyangwa akanga gupimwa umuriro no kwandikwa mu gitabo azahanishwa gutanga amande ya 5,000 Frw.

    Umuntu uzafatwa akora ubucuruzi bwemewe mu mujyi ariko adafite aho abantu bakarabira intoki mbere yo kwinjira azahanishwa amande y’ibihumbi 100 Frw naho mu cyaro ni ibihumbi 50 Frw.

    Uwishyura n’uwishyuza badakoresheje ikoranabuhanga buri umwe azajya acibwa amande y’ibihumbi 25 Frw. Gufungura akabari mu cyaro ni uguhanishwa ibihumbi 50 Frw; mu mujyi ni ibihumbi 100 Frw mu gihe muri hotel ari ibihumbi 150 Frw.

    Kujya muri siporo rusange kandi bibujijwe ni uguhanishwa gutanga ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe n’ibihumbi 100 kuri nyir’inzu ikorerwamo siporo cyangwa uyoboye iyo siporo. Kwitabira amakoraniro abujijwe ni uguhanishwa gutanga ibihumbi 200 Frw k’uwatumiye n’ibihumbi 25 Frw ku witabiriye.

    Gukoresha amateraniro mu rusengero, Kiliziya n’umusigiti bitujuje ibisabwa cyangwa guterana hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bibanishwa amande y’ibihumbi 150 Frw.

    Kuva no kujya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 nta burenganzira umuntu abifitiye ahanishwa gutanga ibihumbi 20 Frw. Gutoroka ahagenewe kwita ku bafite ubwandu bwa COVID-19 nta burenganzira bihanishwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

    Gutwara umugenzi kuri moto igihe atubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bihanishwa ibihumbi 10 Frw naho ku igare bihanishwa 5,000 Frw. Kurenza umubare w’abateganijwe mu kazi nk’uko biteganywa n’amabwiriza, bihanishwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

    Inama Njyanama y’Akarere ka Huye kandi yanzuye ko irindi kosa ryakorwa ritagaragara mu yavuzwe rizahanishwa amande y’ibihumbi 50 Frw, naho uzajya ashyirwa ahabugenewe kubera amakosa yakoze azajya yishyura ikiguzi cy’ibizamugendaho kandi ufatiwe mu ikosa ku nshuro ya kabiri igihano kizajya cyikuba kabiri.

    Uzabangamira abari mu gikorwa cyo kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa azahanishwa gutanga mande y’ibihumbi 10 Frw.

    Hafashwe umwanzuro ko amabwiriza yose yashyizweho azashyirwa mu bikorwa n’inzego zose zifatanya n’akarere kureba uko ingamba zafashwe na Guverinoma mu kwirinda COVID-19 zubahirizwa.

    Sebutege yavuze ko uku gukaza ibihano babyitezeho umusaruro mwiza mu guhashya icyorezo cya COVID-19 hagabanuka imibare y’abakomeza kucyandura.

    Akarere ka Huye kizeye ko abantu bazubahiriza amabwiriza kandi utabikoze na we akabihanirwa kuko aba ashyira ubuzima bwe n’ubw’abandi mu kaga.

    Bamwe mu baherutse kurazwa muri Stade Huye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Mu Mujyi wa Huye hakunze gufatwa abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko hagenzuwe uko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 basanga hari benshi badohotse

    [email protected]


  • Yatabarutse mu mahoro: Ubuhamya bwa Katsey Long warwaje Padiri Ubald –

    Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yitabye Imana tariki 7 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

    Mbere yo gushyingura nyakwigendera, hatanzwe ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo murumuna we, abihayimana ndetse na Katsey Long, Umunyamerikazi w’inshuti ye ari na we wamurwaje kugeza ashizemo umwuka.

    Katsey Long yavuze ko yamenyanye na Padiri Ublad Rugirangoga mu 2008 ubwo yasuraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire bwa Ilibagiza Immaculée.

    Katsey Long yakoranye na Padiri Ubald mu bikorwa by’iyogezabutumwa muri Amerika, bafatanya gukora filime mbarankuru n’igitabo kivuga ku bikorwa bye, kuko ubutumwa atanga atari ubw’u Rwanda gusa ahubwo bwari bugenewe Isi yose.

    Uyu mubyeyi yavuze ko ikintu yigiye kuri Padiri Ubald mu myaka yose bakoranye, ari uko yahoraga ashaka gufasha abantu, ari nabyo byatumye atangiza amasengesho yo gukizwa akoresheje urubuga rwa Facebook.

    Katsey Long yavuze ko ubwo Padiri Ubald Rugirangoga yarwaraga COVID-19 nawe yaje kwandura.

    Ati “Twese twanduye COVID-19 igihe kimwe. Nanduye icyorezo cya COVID-19 nkimukuyeho, ubwo yari arwaye nanjye nari ndwaye. Ariko njye narakize mwitaho ubwo yari mu bitaro.”

    Amashusho agaragaza Padiri Ubald mu minsi ye nyuma agaragaraza ko yari yanegekaye cyane. Long yavuze ko muri iki gihe yahuye n’ububabare bukabije ariko arabwakira kuko yari azi ko ari umugambi w’Imana.

    Ati “Yarababaye cyane ubwo yari mu bitaro, ariko yakira ububare kuko yari azi ko buturutse ku Mana. Yabwakiriye mu mahoro, abwakira nk’igihe cyo gusenga byimbitse no kwegerana n’Imana.”

    Mbere y’uko Padiri ashiramo umwuka yamaze ibyumweru bitandatu asenga cyane yiyambaza Yezu n’umubyeyi Bikiramariya n’ubwo byari bigoye kuri we kuvuga. Katsey Long avuga rwari urugendo rutoroshye ariko byari umugambi w’Imana kugira ngo abe aho umuryango we utari uri.

    Ubwo Ubald yari mu bitaro, Katsey Long yahuye n’Abanyarwanda babiri bahakoraga bakajya bamusura, ndetse bagafatanya gusenga mu Kinyarwanda. Mbere y’uko yitaba Imana kandi yabashije kubona abapadiri bamuturiye igitambo cya Misa ndetse amuha penetensiya ndetse amuha isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi.

    Ubwo yitabaga Imana Katsey Long yari kumwe na Padiri Ubald bari kuvuga ishapure y’impuhwe z’Imana.

    Ati “Twaganiriye ibintu byinshi ariko nabashije kumusengera ishapure y’impuhwe z’Imana, tugeze ku iyibukiro rya gatanu, umutima we warahagaze. Yapfuye ari mu mahoro. Ububabare burashira.”

    Uyu mugore yemeza ko inzira Padiri Ubald yaciyemo yamugejeje ku butagatifu kandi yizeye ko umunsi umwe na Kiliziya izabyemeza.

    Izindi nkuru wasoma:

    Katsey Long asanzwe atanga umusanzu wihariye mu bikorwa bigamije gutanga amahoro no kwimakaza ihame ryo kubabarirana ari naryo Padiri Ubald yaharaniraga mu buzima bwe

    Umunyamerika Katsey Long yari amaze imyaka irenga 12 ari inshuti ya hafi na Padiri Ubald

    Yatanze ubuhamya bw’uburyo babanye bakora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza

    Padiri Ubald Rugirangoga ni umwe mu bomoye ibikomere bya benshi bari barabaye imbata y’amateka ashaririye y’u Rwanda

    Kanda hano urebe andi mafoto y’umuhango wo guherekeza Padiri Ubald

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Mbabazi Jean de Dieu


  • MINAGRI yasabye abahinzi n’aborozi ubufatanye mu gihembwe cy’ihinga cya 2021 B –

    Mu butumwa MINAGRI yatanze ku wa 1 Werurwe 2021 bujyanye n’ igihembwe cy’ihinga cy’Itumba cya 2021B gitangiye, yavuze ko icy’Umuhindo cya 2021A cyabonetsemo umusaruro mwiza.

    Ubwo butumwa bukomeza buti “Turashimira imbaraga abahinzi n’aborozi babishyizemo zatumye igihugu kigira umusaruro mwiza w’igihembwe cy’Umuhindo dusoje. Abahinzi bumvise neza ubutumwa bwa MINAGRI bwo kongera umusaruro kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo [cya Coronavirus].”

    MINAGRI yasobanuye ko ubuso bwari buteganyijwe guhingwa bwahinzwe 100% kandi ikoreshwa ry’inyongeramusaruro rikiyongera ku buryo bushimishije, aho ikoreshwa ry’ifumbire ryazamutseho 46.3% ugereranyije n’Umuhindo w’umwaka ushize.

    Yibukije ko igihembwe gishya gisanze u Rwanda n’Isi muri rusange bigihanganye na Coronavirus n’ingaruka zayo, iboneraho gusaba “ubufatanye” abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

    MINAGRI yasabye inzego zavuzwe haruguru gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    Yabasabye kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje, hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye kandi hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye.

    Hari kandi guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, no mu mibande.

    Izo nzego zanasabwe kurwanya isuri hatunganywa imirwanyasuri, haterwa ubwatsi ku miringoti, hacibwa ibyobo bifata amazi aho bikenewe hose, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’imyuzure yitezwe muri iri tumba.

    Ubufatanye bunakenewe mu gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe hakurikijwe uko imvura izaboneka hirya no hino mu gihugu nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

    Aho isarura ry’ibigori ryatinze, abahinzi barakangurirwa guhungura amababi bagategura ubutaka, bagatera imbuto basimburanya ibihingwa nk’uko byateganyijwe, bityo bakazasarura ibigori indi myaka yaratewe.

    Basabwe gukomeza kwitabira gahunda yo gukoresha imashini zihinga hagamijwe kwihutisha imirimo y’ihinga kugira ngo abahinzi be gucikanwa n’igihembwe cy’ihinga.

    Ni ngombwa kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’inyongeramusaruro (ifumbire mvaruganda, ifumbire y’imborera, ishwagara, n’imbuto z’indobanure). Ku bw’ibyo, abahinzi bose barasabwa gukomeza kwiyandikisha muri “Smart Nkunganire System” nk’uburyo bwemewe muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

    MINAGRI yasabye kwitabira kurushaho gahunda yo kuhira imyaka binyuze muri gahunda ya Nkunganire aho bishoboka hose no gufata neza amazi y’imvura uko bishoboka kose akazakoreshwa mu kuhira imyaka igihe imvura yaba icitse kare.

    Ubufatanye bukenewe mu kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo, bitabira gutera imbuto nziza, basimburanya ibihingwa mu mirima aho gusubizamo ibihasaruwe mu gihembwe gishize, bubahiriza ibipimo batereraho imbuto kandi banakoresha imiti yabugenewe.

    Barasabwa gukora ubukangurambaga mu gukingira amatungo indwara zikunze kuyibasira cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, ahegereye imigezi n’ibishanga.

    Hakenewe kandi kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta nk’uburyo bufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

    Abahinzi basabwe gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura kare uburyo bwo kubuhunika.

    MINAGRI yasabye gukomeza kwitabira ibikorwa byo gufata neza umusaruro w’ibigori, abahinzi basarurira mu bwanikiro bwubatswe, bubaka ubw’igihe gito basaruriramo, kugira ngo umusaruro w’igihembwe cya 2021A uzabone isoko ryizewe kandi banitegure ku gihe ibikorwa by’isarura ry’igihembwe cy’ihinga cya 2021B.

    Izo nzego na none zasabwe kuzategura kare ubuhumbikiro bw’imirama y’imboga kugira ngo imbuto zazo zizaterwa mu gihembwe gikurikira zizabonekere ku gihe.

    Ubutumwa bwa MINAGRI bwatanzwe mu gihe urwego rw’ubuhinzi ruri mu zihanzwe amaso cyane muri ibi bihe ubukungu bw’Isi bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, asaba abahinzi n’aborozi ubufatanye mu gihembwe gitangiye cya 2021B

  • Rusizi: Umugororwa yarashwe agerageza gutoroka –

    Mu itangazo RCS yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, yanditse iti “Kuri gereza ya Rusizi, umugororwa witwa Masengesho Daniel yagerageje gutoroka mu ijoro, abonywe n’abacungagereza arenga ku byo bamubwiye araraswa bimuviramo urupfu.”

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ku isaha ya saa 19:47 z’umugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2021 ari bwo Masengesho yabonywe n’abacungagereza arimo kurira urupangu ashaka gutoroka, babanza kurasa hejuru ariko yanga gusubira inyuma, birangira bamurashe.

    Masengesho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine, yarashwe agerageza gutoroka Gereza ya Rusizi iherereye ku musozi urebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Bukavu.

    Ikibazo cy’ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera mu nzego z’umutekano cyagarutsweho kenshi n’inzego zitandukanye mu mwaka ushize, ubwo hagiye humvikana impfu z’abaturage barwanyaga inzego z’umutekano, bikarangira barashwe bagapfa.

    Ubwo yari mu kiganiro na RBA muri Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabajijwe n’umwe mu bari bagikurikiye ku kibazo cy’ingufu z’umurengera abapolisi bari bamaze iminsi bakoresha bigahitana ubuzima bw’abaturage, yizeza ko bizakemuka kandi “ababikoze bakabiryozwa”.

    Yagize ati “Ndi kubikurikirana, navuganye n’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, ndatekereza ko tugiye kubona impinduka, ntabwo izo ngufu z’umurengera zikenewe. Kabone n’iyo uwo muntu yaba ari umunyabyaha ruharwa, polisi yahawe imyitozo y’uko yitwara idakoresheje imbaraga z’umurengera.”

    Icyo gihe umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hari abapolisi bari gukurikiranwa kubera kugendera muri uwo mujyo.

    Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ryahinduye byinshi mu buryo bugaragara kuko nyuma y’aho nta zindi mpfu za hato na hato ziturutse ku ngufu z’umurengera za polisi zongeye kugaragara.

    Ku rundi ruhande ariko si abapolisi babwirwaga gusa, kuko n’izindi nzego z’umutekano zifite aho zihurira n’abaturage zirimo na RCS birazireba.

    Ifoto yakoreshejwe hejuru igaragaza amarembo ya Gereza ya Rusizi


  • Karongi: Umusore yakubise se bimuviramo urupfu, abimenye na we yiyahuza ishuka –

    Iyi mirwano y’uyu mwana na se yabaye ku itariki 26 Gashyantare 2021. Uwo musore yashyamiranye na se biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo bari bafitanye aho yamushinjaga ko nta murage yamuhaye mu gihe yari yarawuhaye bakuru be.

    Izo ntonganya ni zo zabyaye imirwano yatumye bombi bakomeretsanya, binabaviramo kujyanwa kwa muganga ariko umubyeyi aza kwitaba Imana kubera ibikomere.

    Nyuma yo kumenya ko se yashizemo umwuka, uwo musore yasimbutse urukuta rw’Ikigo Nderabuzima cya Musango yari arwariyemo na we yiyahurira hafi yacyo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Songa, yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi yapfiriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari yohereje kuvurirwa.

    Yagize ati “Ni byo yishe se, amaze kumenya ko yapfuye yahise asimbuka ibitaro aho yari yarwariye kuko bari bakomerekezanyije na we mu minota 20 yahise yiyahura akoresheje ishuka yo mu Kigo Nderabuzima yari yajyanye.”

    Yongeyeho ko umuzamu w’Ikigo Nderabuzima cya Musango ni we watanze amakuru ko uwo musore yasimbutse urukuta rwacyo.

    Ati “Umuzamu ni we wambwiye ko yasimbutse bishobora kuba yari amaze kumenya ko se yapfuye noneho ahita ajya kwiyahura kuko nyuma y’iminota 20 abantu bahise bavuga ko hari umuturage wiyahuye dusanga ni we.’’

    Nsengiyumva yasabye abaturage kujya barangiriza ibibazo byabo mu masibo, byabananira bakabigeza ku kagari cyangwa ku murenge aho kugira ngo bitutumbe bibe byanavamo urupfu.

    Umurambo w’uwo musore, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bahise bawujyana mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.