Tag: featured

  • Minisitiri w’Intebe agiye gusobanurira Inteko ibimaze gukorwa muri gahunda yo kuzahura ubukungu –

    Ku wa Kane tariki 25 Werurwe nibwo Minisitiri Dr Ngirente azaba ari imbere y’Inteko. Mu kwezi gushize yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba abayobozi b’imitwe yayo yombi kumuha umwanya akagaragariza inteko gahunda za Guverinoma zijyanye no kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Coronavirus.

    Mu byitezwe mu byo Minisitiri w’Intebe azaganiriza Abagize Inteko Ishinga Amategeko harimo umusaruro w’Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho na guverinoma ngo gifashe abacuruzi kuzahura ibikorwa byabo.

    Icyo kigega cyashyizwemo miliyoni 100 $ ndetse Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse gutangaza ko uwo mubare hari gahunda yo kuwongera kugira ngo urwego rw’abikorera rufashwe mu buryo bwisumbuyeho.

    Muri ayo mafaranga, nk’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli bagenewe hafi icya kabiri, banki zifashwa kuvugurura imiterere y’inguzanyo zazo, ku buryo nibura uburambe bwazo bugera ku myaka 15 hanyuma zihabwa n’igihe cy’imyaka nibura itatu yo gukora nta misoro yishyurwa.


  • Perezida wa Amerika Joe Biden, Yituye hasi ubwo y’uriraga indege Airforce One [VIDEO] – #RwOT #Rwanda

    Perezida wa Amerika Joe Biden, Yituye hasi ubwo y’uriraga indenge Airforce One – #RwOT #Rwanda

    President Biden stumbled several times while running up the steps of Air Force One on Friday, new video shows.

    The 78-year-old commander in chief had his hand on the railing when he tripped twice before falling over the third time as he flew up the stairs of the idling aircraft at Joint Base Andrews.

    After recovering, Biden appeared to take a moment to dust off his knee before finally making his way to the top. He then gave a salute before ducking into the cabin to take off for Georgia.

    White House Communications Director Kate Bedingfield said Biden was not injured.

    “I know folks have seen that President Biden slipped on his way up the stairs to AF1, but I’m happy to report that he is just fine and did not even require any attention from the medical team who travels with him,” she tweeted. “Nothing more than a misstep on the stairs.”

    biden-stairs-fall-airforce-one-5

    13

    The 78-year-old commander in chief tripped twice before falling over the third time as he flew up the stairs of the idling aircraft.

    Reuters

    The president and Vice President Harris are set to meet with the Asian community in Atlanta following Tuesday’s mass shooting at area spas and massage parlors that left eight people, including six Asian women, dead.

    In November, Biden suffered a hairline fracture in his right foot while playing with his rescue dog Major, requiring him to wear an orthopedic boot for several weeks.

    Joe Biden
    After he recovered, Biden gave a salute at the top of the steps before ducking into the cabin to take off for Georgia.
    Patrick Semansky/AP

    He once mocked former President Trump after videos of his predecessor walking gingerly walking down a ramp at West Point went viral.

    “Watch how I run up ramps and he stumbles down ramps. OK? Come on,” Biden said last September.

    Source : https://nypost.com/2021/03/19/biden-falls-as-he-climbs-up-stairs-to-air-force-one/

  • RIB yerekanye umugabo ushinjwa guhohotera umwana w’imyaka ine –

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru uyu mugabo umaze iminsi itatu afashwe.

    Uyu mugabo yemereye itangazamakuru ko yakubise umwana we akamukomeretsa, anabisabira imbabazi ariko ashimangira ko byatewe n’isindwe ryatewe n’ikigage yari yanyweye.

    Yavuze ko yabitewe n’uko mukase yamuregaga buri gihe ko yangije imyaka y’abaturanyi n’ibindi.

    Nyuma y’uko abonye ko umwana yarembye yamukingiranye mu nzu iminsi ibiri, akajya amugurira imiti kwa muganga kugeza igihe abaturage babimenye batanga amakuru ku buyobozi.

    Ati “Naratashye ngeze iwanjye umugore andegera amakosa y’uwo mwana, avuga anshinja ko ntajya muhana ko bimubabaza. Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agasinga kari aho hafi. Ariko rwose nyuma mbyutse mu gitondo nabonye uko namukomerekeje mbona ko nakosheje.”

    Yongeyeho ko nyuma yo gusanga umwana we w’umukobwa yakomeretse ku kuboko no ku itako yahise amujyana kwa muganga bituma n’abaturage batari babizi babimenya bamutangaha amakuru.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano biremereye.

    Yagize ati “Akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo. Yaramukubise aramubabaza cyane amuca ibisebe amuziza amakosa abana bakora hanyuma amubika iminsi ibiri mu nzu amuhishe. Kuko yari arembye ngira ngo ni naho yagize ubwoba bw’ibyo yakoze akajya ajya kumugurira imiti hanyuma ku bw’ubufatanye n’abaturage baza kubimenya arafatwa ubu akaba ari gukorerwa dosiye.”

    Uyu mugabo kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu gihe icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke no guha umwana ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo cyamuhama, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

    Uyu mugabo ashinjwa guhohotera umwana we w’imyaka ine, akamukomeretsa bikomeye

    Yamuciye ibisebe byaturutse ku nkoni yamukubise

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano biremereye

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli ‘wakundaga Afurika’ –

    Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma. Aba barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata.

    Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku wa 17 Werurwe aguye mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam; yazize indwara y’umutima yari amaranye imyaka 10.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli, yafataga nk’inshuti ndetse n’impirimbanyi y’iterambere ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Sinasoza ntihanganishije umuryango wa Perezida John Pombe Joseph Mafuguli uherutse kwitaba Imana ndetse no ku gihugu cya Tanzania muri rusange. Perezida Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika kandi akaba inshuti y’igihugu cyacu”.

    Perezada Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

    Ati “U Rwanda rwifatanyije na Tanzania ndetse na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bigoye”.

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwagaragaje akababaro yatewe no kubura inshuti ye.

    Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

    Umubano mwiza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana ni uwo kuva kera, ndetse warushijeho gutera imbere ubwo Magufuli yatorerwaga kuyobora Tanzania, akanakorera urugendo rwa mbere mpuzamahanga mu Rwanda, ndetse icyo gihe Perezida Kagame yamugabiye inka.

    Ku ngoma ya Magufuli kandi u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali.

    Kugeza ubu, u Rwanda rwatangaje igihe cyo kunamira Magufuli watabarutse ku myaka 61, kikazarangira ku wa 25 z’uku kwezi ari na bwo azashyingurwa.

    Perezida Kagame yari afitanye umubano mwiza na Magufuli wa Tanzania

    Perezida Kagame yavuze ko Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika

    Ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Magufuli, yahawe impano irimo iki gishushanyo

    Aba bayobozi bombi bashyigikiye umugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi izava Isaka muri Tanzania ikagera mu Rwanda

  • Nyaruguru: Hegitari zisaga ibihumbi 14 ziri guhingwaho mu gihembwe cy’ihinga cya 2020/21 B –

    Ibihingwa byatoranyijwe bikunze kwera muri ako karere ni ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300; ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 10; ibigori kuri hegitari 368 n’imboga kuri hegitari 350.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko hatunganyijwe n’amaterasi y’indinganire n’ibishanga kandi byose bizahingwaho.

    Ati “Twakoze amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 ndetse dutunganya n’ibishanga kuri hegitari 120, ibyo byose tukaba twatangiye kubikoresha muri iki gihembwe cy’ihinga.”

    Ku bijyanye n’inyongeramusaruro hazakoreshwa toni 910 z’amafumbire atandukanye; hakoreshwe ibirundo 16.600 by’ifumbire y’imborera n’imbuto y’ibigori ingana na toni 18.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto n’inyongeramusaruro byabagereyeho ku gihe, bityo biteguye guhinga kare kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.

    Muhimpundu Claudette wo mu Murenge wa Ruheru yagize ati “Ubu iwacu turi guhinga ibirayi kandi imbuto yatugezeho kare, nta kibazo tubona tuzagira keretse wenda ibihe nibiba bibi.”

    Yakomeje avuga ko bazahinga n’ibigori kuko bahawe imbuto nziza y’indobanure kandi bazahinga n’ingano mu misozi kuko zikunze kuhera.

    Mporanyisenga Evariste we yavuze ko yishimira ko bahawe imbuto y’ibirayi ku gihe kandi babakoreye amaterasi y’indinganire, bityo imyaka itazongera gutwarwa n’isuri.

    Ati “Icyo nishimira ni uko imbuto yatugezeho kare kandi bakaba baraduciriye amaterasi yo guhingaho kugira ngo isuri itazongera gutwara imyaka. Twizeye ko umusaruro uzaba mwiza kuko n’amafumbire yatugezeho kare.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwasabye abaturage gukurikiza inama z’ubuhinzi bagirwa kandi bakihutira guhinga ku buryo ukwezi kwa Werurwe 2021 kuzarangira bamaze guhinga bose.

    Basabwe kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire n’ibishanga byatunganyijwe kandi bakita ku gukoresha inyongeramusaruro kuko zihari.

    Basabwe kwitabira n’izindi bahunda zirimo gusibura imirwanyasuri no kuhira imyaka mu gihe cy’izuba kandi bakibuka gushinganisha imyaka yabo kuko bashyiriweho ‘nkunganire’ kugira ngo igihe bahuye n’ikiza babashe kugobokwa.

    Abaturage basabwe gukurikiza inama bagirwa zijyanye n’ubuhinzi

    Hakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 hagamijwe kurwanya isuri

    Mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 202021 B

    Mu bihingwa byatoranyijwe harimo ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300

    Ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangije igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Nyaruguru

    [email protected]


  • Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kwirinda imikorere iganisha ku nyungu n’imitekerereze yabo bwite –

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.

    Mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Werurwe, Gatabazi wari Guverineri w’Amajyaruguru yahawe kuyobora Minaloc asimbuye Prof Shyaka Anastase mu gihe Habyarimana yasimbuye Hakuziyaremye Soraya wagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

    Perezida Kagame yavuze ko abarahiriye izi nshingano bari basanzwe bakorera igihugu mu zindi nzego zitandukanye bityo bakaba bahinduriwe inshingano ariko zishobora kuba ziyongereyeho kurusha izo bakoraga.

    Ati “Ndizera ko ari urugendo rwo gukora, gukorera igihugu, gukorera abaturage bisanzwe. Icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga, ubu zigiye kwiyongera, mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.”

    Yakomeje agira ati “Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese ni imirimo dukorera abaturage, Abanyarwanda tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abantu, abandi Banyarwanda benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza. Ntidukora twiganishaho, ntabwo aritwe tubona inyungu z’ibikorwa ba mbere n’ubwo natwe bitugeraho, ariko ababona inyungu nyinshi ni Abanyarwanda.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko ari ibintu bigarukwaho kenshi n’ubwo usanga atari ko iteka byuzuzwa aho usanga hari abayobozi rimwe na rimwe cyangwa akenshi bakora baganisha ku nyungu zabo bwite cyangwa biganisha uko babishaka cyangwa babyumva.

    Ati “Ibyo ntabwo ariko bigenda, imikorere ishingira ku byo twumvikanyeho twese nk’igihugu, nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye. Hakajyaho uburyo bwo gukora, ingamba na politiki twumvikanyeho, tugakora tuganisha muri iyo nzira, ntabwo ari uko wowe ubyumva.”

    Yakomeje agira ati “Hari ugukora uganisha mu nyungu zawe bwite, ibitekerezo byawe bwite […], aho iteka ni ho hakunze kuba ibibazo, abayobozi bakaba bakwiye kubyirinda. Ni ugukorera mu nyungu z’Abanyarwanda kandi bo bazi izo nyungu izo arizo n’uburyo zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twiyibutsa cyangwa twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.”

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye imirimo mishya ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ahanini gishobora gutuma na za ntego zo kugeza ku Banyarwanda ibyo bakeneye zigenda gahoro ariko igikwiye kubaho cya mbere ari ukubasobanurira bakagaragarizwa impamvu zishobora gutuma batabona ibyo abo bayobozi babagomba.

    Ati “Ubu inshingano murahiriye natwe twese abasanzwe mu mirimo yo gukorera igihugu ku nzego zitandukanye, ubu biriho mu bihe bitari byiza, by’ingorane, hari icyorezo n’ingaruka zacyo nyinshi, ni ukuvuga ngo imirimo dukora n’inshingano zagiye ziyongera, byagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu, ku baturage n’igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Tugomba kumenya gukoresha imbaraga nyinshi, kwitanga, imyumvire ariko no ku baturage kugira ngo bumve ikibazo uko giteye. Ibyo bari badutezeho akenshi ntibiboneka uko bikwiye ariko icya ngombwa ni uguhora dusobanura. Iyo usobanuriye abantu ikibazo uko giteye, byoroshya uburemere bwacyo ndetse akenshi umuti ukaboneka.”

    • Ibyo wamenya ku bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma

    Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w’imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw’imari n’ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw’imari, ukaba ufasha abari n’abategarugori kugera kuri serivisi z’imari.

    Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n’abategarugori kugerwaho na serivisi z’imari.

    Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, afite imyaka 53 y’amavuko. Yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi, asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

    Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’Imicungire y’Ibiza n’Itumanaho ndetse yiga Amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’Urwego rw’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

    Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ashinzwe Ubuhinzi mu yahoze ari Komini Cyungo na Kiyombe mu Majyaruguru.

    Yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

    Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Habyarimana Uwamaliza Béata yarahiriye kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

  • ​Rusesabagina yareze Niyomwungere na GainJet mu rukiko rwo mu Bubiligi​ abashinja kumushimuta –

    Mu rugendo yakoreye mu ndege bwite hamwe n’inshuti magara bari bamaze igihe baziranye, ukongeraho imyaka n’umunaniro w’urugendo yari akubutsemo, Rusesabagina yaguye agacuho aragoheka, akangurwa na Bishop Niyomwungere Constantin bari kumwe mu ndege banasangiye agahiye, wamusabye ko basohoka kuko urugendo barusoje, bagakomeza imigambi yari ibazanye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Rusesabagina wari azi ko ageze i Bujumbura, agisohoka mu ndege yatunguwe no gusoma amagambo amuha ikaze ‘ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali’, ndetse akibitekerezaho atungurwa no kubona abasore bakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bamwakiriza urwandiko rwo kumuta muri yombi.

    Nta gushidikanya ko inkuru y’uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali itangaje, kuko inzego zamuzanye zirimo n’inshuti ye Niyomwungere bavuga ko “Yaje ku bushake”.

    Mu mabazwa ye yose no mu maburanisha yagaragayemo, Rusesabagina we yavuze ko “uburenganzira bwe bwahutajwe ubwo yazanwaga i Kigali”, n’ubwo nta na kimwe yahinyuje mu buhamya Niyomwungere yahaye Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka bwagarutse ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.

    Rusesabagina wavuze ko ari Umubiligi udakwiye kuburanira mu nkiko z’u Rwanda, yamaze gutangirwa ikirego n’umuryango we, arega abagize uruhare mu kumugeza mu Rwanda.

    Ni ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina, uvuga ko “yashimuswe” avanwa i Dubai yerekezwa i Kigali, kikaba cyaratanzwe mu nkiko zo mu Bubiligi kuko uyu mugabo asanzwe afite ubwenegihugu bwaho.

    Abaregwa muri iki kirego barimo Bishop Niyomwungere Constantin na we ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi; Ikigo cya GainJet gitunze indege ya Challenger 605 yagejeje Rusesabagina mu Rwanda n’abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, nk’uko Vincent Lurquin, umunyamategeko w’umuryango wa Rusesabagina yabyemeje.

    Uru rubanza ruzaburanishwa n’umucamanza Frédéric De Visscher ndetse Lurquin uzunganira umuryango wa Rusesabagina yavuze ko yizeye “ubunyamwuga mu iperereza ry’inzego z’u Bubiligi”, ku buryo umukiliya we azabona ubutabera bwuzuye.

    Rusesabagina ari gushinjwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

    Rusesabagina Paul aherutse kwikura mu rubanza avuga ko atizeye ubutabera

  • U Rwanda mu biganiro bya nyuma byo kugurisha 49% by’imigabane ya RwandAir kuri Qatar Airways –

    Ku wa 5 Gashyantare 2020 ni bwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane yayo. Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry’imigabane ashyirwaho umukono.

    Yari yavuze ko bigomba kurangira “mbere y’uko icya kabiri cy’uyu mwaka kirangira”, gusa icyo gihe cyashize nta kirakorwa.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.

    Ati “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n’umubare w’indege hamwe n’ubushobozi bwisumbuyeho.”

    Ntabwo Dr Ndagijimana yigeze asobanura mu buryo bwimbitse igihe amasezerano hagati y’impande zombi azashyirirwaho umukono, gusa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuba umunyamigabane mukuru muri iyi sosiyete.

    Ku rundi ruhande, Qatar iri gufasha u Rwanda mu mishinga y’ibibuga by’indege harimo no kwagura inzira y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali zizakoreshwa mu gihe cy’Inama ya Commonwealth u Rwanda ruzakira muri Kamena uyu mwaka.

    Iki gihugu cyashoye imari mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kigomba kuba cyatangiye gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2022, aho ku ikubitiro kizaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka, ugereranyije na miliyoni imwe yakirwa n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubu.

    Amasezerano yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera hagati y’u Rwanda na Qatar Airways yasinywe mu mpera za 2019. Akubiyemo ingingo eshatu arizo kubaka, kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga.

    Ni amasezerano yahaye Qatar Airways 60% muri uyu mushinga, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.

    RwandAir yashinzwe mu 2003 ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.

    Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gutera inkunga iyi sosiyete mu gihe urwego rw’ingendo zo mu kirere rwashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirus; muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Guverinoma yashoye muri RwandAir miliyari 145 Frw avuye kuri miliyari 122 Frw yari yashyizwemo mu mwaka ushize.

    Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko umutekano w’u Rwanda ari kimwe mu byatumye bashyira imbaraga mu ishoramari mu by’indege

    Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Qatar Airways bigeze mu cyiciro cya nyuma

  • Canal Olympia Rebero ikomeje kuba imararungu n’izingiro ry’ibyishimo ku basura u Rwanda n’abakunda kwidagadura (Amafoto) –

    Aho nta handi ni mu kigo kiberamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo kwerekana filime, ibitaramo n’imikino itandukanye kizwi nka ’Canal Olympia Rebero’, gitangiye kuzana impinduka mu myidagaduro ku Banyarwanda n’abarusura.

    Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, yabwiye IGIHE ko bishimira ko mu gihe bamaze batangiye hari impinduka bamaze kuzana mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, n’ubwo bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye ziganjemo izazanywe na COVID-19.

    Ati “Twatangiye mu Ukuboza dufungura ku mugaragaro. Abantu barahakunze cyane cyane mu mpera za 2020, cyane ko abantu bari bari mu biruhuko n’abanyeshuri abenshi ntabwo bigaga, haza kubaho ibihe bya Guma mu rugo twongera gufungura irangiye, twerekana filime zitandukanye zirimo izo muri Amerika ariko hari n’iyakunzwe cyane cya Gaël Faye yitwa Petit Pays, yakiniwe mu Rwanda.”

    Yakomeje asaba Abanyarwanda baba bafite filime bashaka ko bajya berekana ko babegera.

    Ati “Byatumye twumva twashishikariza buri Munyarwanda wese waba afite filime itarerekanwa ahantu na hamwe, kuba yaza akatuvugisha tukaba twajya tuyerekana.”

    Nyuma y’aho icyiciro cya mbere cy’iki kigo kirangiye, ubu harimo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana filime kuva ku wa Kabiri kugeza ku Cyumweru guhera saa Saba z’amanywa kugeza saa Mbili n’iminota 45 z’ijoro mu mibyizi, naho muri weekend bizajya bihera saa Tanu.

    Aha hantu hashobora gukorerwa ikiganiro n’abanyamakuru, sosiyete zishaka kuhakorera igikorwa runaka ziratumiwe cyangwa se ku muryango ushaka gusohoka. Hari icyo kunywa ndetse barateganya gutangiza restaurant.

    Hashobora gukorerwa ibitaramo, kuherekanira imipira na filime ndetse hakabera amaserukiramuco n’ibindi bikorwa.

    Hari kandi umukino wa ‘Escape game’ udasanzwe mu Rwanda, uyoborwa na Iyarwema Simon. Uyu mukino muri Canal Olympia ukinirwa mu byumba bibiri. Ni umukino uhuza abantu batandukanye aho ubafasha gutekereza uko washaka igisubizo vuba, gukorera hamwe n’ibindi.

    Mu cyiciro cya kabiri hari kubakwa ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru (Mini-foot) ibibuga byo gukiniramo by’abana n’ikibuga cya Mini-golf kizaba cyubatse ku rwego mpuzamahanga ku buryo mu gihe kiri imbere cyajya cyakira amarushanwa akomeye.

    Mu Ukuboza ni bwo Ikigo cyo mu Bufaransa cya Vivendi Group, cyatangije mu Rwanda Canal Olympia Rebero.

    Vivendi Group ishamikiye kuri Bolloré Holdings, ni yo ifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, Ikigo cy’Itumanaho cya Havas, Ikigo cy’Imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

    Kubaka iki Kigo cya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.

    Kigali Cultural Village (KCV) ni umushinga uzakorerwa ku musozi wa Rebero uzaba ugizwe n’umudugudu urimo inyubako zakira ba mukerarugendo, ibikorwa by’ubucuruzi bugaragaza umuco Nyarwanda, ibibuga by’imyidagaduro, ubusitani bwiza burimo ibihangano bya Kinyarwanda, amateka n’ibindi.

    Abashaka kurebera filime muri Canal Olympia Rebero, bishyura 2500 Frw ku muntu. Aherekanirwa filime ubusanzwe hafite imyanya 300 ariko ubu hemerewe imyanya ijana mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

    Canal Olympia Rebero ifite umwihariko w’uko muri ibi bikorwa byose izajya ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije no gukoresha neza ingufu.

    Uyu mushinga watangijwe mu Rwanda usanga indi Vivendi Group yubatse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika mu bihugu nka Benin, Burkina Faso, Sénégal, Nigeria, Togo, Gabon, Guinea na Cameroun.

    Aba muri Escape game baba bafite itumanaho n’umutoza wabo

    Umuyobozi wa Canal Olympia mu Rwanda, Aimée Umutoni, yavuze ko bishimiye ibyo bamaze kugeraho

    Abagana Canal Olympia bakiranwa urugwiro

    Aha hakira abantu 300 ariko ubu hakira 100 kubera icyorezo cya COVID-19

    Aha hantu hazajya hakira ibikorwa bitandukanye birimo iby’umuziki

    Aherekanirwa filime ni uku hameze

    Canal Olympia Rebero yaje isanga izindi Vivendi Group yubatse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika zirimo iyo muri Benin, Burkina Faso, Sénégal, Nigeria, Togo, Gabon, Guinea na Cameroun

    Canal Olympia yitezweho kuba igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda

    Hari ahantu umuntu yafatira amafu

    Hatangijwe icyiciro cy’ibindi bikorwa bigiye kubakwa muri Canal Olympia

    Herekanwa filime kuva ku wa Kabiri kugera ku Cyumweru, guhera saa Saba z’amanywa kugeza saa Mbiri na 45 z’ijoro naho muri weekend gahunda itangira saa Tanu

    Iki cyumba cyo gikinirwamo umukino nawo wa Escape Game uvuga ku musore wakunze umukobwa urukundo rw’amaganya

    Iki cyumba gikinirwamo Escape Game aho buri wese mu bantu barimo aba ashaka urufunguzo rwacyo ngo abashe gusohoka

    Iki cyumba ni kimwe mu byifashishwa muri Escape Game

    Ikipe ya bamwe mu bakozi ba Canal Olympia yitezweho kuba igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda

    Imbere y’urubyiniro ruri muri Canal Olympia hari icyanya kinini kizajya kijyamo abashaka kuhidagadurira

    Iyarwema Simon ni we uyobora umukino wa Escape game udasanzwe mu Rwanda afire camera akurikiraniramo uko abari mu mukino bari kwitwara

    Iyarwema Simon ni we uyobora umukino wa Escape game udasanzwe mu Rwanda

    Iyarwema Simon uyobora umukino wa Escape Game udasanzwe mu Rwanda, ni umubyinnyi ukomeye mu Rwanda ndetse yagize uruhare mu ikorwa rya filime zikomeye zirimo iya Gaël Faye yitwa Petit Pays

    Ibibuga bizaba byubatse muri iki kigo bizaba byubatse ku rwego mpuzamahanga

    Kubaka iki Kigo cya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV)

    Mu Ukuboza ni bwo Ikigo cyo mu Bufaransa Vivendi Group cyatangije Canal Olympia Rebero mu Rwanda

    Hazubakwa ibibuga birimo iby’umupira w’amaguru na golf

    Icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa Canal Olympia kizaba kigizwe n’ibibuga cyatangiye kubakwa

    Aha hazajya umukino wa Escape Game

    Ibikorwa byo kuhatunganya byararangiye

    Aha ni ho hantu wasanga imikino nk’iyi mu Rwanda

    Hateguye mu buryo bubereye ijisho

    Umukino wa Escape ukinirwa muri iki cyumba wigisha abantu gushaka ibisubizo vuba

    Ibi byumba byubatse ku buryo bwagenewe uwo mukino mu buryo bw’umwihariko

    Iki cyamba na cyo kizajya cyakira umukino wa Escape

    Ibi ni bimwe mu bizifashishwa mu gukina uyu mukino

    Ibizakenerwa byose byamaze gutegurwa

    Ibishobora kwifashishwa n’abana na byo birateguye

    Muri Canal Olympia hari byinshi bizajya bifasha abantu kwidagadura

    Ibi byumba na byo bizajya byakira imikino itandukanye

    Ugeze kuri Canal Olympia yakirwa neza n’abakozi babihuguriwe

    Umuntu ushaka kureba filime zigezweho anyarukira muri Canal Olympia agashira irungu

    Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, avuga ko igihe bamaze batangiye gukora bakomwe mu nkokora na COVID-19 ariko ubu ibintu bikaba biri kugenda neza

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Kamonyi: Imbamutima za Gitifu wasubijwe mu kazi nyuma y’amezi atatu akurikiranywe n’ubutabera –

    Ku wa 13 Ugushyingo 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhungiro, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

    Niyobuhungiro yari yafashwe ari kumwe n’Ukuriye DASSO ndetse n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba, bose bakurikiranyweho ibyo byaba aho byavugwaga ko babikoze mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro.

    Nyuma y’uko bose uko ari batatu bagizwe abere n’Urukiko, Gitifu Niyobuhungiro yasubijwe mu kazi ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse ahita akurwa aho yayoboraga muri Ngamba ajyanwa mu Murenge wa Kayumbu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyobuhungiro yagaragaje ko yishimiye kugirwa umwere n’urukiko ariko by’umwihariko kuba Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kumugirira icyizere bukamusubiza mu kazi.

    Yagize ati “Natangiye akazi kuri iyi tariki. Nk’umuyobozi, urabizi muri iki gihugu iyo umuntu hari ibyo bamukekaho cyangwa ibyo agomba kubazwa agomba kubibazwa, agomba kubazwa ibyo akora.”

    Gitifu Niyobuhungiro yavuze ko kuri we yishimye cyane kandi nta pfunwe afite kuko ibyamubayeho byari mu rwego rwo kubazwa inshingano, bitavuze ko yari yakoze amakosa cyangwa ibyaha.

    Ati “Njyewe rero nishimye cyane kubera ko ubutabera burashishoza ndetse n’inzego zigakurikirana zikareba ukuri aho kuri. Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.”

    Avuga ko yiteguye neza gukomeza inshingano ze cyane ko n’ubwo yari akurikiranywe, abandi bakozi bari bahari, bityo na we ngo agiye gukomeza gufatanya nabo kubaka igihugu banatanga serivisi nziza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko gusubiza mu kazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranyweho. Ni ukuvuga ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

    Gitifu Niyobuhungiro (iburyo) ahererekanya ububasha na Gitifu Sam uzamusimbura ku buyobozi bw’Umurenge wa Ngamba, kuko we yoherejwe kuyobora uwa Kayumbu