Tag: featured

  • Ubucuruzi bwifashisha murandasi bwagaragajwe nka kimwe mu bisubizo byafasha Afurika kwigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Iyi raporo yanagaragaje ko ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, bwabaye umusemburo w’iterambere ry’uyu mugabane mu myaka 10 ishize, ndetse ko uru rwego rwitezweho gukomeza gutanga amahirwe y’iterambere mu myaka 10 iri imbere.

    Raporo yagize iti “Twanzuye ko ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bushobora kuba umusemburo wo gufasha ubukungu bwa Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

    “Ariko by’umwihariko, ubucuruzi bwifashisha murandasi ndetse n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bishobora kuba imbarutso y’izahuka ry’ubukungu rikenewe muri iyi minsi.”

    Iyi raporo yagaragaje ko izamuka ry’ubucuruzi bukorewe kuri murandasi ryatewe n’izamuka ry’umubare w’abakoresha ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, nk’aho abarenga 30% bakoresha telefoni zigezweho mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya na Misiri.

    Byitezwe ko ubucuruzi bwifashisha murandasi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 500$ mu 2030, dore ko umubare w’abakoresha serivisi zirimo Mobile Money watumbaye ukagera kuri miliyoni 500 mu mwaka wa 2019.

    Iri zamuka kandi ryanatewe n’ibiciro bya telefoni zigezweho bisigaye bihendutse ku Mugabane wa Afurika, kuko ECA ivuga ko 83% bya telefoni zacurujwe ku Mugabane wa Afurika mu 2019, zari zifite agaciro ka 200$ (arenga ibihumbi 199 Frw) cyangwa munsi yayo.

    Ubucuruzi bwifashishije murandasi bwagaragajwe nk’umusemburo w’izahuka ry’ubukungu ku Mugabane wa Afurika

  • Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya –

    RIB yatangaje ko yakiriye ikirego cy’umugore wareze Kabendera ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga amusebya ko ari umujura agakwirakwiza amazina n’amafoto ye yabihinduye uko ashaka.

    Mu minsi ishize, Kabendera yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko avuga ko uwamukoreraga mu iduka rye, batagikorana kubera impamvu zirimo ko atamubereye inyangamugayo.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Bakiliya ba TK Cosmetics, mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi.”

    Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo abafite numero ye bari kumuhamagara akabasaba ko bamwishyura murabyirengera.”

    Kabendera yahise kandi anashyiraho nimero za telefoni z’uyu mugore ndetse avuga ko ariyo yajyaga aha abakiliya bityo abasaba kutazongera kuyinyuraho bashaka serivisi zitangirwa muri TK Shop, ahita ashyiraho izindi bazajya bifashisha.

    Uretse kuri Instagram ya Kabendera kandi amatangazo nk’aya yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram ya Kasuku Media ndetse Kabendera yaje no kumvikana kuri Yago TV Show abisobanura.

    Ni ibintu byatumye uwo mugore avuga ko yasebejwe na Kabendera ahita yitabaza RIB ndetse uru rwego rwakiriye icyo kirego.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira ikirego cy’uwo mugore ndetse batangiye kugikurikirana.

    Ati “Nibyo iki kirego twaracyakiriye, turi kugikurikirana.”

    Kabendera utarifuje gutangaza byinshi ku byerekeye iregwa rye, mu magambo abiri yabwiye IGIHE, ati “Ntacyo mbivugaho.”

    Dr Murangira yibukije ko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa neza ariko abantu birinda kugwa mu byaha.

    Yagize ati “Uburenganzira n’Ubwisanzure bwo gutanga Ibitekerezo ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gushaka no kubona amakuru. Ubwo burenganzira bugendana n’inshingano (kubaha icyo amategeko ateganya).’’

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n’agaciro by’abandi, kwivanga mu mibereho bwite y’abandi no kurengera urubyiruko n’abana.

    Yakomeje ati “RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y’impuha kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda. Amakuru ubonye yose ariko utizeye ukuri kwayo, ntugomba kuyakwirakwiza kuko bishobora guteza ingaruka wowe utatekerezaga. Ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga byose si ko tugomba kwizera ukuri kwabyo. Twirinde kandi abashakira indonke mu gutangaza ibihuha rwose babireke.’’

    Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.

    Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya

  • U Rwanda na Zimbabwe basinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubuhinzi n’ikoranabuhanga –

    Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n’Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

    Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

    Minisitiri Moyo yavuze ko “Intego y’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi”.

    The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n’abacuruzi hagati y’ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y’ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

    Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by’amasezerano y’ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n’itangazamakuru, ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

    RDB yasinye amasezerano y’Ubufatanye na ZimTrade yo muri Zimbabwe

  • Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries arakataje mu muziki we bwite –

    Uyu mugabo umaze igihe kinini atuye i Burayi muri Suéde, kuva yagera muri iki gihugu yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite umusubirizo, ahereye ku yo yise ‘Ndi ubuhamya’, ‘Amaraso Ya Yesu’ aheruka gushyira hanze afatanyije Keila na ‘Atawale’ yitegura gushyira hanze ndetse n’izindi.

    Uyu muramyi yabwiye IGIHE ko yatangiye guhimba indirimbo zitandukanye ze bwite mu myaka yashize ndetse mu 2015 akirangiza kaminuza akaba aribwo yahimbye iyo yashyize hanze mu minsi ishize yise ‘Ndi ubuhamya’.

    Ati “Ni indirimbo nanditse mu 2015 nkirangiza ishuri rya Kaminuza, ndebye uko ubuzima bwanjye bumeze mbona ni ubuhamya ku bwa Yesu. Impamvu yanteye kwandika iyi ndirimbo, nshaka kubwira abantu ko ibyo turi byo ubu twabigizwe nawe, ibyo dufite tubihabwa nawe.”

    Yakomeje avuga ko ari kugenda ashyira hanze ibihangano kuko yumva hari icyo Imana yamushyizemo agomba gukomeza gusangiza abakunzi be n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ati “Hari icyo Imana yanshyize ku mutima nifuza gusangiza abantu umunsi ku wundi. Niteguye kuvuga ubutumwa kandi nshaka gukomeza kusa ikivi cya ba sogokuru. Ndumva hari byinshi mfite mu mutima bikwiriye kumvwa n’Isi yose. Mfite indirimbo nyinshi ngiye gushyira hanze mu bihe biri imbere bitandukanye.”

    Patrick Nkundabose aheruka mu Rwanda mu ntangiriro za 2020. Hari nyuma y’imyaka itatu n’amezi abiri byari bishize atahagera. Icyo gihe yari yitabiriye igiterane cy’urubyiruko rwa Foursquare Gospel church, yahuriyemo na Pastor Wilson Bugembe umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri Uganda.

    Patrick Nkundabose azwi cyane nk’umwe mu bayobozi b’imiririmbire muri Alarm Ministries, yamamaye atera indirimbo zitandukanye z’iyi korali ifite amateka mu Rwanda no hanze. Azwi mu ndirimbo zayo nka ‘Hariho impamvu’ n’izindi zitandukanye zakunzwe.

    Reba zimwe mu ndirimbo za Nkundabose

    Reba ‘Hariho impamvu’ imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries, Nkundabose yamenyakanyemo cyane

    Nkundabose afite gahunda yo gusangiza Isi icyo Imana yamushyize ku mutima

    Nkundabose yamamaye muri Alarm Ministries atera indirimbo zitandukanye

  • Abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bavuriwe mu Rwanda –

    Ibi Dr Ngamije yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

    Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi burufasha gutahura ubwoko bushya bwa Coronavirus muri Kanama 2020.

    Ati “Icyo navuga ni uko kuva muri Kanama umwaka ushize twongereye ubushobozi bwacu mu buryo bwo gukurikirana no gusuzuma imiterere ya Coronavirus, uko iri mu gihugu dukora ibizwi nko gushaka amakuru yimbitse ku miterere ya virusi kuko virusi zishobora kugira igisekuru kimwe ariko ishami rimwe ry’icyo gisekuru akaba ari ryo rigira virusi yahinduye imiterere ku buryo igira ubukana kurusha izindi ziva ku gisekuru kimwe.”

    “Ikagira ubukana mu kwandura vuba kuko iyi igiye mu mubiri yikuba vuba cyane, ikagira ubukana mu guhangana n’inkingo ndetse n’imiti iyivura.”

    Minisitiri Ngamije yavuze ko kuva u Rwanda rwakubaka ubu bushobozi bagiye bapima bagasanga hari abantu bafite ubwoko butandukanye bwa Coronavirus ariko bwo ngo budateye ikibazo.

    Muri iyi gahunda yo gutahura niba hari abantu baba bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus ngo hapimwe abantu 400 mu banduye COVID-19.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo mu Rwanda habonetse abantu babiri bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere Bwongereza n’abandi 10 bafite ubwabonetse muri Afurika y’Epfo.

    Ati “Mu cyumweru gishize nibwo twabonye abantu 12, babiri bafite ibipimo bifite Coronavirus imeze nka ya yindi yo mu Bwongereza, 10 nibo bafite ibipimo bigaragaza ko bafite coronavirus yo muri Afurika y’Epfo.”

    “Abo bantu twababonye mu bantu bari baje mu Rwanda kwa kundi tubakira ku kibuga cy’indege tugafata ibipimo byabo, nibo twasuzumye tubona harimo abanduye ni ukuvuga ngo ni abantu bari baturutse hanze.”

    Yavuze ko aba bantu bahise bajyanwa ahabugenewe batangira gukurikiranwa kugira ngo batanduza abandi ndetse nyuma ngo biza kugaragara ko iyi virusi bamwe ntayo bagifite mu maraso.

    Ati “Nk’uko bisanzwe murabizi ko iyo tubonye umuntu urwaye ntabwo tumwemerera gusohoka ahubwo tumujyana ahantu agomba gukurikiranwa by’umwihariko, abo rero barakurikiranywe kugeza igihe bakiriye turabapima dusanga nta virusi bagifite mu mubiri bajya mu byari byabazanye.”

    Nta muturage iragaragaraho

    Minisitiri Ngamije yavuze ko uretse aba bantu batahuweho ubu bwoko bushya bwa Coronavirus baturutse mu mahanga, ko nta muturage w’imbere mu gihugu buragaragaraho.

    Ati “Mu baturage muri rusange kuko nabo tugenda dusuzuma, aho tuvurira abantu bose bafite COVID-19 buriya tugenda dufata ibipimo byabo tukajya kubisuzuma mu buryo bwimbitse cyane bw’ikoranabuhanga tukareba uko bameze kugeza ubu ni Coronavirus isanzwe twabonye kuva muri Werurwe 2020 kugeza ubu niyo dufite mu gihugu, niyo abantu bagenda banduzanya ariko ubu bwoko bushya ntabwo turabona mu gihugu imbere kandi dukurikirana amakuru.”

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus barenga ibihumbi 20 mu gihe abo imaze guhitana ari 287.

    Mu Rwanda hatahuwe abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus

  • Nyamirambo: Yasezeye ku buraya kubera umwana we –

    Uyu mubyeyi yabyariye abana babiri mu buraya barimo umukobwa ubu umaze kuzuza imyaka 16 y’amavuko.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugore utifuje ko amazina ye ajya hanze yavuze ko nyuma y’aho umwana we amubwiriye ko ababazwa ndetse anaterwa ipfunwe no kumva abo bigana bamucyurira ko nyina ari indaya, yafashe icyemezo cyo kubureka kugira ngo adakomeza gutera umwana we agahinda.

    Ati “ Yarabanje arambaza ngo mama, nibyo koko uri indaya? Mbura icyo mubwira . Bukeye avuye ku ishuri nibwo yongeye mubwira ko mbikora kugira ngo we na musaza we muto babeho. Nijoro yanze kurya arambwira ngo arambiwe kurya ibiryo biva mu buraya.”

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uwo mwana yongeye kumubaza papa we n’uwa musaza we, nyina arabayoberwa umwana ahita amubwira ko arutwa n’uwapfuye .

    Ati “ Yigeze gutaha kare avuye ku ishuri asanga ndi kumwe n’umugabo mu cyumba, ararira amusaba gusohoka nanjye mbonye agahinda afite ndavuga ntisingiye kwiyicira umwana, mpita mbireka.”

    Uyu mugore yavuze ko mu myaka 16 yamaze mu buraya adashobora kwibuka umubare w’abagabo bababashije kuryamana.

    Ati “ Naba nkubeshye nkubwiye ngo naryamanye n’abagabo bangahe muri iyo myaka yose, icyo nzi n’uko baba barenga 300.”

    Yemeje ko ko nubwo yakoze uburaya igihe kirekire ntacyo bwamugejejeho uretse umuruhuho no gufata nk’igicibwa mu muryango.

    Nyuma yo kuva mu buraya, uyu mubyeyi abanye neza cyane n’umwana we n’abaturanyi. Kuri ubu hari umugiraneza wamwemereye igishoro cy’ibihumbi 100 Frw kugira ngo azatangire ubucuruzi buciriritse bimufashe gutunga umuryango.

    Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma yo kuva mu buraya yemeza ko abanye neza n’abana be

  • U Rwanda rwaciye amarenga ku gukoresha urukingo rwa Johnson & Johnson –

    Hashize iminsi u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus, aho rukoresha inkingo zakozwe na AstraZeneca ndetse na Pfizer.

    Mu rwego rwo kwihutisha ibi bikorwa byo gukingira Coronavirus, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko igihugu gishobora gutangira gukoresha inkingo zakozwe na Johnson & Johnson.

    Ibi Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Umwe mu bari bawukurikiye yabajije Dr Nsanzimana niba hari gahunda yo kugeza n’urukingo rwa Johnson & Johnson mu Rwanda hagamijwe kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo muri Kamena 2022 Abaturwanda 60% bifuzwa bazabe barakingiwe.

    Mu gusubiza, Dr Nsanzimana yavuze ko nta biganiro baratangira kugirana n’abarukora ariko yemeza ko narwo rushobora kuziyongera mu zo igihugu kimaze iminsi gikoresha mu bikorwa byo gukingira.

    Ati “Urwo rukingo [Johnson &Johnson] narwo rushobora kuziyongera ku zo dufite. Ntabwo ruraza, nta n’amasezerano turagirana n’abarukora cyangwa ngo turusuzume ariko ni urukingo rutanga icyizere aho batangiye kurukoresha, kandi rutanga umusaruro mwiza.”

    Kugeza ubu urukingo rwakozwe na Johnson&Johnson ni rwo rwonyine rwa Coronavirus rutangwaho dose imwe ikaba ihagije ngo uwaruhawe abe akingiwe. Rwatangiye gukoreshwa muri Amerika muri Gashyantare 2021, rukaba rwizewe ku kigero cya 72%.

    Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko u Rwanda ruri mu biganiro bitandukanye byo kureba uburyo rwazabona izindi nkingo ruzakomeza gukoresha mu bikorwa byo gukingira Coronavirus cyane ko izo rwabonye inyinshi muri zo zimaze gukoreshwa.

    “Nta wabaye ihene kuko bamuteye urukingo”

    Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda ko muri iki gihe ibikorwa byo gukingira bikataj, bakwiriye kwirinda ababakwirakwizamo ibihuha bituma bamwe banga kurufata.

    Ati “Urukingo rutaraza buri wese yaricaraga agahimba ibye,ariko ubu rwaraje kandi hari benshi baruhawe, nanjye nararuhawe ariko sinigeze mpinduka cyangwa ngo ngire icyo mba usibye kubabaraho gato kuko ari urushinge.”

    “Mu mateka y’ikingira ku Isi, nta na rimwe urukingo rwaje ngo abantu bareke kuruvugaho[…] Uru narwo rero rwaraje benshi bararwishimira, abandi batangira gukeka ko hari ikirwihishe inyuma. Ariko na none wakwibaza uti ‘icyakwihisha inyuma y’urukingo kitihisha inyuma y’ibinini n’imiti tunywa buri munsi ni iki?”

    Yavuze ko ibyumweru bibiri bishize mu gihugu hakingirwa icyo cyorezo, nta wakingiwe wagagaje ikibazo kidasanzwe “usibye umuriro no kuribwa umutwe bibaho mu minsi itatu” amaze gukingirwa.

    Ati “Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo, nta n’uwo ntekereza ko azahinduka kubera ko yatewe urukingo.”

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo za AstraZeneca na Pfizer-BioNTech gusa, zitangwaho dose ebyiri buri rwose kugira ngo uruhawe byizerwe ko akingiwe.

    Urwa AstraZeneca rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu Covid-19 ku kigeri cya 60% na 73 %, dose ya kabiri yarwo itangwa hagati y’ibyumweru umunani na 12 nyuma y’iya mbere. Ni mu gihe iya kabiri y’urwa Pfizer-BioNTech rurinda ku kigero cya 95% rugatangwa mu byumweru bitatu nyuma y’iya mbere.

    Kuva gukingira COVID-19 mu Rwanda byatangira ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, imibare yerekana ko abantu barenga ibihumbi 333 bamaze guhabwa dose ya mbere. Abakingiwe ku ikubitiro biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara za karande, abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z’umutekano, ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi ku buryo bahandurira nk’abanyamakuru, abamotari n’abacuruzi.

    Urukingo rwakozwe na Johnson & Johnson rushobora kwiyongera mu zo u Rwanda ruri gukoresha mu gukingira COVID-19

  • Nyarugenge: Abagize Dasso bubakiye inzu umukecuru wabanaga n’amatungo –

    Kuri uyu wa Gatandatu abagize urwo rwego bakorera muri aka Karere ka Nyarugenge bakoze igikorwa cyo kubakira uwo mukecuru wo mu murenge wa Mageragere, inzu y’ibyumba bitatu n’ubwiherero.

    Uyu mukecuru Mukampogozi, aho yari acumbitse ni naho yabanaga n’inka ye yahawe muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda.

    Abagize DASSO bavuga ko iki gikorwa bakoze ari kimwe mu byo bakora rimwe mu mwaka bagamije gufasha abaturage batishoboye.

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu, yabwiye IGIHE, ko yishimiye kuba ari kubakirwa inzu kuko yahoraga yimuka ntaho kuba afite.

    Ati “ Ndishimye cyane kandi cyane kuko nabanaga n’inka yanjye. Aho nari ncumbitse inzu nari mfite yari yarasenyutse kandi n’aho nari ncumbitse ubu havaga, mbese nari mbayeho nabi njye n’abana banjye n’abuzukuru.”

    Yashimiye abagize DASSO bamwubakiye, avuga ko kuba agiye kubona inzu ye bwite bizamufasha gutera imbere kuko yagorwaga no kubona amafaranga yo kwishyura inzi yari acumbitsemo.

    Umunyamabanag Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ari amahirwe kuri uyu mukecuru kuko agiye kubona aho akinga umusaya.

    Ati “Ari muri ba bandi bari bagaragaje ko badafite aho kuba, ni muri urwo rwego ku bufatanye na DASSO twamwubakiye inzu kugira ngo na we agire aho kuba. Kugeza ubu tumaze kubaka inzu 16 muri ubu buryo z’abatishoboye ku buryo dufite gahunda yo kuzubaka izindi 24 zisanga izi kuko twihaye intego y’uko uyu mwaka uzarangira nta nzu zimeze nka nyakatsi ziri muri uyu murenge wacu.”

    Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, yavuze ko buri mwaka bakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu rwego rwo gufasha Leta kwesa imihigo.

    Ati “Iyi nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice kandi nyuma tuzamwubakira n’ikiraro cy’inka kuko we yabanaga n’inka aho yari acumbitse. Buri mwaka tugira igikorwa dukorera abaturage mu rwego rwo kunganira Leta kwesa imihigo iba yarahize nko kwishyurira mituweli abaturage cyangwa kuboroza inka.”

    Yongeyeho ko iyi nzu nimara kuzura, uyu mukecuru bazamugurira ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ibiribwa kugira ngo ayibemo neza.

    Bamwe mu bahagarariye DASSO mu Mirenge y’Akarere ka Nyarugenge bose bakoze umuganda wo kubakira uyu mukecuru

    Abagize DASSO bavuze ko ari ishema kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
    JPEG - 91.4 kb
    Gitifu wa Mageragere Ntirushwa Christophe (wambaye orange) yifatanyije n’abandi mu muganda

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu na DASSO yavuze ko ari inkunga ikomeye ku iterambere rye

  • Imbamutima z’abasaga 300 barimo abirukanwe muri Tanzania bahinduriwe ubuzima na Croix Rouge Rwanda –

    Ibi biravugwa n’abaturage 300 bo mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karanganzi. Mu ntangiriro za 2016 nibwo umuryango wita ku bababaye Croix Rouge y’u Rwanda watangiye gufasha aba baturage, bababumbiye muri koperative 12 buri imwe ishyirwamo abanyamuryango 25.

    Izi koperative zaguriwe imirima indi zirayikodesherezwa, buri koperative ihabwa inka eshanu n’ihene enye kuri buri munyamuryango. Bigishijwe kandi uburyo bahingira isoko, bigishwa kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye n’ibindi byatumye iyi miryango itera imbere.

    Iterambere ku baturage babarizwaga mu cyiciro cya mbere

    Ubwo Croix Rouge yatangiraga gufasha aba baturage, abagera ku 150 babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, mu gihe abandi bari birukanwe mu gihugu cya Tanzania bari banyazwe ibyo bari bafite kuburyo byabasabaga gutangira ubuzima bundi bushya.

    Batamuriza Jane utuye mu Mudugudu wa Nyarupfubire mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka bigaragara.

    Ati “ Mu by’ukuri badufashe turi abantu bagowe, barushye, bababaye, badushyira hamwe n’Abanyarwanda bari bavuye Tanzania. Batuguriye ubutaka twiga guhinga tutari tubizi, intoki ziraturagurika turababara, ariko kuko twabonaga ko hari icyo bizatumarira tugenda dushyiramo ingufu tureza turasarura.”

    Batamuriza yakomeje avuga ko bahise banatangira kubaha amatungo magufi arimo ihene zikabafasha kugira imibereho myiza.

    Ati “ Ubu iwanjye mfite abana barindwi kandi ndi umupfakazi ariko bose mbishyurira mituweli, abana banjye banywa amata bamerewe neza kandi ndanizigama kuburyo maze kuva mu cyiciro cya mbere, ubu nageze mu cyiciro cya gatatu.”

    Uwimana Gratienne ufite imyaka 42, we avuga ko yari umukene atunzwe no guhingira abandi, nyuma ngo ubwo yashyirwaga mu baturage bafashwa na Croix Rouge yatangiye gukorera hamwe n’abandi none ubu abasha kwishyurira abana be amashuri harimo n’abiga mu yisumbuye.

    Akanyamuneza ni kose ku miryango yirukanwe muri Tanzania

    Mu mwaka wa 2013 ubwo Abanyarwanda bari batuye mu gihugu cya Tanzania birukanwaga, byari amarira n’agahinda kuko birukanwe babanje kwamburwa imitungo yabo, abenshi ubwo bagezwaga mu Rwanda bibazaga ubuzima bagiye kubamo bikabayobera.

    Croix Rouge y’u Rwanda yabaye hafi bamwe muri bo ibasha gufasha abagera ku 150 bari batujwe mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi. Aba baturage bahawe inka, ihene ndetse banagurirwa imirima yo guhinga kuri ubu akanyamuneza ni kose.

    Ryabagambi Nassan yavuze ko bamunyaze inka ze n’indi mitungo yari afite muri Tanzania, gusa mu mwaka wa 2016 yahawe ubutaka bwo guhingaho yigishwa gukorera hamwe n’abandi.

    Ati “ Mfite abana umunani, abo bose bakomeje kwiga neza kuko harimo abishyurirwa na leta abandi nabo bafite imishinga ibishyurira. Mu byo nari mfite Tanzania byari byinshi ariko nta mahoro nari mbifitemo, twahoraga turengana tunarenganywa, ariko ubu ndi mu gihugu cyanjye kandi meze neza.”

    Yashimiye umuryango wa Croix Rouge wamufashije kwikura mu bukene ukamworoza, kuri ubu akaba abasha kunywa amata atayaguze we n’umuryango we.

    Rutayisire Steven ufite abana bane we yashimiye leta y’u Rwanda ku kuba yarabakiriye neza, anashimira Croix Rouge kuba yarabegereye ikabafasha kwiteza imbere.

    Ati “ Ubu mu mibereho yanjye mfite aho maze kugera, mbere twategerezaga inkunga zituruka kuri leta none ubu namenye gukorera mu matsinda mfatanyije n’abandi. Ntitwari tuzi guhinga ariko ubu turabizi neza, namenye kororera mu kiraro no mu rwuri, ubutaka baduhaye burera pe, ubu tunasigaye twikodeshereza ubutaka bwo kwihingiraho.”

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho.

    Yavuze ko kubabumbira mu makoperative byatumye bakorera hamwe n’umusaruro babona ukiyongera.

    Mazimpaka yavuze ko iyi miryango 300 imaze guhabwa inka 60 n’ihene 702, bubakiwe n’ubwanikiro bifashisha iyo bejeje. Ikindi ngo bishimira ni uko abana babo babasha kunywa amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

    Croix Rouge y’u Rwanda ni umwe mu miryango ifasha abababaye. Kuri ubu mu turere dutandukanye uhasanga abaturage benshi yahinduriye ubuzima, isigaye ifite abayihagarariye muri buri Murenge ndetse no mu tugari mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo ibashe kubafasha.

    Akanyamuneza ni kose ku Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bagobotswe na Croix Rouge

    Batamuriza Jane yavuze ko kuri ubu abana be bose abasha kubishyurira amashuri n’ubwisungane mu kwivuza abikesha Croix Rouge y’u Rwanda

    Buri koperative yahawe inka eshanu zibafasha mu kurwanya imirire mibi babona amata yo guha abana babo andi bakayagurisha

    Ubwanikiro bubakiwe bubafasha mu kumishirizaho ibigori n’indi myaka beza

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho

    Uwimana Gratienne yavuze ko aho atangiriye gufashwa na Croix Rouge y’u Rwanda, byamuteje imbere

  • Gisagara: Ba Mudugudu biyemeje guhindura imikorere no kugaragaza impinduka –

    Babigarutseho ubwo abo bayobozi bose uko ari 519 bashyikirizwaga telefone zigezweho zizwi nka Smart Phones baganewe na Leta y’u Rwanda kugira ngo bajye bazifashisha mu kazi kabo.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwinkwavu mu Murenge wa Gishubi, Habanabashaka Jean de Dieu, yavuze ko ubwo abonye telefone igezweho azajya avugana n’abagenzi ndetse n’izindi nzego mu buryo bworoshye, bikamufasha kunoza ibyo akora.

    Ati “Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuba bampaye iyi telefone bizamfasha kungurana ibitekerezo na bagenzi banjye kuko tuzaba duhuriye mu itsinda rimwe rya WhatsApp, dusangire ubunararibonye, abadukuriye batugire inama mu buryo bworoshye.”

    Nyiranshuti Hamida uyobora Umudugudu wa Rutare mu Murenge wa Kigembe, avuga ko kuba bahawe telefone zifite internet bizabafasha gukurikira amakuru yo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi hose bitamugoye.

    Ati “Ubu nanjye ngiye kujya nkoresha ikoranabuhanga menye amakuru yose yo mu Rwanda no ku Isi yose kandi nyamenyere igihe. Ikindi ni ukuyikoresha mu gutanga amakuru n’amafoto ajyanye n’akazi nshinzwe kandi bizanyorohera no gutanga raporo ya buri munsi.”

    Abakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba guhabwa Smart phones byabateye umurava mu kazi kabo kuko babonye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubitayeho.

    Bagiriwabo Christine uyobora Umudugudu wa Ruhina ati “Izi telefone zadushimishije kandi zitwongereye umurava mu kazi dukora kuko tubona ko n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora budutekerezaho.”

    Umukuru w’Umudugudu wa Akabacuzi, Kanimba Paul, yagize ati “nagorwaga no gutanga raporo zijyanye n’amarondo ndetse n’ibindi bijyanye n’umutekano. Ubu akazi nzajya ngakora neza kurusha mbere kuko nabonye telefone nzima.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko abayobozi b’imidugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi bubafasha guteza imbere igihugu.

    Ati “Icya mbere ni uguhindura imikorere kuko babonye telefone zigezweho, ikindi ni uko ikoranabuhanga rizabafasha kunguka ubumenyi byihuse no gukurikira amakuru agezweho hirya no hino ku isi bajyane n’igihe tugezemo cy’ikoranabuhanga.”

    Yakomeje avuga ko bazaba bafite amatsinda (WhatsApp Groups) abahuza ku buryo bazajya basangira amakuru byihuse kandi bakoherezanya n’amafoto agaragaza ibikorwa barimo cyangwa ikibazo cyabaye.

    Igikorwa cyo guha Abakuru b’imidugudu Smart Phones kiri kubera mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo aho abagomba kuzihabwa ari 3501 zingana n’imidugudu yose ihaboneka.

    Telefone zatanzwe zirimo internet y’amezi abiri kandi ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwemeranyije n’uturere ko nyuma yaho tuzabafasha kujya babona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze nta mbogamizi.

    Ba Mudugudu bo mu Karere ka Gisagara biyemeje guhindura imikorere no gutangira amakuru ku gihe

    Bazajya bahabwa internet ibafasha mu kazi kugira ngo kadahagarara

    Biyemeje kunoza imikorere no gukora neza n’izindi nzego

    Buri Muyobozi w Umudugudu yahawe smart phone

    Mu Karere ka Gisagara hatanzwe smart phones 519

    Telefone zatanzwe zitezweho kuvugurura imikorere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain ashyikiriza Umukuru w’umudugudu telefone

    Meya Rutaburingoga yavuze ko ba mudugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi

    [email protected]