Tag: featured

  • Kinyinya: Ubuyobozi bwamaze impungenge abaturage bamaze igihe badakoresha gare –

    Ahahoze Gare ya Kinyinya ni ubutaka Akarere ka Gasabo kari karatijwe n’umuturage gusa nyuma ku bwumvikane n’abashinzwe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, batangira imirimo yo gutunganya aha hantu ngo hajye gare yakwifashishwa mu gihe batarubakirwa gare igezweho.

    Mu kuvanaho iyi gare, imodoka zasigaye ziparika ahari icyapa nk’uko byahoze mbere y’uko akarere gahabwa ubwo butaka. Ku rundi ruhande ariko abaturage bagaragaza ko kuba gare yaravanyweho hagasigara icyo cyapa biteza umubyigano w’imodoka ku buryo haba impanuka.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko iyi gare yari imaze iminsi iri gutunganywa ku buryo mu gihe cya vuba izatangira gukoreshwa.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Mu gutunganya iyo gare, imodoka zabaye ziparika ku cyapa cyegereye gare, ubu haratunganyijwe, imodoka zigiye kongera gukorera ahahoze gare hanatunganyijwe.”

    Umwali yavuze ko impungenge zagaragajwe n’abaturage na bo bari bazizi ahubwo icyakorwaga cyari ugushaka igisubizo kirambye.

    Abaturage n’abakoresha iyi gare bari babwiye BTN ko batewe impungenge n’impanuka zikomeje kwiyongera ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu ku buryo biteza umuvundo bikaba ingorabahizi kubahiriza amabwiriz aya COVID-19.

    Umwe muri bo yagize ati “Ni ikibazo ababishinzwe bakwiye kureba bakagikemura, gufata abantu bakabashyira mu muhanda, reba urujya n’uruza, reba abanyeshuri […], ingaruka zo ni nyinshi kandi uretse n’abanyeshuri n’abantu basanzwe barahabagongera nk’ubushize hari imodoka yaje igonga umuntu wari uri kuri moto ikimara guparika hano.”

    Umugenzi uvuga ko akoresha iyi gare buri mu gitondo na nimugoroba ava cyangwa ajya Nyabugogo aho akorera yagaragaje ko umutekano wo mu muhanda urimo ikibazo.

    Yagize ati “Ntidushobora kumenya impamvu yimuriwe mu muhanda gusa twe tubona bitubangamiye cyane, iyo imodoka zibisikana abanyeshuri natwe uko tuba duhagaze, tubona ari ibintu bibangamye n’amagare atambuka haba hari akavuyo kadashobora kubahiriza intera iri hagati y’umuntu n’undi.”

    Abakoreraga ibikorwa by’ubushabitsi muri iyi gare yamaze gusenywa bavuga ko bajya guhabwa ibibanza byo kuyikoreramo bishyuraga ibihumbi 10 Frw n’andi ibihumbi 50 Frw, bagendaga bishyura mu byiciro, ariko kuri ubu bakaba barabuze aho bakorera kuko yasenywe.

    Abaturage bavuga ko umuvundo uba aho ibinyabiziga biparika uteza impanuka

    Mu masaha abanyeshuri baba bari gutaha no kujya ku ishuri haba hari umuvundo ushobora gutuma bakora impanuka

    Ahari gutunganywa gare izifashishwa n’abatuye i Kinyinya

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko iyi gare yamaze gutunganywa izatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba

    Uretse imodoka, kuri iki cyapa haba hari amagare na za moto nyinshi

  • Nyanza: Ab’i Cyabakamyi bishimiye iterambere bagezeho nyuma y’amezi icyenda bahawe amashanyarazi –

    Abatuye mu Murenge wa Cyabakamyi bavuga ko amashanyarazi bayumvaga nka baringa kuko bari baramenyereye kubaho mu buzima butayagira.

    Abakozi bakorera ku Biro by’Umurenge wa Cyabakamyi na wo utari ufite amashanyarazi mbere, bavuga ko batangaga amafaranga menshi bajya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, ndetse bigatuma badahaza ibyifuzo by’ababagana.

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa remezo mu Murenge wa Cyabakamyi, Ndacyayisenga Révérien, yemeza ko amashanyarazi yahinduye serivisi batangaga ndetse n’imibereho y’abaturage.

    Yagize ati “Amashanyarazi tuyabonye vuba aha mu mwaka ushize. Mbere byadusabaga amafaranga 5,000 gutega tujya i Nyanza mu Mujyi gushaka serivisi nyinshi zirimo gufotora impapuro, kuzisohora [print], gukoresha mudasobwa n’izindi. Ibyo byose byatumaga dutanga serivisi mbi ariko aho tuboneye amashanyarazi abaturage bishimiye serivisi bahabwa hano ku murenge.”

    Yakomeje avuga ko bamwe mu baturage bakorera mu isantere ya Cyabakamyi batangiye gutanga serivisi nyinshi zirimo kuhageza imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, inzu zitunganya imisatsi, “papeterie” ku bakenera serivisi z’Irembo n’ibindi.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 bashyize ingufu cyane mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y’icyaro irimo na Cyabakamyi.

    Yagize ati “Uyu mwaka tumaze gutanga amashanyarazi ku ngo 2783 mu Mirenge itanu irimo Cyabakamyi, Rwabicuma, Nyagisozi, Mukingo na Busasamana. Gahunda twihaye ni uko ukwezi kwa Gatandatu kuzarangira tumaze guha ingo 6,000 amashanyarazi kandi turabona tuzabigeraho.’’

    -  Abaherutse kubona amashanyarazi muri Cyabakamyi barashima Leta y’u Rwanda

    Nzirorera Félicien uri mu kigero cy’imyaka 25 washinze inzu itunganya imisatsi muri Cyabakamyi nyuma y’aho aboneye amashanyarazi, yavuze ko amaze kwiteza imbere.

    Avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Cyabakamyi ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bifuza gukoresha umusatsi bategeshaga asaga 5,000 Frw bajya gushaka iyo serivisi i Nyanza kuko ariho bashoboraga kuyibona hafi cyangwa abatishoboye bagahitamo gukoresha imashini za nyonganyonga cyangwa imakasi.

    Ntakirutimana Jean De Dieu ufite imashini isya ibinyampeke yavuze ko mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bajyaga gushesha i Nyanza cyangwa i Gatagara ariko ubu babona izo serivisi hafi bityo n’ikiguzi bazitangagaho cyagabanutse cyane kuko batagitega bajya kuzishaka ahandi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza ingo zisaga 45,9% zikagize zimaze kubona amashanyarazi, harimo ingo 10,8% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 35,1 zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, yavuze ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 bashyize ingufu mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y’icyaro

    Ubu serivisi nyinshi kuzitanga byaroroshye kuko amashanyarazi ari hafi

    Abakenera kwiyogoshesha ntibikibasaba gukora ibilometero byinshi

    Nzirorera Félicien yashinze inzu itunganya imisatsi mu Murenge wa Cyabakamyi

    Abaturage bavuga ko ubuzima bwahindutse nyuma y’amezi icyenda bamaze bahawe amashanyarazi

    Ntakirutimana Jean De Dieu afite imashini isya ibinyampeke yaguze nyuma yo kugezwaho amashanyarazi

    Amafoto: REG


  • Nyabihu: Abagizi ba nabi biraye mu rutoki rw’umuturage bararutema –

    Ubusanzwe uyu mugabo yahingaga mu isambu y’uwitwa Ruranga John kuko yayimutije nyuma yo kumubwira ko afite ibindi bikorwa yari yagiye gukora.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ariko hari gukekwa ko byaba ari amakimbirane ashingiye ku nzangano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibyabaye basuye uwo muturage baramuhumuriza.

    Ati “Icya mbere ni ugukomeza tugahumuriza uriya muturage kandi nsaba n’abaturage gukomeza kumuba hafi. Icya kabiri ni uko ibibazo bafite bajya babishyikiriza inzego z’ubuyobozi bakabafasha kubikemura kuko inzego zirahari, Isibo, Umudugudu aho kugira ngo hajye havamo ibindi bibazo byiyongera ku byo baba bateje. Turahari kugira ngo dufatanye ibibazo tubikemura. “

    Yavuze ko usibye kuba uyu muturage yagize igihombo, cyanageze no ku murenge wose muri rusange kuko uru rutoki rwe rwari rufitiye akamaro benshi.

    Hakizimana yavuze ko atari ubwa mbere ibi bikorwa biba kuko byaherukaga mu mwaka ushize, asaba abaturage kujya batanga amakuru.

    Yakomeje ati “Abagizi ba nabi turabashaka tubafate kandi dufatanyije n’abaturage; naboneraho kubashimira kuko n’uwo twafashe ni abaturage babigizemo uruhare.”

    Nyuma y’ibi bikorwa byo gutema insina z’umuturage, inzego z’umutekano zafashe umuntu umwe ukekwa kubigiramo uruhare; yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Rugera y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).


  • Muhanga: Isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza na bagenzi be ryasubitswe –

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urayeneza na bagenzi be basabiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kuba icyitso ndetse n’imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese, ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ari ibintu byateguwe n’abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.

    Muri uru rubanza hari ingingo nyinshi zasabiwe kwitonderwa n’urukiko nko kureba isano iri hagati y’abaregera indishyi n’abo bazisabira harebwa by’umwihariko ku isano rya bugufi bafitanye.

    Abunganira Urayeneza na bagenzi be basabye urukiko kureba neza abo bunganira mu mategeko ko hakenewe gupimwa ADN ku mibiri yabonetse hagamijwe kureba neza amasano y’abaregera indishyi.

    Uruhande rw’abaregera indishyi rwasabye izingana na miliyari 1 na miliyoni 648 Frw mu gihe ibyaha abakurikiranwa bashinjwa byabahama.

    Kuri uyu wa 11 Werurwe 2021, saa Cyenda z’amanywa ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagombaga gusoma umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha n’uburyo Urayeneza yireguye.

    Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi biteguye kumva imikirize y’urubanza mu gihe abaregwa barukurikiraniraga ku ikoranabuhanga bari muri Gereza ya Muhanga.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Nkundakozera Jean Marie Vianney, yavuze ko isomwa ry’urubanza risubitswe, bitewe no kuba hari ibitaranozwa kugira ngo rusozwe hatangwa ubutabera ku baburanyi bombi.

    Yanavuze ko icyo cyemezo kijyanye n’ubunini bw’urubanza kuko rutarandikwa neza, hakaba hari n’ibindi bibazo bikeneye kubanza gusuzumwa kugira ngo hazatangwe ubutabera bwuzuye.

    Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’umwanzuro mu rubanza ruregwamo Urayeneza rizaba tariki ya 25 Werurwe 2021 saa Cyenda z’amanywa.

    Urayeneza Gérard ashinjwa icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside

  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth –

    Uruzinduko rwa Scotland rugamije kurushaho kurebera hamwe aho imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM) igeze; iyi nama izabera mu Rwanda ku Cyumweru cyo ku wa 26 Kamena 2021.

    Mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Scotland yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, baganira ku ngingo zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse na gahunda mpuzamahanga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

    Scotland abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Muri iki gitondo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, n’itsinda rye bangejejeho imyiteguro y’u Rwanda ku kwakira inama ya CHOGM 2021 izaba muri uyu mwaka.”

    Mu gihe habura amezi atatu gusa kugira ngo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 zigize Commonwealth bahurire i Kigali, amatsinda ya Commonwealth akomeje gusimburanwa mu Rwanda areba aho imyiteguro igeze.

    Abaheruka ni itsinda ry’intumwa za Commonwealth, ryishimiye aho igihugu kigeze imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM.

    Icyo gihe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro muri Commonwealth, Luis G Franceschi, yavuze ko imyiteguro ikomeje kugenda neza.

    Yagize ati “Uyu munsi twasuye site zizaberaho CHOGM 2021. Twishimiye uburyo imyiteguro iri kugenda ndetse twishimiye kubona u Rwanda na Afurika bikomeza imyiteguro”.

    U Rwanda rwemerewe kwakira Commonwealth mu mwaka wa 2018, kuva icyo gihe rutangira imyiteguro ikomeye yo kwitegura iyo nama, yaranzwe no kubaka ndetse no kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi bitandukanye.

    Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, bagirana ibiganiro byihariye

    Scotland yakiriwe ari kumwe n’itsinda rimuherekeje

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19 (Amafoto na Video) –

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga.

    Ku wa 03 Werurwe ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.

    Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye… twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana… muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”

    Umukuru w’Igihugu cyo kimwe n’abandi bakingiwe Covid-19 bagomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri, ni ukuvuga ko nyuma y’ibyumweru bine bazahabwa urundi.

    Perezida Kagame aganira n’umuganga mbere yo gukingirwa

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame yakingiwe

    Perezida Kagame yaherewe urukingo rwa Covid-19 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Madamu Jeannette Kagame nawe yakingiwe Covid-19

    Perezida Kagame na Madamu bakingiwe nyuma y’iminsi itandatu u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose

  • Abakozi b’amahoteli azakira CHOGM bakingiwe Covid-19 –

    Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2021.

    Inzego zihuriweho zishinzwe gutegura CHOGM zikomeje kugaragaza ko imyiteguro irimbanyije ndetse na hoteli zitandukanye zikomeje gutegura uburyo bwo kuzakira neza abashyitsi bazitabira iyi nama.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kwitegura iyi nama, abayobozi n’abakozi b’aya mahoteli bakingiwe icyorezo cya COVID-19. Abandi bakingiwe ni abamotari, abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi byigenga n’abasheshakanguhe mu bigo nderabuzima.

    Kugeza ubu abamaze gukingirwa mu gihugu hose basaga ibihumbi 230.

    Mu rwego rwo gukomeza kugenzura imyiteguro ya CHOGM, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 byakomereje ku bakora muri hotel zizakira CHOGM

    Bamwe mu bakora muri hotel zizacumbikira abazitabira CHOGM bakingiwe COVID-19

    Muri hoteli zizakira abazitabira CHOGM hashyizwe itsinda ry’abaganga bari gukingira abakozi bazo COVID-19

    Amafoto: Minisante


  • Urukiko rwategetse ko Padiri Habimfura ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo –

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kujuririra umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo wari wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Padiri Habimfura akwiriye gukomeza gufungwa kuko hari ibimenyetso bigikusanywa kandi ko byatuma adatoroka ubutabera cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso.

    Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko hashize ukwezi umukiliya we afunzwe kandi ubushinjacyaha bubizi neza ko bwakagombye kuba bwaratanze ibimenyetso na raporo y’inzobere mu gupima abahohotewe.

    Yavuze ko iyo raporo ari ikimenyetso ntakuka kuko ariyo itanga amakuru afatika akwiye gushingirwaho.

    Yakomeje avuga ko ubusanzwe raporo nk’iyo y’inzobere iboneka mu byumweru bibiri none hashize hafi ukwezi itaragaragara kandi ari ikimenyetso nyacyo cyashingirwaho hatangwa ubutabera buboneye.

    Uyu mupadiri yafatiwe ku mupaka wa Rusumo bikekwa ko yari agiye gutoroka.

    Padiri Habimfura yabaye Umuyobozi w’Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.


  • Rubavu: Umuyaga wasenye inzu 46 –

    Umuyobozi w’Akarere, Habyarimana Gilbert, aherekejwe n’Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano yahumurije abaturage abizeza ubufasha anabasaba kuzirika ibisenge.

    Ati “Turabizeza ubufasha ndetse n’ubufatanye mu gusana izi nzu zasenywe n’ibi biza ariko turabibutsa kubaka inzu zikomeye kandi zikazirikwa ibisenge ndetse mugatera n’ibiti bifata umuyaga kugira ngo hakumirwe ibi biza n’ingaruka zabyo.”

    Imirenge y’Akarere ka Rubavu ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’Ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi ariyo Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe ikunze guhura n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga ukomeye bita isata ukunze gusenya inzu.

    Umuyaga wari uherutse gusenyera inzu 35 zo mu Murenge wa Cyanzarwe na 12 zo mu Murenge wa Busasamana. Zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa 26 Nzeri 2020, icyo gihe iyo miryango yahawe ubufasha bw’amabati 775.


  • Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19 –

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga.

    Ku wa 03 Werurwe ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.

    Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye… twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana… muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”

    Umukuru w’Igihugu cyo kimwe n’abandi bakingiwe Covid-19 bagomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri, ni ukuvuga ko nyuma y’ibyumweru bine bazahabwa urundi.

    Perezida Kagame aganira n’umuganga mbere yo gukingirwa

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame yakingiwe

    Perezida Kagame yaherewe urukingo rwa Covid-19 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Madamu Jeannette Kagame nawe yakingiwe Covid-19

    Perezida Kagame na Madamu bakingiwe nyuma y’iminsi itandatu u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose