Tag: featured

  • CP Kabera yakingiwe Covid-19, yibutsa abanyarwanda gukomeza kwirinda –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ni bwo CP Kabera yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter imugaragaza ahabwa urukingo, yongera kwibutsa ko ari ngombwa kwitwararika nubwo inkingo ziri gutangwa.

    Ati “Ndibutsa buri wese ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 bikomeje. Ambara agapfukamunwa kawe, shyiramo intera [hagati ya we n’abo muri kumwe], karaba intoki [igihe cyose hari aho winjiye cyangwa usohotse], ndetse wubahirize amasaha ntarengwa y’ingendo.”

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira COVID-19 ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, abagera ku 314.015 biganjemo abo mu nzego z’ubuvuzi, abageze mu za bukuru, abarwaye indwara z’akarande, abagororwa, abo mu nzego z’umutekano, abacuruzi n’abandi bafite ibyago byo kwandura bitewe n’akazi bakora, bamaze gukingirwa.

    CP John Bosco Kabera yakingiwe COVID-19

  • Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma –

    Muri izi mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashyizeho abayobozi b’Intara aho Guverineri Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Amajyepfo, Gasana Emmanuel agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe François Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba.

    Hari kandi abayobozi bongerewe manda mu mirimo bari basanzwe barimo nka Odette Yankurije wari Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane ndetse n’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

    Muri abo bakomiseri harimo Makombe Jean Marie Vianney, Marie Sylvie Kawera, na Aurelie Gahongayire.


  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri itanga icyizere ku koroshya amabwiriza ya COVID-19 (Amafoto) –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n’uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

    Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Hari icyizere…

    Abagize guverinoma baherukaga guhurira hamwe mu nama nk’iyi ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe nyuma y’iminsi mike icyorezo cyaje kongera gukaza umurego ndetse u Rwanda ruhita rwinjira mu cyiciro cya kabiri cya COVID-19.

    Mu mpera za 2020, imibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus yakomeje gutumbagira ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo biyongera ubutitsa.

    Icyo gihe nibura mu byumweru bibiri bya mbere bya Mutarama 2021, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko mu gihugu hose hari hamaze kwandura 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Ibi byaje gutuma ku wa 18 Mutarama 2021, Inama y’Abaminisitiri iterana hifashishijwe ikoranabuhanga [ibintu Abanyarwanda batari baherutse kubona], ndetse iyo nama yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri ‘Guma mu Rugo’.

    Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 18 Gashyantare, hifashishijwe ikoranabuhanga ni yo yafatiwemo ibyemezo birimo kuvana Kigali muri Guma mu Rugo, gusa izindi ngamba zirimo kuba ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zarakomeje kuba zibujijwe.

    Mu byo Abanyarwanda biteze muri iyi nama yateranye kuri uyu wa mbere ni uko amabwiriza yoroshywa, amasaha y’ingendo akongerwa ndetse ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zikaba zakomorerwa.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri busuzume ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Abarimo Minisitiri Shyaka Anastase bitabiriye Inama y’Abaminisitiri

    Abaminisitiri bose bitabiriye Inama muri Village Urugwiro, ibyaherukaga muri Mutarama uyu mwaka

    Ni inama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Musenyeri Sinayobye yakiriwe muri Diyosezi ya Cyangugu aherutse kuragizwa –

    Ku wa 6 Gashyantare 2021, nibwo Papa Francis yahaye inshingano z’Ubushumba bwa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye wari umaze igihe ari Padiri akaba n’Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Musenyeri Sinayobye yageze i Cyangugu aherekejwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare na Musenyeri Hakizimana Célestin, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Musenyeri Rukamba niwe wari uherekeje Musenyeri Sinayobye amuvanye muri Diyosezi ya Butare amugeza i Cyangugu aho agiye gutangira inshingano ze z’Ubushumba.

    Ubwo yari amaze kwakirwa i Cyangugu, Musenyeri Sinayobye yabwiye IGIHE ko yakiranywe urugwiro i Cyangugu kandi ko yishimiye ko agiye gufatanya n’abakirisitu bo muri iyi Diyosezi mu iyogezabutumwa n’iterambere.

    Ati “Nakiriwe neza. Banyeretse umutima mwiza bambwira ko banyishimiye ko tugiye gufatanya ubutumwa bwiza.”

    Mu bakiriye Musenyeri Sinayobye harimo Musenyeri Hakizimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Umukuru w’Ingabo mu Karere ka Rusizi, Abihayimana ndetse n’Abahagarariye Abaseseridoti bo muri Diyosezi ya Cyangugu.

    Musenyeri Rukamba yashimiye Musenyeri Sinayobye ku bwo gusohoza neza ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Butare by’umwihariko igihe yari Umusaseridoti.

    Nyuma yo kwakira Musenyeri Sinayobye, aba bose basuye imva ya Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018 baramusengera.

    Musenyeri Sinayobye yatorewe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu mu gihe yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

    Yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

    Musenyeri Sinayobye, ni umuhanga wize isomo rizwi nka “Logotherapie” isobanurwa nk’uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

    Musenyeri Sinayobye yakiriwe i Cyangugu aho agiye gikomereza inshingano z’Ubushumba

    Musenyeri Sinayobye azimikwa ku wa 25 Werurwe 2021

  • Agahinda ka Murindangabo, umushoramari wirukanywe muri Uganda afite urufunguzo rw’icyumba cya hoteli gusa (Video) –

    Murindangabo yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, aho yashinjwaga kuba intasi y’u Rwanda muri icyo gihugu, bigatuma afungwa, agakorerwa iyicarubozo mbere yo koherezwa mu Rwanda akakirirwa ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, ku wa 12 Werurwe 2021.

    Uyu mugabo yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ariko aza kujya kwiga kaminuza muri Uganda, muri Kampala University, aho yize iby’Ubucuruzi. Yaje no kwiga icyicaro cya gatatu cya kaminuza muri Nkumba University nayo yo muri icyo gihugu.

    Uyu mugabo yinjiye mu bucuruzi kera kuko akiri umunyeshuri muri Kampala University, yavanaga ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda akajya kubigurisha i Kampala ndetse mu mwaka wa 2013 yashinze ikigo cy’ubucuruzi gikora ibyo bikorwa mu buryo bw’umwuga.

    Mu mwaka wa 2015, yatangiye akabari kitwa ‘Pyramid Bar and Restaurant’, kaje kwaguka ku buryo yatangiye kugatumiramo abahanzi n’abavanga imiziki (Djs), barimo n’abo mu Rwanda.

    Bitewe n’ubunyamwuga yari yagaragaje, ubucuruzi bwe bwaragutse cyane bigera ubwo akabari ke kaba kamwe mu tuzwi, tunakomeye muri Uganda.

    Ku wa 4 Gashyantare 2021, ni bwo abakozi ba CMI bamutaye muri yombi bamusanze yicaye muri ako kabari ari kumwe n’undi Munyarwanda witwa Mugisha Shadrack bakoranaga.

    Murindangabo na Mugisha bajyanywe muri gereza za CMI, nyuma baza kujyanwa muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye.

    Bitewe n’uko Murindangabo yafashwe atunguwe, kandi agafatanwa na Mugisha bakoranaga, akabari kabo bagasize karangaye, ku buryo batazi uko bimeze magingo aya.

    Ati “Nari mfite Ikigo cy’Ubukerarugendo cyakoreraga muri Uganda ndimo nshaka no kucyagurira hano, nari mfite [akabari ka] Pyramid, restaurant n’ibindi. Ni akabari kari kanini muri Uganda kazaga muri dutanu twa mbere i Kampala. Bivuze ko muri Uganda hari ibintu byinshi mpataye.”

    Yakomeje agira ati “Hari n’ibindi birimo ibibanza naguze nari ntararangiza kubaka, n’ibyo mfitiye ibyangombwa ntazi ko nzabona, aka kanya ubimbajije ntabwo nabigusobanurira, hari abamfitiye amafaranga nanjye hari abo nyafitiye. Mu by’ukuri ni byinshi.”

    Avuga ko umunsi bafashwe, abakozi ba CMI babasanze muri restaurant barimo kuganira, bafatwa uko bagafashwe batanabwiye abakozi babo uko bagomba gucunga umutungo w’akabari.

    Ati “Baraje badusanga twicaye muri restaurant turimo kuganira n’inshuti zacu, bahise badufata ku buryo usibye urufunguzo rw’icyumba nararagamo, nta kindi kintu nabonye uko nzana. No muri hoteli nararagamo baracyambarira bazi ko nkiyiraramo. Ikofi yari iri imbere yanjye cyangwa telefoni ntabwo nabashije kubifata.”

    Yafungiwe mu musarani

    Ibikorwa byo gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda mu buryo butandukanye byatangiye kuva mu mwaka wa 2017, aho abantu ibihumbi bamaze kugaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda, bamwe bagaruka barakorewe iyicarubozo, bafungwa binyuranyije n’amategeko, bamburwa utwabo ndetse bamwe bakuramo ubumuga bukomeye.

    Murindangabo avuga ko we ubwo yari agejejwe muri gereza ya CMI, yahise ashyirwa mu musarani.

    Ati “Hari igihe abantu bavuga iyicarubozo […] tunajya kuhagera baratubajije ngo mwari mwahura n’iyicarubozo? Ariko iyicarubozo rya mbere ni mu mutwe.”

    Yakomeje agira ati “Ndabyibuka tuhagera, umusarani nagiyemo wari waramenetse amazi yuzuye ukandagiramo akakugera hejuru y’inkweto. Irindi yicarubozo navuga nahuye naryo ni ukumara iminsi irenga icumi utari woga.”

    Urwitwazo rwo gushimuta Abanyarwanda rukunze guhuzwa no ‘Kwinjira cyangwa kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse no kuba intasi z’u Rwanda’. Nyamara ibi ni amakuru atari yo kuko mu Banyarwanda benshi bafashwe, harimo abamaze imyaka myinshi muri Uganda, abandi baranahashatse cyangwa bakahabyarira, ndetse bafite n’ibyangombwa byo gutura muri icyo gihugu.

    Ikiganiro na Murindangabo Renatus

    Murindangabo Renatus yazanywe mu Rwanda afite urufunguzo rwa hoteli yararagamo gusa

    Video: Uwacu Lizerie


  • Udahemuka Jean Bosco ukuriye Ubunyamabanga muri Minisiteri y’Ibidukikije yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo w’imyaka 37 yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2021, afatiwe mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ndetse akorerwa dosiye.

    Yakomeje ati “Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.’’

    Udahemuka yafashwe ubwo yizezaga abaturage ko azabafasha kubona serivisi, bashakaga gusaba muri Minisiteri y’Ibidukikije, asanzwe akoramo.

    Amakuru IGIHE yamenya ni uko Udahemuka yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 50 Frw mu gihe uwayimuhaye yari yamusabye ibihumbi 300 Frw kugira ngo amuhe iyo serivisi.

    Dr Murangira yibukije ko RIB itazihanganira abizeza abaturage kubona serivisi bagomba guhabwa ariko babanje kubasaba ruswa.

    Yakomeje ati “RIB ntizihanganira abantu bose baka ruswa abaturage bagamije kubabwira ko bazabaha serivisi, abo bantu bazakomeza kurwanywa. Abaturage bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse ubufatanye bwabo n’inzego zibishinzwe mu kurwanya ruswa buragaragara.’’

    Ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

    Umuyobozi ukuriye Ubunyamabanga (Secrétariat Central) muri Minisiteri y’Ibidukikije, Udahemuka Jean Bosco, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’ibihumbi 300 Frw

  • Rwamagana: Umugabo yiyahuye mu kiyaga cya Muhazi amaze gushwana n’umugore we –

    Kuwa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe 2021 nibwo uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Rwabiyange mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, mu masaha y’ijoro yashwanye n’umugore we ubwo yatahaga yasinze.

    Mu byo bapfaga ngo harimo amakimbirane yo mu muryango, muri iryo joro ngo yahise ashaka kujya kwiyahura abaturanyi baramubuza bagira ngo ari kubikoreshwa n’inzoga, ariko akomeza kubacunga abaca mu rihumye aragenda yinaga muri Muhazi ariyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, yabwiye IGIHE ko kuva ku Cyumweru uyu mugabo bari bamubuze bakagira ngo hari ahantu yagiye, kuri uyu wa Mbere mu gitondo ngo nibwo habonetse umurambo we ureremba mu mazi bahita bamenya ko yiyahuye.

    Yagize ati “Yashwanye n’umugore yatinze mu kabari, arangije rero kuko babaga ahantu hegereye ikiyaga cya Muhazi yahise agira umujinya abwira umugore ko amutonganyije amuziza gutinda ariko ko aribwo bwa nyuma agiye kujya amwicuza, ajya kwiyahura bagenzi be baramufata, yabanje kujya hejuru y’ikiraro abahuruye akabatera amabuye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko ejo ahagana saa Sita aribwo ahegereye ikiyaga hagaragaye imyenda y’uwo mugabo irimo n’ikote, abaturage ngo bahise batangira kuvuga ko ashobora kuba yayisize aho kugira ngo akange umugore ko yiyahuye.”

    Ati “ Twahise dukomeza gushakisha kugeza ni mugoroba, mu gitondo rero nibwo twabonye umurambo ureremba hejuru y’amazi tumenya ko yiyahuye.”

    Gitifu Muhoza avuga ko intandaro y’uku kwiyahura bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane uyu mugabo yajyaga akunda kugirana n’umugore we, akaba yahereyeho asaba abaturage kubana mu mahoro bakirinda intonganya, amakimbirane n’ubusinzi.

    Ati “Ikindi turabasaba kudakinisha amazi cyane cyane ikiyaga cya Muhazi kuko ushobora kukijyamo bikarangira upfiriyemo, ubundi twe turinda ku myaro yose kugira ngo hatagira umuntu ugwamo uyu rero yaciye mu murima wegeranye n’ikiyaga.”

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo w’uyu mugabo yari agiye gukurwa mu mazi, abaganga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bakaba bari bamaze kuhagera kugira ngo bamupime hanabeho iperereza kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.

    Ni ku nshuro ya kabiri umuturage wo mu Murenge wa Musha apfira mu kiyaga cya Muhazi nyuma y’undi mugabo wapfiriyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka yajyanye koga n’umuryango we.


  • Icyayi cy’u Rwanda cyinjije miliyari 1,4 Frw mu cyumweru kimwe –

    NAEB yavuze ko mu cyumweru gishize, ibiro 529 660 by’icyayi byagurishijwe hanze y’u Rwanda, bikinjiza miliyari 1,4 Frw.

    Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w’icyayi cy’u Rwanda birimo Pakistan, Misiri, u Bwongereza, Sudani, Kazakhstan, Afghanistan ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Igiciro u Rwanda rwagurishijeho icyayi cyagabanutseho 0,36% ugereranyije n’uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanjirije igishize.

    Ku rundi ruhande, umusaruro w’ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga mu cyumweru gishize wageze ku biro 128 754, byinjije amafaranga 488 662$ (arenga miliyoni 485 Frw).

    Igiciro cy’ikiro cy’ikawa cyarazamutse, kiva kuri 2,6$ (arenga 2 500 Frw) bigera ku mafaranga 3,7$ (arenga 3 600 Frw), ugereranyije n’uko byari bimeze mu cyumweru cyari cyabanje.

    Ibihugu byaguze ikawa y’u Rwanda cyane birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kenya, Finland, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Singapore.

    U Rwanda kandi rwohereje indabo zingana n’ibiro 271 329 zifite agaciro ka 889 256$ (arenga miliyoni 883 Frw). Uyu musaruro ni inyongera ya 20.8% ugereranyije n’umusaruro w’indabo wari woherejwe mu mahanga mu cyumweru cyari cyabanje, ndetse n’amafaranga yiyongereyeho 32.9% ugeranyije n’amafaranga yari yinjiye mu cyumweru cyari cyabanje.

    Ibihugu byaguze umusaruro mwinshi w’indabo z’u Rwanda birimo Ubuholandi, Vietnam, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubwongereza n’ibindi bitandukanye.

    Icyayi cy’u Rwanda cyinjije arenga miliyari 1.4 Frw

  • Abanyamakuru batangiye gukingirwa Coronavirus –

    Bamwe mu banyamakuru batandukanye bakingiwe, babwiye IGIHE ko bishimiye guhabwa urukingo rwa Coronavirus, kuko bizatuma akazi kabo kagenda neza, dore ko kabahuza n’abantu benshi.

    Mu byishimo byinshi, Olivier Ngabirano ukora kuri TV1, yavuze ko yishimiye guhabwa urukingo kandi akaba yumva ameze neza.

    Yagize ati “Meze neza nta kibazo mfite kugeza ubu, urumva gukingirwa ubwabyo birandinda kwandura Coronavirus, kandi bitandukanye n’ibihuha bigenda bikwirakwizwa, maze igihe nkingiwe kandi ndumva meze neza.”

    Ku ruhande rwa Gonzage Muganwa, umwe mu bafite inararibonye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, dore ko yanayoboye abanyamakuru mu nzego zitandukanye, yavuze ko yishimiye uburyo iki gikorwa kiri kugenda.

    Ati “Nabyakiriye neza kuko gahunda iteguwe neza, biri kugendera ku murongo. Ni ukuvuga ko igihugu cyiteguye kandi ntabwo bibabaza ahubwo umuntu ni ugutekereza ku rundi rukingo rwa kabiri kugira ngo yizere ko kwirinda Coronavirus yabigezeho”.

    Ku bwa Christophe Hitayezu, yashimye Leta y’u Rwanda yatekereje ku banyamakuru ikabaha urukingo, asaba abaturage kwirinda ibihuha, uwo icyiciro cye kigezweho akemera kuruhabwa kuko nta ngaruka rugira.

    Ati “Ndumva meze neza kuko nta mpinduka n’imwe iraba mu mubiri kandi nizeye ko nta mpinduka ziri bubeho, kuko imikorere y’urukingo ndayisobanukiwe. Ndashimira Leta yabonye ko abanyamakuru nabo bakwiye kugerwaho n’uru rukingo.”

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe uyu mwaka, aho abantu 257 449 bamaze gukingirwa.

    Abanyamakuru ubwo barimo kwiyandikisha mbere yo kwinjira aho bari bukingirirwe

    Aho abanyamakuru bari bicaye bamaze guhabwa urukingo, bategereje iminota 15 kugira ngo harebwe ko nta kibazo bari bugire

    Abanyamakuru bashimye iki gikorwa cyo kubakingira, bavuga ko bizoroshya akazi kabo

  • Rwamagana: Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by’ubutaka –

    Ni ikibazo gifitwe n’abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama iherereye mu Murenge wa Musha, bavuga ko kimaze imyaka myinshi ngo kuko kuva hatangira gahunda yo gutanga ibyangombwa by’ubutaka bo ntibigeze babihabwa, mbere babwirwaga ko ubwo indege yafotoraga yasimbutse igice batuyemo.

    Nyuma ngo bamwe babwiwe ko impamvu batahawe ibyangombwa ari uko aho batuye ari mu gishanga, abandi ngo bakaba barubatse ku butaka bwa leta nyamara abenshi bavuga ko babuvukiyeho ari naho hari hatuye ibisekuru byabo.

    Nshimiyimana Patrick Sergent utuye mu Mudugudu wa Ruhita avuga ko ikibazo bafite ari icy’ibyangombwa by’ubutaka badafite kuva ubwo byatangwagwa bwa mbere, mu mwaka wa 2017 ngo batangiye kubikurikirana ubuyobozi bw’umurenge bubasaba kwishyira hamwe bubashakira umuntu uza kubafotorera ubutaka.

    Ati “Icyo gihe twanditse abaturage 131 bafite icyo kibazo abenshi biganjemo abo mu Mudugudu wa Ruhita ndetse n’abo mu wa Rugarama; tumaze kwishyira hamwe ushinzwe ubutaka mu murenge yaduhaye umutekenisiye ngo aze adupimire, buri umwe yamuciye 20 000 Frw kuko twari benshi.”

    Nshimiyimana yavuze ko nyuma yo gupimisha affiche cadastrale bazishyikirije ushinzwe ubutaka ku murenge ababwira ko agiye kubyohereza ku karere bakabakemurira ikibazo.

    Ati “Kuva 2016/2017 kugeza ubu mu 2021 ibyangombwa twarategereje turaheba. Twabuze n’umuntu waduha amakuru yaho bigeze, iyo tubajije baratubwira ngo biri ku Karere. Ikintu twifuza ni uko abashinzwe ubutaka bashyiramo imbaraga bakadushakira ibyangombwa byacu kuko imyaka ibaye myinshi twarishyuye tukabura igisubizo.

    Nshimiyimana yavuze ko nk’urubyiruko usanga azitirwa cyane no kutagira ibyangombwa, yauze ko kuri ubu yakabaye yarubatse ariko ko kubera kutagira ibyangombwa abura naho yahera yaka uruhushya rwo kubaka.

    Nsabimana Jean Népomuscène we yavuze ko kutagira ibyangombwa by’ubutaka byagiye bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kutabona amafaranga y’ishuri y’abana.

    Ati “Ntsindisha umwana sinshobore kuba naguza amafaranga ngo mujyane ku ishuri nibura nzagende nyishyura nyuma kuko nta yindi ngwate ngira. Ikindi sinshobora kwagura inzu yanjye ngo nyivugurure nyamara iri kunsaziraho. Urebye tumeze nk’aho nta kintu dufite kuko ntakigaragaza ko ubwo butaka ari ubwacu.”

    Mukamana Hélène we yavuze ko kuri ubu nta burenganzira bafite ku masambu batuyemo n’ayo bahingamo ngo kuko nubwo bafite izo sambu nta wagira ikibazo ngo akateho agurishe nibura bimufashe kugikemura.

    Niyomfura Angelique we yavuze ko kutagira icyangombwa cy’ubutaka byamugizeho ingaruka ubwo yajyaga gukuruza umuriro mu nzu ye.

    Yavuze ko habanje kubaho kuwubima nyuma y’igihe kinini baza kwifashisha umuturanyi babona guhabwa umuriro, ku kijyanye n’ibyo ahomba bindi yavuze ko nk’urubyiruko kuri ubu nta wagana BDF kubera nta ngwate yo gutanga yabona, agasaba ubuyobozi kubafasha bakabona ibyangombwa.

    Niyonsenga Martine we aherutse kubona umukiliya umuha amafaranga menshi ku butaka atuyemo, amubajije ibyangombwa by’ubutaka arabibura birangira uwari ugiye kumugurira agiye gushaka ahandi.

    Kanyeshuri Claver ufite imyaka 55 wavukiye mu Mudugudu wa Ruhita we avuga ko ubuyobozi bukwiriye kubegera nibura bukabasobanurira igituma badahabwa ibyangombwa ngo kuko bamwe mu baturage bagenda bakwiza ibihuha bitandukanye bituma barushaho kujya mu gihirahiro.

    Yavuze ko kuri ubu abenshi baba bashaka kwaka inguzanyo ngo bayikoreshe mu buhinzi ariko ngo kubera kutagira ibyangombwa bikarangira babiretse.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa wa Ruhita, Ndagijimana Pierre Célestin, we yavuze ko abaturage benshi ayobora badafite ibyangombwa by’ubutaka, binatuma bamwe batigirira icyizere mu gukora ibyabateza imbere, yavuze ko bagiye babakorera ubuvugizi kenshi ariko ngo ntihagire igikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ariko ko harimo ibindi bibazo bya bamwe muri bo bafite ubutaka bwanditswe kuri leta n’abandi bagiye biha ku butaka bw’ishyamba rya leta.

    Ati “Hariho igice bigaragara ko leta yatwaye ubutaka bw’abaturage bitewe n’akavuyo kabaye mu gutanga ibyangombwa, ahandi ugasanga abaturage nabo batwaye ubutaka bwa leta, byabaye ngombwa ko hahamagarwa ikipe zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, haza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Akarere, Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano amashyamba n’abandi kugira ngo harebwe uko ikibazo giteye.”

    Gitifu Muhoza yakomeje avuga ko hari aho basanzwe bamwe muri aba baturage bagomba kuva mu butaka bwa leta ndetse ngo n’amabaruwa barayahawe, hari ngo n’ahandi basanze bariya baturahe ubutaka ari ubwabo ko bagomba guhita bahabwa ibyangombwa byabo.

    Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

    Abaturage basabwe bwitonda ubutaka bugakurwa kuri leta bukabandikwaho bakabona guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo

    Abaturage 130 barashinja ubuyobozi kubasiragiza imyaka ine mu kubona ibyangombwa by’ubutaka