Tag: featured

  • Agaciro k’umugore ni ntagereranywa: Uko BPR yazirikanye uruhare rw’umugore mu miyoborere –

    Nubwo amateka yahezaga umugore, ubu yahawe ijambo, umusanzu we utangwa mu nzego zitandukanye zirimo n’izijyanye n’imiyoborere haba mu nzego za leta n’izigenga.

    Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, iri mu bigo byazirikanye agaciro k’umugore ndetse mu miyoborere yayo ahabwa umwanya uhagije mu kugena icyerekezo cyayo.

    Ihame ry’uburinganire ryamaze gushinga imizi muri iyi banki kuko abakozi bose baba ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo barangana mu mubare. Abagore bari mu myanya y’ubuyobozi bo bagera kuri 45%.

    Inshingano bazifata nk’amahirwe yo gukomeza guharura inzira iganisha ku gukomeza kwiyubakamo icyizere no gutegura abayobozi b’ahazaza.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi (Head of Business Projects and Branch operation Service) muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive, yavuze ko ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi.

    Yagize ati “Abagore bafite akamaro gakomeye mu kazi. Ni abantu bumva, baha agaciro imikoranire ndetse bakubaka umubano uhamye hagati y’abakozi. Abagore buzuza ubumenyi bw’abagabo mu kazi bibanda cyane ku kwigirira icyizere no gufata ibyemezo bikomeye.’’

    “Ndahamagarira abagore kwiyubakamo icyizere bagafata inshingano z’ubuyobozi no gukoresha amahirwe ahari mu kuzamura ubumenyi bwabo mu bintu bitandukanye kugira ngo biteze imbere.’’

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ubusanzwe ku rwego rw’Isi wizihizwa buri tariki 8 Werurwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abakozi (Human Capital Operations Manager) muri BPR Plc, Batanyagwa Lilian, asanga muri uyu mwaka ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza.

    Yagize ati “Mureke dukomeze dukore cyane twubake ubushobozi bw’abayobozi b’ahazaza. Dushobora kubikora ubwacu kandi tugaharurira inzira abakobwa n’abagore bato bari mu myanya y’ubuyobozi, binyuze mu kubakurikirana, kubatoza no kubatera inkunga. Dufatanyije nk’abagore twagera kuri byinshi.’’

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa abakiliya banini (Corporate Banking Manager) muri BPR Plc, Umwiza Laurie, yerekana ko abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere.

    Ati “Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2021, reka mbibutse ko tudakwiye kurangwa n’ubwoba bwo gukora amakosa, kuvugwa no gutsindwa. Dushoboye gukora buri cyose, mureke dutere intambwe ya mbere gufashanya kuko mu bumwe harimo imbaraga zo kugera ku bihambaye.’’

    Ibi abibona kimwe na Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko, ushimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi.

    Ati “Mu gihe Isi yose iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, nagira ngo nibutse abagore bagenzi banjye ko dushoboye kandi tugomba gukomeza kwiremamo icyizere. Dutinyuke ndetse dufashanye kwiteza imbere kugira ngo dukomeze tugire abagore benshi mu nzego zose z’ubuyobozi.’’

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose, ibyumvikanisha neza ko uruhare rwabo ari ingenzi mu ngeri zose.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko utatekereza iterambere rirambye wirengagije icyo gice kinini cy’Abanyarwanda kandi bafite ubushobozi.

    Yakomeje ati “Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe uko umugore ahagaze no kurebera hamwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Mu Rwanda, kwizihiza umunsi w’umugore bifite ishingiro rikomeye kubera intambwe ishimishije imaze guterwa mu guteza imbere umugore no kwimakaza ihame ry’uburinganire.’’

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

    Umwiza Laurie, asanga abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive asanga ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi

    Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko ashimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi

    Batanyagwa Lilian, asanga uyu munsi w’abagore ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza

  • Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakwirakwiza inyigisho z’ubuyobe zibuza abandi gukingirwa COVID-19 –

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ubwo iryo torero ryizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, aboneraho no gutanga impanuro ku Bakirisitu baryo abasaba kwirinda kugwa mu mutego w’inyigisho ziyobya.

    Yabivuze nyuma y’uko hagiye hagaragara abaturage bavuga ko batazafata urukingo cyangwa ngo bubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakabiterwa na zimwe mu nyigisho [z’ibihuha] zibabwira ko urukingo rwaturutse ikuzimu.

    Urugero ni nko mu Karere ka Ruhango aho abaturage bumvikanye bavuga ko Imana bemera itabemerera kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abantu bose babuza abandi kwitabira gahunda za leta zirimo gukingirwa COVID-19, baba bari gutanga inyigisho z’ubuyobe, bityo ko Abakirisitu badakwiye kubizera.

    Ati “Burya abantu babuza abandi kwishyura mituweli, kwivuza, kujyana abana mu mashuri, ndetse no kwikingiza bose baba bari mu buyobe. Bafite ikibazo cyo gufata amarangamutima yabo yo kudasobanukirwa bakayitirira Imana.”

    Abo Bakirisitu baburiwe mu gihe u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ariko hakaba haragiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko imyizerere yabo itabemerera kwikingiza.

    Yakomeje asaba abayoboke ba ADEPR gukomeza gusenga kugira ngo Leta ibone inkingo nyinshi, bizatume hakingirwa abantu benshi bibe byagabanya umurego w’icyorezo.

    Ati “Twe nk’Abakirisitu ba ADEPR turashimira Leta kuba yarashyize imbaraga mu gushaka urukingo. Ndasaba Abakirisitu bose gukomeza gusenga kugira ngo haboneke inkingo nyinshi tuzabashe gusubira mu buzima busanzwe, ndabasaba rwose ntihagire uwumva iyo myumvire y’ubuyobe.”

    Pasiteri Ndayizeye yaboneyeho umwanya wo gukebura abakwirakwiza izo nyigisho abibutsa ko imyumvire yabo idakwiye kuko ibyo barwanya ari Imana iba yabikoze iciye mu bantu.

    Ati “Abantu bakwirakwiza iyi myumvure rwose nabasaba kubireka kuko Imana niyo yaduhaye ubuzima iduha n’ubwenge bwo kwirwanaho. Urukingo iyo rubonetse ntiruba ruvuye kwa Satani, ruba ruvuye muri bwa bwenge Imana yahaye abantu kandi iba yabutanze kugira ngo irengere abantu bayo.”

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca, aho hari gukingirwa abantu bari mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 nk’abarimu, abaganga, abapolisi, abacungagereza, abageze mu zabukuru n’abarwaye indwara karande.

    Abantu basaga ibihumbi 160 nibo bamaze gukingirwa mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yakebuye abakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye

  • Access Bank igiye kwizihiza umunsi w’abagore ifasha ba rwiyemezamirimo kunoza ibyo bakora –

    Ku wa 8 Werurwe buri mwaka Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Mu gufasha abagore b’Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi no gukomeza kubashyigikira mu iterambere, Access Bank yateguye ibikorwa bigamije gutera ingabo mu bitugu abagore bitinyutse bagakora imishinga yo kwiteza imbere.

    Muri uku kwezi kwa Werurwe kunafatwa nk’uk’umugore, Access Bank yateguyemo amarushanwa azatuma abagore bazahiga abandi babasha gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni 6 Frw ndetse no gutanga amahugurwa ku bagore 50, bafite imishinga y’iterambere.

    Aya mahugurwa azatangwa mu gihe cy’ukwezi, agamije guhugura abagore bafite ibikorwa biciriritse bibyara inyungu ku buryo bwo gushora imari. Azatangwa n’ikigo cyitwa “ITC SME Academy Online Training.

    Aya marushanwa azakorwa abagore bandika imishinga yabo y’iterambere bakayoherereza Access Bank nyuma nayo ikazakora ijonjora rigamije guhitamo imishinga yahize iyindi.

    Abazatsinda bazahabwa ibihembo by’amafaranga ndetse n’amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.

    Umugore uzahiga abandi muri ibi bihembo bya Access Bank azahembwa miliyoni 3 Frw, azamufasha kwagura ubikorwa bye, uwa kabiri azahembwa miliyoni 2 Frw, uwa gatatu ahabwe miliyoni 1 Frw mu gihe abandi basaga 50 bazashyirirwaho uburyo bw’amahugurwa.

    Mu guhitamo iyi mishinga Access Bank izibanda ku igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Ibikorwa byo kwiyandikisha byaratangiye ndetse abagore bahamagarirwa kwiyandikisha banyuze kuri https://www.shetrades.online/survey/view.php?id=111206

    Ku wa 22 Werurwe nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo imishinga yahize indi, nyuma y’iminsi ibiri hazatangazwa abatsindiye ibihembo binyuranye biteganyijwe muri iri rushanwa.

    Muri uku kwezi Access Bank kandi irateganya ibikorwa bizibanda cyane ku buryo hatangwa serivisi z’imari zidaheza abagore. Ku wa 9 Werurwe hateganyijwe ikiganiro kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga gifite insanganyamatsiko igira iti “Duhindure imibereho n’ubukungu muri Afurika binyuze mu guteza imbere uburinganire.”

    Iki kiganiro kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi muri Access Bank Rwanda, Oluseun Onasoga, Umukozi muri Banki ya Afurika y’Amajyambere, Esther Dassanou na rwiyemezamirimo w’umugore Zakhia Mbabazi, uzagaragaza impamvu ibigo by’imari ari byo bikwiye kugabanya icyuho kigaragara mu ishoramari cyane cyane ku bagore.

    Mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima Access Bank nk’uko isanzwe ibigenza irateganya ibikorwa byo gutanga amaraso bizaba ku wa 17 no ku wa 18 Werurwe.

    Access Bank yatangaje ko amarembo afunguye kuri buri mugore wese wabashije gutinyuka akihangira umurimo n’ubwo ataba akorana nayo. iki gikorwa cyateguwe na Access Bank ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC), She Trade Rwanda, Banki ya Afurika y’Amajyambere mu bikorwa byayo byo gutera inkunga abagore (AFAWA), ITC Academy, EIF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda n’abandi banyuranye.

    Access Bank yatangiye amarushanwa agamije gushyikira imishinga ya barwiyemezamirimo b’abagore : Ifoto: Imvaho

    Muri uku kwezi k’umugore Access Bank yateguye ikiganiro kizagaruka k’uko habaho serivisi z’imari zitabaheza

    Gahunda irambuye y’ibikorwa Access Bank iteganya muri uku kwezi k’umugore

  • U Rwanda na Centrafrique byari bifitanye mubano ki mbere y’amatora ya 2020? –

    Kumva Umunyarwanda yirahirirwa guhashya umwanzi w’igihugu kirimo imvururu kuva mu 2013 ndetse zatumye 25% by’abaturage bava mu byabo, ni intsinzi n’ibigwi kuri RDF, ariko ni n’ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

    Hari benshi bamenye ko Centrafrique ifitanye umubano n’u Rwanda ari uko bumvise ko ingabo za RDF ziri ku isonga mu zahamagajwe ngo zifashe gucunga umutekano mu bihe by’amage muri icyo gihugu.

    Nyamara ibi bihugu ntabwo bihujwe n’aya matora ya 2020, ahubwo hari indi mikoranire byari bisanzwe bifitanye nubwo bamwe batayimenye, ahanini bishingiye ku kuba Centrafrique idafite izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga.

    Ni igihugu cyihagazeho ku mutungo kamere, ariko intambara z’urudaca n’ubukene bikirangwamo ni byo bikunze gutuma izina ryacyo ritubahwa nk’uko amazina y’ibindi bihugu bikungahaye ku mutungo kamere bubahwa.

    Ibihugu byombi bihurira ku kuba bidakora ku nyanja, gusa ugiye kureba nko ku buso usanga icyo gihugu gikubye u Rwanda inshuro 23.6 mu bunini, mu gihe u Rwanda rufite abaturage bakubye aba Centrafrique inshuro 2.6.

    Na none urebye ku bijyanye n’umutungo kamere, u Rwanda rucukura amabuye y’agaciro make arimo Cassiterite, Coltan, Wolfram, Zahabu n’andi make mu gihe Centrafrique yo ikungahaye ku butare bwa Uranium, ibikomoka kuri Peteroli (crude oil), amabuye arimo Zahabu, Diamant, Cobalt na Lumber.

    Nubwo icyo gihugu kiri mu bifite umutungo kamere mwinshi, gishyirwa ku mwanya wa 166 mu bihugu 167 bifite ubukungu buhagaze neza mu Isi, mu gihe u Rwanda ari urwa 104 kuri urwo rutonde rwa Legatum Prosperity index 2020.

    Icyo gihugu kandi umusaruro mbumbe (GDP) wacyo wabarirwaga muri miliyari 2.3$ mu Ukwakira 2020, naho GDP y’u Rwanda muri icyo gihe yari miliyari 10.4$, nk’uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund) kibigaragaza.

    Bigaragara ko harimo ikinyuranyo kinini ku buryo abatazi neza ibi bihugu bakeka ko u Rwanda rufite umutungo kamere mwinshi kurusha Centrafrique ariko si ko biri; ahubwo abasesenguzi bagaragaza ko ibibazo uruhuri icyo gihugu gihoramo kuva cyabona ubwigenge biri mu bidindiza ubukungu bwacyo.

    Centrafrique kuva yakwigobotora ingoma ya gikoroni mu 1960, yaranzwe n’akaduruvayo n’imvururu za politiki, iby’amadini [Abayisilamu n’Abakirisitu], ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato mu bihe bitandukanye ndetse n’ibibazo by’amoko.

    Ibyo ni bimwe mu byo abasesenguzi bagaragaza nk’ibyatumye itabasha kwiyubaka ku rwego rushimishije nk’ibindi bihugu bifite umutungo kamere utubutse.

    Nubwo u Rwanda narwo rufite amateka yihariye ndetse ashaririye rwanyuzemo, nyuma y’amateka mabi rwubatse urwego rw’umutekano, ikintu cyabaye inkingi ya mwamba mu kuzahura izindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.

    Ubu rwahindutse intangarugero mu bikorwa binyuranye nk’umutekano, kugira umuvuduko mu kuzamura ubukungu, guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.

    Ibihugu byombi kandi bihuriye mu miryango mpuzamahanga ine irimo Afurika yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), n’Umuryango wunze Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).

    Umubano w’ibihugu umaze igihe kitari kinini ukomeye

    Amateka y’umubano w’u Rwanda na Centrafrique agaragaza ko umaze igihe kitari kirekire ugize ingufu, kuko mu myaka yabanje nta bufatanye bwihariye ibihugu byari bifite.

    Ugushyirahamwe kw’ibihugu byombi kwageze ku rwego rwo hejuru mu myaka mike ishize y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    Inzobere mu bya politiki n’umubano mpuzamahanga akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Ismaël Buchanan, yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihugu byombi bitari bifite umubano wihariye nk’uw’uyu munsi.

    Ati” Ntabwo wavuga ko hatari imibanire ariko ntiyari ikomeye cyane. Kubera ko [u Rwanda na Centrafrique] byose byari ibihugu bya Afurika kandi bihurira mu muryango umwe wa Afurika yunze Ubumwe (AU), urabyumva imibanire ntiyaburaga. Ariko nyine ntabwo ari ya mibanire wavuga ko byari bizwi mu mateka.”

    Dr. Buchanan yakomeje avuga ko muri iyo myaka ibihugu bya Afurika byinshi bitakunze kurangwa n’ubufatanye, aho buri kimwe wasangaga kiri muri gahunda zacyo, mbese ari nyamwigendaho.

    Ati “Kera n’ibihugu byari bya nyamwigendaho cyane, ariko ubu urabona ko bigenda bifatanya mu bibazo byose. Iyo kimwe kigize ikibazo, kigenzi cyacyo kiba gishaka kugifasha no kumenya uko kibayeho. Ubu rero twavuga ko umubano ari bwo uri hejuru cyane.”

    Mu bituma abayobozi b’ibihugu byombi bahuza bikaba byakomeza umubano, iyo nzobere isanga harimo kuba bombi bashaka kuzamura ibihugu byabo, kuzamura abaturage, guharanira amahoro, ndetse bagamije no guteza imbere ibihugu bayoboye.

    Ku Biro bya Perezida wa Repubulika ni aha, Abanyarwanda nibo basigaye baharinda

    Imigenderanire n’ubutwererane hagati y’ibihugu

    Kuwa 15 Ukwakira 2019, ni bwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere i Bangui muri Centrafrique, ndetse ahabwa igikombe cya Grand Croix de la Reconnaissance, gihabwa umuntu wagize uruhare mu kuzana impinduka muri icyo gihugu.

    Ni uruzinduko yajyanyemo na bamwe mu bagize Guverinoma barimo Minisitiri w’Ubucuruzi; ushinzwe mine, gaz na peteroli; Minisitiri w’Ingabo ndetse na bamwe mu bahagarariye abikorera.

    Urwo ruzinduko rwaje rukurikiye urwa mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadera, yagiriye i Kigali ku wa 3 Nyakanga 2019, mu kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora, wizihizwa buri wa 4 Nyakanga.

    Perezida Touadera kandi Abanyarwanda bamuzi mu bikorwa byo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu 2016 no mu 2019 yasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Mu 2018 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 24, Touadera yifatanyije n’ingabo n’abapolisi b’Abanyarwanda bacunga umutekano mu gihugu cye, mu bikorwa bari bateguye byo kwibuka.

    Uretse ibikorwa byo gusura aba bakuru b’ibihugu bagiye bakora, u Rwanda nta ntumwa iruhagarariye cyangwa Ambasade rufite muri Centrafrique. Icyakora icyo gihugu cyo gifite ugihagarariye i Kigali.

    Imikoranire y’ibihugu byombi mu by’ubukungu n’ubuhahirane

    Ubwo perezida Kagame yasuraga Centrafrique mu 2019, RFI yatangaje ko mu byari bimujyanye we n’itsinda rya bamwe mu bagize guverinoma n’abikorera, harimo gusinya amasezerano y’imikoranire mu by’ubukungu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli.

    Nk’uko byagaragajwe hejuru, Centrafrique ifite umutungo kamere uhambaye, bityo u Rwanda rukaba rushobora kungukira mu mikoranire n’icyo gihugu mu bijyanye n’ubucukuzi bwawo.

    Ku wa 15 Ukwakira 2019, ni bwo ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zavuzwe haruguru, hagamijwe kongera ubufatanye no gukorera hamwe kw’ibihugu byombi.

    Amaze gushyira umukono kuri ayo masezerano i Bangui, Perezida Kagame yavuze ko ayo masezerano ari igice gishya cy’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

    Yagize ati” Uyu munsi twasinye amasezerano y’ingenzi, asaba ko impande zombi zihuza imbaraga. Iyi kandi ni intangiriro. Aya masezerano ashobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze, tukayubakiraho tugira indi mikoranire mu myaka iri imbere.”

    Icyo gihe Perezida Kagame yibukije ko ibikoresho n’ibitekerezo Abanyafurika bakeneye, bishobora kugaragara imbere mu mugabane.

    Ati “Twizera cyane ko ukwishyira hamwe kw’ab’imbere muri Afurika ari byiza. Ibitekerezo ndetse n’ibikoresho dukeneye bishobora kuboneka kuri uyu mugabane wacu.”

    Muri ayo masezezerano ibihugu byombi biheruka gusinya hemeranyijwe ku bufatanye bw’ibihugu mu gushyigikira no guteza imbere ishoramari haba ku ruhande rwa Cenrafrique n’urw’u Rwanda.

    Hemeranyijwe kandi ubufatanye mu gushyigikira no guteza imbere ishoramari hagati ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ya Centrafrique n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

    Indi ngingo irebana n’ubukungu iri muri ayo masezerano, ni ivuga ko guverinoma z’ibihugu byombi zizafatanya mu kunoza uburyo bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli.

    Impuguke mu by’ubukungu, Dr. Teddy Kaberuka, asanga Centrafrique ari andi mahirwe u Rwanda rwabonye yo kwagura ubucuruzi n’ubukungu bwarwo.

    Ati “Nubwo u Rwanda rwagiyeyo [muri Centrafrique] muri gahunda yo kubungabunga amahoro, ariko uko bigenda bihindagurika hari n’andi mahirwe agenda agaragara […] Aho rugereyeyo rwabonye ko ari igihugu ushobora gukorana nacyo ubucuruzi, wakoherezayo ibintu ugakurayo ibindi.”

    “Mwabonye ko na RwandAir yatangiye kujyayo kubera ko hari amahirwe yandi yari yahagaragaye.”

    Kaberuka yemeza ko kuba Centrafrique ifite umutungo kamere mwinshi n’u Rwanda rukaba rufite uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, ari inzira nziza mu kuzamura ubukungu.

    Ati”U Rwanda nk’igihugu gishaka kubaka ubukungu bwacyo, urabizi rufite uruganda rushongesha zahabu n’urundi rw’amabuye y’agaciro rugiye gutangira. Kubera ko rero kiriya gihugu gifite umutungo kamere birashoboka ko hari byinshi byava hariya biza mu Rwanda kandi bikaba byakongera ubukungu bw’u Rwanda.”

    Kuba Centrafrique iri mu bihe by’intambara bigatuma ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’iby’ubuhinzi bidakorwa uko bikwiye, ngo nayo yaba amahirwe u Rwanda rwabonamo isoko ry’ibyoherezwa hanze y’igihugu cyane cyane ibiribwa.

    Ati ”nubwo byaba ari ukohereza imboga, imbuto cyangwa ibirayi, rwoherejeyo indege ya buri cyumweru urumva ko ryaba ari isoko ryiza kandi ritari kure. Indege ihagenda amasaha atatu n’igice, rero si kimwe no kujya i Burayi hasanzwe hari isoko rya byinshi mu bihingwa […] Ni isoko riri hafi dushobora gukoresha tukaba twavanayo amadevize menshi.”

    Ku ruhande rwa Centrafrique, nayo ifite inyungu nyinshi mu mikoranire n’u Rwanda, kuko “kuba igihugu mwaganiriye cyangwa kikemera kugufasha mu by’umutekano kikaba kizi ikibazo ufite kikanagufasha, n’iyo habaye ubucuruzi cyangwa ishoramari biroroha kubera ko kirinda n’umutekano w’ibyacyo.”

    Na none kandi ngo Centrafrique izagira inyungu zo kugira ubwisanzure ku Rwanda nk’igihugu ikwiye kwigiraho kwiyubaka mu gihe intambara ziyirimo zizaba zirangiye. Aho harimo nk’uko u Rwanda rubigenza kugira ngo rworoherwe no kwakira ibicuruzwa bivuye i Mombasa, kuko n’icyo gihugu kinyuza ibicuruzwa byacyo ku cyambu cyo muri Cameroon.

    Kaberuka yasobanuye ko iterambere ry’inganda zishingiye ku mabuye y’agaciro mu Rwanda rizabera Centrafrique amahirwe yo kubyaza umusaruro no gutunganya neza umutungo kamere ifite ku bwinshi, ibintu bizayifasha kuzamura ubukungu.

    Imikoranire mu by’umutekano iri ku rwego rwo hejuru

    Umutekano ni rumwe mu nzego zashyizwemo ingufu cyane mu mikoranire y’ibihugu byombi, cyane ko kimwe gifatwa nk’intangarugero mu gihe ikindi kiri mu birangwamo umutekano muke mu Isi.

    Mu bikubiye mu masezerano ya 2019, harimo n’ingingo y’ubufatanye ndetse n’imikoranire mu by’umutekano n’igisirikare hagati y’ibihugu byombi.

    Nubwo u Rwanda rutakunze kwitabaza Centrafrique mu bikorwa by’umutekano, kuva mu 2014 rwo rwagiye rwohereza ingabo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu, nyuma y’imvururu zabaye muri icyo gihugu kuva mu 2013, ubwo François Bozizé yahirikwaga ku butegetsi akifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’igihugu.

    Mu 2016 ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe na Faustin Archange Touadera, Ingabo z’u Rwanda ni zo zahawe inshingano zo kumurinda kugeza n’ubu.

    Touadera wakunze kumvikana ashimira mugenzi we w’u Rwanda ku bwo kumufasha kugarura amahoro mu gihugu cye, kuva ku barinda amarembo y’ibiro bye kugeza ku murinzi we wa mbere ni Abanyarwanda.

    Ingabo z’u Rwanda zashimwe imikorere n’ubwitange zakomeje kugaragaza muri icyo gihugu, haba mu mboni ya rubanda, abayobozi b’igihugu ndetse n’umuyobozi w’ingabo za MINUSCA muri icyo gihugu.

    Ubwo aheruka kuganira na IGIHE, Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique, Lt Gen Daniel Sidiki Traoré , yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi neza mu buryo bw’intangarugero.

    Ati “Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw’intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy’umutekano muke wa Perezida.”

    Igisirikare cya Centrafrique gisa n’igifite imbaraga nke, cyane ko usibye kuba kiri kwiyubaka cyanagiye gikomanyirizwa ku isoko ry’ibikoresho bya gisirikare.

    Uretse kugoboka aho rukomeye, RDF n’abapolisi b’u Rwanda bamaze kumenyerwa n’Abanya-Centrafrique mu kugenzura umutekano mu masaha y’umugoroba ku mihanda itandukanye y’umurwa mukuru Bangui.

    Ingingo y’amasezerano ya 2019 ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu, ivuga ko guverinoma zombi zemeranyije kugira imikoranire ya hafi mu bya gisirikare.

    Kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abasirikare muri Centrafrique, aho ruhafite 1369 n’abapolisi 438.

    Ni nyuma y’uko rwohereje umutwe w’ingabo zidasanzwe wo kurinda Abapolisi barwo bari mu nkambi zitandukanye muri icyo gihugu, ndetse hakoherezwayo n’izindi ngabo 300 zakuwe muri Sudani y’Epfo; bagiye biyongera ku bari baherutse koherezwayo ku busabe bwa Touadera.

    Nyuma y’ibihe bigoye, Centrafrique yigira ku Rwanda ko hari icyizere cyo kubaho

    Ubwo abakuru b’ibihugu byombi bagezaga ijambo ku baturage mu 2019 i Bangui, Perezida Touadera yavuze ko igihugu cye cyigira ku Rwanda, ndetse bizagifasha kwiyubaka no kugarura ub umwe mu benegihugu.

    Ati “Repubulika ya Centrafrique irashaka kwigira ku byo u Rwanda rwanyunzemo mu kubaka Leta ikomeye, y’ubumwe ndetse yubaka ubukungu.”


  • Impaka ku buringanire hagati y’umugabo n’umugore mu muryango nyarwanda –

    Ubusanzwe uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bivuze guhabwa uburenganzira bungana, amahirwe angana, ntihagire uvutswa ikintu na kimwe kubera igitsina cye.

    Mu kiganiro mpaka cyabereye kuri 1K Studio, abantu bavuze uko bumva uburinganire mu buryo butandukanye, ndetse abandi bavuga icyakorwa kugira ngo burusheho kwimakazwa mu Rwanda.

    Mu muco wa Kinyarwanda, bimenyerewe ko mu rugo umugabo ari umutware, adashobora guteka, koza amasahane, cyangwa gukora isuku kuko byamye ari imirimo y’abagore n’abakobwa. Iyo hari ugaragaye akora imwe muri iyo, bagenzi be bamuha urw’amenyo bakamwitwa inganzwa, umugore we bakamwita ingare.

    Uko iminsi igenda ishira ariko, imyumvire igenda ihinduka nubwo hakiri inzira ndende. Hari aho usanga abagabo bamwe bafasha abagore babo, ariko hakaba n’abandi batabikozwa kuko ari ko bakuze batozwa ko nta mugabo ukora imirimo yo mu rugo.

    Uwitwa Frank Munyaneza wari mu kiganiro yakomoje kuri ibi avuga ko mu muco wa kinyarwanda akazi k’umugore ari uguteka no kuhagira abana n’aho ak’umugabo kakaba kujya gushaka amafaranga.

    Mugenzi we amuca mu ijambo aramubwira ati aho sinemeranya nawe, n’umugabo yateka igihe cyose abizi neza.

    Frank amusubiza agira ati “Buri mugabo wese uzi guteka abikora ashaka amafaranga ntiyatekera umuryango, aba abishoboye ariko ntakwiye kubikora.”

    Uwitwa Iribagiza Katara, we yavuze ko aho ari ho ibintu biri gupfira muri iki gihe, aho usanga abagabo benshi bashyiraho ibimeze nk’amahame bati ‘niba nahashye nawe teka’ nta bwumvikane bubayeho.

    Herve Mbaraga wari mu kiganiro mpaka yavuze ko icyo yumva cyakorwa ari uguhuza imbaraga, buri wese akamenya aho afite imbaraga n’aho afite intege bagaterana ingufu maze bakuzuzanya nta guhangana kubayeho.

    Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, Rose Rwabuhihi, mu kiganiro aherutse kugira na Radio Rwanda cyavugaga ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, yavuze ko ikibazo nyamukuru gituma bitagerwaho ijana ku ijana ari imyumvire iri mu bantu kuva kera ishingiye ku muco.

    Yavuze ko nubwo mu Rwanda umugore ahabwa amahirwe angana n’ay’umugabo hakiri imbogamizi ishingiye ku muco, aho usanga ko umugore yita ku byo mu rugo no ku bana umugabo akaba amuyobozi, rimwe na rimwe bikabangamira iterambere ryabo kuko bafite ibibatsikamira.

    Yatanze urugero agira ati “Ushobora gufata umuntu ukamubwira uti zamuka hariya ku musozi wa Jali, ukabwira n’undi uti zamuka umusozi wa Jali ariko ukamuha umufuka ku mugongo, ukamushyira igitebo ku mutwe, ukamuha umwana mu maboko, uti ngaho nawe zamuka, nawe yahazamuka akazahagera, cyangwa se akananirirwa mu nzira.”

    Yakomeje avuga ko kugira ngo umugabo n’umugore bagire ubwuzuzanye, ari uko imyumvire yahinduka mu mitwe y’abantu, bagashyira hamwe ubushake n’imbaraga mu kubaka iterambere ry’umugore hubahirizwa ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nta guhangana kubayeho.

    Abari mu kiganiro mpaka kuri 1k Studio bagiye impaka ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda

    Rose Rwabuhihi yavuze ko mu muryango nyarwanda hakiri imbogamizi zishingiye ku muco zituma ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ritagerwaho

  • Kwihangira imirimo ku bagore bo mu cyaro biri kuri 17%, imyumvire ikiri hasi muri za nyirabayazana –

    Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.

    Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, inzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

    Raporo ya Migeprof ivuguruye ya 2021 igaragaza ko hakiri icyuho mu mirimo imwe n’imwe kuko hakigaragaramo umubare muto w’abagore, byagera kuri ba rwiyemezamirimo bikaba ibindi.

    Iyi raporo ivuga ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by’icyaro bangana na 17%.

    Migeprof yatangaje ko kuba abagore bo mu bice by’icyaro bataraba benshi mu cyiciro cy’abikorera biterwa ahanini n’imyumvire ikire hasi no kwitinya kuri bamwe.

    Umukozi ushinzwe Uburinganire bw’ibanze n’ubukungu muri MIGEPROF, Ntagozera Emmanuel yavuze ko mu bituma ba rwiyemezamirimo b’abagore mu cyaro bakiri bake harimo n’imirimo bakora badahemberwa.

    Ati “Mu cyaro umugore aracyafite inshingano nyinshi zimureba mu rugo( unpaid care work) zituma atitabira uko bikwiye gahunda z’iterambere harimo no kwihangira imirimo, imyumvire n’ubumenyi bidahagije ku ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore muri rusange.”

    Ntagozera yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bikemuke hakenewe n’uruhare rw’abagabo mu kuzamura abagore.

    Ati “Ikibazo cy’ubukene bukigaragara cyane cyane mu bagore nabyo ni imwe mu mbogamizi zituma batikorera, ariko hakenewe uruhare rw’abagabo mu gufasha kugirira abagore icyizere cyo gukora imishinga no gufatanya mu kubona ingwate mu gusaba inguzanyo.”

    Ntagozera kandi yagaragaje ko ahanini usanga abagore mu bice by’icyaro bagana iy’ubuhinzi buciriritse kandi ubuhinzi bwabo budashingiye ku iterambere uretse gutunga umuryango gusa.

    Kuba abagabo bikorera bakiri ku kigero cya 83% mu bice by’icyaro naho abagore bakaba bangana na 17% bigaragaza ko abagabo bagifite imyumvire yo kuba banyamwigendaho ariho Ntagozera ahera avuga ko mu iterambere ry’umuryango bose bakwiye gufatanya.

    Ati “Mu Kinyarwanda baca umugani ngo inkingi imwe ntigera inzu kandi ngo abishyize hamwe nta kibananira, niyo mpamvu ubufatanye bw’abagize umuryango bukwiye muri byose, nta n’umwe uvunishije undi kugira ngo tugere ku muryango utekanye kandi uteye imbere.”

    Migeprof kandi isanga kugira ngo imyumvire nk’iyi ikigaragara icike burundu bikwiye ko bakomeza kwigisha abakiri bato, abahungu n’abakobwa kugira ngo bakure bafatanya muri byose cyane cyane abitegura gushinga ingo.

    Gukomeza gukora no gukwirakwiza imfashanyigisho zisobanura ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’abagore n’abakobwa ngo nibyo bizafasha mu kurandura iki kibazo burundu.

    Mu bindi byagaragajwe bikidindiza umugore ni uko kuba 83% by’ingo mu Rwanda bigikoresha ibikomoka ku biti mu guteka bituma umugoe atabasha kubona uko yiteza imbere.

    Ikibazo cy’uburinganire mu bikorera kiracyari ingutu

    Uretse muri cyaro muri rusange imibare igaragaza ko umubare w’abagore ba rwiyemezamirimo cyangwa se bari mu nzego z’abikorera ukiri muto

    Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44.8%, gusa muri aba 28% nibo bari mu myanya y’ubuyobozi mu bigo bitandukanye, abandi usanga bafite imirimo yoroheje nko gukora amasuku no gucururiza abandi.

    Zimwe mu nzego z’abikorera hari aho usanga umubare w’abagore uri hasi cyane nk’aho mu bijyanye n’ubucukuzi na mine bangana na 6% mu gihe abagabo ari 94%, mu bwikorezi ho bangana na 3% mu gihe abagabo ari 97%, mu bijyanye n’amakuru n’itumanaho abagore bangana 26% abagabo 74%.

    Si muri izi inzego z’abikorera gusa umubare w’abagore ukiri muto kuko n’iyo ugeze mu bijyanye n’imirimo ya siyansi n’ikoranabuhanga usanga abagore ari 31% mu gihe abagabo ari 69%.

    Imibare y’abagore itangira kuzamuka iyo bigeze mu mirimo y’ubuhinzi n’iyo mu rugo isanzwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Robert Bafakulera mu 2020 yavuze koko ko hari ikibazo cy’umubare muto w’abagore bari mu nzego z’abikorera.

    Yagize ati “Turabibona nko mu bwikorezi ni bake cyane, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni bake cyane noneho wagenda ugasanga ahandi hataba inyungu nyinshi ni benshi cyane nko mu buhinzi n’ibindi […] nk’abikorera icyo cy’uho twarakibonye icyo dukora ni ugukangurira abagore tukabereka ko ntaho bahejwe.”

    Yakomeje avuga ko kuba abagore batagaragara muri iyi mirimo ko atari uko badashoboye.

    Ati “Usanga bashoboye ariko ahanini usanga batarabyitabiriye wenda n’uko batigeze babona bagenzi babo babikora ngo babone ko babishobora ariko tumaze kubona abagore bashobora gutwara amakamyo nk’uko abagabo bayatwara, abagore bashoboye gutwara taxi nk’uko abagabo bazitwara, ahubwo ikibura ni ukubakangurira ko buri wese yabishobora n’abagabo tukabakangurira ko n’abagore babishoboye.”

    Mu rwego rwo kuziba iki cy’uho cy’ubusumbane bw’abagore n’abagabo mu nzego z’abikorera, Bapfakulera yavuze ko PSF yatangije gahunda y’imyaka itanu ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kureba inzitizi abagore bagira no kubafasha kugaragara cyane mu nzego z’abikorera.

    Guhugira mu kazi ko mu rugo badahemberwa n’imyumvire ikiri hasi bigaragazwa nka bimwe mu bikizitira abagore bo mu cyaro bikababuza kwikorera (Ifoto/ Integonews)

  • U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda –

    Ahagana saa Mbili z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

    Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.

    Uko ari batanu barekuwe nyuma y’igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba na maneko b’u Rwanda.

    Matabaro w’imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z’Urwego rw’Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.

    Mugenzi we Hirwa w’imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n’abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n’amategeko.

    Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w’imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y’Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.

    Inzego z’umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko.

    Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.

    Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y’u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.

    Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w’imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.

    Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.

    Boherejwe mu Rwanda nyuma y’uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’itoteza zabakoreye ku buryo harimo n’umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.

    U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza za Uganda

    -  CMI ivuga ko abafatwa ari ‘ba maneko b’u Rwanda’

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Uburyo CMI na RNC bikoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.

    Abatabyemera barashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo kenshi, bagahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Leta y’u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bidahwitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo ndetse muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.

    Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by’u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibituranyi.

    N’ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’uw’u Rwanda, Paul Kagame, Uganda ibinyujije muri CMI, yakomeje gukora ibikorwa byo gufunga Abanyarwanda bitemewe no gukorera iyicarubozo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko, baragiwe intere.

    Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ni rwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, bapimwe Coronavirus basanga ari bazima

    Bageze mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare

  • Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bahohotewe –

    Iki cyumweru cyo gutanga ubufasha mu by’amategeko kizatangizwa ku wa Mbere, tariki ya 8 Werurwe 2021, kizahurirana n’igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

    Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z’akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z’abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu.

    Ni icyumweru kandi kizarangwa n’ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n’abategarugori amategeko abarengera no gukora ubuvugizi ku mategeko akibabangamiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Majyambere Liberal, yavuze ko ubwunganizi mu mategeko n’ibiganiro byerekeye gusobanura amategeko bizatangwa n’abavoka b’abagore.

    Ati “Igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mategeko arimo ingingo zikibangamiye abari n’abategarugori dusanzwe tugikorera hamwe, ariko noneho ubu abagore ni bo bazakigiramo uruhare runi. Mu gutanga ibiganiro byo kumenyekanisha amategeko arengera abagore bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, kandi bizagera ku bantu bose, hatibagiranye n’abari muri za gereza.”

    Icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina cyateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagore b’Abavoka, RIFAV, (Réseau International de Femmes Avocates).

    Umwe mu bagize Inama Nyobozi y’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Me Nyembo Emeline, yanavuze ko mu mishanga bateganya gukoraho harimo no gukora ubuvugizi bugamije impinduka mu mategeko.

    Ati “Hari itegeko twasabye ko rivugururwa kandi twizeye ko ubusabe bwacu buzahabwa agaciro. Ubu mu itegeko ry’umuryango, iyo umugore apfakaye nyuma akajya gushaka mu wundi muryango, asabwa kugira umutungo asiga, nyamara ku mugabo we si ko bigenda. Hagiye harimo n’ibindi bikwiye guhinduka, turi gukorera ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.”

    Ku rundi ruhande ariko abagore bari muri uru rugaga bishimira ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyigikira abagore. Mu bishimwa harimo guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo, kuko hari n’ibihugu byigira ku Rwanda.

    Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka rugizwe n’abavoka 1300 baherereye hirya no hino mu gihugu, muri bo abagore ni 300.

    Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

    Biteganyijwe ko dosiye 49 z’abagore bahohotewe mu turere 14 mu gihugu arizo ba nyira zo bazunganirwa mu nkiko ku buntu

    Amafoto: Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka


  • Perezida Kagame yakiriye Charles Michel uyobora Akanama ka EU na Mushikiwabo (Amafoto) –

    Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021.

    Urukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda rwatangaje ko bari mu Rwanda muri gahunda zifitanye isano no gukingira icyorezo cya COVID-19.

    Igira iti “Perezida w’Akanama ka EU, Charles Michel, Louise Mushikiwabo uyobora OIF na Depite Chrysoula Zacharopoulou bari mu Rwanda gushyigikira gahunda yo gukingira COVID-19 hifashishijwe inkingo zatanzwe muri COVAX no gukora ubuvugizi kugira ngo habeho imikoranire mpuzamahanga mu gusaranganya inkingo mu buryo bungana.’’

    Perezida Kagame yabonanye na bo nyuma y’amasaha make bavuye gusura Ikigo Nderabuzima cya Mayange mu Karere ka Bugesera aho bakurikiranye uko ibikorwa byo gukingira Coronavirus biri kugenda.

    Bari baherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n’uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Kuri iki kigo nderabuzima hakingiriwe abakora mu nzego z’ubuzima, abarimu n’abakuze. Depite Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari inzobere mu buvuzi bw’abagore na we yatanze urukingo rwa COVID-19 kuri bamwe mu baruherewe ku Kigo Nderabuzima cya Mayange.

    Charles Michel ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Mayange yashimye ko u Rwanda rwihutiye kugeza inkingo ku bazikeneye kandi hose mu gihugu n’imitangire yazo inoze kubera gukoresha ikoranabuhanga.

    Yavuze ko bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, yizeza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hakorwe inkingo zihagije kandi zigere hose.

    Inkingo ziri gutangwa mu Rwanda, rwazihawe binyuze muri gahunda ya COVAX, igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye.

    Binyuze muri iyi gahunda u Rwanda rwakiriye inkingo zirimo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca n’izigera ku 102 960 za Pfizer-BioNTech.

    Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gutangira gukingira abaturage babyo nubwo byagiye byirengagizwa.

    Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye […] twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana […] muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”

    Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita ku buzima bw’abaturage barwo, hashakishwa inkingo za Covid-19.

    Yagize ati “Twishimiye kwifatanya n’u Rwanda rwakira inkingo za mbere za Covid-19 zatanzwe binyuze muri Covax. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urajwe ishinga no kugeza inkingo kuri bose, bijyanye na gahunda yayo y’uburinganire n’ubufatanye. U Burayi ni umwe mu baterankunga b’Imena ba Covax, aho umaze gutanga miliyari 2.2 z’amayero. Turashima imyiteguro ya Guverinoma y’u Rwanda yatumye kiba kimwe mu bihugu bya mbere byabonye inkungo za Covid-19. “

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uri mu baterankunga bakomeye ba Covax, ndetse uheruka kongera inkunga washyize muri iyi gahunda utanga miliyoni 500 z’amayero.

    Kugeza ku wa 6 Werurwe 2021, abagera ku bihumbi 160 ni bo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 mu Rwanda hose.

    Perezida Kagame yakiriye Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, bagirana ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi batandukanye. Uhereye ibumoso ni Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo; Depite Chrysoula Zacharopoulou; Charles Michel uyobora Akanama ka EU; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta

    Perezida Kagame na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro

    Perezida Kagame yakiriye Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel wari uherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Intandaro y’ihungabana ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ayo mateka ashaririye banyuzemo atuma bahura n’ibihe bitaboroheye byo guhangabana iyo bibutse akaga bahuye nako. Aba bantu bafite imiryango yabo irimo n’abana bavutse nyuma ya Jenoside bagirwaho ingaruka n’amateka y’ababyeyi babo.

    Usibye kuba bafite ababyeyi bahungabanye bahora bitaho, nabo rya hungabana ribageraho kandi usanga bo bibakomereye kuko umuryango nyarwanda utarumva ko umwana yahungabanywa n’ibyo atabonye.

    Hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragara abana bahura n’iri hungabana kandi baravutse nyuma ya Jenoside aho usanga aba bana barota inzozi mbi, kubura ibitotsi, kugira umunabi n’ibindi.

    Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse gutegurwa n’Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), byagaragajwe ko iri ihungabana hari ubwo riterwa no ku bwirwa amateka ku bana bataragira ubushobozi bwo kuyakira, bagahungabana badafite n’ababumva.

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Mugwaneza Odrée, yavuze ko igituma abana bavutse nyuma ya Jenoside bahungabana ari uko ababyeyi batangira kubatura kagahinda banyuzemo bataragera igihe cyo kubyakira.

    Ati “Ihungabana ku bana bavutse nyuma ya Jenoside hari ubwo riterwa n’ababyeyi bacu, bya bikomere afite agashaka ku bigusangiza kandi nta gihe cyabayeho cyo kugutegura mu mutwe ngo amenye niba ubyakira.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gituma aba bana bagira ihungabana riri ku rwego rwo hejuru ari uko sosiyete itabasha kumva ukuntu umwana wavutse nyuma ya Jenoside ahungabana.

    Yagize ati “Usanga sosiyete yibaza ukuntu umwana wavutse nyuma ya Jenoside ahungabana, bakabifata nk’aho bitariho wa mwana ufite rya hungabana akarwana no kurihisha bikamubyarira ibibazo bikomeye.”

    Si ibi gusa kuko no kuba hari ababyeyi batabasha kuvuga amateka y’ibyababayeho, bishobora gutuma abana bajya kuyashakira ahandi, bahabwa amakuru atariyo bikabaviramo ihungabana.

    Mugwaneza abona umuryango nyarwanda ukwiye kumva ko abana bavutse nyuma ya Jenoside nabo bashobora guhura n’ihungabana, ibyo bikaba intambwe iganisha ku kubafasha.

    Yagize ati “Sosiyete igomba kumva ko abana bavutse nyuma ya Jenoside bahura n’ihungabana bitewe n’amateka y’ababyeyi babo n’aho abakuriye, bakwiye kubumva bakabafasha kuko iyi ni indwara ivurwa igakira.”

    U Rwanda ruri kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihe sosiyete ikwiye gufatanyiriza hamwe mu gufasha abana bavutse nyuma ya Jenoside bafite ihungabana.

    Abana babyutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora guhura n’ihungabana bivuye ku babyeyi babo