Tag: featured

  • Burera: Abakozi batatu ba Leta batawe muri yombi bakurikiranyweho uburiganya –

    Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gahunga ni Niwonkunda Miriam ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, Uwababyeyi Theonestine uyobora Sacco ya Rugarama na Niyoyita Emilien Umucungamutungo w’iyi Sacco ya Rugarama.

    Bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa bikekwa ko bakoze mu gihe cy’iyimura mu bikorwa rusange (Expropriation).

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye z’aba bantu zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

    Yagize ati ” Ibyaha bari bakurikiranyweho ni bibiri bahuriyeho harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no guha umuntu inyandiko adakwiye kuyihabwa, byose byakozwe mu gihe cyo kwimura abantu ku nyungu rusange. Dosiye zabo twazihaye ubushinjacyaha kuko twazohereje”

    Ibi byaha bakurikiranyweho bibahamye bahanishwa igihano gishobora no kugeza ku myaka itatu y’igifungo.


  • Nyarugenge: Yatawe muri yombi azira kwaka ruswa abaturage ngo bahabwe serivisi –

    Uyu munyerondo nyuma yo kumenya amakuru y’uko ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cyo kwaka ruswa abaturage bikekwa ko yakoze ku wa 17 Gashyantare 2021, yahise atoroka, aburirwa irengero.

    Nyuma y’igihe ashakishwa, yafatiwe mu Karere ka Rubavu ku wa 8 Werurwe 2021 ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye i Nyamirambo.

    Ati “Ni byo arafunzwe, akurikiranyweho kwaka abaturage ruswa ngo abahe serivisi. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamirambo.”

    Yongeyeho ko RIB itazihanganira abantu bose baka ruswa abaturage ndetse ko nabo bakwiye kumenya ko guhabwa serivisi bakeneye bidasaba ikiguzi, anasaba abayobozi bose n’inzego bireba kubafasha kurwanya ruswa.

    Uyu munyerondo nahamwa n’icyaha, azahanishwa ingingo ya Kane y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu yikubye gatatu kugera kuri gatanu y’indonke yatse.


  • Musanze: Umugabo yafatanywe udupfunyika dusaga 2500 tw’urumogi arujyanye i Kigali –

    Uru rumogi rwafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Werurwe 202.

    Uyu mugabo yavuze ko yarukuye mu Karere ka Nyabihu aruguze n’abantu barumugemurira kandi ko atari ubwa mbere arujyana muri Kigali n’ubwo azi neza ko amategeko atamwemerera gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Nari ndukuye i Nyabihu ndujyanye Kigali, ndarurangura. Si ko kazi kanjye ka buri munsi ariko ndabizi ko bitemewe kurutwara.’’

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugabo yafashwe, binyuze mu mikoranire myiza y’inzego.

    Yagize ati “Uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru ndetse n’izindi nzego za leta dukorana mu kurwanya ibiyobyabwenge.’’

    Yasabye urubyiruko n’abandi bijandika mu biyobyabwenge inama yo kubireka kuko byangiza ubuzima.

    Ati “Ubutumwa dutanga ni uko abaturage usanga babifata nk’aho ari ibyaha byoroheje kandi iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rigena ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu bihambaye bityo ababikoresha, kubihinga, kubitunda no kubibika, ufashwe ahanishwa gufungwa burundu. Ibaze ko ushobora no kubikira umuntu agapfunyika kamwe cyangwa tubiri ugafungwa burundu.’’

    “Turasaba rero urubyiruko n’abandi bantu bose kumva uburemere bw’ibi bihano kandi RIB iraburira abantu bose ko itazihanganira ababa bakijandika mu ikoreshwa ry’ibi biyobyabwenge kuko ubushobozi, ubumenyi n’ubufatanye n’abaturage birahari bihagije kandi amayeri yose bakoresha arazwi.’’

    Umugabo wafatanywe urumogi acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, mu gihe hari gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Udupfunyika dusaga 2500 tw’urumogi twari twashyizwe muri bafule za radio

  • Abagororwa bagiye kujya bahabwa impamyabushobozi y’imyuga bigira muri gereza –

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 ni bwo hatashywe ku mugaragaro amashuri 12 yubatswe muri gereza eshanu za Rubavu, Huye, Nyanza, Nyarugenge na Rwamagana. Aya mashuri yuzuye atwaye asaga miliyari 4 Frw arimo n’ibikoresho byayo, akaba yarubatswe ku nkunga ya Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda.

    Komiseri w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba, yavuze ko aya mashuri azafasha abagororwa mu kugororoka neza ngo kuko mu kugorora habamo no kwigisha.

    Yavuze ko kuri ubu icyiciro cya mbere kimaze amezi atandatu kiga imyuga itandatukanye muri izi gereza eshanu.

    Mu gutoranya abagororwa biga iyi myuga, hagenderwa ku kuba umugororwa ashaka kwiga uwo mwuga n’ubumenyi asanzwe awufiteho.

    Yakomeje agira ati “Kugira ngo tugorore neza umuntu ni uko agira ubumenyi burenze ubwo yari afite, ubu bumenyi ngiro rero butegura abantu kumenya icyo bakora bavuye hano ku buryo byabahesha ubuzima bakongera kugira ubuzima bwiza.”

    Yavuze ko ubusanzwe abagororwa bigaga imyuga hakurikijwe iyabaga ihari kuri za gereza ariko ngo amashuri yafunguwe ni imyuga yemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro aho kizajya kibaha n’impamyabushobozi zemewe.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko ubusanzwe abagororwa bari basanzwe biga imyuga ariko mu buryo budakurikije amategeko.

    Yashimangiye ko kuri ubu bazajya biga bakurikije porogaramu zemewe n’Urwego rw’Igihugu ku buryo umugororwa azajya asohokana impamyabushobozi, anayikoreshe mu buzima bwo hanze.

    Ati “Muri TVET tugira impamyabushobozi ziri mu nzego zirindwi, bitewe n’umuntu n’ubumenyi yari asanganywe azajya agira aho ahera, na wa wundi utazi gusoma no kwandika hari urwego rwa mbere rwo hasi ashobora kwigiramo umwuga by’igihe gito bikamufasha kujya gukora. Hari n’abarangije amashuri yisumbuye hano bashobora guhera ku cyiciro cyo hejuru bashobora kwiga umwaka umwe cyangwa ibiri bagahabwa Impamyabushobozi zemewe.”

    Umukunzi yavuze ko ku bazaba bujuje ibisabwa bazajya banakora ibizamini bya leta nibabitsinda bahabwe impamyabushobozi zemewe nk’iz’abandi banyeshuri, ku kijyanye n’abarimu yavuze ko bazajya bakorana na RCS ku buryo hatangwa inyigisho zimwe hose.

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, ari nabwo bwateye inkunga mu kubaka aya mashuri yashimiye Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira abagororwa amashuri avuga ko bizabafasha mu gufungurwa bafite ubumenyi ku mwuga runaka ushobora no kubabeshaho mu buzima busanzwe.

    Yavuze ko ari amahirwe abagororwa babonye yo gutegura ubuzima bwabo mbere yo gusubira mu muryango no kwiga ibyahindura ubuzima babagamo mbere.

    Ambasaderi Matthijs Wolters yavuze ko kandi mu byo biteze kuri iki gikorwa bateye inkunga harimo kubona umuryango wungutse ubumenyi bushobora guhindura ubuzima bwabo.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abagororwa gukoresha neza amahirwe babonye, bakiga neza bagamije kuzakoresha ubumenyi bahabwa mu buzima busanzwe.

    Ati “Abantu b’urubyiruko bafunze abenshi usanga barakicishirije amashuri tugatekereza ko yaba impamvu imwe mu byatumye bisangaga mu byaha, tugatekereza yuko bahawe andi mahirwe bagasohoka bazi icyo bakoresha amaboko yabo, ubwenge bwabo, wenda kwa gucikisha amashuri bagize kwaba gushakiwe igisubizo nubwo bitaba 100%.”

    Biteganyijwe ko muri gereza eshanu hazigishirizwamo imyuga icumi, nko muri ya Rubavu hazigishirizwamo gutunganya impu, Huye higishirizwemo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza ho hazajya higishirizwamo ikoranabuhanga n’ubudozi.

    Muri Gereza ya Rwamagana hazigishirizwamo imyuga ine ariyo, gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n’ubwubatsi; muri Gereza ya Nyarugenge ho hazigishirizwamo imyuga ine irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n’ikoranabuhanga.

    Abagororwa batangiye kwigishwa imyuga kugira ngo bazasohoke bagire icyo bimarira

    Muri gereza eshanu ni ho hubatswe ibyumba by’amashuri y’ubumenyingiro

    Uhereye ibumoso: Komiseri w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, ubwo bafunguraga ku mugaragaro amashuri y’imyuga azafasha abagororwa kwiga imyuga muri gereza

  • Tanzania’s economy grew the fastest in Africa in 2020, says Citi #Rwanda #RwOT

     

    Tanzania is likely to emerge in the coming months as the fastest growing economy in Africa in 2020.

    This projection is based on data collected by Citi Researchers for Q3, 2020 which puts Tanzania’s Gross Domestic Product(GDP) growth at 4.8% in 2020.

    “In part, this reflects that the country has had no significant national lockdown robust agricultural sector growth. Meanwhile, the government has not published COVID-19 data since May 2020 largely on the grounds that the pandemic had been defeated in the country,” said Citi in its recent Africa Economics and Strategy Weekly.

    ADVERTISEMENT

    “While public debate on COVID-19 seems to have ended, in late January 2021, the World Health Organization (WHO) formally encouraged the Tanzanian government to prepare for the vaccine and put preventative measures to protect their population. Dar es salaam was also requested to share data on the COVID-19 situation with WHO and neighbouring countries”. the report notes.

    Tanzania’s COVID-19 record

    Whatever the actual state of affairs, Citi says the reality in Tanzania seems to be that the hospitals have not been overwhelmed by COVID-19 cases.

    However, lower tourist arrivals and lockdowns in the regional trading partners still mean that growth even slowed marginally in 2020.

    Notably, growth in the accommodation and restaurants sub-sector of GDP did collapse significantly in 2020.

    But sectors that were heavily impacted by national lockdowns in other African countries, such as construction or retail and wholesale trade, were only modestly affected in Tanzania.

    In contrast to Ethiopia and Tanzania and except Egypt, Citi Research analysts say North African and Southern African economies have seen some of the sharpest contractions in real GDP in 2020.

    Morocco was the first African country to publish full 2020 national accounts data, which shows that GDP contracted by 7%.

    This is very similar to Citi’s current forecast for a contraction of 7.2% in the South African economy in 2020.

    The contraction in GDP for the smaller open economies in Northern and Southern Africa, such as Botswana and Tunisia, is likely to be marginally above these contractions.

    But the most severe contractions are still likely to be in the small tourist-dependent island economies. Data for Q1-Q3 2020 for Mauritius indicate that real GDP is expected to contract somewhere in the region of 13-15% in 2020.

    While the final Q4 data may change, Citi maintains that it will only be marginally.

    Citi Research said it now broadly knows what happened to growth across Africa in 2020.

    But while the growth outturn has varied significantly across Africa, it notes that there has been a significant rise in poverty levels across Africa, impacting the likely recovery in 2021.

    Moreover, given the rise in fiscal deficits and debt levels in 2020, the recovery in growth will have to play out against some fiscal consolidation background.

    Exactly how this will play out is still not entirely clear to us, but Citi thinks that developments in Kenya have the potential to provide some interesting insights.

    Eastern Africa

    Citi points out that the most exciting variations in 2020 growth outturns have occurred in Eastern Africa throughout 2020.

    Uganda and Rwanda economies are likely to have had small contractions in real GDP in 2020.

    For Kenya, the IMF has recently revised its forecast for Kenyan real GDP in 2020 to -0.1% from 1%.

    This would imply that real growth in Q4 was around 1.5% and means that Kenya’s growth outturn in 2020 is broadly the same as for Rwanda and Uganda.

    However, Citi maintains that Kenya’s growth in Q4 will be marginally higher, giving a small positive growth outcome or around 0.5%, so a little bit lower than Cote d’Ivoire and Ghana, but still a tiny positive growth number.

    In stark contrast to the more muted growth outcomes in Kenya, Rwanda and Uganda, and the sharp fall in real GDP in Burundi, the region also included some of the fastest-growing economies in Africa in 2020, Ethiopia and Tanzania.

    Data for the fiscal year up to July 7, 2020, shows that Ethiopia’s growth slowed from 8.4% in 2019 to 6.1% in 2020, but this is still a significant positive number.

    Since then, however, the country has seen a significant domestic conflict, which, although contained in a limited geographical area, notably the province of Tigray, is likely to have undermined business confidence and led to a sharp growth slowdown in 2H 2020.

    The IMF currently forecasts that growth was 1.9% in 2020 and will slow to zero in 2021 on the back of the conflict and the rising political uncertainty around the planned elections.

    ALSO READ:

    ADF Approves $ 50.7 Million COVID-19 Response Loan to Tanzania

    IMF & Kenya Agree on KSh 262.5 Billion Financing Package

    Rwanda Raises 2021/22 Budget to $3.4 Billion

    Kenya’s Economy to Grow at 6.4% in 2021 – Treasury

    Kenya’s Economy to Grow Fastest in Africa in 2021 -World Bank

  • Urubanza rwa Bishop Rwagasana na Sibomana rugiye gukomeza hasobanurwa ‘audit’ nshya ku inyerezwa ry’umutungo –

    Ku wa 14 Ukuboza 2018 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha Ibyaha bimunga Ubukungu bw’Igihugu, rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Thomas bari abayobozi ba ADEPR. Bari muri dosiye yaregwagamo abantu 12.

    Umucamanza yanzuye ko Sibomana Jean, Rwagasana Thomas, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe Léonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizeyimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranyweho.

    Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa, ubuyobozi bwa ADEPR yari iyobowe na Rev. Karuranga Ephrem bwahise buwujuririra, busaba guhabwa indishyi.

    Ubushinjacyaha na bwo bwajuriye bwereka Urukiko Rukuru ko raporo y’igenzura [audit] ku mikoreshereze y’amafaranga yateshejwe agaciro ariko Urukiko ntirwategeka ko hakoreshwa indi.

    Bishop Sibomana na bagenzi be bagaragazaga impungenge ku kubona inyandiko zerekana uko umutungo wakoreshejwe mu gihe bari bamaze imyaka ibiri bavuye ku ntebe y’ubuyobozi.

    Urukiko Rukuru rufite icyicaro ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo rwemereye Ubushinjacyaha gukoresha irindi genzura, rikagirwamo uruhare n’abaregwa bose na ADEPR iregera indishyi.

    Urukiko rwanzuye ko iyo audit ikorwa ndetse abayikoze batumijwe mu iburanisha ryo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Werurwe 2021, kugira ngo bazayisobanure.

    Mu 2017 ni bwo muri ADEPR hatangiye kumvikanamo urunturuntu rushingiye ku mafaranga 2.530.395.614 Frw, yagombaga kwishyura umwenda wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) no kubaka Dove Hotel, iri mu mishinga yagutse y’iri torero, abahoze bariyobora bashinjwaga kunyereza.

    BRD yagaragaje ko inyungu zose zizishyurwa kuri uwo mwenda kugeza ku wa 31 Gicurasi 2026, zingana na 2.309.468.293 Frw.

    ADEPR igaragaza ko ari igihombo kuko izi nyungu zitari kwishyurwa kuko amafaranga yo kwishyura inguzanyo yari yatanzwe.

    Mu gusuzuma ikirego cya ADEPR ku rwego rwa mbere, umucamanza yavuze koi torero ritagaragaje uko abakirisitu harimo n’abaregwa bayitumye kubatangira ikirego maze yanzura ko indishyi itazihabwa kuko idacuruza.

    Hashingiwe kuri statut ya ADEPR, Umuvugizi wayo ni we uyihagararira mu mategeko kandi ibigo n’amashyirahamwe bifite ubuzima gatozi bishobora guhagararirwa n’ababyemerewe mu mategeko.

    ADEPR isaba urukiko gutegeka ko abahoze ari abayobozi bayo kwishyura miliyari eshanu (5.647.871.250 Frw) kubera igihombo yashyizwemo.

    Abantu icyenda muri 12 bari muri dosiye bagizwe abere, abandi barakatirwa. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha Ibyaha bimunga Ubukungu bw’Igihugu, rwahamije Sindayigaya Théophile icyaha cyo kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 32 Frw no kuba icyitso mu cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe.

    Rwanzuye kandi ko Mukabera Médiatrice ahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyoni 32 Frw; ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 500.000 Frw.

    Sindayigaya yategetswe guha ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32 Frw yanyerejwe. Rwategetse kandi ko we na Mukakamali Lynea bafatanya kwishyura miliyoni 2 Frw afatwa nk’igihembo cya avoka.

    Mukakamali we yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 500.000 Frw. Urukiko rwanategetse Sindayigaya na Mukakamali gufatanya gutanga amagarama y’urubanza 20.000 Frw.

    Bishop Sibomana Jean yari Umuvugizi wa ADEPR

    Bishop Tom Rwagasana yahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR

  • Kuki The Guardian itemera ko ibiganiro ku masezerano ya Arsenal n’u Rwanda bikorwa mu mucyo? –

    Muri iyo nkuru, Ronay yarimo kuvuga ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal, aho yambara ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku mwenda wayo hagamijwe kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Mu by’ukuri, ingingo y’ubufatanye hagati ya Arsenal n’u Rwanda ikwiye kuganirwaho, gusa ikibabaje, ni uko uburyo Ronay ayivugaho adakoresha inyurabwenge, bigatuma amarangamutima ye yo kutumva ibintu kimwe na Leta y’u Rwanda, ari yo ashingiraho mu kubaka ikiganiro, bikarangira kiyobeje abasomyi.

    Mu ntangiriro z’inyandiko ye, Ronay yatangiranye imvugo ifutamye y’uko ‘ibintu mu Rwanda biteye impungenge ku rwego mpuzamahanga’. Ibi yabivuze ashingiye ku birego bidafite gihamya by’uko ‘hari abantu bapfira muri za gereza, abandi bakaburirwa irengero ndetse bamwe bagakorerwa ibikorwa by’iyica rubozo’.

    Ni ibirego byazamuwe n’u Bwongereza, ku buryo mu mitekerereze ya Ronay, yumva byagakwiye gushingirwaho mu gutuma Arsenal yivana muri ubu bufatanye bwayo n’u Rwanda.

    Ishingiro ry’ibi birego ryataye agaciro rugikubita, nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza itangaje ko amakuru yashingiyeho ibirego byayo ku Rwanda iyakomora ku Muryango uvuga ko uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW), nyamara Richard Johnson, wigeze kuba mu nzego zifata ibyemezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaragaragaje ko uwo muryango ufite umugambi mubisha wo guharabika Leta y’u Rwanda kandi ko ibirego byawo bidafite ishingiro ndetse bitajya bitanga umusaruro.

    Ku rundi ruhande, abandi bahanga barimo Phil Clark, bibajije ku birego bidashinga uwo muryango uhoza ku Rwanda nyamara ugahindukira ukamagana ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda boherezwa kuburanishirizwa mu nkiko z’u Rwanda.

    Uyu muryango kandi ni wo wigeze kuvuga ko hari abantu bishwe na Leta mu Rwanda ariko nyamara bakaza kugaragara ari bazima. Uretse ibyo, uyu muryango usanganywe ibindi bibazo bitaworoheye birimo ruswa, ku buryo uretse n’u Rwanda, n’ibindi bihugu byinshi ku Isi bimaze gutera icyizere uyu muryango.

    Mu yandi magambo, uyu si umuryango ufite ubwizerwe bwashingirwaho n’inzego cyangwa ibigo bikomeye, ku buryo byafata ibyemezo bikarishye birimo nko gusesa amasezerano abyara inyungu hagati y’impande ebyiri zayumvikanyeho (nk’uko Ronay abyifuza, kuko yagaragaje ko Arsenal yagakwiye guhagarika amasezerano n’u Rwanda).

    Aho kugira ngo bigende gutya, ubu bufatanye bwakabaye indi mpamvu ku ruhande rwa Arsenal, yatuma iyi kipe ikomeza gushyigikira ubufatanye bwayo n’u Rwanda, kandi ntibugarukire gusa mu kwamamaza igihugu nk’ahantu heza hakorerwa ubukerarugendo, ahubwo bukagukira mu kwamagana abantu nka Ronay, bifuza kwanduza inkuru y’iterambere ry’u Rwanda igaragarira ‘mu muco, umurage ndetse n’iterambere by’u Rwanda’. Biramutse bigenze gutya, byatuma ukuri kutagaragazwa na Ronay ndetse na HRW kujya ahabona kukamenyekana.

    Byashoboka rero ko Arsenal iramutse itanze umucyo kuri Ronay, [ashobora kuba yareka kwizera bimwe mu binyoma agitekererezamo]. Nk’ubu, nta mpamvu umuntu yakabaye agitekereza ko Paul Rusesabagina yashimutiwe mu ndege i Dubai akazanwa mu Rwanda mu cyo umuryango we wavuze ko ari ‘urubanza rudakurikije amategeko’ ku birego by’iterabwoba uwo mugabo ari gushinjwa.

    Impamvu Ronay akeneye gusobanurirwa ukuri kuri iyi ngingo, ni uko akomeje kwizera ko amakuru y’ishimutwa rya Rusesabagina ari ukuri, kandi nyamara hari ibimenyetso bikubiyemo n’ubuhamya bwa Bishop Niyomwungeri wamuzanye, byerekana ko Rusesabagina atashimuswe.

    Kuba na Rusesabagina atarahakanye ibyavuzwe na Niyomwungere mu rukiko ubwo yahabwaga umwanya, byerekana ko uyu mugabo ukekwaho iterabwoba yisanze mu Rwanda ku bwende bwe, bitanyuze mu manyanga ayo ari yo yose.

    Bishingiye ku myanzuro y’uru rubanza, nta muntu utekereza neza wakabaye akibwira ko u Rwanda rudafite uburenganzira bwo kugeza ukekwaho iterabwoba imbere y’inkiko, n’ubwo itangazamakuru ryagerageje kubyamagana, rigashaka gutesha agaciro ibikorwa bya Rusesabagina wagaragaje ko ashyigikiye Umutwe w’Iterabwoba wa FLN, uherutse kugaba ibitero byahitanye abantu mu Rwanda.

    Ronay avuga ko mu kwifatanya n’u Rwanda, Arsenal iri kwishyira mu byago byo kwanduza izina ryayo kandi mu by’ukuri ari ikinyamakuru nka The Guardian kiri kwishyira muri ibyo byago kubera gutangaza amakuru y’ibinyoma. Ibi kandi bigaragarira no mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe, byaciye amarenga ko The Guardian ari yo yishyize mu byago byo kwangiza isura yayo.

    Ku rundi ruhande, ikinyamakuru nka The New York Times giherutse kwikuraho ikimwaro, ubwo Joshua Hammer yakinyuzagamo inyandiko ye, akagaruka ku buryo ‘intwari’ ya Hollywood yaje guhinduka umuyobozi w’ibikorwa by’iterabwoba.

    Hashingiwe ku bimenyetso birega Rusesabagina, isomo ryakavuye mu rubanza rwe ni ukurebera hamwe ibikorwa by’iterabwoba ryambukiranya imipaka ndetse n’uburyo bwo gufatanyiriza hamwe mu kurirwanya.

    Ronay kandi ashimagiza ibinyoma by’Umuryango wa Freedom House, ukunze kuvuga ko ibikorwa byo guhangana n’iterabwoba ryambukiranya imipaka bikoreshwa nk’iturufu yo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu mahanga.

    Imvugo n’ibikorwa nk’ibi rero bitera imitwe y’iterabwoba akanyabugabo, bigatuma kandi hari abagira urujijo, bakitiranya ibikorwa byemewe n’amategeko bikorwa na Leta y’u Rwanda n’ibirego bidafite ishingiro iregwa by’uko ibangamira uburenganzira bwa muntu. Intambara yo kurwanya iterabwoba ku rwego rw’Isi, niba koko ikubiyemo no kurinda ubuzima bw’Abanyafurika, birakenewe ko urwo rujijo rukurwaho.

    Ku rundi ruhande ariko, uko aba bantu bigiza nkana barushaho gusobanukirwa ukuri kw’ibintu mbere y’igihe, ni ko birushaho kubabera byiza. Ibi ni ukubera ko uko ibimenyetso bikomeza kujya hanze mu rubanza rwa Rusesabagina, abantu bazatangira kwibaza impamvu ahubwo uyu muntu atafunzwe na mbere hose, kandi yarabaga mu Burayi na Amerika, ndetse u Rwanda rwaratanze impapuro zo kumuta muri yombi.

    Ibi kandi bizarushaho gusobanura impamvu indi mitwe y’iterabwoba yiyemeje gukuraho Leta y’u Rwanda binyuze mu ntambara, irimo n’imitwe yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ikomeje kugira ubwihisho ku Mugabane w’u Burayi, nk’uko Andrew Mitchell yabigarutseho avuga ku buryo igihugu cye cy’u Bwongereza gikwiye kwita kuri iyo ngingo.

    Iyaba buri wese yubahaga inshingano ze, byatuma buri wese ahagarika ibikorwa byo gutesha agaciro ibyaha abyita amakosa, uyu ukaba ari umutego ukunze kugwamo n’abavuga ko bushingiye ku mu mategeko. Ibi kandi bizatuma imitwe y’iterabwoba yakomeje kwigira ntibindeba, igezwa imbere y’ubutabera. Ibyo kandi si ingingo yo kugirwaho impaka, kuko ni na cyo amahame ya Commonwealth abigena: aho agamije kugeza abakekwa mu butabera.

    Nk’igihugu kinyamuryango muri Commonwealth rero, ni ngombwa ko umuco n’umurage w’u Rwanda byinjizwa muri ayo mahame n’indangagaciro zihuriweho. Ni muri urwo rwego, Arsenal ari umuyoboro mwiza utuma Abongereza bamenya u Rwanda, ndetse ikanafasha mu bikorwa byo guhangana n’abagifite imyumvire idafututse ku Rwanda n’Abanyarwanda.

    Nyuma y’imyaka itatu y’aya masezerano rero, ibirego by’uko u Rwanda rudakwiye gukora ishoramari nk’iryo rwakoranye na Arsenal kubera gusa ko ari igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere kandi kigiterwa inkunga n’amahanga byataye agaciro, kandi na Ronay ibi arabyumva neza kuko abizi ko imibare y’ubukerarugendo bw’u Rwanda yazamutseho 8%, ndetse akaba na we ubwe ahamya ko ‘ubukerarugendo bw’u Rwanda bukora neza’.

    Ubu rero ibiganiro kuri ubu bufatanye byagakwiye gukomeza hibazwa ku buryo bizagenda muri ibi bihe by’icyorezo cyashegeshe bikomeye urwego rw’ubukerarugendo ku Isi, ndetse hakanarebwa ku musaruro impande zombi zakuye muri aya masezerano mu myaka itatu amaze. Gusa ibiganiro nk’ibyo ntibyakorerwa mu mwuka mubi uba waremwe na Ronay ndetse ugakwirakwizwa n’ibinyamakuru nka The Guardian.

    Arsenal ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

  • Nti twari tuzi ko tuzakingirwa mu ba mbere – Ibyishimo by’impunzi zaturutse muri Libya zakingiwe Covid-19 –

    Abakingiwe ni 351 barimo impunzi 197 n’abakozi bazikurikirana. Muri iyi nkambi habarizwa impunzi 283 zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika zavuye muri Libya, zikahacumbikirwa by’igihe gito zitegereje ko ibindi bihugu bizakira cyangwa bikaziha ubuhungiro.

    Nyuma y’iminsi itandatu gukingira bitangiye, inkingo zirenga 220.000 zimaze gutangwa ku bantu b’ingeri zinyuranye uhereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, gukingira byakomereje mu Nkambi ya Gashora aho 351 bakingiwe.

    Hassan Abdelbagi Hassieny w’imyaka 29 akomoka muri Sudani y’Epfo, yavuze ko atatekerezaga ko yakingirirwa mu gihugu cyamwakiriye nk’impunzi ariko ko ari iby’agaciro kuba ari mu ba mbere bahawe urukingo.

    Ati “Ntabwo nari niteze gukingirwa mu buryo bwihuse nk’ubu. Nabonaga ko ntazakingirwa mu gihe cyose nkiri hano ntari mu gihugu cyanjye. Sinabona ijambo nakoresha ngo risobanure uko niyumva gusa ndashimire u Rwanda mbikuye ku mutima.”

    Asaffa Azib Kedani ukomoka muri Eritrea, we yavuze ko yatunguwe no kwisanga mu bagomba guhabwa urukingo mbere.

    Ati “Natunguwe rwose, nishimiye kuba nabaye mu ba mbere bakingiwe kandi ndashimira u Rwanda ku bw’iki gikorwa cyihariye.”

    Umugabo w’imyaka 21 ufite abana babiri, Abdul Basie Ismail Mohamed, wo muri Somalia yavuze ko yatinyaga ko ashobora gusiga umuryango we mu gihe yaramuka ahitanywe na Covid-19.

    Ati “Ndi umugabo ufite abana babiri n’umugore, rero nahoraga mfite impungenge mvuga nti mu gihe nagaragarwaho n’iyi ndwara byagira ingaruka ku muryango wanjye, nizeye ko bigiye kumfasha ndetse ntekereza ko byandinda kwandura mu gihe kizaza.”

    Impunzi zicumbikiwe muri iyo nkambi, inyinshi zamaze kubona ibihugu bizazakira.

    Umukozi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNCHR, Dina Attalla, nyuma yo gukingirwa, yatangaje ko ari iby’agaciro kubona impunzi zitaweho. Kuri we ngo bizafasha mu gihe cyo kuzohereza mu bihugu bizazakira.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier, yavuze ko impamvu bahereye ku mpunzi z’i Gashora ari uko isaha n’isaha zishobora kujya mu kindi gihugu.

    Ati “Impamvu twabatekerejeho ndetse no kubyihutisha ni uko bashobora kuzajya hanze, mu bindi bihugu. N’ubwo hari inkingo nke ariko nabo ni bake. Izindi mpunzi nazo ziratekerezwaho cyane abagomba kujya mu bindi bihugu nibo bihutirwa.”

    Inkingo za Covid-19 zirenze 220.000 zimaze gutangwa mu gihugu hose kuva iyi gahunda yatangira. Muri zo harimo izisaga 11.000 zahawe abamotari n’abanyonzi, imfungwa n’abagororwa, DASSO, n’abandi bafite ibyago byo kwandura.

    Mbere yo gukingirwa, umuntu abanza kuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa urukingo

    Byari ibyishimo ku mpunzi zakingiwe mu ba mbere mu gihugu; zashimiye Leta y’u Rwanda ku buryo ikomeje kuzitaho

    Abenshi muri izi mpunzi bamaze kubona ibihugu bizabakira ku buryo guhabwa urukingo bizabafasha mu buzima bushya

    Urukingo rwa Covid-19 umuntu aruhabwa inshuro ebyiri kugira ngo bibe byizewe ko yakingiwe neza

    Amafoto: Minema


  • Gatsibo: Barembejwe n’abajura batobora inzu bakabiba –

    Bamwe mu baturage baganiriye na Flash FM, bavuze ko ibi bikorwa bibaye inshuro nyinshi bityo ko ubuyobozi bwagakwiye gukaza umutekano kuko abajura babarembeje.

    Ubwo itangazamakuru ryageraga muri aka gace, ryasanze bamaze gufata abajura babiri bakekwaho kwiba umuturage ubunyobwa babanje kumena idirishya ry’inzu.

    Mukamusoni Zaliya wibwe ubu bunyobwa, yavuze ko yibwe ibiro 15. Ati “Nari nagiye guhinga nje nsanga inzu bayisenye irarangaye, ubwo mpuruza abantu bati ni wa musore, tumubonye atubwira ibintu bimwe aho biri. Mu ngemeri 30 dufatiyeyo eshanu.”

    Umwe muri aba basore bakekwaho kwiba yemeye ko yibye ibiro birenga 15 akabijyana ku mucuruzi w’imyaka.

    Ati “Hari hagiyeyo agafuka k’ibilo 50 gato harimo ingemeri nka 15, tugiye dusangamo esheshatu izindi ntiwamenya aho zagiye.”

    Si ubwa mbere hafatwa abajura muri aka gace kuko basanzwe batobora inzu bakiba imyaka, abaturage bagasaba ubuyobozi ko bwakemura iki kibazo.

    Hari uwagize ati “Ni ubujura bukabije, baraza bagasuka ibintu watetse bakabitwara ugiye mu bwiherero. Nari ntetse bafata ibijumba basuka ku isiniya barikorera ngiye mu bwiherero.”

    Aba baturage bavuga ko n’iyo aba bajura bafashwe, bakajyanwa mu kigo cy’inzererezi kiri muri uwo murenge badatindayo bahita barekurwa maze bakagaruka bakiba .

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Mutabazi Geoffrey, yabwiye IGIHE ko aya makuru basanzwe bayazi ko muri aka gace hari ubujura ndetse ko hagiye gukazwa umutekano ariko asaba abaturage kubigiramo uruhare.

    Ati “Mu mezi atandatu ubujura bugaragaye, bimaze kuba inshuro ebyiri kandi ingamba zirahari ndetse ni cyo gituma uwibye atabiheza ahita afatwa.”

    Mutabazi yavuze ko nyuma yaho hagaragaye ibikorwa bibi by’ubujura hafashwe ingamba zitandukanye ndetse n’abaturage basabwa kwicungira umutekano.

    Ati “Abajura baba bafite imigambi, bafite amayeri menshi ariko ubu twashishikarije abaturage gukomeza kwicungira umutekano, haba ku manywa, haba n’ijoro. Na nijoro amarondo arakorwa, ku manywa abaturage bakicungira umutekano kandi ubu buryo buri gutanga umusaruro ku buryo n’ikibaye ako kanya ahita afatwa.”

    Yasabye abaturage kurangwa n’umuco wo gukora aho gutungwa n’ibyibano.

    Abaturage basabye ubufasha mu guhashya abajura babarembeje

  • Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ya Rusesabagina wavuze ko ‘yashimuswe’, ahita ajurira –

    Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina yari mu rukiko. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro yahise avuga ko awujuririye.

    Rusesabagina aregwa mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Nsengimana Herman n’abandi 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 5 Werurwe 2021, Rusesabagina yaburanye avuga ko ari mu Rwanda nk’ingwate kuko yashimuswe, asaba urukiko kumurekura, agasubira mu buzima busanzwe.

    Yavuze ko ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 96 mu gika cya gatatu yerekeye imanza z’inshinjabyaha, yarekurwa by’agateganyo kuko ku wa 26 Kanama 2020 yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

    Rusesabagina yavuze ko akigezwa mu Rwanda yamaze iminsi ine ari ahantu, aboshye amaguru n’amaboko kandi agezwa mu Bushinjacyaha ntiyari yunganiwe.

    Yasabye ko mu gihe urubanza rukiburanishwa mbere yo kwinjira mu mizi, yarekurwa.

    Ubusabe bwe kandi Rusesabagina abushingira ku buryo bwakoreshejwe kugira ngo agezwe mu Mujyi wa Kigali, aho yavuze ko habayeho imikoranire hagati ya Bishop Niyomwungere Constantin n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Ni ingingo yagiweho impaka ndende, ariko Ubushinjacyaha bwerekana ko atari ko bimeze kuko habaho gushimuta iyo hakoreshejwe imbaraga, kiboko mu gukura umuntu ahantu hamwe, ajyanwa ahandi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yashutswe kuko uwo bavanye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabisobanuye.

    Bishop Niyomwungere Constantin watanze amakuru muri uru rubanza, yasobanuye uko yamushutse amugusha mu mutego watumye yisanga mu Rwanda, akagezwa imbere y’ubutabera.

    Niyomwungere yasobanuriye urukiko uko yahuye na Rusesabagina n’uko yababajwe n’ibikorwa bye byo kwica abaturage, ahitamo gukora ibishoboka byose arafatwa kugira ngo abo ibikorwa bye byagizeho ingaruka bahabwe ubutabera.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe n’ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina Paul atagejejwe mu Rwanda mu nzira zikoreshwa mu guhererekanya abanyabyaha, ariko ko yahageze ashutswe.

    Rukomeza ruti “Nta kigaragaza ko hakoreshejwe ingufu cyangwa kuvogera ikindi gihugu. Kuba yarashutswe, binashimangirwa n’imvugo za Bishop Niyomwungere Constantin wavuze ko ari we wakoze amayeri yo kumugeza mu Rwanda.’’

    Urukiko rwavuze ko hari inyandiko zerekana ko ari ihame mu mategeko ko ukurikiranyweho ibyaha, atavuga ko ataburanishwa yitwaje ko yafashwe binyuranye n’amategeko.

    Rwavuze ko harebwe ibirebana n’amategeko n’ibyakozwe, imihango yose yakozwe byubahirije amategeko ndetse ko ibyo avuga ko yahamagajwe binyuranye n’amategeko nta shingiro bifite kuko no mu ibazwa ryo ku wa 31 Kanama 2020, yamenyeshejwe uburenganzira bwe, ahitamo kubazwa atunganiwe.

    Bitewe n’ibyaha akurikiranyweho n’uburemere bwabyo, urukiko rusanga atarekurwa kuko n’impamvu yatumye bishyirwaho igihari.

    Ruti “Kuba Rusesabagina Paul afunzwe y’agateganyo mu gihe urubanza rukiburanishwa mu mizi, ntibibangamiye uburenganzira bwe. Rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Paul yo gukurwaho icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo no gukuraho ibyakurikiyeho byose, nta shingiro bifite.’’

    Nyuma yo gutangaza uyu mwanzuro, Umunyamategeko wa Paul Rusesabagina, Me Rudakemwa Félix, yahise avuga ko iki cyemezo akijuririye.

    Ati “Turasaba ko iburanisha ry’urubanza ryaba rihagaze kugeza igihe bizakemukira.’’

    Rusesabagina wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

    Paul Rusesabagina aganira n’umunyamategeko we, Me Rudakemwa Félix

    Paul Rusesabagina yari yatanze inzitizi avuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe, anasaba gufungurwa ariko urukiko rwazisuzumye rusanga nta shingiro ifite

    -  Inkuru bifitanye isano: Sankara yaninuye Rusesabagina, umutangabuhamya wateje impaka: Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy