Tag: featured

  • Nyanza: Ab’i Cyabakamyi bishimiye iterambere bagezeho nyuma y’amezi icyenda bahawe amashanyarazi –

    Abatuye mu Murenge wa Cyabakamyi bavuga ko amashanyarazi bayumvaga nka baringa kuko bari baramenyereye kubaho mu buzima butayagira.

    Abakozi bakorera ku Biro by’Umurenge wa Cyabakamyi na wo utari ufite amashanyarazi mbere, bavuga ko batangaga amafaranga menshi bajya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, ndetse bigatuma badahaza ibyifuzo by’ababagana.

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa remezo mu Murenge wa Cyabakamyi, Ndacyayisenga Révérien, yemeza ko amashanyarazi yahinduye serivisi batangaga ndetse n’imibereho y’abaturage.

    Yagize ati “Amashanyarazi tuyabonye vuba aha mu mwaka ushize. Mbere byadusabaga amafaranga 5,000 gutega tujya i Nyanza mu Mujyi gushaka serivisi nyinshi zirimo gufotora impapuro, kuzisohora [print], gukoresha mudasobwa n’izindi. Ibyo byose byatumaga dutanga serivisi mbi ariko aho tuboneye amashanyarazi abaturage bishimiye serivisi bahabwa hano ku murenge.”

    Yakomeje avuga ko bamwe mu baturage bakorera mu isantere ya Cyabakamyi batangiye gutanga serivisi nyinshi zirimo kuhageza imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, inzu zitunganya imisatsi, “papeterie” ku bakenera serivisi z’Irembo n’ibindi.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 bashyize ingufu cyane mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y’icyaro irimo na Cyabakamyi.

    Yagize ati “Uyu mwaka tumaze gutanga amashanyarazi ku ngo 2783 mu Mirenge itanu irimo Cyabakamyi, Rwabicuma, Nyagisozi, Mukingo na Busasamana. Gahunda twihaye ni uko ukwezi kwa Gatandatu kuzarangira tumaze guha ingo 6,000 amashanyarazi kandi turabona tuzabigeraho.’’

    -  Abaherutse kubona amashanyarazi muri Cyabakamyi barashima Leta y’u Rwanda

    Nzirorera Félicien uri mu kigero cy’imyaka 25 washinze inzu itunganya imisatsi muri Cyabakamyi nyuma y’aho aboneye amashanyarazi, yavuze ko amaze kwiteza imbere.

    Avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Cyabakamyi ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bifuza gukoresha umusatsi bategeshaga asaga 5,000 Frw bajya gushaka iyo serivisi i Nyanza kuko ariho bashoboraga kuyibona hafi cyangwa abatishoboye bagahitamo gukoresha imashini za nyonganyonga cyangwa imakasi.

    Ntakirutimana Jean De Dieu ufite imashini isya ibinyampeke yavuze ko mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bajyaga gushesha i Nyanza cyangwa i Gatagara ariko ubu babona izo serivisi hafi bityo n’ikiguzi bazitangagaho cyagabanutse cyane kuko batagitega bajya kuzishaka ahandi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza ingo zisaga 45,9% zikagize zimaze kubona amashanyarazi, harimo ingo 10,8% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 35,1 zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, yavuze ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 bashyize ingufu mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y’icyaro

    Ubu serivisi nyinshi kuzitanga byaroroshye kuko amashanyarazi ari hafi

    Abakenera kwiyogoshesha ntibikibasaba gukora ibilometero byinshi

    Nzirorera Félicien yashinze inzu itunganya imisatsi mu Murenge wa Cyabakamyi

    Abaturage bavuga ko ubuzima bwahindutse nyuma y’amezi icyenda bamaze bahawe amashanyarazi

    Ntakirutimana Jean De Dieu afite imashini isya ibinyampeke yaguze nyuma yo kugezwaho amashanyarazi

    Amafoto: REG


  • Nyabihu: Abagizi ba nabi biraye mu rutoki rw’umuturage bararutema –

    Ubusanzwe uyu mugabo yahingaga mu isambu y’uwitwa Ruranga John kuko yayimutije nyuma yo kumubwira ko afite ibindi bikorwa yari yagiye gukora.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ariko hari gukekwa ko byaba ari amakimbirane ashingiye ku nzangano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibyabaye basuye uwo muturage baramuhumuriza.

    Ati “Icya mbere ni ugukomeza tugahumuriza uriya muturage kandi nsaba n’abaturage gukomeza kumuba hafi. Icya kabiri ni uko ibibazo bafite bajya babishyikiriza inzego z’ubuyobozi bakabafasha kubikemura kuko inzego zirahari, Isibo, Umudugudu aho kugira ngo hajye havamo ibindi bibazo byiyongera ku byo baba bateje. Turahari kugira ngo dufatanye ibibazo tubikemura. “

    Yavuze ko usibye kuba uyu muturage yagize igihombo, cyanageze no ku murenge wose muri rusange kuko uru rutoki rwe rwari rufitiye akamaro benshi.

    Hakizimana yavuze ko atari ubwa mbere ibi bikorwa biba kuko byaherukaga mu mwaka ushize, asaba abaturage kujya batanga amakuru.

    Yakomeje ati “Abagizi ba nabi turabashaka tubafate kandi dufatanyije n’abaturage; naboneraho kubashimira kuko n’uwo twafashe ni abaturage babigizemo uruhare.”

    Nyuma y’ibi bikorwa byo gutema insina z’umuturage, inzego z’umutekano zafashe umuntu umwe ukekwa kubigiramo uruhare; yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Rugera y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).


  • Muhanga: Isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza na bagenzi be ryasubitswe –

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urayeneza na bagenzi be basabiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kuba icyitso ndetse n’imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese, ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ari ibintu byateguwe n’abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.

    Muri uru rubanza hari ingingo nyinshi zasabiwe kwitonderwa n’urukiko nko kureba isano iri hagati y’abaregera indishyi n’abo bazisabira harebwa by’umwihariko ku isano rya bugufi bafitanye.

    Abunganira Urayeneza na bagenzi be basabye urukiko kureba neza abo bunganira mu mategeko ko hakenewe gupimwa ADN ku mibiri yabonetse hagamijwe kureba neza amasano y’abaregera indishyi.

    Uruhande rw’abaregera indishyi rwasabye izingana na miliyari 1 na miliyoni 648 Frw mu gihe ibyaha abakurikiranwa bashinjwa byabahama.

    Kuri uyu wa 11 Werurwe 2021, saa Cyenda z’amanywa ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagombaga gusoma umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha n’uburyo Urayeneza yireguye.

    Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi biteguye kumva imikirize y’urubanza mu gihe abaregwa barukurikiraniraga ku ikoranabuhanga bari muri Gereza ya Muhanga.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Nkundakozera Jean Marie Vianney, yavuze ko isomwa ry’urubanza risubitswe, bitewe no kuba hari ibitaranozwa kugira ngo rusozwe hatangwa ubutabera ku baburanyi bombi.

    Yanavuze ko icyo cyemezo kijyanye n’ubunini bw’urubanza kuko rutarandikwa neza, hakaba hari n’ibindi bibazo bikeneye kubanza gusuzumwa kugira ngo hazatangwe ubutabera bwuzuye.

    Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’umwanzuro mu rubanza ruregwamo Urayeneza rizaba tariki ya 25 Werurwe 2021 saa Cyenda z’amanywa.

    Urayeneza Gérard ashinjwa icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside

  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth –

    Uruzinduko rwa Scotland rugamije kurushaho kurebera hamwe aho imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM) igeze; iyi nama izabera mu Rwanda ku Cyumweru cyo ku wa 26 Kamena 2021.

    Mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Scotland yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, baganira ku ngingo zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse na gahunda mpuzamahanga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

    Scotland abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Muri iki gitondo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, n’itsinda rye bangejejeho imyiteguro y’u Rwanda ku kwakira inama ya CHOGM 2021 izaba muri uyu mwaka.”

    Mu gihe habura amezi atatu gusa kugira ngo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 zigize Commonwealth bahurire i Kigali, amatsinda ya Commonwealth akomeje gusimburanwa mu Rwanda areba aho imyiteguro igeze.

    Abaheruka ni itsinda ry’intumwa za Commonwealth, ryishimiye aho igihugu kigeze imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM.

    Icyo gihe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro muri Commonwealth, Luis G Franceschi, yavuze ko imyiteguro ikomeje kugenda neza.

    Yagize ati “Uyu munsi twasuye site zizaberaho CHOGM 2021. Twishimiye uburyo imyiteguro iri kugenda ndetse twishimiye kubona u Rwanda na Afurika bikomeza imyiteguro”.

    U Rwanda rwemerewe kwakira Commonwealth mu mwaka wa 2018, kuva icyo gihe rutangira imyiteguro ikomeye yo kwitegura iyo nama, yaranzwe no kubaka ndetse no kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi bitandukanye.

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, bagirana ibiganiro byihariye

    Scotland yakiriwe ari kumwe n’itsinda rimuherekeje

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19 (Amafoto na Video) –

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga.

    Ku wa 03 Werurwe ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.

    Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye… twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana… muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”

    Umukuru w’Igihugu cyo kimwe n’abandi bakingiwe Covid-19 bagomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri, ni ukuvuga ko nyuma y’ibyumweru bine bazahabwa urundi.

    Perezida Kagame aganira n’umuganga mbere yo gukingirwa

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame yakingiwe

    Perezida Kagame yaherewe urukingo rwa Covid-19 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Madamu Jeannette Kagame nawe yakingiwe Covid-19

    Perezida Kagame na Madamu bakingiwe nyuma y’iminsi itandatu u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose

  • Abakozi b’amahoteli azakira CHOGM bakingiwe Covid-19 –

    Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2021.

    Inzego zihuriweho zishinzwe gutegura CHOGM zikomeje kugaragaza ko imyiteguro irimbanyije ndetse na hoteli zitandukanye zikomeje gutegura uburyo bwo kuzakira neza abashyitsi bazitabira iyi nama.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kwitegura iyi nama, abayobozi n’abakozi b’aya mahoteli bakingiwe icyorezo cya COVID-19. Abandi bakingiwe ni abamotari, abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi byigenga n’abasheshakanguhe mu bigo nderabuzima.

    Kugeza ubu abamaze gukingirwa mu gihugu hose basaga ibihumbi 230.

    Mu rwego rwo gukomeza kugenzura imyiteguro ya CHOGM, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 byakomereje ku bakora muri hotel zizakira CHOGM

    Bamwe mu bakora muri hotel zizacumbikira abazitabira CHOGM bakingiwe COVID-19

    Muri hoteli zizakira abazitabira CHOGM hashyizwe itsinda ry’abaganga bari gukingira abakozi bazo COVID-19

    Amafoto: Minisante


  • Urukiko rwategetse ko Padiri Habimfura ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo –

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kujuririra umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo wari wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Padiri Habimfura akwiriye gukomeza gufungwa kuko hari ibimenyetso bigikusanywa kandi ko byatuma adatoroka ubutabera cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso.

    Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko hashize ukwezi umukiliya we afunzwe kandi ubushinjacyaha bubizi neza ko bwakagombye kuba bwaratanze ibimenyetso na raporo y’inzobere mu gupima abahohotewe.

    Yavuze ko iyo raporo ari ikimenyetso ntakuka kuko ariyo itanga amakuru afatika akwiye gushingirwaho.

    Yakomeje avuga ko ubusanzwe raporo nk’iyo y’inzobere iboneka mu byumweru bibiri none hashize hafi ukwezi itaragaragara kandi ari ikimenyetso nyacyo cyashingirwaho hatangwa ubutabera buboneye.

    Uyu mupadiri yafatiwe ku mupaka wa Rusumo bikekwa ko yari agiye gutoroka.

    Padiri Habimfura yabaye Umuyobozi w’Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.


  • Rubavu: Umuyaga wasenye inzu 46 –

    Umuyobozi w’Akarere, Habyarimana Gilbert, aherekejwe n’Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano yahumurije abaturage abizeza ubufasha anabasaba kuzirika ibisenge.

    Ati “Turabizeza ubufasha ndetse n’ubufatanye mu gusana izi nzu zasenywe n’ibi biza ariko turabibutsa kubaka inzu zikomeye kandi zikazirikwa ibisenge ndetse mugatera n’ibiti bifata umuyaga kugira ngo hakumirwe ibi biza n’ingaruka zabyo.”

    Imirenge y’Akarere ka Rubavu ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’Ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi ariyo Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe ikunze guhura n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga ukomeye bita isata ukunze gusenya inzu.

    Umuyaga wari uherutse gusenyera inzu 35 zo mu Murenge wa Cyanzarwe na 12 zo mu Murenge wa Busasamana. Zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa 26 Nzeri 2020, icyo gihe iyo miryango yahawe ubufasha bw’amabati 775.


  • Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19 –

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga.

    Ku wa 03 Werurwe ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.

    Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye… twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana… muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”

    Umukuru w’Igihugu cyo kimwe n’abandi bakingiwe Covid-19 bagomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri, ni ukuvuga ko nyuma y’ibyumweru bine bazahabwa urundi.

    Perezida Kagame aganira n’umuganga mbere yo gukingirwa

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame yakingiwe

    Perezida Kagame yaherewe urukingo rwa Covid-19 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Madamu Jeannette Kagame nawe yakingiwe Covid-19

    Perezida Kagame na Madamu bakingiwe nyuma y’iminsi itandatu u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose

  • #BREAKING Denmark suspends use of AstraZeneca vaccine over blood clot fears #RwOT #Rwanda

    • Denmark has announced that it is to temporarily suspend the use of the coronavirus vaccine developed by AstraZeneca and the University of Oxford.
    • The precaution comes “after reports of severe cases of blood clots in people who have been vaccinated with the COVID-19 vaccine from AstraZeneca.” 
    • “It is important to emphasize that we have not opted out of the AstraZeneca vaccine, but that we are putting it on hold,” the country’s National Board of Health said.
    • The AstraZeneca-University of Oxford vaccine is being relied upon heavily in the U.K. and European Union’s immunization rollouts.

    LONDON — Denmark announced Thursday it will temporarily suspend the use of the coronavirus vaccine developed by AstraZeneca and the University of Oxford.

    The Danish Health Authority said it would temporarily stop using the shot in its vaccination program as a precaution “after reports of severe cases of blood clots in people who have been vaccinated with the COVID-19 vaccine from AstraZeneca.”

    “Against this background, the European Medicines Agency has launched an investigation into the AstraZeneca vaccine. One report relates to a death in Denmark. At present, it cannot be concluded whether there is a link between the vaccine and the blood clots,” the health authority said in a statement.

    It did not specify how many reports of blood clots there had been, or where they had originated.

    The announcement comes after a similar move in Austria at the start of the week, where authorities are investigating the death of one person and the illness of another after they received doses of the vaccine.

    Shares of AstraZeneca on the London market slipped 2.4% on Thursday morning. The University of Oxford would not comment on the announcement when contacted by CNBC.

    A spokesperson for AstraZeneca said the company was aware of the statement made by the Danish Health Authority that it’s currently investigating potential adverse effects related to the vaccine.

    “Patient safety is the highest priority for AstraZeneca. Regulators have clear and stringent efficacy and safety standards for the approval of any new medicine, and that includes COVID-19 Vaccine AstraZeneca. The safety of the vaccine has been extensively studied in Phase III clinical trials and Peer-reviewed data confirms the vaccine is generally well tolerated,” AstraZeneca said in a statement to CNBC.

    Søren Brostrøm, director of the National Board of Health in Denmark, insisted that the 14-day suspension was a precaution while investigations took place.

    “It is important to emphasize that we have not opted out of the AstraZeneca vaccine, but that we are putting it on hold. There is good evidence that the vaccine is both safe and effective. But both we and the Danish Medicines Agency have to react to reports of possible serious side effects, both from Denmark and other European countries,” he said.

    Austria concerns

    Austrian health authorities suspended the use of batch ABV5300 of the AstraZeneca vaccine after a person was diagnosed with multiple thrombosis (formation of blood clots within blood vessels) and died 10 days after vaccination, and another was hospitalized with pulmonary embolism after being vaccinated.

    “The latter is now recovering,” the European Medicines Agency said Wednesday.

    However, the EMA added that “there is currently no indication that vaccination has caused these conditions, which are not listed as side effects with this vaccine.”

    The EMA noted that the same batch ABV5300 was delivered to 17 EU countries and comprises 1 million doses of the vaccine.

    “Some EU countries have also subsequently suspended this batch as a precautionary measure, while a full investigation is ongoing. Although a quality defect is considered unlikely at this stage, the batch quality is being investigated,” the EMA said.

    It added that its safety committee was reviewing the issue and “investigating the cases reported with the batch as well as all other cases of thromboembolic events, and other conditions related to blood clots, reported post-vaccination.”

    “The information available so far indicates that the number of thromboembolic events in vaccinated people is no higher than that seen in the general population.”

    As of March 9, “22 cases of thromboembolic events had been reported among the 3 million people vaccinated with COVID-19 Vaccine AstraZeneca in the European Economic Area,” the EMA said.

    U.K. and EU reliance

    Late-stage clinical trials found the AstraZeneca-Oxford shot to have an average efficacy of 70% in protecting against the virus. A more recent study by Oxford researchers found that the Covid vaccine was 76% effective at preventing symptomatic infection for three months after a single dose, and that the efficacy rate actually rose with a longer interval between the first and second doses.

    The AstraZeneca-Oxford vaccine is being relied upon heavily in the U.K. and European Union’s immunization rollouts.

    The U.K. has so far vaccinated over 22 million people with a first dose of a coronavirus vaccine and is currently only using the AstraZeneca and Pfizer–BioNTech shot.

    Source : AFP