Tag: featured

  • Equity Bank Plc yageneye abakiliya bayo b’abagore impano ku Munsi Mpuzamahanga wabagenewe (Amafoto) –

    Mu rwego rwo kuzirikana umugore, Equity Bank Plc, yizihije uyu munsi igenera abakiliya bayo b’abagore impano zitandukanye z’agaciro ziherekejwe n’ururabo.

    Ni ibikorwa byabereye mu gihugu hose aho Equity Bank Plc ifite amashami ndetse hari n’aho abayobozi bagiye gushimira abagore babasanze aho bakorera, ku masoko, aho batuye, muri restaurant, mu isoko, mu biro n’ahandi.

    Usibye abakiliya bahawe impano, abayobozi b’abagabo muri Equity Bank bahaye abakozi b’abagore indabo n’izindi mpano zitandukanye mu kwifatanya kwizihiza uyu munsi.

    Abakiliya ba Equity Bank bavuze ko bishimiye kuba banki yabo yabazirikanye kuri uyu munsi, bemeza ko ibi byishimo ari inyongera kuri serivisi nziza bahabwa.

    Mahungu Betty usanzwe ufite Sosiyete ya GO TELL ifasha abantu gukora ingendo z’indege zifasha abantu gusura Israel, yavuze yishimiye kuba Equity Bank yazirikanye abagore ku munsi wabo.

    Yavuze ko yahisemo kugana Equity bank kuko yita cyane ku bayigana ndetse igashyigikira ubucuruzi butaratera imbere.

    Ati “Nahisemo kugana Equity Bank kuko bita cyane ku bakiliya, bakabatega amatwi kandi bita cyane ku bucuruzi butaratera imbere. Navuga ko ariyo yonyine mu Karere k’Uburasirazuba, rero iyo uri muri ako karere, nta mpungenge uba ufite banki yizewe.”

    Mahungu yavuze ko ari umwe mu bakiliya bamaze igihe bakorana na Equity Bank kuko yatangiye gukorana nayo mu 2013 ubwo yari muri Kenya kandi ko muri icyo gihe cyose yabonye impinduka nk’umugore witeje imbere .

    Ati “Ku giti cyanjye Equity Bank yanteje imbere. Natangiye ubucuruzi nkiri muto naka inguzanyo ya Miliyoni 1Ksh, nkanjye yari amafaranga menshi. Mu by’ukuri iyi banki iteza imbere cyane umugore kandi abagore benshi bakorana nayo bagiye batera imbere.”

    Nyirumuringa Christine ushinzwe Ishami ry’Abagore muri Equity Bank yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’umugore bashyizeho gahunda zitandukanye zibafasha gushyigikira imishinga mito n’iciriritse no kuborohereza kubona ingwate.

    Ati “Tuzi ko abagore benshi bagira imbogamizi zo kubona ingwate, rero iyo tubashyize mu matsinda bagira ubwishingizi magirirane. Muri ayo matsinda barishingirana, wagira ikibazo bakagufasha, ni yo mpamvu tubasaba kujya mu matsinda bita ibimina.”

    “Usibye kubashyira mu matsinda, tubashyira mu cyo twita amahuriro (Clubs), abafasha kugenzura uburyo binjiza amafaranga n’uko bayasohora. Iyo twabashyize hamwe bidufasha kubakurikirana kandi bakagira uruhare mu kumenya amakuru.”

    Yavuze ko abakiliya b’abagore bakorana na bo, bazashyirirwaho ingendoshuri zo mu mahanga kugira ngo bibafashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri Equity Bank Plc, Jean Claude Gaga, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwerekana ko abenshi mu bakora ubucuruzi buciriritse (MSME) budahabwa agaciro bukwiriye n’ibigo by’imari.

    Yagize ati “Ugiye mu gakiriro ka Gisozi, ukareba ibikorwa byaho uhita ubona ko hariya ariho umutima w’ubukungu. Usanga ibigo by’imari bitekereza kuri sosiyete zagutse. Nka Equity Bank twiyemeje gushyiraho uburyo bwo gushyigikira iyo mishinga mito n’iciriritse (MSME).’’

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Plc, Namara Hannington, yavuze ko atari ubwa mbere nka banki yifatanyije n’abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo maze abasaba kutitinya.

    Ati “Abagore bagomba kutitinya, bagakomera kuko barashoboye kimwe na bagenzi babo b’abagabo. Equity Bank yishimiye gukomeza kubafasha mu rugendo rwose rw’iterambere.”

    Equity Bank Rwanda yabonye ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda mu 2011. Iheruka guhabwa igihembo n’Ikigo The Banker gikora ubusesenguzi kuri banki ku rwego rw’Isi nka nka banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 “Bank of the Year of 2020”.

    Ni igihembo Equity Bank Rwanda yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imari wa 2019, aho yongereye 27% by’igishoro cyayo, kikagera kuri miliyari 36.2 Frw muri uwo mwaka kivuye kuri miliyari 28.6 Frw mu 2018.

    Equity Bank Plc yageneye abakiliya bayo b’abagore impano ku Munsi Mpuzamahanga wabagenewe

    Buri mukiliya wageze mu ishami rya Equity Bank yahawe indabo n’impano zitandukanye

    Bahawe indabo ziherekejwe n’ubutumwa bwo kubifuriza ihirwe

    Byari ibirori biteguye neza mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Plc, Namara Hannington, yasabye abagore kutitinya

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri Equity Bank Plc, Jean Claude Gaga, yavuze biyemeje guteza imbere ubucuruzi buciriritse (MSME)

  • I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto) –

    Ibihugu 54 bigize uwo muryango byose byazamuye ibendera ry’umuryango nk’uko bisanzwe bikorwa buri wa Mbere wa kabiri wa Werurwe kuva mu 1902.

    Ni umunsi watangijwe witwa Empire Day ku ngoma y’Umwamikazi w’u Bwongereza witwaga Queen Victoria, maze mu 1958 uwari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu kinawuyobora, Harold MacMillan, awuhindurira inyito uba Commonwealth Day.

    Mu kuwizihiza, kuri uyu wa Mbere ibendera rya Commonwealth ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, ahanateganyijwe kuzabera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma byibumbiye muri uwo muryango, izwi nka CHOGM.

    Iyo nama iteganyijwe kuzaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena 2020 igasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’amahanga kwizihiza uwo munsi ndetse yibutsa ko rwiteguye neza kwakira iyo nama.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye kwakira inama ikomeye kandi mu buryo butekanye, hubahirizwa amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Ruhaye ikaze Umuryango wa Commonwealth, ari nako dukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo tugere ku ntego duhuriyeho.”

    Byitezwe ko muri uyu mwaka CHOGM izagaruka ku mihindagurikire y’ikirere, uburinganire ndetse n’urwego rw’ubuzima ku Isi.

    U Rwanda ruri muri Commonwealth kuva mu 2009. Rwo na Mozambique ni byo bihugu bibiri rukumbi biba muri uwo muryango bitarakolonijwe n’Abongereza.

    Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rwa Commonwealth byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa icyorezo, bitandukanye n’uko mu myaka yabanje byaberaga i Londres ndetse bikitabirwa n’Umuyobozi w’uyu muryango akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II.

    Kuwizihiza byanyuzwaga mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi ariko kuri iyi nshuro guhurira hamwe ntibirabaho.

    Insanganyamatsiko ya Commonwealth Day muri uyu mwaka iragaruka ku “kugera ku hazaza hahuriweho”.

    Uko byari byifashe ubwo ibendera rya Commonwealth ryari rigiye kuzamurwa i Kigali

    Kuri Kigali Convention Center niho ibendera ryazamuriwe

    Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali

    Kigali Convention Center iri mu nyubako zizaberamo Inama ya CHOGM 2021

    Amafoto: CHOGM 2021


  • I Kigali hazamuwe ibendera rya Common Wealth (Amafoto) –

    Ibihugu 54 bigize uwo muryango byose byazamuye ibendera ry’umuryango nk’uko bisanzwe bikorwa buri wa Mbere wa kabiri wa Werurwe kuva mu 1902.

    Ni umunsi watangijwe witwa Empire Day ku ngoma y’Umwamikazi w’u Bwongereza witwaga Queen Victoria, maze mu 1958 uwari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu kinawuyobora, Harold MacMillan, awuhindurira inyito uba Common Wealth Day.

    Mu kuwizihiza, kuri uyu wa Mbere ibendera rya Commonwealth ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, ahanateganyijwe kuzabera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma byibumbiye muri uwo muryango, izwi nka CHOGM.

    Iyo nama iteganyijwe kuzaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena 2020 igasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’amahanga kwizihiza uwo munsi ndetse yibutsa ko rwiteguye neza kwakira iyo nama.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye kwakira inama ikomeye kandi mu buryo butekanye, hubahirizwa amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Ruhaye ikaze Umuryango wa Commonwealth, ari nako dukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo tugere ku ntego duhuriyeho.”

    Byitezwe ko muri uyu mwaka CHOGM izagaruka ku mihindagurikire y’ikirere, uburinganire ndetse n’urwego rw’ubuzima ku Isi.

    U Rwanda ruri muri Commonwealth kuva mu 2009. Rwo na Mozambique ni byo bihugu bibiri rukumbi biba muri uwo muryango bitarakolonijwe n’Abongereza.

    Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rwa Commonwealth byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa icyorezo, bitandukanye n’uko mu myaka yabanje byaberaga i Londres ndetse bikitabirwa n’Umuyobozi w’uyu muryango akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II.

    Kuwizihiza byanyuzwaga mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi ariko kuri iyi nshuro guhurira hamwe ntibirabaho.

    Insanganyamatsiko ya Common Wealth Day muri uyu mwaka iragaruka ku “kugera ku hazaza hahuriweho”.

    Uko byari byifashe ubwo ibendera rya Commonwealth ryari rigiye kuzamurwa i Kigali

    Kuri Kigali Convention Center niho ibendera ryazamuriwe

    Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali

    Kigali Convention Center iri mu nyubako zizaberamo Inama ya CHOGM 2021

    Amafoto: CHOGM 2021


  • CNLG yamuritse igitabo kigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside (Amafoto na Video) –

    Iki gitabo cyanditswe mu ndirimbo eshatu [Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza], cyahawe umutwe ugira uti ‘Rwanda 1991-1994: Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’.

    Ni igitabo cyamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe, mu gihe abanyarwanda bitegura kwifatanya n’Isi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata 2021.

    Iki gitabo gikubiyemo ibice bitanu, icya mbere gisobanura bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Mata, 1994. Igice cya kabiri cyerekana uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa. Igice cya gatatu cyerekana uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y’abicanyi.

    Igice cya kane cyerekana umwihariko w’abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi, igice cya gatanu cyerekana uburyo Umuryango w’Abibumbye watinze kwemeza ko mu Rwanda hari Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi, nyuma ukaza kubyemeza nyuma y’impaka nyinshi.

    Mu muhango wo kumurika iki gitabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko undi mwihariko w’iki gitabo ari uko kigaragaza uko Jenoside yagiye ikorwa itariki ku yindi, guhera tariki 7 Mata 1994, buri munsi na buri hantu.

    Ati “Icyo nicyo kintu navuga gishya kuko kugeza uyu munsi ibitabo byinshi byanditswe bivuga ku mateka ya Jenoside ariko nta gitabo cyari cyashobora gukusanya amakuru n’ubushakashatsi buvuga kuri Jenoside mu gihugu imbere buri hantu habereye ibikorwa by’ubwicanyi kugira ngo tugaragaze iby’ingenzi byaburanze.”

    Umwihariko wa Leta mu gutegura no gukora Jenoside

    Muri iki gitabo hagarukwa ku buryo bw’umwihariko ishyirwaho rya Komite iyobora ibikorwa bya Auto-defense civile yagiyeho muri Mutarama 1992, igomba gukurikirana ibikorwa byo guha abaturage intwaro n’imyitozo ya gisirikare.

    Kandi hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, haguzwe toni 581 z’imihoro zinjijwe mu Rwanda, iyo mihoro yakwirakwijwe mu baturage ikoreshwa Jenoside.

    Dr Bizimana yakomeje agira ati “Auto-defense civile, ni igikorwa cyo gutegura kwica Abatutsi, igitekerezo gitangwa na Perezida Habyarimana ubwe mu 1991, amaze gutanga icyo gitekerezo cy’uko hashyirwaho uburyo abaturage bahabwa intwaro n’imyitozo […] icyo gikorwa cyarakozwe haba mu kugitegura.”

    “Ariko bigeze muri jenoside nyir’izina, Guverinoma igifata nk’igikorwa cyayo cyihariye, abaminisitiri bahabwa uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Auto-defense civile muri za perefegitura zitandukanye ku buryo buri mu minisitiri yamanutse akajya kuba muri perefegitura ashinzwe kugira ngo jenoside ishobora gukorwa mu buryo bwose kandi bwihuse anarebe n’ibikenewe kugira ngo jenoside yihute.”

    Yavuze kandi ko Guverinoma y’abicanyi yakomeje gushaka uburyo yagura intwaro zo gukoresha ku rugamba no kwica Abatutsi.

    Muri politiki yayo yo gutsemba Abatutsi hakoreshejwe icyiswe “Auto-Defense Civile”, gahunda ngome yo kwinjiza abaturage benshi b’Abahutu mu bwicanyi, ikaba yaratanzwemo intwaro ndetse n’amafaranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize.

    Muri iki gitabo kandi hibanzwe ku kureba inzego za leta by’umwihariko izifite ubuzima mu nshingano arizo abaganga, abaforomo n’abaforomokazi.

    CNLG igaragaza ko kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ari uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro.

    Ikiremereye kurushaho ni uko na bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, aribo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro.

    Benshi mu baganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bishe Abatutsi bari bahahungiye, abandi bagiye mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica. Ubu bwicanyi bwakorewe hose mu Rwanda.

    Mu gihugu hose, umubare w’abaganga bamenyekanye bakoze Jenoside ni 59 barimo 25 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare. Naho umubare wose w’abaforomo n’abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana ni 74 harimo 31 bayikoreye i Butare.

    Dr Bizimana ati “Muri jenoside nta hantu na hamwe abantu bahungiye ngo bareke kuhicirwa, twagize igice duharira abaganga, abaforomo n’abandi bakozi bo mu bitaro kugira ngo twerekane ko ububi Jenoside kuko nta hantu na hamwe abatutsi bashoboraga guhungira ngo bahabonere amaramuko no kubarengera.”

    Muri iki gitabo kandi hagarukwa ku buryo Umuryango w’Abibumbye watinze kwemeza ko Abatutsi mu Rwanda barimo gukorerwa Jenoside. Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yari yakomeje kwirengagiza ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata 1994, ndetse iza no kugabanya ubushobozi buhabwa MINUAR iyisigira gusa abasirikare 250.

    Hakomeje impaka z’urudaca, bimwe mu bihugu by’ibihangange, nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byanga ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda bwari Jenoside kandi nyamara byarahabwaga amakuru nyayo.

    Tariki ya 25 Gicurasi 1994, Boutros Boutros-Ghali wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ Abibumbye yemeje ko ubwicanyi bubera mu Rwanda ari Jenoside.

    Dr Bizimana yavuze ko byaje gushimangirwa na René Degni Segui, impuguke ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye y’Uburenganzira bwa Muntu, avuye gukora iperereza mu Rwanda akemeza ko Abatutsi bari mo gukorerwa Jenoside.

    CNLG itangaza ko iki gitabo gifite amapaji agera kuri 400, kizagezwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo kizafashe abanyarwanda bose by’umwihariko mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Bizimana yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wari wateguwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yamuritse ku mugaragaro igitabo kigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni igitabo kiri mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa

    Amafoto: Niyonzima Moise

    Video: Mbabazi Jean de Dieu


  • Abanyarwandakazi berekanye ukwihangana kudasanzwe mu bihe by’amage- Madamu Jeannette Kagame –

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, mu Nama Ngarukamwaka yiga ku Ihame ry’Uburinganire, Imibereho myiza n’Imiyoborere (Gender Equality, Wellness and Leadership-GEWAL.

    Iyi nama yabaye ku nshuro ya gatanu itegurwa na Motsepe Foundation, umuryango washinzwe na Dr Precious Moloi Motsepe, wibanda ku mishinga iteza imbere abagore no kububakamo ubushobozi. Iyi nama ikaba yahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwa buri wa 8 Werurwe.

    GEWAL yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi bakuru muri Afurika y’Epfo barimo Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane; Madamu Tshepo Motsepe, umugore wa Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa n’abandi.

    Iyi nama yahuriranye n’ibihe bidasanzwe aho Isi igihanganye n’icyorezo cya COVID-19, yateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha uruhare rw’abagore mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo (COVID-19).’’

    Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by’umwihariko ab’igitsina gore. Mu 2020, abagore b’Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo COVID-19 yagize ingaruka ku buzima muri rusange ariko hari amasomo yasize.

    Yagize ati “Dufatanyije, mureke ntitwirengagize amasomo yasizwe n’icyorezo ahubwo duharanire ko abagore n’abakobwa berekana imbaraga zabo nyakuri mu ngo, ibihugu n’Isi muri rusange.’’

    Avuga ku ntambwe igihugu cyateye yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwandakazi berekanye imbaraga zihariye mu bihe bikomeye.

    Yakomeje ati “Igihugu cyanjye cyamenye ko mu bihe by’akaga n’aho bikenewe, abagore b’Abanyarwanda berekanye ukwihangana kutagira akagero. Imibare ya nyuma ya Jenoside yerekana ko abagore n’abakobwa bari bagize 80% y’abaturage bari mu gihugu.’’

    Umuyobozi wa Motsepe Foundation, Dr Precious Moloi-Motsepe, yavuze ko uburinganire atari ikibazo cy’abagore gusa ahubwo abagabo n’abasore bakwiye kugira uruhare kugira ngo bwimakazwe.

    Ati “Ni ingenzi kugena ahazaza hubakiye ku buringanire buhamye. Uburinganire ntibuba bwuzuye iyo budatanga amahirwe angana mu bijyanye n’ubukungu.’’

    Dr Precious yavuze ko u Rwanda ari urugero rw’ibyakorwa mu ‘kwerekana uruhare rw’igihugu mu guteza imbere abagore’.

    Yifashishije raporo ya WEF ku kubahiriza ihame ry’uburinganire, yerekanye ko mu myaka itandatu ishize, mu bihugu 153 byakorewemo inyigo, u Rwanda rwazaga mu 10 bya mbere byimakaza uburinganire.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo uyu munsi ugamije kwishimira iterambere ry’umugore ariko hari n’ibibazo agihura nabyo bikwiye gushakirwa umuti.

    Yagaragaje ko by’umwihariko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu ndetse abagore bagirwaho ingaruka nyinshi, ahanini kubera inshingano zo mu rugo ziyongereye.

    Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyazanye imbogamizi zidasanzwe. Ingaruka zacyo za mbere zanahungabanyije inzego z’imibereho myiza n’ubukungu ndetse byakangaranyije ibihugu n’imiryango itandukanye.’’

    Madamu Jeannette Kagame yanasangije abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uko u Rwanda rwateje imbere umugore ndetse agahabwa umwanya mu nzego zitandukanye.

    Ati “Ntewe ishema no kuvuga ko kuva mu 2003, u Rwanda rwagize mu buryo buhoraho umubare munini w’abadepite b’abagore ku Isi. Ubu ni 61.3% mu Nteko ndetse imyanya 53% muri Guverinoma ifitwe n’abagore.’’

    Ni iterambere ashimangira ko rifitanye isano n’imiyoborere myiza, ituma abari n’abategarugori biremamo icyizere.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hagikenewe kongera imbaraga mu kubahiriza iryo hame hibandwa ku kwigisha amahame yaryo mu bakiri bato, ari abakobwa n’abasore.

    Yashishikarije buri wese gukomeza gukora cyane by’umwihariko mu guhangana n’ingaruka zatewe n’iki cyorezo.

    Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane, yavuze ko hari ibikeneye gukorwa mu gukuraho ibibazo bikibangamira abagore.

    Yagize ati “Iyo hari icyizere, abagore ntibiyitaho bonyine, bita ku muryango. Ni bo bari ku isonga mu bikorwa by’abatanga ubuvuzi kandi ntibita ku gishobora kuba kuri bo. Dufite ibibazo bijyanye n’imitekerereze aho abagore bapfa, dukeneye ko hagira igikorwa kuri ubu.’’

    Abitabiriye iyi nama basabye ko mu guhangana n’ibibazo byatewe na COVID-19, hakwiye no kuzirikanwa kubaka ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’ubukungu no kumurinda ihohoterwa ryose.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje intambwe yatewe n’abagore nyuma y’akaga gakomeye u Rwanda rwanyuzemo

  • Intambwe yatewe na YWCA Rwanda mu guhindura ubuzima bw’abakobwa n’abagore –

    Ubusanzwe uyu muryango wita ku iterambere ry’abakobwa n’abagore cyane cyane ab’amikoro make baba baritatakarije icyizere biturutse ku bibazo bitandukanye, nk’ ubukene, ubujiji, kubyara imburagihe, ibibazo byo mu muryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo bitandukanye ukabagenera inyigisho zinyuranye n’ubufasha byabageza ku ubuzima bwiza.

    Izi nyigisho zirimo iz’ubuzima bw’imyororokere n’izindi zibafasha mu bizima bwa buri munsi ndetse ukabafasha kubaka ubushobozi mu bukungu, kwiga imyuga n’ibindi.

    Izo nyigisho zitangwa binyuze mu matsinda y’abanyeshuri ku mashuri (Clubs) ndetse no mu muryango, bateranira ahantu hatekanye hazwi ku izina rya “Safe spaces”, uyu muryango ubashyiriraho kugira ngo baganire batuje baherekejwe umunsi ku munsi n’abafashamyumvire b’uyu muryango.

    Uretse gufasha abana b’abakobwa, Umuryango YWCA Rwanda kandi unafasha imiryango kugera ku nzozi zayo ndetse no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye ku buryo buri wese mu bagize umuryango agira uruhare mu kugera ku ntego z’umuryango hakoreshejwe uburyo bw’ibishushanyo by’inzozi umuryango uba ufite bizwi nka ’Gender Action Learning systems’.

    YWCA Rwanda ifasha muri gahunda y’amarerero no kwimakaza imirire myiza mu bana bari munsi y’imyaka itandatu ,ihugura abakorerabushake igatanga n’ibikoresho byifashishwa mu marerero.

    Ubuyobozi bwa YWCA Rwanda bugaragaza ko uyu muryango wateye intambwe ishimishije mu gutinyura abakobwa n’abagore, kubahindurira ubuzima no kubaremamo icyizere binyuze mu kububakira ubushobozi.

    Abakobwa n’abagore bakomeje kubakirwa ubushobozi

    Mu turere 15 Umuryango YWCA Rwanda ukoreramo umaze kwita ku bakobwa n’abagore 107 473 bahabwa serivise zitandukanye uyu muryango ugenera abagenerwabikorwa bawo.

    Mu Karere ka Kicukiro abakobwa n’abagore bafashwa n’umuryango YWCA Rwanda batojwe kwizigama bahereye ku mafaranga make babasha kubona, ibyo bigakorwa binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.

    Muri aka Karere uyu muryango uhabarura amatsinda yo kwizigama no kugurizanya 152 amaze kugabana ubwizigame mbumbe bungana na miliyoni 128 Frw.

    Imibare kandi igaragaza ko abakobwa 574 bacikirije amashuri bafashijwe kwiga imyuga irimo ubudozi no gutunganya ubwiza bagabanyijwe mu matsinda agera kuri 49.

    Uretse gufashwa kwiga banahawe ibikoresho byo gutangira imishinga bigendanye n’ibyo bize. Buri tsinda ryanahawe miliyoni 1,3Frw kugira ngo abafashe gutangira ibikorwa byabo.

    Mukayisenga Emeline wo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, uri mu bigishijwe ubudozi akanahabwa imashini idoda , yavuze ko Umuryango YWCA Rwanda wamufashije kuva mu buzima bw’uburaya.

    Ati “Njyewe nakoraga akazi k’uburaya ariko nza kugira amahirwe yo guhura nabo baramfasha bampa inama zo guhindura imyitwarire ndetse n’ibikorwa by’iterambere uyu munsi mfite nibo mbikesha. Uretse kudoda ndanacuruza kandi naje kugura ikibanza kubera ibi bikorwa.”

    Muhoza Adelphine, Umwe mu bize kandi bagahabwa ibikoresho byo mu nzu zitunganya ubwiza (Salon de coiffure) yavuze ko n’ubwo yabyaye imburagihe umuryango wa YWCA Rwanda wamufashije kongera kwigarurira icyizere cyo kubaho.

    Ati “Hari byinshi nshimira Umuryango YWCA Rwanda, cyane ubumenyi ku buzima bw’imyororokere nungutse ndetse n’ inkunga baduteye tugatangira gukora ku giti cyacu. Ubu numva mfite icyerekezo kandi bindinda kwiyandarika.”

    Umwe mu bafashamyumvire b’umuryango YWCA Rwanda witwa Karangwa Nadia, ukurikirana abakobwa basaga 186 mu Larere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko uyu muryango wakuye abakobwa n’abagore mu bwigunge.

    Karangwa yavuze ko YWCA Rwanda yafashije abakobwa kugarura agaciro muri sosiyete ku buryo babasha kwihagararaho no kwirinda kugwa mu bishuko bya hato na hato.

    Magingo aya urubyiruko rusaga ibihumbi 100 rumaze kunyura muri uyu muryango rwimenyereza akazi mu mirimo itandukanye (internship).

    Umuryango YWCA Rwanda watangiye gukorera Rwanda mu 2005, ufite intumbero yo guhindura umuryango nyarwanda binyuze mu kubakira ubushobozi abakobwa n’abagore.

    Umuryango YWCA wakoze byinshi mu kuzamura imibereho y’abana b’abakobwa

    YWCA Rwanda ifasha imiryango kugera ku ntego zayo hifashishijwe uburyo bw’igishushanyo

    Umwe mu bakobwa yicaye ari kubara amafaranga y’itsinda ryabo avuga ko YWCA Rwanda yamuhinduriye ubuzima

    Abahawe ibikoresho by’ubudozi bemeza ko birikubafasha kwiteza imbere

    Aba bakobwa bigishijwe gutunganya imisatsi banahabwa ibikoresho bikoreshwa mu nzu zitunganya ubwiza

  • Bugesera: Umusore yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye –

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 nibwo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hasanzwe umurambo wa Nsabimana Jean Paul w’imyaka 25 amanitse yapfuye.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu musore yari yirirwanye n’inshuti ze nazo zikaza gutungurwa no kubyuka zumva inkuru y’uko yapfuye.

    Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko umurambo w’uyu musore wajyanywe muri laboratwari kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Ati “Bamusanze amanitse mu kibuga bikekwa ko yiyahuye byamenyekanye mu rukerera RIB ikaba yageze aho byabereye kandi yakusanyije ibimenyetso. Umurambo uri bujyanwe muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyaba cyateye urupfu.”

    Dr Murangira B. Thierry yakomeje yihanganisha umuryango wabuze uwabo, asaba abaturage kwirinda ibihuha biri guhwihwiswa ku bijyanye n’urupfu rw’uyu musore bagategereza ibizava mu iperereza.

    Ni agahinda ku nshuti n’abavandimwe b’uyu musore

  • Plan International yasabye ingufu mu kongera abagore mu nzego zitandukanye –

    Uyu muryango uvuga ko nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z’abikorera.

    Hamwe mu ho uyu muryango ugaragaza nk’ahakiri umubare muto w’abagore n’abakobwa ni mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu ndetse no mu bwubatsi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2018 igaragaza ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri harimo ab’igitsina gore bangana na 4,8%, mu bwubatsi harimo 14,6%, mu gutwara abantu n’ibintu hakabamo 3%.

    Ibi byatumye Umuryango mpuzamahanga uharanira uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, Plan International ishami ry’u Rwanda, usaba inzego zitandukanye guha abakobwa n’abagore amahirwe angana n’ayo baha abagabo mu mirimo yose no mu nzengo zose z’igihugu.

    Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyira abagore n’abakobwa mu nzego zifata ibyemezo ariko ko hakwiye kongerwa imbaraga no mu bigo by’abikorera.

    Yagize ati “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo yashyize abagore mu myanya ifata ibyemezo, nko mu Nteko Nshinga Amategeko na Guverinoma, ndetse no mu zindi nzengo zikomeye za leta ubona ko hari izamuka.”

    “Ariko hari ahakiri icyuho nko mu bucukuzi no mu yindi mirimo hakwiye impinduka kuko biragoye kubona igihugu gitera imbere nta ruhare rugaragara rw’umugore ruriho.”

    Kuba hakiri imirimo itandukanye abagore bahezwamo bituma bahugira mu mirimo bakorera mu rugo itishyurwa bikaba byabadindiza mu iterambere.

    Mutero yavuze ko iyi mirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore itishyurwa ibadindiza mu iterambere ku buryo usanga batabasha kugira icyo binjiza mu rugo rwabo, ndetse ikaba yatuma n’iterambere ry’umwana w’umukobwa risigara inyuma.

    Ati “Kwirirwa mu mirimo yo mu rugo itishyurwa bibangamiye cyane iterambere ry’umugore kuko wa mwanya amara mu mirimo yakabaye ari gukora ikindi kimwinjiriza akiteza imbere n’umuryango we.”

    “Abana b’abakobwa iyi mirimo bayidindiriramo kuko niba hakiri imyumvire ko umukobwa ajya mu mirimo umuhungu akajya kwiga, bizabadindiza mu myigire no mu iterambere ari naho bahura n’ibishuko by’ababatera inda.”

    Umusanzu wa Plan International mu iterambere ry’umugore

    Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 2007 kuva icyo gihe kugeza ubu umaze gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’umugore n’umukobwa.

    Uyu muryango ukorera mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo, Bugesera n’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda ugamije iterambere ry’abana cyane cyane abakobwa.

    Wagiye ukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no guteza imbere uburezi, gutanga amahugurwa ku bagore.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 uyu muryango wakoresheje miliyari 6 Frw mu bikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa n’abagore.

    Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashuri nderabarezi n’ibigo mbonezamikurire bibasha kwakira abana b’abakobwa 9 856 hamwe n’abahungu 8 096, ndetse n’amashuri abanza ashobora kwakira abakobwa bangana na 9 994 hamwe n’abahungu 9 003.

    Si ibi gusa kuko uyu muryango wagiye utanga amahugurwa ku bangavu ubigisha kurwanya ihohoterwa bakorerwa ndetse no gutinyuka imirimo itandukanye, aho hahuguwe abangavu 206 459.

    Bamwe mu bagezweho n’ibi bikorwa bya Plan International, bavuga ko byabagiriye akamaro, bakemeza ko usibye kubakura mu bwigunge byatumye babasha no kwiteza imbere ubu bakaba ntacyo babuze.

    Umuyobozi w’amatsinda yashyizweho na Plan International mu Karere ka Nyaruguru, Nyirahabineza Béatrice, yavuze ko amahugurwa yahawe n’uyu muryango yamufashije kugira ibyo ahindura mu rugo rwe.

    Ati “Uyu muryango waradufashije uduha amahugurwa ajyanye n’isuku no kwiteza imbere, ubu iwanjye hari isuku kandi nabashije no kujya mu matsinda yo kugurizanya mbasha gukora ubucuruzi bunteza imbere.”

    Iri terambere ryageze no ku mukobwa w’imyaka 24, Mutesi Faith, wavuze ko yahuye na Plan International mu 2013 ikamufasha kwiga none ubu akaba atanga umusanzu mu kubaka igihugu abicishije mu mushinga wa Our City 2030 project.

    Ati “Plan International yandihiye amashuri ntari mfite ubushobozi bituma mbasha kwiga ndangiza kaminuza, ibi byatumye mbona ubushobozi bwo kuba umukorerabushake mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije nkabasha gutanga umusanzu wanjye nk’umwana w’umukobwa.”

    Iri terambere ririshimirwa mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange hari kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore uba buri mwaka tariki ya 8 Werurwe.

    Plan International Rwanda yagaragaje ko hari inzego zimwe zikigaragaramo umubare muto w’abagore n’abakobwa

    Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William yashimye ibyakozwe na Leta mu gushyigikira uburinganire ariko agaragaza ko hari aho abagore bakiri bake

  • Kwizera w’imyaka 16 yahurije hamwe abangavu 1200, bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw –

    Yahurije hamwe abana b’abakobwa 1200 bo mu Murenge Ntyazo , Akarere ka Nyanza, aho buri wese atanga amafaranga 150 Frw buri Cyumweru, nyuma ya mafaranga yamara kugera ku bihumbi 10 Frw, bakongererwaho ibihumbi 15 Frw, yose hamwe akaba 25 000 Frw, bakaguramo ihene.

    Kwizera avuga kandi ko indi ntego ikomeye yari afite ubwo yatangizaga uyu muryango wa ‘My Goal Project Organization’ yari ugushishikariza abana b’abakobwa gukunda ishuri, aho abinyujije muri gahunda yatangije akayita ‘Urubohero Girls Program’.

    Ababyeyi ba Kwizera batandukanye afite imyaka itatu akurira mu buzima bushaririye bwatumye atekereza uko yakora igishoboka cyose ngo arwanye inda zitateguwe.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Nabonye ubuzima nanyuzemo bwo kubaho utabana n’umubyeyi wawe, numva nshaka kurwanya izi nda zitateguwe kuko nizo usanga abana bavutsemo aribo baba inzirakarengane zazo.”

    Yakomeje agira ati “N’ubwo ntavutse muri ubwo buryo, nabaye inzirakarengane y’uko ababyeyi banjye batandukanye mu buryo ntazi, n’uburyo navutsemo, harera Imana.”

    Kwizera yavuze kandi ko ngo ku ishuri yizeho icyiciro rusange rya GS Ruyenzu riba mu Karere ka Nyanza [ubu yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye], habonekaga inda ziterwa abanyeshuri biganaga kandi ugasanga nk’umwana wiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye bamushukishije amandazi bakamusambanya akaba aratwite.

    Ati “Ibyo byanteye umujinya bintera n’ishyaka ryo gushaka icyo nakora ngo ibyo bintu mbirwanye, ese twa tuntu duto babashukisha, nta kuntu bo batwibonera bitanyuze mu nzira z’ubusambanyi? Iyo ugiye gusaba barakubwira bati ntunganyiriza ikibazo mfite […], noneho kuba abana baba badafite amakuru ku buzima bw’imyororokere bagashiduka batewe izo nda.”

    Kwizera usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyanza, yahise afata icyemezo cyo guhuriza hamwe abana b’abakobwa abigisha uburyo bwo kwigira agamije gukumira ibyo bibazo byose.

    Kuva mu 2019, ubwo batangiraga kwishyira hamwe ari abana 1200, binyuze muri ya mafaranga 150 Frw buri mwana azigama ku Cyumweru, umwaka wa 2020 warangiye bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw.

    Ubwo amashuri yongeraga gufungura imiryango mu gihe cya COVID-19, aba bana bakoresheje ayo mafaranga bagura imyenda n’ibikoresho by’ishuri, abandi bishyurira mituweri imiryango yabo, bagura ihene n’ibindi.

    Kwizera ati “Dufite amatsinda 12, aho buri tsinda rifite abana 100, kandi dufite konti tubitsaho ayo mafaranga ku buryo nyuma y’igihe runaka twicara tukareba icyo twakoresha ya mafaranga harimo kugura izo hene cyangwa kugura ibindi bikoresho abana baba bakeneye.”

    Yakomeje agira ati “Iyo ngiye kubakangurira kuza kwishyira hamwe, ndababwira nti muze mbereke uko mwabona amafaranga, bitanyuze mu nzira mbi, ubuzima n’ahazaza hacu biri mu biganza byacu.”

    Kwizera avuga ko mu gutangira uyu muryango yaciwe intege n’abantu benshi bamubwira ngo abanze yiyubake abone gufasha bagenzi be. Ni ibintu yaje kurenga atumbira intego ye ndetse abifashijwemo n’amahame ye agenderaho.

    Ati “Abancaga intege bambwiraga ko ndi umwana ariko nkababwira ko nubwo ntacyo nzi hari ibyo nshoboye byagirira akamaro igihugu kuko njye mfite amahame ngenderaho ariyo Imana, Igihugu, Umuryango, Ubuzima ndetse no Kwizigamira.”

    Kuri we, avuga ko kuva yamenya ubwenge yatangiye gutekereza icyo yazamarira igihugu cye. Ibi ngo byaje gukomeza n’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ry’uko ‘Imana yaduhaye ubwenge, iduha igihugu, ni gute tutabikoresha?’

    Kugeza uyu munsi, Kwizera avuga ko nta bufasha budasanzwe ahabwa ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, uretse kumufasha mu bijyanye no gutanga ibiganiro cyangwa kumushakira abayobozi baza gutanga ibiganiro muri abo bana, nta bundi bufasha bujyanye n’ubushobozi ahabwa.

    Abana bato bahurijwe hamwe bigishwa kwizigamira none ubu bafite ihene zavuye muri uko kwizigamira

    Inzego zitandukanye z’igihugu zitabira ibikorwa bigamije gushishikariza aba bana kwizigamira

    Kwizera asanzwe ari Umuyobozi uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Nyanza

    Umuryango ‘My Goal Project Organization’ ufasha abakobwa bakiri bato kwizigamira