Tag: featured

  • #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 8,603 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,338.

    source : https://ift.tt/30w5tI0

  • Kwiyongera kw’abatuye mu mujyi wa Muhanga byatumye amazi aba make #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye
    Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye

    Ibyo bitangajwe mu gihe abaturage bo mu mujyi wa Muhanga bitotomba ko batorohewe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kugeza n’aho hari ingo zishobora kumara icyumweru atarazigeraho, n’aho ageze aba ari make agahita yongera kugenda.

    Ibice bikunze gutaka amazi mu Mujyi wa Muhanga ni ibyo mu gice cya Cyakabiri, Karama ya Shyogwe n’iya Cyeza, Gihuma n’ibindi bice birimo guturwa vuba, n’ubwo n’ibisanzwe bituwe nabyo bitaka amazi make.

    Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Muhanga, Joseph Sematabaro, atangaza ko kuba ibikorwa remezo by’amazi bitiyongera kandi abaturage biyongera bituma ibice bishya by’umujyi birimo guturwa, amazi agerayo ari make ku buryo hari n’aho atagera bigatuma abakiriya bakomeza kwitotomba.

    Avuga ko amazi ari make muri Muhanga kuko uruganda ruyatunganya rwubatswe muri 1985, icyo gihe abaturage bari bakeya ariko ubu ntibasiba kwiyongera umunsi ku wundi, ku buryo bigoye ngo amazi abakwire kuko yo atiyongera.

    Agira ati “Kuko amazi ari make ntabwo twabasha kuyahaza abaturage b’umujyi wa Muhanga, nk’urugero mu myaka ibiri maze hano muri Muhanga, kuva muri 2018 twari dudite abafatabuguzi 8.000, none ubu bamaze kugera ku 12.000 ni ukuvuga ko biyongereyeho 50%, urumva ko bikubye kenshi”.

    Sematabaro avuga ko kubera amazi make iyo Abashinwa bakoze igerageza ku bigega barimo kubaka nabwo amazi ahita abura, kuzongera kuzuza ikigega kinini bikaba imbogamizi zikomeye.

    Gusarangaya amazi ni bwo buryo bwonyine busigaye mu gihe umuyoboro wa Kagaga utaruzura

    Sematabaro avuga ko hari umushinga wo kubaka umuyoboro wa Kagaga uzatanga meterokibe 9000 ku munsi, mu gihe ubu amazi aboneka angana na meterokibe 4000 ku munsi, atangwa n’uruganda rwa Gihuma rumaze igihe rutanga amazi akoreshwa mu mujyi wa Muhanga.

    Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga
    Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga

    Avuga ko imirimo yo kubaka urwo ruganda imaze kurangira ku gice cyarwo cya mbere ahamaze kubakwa ibigega n’imiyoboro igeza amazi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga, ubu hakaba hakurikiyeho igice cya kabiri cyo kubaka uruganda nyirizina ishoboka gutangira vuba.

    Hagati aho ngo amazi azaba asaranganywa uko angana hakurikijwe uko Umujyi uteye ku buryo nk’uwabonye amazi ku wa mbere ashobora kongera kuyabona ku wa kane bityo bityo.

    Agira ati “Ubu tugiye gukora ingengabihe ihamye yo gusaranganya amazi kugira ngo ibice by’umujyi ajye abigeraho, abavomye uyu munsi bagende basimburana n’abazavoma ejo n’ejobundi, nibahetura twongere duhe abo twatangiriyeho”.

    Ku bijyanye n’abavuga ko WASAC ikwiye kugurira ibigega bifata amazi abafatabuguzi bayo bakajya bishyura make make, ngo ibyo ntabwo WASAC yari yabitekereza kuko bikorwa n’ibindi bigo.


    source : https://ift.tt/30vvVS4

  • Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yarokotse impanuka y’indege abandi barapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo ndege yari itwaye abantu batanu, ngo yahanutse igeze hafi y’Ikibuga cy’indege cya Welke Airport mu Majyaruguru ya Michigan, nk’uko byatangajwe na Polisi ya Charlevoix.

    Umwe mu barinda ku nkombe abinyujije ku rubuga rwa twitter, yari yabanje kuvuga ko harokotse abantu babiri muri iyo mpanuka, ariko nyuma abayobozi bavuga ko hapfuye abantu bane harimo na Se w’uwo mwana w’umukobwa warokotse.

    Ubuyobozi bwatangaje ko uwo mwana warokotse yari ajyanywe mu Bitaro bya McLaren by’i Petoskey aho muri Michigan.

    Mu gihe yari muri iyo ndege yari imujyanye kwa muganga, ngo abaganga bagendaga bamwongerera umwuka.

    Gusa, ubuyobozi bwirinze gutangaza imyirondoro y’abo bandi baguye muri iyo mpanuka, kuko ngo bisaba kubanza kumenyesha imiryango yabo.

    Icyateye impanuka y’iyo ndege nticyahise kimenyekana, ngo bisaba kubanza gukora iperereza ryimbitse.

    source : https://ift.tt/3wMmdXv

  • Rayon Sports yahawe imodoka zifite agaciro ka Miliyoni 15 Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka ebyiri Rayon Sports yahawe
    Imodoka ebyiri Rayon Sports yahawe

    Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano ndetse n’ikigo cya Tom Transfers Ltd gicuruza kikanakodesha imodoka, amasezerano azamara umwaka umwe w’imikino (2021-2022).

    Perezida wa Rayon Sports n’uwari uhagarariye Ni amasezerano azamara umwaka, bakaba bakomeje ibiganiro ku buryo hashobora no kuzaboneka bus itwara abakinnyi.

    Rayon Sports izajya yamamaza ibikorwa bya Tom Transfers ku mbuga zitandukanye zirimo kuri Twitter, Youtube, Instagram no ku kibuga ahazajya hashyirwa ibyapa bibamamaza

    Ni imodoka zizajya zifasha ikipe mu kazi k’ubuyobozi harimo gutwara abakozi b’iyi kipe, aho Tom Transfers yemeye no kuzajya itanga amavuta na serivisi zirimo gukora izi modoka zaba zagize ikibazo .

    source : https://ift.tt/3wMK4Gv

  • Abatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’ubumenyi rusange baragabanutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Uburezi avuga ko n’ubwo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange habayeho gutsindwa ariko ahandi batsinze neza

    Mu banyeshuri 47,638 biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, abakoze ni 47399, hatsinda 40.435 bangana na 85.3% mu gihe 14.7% batigeze bagira inota fatizo, na ho abari biyandikishije mu mashuri y’inderabarezi (TTC) ni 2,988 hatsinda 2,980 bangana na 99.9%, mu gihe abataragize inota fatizo ari 2%.

    Mu banyeshuri 22,686 biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abashoboye gutsinda ni 21,768 bangana 95.7%, abagera kuri 4.3% bo ntibigeze bageza ku inota fatizo.

    Abdul Karim Mugisha wigaga ‘PCM’ kuri Riviera High School ni we munyeshuri wahize abandi mu cyiciro cy’abarangije mu bijyanye n’ubumenyi rusange, akurikirwa na Umuhuza Gatete Kelia wigaga ‘MPG’ muri Gashora Girls Academy of Science and Technology.

    Muri icyo cyiciro umwihariko urimo ni uko abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu bize ibijyanye na siyansi (Sciences).

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko muri uyu mwaka habayeho kugabanuka ku mitsindire y’abanyeshuri bo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange.

    Ati “Mu cyiciro cy’ubumenyi rusange habayeho kugabanuka, kuko umwaka ushize igipimo cy’imitsindire cyari 89.5%, uyu mwaka kiba 85.3%, bigaragara ko n’ubundi hano habayeho kugabanuka, ariko iyo ugiye kureba mu mashuri ya TTC, igipimo cy’imitsindire cyarazamutse. Muri 2019 cyari kuri 98.2%, ubu ngubu bikaba byarabaye 99.9%, mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro byari 91.2%, uyu mwaka akaba ari 95.7%, bigaragara ko muri TTC na TVET byarazamutse”.

    Abdul Karim Mugisha avuga ko n’ubwo bakoze mu gihe cya Covid-19 ku buryo kwiga bitari biboroheye, gusa ngo ntabwo yatunguwe no kuba yatsinze kuko yabikoreye kugira ngo azabigereho n’ubwo atari yiteze kuba uwa mbere.

    Ati “Ntabwo navuga ko byantunguye cyane kubera ko nari nabikoreye niga, ariko ntabwo nabikoraga nzi ko nzaba uwa mbere, nakoraga kugira ngo ntsinde amasomo yanjye. Nabwira abandi gukomeza gushyiraho umwete mu kwiga, natwe n’ubwo twize bitugoye, na bo babishobora”.

    Abdul Karim Mugisha wabaye uwa mbere yahembwe mudasobwa igendanwa
    Abdul Karim Mugisha wabaye uwa mbere yahembwe mudasobwa igendanwa

    Ali Kabera n’umubyeyi wa Mugisha, avuga ko burya kugira ngo umwana atsinde kandi neza bisaba n’uruhare rw’umubyeyi.

    Ati “Uruhare rw’umubyeyi icya mbere n’ukwegera umwana ugakorana n’abarimu, kuko abarimu bonyine ntabwo bahagije, ukegera abarimu ukababaza, umwana ameze ate, akora ate, namufasha nte nk’umubeyi, uruhare rwanjye n’uruhe, bakakubwira mugurire ibi, akeneye ibi, aha ngaha afite iki kibazo. Nta bindi nta rindi banga ririmo, n’ugukorana n’abarimu, ugakorana n’umwana ukareba ibyo akeneye mu myigire ukabimuha”.

    Abanyeshuri batashoboye kugezaku inota fatizo ngo baba bemerewe kongera gukora ibizamini ariko noneho bakabikora nk’abakandida bigenga.


    source : https://ift.tt/3ccBB5R

  • Amavubi yongeye gutsindwa, asoza ku mwanya wa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Nyayo National Stadium iherereye i Naïrobi muri Kenya, ni ho Amavubi yakiniye umukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

    Amavubi yatsinzwe igitego hakiri kare ku munota wa kabiri gusa ku gitego cyatsinzwe na Michael Olunga.

    Ku munota wa 15 gusa Kenya yaje kubona igitego cyatsinzwe kuri Penaliti, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Ntwari Fiacre, iza guterwa na Richard Odada.

    Ku munota wa 25 w’igice cya mbere, umutoza Mashami Vincent yasimbuje Nsanzimfura Keddy ashyiramo rutahizamu Ernest Sugira, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

    Mu gice cya kabiri Mashami yongeye gusimbuza akuramo Nshuti Innocent hinjiramo Muhadjili Hakizimana, aza no gukuramo Denis Rukundo hinjiramo Serumogo Ally.

    Ku munota wa 66, Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego rukumbi cy’Amavubi kuri Coup-Franc yari itewe na Muhadjili.

    Amavubi muri aya majonjora yasoje ari ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe kuri 18, aho yatsinze gusa ibitego bibiri mu mikino itandatu.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    U Rwanda: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon (c), Niyonzima Olivier, Nsanzimfura Keddy, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Usengimana Danny na Nshuti Dominique Savio.

    Kenya: James Saruni, Joseph Okumu, David Ochieng, Amos Nondi
    Omar Abud, Anthony Akumu, Kenneth Muguna, Hassan Abdalla, Eric Ouma, Richard Odada na Michael Olunga (c).

    source : https://ift.tt/30sqjrp

  • Gahunda yo guha abaturage telefone zigezweho yasubukuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, ashyikiriza smartphone umuturage
    Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, ashyikiriza smartphone umuturage

    Icyo gikorwa cyasubukuriwe mu turere turindwi ari two Gicumbi, Bugesera, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Gisagara na Huye, ahatangwa smartphones 4,144.

    Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, yatangarije Kigali Today ko kuva tariki 2019 gahunda ya Connect Rwanda yatangira hamaze gutangwa telefone 7000, na ho kugera tariki 3 Ukuboza 2021 hazatangwa izindi ibihumbi 16 byuzuza ibihumbi 23.

    Mu Karere ka Nyabihu ahatanzwe telefone 469, abaturage batangaje ko bari bazikeneye kugira ngo bagere ku ikoranabuhanga mu miryango, mu gutanga amakuru no kuyashaka byihuse.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko smartphone ikoreshwa mu kwihutisha amakuru no kwaka serivisi mu buryo bwihuse haba serivisi z’ irangamimerere, serivisi za banki n’iz’ubuzima na Ejoheza bidasabye umuntu gukora ingendo, avuga ko iyo telefone itagomba kuba iy’uwayihawe gusa, ahubwo iba iy’umuryango.

    Agira ati “Smartphone igenewe umuryango, igafasha umwana kwiga, umubyeyi gusaba serivisi, gushaka amakuru no kuyatanga, bigatuma umuryango wihuta mu iterambere.”

    Guverineri Habitegeko François ashyikiriza umuturage smartphone
    Guverineri Habitegeko François ashyikiriza umuturage smartphone

    Habitegeko avuga ko gukoresha smartphone mu ikoranabuhanga aribyo abaturage bitezweho, ariko bagomba kwirinda n’ibikorwa bibi bizikorerwaho nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukwirakwiza ibihuha n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

    Iradukunda avuga ko bifuza ko ukwezi k’Ukuboza 2021 kuzatangira nibura umuturage umwe mu Mudugudu afite smartphone.

    Mu Rwanda abaturage babarirwa muri miliyoni ebyiri barakennye ntibashobora kwigurira smartphone, Leta y’u Rwanda ikaba irimo kuganira n’abafatanyabikorwa uburyo abantu bajya bafata izo telefone bakagenda bishyura buhoro buhoro.

    Kuva 2019 hari abantu bemeye gutanga smartphone ariko bakaba batarazishyikiriza Minisiteri y’Ikoranabuhanga, aho izemewe zari ibihumbi 44 nyamara izimaze gutangwa zibarirwa mu bihumbi 23.

    Umuturage wahabwaga telefone agomba kuzuza no gusinya impampuro zabugenewe
    Umuturage wahabwaga telefone agomba kuzuza no gusinya impampuro zabugenewe

    Iradukunda akaba ashishikariza Abanyarwanda n’ibigo gukomeza gutanga smartphone zihabwa abaturage, ariko yibutsa abatanze isezerano ryo kuzitanga kuryubahiriza.

    Uyu muyobozi avuga ko akamaro ka smartphones kagaragaye mu gihe cya Covid-19, kuko zafashije abana gukurikirana amasomo hamwe no gufasha abaturage kumenya amakuru.


    source : https://ift.tt/3ChVbbx

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Afurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngirente yakiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

    Inkuru irambuye turacyayikurikirana…

    source : https://ift.tt/30wclp0

  • KT Radio yahuje umuhanzi Heri n’uwari umukunzi we bari baraburanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Heri na Solange bahujwe na KT Radio
    Heri na Solange bahujwe na KT Radio

    Guhura kw’abo bombi kwatewe n’ikiganiro cyaherukaga gutambuka n’ubundi kuri KT Radio kiyobowe na Jean Claude Umugwaneza Rusakara, maze umubyeyi Solange ubu ubyaye kane, wari uteze amatwi radio ahita ahamagara muri Studio ahamya ko indirimbo Solange itambutse, umukobwa uvugwamo ari we bwite.

    Nyuma yaho Rusakara yatunguranye ahuza Solange na Mukasa maze bongera kumarana urukumbuzi karahava, dore ko na bo bagaragaje ko urukundo rwabo n’ubwo rutakomeje ariko bakanyujijeho.

    Solange avuga ko yishimira kumva indirimbo Solange kuko imwibutsa ibihe byiza yigeze kugirana na Heri, dore ko banabyaranye umwana w’umuhungu ku bw’amahirwe make akaza kwitaba Imana.

    Agira ati “Indirimbo Solange hari icyo inyibutsa mu gihe cyahise n’ubwo bitabaye neza ariko bifite icyo binyibutsa. Yayiririmbye maze kugenda akambura, nyumva bwa mbere nahise ntekereza ibyabaye nk’urwibutso ku byatubayeho”.

    Solange avuga ko akunda kumva indirimbo yahimbiwe n
    Solange avuga ko akunda kumva indirimbo yahimbiwe n’uwari umukunzi we kuko ifite ibyo imwibutsa

    Heri na we avuga ko indirimbo Solange yayihanze amaze kubura umukunzi we Solange wari ukiri muto kuko yamuteye inda afite imyaka 16 y’amavuko, icyo gihe umwana babyaranye na we uvugwa muri iyo ndirimbo yaje kwitaba Imana, maze Heri asigarira aho afatwa n’inganzo aririmba umukunzi we ahamya ko yari akumbuye cyane.

    Agira ati “Nageze aho ndamubura kandi n’umwana twabyaranye yari amaze kwitaba Imana, nibwo numvise namuririmbira kandi koko nari mukumbuye”.

    Heri kandi yaririmbye n’indi ndirimbo acurangira umukobwa witwa Umulisa nawe baje gutandukana kuko yashatse undi mugabo, agahamya ko izo ndirimbo zombi yazihanze kubera gukunda uwo mukobwa wari mwiza wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

    Heri avuga ko nyuma yo kubura abakunzi be bombi yagerageje gushaka undi mugore ariko ntabwo bigeze babyarana, ubu akaba yitegura gushinga urugo hamwe n’undi mukobwa ahamya ko bakundana witwa Emerance.

    Rusakara watumye Solange na Heri bongera kubonana
    Rusakara watumye Solange na Heri bongera kubonana

    Umuhanzi w’indirimbo za Karahanyuze Heri Mukasa ubu afite imyaka 57, akaba akomeje umwuga we wo kuririmba mu bitaramo, indirimbo ze n’izindi agenda asubiriramo abakunzi b’indirimbo zakanyujijeho mu myaka yashize.


    source : https://ift.tt/3noZduF

  • Abaturarwanda barenga miliyoni 11 bagiye guhabwa ibinini by’inzoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije na we yanyweye ikinini cy
    Minisitiri Ngamije na we yanyweye ikinini cy’inzoka

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ni we wabimburiye abaturage bose mu gihugu, akaba yafatiye icyo kinini ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), Dr Sabin Nsanzimana, wari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, yagize ati “Twari dusanzwe tumenyereye ko abana ari bo bahabwa ibyo binini ariko n’abakuru bazabihabwa, ntabwo gahunda yarangira muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana (tariki 15-26) gusa, gahunda izakomeza”.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi hazabaho kurwanya igwingira n’imirire mibi, kuboneza urubyaro, gukingira abana indwara zitandukanye ndetse no gutanga ibyo binini.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima yamaze kumira ikinini cy’inzoka atangira no kugiha abana (yabanje gusukura intoki)

    Yagize ati “Twabonye ibinini bihagije kugira ngo n’abantu bakuru babifate, mwabonye ko natwe twatanze urugero twabinyweye, ntihazagire umuturage ucikanwa, mwebwe Abajyanama b’Ubuzima muzajye urugo ku rundi”.

    Dr Ngamije avuga ko abana barenga 40% barwaye inzoka kubera kunywa amazi mabi n’ibindi barira mu nzira cyane cyane igihe bava cyangwa bajya ku ishuri.

    Yasabye ko mu bana barenga ibihumbi 700 bacikanywe no gukingirwa imbasa kuva muri 2016 bose bajyanwa ku bigo nderabuzima bagakingirwa imbasa.

    Dr Ngamije yavuze ko iyo umuntu arwaye inzoka agafata amafunguro, ibyo ariye ntacyo bimumarira kuko abisangira n’izo nzoka ziri mu nda”.

    Yavuze ko izi gahunda zizakorwa ahanini n’abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’Abayobozi b’amasibo hamwe n’abandi.

    N
    N’abakuru babinyweye barimo Umutoni Gatsinzi Nadine uyobora Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA), na Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo

    source : https://ift.tt/3HlCVSd