Tag: featured

  • Ambasaderi Hategeka yashyikirije Umwami Salman impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arabie Saoudite –

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu mu Ngoro y’Umwami mu murwa Mukuru wa Riyadh.

    Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko yiteguye guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye.

    Yagizi ati “Ni ishema rikomeye kuba nashyikirije Umwami Salman impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabie Saoudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi. Niteguye guteza imbere umubano w’u Rwanda na Arabie Saoudite ku nyungu z’ibihugu byombi.”

    Yongeyo ati “Nashyikirije Umwami indamutso ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ubushake bwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi bibanye kivandimwe n’abaturage.”

    Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Umwami Salman ubuzima bwiza ndetse yifuriza igihugu amahoro n’iterambere.

    Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud yahaye ikaze Ambasaderi Emmanuel Hategeka n’abandi ba ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo kuri uyu wa gatatu. Umwami yabasabye kugeza indamutso ye ku bakuru b’ibihugu byabo. Yanagaragaje kandi ubushake bw’igihugu cye bwo guteza imbere amahoro mu karere n’umubano n’ibindi bihugu.

    U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

    Nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi, Emmanuel Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’Ubwami bwa Bahrain.

    Ambasaderi Hategeka atanga impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Arabia Soudite

    Umwami Salman yakira impapuro za Ambasaderi Hategeka

  • Dr Kayumba yashinjwe n’umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye –

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite, bishimangirwa n’abanyeshuri bamunyuze imbere mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa se ubushakashatsi butandukanye yagiye akorera ibigo n’inzego zinyuranye.

    Acyigisha yafatwaga nk’umwarimu ubifite mu maraso, wigisha atanga ingero nta guca ku ruhande, bigatuma isomo ricengera abarigenewe. Afite Impamyabumenyi ihanitse mu by’Amahoro n’Iterambere, n’izindi mu bijyanye no gukemura Amakimbirane, Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Amaze igihe mu itangazamakuru, ibitekerezo bye bikunze guca muri The East African n’ikinyamakuru cye The Chronicles birimo byinshi biba bifutse, bifite icyo benshi mu banyamakuru bita “Akagufa” kuko aba yarashe ku ngingo mu buryo busobanutse.

    Gusa usibye kuba ari umwarimu w’umuhanga ushimwa na benshi, ni umuntu wakunze kwibazwaho kubera ibikorwa bitajyanye n’urwego benshi bamufataho, cyane ko yakunze kugaragara mu ruhame ka manyinya kamubashije.

    Hari amashusho yigeze gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu 2018 agaragaza Kayumba yasinze yaborewe ari guhangana n’abapolisi kugeza n’aho abasabye amakarita abaranga mu gihe bari bambaye impuzankano [uniforms].

    Igikorwa cyabaye rurangiza, ni aho yashatse kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yaborewe bikomeye, atera ubwoba inzego z’umutekano zikirinda ababwira ko yagishwanyaguza, ibi abikorera mu maso y’abagenzi bari baguye mu kantu kubera impagarara Dr Christopher Kayumba yari yateje.

    Byatumye atabwa muri yombi mu 2019 hanyuma muri Nyakanga 2020 akatirwa igifungo cy’umwaka umwe nyuma y’uko urukiko rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Mu bantu babana bya hafi na Dr Kayumba baganiriye na IGIHE, abenshi bahamije ko akunda kuganzwa n’inzoga, ku buryo ashobora gukora na we ibyo atazi. Umwe yagize ati “Iyo yanyoye akunda no kurwana kuko bimaze kumubaho kenshi. Ntiwabonye uko yabazaga Abapolisi hariya Rwandex ngo muzi icyo ndi cyo?”

    Hashize iminsi mike uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga atangaje ko yinjiye mu ruhando rwa politiki, atangiza ihuriro yise Rwandese Platform for Democracy (RPD), avuga ko rishyize imbere impinduka zigamije iterambere mu Banyarwanda.

    Uyu murongo mushya we wakuruye amarangamutima ya benshi aho mu buhamya bwanditse ku rukuta rwa Twitter n’uwitwa Kamaraba Salva, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n’umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.

    Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati “Ibi bihabanye n’ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n’umutuzo w’abandi.”

    Mu 2017 Dr Kayumba yashatse gusambanya umunyeshuri we

    Mu nkuru ya Kamaraba ivuga ku bihe bigoranye mugenzi we yanyuzemo agira ati “Mu 2017, ubwo nari mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, nasabye kwimenyereza umwuga muri RBA, Kayumba yari umwarimu wanjye, hanyuma mu gihe nari ntegereje igisubizo cya RBA, nabonye telefoni itunguranye yo ku wa Mbere mu gitondo.”

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

    Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

    Ubwo ngo yageraga mu nzu ya Dr Kayumba, yasanze asa n’uwasinze. Ati “Nagerageje kugenda ariko yari afite ingufu nyinshi. Arankurura, ansunikira mu ntebe ashaka kumpatira ko turyamana. Ndabyanga atangira kumbwira nabi, antera ubwoba ko azangiza ahazaza hanjye ndetse n’amahirwe yanjye yo kuba Umunyamakuru mu Rwanda.”

    Ngo nk’umuntu wumvaga ko afite ijambo muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo yibukije uyu mukobwa ko mu gihe yakwibeshya akajya kumurega, nta muntu n’umwe uzigera amwumva kubera ijambo afite mu ruhando rw’itangazamakuru n’uko ari umwe mu barimu bizerwa muri UR.

    Nyuma y’umwanya munini bahanganye, uyu mukobwa ngo yagerageje kumwiyaka ariruka, kuko Kayumba atari afite imbaraga zatuma amwiruka inyuma, asaba umukozi we wo mu rugo kumuhagarika, amubwira ko ngo uwo mukobwa hari ibintu yibye.

    Umukobwa ngo yagerageje kumvisha umukozi wo mu rugo ko nta kintu na kimwe yibye, ati “Nsuka hasi ibintu byose nari mfite mu gikapu mu kwereka uwo mukozi wo mu rugo ko nta kintu na kimwe mpisha hanyuma nihutira kubisubizamo vuba nkiza amagara yanjye.”

    Akomeza ati “Ibitutsi na telefoni ze yasinze ntibyahagarariye aho. Nagiye ku ishuri mbimenyesha uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph ariko ntabwo byari byoroshye cyane ko ntari mfite ikimenyetso na kimwe cyo kwerekana.”

    Uyu mukobwa yavuze ko yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda afite icyizere ko azashyigikirwa ndetse agafashwa ariko byarangiye aciwe intege. Ati “Uko imyaka yagiye iza nagerageje kwibagirwa ibyabaye ariko ibintu nk’ibyo ntibijya bisibangana.”

    Ati “Ukuri kubabaje ni uko biba. Abakobwa benshi birangira baguye mu mutego w’abagabo nka Kayumba bakoresha nabi ububasha bafite. Ibyabaye birahagije. Ubu mfite imbaraga zo kuvuga ibyabaye kubera ko byaba bibabaje kurushaho kubona abakobwa bamburwa ahazaza habo n’abantu bagakwiye kuba bazi byinshi. Ihohoterwa ryo ku mubiri ariko ihohoterwa ryo mu mitekerereze n’amarangamutima rirakomeye kuritahura kandi naryo rirangiza.”

    Kaminuza yemeye ko iki kibazo ikizi

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, yemereye IGIHE ko yakiriye iki kirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

    Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba Christophe) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

    Njuguna yavuze ko atigeze agira icyo abaza Kayumba ku bijyanye n’iki kibazo ngo kuko atari akijya ku ishuri kandi atanitabaga telefoni.

    Ati “Oya ntabwo twigeze tuvugana kuko ntigeze mpura nawe kubera ko atitabaga telefoni, ntiyansubizaga ariko naganiriye ibi n’abakoresha banjye mbasaba kumuvugisha ariko sinzi niba barabikoze.”

    “Ibiganiro twagiranye n’abakoresha banjye ni ibyo mu magambo ntabwo nigeze mbandikira kuko nateganyaga guhura nawe gusa ntiyigeze yitaba telefoni yanjye cyangwa ngo aze.”

    Njuguna yavuze ko ubwo yongeraga kubonana na Kayumba bataganiriye kuri iki kibazo ngo ahubwo bavuze ku bindi bijyanye n’imyitwarire mibi yari asanzwe agaragaza muri kaminuza.

    Ati “Ubwo nabonaga amahirwe nyuma twaganiriye ibindi bibazo bimwerekeyeho kuko twari dufite ibindi bibazo byinshi bimwerekeyeho ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’imyitwarire.”

    IGIHE yagerageje guhamagara Kayumba ku murongo wa telefoni, ariko inshuro ebyiri zose twamuhamagaye ntiyitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyigeze abusubiza.

    Hashize imyaka igera kuri itatu ku mbuga nkoranyambaga hatangiye inkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa. Ni ibikorwa byatumye benshi mu bakora ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina batamazwa, abandi batabwa muri yombi barafungwa.

    Uwavuzwe cyane ku Isi ni Harvey Weinstein wari umunyemari washoye mu bijyanye na sinema wahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina agakatirwa gufungwa imyaka 23. Hari kandi n’umuhanzi w’ikirangirire w’Umunyamerika R Kelly na we washinjwe n’abagore ndetse n’abakobwa benshi kubafata ku ngufu ndetse no kubakoresha ibikorwa byinshi ku gahato.

    No mu Rwanda naho iyi nkubiri yarahageze, maze abakobwa benshi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza abagabo mu ngeri zitandukanye babahohoteye, gusa Polisi y’Igihugu yakunze kubasaba ko bajya bakoresha imbuga nkoranyambaga neza bakirinda ibisa no gusebanya ahubwo bagatanga ibirego mu nzego zikwiriye.

    Mu butumwa bwa Kamaraba, yavuze ko umukobwa wahohotewe na Kayumba yamaze gutanga ikirego muri RIB.

    Dr Kayumba Christopher yashinjwe n’uwari umunyeshuri we gushaka kumufata ku ngufu

  • Imbuto Foundation yahawe ibihumbi 30$ izifashisha mu kurihirira abanyeshuri ijana –

    Kaminuza ya Mount Kenya (MKU) yatanze aya mafaranga binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation.

    Iyi Kaminuza isanzwe ifitanye amazezerano na Imbuto Foundation y’imyaka itanu, aho yiyemeje kuzatanga inkunga y’ibihumbi $150, buri mwaka ikaba itangamo ibihumbi $30.

    Aya mafaranga agenewe kurihirira amashuri abahungu n’abakobwa batsinda neza mu byo biga biciye muri gahunda Imbuto Foundation isanganywe yitwa ‘Edified Generation Scholarship Program.’

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 20, bazirikana cyane uruhare iyi kaminuza ifite mu gusohoza ubutumwa bwabo.

    Ati “Iyi ni inkunga ikomeye cyane ku bakiri bato, kandi ni uburyo bwo gufasha abakiri bato kuzakorera igihugu neza.”

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yabwiye IGIHE ko bashimishwa n’uruhare Imbuto Foundation igira mu guteza imbere uburezi.

    Ati “Batera [Imbuto Foundation] inkunga uburezi, by’umwihariko gufasha abakobwa batishoboye. Tunezezwa no kubona abanyeshuri baciye hano ari abayobozi. Kuba hari abantu banyuze hano bari mu nshingano zikomeye tubikesha ireme ry’uburezi riba ryatejwe imbere mu bana bakiri bato.”

    Prof Edwin yavuze ko ubwo abana ijana Imbuto Foundation iri kurihirira bazaba barangije amasomo yabo iyi kaminuza izabaha amahugurwa, ikabakarishya mu bijyanye n’ishoramari no kwihangira imirimo.

    N’ubwo hasigaye umwaka umwe gusa ngo amasezerano Mount Kenya University ifitanye na Imbuto Foundation arangire, Prof. Edwin yabwiye IGIHE ko ashobora kuzongerwa cyangwa iyi kaminuza ikazakomeza gukorana n’uyu muryango mu bundi buryo.

    Mount Kenya University Rwanda yahaye Imbuto Foundation inkunga y’ibihumbi 30$ yo gushyikira abanyeshuri batsinda neza

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko amasezerano bafitanye na Imbuto Foundation ashobora kuzongerwa
    JPEG - 204.7 kb
    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko bazirikana uruhare rwa Mount Kenya University Rwanda mu burezi

  • Akanyamuneza ku bahinzi ibihumbi 100 bafashijwe gutubura imbuto y’ibijumba –

    Binyuze mu Mushinga Hinga Weze, abahinzi bafashwa kongera umusaruro, kuwugeza ku isoko no kunoza ibijyanye n’imirire myiza binyuze mu kwereka uko bategura indyo yuzuye.

    Umushinga Hinga Weze ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) muri gahunda igamije kwegurira abikorera ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu bahinzi watanze imbuto ku batubuzi mu turere 10 ukoreramo twa Kayonza, Gatsibo, Bugesera, Ngoma, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu.

    Umujyanama mu bijyanye n’Ubutubuzi bw’Imbuto muri Hinga Weze, Rurangwa Maurice, yatangaje ko uyu mushinga uteza imbere ibihingwa bitanu birimo ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A, ibishyimbo bikungahaye ku myunyungugu wa Fer, ibirayi, ibigori n’imboga n’imbuto.

    Yagize ati “Mu kuzamura abahinzi twarebye ibyo bakenera kugira ngo umusaruro uzamuke birimo imbuto nziza, ifumbire n’inyigisho zo kugira ngo bahinge neza. Ni ho twahereye dutanga inkunga ku bahinzi ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu bandi.”

    Yavuze ko nyuma yo gusakaza imbuto zitandukanye z’ibijumba, ibishyimbo, ibirayi n’ibigori ku batubuzi bakurikiranye uburyo zituburwa n’uburyo zigezwa ku bahinzi.

    Rurangwa yavuze ko bateye inkunga abatubuzi batatu barimo Uwemeyimana Jeanne d’Arc utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Ati “Twaramukurikiranye tureba ubuhinzi bwe n’imikorere ye tubona afite ubushobozi tumufasha gukora ubutubuzi bwe kinyamwuga. Kugira ngo ategure ya mbuto y’ibanze ivuye mu bushakashatsi, twamwubakiye inzu itegurirwamo iyo mbuto akayitubura. Ya mbuto y’ibanze ishobora guhabwa abandi batubuzi abo bandi bakazayigeza ku bahinzi.”

    Yakomeje avuga ko Uwemeyimana yubakiwe iyo nzu anahabwa imbuto n’izindi nyunganizi zijyanye n’uburyo azazitunganya.

    Yanahawe kandi uburyo bwo gusarura no gufata neza imbuto, ahabwa ibikoresho birimo ibitera imiti kugira ngo arwanye udusimba dushobora kuzangiza ndetse anahabwa n’ubumenyi ku butubuzi bw’imigozi y’ibijumba.

    Nyuma y’uko uyu mushinga ugenze neza, hashatswe abandi batubuzi bakorana bagera kuri 20. Kuri ubu Uwemeyimana atubura imbuto y’ibanze akayibaha na bo bagatubura iya nyuma ihabwa abajya guhinga ibijumba byo kurya.

    Uru ruhererekane ni rwo rwatanze umusaruro wageze ku bahinzi ibihumbi 100 bahawe imbuto igera kuri toni 554 n’ibilo 689.

    Uwemeyimana Jeanne d’Arc yatangiye mu 2015 atubura imbuto y’ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A. Nyuma Hinga Weze yamuhuje n’abakiliya ndetse banamuha amahugurwa, yemererwa inkunga bitewe n’uko yatanze imbuto nziza.

    Mu bikoresho Hinga Weze yamuhaye harimo ingorofani, imbuto nshya n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3 Frw.

    Uwemeyimana yinjizaga amafaranga ibihumbi 150 Frw bivuye mu mbuto y’ibijumba ariko ubu ashobora gutuburira iyi mbuto ku buso bwa hegitari eshatu, akuramo miliyoni 7 Frw.

    Uretse imbuto y’ibijumba, Hinga Weze yanatanze iy’ibishyimbo ingana na toni 180 ku bahinzi barenga ibihumbi 50.

    Ku mbuto y’ibirayi hatanzwe iva muri Laboratwari “Vitro Plantlets”, 19.500 ku batubuzi bane na bo nyuma baha abandi batubuzi 20. Imbuto yo mu kiciro cya gatatu “Pre Base” n’icya kane “Base” hatanzwe izigera kuri toni 50 zihabwa abahinzi bagera ku 2000. Ibijyanye n’imboga n’imbuto hatanzwe toni eshatu n’ibilo 114.

    Uwemeyimana Jeanne d’Arc yubakiwe inzu yo gutuburiramo imbuto isaranganywa mu bandi bahinzi

    Nyuma yo gufashwa gutubura imbuto, ubu umusaruro abona wariyongereye

    Uwemeyimana Jeanne d’Arc ubwo yari mu murima aho atuburira imbuto ye

  • Sena yagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo gufatira ubutaka butanditse –

    Ku wa 30 Ukuboza 2020 ni bwo Leta yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na benebwo.

    Mu kiganiro abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagiranye n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 bagaragaje ko batewe impungenge n’iki cyemezo ahanini bashingiye ku byo bagaragarijwe n’abaturage.

    Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyari kigamije kumenya impamvu ubu butaka bwanditswe by’agateganyo kuri Leta, imikoreshereze yabwo, imikoresherezwe y’umutungo uburiho nk’inzu, amashyamba n’icyo nyirabwo asabwa kugira ngo azabusubizwe igihe azaboneka.

    Ku bijyanye n’impamvu Leta yafashe icyemezo cyo kubwiyandikishaho, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, Mukamana Espérance yabwiye aba basenateri ko biteganywa n’itegeko.

    Yabwiye abasenateri ko ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha inshingano buri wese kwandikisha ubutaka aho ivuga ko ’kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko’.

    Mukamana yavuze ko Itegeko rigenga ubutaka rishyira mu mutungo bwite wa Leta ubutaka butagira umuntu n’umwe ubufiteho uburenganzira bwihariye, yemeza ko ubutandikishijwe na bwo bwafatwa nk’aho butagira ubufiteho uburenganzira kugeza igihe ubukoresha azabwandikisha.

    Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo kidashingiye ku Itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage ndetse banemeza ko Itegeko Nshinga rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, basaba ko hakorwa ubukangurambaga abaturage bakandikisha ubutaka aho kubwandika kuri Leta.

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, Nkusi Juvénal, yabwiye IGIHE ko izi mpungenge baragaraje ahanini zaturutse ku bibazo bagaragarijwe n’abaturage.

    Ati “Impungenge dufite zishingiye ku kuba hari abaturage bamwe bafite impungenge cyane cyane bafite n’ubutaka butarandikwa.”

    Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zigaragazwa na Leta nk’izituma abaturage batandikisha ubutaka zirimo kunyereza umusoro, guhisha umutungo no kutagira ibyangombwa ubwazo ari ikibazo cyagakwiye gushakirwa igisubizo aho gufatira ubutaka.

    Ati “Baratubwira [Leta] ko impamvu batandikisha harimo ikibazo cyo gukwepa imisoro, urumva ikibazo cyo gukwepa imisoro byaba ari uguhishira abantu kandi bagomba gutanga umusoro, abantu bagombye kucyitaho kugira ngo abantu batange umusoro.”

    “Kuba abantu badafite ibibaranga bivuze ko mu Rwanda hari abantu badafite ibibaranga ku buryo byatuma batandikisha ubutaka bwabo. Ikindi guhisha umutungo w’abantu, ese hari abantu bashaka guhisha umutungo wabo, niba bahari nitubashakishe kuko ibikorwa barimo ntabwo ari bizima.”

    Nkusi yavuze ko icy’ingenzi ari ukumenya impamvu abantu batandikishije ubutaka bwabo kugeza aho Leta ifata icyemezo cyo kubwiyandikishaho.

    Ati “Kuvuga ngo Leta ibwiyanditseho by’agateganyo, iyo bavuze agateganyo ni ukuvuga ko kagira igihe karangirira. Ese bisobanuye iki? Kuko agateganyo kagomba gusobanuka, yego nubwo bavuga ngo abazabona ibyangombwa bazaza bamwandikire nta kibazo, ariko igikomeye ni ukumenya impamvu abantu batandikishije.”

    Nkusi yakomeje avuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, asaba ko habaho uburyo bwo kubakangurira kubwandikisha aho kugira ngo Leta ibwiyandikisheho.

    Ati “Ese nta zindi mbaraga zakoreshwa kugira ngo hatahurwe ibyo bibazo bya nyuma birimo bituma imicungire y’ubutaka idakorwa neza kugira ngo tuvuge ngo tubwiyandikishijeho, kugira ngo abantu tubyumve neza tubikemure.”

    “Kuko birajyana n’uko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kuko nubwo abo bantu bahari (abantu batandikisha ubutaka) umutungo ni uwabo kandi itegeko ribemerera ko uko wawubonye kose, ukurikije umuco, waba warabuguze buguma ari ubwawe ahasigaye kubwandika bikaba ari ukugira ngo babyemeze.”

    Ibi biganiro hagati ya Sena n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka bizakomeza kugira ngo iyi gahunda irusheho gusobanuka kandi hirindwe ko yagira ikibazo iteza.

    Kugeza ubu ubutaka Leta yamaze kwiyandikishaho kuva iki cyemezo cyatangira ku wa 30 Ukuboza 2020 bugera ku bibanza 1 499 845 gusa bikaba ari iby’agateganyo ku buryo ba nyirabwo babonetse babwiyandikishaho.

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku cyemezo cya Leta cyo kwiyandikishaho ubutaka butandikishijwe na ba nyirabwo

  • Nyabugogo: Abakoresha ubwiherero rusange barataka igiciro cyabwo gihanitse –

    Ubusanzwe iyi gare ifite ubwiherero rusange aho umuntu abanza kwishyura amafaranga 100 Frw mbere yo kubukoresha. Abahakorera umunsi ku wundi bavuga ko aya mafaranga ari menshi kuko umuntu ashobora gukenera ubwiherero inshuro nyinshi ku munsi.

    Uwizeye Anicet udodera inkweto muri Gare ya Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko hari ubwo umuntu akenera ubwiherero kandi amafaranga yamushiranye, asaba ko harebwa uburyo bajya boroherezwa.

    Ati ”Ubwiherero rusange burakenewe kuko hari igihe umugenzi aza amafaranga yamushiriyeho bigahurirana n’uko nta yandi afite, nanjye nshobora kujyayo nka gatanu ku munsi bitewe n’icyayi cyinshi nanyoye, bigatuma najyayo buri saha.”

    Yavuze ko kujyayo inshuro nyinshi bishobora kumukenesha ndetse no kumuteranya n’umuryango we.

    Ati ”Niba nanjye nkeneye kugira iposho ntanga mu rugo, icyo gihe hari ikigabanuka. Niba ngomba gutanga 3000 Frw ku munsi, ubwo ntanga 2500 Frw”.

    Undi ukorera muri iyi gare utanga servisi za Mobile Money, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko igiceri cy’ijana ari cyinshi bityo ko hashyirwaho nibura 50 Frw.

    Ati “Twarababwiye ngo tujye tubaha igiceri cya 50 Frw barabyanze, kubera ko igihe cyose tuba turi hano ntabwo batugabanyiriza barabyanze. Udafite igiceri cy’ijana ntabwo wajyayo kandi ntibanakwemerera. Iyo ubishatse cyane urihangana cyangwa ukajya mu baturanyi. N’iyo bakatura wenda bagashyira kuri 50 Frw kuko ijana ni menshi rwose.”

    Usibye ikibazo cyo muri iyi gare, hari abakorera mu isoko rito rizwi nka Malato bavuga ko nta bwiherero bafite, kuko ubuhari bukoreshwa n’abakora mu mashini zisya imyumbati.

    Umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyo bagerageje kuvuga ko nta bwiherero bafite, hari ubwo umuntu abuzwa gukorera muri iryo soko.

    Ati “Nta bwiherero dufite, ubuhari ni ubw’abakorera mu nzu za ruguru [avuga mu basya imyumbati] kandi iyo ugerageje kubivuga bakugendaho bakakubuza gukora.”

    Yavuze ko hari abajya biherera ruguru y’isoko, ibintu bishobora gukurura indwara ziterwa n’umwanda.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kwishyura igiceri cy’ijana ku bakoresha ubwiherero rusange bigomba gukomeza kuko bifasha kwishyura ibikoresho by’isuku n’usukura ubwo bwiherero.

    Bagize bati “Igiceri cya 100 Frw gifasha kwishyura abakozi basukura ubwo bwiherero, kugura impapuro z’isukura, kwishyura amazi yakoreshejwe n’ibindi bigamije kunoza isuku y’ubwo bwiherero.”

    Ku kibazo cy’isoko rito rya Malato ritagira ubwiherero, Umujyi wa Kigali wavuze ko ugiye gukorana n’ubuyobozi bw’isoko kugira ngo bukemure icyo kibazo.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko hari umushinga wo kubaka ubwiherero 42 hirya no hino mu bice by’umujyi ahahurira abantu benshi. Kugeza ubu, ubwiherero burindwi muri ubwo 42 bwarangije kubakwa.

    Isoko rusange nta bwiherero rigira

    Ubwiherero rusange bwishyurwa amafaranga 100 Frw henshi mu Mujyi wa Kigali

  • Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere –

    Ni abahinzi bibumbiye muri Koperative Coopthevigi (Cooperative du Thé Villagois de Gisakura), bagemura icyayi ku ruganda rugitunganya rwa Gisakura.

    Aba bahinzi harimo abatangiye kugihinga mu mwaka wa 1973, barimo na bamwe bigeze kukirandura bagatera amashyamba kuko babonaga nta musaruro kibaha. Nyuma baje gusanga baribeshye bongera guhinga icyayi no kucyitaho bongera ubuso gihinzweho, kuri ubu kikaba kiri kubaha umusaruro ushimishije.

    Umwe muri abo bahinzi ubimazemo igihe yitwa Kalisa Cyprien wo mu Murenge wa Ruharambuga. Yavuze ko yaje kuvumbura ko umusaruro w’icyayi uterwa n’uburyo umuhinzi yacyitayeho, bigatuma aza gufata umwanzuro wo kucyitaho no kugikorera, none kuri ubu kikaba gitumye abayeho neza.

    Yagize ati “Natangiye guhinga icyayi mu mwaka wa 1973, icyo gihe ntabwo byari byiza cyane nk’ubu kuko gisigaye gifite inoti. Hari abagiye bakireka bagatera amashyamba kubera ko nta musaruro cyatangaga, kandi na bo ntabwo bakitagaho cyane. Nyuma yaho batangiye kutwigisha ibyiza byacyo, hari abongeye batema amashyamba barongera baragihinga kandi kiri kubaha umusaruro ushimishije.”

    Yasobanuye ko kubera ubu buhinzi bw’icyayi, bwatumye abona inguzanyo zituma yiteza imbere binyuze mu kwagura ubuhinzi bwe ndetse no gukora irindi shoramari.

    Yagize ati “Iyo nkeneye amafaranga, ndagenda kuri Sacco bakanguriza kuko baba bizeye ko nzabishyura bitangoye. Mfata hafi ibihumbi 80 Frw ku kwezi ku buso bwa hegitare mpinga, kandi ubu namaze kwiyubakira inzu nziza ntuyemo n’abo tubana.”

    Amafaranga aturuka mu buhinzi bw’icyayi yatumye bamwe muri bo batangira indi mishinga irimo nko korora ndetse abanyamuryango ba Koperative ya Coopthevigi bose bishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse bakigurira ubwishingizi bwa ‘Ejo Heza’.

    Kabagwira Valérie wahawe inka muri uyu mwaka abikesha uburyo yita ku cyayi cye, yavuze ko byamuteye umuhate wo gukomeza gukorera icyayi cye.

    Yagize ati “Narishimye cyane, ubu nanjye ngiye korora mbone umusaruro. Nzabonaho amata, ifumbire yo gufumbiza imyaka kandi byose biturutse ku buryo nita ku cyayi cyanjye.”

    Mukarere Elina na we ati “Buri kwezi mbona ibihumbi 40 Frw, igihe maze mpinga icyayi cyaramfashije. Mfite akazi kanjye gahoraho, ndi umubyeyi w’abana batatu kandi icyayi cyamfashije kubarihira amashuri kugeza umwe muri bo anarangije kaminuza. Bampaye inka none nanjye noroje mugenzi wanjye kandi nanjye yanteje imbere kuko mbona ifumbire ndetse nabonye n’ikimasa ndakigurisha, amafaranga nkuyemo amfasha kwiteza imbere n’umuryango wanjye.”

    Umuyobozi wa Koperative ya Coopthevigi, Nyiravuguzifa Drocella, yavuze ko gahunda yo gutanga inka ku bahinzi bahize abantu ituma abahinzi bose ba koperative bagira ishyaka ryo guhinga kinyamwuga no kwita ku mirima yabo, bityo umusaruro wa koperative ukiyongera muri rusange.

    Iyi gahunda kandi inatuma abahinzi biteza imbere bakabona ahandi bakura amafaranga atari mu buhinzi gusa.

    Yavuze ko muri uyu mwaka bafite intego yo gutanga inka esheshatu ku bandi banyamuryango kandi bakaba bafite icyizere cyo kuzatanga inka ku bahinzi bose b’iyo koperative mu myaka ya vuba.

    Ati “Mu bahinzi dufitemo inka 30 zigenda zibyara zijya ku bandi bahinzi. Iyi gahunda yatangiye kuva mu mwaka wa 2017 kandi tugendera ku muntu ufite umurima mwiza kuko hari abagiye bakirandura bagatera amashyamba. Ubu twamaze koroza abantu babiri bo mu Mirenge ya Bushekeri na Ruharambuga. Turacyoroza abantu inka kuko esheshatu tugomba kuzitanga muri uyu mwaka.”

    Ku ruhande rwa Yvan Munezero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, yavuze ko umurenge wageze ku iterambere rikomeye bitewe n’ubuhinzi bw’icyayi, kuko cyatumye abawutuye biteza imbere.

    Yagize ati “Badufasha muri byinshi, usanga kwishyura imisanzu ya mituweli ndetse n’iya Ejo Heza byoroha. Bituma abaturage babona akazi bakiteza imbere, ugasanga abana benshi bajya ku ishuri aho kwirirwa iwabo kandi bakaba bameze neza bariye.”

    Coopthevigi igizwe n’abanyamuryango 978 barimo abagabo 633 n’abagore 345. Bose hamwe bibumbiye mu mashyirahamwe icyenda ahingira hamwe ku butaka buhuje.

    Mu mwaka wa 2020, aba bahinzi babonye umusaruro w’icyayi ungana n’ibilo miliyoni 2.645.130 ukaba warabahaye inyungu y’amafaranga angana na miliyoni 606.635.530 Frw.

    Aha ni ho Coopthevigi ihingira icyayi

    Iyi koperative yamaze kwiyubakira inzu abanyamuryango bayo bakoreramo

    Abagize koperative bagenda borozanya inka, mu rwego rwo kwiteza imbere

  • Kamonyi: Bane batawe muri yombi bagiye gutuburira umuturage amadolari ibihumbi 100 –

    Batawe muri yombi kuri uyu wa mbere aho Polisi yabikoze ku bufatanye n’izindi nzego. Bose uko ari bane bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko umwe ni we uhaba, babiri batuye mu Mujyi wa Kigali naho undi aba mu Karere ka Kamonyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko amafaranga bari bagiye guha uwo muturage yari ibipapuro birengejeho inoti.

    Yavuze ko bari bafite agasanduka karimo ibipapuro bisanzwe ariko hejuru barengejeho inoti y’impimbano isa nk’amadorali ya Amerika.

    Ati “Bamubwiraga ko bingana n’amadorali ya Amerika ibihumbi 100. Uriya muturage bari bamubwiye ko bamuha ayo bitaga amadorali noneho we akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 akaziyungukira agiye kuvunjisha.”

    SP Kanamugire yavuze ko uwo muturage yahise abimenyesha inzego zitandukanye noneho zirakorana bahita bafatirwa mu cyuho.

    Bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi.

    Yagiriye inama abaturage yo kujya bagira amakenga y’abaza bababwira ko bashaka kubagirira neza no kubungukira, kandi bakajya bihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano igihe bahuye n’abantu nk’abo.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    Naho umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    [email protected]


  • Amajyepfo: Abayobozi b’imidugudu bose bari guhabwa ‘Smart phones’ zibafasha kunoza akazi –

    Ni telefone bari guhabwa n’ubuyobozi bw’iyo ntara kuko bari bamaze igihe bagaragaza ko bahura n’imbogamizi ntibabashe gukora akazi kabo neza kubera kutagira telefone zigezweho ndetse na murandasi (internet).

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko bazibahaye mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byabo no kugira ngo babashe kunoza akazi kabo.

    Ati “Abakuru b’imidugudu bakomeje kugenda bagaragaza ko bakeneye ikoranabuhanga ribafasha gutanga amakuru kandi neza, ariko kandi ko bazitirwa n’amatelefone atabibemerera kuko hari igihe bakenera gufata amafoto no gukoresha internet ariko bikababera imbogamizi.”

    Yakomeje avuga ko nyuma y’uko ba Mudugudu babisabye abayobozi batandukanye bagiye babasura, ku rwego rw’Intara hafashwe umwanzuro wo kubafasha kubona izo telefone hashakwa uko buri Muyobozi w’Umudugudu azahabwa telefone.

    Ati “Ubu zagajejwe mu turere twose, igikorwa cyo kuzibaha kirimo gukorwa; ariko ikigambiriwe kuruta ibindi ni ukugira ngo babashe kunoza serivise basanzwe batanga baha abaturage, kunoza uburyo bw’amakuru batanga ndetse no kubafasha mu nshingano zabo z’akazi ka buri munsi.”

    Bamwe mu bakuru b’imidugudu bamaze guhabwa izo telefone babwiye IGIHE ko bazakiranye yombi kuko bari bazikeneye cyane, kandi bagiye guhindura byinshi mu mikorere.

    Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange mu Karere ka Nyaruguru, Vuganeza Emmanuel, yavuze ko nk’umuntu uyobora umudugudu uri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi izamufasha byinshi.

    Ati “Mbere byatugoraga kuko twatangaga amakuru ku munwa gusa. Ubu amakuru yose nzajya mba nyafite ndetse mfite n’amafoto kuko mba ngomba gutanga amakuru y’aho duhurira ku Kanyaru.”

    Ibi kandi byemezwa na Nyirahabimana Cartas uyobora Umudugudu wa Kinyinya mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko agiye kurushaho kunoza akazi cyane cyane yihutisha amakuru.

    Ati “Igiye kumfasha kunoza akazi kuko hari igihe nahuraga n’ikibazo ngomba gutangaho amakuru, ariko nahamagara ntibihute kubera kutumva uburemere bwacyo. Ubwo urumva ko ninjya mbaha amafoto bazajya babyibonera bakihuta bakaduha ubutabazi.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ubusanzwe ba Mudugudu bose bari barashyizwe mu buryo bwo guhamagarana batishyuye (user group) ariko kuri ubu telefone bari guhabwa zirimo internet y’amezi abiri, kandi bemeranyije n’ubuyobozi bw’uturere ko buzabafasha kujya bakomeza kubona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze neza.

    Yabasabye gukoresha izo telefone neza zikabafasha kunoza akazi kabo.

    Ati “Murabizi ko amakuru menshi dukenera tuyakura ku mudugudu, twizeye rero ko raporo zabo zigiye kunoga kurushaho, ariko kandi bikabafasha no kurushaho kwegera abaturage no gutanga serivise koko nk’uko ikenewe no kubakorera ubuvugizi aho bikenewe.”

    Mu Ntara y’Amajyepfo hose hari gutangwa smart phones 3501 zingana n’imidugudu yose ihaboneka.

    Abayobozi bose b’imidugudu mu Majyepfo batangiye guhabwa telefone zigezweho

    Ba Mudugudu bahawe smart phones bavuze ko zigiye kubafasha kunoza akazi

    Guverineri Kayitesi mu gikorwa cyo gutanga smart phones kuri ba Mudugudu bo mu Karere ka Nyaruguru

    Guverineri Kayitesi yasabye ba Mudugudu gukoresha izo telefone neza kugira ngo zibafashe kunoza akazi kabo

    Igikorwa cyo gutanga izo telefone mu karere ka Nyaruguru cyitabiriwe n’inzego zirimo iz’umutekano

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru Gashema Janvier ashyikiriza umwe mu ba Mudugudu Smart phone

    [email protected]


  • Ubuzima bwari bushaririye: Amarangamutima muri ya Gare ya Nyabugogo ku munsi wa mbere ingendo zisubukuwe –

    Icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, bitewe n’uko ishusho y’icyorezo icyo gihe yari ihagaze, imibare y’ubwandu bushya ikomeje gutumbagira.

    Nyuma y’iminsi mike, hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali yamaze ibyumweru bitatu. Ku wa 18 Gashyantare , Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko havaho Guma mu Rugo, ariko ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zikomeza gufungwa.

    Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, hemejwe ko ingendo hagati y’Uturere tw’Igihugu, n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zitangira gukorwa uretse ingendo ziva n’izijya mu Karere ka Bugesera, Nyanza na Gisagara.

    Abashakira amaramuko muri Gare ya Nyabugogo by’umwihariko abakozi bafasha abagenzi kubona imodoka, bavuze ko bari bamaze iminsi itari mike mu buzima bushaririye kubera ko akazi kabo kari karahagaze.

    Nsengimana Valens yabwiye IGIHE ko ubuzima yanyuzemo bwatumye atandukana n’umuryango we.

    Ati “Twabyakiriye neza kuko twari tumaze gusonza, imiryango yacu yari imaze gutatana. Urebye abakoresha baradufashije ariko iminsi yabaye myinshi. Nyir’inzu yageze aho atubonamo abambuzi bituma ansohora mu nzu, mfata umwanzuro ko umugore wanjye n’abana bajya iwabo, ubwo nahise njya kubana n’abasore mu buzima bwa gisiribateri.”

    Yakomeje avuga ko yishimiye umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri ndetse ngo yiteguye kugarura umuryango we.

    Ati “Ubu turashima ko badufunguriye ndumva na we[umugore we] agiye kugaruka.”

    Karimunda Shadaad yavuze ko bitari byoroshye na gato bitewe n’uko ubuzima bwa Kigali bushingiye ku kuba umuntu yagize icyo akora.

    Ati “Urebye hafi amezi atatu turi mu rugo ni ibintu byari bigoye cyane, nk’abantu twaryaga ari uko twakoze. Kurya byari ikibazo urumva ko gutunga umuryango bitoroshye. Ikintu cyangoye ni uko umwana yashoboraga kumbaza umugati cyangwa akambaza ati papa kuki utagiye ku kazi nkabura icyo mubwira.”

    Abagenzi bagana mu bice bitandukanye by’Igihugu bemeza ko bishimiye cyane gahunda yo kongera kwerekeza hirya no hino nyuma y’amezi atatu ingendo zibujijwe.

    Hakizimana Jean Pierre utuye i Kabuga yari agiye mu Karere ka Ngororero gusura umuryango. Yemeje ko yajyaga ashaka uko yerekezayo mu mezi abiri ashize ariko akabura uko agenda, ku buryo byatumye ayirara ku ibaba nyuma yo kumva ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

    Ati “Numvise ingendo bazifunguye ndavuga ngo reka ngeyo mbasure. Umuntu aba abakumbuye cyane ni yo mpamvu tuba tugiye. Narabishakaga cyane ariko sinigeze mbona uko ngenda, ubu mfite icyizere kandi nabyakiriye neza kuba ngiye kuva hano nkajya mu rugo.”

    Nelly Kabohe, umunye-Congo wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, yerekezaga mu Karere ka Rubavu. Yavuze ko yari akumbuye cyane ababyeyi be bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba mu Mujyi wa Goma.

    Ati “Ndishimye cyane ko ngiye kubona umuryango n’umukunzi wanjye kuko arankumbuye cyane. Numvise ko ingendo zemewe, natekerezaga ko biri bufate iminsi nk’itatu ariko uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko hari hashize iminsi myinshi. Nizeye ko kugera yo [Goma] bishoboka ariko ndabizi ko bihenze.”

    Ku ruhande rw’abatwara abantu mu buryo bwa rusange, bemeza ko abagenzi batitabiriye kuri uyu munsi kuko wasangaga imodoka ziruta ubwinshi abagenzi.

    Kanyarwanda Hussein, umukozi uhagarariye ibikorwa muri zone ya Kigali muri sosiyete ya Volcano Express, yabwiye IGIHE ko abagenzi batabonetse nk’uko byari byitezwe.

    Ati “Birashoboka ko abantu bose batari babimenye, cyane ko ibyemezo byaje busa naho bwije, hari abari bategereje kubyumva mu gitondo ku makuru birumvikana ni umunsi wa mbere. Ntabwo baje nk’uko byari byitezwe ariko tugomba kubyakira kuko ni umunsi wa mbere bizagenda biza.”

    Kanyarwanda yemeje ko ubuzima bwabo muri ibi bihe bishize butari bwifashe neza ariko ashimangira ko yishimira cyane uburyo Covid-19 igenda igabanuka kandi bitanga icyizere ko ubuzima bushobora kongera kuba bwiza nk’uko byari bisanzwe.

    Abagenzi nabo bishimiye ko bongeye gukora ingendo

    Abatwara abantu n’ibintu muri gare ya Nyabugogo bavuze ko bari bamaze iminsi babayeho nabi

    Abinjiraga mu modoka basobanurirwaga ko bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda

    Amezi yari abaye atatu nta modoka yerekeza mu ntara wabona muri iyi Gare

    Gare ya Nyabugogo ubuzanzwe iba irimo abantu benshi kuri ubu bari bake

    Imodoka zabonaga abagenzi ni mbarwa ku munsi wa Mbere wo gukomorerwa

    Hari abayiraye ku kababa bakimara kumva ko ingendo zihuza Kigali n’Intara zafunguwe

    Kanyarwanda Hussein yavuze ko ku munsi wa mbere abagenzi bataje nk uko byari byitezwe ariko ko bazagenda baza gahoro gahoro

    Muri gare ya Nyabugogo hategera abantu bagana mu bice bitandukanye by’Igihugu

    Kuri uyu wa Kabiri, urujya n’uruza muri gare ya Nyabugogo rwari rwagarutse

    Abashoferi ba Volcano ni bamwe mu bazindukiye muri gare baje kugeza abagenzi mu bice bitandukanye by’igihugu

    Abakozi ba sosiyete zitwara imodoka bishimiye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe bari mu ngo

    <iimg438477|center>

    Hari ibyerekezo bimwe na bimwe abagenzi bari bake ku munsi wa mbere

    Amafoto: Nanie