Tag: featured

  • Burera: Abantu 176 bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo –

    Ku itangiriro ry’iki gikorwa, hatanzwe imbago ku bantu 120 n’inkoni zera ku bandi 56 bo mu Mirenge itandukanye y’aka karere.

    Bamwe mu bunganiwe, bavuga ko byabashimishije cyane kuko izi nyunganirangingo bahawe usanga zihenze cyane ku buryo batabasha kuzibonera byoroshye kandi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bimenyimana Claude yahawe inkoni yera, yagize ati “Biranshimishije cyane kuko iyi nkoni irahenda cyane ntabwo twabasha kuzigurira, ubu ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera”

    Nyiranzayino Nadine we yagize ati “Ndashimira leta kuko baba badutekerejeho bakatugenera ubufasha kandi usanga dukenera buri munsi, imbago ntacyo nakora ntazifite kuko niyo maguru yanjye, uko umuntu agura imodoka akajya ayigurira amapine niko natwe bibera usanga zisaza bikatugora guhora tuzisimburanya, birakwiye ko dutekerezwaho by’umwihariko ntibadufate nk’abasanzwe”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, we avuga ko bishimira ko akarere kaba kabatekerejeho kakagira ingengo y’imari kagena yo kubafasha ariko ko bagifite imbogamizi zo kuba hari inyunganirangingo zigenda zisaza agasaba ko iki gikorwa cyahoraho.

    Ati “Turashimira akarere kuko kaba kagennye ingengo y’imari idufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo. Turi mu karere k’imisozi ku buryo nk’imbago zimwe ziba zarashaje ahandi batarazibona ku buryo dusaba ko iki gikorwa cyakomeza tugafashwa bamwe bituma bagera ku masoko, bakitabira n’inama biboroheye”

    Ubuyobozi w’Akarere ka Burera bwo buvuga ko buzakomeza kwita ku bafite ubumuga uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

    Ubusanzwe inkoni yera ishobora kugeza ku gaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda naho imbago zo zibarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 70 bitewe n’ubwoko bwayo n’aho ituruka.

    Abafite ubumuga bw’amaso bahawe inkoni zibafasha

    Hatanzwe imbago 120 ku bafite ubumuga bw’ingingo

  • Imishinga 4 itanga ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere yahembwe 10 000$ buri umwe –

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 19 Werurwe 2021 binyuze mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu ryahaye umwihariko imishinga igamije gufasha ingimbi n’abangavu ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga, kubona amakuru n’ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    iAccelerator yatangiye mu mpera za 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku ikubitiro muri iri rushanwa hiyandikishije abagera kuri 690, batoranywamo 40 baje kuvamo 10, mbere y’uko hatangazwa bane batsinze, banahabwa ibihumbi 10$ kuri buri wose yo kuyishyira mu bikorwa.

    Imishinga yahembwe yatoranyijwe hashingiwe ku mwihariko, uburambe n’ubushobozi bwayo n’uko izabyara inyungu, ikagirira benshi akamaro.

    -  Incamake ku mishinga yatsinze muri iAccelerator

    -  URUJENI: Ni umushinga wa Umubyeyi Aimée Laetitia ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    -  MENYA WIRINDE: Ni umushinga wa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    -  UBUMUNTU ORGANIZATION: Ni umushinga wa Uwineza Marie Odile na Mugeniwayesu Charline, ugamije kongera ubushobozi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.

    -  MIZERO CARE ORGANIZATION: Ni umushinga wa Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan, witezweho kuzoroshya itangwa rya serivisi n’amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw’ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k’umuryango n’inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Turebye mu myaka 20 ishize, tukanatekereza ku ntego z’ahazaza h’umuryango, tuzakomeza kugira uruhare mu kubakira urubyiruko ubushobozi. Iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere badasize sosiyete baturukamo.’’

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, na we yikije by’umwihariko ku kamaro kari ku kubyaza umusaruro imbaraga z’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Twiyemeze gutangira gukora, ntituzi uko ejo hazaba hameze; dukorere hamwe kuko tugomba kwitegura neza duhereye uyu munsi.’’

    iAccelerator yatangijwe mu 2016; imishinga ine ya mbere izahabwa inkunga ya $10,000 yo kuyishyira mu bikorwa no guhugura ba nyirayo ku kuyinoza.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko ’iAccelerator’ ari ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Yagize ati “Tubitezeho byinshi bayobozi bakiri bato, birimo kuzuza inshingano zanyu no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iterambere, binyuze mu kwihugura, gukora udushya ndetse no kwihangana.”

    Ibihembo bya iAccelerator byatanzwe nyuma y’Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthForumSeries” ryahawe insanganyamatsiko igira iti “COVID19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya”.

    Muri iri huriro hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku bihe bya COVID-19 ku Rwanda, ubuhamya bw’abayirwaye ndetse n’imibereho y’abafite ubumuga butandukanye muri icyo gihe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagarutse ku masomo icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga.

    Ati “Covid-19 yabaye ikibazo gikomeye ku Isi hose ariko twanakuyemo ibisubizo bikomeye nk’igihugu nk’u Rwanda rudafite amikoro akomeye. Iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi.’’

    Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n’imbogamizi ku kubona amakuru y’ingenzi.

    Yasabye ko hakwiye gutangwa umwihariko kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.

    Yakomeje ati “Hakwiye kujyaho gahunda yihariye yo guhugura abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ikindi ni ugutera inkunga imiryango y’abafite ubumuga.’’

    iAccelerator itegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Muri uyu mwaka ryahuriranye n’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze wita ku bikorwa birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurihirira amashuri abana b’abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya Malaria n’ibindi.


  • U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie –

    Kuri uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ngarukamwaka.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ururimi rw’Igifaransa ruherutse kwemezwa nk’ururimi rwemewe n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

    Minisitiri Biruta yagize ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, turifuza gushimira icyemezo cy’Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyo kugira Igifaransa rumwe mu rurimi rwemewe gukoreshwa muri uwo muryango. Ibi bizatuma uru rurimi rurushaho gukoreshwa muri aka karere”.

    Biruta kandi yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye imigambi migari y’Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie.

    Yagize ati “U Rwanda rushyigikiye Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie mu migambi yawo irimo gushyigikira ikoranabuhanga, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse no guteza imbere urubyiruko”.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rushyigikiye umugambi wa Francophonie wo guteza imbere abagore bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

    Bagize bati “U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Intego y’uyu mwaka “Abagore ba Francophonie, kwihagararaho kw’abagore” ni amahirwe yo kwakira ikigega ‘La Francophonie Avec Elles’, aho u Rwanda rufite imishinga itanu yungukiye muri icyo kigega”.

    Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ukwezi kwa Werurwe kwizihizwamo umunsi wahariwe Francophonie guhuriranye n’uko ku Isi hose hizihizwa ukwezi kwahariwe umugore.

    Yavuze kandi ko uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ari naho yahereye aha icyubahiro abagore bose babuze akazi kubera cyo, abakora mu nzego z’ubuzima, abashatse ibisubizo biganisha ku iterambere n’ukubaho kw’imiryango yabo n’abandi.

    Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu gushyigikira abagore, La Francophonie ibigiramo uruhare mu ngeri zitandukanye. Ati “Mu kwezi kwa mbere kw’icyorezo, twashinze ikigega “La Francophonie avec Elles” nishimiye uyu munsi gutangaza ko cyatangiye kwakira imishinga mu cyiciro cyacyo cya kabiri.”

    Yavuze ko umuryango ayoboye wiyemeje guteza imbere abagore bakora mu bijyanye n’ubugeni, uburezi, igisirikare, itangazamakuru, ubwanditsi, sinema, dipolomasi, ubuhanzi, n’izindi ngeri.

    Mushikiwabo kandi yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Biro bye, ndetse banaboneraho gushyira umukono ku musezerano ashyiraho Ikigo Mpuzamahanga kigamije guteza ururimi rw’Igifaransa, kizashyirwa mu nyubako ya Château de Villers-Cotterêts.

    Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie watangijwe mu mwaka wa 1970 utangirijwe muri Niger. Muri rusange urimo ibihugu 88, ukaba ugamije gufasha ibihugu biwugize gusangira umuco, politiki ndetse n’ibirimo ubukungu, binyuze mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi n’izindi kavukire mu bihugu muri buri gihugu.

    Uyu muryango kandi ugamije guteza imbere demokarasi, amahoro, ubumenyi ndetse n’iterambere rirambye.

    Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa

    Ibiganiro byabo byibanze ku gutangiza Ikigo Mpuzamahanga cyo guteza imbere Ururimi rw’Igifaransa

    Amasezerano yasinywe hagati y’Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wa Francophonie uba buri ku wa 20 Werurwe buri mwaka

  • Igihe nk’iki mu 1997: Icuraburindi mu Ishuri ry’i Nyange nyuma y’igitero cy’Abacengezi (Video) –

    Ni inkuru yoroshye kuyibara, ariko ikomeye ku bayibayemo cyane bitewe n’uko itanga ubutumwa bukomeye ku bakiri bato n’urubyiruko muri rusange.

    Hari mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997, ubwo Abacengezi bagabaga igitero mu Ishuri ryisumbuye rya Nyange, ahazwi nk’i Nyange, maze basaba abanyeshuri baryigagamo icyo gihe kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo.

    Abanyeshuri barabyanze, maze abacengezi bicamo abanyeshuri barindwi, abandi 40 bararokoka ariko muri abo barindwi bakomerekejwe abakiriho baracyafite ibyo bikomere.

    Aba bana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Intwari z’Imena ku wa 12 Nzeri 2001, igihe Intwari z’igihugu zatangazwaga bwa mbere.

    By’umwihariko hari abarokotse iki gitero bibuka ibi bihe nk’ejo hashize.

    Sindayiheba Phanuel w’imyaka 44, uvuka mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, ni umwe mu bize kuri iri shuri mu 1995. Ubwo igitero cy’Abacengezi cyo ku wa 18 Werurwe 1997 cyabaga, yari umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu.

    Abara amateka y’iyi nkuru nk’ayabaye ejo hashize, ku buryo abasha kugusubiza mu ishuri bigagamo n’ibyaribayemo muri iryo joro abo bacengezi babagabagaho igitero.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare uyu mwaka, yagize ati “Muri iryo joro, byari ahagana saa Mbili z’umugoroba, twari tugiye muri étude [gusubira mu masomo] twitegura igeragezwa mu isomo ryitwaga Psychologie, hanyuma dutangira twumva urusaku rw’amasasu twumva bisa nk’ibivugira kure, ariko tukabifata nk’ibisanzwe kuko twari tubimenyereye.”

    Yakomeje agira ati “Kubera ko n’iyo byabagaho byabereye nko ku dusozi tw’aho bitaga Ndaro, bwaracyaga abasirikare ba RDF bakaza kuduhumuriza bakatubwira bati ni Abacengezi bari baje kwiba no gusahura inka, twabamenesheje bagiye.”

    Ishuri ryigagamo abo mu mwaka wa Gatandatu [ryigagamo abanyeshuri 24 ariko bari 18 kuko bamwe bigaga bataha], ryari ryitaruye andi ariko ryegeranye n’ahakoreraga ubuyobozi bw’ishuri ku buryo ubwo Abacengezi baryinjiragamo abari mu yandi mashuri batigeze bamenya ko hari icyabaye.

    Ati “Mbona mu ishuri ryacu hinjiye abantu batatu bambaye imyenda y’igisirikare, bariya basirikare bari ab’ingabo za Habyarimana, ugasanga hejuru yambaye igikoti cya gisirikare hasi bambaye ipantalo y’ikoboyi.”

    Yakomeje agira ati “Icyo bari bahuriyeho ni uko bari bafite imbunda kandi bigaragara ko harimo n’amasasu ahagije. Mu kwinjira rero, bafunguye urugi [hari uwari mukuru muri bo afite n’inkota], wa wundi wari mukuru muri bo ahita atubaza niba tumuzi, akoresha Igifaransa ariko kitari na cyiza cyane, ati ‘Est que vous me connais?, ni uko natwe turahakana tuti oya. Ati Vous allez me voir’, bivuze ngo ‘Mugiye kumbona.’”

    Muri ako kanya abanyeshuri bose bari bamaze kurambarara hasi abenshi bihishe munsi y’intebe, ubwoba bwabatashye abari basigaye babasha kuvuga cyangwa kwikiriza ibyavugwaga n’aba bacengezi bari mbarwa.

    Sindayiheba avuga ko uwo mucengezi yahise ababwira ngo nibamworohereza akazi nta kibazo bagira. Icyo gihe buri wese yibazaga ikiri bukurikireho.

    Ati “Hanyuma yerekana uruhande rw’ibumoso ati ‘Abatutsi mujye hariya, yerekana iburyo ati Abahutu mujye hariya’. Ako kanya habayeho umwanya nakwita nk’umunota wo gutuza, hashize akanya umukobwa witwaga Mujawamahoro Chantal [Aruhukire mu mahoro], aravuga ngo ‘Nta Muhutu uri hano nta n’Umututsi uri hano, twese turi Abanyarwanda’.”

    Amateka mabi y’ivanguramoko ryazanywe n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bari bayazi kuko bari bafite imyaka ibarirwa muri 17-22. Ni ukuvuga ngo buri wese yari azi ubwoko bwe hagendewe ku moko yakoreshwaga ku butegetsi bwa mbere ya Jenoside

    Abo Bacengezi bahise batangira kubica, bamaze kubona ko abanyeshuri bose bo mu wa Gatandatu bameze nk’abapfuye [hari harimo abapfuye, abandi barashwe bagwa igihumure], bahise basohoka bajya mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu.

    Aba banyeshuri bo mu wa Gatanu na bo bababereye ibamba banga kwivangura ndetse uwari amaze gusomera bagenzi be ijambo ry’Imana rivuga ko nta cyatandukanya abantu n’urukundo rw’Imana, ahita ababwira ko nta Muhutu n’Umututsi bari muri iryo shuri.

    Muri iryo shuri ntibahatinze, bahise batangira kurasa abanyeshuri na bo bahita bagerageza gusohoka ari nabwo abo mu yandi mashuri bumvise urusaku rw’amasasu barasohoka bose birukanka ku misozi no mu mashyamba biza kurangira bamwe bahuye n’abasirikare ba RDF baza gutabara.

    Abo banyeshuri bo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu bose banze kwitandukanya, baje kugirwa Intwari zo mu Cyiciro cy’Imena.

    Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yatabarutse mu 2018 azize indwara.

    Intwari 39 zikiriho, benshi muri bo bagize amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminuza, ubu bakora imirimo inyuranye hirya no hino mu gihugu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe [CHENO], Nkusi Déo, yabwiye IGIHE ko abakiriho bakurikiranwa, gusa hari abagizwe intwari batakiriho, basize imiryango.

    Yavuze kandi ko ntaho itegeko rivuga ko umuryango w’Intwari witabwaho byihariye, icyakora ntabwo ‘bawureka ngo wandagare’.

    Ati “Ubutwari si ubw’umuryango, ni ubw’umuntu ku giti cye. Bavuga ko inda ibyara mweru na muhima, hari nubwo usanga wa wundi uriho niba undi yarapfuye ashobora kuba n’ikigwari wenda. Ibihembo ntabwo byaba ari iby’undi ni iby’umwe wakoreye ubutwari.”

    “Gusa nk’urwego, ntabwo wamureka ngo yandagare mu buzima ariko ntabwo biba biri muri gahunda ngo kuko yabaye intwari, umuryango we, abana be bazahabwa ibi n’ibi.”

    Mu mateka y’u Rwanda, Ubutwari ni indangagaciro ikomeye kandi yahozeho. Ni imwe mu ndangagaciro zubatse igihugu, ziracyagura zinagiteza imbere.

    Muri ibyo byose birushaho kuba akarusho iyo iryo shyaka n’ubutwari bifitwe n’abakiri bato kuko byongerera imbaraga umusaruro wabyo.

    Ishuri ry’i Nyange ryagabweho igitero n’Abacengezi ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 1997

    Ku wa 18 Werurwe 1997 nibwo Abacengezi bateye iri shuri

    Sindayiheba yari afite imyaka 20 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ubwo Abacengezi bagabaga igitero mu Ishuri ry’i Nyange

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Burera: Abantu 176 bafite bumuga bahawe inyunganirangingo –

    Ku itangiriro ry’iki gikorwa, hatanzwe imbago ku bantu 120 n’inkoni zera ku bandi 56 bo mu Mirenge itandukanye y’aka karere.

    Bamwe mu bunganiwe, bavuga ko byabashimishije cyane kuko izi nyunganirangingo bahawe usanga zihenze cyane ku buryo batabasha kuzibonera byoroshye kandi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bimenyimana Claude yahawe inkoni yera, yagize ati “Biranshimishije cyane kuko iyi nkoni irahenda cyane ntabwo twabasha kuzigurira, ubu ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera”

    Nyiranzayino Nadine we yagize ati “Ndashimira leta kuko baba badutekerejeho bakatugenera ubufasha kandi usanga dukenera buri munsi, imbago ntacyo nakora ntazifite kuko niyo maguru yanjye, uko umuntu agura imodoka akajya ayigurira amapine niko natwe bibera usanga zisaza bikatugora guhora tuzisimburanya, birakwiye ko dutekerezwaho by’umwihariko ntibadufate nk’abasanzwe”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, we avuga ko bishimira ko akarere kaba kabatekerejeho kakagira ingengo y’imari kagena yo kubafasha ariko ko bagifite imbogamizi zo kuba hari inyunganirangingo zigenda zisaza agasaba ko iki gikorwa cyahoraho.

    Ati “Turashimira akarere kuko kaba kagennye ingengo y’imari idufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo. Turi mu karere k’imisozi ku buryo nk’imbago zimwe ziba zarashaje ahandi batarazibona ku buryo dusaba ko iki gikorwa cyakomeza tugafashwa bamwe bituma bagera ku masoko, bakitabira n’inama biboroheye”

    Ubuyobozi w’Akarere ka Burera bwo buvuga ko buzakomeza kwita ku bafite ubumuga uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

    Ubusanzwe inkoni yera ishobora kugeza ku gaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda naho imbago zo zibarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 70 bitewe n’ubwoko bwayo n’aho ituruka.

    Abafite ubumuga bw’amaso bahawe inkoni zibafasha

    Hatanzwe imbago 120 ku bafite ubumuga bw’ingingo

  • Akarere ka Kayonza kakuwe mu kato k’uburenge nyuma y’amezi asaga abiri –

    Ibi bibaye nyuma yaho kuwa 6 Mutarama iyi Minisiteri yari yasohoye itangazo rishyira mu kato aka Karere kubera indwara y’uburenge yari yagaragaye mu Mudugudu wa Mucucu mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi.

    Mu itangaz0 iryasinyweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, rivuga ko ashingiye kuri raporo y’itsinda ryakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya indwara y’uburenge mu nka zakorewe mu Mudugudu wa Mucucu aho bigaragara ko hashize iminsi irenga 21 inka ya nyuma yagaragaje ubwandu bw’uburenge muri ako gace ikuwe mu bworozi.

    Minisitiri Mukeshimana yamenyesheje “ Abantu bose cyane cyane aborozi bo mu Karere ka Kayonza, Inzego z’uBuyobozi n’iz’Umutekano ko akato k’amatungo n’ibiyakomokaho kari kashyizwe mu Karere ka Kayonza gakuweho, bityo ingendo z’amatungo zirimo inka, ihene, intama n’ingurube n’ibiyakomokaho zikaba zemewe mu Karere ka Kayonza kimwe n’ahandi hose mu gihugu.”

    Minisitiri Mukeshimana yaboneyeho kandi gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, aborozi n’abandi bose bireba gukomeza kurushaho gutanga umusanzu wabo mu gukumira uburwayi bw’amatungo.

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dukunze kwibasirwa cyane n’indwara y’uburenge aho birangira gashyizwe mu kato akenshi bikanagira ingaruka no ku tundi turere byegeranye.

    Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko iki cyemezo cyo kubashyira mu kato gikunze kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo ubukene kuko abenshi usanga batunzwe no gucuruza aya matungo.

    Amatungo yo mu karere ka Kayonza yakuwe mu kato k’uburenge

  • Umukoro utegereje Gatabazi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu –

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba bombi, nyuma y’amasaha make Gatabazi arahiriye kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Prof Shyaka yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere, ubufasha n’imbaraga yamuhaye mu mirimo yakoraga no kumushoboza ibyo yakoraga.

    Kuva mu 2018, ubwo Prof Shyaka yagirwaga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu hari impinduka ziganisha ku mibereho myiza y’abaturage zagiye zikorwa aho nk’ibijyanye n’uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa byavuye kuri 65% bikaba bigeze kuri 82%.

    Ibijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage byavuye kuri 70% bigera kuri 87%, ibijyanye n’imitangire ya serivisi, ubu yageze kuri 78% ivuye kuri 74% yariho mu 2018, mu gihe gahunda y’imyaka irindwi iteganya ko u Rwanda ruba rugeze kuri 90%.

    Prof Shyaka ati “Birumvikana rero ko hakiri urugendo rurerure rwo kugera kuri iyo ntego u Rwanda rwihaye muri iyi myaka itatu iri imbere.”

    Muri iyi myaka ibiri n’igice ishize Prof Shyaka ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, iyi minisiteri ku bufatanye n’izindi nzego yari yihaye umuhigo wo gufasha abanyarwanda kubona amacumbi, aho inzu ibihumbi 11 zagombaga kubakwa kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2021.

    Ati “Nibura hafi 9000 zarubatswe, ba nyirazo bazirimo nabwo haracyari urugendo rwo gukora ndetse hakaba n’izindi nyinshi zikeneye gusanwa.”

    Ibijyanye n’ihame ry’uko serivisi abanyarwanda bahabwa ziba zitanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, inzego z’ibanze zakoze urugendo rushimishije aho kuri ubu nibura serivisi 97% zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2020 zari kuri 89%.

    Prof Shyaka yavuze ko hari imishinga itarakoraga neza nayo yahagurukiwe uyu mwaka, hongerwamo imbaraga kugira ngo ishobore gukora aho nibura igera kuri 65% yakozwe, mu gihe isigaye ikabakaba 25%, igikeneye kongerwamo imbaraga.

    Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’uburyo inzego z’ibanze zikurikirana gucunga neza umutungo wa rubanda, igishimishije hari intambwe yatewe muri iyi myaka itatu ishize ariko na none ntabwo turagerayo, haracyari byinshi byo kunozwa.”

    Umukoro kuri Minisitiri Gatabazi

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite inshingano rusange zo guhuza gahunda zijyanye n’imiyoborere myiza n’imitegekere y’igihugu ihamye bigamije iterambere mu by’ubukungu, imibereho na politiki.

    By’umwihariko, Minaloc ishinzwe guteza imbere, kumenyeshakisha no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda bijyanye n’ubutegetsi bw’igihugu binyujijwe mu gushyiraho politiki, ingamba na gahunda z’igihugu zijyanye n’imiyoborere myiza, imitegekere y’igihugu, imibereho y’abaturage n’imiturire mu Midugudu hagamijwe iterambere rirambye.

    Mu bindi harimo gushyiraho amategeko ajyanye n’imiyoborere myiza, imitegekere y’igihugu, imiturire n’iterambere mu mibereho myiza n’ubukungu.

    Prof Shyaka yavuze ko umusimbuye akwiye gushyira imbaraga mu gukomeza gufasha inzego z’ibanze kwirinda icyorezo cya Covid-19, gukurikirana ibijyanye n’ubudehe ndetse no kongerera imbaraga urwego rw’Akagari.

    Yavuze kandi ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kureba ibibazo bibangamiye imibereho y’abanyarwanda by’umwihariko abafite intege nke.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu ziremereye ariko atari wenyine kuko ari uwamuhaye izo nshingano ahari ngo atange inama n’umurongo ndetse n’ubufatanye n’abandi bayobozi buzamufasha kugera ku cyo uwamutumye ashaka.

    Yakomeje agira ati “Nk’uko abitwibutsa kenshi, icya mbere ni ukumva ko ntari njye nyine, Umukuru w’Igihugu arahari, afite amasezerano yagiranye n’abaturage, afite ibyo yabemereye mu gihe cy’imyaka irindwi turimo, nkumva rero icyanzagamo buri gihe ni ukuvuga ngo abaturage bategereje iki? Nkumva ubuyobozi ari inshingano ariko hakazamo ko iyo bitagenze neza ubibazwa.”

    Avuga kandi ko n’ubwo hari inshingano za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko iza ngombwa ari ubukangurambaga kugira ngo n’ibindi bikorwa izindi nzego zishobora gukora zibone uburyo bw’uko bishobora gukorwa.

    Ati “Kuko abaturage bari kumwe n’Umukuru w’Isibo, bari kumwe n’Umukuru w’Umudugudu, uw’Akagari kugira ngo bashobora guhinga, bashobora kubungabunga ibidukikije n’ibindi byose bakora babifashijwemo n’abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze.”

    Minisitiri Gatabazi yibukije abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko bafite inshingano zo guhindura ubuzima n’imibereho by’abaturage bakoresheje izi nzego ziva ku muryango, umudugudu zikarinda zigera ku rwego rw’igihugu.

    Prof Shyaka ahererekanya ububasha na Gatabazi wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Umuyobozi Mukuru wa FARG, Uwacu Julienne ashyikiriza impano Minisitiri Gatabazi

    Prof Shyaka Anastase yari amaze imyaka ibiri n’igice ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Gatabazi na Shyaka bashyira umukono kuri raporo y’ihererekanyabubasha

    Abakozi ba Minaloc n’abandi bo mu bigo biyishamikiyeho bari bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha

    Kanda hano urebe andi mafoto

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Muhanga: Gushakisha imibiri y’Abatutsi bivugwa ko yubakiweho urusengero bigiye gutangira –

    Muri Gashyantare 2021 nibwo Komisiyo igizwe n’inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy’urusengero rw’itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Iyo komisiyo yashizweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w’amazi mu gikari cy’Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y’urugo rw’umuturage, babonye imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n’indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

    Ni Komisiyo igizwe n’inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’iperereza (RIB).

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ku wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri bitangira hifashishijwe imashini.

    Ati “Gushakisha imibiri biratangira kuri uyu wa Mbere, kandi twasanze ari ngombwa ko hakoreshwa imashini kuko ari yo yihutisha akazi.”

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko kuri uyu wa Gatanu icyo gikorwa cyatangiye kumenyekanishwa.

    Ahakekwa ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni mu gice cy’ibaraza rw’urusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n’iruhande rw’indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi.

    Inkuru bifitanye isano: Muhanga: Hanzuwe ko igice cy’urusengero bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y’abazize Jenoside gisenywa

    Igice cy’uru rusengero ni cyo kigiye gusenywa kuko bikekwa ko cyubakiye ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Kayonza: Umugabo yagiye gucukura amabuye y’agaciro apfirayo –

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabukeye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsolo Bright, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.

    Yagize ati “ Aho yaguye ubusanzwe hakorera Wolfram, yari imaze igihe itahakorera, kubera ko nta burinzi rero buhari, abaturage bajyayo gucukura rwihishwa. Uyu mugabo rero yagiyeyo arimo gucukura ikirombe kiramugwira abari hafi aho barahuruza, abaturage bagiyeyo bakuraho itaka barebye basanga yamaze gushiramo umwuka.”

    Gitifu Nsolo yakomeje avuga ko hari n’abandi baturage benshi basanzwe bajya gucukura mu buryo butemewe n’amategeko aya mabuye, bakaba babasabye kwirinda gukora ibi bikorwa ngo kuko bashobora kuhatakariza ubuzima.

    Ati “ Kwiba ubwabwo ni umuco mubi, bajya gucukura badafite ibikoresho byabugenewe kuburyo bashobora no gucukura ahantu hashobora kubateza ibibazo, twasabye abaturage kubireka ndetse dufata n’izindi ngamba zirimo kuharinda n’ibindi.”

    Yasabye abaturage kandi kwegera abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bakabasaba akazi aho kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bushobora no gutuma baburiramo ubuzima bwabo.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


  • Ikinyoma cya Judi Rever kuri Radio Canada cyakubitiwe ahareba i Nzega –

    Kuwa 7 Mutarama nibwo kuri Radio Canada hatambutse ikiganiro cyatumiwemo umunyamakurukazi wo muri Canada uzwiho inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever, gikorwa n’umunyamakuru Stéphan Bureau.

    Binyuze kuri iyi Radio, Judi Rever yahawe rugari asobanura igitabo yanditse ashinjamo FPR Inkotanyi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana.

    Muri iki gitabo yise ‘L’éloge du sang, Les crimes du Front Patriotique Rwandais’, Judi Rever avuga ko FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

    Rever ngo ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000, nubwo ibihamya byose birimo n’ubushishozi bw’Umuryango w’Abibumbye bivuga ibihabanye n’ibyo.

    Nyuma y’iki kiganiro, amatsinda menshi y’Abanyarwanda baba muri Canada, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barabyamaganye bavuga ko ibyakozwe na Radio Canada ya Leta byo gutanga umwanya ku muntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bihabanye n’amahane y’umwuga agenga iyo radio.

    Ibi byatumye bamwe mu Banyarwanda batanga ikirego ku Umuvunyi wigenga w’iyo radio, bavuga ko ibyavugiwe muri icyo kiganiro bikwiye gukorwaho iperereza kuko bitubahirije amahame ayigenga.

    Urwego rw’Umuvunyi muri Radio Canada rurigenga, rukaba rushinzwe kugezwaho ibibazo byagaragajwe mu biganiro n’ibindi byose bitambutswa kuri iyo radio. Uru rwego kandi ni rwo rwakira amakimbirane n’ibibazo by’abantu bavuzweho nabi cyangwa batishimiye ubutumwa bwatambukijwe kuri iyo radio.

    Uru rwego rero nirwo Abanyarwanda bagejejeho ikibazo, bavuga ko batanyuzwe n’ibyatambukijwe na Radio Canada.

    Umuvunyi wigenga w’iyo radio, Guy Gendron, yasohoye raporo ya paji 12 yerekana ko ibyakozwe n’umunyamakuru Stéphan Bureau, bihabanye n’amahame agenga iyo radio.

    Iyi raporo yashyikirijwe Josias Semujanga na Pascal Kanyemera uyobora umuryango Humura uhuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau, ikaba yaranzuye ko “Ikiganiro Stéphan Bureau yagiranye n’umunyamakuru Judi Rever, cyatambutse tariki ya 7 Mutarama 2021 mu kiganiro ‘Bien entendu’ ku miyoboro ya ICI Premiere cyanyuranyije n’ihame ry’ukuri kw’impamo mu mahame agenga imikorere y’abanyamakuru ba Radio-Canada.”

    Muri iyi nyandiko ndende, Gendron yatsindagiye ko ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, Judi Rever atari umutumirwa w’imbonera kuko yigaragaza nk’umuhezanguni uhakana ibyemezo by’inkiko, agahamya ko amateka ya Jenoside yuzuye ibinyoma, ndetse agahakana ibimenyetso byemeza Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yongeyeho ko “Kugeza ubu, birazwi ibyabaye mu Rwanda byemejwe ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingiwe ku makuru yakusanyijwe igihe kinini, ari yo ashobora kwitwa amateka yemewe”.

    Yongeyeho ati “Twabonye igomba kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igakorwa n’Abahutu. Abashaka kwandika amateka anyuranye n’ayo yemewe bagomba kwisobanura, bagatanga ibimenyetso, amazina, ibikorwa bifatika, ubuhamya byagereranywa n’ibisanzwe byemewe”.

    Yanasabye kandi Radio Canada gukomeza gukora iperereza, ndetse akanagira inama iyo radio yo gutegura ikiganiro mpaka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Uwo muvunyi asoza avuga ko “Amateka atandikwa mu munsi umwe. Nta n’ubwo yasubirwamo mu kiganiro kimwe”.

    Nyuma y’iyi raporo, Abanyarwanda batuye muri Canada, barimo Association Humura, bavuze ko bishimiye iki gikorwa.

    Perezida w’uyu muryango Pascal Kanyemera yagize ati “Twishimiye umwanzuro wavuye mu kirego twatanze kuri Radio-Canada. Tukaba twizera ko batazongera guha umwanya abahakana cyangwa abahindura amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntidushaka kandi ntituzigera twemera ko hari abaduhindurira amateka”.

    Judi Rever yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

    Judi Rever amaze igihe mu murongo w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igitabo cye kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri mpamo kw’ibyabaye, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka igihugu cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.

    Judi yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.

    Judi Rever asanzwe ari umwanditsi upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Stéphan Bureau wakiriye ikiganiro gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]