Tag: featured

  • Ibikubiye muri dosiye y’abagabo bashinjwa kugerageza gutorokesha Kizito Mihigo –

    Abo bagabo batatu ni Harerimana Innocent, Ngayabagiha Joel na Nkundimana Jean Bosco. Bose bakurikiranywe bafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi.

    Rwagombaga gutangira tariki 12 Mutarama 2021 ruza gusubikwa kubera Covid-19, rushyirwa kuwa 20 Mutarama 2021 nabwo rurongera rurasubikwa, rushyirwa tariki 9 Werurwe 2021 nabwo ruza gusubikwa kuko abacamanza bose bari bagiye kwikingiza Covid-19. Ubu rwahawe itariki nshya rugomba kuburanishirizwaho, iya 29 Mata uyu mwaka.

    Baregwa icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

    Imvano y’ifatwa ryabo

    Mu gitondo cyo ku wa 13 Gashyantare 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwiza inkuru zivuga ko Kizito Mihigo wari umuhanzi ukomeye, yafashwe agerageza gutoroka.

    Icyo gihe abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Kagari ka Remera baganiriye n’itangazamakuru, bemeje ko basanze uwo muhanzi aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

    Bakimubona ngo yashatse kubaha ruswa y’ibihumbi 300 Frw ngo bamwambutse barabyanga bahamagara abasirikare baramufata. Icyo gihe ngo bamucishije mu gasanteri gakorerwamo ububaji, yambaye amadarubindi yijimye, imyenda y’imbeho ahetse n’igikapu mu mugongo.

    Kuri uwo munsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje uyu muhanzi wari ikirangirire yatawe muri yombi.

    Muri Nzeri 2018 Kizito yari yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika atarangije igifungo cy’imyaka 10 yari yahamijwe ku byaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.

    Muri izo mbabazi yahawe, harimo amabwiriza agena ko igihe ashatse kujya hanze y’igihugu abisabira uruhushya Minisitiri w’Ubutabera.

    Umugambi wo gutoroka

    Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha.

    Umwe muri batatu yemera ibyaha

    Nkundimana yabajijwe niba yemera ibyaha, asubiza ko atemera icyaha cyo gutanga indonke hamwe no kurenga ku biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ariko yemera ko Kizito yamusabye ko yamubariza umuntu wamwereka inzira igera mu Burundi idaciye ku mupaka.

    Yavuze ko yagiye mu bukwe tariki ya 4 Mutarama 2020 ari nabwo yahuye na Ngayabahuga. Uwo muvandimwe we ngo yamubwiye ko umuntu aciye ahitwa mu Gatunda yabona inzira igera i Burundi.

    Tariki 7 Mutarama, uwo mukozi yaratashye ngo abwira Kizito [yita boss] ko inzira yaboneka, undi amubwira ko bazavugana igihe azagirayo.

    Ngo hashize iminsi, Ngayabahiga amubaza aho gahunda igeze, undi amusubiza ko aza kubaza ‘Boss’ neza akamubwira. Ubwo yamubazaga, ngo Kizito yamubwiye ko yabaza Ngayabahiga umunsi bazagirayo, undi amubwira ko byaba byiza kuwa “Gatatu tukajyana n’abajya kurema isoko”.

    Bigeze ku wa kabiri, ngo Kizito yavuze ko yabivuyemo atakigiye, undi abimenyesha Ngayabahiga ko urugendo rwasubitswe.

    Gusa ku wa Gatatu ngo Kizito yahamagaye Nkundimana, amubwira ko yamugeraho bwangu, atega moto amusanga mu rugo aho yari atuye. Ageze iwe, ngo yasanze hari imodoka iparitse inyuma y’igipangu, undi aramubwira ngo nahamagare Ngayabahiga amubwire ko bagiye kuza.

    Icyo gihe ngo Kubwimana yazinze imyenda ya Kizito, ayishyira mu modoka, bageze Kabeza aramubwira ngo ahamagare wa musore witwa Ngayabahiga amubwire ko baza guhurira i Kibeho. Kuko Ngayabahiga nta mafaranga yari afite, bamwoherereje 18.000 Frw ya moto.

    Urugendo rwarakomeje, bahurira ahitwa i Ndago, gusa ikibazo kiba ko bwari bwije bahitamo gusubika urugendo. Mu nzira, ngo Kizito yabwiye uyu mukozi we ko impamvu ashaka guca mu nzira zitemewe ari uko yigeze gufungwa.

    Umushoferi yari yabwiwe ko bagiye mu gitaramo

    Uwagiye atwaye imodoka icyo gihe ni umugabo wo mu Mujyi wa Kigali witwa Harerimana Innocent. We mu ibazwa yakorewe, yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko Kizito yari yamukodesheje amubwira ko hari umuririmbyi bazavana i Kigali undi bakamufata mu nzira bakajya mu gitaramo cyari kubera ahitwa Gatunda kuri kiliziya iri ahitwa Busanze.

    Ngo baragiye bageze i Butare amusaba guhagarara, amubwira ko ashaka gukoresha “Sim Swap”, nyuma bakomeza urugendo bafata uwitwa Ngayabahiga Joel ahita Ndago iruhande rw’Akarere ka Nyaruguru.

    Bakomeje urugendo, maze Kizito ngo aza kubabwira ko bwije, ko aho bagiye nta hotel zihaba, ngo asaba umushoferi ko basubira i Kibeho. Aho i Kibeho, umushoferi ngo yakodesherejwe icyumba cya 15.000 Frw.

    Saa cyenda n’igice zo mu rukerera ngo nibwo Nkundimana yakomanze ku rugi rw’umushoferi, bafata urugendo bagera ahitwa mu Gatunda ahantu haremera isoko, maze Kizito ngo abwira Nkundimana ngo nahamagare umuntu uzayobora igitaramo, arangije aha umushoferi ibihumbi 40 Frw maze afata urugendo asubira i Kigali.

    I Kibeho baraye muri Chapelle

    Ngayabahiga Joel aho yabarijwe hose, yemeye ibyaha byose ashinjwa. Yavuze ko ubwo yari amaze kohererezwa amafaranga ibihumbi 18 Frw, yateze moto y’ibihumbi 7 Frw, ageze i Kibeho ahahurira na Kizito saa mbili z’ijoro.

    Ngo yamusabye ko bakomeza urugendo, undi amubwira ko bwije. Ngo baraye muri Chapelle aho abantu basenga baba bari, ntibishyura amacumbi usibye iry’umushoferi gusa. Baje kuzinduka mu gitondo kare bakomeza urugendo, saa kumi n’ebyiri aba aribwo bagera ahitwa i Remera, imodoka isubira i Kigali.

    Uko bari batatu, [Kizito n’abavandimwe babiri] ngo bahise bakomeza imbere gato nko muri metero 30, bicara mu ishyamba munsi y’umuhanda, abantu bihitiraga baza kubabona batangira guhamagara inzego z’umutekano, zirabafata, zibahata ibibazo zitsa cyane kuri Kizito wasubizaga ko yashakaga “kwigira i Burundi”.

    Ngayabahiga ahakana ko nta ruswa bigeze batanga kugira ngo barekurwe icyo gihe.

    Muri urwo rugendo, Nkundimana wari umukozi wa Kizito, ngo yari abitse amafaranga 420.500 Frw hamwe n’amadolari ya Amerika 300, ariyo bivugwa ko bafashemo ibihumbi 300 Frw bagashaka kuyatanga nka ruswa kugira ngo barekurwe nk’uko umuyobozi w’Isibo byabereyemo yabitangaje.

    Iyi ni yo foto ya nyuma ya Kizito Mihigo yagiye hanze ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, nyuma indi nkuru yavuzwe kuri we ni iy’uko yapfuye yiyahuye

  • Ibiciro byiyongereyeho 1,6% muri Gashyantare 2021 –

    Ibi biciro ariko byaragabanutse ugereranyije na Mutarama uyu mwaka, kuko icyo gihe ibiciro byari kuri 2,8% mu mijyi na 4% mu cyaro. Ugereranyije ukwezi kwa kabiri (Gashyantare 2021) n’ukwezi kwa mbere (Mutarama 2021) ibiciro byazamutseho 0,5%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,5%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,6% mu kwezi kwa Gashyantare ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 11%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 3,5%.

    Ku ruhande rw’icyaro, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 2,7% mu kwezi kwa Gashyantare ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,4% n’ibiciro by’amahoteli na resitora byazamutseho 7,9%.

    Ibiciro by’ibiribwa biri mu byatumye ibiciro bizamuka muri rusange

  • Icyiciro gishya cya Tourism Inc cyitezweho gufasha abafite imishinga y’ubukerarugendo n’amahoteli –

    Gahunda ya Tourism Inc igiye kuba ku nshuro ya kane, ikaba ikubiyemo ibikorwa by’amahugurwa no kungurana ubumenyi, hakanibandwa ku nzitizi zibangamira ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu rwego rw’ubukerarugendo, zirimo kutagira ubumenyi buhagije ndetse no kutabona igishoro gikinewe kugira ngo imishinga yabo ishyirwe mu bikorwa.

    Kuri iyi nshuro ya kane, ba rwiyemezamirimo 25 bafite hagati y’imyaka 18 na 35 nibo bazahabwa amahugurwa, azabafasha kwiyubakamo ubushobozi buzatuma bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus.

    Iki cyiciro cya kane kije gisanga ibindi bitatu byarangiye, birimo bibiri bya mbere aho abahuguwe batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, n’icya gatatu kigizwe na ba rwiyemezamirimo bitegura kurangiza amasomo yabo.

    Sandra Gatete, Umuyobozi w’Ikigo cya City Buddiz, akaba n’umwe mu banyuze muri aya mahugurwa, yavuze ko gahunda ya Tourism Inc. yamufashije kwagura ibikorwa bye.

    Ati “Tourism Inc yamfashije kugeza ibikorwa byanjye ku rundi rwego, idufasha kutangiza no gukurikirana ibikorwa byacu. Badutoje kugira imitekerereze yihariye mu gukemura ibibazo bitwugarije, kandi ibyo byatumye dukomeza ibikorwa byacu binyuze mu gutanga izindi serivisi zatumye ikigo cyacu gikomeza gukora muri ibi bihe by’icyorezo”.

    Yongeyeho ati “Kuba umwe mu bagize Tourism Inc byanshoboje gusangira ibitekerezo n’abandi ba rwiyemezamirimo b’abagore, kandi binyubakamo icyizere cy’uko urwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda ruzahangana n’iki cyorezo kandi rukongera gukomera”.

    Charity Kabango, Umuyobozi muri ESP, yavuze ko umusaruro wa Tourism Inc watangiye kwigaragaza.

    Ati “Gahunda ya Tourism Inc iteguye mu buryo bwo guteza imbere abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, kandi twatangiye kubona impinduka nziza mu banyeshuri bacu barangije (mu byiciro bibiri bya mbere). Twishimiye gukomeza gukorana n’umuryango wa Mastercard Foundation mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato, cyane cyane abagore, binyuze mu kwihangira imirimo”.

    Rica Rwigamba, Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo ruzakenera ibikorwa bishya birimo iby’abakiri bato, kugira ngo rwigobotore ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

    Ati “Kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rwongere kwiyubaka nyuma y’icyorezo, ruzakenera ibikorwa by’udushya tuzanwa n’abantu bakiri bato. Uyu muryango ufite ubushake bwo gukomeza ubu bufatanye na ESP kugira ngo duteze imbere kandi tunoze ibyo bitekerezo bishya, bizafasha mu kwagura no kubyaza umusaruro amahirwe ari muri uru rwego”.

    Ba rwiyemezamirimo bafite amahirwe yo kwakirwa muri iki cyiciro cya kane cya gahunda ya Tourism Inc, ni abafite imishinga cyangwa ibitekerezo bishingiye ku bukerarugendo, kandi bateganya gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda. Bagomba kandi kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35, kandi bakaba biteguye kumara amezi atandatu muri aya mahugurwa. Abagore bujuje ibi byose bararikiwe cyane kwitabira iyi gahunda.

    Ku bumva bujuje ibisabwa, bashobora kwiyandikisha banyuze kuri http://bit.ly/tourisminc4

    Ku bifuza ibindi bisobanuro, bashobora kwandikira, Isidore Iradukunda, Umuyobozi wa Porogaramu muri ESP, kuri email ya [email protected] cyangwa bakamuhamagara kuri +250 788 406 076.

    Bashobora kandi no guca kuri Nicolas Emane, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Mastercard Foundation, bakamwandikira kuri email ya [email protected] cyangwa bakamuhamagara kuri +250 783 720 809.

    Sandra Gatete, Umuyobozi w’Ikigo cya City Buddiz, ni umwe mu bungukiye muri Gahunda ya Tourism Inc

  • Nyamasheke: Abagore baremeye bagenzi babo batishoboye –

    Abo mu mu Murenge wa Bushekeri IGIHE yasuye, bavuze ko bafashije abagore 10 maze babaha ingurube, ariko umwe muri bo ahabwa ihene. Aba bagore bahawe amatungo magufi, bazoroza bagenzi babo batishoboye.

    Bane muri abo bagore batishoboye bahawe matora zo kuryamaho mu rwego rwo kubafasha kurara ahantu hasa neza ariko banatange umusaruro mu kazi kabo kuko kuryama neza bigira ingaruka nziza ku buzima.

    Uwamariya Clementine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Bushekeri, yagize ati “ni igikorwa dukora buri mwaka, duha amatungo na matora abagore bo muri buri kagari batishoboye, aya amatungo azabafasha kugira ngo nabo bazoroze abandi.”

    Bamwe mu bahawe ubu bufasha, bavuze ko aya matungo agiye kubafasha kubona ifumbire no kwiteza imbere, mu gihe abahawe matora bavuze ko zigiye kubafasha kurwanya umwanda kuko bararaga ku birago.

    Bambaririki Marie Chantal ati “Iwanjye nubakiwe na Leta, nta tungo nagiraga none ndanezerewe kuba nanjye ngiye korora nk’abandi kuko ngiye kubona agafumbire ndetse iyi ngurube niyororoka, nzaha undi utishoboye mbe nanagurisha izindi ngurube maze niteze imbere.”

    Uzamushaka Christine yunzemo ati “Nararaga ku kirago ivumbi ryaranyishe, imbaragasa ntizaburaga ndetse tukarara tuvunika. Ubu ndishimye kuko ngiye kujya ndara kuri matora kandi nzajya mpakorera isuku. Ndashimira aba bagore babikoze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan, yavuze ko aya matungo ahita ashakirwa ubwishingizi kugira ngo hagize irigira ikibazo, bitaba igihombo ku bagenerwabikorwa.

    Ati “iyi ni gahunda yafashwe n’abagore, ni gahunda izakomeza no ku bandi hirya no hino mu midugudu. Icyo byadufashishe ni ukugira ngo abagore barare neza kandi turifuza ko bava mu bukene mu gihe bayorora neza. Aya matungo azafatirwa ubwishingizi kugira ngo anapfuye babashe gushumbushwa.”

    Abagore bahawe amatungo na matora bashimye iki gikorwa, bavuga ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka bukarushaho kuba bwiza.

    Bahawe amatungo arimo ingurube

    Hatanzwe na matora

  • Uko gupimira ADN mu Rwanda byakuye akangononwa ku baganaga inkiko rwabuze gica –

    Iyi laboratwari itanga serivisi z’ibipimo bya gihanga bikoreshwa mu nkiko hagamijwe kumenya ukuri kwizewe, ikomoka kuri Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005 ariko idafite ubushobozi buhagije bwo gufata ibimenyetso byose ku buryo hari ibyoherezwaga mu mahanga.

    Mu 2011, yongerewe ubushobozi na Polisi y’u Rwanda itangira gutanga serivisi zirimo gupima ADN hagamijwe guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha cyangwa umuntu n’abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo.

    Itanga na serivisi zo gupima ibyashobora guhumanya umuntu bikaba byanamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe. Hari kandi serivisi zo kugaragaza ingano ya alcool iri mu maraso nk’igihe umuntu akekwaho kuba yasinze birengeje urugero kandi atwaye ikinyabiziga.

    Iyi laboratwari yaje ari igusubizo kuko u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza ibizamini bigera kuri 800 buri mwaka mu Budage. Nibura ikizamini cya ADN cyatwaraga hagati y’ibihumbi 300 Frw n’ibihumbi 600 Frw bikamarayo nibura amezi atatu kugira ngo bigaruke mu Rwanda.

    Kuba yaraje ari igisubizo ku bantu bakenerega ibimenyetso bya gihanga mu butabera cyane icya AND, bigaragazwa n’imibare itangwa na Rwanda Forensic Laboratory, yerekana ko mu 2018 yafashe ADN zivuye mu nkiko zingana na 260, mu 2019 ifata 841 naho mu 2020 yakira 979.

    Umuvugizi wa Rwanda Forensic Laboratory, Samvura Pierre, yabwiye IGIHE ko iyi laboratwari yashyizweho ikenewe kuko ibimenyetso bya gihanga bibasha kugaragaza ukuri ntashidakanwaho.

    Yagize ati “Iyi laboratwari yorohereza ubutabera cyane, kuko ni yo ibasha gutanga ibimenyetso ntashidikanywaho. Nk’abantu bafitanye isano ADN niyo igaragaza ko umwana ari uwa se cyangwa nyina, ndetse ikaba yabasha kugaragaza ahabereye icyaha neza.”

    Abihuje na Akayezu Christine, wari waraburanye n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma akaza kuwobona hakozwe ADN.

    Ati “ Ndashimira cyane Rwanda Forencis laboratory kuko yaje ari igisubizo. Mbere umuntu yakenerega ADN bigafata imyaka myinshi byarajyanywe mu mahanga ariko mbikoresha byabonetse nyuma y’ibyumweru bibiri.”

    “Ni ikintu cyo kwishimira kuba mu Rwanda hari uburyo bwizewe umuntu abasha kubona abo bafitanye isano. Mbere abantu barambeshyaga ngo dufite ibyo dupfana ariko nyuma yo kuyikoresha nabonye abo dufitanye isano y’ukuri.”

    ADN isabwa ryari mu rukiko?

    Mu rukiko hakoreshwa ibimenyetso bitandukanye birimo inyandiko, ubuhamya, ibimenyetso bicukumbuye, ibimenyetso bya gihanga n’ibindi bishobora kugaragaza ukuri ku byabaye nk’uko bigarara mu itegeko ryo mu 2004 ryerekeye ibimenyetso .

    Iyo mu rukiko hari uruhande rumwe rugaragaza ko hari isano rufitanye n’urundi ariko rwo rutabyemera, ababuranyi batabasha kugaragaza neza ukuri, bisaba kwifashisha bya bimenyetso by’abahanga, nibwo urukiko rufata umwanzuro wo gusaba ko hakorwa ADN mu kubasha kumenya ukuri.

    Ishobora gusabwa kandi mu gihe hari ahantu habereye icyaha bashaka guhuza ibimenyetso byabo n’uwakoze icyaha.

    Urukiko iyo rufashe umwanzuro wo gukoresha ibimenyetso bya gihanga hakurikiraho kubifata byumvikanyweho n’ababuranyi, bigakorwa mu buryo bwizewe, hagategerezwa ko abahanga bagaragaza ukuri kuri bya bimenyetso.

    Ibisubizo byavuye muri bya bimenyetso bya gihanga nibyo bishingirwaho n’umucamanza mu bushishozi bwe n’ububasha ahabwa n’itegeko bumwemerera gufata umwanzuro ku rubanza.

    Bamwe mu banyamategeko baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko kuba mu nkiko z’u Rwanda hakoreshwa ibimenyetso bya gihanga ari ibyo kwishimirwa kuko bifasha umucamanza guca urubanza mu bushishozi bunyuze mu mucyo.

    Umunyamategeko Tuyizere Polycalpe, yavuze ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kuba rufite laboratwari ibasha kugaragaza isano kuko nta kindi gishobora kwemeza isano riri hagati y’umuntu n’undi.

    Ati “Kuba u Rwanda rufite laboratwari ifata ibipimo nk’ibi ni amahirwe akomeye kuko n’umubyeyi ubwe biragoye kwemeza ko umwana ari uwe, kuba hari ikibyemeza byorohereza ubutabera.”

    Ibi abyumva kimwe n’undi utifuje ko amazina ye agaragazwa wavuze ko nubwo umucamanza aba afite umwanzuro mu biganza bye, ariko ataba akwiye kujya kure y’ibisubizo bya ADN kuko ariko kuri kudashidikanywaho.

    Ati “Iyo ADN yafashwe, umwanzuro uba uri mu maboko y’umucamanza, ariko ntaba akwiye gutandukira kuri bya bisubizo kuko abahanga baba batanze umwanzuro wizewe.”

    “Sinumva ukuntu umucamanza na we ubwe udashobora guhagarara ngo yemeze ko umwana ari uwe nta ADN ikozwe, yabasha kumenya niba ababurana bafitanye isano.”

    Yakomeje avuga ko iyo habayeho kwirengagiza ukuri kw’ibyavuye muri ADN ahenshi umucamanza aba afite inyungu ze bwite akurikiranye zihabanye n’ubutabera.

    Yagize ati “Ubwo umucamanza ujya kure y’ukuri nyako kuri ADN yarategetswe n’urukiko aba afite ikindi akurikiye muri urwo rubanza, usibye ko mu Rwanda ntekereza ko bitabaho ariko aho biba nko hanze usanga hakurikiwe inyungu bwite zihabanye cyane n’ubutabera.”

    Ibi ni byo ashingiraho avuga ko ibindi bimenyetso birimo nk’ubuhamya n’inyandiko byose bikwiye gushingira kuri ADN kuko yo nta buriganya bujya buyibamo nko ku bindi.

    Ati “Buriya abantu bagira inyungu nyinshi mu kwemeza amasano abantu bafitanye, ariko ADN yo nta buriganya ikoranwa ni cyo gituma mbona uwayirengagije yakozwe aba afite ibindi akurikiye bitari ubutabera.”

    ADN igaragaza isano riri hagati y’abantu ku kigero cya 99.99%, ibi bikaba bigaragaza ko ari ikimenyetso simusiga ku isano riri hagati y’abantu mu gihe bikenewe nko mu rukiko.

    Ibyuma biri muri iyi Laboratwari biyifasha mu gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga

  • Ubundi budasa! Umuvuduko wo gukingira Covid-19 mu Rwanda urenze uwa bimwe mu bihugu i Burayi –

    Mu buryo busanzwe bw’ibiganiro, nari nzi ko ibyo mbajije byumvikana kuko nk’uko twese twabyibwiraga, u Burayi bwashegeshwe cyane na Coronavirus, bwari mu ba mbere ku Isi bagiranye amasezerano n’inganda zikora inkingo za Coronavirus, ndetse kuko izo nganda zimwe zikorera kuri uwo mugabane, ntawatekereje ko kubona inkingo byari kuba ibintu bigoye, kuri uyu mugabane ukize, ufite intego yo gukingira 70% by’abawutuye bitarenze mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Mu kunsubiza rero, yaranyitegereje abanza guseka muri ‘video call’ twarimo tugirana, maze ambwira ko uko nibwira ibintu atari ko bimeze, kuko ibibengerana byose atari zahabu, ati “shahu byihorere, iyo uba uri inaha ntuba uri kwivugisha ayo”.

    Abonye nsa nk’ukibigira urwenya, yaransobanuriye ambwira ko atazi igihe azabonera urukingo, kuko ibikorwa byo gutanga inkingo byarimo kugenda gahoro cyane, ku buryo atishyiraga mu ba hafi bazaruhabwa vuba, n’ubwo arukeneye cyane kuko akora ubucuruzi bumusaba gukora ingendo nyinshi kandi akaba ari umugabo umaze kugera mu za bukuru.

    Nashatse kumubaza impamvu u Burayi tuzi ko bukize, bufite inganda hafi aho kandi bwanasegeshwe cyane na Coronavirus, bwirashe mu kirenge budindiza ibikorwa byo kugeza inkingo ku bazikeneye, maze ntararangiza anca mu ijambo ati “Kugira inkingo gusa ntibihagije, kuko bisaba no kugira uburyo bwo kuzikwirakwiza, hagategurwa abazitanga, abazazihabwa, aho zizatangirwa n’uko zizabikwa, kandi byose bigakorwa mbere y’igihe inkingo zitaragera aho zizatangirwa”.

    Yunzemo ati “Rero ibyo ntibizanwa n’ubukire cyangwa ubukene, bishingira ku bushake n’ubwitange bwa Leta, ba uretse uzarebe ko nizigera i Kigali ibyo bibazo uzabyumva”.

    Coronavirus; igipimo cy’ubushobozi bw’imiyoborere y’ibihugu ku Isi

    Bitewe n’uburyo icyorezo cya Coronavirus cyageze ku Isi hose, kandi kikaba ari indwara yica, umubare w’abo yica ugaterwa n’ingamba zo kuyirinda ziri mu gice runaka, hari benshi, barimo n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Brookings, bemeza ko muri rusange, ibihugu bifite imiyoborere myiza, byanagize amahirwe menshi yo kurwanya Coronavirus kurusha ibihugu bidafite imiyoborere ihamye.

    Birumvikana ko utakumira abantu kwicwa n’indwara nshya y’icyorezo kandi itagira umuti n’urukingo (mbere y’uko bivumburwa), ariko kuko Coronavirus ari indwara isaba kwitwararika no gufatanya hagati ya Leta n’abaturage mu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryayo, ibihugu bifite inzego zikomeye kandi zikorana n’abaturage, byagaragaje ikigero cyiza cyo guhangana na Coronavirus kurusha ibindi.

    Kuva ku wa 14 Werurwe, u Rwanda narwo rwinjiye mu rugamba rutoroshye rwo guhangana na Coronavirus kuko ari bwo umuntu wa mbere yageze mu gihugu agasangwamo icyo cyorezo.

    Mu buryo busa nk’ubwari bwiteguwe mbere, Leta yahise ishyiraho ingamba za Guma mu Rugo yatangiye ku wa 21 Werurwe, u Rwanda ruba igihugu cya mbere gishyizeho izo ngamba ku Mugabane wa Afurika ndetse imara iminsi 45 yose, na bwo iba iya mbere yamaze igihe kinini muri Afurika, muri ayo mezi ya mbere ya Coronavirus ku Mugabane.

    Hari abatekereje ko izo ngamba zarimo ‘ugukabya’ kuko mu Rwanda n’ubundi hari umubare muto w’abarwaye Coronavirus, bakavuga ko u Rwanda ‘rwarimo kwigana u Burayi’ na bwo bwari mu bihe nk’ibyo bya Guma mu Rugo, ariko rukirengagiza ingaruka z’ubukungu zizanwa no gufunga ibikorwa byose mu gihugu, ibyo bamwe banavuze ko byari bigamije ‘kwiyerekana neza imbere y’amahanga ngo arushime’.

    Ibi ariko si ko bimeze, kuko kuva ku barimo Umukuru w’Igihugu, bagiye bagaruka kenshi ku ngaruka zo gufunga ibikorwa by’abaturage, kuko bituma ubukungu bwabo budindira ndetse bamwe bagasubira mu bukene, kandi nyamara byaratwaye amikoro menshi kugira ngo babukurwemo.

    Ejo bundi na bwo Perezida Paul Kagame aherutse kugaruka kuri iyi ngingo, mu kiganiro yagiranye na Evgeny Lebedev, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lebedev Holdings Ltd gifite ibinyamakuru birimo The Independent cyo mu Bwongereza. Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yasobanuye ko ubuyobozi buzi ingaruka z’ingamba za Guma mu Rugo, kuko Coronavirus ‘yagabanyije ubukungu buto dufite’.

    Yanavuze kandi ko Leta ibizi neza ko abantu bahungabana cyane muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, ati “Hari abantu benshi bakeneye kubona inyungu ya buri munsi kugira ngo bigaburire n’imiryango yabo, kandi tukabasaba kuguma mu rugo”.

    Ibi kubikora gutya si ukundi kwirengagiza, ahubwo ni uko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ikwirakwira ridasanzwe ry’icyorezo cya Coronavirus, ryagira ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire mu gihe icyorezo cyaramuka kirenze ubushobozi bw’igihugu bwo kukigenzura.

    Inyungu ya mbere yamaze kugaragara, ni igabanuka ry’impfu zikomotse kuri Covid-19, kuko kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutakaza abantu 270 gusa, bari ku kigero cya 1,4% ugereranyije n’abanduye icyo cyorezo bose mu gihugu, ikigero kiri munsi y’icyo ku rwego rw’Isi, kingana na 3%.

    Mu gihugu gituwe na miliyoni hafi 12,7, uwavuga ko umubare w’abantu bapfuye ari muto ugereranyije n’uw’Abanyarwanda bose, ntabwo yaba agiye kure y’ukuri.

    Umuvuduko w’ikingira mu Rwanda urenze uw’i Burayi

    Kera kabaye, nyuma yo gusiragizwa inshuro nyinshi, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, byakiriye inkingo za mbere za Coronavirus.

    Ku itariki ya Gatatu Werurwe, u Rwanda rwakiriye inkingo 342.960 muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya inkingo ku Isi, zirimo 240.000 zakozwe n’uruganda rwa AstraZeneca ndetse n’izindi 102.960 zakozwe n’uruganda rwa Pfizer.

    Rwaje no kwakira izindi nkingo 50.000 zatanzwe n’u Buhinde, ndetse mbere yaho rwari rwatanze inkingo 1 000 muri gahunda yihariye itandukanye na Covax.

    Ku giteranyo cyose, u Rwanda rumaze kwakira inkingo 393 960 zizarangira hakingiwe abantu 196 980, kuko buri wese azakingirwa inshuro ebyiri.

    Nyuma yo kuzakira, bukeye bwaho ku wa 4 Werurwe, Leta yatangiye gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu gihugu, igikorwa cyari giteguwe neza ku buryo inkingo uwo munsi zaraye zigejejwe aho zagombaga kugezwa hose mu turere 30 tw’igihugu, bikorwa vuba kuko hifashishijwe indege za kajugujugu z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

    Ku munsi wakurikiyeho, u Rwanda rwahise rutangira gutanga inkingo ku baturage, hibandwa ku bafite ibyago byo kwandura Coronavirus kurusha abandi, barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze n’abasanganywe indwara zidakira.

    Nyuma y’iminsi itanu, kugera ku wa 9 Werurwe, u Rwanda rwari rumaze gutanga inkingo 220 048 mu gihugu hose, bivuze ko ku mpuzandengo y’iminsi itanu, u Rwanda rwatanze inkingo 44 009 ku munsi umwe.

    Icyatunguye benshi muri ibi bikorwa by’ikingira, ni uburyo byari biteguye neza ku rwego rwo hejuru. Bitwara iminota 20 kugira ngo umuntu abe amaze gukingirwa no kwemererwa gukomeza imirimo ye.

    Iyo umuntu yinjiye ahatangirwa inkingo, abanza kunyura ahantu habugenewe bakareba ko ari muri mudasobwa, kuko abantu bahabwa inkingo mu Rwanda barazwi kandi bamaze gutegurwa, ku buryo bagera ahatangirwa inkingo bategerejwe, nta bya bindi byo kwiba umugono bizwi kuri ba rusahurira mu nduru.

    Iyo rero basanze uri muri mudasobwa, uratambuka imbere ukinjira aho inkingo zitangirwa ugaterwa urwawe, byose bigakorwa mu gihe kiri munsi y’iminota itanu.

    Nyuma yaho, umuntu ajya kwicara ahabugenewe, agategereza iminota 15 kugira ngo harebwe niba nta ngaruka y’ako kanya agira kubera urukingo. Aho kandi haba hari abantu baryamiye amajanja, ku buryo umwe mu bakingiwe aramutse agize ikibazo cyihutirwa, ahita yitabwaho rugikubita, akajyanwa kwitabwaho byihariye.

    Mu gihe ya minota 15 ishize nta kibazo kibayeho, haba hari umuntu ushinzwe kubwira abantu ko iminota yarangiye. Bitewe n’uko baba bahageze mu bihe bitandukanye, uwo muntu ahamagara buri umwe mu bakingiwe akamusaba gutaha, ibi bigakorwa hashize iminota 15, itaburaho cyangwa ngo irengeho.

    U Rwanda rufite intego yo kuzakingira nibura 60% by’abaturage barwo bamaze kuba miliyoni 12 955 736, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR. 60% by’abaturage b’u Rwanda ni miliyoni 7 773 441 bakenera inkingo zingana na 15 546 882, kuko umuntu umwe aterwa inkingo ebyiri.

    Biramutse bigenze neza rero, u Rwanda rugakomeza gukorera kuri uyu muvuduko w’ikingira kandi rukabona inkingo zikenewe, rwakingira 60% by’abaturage barwo mu gihe kitarenze amezi arindwi gusa.

    Ushobora gukeka ko gutanga inkingo zingana gutyo ari ibintu bisanzwe, kuko wenda zihari kandi n’ubundi ari cyo zagenewe, ariko ibi si ko bimeze kuko urebye umuvuduko inkingo ziri gutangirwaho mu Rwanda, uri hejuru kurusha uwakoreshejwe n’ibihugu binateye imbere.

    Nk’urugero, mu cyumweru cya mbere cy’ikingira, u Bufaransa bwakingiye gusa abantu 500, mu gihe u Budage bwakingiye abantu 200 000.

    Imbogamizi yo kubona inkingo zihagije

    Kimwe mu bibazo bikomereye Afurika n’u Rwanda muri rusange, si ubushobozi bwo gukingira, ahubwo ni ubushobozi bwo kubona inkingo.

    Ikibabaje muri byose, ni uko ibihugu by’i Burayi n’ibindi bikize, byihariye inkingo ziri ku isoko kabone n’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo kwishyura igiciro gikubye gatatu igiciro gisanzwe cy’urukingo.

    Ikirushaho gutuma ibintu bijya habi kurushaho, ni uko ibihugu by’u Rwanda biri gukoresha inkingo zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ari na zo ziri gutangwa muri gahunda ya Covax, ibituma Afurika isigarana amahitamo macye kuko hari inkingo zakozwe n’ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya ariko zitaremerwa na OMS.

    Nk’urugero, amakuru agaragaza ko u Burayi nibuhabwa inkingo zose bwatumije, buzabona izishobora gukingira abaturage babwo inshuro ebyiri zose (buri nshuro yatewe inkingo ebyiri zikenewe). Canada nayo yamaze kugura inkingo zikubye inshuro eshanu iz’umubare w’abaturage b’icyo gihugu, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kugura inkingo miliyari 2,6, zizakingira miliyoni 331 z’Abanyamerika gusa.

    Ubu bwikubire rero ni bwo butuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bibura inkingo zo guha abaturage babyo, kuko ibihugu bikize, bituwe na 16% by’abatuye Isi, byamaze kugura 70% by’inkingo za Coronavirus zimaze kwemezwa.

    Ikindi giteye agahinda, ni uko izo nkingo atari ko zose zikoreshwa, kuko harimo zimwe muri zo zipfa ubusa kuko igihe cyazo cyarangiye cyangwa se zibitswe nabi.

    Nko muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haherutse kumvikana umuganga wahaye inkingo abagenzi mu muhanda, kuko zendaga kurangiza igihe zakorewe zigapfa ubusa, mu gihe izindi nkingo zirenga 16 000 ziherutse kwangirika muri Leta ya Michigan na Maine muri Amerika.

    Izi nkingo zangirika ahanini kubera kubikwa nabi kuko zibikwa igihe kirekire, aho bimwe mu bihugu bikize kuri ubu byabitse inkingo zizakoreshwa mu mezi ari imbere, ibintu bitumvikana uhereye ku buryo izi nkingo zikenewe ku Isi muri ibi bihe turimo, aho kuba ibizaza.

    Ku bwa Tao Lina, impuguke mu bijyanye n’inkingo ukorera i Shanghai mu Bushinwa, yavuze ko ibikorwa byo kubika inkingo igihe kirekire kandi hari aho zidakoreshwa bidakwiriye.

    Aherutse kubwira Global Times ati “Ariko si ngombwa kwikubira inkingo. Bizatwara ibyumweru ndetse n’amezi kugira inkingo miliyoni (zabitswe zitangwe). Iyaba ibihugu bikize byakwemera gusangira inkingo n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, gutanga inkingo byakorohera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

    Abarenga 1 000 barengeje imyaka 65 barakingiwe mu Mujyi wa Kigali

    Abakora mu nzego z’ubuvuzi bari mu bakingiwe mbere

    Abakuze bari mu bibasirwa na Coronavirus kurusha abandi

    Mu bakingiwe harimo abakuze cyane

    Mbere yo gukingirwa, umuntu asinya urupapuro rutanga uburenganzira bw’uko akingirwa

    Abatanga inkingo baba bambaye uturindantoki

    Abakozi ba RwandAir bari mu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere

    Abarinda umutekano bari mu bahura n’abantu benshi, barakingiwe

    Abatwara amagare mu Mujyi wa Kigali barakingiwe

    Abanyonzi bari mu bahura n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali

    Abamotari bari mu bahawe inkingo mu ba mbere

    Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Mageragere barakingiwe

    Icyiciro cya mbere cy’abamotari cyamaze gukingirwa

    Paul Rusesabagina ari mu bakingiwe

    Bamwe mu bakuze bagiye guhabwa inkingo baherekejwe kubera iza bukuru

    Mbere yo gukingirwa, abantu babanza kwireba ku rutonde, basanga barateguwe, bagakomeza bajya guhabwa urukingo

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye guhabwa urukingo

    Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango wa Francophonie uhuriza hamwe ibihugu bikoresha Igifaransa, yasuye ibitaro by’umwami Faisal areba uko abaganga bahabwa inkingo

    Abarimu bari mu bahawe inkingo mu ba mbere

    Indege za gisirikare ni zo zagejeje inkingo mu bice bya kure

  • Kurwanira umutungo, ubusinzi n’imyumvire mibi mu biteza amakimbirane mu ngo z’i Nyaruguru –

    Amakimbirane ashingiye ku mutungo, ubusinzi, abatumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ndetse n’ingo zibana zitarasezeranye ni bimwe mu bibangamiye imiryango yo mu Karere ka Nyaruguru.

    Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Mediatrice, mu kiganiro kigaruka ku munsi mpuzamahanga w’umugore cyatambutse kuri Radio Salus.

    Yavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko amakimbirane yo mu ngo muri ako karere ashingiye ku bintu bine aribyo umutungo, imyumvire mibi ku buringanire n’ubwuzuzanye, ubusinzi ndetse n’ingo z’ababana batarasezeranye.

    Ati “Twasanze ashingiye ku bintu bitatu; icya mbere ni umutungo, icya kabiri ni imyumvire, ha handi umugabo aba yumva ari kamara muri byose mu rugo yumva nta wamuvuga cyangwa ngo amutereho inkunga mu rugo.”

    “Icya gatatu mu minsi ishize cyari ubusinzi, gusa uyu munsi cyaragabanutse kuko utubari tutarimo gukora. Ikindi ni ingo zibana zitarasezeranye, umugabo yamara kumuzana yaramubonaga ari umukobwa mwiza, bamarana iminsi akabona aramuhaze akamubwira ati ‘sinkigushaka’. Iyo niyo nkomoko y’amakimbirane manini agaragara mu karere.”

    Yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru ba mutima w’urugo (abagore) bihaye umuhigo wo gukemura amakimbirane yo mu ngo batanga ubujyanama kandi ngo hari intambwe nini imaze guterwa.

    Ati “Iyo nzira rero twayinyuzemo tubona irimo kuduha umusaruro ku kigero cy’uko mu ngo zari hejuru ya 560 twari twabaruye zifite amakimbirane, uyu munsi izigera kuri 395 zimaze kuyavamo binyuze mu babyeyi b’abaturanyi babagira inama. N’izisigaye turakomeza ubakangurambaga kugira ngo ziyavemo.”

    Bamwe mu bafite ingo zahoragamo amakimbirane mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko yabateye ubukene ariko nyuma yo gufashwa kuyasohokamo basigaye babanye neza kandi n’iterambere batangiye kurigeraho.

    Dusabe Jeanne wo mu Murenge wa Nyagisozi avuga ko we n’umugabo we Murangizi Théoneste bahoraga mu ntonganya no kurwana bikamuviramo kwahukana kenshi.

    Yagize ati “Yazaga yasinze akankubita no mu buriri akampohotera. Nta kintu twari dufite nta n’itungo na rimwe twari tworoye kuko twahoraga mu nduru gusa.”

    Murangizi Théoneste na we avuga ko hari n’ubwo yazaga yasinze batinda kumukingurira agasenya idirishya ry’inzu akarinyuramo agakubita umugore.

    Ati “Ibyacu byari ibibazo gusa kuko nta munsi wiraga tutagiranye ibibazo. Turashimira ubuyobozi bwadufashije bukatwigisha bukatugira inama, ubu tubanye neza nta kibazo.”

    Nyuma yo gusohoka mu makimbirane, uyu muryango wabashije kwiyubakira inzu zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni esheshatu. Boroye inka, ingurube n’ihene byose bibafasha mu iterambere.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

    [email protected]

  • Musanze: Umwana w’imyaka ibiri yapfiriye mu mwobo ufata amazi –

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, abwo ababyeyi be bari bagiye guhinga bakamusiga mu rugo ari kumwe na mukuru we ufite imyaka 10. Ngo yaje gucika mukuru we agwa muri uwo mwobo ufata amazi.

    Umwe mu baturanyi bahageze ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba akaba n’ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, Nsengiyumva Simeon, yagize ati “Ababyeyi bari bagiye guhinga umwana bamusigana na mukuru we w’imyaka nk’icumi, aka kana kacitse mukuru wako gasohoka igipangu nyuma aza gusanga kaguye mu kizenga kiri hafi aho, agira ngo ni imyenda katayemo.”

    “Nyuma yo kubona ko ari murumuna we waguyemo yaje gutabaza. Iki kizenga cyajyaga gikoreshwa n’abaturage mu kubumba amatafari, urumva cyari cyuzuye kandi gifite nka metero y’ubujyakuzimu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yagiriye inama abaturage, abasaba ko bakwiriye kujya baba hafi abana kugira ngo bizere umutekano wabo.

    Ati “Turabanza kwihaganganisha uyu muryango wabuze umwana. Ibi bibaye twari twaratangiye gahunda yo kuganira n’abaturage ku buryo bwo kubungabunga iyi myobo twirinda ko yajya hafi cyane y’inzira nyabagendwa kugira ngo abana bataba bayikiniraho, ikindi ni ukureba uburyo yazitirwa. Icyo dusaba ababyeyi ni ugukomeza gukurikirana abana babo.”

    Umurambo w’uyu mwana wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

    N’ubwo nta mubare uzwi neza w’abantu biganjemo abana bamaze gutakaza ubuzima baguye mu bidendezi biri mu bice bitandukanye muri aka Karere ka Musanze, hakunze kuvugwa inkuru z’abantu batari bake bahitanwa nabyo, abaturage bagasaba ko byajya bipfundikirwa mu gihe bicukuwe cyangwa aho biri hakazitirwa.

  • Ubundi budasa! Umuvuduko wo gukingira Covid-19 mu Rwanda urenze uwa bimwe mu bihugu i Burayi, –

    Mu buryo busanzwe bw’ibiganiro, nari nzi ko ibyo mbajije byumvikana kuko nk’uko twese twabyibwiraga, u Burayi bwashegeshwe cyane na Coronavirus, bwari mu ba mbere ku Isi bagiranye amasezerano n’inganda zikora inkingo za Coronavirus, ndetse kuko izo nganda zimwe zikorera kuri uwo mugabane, ntawatekereje ko kubona inkingo byari kuba ibintu bigoye, kuri uyu mugabane ukize, ufite intego yo gukingira 70% by’abawutuye bitarenze mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Mu kunsubiza rero, yaranyitegereje abanza guseka muri ‘video call’ twarimo tugirana, maze ambwira ko uko nibwira ibintu atari ko bimeze, kuko ibibengerana byose atari zahabu, ati “shahu byihorere, iyo uba uri inaha ntuba uri kwivugisha ayo”.

    Abonye nsa nk’ukibigira urwenya, yaransobanuriye ambwira ko atazi igihe azabonera urukingo, kuko ibikorwa byo gutanga inkingo byarimo kugenda gahoro cyane, ku buryo atishyiraga mu ba hafi bazaruhabwa vuba, n’ubwo arukeneye cyane kuko akora ubucuruzi bumusaba gukora ingendo nyinshi kandi akaba ari umugabo umaze kugera mu za bukuru.

    Nashatse kumubaza impamvu u Burayi tuzi ko bukize, bufite inganda hafi aho kandi bwanasegeshwe cyane na Coronavirus, bwirashe mu kirenge budindiza ibikorwa byo kugeza inkingo ku bazikeneye, maze ntararangiza anca mu ijambo ati “Kugira inkingo gusa ntibihagije, kuko bisaba no kugira uburyo bwo kuzikwirakwiza, hagategurwa abazitanga, abazazihabwa, aho zizatangirwa n’uko zizabikwa, kandi byose bigakorwa mbere y’igihe inkingo zitaragera aho zizatangirwa”.

    Yunzemo ati “Rero ibyo ntibizanwa n’ubukire cyangwa ubukene, bishingira ku bushake n’ubwitange bwa Leta, ba uretse uzarebe ko nizigera i Kigali ibyo bibazo uzabyumva”.

    Coronavirus; igipimo cy’ubushobozi bw’imiyoborere y’ibihugu ku Isi

    Bitewe n’uburyo icyorezo cya Coronavirus cyageze ku Isi hose, kandi kikaba ari indwara yica, umubare w’abo yica ugaterwa n’ingamba zo kuyirinda ziri mu gice runaka, hari benshi, barimo n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Brookings, bemeza ko muri rusange, ibihugu bifite imiyoborere myiza, byanagize amahirwe menshi yo kurwanya Coronavirus kurusha ibihugu bidafite imiyoborere ihamye.

    Birumvikana ko utakumira abantu kwicwa n’indwara nshya y’icyorezo kandi itagira umuti n’urukingo (mbere y’uko bivumburwa), ariko kuko Coronavirus ari indwara isaba kwitwararika no gufatanya hagati ya Leta n’abaturage mu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryayo, ibihugu bifite inzego zikomeye kandi zikorana n’abaturage, byagaragaje ikigero cyiza cyo guhangana na Coronavirus kurusha ibindi.

    Kuva ku wa 14 Werurwe, u Rwanda narwo rwinjiye mu rugamba rutoroshye rwo guhangana na Coronavirus kuko ari bwo umuntu wa mbere yageze mu gihugu agasangwamo icyo cyorezo.

    Mu buryo busa nk’ubwari bwiteguwe mbere, Leta yahise ishyiraho ingamba za Guma mu Rugo yatangiye ku wa 21 Werurwe, u Rwanda ruba igihugu cya mbere gishyizeho izo ngamba ku Mugabane wa Afurika ndetse imara iminsi 45 yose, na bwo iba iya mbere yamaze igihe kinini muri Afurika, muri ayo mezi ya mbere ya Coronavirus ku Mugabane.

    Hari abatekereje ko izo ngamba zarimo ‘ugukabya’ kuko mu Rwanda n’ubundi hari umubare muto w’abarwaye Coronavirus, bakavuga ko u Rwanda ‘rwarimo kwigana u Burayi’ na bwo bwari mu bihe nk’ibyo bya Guma mu Rugo, ariko rukirengagiza ingaruka z’ubukungu zizanwa no gufunga ibikorwa byose mu gihugu, ibyo bamwe banavuze ko byari bigamije ‘kwiyerekana neza imbere y’amahanga ngo arushime’.

    Ibi ariko si ko bimeze, kuko kuva ku barimo Umukuru w’Igihugu, bagiye bagaruka kenshi ku ngaruka zo gufunga ibikorwa by’abaturage, kuko bituma ubukungu bwabo budindira ndetse bamwe bagasubira mu bukene, kandi nyamara byaratwaye amikoro menshi kugira ngo babukurwemo.

    Ejo bundi na bwo Perezida Paul Kagame aherutse kugaruka kuri iyi ngingo, mu kiganiro yagiranye na Evgeny Lebedev, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Lebedev Holdings Ltd gifite ibinyamakuru birimo The Independent cyo mu Bwongereza. Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yasobanuye ko ubuyobozi buzi ingaruka z’ingamba za Guma mu Rugo, kuko Coronavirus ‘yagabanyije ubukungu buto dufite’.

    Yanavuze kandi ko Leta ibizi neza ko abantu bahungabana cyane muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, ati “Hari abantu benshi bakeneye kubona inyungu ya buri munsi kugira ngo bigaburire n’imiryango yabo, kandi tukabasaba kuguma mu rugo”.

    Ibi kubikora gutya si ukundi kwirengagiza, ahubwo ni uko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ikwirakwira ridasanzwe ry’icyorezo cya Coronavirus, ryagira ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire mu gihe icyorezo cyaramuka kirenze ubushobozi bw’igihugu bwo kukigenzura.

    Inyungu ya mbere yamaze kugaragara, ni igabanuka ry’impfu zikomotse kuri Covid-19, kuko kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutakaza abantu 270 gusa, bari ku kigero cya 1,4% ugereranyije n’abanduye icyo cyorezo bose mu gihugu, ikigero kiri munsi y’icyo ku rwego rw’Isi, kingana na 3%.

    Mu gihugu gituwe na miliyoni hafi 12,7, uwavuga ko umubare w’abantu bapfuye ari muto ugereranyije n’uw’Abanyarwanda bose, ntabwo yaba agiye kure y’ukuri.

    Umuvuduko w’ikingira mu Rwanda urenze uw’i Burayi

    Kera kabaye, nyuma yo gusiragizwa inshuro nyinshi, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, byakiriye inkingo za mbere za Coronavirus.

    Ku itariki ya Gatatu Werurwe, u Rwanda rwakiriye inkingo 342.960 muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya inkingo ku Isi, zirimo 240.000 zakozwe n’uruganda rwa AstraZeneca ndetse n’izindi 102.960 zakozwe n’uruganda rwa Pfizer.

    Rwaje no kwakira izindi nkingo 50.000 zatanzwe n’u Buhinde, ndetse mbere yaho rwari rwatanze inkingo 1 000 muri gahunda yihariye itandukanye na Covax.

    Ku giteranyo cyose, u Rwanda rumaze kwakira inkingo 393 960 zizarangira hakingiwe abantu 196 980, kuko buri wese azakingirwa inshuro ebyiri.

    Nyuma yo kuzakira, bukeye bwaho ku wa 4 Werurwe, Leta yatangiye gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu gihugu, igikorwa cyari giteguwe neza ku buryo inkingo uwo munsi zaraye zigejejwe aho zagombaga kugezwa hose mu turere 30 tw’igihugu, bikorwa vuba kuko hifashishijwe indege za kajugujugu z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

    Ku munsi wakurikiyeho, u Rwanda rwahise rutangira gutanga inkingo ku baturage, hibandwa ku bafite ibyago byo kwandura Coronavirus kurusha abandi, barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze n’abasanganywe indwara zidakira.

    Nyuma y’iminsi itanu, kugera ku wa 9 Werurwe, u Rwanda rwari rumaze gutanga inkingo 220 048 mu gihugu hose, bivuze ko ku mpuzandengo y’iminsi itanu, u Rwanda rwatanze inkingo 44 009 ku munsi umwe.

    Icyatunguye benshi muri ibi bikorwa by’ikingira, ni uburyo byari biteguye neza ku rwego rwo hejuru. Bitwara iminota 20 kugira ngo umuntu abe amaze gukingirwa no kwemererwa gukomeza imirimo ye.

    Iyo umuntu yinjiye ahatangirwa inkingo, abanza kunyura ahantu habugenewe bakareba ko ari muri mudasobwa, kuko abantu bahabwa inkingo mu Rwanda barazwi kandi bamaze gutegurwa, ku buryo bagera ahatangirwa inkingo bategerejwe, nta bya bindi byo kwiba umugono bizwi kuri ba rusahurira mu nduru.

    Iyo rero basanze uri muri mudasobwa, uratambuka imbere ukinjira aho inkingo zitangirwa ugaterwa urwawe, byose bigakorwa mu gihe kiri munsi y’iminota itanu.

    Nyuma yaho, umuntu ajya kwicara ahabugenewe, agategereza iminota 15 kugira ngo harebwe niba nta ngaruka y’ako kanya agira kubera urukingo. Aho kandi haba hari abantu baryamiye amajanja, ku buryo umwe mu bakingiwe aramutse agize ikibazo cyihutirwa, ahita yitabwaho rugikubita, akajyanwa kwitabwaho byihariye.

    Mu gihe ya minota 15 ishize nta kibazo kibayeho, haba hari umuntu ushinzwe kubwira abantu ko iminota yarangiye. Bitewe n’uko baba bahageze mu bihe bitandukanye, uwo muntu ahamagara buri umwe mu bakingiwe akamusaba gutaha, ibi bigakorwa hashize iminota 15, itaburaho cyangwa ngo irengeho.

    U Rwanda rufite intego yo kuzakingira nibura 60% by’abaturage barwo bamaze kuba miliyoni 12 955 736, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR. 60% by’abaturage b’u Rwanda ni miliyoni 7 773 441 bakenera inkingo zingana na 15 546 882, kuko umuntu umwe aterwa inkingo ebyiri.

    Biramutse bigenze neza rero, u Rwanda rugakomeza gukorera kuri uyu muvuduko w’ikingira kandi rukabona inkingo zikenewe, rwakingira 60% by’abaturage barwo mu gihe kitarenze amezi arindwi gusa.

    Ushobora gukeka ko gutanga inkingo zingana gutyo ari ibintu bisanzwe, kuko wenda zihari kandi n’ubundi ari cyo zagenewe, ariko ibi si ko bimeze kuko urebye umuvuduko inkingo ziri gutangirwaho mu Rwanda, uri hejuru kurusha uwakoreshejwe n’ibihugu binateye imbere.

    Nk’urugero, mu cyumweru cya mbere cy’ikingira, u Bufaransa bwakingiye gusa abantu 500, mu gihe u Budage bwakingiye abantu 200 000.

    Imbogamizi yo kubona inkingo zihagije

    Kimwe mu bibazo bikomereye Afurika n’u Rwanda muri rusange, si ubushobozi bwo gukingira, ahubwo ni ubushobozi bwo kubona inkingo.

    Ikibabaje muri byose, ni uko ibihugu by’i Burayi n’ibindi bikize, byihariye inkingo ziri ku isoko kabone n’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo kwishyura igiciro gikubye gatatu igiciro gisanzwe cy’urukingo.

    Ikirushaho gutuma ibintu bijya habi kurushaho, ni uko ibihugu by’u Rwanda biri gukoresha inkingo zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ari na zo ziri gutangwa muri gahunda ya Covax, ibituma Afurika isigarana amahitamo macye kuko hari inkingo zakozwe n’ibihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya ariko zitaremerwa na OMS.

    Nk’urugero, amakuru agaragaza ko u Burayi nibuhabwa inkingo zose bwatumije, buzabona izishobora gukingira abaturage babwo inshuro ebyiri zose (buri nshuro yatewe inkingo ebyiri zikenewe). Canada nayo yamaze kugura inkingo zikubye inshuro eshanu iz’umubare w’abaturage b’icyo gihugu, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kugura inkingo miliyari 2,6, zizakingira miliyoni 331 z’Abanyamerika gusa.

    Ubu bwikubire rero ni bwo butuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bibura inkingo zo guha abaturage babyo, kuko ibihugu bikize, bituwe na 16% by’abatuye Isi, byamaze kugura 70% by’inkingo za Coronavirus zimaze kwemezwa.

    Ikindi giteye agahinda, ni uko izo nkingo atari ko zose zikoreshwa, kuko harimo zimwe muri zo zipfa ubusa kuko igihe cyazo cyarangiye cyangwa se zibitswe nabi.

    Nko muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haherutse kumvikana umuganga wahaye inkingo abagenzi mu muhanda, kuko zendaga kurangiza igihe zakorewe zigapfa ubusa, mu gihe izindi nkingo zirenga 16 000 ziherutse kwangirika muri Leta ya Michigan na Maine muri Amerika.

    Izi nkingo zangirika ahanini kubera kubikwa nabi kuko zibikwa igihe kirekire, aho bimwe mu bihugu bikize kuri ubu byabitse inkingo zizakoreshwa mu mezi ari imbere, ibintu bitumvikana uhereye ku buryo izi nkingo zikenewe ku Isi muri ibi bihe turimo, aho kuba ibizaza.

    Ku bwa Tao Lina, impuguke mu bijyanye n’inkingo ukorera i Shanghai mu Bushinwa, yavuze ko ibikorwa byo kubika inkingo igihe kirekire kandi hari aho zidakoreshwa bidakwiriye.

    Aherutse kubwira Global Times ati “Ariko si ngombwa kwikubira inkingo. Bizatwara ibyumweru ndetse n’amezi kugira inkingo miliyoni (zabitswe zitangwe). Iyaba ibihugu bikize byakwemera gusangira inkingo n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, gutanga inkingo byakorohera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere”.

    Abarenga 1 000 barengeje imyaka 65 barakingiwe mu Mujyi wa Kigali

    Abakora mu nzego z’ubuvuzi bari mu bakingiwe mbere

    Abakuze bari mu bibasirwa na Coronavirus kurusha abandi

    Mu bakingiwe harimo abakuze cyane

    Mbere yo gukingirwa, umuntu asinya urupapuro rutanga uburenganzira bw’uko akingirwa

    Abatanga inkingo baba bambaye uturindantoki

    Abakozi ba RwandAir bari mu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere

    Abarinda umutekano bari mu bahura n’abantu benshi, barakingiwe

    Abatwara amagare mu Mujyi wa Kigali barakingiwe

    Abanyonzi bari mu bahura n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali

    Abamotari bari mu bahawe inkingo mu ba mbere

    Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Mageragere barakingiwe

    Icyiciro cya mbere cy’abamotari cyamaze gukingirwa

    Paul Rusesabagina ari mu bakingiwe

    Bamwe mu bakuze bagiye guhabwa inkingo baherekejwe kubera iza bukuru

    Mbere yo gukingirwa, abantu babanza kwireba ku rutonde, basanga barateguwe, bagakomeza bajya guhabwa urukingo

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye guhabwa urukingo

    Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango wa Francophonie uhuriza hamwe ibihugu bikoresha Igifaransa, yasuye ibitaro by’umwami Faisal areba uko abaganga bahabwa inkingo

    Abarimu bari mu bahawe inkingo mu ba mbere

    Indege za gisirikare ni zo zagejeje inkingo mu bice bya kure

  • Bugesera: Abagore 43 barwanyije imirire mibi bahawe ibigega by’amazi, abandi borozwa ihene –

    Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “ Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.”

    Mu Karere ka Bugesera uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose igize aka Karere ariko by’umwihariko ku rwego rw’Akarere hakaba hatanzwe ibigega ku bagore 43 batoranyijwe mu mirenge yose nk’indashyikirirwa mu kurwanya imirire mibi. Aba bagore bakaba baratoranyijwe na bagenzi babo bashingiye ku bikorwa bakora barwanya imirire mibi birimo kugira akarima k’igikoni n’ibindi.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera Kamanzi Anastasie yabwiye IGIHE ko bahaye aba bagore ibigega mu rwego rwo kubafasha kubona amazi bajya banifashisha mu gihe nta mazi bafite bakuhira uturima twabo tw’igikoni.

    Yagize ati “ Buri kigega twagihaga umugore umwe, twagihaga umugore watoranyijwe na bagenzi babo akaba ari indashyikirwa mu kurwanya imirire mibi.”

    Yakomeje avuga ko uretse ibigega banatanze ihene ku bakobwa b’abangavu batewe inda.

    Ati “ Ihene zatanzwe n’abagore bashyize hamwe amafaranga buri umwe agatanga uko ashoboye noneho dupanga uburyo twagura ihene zigahabwa abangavu batewe inda hamwe n’umugore bahisemo ku Mudugudu no ku Murenge utishoboye kugira ngo zibafasha mu kwiteza imbere.”

    Yakomeje avuga ko mu butuma bageneye aba bagore ari ukubabwira ko bashoboye kandi bafite imbaraga bagomba gukora cyane bagatera inkunga bagenzi babo bakiri hasi.

    Ati “Si uko dufite ibya mirenge ahubwo ni ugufashanya, kuzamurana no kwigishanya. Abagore ubu twahawe agaciro ntabwo tugomba kwisubiza inyuma, tugomba kugaragara mu mirimo yose yaba ubworozi, ubuhinzi, mu buyobozi ndetse no kuyobora ingo zacu.”

    Kamanzi yavuze ko ku kijyanye n’abangavu batewe inda basabye aba bangavu gukomera baranabaganiriza babereka uburenganzira bwabo ndetse banabasaba kongera imbaraga mu kwiteza imbere aho guheranwa n’agahinda.

    Bamwe borojwe ihene ngo barusheho kwiteza imbere

    Hatanzwe ibigega by’amazi bibafasha gufata amazi yo ku nzu zabo

    Abagore barimo abakobwa batewe inda z’imburagihe bahawe ibitenge