Tag: featured

  • Rwamagana: Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by’ubutaka –

    Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama iherereye mu Murenge wa Musha, bavuga ko kimaze imyaka myinshi ngo kuko kuva hatangira gahunda yo gutanga ibyangombwa by’ubutaka bo ntibigeze babihabwa, mbere babwirwaga ko ubwo indege yafotoraga yasimbutse igice batuyemo.

    Nyuma ngo bamwe babwiwe ko impamvu batahawe ibyangombwa ari uko aho batuye ari mu gishanga, abandi ngo bakaba barubatse ku butaka bwa leta nyamara abenshi bavuga ko babuvukiyeho ari naho hari hatuye ibisekuru byabo.

    Nshimiyimana Patrick Sergent utuye mu Mudugudu wa Ruhita avuga ko ikibazo bafite ari icy’ibyangombwa by’ubutaka badafite kuva ubwo byatangwagwa bwa mbere, mu mwaka wa 2017 ngo batangiye kubikurikirana ubuyobozi bw’umurenge bubasaba kwishyira hamwe bubashakira umuntu uza kubafotorera ubutaka.

    Ati “Icyo gihe twanditse abaturage 131 bafite icyo kibazo abenshi biganjemo abo mu Mudugudu wa Ruhita ndetse n’abo mu wa Rugarama; tumaze kwishyira hamwe ushinzwe ubutaka mu murenge yaduhaye umutekenisiye ngo aze adupimire, buri umwe yamuciye 20 000 Frw kuko twari benshi.”

    Nshimiyimana yavuze ko nyuma yo gupimisha affiche cadastrale bazishyikirije ushinzwe ubutaka ku murenge ababwira ko agiye kubyohereza ku karere bakabakemurira ikibazo.

    Ati “Kuva 2016/2017 kugeza ubu mu 2021 ibyangombwa twarategereje turaheba. Twabuze n’umuntu waduha amakuru yaho bigeze, iyo tubajije baratubwira ngo biri ku Karere. Ikintu twifuza ni uko abashinzwe ubutaka bashyiramo imbaraga bakadushakira ibyangombwa byacu kuko imyaka ibaye myinshi twarishyuye tukabura igisubizo.

    Nshimiyimana yavuze ko nk’urubyiruko usanga azitirwa cyane no kutagira ibyangombwa, yauze ko kuri ubu yakabaye yarubatse ariko ko kubera kutagira ibyangombwa abura naho yahera yaka uruhushya rwo kubaka.

    Nsabimana Jean Népomuscène we yavuze ko kutagira ibyangombwa by’ubutaka byagiye bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kutabona amafaranga y’ishuri y’abana.

    Ati “Ntsindisha umwana sinshobore kuba naguza amafaranga ngo mujyane ku ishuri nibura nzagende nyishyura nyuma kuko nta yindi ngwate ngira. Ikindi sinshobora kwagura inzu yanjye ngo nyivugurure nyamara iri kunsaziraho. Urebye tumeze nk’aho nta kintu dufite kuko ntakigaragaza ko ubwo butaka ari ubwacu.”

    Mukamana Hélène we yavuze ko kuri ubu nta burenganzira bafite ku masambu batuyemo n’ayo bahingamo ngo kuko nubwo bafite izo sambu nta wagira ikibazo ngo akateho agurishe nibura bimufashe kugikemura.

    Niyomfura Angelique we yavuze ko kutagira icyangombwa cy’ubutaka byamugizeho ingaruka ubwo yajyaga gukuruza umuriro mu nzu ye.

    Yavuze ko habanje kubaho kuwubima nyuma y’igihe kinini baza kwifashisha umuturanyi babona guhabwa umuriro, ku kijyanye n’ibyo ahomba bindi yavuze ko nk’urubyiruko kuri ubu nta wagana BDF kubera nta ngwate yo gutanga yabona, agasaba ubuyobozi kubafasha bakabona ibyangombwa.

    Niyonsenga Martine we aherutse kubona umukiliya umuha amafaranga menshi ku butaka atuyemo, amubajije ibyangombwa by’ubutaka arabibura birangira uwari ugiye kumugurira agiye gushaka ahandi.

    Kanyeshuri Claver ufite imyaka 55 wavukiye mu Mudugudu wa Ruhita we avuga ko ubuyobozi bukwiriye kubegera nibura bukabasobanurira igituma badahabwa ibyangombwa ngo kuko bamwe mu baturage bagenda bakwiza ibihuha bitandukanye bituma barushaho kujya mu gihirahiro.

    Yavuze ko kuri ubu abenshi baba bashaka kwaka inguzanyo ngo bayikoreshe mu buhinzi ariko ngo kubera kutagira ibyangombwa bikarangira babiretse.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa wa Ruhita, Ndagijimana Pierre Célestin, we yavuze ko abaturage benshi ayobora badafite ibyangombwa by’ubutaka, binatuma bamwe batigirira icyizere mu gukora ibyabateza imbere, yavuze ko bagiye babakorera ubuvugizi kenshi ariko ngo ntihagire igikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ariko ko harimo ibindi bibazo bya bamwe muri bo bafite ubutaka bwanditswe kuri leta n’abandi bagiye biha ku butaka bw’ishyamba rya leta.

    Ati “Hariho igice bigaragara ko leta yatwaye ubutaka bw’abaturage bitewe n’akavuyo kabaye mu gutanga ibyangombwa, ahandi ugasanga abaturage nabo batwaye ubutaka bwa leta, byabaye ngombwa ko hahamagarwa ikipe zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, haza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Akarere, Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano amashyamba n’abandi kugira ngo harebwe uko ikibazo giteye.”

    Gitifu Muhoza yakomeje avuga ko hari aho basanzwe bamwe muri aba baturage bagomba kuva mu butaka bwa leta ndetse ngo n’amabaruwa barayahawe, hari ngo n’ahandi basanze bariya baturahe ubutaka ari ubwabo ko bagomba guhita bahabwa ibyangombwa byabo.

    Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

    Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo

    Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by’ubutaka

  • Ubuki bwongerewemo isukari bwahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda –

    Itangazo rihagarika ubu buki ryashyizwe umukono n’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa.

    Icyemezo cyo guhagarika no guhamagaza ubuki bwa ‘HONEY FIVE’ cyafashwe nyuma y’igenzura rya Rwanda FDA rishingiye ku mpungenge zatanzwe n’abaguzi bagaragaje ko butujuje ubuziranenge.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko “hashingiwe ku bisubizo bya laboratwari byagaragaje ko ubuki bwa HONEY FIVE bwahinduriwe umwimerere n’ababupfunyika ndetse mu bugenzuzi bwakozwe uwabutunganyaga kandi akabupfunyika yemeye ko yongeramo isukari.’’

    HONEY FIVE ni ubuki buvanwa mu Ishyamba rya Nyungwe, ndetse urebeye ku birango biri ku gacupa bushyirwamo byerekana ko ari umwimerere utavangiye.

    Rwanda FDA yasabye abakwirakwiza, amaguriro y’ibiribwa (supermarkets) n’abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa HONEY FIVE ndetse bagasubiza ubuki bwose ku babubaranguje bitarenze iminsi 10.

    Ikomeza iti “Ukora ubuki bupfunyitse bwa HONEY FIVE arasabwa kwakira ubuki azagarurirwa n’abo yagurishije kandi agatanga raporo yimbitse (igaragaza amazina y’abaranguye, nimero za telefoni n’ingano y;ubuki bwagaruwe) kuri Rwanda FDA.’’

    Rwanda FDA yasabye abaturage bose guhagarika kugura ubuki bwa HONEY FIVE bwakuwe ku isoko.

    Abakora n’abatunganya ubuki bupfunyitse basabwe kubanza kumenyekanisha aho bakorera n’ibicuruzwa byabo muri Rwanda FDA.

    Iki kigo cya Rwanda FDA kandi cyaburiye abapfunyika n’abagurisha ubuki bwahinduriwe umwimerere kuko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azabihanirwa bikomeye.

    Ubuki bwa HONEY FIVE bwahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

    Ubu buki bwasanzwe bwarongewemo isukari

  • Hagiye kumurikwa Ikigo gishinzwe kurengera abaguzi ku munsi wahariwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo –

    Uyu muhango urahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Umuguzi, wihizihizwa buri tariki 15 Werurwe buri mwaka kuva mu 1983.

    Muri uyu mwaka wizihijwe hibandwa ku kurengera umuguzi muri iki gihe hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura. Ufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umuguzi mu Isi y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

    RICA ni ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), cyashyizweho n’itegeko N° 31/2017 ryo ku wa 25/07/2017 rishyiraho iki kigo, rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

    Mu nshingano za RICA harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko (technical regulations) y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi, guteza imbere ihiganwa mu bucuruzi ndetse no kurengera abaguzi.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga bishyura, yaba mu gihe bahaha cyangwa se baka serivisi zitandukanye, cyane muri iki gihe cya Covid-19 kugira ngo hirindwe ihererekanya ry’amafaranga n’ubutekamutwe bukorerwa abantu mu gihe bitwaje amafaranga.

    Ati “Abantu benshi nitumara kubyumva no kubimenya tukajya dukomeza no guhanahana amakuru, amabwiriza akubahirizwa, ibyo bintu bizacika. Haba habonetse imbogamizi, abakoze ayo makosa bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.”

    Yongeyeho ati “Umuguzi afite uburenganzira bwo gusubizwa amafaranga ye mu gihe habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga (network) […] Afite uburenganzira bwo gusaba amakuru kandi akayahabwa, agasobanurirwa uko ibintu bikora kandi ku gihe.”

    Kugeza ubu mu Rwanda hari imiryango Nyarwanda ibiri iharanira uburenganzira bw’abaguzi, irimo Rwanda Consumer’s Protection Organization (ADECOR) yatangiye mu 2018 na Africa Centre for Competition, Consumer Protection and Intellectual Property Policy (ACCIP Rwanda), ikigo cyibanda ku bushakashatsi ku burenganzira bw’abaguzi, ihiganwa mu bucuruzi ndetse n’umutungo bwite mu by’ubwenge cyatangiye mu 2019.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yavuze ko mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ishimije mu kubahiriza uburenganzira bw’umuguzi ndetse ko bigeze ku kigero cya 80%.

    Ati “Kugira ngo dushishikarize na ba bandi batarajya mu ikoranabuhanga kurijyamo, ni uko hakitabwaho kugabanya ibiciro bijyanye na serivisi. Iyo urebye ibiciro biri hejuru. Nko kuri Mobile Money iyo wohereje amafaranga hari ayo baguca, uwayakiriye nawe bakamuca andi […] ibi bituma abantu badashishikarira gukoresha ikoranabuhanga.”

    Yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bijyanye no kwishyura hakoresheje ikoranabuhanga bikagera no mu bice by’ibyaro n’ibiciro bikagabanywa.

    Ndizeye yasabye ko hashyirwa ingufu mu bigo by’imari biciriritse nabyo bigatangira gukoresha ikoranabuhanga nka ATM kugira ngo abaturage batuye mu cyaro nabo bibagereho.

    Abaturarwanda bagirwa inama yo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga bishyura kandi bakamenya uburenganzira bwabo bwose, bwahungabanywa bagahamagara inzego zibishinzwe zirimo umurongo utishyurwa w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, cyangwa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga bishyura

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yavuze ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuguzi rigeze ku kigero cya 80%

  • Ni ayahe maherezo y’abantu 1 100 bataragezwa imbere y’ubutabera ku ruhare bagize muri Jenoside? –

    Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Jean Bosco Siboyintore, ukuriye Ishami Rishinzwe Gushakisha no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bataragezwa imbere y’ubutabera, GFTU, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma abagize uruhare muri Jenoside batagezwa imbere y’ubutabera, nk’uko The New Times yabitangaje.

    Zimwe muri zo zirimo ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahinduranya imyirindoro yabo, abandi bahawe ubuhungiro mu bihugu barimo, akenshi bakavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ari yo mpamvu badakwiye koherezwa mu Rwanda.

    Siboyintore yavuze ko hari n’abiga amayeri yo kuvuga ko ukekwaho ibyaha yapfuye, ati “Hari abafatanyabikorwa babo babeshya ko umuntu yapfuye kuko bazi ko uwapfuye adakurikiranwa n’ubutabera”.

    Bamwe muri ba kizigenza bakiri gushakishwa ni Lieutenant Colonel Pheneas Munyarugarama wari ukuriye Ikigo cya Gisirikare cya Gako, Charles Sikubwabo, wari Burugumesitiri wa Commune ya Gishyita yari ahahoze hitwa Kibuye, (ubu ni mu Karere ka Karongi), na Aloys Ndimbati, wari Burugumesitiri wa Commune ya Gisovu yari ku Kibuye.

    Siboyintore yavuze ko hari byinshi biri gukorwa kugira ngo abo bagihunga ubutabera bagezwe imbere yabwo na cyane ko icyaha cya Jenoside kidasaza.

    Bimwe muri ibyo harimo gukorana n’abagize diaspora y’u Rwanda, ku buryo bajya batanga amakuru ku bantu bahinduza imyirondoro yabo maze bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Kugeza ubu, u Rwanda rufitanye amasezerano n’ibihugu 10 yo guhanahana abakekwaho ibyaha.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo icumbikiye umubare munini w’abashyiriweho impapuro zibata muri yombi. Icyo gihugu gicumbikiye abantu 408.

    Uganda ifite abantu 277, Malawi ikagira 63, 52 bakaba muri Tanzania, 47 batuye mu Bufaransa, 42 bagatura muri Congo Brazaville naho abandi 40 bakaba batuye mu Bubiligi.

    Kenya irimo 35, abandi 23 bakaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 18 batuye mu Buholandi, 15 muri Zambia, u Burundi bufite 15, Canada 14, Mozambique 13 naho 11 batuye muri Centrafrique.

    Hari kandi abandi bantu 10 bari muri Cameroon, barindwi baba muri Norvège, Suède na Gabon, mu gihe u Bwongereza, u Budage na Afurika y’Epfo buri kimwe gicumbikiye abantu batanu.

    Danmark, Nouvelle-Zélande, Cote d’Ivoire n’u Busuwisi buri kimwe gicumbikiye abantu batatu naho Zimbabwe ikagira abantu babiri. Finland, Ghana, Benin na Australie buri kimwe gifite umuntu umwe ukekwaho.

    GFTU yatangiye imirimo yayo mu 2007, imirimo yayo igenzurirwa mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, NPPA.

    Abarenga miliyoni baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda /Ifoto: kgm

  • Rubavu: Abantu bane bafatanwe ibiro 100 by’urumogi –

    Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Amahoro ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe ariko no ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe mu Murenge wa Busasamana hari hafatiwe undi musore witwa w’imyaka 39 wafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu.

    Abafatanwe urumogi ibiro 100 ni abamotari babiri barimo uw’imyaka 31, uw’imyaka 31 n’undi wari ushinzwe kurinda aho rubikwa. Uwo bivugwa ko ari nyirarwo nawe yarafashwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko hari urumogi ruri buve muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukazanwa mu Rwanda.

    Ati “Hari uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe biriya biro 100 abiha abantu barabyogana bambuka i Kivu babigeza ku butaka bw’u Rwanda bisubirira muri Congo. Bamaze kubihageza bahasanze bariya bamotari babiri babizanira ukirimo gushakishwa kuko yahise acika inzego z’umutekano.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko undi yafatiwe iwe mu rugo mu Murenge wa Busasamana afite udupfunyika ibihumbi bitanu agiye kurucuruza mu baturage.

    Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaraza mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko byose biva mu musaruro w’ubukangurambaga abaturage bahawe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

    Ati “Bariya bantu bakoresha amayeri ahambaye mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka bigira ku buzima, ubukungu ndetse no ku mutekano w’igihugu. Ubu nibo baduha amakuru tukabasha gutahura amayeri yose tugafata ababikwirakwiza, turabashimira kandi tubakangurira gukomeza ubwo bufatanye.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse na bamwe mu batwara ibinyabiziga bijandika mu bikorwa byo kubitwara.

    Ati “Muri bariya bantu bane bafashwe harimo abamotari babiri, icyo tubabwira ni ukwirinda amafaranga y’umurengera baba babahaye ngo babitware kuko iyo bafashwe bahanwa kimwe n’abandi banyabyaha bose mu gihe nyamara usanga aribo bari batunze imiryango yabo.”

    “Urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima ndetse bikabamaraho amafaranga ndetse iyo bafashwe barafungwa bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

    CIP Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batahwema kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

    Tariki ya 07 Werurwe muri iki Cyumweru dusoza Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge, ANU, bari bafashe abantu batandatu umunsi umwe nabo bafite udupfunyika 2610 tw’urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage.

    Amategeko agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni mirongo 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


  • Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video) –

    Ubu bwikorezi buhenda u Rwanda, abavana cyangwa abajyana ibicuruzwa mu mahanga baremererwa n’ikiguzi batanga kuko akenshi kiba gihanitse.

    Umushinga uri mu ihanzwe amaso ku gushyira iherezo kuri iyi mbogamizi ni uw’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije.

    Abacuruzi bavana ibicuruzwa hanze bagaragaza ko nibura u Rwanda birusaba 4.990$ kuri kontineri itwara imizigo y’ibilo 25.400 mu gihe impuzandengo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara icyo giciro kiri kuri 2.504$, ibintu bitorohera abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

    By’umwihariko ku bacuruzi b’Abanyarwanda uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

    Kuva ahagana mu 2000 ni bwo umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda unyuze ku Rusumo watangiye kuganirwaho ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo ritangira gutekerezwaho byihuse mu Ukwakira 2015 ubwo Perezida John Pombe Magufuli yajyaga ku butegetsi.

    Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3.6$.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yabwiye IGIHE ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu gihugu.

    Yagize ati “Ni ibikorwa abakuru b’ibihugu byacu bemereye abaturage kandi koko bizatuvana mu bwigunge kuko u Rwanda ntabwo rukora ku nyanja, ubucuruzi bwarwo n’ubuhahirane bw’ibindi bihugu bushingira ku gutwara ibintu ukoresheje umuhanda.’’

    Yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu gutwara imizigo, kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, guteza imbere ubukungu no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu kuko kuyikura ku cyambu cya Dar es Salaam bihenze kandi bifata igihe kinini.

    Ati “Igiciro cya mbere cyo kuyubaka [gari ya moshi] kirahenze ariko iyo ushyize mu myaka myinshi inyungu izaduha, ubona ko igiciro gihenze mu ntangiriro ariko tuzagenda tukigaruzamo muri izo nyungu zindi tuzagenda tubona.’’

    Nubwo igihe uyu muhanda uzatangira kubakirwa kitaratangazwa, hari ibikorwa bica amarenga ko uri mu mishinga ya bugufi mu bikorwa remezo bihanzwe amaso.

    Baganizi yakomeje ati “Ubu turi kwerekana aho iyo nzira izaca mu Rwanda, dushyiraho imbago z’aho gari ya moshi izaca. Tugenda tunabara imitungo kugira ngo hashakishwe amafaranga, tuzabashe kwishyura abafite ubutaka muri izo mbago no kubaka iyo gari ya moshi.’’

    Usibye uyu mushinga u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania, ruhuriye n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru. Watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n’impombo zayo zizayikwirakwiza, koroshya itumanaho n’ibindi.

    Umuhanda wa gari ya moshi ni umwe mu mishinga ikomeye yitezweho guca burundu imbogamizi y’ibiciro by’ubwikorezi biri hejuru muri EAC nka kimwe mu bidindiza ubucuruzi bw’akarere, ntibuhangane n’ibindi bihugu.

    Baganizi yavuze ko muri izo nzira zose hari gushyirwa ibimenyetso ndetse abahatuye bagasobanurirwa ibyerekeye uwo mushinga mugari uzahanyuzwa.

    Ati “Izo nzira zombi turi kuzikora, hari Umuhora wa Ruguru hakaba n’Umuhora wo Hagati, hari uturuka Rusumo ukagera i Kigali n’uva Nyagatare ugera i Kigali. Zombi turi kuzikorera icya rimwe twerekana inzira y’ahantu zizanyura.’’

    “Iyo turi gukora izo nzira aho gari ya moshi zizanyura, tugenda tumenyesha abaturage icyo gikorwa kuko dushyiraho imbago y’aho gari ya moshi izanyura ariko tukerekana n’imitungo igwa muri izo mbago. Abaturage tubamenyesha iby’icyo gikorwa, tukabamenyesha ko igihe nikigera tuzabaha ingurane ikwiye y’imitungo yabo.’’

    Nubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi miremire, mu kugena inzira uwo muhanda uzanyuramo nta mpungenge kuko inyigo yarangiye neza.

    Ati “U Rwanda icyo rusabwa ni ubushobozi bwo kubaka iyo mihanda ya gari ya moshi ariko ubushobozi ni bwo turimo gushakisha. Nubwo u Rwanda rufite imisozi, hari n’ibindi bihugu bifite imisozi nkarwo kandi byubatse izo nzira za gari ya moshi. Natwe birashoboka nitubona ubushobozi bizakunda.’’

    Abari gushushanya ahazanyura uwo muhanda bashinze imambo k’uva Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali mu gihe uwa Kagitumba uzagera i Kigali wo bageze i Rwamagana bashyiraho.

    Kugeza ubu, Tanzania yatangiye kubaka igice cyayo mu gihe u Rwanda ruratangira. Biteganyijwe kandi ko mu gihe ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] bwakwemerwa, uyu muhanda uzagurwa ukagezwa mu Mujyi wa Goma cyangwa uwa Bukavu.

    Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania, yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwayo toni miliyari 1.76 z’ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri RDC.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uzajyamo gari ya moshi y’umuriro igenda kilometero 120/h mu gihe itwaye abagenzi na 180/h mu gihe itwaye ibicuruzwa.

    Gari ya moshi itegerejwe mu Rwanda izanyura mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kicukiro; yitezweho kuzifashishwa mu bwikorezi bw’abantu n’imizigo.

    Iyi Gari ya Moshi izajya ihagarara i Masaka mu Karere ka Kicukiro ahashyizwe ububiko bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga, bwafunguwe ku wa 21 Ukwakira 2019.

    Ubu bubiko bwiswe Kigali Logistics Platform bwubatswe na Sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.

    Ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi mu Rwanda hatangiye gushingwa imambo

    Ahashyirwa imambo ba nyiraho basobanurirwa ibijyanye n’umushinga uzahanyuzwa n’akamaro ubafitiye

    Abari gushushanya ahazanyura umuhanda wa gari ya moshi bashinze imambo kuva ku Rusumo ugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Patrick Emile, yavuze ko gari ya moshi izihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa bivanwa ku byambu byinjizwa mu Rwanda

    Gari ya moshi izagezwa mu Rwanda yitezweho koroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibintu hagati yarwo n’ibihugu byo mu Karere

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • YouTube yasibye amashusho ibihumbi 30 agaragaza amakuru y’ibinyoma ku rukingo rwa Covid-19 –

    Inkuru dukesha BBC ivuga ko kugera muri Gashyantare 2020, habarurwaga amashusho agera ku 800.000 yashyizwe kuri YouTube atanga amakuru anyuranyijwe n’atangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    Ibi byatumye 30% by’Abanyamerika barebye aya mashusho bagenza make gahunda yo kwikingiza iki cyorezo.

    Kuva Covid-19 yakwirakwira ku Isi, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hatangwa amakuru atandukanye ajyanye n’iki cyorezo amenshi yabaga ari ibihuha. Gusa hari zimwe mu mbuga nka Twitter zagiye zikumira amakuru y’ibihuha.

    YouTube yasibye amashusho ibihumbi 30 agaragaza amakuru y’ibinyoma ku rukingo rwa Covid-19

  • Musanze: Yateye amabuye hejuru y’inzu ye ngo azimurirwe mu mudugudu w’icyitegererezo –

    Kuri iki cyumweru tariki 14 Werurwe nibwo izo nzego zagiye gukora icukumbura kuri icyo kibazo, aho uwo muturage atuye mu murenge wa Musanze, Akagali ka Garuka mu mudugudu wa Cyanturo.

    Uwo mugabo yavugaga ko abaturanyi be bose bamwanga ndetse bagatera amabuye ku nzu ye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko inzego zimaze gukora icukumbura, zasanze uwo muturage ari we witereraga amabuye ku nzu.

    Yagize ati “Twagiyeyo dusanga ari we ubwe utera amabuye ku nzu ye, ikibimutera nuko afite amadeni menshi mu baturage ndetse na banki, bityo inzu ye ikaba yenda gutezwa cyamunara. Ibyo byose abikora ashaka kugaragaza ko abaturage bamwanga noneho ubuyobozi bukazamwimura bukamuha inzu mu mudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa mu murenge wa Kinigi.”

    Inama yakoreshejwe abaturanyi ba Bizimana, bose bagaragaje ko ikibazo ari we ubwe ucyiteza ndetse akaba anabangamiye abaturanyi be.

    Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa cyenda, ngo Bizimana n’umugore we bagire mu rubingo rw’umuturanyi bararurandura, bavuga ko ruteye mu rubibi rw’ubutaka bwabo. Bizimana n’umugore we ngo bashatse gukubita umugore w’umuturanyi, akabahunga atabaza mutwarasibo, na we wemeje ko ariko byagenze.

    Bigeze saa moya n’igice z’ijoro, Bizimana ngo yaratabaje avuga ko ari guterwa amabuye hejuru y’inzu ariko ubuyobozi butabaye bubura abayateye.

    Abashinzwe umutekano baharaye irondo buracya ariko nta muntu n’umwe bigeze babona ngo atera amabuye. Mu gitondo, uwo muturage ngo yahamagaye kuri Radio RC Musanze asaba gutabarwa.

    Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zageze ku rugo rw’uwo muturage, zavuze ko amabuye ari hejuru y’inzu ari menshi kuburyo nta wayatera ari kure ngo agumeyo, ahubwo agaragara nk’aho yajugunyweyo n’umuntu wari hafi mu mbuga ye.

    Hari na mukuru we utuye kure gato wavuze ko ashingiye ku byavuzwe n’abaturage nuko asanzwe abizi, yahabwa umwanya azagira inama murumuna we ndetse akazagerageza kongera kumubanisha neza n’abaturanyi.

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zatangaje ko icyo kibazo zizakomeza kugikurikiranira hafi kugeza gikemutse.

    Ifoto igaragaza mu mujyi wa Musanze

  • Rwamagana:Yahawe icyemezo gihimbano, yubatse inzu ubuyobozi burayisenya –

    Kuwa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi bwasenye inzu ya Manikuze Miriam bumushinja kubaka akoresheje ibyangombwa bihimbano.

    Uretse ibi byangombwa, ubuyobozi bwashinjaga uyu muturage kurenga ku mategeko akubaka nyamara mbere yari yasabye ibyangombwa byo kubaka igipangu bikarangira azamuriyemo inzu mu buryo butemewe.

    Manikuze Miriam yabwiye IGIHE ko guhera umwaka ushize yatangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka anyuze mu nzira zemewe, abashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku Karere ngo baramusuye bamubwira ko bitashoboka ngo kuko aho atuye hagenewe kubakwa inzu zigeretse, umukozi wamufashaga gushaka ibyangombwa ngo yahise amusubiza amafaranga ye yari yatanze kugira ngo ahabwe ibyangombwa.

    Bukeye bwaho ngo haje umugabo usanzwe uba muri komite y’abafundi mu Karere ka Rwamagana uzwi ku izina rya Mutasi, uyu ngo asanzwe anafasha abandi baturage kubona ibyangombwa byo kubaka mu buryo bworoshye batarindiriye kujya mu Karere.

    Ati “ Uwo mugabo yambwiye ko ngomba kumuha amafaranga ibihumbi 200 akanshakira ibyangombwa mu minsi itatu gusa, yansabye kwegeranya amabati n’ibiti kuburyo nzahita nsakara uwo munsi. Amafaranga yansabaga namubwiye ko ntayabona anca 150 000 Frw, ako kanya nahise muha 90 000 Frw andi twumvikana ko nzayamuha amaze kunzanira ibyangombwa ntayabona nkazayamuha nyuma.”

    Manikuze yakomeje avuga ko kuwa Gatatu tariki 10 Werurwe nkuko babyemeranyijwe ngo ahagana ku mugoroba, yamuzaniye ibyangombwa byo kubaka amusaba guhita yubaka, ngo yamubwiye ko ibya ngombwa bya ‘Original’ azabibika haza abayobozi akabereka ibyo yafotoje.

    Kuwa Kane tariki ya 11 Werurwe ngo yahise atangira gusakara, maze abashinzwe imyubakire ku Murenge ngo baba bamugezeho, abaha ibyangombwa ngo bamubwira ko ari ibihimbano, kuwa Gatanu ngo bahise baza basenya ya nzu ndetse n’amabati barayatwara.

    Ati “ Naratashye nsanga bansenyeye inzu ntanahari, none nkibaza niba bazi neza uwo mugabo wampaye ibyangombwa bisinyeho. Kuki batagiye kumushaka ngo bamufunge, bakaza kunsenyera inzu ntanahari? Niba bazi neza ko ajya atanga ibyangombwa bihimbano kuki batabimuhanira twe tukabigenderamo badusenyera nyamara tuba twamaze kubaka.”

    Manikuze yavuze ko amafaranga yubakishije iyi nzu harimo 100 000 Frw yari yatse nk’inguzanyo muri VUP kuko ngo asanzwe abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, agasaba ubuyobozi gukurikirana uwamuhaye ibyo byangombwa bihimbano byatumye asenyerwa inzu, bakanamufasha akamusubiza amafaranga ye 90 000 Frw yamuhaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE ko uwo mugabo washutse uyu muturage kuri ubu ikirego cye kiri kuri RIB aho ari gushakishwa kugira ngo akurikiranwe ku byangombwa bihimbano.

    Yagize ati “ Uriya mugabo wamubeshye, ikirego kiri muri RIB, uriya muntu wamushutse agomba gukurikiranwa ku nyandiko mpimbano no guhimba ibyangombwa by’Akarere kuko si uriya wenyine yabikoreye, hari n’undi yabikoreye.”

    Gitifu Hanyurwimfura yavuze ko uyu mugabo atari ubwa mbere atanga ibyangombwa bihimbano byo kubaka ku baturage kuri ubu ngo akaba ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibi byaha. Yavuze ko koko uyu mugabo abarizwa muri komite y’abafundi akaba aricyo akunda kwifashisha mu kubeshya abaturage baba bashaka ibyangombwa byo kubaka.

    Uyu muyobozi yagiriye inama abifuza kubaka ko bajya bagana ubuyobozi kandi bagakurikiza inama bwabagiriye kuburyo basaba ibyangombwa mu buryo buciye mu mategeko, abashuka abaturage bo yavuze ko uwuzajya amenyekana azajya akurikiranwa n’ubutabera abiryozwe.

    Manikuze Miriam ahagaze imbere y’inzu ye imaze gusenywa kubera kubaka binyuranyije n’amategeko

    Iyi nzu yubatswe ku cyangombwa cy’igihimbano

  • Gatsibo: Abakozi ba baringa mu iyubakwa ry’amashuri batumye abaturage bamara amezi arindwi batarishyurwa –

    Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko icyatumye abo baturage badahembwa ari uko habanje gukorwa iperereza nyuma yo gusanga hari abari ku rutonde batarakoze.

    Abo baturage babwiye Flash Fm bavuze ko muri Nyakanga 2020 ari bwo bubatse aya mashuri bizezwa ko bagomba kujya bishyurwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu ariko ibyo byumba by’amashuri biza kuzura batarahabwa amafaranga, bagasaba ko bakwishyurwa

    Aba baturage bavuga ko kuba bamaze igihe batishyurwa byatumye bikurura amakimbirane mu miryango yabo bakeka ko amafaranga bayaririye mu kazi .

    Meya w’Akarere ka Gatsibo ,Gasana Richard yabwiye IGIHE ko impamvu abo baturage batinze kwishyurwa ari uko ababakoreshaga bashyize mu myanya abakozi ba baringa.

    Ati “ Ikibazo turacyizi twaganiriye nabo ndetse n’abayobozi babo ariko hajemo ikibazo cy’ababakoreshaga .Navuga y’uko ari aba baringa , duhita dushyiraho itsinda rigenzura abakoze nyakuri n’abatarakoze kugira bakurwemo”.

    “Ubu iyo gahunda yararangiye kandi ntabwo bizarenza iki cyumweru cyangwa mu ntangiriro z’igitaha abakwiye kuba bishyurwa amafaranga atarajya kuri konti yabo.”

    Meya Gasana yavuze ko bari barashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana imirimo y’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ndetse n’abari bashinzwe gutanga amakuru barimo urubyiruko rw’Abakorerabushake kugira ngo hagararagare umusaruro uhagije ari nabo baje gutanga amakuru afasha guta muri yombi abashyize mu myanya abakozi ba baringa.

    Meya yavuze ko abakoze ayo makosa harimo abari bararangije amasezerano y’akazi bari baragiye gusa bari gushakishwa ariko yizeza ko n’abakozi babigizemo uburangare ubuyobozi buzabagenera ibihano.

    Muri Kamena umwaka ushize nibwo hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo