Tag: featured

  • Ubuhamya bwa Naila Clarisse, wavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Cyivugiza –

    Naila Clarisse yavukire i Gahini muri Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma) ariko akurira mu kagari ka Cyivugiza kari mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ari naho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasanze atuye, afite imyaka 13.

    Naila Clarisse yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aza kujya gutura i Fribourg mu Busuwisi, ariko nyuma aza kuhimuka ajya gutura mu Bubiligi. Ubu ni umubyeyi w’umwana w’umukobwa w’imyaka 12.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Clarisse yagarutse ku buhamya bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse atubwira ko ari ubwa mbere agarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo.

    Yagize ati ’’Ni ubwa mbere mu myaka 27 mvuga amateka nabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nari muto ariko nyibuka nk’aho ari ejo hashize’’.

    Nk’abandi bana bose, Clarisse yavuze ko mu gihe cya Jenoside, yari umwana wibereyeho mu mahoro, ariko ubuzima bukaza guhinduka mu kanya gato.

    Ati “Ndibuka ko nari umwana witambagirira uko ashatse mu ngo z’abaturanyi, nikinira n’abandi bana. Mu by’ukuri nta kibazo nari mfite kuri iyo myaka, [icyakora] nakumburaga mama wanjye Mukangarambe Spéciose wari waragiye kwiga mu Busuwisi mu 1980. Papa wanjye Salm Ahmad Murekezi, we yari yaritabye Imana nkiri muto cyane sinamumenye.’’

    Akomeza asobanura ati “Navukiye mu muryango aho ababyeyi banjye bombi batubyaye turi abana babiri, njye na musaza wanjye Steve Murekezi, ariko dukurira kwa sogokuru na nyogokuru, ariko umuryango wose twari abantu 19. Kwa mama bavutse ari abana 10 bafite abuzukuru barindwi, wakongeraho sogokuru na nyogokuru tukaba twese abantu 19. Jenoside itangira aho mu rugo twari abantu 11, abandi umunani ntabwo bari bahari, bari hirya no hino. Muri abo 11, ni njye gusa wasigaye mu rugo Cyivugiza.’’

    Jenoside yatwaye benshi mu bari bagize umuryango wa Clarisse. Yagize ati ‘’Narokokanye na mama wari mu Busuwisi, na musaza wanjye wari wihishe ahandi, ndokokana kandi na mubyara wanjye witwa Stella kuko nawe yari ahandi, ngabo abasigaye kuri iyi Isi mu bantu 19.’’

    Clarisse kandi yasobanuye uburyo rimwe bigeze guterwa n’abasirikari bakarasa umwana w’umuhungu wari umuri imbere mu kanwa akamugwaho, bagakomeza kwica abo bari kumwe bakamugwa hejuru akisanga mu ntumbi, amaraso akamwuzuraho kugera ku bibero kuko aho bari babarasiye hari mu kumba kabikwagamo ibintu gaherereye munsi y’inzu, kwinjiramo bikaba byarasabaga kumanuka ingazi, ibyatumye yicara mu maraso y’abiciwemo.

    Clarisse kandi avuga ukuntu yabonye amabi akomeye arimo uburyo ba nyirasenge bambitswe ubusa mu muhanda nyuma yo gukorerwa ibya mfura mbi, bigakorerwa mu maso ye ndetse no mu maso ya nyirakuru Mukwagwije Melanie.

    Ati ‘’Babanje kwica igitsinagabo bavuga ko abagore n’abakobwa babibikiye’’.

    Ibindi avuga atazibagirwa, ni ukuntu yabonye sekuru Sebakungu Michel, atwawe mu ngorofani nyuma yo kwicwa, bagiye kumushyira mu gikamyo cyashyirwagamo Abatutsi bishwe, bagiye kubamena mu myobo yari yaracukuwe.

    Ati ‘’Bazanye igikamyo bakajya banagamo imirambo y’abo bishe, ukagira ngo ni amatafari barimo bahererekanya yo kubaka inzu, bagenda bamena muri ibyo byobo bagaruka. Iyo baruhaga, [bafataga umwanya] bakaruhuka, bakongera bakajyana imirambo kuko Cyivugiza bahiciye abantu benshi babarashe, abandi baratema ngo amasasu adashira, ibi byose narabibonye n’amaso yanjye. Ariko kuva bandasiraho wa mwana w’umuhungu, mu mutwe wanjye nahise nkanguka mera nk’umuntu ufite imyaka irenze 20 kuko natekerezaga vuba kugira ngo mbone igisubizo cy’uko ngomba kwihisha ngo mbeho.’’

    Yongeyeho ati ‘’Ikintu cyambaga mu mutwe cyane, nifuzaga kuzabona mama wanjye, niho navanaga imbaraga.’’

    Uyu mubyeyi yavuze ko yarokotse ari kuba mu mirima yararagamo, akarya imishogoro y’ibishyimbo, akanywa amazi y’imvura n’ibindi kugira ngo abashe kubaho.

    Ikiganiro Naila Clarisse yagiranye na IGIHE

    Naila Clarisse afite icyizere cyo kubaho nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo

    Musaza wa Naila, Murekezi Steve

    Sekuru wa Naila Clarisse yitwaga Sebakungu Michael, yarishwe umurambo we utwarwa mu ngorofani

    Nyirakuru Mukangwije Melanie nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Yari umwana wakuriye mu muryango mugari ariko hafi ya bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Musaza wa nyina nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Ben Nganji yavuguruye indirimbo ifite aho ihuriza amateka ye na Se –

    Yabwiye IGIHE ko ‘Mbonye umusaza’ ari indirimbo yahimbye akuya inkuru mu nshuti ze bigahurirana n’uko na we atazi neza isura ya se kuko yapfuye akiri muto.

    Ni indirimbo yari yarakoze kera ariko nyuma yakoze ku mutima wa benshi kuko yahuje n’ubuzima bwabo, ahitamo kongera kuyisubiramo.

    Ati “Ubundi nayihimbye nshingiye ku buzima nyakuri bwanjye ariko na none byasembuwe n’ubuhamya nakiriye hari abambwira ko nyuma yo kubura ababyeyi babo, imwe mu miryango yabatereranye, bakagabagabana imitungo yasizwe n’ababyeyi ntibite ku mfubyi. Nko mu gitero cya kabiri mvuga ubuzima bw’umuntu wanshatse akambwira ubuhamya bwe.”

    Hari abagiye bamubwira ko batazi ba Se babazi ku mafoto gusa abandi bakamubwira ko nta hamwe babazi, nawe yisanga yagize amarangamutima cyane ko se yapfuye akiri muto yanabyiruka akabura ifoto ye.

    Uyu muhanzi yavuze ko ibi bishobora gutuma umuntu abona umusaza wese akagira ngo ni se.

    Ati “Nabonye n’abantu bakuru cyangwa banashaje ariko babona umusaza bakabona asa na Se kuko batibuka neza uko uwababyaye yasaga.”

    Ben Nganji ni umuririmbyi n’umunyarwenya. Mu muziki azwi mu ndirimbo Mbonye Umusaza, Mon Garçon, Nsazanye Inzara, Amavi y’Abagabo, Umwari Umwaye, Nyina w’u Rwanda, Habe n’Akabizu, Rehema, Uzaba Umugabo n’izindi. Yamamaye mu cyitwa ‘Inkirigito’.

    Ben Nganji yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ijanisha rinini ku byabaye ku buzima bwe

    Ben Nganji ni umwe mu bahanzi bahaye umurongo wo kuririmba Reggae gusa

  • Imbamutima z’abacuruzi n’abashoferi b’i Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 –

    Kuri uyu wa Gatanu, IGIHE yatembereye hamwe mu hari gutangirwa urukingo rwa Covid-19.

    Mu isoko rya Nyarugenge ahazwi nka Kigali City Market, kimwe no mu yandi masoko nka Kimironko, Kicukiro Ziniya hakingirirwaga abacuruzi, mu gihe muri Stade Amahoro i Remera ari ho abashoferi bajyaga kwikingiza.

    Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye kuba mu bari gukingirwa hakiri kare, kuko ngo akazi bakora gatuma bahura n’abantu benshi kandi ari kimwe mu bibumbatiye ibyago byo kwandura no kwanduza Covid-19.

    Umwe mu bakorera ahazwi nka Quartier Commercial hegereye isoko rya Nyarugenge, Ntaganira Valens, yashimiye abateguye gahunda yo gukingira abacuruzi mu byiciro bya mbere.

    Ati “Kubera ko abantu benshi bifuza kubona uru rukingo kandi tukaba turi mu bahura n’abantu benshi. Ubu turi mu ba mbere barubonye. Ndashimira ubuyobozi kubera ko budahwema gushakira ibyiza abaturage babwo.”

    Kwishimira guhabwa uru rukingo kandi abihuriyeho na Murekatete Hilary ucururiza imyenda y’abageni mu isoko rya Nyarugenge, wavuze ko yifuje gukingirwa mu ba mbere kuko ngo Covid-19 yakunze gukoma mu nkokora ibikorwa bye.

    Ku rundi ruhande ariko muri Stade Amahoro i Remera abashoferi batwara abagenzi muri za bus n’abatwara amakamyo ni ho bajyaga kwikingiza Covid-19.

    Umushoferi utwara abagenzi muri bus, Nyirimanzi Célestin, yabwiye IGIHE ko gukingirwa Covid-19 ari iby’agaciro gakomeye kuri we kuko ngo hari n’igihe kubahiriza ingamba zisanzwe muri bus binanirana.

    Ati “Hari igihe ufata nk’umukecuru ufite intege nke ukamuzamura kandi tuzi ko gukoranaho bibujijwe. Uba ubona nta kundi byagenda. Nitumara gukingirwa tuzakora nta mpungenge, kandi tuzagendera ku mabwiriza azatangwa.”

    Abakingiwe kuri uyu wa Gatanu bagabanyinje mu byiciro byihariye birimo abakozi ba leta, abashinzwe isuku ku bigo bitandukanye, abamotari, abakora mu bigo nderabuzima no mu bitaro, abacururiza mu masoko ndetse n’abashoferi babikora kinyamwuga.

    Abakingiwe bishimiye guhabwa urukingo ku buntu

    Abacururiza mu masoko nabo bakingiwe Covid-19

    Abakingiwe bavuze ko nta kibazo bagize kubera urukingo

    Mu byo abakingirwa basuzumwa, harimo n’umuvuduko w’amaraso

  • Burera: Hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze 57 yatwaye arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda –

    Ikibazo cy’abaturage bo muri Burera bajyaga kwivuriza muri Uganda cyafashweho umwanzuro mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu mu 2020, abo baturage begerezwa ibikorwaremezo birimo amavuriro, dore ko abenshi bari basigaye bahohoterwa muri Uganda bagiye gushakayo serivisi z’ubuzima.

    Kuri ubu, barishimira ko iki kibazo cyakemutse kuko bamaze kubakirwa amavuriro y’ibanze 57 yatwaye amafaranga arenga miliyari 1,29 Frw kandi ayo mavuriro yatangiye gutanga serivisi.

    Abaganiriye na IGIHE, ni abo mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere ka Burera, bishimira aya mavuriro bakemeza ko ubu nta kintu cyatuma basubira muri Uganda kuko ibyo bajyaga gushakayo basigaye babibonera hafi, kandi ko batazongera guhohoterwa n’abaturanyi babo.

    Banyangandora Desire ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyanika, yagize ati”Mbere kujya kwivuza byaratugoraga tugahitamo kwigira hano hirya muri Uganda, kuri ubu tujya hano Kamanyana bakatuvura haba n’abarwaye amaso baravurwa bagakira”

    Niyonizeye Samuel nawe yagize ati “Kuva mu bwana bwacu, kwivuza byaratugoraga ku buryo twivuzaga muri Uganda cyangwa mu bavuzi ba gakondo, ubu abagabo basigaye basiramurirwa hano iwacu kuri iyi Poste de sante ya Gatebe, yewe uwajya muri Uganda ubu yaba yifitiye izindi mpamvu kuko icy’ubuvuzi cyo cyarakemutse”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko ikibazo cy’abaturage bajyaga kwivuza muri Uganda cyakemutse burundu kuko ubu serivisi nyinshi zikenerwa n’abaturage zisigaye zitangirwa hafi kandi ko nizitahaboneka, bagenda bazegerezwa hifashishijwe uburyo bw’uko abaganga bava ku bitaro bakegera abaturage mu mavuriro y’ibanze, bagahabwa serivisi.

    Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda kuri gahunda n’ubufasha itugenera binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora azirikana abaturage. Kuri ubu ikibazo cyarakemutse burundu kuko wasanga abakundaga kujya kwivuriza muri Uganda barajyanwaga na serivisi z’amaso, iz’amenyo no kwisiramuza ku bagabo. Kuri ubu ibyo byose hano mu mavuriro y’ibanze birakorwa ndetse n’aho izi serivisi zitaragera dufatanya n’abaganga bakagena iminsi bazaza gukorera muri aya mavuriro y’ibanze bakahahurira n’abaturage bazikeneye bakabafasha.”

    Aya mavuriro y’ibanze yubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Burera, Minisiteri y’ubuzima, SFH Rwanda, Partners in Health n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’ubuzima.

    Aya mavuriro yahawe ibikoresho bihagije

    Ni amavuriro atanga serivisi zakenerwaga n’abaturage cyane

    Abaturage ntibazakomeza gukora ingendo nini bajya kwivuriza muri Uganda

  • Muhirwa, umushumba utarakandagiye mu ishuri yarongoye umukobwa wize arusha imyaka 29 (Amafoto) –

    N’ubwo atigeze abimenya wenda byaje bya gihanzi, gusa wasanga yararirimbaga urukundo rwa Muhirwa André na Niyibishaka Ange atabizi, kuko amateka avuga muri iyi ndirimbo ajya gusa n’urukundo rwabo.

    Muhirwa André yiragiriraga inka na zo zitari ize ahubwo ari iza murumuna we, atarakandagiye mu ishuri, ariko aza guhura n’umukobwa w’igishongore, wiviriye gukora akazi ko muri restaurant bamenyana bisanzwe biza kuvamo ubucuti bwatumye kuri uyu wa Kane barushinga ubu bakaba bari kubana nk’umugabo n’umugore.

    Muhirwa afite imyaka 50 mu gihe Niyibishaka Ange afite imyaka 21 y’amavuko. Bitandukanye n’abandi bakobwa bashaka abagabo babaruta kugera kuri iki kigero, uyu mukobwa yakunze uyu mugabo nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo no kubaka urugo, kuko nta butunzi afite.

    Aba bombi bavuka i Gasogi mu Karere ka Gasabo ari naho bamenyaniye bakaza gutangira gukundana ndetse baheruka gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana ku wa 11 Werurwe 2021.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muhirwa utari warigeze akandagiza ikirenge mu bukwe ubwo aribwo bwose kuko yahoraga aragiye n’ubwo mu muryango we ntamenye igihe bwabereye, yavuze ko ibyamubayeho ari ibitangaza.

    Ati “Imana yankoreye ibitangaza. Ukuntu byagenze nakunze gukurira mu bintu by’inka singire umwanya wo gutembera. Nza kwicara ndatekereza ndavuga nti ese ibi bintu nzabivamo gute? Numva ijwi rinjemo rivuga riti washatse umufasha wawe.”

    “Nakundaga agatama ariko atari ko katumaga ntashaka kuko ahubwo iyo mba ngakunda ahubwo nari kuba narabyaye. Abantu benshi baravugaga ngo ni ubusinzi ahubwo nkabihorera. Naratekerezaga nti nzashaka uwanjye igihe kimwe ariko ntazi ngo ni ryari.”

    Avuga ko yari aragiye abona Niyibishaka amunyuzeho, baraganira bagenda bakundana kugeza ubwo barushinze.

    Ati “Yanyuzeho ndagiye inka za murumuna wanjye mu mwaka ushize, arankunda tugenda tuganira nyuma. Mbaririza imyitwarire ye numva ni myiza, nyuma nza gutangira kumwereka umuryango wanjye. Icyo gihe nibwo nyuma twagiye twiyumvanamo kugeza ubwo twapanze ubukwe Coronavirus igatuma butaba, ariko ejo bundi bafunguye nibwo twafashe umwanzuro wo kubana.”

    Uyu mukobwa wasezeranye na Muhirwa yasoje amashuri yisumbuye mu Mateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

    Muhirwa yavuze ko kuva yamenyana n’uyu mukunzi we yagiye ahinduka kugeza ubwo yaretse inzoga.

    Ati “Yarampinduye ndeka inzoga. Narirebaga nanjye nkumva nta ejo hazaza heza. Naravuze nti ubu uwashaka ko wenda aribwo ibibazo byabaganuka. Ngize ishaba nza guhura nawe navuga ko ari nk’Imana yabigizemo uruhare.”

    Muhirwa ni imfura mu bana batanu batanu, niwe mfura iwabo mu muryango w’abakobwa babiri n’abahungu batatu.

    Umugore wa Muhirwa yabwiye IGIHE ko ahura bwa mbere n’umugabo we yahise amwiyumvamo.

    Ati “Twarahuye turaganira ndamwishimira numva anjemo. Iyo umuntu aganiriye n’umuntu biyumvanamo. Yarankunze nanjye biba uko. Yambwiraga ko impamvu yatinze gushaka ari uko yari yarabuze unyura umutima we. Yakundaga agatama ariko ubu yarakaretse, narabimusabye agenda akagabanya.”

    Avuga ko abantu bagiye bamuseka nyuma yo gushakana ariko we akabima amatwi, ati “Abantu baransetse cyane, bati uriya musaza, wabuze abandi basore. Njye nkabasubiza ko mukunda. Nkababwira ko anyuze umutima wanjye.”

    Ubu aba bombi babana mu nzu ya mushiki w’uyu mugabo wabaye ayibatije i Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko yabonye musaza we yateye indi ntambwe, ariko uyu mugabo arateganya kubaka iye.

    Aba bombi bamaze igihe kinini bakundana

    Bari baberewe ku munsi w’ubukwe bwabo

    Basezeranye kubana akaramata

    Imiryango yari yabukereye yaherekeje abageni

    Kubera ko umugabo atazi gusoma, hifashishijwe abamusomera agiye gusezerana n’umugore we

    Ubwo basezeranaga mu murenge

    Urukundo rwaraganje ubu aba bombi babana batitaye ku myaka iri hagati yabo

  • Ishusho y’ngengabitekerezo ya Jenoside mu myaka itatu ishize: Yiganje mu bagabo no mu Majyepfo –

    Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba ni zo zagaragayemo abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe abari bafite imyaka hagati ya 10 na 19 ubwo Jenoside yabaga aribo biganje mu bagaragaweho ibyo byaha.

    Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Mu 2017-2018 hinjiye amadosiye 333, mu 2018-2019 hinjira amadosiye 293, naho mu 2019-2020 hinjiye amadosiye 323.

    Muri izo dosiye zose izaregewe inkiko ni 618 naho izashyinguwe ni 311. Ubushinjacyaha bugaragaza ko umubare munini w’abakurikiranywe mu cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, abenshi ari abafite hagati y’imyaka 36 na 45, kuko bangana na 30,9 % by’abakurikiranywe bose. Abo mu gihe Jenoside yakorwaga, bari bari hagati y’imyaka 10 na 19.

    Bakurikirwa n’abafite hagati y’imyaka 27-35 (bavutse 1993-1985) bangana na 22 %, abafite imyaka 46-55 (bavutse 1974-1965) bangana na 18.6 %, hagakurikiraho abafite imyaka 56-65 (bavutse hagati ya 1964-1955) bihariye 14,3 % .

    Abana bavutse nyuma ya Jenoside, bagize 8% by’abakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo. Mu bantu bari hejuru y’imyaka 65, abagaraweho ibyo byaha bangana na 6,2%. Ubushinjacyaha buvuga ko bishobora kuba biterwa n’uko n’ubundi abo bantu ari bake ugereranije n’ibindi byiciro.

    Gasabo, Kicukiro na Huye nitwo turere tuza imbere mu kugaragaramo amadosiye menshi y’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe Gakenke, Nyabihu na Burera ari two twagaragayemo amadosiye make mu myaka itatu ishize..

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262, ikurikirwa n’Uburasirazuba hagaragaye amadosiye 223, mu Mujyi wa Kigali hagaragaye amadosiye 163, mu Burengerazuba hagaragara 141 mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo yagaragayemo amadosiye make angana 72.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène aherutse kubwira IGIHE ko abantu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake ugereranyije n’imyaka yashize.

    Ati “Iyo urebye amateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, usanga ari amateka maremare ku buryo yasize ibisigisigi […] bigaragare ko ibyo bisigisigi bigihari. Ni abayikuriyemo cyangwa se abo bayitoje badashaka kubireka. Icyo tugomba kwishimira ni uko abo bantu ari bake cyane. N’iyo unagiye mu mateka ya za Jenoside zose, igice cy’ipfobya kiza gisoza Jenoside. Na Jenoside yakorewe Abayahudi hari abakiyipfobya ariko abo ni ababa birengagiza ukuri.”

    Yavuze ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe ku rwego mpuzamahanga, ari igihamya gikomeye ku buryo abagerageza kuyipfobya barushywa n’ubusa.

    Bizimana yavuze ko igishimishije ari uko mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari bake, gusa yaburiye n’abakiyifite.

    Ati “Abumva bafite ya ngengabitekerezo ya Jenoside rwose babireke. Ntabwo ari ukubinginga kuko nibabikora itegeko rizabahana. Ni ukubabwira ngo nimuve muri uwo murongo mubi murimo kuko ntacyo umaze. No gukomeza kwihambira mu rwango, buriya nibo bakomeza kwiremereza umutima. Iyo umutima uremerewe, uwo muntu ntashobora no kwiteza imbere.”

    Icyegeranyo cyagaragaje ko ikigero ubushinjacyaha butsindiraho imanza z’ingengabitekerezo ya Jenoside nacyo cyagiye kizamuka mu myaka itatu ishize kuko cyavuye kuri 74.6% mu 2017-18 kigera kuri 79,9% mu 2019- 2020, ni ukuvuga ko kiyongereyeho 5,3%.

    Uko uturere dukurikirana hashingiwe ku madosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yatugaragayemo (Isooko: Ubushinjacyaha)

    Ibyiciro by’abakurikiranywe hashingiwe ku myaka yabo (Isooko: Ubushinjacyaha)

  • Abanyamuryango ba AVEGA borojwe amatungo azabafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19 –

    Amatungo yatanzwe agera kuri 320 agizwe n’ihene 290 n’ingurube 30. Yahawe abagize amatsinda yo kwizigama no kugurizanya 67 n’abagize amatsinda 26 akora imishinga iciriritse ibyara inyungu akoresheje inguzanyo za banki.

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko ayo matungo yatanzwe ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (SURF) nk’inkunga yo gufasha abanyamuryango ba AVEGA guhangana n’ingaruka za COVID19.

    Yavuze ko mu bikorwa byabo byagizweho ingaruka n’icyo cyorezo harimo n’ibyo kwizigamira ndetse n’ibijyanye n’imishinga yabo ibyara inyungu, bakaba bakeneye gufashwa gusohoka muri izo ngorane bahuye na zo.

    Yagize ati “Mbere y’icyorezo cya Covid-19 abanyamuryango bacu bari ahantu hatandukanye bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga neza imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo biteze imbere. Bagiye mu matsinda, bamwe batangira kwizigama no kugurizanya abandi batangira gukorana na banki kugira ngo bazashyire mu bikorwa ibyo bahuguriwe.

    Yakomeje avuga ati “Covid-19 yakomye mu nkokora ibyo bikorwa byabo. Turashimira cyane SURF kuri iyi nkunga yo kubafasha kongera kwisuganya ngo bashobore gusubira muri bya bikorwa, bongere kwizigama banishyure inguzanyo.”

    Aborojwe bishimiye amatungo bahawe biyemeza kuyorora neza. Namara kororoka bazoroza bagenzi babo ndetse banagurishe babone amafaranga yo kwiteza imbere.

    Mukarugwiza Laurence wo mu Karere ka Rusizi yavuze ko bagiye kubona n’ifumbire yo guhinga imboga mu rwego rwo gukomeza kwita ku mirire myiza.

    Yagize ati “Nashimiye abaterankunga ba AVEGA badutekerejeho bakabona dukwiriye gufata aya matungo tukajya tubona n’ifumbire yo guhinga imboga mu turima tw’igikoni kugira ngo tubone indyo yuzuye. Najyaga guhinga nkabura ifumbire nkajya kuyisaba none kuva ubu nanjye nzajya nyikura ku itungo ryanjye norojwe.’’

    Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n’ihene 145 n’ingurube 15.

    Mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi hatanzwe amatungo 160 agizwe n’ihene 145 n’ingurube 15

    Aborojwe amatungo bavuze ko azabafasha mu buryo butandukanye

    Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya n’abakoresha inguzanyo za banki, bashyikirijwe amatungo magufi

  • Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu barimo n’umwana washinjwaga kuba intasi –

    Bageze ku Mupaka wa Kagitumba ahagana saa Yine z’igitondo, barimo abagabo bane n’umugore umwe, batawe muri yombi bashinjwa kuba intasi y’u Rwanda. Bose bagaruka ku buzima bukomeye babayemo muri Uganda, bakorerwa iyicarubozo rikomeye ririmo gukubitwa n’ibindi.

    Umuto muri bose ni umukobwa witwa Ishimwe Celine w’imyaka 17. Ni mwene Bicamumpaka Esiri na Mukandahiro Aurélie, batuye mu Karere ka Wakiso muri Uganda.

    Uyu mwana w’umukobwa yafatanywe na musaza we witwa Ishimwe Eliel w’imyaka 19, basanzwe iwabo n’abambari ba CMI bababaza aho ababyeyi babo bari, bababuze babatwara babita intasi.

    Aba bana bari baragiye muri Uganda muri Gashyantare 2015 bajyana na nyina banyuze ku Mupaka wa Gatuna.

    Kuva ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize, bafashwe n’Ingabo za CMI boherezwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Bukasa, aho bamaze icyumweru mbere y’uko boherezwa mu rukiko bakaregwa kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

    Ishimwe Eliel yagerageje gusobanurira abasirikare bagiye kubafata ko binjiye mu gihugu mu buryo bwemewe, ko bafite n’urupapuro rw’inzira rwemewe, uretse ko rwari rwarahiriye mu nkongi y’umuriro yatwitse Ishuri rya Kinawa yigagaho.

    Mu buhamya bwe yagize ati yagize ati “Nagiye kuburana ariko ni nk’aho ntaburanye kuko ibintu bya Uganda, ni akavuyo gusa. Ibaze ngo naraburanye ariko umucamanza yari arimo kurya. Arangije agira atya ategeka ko tujyanwa iwacu mu rugo, nagerageje kumubaza aho batujyanye cyangwa niba badutandukanyije n’ababyeyi bacu. Ntabwo yanyitayeho kuko yari arimo kurya.”

    Nyuma yo kuvanwa mu rukiko, uyu musore yasubijwe kuri Station ya Polisi ya Bukasa, hanyuma ku wa 25 Mutarama 2021, aza kujyanwa gufungirwa kuri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Aba bana bombi bavuga ko bafite sekuru utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira mu Kagari ka Nyamuri.

    Mu bandi bafashwe bakoherezwa mu Rwanda ni Murindangabo Bernatus washakanye na Nisingizwe Michelle bafitanye abana babiri.

    Ni umuhungu wa Rutaza Révérien na Mukantagara Athanasie batuye mu Karere ka Bugesera. Yageze muri Uganda aturutse mu Mujyi wa Brisbane uri muri Leta ya Queensland muri Australie.

    Yagiye muri Uganda ku wa 13 Gashyantare umwaka ushize, anyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, icyo gihe yatwawe na RwandAir. Aho muri Uganda yari ahafite ibikorwa by’ubucuruzi kuko yari afite ikigo kiyobora ba mukerarugendo na restaurant.

    Yafunzwe na CMI ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka, afungirwa ahitwa Kansanga ari naho akorera ubucuruzi. Yari kujyanwa ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, nyuma yoherezwa kuri Station ya Gisirikare ya Makindye ashinjwa ubutasi.

    Mu bandi bagarutse mu Rwanda, harimo Mugisha Gahungu Shadrack w’imyaka 29, yashakanye na Mugisha Rachel, bafitanye abana babiri. Ni mwene Tabaro Dominique na Nyirahategeka Juliet batuye mu Karere ka Nyamasheke. Yagiye muri Kenya mu 2010 anyuze ku Mupaka wa Gatuna, aho yakoreraga ubucuruzi bw’imyenda.

    Yavuye muri Kenya mu 2015 ajya muri Uganda, aza gutabwa muri yombi ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka asanzwe mu gace kitwa Kansanga, ku kabari gahari kitwa Pyramid, hari na restaurant, yari we muyobozi mukuru w’ako kabari.

    Nyuma yaje kujyanwa ku Cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, ahavanwa ajya kuri Station ya Gisirikare iri ahitwa Makindye, ashinjwa ibikorwa by’ubutasi. Yagarutse mu Rwanda asize umuryango we muri Uganda.

    Undi ni Rebero Napoléon w’imyaka 47, yashakanye na Ndayikunda Immaculée, bafitanye abana bane. Ni mwene Karara Claver na Mukarushema Maria, yagiye muri Uganda mu 2000 anyuze i Gatuna.

    Yari asanzwe akora ingendo nyinshi zambukiranya imipaka asura imiryango ye yombi yari mu Rwanda na Uganda. Yafunzwe ku wa 10 Gashyantare i Kampala muri Uganda, aho yasanzwe mu bikorwa bye by’ubucuruzi. Yajyanywe kuri Gereza ya Mbuya ku Cyicaro cya CMI, ashinjwa kuba intasi.

    Umunyarwanda atabwa muri yombi hatitawe ku cyo aricyo

    Gahungu wakuriye mu Mujyi wa Kigali yiga amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza mu Rwanda. Mu 2013, yagiye muri Kenya gukorayo ubucuruzi bw’imyenda, amazeyo imyaka ibiri aza kuhava ajya muri Uganda.

    Yageze muri Uganda akora ibijyanye no gucuruza restaurant n’utubari, aza kugira amahirwe ahura n’undi Munyarwanda barafatanya bashinga akabari kitwaga ‘Atmosphere Lounge’ kari kagezweho mu 2017.

    Mu buhamya bwe yagize ati “Kugeza na 2018, ni ko kazi natangiriyeho hanyuma nza kuba icyamamare muri ibyo bintu by’utubari, ntangira gukorana n’aba DJ benshi ba hano mu Rwanda.”

    Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyakazaga umurego, yavuye aho yakoreraga ajya ahitwa Kansanga ahari Akabari kitwa Pyramid, akorana nako ku buryo yakagejeje ku rundi rwego. Ku wa 4 Gashyantare 2021 ni bwo CMI yamutaye muri yombi imushinja kuba intasi.

    Ati “Mu by’ukuri ntabwo ari njye njye nyine. Muri iki gihe nko mu myaka nk’ibiri niba atari itatu Abanyarwanda bagiye bafatwa mu buryo butandukanye ariko iyo urebye usanga ibyo bavuga ari bimwe.”

    “Bakubwira ko uri maneko y’u Rwanda, igihe cyose bagushatse bagushinja ko uri maneko, ibintu byose waba ukora iyo bagushatse baragufata. Waba ufite imitungo, waba warahize baragutwara.”

    Gahungu yakomeje avuga ko iyo umuntu atawe muri yombi, biba bimeze nko kumwiba kuko atwarwa mu masaha y’ijoro.

    Ati “Bakwambika ingofero baba bagushyize mu mutwe, ukagenda, bakagukorera ibyo bagomba kugukorera, abenshi bagiye bakubitwa ariko njye nagize amahirwe sinakubitwa ariko irindi yicarubozo nararikorewe. Hari igihe cyageze nk’iminsi nk’itanu ndi mu mapingu.”

    Uyu mugabo yagarutse mu Rwanda amara masa, ibyo yakoreye byose abitayo habe no kubasha kubona umwanya wo gufata ibyangombwa bye.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda amagana bamaze kugaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda nyuma y’igihe kinini bafunzwe, bitwa intasi. Benshi muri bo bakorewe iyicarubozo rikomeye ku buryo hari n’abakuyemo ubumuga bw’igihe kirekire.

    Mugisha Gahungu Shadrack wabanaga n’umugore we n’abana babiri, yavuze ko ubu atazi uburyo umuryango we ubayeho kuko kuva yafatwa atarawuvugisha

    Rebero Napoléon w’imyaka 47 ni umwe mu Banyarwanda bari bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo

    Ishimwe Eliel w’imyaka 19 yafashwe ashinjwa kuba intasi

    Uhereye ibumoso: Ishimwe Eliel, Ishimwe Celine, Rebero Napoléon, Murindangabo Bernatus na Mugisha Gahungu Shadrack

  • Nsabimana ‘Sankara’ yakomoje ku nkunga Perezida Lungu wa Zambia yateye FLN n’imikoranire ye na Rusesabagina –

    Ubwo yatangiraga kwiregura mu mizi kuri 12 Werurwe 2021, Sankara yabwiye abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ko yemera ibyaha ashinjwa byose.

    Sankara uregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba, yireguye ku byaha umunani kuko icyenda yari yamaze kubyisobanuraho ubwo urubanza rwe rwari rutarahuzwa n’urw’abandi bantu 20 bareganwa barimo na Paul Rusesabagina.

    Mu kwiregura ku cyaha cyo ‘kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara’’, Sankara yavuze ko yari mu Birwa bya Comores na Madagascar, atigeze ahava ahubwo yoherezaga intumwa mu gihe bikenewe.

    Yavuze ko akiri muri RNC atakoranaga n’abantu bakomeye mu Burundi kuko yari ‘umukomiseri usanzwe’, ageze muri MRCD ni bwo yatangiye gukorana n’abayobozi bo mu bihugu birimo u Burundi na Uganda.

    Rusesabagina ni inshuti ya Perezida Lungu

    Sankara yumvikanye bwa mbere avuga ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yabateraga inkunga ku wa 13 Nyakanga 2020. Iki gihe yamushinje kwemerera FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150$.

    Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’Ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.

    Aya amakuru agitangazwa, ku wa 14 Nyakanga 2020, Leta ya Zambia yahise iyahakana, ivuga ko nta kuri kurimo.

    Sankara yavuze ko hari amafaranga yibuka neza yakusanyijwe ngo afashe FLN kandi harimo n’ayavuye kwa Perezida Edgar Lungu.

    Muri yo yavuze ko ibihumbi 190 by’amadolari yatanzwe na Paul Rusesabagina; icyo gihe ibihumbi 100$ yahawe Gen Murani, amwongera ibihumbi 20$; Gen Habimana Hamada yamuhaye ibihumbi 150$.

    Ati “Yose hamwe yayakuye kwa Edgar Lungu [Perezida wa Zambia] na Nsengiyumva Apollinaire uba muri Zambia akaba ari n’inshuti ye magara. Ni yo mafaranga yakoreshejwe mu gutegura ibitero.’’

    Sankara yakomeje avuga ko ibindi bihumbi 20$ yayahaye Gen Irategeka Wilson, akurwaho ibihumbi 6$ byahawe ingabo zagiye muri Uganda.

    Muri icyo gihe kandi hari ibihumbi 20$ byahawe Gen. Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva washakaga gutera u Rwanda anyuze mu Birunga. Yashakaga nibura ibihumbi $50.

    Sankara yavuze ko aya mafaranga Paul Rusesabagina yahawe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yifashishijwe mu gutegura ibitero.

    Ati “Amafaranga 150.000$ yose hamwe Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu kuva kera.”

    Sankara yavuze ko mu kuvuga Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, hakoreshwaga kode kuko yitwaga “Parrain wa Batisimu” kubera ubufasha yahaga abantu bo muri MRCD.

    Ati “Muri iyo minsi yatanze amafaranga ni bwo namenye ko ari Edgar Lungu. Nubwo nafatwaga, nafashwe bambwira ko uwo Perezida yari yavuze ko azongera gutanga inkunga Perezida Kagame nava ku buyobozi bwa AU.’’

    Yavuze ko Rusesabagina ari inshuti ya Perezida Lungu kandi ko nta nyungu afite mu kumubeshyera.

    Ati “Nonese Rusesabagina yahagarara hano, agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu. Mu nshuti zose, kuki nicara hano nkahitamo Edgar, hari isambu dupfa, nigeze mfungirwayo se? Sinari muzi.’’

    Sankara yavuze ko Perezida Lungu atavuganaga na Rusesabagina kuri telefoni ye ahubwo Nsengiyumva usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Zambia ni we wamuhamagaraga, akamuha telefoni hanyuma bakavugana.

    Yavuze ko inshuro nyinshi yabwiwe n’abantu batandukanye barimo Gen Murani Nsengiyumva Appolinaire alias ‘Pasteur’ n’abandi bayobozi bakuru muri MRCD iby’uwo mubano.

    Yageze aho avuga ko yifuzaga ko yahagararana na Rusesabagina mu rukiko bakongera kubivugaho.

    Yakomeje ati “Nifuzaga ko ahagarara tukabisubiramo, n’ijwi ryiza yabimbwiragamo ngo uriya mutware yari inshuti yanjye [y’igihe kirekire], mu Gifaransa ati “c’est un ami à moi depuis longtemps” nkiba i Lusaka.”

    Muri uru rubanza Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira uru rubanza yemeza ko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwe butubahirijwe”.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose 17 ashinjwa. Yavuze ko yamenye ko mu gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga FLN hari amafaranga yatanzwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu binyuze ku witwa Nsengiyumva Appolinaire

    Rusesabagina wahoze ayoboye MRCD-FLN aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe Abanyarwanda b’inzirakarengane

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Gatsibo: Umugore akurikiranyweho gutema umugabo we mu mutwe akoresheje umuhoro –

    Uyu mugore yatemye umugabo we ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera.

    Amakuru avuga ko yabikoze biturutse ku makimbirane ashingiye ku mutungo bagiranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyonziza Félicien, yabwiye IGIHE ko uyu mugore n’umugabo bakunze kugirana amakimbirane ashingiye ku mutungo, mu minsi ishize ngo umugabo yagurishije inka atabibwiye umugore we, bituma na we ahita agurisha indi nka nawe atabimubwiye.

    Uyu mugabo ngo yaje kubibona ahita ayitambamira biba ngombwa ko amafaranga yari ayigurishije ayamburwa iyo nka ikaba yari yagurishije ibihumbi 300 Frw.

    Nyuma y’uko ubuyobozi bubahurije ngo barongeye barayigurisha bemeza ko amafaranga bakuyemo bagiye kuyasanisha urugo rwabo bakanaguramo imyenda y’abana.

    Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko ubwo bavaga muri urwo rugo bukeye bwaho ngo ni bwo umugore yahise atema umugabo we mu mutwe akoresheje umuhoro.

    Ati “Yamutemye bapfa amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugabo afite imyaka 45. Yamutemye mu mutwe aramukomeretsa cyane, umutungo w’urugo bapfa urebye ni wose, ikibazo cyabo abayobozi batandukanye bagiye bagikemura ntibikunde kuko bo ubwabo badashaka kumvikana.”

    Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko uyu muryango uwurebye usa n’uwifashije ikibazo kirimo gusa ngo ni ubwumvikane buke aho buri umwe ashaka kuyobora urugo.

    Ati “Umugore yatubwiye ko icyatumye atema umugabo we ari umujinya yagize agahubuka akamutema. Umugore ni we wahise uhamagara ubuyobozi atubwira ko yishe umugabo we ngo tuze tumutware. Uyu muryango twawugiriye inama kenshi hari nubwo twicaye amasaha arenga ane tubagira inama ariko byaranze.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakagana ubuyobozi ngo kuko guhera ku Isibo kugeza ku Murenge hari abiteguye kubafasha.

    Ati “Inama twabagira ni uko ikibazo cy’amakimbirane kidakemurwa no kwihanira cyangwa kurwana kuko guhera ku Isibo, Umudugudu, Akagari no ku Murenge hari inzego z’ubuyobozi zigira abantu inama, abantu nibagane ubuyobozi bareke kwihanira.”

    IGIHE yamenye amakuru ko kuri ubu umugabo ari kwivuriza ku bitaro bya Kiziguro kuko ngo umuhoro yakubiswe n’umugore we mu mutwe winjiye imbere mu mubiri urahakomeretsa mu buryo bukomeye.

    Umugore we wamukomerekeje kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugarama.