Tag: featured

  • Nyarugenge: Bahangayikishijwe n’ababashikuza telefone n’amasakoshi bakihisha muri ruhurura –

    Abanyura muri iyi nzira, bemeza ko nta minsi ibiri ishobora gushira hatagize umuturage wamburirwa muri aka gace.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, aba bajura bajijishije umushoferi wari uhagaze ku cyapa cy’aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara bamushikuza telefone ye yari arimo kuvugiraho, bahita basimbukira muri iyo ruhurura ababura uko.

    Uwitwa Byukusenge Patrick, yabwiye IGIHE, ko yiboneye uburyo aba bajura bajijishije uyu mushoferi kugeza bamushikuje telefone yari arimo kuvugiraho.

    Ati “ Abajura b’aha basigaye barabaye benshi. Babonye umushoferi aparitse niba hari uwo yari ategereje, bahita batangira kumujijishaho azubayeho gato bahita bamushikuza telefone basimbukira muri iyi ruhurura abura uko abakurikira kuko na we uri kwirebera uburyo irimo ubunyereri.”

    Yongeyeho ko iki kibazo cy’aba bajura cyakemurwa n’uko aha hantu hashyirwa umuntu ushinzwe umutekano cyangwa hakajya hanyura Polisi cyane inshuro nyinshi.

    Mukayisenga Olive na we yavuze ko bigeze kuhamwibira isakoshi bamukebesheje urwembe.

    Ati “ Keretse hagize uwo barasa nibwo bahacika, uzi ko njye ntashobora guca aha mvugira kuri telefone? Nigeze kuhanyura Samsung yanjye barayinshikuza babanje kunkebesha urwembe. None se ntibyabaye ngombwa ko mbanza kujya kwivuza kubera ukuntu bari bankomerekeje intoki?”

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Ferry Bahizi, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.

    Ati “ Ntabwo tuzi niba hari ikibazo gikomeye ku buryo batangira gutabaza itangazamakuru ariko aho kimenyewe tugiye kugerageza kugikemura kuko abapolisi barahari, tugiye kuhibanda kugira ngo gikemuke.”

    Si ubwa mbere abaturage bagaragaje ikibazo cy’uko babangamirwa n’abajura babambura bagahita bihisha muri za ruhurura kuko hari n’abagaragaje iki kibazo batuye mu Biryogo hafi yo kwa Nyiranuma ariko Polisi n’inzego z’ibanze bakaza kugikemura bahashyira abashinzwe umutekano.

    Aha bari bamaze kwambura umushoferi telefone

    Muri iyi ruhurura niho abajura basimbukira nyuma yo gushikuza amatelefone n’amasakoshi

  • Akari ku mutima w’umugabo w’umwarimukazi w’i Rusizi washyize video y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga –

    Uyu mwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 45, yavuze ko amashusho y’amasegonda 30 yagiye kuri “Status” ya WhatsApp ye, yayafashwe n’umugabo we ku Cyumweru.

    Muri ayo mashusho, agaragara yambaye umwitero, yawukinze ku mabere n’ahandi hose ariko nyuma bikaza kurangira agaragaje ubwambure bwe.

    IGIHE yaganiriye byimbitse n’uyu mugore ndetse n’umugabo we, bayibwira uko byagenze n’uko babayeho nyuma y’aho ayo mashusho y’urukozasoni agiye hanze.

    Uyu mwarimukazi yavuze ko hari ku Cyumweru bagiye kujya gutembera maze umugabo we amusaba kumufata amashusho yambaye ubusa akoresheje telefoni ye akayamwoherereza.

    Yakomeje avuga ko nk’umuntu wubaha umugabo unamukunda, yahise yemera ibyo amusabye, amufata ayo mashusho amugaragaza imiterere ye n’ubwambure bwe nk’uko yabyifuzaga.

    Gusa, ngo bahise bajya gutembera ariko bukeye bwaho ari ku kazi, umugabo we amutelefona amusaba kumwoherereza ya mashusho kuko yari yibagiwe kuyamwoherereza akimara kuyafata.

    Ati “Nyine ubwo akimara kumbwira ngo mwoherereze iyo video kubera ko ku Cyumweru akiyifata atahise ayiyoherereza, nagiye kuyohereza ndi ku ishuri mbikora nabi nkanda kuri Status aka video kaba ariho kajya. Uko ndi kurwana no kugakuraho kuko kari kanze kuvaho kamaraho amasaha 24 bamwe baragafashe.”

    Mwarimukazi yavuze ko ako kanya yahise agwa mu kantu, atangira gusaba imbabazi abo iyo video yari yagezeho bose anabasaba kuyisiba.

    Ati “Natangiye kubasaba kugasiba bamwe barabyemera abandi bamfata ukundi, abo twasenganaga batangira kunsengera.”

    Yemeje ko byamugizeho ingaruka ku buryo umugabo we asigaye amutegera moto buri munsi mu kumurinda guhura n’abantu batandukanye, anashimangira ko ubuyobozi bw’aho yigisha bwabimubajijeho ndetse abandi bantu batangira kumufata nk’indaya bavuga ko yifashe ayo mashusho ashaka kuyoherereza umurayiki bakoranaga kuri iryo shuri nyuma akimurirwa kuri Cathedrale ya Cyangugu.

    Umugabo yemeje ko ari we wamusabye kwifotoza yambaye ubusa

    Umugabo w’uyu mwarimukazi asanzwe akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rusizi. Yemereye IGIHE ko ari we wasabye umugore we ko amufata video yambaye ubusa nk’umukunzi we.

    Ati “Urumva nari ndi mu rugo na we noneho kwa kundi umuntu aba amaze kurya agatoki ke n’ifi arengejeho ka Vitalo, noneho ndamubwira kuko twari tugiye kwiryamira nti wowe kora gutya ubigenze gutya nyine nkufotore, mufotora kuri telefoni ye nini mubwira ngo ahite ayinyoherereza, agiye kubikora aribeshya.”

    Yongeyeho ko umugore we yahise yandikira abantu bose babonye iyi video abasaba kuyisiba ariko biba iby’ubusa.

    Ati “Yahise abasaba kuyisiba ndamubwira nti ibyo ari byo byose abayibonye ni abantu bakuru barahita bayisiba ahubwo batangira kugenda bayohererezanya banayihindura, byibuze iyo bayireka uko yari imeze.”

    Yakomeje agira ati “Rwose njye ntakubeshye umugore wanjye ndamukunda cyane wenda iyo amashusho aba yarafatiwe iwanjye ntahari byari kuba ikibazo.”

    Byamuteye ikimwaro mu bandi

    Uyu mugabo akomeza avuga ko kuba ubwambure bw’umugore we buri kugenda bubonwa n’abantu batandukanye byamuteye igisebo ndetse yabuze icyo yabikoraho.

    Ati “Ifoto yagiye ikwirakwira baranayireba ariko nabuze icyo nakora, urumva ni isoni. Njyewe ikintu gusa cyanteye isoni ni ukuntu video bagenda bayihindura, n’iyo basi iguma uko yari imeze kuko n’ugiye kuyerekana ayizana itameze uko yari imeze.”

    Yasoje asaba abafite amashusho y’umugore we kureka kuyahererekanya no kuyasiba mu rwego rwo kwirinda kumusebya no gushaka kumusenyera.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi

  • Gisagara: Ingabo z’Igihugu zafatanyije n’abaturage gusana ikiraro cyambukwaga bigoranye (Amafoto) –

    Mbere icyo kiraro cyambuka umugezi wa Marwa kitarangirika, cyanyuragaho imodoka n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru bakacyambuka nta nkomyi, ubuhahirane bukagenda neza.

    Cyasenywe n’ibiza by’imvura yaguye ku bwinshi mu 2020 ubuhahirane burahagarara.

    Nyuma y’uko bigaragaye ko kwangirika kwacyo byahagaritse ubuhahirane, Ingabo z’Igihugu zafatanyije n’abaturage ku gisana, bakora umuganda wamaze igihe cy’ibyumweru bitatu. Kuri ubu cyongeye kuba kizima ku buryo bacyambuka neza nta kibazo.

    Bamwe mu baturage bakunze kwambuka icyo kiraro bavuze ko bishimira ko cyongeye gusanwa bakabasha kwambuka, ubuhahirane bugakomeza.

    Muhoracyeye Diane ati “Biratunejeje kuba iki kiraro bagisannye kikaba cyongera kuba nyabagendwa.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko icyo kiraro cyangiritse kandi nta ngengo y’imari ihari yo guhita gisanwa, bahisemo gukoresha uburyo bw’umuganda.

    Ati “Twahisemo gukoresha imiganda y’abaturage, ingabo z’Igihugu nazo ziza kudufasha, noneho nk’akarere dutanga ibiti ku buryo ubu ikiraro ari nyabagendwa.”

    Yakomeje avuga ko hashyizweho ibiti bikomeye ku buryo imodoka n’ibindi binyabiziga bibasha kukinyuraho nta nkomyi, kandi bateganya ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazashyirwamo amafaranga yo ku cyubaka ku buryo burambye.

    Habineza yavuze ko kugisana mu buryo burambye bizatwara amafaranga atari munsi ya Miliyoni 130 Frw.

    Mu minsi ishize mu Karere ka Gisagara hubatswe ikindi kiraro cya Nkomane cyatwaye agera kuri Miliyoni 157 Frw yari yarateganyijwe mu ngengo y’imari.

    Imodoka zajyaga zica kuri iki kiraro bigoranye

    Abaturage bajyaga bagorwa no kwambuka iki kiraro kubera kwangirika

    Ingabo zafatanyije n’abaturage ikiraro kirasanwa

    Umuganda w’abaturage n’ingabo watumye uyu muhanda wongera kuba nyabagendwa

    Abaturage bishimiye kongera guhahirana nyuma yo gusana iki kiraro

    [email protected]


  • Rubavu: Abaturage barinubira ihindurwa rya bimwe mu byerekezo by’imihanda –

    Imihanda bashyira mu majwi kuba yarabateje ibihombo ni umuhanda winjira mu mujyi aho bisaba kuzenguruka ugaca ku biro by’akarere n’umuhanda umanuka mu mujyi uturutse ku mupaka muto ukamanukira ahazwi nko kuri Sitasiyo ya Mujomba, hose bisaba kuzenguruka.

    Mwiseneza Jacques umwe mu baturage , yavuze ko ibi byerekezo bishya nubwo byaje ari igisubizo ku kurwanya impanuka zo mu muhanda ariko byabateje ibihombo.

    Ati “Sens Unique zashyizwe mu mihanda ya Rubavu mu mujyi rwose hari ubwo ubona zibangamye. Njye ntuye ahazwi nko kuri Unama ariko kugira ngo utahe mu rugo rwawe bisaba kubanza ukazenguruka umujyi. Biragoye cyane ku bantu bafite ibinyabiziga kuko icyumweru ntabwo cyashira batakwandikiye kubera kutubahiriza ibyo birango.”

    Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko uyu mujyi ugira imihanda mike, ngo byari biboroheye kuwutwaramo abagenzi ku mafaranga ibiceri Magana atatu ariko kuri ubu kugira ngo batware umugenzi bamuvanye ahantu hatandukanye bamujyana mu mujyi basigaye bakora urugendo rurerure kandi nta mafaranga bongereyeho .

    Sikubwabo Aminadab ati “Bisigaye bidusaba gukora ingendo ndende kandi ntabwo wabwira umugenzi ngo abyumve. Niba uvanye umugenzi ku mupaka muto ushaka kumuzana mu mujyi, bisaba kumunyuza ku muhanda ADEPR-Umusigiti ukabona kugera mu mujyi, urugendo rwariyongereye. Niba utanyuze iyo nzira bisaba kunyura ku karere ugakata mu ikoromero cyangwa ukaba wanyuze umuhanda wo kuri Radio Rubavu, ibyo byose biratuvuna”

    Ndagijimana Giovanni na we utwara moto yavuze ko ingendo zabaye ndende kuburyo bisaba kuzenguruka umujyi, agasaba ubuyobozi kubemerera kongera amafaranga.

    Ati “Uvanye umugenzi ahantu umujyanye ku bitaro bya Gisenyi bisaba kubanza ukazenguruka ku karere. Ikitubabaza ni uburyo bafunga umuhanda ugasanga aho wari ugiye kugera ku munota umwe ufashe iminota 20 uzenguruka kugira ngo ugere aho ugiye. Amafaranga ntabwo yiyongereye ariko urugendo rwabaye runini.”

    Abacururiza mu mujyi bavuga ko batorohewe

    Abacuruza bafite imodoka mu mujyi bavuga ko kwinjira ufite imodoka nto byoroshye ariko ufite imodoka nini bimusaba kubanza gushaka aho azakatira kugira ngo abone uko avamo.

    Mupenzi Radjab umwe mu bacuruzi ukoresha imodoka nini ngo imizigo imugereho aho akorera, avuga ko ibiciro batangaga byazamutse kubera urugendo imodoka zikora zizenguruka ngo zibagereho.

    Ati “Aho wanyura hose birakugora kuko wisanga waguye mu byapa ,ubwo polisi yagufata bagahita baguca amande kuko nta kindi mwavugana. Mbere batuzaniraga imari tukishyura make ariko kuri ubu batubwira ko urugendo rwiyongereye. Ibivuye hanze y’umujyi kwinjira ahashoboka ni ukunyura ku karere, ukazamuka mu ngo z’abaturage ukabona kwinjira ku maduka.”

    Akomeza avuga ko bibagora no kugira ngo bakore ibikorwa by’ubwubatsi kuko imodoka zizana ibi bikoresho zahenze kubera urugendo zisigaye zikora kandi mbere nta kibazo byari biteye.

    Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu, avuga abakiliya bagabanyutse kubera guhindura ibyerekezo by’imihanda.

    Ati “Twafungiwe n’ibyapa kugira ngo umukiliya agere iwacu ntibyoroshye keretse usanzwe ari umukiliya wacu naho abandi banyuraho bahita kuko babandikira. Turasaba Leta kudufasha umuhanda dukoreraho ntabwo ari munini kuburyo ariwo bashyiramo ibirango hari n’indi idafite ibikorwa byanshi bashyiraho kandi ubuzima bugakomeza. Twe biratubangamiye biranaduhombya.”

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert yavuze ko ibyerekezo byahindutse ku nyungu z’abaturage ariko bigaragaye ko hari aho bibangamye bareba ibifasha abaturage.

    Ati “Ubundi ibi birango bishyirwaho kubera inyungu rusange z’abaturage kandi bishyirwaho ari uko babisabye. Mbere mu mujyi hakundaga kubaho impanuka ugasanga ni ikibazo ariko aho zigiriyeho zaragabanyutse mu buryo bushoboka.”

    Ku bijyanye no kuba hari ababa barabigizemo uruhare kubera inyungu z’ubucuruzi bigatuma abandi babihomberamo, avuga bitashoboka koandi niba byarabayeho bazabikurikirana bakavugana n’abaturage

    Abamotari barasaba ko bakongera ibiciro kuko ingendo zabaye ndende

    Hari abaturage bavuga ko kugera mu ngo zabo bibavuna kubera ko imihanda imwe yagizwe Sens Unique

    Imihanda itandukanye mu mujyi wa Rubavu yagizwe icyerekezo kimwe

    Muhire Fabrice Ange uhagarariye Sitasiyo ENGEN ishami rya Rubavu avuga ko bababafunze kuburyo abakiliya bajyayo ari mbarwa

    Station Engen kuyinyuraho umanuka harafunzwe

    Umuhanda usohoka wahawe icyerecyezo kimwe

    Umuhanda unyura iruhande rw’isoko rya Rubavu nawo urafunze

    Meya Habyalimana Gilbert yemeza ko Sens Unique zishyizweho kubera inyungu z’abaturage ariko bigaragaye ko hari aho zibangamye bareba ibifasha abaturage zikaba zanakurwaho

  • Musanze: Yasabye kurindirwa umutekano nyuma y’inka ze eshatu zishwe n’uburozi –

    Uyu muturage Munyampamirwa asanzwe akora ubuhinzi n’ubworozi kuva muri 2014 ubwo yahageraga ahaguze, agatangira kuhakorera n’ubwo ahamya ko nta mahoro yigeze ahagirira kuko hari n’igihe abashumba be bigeze gutwikirwa mu nzu babagamo ariko bagatabarwa nta we uhasize ubuzima.

    Nyuma yo gupfusha inka ze eshatu yahororeraga zizize uburozi nk’uko byemezwa n’Ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Cyuve, uyu Mugabo yasabye inzego z’Akarere kumuba hafi kuko iki ari ikibazo gihungabanya umutekano.

    Yagize ati ” Ikibazo gihari ni inka zanjye zishwe ku bintu by’amanzaganya, ubu ndibaza icyo nza gukora kikanyobera kuko ndamutse nzihambishije zigateza ikibazo ku musozi nakurikiranwa. Ibyo aribyo byose iki ni ikibazo cy’umutekano muke, ubuyobozi bukwiye kureba uburyo bwatwubakira umutekano. Niyo mpamvu nsaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwahagera bukazihambisha nanjye nkigira kwiruhukira”.

    Umukozi w’Umurenge wa Cyuve Ushinzwe Ubworozi ari na we wakoze isuzuma, yemeza ko izi nka zose zagaragaje ibimenyentso bimwe kandi ko nyuma y’urupfu rwazo basanze zarariye uburozi n’ubwo bataramenya neza ubwo aribwo.

    Yagize ati ” Izi nka zose uko ari eshatu zagaragazaga ibimenyentso bimwe haba mu nyama n’inyuma. Zabanje kwanga kurya dushaka ibimenyentso tubibuze dukeka amarozi ari nabwo nahise nsaba nyirazo nziha umuti wo gutuma zihitwa ngo zisohore iyo myanda.”

    “Nyuma yo gupfa, twasanze iya mbere yahiye umwijima n’urwagashya. Wasangaga byanahinduye isura, bityo twemeza ko ari uburozi ariko ntapfa kwemeza ubwo aribwo zariye kuko iyo bimeze gutya bujya mu maraso bukajya no mu mubiri, iyo rero imitsi imaze kwangirika amaraso agenda yanduye n’ibigomba gutunga inka bikagenda byanduye bityo igapfa”

    Akomeza aburira abaturage kudahirahira ngo bashake uko bataburura izi nyama zahambwe ngo bazirye kuko uburozi buba bwishe itungo nabo bwabica.

    Ati ” Icyo dusaba abaturage ni uko batagomba kurya amatungo nk’aya kuko niba mbasobanurira ko ari uburozi ntazi ayo ariyo bashobora kuyarya nabo bagapfa kandi aho kugira ngo duhombe abaturage n’inka, twahomba inka gusa tukagira agahinda k’inka ariko abantu tukabagumana.”

    Izi nka za Munyampamirwa yafashwe ku mugoroba wo kuwa gatatu, imwe ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ikurikirwa n’indi ku gicamunsi cyaho naho indi ipfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Werurwe 2021.

    Twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Akarere gashinjwa kwirengagiza iki kibazo ariko ntibyakunda kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

    Mu Karere ka Musanze hakunze kumvikana ubugizi bwa nabi bwibasira amatungo aho inka zimwe zitemerwa mu biraro, ibintu inzego z’Akarere n’iz’umutekano zihamya ko zitazihanganira.

    Munyampirwa yapfushije inka eshatu icyarimwe zizize uburozi butaramenyekana

  • Muhanga: Abaturage 19 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya inyama z’ikimasa cy’amezi abiri –

    Amakuru y’uburwayi bwafashe abo baturage yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 ubwo umwe mu bariye izo nyama yahuraga n’ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo akajyanwa mu bitaro bya Kabgayi yarembye.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko icyo kimasa cyapfiriye mu rwuri ruri mu Mudugudu wa Gahondo ku wa 10 Werurwe 2021. Umushumba w’inka zo muri urwo rwuri yahise ayibaga inyama azigurisha abaturage ku mafaranga make.

    Abariye izo nyama zatangiye kubagwa nabi kuri uyu wa Gatandatu.

    Ati “Nyuma y’uko umwe mu bariye izo nyama ajyanwe kwa muganga n’abandi bakomeje kugaragaza uburwayi biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hasuzumwe icyabateye uburwayi, kuko bikekwa ko ari ubwaturutse kuri izo nyama.”

    Yavuze ko abo baturage batitaye ku kuba izo nyama ari iz’inka yipfushije kandi zitapimwe.

    Yasobanuye ko ubusanzwe inyama z’itungo ryabazwe cyangwa ryipfushije zibanza gupimwa na muganga w’amatungo agatanga uburenganzira bwo kuzirya. Gusa ngo kuri icyo kimasa, uwakibaze n’abaturage baguze inyama zacyo byakozwe mu ibanga.

    Nshimiyimana yavuze ko batangiye gukurikirana uwagurishije izo nyama na nyir’urwuri rw’inka kuko bakoze amakosa.

    Yasabye abaturage kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfushije kuko zishobora kubatera uburwayi bukomeye cyangwa zikabahitana.

    [email protected]


  • Ngororero: Abantu babiri bafatanwe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 630 –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ati”Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage baduhaye amakuru ko iyo modoka irimo gupakira ibintu kandi ko uri kubipakiza asanzwe azwiho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Tukimara guhabwa ayo makuru abapolisi bakorera muri uwo Murenge bahise bajyayo barabafata.”

    CIP Karekezi avuga ko aba bagabo bombi bakimara gufatwa babajijwe ibyangombwa bibemerera gucuruza amabuye y’agaciro bereka ibya kompanyi icukura amabuye mu Karere ka Muhanga.

    Bafatiwe mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero kwa Ngaboyishema.

    Abapolisi barebye mu modoka ibyo bapakiye basanga ni amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta. Umushoferi w’iyi modoka we akaba atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Kabuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko abo bagabo bababajije aho bari bajyanye ayo mabuye bavuga ko bari bayajyanye mu Mujyi wa Kigali.

    Abaturage bavuga ko umwe mu bafashwe asanzwe acukuza amabuye muri uwo murenge atuyemo wa Ndaro ndetse akanayacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.

    CIP Karekezi yagiriye inama abantu bacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko amayeri n’uburyo bwose bakoresha babikora yatahuwe batazabura gufatwa.

    Yagize ati “Kujya gutira icyangombwa muri Kompanyi zemerewe gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro ni ukwibeshya cyane, kuko inzira zose uzacamo n’uburyo bwose uzakoresha uzafatwa. Nubikora uyu munsi ntufatwe umenyeko ejo uzafatwa ugashyikirizwa ubutabera, icyaruta ni uko ababikora babireka bagakora ibintu byemewe n’amategeko.”

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ababombi bafatwa, yibutsa n’abandi muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe cyane ko amabuye y’agaciro iyo acukuwe mu buryo butemewe byangiza ibidukikije birimo; amashyamba, amazi, imirima, imihanda n’ibindi.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba ngo bakorerwe dosiye.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Bafatanywe amabuye y’agaciro ya magendu bayapakiye mu modoka

  • Covid-19 mu Rwanda: Undi muntu yapfuye, 14 bo bararembye –

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima risobanura ko uwapfuye ari umugore w’imyaka 79 w’i Kigali mu gihe abarembye bo ari 14. Usibye uwitabye Imana, abakize bo ni 139 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 86.

    Muri rusange, abamaze kwandura iki cyorezo ni 20. 143 naho akakirwaye batarakira ni 1367.

    Usibye abarwaye n’abakize cyangwa abapfuye, umubare w’inkingo zimaze gutangwa zirenga ibihumbi 250 mu gihe uyu munsi bwo hakingiwe 4464.


  • Ibyishimo ku bakorera mu cyanya cyahariwe inganda bakingiwe Covid-19 (Amafoto) –

    Ibikorwa byo gukingira mu Mujyi wa Kigali byakorewe mu bice bitandukanye birimo icyanya cyahariwe inganda i Masoro, muri Kigali Arena ahakingirirwaga abihaye Imana n’abakorera imiryango itegamiye kuri Leta.

    Hari kandi i Gikondo ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha, hakingiriwe abakora muri sosiyete zishinzwe umutekano ndetse no ku Gisozi hakingiriwe abakorera mu gakiriro kaho.

    Ibi byiciro byose byakingiwe muri Kigali ni abantu 4196. Abakingiwe bavuze ko babyishimiye cyane kandi ko bigiye kubafasha mu bikorwa byabo.

    Umunya-Mali, Soumana Abdoulaye Djiro, ukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro yagize ati “Nkurikira imbuga nkoranyambaga zitandukanye, nabonye ko na Perezida yakingiwe. Ntekereza ko u Rwanda ari igihugu cyita ku baturage, kandi gitekereza aho igihe cyigeze. Nishimiye gukingirwa kandi bigiye kudufasha mu mikorere yacu.”

    Uwitwa Musabyimana we yavuze ko nyuma yo gukingirwa yabonye itandukaniro ku bihuha yumvaga bivugwa ku rukingo.

    Ati “Ndumva nta kibazo mfite mu mubiri, nabyakiriye neza. Twari dukeneye gukingirwa kuko turi benshi. Gukingirwa bizadufasha kurushaho gukora imirimo yacu neza. Maze kubona ko ibihuha bavugaga ku rukingo nta shingiro bifite, ubu meze neza rwose.”

    Uretse abakorera mu gace kahariwe inganda i Masoro n’abakorera mu gakiriro ka Gisozi bagera kuri 400 bakingiwe, bavuze ko bigiye kubashoboza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi nk’abahura n’abantu benshi nk’uko Nsabimana Vincent yabigarutseho.

    Ati “Babanje kutwigisha kandi urukingo rudufitiye inyungu nyinshi. Numvaga ko baramutse bankingiye nababara ariko ntabwo ari ko biri. Bigiye kudufasha gukora tutishisha, birumvikana duhura n’abantu benshi ariko n’ingamba zo kwirinda tuzakomeza kuzubahiriza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yavuze ko kuba abacuruzi bakingiwe bigiye kubabera urufunguzo rw’ubukungu mu bucuruzi bwabo, yemeza ko kandi ibikorwa byo gukingira muri uwo murenge bikomeje kugenda neza.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa byo gukingira mu byiciro binyuranye biri kugenda neza kandi ko bagiye gukomereza mu byiciro birimo abakora ibikorwa by’irondo ry’umwuga, ubwubatsi ndetse n’abacuruzi bacikanywe.

    Yongeye kwibutsa abaturage ko gukingirwa bidakuyeho ingamba zo kwirinda Covid-19, ashimangira ko nibigenda neza icyorezo kizatsindwa bidatinze.

    Ati “Abaganga batubwira ko gukingirwa bidakuraho za ngamba zo kwirinda, ahubwo dukomeze kuzikaza kurushaho, gukingirwa ntibivuze ko utarwara ahubwo uba wubatse imbaraga z’umubiri ku buryo atazahazwa nayo.”

    U Rwanda rumaze gukingira abaturage basaga 250.000 mu byiciro bitandukanye kandi ibikorwa byo gukingira birakomeje. Rwifuza ko nibura muri Kamena 2022 rwazaba rumaze gukingira abantu miliyoni 7,8.

    Abacunga umutekano bakingiwe ni 1250

    Abacuruzi babanzaga gusobanurirwa ibigomba gukurikizwa

    Abaganga bakingiraga babanzaga kuganiriza aba bakozi

    Abahinde bakorera i Masoro bakingiwe Covid-19

    Abahinde ni bo biganje mu bakorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

    Abakingiwe babanzaga gutegereza iminota 15 harebwa niba nta kibazo urukingo rwabagiraho

    Abakingiwe bashimiye Guverinoma y’u Rwanda ko yabazirikanye

    Abakingiwe bishimiye iki gikorwa

    Abakora ibikorwa by’umutekano batekerejweho

    Abakora mu nganda biganjemo abakiri bato

    Abakorera mu gakiriro ka Gisozi bari bitabiriye ibikorwa byo gukingira

    Abihayimana nabo bakingiwe Covid-19 mu ba mbere

    Abihayimana bo mu matorero atandukanye bamaze guhabwa urukingo

    Impamvu yo gukingira abacunga umutekano ni uko bahura n’abantu benshi

    Mbere yo gukingirwa basobanurirwaga byimbitse iby’uru rukingo

    Muganga yasobanuriraga umukozi wo mu nganda ibikubiye mu nyandiko agiye kuzuza

    Aba bacuruzi bavuze ko bigiye gutuma bacuruza bizeye ko ubuzima bwabo bumeze neza

    Hakingiwe abakozi bakorera mu nganda kubera ko bahura n’abantu baturutse mu bice bitandukanye

    I Gikondo ahasanzwe habera EXPO niho habereye ibikorwa byo gukingirira abacunga umutekano

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD –

    Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2020.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira Mayaki mu Biro bye.

    Yagize ati “Inama y’ingirakamaro uyu munsi na @NEPAD-Mayaki. Afite ubunararibonye uburambe n’ibitekerezo bishya”.

    AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z’iterambere zizageza Afurika ku ntego z’iterambere zizwi nka Agenda 2063.

    Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho.

    Uyu muryango ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

    Perezida Kagame yakiriye Mayaki uyobora AUDA-NEPAD

    Perezida Kagame yavuze ko Mayaki afite ubunararibonye buri ku rwego rwo hejuru