Tag: featured

  • Kirehe: RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bashinjwa kwica umwana wabo –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe, nibwo uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi.

    Uyu mwana yishwe atewe icyuma ku tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ashiramo umwuka.

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko n’umuturanyi wabo yatawe muri yombi aho akekwaho gufatanya n’ababyeyi b’uyu mwana muri ubu bwicanyi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo n’umugore we n’umuturanyi wabo kugira ngo harebwe uruhare bagize mu rupfu rw’umwana wabo.

    Ati “Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura icyabaye kugira ngo se na nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.”

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibikorwa by’ubwicanyi cyane ko ubihamijwe n’inkiko ko yabikoze ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Kugeza ubu abakekwaho gukora ubu bwicanyi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kirehe.

    RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bibyariye

  • Imbamutima za Gasana, Gatabazi, Soraya n’abandi bahawe imirimo mishya –

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasakaye, ririho amazina mashya y’abayobozi cyane mu nzego zikunda guhura n’abaturage mu buzima bwa buri munsi uhereye kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Uyu mwanya wariho Prof Shyaka Anastase wahawe Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wahise asimburwa na Dancilla Nyirarugero.

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya wariho Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Soraya yahise asimburwa na Beata Habyarimana ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

    Undi wahawe umwanya ni François Habitegeko wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nyuma y’igihe ayobora Akarere ka Nyaruguru ndetse mu mwaka ushize w’imihigo kaje imbere y’utundi twose.

    Gasana Emmanuel wigeze kuyobora Polisi y’Igihugu mu gihe cy’imyaka icyenda nyuma akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yongeye guhabwa imirimo aho yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

    Umugambi ni umwe: Gukora batizigamye

    Soraya Hakuziyaremye yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka zakozwe ku wa 18 Ukwakira 2018, aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali muri Ecole Belge de Kigali aho yasoje mu Mibare n’Ubugenge.

    Nyuma yagiye kwiga mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles yiga mu Ishuri ry’Imari rya Vlerick. Yaje gusoza amasomo ye mu bijyanye n’imari ndetse no kumenyekanisha ibicuruzwa muri Université Libre de Bruxelles.

    Yamaze imyaka ine akora muri Bank of New York guhera mu Ukuboza 2002 nyuma aza kuhava ajya muri BNP Paribas Fortis i Bruxelles aho yakoze imyaka itandatu.

    Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda amara imyaka ibiri n’igice akora nk’Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mbere yo kujya gukora mu kigo gikomeye cy’Imari cyo mu Buholandi, ING Group aho yanabaye na Visi Perezida wacyo mu Bwongereza.

    Nyuma y’itangazo rimugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yifashishije urukuta rwa Twitter maze ashimira Perezida Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira.

    Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere n’amahirwe ampaye yo gukora muri Banki Nkuru y’Igihugu.”

    Yakomeje avuga ko azitangira inshingano nshya ahawe, ndetse ashimira itsinda bakoranye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

    Gasana yagarutse ku cyizere yagiriwe

    Muri Gashyantare 2019, IGIHE yasuye Gasana Emmanuel mu byari ibiro bye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho yari Guverineri wayo. Ni umwanya yari agiyeho nyuma y’imyaka icyenda ari Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu.

    Namubajije niba kuva ku mwanya w’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, akagirwa Guverineri atari nko gusubira inyuma nk’uko benshi babivugaga icyo gihe maze ansubiza ati “Umukuru w’Igihugu arebye ibyo ushoboye n’ibyo wakora nyuma ya hariya hantu aguhaye akandi kazi, uhinduriwe imirimo kandi aguhaye akazi, icyo cyizere uretse n’aha kabone n’ubwo haba ari hasi. Narishimye cyane bikomeye, nta na rimwe namutenguha.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, Gasana yabwiye IGIHE ko yiteguye gukorana umurava akuzuza inshingano ze mu cyerekezo u Rwanda rwiyemeje.

    Ati “Ubu icyo nakubwira ni uko nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yongeye kungirira. Ni iby’agaciro ntagereranywa. Niteguye kuzakorana umurava izi nshingano mpawe, kandi nzirikana impanuro n’umurongo duhora duhabwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu mu cyerekezo u Rwanda twiyemeje.”

    Yavuye ku bwa Agronome ageze ku kuba wa Minisitiri

    Gatabazi w’imyaka 53 y’amavuko, yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

    Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’imicungire y’ibiza n’itumanaho ndetse yiga amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’urwego rw’ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

    Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ushinzwe ubuhinzi mu yahoze ari Komine Cyungo na Kiyombe mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Yakoze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye yagize ati “Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa FPR. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

    Beata Habyarimana yigeze kuyobora iyari Agaseke Bank

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya mu rwego rw’imari yahawe kuyobora. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 1996 na 2000 mu bijyanye n’ubukungu.

    Afite Masters mu miyoborere mu by’imari yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi. Yayibonye hagati y’umwaka wa 2009 na 2011.

    Usibye kuba Umuyobozi w’iyahoze ari Agaseke Bank limited yaje guhinduka Bank of Africa, yakoze muri Banki y’Abaturage ndetse no muri Bill & Melinda Gates Foundation.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’icyizere yamugiriye, avuga ko azitangira igihugu n’imbaraga ze zose.

    Nyirarugero Dancille yari ari Umwarimu n’umwe mu bayobozi muri Anglican

    Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yigeze kuba umwe mu bayobozi mu Itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Shyira aho yari umwe mu bungirije Mbanda Laurent.

    Yigishije muri Ines Ruhengeri ndetse ubu yari umwarimu muri Muhabura Integrated Polytechnic College. Muri iri shuri, ubu yari umuyobozi w’ishami rishinzwe Ibaruramari.

    Muri Anglican, yamaze imyaka irindwi ari Umuyobozi wungirije w’ihuriro ryitwa Mothers Union.

    Umwe mu bapasiteri bakoranye nawe yabwiye IGIHE ati “Ni umwe mu bakirisito bakuru kandi b’inyangamugayo, ni umubyeyi wibwiriza kandi w’umunyakuri.”

    Yize Kaminuza muri Uganda, ndetse magingo aya ari kwiga ibijyanye n’uburezi bufite ireme muri Kaminuza yo mu Budage.

    Habitegeko we wagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yamugiriye, amwizeza ko azakorana umwete.

    Ati “Ndabizeza kuzakorana umwete, umurava n’ubunyangamugayo. Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.”

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

    Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase

    Gasana Emmanuel yongeye gukirwa Guverineri, nyuma yaho mu 2019 yari yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo ubu yahawe iy’Iburasirazuba

    Habitegeko wari Meya w’Akarere ka Nyaruguru ubu ni Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba

  • Nta butinganyi muri kiliziya -Papa yashwishurije ababana bahuje ibitsina –

    Papa Francis yafatwaga cyane n’amatsinda y’ababana bahuje ibitsina ‘nk’umuyobozi wifitemo impinduramatwara mu myizerere ya Kiliziya Gatorika’ binyuze mu kuvugurura amahame yayo ndetse no kuyajyanisha n’igihe.

    Ibi byaturukaga ku magambo uyu Muyobozi wa Kiliziya Gatorika yakunze kugenda avuga mu bihe bitandukanye, asa nk’ashyigikira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, akavuga ko ‘na bo ari abana b’Imana bakwiye kuba mu miryango, kandi bagashyirirwaho amabwiriza akwiye kubagenga’.

    Nko mu mwaka ushize, Papa yagize ati “Ababana bahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kuba umuryango. Nta muntu ukwiye kwirengagizwa no kujugunywa cyangwa guhabwa akato kubera ko akunda abo bahuje igitsina. Icyo dukwiye gukora ni ugushyiraho amategeko agenga imiryango bahuriramo, ku buryo bagira amategeko abarengera”.

    Ibi byose ariko byahindutse kuri uyu wa Mbere, ubwo Kiliziya Gatolika yacaga iteka, ikavuga ku mugaragaro ko kubana n’abo muhuje igitsina ari “Icyaha kuko ari amahitamo y’umuntu kandi adafatwa nk’ayashyizwe mu mugambi w’Imana”.

    Bavuze ko bisanzwe ari “Ikizira guha umugisha imiryango icana inyuma, bityo ko ari n’ikizira guha umugisha ababana bahuje ibitsina”.

    Itangazo ryamagana ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika ryashyizweho umukono na Papa Francis ubwe, nk’ikimenyetso simusiga cy’uko uwo ari umurongo ntakuka w’iryo dini riri mu yakomeye kuri iyi Isi.

    Kuba Kiliziya Gatolika yitandukanyije n’iyi myemerere y’ababana bahuje ibitsina ni igihombo gikomeye cyane ku miryango isanzwe ibakorera ubuvugizi, kuko yabonaga Papa nk’umwe mu bantu bashobora gutuma ijwi ryabo ryumvikana cyane ku Isi cyane ko nawe ari umuntu wubashye kandi uvuga rikijyana.

    Papa Francis yaciye iteka, yamagana ababana bahuje ibitsina/ Ifoto: Reel

  • CP Kabera yakingiwe Covid-19, yibutsa abanyarwanda gukomeza kwirinda –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ni bwo CP Kabera yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter imugaragaza ahabwa urukingo, yongera kwibutsa ko ari ngombwa kwitwararika nubwo inkingo ziri gutangwa.

    Ati “Ndibutsa buri wese ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 bikomeje. Ambara agapfukamunwa kawe, shyiramo intera [hagati ya we n’abo muri kumwe], karaba intoki [igihe cyose hari aho winjiye cyangwa usohotse], ndetse wubahirize amasaha ntarengwa y’ingendo.”

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira COVID-19 ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, abagera ku 314.015 biganjemo abo mu nzego z’ubuvuzi, abageze mu za bukuru, abarwaye indwara z’akarande, abagororwa, abo mu nzego z’umutekano, abacuruzi n’abandi bafite ibyago byo kwandura bitewe n’akazi bakora, bamaze gukingirwa.

    CP John Bosco Kabera yakingiwe COVID-19

  • Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma –

    Muri izi mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashyizeho abayobozi b’Intara aho Guverineri Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Amajyepfo, Gasana Emmanuel agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe François Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba.

    Hari kandi abayobozi bongerewe manda mu mirimo bari basanzwe barimo nka Odette Yankurije wari Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane ndetse n’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

    Muri abo bakomiseri harimo Makombe Jean Marie Vianney, Marie Sylvie Kawera, na Aurelie Gahongayire.


  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri itanga icyizere ku koroshya amabwiriza ya COVID-19 (Amafoto) –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n’uko icyorezo gihagaze mu gihugu.

    Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Hari icyizere…

    Abagize guverinoma baherukaga guhurira hamwe mu nama nk’iyi ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe nyuma y’iminsi mike icyorezo cyaje kongera gukaza umurego ndetse u Rwanda ruhita rwinjira mu cyiciro cya kabiri cya COVID-19.

    Mu mpera za 2020, imibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus yakomeje gutumbagira ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo biyongera ubutitsa.

    Icyo gihe nibura mu byumweru bibiri bya mbere bya Mutarama 2021, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko mu gihugu hose hari hamaze kwandura 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Ibi byaje gutuma ku wa 18 Mutarama 2021, Inama y’Abaminisitiri iterana hifashishijwe ikoranabuhanga [ibintu Abanyarwanda batari baherutse kubona], ndetse iyo nama yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri ‘Guma mu Rugo’.

    Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 18 Gashyantare, hifashishijwe ikoranabuhanga ni yo yafatiwemo ibyemezo birimo kuvana Kigali muri Guma mu Rugo, gusa izindi ngamba zirimo kuba ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zarakomeje kuba zibujijwe.

    Mu byo Abanyarwanda biteze muri iyi nama yateranye kuri uyu wa mbere ni uko amabwiriza yoroshywa, amasaha y’ingendo akongerwa ndetse ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zikaba zakomorerwa.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri busuzume ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Abarimo Minisitiri Shyaka Anastase bitabiriye Inama y’Abaminisitiri

    Abaminisitiri bose bitabiriye Inama muri Village Urugwiro, ibyaherukaga muri Mutarama uyu mwaka

    Ni inama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Musenyeri Sinayobye yakiriwe muri Diyosezi ya Cyangugu aherutse kuragizwa –

    Ku wa 6 Gashyantare 2021, nibwo Papa Francis yahaye inshingano z’Ubushumba bwa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye wari umaze igihe ari Padiri akaba n’Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Musenyeri Sinayobye yageze i Cyangugu aherekejwe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare na Musenyeri Hakizimana Célestin, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Musenyeri Rukamba niwe wari uherekeje Musenyeri Sinayobye amuvanye muri Diyosezi ya Butare amugeza i Cyangugu aho agiye gutangira inshingano ze z’Ubushumba.

    Ubwo yari amaze kwakirwa i Cyangugu, Musenyeri Sinayobye yabwiye IGIHE ko yakiranywe urugwiro i Cyangugu kandi ko yishimiye ko agiye gufatanya n’abakirisitu bo muri iyi Diyosezi mu iyogezabutumwa n’iterambere.

    Ati “Nakiriwe neza. Banyeretse umutima mwiza bambwira ko banyishimiye ko tugiye gufatanya ubutumwa bwiza.”

    Mu bakiriye Musenyeri Sinayobye harimo Musenyeri Hakizimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Umukuru w’Ingabo mu Karere ka Rusizi, Abihayimana ndetse n’Abahagarariye Abaseseridoti bo muri Diyosezi ya Cyangugu.

    Musenyeri Rukamba yashimiye Musenyeri Sinayobye ku bwo gusohoza neza ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Butare by’umwihariko igihe yari Umusaseridoti.

    Nyuma yo kwakira Musenyeri Sinayobye, aba bose basuye imva ya Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018 baramusengera.

    Musenyeri Sinayobye yatorewe kuyobora Diyosezi ya Cyangugu mu gihe yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

    Yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

    Musenyeri Sinayobye, ni umuhanga wize isomo rizwi nka “Logotherapie” isobanurwa nk’uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

    Musenyeri Sinayobye yakiriwe i Cyangugu aho agiye gikomereza inshingano z’Ubushumba

    Musenyeri Sinayobye azimikwa ku wa 25 Werurwe 2021

  • Agahinda ka Murindangabo, umushoramari wirukanywe muri Uganda afite urufunguzo rw’icyumba cya hoteli gusa (Video) –

    Murindangabo yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, aho yashinjwaga kuba intasi y’u Rwanda muri icyo gihugu, bigatuma afungwa, agakorerwa iyicarubozo mbere yo koherezwa mu Rwanda akakirirwa ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, ku wa 12 Werurwe 2021.

    Uyu mugabo yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ariko aza kujya kwiga kaminuza muri Uganda, muri Kampala University, aho yize iby’Ubucuruzi. Yaje no kwiga icyicaro cya gatatu cya kaminuza muri Nkumba University nayo yo muri icyo gihugu.

    Uyu mugabo yinjiye mu bucuruzi kera kuko akiri umunyeshuri muri Kampala University, yavanaga ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda akajya kubigurisha i Kampala ndetse mu mwaka wa 2013 yashinze ikigo cy’ubucuruzi gikora ibyo bikorwa mu buryo bw’umwuga.

    Mu mwaka wa 2015, yatangiye akabari kitwa ‘Pyramid Bar and Restaurant’, kaje kwaguka ku buryo yatangiye kugatumiramo abahanzi n’abavanga imiziki (Djs), barimo n’abo mu Rwanda.

    Bitewe n’ubunyamwuga yari yagaragaje, ubucuruzi bwe bwaragutse cyane bigera ubwo akabari ke kaba kamwe mu tuzwi, tunakomeye muri Uganda.

    Ku wa 4 Gashyantare 2021, ni bwo abakozi ba CMI bamutaye muri yombi bamusanze yicaye muri ako kabari ari kumwe n’undi Munyarwanda witwa Mugisha Shadrack bakoranaga.

    Murindangabo na Mugisha bajyanywe muri gereza za CMI, nyuma baza kujyanwa muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye.

    Bitewe n’uko Murindangabo yafashwe atunguwe, kandi agafatanwa na Mugisha bakoranaga, akabari kabo bagasize karangaye, ku buryo batazi uko bimeze magingo aya.

    Ati “Nari mfite Ikigo cy’Ubukerarugendo cyakoreraga muri Uganda ndimo nshaka no kucyagurira hano, nari mfite [akabari ka] Pyramid, restaurant n’ibindi. Ni akabari kari kanini muri Uganda kazaga muri dutanu twa mbere i Kampala. Bivuze ko muri Uganda hari ibintu byinshi mpataye.”

    Yakomeje agira ati “Hari n’ibindi birimo ibibanza naguze nari ntararangiza kubaka, n’ibyo mfitiye ibyangombwa ntazi ko nzabona, aka kanya ubimbajije ntabwo nabigusobanurira, hari abamfitiye amafaranga nanjye hari abo nyafitiye. Mu by’ukuri ni byinshi.”

    Avuga ko umunsi bafashwe, abakozi ba CMI babasanze muri restaurant barimo kuganira, bafatwa uko bagafashwe batanabwiye abakozi babo uko bagomba gucunga umutungo w’akabari.

    Ati “Baraje badusanga twicaye muri restaurant turimo kuganira n’inshuti zacu, bahise badufata ku buryo usibye urufunguzo rw’icyumba nararagamo, nta kindi kintu nabonye uko nzana. No muri hoteli nararagamo baracyambarira bazi ko nkiyiraramo. Ikofi yari iri imbere yanjye cyangwa telefoni ntabwo nabashije kubifata.”

    Yafungiwe mu musarani

    Ibikorwa byo gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda mu buryo butandukanye byatangiye kuva mu mwaka wa 2017, aho abantu ibihumbi bamaze kugaruka mu Rwanda bavuye muri Uganda, bamwe bagaruka barakorewe iyicarubozo, bafungwa binyuranyije n’amategeko, bamburwa utwabo ndetse bamwe bakuramo ubumuga bukomeye.

    Murindangabo avuga ko we ubwo yari agejejwe muri gereza ya CMI, yahise ashyirwa mu musarani.

    Ati “Hari igihe abantu bavuga iyicarubozo […] tunajya kuhagera baratubajije ngo mwari mwahura n’iyicarubozo? Ariko iyicarubozo rya mbere ni mu mutwe.”

    Yakomeje agira ati “Ndabyibuka tuhagera, umusarani nagiyemo wari waramenetse amazi yuzuye ukandagiramo akakugera hejuru y’inkweto. Irindi yicarubozo navuga nahuye naryo ni ukumara iminsi irenga icumi utari woga.”

    Urwitwazo rwo gushimuta Abanyarwanda rukunze guhuzwa no ‘Kwinjira cyangwa kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse no kuba intasi z’u Rwanda’. Nyamara ibi ni amakuru atari yo kuko mu Banyarwanda benshi bafashwe, harimo abamaze imyaka myinshi muri Uganda, abandi baranahashatse cyangwa bakahabyarira, ndetse bafite n’ibyangombwa byo gutura muri icyo gihugu.

    Ikiganiro na Murindangabo Renatus

    Murindangabo Renatus yazanywe mu Rwanda afite urufunguzo rwa hoteli yararagamo gusa

    Video: Uwacu Lizerie


  • Udahemuka Jean Bosco ukuriye Ubunyamabanga muri Minisiteri y’Ibidukikije yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo w’imyaka 37 yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2021, afatiwe mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yafashwe ndetse akorerwa dosiye.

    Yakomeje ati “Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.’’

    Udahemuka yafashwe ubwo yizezaga abaturage ko azabafasha kubona serivisi, bashakaga gusaba muri Minisiteri y’Ibidukikije, asanzwe akoramo.

    Amakuru IGIHE yamenya ni uko Udahemuka yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 50 Frw mu gihe uwayimuhaye yari yamusabye ibihumbi 300 Frw kugira ngo amuhe iyo serivisi.

    Dr Murangira yibukije ko RIB itazihanganira abizeza abaturage kubona serivisi bagomba guhabwa ariko babanje kubasaba ruswa.

    Yakomeje ati “RIB ntizihanganira abantu bose baka ruswa abaturage bagamije kubabwira ko bazabaha serivisi, abo bantu bazakomeza kurwanywa. Abaturage bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse ubufatanye bwabo n’inzego zibishinzwe mu kurwanya ruswa buragaragara.’’

    Ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

    Umuyobozi ukuriye Ubunyamabanga (Secrétariat Central) muri Minisiteri y’Ibidukikije, Udahemuka Jean Bosco, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’ibihumbi 300 Frw

  • Rwamagana: Umugabo yiyahuye mu kiyaga cya Muhazi amaze gushwana n’umugore we –

    Kuwa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe 2021 nibwo uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Rwabiyange mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, mu masaha y’ijoro yashwanye n’umugore we ubwo yatahaga yasinze.

    Mu byo bapfaga ngo harimo amakimbirane yo mu muryango, muri iryo joro ngo yahise ashaka kujya kwiyahura abaturanyi baramubuza bagira ngo ari kubikoreshwa n’inzoga, ariko akomeza kubacunga abaca mu rihumye aragenda yinaga muri Muhazi ariyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, yabwiye IGIHE ko kuva ku Cyumweru uyu mugabo bari bamubuze bakagira ngo hari ahantu yagiye, kuri uyu wa Mbere mu gitondo ngo nibwo habonetse umurambo we ureremba mu mazi bahita bamenya ko yiyahuye.

    Yagize ati “Yashwanye n’umugore yatinze mu kabari, arangije rero kuko babaga ahantu hegereye ikiyaga cya Muhazi yahise agira umujinya abwira umugore ko amutonganyije amuziza gutinda ariko ko aribwo bwa nyuma agiye kujya amwicuza, ajya kwiyahura bagenzi be baramufata, yabanje kujya hejuru y’ikiraro abahuruye akabatera amabuye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko ejo ahagana saa Sita aribwo ahegereye ikiyaga hagaragaye imyenda y’uwo mugabo irimo n’ikote, abaturage ngo bahise batangira kuvuga ko ashobora kuba yayisize aho kugira ngo akange umugore ko yiyahuye.”

    Ati “ Twahise dukomeza gushakisha kugeza ni mugoroba, mu gitondo rero nibwo twabonye umurambo ureremba hejuru y’amazi tumenya ko yiyahuye.”

    Gitifu Muhoza avuga ko intandaro y’uku kwiyahura bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane uyu mugabo yajyaga akunda kugirana n’umugore we, akaba yahereyeho asaba abaturage kubana mu mahoro bakirinda intonganya, amakimbirane n’ubusinzi.

    Ati “Ikindi turabasaba kudakinisha amazi cyane cyane ikiyaga cya Muhazi kuko ushobora kukijyamo bikarangira upfiriyemo, ubundi twe turinda ku myaro yose kugira ngo hatagira umuntu ugwamo uyu rero yaciye mu murima wegeranye n’ikiyaga.”

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo w’uyu mugabo yari agiye gukurwa mu mazi, abaganga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bakaba bari bamaze kuhagera kugira ngo bamupime hanabeho iperereza kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.

    Ni ku nshuro ya kabiri umuturage wo mu Murenge wa Musha apfira mu kiyaga cya Muhazi nyuma y’undi mugabo wapfiriyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka yajyanye koga n’umuryango we.