Tag: featured

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Magufuli –

    Urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli w’imyaka 61 rwamenyekanye mu ijoro ku wa 17 Werurwe. Abayobozi b’iki gihugu batangaje ko nyakwigendera yazize uburwayi bw’umutima.

    Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo hahise hatangira ibikorwa byo kumusezeraho birimo n’icyabereye muri Stade ya Uhuru mu Mujyi wa Dar es Salaam ku wa 20 Werurwe.

    Umuhango wo kumusezera wakomeje no kuri uyu wa 22 Werurwe mu Murwa mukuru Dodoma.

    Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ndetse n’abandi ba nyacyubahiro batandukanye.

    Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi; uwa Kenya, Uhuru Kenyatta; uwa Zambia, Edgar Lungu; uwa Namibia, Hage Gottfried Geingob n’uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

    Ku butegetsi bwa Magufuli, umubano w’u Rwanda na Tanzania wasaga n’uwajemo agatotsi ku butegetsi bwa Jakaya Kikwete wongeye gukomera ndetse n’imishinga ibihugu byombi byari bihuriyeho yongera kubyutswa.

    Perezida Magufuli yari inshuti ikomeye y’u Rwanda ndetse byagiye bigaragarira mu bikorwa bitandukanye. Uruzinduko rwa mbere yakoreye hanze ubwo yari amaze gutorerwa kuba Perezida mu 2015, yarukoreye mu Rwanda muri Mata 2016.

    Ku wa 18 Werurwe Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko Magufuli uretse kuba inshuti, yari umuvandimwe we kandi akaba umuntu waharaniye iterambere haba ku baturage ba Tanzania ndetse n’abo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

    Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

    John Pombe Magufuli yitabye Imana mu gihe hari hashize amezi make atorewe kongera kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri. Nyuma yo gusezerwaho biteganyijwe ko uyu mugabo azashyingurwa ku ivuko rye mu gace ka Chato.

    Magufuli yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.

    Uko uyu muhango uko uri kugenda imbona nkubone

    Umugore wa Magufuli yananiwe kwihangana, ikiniga kiramufata ararira

    Ni ibihe bikomeye ku mugore wa nyakwigendera

  • BDF yakebuye urubyiruko n’abagore bagiseta ibirenge mu gusaba inguzanyo zibateza imbere –

    BDF igaragaza ko umubare wa barwiyemezamirimo b’abagore bagana iki kigega ngo gitere inkunga imishinga yabo ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yasabye abagore n’urubyiruko gutinyuka nabo bakagana BDF.

    Ati “Turashishikariza abagore n’urubyiruko kugana BDF ikabaha ibyo bagenewe, kuko kugeza ubu umubare wabo uracyari hasi ugereranyije n’abandi Banyarwanda bamaze guterwa inkunga.”

    “Kugeza ubu abamaze guterwa inkunga uhereye mu myaka icumi ishize BDF imaze ishyizweho bagera kuri 37,000, bakaba bamaze guhabwa miliyari 29 Frw, ni ukuvuga 23% y’abamaze guterwa inkunga bose kandi twifuza ko nibura uyu mubare wazamuka kugera kuri 50%”

    Semigabo yavuze ko impamvu umubare w’abagore n’urubyiruko ukiri muto ahanini biterwa no kwitinya kubera ko akenshi nta ngwate babaga bafite, abashishikariza kwitinyuka bakagana BDF ikabafasha mu rugendo rugana ku iterambere kuko ari cyo Guverinoma y’u Rwanda yashyiriyeho iki Kigega.

    Gahunda za BDF zafashije benshi mu mishinga y’iterambere

    Abagore n’urubyiruko, ni bamwe mu bagenerwabikorwa b’ibanze ba serivisi za BDF ndetse bagiye bafite n’umwihariko. Muri gahunda zabashyiriweho harimo ingwate ku nguzanyo, aho BDF yongerera umugenerwabikorwa ingwate ibura kugira ngo ikigo cy’imari kimuhe inguzanyo yasabye.

    By’umwihariko ku rubyiruko n’abagore BDF ibongerera kugera kuri 75% ugereranyije na 50% ku basigaye.

    BDF kandi itanga inkuga zitandukanye, aho ifatanya n’abafatanyabikorwa mu mishanga itandukanye harimo ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, n’ibindi.

    Ubu itanga inkunga yitwa ‘Women and Youth Grant’ ku bagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi basabye inguzanyo mu bigo by’imari itarengeje miliyoni 10Frw. Inkunga BDF itanga ingana na 15% mu gihe umugenerwabikorwa yishyuye neza inguzanyo kugera kuri 85%.

    BDF yongerera ubushobozi za SACCO& n’ibigo by’imari iciriritse(Microfinance) bitandukanye, ikabiha inguzanyo kugira ngo bibashe gufasha abagore n’urubyiruko basaba inguzanyo.

    Mu ishoramari ry’ubuhinzi n’ubworozi naho BDF ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciririritse barangije kaminuza bifuza gukora ubuhinzi n’ubworozi bugezweho. Nubwo nta mwihariko urimo ku bagore n’urubyiruko ariko nabo ntibahezwa.

    BDF kandi igira serivisi yitwa Ikodeshagurisha, aho itanga inguzanyo ku ibigo mpuzamashyirahamwe by’abakora imirimo y’amaboko bakunda kwita ‘Agakiriro’.

    Iyi nguzanyo itangwa mu buryo bwo kugurira agakiriro imashini zikenewe mu kunoza imikorere ndetse no gufasha abanyamuryango gukomeza kwiteza imbere mu bijyanye no kubaza, gusudira no gutunganya ibituruka ku mpu.

    Umugenerwabikorwa iyo amaze kwishyura 80%, 20% asigaye BDF irayamutangira. N’ubwo nta mwihariko urimo ku bagore n’urubyiruko ariko nabo bafite amahirwe kuri iyi serivisi.

    BDF itanga ubujyanama mu byerekeye ishoramari, imicungire y’ibigo itandukanye, ndetse igatanga n’amahugurwa mu byerekeranye no gutegura imishinga n’uburyo bwo kuyicunga neza.

    Uretse izi gahunda zitandukanye hari n’izindi BDF iteganya gutangiza mu gihe kiri imbere,

    Muri gahunda ziteganyijwe harimo iy’ikodeshagurisha ry’imashini ziciriritse (Micro-leasing) yashyizweho isimbura iyari isanzwe izwi nka startup toolkit.

    Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi abize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ibindi byiciro by’umwihariko birimo urubyiruko, abagore, ndetse n’abafite ubumuga aho bafashwa kubona imashini n’ibikoresho byo gukoresha mu mushinga ubyara inyungu bakabasha kwiteza imbere.

    Amakoperative na za sosiyete z’ubucuruzi zifite abanyamigabane barenze umwe zihabwa agera kuri miliyoni 10Frw, sosiyete ifite umunyamigabane umwe yemerewe agera kuri miliyoni 5Frw, inkunga nyunganizi ya 25% yemererwa umugenerwabikorwa wishyuye neza, inguzanyo yishyurwa mu gihe kigera ku myaka itatu, umugenerwabikorwa ahabwa amezi atatu yo kwitegura gutangira kwishyura.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yasabye abagore n’urubyiruko gutinyuka nabo bakagana BDF

  • U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubuhinzi n’ikoranabuhanga –

    Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n’Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

    Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

    Minisitiri Moyo yavuze ko “Intego y’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi”.

    The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n’abacuruzi hagati y’ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y’ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

    Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by’amasezerano y’ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n’itangazamakuru, ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

    RDB yasinye amasezerano y’Ubufatanye na ZimTrade yo muri Zimbabwe

  • Ubucuruzi bwifashisha murandasi bwagaragajwe nka kimwe mu bisubizo byafasha Afurika kwigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Iyi raporo yanagaragaje ko ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, bwabaye umusemburo w’iterambere ry’uyu mugabane mu myaka 10 ishize, ndetse ko uru rwego rwitezweho gukomeza gutanga amahirwe y’iterambere mu myaka 10 iri imbere.

    Raporo yagize iti “Twanzuye ko ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bushobora kuba umusemburo wo gufasha ubukungu bwa Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

    “Ariko by’umwihariko, ubucuruzi bwifashisha murandasi ndetse n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bishobora kuba imbarutso y’izahuka ry’ubukungu rikenewe muri iyi minsi.”

    Iyi raporo yagaragaje ko izamuka ry’ubucuruzi bukorewe kuri murandasi ryatewe n’izamuka ry’umubare w’abakoresha ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, nk’aho abarenga 30% bakoresha telefoni zigezweho mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya na Misiri.

    Byitezwe ko ubucuruzi bwifashisha murandasi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 500$ mu 2030, dore ko umubare w’abakoresha serivisi zirimo Mobile Money watumbaye ukagera kuri miliyoni 500 mu mwaka wa 2019.

    Iri zamuka kandi ryanatewe n’ibiciro bya telefoni zigezweho bisigaye bihendutse ku Mugabane wa Afurika, kuko ECA ivuga ko 83% bya telefoni zacurujwe ku Mugabane wa Afurika mu 2019, zari zifite agaciro ka 200$ (arenga ibihumbi 199 Frw) cyangwa munsi yayo.

    Ubucuruzi bwifashishije murandasi bwagaragajwe nk’umusemburo w’izahuka ry’ubukungu ku Mugabane wa Afurika

  • Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya –

    RIB yatangaje ko yakiriye ikirego cy’umugore wareze Kabendera ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga amusebya ko ari umujura agakwirakwiza amazina n’amafoto ye yabihinduye uko ashaka.

    Mu minsi ishize, Kabendera yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko avuga ko uwamukoreraga mu iduka rye, batagikorana kubera impamvu zirimo ko atamubereye inyangamugayo.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Bakiliya ba TK Cosmetics, mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi.”

    Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo abafite numero ye bari kumuhamagara akabasaba ko bamwishyura murabyirengera.”

    Kabendera yahise kandi anashyiraho nimero za telefoni z’uyu mugore ndetse avuga ko ariyo yajyaga aha abakiliya bityo abasaba kutazongera kuyinyuraho bashaka serivisi zitangirwa muri TK Shop, ahita ashyiraho izindi bazajya bifashisha.

    Uretse kuri Instagram ya Kabendera kandi amatangazo nk’aya yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram ya Kasuku Media ndetse Kabendera yaje no kumvikana kuri Yago TV Show abisobanura.

    Ni ibintu byatumye uwo mugore avuga ko yasebejwe na Kabendera ahita yitabaza RIB ndetse uru rwego rwakiriye icyo kirego.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira ikirego cy’uwo mugore ndetse batangiye kugikurikirana.

    Ati “Nibyo iki kirego twaracyakiriye, turi kugikurikirana.”

    Kabendera utarifuje gutangaza byinshi ku byerekeye iregwa rye, mu magambo abiri yabwiye IGIHE, ati “Ntacyo mbivugaho.”

    Dr Murangira yibukije ko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa neza ariko abantu birinda kugwa mu byaha.

    Yagize ati “Uburenganzira n’Ubwisanzure bwo gutanga Ibitekerezo ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gushaka no kubona amakuru. Ubwo burenganzira bugendana n’inshingano (kubaha icyo amategeko ateganya).’’

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n’agaciro by’abandi, kwivanga mu mibereho bwite y’abandi no kurengera urubyiruko n’abana.

    Yakomeje ati “RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y’impuha kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda. Amakuru ubonye yose ariko utizeye ukuri kwayo, ntugomba kuyakwirakwiza kuko bishobora guteza ingaruka wowe utatekerezaga. Ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga byose si ko tugomba kwizera ukuri kwabyo. Twirinde kandi abashakira indonke mu gutangaza ibihuha rwose babireke.’’

    Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39 havugwamo ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ariko itarenze itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze 3 Frw.

    Tidjara Kabendera akurikiranyweho gukoresha imbuga nkoranyambaga asebanya

  • U Rwanda na Zimbabwe basinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubuhinzi n’ikoranabuhanga –

    Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n’Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

    Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

    Minisitiri Moyo yavuze ko “Intego y’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi”.

    The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n’abacuruzi hagati y’ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y’ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

    Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by’amasezerano y’ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n’itangazamakuru, ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

    RDB yasinye amasezerano y’Ubufatanye na ZimTrade yo muri Zimbabwe

  • Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries arakataje mu muziki we bwite –

    Uyu mugabo umaze igihe kinini atuye i Burayi muri Suéde, kuva yagera muri iki gihugu yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite umusubirizo, ahereye ku yo yise ‘Ndi ubuhamya’, ‘Amaraso Ya Yesu’ aheruka gushyira hanze afatanyije Keila na ‘Atawale’ yitegura gushyira hanze ndetse n’izindi.

    Uyu muramyi yabwiye IGIHE ko yatangiye guhimba indirimbo zitandukanye ze bwite mu myaka yashize ndetse mu 2015 akirangiza kaminuza akaba aribwo yahimbye iyo yashyize hanze mu minsi ishize yise ‘Ndi ubuhamya’.

    Ati “Ni indirimbo nanditse mu 2015 nkirangiza ishuri rya Kaminuza, ndebye uko ubuzima bwanjye bumeze mbona ni ubuhamya ku bwa Yesu. Impamvu yanteye kwandika iyi ndirimbo, nshaka kubwira abantu ko ibyo turi byo ubu twabigizwe nawe, ibyo dufite tubihabwa nawe.”

    Yakomeje avuga ko ari kugenda ashyira hanze ibihangano kuko yumva hari icyo Imana yamushyizemo agomba gukomeza gusangiza abakunzi be n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ati “Hari icyo Imana yanshyize ku mutima nifuza gusangiza abantu umunsi ku wundi. Niteguye kuvuga ubutumwa kandi nshaka gukomeza kusa ikivi cya ba sogokuru. Ndumva hari byinshi mfite mu mutima bikwiriye kumvwa n’Isi yose. Mfite indirimbo nyinshi ngiye gushyira hanze mu bihe biri imbere bitandukanye.”

    Patrick Nkundabose aheruka mu Rwanda mu ntangiriro za 2020. Hari nyuma y’imyaka itatu n’amezi abiri byari bishize atahagera. Icyo gihe yari yitabiriye igiterane cy’urubyiruko rwa Foursquare Gospel church, yahuriyemo na Pastor Wilson Bugembe umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri Uganda.

    Patrick Nkundabose azwi cyane nk’umwe mu bayobozi b’imiririmbire muri Alarm Ministries, yamamaye atera indirimbo zitandukanye z’iyi korali ifite amateka mu Rwanda no hanze. Azwi mu ndirimbo zayo nka ‘Hariho impamvu’ n’izindi zitandukanye zakunzwe.

    Reba zimwe mu ndirimbo za Nkundabose

    Reba ‘Hariho impamvu’ imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries, Nkundabose yamenyakanyemo cyane

    Nkundabose afite gahunda yo gusangiza Isi icyo Imana yamushyize ku mutima

    Nkundabose yamamaye muri Alarm Ministries atera indirimbo zitandukanye

  • Abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bavuriwe mu Rwanda –

    Ibi Dr Ngamije yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

    Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi burufasha gutahura ubwoko bushya bwa Coronavirus muri Kanama 2020.

    Ati “Icyo navuga ni uko kuva muri Kanama umwaka ushize twongereye ubushobozi bwacu mu buryo bwo gukurikirana no gusuzuma imiterere ya Coronavirus, uko iri mu gihugu dukora ibizwi nko gushaka amakuru yimbitse ku miterere ya virusi kuko virusi zishobora kugira igisekuru kimwe ariko ishami rimwe ry’icyo gisekuru akaba ari ryo rigira virusi yahinduye imiterere ku buryo igira ubukana kurusha izindi ziva ku gisekuru kimwe.”

    “Ikagira ubukana mu kwandura vuba kuko iyi igiye mu mubiri yikuba vuba cyane, ikagira ubukana mu guhangana n’inkingo ndetse n’imiti iyivura.”

    Minisitiri Ngamije yavuze ko kuva u Rwanda rwakubaka ubu bushobozi bagiye bapima bagasanga hari abantu bafite ubwoko butandukanye bwa Coronavirus ariko bwo ngo budateye ikibazo.

    Muri iyi gahunda yo gutahura niba hari abantu baba bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus ngo hapimwe abantu 400 mu banduye COVID-19.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo mu Rwanda habonetse abantu babiri bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere Bwongereza n’abandi 10 bafite ubwabonetse muri Afurika y’Epfo.

    Ati “Mu cyumweru gishize nibwo twabonye abantu 12, babiri bafite ibipimo bifite Coronavirus imeze nka ya yindi yo mu Bwongereza, 10 nibo bafite ibipimo bigaragaza ko bafite coronavirus yo muri Afurika y’Epfo.”

    “Abo bantu twababonye mu bantu bari baje mu Rwanda kwa kundi tubakira ku kibuga cy’indege tugafata ibipimo byabo, nibo twasuzumye tubona harimo abanduye ni ukuvuga ngo ni abantu bari baturutse hanze.”

    Yavuze ko aba bantu bahise bajyanwa ahabugenewe batangira gukurikiranwa kugira ngo batanduza abandi ndetse nyuma ngo biza kugaragara ko iyi virusi bamwe ntayo bagifite mu maraso.

    Ati “Nk’uko bisanzwe murabizi ko iyo tubonye umuntu urwaye ntabwo tumwemerera gusohoka ahubwo tumujyana ahantu agomba gukurikiranwa by’umwihariko, abo rero barakurikiranywe kugeza igihe bakiriye turabapima dusanga nta virusi bagifite mu mubiri bajya mu byari byabazanye.”

    Nta muturage iragaragaraho

    Minisitiri Ngamije yavuze ko uretse aba bantu batahuweho ubu bwoko bushya bwa Coronavirus baturutse mu mahanga, ko nta muturage w’imbere mu gihugu buragaragaraho.

    Ati “Mu baturage muri rusange kuko nabo tugenda dusuzuma, aho tuvurira abantu bose bafite COVID-19 buriya tugenda dufata ibipimo byabo tukajya kubisuzuma mu buryo bwimbitse cyane bw’ikoranabuhanga tukareba uko bameze kugeza ubu ni Coronavirus isanzwe twabonye kuva muri Werurwe 2020 kugeza ubu niyo dufite mu gihugu, niyo abantu bagenda banduzanya ariko ubu bwoko bushya ntabwo turabona mu gihugu imbere kandi dukurikirana amakuru.”

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus barenga ibihumbi 20 mu gihe abo imaze guhitana ari 287.

    Mu Rwanda hatahuwe abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus

  • Nyamirambo: Yasezeye ku buraya kubera umwana we –

    Uyu mubyeyi yabyariye abana babiri mu buraya barimo umukobwa ubu umaze kuzuza imyaka 16 y’amavuko.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugore utifuje ko amazina ye ajya hanze yavuze ko nyuma y’aho umwana we amubwiriye ko ababazwa ndetse anaterwa ipfunwe no kumva abo bigana bamucyurira ko nyina ari indaya, yafashe icyemezo cyo kubureka kugira ngo adakomeza gutera umwana we agahinda.

    Ati “ Yarabanje arambaza ngo mama, nibyo koko uri indaya? Mbura icyo mubwira . Bukeye avuye ku ishuri nibwo yongeye mubwira ko mbikora kugira ngo we na musaza we muto babeho. Nijoro yanze kurya arambwira ngo arambiwe kurya ibiryo biva mu buraya.”

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uwo mwana yongeye kumubaza papa we n’uwa musaza we, nyina arabayoberwa umwana ahita amubwira ko arutwa n’uwapfuye .

    Ati “ Yigeze gutaha kare avuye ku ishuri asanga ndi kumwe n’umugabo mu cyumba, ararira amusaba gusohoka nanjye mbonye agahinda afite ndavuga ntisingiye kwiyicira umwana, mpita mbireka.”

    Uyu mugore yavuze ko mu myaka 16 yamaze mu buraya adashobora kwibuka umubare w’abagabo bababashije kuryamana.

    Ati “ Naba nkubeshye nkubwiye ngo naryamanye n’abagabo bangahe muri iyo myaka yose, icyo nzi n’uko baba barenga 300.”

    Yemeje ko ko nubwo yakoze uburaya igihe kirekire ntacyo bwamugejejeho uretse umuruhuho no gufata nk’igicibwa mu muryango.

    Nyuma yo kuva mu buraya, uyu mubyeyi abanye neza cyane n’umwana we n’abaturanyi. Kuri ubu hari umugiraneza wamwemereye igishoro cy’ibihumbi 100 Frw kugira ngo azatangire ubucuruzi buciriritse bimufashe gutunga umuryango.

    Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma yo kuva mu buraya yemeza ko abanye neza n’abana be

  • U Rwanda rwaciye amarenga ku gukoresha urukingo rwa Johnson & Johnson –

    Hashize iminsi u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus, aho rukoresha inkingo zakozwe na AstraZeneca ndetse na Pfizer.

    Mu rwego rwo kwihutisha ibi bikorwa byo gukingira Coronavirus, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko igihugu gishobora gutangira gukoresha inkingo zakozwe na Johnson & Johnson.

    Ibi Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Umwe mu bari bawukurikiye yabajije Dr Nsanzimana niba hari gahunda yo kugeza n’urukingo rwa Johnson & Johnson mu Rwanda hagamijwe kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo muri Kamena 2022 Abaturwanda 60% bifuzwa bazabe barakingiwe.

    Mu gusubiza, Dr Nsanzimana yavuze ko nta biganiro baratangira kugirana n’abarukora ariko yemeza ko narwo rushobora kuziyongera mu zo igihugu kimaze iminsi gikoresha mu bikorwa byo gukingira.

    Ati “Urwo rukingo [Johnson &Johnson] narwo rushobora kuziyongera ku zo dufite. Ntabwo ruraza, nta n’amasezerano turagirana n’abarukora cyangwa ngo turusuzume ariko ni urukingo rutanga icyizere aho batangiye kurukoresha, kandi rutanga umusaruro mwiza.”

    Kugeza ubu urukingo rwakozwe na Johnson&Johnson ni rwo rwonyine rwa Coronavirus rutangwaho dose imwe ikaba ihagije ngo uwaruhawe abe akingiwe. Rwatangiye gukoreshwa muri Amerika muri Gashyantare 2021, rukaba rwizewe ku kigero cya 72%.

    Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko u Rwanda ruri mu biganiro bitandukanye byo kureba uburyo rwazabona izindi nkingo ruzakomeza gukoresha mu bikorwa byo gukingira Coronavirus cyane ko izo rwabonye inyinshi muri zo zimaze gukoreshwa.

    “Nta wabaye ihene kuko bamuteye urukingo”

    Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda ko muri iki gihe ibikorwa byo gukingira bikataj, bakwiriye kwirinda ababakwirakwizamo ibihuha bituma bamwe banga kurufata.

    Ati “Urukingo rutaraza buri wese yaricaraga agahimba ibye,ariko ubu rwaraje kandi hari benshi baruhawe, nanjye nararuhawe ariko sinigeze mpinduka cyangwa ngo ngire icyo mba usibye kubabaraho gato kuko ari urushinge.”

    “Mu mateka y’ikingira ku Isi, nta na rimwe urukingo rwaje ngo abantu bareke kuruvugaho[…] Uru narwo rero rwaraje benshi bararwishimira, abandi batangira gukeka ko hari ikirwihishe inyuma. Ariko na none wakwibaza uti ‘icyakwihisha inyuma y’urukingo kitihisha inyuma y’ibinini n’imiti tunywa buri munsi ni iki?”

    Yavuze ko ibyumweru bibiri bishize mu gihugu hakingirwa icyo cyorezo, nta wakingiwe wagagaje ikibazo kidasanzwe “usibye umuriro no kuribwa umutwe bibaho mu minsi itatu” amaze gukingirwa.

    Ati “Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera bamuteye urukingo, nta n’uwo ntekereza ko azahinduka kubera ko yatewe urukingo.”

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo za AstraZeneca na Pfizer-BioNTech gusa, zitangwaho dose ebyiri buri rwose kugira ngo uruhawe byizerwe ko akingiwe.

    Urwa AstraZeneca rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu Covid-19 ku kigeri cya 60% na 73 %, dose ya kabiri yarwo itangwa hagati y’ibyumweru umunani na 12 nyuma y’iya mbere. Ni mu gihe iya kabiri y’urwa Pfizer-BioNTech rurinda ku kigero cya 95% rugatangwa mu byumweru bitatu nyuma y’iya mbere.

    Kuva gukingira COVID-19 mu Rwanda byatangira ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, imibare yerekana ko abantu barenga ibihumbi 333 bamaze guhabwa dose ya mbere. Abakingiwe ku ikubitiro biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara za karande, abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z’umutekano, ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi ku buryo bahandurira nk’abanyamakuru, abamotari n’abacuruzi.

    Urukingo rwakozwe na Johnson & Johnson rushobora kwiyongera mu zo u Rwanda ruri gukoresha mu gukingira COVID-19