Tag: featured

  • Umuyobozi wa Banki ya Kigali yaganiriye n’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 (Amafoto) –

    Aba bakobwa bakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Banki ya Kigali barangajwe imbere na Dr Diane Karusisi, uyobora iyi banki.

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, wabanje kuvuga, yabwiye aba bakobwa ko impamvu basuye BK ari uko iyi banki yifuje kuba umufatanyabikorwa uyu mwaka ariko by’umwihariko ikaba izahemba umukobwa ufite umushinga urimo agashya, umushinga ushobora guhindura ubuzima bwa benshi ukabateza imbere mu by’ubukungu.

    Yakomeje avuga ko ari byiza kuba BK yaratekereje iki gikorwa kuko n’ubundi muri Miss Rwanda bo ubwabo bafite intero iba muri iri rushanwa y’ubwiza bufite intego.

    Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yasobanuriye aba bakobwa uko banki ikora ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu abe yahabwa inguzanyo n’iyi banki iri mu zikomeye mu Rwanda.

    Nyuma yo gutanga iki kiganiro yabwiye IGIHE ko bahisemo kuzafasha umukobwa uzatsinda mu cyiciro cy’umushinga ufite agashya, kuko basanzwe bafite intego nk’iyi.

    Ati “Mu bikorwa Miss Rwanda yongeyemo uyu mwaka, harimo gutora nyampinga ufite umushinga uzahanga udushya. Muri Banki ya Kigali tunezezwa no gufatanya n’abantu b’ingeri zose bafite imishinga yagira ingaruka nziza ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Niyo mpamvu twifuje kuba twafatanya na Miss Rwanda kuko ibyerekezo byacu bifite aho bihuriye.”

    Yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu Banki ya Kigali yateye inkunga iri rushanwa ari ukwerekana ko nyampinga atari umukobwa ufite ubwiza gusa n’ubwo nabwo buba bukenewe, ahubwo ari n’umuntu wakora ikintu cyagira impinduka muri sosiyete.

    Ati “Turashaka ko n’abandi bakobwa babareba babona ko Miss Rwanda afite icyerekezo cyo kubaka igihugu mu buryo bwo guhanga imirimo”.

    Gusoza irushanwa rya Miss Rwanda bizabera mu Intare Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, tariki 20 Werurwe 2021.

    Umukobwa uzaba afite umushinga urimo agashya uzahembwa na BK azajya ahabwa 500 000 Frw buri kwezi bingana na 6 000 000 Frw mu gihe cy’umwaka, kandi ashyigikirwe mu gushyira umushinga we mu bikorwa ndetse ahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali.

    Gushyigikira amarushanwa ya Miss Rwanda ni imwe mu ngamba iyi Banki yashyizeho mu rwego rwo guteza imbere umwali n’umutegarugori, ibi bikaza bisanga ibikorwa by’iyi Banki ikomeje gushyira mu bikorwa cyane cyane muri uku kwezi kwahariwe abari n’abategarugori.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali yaganirije abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 ibijyanye n’imikorere ya banki

    Dr Diane Karusisi yavuze ko bahisemo gutera inkunga Miss Rwanda kuko n’ubundi basanzwe bafite gahunda yo gufasha imishinga y’urubyiruko

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yashimye BK yateye inkunga iri rushanwa

    Abakobwa bafatanye ifoto y’urwibutso n’Umuyobozi wa Banki ya Kigali

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Abagera ku bihumbi 60 bafite Virusi itera SIDA batangiye guhabwa ibikoresho by’isuku mu kwirinda COVID-19 –

    Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ahatanzwe ibikoresho by’isuku ku baturage 400 bafite ubwandu bwa SIDA. Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi Itera SIDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Semafara Sage, yavuze ko iki gikorwa kije gikurikira igiheruka gukorwa cyo gutanga ibiribwa ku miryango itishoboye ibana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

    Yavuze ko kuri ubu batangiye gutanga ibikoresho by’isuku birimo amasabune yo gukaraba, udupfukamunwa ndetse n’isabune zo gukoresha mu bwiherero kugira ngo bafashe abaturage bafite n’ubwandu ngo kuko baramutse banduye iki cyorezo gishobora kubazahaza cyane.

    Ati “Tuzatanga ibikoresho by’isuku ku miryango 60.000 mu gihugu cyose, muri buri Karere tuzagenda duha imiryango yatoranyijwe idafite ubushobozi, aba bariyongera ku miryango 3400 twaherukaga guha ibiribwa, byose tukaba tubikora kugira ngo tubafashe gukomeza kubaho neza.”

    Abadamu Enock uhagarariye Abafite Virusi itera SIDA mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko bishimiye guhabwa ibikoresho by’isuku kuko abenshi wasangaga birwanaho mu kubona ibibafasha kurwanya Coronavirus.

    Yagize ati “Mu by’ukuri isuku buri wese iramureba, wasangaga abanyamuryango bacu bafite ikibazo cy’ibikoresho bihagije bakwifashisha birinda. Ubu ndahamya ko bigiye kutworohera ku buryo bidufasha kwirinda kurushaho.”

    Bamwe mu babana na Virusi itera SIDA baganiriye na IGIHE bavuze ko batari bafite udupfukamunwa duhagije ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku bibafasha mu kwirinda iki cyorezo, bashimiye leta ku kuntu ikunze kubaba hafi ikabarinda mu buryo bugaragara icyatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

    Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr Rwibasira Gallican, yavuze ko kuri ubu abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA uretse kuba bari guhabwa ibikoresho by’isuku, banaherewe rimwe imiti bazajya banywa mu mezi atandatu mu rwego rwo kugabanya ingendo bakoraga bajya ku bigo nderabuzima kugira ngo bibarinde icyatuma bandura COVID-19.

    Yasabye abaturage babana n’ubu bwandu kwirinda ingendo zitari ngombwa, bakiyitaho ngo kuko aribyo byatuma iki cyorezo kitabageraho.

    Kuri ubu iki gikorwa kikazakomereza mu turere twose tw’igihugu ahazatangwa ibikoresho by’isuku ku miryango 60.000 itishoboye, mu byo bazahabwa harimo amasabune, udupfukamunwa n’ibindi bikoresho bitandukanye bigamije kubafasha mu isuku.

    Abaturage bafite Virusi itera SIDA bishimiye guhabwa ibikoresho by’isuku bizabafasha mu kurwanya COVID-19

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyikiriza imiryango ifite Virusi itera SIDA ibikoresho by’isuku

  • Mugwaneza washinze ‘PetersBakers’ yibiye ibanga ry’ubukire abakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 (Amafoto) –

    Mugwaneza Jean Pierre yasuye aba bakobwa mu mwiherero kuri La Palisse Hotel Nyamata ku Gatatu tariki 17 Werurwe 2021. Uyu mugabo yize ibijyanye n’amahoteli no gutegura amafunguro atandukanye.

    Mu kiganiro yahaye aba bakobwa yaberetse uko umuntu ashobora guhera ku kintu gito ariko mu gihe gito akaba yaba amaze kuba umunyamafaranga ukomeye, aho yatangiriye ndetse no mu gihugu.

    Yababwiye ko ikintu cya mbere mu gutangira umushinga atari amafaranga ahubwo ‘uba ugomba kubanza gukunda no kwiyumvamo kuba rwiyemezamirimo’.

    Mugwaneza yavuze ko umuntu wese ushaka kwinjira mu bushabitsi atangirira ku kantu gato akagenda azamuka gake . Ikindi yabwiye aba bakobwa ni uko uko wize umushinga wawe neza nabyo bigira ingaruka mu mikorere yawe kuko icyo gihe igishoro icyo ari cyo cyose watangiza ugera kure.

    Aha ni hano yabwiye aba bakobwa ko we yatangije umushinga we ahereye kuri sosiyete ishoyemo miliyoni 3 Frw ikaza kugera kuri miliyoni 200 Frw mu mwaka umwe gusa, kubera gukora cyane kwe no gukunda icyo yashoyemo amafaranga make yari afite.

    Mugwaneza afite uburambe mu gutunganya ‘gâteaux’ kuko yatangiye kuzikora mu 2008.

    PetersBakers ya Mugwaneza imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bijyanye no gutunganya ‘gâteaux’ cyane ko uwakorewe nayo nta handi yongera kwifuza ko bamufasha yagize ibirori.

    Abantu batandukanye bakomeye mu myidagaduro mu Rwanda bamaze gukorerwa ‘gâteaux’ na Petersbakers barimo Knowless Butera, Uncle Austin, Iradukunda Liliane, Nimwiza Meghan na Nishimwe Naomie babaye Miss Rwanda 2018, 2019 na 2020, Yvan Buravan, Evelyne Umurerwa, Social Mula, Aline Gahongayire, Alex Muyoboke n’abandi.

    Mu minsi ishize PetersBakers iherutse kwagura ibikorwa byayo itangiza ishami mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi mu Mudugudu wa Urubyiruko .

    Uretse ‘gâteaux’, muri iyi sosiyete bakora ubwoko ubwo aribwo bwose bw’imigati myiza cyane ndetse banagutegurira amoko anyuranye y’ibyo kurya ushaka kandi ku giciro gito. Ushobora no kubasaba bakabikuzanira aho uri.

    Muri Rubavu bakorera ahateganye na Army Shop ahazwi nko mu Kizungu. Icyicaro gikuru cy’iyi sosiyete giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera hafi na Zigama CSS.

    Muri Miss Rwanda 2021 iyi sosiyete izahemba Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be). Uyu azahembwa 1 800 000 Frw azatangwa na Peters Bakers.

    Jean Mugwaneza ari kuganiriza abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

    Aba bakobwa uko ari 20 bari gushakishwamo uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021

    Aba bakobwa bari baryohewe n’inkuru ivuga ku nzira y’ubukire Jean Pierre Mugwaneza watangije PetersBakers yanyuzemo

    Uyu mugabo afite inkuru igaragaza uko yatangiriye ku mafaranga make ubu akaba ari mu bafite agatubutse mu Rwanda

    Jean Pierre Mugwaneza watangije PetersBakers yafashe ifoto y’urwibutso n’abakobwa bari gushakishwamo Miss Rwanda 2021

    Amafoto: Miss Rwanda


  • Minisitiri w’Intebe agiye gusobanurira Inteko ibimaze gukorwa muri gahunda yo kuzahura ubukungu –

    Ku wa Kane tariki 25 Werurwe nibwo Minisitiri Dr Ngirente azaba ari imbere y’Inteko. Mu kwezi gushize yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba abayobozi b’imitwe yayo yombi kumuha umwanya akagaragariza inteko gahunda za Guverinoma zijyanye no kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Coronavirus.

    Mu byitezwe mu byo Minisitiri w’Intebe azaganiriza Abagize Inteko Ishinga Amategeko harimo umusaruro w’Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho na guverinoma ngo gifashe abacuruzi kuzahura ibikorwa byabo.

    Icyo kigega cyashyizwemo miliyoni 100 $ ndetse Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse gutangaza ko uwo mubare hari gahunda yo kuwongera kugira ngo urwego rw’abikorera rufashwe mu buryo bwisumbuyeho.

    Muri ayo mafaranga, nk’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli bagenewe hafi icya kabiri, banki zifashwa kuvugurura imiterere y’inguzanyo zazo, ku buryo nibura uburambe bwazo bugera ku myaka 15 hanyuma zihabwa n’igihe cy’imyaka nibura itatu yo gukora nta misoro yishyurwa.


  • Perezida wa Amerika Joe Biden, Yituye hasi ubwo y’uriraga indege Airforce One [VIDEO] – #RwOT #Rwanda

    Perezida wa Amerika Joe Biden, Yituye hasi ubwo y’uriraga indenge Airforce One – #RwOT #Rwanda

    President Biden stumbled several times while running up the steps of Air Force One on Friday, new video shows.

    The 78-year-old commander in chief had his hand on the railing when he tripped twice before falling over the third time as he flew up the stairs of the idling aircraft at Joint Base Andrews.

    After recovering, Biden appeared to take a moment to dust off his knee before finally making his way to the top. He then gave a salute before ducking into the cabin to take off for Georgia.

    White House Communications Director Kate Bedingfield said Biden was not injured.

    “I know folks have seen that President Biden slipped on his way up the stairs to AF1, but I’m happy to report that he is just fine and did not even require any attention from the medical team who travels with him,” she tweeted. “Nothing more than a misstep on the stairs.”

    biden-stairs-fall-airforce-one-5

    13

    The 78-year-old commander in chief tripped twice before falling over the third time as he flew up the stairs of the idling aircraft.

    Reuters

    The president and Vice President Harris are set to meet with the Asian community in Atlanta following Tuesday’s mass shooting at area spas and massage parlors that left eight people, including six Asian women, dead.

    In November, Biden suffered a hairline fracture in his right foot while playing with his rescue dog Major, requiring him to wear an orthopedic boot for several weeks.

    Joe Biden
    After he recovered, Biden gave a salute at the top of the steps before ducking into the cabin to take off for Georgia.
    Patrick Semansky/AP

    He once mocked former President Trump after videos of his predecessor walking gingerly walking down a ramp at West Point went viral.

    “Watch how I run up ramps and he stumbles down ramps. OK? Come on,” Biden said last September.

    Source : https://nypost.com/2021/03/19/biden-falls-as-he-climbs-up-stairs-to-air-force-one/

  • RIB yerekanye umugabo ushinjwa guhohotera umwana w’imyaka ine –

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru uyu mugabo umaze iminsi itatu afashwe.

    Uyu mugabo yemereye itangazamakuru ko yakubise umwana we akamukomeretsa, anabisabira imbabazi ariko ashimangira ko byatewe n’isindwe ryatewe n’ikigage yari yanyweye.

    Yavuze ko yabitewe n’uko mukase yamuregaga buri gihe ko yangije imyaka y’abaturanyi n’ibindi.

    Nyuma y’uko abonye ko umwana yarembye yamukingiranye mu nzu iminsi ibiri, akajya amugurira imiti kwa muganga kugeza igihe abaturage babimenye batanga amakuru ku buyobozi.

    Ati “Naratashye ngeze iwanjye umugore andegera amakosa y’uwo mwana, avuga anshinja ko ntajya muhana ko bimubabaza. Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agasinga kari aho hafi. Ariko rwose nyuma mbyutse mu gitondo nabonye uko namukomerekeje mbona ko nakosheje.”

    Yongeyeho ko nyuma yo gusanga umwana we w’umukobwa yakomeretse ku kuboko no ku itako yahise amujyana kwa muganga bituma n’abaturage batari babizi babimenya bamutangaha amakuru.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano biremereye.

    Yagize ati “Akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo. Yaramukubise aramubabaza cyane amuca ibisebe amuziza amakosa abana bakora hanyuma amubika iminsi ibiri mu nzu amuhishe. Kuko yari arembye ngira ngo ni naho yagize ubwoba bw’ibyo yakoze akajya ajya kumugurira imiti hanyuma ku bw’ubufatanye n’abaturage baza kubimenya arafatwa ubu akaba ari gukorerwa dosiye.”

    Uyu mugabo kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu gihe icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke no guha umwana ibihano by’indengakamere ndetse n’iyicarubozo cyamuhama, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

    Uyu mugabo ashinjwa guhohotera umwana we w’imyaka ine, akamukomeretsa bikomeye

    Yamuciye ibisebe byaturutse ku nkoni yamukubise

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo guhoza umwana ku nkeke no kumuha ibihano biremereye

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli ‘wakundaga Afurika’ –

    Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma. Aba barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata.

    Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku wa 17 Werurwe aguye mu bitaro biri mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam; yazize indwara y’umutima yari amaranye imyaka 10.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Magufuli, yafataga nk’inshuti ndetse n’impirimbanyi y’iterambere ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Sinasoza ntihanganishije umuryango wa Perezida John Pombe Joseph Mafuguli uherutse kwitaba Imana ndetse no ku gihugu cya Tanzania muri rusange. Perezida Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika kandi akaba inshuti y’igihugu cyacu”.

    Perezada Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

    Ati “U Rwanda rwifatanyije na Tanzania ndetse na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bigoye”.

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwagaragaje akababaro yatewe no kubura inshuti ye.

    Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

    Umubano mwiza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana ni uwo kuva kera, ndetse warushijeho gutera imbere ubwo Magufuli yatorerwaga kuyobora Tanzania, akanakorera urugendo rwa mbere mpuzamahanga mu Rwanda, ndetse icyo gihe Perezida Kagame yamugabiye inka.

    Ku ngoma ya Magufuli kandi u Rwanda na Tanzania byasinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali.

    Kugeza ubu, u Rwanda rwatangaje igihe cyo kunamira Magufuli watabarutse ku myaka 61, kikazarangira ku wa 25 z’uku kwezi ari na bwo azashyingurwa.

    Perezida Kagame yari afitanye umubano mwiza na Magufuli wa Tanzania

    Perezida Kagame yavuze ko Magufuli yari umunyamurava ukunda Afurika

    Ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Magufuli, yahawe impano irimo iki gishushanyo

    Aba bayobozi bombi bashyigikiye umugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi izava Isaka muri Tanzania ikagera mu Rwanda

  • Nyaruguru: Hegitari zisaga ibihumbi 14 ziri guhingwaho mu gihembwe cy’ihinga cya 2020/21 B –

    Ibihingwa byatoranyijwe bikunze kwera muri ako karere ni ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300; ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 10; ibigori kuri hegitari 368 n’imboga kuri hegitari 350.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko hatunganyijwe n’amaterasi y’indinganire n’ibishanga kandi byose bizahingwaho.

    Ati “Twakoze amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 ndetse dutunganya n’ibishanga kuri hegitari 120, ibyo byose tukaba twatangiye kubikoresha muri iki gihembwe cy’ihinga.”

    Ku bijyanye n’inyongeramusaruro hazakoreshwa toni 910 z’amafumbire atandukanye; hakoreshwe ibirundo 16.600 by’ifumbire y’imborera n’imbuto y’ibigori ingana na toni 18.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto n’inyongeramusaruro byabagereyeho ku gihe, bityo biteguye guhinga kare kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.

    Muhimpundu Claudette wo mu Murenge wa Ruheru yagize ati “Ubu iwacu turi guhinga ibirayi kandi imbuto yatugezeho kare, nta kibazo tubona tuzagira keretse wenda ibihe nibiba bibi.”

    Yakomeje avuga ko bazahinga n’ibigori kuko bahawe imbuto nziza y’indobanure kandi bazahinga n’ingano mu misozi kuko zikunze kuhera.

    Mporanyisenga Evariste we yavuze ko yishimira ko bahawe imbuto y’ibirayi ku gihe kandi babakoreye amaterasi y’indinganire, bityo imyaka itazongera gutwarwa n’isuri.

    Ati “Icyo nishimira ni uko imbuto yatugezeho kare kandi bakaba baraduciriye amaterasi yo guhingaho kugira ngo isuri itazongera gutwara imyaka. Twizeye ko umusaruro uzaba mwiza kuko n’amafumbire yatugezeho kare.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwasabye abaturage gukurikiza inama z’ubuhinzi bagirwa kandi bakihutira guhinga ku buryo ukwezi kwa Werurwe 2021 kuzarangira bamaze guhinga bose.

    Basabwe kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire n’ibishanga byatunganyijwe kandi bakita ku gukoresha inyongeramusaruro kuko zihari.

    Basabwe kwitabira n’izindi bahunda zirimo gusibura imirwanyasuri no kuhira imyaka mu gihe cy’izuba kandi bakibuka gushinganisha imyaka yabo kuko bashyiriweho ‘nkunganire’ kugira ngo igihe bahuye n’ikiza babashe kugobokwa.

    Abaturage basabwe gukurikiza inama bagirwa zijyanye n’ubuhinzi

    Hakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 170 hagamijwe kurwanya isuri

    Mu Karere ka Nyaruguru hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 202021 B

    Mu bihingwa byatoranyijwe harimo ibirayi bizahingwa kuri hegitari 3300

    Ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano batangije igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Nyaruguru

    [email protected]


  • Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kwirinda imikorere iganisha ku nyungu n’imitekerereze yabo bwite –

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.

    Mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Werurwe, Gatabazi wari Guverineri w’Amajyaruguru yahawe kuyobora Minaloc asimbuye Prof Shyaka Anastase mu gihe Habyarimana yasimbuye Hakuziyaremye Soraya wagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

    Perezida Kagame yavuze ko abarahiriye izi nshingano bari basanzwe bakorera igihugu mu zindi nzego zitandukanye bityo bakaba bahinduriwe inshingano ariko zishobora kuba ziyongereyeho kurusha izo bakoraga.

    Ati “Ndizera ko ari urugendo rwo gukora, gukorera igihugu, gukorera abaturage bisanzwe. Icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga, ubu zigiye kwiyongera, mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.”

    Yakomeje agira ati “Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese ni imirimo dukorera abaturage, Abanyarwanda tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abantu, abandi Banyarwanda benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza. Ntidukora twiganishaho, ntabwo aritwe tubona inyungu z’ibikorwa ba mbere n’ubwo natwe bitugeraho, ariko ababona inyungu nyinshi ni Abanyarwanda.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko ari ibintu bigarukwaho kenshi n’ubwo usanga atari ko iteka byuzuzwa aho usanga hari abayobozi rimwe na rimwe cyangwa akenshi bakora baganisha ku nyungu zabo bwite cyangwa biganisha uko babishaka cyangwa babyumva.

    Ati “Ibyo ntabwo ariko bigenda, imikorere ishingira ku byo twumvikanyeho twese nk’igihugu, nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye. Hakajyaho uburyo bwo gukora, ingamba na politiki twumvikanyeho, tugakora tuganisha muri iyo nzira, ntabwo ari uko wowe ubyumva.”

    Yakomeje agira ati “Hari ugukora uganisha mu nyungu zawe bwite, ibitekerezo byawe bwite […], aho iteka ni ho hakunze kuba ibibazo, abayobozi bakaba bakwiye kubyirinda. Ni ugukorera mu nyungu z’Abanyarwanda kandi bo bazi izo nyungu izo arizo n’uburyo zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twiyibutsa cyangwa twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.”

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye imirimo mishya ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ahanini gishobora gutuma na za ntego zo kugeza ku Banyarwanda ibyo bakeneye zigenda gahoro ariko igikwiye kubaho cya mbere ari ukubasobanurira bakagaragarizwa impamvu zishobora gutuma batabona ibyo abo bayobozi babagomba.

    Ati “Ubu inshingano murahiriye natwe twese abasanzwe mu mirimo yo gukorera igihugu ku nzego zitandukanye, ubu biriho mu bihe bitari byiza, by’ingorane, hari icyorezo n’ingaruka zacyo nyinshi, ni ukuvuga ngo imirimo dukora n’inshingano zagiye ziyongera, byagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu, ku baturage n’igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Tugomba kumenya gukoresha imbaraga nyinshi, kwitanga, imyumvire ariko no ku baturage kugira ngo bumve ikibazo uko giteye. Ibyo bari badutezeho akenshi ntibiboneka uko bikwiye ariko icya ngombwa ni uguhora dusobanura. Iyo usobanuriye abantu ikibazo uko giteye, byoroshya uburemere bwacyo ndetse akenshi umuti ukaboneka.”

    • Ibyo wamenya ku bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma

    Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w’imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw’imari n’ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw’imari, ukaba ufasha abari n’abategarugori kugera kuri serivisi z’imari.

    Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n’abategarugori kugerwaho na serivisi z’imari.

    Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, afite imyaka 53 y’amavuko. Yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi, asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

    Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’Imicungire y’Ibiza n’Itumanaho ndetse yiga Amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’Urwego rw’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

    Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ashinzwe Ubuhinzi mu yahoze ari Komini Cyungo na Kiyombe mu Majyaruguru.

    Yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

    Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Habyarimana Uwamaliza Béata yarahiriye kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

  • ​Rusesabagina yareze Niyomwungere na GainJet mu rukiko rwo mu Bubiligi​ abashinja kumushimuta –

    Mu rugendo yakoreye mu ndege bwite hamwe n’inshuti magara bari bamaze igihe baziranye, ukongeraho imyaka n’umunaniro w’urugendo yari akubutsemo, Rusesabagina yaguye agacuho aragoheka, akangurwa na Bishop Niyomwungere Constantin bari kumwe mu ndege banasangiye agahiye, wamusabye ko basohoka kuko urugendo barusoje, bagakomeza imigambi yari ibazanye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Rusesabagina wari azi ko ageze i Bujumbura, agisohoka mu ndege yatunguwe no gusoma amagambo amuha ikaze ‘ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali’, ndetse akibitekerezaho atungurwa no kubona abasore bakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bamwakiriza urwandiko rwo kumuta muri yombi.

    Nta gushidikanya ko inkuru y’uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali itangaje, kuko inzego zamuzanye zirimo n’inshuti ye Niyomwungere bavuga ko “Yaje ku bushake”.

    Mu mabazwa ye yose no mu maburanisha yagaragayemo, Rusesabagina we yavuze ko “uburenganzira bwe bwahutajwe ubwo yazanwaga i Kigali”, n’ubwo nta na kimwe yahinyuje mu buhamya Niyomwungere yahaye Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka bwagarutse ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.

    Rusesabagina wavuze ko ari Umubiligi udakwiye kuburanira mu nkiko z’u Rwanda, yamaze gutangirwa ikirego n’umuryango we, arega abagize uruhare mu kumugeza mu Rwanda.

    Ni ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina, uvuga ko “yashimuswe” avanwa i Dubai yerekezwa i Kigali, kikaba cyaratanzwe mu nkiko zo mu Bubiligi kuko uyu mugabo asanzwe afite ubwenegihugu bwaho.

    Abaregwa muri iki kirego barimo Bishop Niyomwungere Constantin na we ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi; Ikigo cya GainJet gitunze indege ya Challenger 605 yagejeje Rusesabagina mu Rwanda n’abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, nk’uko Vincent Lurquin, umunyamategeko w’umuryango wa Rusesabagina yabyemeje.

    Uru rubanza ruzaburanishwa n’umucamanza Frédéric De Visscher ndetse Lurquin uzunganira umuryango wa Rusesabagina yavuze ko yizeye “ubunyamwuga mu iperereza ry’inzego z’u Bubiligi”, ku buryo umukiliya we azabona ubutabera bwuzuye.

    Rusesabagina ari gushinjwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

    Rusesabagina Paul aherutse kwikura mu rubanza avuga ko atizeye ubutabera