Tag: featured

  • Kamonyi: Imbamutima za Gitifu wasubijwe mu kazi nyuma y’amezi atatu akurikiranywe n’ubutabera –

    Ku wa 13 Ugushyingo 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Niyobuhungiro, aho yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

    Niyobuhungiro yari yafashwe ari kumwe n’Ukuriye DASSO ndetse n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Murenge wa Ngamba, bose bakurikiranyweho ibyo byaba aho byavugwaga ko babikoze mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro.

    Nyuma y’uko bose uko ari batatu bagizwe abere n’Urukiko, Gitifu Niyobuhungiro yasubijwe mu kazi ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse ahita akurwa aho yayoboraga muri Ngamba ajyanwa mu Murenge wa Kayumbu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyobuhungiro yagaragaje ko yishimiye kugirwa umwere n’urukiko ariko by’umwihariko kuba Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kumugirira icyizere bukamusubiza mu kazi.

    Yagize ati “Natangiye akazi kuri iyi tariki. Nk’umuyobozi, urabizi muri iki gihugu iyo umuntu hari ibyo bamukekaho cyangwa ibyo agomba kubazwa agomba kubibazwa, agomba kubazwa ibyo akora.”

    Gitifu Niyobuhungiro yavuze ko kuri we yishimye cyane kandi nta pfunwe afite kuko ibyamubayeho byari mu rwego rwo kubazwa inshingano, bitavuze ko yari yakoze amakosa cyangwa ibyaha.

    Ati “Njyewe rero nishimye cyane kubera ko ubutabera burashishoza ndetse n’inzego zigakurikirana zikareba ukuri aho kuri. Njye nta pfunwe mfite kuko ni ibisanzwe ko umuyobozi agomba kubazwa inshingano cyangwa ibyo agomba gutangaho amakuru no gusobanura.”

    Avuga ko yiteguye neza gukomeza inshingano ze cyane ko n’ubwo yari akurikiranywe, abandi bakozi bari bahari, bityo na we ngo agiye gukomeza gufatanya nabo kubaka igihugu banatanga serivisi nziza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko gusubiza mu kazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranyweho. Ni ukuvuga ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

    Gitifu Niyobuhungiro (iburyo) ahererekanya ububasha na Gitifu Sam uzamusimbura ku buyobozi bw’Umurenge wa Ngamba, kuko we yoherejwe kuyobora uwa Kayumbu

  • Padiri Charles Ndekwe wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana –

    Uretse kuba ariwe wari ukuze Ndekwe Charles ni mu Padiri wari umaze igihe kinini muri uyu muhamagaro, dore ko yari awumazemo imyaka 65.

    Amakuru y’urupfu rwa Padiri Ndekwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, ndetse yemezwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege.

    Padiri Ndekwe yatangiriye urugendo rwo kwiha Imana mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu 1956 ahabwa Ubusaserdoti ari uwa 120 mu Banyarwanda bose babuhawe.

    Abazi neza Padiri Ndekwe bavuga ko ‘Intwari yabyirukiye gutsinda’ ari cyo cyari icyivugo cye, kandi koko ngo yari intwari bitari ibyo mu gitaramo cya Kinyarwanda gusa.

    Musenyeri Mbonyitege yavuze ko Padiri Ndekwe “Yari umupadiri ukunda Yezu na Mariya. Misa n’ishapure ye ni inshuti yagendanaga mu gihe amaze hano. Yakundaga Kiliziya n’abapadiri.”

    Yavuze kandi ko mu gihe amaze aryamye kubera izabukuru, nta kiruhuko yigeze agira, ahubwo ko yakomezaga gusenga no gukoresha imbaraga nke ze mu murimo w’Imana.

    Yakomeje agira ati “Yatubaniye neza, atuvuyemo neza. Niwe wari mukuru mu bapadiri bo mu Rwanda. Naruhukire mu mahoro kandi agiye tukimukunda.”

    Padiri Ndekwe wabaga muri Diyosezi ya Kabgayi, yari amaze imyaka 10 ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Mu 2006, ubwo Padiri Ndekwe yizihizaga Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti, uwari Minisitiri w’Intebe, Makuza Bernard, yavuze ko izina rye ryabaye ‘Mukundabantu’ kandi ko yaharaniye kuba umukirisitu n’Umunyarwanda ukunda igihugu cye n’abagituye.

    Icyo gihe yaragize ati “Nshyizeho agakeregeshwa kanjye sinakuvuga Ndekwe ngo nibagirwe imijugujugu yawe n’ibinyunguti ku bo wabonaga batagendana cyangwa ngo bakorane ibakwe mu gihe wari umurezi mu iseminari, ariko n’ahandi muri za Paruwasi nibwira ko ariko byari bimeze. Waziranaga n’ubunyanda no kuba icyangwe. Ibyo byose wabikoranaga urukundo n’urugwiro.”

    Mu 2017, Padiri Ndekwe yagiranye ikiganiro na IGIHE agaragaza ko yishimira kuba Abanyarwanda baramenye Imana, akanababazwa no kuba barandavuje bakicana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gihe yanakomoje ku bindi birimo abapadiri bakomeje gusaba ko bemererwa gushaka abagore, aho yagaragaje ko asanga ari ishyano no kumvira Shitani.

    Padiri Ndekwe yavugaga ko mu myaka yose amaze mu rugendo rw’Ubupadiri, afite byinshi yishimira yarubonyemo.

    Ati “Nishimira kuba umupadiri nyine, gukurikira usumba byose. N’ubwo ndi akantu k’intege nke natoranyije neza nako sinjye watoranyije naratowe.”

    Yongeyeho ko yanyuzwe ko kuba yarakurikiye Yezu, ati “Nkiri umwana nabaye intore y’ingenzi ndetse no mu gipadiri naragerageje, sinavuga ngo ndi umutagatifu ariko naragerageje gukurikira icyo nemera ‘Yezu Kristu’.”

    Padiri Ndekwe Charles yavutse mu 1927, abatizwa ari ku wa Gatandatu 19 Ukuboza 1936, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku Cyumweru tariki 8 Mata 1956.

    Yabaye Umusaseridoti wa 122 mu barerewe mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Padiri Ndekwe yavukiye muri Paruwasi ya Cyahinda ahahoze hitwa mu Bashumba ubu ni mu karere ka Nyaruguru. Kuva mu 1956, yari umupadiri muri za Paruwasi nyinshi cyane cyane i Kabgayi, ari muri Paruwasi no mu Iseminari kugeza igihe agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Padiri Ndekwe yari afite imyaka 94

    Padiri Ndekwe yari amaze imyaka 65 mu muhamagaro w’Ubuseseridoti

    Padiri Ndekwe ni we wari umaze imyaka myinshi mu muhamagaro w’Ubuseseridoti mu Rwanda

  • Kayonza: Umukozi wo mu rugo yagerageje kwiyahura nyuma yo kubwirwa nabi n’abamukoresha –

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021, bibera mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukobwa yakundaga gutonganywa n’abakoresha be hakiyongeraho n’abana babo dore ko ngo nabo bakundaga kumubwira nabi. Ku wa 18 Werurwe ngo byaje kumurenga nyuma yo kubwirwa nabi n’umusore wo muri urwo rugo ahitamo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa yagerageje kwiyahura akoresheje umuti usanzwe wica imbeba ariko aza gutabarwa n’abo babanaga.

    Yagize ati “Ni umukobwa w’imyaka 20 yakoraga akazi ko mu rugo, amakuru nabwiwe rero ni uko yatonganye n’umwana w’umusore wo muri urwo rugo afata umwanzuro wo kunywa umuti usanzwe ukoreshwa mu kwica imbeba, ubuzima bwe buhita buhinduka bamujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo yitabweho.”

    Karuranga yavuze ko abantu bakwiriye guha agaciro abakozi bo mu rugo bakirinda kubafata nabi kuko nabo ari abantu nk’abandi. Yongeyeho ko bibabaje kubona umuntu akoresha akazi ko mu rugo umwana wagakwiriye kuba ari mu ishuri.

    Ati “Abana nk’abo bakora mu ngo akenshi usanga baraje gukora ako kazi kubera ibibazo, ababakoresha rero bakwiriye kubafata nk’ababyeyi nabo bakabafata nk’abana babo kuruta uko babafata nk’abakozi, iyo umubwiye nabi ashobora gukora ikintu kitari cyiza cyanabagiraho ingaruka.”

    Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Ndego, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bugiye gusura abakoresha be kugira ngo bubagire inama.

    Akarere ka Kayonza ni ko kabereyemo iri sanganya

  • Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukase ijosi –

    Uwo mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we w’imyaka 49 y’amavuko mu Muduguru wa Gasiza mu Kagari ka Muyunzwe bafitanye abana bane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc, avuga ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kumusuzugura.

    Bavuye guhinga bageze mu rugo nka saa Sita umugore atangira gushaka icyo guteka. Umugabo yinjiye mu nzu asohokana umuhoro amutema mu mutwe kugeza amukase ijosi.

    Yavuze ko uwo mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we amuziza ko yari amaze igihe amusuzugura akamusuzuguza n’abana.

    Ati “Yatubwiye ngo yari arambiwe agasuzuguro k’umugore. Ntabwo yerura neza ngo agaragaze icyamuteye gufata umuhoro ngo ahite amutema ako kanya.”

    Yakomeje ati “Urugo rwabo ntabwo twari turufite mu zirangwamo amakimbirane.”

    Uwamwiza avuga ko bibabaje kumva umuntu yica uwo bashakanye, asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi igihe bafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

    Uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje kwirukanka ahunga ariko afatwa n’abaturage bamushyikiriza inzego z’umutekano. Afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Murenge wa Kabagali.

    Inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uwo mugabo afata umwanzuro wo kwica uwo bashakanye.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gitwe.

    Amategeko ateganya ko uwo mugabo ahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashakanye abigambiriye, yakatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

    Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Ruhango

    [email protected]


  • RIB yakiriye ikirego cy’umukobwa urega Dr Kayumba Christopher gushaka kumusambanya ku gahato –

    Ku wa 17 Werurwe 2021 ni bwo kuri Twitter, hatangajwe inkuru y’umukobwa wigishijwe na Dr Kayumba umushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina no kumutera ubwoba ko azangiza ahazaza he, anamubwira ko nta n’amahirwe azigera abona yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.

    Dr Christopher Kayumba yigishije mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Uyu mugabo umaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n’ikinyamakuru cye The Chronicles.

    Nyuma y’umunsi umwe atangaje umugambi we wo gutangiza Ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD) rigamije impinduka ziganisha ku iterambere mu Banyarwanda, hahise hazamurwa inkuru z’umwe mu banyeshuri yigishije umushinja gushaka kumuhohotera.

    Iyi nkuru yatangajwe n’uwitwa Kamaraba avuga ku bihe bikomeye inshuti ye yanyuzemo.

    Yagize ati “Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.”

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

    Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

    Yakomeje avuga ko akimara kumwakira kuko yari yaganjwe na ka manyinya, yashatse kumusambanya ariko undi aramwiyaka akiza amagara ye.

    Nyuma y’igihe uwakorewe icyaha, yafashe umwanzuro wo gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko ikirego cyakiriwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yagize ati “Ikirego cyakiriwe mu ntangiriro z’ukwa Gatatu k’uyu mwaka. RIB iri gukora iperereza, inakusanya ibimenyetso. Yarezwe [Kayumba] icyaha cy’Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuza bitsina ku gahato”.

    Dr Kayumba Christopher kugeza ubu ntarahamagarwa kuko hari amakuru agishakishwa.

    Yakomeje ati “Mu iperereza ikibanza ni ugukusanya ibimenyetso n’amakuru y’uko icyaha cyakozwe, kuko ari cyo kibanza ndetse ukabaza abatangabuhamya hanyuma uregwa atumizwa nyuma. Igihe cyose, ibimenyetso bijyanye n’ikorwa ry’ibyaha bizaba bimaze gukusanywa ashobora gutumizwa.’’

    Icyaha Dr Kayumba akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 134 iteganya ko uhamijwe Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Inkuru bifitanye isano: Dr Kayumba yashinjwe n’umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho gushaka gusambanya ku gahato umukobwa yigishaga

  • Urukiko rwashimangiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere –

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric bakurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni mu gihe kandi Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer) muri iyo Gereza akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n‘icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

    Kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo aba bose bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, gusa bahise bajuririra iki cyemezo.

    Ubwo hasomwaga imyanzuro y’iki gifungo, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro bakurikiranyweho.

    Urukiko rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Mutamaniwa Ephraim akekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo akurikiranyweho.

    Urukiko rwategetse ko CSP Kayumba, SP Ntakirutimana na Mutamaniwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 [Ukwezi kumwe] muri Gereza yemewe.

    Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane, narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo, bityo rurekeraho iki cyemezo cy’uko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’imfungwa…

    Muri Mutarama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n’imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n’umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ikaba yaraguriweho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko aribo baguriyeho ibyo bintu bakoresha sim card z’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitankunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye online.

    Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hakoreshejwe ikarita imaze kuvugwa kahaba haraguzwe telefone SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, juices n’ibindi muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa na secretaire witwa Uwamariya Marguerite, maze akabigeza kwa CSP Kayumba.

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo

  • Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wamanutseho 3.4% mu 2020 –

    Mu rusange, umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gaciro warazamutse, uva kuri miliyari 9 315 Frw mu mwaka wa 2019 ugera kuri miliyari 9 746 Frw mu mwaka wa 2020, ni ukuvuga izamuka rya 4.6% ushingiye ku giciro kiri ku masoko kuri uyu munsi.

    Impamvu umusaruro mbumbe wiyongereye ushingiye ku biciro biri ku masoko uyu munsi, ni uko ibyo biciro mu buryo bw’ifaranga byataye agaciro ugereranyije n’uko ibiciro ku masoko byari byifashe mu mwaka wa 2019, 2018 ndetse na 2017 ubwo hashyirwagaho igipimo fatizo kigenderwaho mu kubara umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Iki gipimo (cyangwa igiciro) gishyirwaho nyuma ya buri myaka itatu, agaciro k’ifaranga buri mu mwaka kakavunjwa mu gaciro ifaranga ryari rifite mu mwaka fatizo (kuri ubu ni 2017), noneho bakabara umusaruro mbumbe bagashingiyeho.

    Bivuze ko kuba umusaruro mbumbe wariyongereye muri uyu mwaka hagendewe ku biciro biri ku masoko uyu munsi, bidasobanuye ko umusaruro muri rusange wiyongereye mu gihugu, ahubwo bivuze ko wenda ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro cyane ugereranyije n’agaciro ryari rifite mu mwaka fatizo wa 2017.

    Hashingiwe rero ku gipimo fatizo cyo mu mwaka wa 2017, ari na cyo gipimo kigenderwaho mu gupima umusaruro mbumbe w’igihugu, dusanga uyu musaruro mbumbe mu mwaka wa 2020 waragabanutse ku kigero cya 3.4%, uva kuri miliyari 9 315 Frw mu mwaka wa 2019, ugera kuri miliyari 8 838 Frw mu mwaka wa 2020. Iri gabanuka ryatewe n’igabanuka ry’umusaruro w’inzego zigize igice kinini cy’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

    Nk’umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutseho 1%, ariko ibi bigira ingaruka ku igabanuka ry’umusaruro mbumbe muri rusange ku kigero cya 0.2%. Umusaruro w’urwego rw’inganda nawo wagabanutseho 4%, bituma umusaruro mbumbe ugabanukaho 0.8%.

    Umusaruro w’urwego rwa serivisi nawo waragabanutse ku kigero cya 6%, bigira ingaruka ku musaruro mbumbe w’igihugu kuko wagabanutseho 2.6% mu mwaka ushize.

    Iri gabanuka ry’umusaruro mbumbe muri rusange ryatewe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, cyatumye Leta ifata ingamba zirimo izo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no guhagarika serivisi zitari zimwe na zimwe.

    Ibi byatumye mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize, umusaruro mbumbe ugabanuka ku kigero cya 12.4%, ndetse ugabanuka ku kigero cya 3.6% mu gihembwe cyakurikiyeho, unagabanuka ku kigero cya 0.6% mu gihembwe cya kane. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize, mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda, ni bwo uyu musaruro wari wazamutse ku kigero cya 3.7%.

    Nk’uko bisanzwe, urwego rwa serivisi rwari ruyoboye, kuko rugize 46% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka ushize, n’ubwo uru rwego ruri mu zazahajwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    Uru rwego rwakurikiwe n’urw’ubuhinzi rwagize uruhare rungana na 26% ku musaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe urwego rw’inganda rwagize umusaruro ungana na 19%.

    Mu rwego rwa serivisi, ibikorwa bya hoteli na restaurants byaradindiye cyane, kuko umusaruro wabyo wagabanutse ku kigero cya 40%, rukurikirwa n’urwego rw’uburezi rwagabanutse ku kigero cya 38% mu gihe urwego rw’ubwikorezi rwagabanutse ku kigero cya 24%.

    Ibikorwa by’ubucuruzi na byo byarazahaye, kuko umusaruro wabyo wagabanutse ku kigero cya 3%, mu gihe umusaruro w’ibikorwa by’ubwubatsi wagabanutse ku kigero cya 6%, nyuma y’uko uru rwego rwari rwazamutse ku kigero gishimishije cya 33% mu mwaka wa 2019.

    Ibikorwa byageze ku musaruro ushimishije mu mwaka wa 2020 ni ibijyanye n’itumanaho n’ihererekanyamakuru, byazamuye umusaruro wabyo ku kigero cya 29%, kimwe n’urwego rw’ubuzima rwazamutse ku kigero cya 19% ahanini bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umusaruro mbumbe w’u Rwanda waragabanutse mu mwaka ushize

  • Urukiko rwashimangiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere –

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric bakurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni mu gihe kandi Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer) muri iyo Gereza akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n‘icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

    Kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo aba bose bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, gusa bahise bajuririra iki cyemezo.

    Ubwo hasomwaga imyanzuro y’iki gifungo, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro bakurikiranyweho.

    Urukiko rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Mutamaniwa Ephraim akekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo akurikiranyweho.

    Urukiko rwategetse ko CSP Kayumba, SP Ntakirutimana na Mutamaniwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 [Ukwezi kumwe] muri Gereza yemewe.

    Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane, narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo, bityo rurekeraho iki cyemezo cy’uko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’imfungwa…

    Bivugwa ko muri Mutarama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe amafaranga agera kuri miriyoni 9,144,300.000Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n’imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n’umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ikaba yaraguriweho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko aribo baguriyeho ibyo bintu bakoresha sim card z’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitankunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye online.

    Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hakoreshejwe ikarita imaze kuvugwa kahaba haraguzwe telefone SUMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, juices n’ibindi muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa na secretaire witwa Uwamariya Marguerite, maze akabigeza kwa CSP Kayumba.

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo

  • Abaforomo n’ababyaza mu rujijo rw’amafaranga bakwa n’ihuriro buri mwaka batazi icyo akora –

    Ubusanzwe umuforomo cyangwa umubyaza yemererwa kujya mu rugaga no kubona akazi ari uko afite icyo cyangombwa ndetse cyikavugururwa buri mwaka ari uko habanje gutangwa amafaranga. Ni amafaranga angana 15000 buri mwaka kugira ngo umunyamuryango yemererwe muri NCNM.

    Abavuganye na IGIHE, bavuze ko batasobanuriwe icyo ayo mafaranga akoreshwa nubwo babwirwa ko ari ayo kuvugurura urwo ruhushya (License).

    Umwe mu baforomo utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko itangwa ry’ayo mafaranga batarisobanuriwe.

    Ati “ Natwe ntituzi impamvu batubwira gutanga 15000 Frw kandi twarabyakiriye. Twabonye ko ari amabwiriza bashyizeho. Biratubangamiye cyane ku buryo tugerageza kubaza ku rubuga duhuriramo, tukibaza niba byibura batagabanya.”

    “Niba umuntu yarakoze akabona impamyabumenyi akabona uruhushya yakoze ikizamini ariko bakaruha igihe cy’umwaka umwe ,buri mwaka ngo ni ukuyiha [license] agaciro kandi ari nako utanga amafaranga, noneho ugasanga hari n’abayivugurura batarabona akazi ubwo umwaka warangira bikaba ngombwa y’uko uruvugurura .Turasaba ko bakongera imyaka rwose.”

    Sibomana Protais wo mu Karere ka Musanze yabwiye IGIHE ko bifuza ko uruhushya rwongererwa igihe bikaba nk’imyaka itanu ngo kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi kandi wishyura uruhushya buri mwaka.

    Ati “Biratubangamiye cyane. Iyaba batangaga igihe kirekire nibura uruhushya rukamara imyaka itanu kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi.”

    Undi wo mu Karere ka Kicukiro umaze imyaka itanu ari muri NCNM, yavuze ko n’iyo basabye urwo ruhushya badahita barubona ko hashira igihe kinini.

    Ati “Ubundi umuntu aba yarabonye uruhushya ariko bo bagashaka ko tuzajya tuvugurura buri mwaka kandi nabwo nubwo tuvugurura ntabwo ruzira igihe. Niba usabye mu kwa mbere bazayiguha nko mu kwa gatandatu ,ugasanga ugiye kongera gutangira umwaka nanone usaba kuvugurura .Ni ibintu bigenda biguru ntege. Amafaranga 15000Frw ni menshi ya buri mwaka. ”

    Yakomeje ati “ Iyo twaba twari tuzi wenda ngo hari ikigega runaka cyo gufasha wenda tukamenya ko turi gufasha n’abantu. Bashobora kubikuraho cyangwa bakavuga ko tuzajya twishyura mu myaka itanu.

    Umwanditsi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) Kimonyo Julie, yavuze ko kuba abanyamuryango basabwa kuvugurura uruhushya bigamije kunoza akazi bakora.

    Ati “ Iri si ishyirahamwe, ni ikigo kigendera ku mategeko. Dufite abakozi, dufite serivisi tubaha , dufite n’ibyo byemezo kandi bagomba kugira ibyemezo kugira ngo bajye bakora tuzi neza y’uko ari abantu batekanye bafite ibyangombwa. Ibyo byangombwa bitwara umwanya, bitwara ibikoresho , ibintu byinshi cyane kandi ibyo byose bijyaho amafaranga. ”

    Yakomeje ati “ N’ibyo 15000 Frw buri mwaka ugiye kureba ibikorwa byacu ntabwo biba bihagije . Bijya gutangira hashyizweho 5000 Frw, dusanga nta kintu ushobora gukora , nta n’umushahara bitanga, arongezwa.”

    Kimonyo yavuze ko mbere abaforomo n’ababyaza bajyaga bishyura mu myaka itatu ibyangombwa bikabona kuvugururwa ariko baza gusaba ko byahinduka kuko mu myaka itatu ngo hari ababa baribagiwe ko bagomba kuvuguruza impushya.

    Ku cyo kuba bamara igihe batarahabwa icyangombwa, Kimonyo yavuze abaforomo bakunze gutinda gubisaba no kubasubiza bigatinda.

    Ati “Ibintu birihutshwa ariko abaforomo ni benshi . Babikoze mu gihe nk’uko twabibasabye bazajya babibonera igihe . Njye ndabasabye bajye basaba mu gihe, ntibagakerewe byarenze igihe biri burangire ejo cyangwa ejo bundi.”

    Kimonyo yavuze ko abanyamuryango baramutse bashaka kumenya uko amafaranga batanga akoreshwa, nta kabuza bajya babimenya.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaforomo n’ababyaza basaga 15 000.

    Mu Rwanda kugeza ubu habarurwa abaforomo n’ababyaza basaga 15 000.

  • Tujyane i Bukomero aho Mbonyumutwa yakubitiwe urushyi, Abatutsi bagatangira guhigwa (Video) –

    Abaryoshya inkuru bavuga ko urwo rushyi rwakubiswe Mbonyumutwa wari Umuyoboke w’Imena w’Ishyaka MDR Parmehutu ryaharaniraga ishyirwaho rya Repubulika isimbuye Ingoma ya Cyami, yarukubitiwe mu Kibaya cya Bukomero rukumvikana mu Ndiza yose.

    Inkuru zimwe zivuga ko ubwo Mbonyumutwa yakubitwaga uru rushyi, yari avuye mu Misa kuri Paruwasi Gatolika ya Byimana, izindi zikavuga ko yari avuye mu rugo rwe rwari i Mwendo ndetse hakaba n’izivuga ko yari avuye mu Nama y’Abarwanashyaka ba MDR.

    Mu gushaka gucukumbura no kumara amatsiko abantu benshi, Abanyamakuru ba IGIHE bakoreye uruzinduko muri aka gace, baganira n’umusaza witwa Mugabo Pio uvuka mu yahoze ari Segiteri Kamusenyi, Komine ya Mukingi, Perefegitura ya Gitarama [ubu ni Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango].

    Mugabo avuga ko abasore batangiriye mu nzira Mbonyumutwa avuye mu nama y’abarwanashyaka ba MDR, yari yabereye kuri Paruwasi ya Byimana. Ibintu benshi bahuza no kuba yari avuye mu misa.

    Avuga ko iyi nama yari yitabiriwe n’abarwanashyaka ba MDR, barimo abitwaga Shumbusho, Mivumbi, Utumabahutu n’abandi benshi.

    Ati “Inama yari yabereye iyo ngiyo, ubwo rero agarutse ageze aha ni bwo iyo nkinamico bavuga ngo insoresore z’Abatutsi bamukubise urushyi. Mbonyumutwa yari avuye hariya mu nama ariko bamwe babeshya ko yari avuye mu rugo rwe inyuma hariya i Mwendo. Oya bari bavuye mu nama, mu Byimana hariya kuri paruwasi.”

    Ubusanzwe aho Mbonyumutwa yakubitiwe ni ahantu hari iteme [ikiraro] rito riri munsi gato y’Ishuri Ryisumbuye rya Bukomero [icyo gihe ryari ishuri ribanza], ari naho Mbonyumutwa bivugwa ko yahuriye n’abo basore barimo uwitwa Cyril, umuhungu wa Charles [Karoli], wayoboraga i Mpanda n’abandi.

    -  Urwitwazo rw’urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, byari ikinamico!

    Mu myaka ya 1963, u Rwanda rwari mu bihe by’umwuka mubi wa politiki, aho Ababiligi bifashishije amashyaka y’Abahutu bashakaga gukuraho umwami bagashyiraho Repubulika. Hari Abanyarwanda benshi batumvaga impamvu ya Repubulika n’uburyo bagiye kwibagirwa ingoma ya cyami bari bamaranye imyaka myinshi.

    Amashyaka ya Politiki ni yo yari abishyushyemo cyane ku isonga hari MDR Parmehutu yashakaga Repubulika na UNAR yashakaga Ubwami. Mbonyumutwa Dominique yabarizwaga mu Ishyaka rya MDR-Parmehutu.

    Mugabo avuga ko urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, bikitwa ko ari insoresore z’Abatutsi zamukubise, rutari rukwiye kugirwa urwitwazo rwo gutangira kwica Abatutsi bo hirya no hino mu gihugu, ahubwo ari umugambi wari warateguwe ndetse bikekwa ko n’inama yari avuyemo uwo munsi yigirwagamo uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa.

    Ati “Ni ikinamico kuko na we ubyumvise, nta kuntu umuntu yakubita undi urushyi hano, muri kiriya gihe cyo mu 1960, kugira ngo i Kanyanza, i Nyabikenke babyumve batangire kwica Abatutsi baho. Icyo gihe ko nta telefoni yabagaho, nta tumanaho ryabagaho, ntabwo aribyo barabeshyaga kuko ni nk’ikinamico yakinwe.”

    Yakomeje agira ati “Umuntu yakubitirwa urushyi hano uri hariya hakurya we akabyumva? Nonese mu gihugu hose byamenyekanye bite? Ni ibintu bari barateguye, barabeshyaga, ni ukuyobya uburari, burya hari ubwo abantu bakorwa n’isoni bakabeshya.”

    Nyuma y’uko bivuzwe ko Mbonyumutwa akubiswe urushyi kuri icyo gicamunsi, Abatutsi bari batuye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu gace ko ku Ndiza nka za Mwendo, n’ahandi batangiye kwicwa, barasenyerwa abandi barameneshwa.

    Ati “Aho za Saruhanga hatangira gushya, i Mwendo ku Gatwa [aho Mbonyumutwa atuye] hatangira gushya, urumva i Kanyanza ho byari byatangiye kare, urumva ko u Rwanda rwose rwari rwatangiye.”

    Ku rundi ruhande ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira IGIHE ko aba basore bavuzweho gukubita Mbonyumutwa bakurikiranywe ndetse bahabwa ibihano.

    Muri Mutarama 1961 ni bwo Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida, nyuma y’icyiswe ‘Coup d’Etat y’i Gitarama’ ubwo MDR Parmehutu yatangazaga ko ubwami buvuyeho u Rwanda ruhindutse Repubulika.

    Mbonyumutwa yabaye Perezida w’u Rwanda kuva ku wa 28 Mutarama 1961 kugeza ku wa 26 Ukwakira 1961.

    Mu 1965 yabaye umudepite aza gusuzugura MDR Parmehutu ubwo yari umudepite (ata umurongo) birangira ahejwe muri politiki. Yapfuye tariki 26 Nyakanga 1986, aguye mu Bitaro bya Ghent mu Bubiligi.

    Mugabo Pio uvuka mu yahoze ari Segiteri Kamusenyi, Komine ya Mukingi asobanura uko Mbonyumutwa yakubiswe urushyi bikitiriwa insoresore z’Abatutsi

    Igishanga cya Bukomero bivugwa ko ari cyo Mbonyumutwa yakubitiwemo

    Mugabo Pie, aha yatungaga urutoki hahoze iteme ari naryo Mbonyumutwa yari arimo kwambuka ubwo yatangirwaga n’abasore bakamukubita

    Video: Kazungu Armand