Tag: featured

  • Louise Mushikiwabo yakurikiranye uko ibikorwa byo gukingira COVID-19 byagenze mu Bugesera –

    Uretse Louise Mushikiwabo na Charles Michel, uru ruzinduko rwitabiriwe kandi n’Umudepite mu Nteko y’Ubumwe bw’u Burayi, Chrysoula Zacharopoulou. Baherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n’uw’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari inzobere mu buvuzi bw’abagore yagaragaye atanga urukingo rwa COVID-19 kuri bamwe mu bantu batoranyijwe bagomba kuruhererwa kuri iki kigo nderabuzima cya Mayange.

    Kuri iki kigo nderabuzima hakingiriwe abakora mu nzego z’ubuzima, abarimu ndetse n’abakuze.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko Mushikiwabo wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yashimye uburyo rwitwaye mu rugamba rwo guhashya COVID-19 by’umwihariko uburyo rwihutishije ibikorwa by’ikingira, avuga ko OIF izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibihugu binyamuryango bibone inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX ndetse no mu butwererane.

    Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel we yashimye ko u Rwanda rwihutiye kugeza inkingo ku bazikeneye kandi hose mu gihugu n’imitangire yazo inoze kubera gukoresha ikoranabuhanga.

    Yavuze ko ibi bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, yizeza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hakorwe inkingo zihagije kandi zigere hose.

    Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze amafoto y’aba bayobozi, ntabwo yigeze itangaza impamvu y’uru ruzinduko rwabo mu Rwanda.

    Kugeza ku wa 6 Werurwe mu Rwanda hose urukingo rwa COVID-19 rumaze guhabwa abagera ku bihumbi 160 barimo 83 942 bakingiwe ku wa Gatandatu.

    Louise Mushikiwabo na Charles Michel basuye Ikigo nderabuzima cya Mayange

    Bagize umwanya wo kuganira n’abayobozi b’iki kigo nderabuzima

    Chrysoula Zacharopoulou yakingiye umwe mu baturage kuri iki kigo nderabuzima

    Chrysoula Zacharopoulou ni Umudepite mu Nteko y’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi ariko akaba n’umuganga

    Amafoto: Minisante


  • CNLG igiye gusohora igitabo kiva imuzi amarorerwa yakozwe n’abaganga n’abaforomo muri Jenoside –

    Benshi mu baganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bishe Abatutsi bari bahahungiye, abandi bajya mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica.

    Mu gihugu hose, umubare w’abaganga bamenyekanye bakoze Jenoside ni 59 barimo 25 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare. Naho umubare wose w’abaforomo n’abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana ni 74 harimo 31 bayikoreye i Butare.

    Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, itangaza ko ku wa 8 Werurwe hazamurikwa igitabo kigaragaza bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Matay1994 n’uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa.

    Ni igitabo ariko cyahawe umwihariko wo kugaragaza abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi ndetse n’uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y’abicanyi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko kimwe mu bigaragara muri iki gitabo ari uko ibyiciro byose by’Abanyarwanda byagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agaragaza ko ari muri gahunda yo gukomeza gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bifashe mu kubika amateka no korohereza abashakashatsi mpuzamahanga.

    Dr Bizimana yavuze ko iki gitabo kizaba kigaragaza uko Jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa n’abantu bo mu ngeri zose ariko hakibandwa cyane ku bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi barimo abaganga n’abaforomo kugira ngo ababwiga muri iki gihe babone ko hari bagenzi babo bakoze ayo mahano.

    Yagize ati “Ni bumwe mu buryo bwo kwereka abantu […]ngo abanyeshuri biga ubuvuzi ubu ngubu, babone ko hari bagenzi babo batatiye icyo gihango, bo noneho bige umwuga mu buryo bwa kinyamwuga bwo kubaha ubuzima bwa buri wese.”

    Dr Bizimana yavuze ko abaganga batatiye indahiro bakoze ubwo bajyaga kwinjira muri uyu mwuga ubusanzwe ugibwamo n’abiteguye kurengera ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati “Twahaye umwanya abaganga, impamvu twabibanzeho ni iki? Ni uko umuganga iyo arangije PhD akitwa Dogiteri, indahiro akora aravuga ati ‘mu buzima bwanjye, mu mikorere yanjye, mu mwuga wanjye ni ukuvura.”

    Yakomeje agira ati “Kuvura bivuze gutanga ubuzima, kurengera ubuzima, umurwayi nzakora ibishoboka byose mukize. Ariko noneho abaganga barenze kuri iyo ndahiro yabo, bajya mu bitero, bajya mu bategura Jenoside barayikora, bica abarwayi ku bitaro babavanamo za serumu barahabicira.”

    Abakomeretse cyane mu barokotse bagiye babaca ingingo bitari ngombwa

    Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi bari baharwariye, abahahungiye, abarwaza ndetse na bagenzi babo b’Abatutsi bakoraga umwuga umwe wo kwita ku buzima bw’abantu, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo.

    Nko mu bitaro bya Kaminuza bya Butare,CHUB, habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi, abarwaza, abaganga b’Abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi Batutsi benshi barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kububakira shitingi bayibakusanyirizamo.

    Buri gitondo saa tatu, imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’Abatutsi bishwe ikajya kuyimena.

    Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke. Abenshi bajyanwaga muri ESO no mu ishyamba rya IRST. Abandi ubutegetsi bwabajyanye kuri Perefegitura ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi z’Abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na CNLG, bugaragaza ko abarokotse mu Bisesero bafite ibikomere bikomeye bajyanwaga i Goma n’ingabo z’Abafaransa, ariko bakaba barababajwe cyane n’ibyo bakorewe n’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko babarega kubafata nabi mu gasuzuguro kenshi, ariko cyane cyane kuba barakaswe ingingo bitari ngombwa. Itsinda ry’abaganga b’abasirikare b’Abafaransa i Goma ryari rigizwe n’abantu 12 barimo inzobere mu kubaga babiri, usinziriza abarwayi mbere yo kubagwa umwe n’abandi babafasha.

    Muri iki gitabo harimo ubuhamya bwa Pascal Nkusi, warokokeye mu Bisesero akajyanwa i Goma ku wa 1 Nyakanga 1994.

    Nkusi avuga imibereho yabo i Goma, uko Abafaransa bakoranyije inkomere, bakajyana abakomeretse cyane kuvurirwa i Goma, bakabajyana baryamye hasi ku bipira muri kajugujugu mu bitaro byabo i Goma hafi y’ikibuga cy’indege cy’aho batangiraga kubavura baraye bahageze

    CNLG igaragaza bamwe mu baganga bageze no mu mahanga bakomeza ibikorwa byo kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo no gushyigikira imitwe igendera ku rwango ikoresheje intwaro ya FDLR, FDU-Inkingi, RUD-URUNANA n’indi.

    Uru rutonde ruriho Dr Jacques Gasekurume wayoboye FDU Inkingi mu Buholandi, Dr Déogratias Twagirayezu, wabaye umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana ku mugabane w’u Burayi.

    Hari n’irindi tsinda ry’abaganga bahungiye muri Zambia ryafashije mu ishingwa rya FDLR no gukomeza kuyiha ubufasha ririmo Dr Ignace Gashongore wabaye umuganga mu bitaro bya Ndola General Hospital, nyuma ahabwa akazi mu mushinga uterwa inkunga na “University of Maryland, School of Medecine” wo kurwanya Sida, Dr Francois Niyonsenga wari Umuyobozi w’Akarere k’Ubuzima ka Gitarama na Dr Francois Nkurikiyinka.

    Iyo umuganga ashyigikiye imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FDU-Inkingi, RUD-Urunana n’indi yose igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi agakomeza umwuga we wo kuvura biba ari ugutatira indahiro iranga umuganga wese iyo atangiye umwuga we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko bagiye gushyira hanze igitabo kigaragaza itegura n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare abaganga n’abaforomo bayigizemo

  • Icyagendeweho hatoranywa abarimu bakingiwe COVID-19 –

    Igikorwa cyo gukingira abarimu cyabaye ku wa 6 Werurwe, kibera mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

    Biteganyijwe ko iki cyumweru kirangira hakingiwe abarimu 30% mu bagera ku bihumbi 98 u Rwanda rufite.

    Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter yavuze ko mu guhitamo abarimu bakingirwa hagendewe ku bafite ibibazo by’ubuzima ndetse n’abakuze kuko aribo bashobora kwibasirwa cyane na COVID-19.

    Iti “Abarimu bari mu byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura COVID19, hibanzwe ku gukingira abenda kugeza imyaka 65, abarwaye indwara zidakira ndetse n’abamugaye. Mu mpera z’icyumweru harakingirwa 30% y’abarimu ibihumbi 98 u Rwanda rufite.”

    Uretse abarimu, u Rwanda kandi rwakingiye abari mu nzego z’ubuzima barimo abaganga n’abakozi bo kwa muganga, abakuze, imfungwa n’abagororwa n’abasirikare.

    Muri ibi bikorwa byo gukingira u Rwanda ruri gukoresha inkingo za Pfizer na AstraZeneca zose rwabonye muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hamaze gukingirwa Abanyarwanda 30%.

    Abarimu bari mu bahereweho bahabwa urukingo nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19

    Ibikorwa byo gukingira abarimu byabereye hirya no hino mu gihugu

    Amafoto: Minisante


  • Nyamasheke: Bahawe ihene zifite agaciro ka miliyoni 10 Frw zizabafasha kwiteza imbere –

    Ni ihene bahawe n’Umuryango Compassion International ubinyujije mu itorero rya UEBR Paruwasi ya Gatebe. Zizagabanywa abaturage 7383 babarizwa mu miryango 250.

    Imibare igaragaza ko mu karere ka Nyamasheke, abaturage batunze amatungo bakiri bacye cyane bityo ko kuba hari abahawe ihene ngo bizafasha mu kongera umubare w’amatungo abarizwa muri ako Karere ari nako binabafasha kwikura mu bukene.

    Bamwe mu bahawe izi hene bavuze ko zizabafasha kubona ifumbire kandi mu gihe zizabyara bakaba biteguye koroza bagenzi babo.

    Nyiravuganeza Josephine uri mu borojwe yavuze ko ihene yahawe izamufasha kwikura mu bukene cyane ko yari abayeho nta tungo agira.

    Ati “Ihene igiye kunkura mu bukene kuko nta tungo na rimwe nari mfite, ubwo ndasha Imana ko ngiye kuyorora neza ikampa ifumbire, yabyara nkanoroza bagenzi banjye kandi nkanagurisha maze bikamfasha kubona bimwe na bimwe mu bidutunga mu muryango.”

    Akamaro k’aya matungo Nyiravuganeza agahuriyeho na Ndikubwimana Charles wavuze ko yari asanzwe abayeho ubuzima bwo kuragirira abandi.

    Ati “Nanjye naragiriraga abandi, nzajya njyana ifumbire y’imborera ku bihingwa byanjye birimo n’icyayi, ntekereza ko mu minsi mi iraba ibyaye kuko yimye ku buryo nzoroza bagenzi banjye kandi nanakomeze nzamure umubare w’izindi norora.”

    Buri hene imwe muri izi ifite agaciro ka 40 000Frw, zose hamwe zikagira agaciro ka miliyoni 10Frw.

    Ngabonziza Benoît, uhagarariye Itorero rya UEBR Paruwasi ya Gatebe yasabye abaturage gufata neza ihene bahawe kuzifata neza kugira ngo bazaziturire n’abandi mu rwego rwo kuzamurana.

    Ati “Abo twahaye izi hene turifuza ko bazorora zikababera umugisha kuko mu masezerano dufitanye harimo ko bazaziturira abandi badafite ubushobozi kugira ngo dushyigikirane mu kuzamurana.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel kavuze ko kuba aba baturage bahawe ihene bizafasha kongera umubare w’amatungo mu karere kandi bizamure n’iterambere ry’abaturage.

    Ati “Icyo tugamije ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, ibyo rero bizongera ubushobozi bwo kwibeshaho kandi bizanongera uburyo bwo gutera imbere mu ubukungu.”

    Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke imiryango itatu iba itunze ihene imwe n’inka imwe.

    Abaturage bahawe izi hene bavuze ko zizabafasha kwiteza imbere

  • Amatungo arenga ibihumbi 69 amaze guhabwa ubwishingizi –

    Iyi gahunda yo gutanga ubwishingizi ku matungo n’ibihingwa yatangiye ku wa 23 Mata 2019, igamije kugoboka abahinzi n’aborozi bishyurwa ibihombo bahura nabyo.

    Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko muri aya matungo arenga ibihumbi 69 amaze guhabwa ubwishingizi muri yo inka ni 29 754, inkoko 37 970 n’ingurube 2 246.

    Iyi gahunda y’ubwishingizi itangwa kuri nkunganire ya Leta ingana na 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi.

    Binyuze muri iyi gahunda ibigo by’ubwishingizi bimaze gushumbusha aborozi b’inka angana na 222 573 300Frw.

    Aborozi babwiye IGIHE ko iyi gahunda yaje ikenewe kuko mbere bapfushaga amatungo yabo bikabakenesha.

    Nzabahimana Innocent utuye mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko mbere y’uko afata ubwishingizi yapfushaga inka bikamuviramo igihombo.

    Ati “Napfushaga inka cyane, nkahomba ariko aho ngiriye mu bwishingizi, iyo ngize ikibazo mbona bantabara., ahubwo n’ubu ndi gutegura kwishyura bwa kabiri.”

    Yavuze ko yishingiye inka ze ebyiri atanze 32 400Frw.

    Usibye kuba gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi ifasha guha ubwishingizi abahinzi n’aborozi, inabafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki mu buryo buboroheye.

    Umuyobozi wa Agribusiness Focus Ltd, ikigo gikora ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Musanze, Kazindangabo Jean Remy yavuze ko kuba barafashe ubwishingizi bw’inkoko zabo byabafashije no mu kubona inguzanyo.

    Ati “Banki nazo zisaba ubwishingizi kugira ngo zimenye ko umushinga ntakibazo uzahura nacyo kandi nawe uba uvuga ngo haramutse habonetse igihombo banyishyura ntakibazo.iyo ubwishingizi buhari umuntu aba atekanye.”

    Yavuze ko iyi gahunda yitabiriwe yatuma abantu bakora ubworozi bwa kijyambere neza kandi bukitabirwa kurushaho.

    Nubwo bimeze gutya ariko Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora ubworozi bw’inkoko n’ibizikomokaho, Butare Andrew, yavuze ko hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo iyi gahunda aborozi baumve iyi gahunda ari benshi.

    Ati ”Ni gahunda nshyashya ntabwo iragera kuri benshi, n’aborozi benshi ntabwo barayisobanukirwa neza. Yamuritswe ku rwego rw’igihugu ariko ntiregera neza aborozi mu turere, mu mirenge, ubundi abashinzwe ubworozi bw’amatungo bo ku mirenge bakabaye bakangurira aborozi.”

    Joseph Museruka ukurikirana Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi muri Minagri yasabye abo bireba bose gukomeza gushyira imbaraga mu gusobanurira abahinzi n’aborozi akamaro k’iyi gahunda y’ubwishingizi.

    Ati “Minagri irasaba abahinzi n’aborozi ndetse n’abafatanyabikorwa gusobanurira abahinzi n’aborozi iyi gahunda no kubafasha kuyijyamo.”

    “Turasaba ibigo by’imari na banki korohereza abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu buhinzi bakoresheje aya mahirwe y’uko ubwishingizi bwaba ingwate ku nguzanyo bahabwa.”

    Muri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo,ikigo cy’ubwishingizi cyishyura inka,ingurube n’inkoko zishwe n’impanuka,indwara n’ibyorezo.

    Ikuguzi cy’ubwishingizi ni 4.5% ku nka, 6% ku ngurube ndetse na 5.5% by’agaciro k’itungo ry’Inkoko, Leta ikunganira umworozi 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umworozi akishyura 60%.

    Iyo itungo ry’umworozi ripfuye ashumbushwa amafaranga angana n’agaciro itungo ryafatiyeho ubwishingizi. Urugero niba yarafashe ubwishingizi inka ye ifite agaciro k’ibihumbi 500 frw , iyo ipfuye niyo yishyurwa.

    Muri rusange leta y’u Rwanda mu ngengo y’imari ya 2020/2021,ubuhinzi n’ubworozi byagenewe amafaranga miliyari 122.4Frw, hakaba harimo igice kigenewe kunganira abahinzi-borozi mu bwishingizi bwa bimwe mu bihingwa n’amatungo.

    Inka zirenga ibihumbi 29 zimaze guhabwa ubwishingizi ku buryo zigize ikibazo banyirazo bagobokwa

  • Injira muri studio za Country FM, radio nshya iri guca ibintu mu Burengerazuba bw’u Rwanda (Amafoto na video) –

    Ni radio yitwa Country FM [105.7], ikaba imaze igihe gito itangiye gukorera mu Rwanda kandi ikaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Rusizi, dore ko tariki 1 Gashyantare 2021, ari bwo yatangiye kumvikana ku murongo (on air) bwa mbere.

    Iyi radio ije mu gihe Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruherutse kugaragaza ko Radio Rwanda n’iz’abaturage ziyishamikiyeho zumvikana ku kigero cya 98% by’ubuso bw’u Rwanda, bivuze ko Country FM iri mu zije gukemura ikibazo cya bimwe mu bice by’igihugu bitagerwamo radio.

    Ibi ariko binajyana no kuba mu bice by’i Burengerazuba by’umwihariko i Rusizi, bakunze kumva cyane radio zo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakaba babona Country FM nk’igisubizo cy’icyo kibazo. Kuri ubu ikunzwe cyane n’abaturage bo mu Burengerazuba mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa imaze ibayeho.

    Umwihariko ku rubyiruko n’imyidagaduro

    Muri rusange, umurongo wa Country FM, ni imyidagaduro no guha urubuga urubyiruko rufite impano kuko ubuyobozi bwayo butangaza ko 80% by’amakuru n’ibiganiro bizajya bitambuka bizibanda cyane ku myidagaduro.

    Nk’urugero rw’ikiganiro ‘The Country Breakfast Show’ gikorwa na MC Tino kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (6:30) kikagera saa tatu n’igice (9:30), kibanda cyane ku makuru aba yaramutse avugwa hirya no hino mu gihugu no hanze yaho.

    Muri iki kiganiro kandi habamo ingingo y’umunsi aho abagikurikiye bayitangaho ibitekerezo ndetse kikagira undi mwihariko wo guhamagara abahanzi bakaganirizwa ku mishinga yabo iba igezweho.

    Muri icyo gice cyo guhamagara umuhanzi akenshi bakibanda ku guhamagara ba bahanzi abenshi babarizwa mu Mujyi wa Kigali bakabaganiriza ariko babahuza cyane n’abafana babo bari mu Burengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko i Rusizi.

    Uretse gufasha abahanzi guhura n’abafana babo b’i Rusizi na Bukavu, Country FM ifite umwihariko wo kumenyekanisha impano nshya z’abahanzi by’umwihariko abakorera umuziki muri ibyo bice by’igihugu.

    Ibindi biganiro byatangiye birimo icya ‘Country Sports’ gikorwa na Didier Ndicunguye, ‘Country Drive’ gikorwa na Cadette afatanyije na Pax Masunzu [umenyerewe nk’umunyamakuru w’imyidagaduro], ndetse n’ikiganiro cyitwa ‘Iriba ry’Urukundo’ gikorwa na Nyiransabimana Anoura Faswilaty Queen.

    Nka Radio ikorera i Rusizi, hafi y’Umujyi wa Bukavu ndetse n’ubwiganze bw’abavuga ururimi rw’Igiswahili mu Mujyi wa Kamembe, ifite ikiganiro gikorwa na Mwinyi Saleh, kigakorwa mu rurimi rw’Igiswahili.

    Nduwimana Jean Paul [Noopja], washinze iyi Radio ya Country FM ikaba inafitanye isano ya hafi na Country Records itunganya umuziki w’abahanzi, yavuze ko mu gushinga iyi radio, yari afite intego y’uko yabera icyitegererezo abakiri bato no kuba umuyoboro wo kwigisha abaturage, kubamenyesha amakuru ndetse no kubafasha mu myidagaduro.

    Aherutse kubwira IGIHE ati “Ni radio ikora mu buryo bugezweho nk’izo mu Mujyi ariko inakorera abaturage bitewe n’agace twaje gukoreramo. Impamvu ni uko abatuye muri ibi bice by’umwihariko Rusizi na Nyamasheke ntabwo bumvaga radio zo mu Mujyi kandi ziba zifite ibiganiro byiza bakwiriye kumvikana.”

    Abanyamakuru bakora kuri iyi radio barimo abagezweho bakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda nka Martin Kasirye uzwi ku izina rya MC Tino wahoze kuri Royal FM, Ndicunguye Didier wamamaye ku bitangazamakuru birimo RBA, Nkurunziza Ferdinand wakoze ku bitangazamakuru birimo IGIHE n’abandi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Country FM, Ndicunguye Didier yavuze ko mu bibazo baje gusubiza birimo no gufasha mu kumenyekanisha ibyiza bibarizwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda bahereye mu Karere ka Rusizi, ku buryo ibikorwa birimo iby’ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’amahirwe aboneka muri ibi bice azarushaho kugaragara.

    Yakomeje agira ati “Country FM ije kandi gusubiza ikibazo cy’abahanzi nyarwanda byari bigoye kugira ngo bamenyekanishe ibihangano byabo muri aka gace cyangwa se ngo babone urubuga rwo kugaragaza impano zabo.”

    Abaturage bavanywe mu bwigunge

    Muri rusange, mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze itangiye, Country FM ivugira ku murongo wa 105.7, yumvikana neza mu Ntara y’Uburengerazuba ku kigero cya 100%, ikagira n’umwihariko w’uko no muri Pariki ya Nyungwe yumvikana neza.

    Ahandi bumva neza Country FM ni mu bice by’Intara y’Amajyepfo ndetse no mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Abaturage bavuga ko ari amahirwe akomeye babonye kuba baregerejwe radio kuko uretse RC Rusizi [ya RBA], nta yindi radio yapfaga kumva mu buryo bworoshye.

    Uwitwa Minako Abdallah ukora ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Kamembe, Umujyi wa Rusizi ahazwi nko muri Cité, yabwiye IGIHE ko Country FM yabakuye mu bwigunge, asaba ko ibiganiro byakongerwa.

    Yagize ati “Ubu nta yindi radio tucyumva, ni Country FM. Yaje twari tuyitegereje cyane ku buryo idukuye mu bwigunge, twari twarabuze ikidususurutsa, imyaka yari ibaye myinshi cyane, tutagira radio yacu inaha.”

    Yakomeje agira ati “Ibiganiro biciyeho wumva ari ibiganiro tutari twarigeze twumva muri Rusizi, yongereho n’ibindi biganiro byinshi.”

    Twizeyimana Vincent, Uhagarariye Urwego rw’Abanyamahoteli mu Karere ka Rusizi, yagize ati “Nibwo igitangira, ariko mu busanzwe twumvaga Radio za hano muri Congo na Radio Rusizi itumvikana neza. Yaje nk’igisubizo, abantu baburaga ubwinyagamburiro, ku buryo nk’ibintu by’imyidagaduro nta mwanya munini byahabwaga inaha.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ariko kwamamaza kuri radio ndi birahenze cyane, mu kuza kwayo urumva ko ari igisubizo, navuga ko twavuye mu bwigunge, ariko iracyafitemo akabazo k’uko itumvikana ahantu hanini, hari ibice itumvikanamo, tukaba twasaba ko bagira ibyo bahindura, ikagera hose.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye IGIHE ko ibyo biteze kuri uyu mushinga mugari wa Country FM ari byinshi birimo no kumenyekanisha ibikorwa by’aka karere.

    Yagize ati “Radio niba ari ugutangaza amakuru twibwira ko amakuru ya mbere itangaza ari ay’aho ikorera, ikindi itangazamakuru rigira intego y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibibera aho rikorera. Ntabwo umuntu yabura kwishimira igikorwa nk’icyo ngicyo, tukitezeho byinshi.”

    Ku bakora mu Rwanda, bazi ko isoko rya Rusizi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rifite umwihariko wo kugira abantu benshi, bikaba ari nayo mpamvu abashinze Country FM bavuga ko baje koroshya ubwo bucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye.

    Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Country FM, izaba yatangiye kumvikana ku Isi hose binyuze mu gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse ibiganiro byayo byinshi biratangira kujya bitambuka mu buryo bwa ‘Live’ ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Facebook, Twitter na Instagram.

    Ubwo abanyamakuru ba IGIHE bakirwaga muri studio za Country FM

    Studio zikoreramo iyi radio ziri ku rwego rwo hejuru

    Country radio niyo ya mbere iri ku rwego rwo hejuru mu karere ka Rusizi

    Country radio izibanda cyane ku biganiro by’urubyiruko

    Niyigena Isaac ni umwe mu banyamakuru bazakora kuri Country Fm

    Nkurunziza Ferdinand ni umwe mu banyamakuru bazaba bakora kuri iyo radio

    Ku muryango winjira muri studio za Country fm

  • Nyarugenge: Bane bafatanywe magendu y’amabalo 20 y’imyenda ya caguwa –

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye ariko bafatwa umunsi umwe tariki ya 5 Werurwe 2021, bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    CP Kabera yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko ndetse ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n’ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.

    Ati “Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w’umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy’Ijwi akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo bakarenzaho imifuka irimo imbuto z’imyembe, hari n’ubwo basorera imyenda mikeya bakayivanga n’itasoze.”

    Yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu. Yibukije abaturarwanda muri rusange ko abacuruza imyenda ya caguwa baba barimo kunyereza imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu bityo kigatera imbere.

    Imyenda yafashwe ndetse n’abayifatanwe bajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Tariki ya 26 Gashyantare abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28. Bafatanwe magendu y’ibitege 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

    Polisi yihanangirije abinjiza mu Rwanda magendu ya caguwa, ivuga ko batazihanganirwa

  • Huye: Mu ishuri ry’abafite ubumuga hageze indwara yo kunegekara mu mavi; uko isobanurwa n’abaganga –

    Iyo ndwara yafashe abanyeshuri b’abakobwa batangiye bagaragaza ibimenyetso byo kugagara cyangwa kunegekara mu mavi n’amaguru, ku buryo uwo ifashe atabasha kwigenza n’amaguru.

    Muri Kamena 2019, indwara nk’iyo yigeze gufata abanyeshuri b’abakobwa bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Rambura/Fille riri mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu. Yagaragaye kandi no mu ishuri ry’abakobwa ryitwa New Explorers Girls Academy (NEGA) mu Karere ka Bugesera.

    Umwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri ry’abafite ubumuga mu Karere ka Huye, yavuze ko umwana we yayirwaye kandi ari ku nshuro ya kabiri kuko no muri Mutarama uyu mwaka yari yayirwaye.

    Yavuze ko umwana we yayirwaye akananirwa kugenda, bituma ku wa ku munsi w’ejo hashize (ku wa Gatanu) amutahana mu rugo kugira ngo abashe kumwitaho.

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE ko iyo ndwara yagaragaye mu minsi mike ishize ubwo yafataga abana 18.

    Ati “Yagaragaye mu minsi yashize harwara abana 18, bamwe barataha abandi ababyeyi babo baraza barabaganiriza ndetse n’abaganga baraza dufatanya kubaganiriza.”

    Yakomeje avuga ko abari bayirwaye baganirijwe bahabwa na Vitamini barakira ariko kuri uyu wa Gatanu bamwe muri bo bongeye gufatwa.

    Ati “Ejo umuyobozi w’ishuri yambwiye ko hari abana bagera ku icyenda bamaze gufatwa kandi ari ba bandi n’ubundi bari barafashwe.”

    Yakomeje avuga ko nta gikuba cyacitse kuko abayirwaye babasha kwiga nk’abandi no gukora ibindi bikorwa bibera ku ishuri, ikibazo ari uko iyo bahagaze batitira mu mavi.

    Kankesha yakomeje avuga ko ku bufatanye n’ababyeyi ndetse n’inzego z’ubuzima, bagiye gukurikirana kugira ngo abo bana bitabweho bakire.

    Ati “Ni ukuganira nabo, kubaha imiti ni vitamine babaha, abaganga barabitaho ariko ubundi ikiganiro ni cyo cya ngombwa no kumuhuza n’umuryango we bakaganira abo bikomeye ababyeyi bakabajyana mu rugo.”

    Kugeza ubu iyi ndwara bakunze guhimba ‘Tetema’ ntiramenyekana neza ariko ubwo yadukaga bwa mbere, abaganga bavuze ko ishobora kuba ikomoka ku bibazo by’imitekerereze aho umwana ashaka gutanga ubutumwa ko hari ibintu bitagenda neza muri we, ariko kubera ko atabasha kubivuga mu magambo, umubiri we ukabigaragaza mu bimenyetso nk’ibyo.

    Iyi ndwara iteye ite?

    Umuganga mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Huye (CHUB), akaba umuhanga mu kwita ku mitekerereze, Muhoza Aimable, yabwiye IGIHE ko iyi atari indwara ahubwo ari ko ikimenyetso gikunze kuboneka ku bafite ibibazo by’imitekerereze.

    Ati “Ntabwo tuyita indwara, tuyita ikimenyetso gikunze kuboneka ku bafite ibibazo by’imitekerereze. Hari ubwo rero umuntu agira icyo kibazo akagaragaza ibimenyetso ku mubiri ariko ikibazo ubwacyo kiri mu mitekerereze.”

    Yongeyeho ati “Kiriya kimeyetso bagaragaje cyo kutabasha guhagarara ngo bagende neza kiba cyaturuse mu guhangayika hanyuma umuntu yaba atameze neza akagaragaza ibimenyetso by’umubiri.”

    Yasobanuye ko basuzumye abana bo muri iryo shuri i Huye basanga ikibazo bafite cyaratewe n’ibintu bitatu.

    Icya mbere ni ukurambirwa no kugira irungu kubera kumara igihe kinini bari ku ishuri; icya kabiri ni ukuba hari abana bafite ibibazo by’imyitwarire mibi bahozwaho ijisho n’ubuyobozi bw’ishuri bigatuma bahangayika mu gihe icya gatatu ari uko abana babona bagenzi babo barwaye, bakagira amarangamutima menshi nabo bagafatwa.

    Ku kijyanye no kumara igihe kinini ku ishuri bakarambirwa yavuze ko “Abenshi bararambiwe kuko igihembwe cyabaye kirekire kuko bariyo guhera mu Ukwakira (umwaka ushize) kandi bazataha muri Mata. Ikindi ntibemerewe gusurwa, kandi kwiga bibatera ‘stress’ (umuhangayiko) ugasanga bari kure y’ababyeyi kandi ni abana biga mu wa mbere no mu wa kabiri bibasiwe cyane. Abenshi bafite imyaka 13 na 14 y’amavuko.”

    Yasobanuye ko abana bari muri icyo kigero bakumbura cyane ugasanga barahangayitse kuko bari kure y’ababyeyi babo kandi bakaba batabasha no kubasura.

    Ku kijyanye n’imyitwarire itari myiza yavuze ko hari abana bake basanze bahangayikishwa no guhozwaho ijisho n’ubuyobozi bw’ishuri bigatuma bahangayika.

    Ati “Urumva iyo umwana agize ibibazo by’imyitwarire itari myiza agongana n’abayobozi b’ishuri, noneho kubera gufatirwa mu makosa no guhangayika atameze neza bituma iyo abandi barwaye na we ashobora gufatwa kuko iyo umuyobozi amuhannye aba yumva amwanze kandi atari ko bimeze.”

    Uyu muganga atanga inama y’uko abana nk’abo bakwiye kuganirizwa, bakumva ko bagomba gutuza kandi bakibutswa ko iyo umuyobozi abahaye igihano aba atabanze ahubwo aba ashaka ko baba abana bafite ikinyabupfura.

    Yanasobanuye kandi uko bigenda kugira ngo abana barware bitewe n’amarangamutima azanwa n’uko bagenzi babo barwaye.

    Ati “Akenshi abana bari muri kiriya kigero barakundana kuko baba bashaka kwambara bimwe, gukora ibintu bisa, n’ibindi nk’ibyo. Ibyo rero bituma iyo bamwe barwaye n’abandi bahita bandura, cyane abo bafitanye ubucuti bwa hafi.”

    Yavuze ko muri iki gihe cya Covid-19, ubuzima bwo ku ishuri bugoye ku buryo bisaba abana kwihangana no kwegerwa kenshi bakaganirizwa.

    Kimwe mu byo abona byafasha abana bafite icyo kibazo ni ukubahuza n’ababyeyi babo bagashira urukumbuzi.

    Ati “Iyo atashye akamara iminsi ine mu rugo, rya rungu n’urukumbuzi bigashira aragaruka akiga ukabona nta kibazo. Ariko hari abagera mu rugo yakumva bameze neza bagasubira ku ishuri ariko bagerayo bakongera bagafatwa. Urumva nanone biterwa n’ubushobozi bw’umubiri w’umuntu ku kwihanganira icyo kibazo.”

    Kuki ikunze gufata abakobwa?

    Muhoza yasobanuye ko impamvu iyo ndwara ikunze gufata abakobwa biterwa n’uko amarangamitima yabo aba hafi kurusha abahungu.

    Ati “Usanga abana b’abakobwa amarangamutima yabo aba hafi, uburyo bwo guhangana na ‘stress’ ku bahungu bayihanganira cyane kurusha abakobwa.”

    Yavuze ko bituruka no ku buzima busanzwe abana b’abahungu n’abakobwa babamo.

    Ati “Abana b’abahungu usanga akenshi bakunze gukina imikino ikomeye ituma bashyiramo imbaraga bikabaruhura. Ariko abana b’abakobwa usanga akenshi bicaye ku buryo iyo bafite umunaniro na stress kubisohora bitoroha.”

    Yavuze ko mu bana bafashwe n’iyo ndwara abagera nko kuri 80% baturuka mu Mujyi wa Kigali, bivuze ko ari abari kure y’ababyeyi babo ugereranyije n’aho ishuri riri.

    Kugeza ubu, abana bafite iki kibazo barimo kuganirizwa, bagatambutsa ibibazo byabo ndetse byaba ngombwa ababyeyi bakabatahana mu rugo kugira ngo babashe gushira urukumbuzi no gutuza.

    Bamwe mu bana biga muri iri shuri bafite ikibazo cyo kudahagarara neza baterwa n’ibibazo by’imitekerereze/ Ifoto: Prudence Kwizera

    Iyi ndwara ikunze kwibasira abakobwa, igatuma bacumbagira / Ifoto: Internet

  • Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zakozanyijeho –

    Jeune Afrique yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare, ugukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kwabereye ku musozi wa Twinyonyi ku mupaka.

    Icyo gihe ngo Ingabo z’u Rwanda zari ziri gushushubikana abarwanyi ba FDLR n’aba FLN baba hafi aho mu ishyamba rya Kibira, bakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda mu minsi yashize.

    Abo barwanyi ngo bari barenze umusozi wa Marura binjira mu Rwanda mu Ishyamba rya Nyungwe, ako kanya Ingabo z’u Rwanda zibasubiza inyuma.

    Muri uko kubasubiza inyuma, ngo Abasirikare b’u Rwanda bageze ku musozi wa Twinyoni aho Ingabo z’u Burundi nazo zahise zitangira kubarasaho. Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu basirikare b’u Burundi yavuze ko habayeho imirwano y’akanya gato hagati y’Abasikare b’u Rwanda bo muri Batayo ya 221 n’iya 411 mu Ngabo z’u Burundi.

    Bivugwa ko ubuyobozi bw’u Burundi bwahise bwohereza muri ako gace Ingabo zo muri Batayo ya 60 n’iya 61 zari hafi aho mu Ntara ya Cibitoke mu myiteguro yo kujya mu Butumwa bw’Amahoro bwa Amisom muri Somalia.

    Nyuma yo gukozanyaho akanya gato, ngo iyo mirwano yahise ihosha hatabaye ugushyamirana gukomeye. Bivugwa ko abakuru b’inzego z’ubutasi mu bihugu byombi baganiriye bagahosha ubwo bushyamirane.

    Nta mibare y’abakomeretse iramenyekana ariko ngo u Burundi bwakomerekeje abasirikare batandatu.

    Nyuma ngo Ingabo z’u Rwanda zasubiye mu birindiro byazo, mu gihe iz’u Burundi zo zakomeje guhiga FDLR na FLN muri iryo shyamba, aho “bamwe bishwe” nk’uko byemejwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi.

    Ugukozanyaho hagati y’ibihugu kwabereye ku musozi wa Twinyoni mu ishyamba

  • Nyarugenge: Abagore barwanye inkundura bapfa imitungo y’umugabo wari umaze gutabwa muri yombi –

    Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Murenge wa Nyakabanda akekwaho gucuruza urumogi, cyane ko atari ku nshuro ya mbere yari afatiwe muri ibyo bikorwa.

    Nyuma y’uko afunzwe, nk’aho abagore be bagafashe umwanya wo gukurikirana ikirego cye no kumenya amakuru arambuye kuri cyo, bahisemo gutangira kwishakamo uzatwara imitungo isizwe n’uwo mugabo, n’ubwo ataranakatirwa n’inzego zibifitiye ububasha.

    Nyuma y’uko rubuze gica, abari aho batangajwe no kubona se w’uwo mugabo atungutse, aza nawe avuga ko aje gutwara imitungo y’umuhungu we, uretse ko inzego z’umutekano zari zamaze kuhagera, zikaburizamo uwo mugambi we.

    Izi nzego kandi ni na zo zaburijemo amakimbirane y’aba bagore babiri, nyuma y’uko zitabajwe n’abaturage bari batewe impungenge n’umutekano mucye wari muri ako gace.

    Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko bishimiye ko yafashwe bitewe n’uko yari amaze kurarura abana bahaturiye.

    Uwitwa Mutuyimana Vincent ati “Yacuruzaga itabi akanasambanya abana b’abakobwa benshi ku buryo hari n’umudugudu bamwirukanyemo kubera ibyo byo kujya yiriza utwana tw’udukobwa mu nzu ye aduha urumogi, byadushimishije twese kuko yari afite imico mibi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya I, Clarisse Mbaza, yemeza ko umugore muto w’uyu mugabo ari we wasigaranye ibintu bye.

    Ati “Ibijyanye n’abagore be, uwo yasigiye urufunguzo muto niwe ukirimo, papa we n’undi mugore bagiriwe inama yo kwegera Tigo akabaha uburenganzira bwo kugira icyo bafata mu nzu nk’uko babishakaga”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda kimwe n’indi byegeranye bumaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya abakora inzoga z’inkorano ndetse n’abacuruzi b’urumogi, mu rwego rwo kongera umutekano muri utwo duce.

    Aka gace kitwa Karabaye, akaba ari ko kabereyemo iri sanganya / Ifoto: Thamimu Hakizimana