Tag: featured

  • Leta yatangaje igihe umusoro w’ubutaka w’umwaka wa 2021 uzishyurirwa –

    Magingo aya umusoro uri kwishyurwa ku mutungo utimukanwa mu Rwanda urimo n’ubutaka ni umusoro w’umwaka wa 2020. Mu Nama y’Abaminisitiri iherutse guterana kuwa 15 Werurwe uyu mwaka, hafashwe icyemezo cy’uko igihe cyo kuba uwo musoro warangije kwishyurwa cyongerwaho ukwezi kumwe, kikavanwa ku wa 31 Werurwe kikagezwa ku wa 30 Mata uyu mwaka.

    Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yari yemeje kandi harimo ko umusoro wishyurwa utazashingira ku bipimo bishya byari byashyizweho, ahubwo ko uzashingira ku bipimo byari byashingiweho hishyurwa umusoro w’umwaka wa 2019.

    Ibi bipimo byari byahinduwe n’itegeko rishya ku musoro ryatowe mu mwaka wa 2018, rigena ko igiciro cy’umusoro ku butaka kibarirwa hagati y’amafaranga 0 Frw na 300 Frw kivuye kuri 0 Frw na 80 Frw, bitewe n’aho ubutaka buri ugereranyije n’ibikorwa remezo bibwegereye birimo umuhanda wa kaburimbo cyangwa undi wubatse neza, intera iva ku kibanza igera ku isoko y’amazi ndetse n’intera iva ku kibanza igera ku muyoboro w’amashanyarazi.

    Umujyi wa Kigali wavugaga ko ibi biciro bijyanye n’iterambere uyu Mujyi umaze kugeraho, gusa bamwe mu baturage barabyinubiye cyane kuko hari aho igiciro cy’umusoro cyikubye inshuro zirenga eshatu, bikagora abaturage binagendanye n’ibihe igihugu kirimo bya Covid-19.

    Nyuma y’uko umuturage witwa Niyitanga Salton agejeje icyo kibazo ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame mu mpera z’umwaka ushize, yatangaje ko icyo kibazo kigiye guhabwa umurongo kigakemurwa, binyuze mu gusuzuma ireme ry’uwo musoro ugereranyije n’ibihe u Rwanda rurimo bya Covid-19.

    Icyo gihe yaragize ati “Umuntu agereranya ibintu byinshi, akareba abantu, amikora yabo, igihugu, n’impamvu uwo musoro wagiyeho, noneho tugashaka igishora kuba cyabera benshi.”

    Asobanura impamvu y’ihinduka ry’umusoro uzishyurwa mu mwaka wa 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye RBA ko “Hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri iki gihe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’amikora y’abaturage akaba nayo yaragezweho n’izo ngaruka, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izamuka ry’ibiciro ryari ryatangajwe riba risubitswe, noneho abasora, bagasora imisoro yari iriho mbere y’iri zamuka. Imisoro yishyuwe mu mwaka wa 2019.”

    Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iki cyemezo cyerekana uburyo Leta yita ku bibazo by’abaturage bayo.

    Yagize ati “Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda twacyakiriye neza cyane, tugira ngo tubone umwanya wo kubashimira, kuko bateze amatwi impungenge kandi bakaziha agaciro”.

    Kugeza ubu, abaturage ibihumbi 188 nibi bari barashoboye kumenyekanisha umusoro w’ubutaka. Aba bose bari bamaze kumenyekanisha umusoro w’amafaranga miliyari 17 Frw ariko umusoro wari umaze kwishyurwa ungana na miliyari zirindwi.

    Ku bantu bari baramaze kwishyura umusoro wabo w’umwaka wa 2020, bazahera kuri ayo mafaranga mu kwishyura umusoro w’uyu mwaka, umusoro uzishyurwa mu Ukuboza 2021 nyuma y’uko ibipimo bishya bizagenderwaho mu kwishyura uwo musoro bizaba bimaze gushyirwa hanze.

    Mu Ukuboza uyu mwaka, ni bwo imisoro y’ubutaka y’uyu mwaka wa 2021 izishyurwa

  • Hifujwe amavugurura mu itegeko ryo kubona amakuru hakajyamo n’ibihano –

    Ubwo busabe bwagarutsweho mu nama yabaye ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, yateguwe na RJSD hagamijwe gusesengura iyubahirizwa ry’iryo tegeko.

    Ni inama yateguwe mu gusesengura ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo SOBANUKIRWA gifasha Abanyarwanda kubona amakuru, ku bufatanye n’icy’Abanyamerika, JP Media, mu 2020. Iyo nyigo yerekanye ko itegeko ryerekeye kubona amakuru mu Rwanda ari ingezi mu iterambere, ariko hakiri imbogamizi mu bo rireba kuko benshi batarisobanukiwe.

    Bamwe mu banyamakuru bayitabiriye bavuze ko bahura n’imbogamizi zirimo kwimwa amakuru ntihagire igikorwa, ndetse n’abayabima ntibibagireho ingaruka kuko iryo tegeko ridafite ingingo iteganya ibihano.

    Umunyamakuru Byansi Samuel Baker yagize ati “Itegeko ridafite igihano biragoye ko rishyirwa mu bikorwa. Abantu benshi ntabwo bazi iri tegeko ariko n’abarizi bahita bamenya imbaraga nkeya zaryo ko nta gihano riteganya, bigatuma baryica nkana. Biragoye rero ko tuzabona amakuru ku rwego rushimishije mu gihe batararivugurura.”

    Hitayezu Christophe we asobanura ko itegeko rikwiye kwigishwa no kumenyekanishwa cyane cyane by’umwihariko mu bayobozi kuko “abenshi batazi inyungu rifite mu iterambere ry’igihugu”. Yavuze ko kugeza ubu hari ikibazo cy’abayobozi badasobanukiwe iryo tegeko “bakumva ko umunyamakuru ari umwanzi wabo”.

    Yakomeje ati “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kubona amakuru akayageza ku baturage. Abayobozi ntabwo barumva neza inyungu ziri mu kuyatanga kuko nabo ubwabo bibagirira akamaro mu guteza imbere abo bayobora.”

    Muri iyo nama hanagarutswe ku bakozi bashinzwe amakuru mu bigo bitandukanye, nabo bagaragaza imbaraga nke mu gusobanukirwa ibikubiye muri iryo tegeko, bityo bakaba bakeneye ko bongererwa ubumenyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura(RMC), Mugisha Emmanuel, yavuze ko ababangamira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kubona amakuru bagombye kubihanirwa.

    Yagize ati “Nubwo kugeza ubu bidakorwa ngo habeho ibihano ku bimana amakuru afitiye rubanda akamaro, dusanga hakwiye kujyaho ibihano wenda bitari mpanabyaha, ariko inkiko zikajya zica abishe nkana iri tegeko ihazabu kugira ngo umuco wo kwimana amakuru ucike burundu”.

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Celestin, asanga igihe kigeze ngo itegeko rigirire Igihugu akamaro mu iterambere “hongerwamo izindi ngingo mu rwego rwo kubaka urwego rw’itangazamakuru rutajegajega”.

    Uwari ahagarariye urwego rw’umuvunyi muri iyo nama, Mugeni Cecile, yasezeranyije abayitabiriye kugeza ibitekerezo byabo ku babishinzwe.

    RJSD yasabye ko byakorwa mu maguru mashya, kugira ngo iryo tegeko rifashe Igihugu kugera ku iterembere rirambye cyane ko amakuru ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere rya buri wese n’igihugu muri rusange.

    Itegeko n° 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru, rivuga ko “buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera”. Icyakora amakuru yahungabanya umutekano w’Igihugu ntatangwa.

    Ni itegeko rigaragaramo icyuho cy’ibihano mu gihe hagaragara uwimanye amakuru ateganyijwe gutangwa, ari na byo inzego zitandukanye ziheraho zisaba ko hongerwamo ingingo z’ibihano.

    Abanyamakuru basabwe ko Itegeko ryo kubona amakuru risobanurirwa abayobozi bose, bakarigira iryabo

  • AMAFOTO : Ingabire Grace ufite impano yo kubyina yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa tanu z’ijoro n’iminota 46′ Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ryambitswe Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda [Nimero 01] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness [Nimero 28] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali.

    Ingabire Grace (No.7) yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y’amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

    Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe. Yegukanye ikamba mu birori byabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Ni nyuma y’urugendo rwatangiye kuva mu Ukuboza 2020 hashakishwamo Miss Rwanda 2021.

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryiyandikishijwemo abakobwa 413. Bakuwemo 37 bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma hatorwa 20 bajya mu mwiherero. 20 bakuwemo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma. Hatowe kandi batatu bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda. Ubwiza bwahawe amanota 30%, Umuco 30% naho Ubwenge bwahawe amanota 40%.

    Agnes Mukazibera wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yashimye buri mukobwa witabiriye Miss Rwanda, abateye inkunga n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa. Yasabye abantu batandukanye kuzafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Ikamba ry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5] ; yahawe 1,800,000 Frw yatanzwe na Petersbakers. Ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

    Ikamba ry’umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine ; yahembwe miliyoni 1 800 000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

    Ikamba rya Nyampinga w’Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe 1 800 000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Ikamba ry’umukobwa ukunzwe ryegukanwe na Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie], yahembwe 1 800 000 Frw yatanzwe na MTN.

    Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

    Uwase Phionah yabaye Miss Photogenic ahembwa 1 800 000 Frw na Diamond Smile Dental Clinic.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ingabire-Grace-ufite-impano-yo-kubyina-yegukanye-ikamba-rya-Miss-Rwanda-2021

  • Haribazwa byinshi ku ndege ya Trump imaze igihe kinini iparitse ku karubanda –

    Amakuru avuga ko iyi indege ihamaze imyaka irenga ine iparitse, kuko inyandiko zerekana ingendo z’indege zigaragaza ko iheruka mu kirere mbere y’irahira rya Perezida Trump ku wa 20 Mutarama 2016.

    Iyi ndege yakozwe mu 1991 ibanza kwifashishwa mu ngendo zihuza Amerika na Mexique, mbere y’uko igurwa n’umuherwe Paul Allen wayigurishije kuri Trump mu 2010.

    Ni indege ifite amateka akomeye kuri Trump kuko ababikurikiranira hafi bemeza ko iyi ndege yagize uruhare rufatika mu gutuma atsinda amatora yo mu 2016, ndetse yari yarahimbwe izina ’Trump Force One’, mu kuyitirira ’Air Force One’ isanzwe itwara Perezida wa Amerika.

    Akenshi Trump yakundaga guparika iyi ndege inyuma y’ahantu ari buhurire n’abamushyigikiye, ku buryo baba bayireba neza yanditseho izina rye, ibyatumaga abantu bamufata nk’umugabo ukomeye wigejeje ku iterambere rihambaye, bikabaha icyizere ko anafite ubushobozi bwo kubageza kuri iryo terambere nyine.

    Nyuma yo kuba Perezida ariko, Trump yaretse kugendera muri iyi ndege inashaje, kuko yari imaze kugaragaza ibibazo bya moteri ebyiri zayo, imwe yarangiritse, indi yaragiye gukoreshwa.

    Ikindi gikomeye kibazwaho n’abahanga mu by’indege, ni uburyo iparitse ahantu habi. Ubusanzwe indege nini nka Boeing 757 itwara abagenzi 228, iba igomba guparikwa ahantu hafunze kugira ngo itanyagirwa cyangwa ngo ijyeho urubura. Bitabaye ibyo yagakwiye guparikwa ahantu mu butayi hakunze kuba hashyushye. Kuba rero iyi ndege iparitse ahantu hadatunganyije neza, ngo byerekana ko Trump ashobora kuba atakiyikoresha, nk’uko CNN yabitangaje.

    Bivugwa ko kimwe mu bigoye uyu mugabo magingo aya, ari uko gukoresha iyo ndege kugira ngo isubire mu kirere byahenda Trump cyane, kuko byasaba amafaranga ari hafi ya miliyoni 1$, kandi ibyo bikaza byiyongera ku kuba n’ubundi iyo ihagurutse, ibarirwa amafaranga ari hagati ya 15 000$ na 18 000$ ku isaha imwe gusa.

    Bijyanye rero n’ibibazo by’ubukene byugarije Trump muri iyi minsi, kuko ibikorwa bye byinshi, birimo hoteli n’ibigo bikinirwaho umukino wa golf, biri mu byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bivugwa ko Trump yahombye miliyoni zirenga 700$, ndetse akaba afite amadeni arenga miliyoni 400$ agomba kwishyurwa mu 2023, byose bikarushaho gushyira igitutu kuri uyu mugabo, unaherutse kugurisha imwe mu nzu ze kuri miliyoni 49$, akayungukamo miliyoni 31$.

    Iyi ndege imaze igihe kinini itaguruka

    Iyi ndege yakoreshwaga na Trump mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2016

  • Gicumbi: Ushinzwe umutekano wa Sacco yarashe mugenzi we –

    Ahagana saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, nibwo uyu mukozi wa ISCO yarashe mugenzi we ukuguru.

    Uyu warashe mugenzi yari agiye kumusimbura mu gihe uwo yarashe ariwe wari waraye ijoro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didace, yemereye IGIHE, iby’aya makuru anashimangira ko ashobora kuba yabikoze atabigambiriye kuko nta bibazo bari bafitanye.

    Ati “Nibyo yamurashe ubu umurwayi ari mu bitaro bya Byumba uwarashe ari mu maboko ya RIB gusa ntawavuga ko hari icyo bapfaga kuko bombi bavugaga ko ntacyo bapfa.”


  • Grumeti Air igiye gutangiza ingendo zihuza Kigali na Serengeti muri Tanzania –

    Grumeti Air ni Ikigo cy’indege gitwara abantu bashobora kugera kuri 12, kikaba gikorera Arusha muri Tanzania ari naho icyicaro cyacyo kiri. Ni ikigo gikorera mu bice birimo Serengeti n’ahandi muri Tanzania byakira ba mukerarugendo benshi, birimo Kilimanjaro, Sasakwa, Lamai, Dar es Salaam na Zanzibar.

    Muri Kamena uyu mwaka, iki kigo kizatangira gukora ingendo zigana i Kigali zivuye Arusha, byitezwe ko zizafasha kongera umubare wa ba mukerarugendo basura ibice byombi, dore ko Kigali imaze kwigaragaza nk’umwe mu mijyi itanga icyizere cyo kwakira abakerarugendo benshi mu bice biri imbere.

    Grumeti Air izajya ikora ingendo eshatu za buri cyumweru mu minsi irimo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

    Grumeti Air ifitanye imikoranire n’Ikigo cya Singita kigenzura amahoteli menshi arimo na hoteli iri mu Rwanda, izwi nka Kwitonda Singita Lodge. Iyi mikoranire ni ingenzi cyane mu gutembereza abakerarugendo mu bice byose iki kigo gifitemo ibikorwa, ibice biri ahantu hari ibyanya by’inyamaswa bikomeye ku Isi.

    Ikigo cya Grumeti Air kizatangira gukorera ingendo mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka

    Ikigo gitwara abantu bari hagati ya babiri na 12 mu ndege imwe

    Iki kigo kizwiho gutwara ba mukerarugendo

    Abapilote ba Grumeti Air bafite uburambe burenga amasaha 30.000 mu gutwara indege

  • Minisitiri Gatabazi yijeje kwihutisha gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’akagari –

    Ubusanzwe akagari kagira abakozi babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe Iterambere.

    Muri Werurwe 2018, ni bwo abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragarije Umukuru w’Igihugu, ikibazo cy’urwego rw’akagari rudatanga umusaruro uko bikwiye bitewe n’uko abakozi barwo ari bake cyane.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko icyo gitekerezo cyumvikana, asaba ko abo bireba bakwihutira kugishyira mu bikorwa, aho ngo nta mpamvu abakozi bakuzura mu nzego zo hejuru hasi bakabura.

    Yagize ati “Ikibazo rwose uko ugisobanuye kirumvikana ni ukubishyira mu bikorwa gusa. Birumvikana nta mpamvu buzurirana hejuru hariya hasi nta gihari. N’ubundi birimo bitekerezwa igisigaye ni ukubyihutisha bigashyirwa mu bikorwa.”

    Ubwo yari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Prof Shyaka wari umaze imyaka ibiri ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri Gatabazi yavuze ko umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu ariwo ibintu bigiye gukorwamo.

    Ati “Nsanze hari indi nshingano ikomeye tunashimira Umukuru w’Igihugu wemeye ko inzego z’ibanze zabahwa imbaraga bihereye mu tugari.”

    “Utugari ni two twegereye abaturage, ni two tubana n’abaturage umunsi ku munsi, dufatanye n’izindi nzego bireba, iki kintu tugitegure neza […] amezi asigaye kwaba kumwe cyangwa abiri, abantu bafatanye dushyireho inzego zateguwe neza, zatekerejwe neza mu bayobozi banasobanurirwe icyo abaturage bategereje ku buyobozi bw’igihugu cyabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuguru ya Kabiri mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge, Ndeze Patrice, avuga ko bari basabye ko bijyanye n’inshingano bagira nibura bahabwa abakozi batanu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ugasanga niba abakozi b’utugari bagira inshingano cyane cyane zo kuba mu baturage, igihe kinini urumva tukimara mu baturage kugira ngo tumenye n’ibibazo byabo tubikemure hakiri kare, ariko byarangira ukaba ukeneye no kugaruka mu biro kubakira.”

    Yakomeje agira ati “Ako kazi karagorana, ku buryo tuvuga ngo habonetse undi mukozi, ku buryo Gitifu yajya yitabira izo nama ariko ku kagari hakaba hari umuntu uhoraho ushobora gufasha mu kwakira abaturage.”

    Ubusanzwe nka komite y’Umudugudu igira abakozi batanu batorwa ku buryo nibura ku kagari naho hagakwiye kugira abo bayobozi kugira ngo buri bikorwa bibashe gukurikiranwa n’ubushinzwe.

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko nibura n’uwo umwe batwemereye yaboneka vuba noneho abandi n’izindi gahunda zikazagenda ziza nyuma.”

    Gitifu Ndeze avuga ko byafasha mu guha serivisi nziza abaturage kandi zikabageraho vuba kuko. Gusa amakuru avuga ko akagari kari kemerewe kuzongerwa undi mukozi umwe n’ubwo icyorezo cya Covid-19, cyakomye mu nkokora iyi gahunda.

    -  Reba video: Minisitiri Gatabazi yijeje kwihutisha gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’akagari

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko akagari kagomba kongererwa imbaraga kuko ari umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu

  • Burera: Abantu 176 bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo –

    Ku itangiriro ry’iki gikorwa, hatanzwe imbago ku bantu 120 n’inkoni zera ku bandi 56 bo mu Mirenge itandukanye y’aka karere.

    Bamwe mu bunganiwe, bavuga ko byabashimishije cyane kuko izi nyunganirangingo bahawe usanga zihenze cyane ku buryo batabasha kuzibonera byoroshye kandi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bimenyimana Claude yahawe inkoni yera, yagize ati “Biranshimishije cyane kuko iyi nkoni irahenda cyane ntabwo twabasha kuzigurira, ubu ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera”

    Nyiranzayino Nadine we yagize ati “Ndashimira leta kuko baba badutekerejeho bakatugenera ubufasha kandi usanga dukenera buri munsi, imbago ntacyo nakora ntazifite kuko niyo maguru yanjye, uko umuntu agura imodoka akajya ayigurira amapine niko natwe bibera usanga zisaza bikatugora guhora tuzisimburanya, birakwiye ko dutekerezwaho by’umwihariko ntibadufate nk’abasanzwe”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, we avuga ko bishimira ko akarere kaba kabatekerejeho kakagira ingengo y’imari kagena yo kubafasha ariko ko bagifite imbogamizi zo kuba hari inyunganirangingo zigenda zisaza agasaba ko iki gikorwa cyahoraho.

    Ati “Turashimira akarere kuko kaba kagennye ingengo y’imari idufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo. Turi mu karere k’imisozi ku buryo nk’imbago zimwe ziba zarashaje ahandi batarazibona ku buryo dusaba ko iki gikorwa cyakomeza tugafashwa bamwe bituma bagera ku masoko, bakitabira n’inama biboroheye”

    Ubuyobozi w’Akarere ka Burera bwo buvuga ko buzakomeza kwita ku bafite ubumuga uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

    Ubusanzwe inkoni yera ishobora kugeza ku gaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda naho imbago zo zibarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 70 bitewe n’ubwoko bwayo n’aho ituruka.

    Abafite ubumuga bw’amaso bahawe inkoni zibafasha

    Hatanzwe imbago 120 ku bafite ubumuga bw’ingingo

  • Imishinga 4 itanga ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere yahembwe 10 000$ buri umwe –

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 19 Werurwe 2021 binyuze mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu ryahaye umwihariko imishinga igamije gufasha ingimbi n’abangavu ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga, kubona amakuru n’ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    iAccelerator yatangiye mu mpera za 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku ikubitiro muri iri rushanwa hiyandikishije abagera kuri 690, batoranywamo 40 baje kuvamo 10, mbere y’uko hatangazwa bane batsinze, banahabwa ibihumbi 10$ kuri buri wose yo kuyishyira mu bikorwa.

    Imishinga yahembwe yatoranyijwe hashingiwe ku mwihariko, uburambe n’ubushobozi bwayo n’uko izabyara inyungu, ikagirira benshi akamaro.

    -  Incamake ku mishinga yatsinze muri iAccelerator

    -  URUJENI: Ni umushinga wa Umubyeyi Aimée Laetitia ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    -  MENYA WIRINDE: Ni umushinga wa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    -  UBUMUNTU ORGANIZATION: Ni umushinga wa Uwineza Marie Odile na Mugeniwayesu Charline, ugamije kongera ubushobozi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.

    -  MIZERO CARE ORGANIZATION: Ni umushinga wa Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan, witezweho kuzoroshya itangwa rya serivisi n’amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw’ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k’umuryango n’inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Turebye mu myaka 20 ishize, tukanatekereza ku ntego z’ahazaza h’umuryango, tuzakomeza kugira uruhare mu kubakira urubyiruko ubushobozi. Iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere badasize sosiyete baturukamo.’’

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, na we yikije by’umwihariko ku kamaro kari ku kubyaza umusaruro imbaraga z’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Twiyemeze gutangira gukora, ntituzi uko ejo hazaba hameze; dukorere hamwe kuko tugomba kwitegura neza duhereye uyu munsi.’’

    iAccelerator yatangijwe mu 2016; imishinga ine ya mbere izahabwa inkunga ya $10,000 yo kuyishyira mu bikorwa no guhugura ba nyirayo ku kuyinoza.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko ’iAccelerator’ ari ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Yagize ati “Tubitezeho byinshi bayobozi bakiri bato, birimo kuzuza inshingano zanyu no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iterambere, binyuze mu kwihugura, gukora udushya ndetse no kwihangana.”

    Ibihembo bya iAccelerator byatanzwe nyuma y’Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthForumSeries” ryahawe insanganyamatsiko igira iti “COVID19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya”.

    Muri iri huriro hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku bihe bya COVID-19 ku Rwanda, ubuhamya bw’abayirwaye ndetse n’imibereho y’abafite ubumuga butandukanye muri icyo gihe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagarutse ku masomo icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga.

    Ati “Covid-19 yabaye ikibazo gikomeye ku Isi hose ariko twanakuyemo ibisubizo bikomeye nk’igihugu nk’u Rwanda rudafite amikoro akomeye. Iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi.’’

    Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n’imbogamizi ku kubona amakuru y’ingenzi.

    Yasabye ko hakwiye gutangwa umwihariko kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.

    Yakomeje ati “Hakwiye kujyaho gahunda yihariye yo guhugura abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ikindi ni ugutera inkunga imiryango y’abafite ubumuga.’’

    iAccelerator itegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Muri uyu mwaka ryahuriranye n’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze wita ku bikorwa birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurihirira amashuri abana b’abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya Malaria n’ibindi.


  • U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie –

    Kuri uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga ngarukamwaka.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ururimi rw’Igifaransa ruherutse kwemezwa nk’ururimi rwemewe n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

    Minisitiri Biruta yagize ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, turifuza gushimira icyemezo cy’Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyo kugira Igifaransa rumwe mu rurimi rwemewe gukoreshwa muri uwo muryango. Ibi bizatuma uru rurimi rurushaho gukoreshwa muri aka karere”.

    Biruta kandi yongeyeho ko u Rwanda rushyigikiye imigambi migari y’Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie.

    Yagize ati “U Rwanda rushyigikiye Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie mu migambi yawo irimo gushyigikira ikoranabuhanga, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ndetse no guteza imbere urubyiruko”.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rushyigikiye umugambi wa Francophonie wo guteza imbere abagore bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

    Bagize bati “U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Intego y’uyu mwaka “Abagore ba Francophonie, kwihagararaho kw’abagore” ni amahirwe yo kwakira ikigega ‘La Francophonie Avec Elles’, aho u Rwanda rufite imishinga itanu yungukiye muri icyo kigega”.

    Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ukwezi kwa Werurwe kwizihizwamo umunsi wahariwe Francophonie guhuriranye n’uko ku Isi hose hizihizwa ukwezi kwahariwe umugore.

    Yavuze kandi ko uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ari naho yahereye aha icyubahiro abagore bose babuze akazi kubera cyo, abakora mu nzego z’ubuzima, abashatse ibisubizo biganisha ku iterambere n’ukubaho kw’imiryango yabo n’abandi.

    Mushikiwabo yakomeje avuga ko mu gushyigikira abagore, La Francophonie ibigiramo uruhare mu ngeri zitandukanye. Ati “Mu kwezi kwa mbere kw’icyorezo, twashinze ikigega “La Francophonie avec Elles” nishimiye uyu munsi gutangaza ko cyatangiye kwakira imishinga mu cyiciro cyacyo cya kabiri.”

    Yavuze ko umuryango ayoboye wiyemeje guteza imbere abagore bakora mu bijyanye n’ubugeni, uburezi, igisirikare, itangazamakuru, ubwanditsi, sinema, dipolomasi, ubuhanzi, n’izindi ngeri.

    Mushikiwabo kandi yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Biro bye, ndetse banaboneraho gushyira umukono ku musezerano ashyiraho Ikigo Mpuzamahanga kigamije guteza ururimi rw’Igifaransa, kizashyirwa mu nyubako ya Château de Villers-Cotterêts.

    Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie watangijwe mu mwaka wa 1970 utangirijwe muri Niger. Muri rusange urimo ibihugu 88, ukaba ugamije gufasha ibihugu biwugize gusangira umuco, politiki ndetse n’ibirimo ubukungu, binyuze mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi n’izindi kavukire mu bihugu muri buri gihugu.

    Uyu muryango kandi ugamije guteza imbere demokarasi, amahoro, ubumenyi ndetse n’iterambere rirambye.

    Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa

    Ibiganiro byabo byibanze ku gutangiza Ikigo Mpuzamahanga cyo guteza imbere Ururimi rw’Igifaransa

    Amasezerano yasinywe hagati y’Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wa Francophonie uba buri ku wa 20 Werurwe buri mwaka