Tag: featured

  • Hatangijwe uburyo bwo kubika amakuru y’ibinyabuzima hifashishijwe ikoranabuhanga –

    Ni uburwo bwiswe Rwanda Biodiversity Information System (RBIS), aho amakuru y’ibinyabuzima, yaba abitswe n’abashakashatsi, ibigo runaka cyangwa inzu ndangamurage zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa hanze azakusanyirizwa hamwe agashyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo uyakeneye azayabona byoroshye.

    Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe amakuru muri CoEB, Mapendo Mindje, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga RBIS cyaje hagendewe ku kibazo cy’amakuru y’urusobe rw’ibinyabuzima adashyirwa ahagaragara yose, kandi hari aho abitswe nko mu bushakashatsi, inzu z’ibitabo, inzu ndangamurage z’ibindi bihugu cyangwa mu bigo bimwe na bimwe ndetse akaba atabitse mu buryo burambye cyangwa ngo abe yaboneka byihuse.

    Yagize ati “Urugero nko mu Nzu Ndangamurage ya Tervuren-Beligum muri Centrafrique bafite amakuru ku binyabuzima byo mu Rwanda arenga 25.000, mu ya Jardin Botanique National y’Ababiligi habitse arenga 30.000 yo kuva mu myaka ya 1930. Hari n’ibindi bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’Amerika nabyo bifite amakuru y’ibinyabuzima tudafite.”

    Yavuze ko ayo makuru nakusanyirizwa hamwe akabikwa neza azakoreshwa mu igenamigambi n’ifatwa ry’ibyemezo byo kubungabunga ibinyabuzima n’ibidukikije cyane ko azaba yerekana imiterere y’ahantu n’iya buri kinyabuzima.

    Uwo muyobozi yasobanuye ko ubusanzwe hari ikibazo cy’amakuru y’ibinyabuzima atatanye hakaba nubwo aho abitswe hatazwi neza, akaba agiye guhurizwa hamwe ku buryo bizoroha kuyageraho kandi akaba atekanye.

    Mapendo yavuze ko bizanafasha mu isanwa ry’ibidukikije (restauration de l’écosystème) kuko bizamenyekanisha ngo ahantu runaka hahoze ikinyabuzima runaka bikoroshya kukigarura.

    RBIS izunganira ubukerarugendo bitewe n’uko ahari ibinyabuzima runaka mu Rwanda hazaba hazwi, bityo abakeneye gusura ikinyabuzima iki n’iki bakamenye aho bagisanga. Kuba izagarura amakuru abitswe mu bihugu by’amahanga bizaba ari no kubaka amateka y’igihugu.

    Ku rundi ruhande ariko Mapendo yavuze ko bagihura n’imbogamizi z’abadatanga amakuru uko bikwiye, cyane ko baba badasobanukiwe icyo agiye gukoreshwa. Ni ikibazo bagihangana nacyo bagerageza kumvisha abayatanga ko afitiye akamaro igihugu cyose kandi ko kuyatanga ntacyo bibabangamiraho.

    RBIS izakorera muri Kaminuza y’u Rwanda, izajya ikusanya amakuru y’urusobe rw’ibinyabuzima mu bigo, ubushakashatsi n’ahandi maze iyashyire hamwe anonosorwe, ahuzwe n’imitere y’aho yafatiwe maze ashyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Amakuru yose akusanywa azashyirwa ku rubuga rwa RBIS arirwo https://rbis.ur.ac.rw/ ari naho uyashaka azajya ayasanga cyangwa yandikire CoEB kuri e-mail ya [email protected]

    Uyashaka azajya asura urubuga, ashakishe ahantu runaka, haba ibishanga, imigezi cyangwa amashyamba, abone ibinyabuzima bihaturiye. Kumenya imiterere y’ahantu bizafasha gukurikirana imihindagurikire n’imiterere y’aho mu gihe runaka, bifashe gufata ingamba hagendewe ku makuru mpamo.

    Amakuru y’ibinyabuzima byo mu Rwanda agiye kujya akusanywa abikwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo uyakeneye azajya ayabona byoroshye/ Ifoto: Rwanda Herbarium

  • Polisi yasobanuye uko umuhanda Huye- Kigali uzakoreshwa kandi Nyanza itari nyabagendwa –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo.

    Abaturage bamwe bibaza ukuntu ingendo zizakorwa hagati ya Huye- Ruhango- Muhanga- Kigali kandi Akarere ka Nyanza kari hagati ya Huye na Ruhango katari nyabagendwa.

    Nsabimana ati “Abatwara imodoka zitwara abagenzi boroherejwe. Gusa umuntu yakwibaza niba imodoka ivuye i Kigali itazongera kunyura mu Karere ka Nyanza igiye i Huye.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko umuhanda uhuza Huye na Ruhango unyura mu Karare ka Nyanza uzakomeza kuba nyabagendwa ariko ibinyabiziga bitemerewe guhagarara ahantu na hamwe mu Karere ka Nyanza.

    Ati “Imodoka zemerewe kugenda, igikuru ni uko zidahagarara muri Nyanza. Mu muhanda hari Abapolisi bazakomeza kugenzura ko byubahirizwa.”

    Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi bakemenya ko batemerewe guhagarara mu Karere ka Nyanza ngo bashyire cyangwa bavane umugenzi mu modoka kuko ari amakosa.

    Yibukije abatuye mu turere twa Nyanza na Gisagara ko bagomba kubahiriza gahunda ya Guma mu karere n’andi mabwiriza yose yashyizweho yo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

    Akarere ka Nyanza kagumye muri gahunda ya Guma mu karere ariko umuhanda Kigali- Huye ukanyuramo ukomeza kuba nyabagendwa

    [email protected]


  • Urubanza rwa Visi Meya wa Burera rwasubitswe ku bw’uburwayi bwe, agaragara mu mirimo yasuye abaturage –

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, na bagenzi be bane bashinjwa ibyaha byo kumunga umutungo wa Leta.

    Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki 16 Werurwe 2021, ababuranyi baregwa muri iyi dosiye bari bitabye uretse Visi Meya Manirafasha wagaragarije Urukiko mu nyandiko ko atameze neza ndetse afite n’ikiruhuko cya muganga cy’iminsi itatu.

    Urukiko rwahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho, busobanura ko kuba Manirafasha yagaragaje ko arwaye nta kindi bwakora usibye kumutegereza agakira.

    Rwahise rubwira umwunganizi we ko iburanisha rimaze gusubikwa inshuro nyinshi ku mpamvu umukiliya we ahora atanga, yibutswa ko no ku nshuro ya mbere tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo rwatangiraga, Manirafasha yari yagaragaje ko atabonye uko yitaba kubera ko hakiriho gahunda ya Guma mu karere nyamara akaza kugaragara ku mbuga y’uru rukiko.

    Ku ruhande rw’abareganwa na Visi Meya n’umwunganizi wabo mu mategeko, bo bagaragaje ko gukomeza gutinza uru rubanza bibabangamiye kandi hatarimo no kububaha kuko bo bahora bitaba.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 12 Mata 2021 saa mbili za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi ko nta kabuza ruzaburanishwa natanaboneka kuko nta yindi mpamvu izongera kwemerwa.

    Mu makuru IGIHE yamenye ni uko uyu Visi Meya yari yagenwe gukorera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera kandi ko yanagiyeyo.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha yabereye umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko umwe witwa Habimana Fidèle ari Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, Manirafasha Jean de la Paix, yagaragaye yagiye gusura abaturage mu bikorwa byo kureba ibibazo bibabangamiye

    Mu gihe mu rukiko hatanzwe impamvu z’uko arwaye, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera, yari yasuye abaturage

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix (wambaye umupira) yari kumwe na bamwe mu ngabo z’u Rwanda bagiye gusura abaturage

  • Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ni muntu ki? –

    Akenshi abashyirwa muri Guverinoma baba basanzwe bafite inshingano mu nzego nkuru z’igihugu cyangwa barigeze kuzigira, ariko kuri iyi inshuro izina Nyirarugero ryatunguranye haba kuri nyiraryo no ku Banyarwanda kuko ntiyigeza aba na meya w’akarere runaka.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yasobanuye byinshi ku buzima bwe n’uko yakiriye inshingano nshya yahawe.

    Ni umubyeyi wubakanye n’umugabo bafitanye abana bane, ukunda kuganira n’akanyamuneza kenshi avangamo n’imirongo yo muri Bibiliya cyane ko ari n’Umu-Anglican.

    Yize amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Rungu riri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, akomereza ayisumbuye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali, naho icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza abyiga muri INES-Ruhengeri mu by’ubukungu.

    Icyiciro cya Gatatu yacyize muri Kaminuza ya Makerere iba Uganda, yiga n’ikindi [cya gatatu] mu Budage mu bijyanye n’ireme ry’uburezi agisoza mu 2019.

    Uyu mubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko yatangaje ko yatunguwe cyane no kwinjizwa mu buyobozi, dore ko ari ibintu bitigeze bimuza mu nzozi no kuva mu bwana.

    Ati “Byantunguye cyane birananshimisha kubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika angirira icyizere akampa izi nshingano.”

    Yavuze ko yumvaga ashobora kuzaba nibura nk’umuyobozi wa kaminuza runaka mu gihe yazaba amaze kugira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bitewe n’uko urwego rw’uburezi ari rwo akoramo kuva mu 2009.

    Yakomeje ati “Nkurikije uko nkunda uburezi numvaga nshaka kuzabona impamyabumenyi y’ikirenga, nkaba nayobora nka kaminuza runaka.”

    Iyo uganira nawe wumva ari umuntu uhorana icyizere kandi utikunda akabifatanya n’umurava, ibintu ahamya ko byamufashije mu buzima bwe aho yagiye anyura hose kuko yakoranaga neza n’abandi.

    Ati “Nkunda gukora kandi nkumva nagera kure hashoboka. Ibyo bindemamo umutima wo gukora cyane no gufatanya n’abandi tugashyira hamwe tukaba twagera ku kigamijwe.”

    Nyuma yo gushimira Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere cyo kumugira Guverineri, Nyirarugero yamwijeje ko atazamutenguha.

    Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, ku bw’icyizere yangiriye akampa inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru […] Kuba yangiriye icyizere, nzabikora neza mfatanyije n’abaturage b’iyi ntara.”

    Kuva mu 2009, Nyirarugero yakoraga mu rwego rw’uburezi aho yatangiriye muri INES-Ruhengeri ari umwarimu, nyuma y’aho yerekeza mu Ishuri rikuru rya Muhabura Polytechnic aho yigishishije akanaba umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.

    Intara agiye kuyobora ni nayo yavukiyemo anakuriramo kuko yaboneye izuba mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Ahamya ko kuba ari ahantu azi neza bizamufasha mu miyoborere.

    Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ari umwarimu muri kaminuza]

  • Umujyi wa Kigali watangiye ibikorwa byo kurimbisha Car Free Zone –

    Aka gace gaherereye ku muhanda KN4 Avenue, uri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, inyubako z’ubucuruzi zirimo iya Makuza Peace Plaza, iz’amabanki ya Banki ya Kigali, Ecobank na Cogebanque ndetse n’izindi zirimo ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe.

    Kuva mu mwaka wa 2015, aka gace kabaye aka mbere mu Mujyi wa Kigali kagizwe ak’abanyamaguru gusa (Car Free Zone), bikorwa mu rwego rwo kugira ngo kavugururwe, kagirwe ahantu ho kuruhukira kandi hari ubwisanzure. Igitekerezo cyari uko abanyamujyi bananijwe n’imirimo ya buri munsi yo mu murwa, bashobora gusimbukirayo bakaganira, bakaruhuka ndetse bakanasangira kuko muri aka gace hari ahateganyirijwe kubaka ibikorwa birimo restaurant n’ibindi.

    Uyu mushinga wiswe ‘Imbuga City Walk’ wateganyirijwe miliyari 6 Frw, gusa bitewe n’impamvu zitamenyekanye neza, ntiwahise utangira gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.

    Mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Mbere, Umujyi wa Kigali watangaje ko umushinga wa ‘Imbuga City Walk’ ugiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ko mu mezi atatu, igice cya mbere cy’uyu mushinga kizaba cyamaze kurangira.

    Ntibyatangajwe neza niba ku nyigo n’ingengo y’imari yari iteganyijwe hari icyahindutse, gusa ubuyobozi bw’Umujyi bwavuze ko aka gace kazashyirwamo ibikorwa by’imyidagaduro’.

    Ubwo butumwa bugira buti “Agace kazwi nka Car Free Zone katangiye gutunganywa mu rwego rwo kuhahindura icyanya cyo kwidagadura. Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izamara amezi atatu, irangirane na Gicurasi 2021”.

    Muri aya mavugururwa, byitezwe ko agace karimo kaburimbo izakurwamo, hagashyirwa amabuye akoreshwa mu kubaka inzira z’abanyamaguru basanzwe.

    Umujyi wa Kigali wagize uti “Iyi Car Free Zone izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, ahagenewe imyiteguro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye”.

    Mu busanzwe, urusaku rwinshi mu mijyi ruterwa n’imodoka nyinshi ziba zinyuranamo. Icyo Car Free Zone zimaze, ni ugushyiraho uduce zitageramo, bigatuma haba umutuzo ku buryo abantu bakorera muri uwo mujyi n’ubundi bashobora kuhajya bakaharuhukira kandi bitabasabye gukora urugendo rurerure.

    Mu mijyi hafi ya yose ikomeye ku Isi, uduce nk’utu tuba duhari ndetse mu mijyi minini, ugasanga ari twinshi. Bivugwa nyuma y’iyubakwa rya Car Free Zone iri mu mujyi rwagati, hari n’izindi zizubakwa mu bindi bice by’umujyi bihuriramo abantu benshi, ahavugwa cyane hazakurikiraho ni i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Ibikorwa byo kuvugurura Car Free Day byatangiye

    Car Free Day izashyirwamo ibikorwa birimo ubusitani

    Imirimo yo gusenya kaburimbo yubatse muri Car Free Zone yatangiye

    Imirimo yo kuvugurura no kongerera agaciro ibikorwa biri muri Car Free Zone irarimbanyije

    Imashini zizifashishwa muri iki gikorwa zamaze gutangira akazi

    Aha hantu hazashyirwa ibikorwa birimo restaurants

    Uburyo Car Free Zone izaba imeze nyuma y’amezi atatu ari imbere

  • Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yahembye abanyarwandakazi bane b’indashyikirwa –

    Vrooman yabashimiye mu muhango ngarukamwaka witwa ‘Women’s History Month’ (Ukwezi kw’amateka y’abagore) watangirijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1978, kugira ngo hazirikanwe ndetse hashimirwe abagore b’indashyikirwa bakoze ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete babarizwamo. Uba hagati y’itari 1-31 Werurwe.

    Kubashimira byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Kane tariki 11 Werurwe uyu mwaka, hashimiwe abagore bane, aribo Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona (RUB) na Christine Mukeshimana watangije ikigo giha ubufasha abana batishoboye n’abafite ubumuga ‘Disabled and Vulnerable Children (HDVC)’.

    Hashimiwe kandi Agnes Mukashyaka watangije ikigo Izere Mubyeyi Center gifasha abana bafite ubumuga ndetse na Gaudence Mushimiyimana, umwe mu bashinze Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU).

    Vrooman yagize ati “Kuva mu 2015 Ambasade ya Amerika i Kigali yashimiye inahemba abagore bagira umurava bagakora itandukaniro mu muri sosiyete babamo. Kugeza ubu hamaze guhembwa abagore 16 babaye indashyikirwa bakerekana umurava, imbaraga n’ubuyobozi mu gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga ndetse no guharanira ubutabera.”

    Abanyarwandakazi b’indashyikirwa bahembwe bahawe itike yo kuzitabira amahugurwa yitwa International Visitor Leadership Program, asanzwe aba muri mwaka muri Amerika, aho yitabirwa n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ayo aba bazitabira ariko, azitabirwa n’abashyitsi baturutse mu Rwanda gusa, aho bazayakorana n’abandi banyamerika bafasha abafite ubumuga kugira ngo bahugurane mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

    Abaheruka guhembwa mu 2019 ni abanyarwandakazi batatu ari bo Ashimwe Christine washinze ihuriro Rwanda Clot Awareness Network, rigamije kumenyekanisha indwara yo kuvura kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis.

    Hahembwe kandi na Nakabonye Dative uyobora Umuryango ufasha abatishoboye wa ‘Family Circle Love Lab Organization (FCLLO)’.

    Peter Vrooman ari kumwe n’abagore batatu b’indashyikirwa bahembwe umwaka ushize

  • RIB yafatanye abantu batatu udupfunyika tw’urumogi turenga 2000 –

    Aba bantu batwaraga urumugo barukura mu Karere ka Rubavu barujyanye mu Mujyi wa Kigali, barimo umugabo w’imyaka 45 wafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Karuruma afite udupfunyika 1 000.

    Hanafashwe umugore w’imyaka 30 wafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, akaba yarafatanywe udupfunyika 115 tw’urumogi. Muri aka gace kandi hafatiwe undi mugore wari ufite udupfunyika 1000.

    Aba bose uko ari batatu icyo bahuriyeho ni uko ubaha urumogi ari umuntu umwe uturuka mu karere ka Rubavu, akaba akiri gushakishwa n’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe.

    Aba batatu batawe muri yombi binyuze mu bufatanye bw’abaturage, aho bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasata mu gihe iperereza rigikomeje.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yaboneyeho kwibutsa abantu bose bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge ko bari kwishyira mu kaga.

    Ati “Urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, iyo ufashwe ukora, uhinga, utunda, ubika cyangwa uha undi urumogi uhabwa igihano cya burundu.”

    Yongeyeho ati “Turaburira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko bakwiye kubivamo. Kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego dukorana ntituzahwema kubirwanya, kuko ubushobozi burahari bwo gutahura amayeri yose ashobora gukoreshwa mu gukwirakwiza urumogi, twiteguye kubahashya kugeza bicitse.”

    Aba bafashwe nibaramuka babihamijwe n’urukiko, bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    RIB yataye muri yombi abantu bazanaga urumogi muri Kigali baruvanye i Rubavu

  • Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bakingiwe COVID-19 –

    Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abakingiwe bwa mbere ari abo muri Batayo ya Karindwi ifite icyicaro i M’poko mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Bangui.

    Biteganyijwe ko hakurikiraho abo mu bindi bice nk’abari ahandi i Bangui, i Bria, Kagambandoro na Batangafo.

    Gukingirwa kw’izo ngabo byagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo gukingira mbere na mbere abahura n’ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus.

    Uretse abari mu mahanga, n’imbere mu gihugu abapolisi, abasirikare, abacungagereza, abagize urwego rwa DASSO n’abanyerondo barakingiwe.

    Lt Col Joseph Safari ukuriye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique ubwo yakingirwaga

    Ibikorwa byo gukingira bikomeje gukorwa ku bantu bose bafite ibyago byo kwandura

    ACP Safari Uwimana ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Centrafrique nawe yakingiwe

    Abapolisi b’u Rwanda nabo bahawe urukingo

    Amafoto: RDF


  • Kirehe: RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bashinjwa kwica umwana wabo –

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe, nibwo uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi.

    Uyu mwana yishwe atewe icyuma ku tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ashiramo umwuka.

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko n’umuturanyi wabo yatawe muri yombi aho akekwaho gufatanya n’ababyeyi b’uyu mwana muri ubu bwicanyi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo n’umugore we n’umuturanyi wabo kugira ngo harebwe uruhare bagize mu rupfu rw’umwana wabo.

    Ati “Ni byo iperereza ririho rigamije gutahura icyabaye kugira ngo se na nyina w’umwana n’umuturanyi bafatanye kwica umwana.”

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda ibikorwa by’ubwicanyi cyane ko ubihamijwe n’inkiko ko yabikoze ku bushake, ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Kugeza ubu abakekwaho gukora ubu bwicanyi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kirehe.

    RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bibyariye

  • Imbamutima za Gasana, Gatabazi, Soraya n’abandi bahawe imirimo mishya –

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasakaye, ririho amazina mashya y’abayobozi cyane mu nzego zikunda guhura n’abaturage mu buzima bwa buri munsi uhereye kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Uyu mwanya wariho Prof Shyaka Anastase wahawe Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wahise asimburwa na Dancilla Nyirarugero.

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya wariho Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Soraya yahise asimburwa na Beata Habyarimana ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

    Undi wahawe umwanya ni François Habitegeko wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nyuma y’igihe ayobora Akarere ka Nyaruguru ndetse mu mwaka ushize w’imihigo kaje imbere y’utundi twose.

    Gasana Emmanuel wigeze kuyobora Polisi y’Igihugu mu gihe cy’imyaka icyenda nyuma akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yongeye guhabwa imirimo aho yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

    Umugambi ni umwe: Gukora batizigamye

    Soraya Hakuziyaremye yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka zakozwe ku wa 18 Ukwakira 2018, aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali muri Ecole Belge de Kigali aho yasoje mu Mibare n’Ubugenge.

    Nyuma yagiye kwiga mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles yiga mu Ishuri ry’Imari rya Vlerick. Yaje gusoza amasomo ye mu bijyanye n’imari ndetse no kumenyekanisha ibicuruzwa muri Université Libre de Bruxelles.

    Yamaze imyaka ine akora muri Bank of New York guhera mu Ukuboza 2002 nyuma aza kuhava ajya muri BNP Paribas Fortis i Bruxelles aho yakoze imyaka itandatu.

    Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda amara imyaka ibiri n’igice akora nk’Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mbere yo kujya gukora mu kigo gikomeye cy’Imari cyo mu Buholandi, ING Group aho yanabaye na Visi Perezida wacyo mu Bwongereza.

    Nyuma y’itangazo rimugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yifashishije urukuta rwa Twitter maze ashimira Perezida Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira.

    Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere n’amahirwe ampaye yo gukora muri Banki Nkuru y’Igihugu.”

    Yakomeje avuga ko azitangira inshingano nshya ahawe, ndetse ashimira itsinda bakoranye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

    Gasana yagarutse ku cyizere yagiriwe

    Muri Gashyantare 2019, IGIHE yasuye Gasana Emmanuel mu byari ibiro bye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho yari Guverineri wayo. Ni umwanya yari agiyeho nyuma y’imyaka icyenda ari Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu.

    Namubajije niba kuva ku mwanya w’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, akagirwa Guverineri atari nko gusubira inyuma nk’uko benshi babivugaga icyo gihe maze ansubiza ati “Umukuru w’Igihugu arebye ibyo ushoboye n’ibyo wakora nyuma ya hariya hantu aguhaye akandi kazi, uhinduriwe imirimo kandi aguhaye akazi, icyo cyizere uretse n’aha kabone n’ubwo haba ari hasi. Narishimye cyane bikomeye, nta na rimwe namutenguha.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, Gasana yabwiye IGIHE ko yiteguye gukorana umurava akuzuza inshingano ze mu cyerekezo u Rwanda rwiyemeje.

    Ati “Ubu icyo nakubwira ni uko nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yongeye kungirira. Ni iby’agaciro ntagereranywa. Niteguye kuzakorana umurava izi nshingano mpawe, kandi nzirikana impanuro n’umurongo duhora duhabwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu mu cyerekezo u Rwanda twiyemeje.”

    Yavuye ku bwa Agronome ageze ku kuba wa Minisitiri

    Gatabazi w’imyaka 53 y’amavuko, yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

    Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’imicungire y’ibiza n’itumanaho ndetse yiga amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’urwego rw’ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

    Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ushinzwe ubuhinzi mu yahoze ari Komine Cyungo na Kiyombe mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Yakoze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye yagize ati “Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa FPR. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

    Beata Habyarimana yigeze kuyobora iyari Agaseke Bank

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya mu rwego rw’imari yahawe kuyobora. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 1996 na 2000 mu bijyanye n’ubukungu.

    Afite Masters mu miyoborere mu by’imari yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi. Yayibonye hagati y’umwaka wa 2009 na 2011.

    Usibye kuba Umuyobozi w’iyahoze ari Agaseke Bank limited yaje guhinduka Bank of Africa, yakoze muri Banki y’Abaturage ndetse no muri Bill & Melinda Gates Foundation.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’icyizere yamugiriye, avuga ko azitangira igihugu n’imbaraga ze zose.

    Nyirarugero Dancille yari ari Umwarimu n’umwe mu bayobozi muri Anglican

    Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yigeze kuba umwe mu bayobozi mu Itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Shyira aho yari umwe mu bungirije Mbanda Laurent.

    Yigishije muri Ines Ruhengeri ndetse ubu yari umwarimu muri Muhabura Integrated Polytechnic College. Muri iri shuri, ubu yari umuyobozi w’ishami rishinzwe Ibaruramari.

    Muri Anglican, yamaze imyaka irindwi ari Umuyobozi wungirije w’ihuriro ryitwa Mothers Union.

    Umwe mu bapasiteri bakoranye nawe yabwiye IGIHE ati “Ni umwe mu bakirisito bakuru kandi b’inyangamugayo, ni umubyeyi wibwiriza kandi w’umunyakuri.”

    Yize Kaminuza muri Uganda, ndetse magingo aya ari kwiga ibijyanye n’uburezi bufite ireme muri Kaminuza yo mu Budage.

    Habitegeko we wagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yamugiriye, amwizeza ko azakorana umwete.

    Ati “Ndabizeza kuzakorana umwete, umurava n’ubunyangamugayo. Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.”

    Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu

    Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

    Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase

    Gasana Emmanuel yongeye gukirwa Guverineri, nyuma yaho mu 2019 yari yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo ubu yahawe iy’Iburasirazuba

    Habitegeko wari Meya w’Akarere ka Nyaruguru ubu ni Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba