Tag: featured

  • Urukiko rwashimangiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere –

    CSP Kayumba na SP Ntakirutimana Eric bakurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo no kwiyitirira umwirondoro bakoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni mu gihe kandi Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza (Intelligence officer) muri iyo Gereza akurikiranyweho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n‘icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo.

    Kuwa 22 Gashyantare 2021, nibwo aba bose bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, gusa bahise bajuririra iki cyemezo.

    Ubwo hasomwaga imyanzuro y’iki gifungo, Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim bakekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro bakurikiranyweho.

    Urukiko rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Mutamaniwa Ephraim akekwaho impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo akurikiranyweho.

    Urukiko rwategetse ko CSP Kayumba, SP Ntakirutimana na Mutamaniwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 [Ukwezi kumwe] muri Gereza yemewe.

    Nyuma yo kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kane, narwo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo, bityo rurekeraho iki cyemezo cy’uko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’imfungwa…

    Bivugwa ko muri Mutarama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari ufungiye i Mageragere yahibiwe amafaranga agera kuri miriyoni 9,144,300.000Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti ya Insulin injection n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa Bugingo Eugène ukora mu bijyanye n’imibereho myiza muri Gereza ya Nyarugenge.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi, akaba yaraherukaga kuyikoresha tariki 18 Kanama 2020, itangira kwibirwaho ayo mafaranga muri Nzeri 2020.

    Bugingo abisabwe n’umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba Innocent, ngo yakuye iyo karita aho yari ibitse ikaba yaraguriweho ibicuruzwa bitandutanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ( online) nyirayo atabizi, hakoreshejwe telefoni ya Gashema Faustin ufungiye muri iyo Gereza akaba ari uburyo abaregwa bakoreshaga ngo bitagaragara ko aribo baguriyeho ibyo bintu bakoresha sim card z’abafungwa zabikwaga na Mutamaniwa Ephraim.

    Umuyobozi wa Gereza CSP Kayumba yifashishije umufungwa witwa Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita ya Ayman Muhamed, na we amusubiza ko bitankunda uretse kuba gusa yayikoresha agura ibintu bitandukanye online.

    Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri iyo konti ye, hakoreshejwe ikarita imaze kuvugwa kahaba haraguzwe telefone SUMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye bigizwe na biscuits, juices n’ibindi muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibizana ku murenge wa Mageragere, byakirwa na secretaire witwa Uwamariya Marguerite, maze akabigeza kwa CSP Kayumba.

    Urukiko rwemeje ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bakomeza gufungwa by’agateganyo

  • Abaforomo n’ababyaza mu rujijo rw’amafaranga bakwa n’ihuriro buri mwaka batazi icyo akora –

    Ubusanzwe umuforomo cyangwa umubyaza yemererwa kujya mu rugaga no kubona akazi ari uko afite icyo cyangombwa ndetse cyikavugururwa buri mwaka ari uko habanje gutangwa amafaranga. Ni amafaranga angana 15000 buri mwaka kugira ngo umunyamuryango yemererwe muri NCNM.

    Abavuganye na IGIHE, bavuze ko batasobanuriwe icyo ayo mafaranga akoreshwa nubwo babwirwa ko ari ayo kuvugurura urwo ruhushya (License).

    Umwe mu baforomo utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko itangwa ry’ayo mafaranga batarisobanuriwe.

    Ati “ Natwe ntituzi impamvu batubwira gutanga 15000 Frw kandi twarabyakiriye. Twabonye ko ari amabwiriza bashyizeho. Biratubangamiye cyane ku buryo tugerageza kubaza ku rubuga duhuriramo, tukibaza niba byibura batagabanya.”

    “Niba umuntu yarakoze akabona impamyabumenyi akabona uruhushya yakoze ikizamini ariko bakaruha igihe cy’umwaka umwe ,buri mwaka ngo ni ukuyiha [license] agaciro kandi ari nako utanga amafaranga, noneho ugasanga hari n’abayivugurura batarabona akazi ubwo umwaka warangira bikaba ngombwa y’uko uruvugurura .Turasaba ko bakongera imyaka rwose.”

    Sibomana Protais wo mu Karere ka Musanze yabwiye IGIHE ko bifuza ko uruhushya rwongererwa igihe bikaba nk’imyaka itanu ngo kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi kandi wishyura uruhushya buri mwaka.

    Ati “Biratubangamiye cyane. Iyaba batangaga igihe kirekire nibura uruhushya rukamara imyaka itanu kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi.”

    Undi wo mu Karere ka Kicukiro umaze imyaka itanu ari muri NCNM, yavuze ko n’iyo basabye urwo ruhushya badahita barubona ko hashira igihe kinini.

    Ati “Ubundi umuntu aba yarabonye uruhushya ariko bo bagashaka ko tuzajya tuvugurura buri mwaka kandi nabwo nubwo tuvugurura ntabwo ruzira igihe. Niba usabye mu kwa mbere bazayiguha nko mu kwa gatandatu ,ugasanga ugiye kongera gutangira umwaka nanone usaba kuvugurura .Ni ibintu bigenda biguru ntege. Amafaranga 15000Frw ni menshi ya buri mwaka. ”

    Yakomeje ati “ Iyo twaba twari tuzi wenda ngo hari ikigega runaka cyo gufasha wenda tukamenya ko turi gufasha n’abantu. Bashobora kubikuraho cyangwa bakavuga ko tuzajya twishyura mu myaka itanu.

    Umwanditsi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) Kimonyo Julie, yavuze ko kuba abanyamuryango basabwa kuvugurura uruhushya bigamije kunoza akazi bakora.

    Ati “ Iri si ishyirahamwe, ni ikigo kigendera ku mategeko. Dufite abakozi, dufite serivisi tubaha , dufite n’ibyo byemezo kandi bagomba kugira ibyemezo kugira ngo bajye bakora tuzi neza y’uko ari abantu batekanye bafite ibyangombwa. Ibyo byangombwa bitwara umwanya, bitwara ibikoresho , ibintu byinshi cyane kandi ibyo byose bijyaho amafaranga. ”

    Yakomeje ati “ N’ibyo 15000 Frw buri mwaka ugiye kureba ibikorwa byacu ntabwo biba bihagije . Bijya gutangira hashyizweho 5000 Frw, dusanga nta kintu ushobora gukora , nta n’umushahara bitanga, arongezwa.”

    Kimonyo yavuze ko mbere abaforomo n’ababyaza bajyaga bishyura mu myaka itatu ibyangombwa bikabona kuvugururwa ariko baza gusaba ko byahinduka kuko mu myaka itatu ngo hari ababa baribagiwe ko bagomba kuvuguruza impushya.

    Ku cyo kuba bamara igihe batarahabwa icyangombwa, Kimonyo yavuze abaforomo bakunze gutinda gubisaba no kubasubiza bigatinda.

    Ati “Ibintu birihutshwa ariko abaforomo ni benshi . Babikoze mu gihe nk’uko twabibasabye bazajya babibonera igihe . Njye ndabasabye bajye basaba mu gihe, ntibagakerewe byarenze igihe biri burangire ejo cyangwa ejo bundi.”

    Kimonyo yavuze ko abanyamuryango baramutse bashaka kumenya uko amafaranga batanga akoreshwa, nta kabuza bajya babimenya.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaforomo n’ababyaza basaga 15 000.

    Mu Rwanda kugeza ubu habarurwa abaforomo n’ababyaza basaga 15 000.

  • Tujyane i Bukomero aho Mbonyumutwa yakubitiwe urushyi, Abatutsi bagatangira guhigwa (Video) –

    Abaryoshya inkuru bavuga ko urwo rushyi rwakubiswe Mbonyumutwa wari Umuyoboke w’Imena w’Ishyaka MDR Parmehutu ryaharaniraga ishyirwaho rya Repubulika isimbuye Ingoma ya Cyami, yarukubitiwe mu Kibaya cya Bukomero rukumvikana mu Ndiza yose.

    Inkuru zimwe zivuga ko ubwo Mbonyumutwa yakubitwaga uru rushyi, yari avuye mu Misa kuri Paruwasi Gatolika ya Byimana, izindi zikavuga ko yari avuye mu rugo rwe rwari i Mwendo ndetse hakaba n’izivuga ko yari avuye mu Nama y’Abarwanashyaka ba MDR.

    Mu gushaka gucukumbura no kumara amatsiko abantu benshi, Abanyamakuru ba IGIHE bakoreye uruzinduko muri aka gace, baganira n’umusaza witwa Mugabo Pio uvuka mu yahoze ari Segiteri Kamusenyi, Komine ya Mukingi, Perefegitura ya Gitarama [ubu ni Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango].

    Mugabo avuga ko abasore batangiriye mu nzira Mbonyumutwa avuye mu nama y’abarwanashyaka ba MDR, yari yabereye kuri Paruwasi ya Byimana. Ibintu benshi bahuza no kuba yari avuye mu misa.

    Avuga ko iyi nama yari yitabiriwe n’abarwanashyaka ba MDR, barimo abitwaga Shumbusho, Mivumbi, Utumabahutu n’abandi benshi.

    Ati “Inama yari yabereye iyo ngiyo, ubwo rero agarutse ageze aha ni bwo iyo nkinamico bavuga ngo insoresore z’Abatutsi bamukubise urushyi. Mbonyumutwa yari avuye hariya mu nama ariko bamwe babeshya ko yari avuye mu rugo rwe inyuma hariya i Mwendo. Oya bari bavuye mu nama, mu Byimana hariya kuri paruwasi.”

    Ubusanzwe aho Mbonyumutwa yakubitiwe ni ahantu hari iteme [ikiraro] rito riri munsi gato y’Ishuri Ryisumbuye rya Bukomero [icyo gihe ryari ishuri ribanza], ari naho Mbonyumutwa bivugwa ko yahuriye n’abo basore barimo uwitwa Cyril, umuhungu wa Charles [Karoli], wayoboraga i Mpanda n’abandi.

    -  Urwitwazo rw’urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, byari ikinamico!

    Mu myaka ya 1963, u Rwanda rwari mu bihe by’umwuka mubi wa politiki, aho Ababiligi bifashishije amashyaka y’Abahutu bashakaga gukuraho umwami bagashyiraho Repubulika. Hari Abanyarwanda benshi batumvaga impamvu ya Repubulika n’uburyo bagiye kwibagirwa ingoma ya cyami bari bamaranye imyaka myinshi.

    Amashyaka ya Politiki ni yo yari abishyushyemo cyane ku isonga hari MDR Parmehutu yashakaga Repubulika na UNAR yashakaga Ubwami. Mbonyumutwa Dominique yabarizwaga mu Ishyaka rya MDR-Parmehutu.

    Mugabo avuga ko urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa, bikitwa ko ari insoresore z’Abatutsi zamukubise, rutari rukwiye kugirwa urwitwazo rwo gutangira kwica Abatutsi bo hirya no hino mu gihugu, ahubwo ari umugambi wari warateguwe ndetse bikekwa ko n’inama yari avuyemo uwo munsi yigirwagamo uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa.

    Ati “Ni ikinamico kuko na we ubyumvise, nta kuntu umuntu yakubita undi urushyi hano, muri kiriya gihe cyo mu 1960, kugira ngo i Kanyanza, i Nyabikenke babyumve batangire kwica Abatutsi baho. Icyo gihe ko nta telefoni yabagaho, nta tumanaho ryabagaho, ntabwo aribyo barabeshyaga kuko ni nk’ikinamico yakinwe.”

    Yakomeje agira ati “Umuntu yakubitirwa urushyi hano uri hariya hakurya we akabyumva? Nonese mu gihugu hose byamenyekanye bite? Ni ibintu bari barateguye, barabeshyaga, ni ukuyobya uburari, burya hari ubwo abantu bakorwa n’isoni bakabeshya.”

    Nyuma y’uko bivuzwe ko Mbonyumutwa akubiswe urushyi kuri icyo gicamunsi, Abatutsi bari batuye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu gace ko ku Ndiza nka za Mwendo, n’ahandi batangiye kwicwa, barasenyerwa abandi barameneshwa.

    Ati “Aho za Saruhanga hatangira gushya, i Mwendo ku Gatwa [aho Mbonyumutwa atuye] hatangira gushya, urumva i Kanyanza ho byari byatangiye kare, urumva ko u Rwanda rwose rwari rwatangiye.”

    Ku rundi ruhande ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira IGIHE ko aba basore bavuzweho gukubita Mbonyumutwa bakurikiranywe ndetse bahabwa ibihano.

    Muri Mutarama 1961 ni bwo Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida, nyuma y’icyiswe ‘Coup d’Etat y’i Gitarama’ ubwo MDR Parmehutu yatangazaga ko ubwami buvuyeho u Rwanda ruhindutse Repubulika.

    Mbonyumutwa yabaye Perezida w’u Rwanda kuva ku wa 28 Mutarama 1961 kugeza ku wa 26 Ukwakira 1961.

    Mu 1965 yabaye umudepite aza gusuzugura MDR Parmehutu ubwo yari umudepite (ata umurongo) birangira ahejwe muri politiki. Yapfuye tariki 26 Nyakanga 1986, aguye mu Bitaro bya Ghent mu Bubiligi.

    Mugabo Pio uvuka mu yahoze ari Segiteri Kamusenyi, Komine ya Mukingi asobanura uko Mbonyumutwa yakubiswe urushyi bikitiriwa insoresore z’Abatutsi

    Igishanga cya Bukomero bivugwa ko ari cyo Mbonyumutwa yakubitiwemo

    Mugabo Pie, aha yatungaga urutoki hahoze iteme ari naryo Mbonyumutwa yari arimo kwambuka ubwo yatangirwaga n’abasore bakamukubita

    Video: Kazungu Armand


  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo kwiyandikaho by’agateganyo ubutaka butanditse –

    Ku wa 30 Ukuboza 2020 ni bwo Leta yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na benebwo.

    Mu kiganiro abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagiranye n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka ku wa 17 Werurwe 2021 bagaragaje ko batewe impungenge n’iki cyemezo ahanini bashingiye ku byo bagaragarijwe n’abaturage.

    Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyari kigamije kumenya impamvu ubu butaka bwanditswe by’agateganyo kuri Leta, imikoreshereze yabwo, imikoresherezwe y’umutungo uburiho nk’inzu, amashyamba n’icyo nyirabwo asabwa kugira ngo azabusubizwe igihe azaboneka.

    Ku bijyanye n’impamvu Leta yafashe icyemezo cyo kubwiyandikishaho, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, Mukamana Espérance, yabwiye aba basenateri ko biteganywa n’itegeko.

    Ati “Ingingo ya 3 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha ububasha bw’ikirenga bwo gucunga ubutaka bwose buherereye mu mbibi z’umupaka w’Igihugu akaba ariyo mpamvu itarebera ubutaka bukomeje kuba aho butanditse”

    Yanabwiye abasenateri ko ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha inshingano buri wese kwandikisha ubutaka aho ivuga ko ’kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko’.

    Mukamana yavuze ko Itegeko rigenga ubutaka rishyira mu mutungo bwite wa Leta ubutaka butagira umuntu n’umwe ubufiteho uburenganzira bwihariye, yemeza ko ubutandikishijwe na bwo bwafatwa nk’aho butagira ubufiteho uburenganzira kugeza igihe ubukoresha azabwandikisha.

    Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo kidashingiye ku Itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage ndetse banemeza ko Itegeko Nshinga rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, basaba ko hakorwa ubukangurambaga abaturage bakandikisha ubutaka aho kubwandika kuri Leta.

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, Nkusi Juvénal, yabwiye IGIHE ko izi mpungenge baragaraje ahanini zaturutse ku bibazo bagaragarijwe n’abaturage.

    Ati “Impungenge dufite zishingiye ku kuba hari abaturage bamwe bafite impungenge cyane cyane bafite n’ubutaka butarandikwa.”

    Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zigaragazwa na Leta nk’izituma abaturage batandikisha ubutaka zirimo kunyereza umusoro, guhisha umutungo no kutagira ibyangombwa ubwazo ari ikibazo cyagakwiye gushakirwa igisubizo aho gufatira ubutaka.

    Ati “Baratubwira [Leta] ko impamvu batandikisha harimo ikibazo cyo gukwepa imisoro, urumva ikibazo cyo gukwepa imisoro byaba ari uguhishira abantu kandi bagomba gutanga umusoro, abantu bagombye kucyitaho kugira ngo abantu batange umusoro.”

    “Kuba abantu badafite ibibaranga bivuze ko mu Rwanda hari abantu badafite ibibaranga ku buryo byatuma batandikisha ubutaka bwabo. Ikindi guhisha umutungo w’abantu, ese hari abantu bashaka guhisha umutungo wabo, niba bahari nitubashakishe kuko ibikorwa barimo ntabwo ari bizima.”

    Nkusi yavuze ko icy’ingenzi ari ukumenya impamvu abantu batandikishije ubutaka bwabo kugeza aho Leta ifata icyemezo cyo kubwiyandikishaho.

    Ati “Kuvuga ngo Leta ibwiyanditseho by’agateganyo, iyo bavuze agateganyo ni ukuvuga ko kagira igihe karangirira. Ese bisobanuye iki? Kuko agateganyo kagomba gusobanuka, yego nubwo bavuga ngo abazabona ibyangombwa bazaza bamwandikire nta kibazo, ariko igikomeye ni ukumenya impamvu abantu batandikishije.”

    Nkusi yakomeje avuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, asaba ko habaho uburyo bwo kubakangurira kubwandikisha aho kugira ngo Leta ibwiyandikisheho.

    Ati “Ese nta zindi mbaraga zakoreshwa kugira ngo hatahurwe ibyo bibazo bya nyuma birimo bituma imicungire y’ubutaka idakorwa neza kugira ngo tuvuge ngo tubwiyandikishijeho, kugira ngo abantu tubyumve neza tubikemure.”

    “Kuko birajyana n’uko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kuko nubwo abo bantu bahari (abantu batandikisha ubutaka) umutungo ni uwabo kandi itegeko ribemerera ko uko wawubonye kose, ukurikije umuco, waba warabuguze buguma ari ubwawe ahasigaye kubwandika bikaba ari ukugira ngo babyemeze.”

    Kuri izi mpungenge zagaragajwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Mukamana Espérance, yagaragaje ko zitakagombye kubaho kuko ubutaka butambuwe ba nyirabwo kandi ko bazakomeza kubukoresha.

    Mukamana yemeye inama yagiriwe na Komisiyo zirimo kongera imbaraga mu bukangurambaga no gushaka ubushobozi bwatuma habaho igikorwa rusange cyo kwandika kuri ba nyirabwo ubutaka bwose butanditse aho gutegereza ko haza umwe umwe.

    Ibi biganiro hagati ya Sena n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka bizakomeza kugira ngo iyi gahunda irusheho gusobanuka kandi hirindwe ko yagira ikibazo iteza.

    Kugeza ubu ubutaka Leta yamaze kwiyandikishaho kuva iki cyemezo cyatangira ku wa 30 Ukuboza 2020 bugera ku bibanza 1.499.845 gusa bikaba ari iby’agateganyo ku buryo ba nyirabwo babonetse babwiyandikishaho.

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na ba nyirabwo

  • Rwezamenyo: Bafite impungenge ku bwiyongere bw’indaya kuko Camera zapfuye –

    Bemeza ko uburaya n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, byari byaracitse muri aka gace bitewe na Camera zari zarashyizwe ahakunze guhagarara abakoraga ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

    Mu baganiriye na IGIHE barimo n’abanyerondo, bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi budakoresha izi Camera kandi hashize igihe bugejejweho iki kibazo.

    Umwe mu banyerondo yagize ati “ No ku Murenge twarabihagejeje ko Camera zapfuye banga kuzikoresha, hari n’ushinzwe kugenzura amashusho zafataga waje kwanga gukomeza kujya ahirirwa ntacyo akora kubera ko zapfuye kuko ntacyo yabonaga yirirwaga akora ariko ntibabyumva.”

    Uwitwa Mutuyimana Omar na we yavuze ko abakora uburaya n’abacuruza urumogi biyongereye nyuma y’aho izi Camera zimaze igihe zidakora.

    Ati “ Mbere bakihashyira Camera indaya zose zahise zihunga, abacuruzaga urumogi ku muhanda barahava ariko ubu barongeye baragaruka kandi nta kindi n’uko nabo bazi neza ko zitagikora.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ko mu gihe cya vuba camera zizongera gukora.

    Ati “ Camera zirahari, ni akantu gato ko mu buryo ikora kapfuye ariko twaganiriye n’umutekinisiye azaza kugatunganya. Duteganya ko zizatangira gukora hano vuba. Erega uretse ko Camera hari ibyo igaragaza buriya hariya ikintu cya mbere gikorwa ni irondo ku bufatanye n’abaturage, ndumva ari bo bakora cyane naho umujura ntiyakurwaho burya na Camera.”

    Yongeyeho ko bashyizeho amatsinda arwanya abajura n’abacuruza ibiyobyabyenge ndese n’akurikirana ibikorwa by’abakora uburaya n’abasinzi mu kwirinda ko byateza umutekano muke.

    Camera zari zarashyizwe ahahagaragara indaya n’abacuruza ibiyobyabwenge bituma bahacika

    I Matimba hagishyirwa camera abaturage bavuga ko umutekano wari wose

  • Uko inka imwe yatumye Murekatete ava mu cyiciro cya mbere akagera mu cya gatatu cy’ubudehe –

    Uyu mubyeyi ufite abana icumi, atuye mu Mudugudu w’Urubiri mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo. Kuri ubu amaze kugura imirima itanu irimo n’ihinzemo ikawa, afite inzu abamo n’indi ari kubaka byose akavuga ko yabibonye nyuma yo korozwa inka.

    Ni kenshi cyane abaturage bahabwa inka bamwe zikabafasha mu kwiteza imbere abandi ugasanga ntibavuye mu cyiciro babarizwagamo. Kuri Murekatete ni urugero rwiza rwo kwigiraho uburyo inka imwe ishobora gutuma utera imbere ukagera aho ugura amasambu, ukarihirira abana amashuri mu mafaranga umuntu akura kuri ya nka.

    Uyu mugore wabyaye abana icumi avuga ko abana batanu be ba mbere babayeho mu buzima bubi bitewe nuko yari umukene ubarizwa mu cyiciro cya mbere, abandi batanu ba nyuma ngo yabashije kubishyurira amashuri bariga bararangiza banabona akazi, akavuga ko byose abikesha inka imwe yahawe muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.

    Iyo uganira na Murekatete ubona ari umugore wifitiye icyizere bitewe nuko ngo kuri ubu yinjiza amafaranga menshi akura mu mata, mu ikawa ndetse no mu gusarura imyaka yiganjemo ibigori n’ibishyimbo byose akavuga ko abikesha inka imwe yahawe mu mwaka wa 2013.

    Yagize ati “Inka ya mbere nayihawe mu 2013 mu kwezi kwa 12 mu mpera zuko kwezi yahise ibyara. Umwana wanjye w’umuhungu yahise atsinda nyuma y’amezi icyenda ikimasa ndakigurisha nishyura sima nari narubakishije ikiraro andi nyishyuriramo umwana ku ishuri; nyuma yarongeye ibyara ikimasa ndakigurisha nguramo inyana nziza nkomeza no gufumbira ibigori nahingaga.”

    Murekatete avuga ko yafumbiye ibigori yari afite abyejeje yongeranya n’amafaranga yagurishije inyana agura umurima w’ikawa, nyuma ngo yanaje kubaka inzu y’amabati 53 kuri ubu akaba agiye no kuyomeka amatafari.

    Ati “Inka yanjye ikamwa litiro icumi mu gitondo na nimugoroba icumi nkayagemura ukwezi kwashira bakampa amafaranga, ayo mafaranga ni yo nkoresha njya mu itsinda, nyuma rero nibwo negeranyije amafaranga nakuye mu itsinda nguramo aya mabati nubaka iyi nzu.”

    Murekatete avuga ko ibanga rituma inka ishobora kuguteza imbere harimo gukoresha neza ifumbire mu murima, kuyigaburira neza ikaguha umukamo mwinshi ushobora kugurisha ukabona amafaranga ndetse no kuyoboka amatsinda ya mafaranga wabonye akabasha kubyara andi.

    Ati “Abantu babaha inka ejo ukayivunja ukagenda ukaguramo inka nto kandi baguhanye inini, ejo yakura akongera akayivunjamo indi nto kugira ngo asagure agahora muri ubwo buzima adatera imbere kubera kwirukira inyungu nto, abantu nibamenye kwita ku nka nayo izabateza imbere.”

    Murekatete yasabye abahabwa inka kuzifata neza bakazahirira bakazitaho neza, yavuze ko ishobora kubyara bwa mbere ukitura ubwa kabiri yabyara ukayigurisha ukaguramo umurima ukawufumbira ukagufasha mu iterambere.

    Ati “Uwabonye inka aba ari umukire, abana banjye barize bane barangije amashuri undi umwe ni we ukiga mu gihe abandi bagiye mu kazi nyuma yo kurangiza amashuri.”

    Yavuze ko kuri ubu atagikeneye ubufasha ahubwo na we agerageza gufasha abakiri mu bukene nk’aho yahoze yavuze ko ariwe wasabye guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe ngo kuko yabonaga amaze gutera imbere. Yashimiye kandi Umukuru w’Igihugu washyizeho Gahunda ya Girinka yatumye ahabwa inka ikamufasha kwiteza imbere.

    Inka nkuru yahawe mu mwaka wa 2013 yarayigurishije nyuma yo kubona ko ikuze asigarana ebyiri nto akaba azitezeho umusaruro uruta uw’iyo yari afite mbere

    Murekatete avuga ko kuri ubu asigaye afasha abandi baturage ngo kuko we yamaze gutera imbere

    Murekatete avuga ko inka yahawe muri Girinka ariyo akesha iterambere

  • Nyiri ‘alimentation’ yamamaye ku izina rya “Chez Venant” yitabye Imana –

    Ihahiro Chez Venant mu mujyi wa Kigali ryahoze iherereye hafi y’amasangano (Rond point) yo mu Mujyi rwagati munsi yo kwa Rubangura hafi y’inyubako ya MIC.

    Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uyu mugabo wari ufite izina rikomeye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2021 azize uburwayi.

    Abana b’uyu mugabo babinyujije ku mbuga nkoranyambagaza, bagaragaje ko batewe agahinda n’urupfyu rw’umubyeyi wabo.

    Umukobwa we Ariane Kabandana, abinyujije kuri Instagram yagize ati “ Papa ndagukunda, wabaye imfura ubuzima bwawe bwose, wabereye bose Intangarugero. Wari umubyeyi mwiza w’imfura, buri muntu wese yakwifuza kubera ko wari umugabo w’imfura w’Intwari. Waritanze cyane , wari umuntu mwiza birenze uko nasobanura ,nta kintu kibi na kimwe cyigeze kikuranga”.

    Alimentation Chez Venant ni imwe mu zamamaye cyane i Kigali mu myaka yo hambere kuko abasirimu benshi ariho bakundaga guhahira.

    Kabandana Venant yitabye Imana azize uburwayi

  • Biden yarahiriye guhana ‘umwicanyi’ Putin wagerageje gufasha Trump mu matora aherutse muri Amerika –

    Biden yavuze ibi nyuma ya raporo y’inzego z’iperereza muri Amerika, yemeje ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida yabaye mu mwaka ushize muri Amerika. Ni ibikorwa avuga ko byakozwe “Binyuze mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha mu bitangazamakuru bya Amerika ndetse no kuri bamwe mu bari muri Leta ya Trump”.

    Iyi raporo kandi yagaragaje ko ibyo ari ibikorwa byari biteguye neza, ndetse ko bishobora kuba byarashyigikiwe na Perezida Putin ku giti cye, ibintu byari bibaye ku nshuro ya kabiri kuko inzego z’iperereza muri Amerika zari zanatangaje ko no mu mwaka wa 2016, u Burusiya bwagerageje kwivanga mu matora ya Perezida yatsinzwe na Perezida Trump icyo gihe.

    Biden wari warakaye bikomeye, yavuze ko yagiranye ikiganiro na Perezida Putin kuri telefoni, akamubwira ko “baziranye bihagije”, ku buryo umunsi ibimenyetso byemeje ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika, Putin agomba kwitegura kubiryozwa mu buryo bikomeye.

    Yagize ati “Twagiranye ibiganiro birebire, ndamuzi bihagije. Ikiganiro cyaratangiye maze ndamubwira nti ‘ndakuzi kandi nawe uranzi’. Ibimenyetso nibyerekana ko byabayeho (ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika), witegure ibizakurikiraho”.

    Perezida Biden yanavuze ko yizera ko Putin ari “Umwicanyi” nyuma y’ibirego byinshi byakomeje gushinja u Burusiya ‘kuroga’ abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, ndetse kuri uyu wa gatatu, inzego za Amerika z’ubucuruzi zashyizeho ibindi bihano ku bicuruzwa byoherezwa mu Burusiya, nyuma yo gushinja u Burusiya kuba inyuma y’ibikorwa byo kuroga Sergei Skripal n’umukobwa we Salisbury byabereye mu Bwongereza.

    U Burusiya kandi bwanashinjwe kugira uruhare mu kuroga Alexey Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, usibye ko ku bw’amahirwe yaje kurokoka nyuma yo kuvurwa amezi atanu yose mu Budage.

    Biden yavuze ko Putin atazamukira nyuma y’uko inzego z’iperereza zemeje ko uyu mugabo yivanze mu matora aherutse kubera muri Amerika

  • Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bakingiwe COVID-19 –

    Polisi y’Igihugu yatangaje ko ibikorwa byo kubakingira byatangirijwe ku bari mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Juba n’abakorera mu Ntara ya Abyei iri hagati ya Sudani y’Epfo na Sudani.

    Ku ikubitiro hakingiwe abapolisi b’u Rwanda 356 n’abandi 28 baturutse mu bindi bihugu nabo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, umupolisi umwe wa Sudani y’Epfo ndetse n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko gukingira bizakomereza ku bakorera mu zindi ntara.

    U Rwanda rwihaye intego yo gukingira Coronavirus haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kugerwaho n’icyorezo barimo n’abo mu rwego rw’umutekano. Nyuma yo gukingira ab’imbere mu gihugu, ku wa 15 Werurwe hakingiwe abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Abakorera mu Ntara ya Abyei no mu Murwa Mukuru Juba ni bo bahereweho

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bakingiwe COVID-19

    Igikorwa cyo kubakingira cyateguwe na Leta y’u Rwanda

  • Amajyaruguru: Biteguye guhinga ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 55 muri iki gihembwe cy’ihinga –

    Iki gihembwe gikunze kurangwa n’imvura nyinshi y’itumba ariko imara igihe gito, kuko hari aho usanga icika muri Gicurasi imaze amezi atagera muri atatu igwa, bikagira ingaruka nyinshi ku musaruro wa bimwe mu bihingwa bitinda kwera.

    Inzobere mu buhinzi zigira abaturage inama yo kudakererwa guhinga kuko n’ubwo iki gihembwe kigira imvura nyinshi, hari ubwo igenda hakiri kare bikaba byagira ingaruka ku musaruro wabo.

    Nizeyimbabazi Jean de Dieu ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Burera, yagize ati “Iki ni igihembwe gikunze kugira imvura nyinshi cyane ariko ishobora kumara igihe gito kuko hari ubwo igenda kare, abahinzi basabwa guhinga kare ku buryo igiye kare bitagira ingaruka ku bihingwa ahubwo yasanga bimaze kwera ahubwo koko bikeneye izuba”

    Agoronome Muhizi Anicet umaze imyaka irenga 25 akorana n’abahinzi bo mu Majyaruguru muri gahunda yo kubonera abaturage imbuto nziza, yavuze ko hari ibihingwa bikenera kumenya iihe bihingirwa.

    Yagize ati “Ibishyimbo ntibikunze gutinda kwera, icyo bisaba ni ukumenya kubikorera hakiri kare bikitabwaho bigakorerwa ibisabwa byose harimo no kubifumbira bikagira imbaraga. Iyo bikorewe gutyo mu byumweru 10 bya mbere, usanga ahandi biba bikeneye imvura nke ahubwo hakenewe izuba, abahinzi bafashijwe kubyumva gutyo nta kibazo cy’umusaruro cyabaho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yemeza ko n’ubwo iki gihembwe cy’ihinga gisa nk’icyakererewe gutangira kubera ko hari umusaruro ukiri mu mirima w’icyakibanjirije, bitazagira ingaruka nyinshi ku migendekere myiza yacyo.

    Yagize ati “Igihembwe cy’ihinga cya 2021 B gisa nk’icyakererewe gutangira kuko hari umusaruro w’icyakibanjirije wanabaye mwiza wari ukiri mu mirima. Ariko nta ngaruka tubona bizakigiraho kuko twe twateguye ibizakenerwa byose yaba mu mirima harimo iyahujwe, amafumbire n’imbuto byose birahari ku buryo ntakizatinza gahunda y’ubuhinzi. Turasaba abaturage kudatakaza umwanya ahubwo bagahita bahinga birinda no kuvanga imyaka ndetse no gukurikiza gahunda y’igihingwa kiba cyaratoranyijwe iwabo”.

    Bitegangijwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021 B, ibishyimbo ari byo bizahingwa ku buso bunini buhuje ugeranyije n’ibindi bihingwa, kikazahingwa ku buso bungana na hegitari 55.000 burimo 16.221 zo mu Karere ka Rulindo, 15.893 zo mu Karere ka Gakenke, 13.810 zo mu Karere ka Burera na 18.000 mu turere twa Gicumbi na Musanze.

    Imirima yatangiye gutunganywa mu Majyaruguru

    Abayobozi n’abaturage bari mu myiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2021 B