Tag: featured

  • Abamotari bo muri Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 –

    Gukingira Abamotari byakorewe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni hamwe mu ho urukingo ruri gutangirwa muri Kigali.

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yaganirizwaga ku bijyanye n’urukingo agiye guhabwa, kandi akanuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa iyo serivisi.

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bishimiye ko bakingiwe mu ba mbere kuko ngo babona bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 bitewe n’uko bahura n’abantu benshi umunsi ku wundi.

    Umwe muri bo ni Murangwa Jean Népomucène. Yabwiye IGIHE ko yasanze hari amakuru y’ibihuha yavugwaga ku rukingo rwa Covid-19.

    Ati “Mbonye nta kibazo nta n’ubwo wamenya ko baruguteye. Hari ibihuha bagenda baruvugaho ariko nasanze ari ukubeshya. Badukanguriye gukomeza kwirinda, kuko icyorezo kiracyahari. Turakingiwe nk’abamotari ariko ntabwo igihugu cyose gikingiye. Wenda nibamara gukingira igihugu cyose hazatangwa andi mabwiriza, ariko ubu turakomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe.”

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y’u Rwanda kuko gukingira abamotari ari umusanzu ukomeye mu gukomeza kurinda Abaturarwanda iyi ndwara.

    Ati “Kubera ko duhura n’abantu benshi, bituma tuba mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.”

    Yibukije abo ayobora ko bakwiye gukomeza gushishikariza abagenzi gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwitwaza udutambaro dushyirwa mu mutwe nk’imwe mu ngamba zafasha mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Sosiyete itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, Airtel, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACOTAMO, yahaye buri mumotari wakingiwe agapfukamunwa n’ijire nshya.

    Uretse abakingiwe mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukingira Abamotari hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza ubwo bose bazaba bamaze gukingirwa.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, mu minsi ine hamaze gukingirwa abantu 228.667. Inkingo ebyiri nizo zitangwa muri iyi gahunda harimo urwa AstraZeneca n’urwa Pfizer-BioNTech.

    Abamotari batangiye gukingirwa nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo kuko bahura n’abantu cyane

    Babanzaga kuzuza inyandiko igaragaza ko bemeye kwikingiza ku bushake

    Mbere yo guhabwa urukingo, buri mumotari yasobanurirwaga imikorere y’urwo agiye guterwa, ufite n’ibibazo agasubizwa

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yahabwaga amakuru yuzuye ku rukingo, akanuzuza inyandiko yemeza ko akingiwe

    Nyuma y’ibyumweru bine, abahawe uru rukingo bazongera guterwa urwa kabiri kugira ngo bizere ko bakingiwe neza

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y’u Rwanda yazirikanye Abamotari ikabakingira mu ba mbere

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • BK yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore –

    Abagore bo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gacuriro bibumbiye mu Muryango Rwanda Women Network ni bo Banki ya Kigali yasangiye na bo ku wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 mu rwego rwo kubafasha nk’abagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ubusanzwe, Rwanda Women Network igizwe n’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakora ibijyanye n’ubukorikori birimo kuboha uduseke no gukora imbabura za kijyambere.

    BK yahisemo kwifatanya n’imiryango 100 iri muri Rwanda Women Network ibagenera ibiribwa binyuranye ndetse inabishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli) mu mwaka wa 2021/2022.

    Umwe mu bagize Rwanda Women Network, Mukamurangwa Laurence, yavuze ko kubona ibiribwa bagenewe na BK bigiye kubafasha kwagura ibyo bakora.

    Ati “Bigiye kudufasha kwizigamira no kubasha gushora mu bikorwa by’ubucuruzi. Amafaranga nagombaga kujya guhahisha biriya byo kuntunga umuryango wanjye ndayashora nyacuruze noneho n’inyungu zibe nyinshi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Twagirayezu Alfred, yashimiye BK ku gikorwa yatekereje.

    Ati “Ndagira ngo nshimire BK n’ubuyobozi bwayo. Uyu ni umunsi udasanzwe wo gushyigikira umugore. Ubufasha BK itanze burafasha gukomeza kwiteza imbere. BK ni umufatanyabikorwa mwiza kandi ndahamya ko tuzakomeza kuzuzanya, dushishikariza abagore bacu gufunguza konti muri BK kugira ngo bagume kwiteza imbere.”

    Yavuze ko ubusanzwe umugore muri uwo Murenge aza ku isonga kandi afatwa nk’umutima w’urugo, yemeza ko aho ava akagera ashyigikiwe n’ubuyobozi.

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Abakiliya muri Banki ya Kigali, Ngabire Rose, yavuze ko bahisemo gukorana n’abagize Rwanda Women Network kuko bagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ati “Ni umunsi BK yizihiza buri mwaka, ariko noneho uyu munsi twahisemo kuza aha. Turabizi ko bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa byabo bitajya ku isoko ndetse babura abaguzi. Twahisemo ko mu bikorwa byose twajyaga dukora kuri uyu munsi twabafasha.”

    “Kuza kubasura ni ukubibutsa ko mu ntambwe nto bafite bazakomeza gukora ibikorwa byabo na banki igakomeza kubaba hafi mu kubaha inama z’ijyanye n’uko bakwiteza imbere ndetse tukabaha n’inguzanyo bityo ibikorwa byabo bigakomeza gutera imbere.”

    Umuryango Rwanda Women Network washinzwe mu 2003 n’abagore 20 ugamije komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kongera kubaremamo icyizere cyo kubaho. Ubu bageze ku miryango 100 kandi n’ibikorwa byabo byagiye byaguka.

    Byari ibyishimo ku miryango yahawe ubufasha

    BK yatanze ibiribwa birimo umuceli, akawunga, amavuta n’ibishyimbo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacuriro, Kayitesi Redempta, yashimiye ubufasha bwahawe abagore bo muri aka gace

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Abakiliya muri Banki ya Kigali, Ngabire Rose, asobanura impamvu bahisemo gukorana na Rwanda Women Network

    Abahawe ibiribwa bishimiye ubufasha bahawe na BK, bavuga ko bizabafasha kwizigamira kuko ayo bari gukoresha babigura bazajya bayakoresha mu bindi bikorwa bibyara inyungu

    Mukamurangwa Laurence ni umwe mu bahawe ubufasha na BK

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Nyaruguru: Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima akurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 8 Frw –

    Ayo mafaranga bivugwa ko yayanyereje mu 2019 ubwo yayoboraga icyo Kigo Nderabuzima giherereye mu Murenge wa Rusenge.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko yatahuwe ko yanyereje ayo mafaranga nyuma y’igenzura ryakozwe.

    Ati “Igenzura ryabaye muri uku kwezi gushize naho umutungo akekwaho kurigisa yawurugishije igihe yari akikiyobora mu 2019. Ayo akekwaho kurigisa ni 8.000.679 Frw. ubu twamushyikirije RIB y’Akarere ka Nyaruguru.”

    Habitegeko yavuze ko igenzura risanzwe rikorwa kandi rizakomeza mu rwego rwo gutahura abanyereza umutungo wa Leta.

    Ati “Ubutumwa naha abakozi n’abayobozi ni ukurya akagabuye bakirinda gufata umutungo w’abaturage; umutungo wa Leta bashinzwe bakawucunga neza, bakirinda kuwunyereza bagahazwa n’ibyo bagenerwa.”

    Mu karere ka Nyaruguru haheruka gutabwa muri yombi abayobozi n’abakozi batandukanye bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta n’ibyagenewe abaturage.

    Uheruka ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho wakekwagaho kunyereza Miliyoni 30 Frw yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri watawe muri yombi muri Mutarama 2021.

    Mbere yaho mu 2020 hatawe muri yombi abandi bayobozi batandukanye barimo ba agoronome mu mirenge ya Ruheru, Nyabimata na Kivu; Gitifu w’Umurenge wa Kivu; Gitifu w’Akarere ka Nyaruguru; Umukozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima wabanje kuba ukuriye akana gashinzwe amasoko n’umukozi ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kivu.

    Abo bose bakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta, ruswa no kurigisa ifumbire n’ishwagara byagenewe abahinzi.

    [email protected]


  • Niyibizi Bonaventure wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank –

    Niyibizi asimbuye Irwin wabaye mu Nama y’Ubutegetsi ya I&M Bank kuva 2004 ndetse aza guhabwa inshingano zo kuyiyobora mu Ukwakira 2009.

    Si ubwa mbere Niyibizi abaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, kuko uyu mwanya yawubayemo kuva mu 2015 kugera mu 2017.

    Abaye Umunyarwanda wa mbere uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, aho yitezweho kuzakoresha ubunararibonye akesha inzego za Leta n’iz’igenga yakozemo mu bihe bitandukanye mu kurushaho guteza imbere iyi banki.

    Niyibizi yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative w’u Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 1999, yanabaye kandi Minisitiri w’Ingufu, Amazi n’umutungo kamere kuva mu 1999 kugeza mu 2000.

    Uyu mugabo yanayoboye kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga ( kuri ubu ni Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB).

    I&M Bank yatangaje ko ubunararibonye bwa Niyibizi buzayifasha mu kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda nk’ikigo cy’abikorera no guteza imbere impano z’Abanyarwanda.

    Niyibizi yitezweho gukomeza kuzamura urwunguko, imikorere myiza, gufata neza abakiliya no kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rimaze gukataza muri iyi banki.

    Niyibizi yavuze ko kuba yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank ari iby’agaciro kuri we.

    Ati “Ibi ni amahirwe akomeye kuri njye yo gufatanya n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi, ubuyobozi ndetse n’abakozi ba banki mu gushimangira, ibikorwa, politiki n’ingamba zitezweho kugeza banki mu rundi rwego kandi zikayishyira ku isonga mu rwego rw’amabanki.”

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko ashimishijwe no kuba bungutse umuyobozi urambye mu byo bakora.

    Ati “Mu by’ukuri dushimishijwe n’itorwa ry’Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, uzageza banki ku rundi rwego. Niyibizi yagaragaje ubunararibonye n’ubushobozi mu bijyanye no kugera ku budashyikirwa mu by’ubucuruzi. Ajyanye n’icyerekezo banki iri kuganamo. Twiteguye kugera ku ntego za banki binyuze mu buyobozi bwe.”

    Robin Bairstow yakomeje ashimira Irwin ku bw’umuhate yagaragaje ubwo yari akiyoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank.

    Ati “Turashima ubwitange n’ubunararibonye bw’uwahoze mu nama y’ubutegetsi akaba n’umwe mu bayitangije, William Irwin, mu buyobozi bwe buhebuje banki yarakuze iba imwe muri banki ngari kandi zubashywe ku isoko.”

    William Irwin yatanze umusanzu ukomeye kugira ngo I&M Bank ibe iri aho iri uyu munsi. Mu gihe uyu mugabo yamaze ayoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank yakoze byinshi byarushijeho kuzamura izina ryayo. Yagize uruhare mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri iyi banki.

    Mu buyobozi bwe nibwo iyi banki yabashije gutangiza bwa mbere mu Rwanda uburyo bwo kubona servisi za banki hakoreshejwe ikoranabuhanga. Icyo gihe ni mu 2007.

    Mu gihe cye nibwo kandi imigabane ya I&M Bank yabashije kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

    Mu myaka 16 Irwin yamaze ayoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, nibwo iyi banki yarushijeho gutera imbere. Mu 2020 umubare w’amafaranga ifitiye ubushobozi bwo gutanga nk’inguzanyo wageze kuri miliyari 208 Frw uvuye kuri miliyari 8 Frw wariho mu 2004.

    I&M Bank ni imwe muri za banki z’ubucurizi zikorera mu Rwanda imaze kumenyekana cyane kubera imikorere myiza no gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi iha abayigana.

    Niyibizi Bonaventure wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank

  • RwandAir yatangiye gukingira abakozi bayo –

    Byitezwe ko abakozi ba RwandAir bose, barimo abapoliti, abakora mu ndege n’abandi bakozi bazakingirwa muri iyi gahunda, nka bamwe mu bantu bakora umurimo w’ingenzi cyane ku gihugu.

    Mbere y’ikingira, RwandAir yari kimwe mu bigo bitwara abantu mu ndege cyashimiwe cyane uburyo cyakomeje gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, yaba ku bakozi bacyo ndetse no mu buryo bw’isukura imbere mu ndege hakoreshejwe imiti yabugenewe, hakiyongeraho uburyo bwo gutanga amakuru agaragaraza uko icyorezo gihagaze mu byerekezo iki kigo gikoreramo ingendo ku Isi.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwari rumaze gutanga inkingo zigera ku 208 677 mu gihe cy’iminsi ine gusa, bikaba byaragezweho bitewe n’imyiteguro ikomeye yari yakozwe na mbere y’uko inkingo zigera mu gihugu, aho ibikorwa byose kugeza ku mazina y’abazihabwa, byose byamaze gutegurwa.

    Uretse RwandAir, ibindi bigo bikomeye bitwara abantu mu ndege na byo byahagurukiye gukingira abakozi babyo ku bwinshi, ndetse ibirimo Etihad Airways byamaze gukingira abakozi bose.

    Urukingo ku bakora mu bigo bitwara abantu mu ndege ni ingenzi cyane kuko iki cyiciro cy’ingendo ari kimwe mu byitezweho gufata iya mbere mu kuzahura ubukungu bw’Isi bwazahajwe na Coronavirus, binyuze mu kongera guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Mu minsi iri imbere kandi, byitezwe ko umuntu uzajya wemererwa gukora ingendo zo mu kirere ari uzajya aba yagaragaje icyemezo cy’uko yakingiwe Coronavirus.

    Abakozi ba RwandAir batangiye gukingirwa Coronavirus

    Abakozi b’ibyiciro byose bazakingirwa

    Ibikorwa byo gukingira abakozi ba RwandAir byakozwe kuri uyu wa Mbere

    Amafoto: RwandAir


  • Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we amuteye igisongo –

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE ko uyu mwana yateye mugenzi we igisongo bari bakoze mu giti ubwo bajyanaga kwahira bagenda bakina.

    Yagize ati “Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina, bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka, yakimuteye munsi y’ugutwi mu cyico uwo mwana ahita yitaba Imana.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uburyo yamuteye icyo gisongo bitari ibintu yari yagambiriye ahubwo ari ibyago ngo kuko bagendaga bakina nk’uko mugenzi wabo yabisobanuye, yavuze ko uyu mwana yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya.

    Gitifu Mushumba yakomeje avuga ko aba bana bose uko ari batatu bigaga nubwo hari amakuru yavugaga ko uwo mwana wateye mugenzi we igisongo yari umushumba mu rugo rw’umugabo umwe utuye muri aka Kagari ka Mpondwa.

    Ati “ Nta makuru ahagije mbifiteho gusa nidusanga koko yari umushumba, ubundi hari amategeko ahana abantu bakoresha abana cyangwa abatujuje imyaka y’ubukure, nidusanga rero koko hari uwamukoreshaga arakurikiranwa.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 waraye ku kigo nderabuzima cya Gitoki ukaba uri bujyanwe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorewe isuzumwa.


  • Imirimo yo kwagura umuhanda Kigali – Bugesera wa miliyari 49 Frw irarimbanyije (Amafoto) –

    Abakoresha umuhanda uva Sonatube mu Mujyi wa Kigali ugakomeza ku Kicukiro kuri gare ya Nyanza werekeza i Gahanga, wambuka ikiraro cya Nyabarongo ukomeza mu karere ka Bugesera, bakunze kugaragaza ko ufunganye ndetse uteza umuvundo cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

    Ubuyobozi bwabumvise vuba ndetse ubu umuhanda watangiye kwagurwa aho igice kiva Sonatube kigera ku kiraro cya Nyabarongo imirimo igeze kure.

    Umuhanda uri kuhubakwa ureshya na 13,8 Km biteganyijwe ko uzuzura utwaye angana na miliyari 49Frw. Ni umuhanda wubatswe ku buryo wagutse bihagije aho muri buri cyerekezo hacamo imodoka ebyiri.

    Imirimo yo kuwubaka yatangiye tariki ya 19 Werurwe 2019, yari iteganyijwe kurangira mu mezi 24 [tariki 18 Werurwe 2021] ariko kubera ikibazo cyo kwimura abaturage ndetse n’ibindi bikorwaremezo nk’amazi; amashanyarazi; Fibre Optique imirimo izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, gitangaza ko uyu muhanda uzoroshya ingendo zigana mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse ukanagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko mu bindi byitezwe kuri uyu muhanda ari ukugabanya umuvundo w’imodoka ziwukoresha ku gice cy’Umujyi kiri mu karere ka Kicukiro.

    Ati “Ni umuhanda mugari munini ucamo imodoka ebyiri zigenda n’ebyiri zigaruka, uzafasha abajya ku Kibuga cy’Indege kandi ugabanye umuvundo kuri iki gice cyo mu Mujyi wa Kigali.”

    Akomeza avuga ko igice kirangirira kuri Nyabarongo ari icya mbere mu gihe biteganyijwe ko imirimo yo kwagura igice gikomeza kijya Bugesera nayo izahita itangira.

    Uyu muhanda wakundaga kurangwamo ubucucike bw’imodoka ariko iki kibazo kiri gukemurwa burundu

    Imirimo yo kwagura uyu muhanda hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kicukiro igeze kure nyuma yo kwimura abaturage

    Abakozi n’ibikoresho byashyizweho mu kwihutisha imirimo yo kwagura uyu muhanda

    Uyu muhanda uzagirwa munini ku buryo uzajya unyuramo imodoka ebyiri ziri kugenda n’ebyiri ziri kugaruka

    Uzorohereza urujya n’uruza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye

    Abakozi bari gukora ubutaruhuka ku buryo imirimo irangira mu gihe cya vuba

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Kayonza: Umugore wakekaga ko bamuroze yapfiriye mu nzira amaze kubonana n’umuvuzi wa Kinyarwanda –

    Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021 mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini. Amakuru avuga ko uyu mugore yakomokaga mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Ryamanyoni mu Mudugudu wa Kabingo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yavuye iwabo agiye kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda ukorera mu Murenge wa Gahini, akaba yaritabye Imana amaze kubonana n’uyu muvuzi.

    Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko uyu mugore yari yaje kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda witwa Ntawizerundi Benjamin. Yapfuye ataragera iwe, uwo muvuzi yaramutumiye basangira inzoga ahantu mu rundi rugo ntituzi niba yaramuhaye imiti, nyuma rero uwo mugore ari gutaha nibwo yitabye Imana.”

    Gitifu yakomeje avuga ko uwo muvuzi wa Kinyarwanda adasanzwe azwi ngo kuko nta byangombwa afite, abo mu muryango wa nyakwigendera ngo bavuze ko icyatumye ajya kwivuza kwari ukuribwa umubiri wose yagize agakeka ko bamuroze niko guhitamo gushaka umuvuzi wa Kinyarwanda wamuha umuti.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagana amavuriro azwi kuruta kwizera abavuzi ba Kinyarwanda.

    Ati “Abaturage twabasaba ko uwagira ikimenyetso cy’uko mu mubiri we hatameze neza yakwihutira kugana ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye akareka kujya mu bavuzi ba Kinyarwanda kuko bamwe nta n’ibyangombwa banafite.”

    Kuri ubu uyu muvuzi wa Kinyarwanda yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma harebwe icyamwishe.


  • Rwamagana: Imbamutima z’abagore babiri bahawe inzu n’abandi borojwe inka na bagenzi babo –

    Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori. Mu Karere ka Rwamagana uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose ahakozwe umuganda wo gusukura ingo zabo no gufasha abafite intege nke gusukura aho batuye.

    Ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Musha ahatanzwe inzu ebyiri ku miryango itishoboye, hanorozwa inka ku miryango ibiri y’abagore kugira ngo zibafashe mu rugamba rwo kwiteza imbere.

    Niyoyita Chantal w’imyaka 34 avuga ko yabaga mu Mujyi wa Kigali, umugabo we aza gupfa ubuzima butangira gusharira, ngo yahise atangira kuba umuzunguzayi agafatwa inshuro nyinshi akajyanwa kwa Kabuga kugeza ubwo abana be batangiye kwandagara.

    Ati “Nyuma rero naje guhabwa inzu inaha nza kuhaba, ubu ndashima Imana ko mbayeho neza. Mbere nahoraga mu kabari none ubu mbayeho neza, ndi umu mama udashobora kubaza ibihumbi 20 Frw ngo mbibure, sinkishyura inzu Imana yangiriye Ubuntu. Umwana ararwara ku ishuri nkabasha kumwohereza amafaranga, arakenera amafaranga y’ibikoresho nkabasha kuyamuha.”

    Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku miyoborere myiza yahaye u Rwanda ari nayo yatumye ava mu buzima bubi yari amazemo imyaka myinshi kuri ubu akaba yabonye inzu yo kubamo n’abana be.

    Mukanjishi Martha utuye mu Murenge wa Musha na we yavuze ko ari ibyishimo bikomeye cyane kubona yorozwa inka yari yaragambiriye kuzagura ariko ubushobozi bukamubana buke. Yagaragaje ko agiye kuyitaho cyane ku buryo mu minsi iri imbere na we azoroza abandi.

    Ati “Ngiye kuyorora neza, nyifate neza, izafashe umuryango wanjye, ifashe abana banjye kunywa amata kandi ninamara kororoka nzafasha bagenzi banjye kugira ngo twese tugire inka nkuko Umukuru w’Igihugu ahora abyifuza.”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, Musanabera Christine, avuga ko gutekereza koroza abagore bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe no kubakira abatari bafite aho kuba byose bigamije iterambere ry’umuryango.

    Yagize ati “Ibi bikorwa twakoze ni ukugira ngo abari mu muryango babashe kurwanya indwara z’umwanda kandi bature heza, gutanga inka byo bigamije gukura abagore mu bukene kugira ngo batunge ifaranga, banywe amata, bisige amavuta base neza kandi tunarwanye imirire mibi.”

    Yavuze ko icyo basaba ba mutima w’urugo ari ugusigasira ibyagezweho bakita ku miryango yabo bakaba bandebereho ku bana babo no muri rubanda muri rusange.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bafashije ba mutima w’urugo kubakira iyi miryango, avuga ko abagore basabwa kuba ku isonga mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

    Ati “Nkuko tubizi umugore ni mutima w’urugo ni yo mpamvu twumva twamwifuriza kurinda urugo, kurinda umuryango no kurinda igihugu iki cyorezo cya COVID-19 kandi akanakomeza kuza imbere mu rugamba rw’iterambere ature ahantu heza kandi anabasha kunywa amata kugira ngo arwanye imirire mibi mu bana ndetse anabone ifumbire.”

    Yasabye abahawe inka kuzifata neza bakazabasha koroza n’abandi baturage. Abahawe inzu bo basabwe kuzifata neza bakabungabunga imiryango yabo ibibazo baterwaga no kutagira aho kuba ntibizongere kugaragara.

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.”

    Aborojwe inka basabwe kuyifata neza

    Abagore bo mu Karere ka Rwamagana bashyikirije inzu imiryango ibiri y’abagore batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere

  • Perezida Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bitareba abagore gusa –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘ChooseToChallenge’ mu rurimi rw’Icyongereza bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo ‘HitamoGuhatana’.

    Mu Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Kagame, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wibutsa ko uburinganire butareba abagore gusa.

    Yakomeje agira ati “Nta terambere ryagerwaho hatabayeho uruhare rwa buri wese n’amahirwe angana. Buri wese muri twe afite umusanzu akwiye gutanga ngo ejo hazaza hazabe hazira ubusumbane n’iheza.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu 2021, wabaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, cyashegeshe bikomeye iterambere ry’abagore ndetse cyongera ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ribakorerwa.

    Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by’umwihariko ab’igitsina gore. Mu 2020, abagore b’Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.

    U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.

    Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

    Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bigerweho.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko guharanira uburinganire bidakwiye guharirwa abagore gusa/ Ifoto: Village Urugwiro