Tag: featured

  • Nyarugenge: Abagize Dasso bubakiye inzu umukecuru wabanaga n’amatungo –

    Kuri uyu wa Gatandatu abagize urwo rwego bakorera muri aka Karere ka Nyarugenge bakoze igikorwa cyo kubakira uwo mukecuru wo mu murenge wa Mageragere, inzu y’ibyumba bitatu n’ubwiherero.

    Uyu mukecuru Mukampogozi, aho yari acumbitse ni naho yabanaga n’inka ye yahawe muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda.

    Abagize DASSO bavuga ko iki gikorwa bakoze ari kimwe mu byo bakora rimwe mu mwaka bagamije gufasha abaturage batishoboye.

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu, yabwiye IGIHE, ko yishimiye kuba ari kubakirwa inzu kuko yahoraga yimuka ntaho kuba afite.

    Ati “ Ndishimye cyane kandi cyane kuko nabanaga n’inka yanjye. Aho nari ncumbitse inzu nari mfite yari yarasenyutse kandi n’aho nari ncumbitse ubu havaga, mbese nari mbayeho nabi njye n’abana banjye n’abuzukuru.”

    Yashimiye abagize DASSO bamwubakiye, avuga ko kuba agiye kubona inzu ye bwite bizamufasha gutera imbere kuko yagorwaga no kubona amafaranga yo kwishyura inzi yari acumbitsemo.

    Umunyamabanag Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ari amahirwe kuri uyu mukecuru kuko agiye kubona aho akinga umusaya.

    Ati “Ari muri ba bandi bari bagaragaje ko badafite aho kuba, ni muri urwo rwego ku bufatanye na DASSO twamwubakiye inzu kugira ngo na we agire aho kuba. Kugeza ubu tumaze kubaka inzu 16 muri ubu buryo z’abatishoboye ku buryo dufite gahunda yo kuzubaka izindi 24 zisanga izi kuko twihaye intego y’uko uyu mwaka uzarangira nta nzu zimeze nka nyakatsi ziri muri uyu murenge wacu.”

    Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, yavuze ko buri mwaka bakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu rwego rwo gufasha Leta kwesa imihigo.

    Ati “Iyi nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice kandi nyuma tuzamwubakira n’ikiraro cy’inka kuko we yabanaga n’inka aho yari acumbitse. Buri mwaka tugira igikorwa dukorera abaturage mu rwego rwo kunganira Leta kwesa imihigo iba yarahize nko kwishyurira mituweli abaturage cyangwa kuboroza inka.”

    Yongeyeho ko iyi nzu nimara kuzura, uyu mukecuru bazamugurira ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ibiribwa kugira ngo ayibemo neza.

    Bamwe mu bahagarariye DASSO mu Mirenge y’Akarere ka Nyarugenge bose bakoze umuganda wo kubakira uyu mukecuru

    Abagize DASSO bavuze ko ari ishema kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
    JPEG - 91.4 kb
    Gitifu wa Mageragere Ntirushwa Christophe (wambaye orange) yifatanyije n’abandi mu muganda

    Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu na DASSO yavuze ko ari inkunga ikomeye ku iterambere rye

  • Imbamutima z’abasaga 300 barimo abirukanwe muri Tanzania bahinduriwe ubuzima na Croix Rouge Rwanda –

    Ibi biravugwa n’abaturage 300 bo mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karanganzi. Mu ntangiriro za 2016 nibwo umuryango wita ku bababaye Croix Rouge y’u Rwanda watangiye gufasha aba baturage, bababumbiye muri koperative 12 buri imwe ishyirwamo abanyamuryango 25.

    Izi koperative zaguriwe imirima indi zirayikodesherezwa, buri koperative ihabwa inka eshanu n’ihene enye kuri buri munyamuryango. Bigishijwe kandi uburyo bahingira isoko, bigishwa kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye n’ibindi byatumye iyi miryango itera imbere.

    Iterambere ku baturage babarizwaga mu cyiciro cya mbere

    Ubwo Croix Rouge yatangiraga gufasha aba baturage, abagera ku 150 babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, mu gihe abandi bari birukanwe mu gihugu cya Tanzania bari banyazwe ibyo bari bafite kuburyo byabasabaga gutangira ubuzima bundi bushya.

    Batamuriza Jane utuye mu Mudugudu wa Nyarupfubire mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka bigaragara.

    Ati “ Mu by’ukuri badufashe turi abantu bagowe, barushye, bababaye, badushyira hamwe n’Abanyarwanda bari bavuye Tanzania. Batuguriye ubutaka twiga guhinga tutari tubizi, intoki ziraturagurika turababara, ariko kuko twabonaga ko hari icyo bizatumarira tugenda dushyiramo ingufu tureza turasarura.”

    Batamuriza yakomeje avuga ko bahise banatangira kubaha amatungo magufi arimo ihene zikabafasha kugira imibereho myiza.

    Ati “ Ubu iwanjye mfite abana barindwi kandi ndi umupfakazi ariko bose mbishyurira mituweli, abana banjye banywa amata bamerewe neza kandi ndanizigama kuburyo maze kuva mu cyiciro cya mbere, ubu nageze mu cyiciro cya gatatu.”

    Uwimana Gratienne ufite imyaka 42, we avuga ko yari umukene atunzwe no guhingira abandi, nyuma ngo ubwo yashyirwaga mu baturage bafashwa na Croix Rouge yatangiye gukorera hamwe n’abandi none ubu abasha kwishyurira abana be amashuri harimo n’abiga mu yisumbuye.

    Akanyamuneza ni kose ku miryango yirukanwe muri Tanzania

    Mu mwaka wa 2013 ubwo Abanyarwanda bari batuye mu gihugu cya Tanzania birukanwaga, byari amarira n’agahinda kuko birukanwe babanje kwamburwa imitungo yabo, abenshi ubwo bagezwaga mu Rwanda bibazaga ubuzima bagiye kubamo bikabayobera.

    Croix Rouge y’u Rwanda yabaye hafi bamwe muri bo ibasha gufasha abagera ku 150 bari batujwe mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi. Aba baturage bahawe inka, ihene ndetse banagurirwa imirima yo guhinga kuri ubu akanyamuneza ni kose.

    Ryabagambi Nassan yavuze ko bamunyaze inka ze n’indi mitungo yari afite muri Tanzania, gusa mu mwaka wa 2016 yahawe ubutaka bwo guhingaho yigishwa gukorera hamwe n’abandi.

    Ati “ Mfite abana umunani, abo bose bakomeje kwiga neza kuko harimo abishyurirwa na leta abandi nabo bafite imishinga ibishyurira. Mu byo nari mfite Tanzania byari byinshi ariko nta mahoro nari mbifitemo, twahoraga turengana tunarenganywa, ariko ubu ndi mu gihugu cyanjye kandi meze neza.”

    Yashimiye umuryango wa Croix Rouge wamufashije kwikura mu bukene ukamworoza, kuri ubu akaba abasha kunywa amata atayaguze we n’umuryango we.

    Rutayisire Steven ufite abana bane we yashimiye leta y’u Rwanda ku kuba yarabakiriye neza, anashimira Croix Rouge kuba yarabegereye ikabafasha kwiteza imbere.

    Ati “ Ubu mu mibereho yanjye mfite aho maze kugera, mbere twategerezaga inkunga zituruka kuri leta none ubu namenye gukorera mu matsinda mfatanyije n’abandi. Ntitwari tuzi guhinga ariko ubu turabizi neza, namenye kororera mu kiraro no mu rwuri, ubutaka baduhaye burera pe, ubu tunasigaye twikodeshereza ubutaka bwo kwihingiraho.”

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho.

    Yavuze ko kubabumbira mu makoperative byatumye bakorera hamwe n’umusaruro babona ukiyongera.

    Mazimpaka yavuze ko iyi miryango 300 imaze guhabwa inka 60 n’ihene 702, bubakiwe n’ubwanikiro bifashisha iyo bejeje. Ikindi ngo bishimira ni uko abana babo babasha kunywa amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

    Croix Rouge y’u Rwanda ni umwe mu miryango ifasha abababaye. Kuri ubu mu turere dutandukanye uhasanga abaturage benshi yahinduriye ubuzima, isigaye ifite abayihagarariye muri buri Murenge ndetse no mu tugari mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo ibashe kubafasha.

    Akanyamuneza ni kose ku Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bagobotswe na Croix Rouge

    Batamuriza Jane yavuze ko kuri ubu abana be bose abasha kubishyurira amashuri n’ubwisungane mu kwivuza abikesha Croix Rouge y’u Rwanda

    Buri koperative yahawe inka eshanu zibafasha mu kurwanya imirire mibi babona amata yo guha abana babo andi bakayagurisha

    Ubwanikiro bubakiwe bubafasha mu kumishirizaho ibigori n’indi myaka beza

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho

    Uwimana Gratienne yavuze ko aho atangiriye gufashwa na Croix Rouge y’u Rwanda, byamuteje imbere

  • Gisagara: Ba Mudugudu biyemeje guhindura imikorere no kugaragaza impinduka –

    Babigarutseho ubwo abo bayobozi bose uko ari 519 bashyikirizwaga telefone zigezweho zizwi nka Smart Phones baganewe na Leta y’u Rwanda kugira ngo bajye bazifashisha mu kazi kabo.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwinkwavu mu Murenge wa Gishubi, Habanabashaka Jean de Dieu, yavuze ko ubwo abonye telefone igezweho azajya avugana n’abagenzi ndetse n’izindi nzego mu buryo bworoshye, bikamufasha kunoza ibyo akora.

    Ati “Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuba bampaye iyi telefone bizamfasha kungurana ibitekerezo na bagenzi banjye kuko tuzaba duhuriye mu itsinda rimwe rya WhatsApp, dusangire ubunararibonye, abadukuriye batugire inama mu buryo bworoshye.”

    Nyiranshuti Hamida uyobora Umudugudu wa Rutare mu Murenge wa Kigembe, avuga ko kuba bahawe telefone zifite internet bizabafasha gukurikira amakuru yo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi hose bitamugoye.

    Ati “Ubu nanjye ngiye kujya nkoresha ikoranabuhanga menye amakuru yose yo mu Rwanda no ku Isi yose kandi nyamenyere igihe. Ikindi ni ukuyikoresha mu gutanga amakuru n’amafoto ajyanye n’akazi nshinzwe kandi bizanyorohera no gutanga raporo ya buri munsi.”

    Abakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba guhabwa Smart phones byabateye umurava mu kazi kabo kuko babonye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubitayeho.

    Bagiriwabo Christine uyobora Umudugudu wa Ruhina ati “Izi telefone zadushimishije kandi zitwongereye umurava mu kazi dukora kuko tubona ko n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora budutekerezaho.”

    Umukuru w’Umudugudu wa Akabacuzi, Kanimba Paul, yagize ati “nagorwaga no gutanga raporo zijyanye n’amarondo ndetse n’ibindi bijyanye n’umutekano. Ubu akazi nzajya ngakora neza kurusha mbere kuko nabonye telefone nzima.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko abayobozi b’imidugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi bubafasha guteza imbere igihugu.

    Ati “Icya mbere ni uguhindura imikorere kuko babonye telefone zigezweho, ikindi ni uko ikoranabuhanga rizabafasha kunguka ubumenyi byihuse no gukurikira amakuru agezweho hirya no hino ku isi bajyane n’igihe tugezemo cy’ikoranabuhanga.”

    Yakomeje avuga ko bazaba bafite amatsinda (WhatsApp Groups) abahuza ku buryo bazajya basangira amakuru byihuse kandi bakoherezanya n’amafoto agaragaza ibikorwa barimo cyangwa ikibazo cyabaye.

    Igikorwa cyo guha Abakuru b’imidugudu Smart Phones kiri kubera mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo aho abagomba kuzihabwa ari 3501 zingana n’imidugudu yose ihaboneka.

    Telefone zatanzwe zirimo internet y’amezi abiri kandi ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwemeranyije n’uturere ko nyuma yaho tuzabafasha kujya babona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze nta mbogamizi.

    Ba Mudugudu bo mu Karere ka Gisagara biyemeje guhindura imikorere no gutangira amakuru ku gihe

    Bazajya bahabwa internet ibafasha mu kazi kugira ngo kadahagarara

    Biyemeje kunoza imikorere no gukora neza n’izindi nzego

    Buri Muyobozi w Umudugudu yahawe smart phone

    Mu Karere ka Gisagara hatanzwe smart phones 519

    Telefone zatanzwe zitezweho kuvugurura imikorere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain ashyikiriza Umukuru w’umudugudu telefone

    Meya Rutaburingoga yavuze ko ba mudugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi

    [email protected]


  • Leta yatangaje igihe umusoro w’ubutaka w’umwaka wa 2021 uzishyurirwa –

    Magingo aya umusoro uri kwishyurwa ku mutungo utimukanwa mu Rwanda urimo n’ubutaka ni umusoro w’umwaka wa 2020. Mu Nama y’Abaminisitiri iherutse guterana kuwa 15 Werurwe uyu mwaka, hafashwe icyemezo cy’uko igihe cyo kuba uwo musoro warangije kwishyurwa cyongerwaho ukwezi kumwe, kikavanwa ku wa 31 Werurwe kikagezwa ku wa 30 Mata uyu mwaka.

    Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yari yemeje kandi harimo ko umusoro wishyurwa utazashingira ku bipimo bishya byari byashyizweho, ahubwo ko uzashingira ku bipimo byari byashingiweho hishyurwa umusoro w’umwaka wa 2019.

    Ibi bipimo byari byahinduwe n’itegeko rishya ku musoro ryatowe mu mwaka wa 2018, rigena ko igiciro cy’umusoro ku butaka kibarirwa hagati y’amafaranga 0 Frw na 300 Frw kivuye kuri 0 Frw na 80 Frw, bitewe n’aho ubutaka buri ugereranyije n’ibikorwa remezo bibwegereye birimo umuhanda wa kaburimbo cyangwa undi wubatse neza, intera iva ku kibanza igera ku isoko y’amazi ndetse n’intera iva ku kibanza igera ku muyoboro w’amashanyarazi.

    Umujyi wa Kigali wavugaga ko ibi biciro bijyanye n’iterambere uyu Mujyi umaze kugeraho, gusa bamwe mu baturage barabyinubiye cyane kuko hari aho igiciro cy’umusoro cyikubye inshuro zirenga eshatu, bikagora abaturage binagendanye n’ibihe igihugu kirimo bya Covid-19.

    Nyuma y’uko umuturage witwa Niyitanga Salton agejeje icyo kibazo ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame mu mpera z’umwaka ushize, yatangaje ko icyo kibazo kigiye guhabwa umurongo kigakemurwa, binyuze mu gusuzuma ireme ry’uwo musoro ugereranyije n’ibihe u Rwanda rurimo bya Covid-19.

    Icyo gihe yaragize ati “Umuntu agereranya ibintu byinshi, akareba abantu, amikora yabo, igihugu, n’impamvu uwo musoro wagiyeho, noneho tugashaka igishora kuba cyabera benshi.”

    Asobanura impamvu y’ihinduka ry’umusoro uzishyurwa mu mwaka wa 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye RBA ko “Hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri iki gihe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’amikora y’abaturage akaba nayo yaragezweho n’izo ngaruka, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izamuka ry’ibiciro ryari ryatangajwe riba risubitswe, noneho abasora, bagasora imisoro yari iriho mbere y’iri zamuka. Imisoro yishyuwe mu mwaka wa 2019.”

    Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iki cyemezo cyerekana uburyo Leta yita ku bibazo by’abaturage bayo.

    Yagize ati “Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda twacyakiriye neza cyane, tugira ngo tubone umwanya wo kubashimira, kuko bateze amatwi impungenge kandi bakaziha agaciro”.

    Kugeza ubu, abaturage ibihumbi 188 nibi bari barashoboye kumenyekanisha umusoro w’ubutaka. Aba bose bari bamaze kumenyekanisha umusoro w’amafaranga miliyari 17 Frw ariko umusoro wari umaze kwishyurwa ungana na miliyari zirindwi.

    Ku bantu bari baramaze kwishyura umusoro wabo w’umwaka wa 2020, bazahera kuri ayo mafaranga mu kwishyura umusoro w’uyu mwaka, umusoro uzishyurwa mu Ukuboza 2021 nyuma y’uko ibipimo bishya bizagenderwaho mu kwishyura uwo musoro bizaba bimaze gushyirwa hanze.

    Mu Ukuboza uyu mwaka, ni bwo imisoro y’ubutaka y’uyu mwaka wa 2021 izishyurwa

  • Hifujwe amavugurura mu itegeko ryo kubona amakuru hakajyamo n’ibihano –

    Ubwo busabe bwagarutsweho mu nama yabaye ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, yateguwe na RJSD hagamijwe gusesengura iyubahirizwa ry’iryo tegeko.

    Ni inama yateguwe mu gusesengura ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo SOBANUKIRWA gifasha Abanyarwanda kubona amakuru, ku bufatanye n’icy’Abanyamerika, JP Media, mu 2020. Iyo nyigo yerekanye ko itegeko ryerekeye kubona amakuru mu Rwanda ari ingezi mu iterambere, ariko hakiri imbogamizi mu bo rireba kuko benshi batarisobanukiwe.

    Bamwe mu banyamakuru bayitabiriye bavuze ko bahura n’imbogamizi zirimo kwimwa amakuru ntihagire igikorwa, ndetse n’abayabima ntibibagireho ingaruka kuko iryo tegeko ridafite ingingo iteganya ibihano.

    Umunyamakuru Byansi Samuel Baker yagize ati “Itegeko ridafite igihano biragoye ko rishyirwa mu bikorwa. Abantu benshi ntabwo bazi iri tegeko ariko n’abarizi bahita bamenya imbaraga nkeya zaryo ko nta gihano riteganya, bigatuma baryica nkana. Biragoye rero ko tuzabona amakuru ku rwego rushimishije mu gihe batararivugurura.”

    Hitayezu Christophe we asobanura ko itegeko rikwiye kwigishwa no kumenyekanishwa cyane cyane by’umwihariko mu bayobozi kuko “abenshi batazi inyungu rifite mu iterambere ry’igihugu”. Yavuze ko kugeza ubu hari ikibazo cy’abayobozi badasobanukiwe iryo tegeko “bakumva ko umunyamakuru ari umwanzi wabo”.

    Yakomeje ati “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kubona amakuru akayageza ku baturage. Abayobozi ntabwo barumva neza inyungu ziri mu kuyatanga kuko nabo ubwabo bibagirira akamaro mu guteza imbere abo bayobora.”

    Muri iyo nama hanagarutswe ku bakozi bashinzwe amakuru mu bigo bitandukanye, nabo bagaragaza imbaraga nke mu gusobanukirwa ibikubiye muri iryo tegeko, bityo bakaba bakeneye ko bongererwa ubumenyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura(RMC), Mugisha Emmanuel, yavuze ko ababangamira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kubona amakuru bagombye kubihanirwa.

    Yagize ati “Nubwo kugeza ubu bidakorwa ngo habeho ibihano ku bimana amakuru afitiye rubanda akamaro, dusanga hakwiye kujyaho ibihano wenda bitari mpanabyaha, ariko inkiko zikajya zica abishe nkana iri tegeko ihazabu kugira ngo umuco wo kwimana amakuru ucike burundu”.

    Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Celestin, asanga igihe kigeze ngo itegeko rigirire Igihugu akamaro mu iterambere “hongerwamo izindi ngingo mu rwego rwo kubaka urwego rw’itangazamakuru rutajegajega”.

    Uwari ahagarariye urwego rw’umuvunyi muri iyo nama, Mugeni Cecile, yasezeranyije abayitabiriye kugeza ibitekerezo byabo ku babishinzwe.

    RJSD yasabye ko byakorwa mu maguru mashya, kugira ngo iryo tegeko rifashe Igihugu kugera ku iterembere rirambye cyane ko amakuru ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere rya buri wese n’igihugu muri rusange.

    Itegeko n° 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru, rivuga ko “buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera”. Icyakora amakuru yahungabanya umutekano w’Igihugu ntatangwa.

    Ni itegeko rigaragaramo icyuho cy’ibihano mu gihe hagaragara uwimanye amakuru ateganyijwe gutangwa, ari na byo inzego zitandukanye ziheraho zisaba ko hongerwamo ingingo z’ibihano.

    Abanyamakuru basabwe ko Itegeko ryo kubona amakuru risobanurirwa abayobozi bose, bakarigira iryabo

  • AMAFOTO : Ingabire Grace ufite impano yo kubyina yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa tanu z’ijoro n’iminota 46′ Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ryambitswe Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda [Nimero 01] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness [Nimero 28] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali.

    Ingabire Grace (No.7) yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y’amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

    Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe. Yegukanye ikamba mu birori byabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Ni nyuma y’urugendo rwatangiye kuva mu Ukuboza 2020 hashakishwamo Miss Rwanda 2021.

    Irushanwa rya Miss Rwanda ryiyandikishijwemo abakobwa 413. Bakuwemo 37 bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma hatorwa 20 bajya mu mwiherero. 20 bakuwemo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma. Hatowe kandi batatu bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda. Ubwiza bwahawe amanota 30%, Umuco 30% naho Ubwenge bwahawe amanota 40%.

    Agnes Mukazibera wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yashimye buri mukobwa witabiriye Miss Rwanda, abateye inkunga n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa. Yasabye abantu batandukanye kuzafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Ikamba ry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5] ; yahawe 1,800,000 Frw yatanzwe na Petersbakers. Ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

    Ikamba ry’umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine ; yahembwe miliyoni 1 800 000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

    Ikamba rya Nyampinga w’Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe 1 800 000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Ikamba ry’umukobwa ukunzwe ryegukanwe na Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie], yahembwe 1 800 000 Frw yatanzwe na MTN.

    Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

    Uwase Phionah yabaye Miss Photogenic ahembwa 1 800 000 Frw na Diamond Smile Dental Clinic.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ingabire-Grace-ufite-impano-yo-kubyina-yegukanye-ikamba-rya-Miss-Rwanda-2021

  • Haribazwa byinshi ku ndege ya Trump imaze igihe kinini iparitse ku karubanda –

    Amakuru avuga ko iyi indege ihamaze imyaka irenga ine iparitse, kuko inyandiko zerekana ingendo z’indege zigaragaza ko iheruka mu kirere mbere y’irahira rya Perezida Trump ku wa 20 Mutarama 2016.

    Iyi ndege yakozwe mu 1991 ibanza kwifashishwa mu ngendo zihuza Amerika na Mexique, mbere y’uko igurwa n’umuherwe Paul Allen wayigurishije kuri Trump mu 2010.

    Ni indege ifite amateka akomeye kuri Trump kuko ababikurikiranira hafi bemeza ko iyi ndege yagize uruhare rufatika mu gutuma atsinda amatora yo mu 2016, ndetse yari yarahimbwe izina ’Trump Force One’, mu kuyitirira ’Air Force One’ isanzwe itwara Perezida wa Amerika.

    Akenshi Trump yakundaga guparika iyi ndege inyuma y’ahantu ari buhurire n’abamushyigikiye, ku buryo baba bayireba neza yanditseho izina rye, ibyatumaga abantu bamufata nk’umugabo ukomeye wigejeje ku iterambere rihambaye, bikabaha icyizere ko anafite ubushobozi bwo kubageza kuri iryo terambere nyine.

    Nyuma yo kuba Perezida ariko, Trump yaretse kugendera muri iyi ndege inashaje, kuko yari imaze kugaragaza ibibazo bya moteri ebyiri zayo, imwe yarangiritse, indi yaragiye gukoreshwa.

    Ikindi gikomeye kibazwaho n’abahanga mu by’indege, ni uburyo iparitse ahantu habi. Ubusanzwe indege nini nka Boeing 757 itwara abagenzi 228, iba igomba guparikwa ahantu hafunze kugira ngo itanyagirwa cyangwa ngo ijyeho urubura. Bitabaye ibyo yagakwiye guparikwa ahantu mu butayi hakunze kuba hashyushye. Kuba rero iyi ndege iparitse ahantu hadatunganyije neza, ngo byerekana ko Trump ashobora kuba atakiyikoresha, nk’uko CNN yabitangaje.

    Bivugwa ko kimwe mu bigoye uyu mugabo magingo aya, ari uko gukoresha iyo ndege kugira ngo isubire mu kirere byahenda Trump cyane, kuko byasaba amafaranga ari hafi ya miliyoni 1$, kandi ibyo bikaza byiyongera ku kuba n’ubundi iyo ihagurutse, ibarirwa amafaranga ari hagati ya 15 000$ na 18 000$ ku isaha imwe gusa.

    Bijyanye rero n’ibibazo by’ubukene byugarije Trump muri iyi minsi, kuko ibikorwa bye byinshi, birimo hoteli n’ibigo bikinirwaho umukino wa golf, biri mu byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bivugwa ko Trump yahombye miliyoni zirenga 700$, ndetse akaba afite amadeni arenga miliyoni 400$ agomba kwishyurwa mu 2023, byose bikarushaho gushyira igitutu kuri uyu mugabo, unaherutse kugurisha imwe mu nzu ze kuri miliyoni 49$, akayungukamo miliyoni 31$.

    Iyi ndege imaze igihe kinini itaguruka

    Iyi ndege yakoreshwaga na Trump mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2016

  • Gicumbi: Ushinzwe umutekano wa Sacco yarashe mugenzi we –

    Ahagana saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, nibwo uyu mukozi wa ISCO yarashe mugenzi we ukuguru.

    Uyu warashe mugenzi yari agiye kumusimbura mu gihe uwo yarashe ariwe wari waraye ijoro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didace, yemereye IGIHE, iby’aya makuru anashimangira ko ashobora kuba yabikoze atabigambiriye kuko nta bibazo bari bafitanye.

    Ati “Nibyo yamurashe ubu umurwayi ari mu bitaro bya Byumba uwarashe ari mu maboko ya RIB gusa ntawavuga ko hari icyo bapfaga kuko bombi bavugaga ko ntacyo bapfa.”


  • Grumeti Air igiye gutangiza ingendo zihuza Kigali na Serengeti muri Tanzania –

    Grumeti Air ni Ikigo cy’indege gitwara abantu bashobora kugera kuri 12, kikaba gikorera Arusha muri Tanzania ari naho icyicaro cyacyo kiri. Ni ikigo gikorera mu bice birimo Serengeti n’ahandi muri Tanzania byakira ba mukerarugendo benshi, birimo Kilimanjaro, Sasakwa, Lamai, Dar es Salaam na Zanzibar.

    Muri Kamena uyu mwaka, iki kigo kizatangira gukora ingendo zigana i Kigali zivuye Arusha, byitezwe ko zizafasha kongera umubare wa ba mukerarugendo basura ibice byombi, dore ko Kigali imaze kwigaragaza nk’umwe mu mijyi itanga icyizere cyo kwakira abakerarugendo benshi mu bice biri imbere.

    Grumeti Air izajya ikora ingendo eshatu za buri cyumweru mu minsi irimo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

    Grumeti Air ifitanye imikoranire n’Ikigo cya Singita kigenzura amahoteli menshi arimo na hoteli iri mu Rwanda, izwi nka Kwitonda Singita Lodge. Iyi mikoranire ni ingenzi cyane mu gutembereza abakerarugendo mu bice byose iki kigo gifitemo ibikorwa, ibice biri ahantu hari ibyanya by’inyamaswa bikomeye ku Isi.

    Ikigo cya Grumeti Air kizatangira gukorera ingendo mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka

    Ikigo gitwara abantu bari hagati ya babiri na 12 mu ndege imwe

    Iki kigo kizwiho gutwara ba mukerarugendo

    Abapilote ba Grumeti Air bafite uburambe burenga amasaha 30.000 mu gutwara indege

  • Minisitiri Gatabazi yijeje kwihutisha gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’akagari –

    Ubusanzwe akagari kagira abakozi babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe Iterambere.

    Muri Werurwe 2018, ni bwo abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragarije Umukuru w’Igihugu, ikibazo cy’urwego rw’akagari rudatanga umusaruro uko bikwiye bitewe n’uko abakozi barwo ari bake cyane.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko icyo gitekerezo cyumvikana, asaba ko abo bireba bakwihutira kugishyira mu bikorwa, aho ngo nta mpamvu abakozi bakuzura mu nzego zo hejuru hasi bakabura.

    Yagize ati “Ikibazo rwose uko ugisobanuye kirumvikana ni ukubishyira mu bikorwa gusa. Birumvikana nta mpamvu buzurirana hejuru hariya hasi nta gihari. N’ubundi birimo bitekerezwa igisigaye ni ukubyihutisha bigashyirwa mu bikorwa.”

    Ubwo yari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Prof Shyaka wari umaze imyaka ibiri ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri Gatabazi yavuze ko umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu ariwo ibintu bigiye gukorwamo.

    Ati “Nsanze hari indi nshingano ikomeye tunashimira Umukuru w’Igihugu wemeye ko inzego z’ibanze zabahwa imbaraga bihereye mu tugari.”

    “Utugari ni two twegereye abaturage, ni two tubana n’abaturage umunsi ku munsi, dufatanye n’izindi nzego bireba, iki kintu tugitegure neza […] amezi asigaye kwaba kumwe cyangwa abiri, abantu bafatanye dushyireho inzego zateguwe neza, zatekerejwe neza mu bayobozi banasobanurirwe icyo abaturage bategereje ku buyobozi bw’igihugu cyabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuguru ya Kabiri mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge, Ndeze Patrice, avuga ko bari basabye ko bijyanye n’inshingano bagira nibura bahabwa abakozi batanu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ugasanga niba abakozi b’utugari bagira inshingano cyane cyane zo kuba mu baturage, igihe kinini urumva tukimara mu baturage kugira ngo tumenye n’ibibazo byabo tubikemure hakiri kare, ariko byarangira ukaba ukeneye no kugaruka mu biro kubakira.”

    Yakomeje agira ati “Ako kazi karagorana, ku buryo tuvuga ngo habonetse undi mukozi, ku buryo Gitifu yajya yitabira izo nama ariko ku kagari hakaba hari umuntu uhoraho ushobora gufasha mu kwakira abaturage.”

    Ubusanzwe nka komite y’Umudugudu igira abakozi batanu batorwa ku buryo nibura ku kagari naho hagakwiye kugira abo bayobozi kugira ngo buri bikorwa bibashe gukurikiranwa n’ubushinzwe.

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko nibura n’uwo umwe batwemereye yaboneka vuba noneho abandi n’izindi gahunda zikazagenda ziza nyuma.”

    Gitifu Ndeze avuga ko byafasha mu guha serivisi nziza abaturage kandi zikabageraho vuba kuko. Gusa amakuru avuga ko akagari kari kemerewe kuzongerwa undi mukozi umwe n’ubwo icyorezo cya Covid-19, cyakomye mu nkokora iyi gahunda.

    -  Reba video: Minisitiri Gatabazi yijeje kwihutisha gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’akagari

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko akagari kagomba kongererwa imbaraga kuko ari umurongo watanzwe n’Umukuru w’Igihugu