Tag: featured

  • Iburasirazuba: Abayobozi bahawe ukwezi ko gusubiza mu ishuri abangavu batewe inda –

    Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko kuba umwana w’umukobwa yahohoterwa, agaterwa inda bidakwiriye kuba intandaro yo gutuma ava mu ishuri ngo kuko bishobora kumukururira ibindi byago byinshi.

    Yavuze ko iki kibazo kiri mu byihutirwa ubuyobozi bugomba gukurikirana nibura mu kwezi kumwe.

    Yagize ati “Tubona abatewe inda ariko hari benshi baba bafashwe ku ngufu kandi ntihagaragare abazibateye, Guverineri mushya namwe mufite inshingano nk’abayobozi ndetse n’ababyeyi ko abo bana basubira mu ishuri umwe ku wundi, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ½ cyangwa 1/3 murasabwa kwicara mukabiganiraho mukabinoza hagashakwa ubufasha butuma abo bana basubiye mu ishuri.”

    Minisitiri Gatabazi yabwiye abayobozi b’uturere ko azagaruka aje kureba niba koko aba bana barasubijwe mu ishuri nyuma y’ukwezi kumwe ngo kuko iyo badafashijwe ngo bige bongera umubare w’abakwiriye gufashwa na leta nyamara bagashyizwe mu ishuri bakiga.

    Abateye inda aba bangavu nabo bagiye guhigwa bukware

    Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko bitumvikana uburyo abatera inda abangavu usanga imibare y’abafashwe ikiri mike cyane, avuga ko bagiye gukorana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo aba bantu bagashakishwa.

    Ati “Ubu ni ugusaba inkiko, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha gufatanya tukamenya ababateye inda kugira ngo babibazwe, nitutabikora tuzaba tubaye abafatanyacyaha n’abangije aba bana, izi nshingano ntizigomba kurenga ukwezi tukaba dufite raporo y’icyo twabikozeho.”

    Intara y’Iburasirazuba niyo ya mbere ikunze kugaragaramo abangavu benshi baterwa inda, ibi bigaragazwa na raporo zitandukanye zikunzwe gushyirwa hanze aho nibura uturere tune muri dutanu twa mbere dukunze kuba ari utwo muri iyi Ntara.

    Ababyeyi bakunze gutungwa agatoki mu gukingira ikibaba abantu baba bahohoteye aba bana ngo kuko abenshi iki kibazo bagikemurira mu miryango bamwe bakemera guhabwa amafaranga ntibabivuge abandi ugasanga bahishira abateye inda aba bana.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba kwihutira gusubiza mu ishuri abana batewe inda

    Ikibazo cy’abana baterwa inda ni kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bwasabwe kwitaho

  • Abayobozi babiri ba Croix Rouge bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo –

    Abo barimo Muyenzi Robert wari ukurikiye Croix Rouge mu Karere ka Huye na Gisagara. Yatawe muri yombi tariki ya 12 Werurwe 2021, dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha ku wa 17 Werurwe 2021.

    Akurikiranyweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izo mpapuro mpimbano yazikoze agamije kunyereza amafaranga yari agenewe imishinga y’ubworozi bw’amatungo magufi, agahimba inyandiko zigaragaza ko yatanze isoko yanaguze ingurube zigenewe abaturage.

    Umuvuzigi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Dosiye yarakozwe yoherezwa mu Bushinjacyaha.”

    Undi ukurikiranyweho ibyaha wo muri Croix Rouge ni Umunyamabanga Mukuru wayo, Karamaga Apollinaire. Akurikiranywe adafunzwe ku byaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.


  • Dr Kayumba yatangiye guhatwa ibibazo ku kirego cy’umukobwa umushinja gushaka kumufata ku ngufu –

    Kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye urwandiko ruhamagaza Kayumba ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura rumusaba ko yitaba saa tatu z’igitondo. Gusa impamvu z’ihamagazwa rye ntizigeze zitangazwa.

    Nyuma y’urwo rwandiko, hatangiye kuvugwa amakuru menshi dore ko iri hamagazwa ryabaye nyuma y’iminsi mike Kayumba atangaje ko yashinze ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) na nyuma y’umunsi umwe atangaje ku mbuga nkoranyambaga ko hari umuyoboke we watawe muri yombi ku mpamvu zitazwi gusa RIB ikaza gutangaza ko yari akurikiranyweho ubujura.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabajijwe impamvu Kayumba yahamagajwe, asubiza ko bishingiye ku kirego cyakiriwe n’uru rwego cy’umukobwa umushinja gushaka kumusambanya.

    Ati “Ni ukugira ngo asubize ikirego twakiriye ku kibazo cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we. Ntaho bihuriye n’ishyaka rye, cyangwa umuyoboke.”

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ikirego cy’uyu mukobwa cyakiriwe avuga ku byo yakorewe mu 2017.

    Ku wa 17 Werurwe 2021 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwira inkuru y’umukobwa uvuga ko Kayumba yashatse kumufata ku ngufu yitwaje ko ari bumufashe kubona umwanya mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akimenyereza umwuga.

    Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

    Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

    Ubwo ngo yageraga mu nzu ya Dr Kayumba, yasanze asa n’uwasinze. Ati “Nagerageje kugenda ariko yari afite ingufu nyinshi. Arankurura, ansunikira mu ntebe ashaka kumpatira ko turyamana. Ndabyanga atangira kumbwira nabi, antera ubwoba ko azangiza ahazaza hanjye ndetse n’amahirwe yanjye yo kuba Umunyamakuru mu Rwanda.”

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye iki kirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

    Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite, bishimangirwa n’abanyeshuri bamunyuze imbere mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa se ubushakashatsi butandukanye yagiye akorera ibigo n’inzego zinyuranye.

    Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Dr Kayumba Christopher yarezwe n’uwahoze ari umunyeshuri we amushinja gushaka kumufata ku ngufu

  • Uwamahoro wiciwe muri Uganda n’umugabo we agiye gushyingurwa mu Rwanda –

    Uwamahoro Liliane yishwe mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe rishyira ku wa 19 Werurwe.

    Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore, umugabo w’Umunya-Kenya babanaga yahise atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Old Kampala mu Murwa mukuru, Kampala.

    Amakuru IGIHE yahawe n’umuturanyi w’uyu muryango ndetse wari n’inshuti ya Uwamahoro, avuga ko Kalanja Waweru yemereye Polisi ko ari we wishe uyu mugore amunigishije umusego.

    Uyu muturanyi w’uyu muryango yavuze ko Uwamahoro n’uyu mugabo bahoraga mu ntonganya. Yavuze ko ku wa 11 Werurwe 2021 ubwo Mahoro na Kalanja bari baraye bagiranye intonganya yamugiriye inama yo gutaha agasubira mu Rwanda ngo uyu mugabo atazamwica kuko yari amaze iminsi abivuga.

    Ati “ Mahoro yagiranye ikibazo n’umugabo w’Umunya-Kenya ntibumvikana hagati yabo batangira intonganya, ni uko ku wa 11 Werurwe mugira inama nti wakwitahiye ukamureka ko ameze nk’inyamaswa yakwica.”

    Uyu muturanyi yakomeje avuga ko Mahoro yanze kumva inama ze ahubwo akamubwira ko kuba uyu mugabo yamugeze icyuma yabitewe n’inzoga.

    Ati “Ni uko Mahoro arambwira ngo ntabwo yanyica ngo ni uko yari yanyoye, ndamubwira nti ese umuntu uzanye icyuma kugutema iyo ntahaba ngo nkwinjize iwanjye ntiwari upfuye.”

    Iki gihe ngo Kalanja agirana intonganya na Mutoni yamubwiraga ko nasohoka mu rugo rw’uyu muturanyi ari bumukatemo ibice akamuta mu bwiherero.

    Mu byatumaga Uwamahoro ngo adatandukana n’uyu mugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ngo harimo n’amafaranga yari amurimo yashakaga ko abanza kumwishyura.

    Ku munsi uyu mugore yapfuyeho ngo nibwo Kalanja yari yamwemereye ko ari bumwishyure amafaranga ye.

    Mu ijoro ryo ku wa 18 Weruwe Kalanja yatashye bucece ku buryo n’abaturanyi batamwumvise. Ubwo ngo yabazwaga na polisi yemeye ko muri iryo joro aribwo yishe Uwamahoro akoresheje umusego.

    Bukeye bwaho umwana w’umuturanyi yanyuze ku idirishya ry’inzu Kalanja na Uwamahoro bari bacumbitsemo, abona uyu mugabo ari gutegura amafunguro ya mu gitondo, bakeka ko impamvu yahisemo kubyikorera ari uko Uwamahoro akiryamye.

    Amakuru IGIHE yahawe n’uyu muturanye ni uko umurambo wa Uwamahoro uzagezwa mu Rwanda ku wa 24 Werurwe kugira ngo umuryango we umusezereho ndetse anashyingurwe.

    Uwamahoro Liliane yishwe anigishijwe umusego

    Samuel Kalanja Waweru yemereye Polisi ya Uganda ko ariwe wishe Uwamahoro

  • FDLR irashinjwa kwica umusirikare wa Congo –

    Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu gace ka Buramba mu birometero 110 uvuye mu Mujyi wa Goma, ku muhanda uzwi nka Kiwanja-Ishasha, mu gace ka Rutshuru kari muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na Actualite.

    Mu itangazo ryatanzwe n’igisirikare cya Congo, ryagize riti “Umwe mu ngabo zacu yari avuye mu kazi muri ako gace ari na ko yafatiwemo. Tubabajwe n’uko yaje kwicwa n’ibikomere yatewe n’iyicarubozo yakorewe. Ingabo za Congo zahise zitera ibitero byo kwihimura, ubu ibintu bimeze neza mu gace ibi byago byabereyemo.”

    Bongeyeho ko batazacibwa intege n’ibi bitero by’imitwe yitwaje intwaro, bati “Tuzakomeza guhangana n’umwanzi wifuza gukomeza gufatira bugwate abaturage. Tuzakomeza guhangana n’iyo mitwe kugeza tuyihashyije.”

    Agace ka Kiwanja-Ishasha ni kamwe mu duce twigabijwe n’imitwe y’iterabwoba dukorerwamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’iby’umutekano mucye, birimo iby’ubwicanyi, ubujura ndetse no gushimuta abaturage.

    Inyeshyamba za FDLR zishe umusirikari wa FARDC

  • Kayonza: Yavuze ko arambiwe kubaho, mu masaha make umurambo we uboneka ku muhanda –

    Umurambo w’uyu musore wagaragaye ku muhanda wo mu Kagari ka Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange nyuma y’amasaha make abwiye bagenzi be ko arambiwe kubaho.

    Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musore Ndayisaba ku Cyumweru yiriwe asangira inzoga na bagenzi be ari nako ababwira ko arambwiwe kubaho kubera ibibazo bitandukanye.

    Inshuti za nyakwigendera Ndayisaba zabwiye ubuyobozi ko yazibwiye ko agiye kugura umuti wo kwica imbeba ziri mu rugo rwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murenkezi Jean Claude, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona umurambo, baketse ko nyakwigendera yiyahuye.

    Yagize ati “ Bagenzi be basangiraga bahoze bavuga ko ejo yari ameze nk’ufite ikibazo byinshi ko kubaho bisa nk’aho bimurambiye, abwira mugenzi we ko agiye kugura ibinini by’imbeba ngo aho aba ni nyinshi, Ubwo rero mu gutaha atandukanye n’abandi nibwo umurambo we wagaragaye mu Mudugudu.”

    Yongeyeho ko bategereje ibizamini bya muganga kugira ngo bamenye icyo Ndayisaba yazize.

    Uyu Ndayisaba Emmanuel, ubusanzwe avuka mu Karere ka Rwamagana, yari umukanishi nyuma yo kuva mu kazi k’ubumotari.

    Umurambo wa Ndayisaba wabonetse ku muhanda wo mu murenge wa Mukarange muri Kayonza (Ifoto: Wikipedia)

  • Gukaza umutekano ku mipaka; gahunda ngari ya Perezida Kagame na Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro –

    Inama y’izi mpande zombi yabaye hagati ya 15 na 19 Werurwe 2021 ihuza Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jean Bosco Kazura.

    Bahuye nyuma y’uko ku wa 12 Gashyantare bari bagiranye ibiganiro mu Mujyi wa Kigali byibanda n’ubundi ku gushakira amahoro akarere ibihugu byombi bibarizwamo. Icyo gihe ubwo bari i Kigali, bemeranyijwe ku buryo buhuriweho bwo kwimakaza amahoro muri aka gace.

    Icyo gihe Beya ntiyigeze avuga ibyo impamvu zombi zemeranyije gusa yavuze ko hari inyandiko bahuriyeho. Ati “tuzayishyikiriza abakuru b’ibihugu byacu”.

    Iyi nama y’i Kigali yari iri mu murongo w’iyatumiwe na Tshisekedi yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020 byari byitezwe ko iza kubera mu Mujyi wa Goma ariko kubera icyorezo cya Coronavirus ntibikunde.

    Jeune Afrique yatangaje ko mu nama yabereye i Kinshasa, impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhamye bwa gisirikare bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo, irimo FDLR, CNRD, RUD Urunana cyo kimwe na bamwe mu bahoze muri M23.

    Muri ubwo buryo, Beya na Kazura bemeranyije gushyira imbaraga mu bikorwa by’uburinzi ku mipaka ihuriweho. Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yakiriye inzego nkuru z’igisirikare z’ibihugu byombi zikamugezaho uyu mugambi mushya wemeranyijweho.

    Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uherekejwe na Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco na Maj Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).

    Bari bamushyiriye ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku bijyanye n’umutekano n’umubano hagati y’u Rwanda na RDC.

    Umutekano uracyari kure nk’ukwezi mu Burasirazuba bwa RDC

    Uburasirazuba bwa Congo bwatangiye kugaragaramo umutekano muke ku buryo bukomeye guhera mu 1994 ubwo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda barimo n’abahoze mu gisirikare cya Leta, batsindwaga bagahungira muri Congo.

    Nibwo hatangiye kuvuka imitwe itandukanye irimo iyo y’abari bamaze guhunga ndetse n’indi y’imbere mu gihugu yari igamije kwirwanaho ngo irengere abaturage. Imwe mu mitwe imaze igihe mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo harimo FDLR-FOCA, FNL y’i Burundi na ADF yo muri Uganda.

    Guhera muri Mutarama 2020 kugeza muri Mata uwo mwaka, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro byakomeje mu gihe Isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Habarurwa ko nibura buri kwezi abaturage bakorewe ubugizi bwa nabi cyangwa bishwe n’imitwe yitwaje intwaro babaga bari hagati ya 350 na 450.

    Icyo gihe kandi nibura buri kwezi, imitwe yitwaje intwaro muri Kivu zombi yahitanaga abaturage bari hagati ya 50 na 250. Byatumye mu 2020 muri RDC yose, abaturage basaga miliyoni 5,5 bava mu byabo.

    Hashize imyaka itatu abarwanyi b’iyi mitwe bapfa urusorongo

    Imyaka itatu ishize yabaye nka za nzozi mbi ku bagize imitwe yitwaje intwaro babarizwa mu mashyamba ya RDC kuko ubufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu bwatumye ibikorwa byo kubarwanya bifata indi ntera.

    Mu minsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga hirirwaga hacicikana amashusho y’abarwanyi bishwe, abafashwe, abambuwe intwaro, abakomeretse, abagejejwe imbere y’ubutabera n’ibindi nk’ibyo.

    Urugero nka FDLR imaze gutakaza abayobozi benshi kubera ibi bitero, gufatwa mpiri no kwicwa. Lt Gen Mudacumura Sylvestre washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu babigendeyemo.

    Raporo yiswe Baromètre Sécuritaire du Kivu, KST, iherutse kugaragaza ko mu 2008, FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga abarwanyi bari hagati ya 500 na 1000.

    Undi mutwe urwanya u Rwanda utarahiriwe n’urugendo ni RUD Urunana. Uyu wiyomoye kuri FDLR mu 2007 nyuma yo gushwana bapfa inkunga bahabwaga.

    Washinzwe na Jean Damascene Ndibabaje alias Musare, utangira ukorera i Rutshuru mu bice bya Bwito na Bwisha. Mu 2016, Musare yarishwe yicirwa mu bitero bikekwa ko byagabwe n’indi mitwe itarumvikanaga na RUD Urunana.

    Musare yasimbuwe na Jean Michel Afrika ariko nawe byabaye iby’akanya gato kuko mu Ugushyingo 2019 atasizwe n’ibitero ingabo za Congo zabagabyeho. Ubu uyu mutwe usa n’uri mu marembera.

    Mu 2019 abarwanyi ba CNRD bari muri Kivu y’Amajyaruguru bashakaga gusanga bagenzi babo muri Kivu y’Amajyepfo i Kalehe; nabo Ingabo za Congo zarabatunguye zibacanaho umuriro, benshi baricwa abandi barafatwa.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega aherutse kubwira IGIHE ko uruzinduko rwa Gen Kazura rwasize hemeranyijwe ibikenewe byose mu guhashya iyi mitwe.

    Ati “Ni ubufatanye mu bikenewe byose kugira ngo ibihugu byombi bigire umutekano usesuye, bihashye ibikorwa by’iterabwoba by’inyeshamba zihungabanya umutekano muri DRC n’irekereje gutera akaduruvayo mu Rwanda.”

    Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye ku mugambi umwe wo gushakira amahoro akarere ka Afuruka y’Iburasirazuba / Ifoto: Village Urugwiro

  • Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y’amiganano –

    Yafatanwe inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo mugabo yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga mu baturage nyuma baza gutanga amakuru arafatwa.

    Yagize ati” Ku nshuro ya mbere yagiye muri butike kugura ibicuruzwa yishyura inoti y’ibihumbi bitanu baramugarurira arataha, amaze kugenda umucuruzi yitegereje ya noti asanga n’impimbano abura uko yamufata yagiye. Nyuma bidatinze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe yaragarutse aza afite inoti ebyiri z’ibihumbi 5 nabwo aje kugura ibicuruzwa nibwo bahise bamufata bahamagara Polisi.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo akwirakwije amafaranga y’amiganano kuko hari n’umuturage yabwiye ko amaze gukwirakwiza agera ku bihumbi 400.

    Ati” Hari inshuti ze za hafi zivuga ko yazibwiye ko akora inoti mpimbano z’ibihumbi bitanu akagenda agura utuntu bakamugarurira mu mafaranga mazima. Ngo yababwiye ko amaze gukwirakwiza amafaranga y’amiganano agera mu bihumbi 400.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma uwo mugabo afatwa, akangurira n’abandi kuba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y’amiganano.

    Ati” Dukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bitondera inoti zose nshya bahawe kuko hari abadukanye ingeso mbi yo guhimba amafaranga. Akenshi babikora mu noti z’ibihumbi bibiri ndetse n’inoti y’ibihumbi bitanu, dukangurira abantu kujya bihutira kuduha amakuru igihe hari abo babonye.”

    Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


  • Muhanga: Hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo –

    Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 hifashishwa imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko batangiye kubona imibiri kandi hari icyizere ko hazaboneka indi.

    Ati “Twahereye mu gitondo tugejeje ku mugoroba, kuba tubonye imibiri biduhaye icyizere ko mu minsi dusigaje tuzabona n’indi.”

    Yakomeje avuga ko kuba imibiri yatangiye kuboneka kandi n’ubushize ubwo bashakishaga bahakuye indi igera ku munani, bisobanuye ko muri ako gace hiciwe Abatutsi benshi muri Mata 1994.

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo Komisiyo igizwe n’inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy’urusengero rw’Itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo komisiyo yashizweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w’amazi mu gikari cy’Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y’urugo rw’umuturage, babonye imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n’indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

    Iyo Komisiyo yashyizweho igizwe n’inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Kugeza ubu hari imibiri yatangiye kuboneka ariko ibikorwa byo gushakisha birakomeje kandi hari icyizere ko mu minsi itatu bihaye hazaboneka indi.

    Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside biri gukorwa n’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage

    Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuri uyu wa Mbere

    Imwe mu myenda yasanzwe ahatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside

    Mu gice cy’ibaraza ry’uru rusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n’iruhande rw’indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi niho hari gushakishwa imibiri y’Abatutsi

    Mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi

    Mu Karere ka Muhanga hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo

    [email protected]


  • Hakuziyaremye Soraya yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana wamusimbuye muri MINICOM –

    Habyarimana Béata yatangajwe nka Minisitiri mushya wa MINICOM mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

    Mu mpinduka Umukuru w’Igihugu yakoze kandi yagize Soraya Hakuziyaremye Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe 2021, ni bwo Hakuziyaremye yahererekanyije ububasha na Habyarimana wamusimbuye.

    Uyu muhango witabiriwe n’abantu bake barimo abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’ab’Urugaga rw’Abikorera (PSF).

    Mu butumwa batanze bijeje kuzafasha Minisitiri mushya, Habyarimana Béata, mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano ze.

    Hakuziyaremye yaburaga igihe gito ngo yuzuze imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yashyizwe muri uwo mwanya ku wa 18 Ukwakira 2018.

    Aheruka kubwira IGIHE ko uru rugendo “rutari rworoshye ariko hari byinshi byo kwishimira by’umwihariko anashimira Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere.”

    Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w’imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw’imari n’ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw’imari, ukaba ufasha abari n’abategarugori kugera kuri serivisi z’imari.

    Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n’abategarugori kugerwaho na serivisi z’imari.

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko kwambara neza agapfukamunwa

    Habyarimana Béata yagizwe Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi ku wa 15 Werurwe 2021

    Hakuziyaremye Soraya (iburyo) yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana Béata wamusimbuye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

    Nyuma yo guhererekanya ububasha hafashwe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: MINICOM