Tag: featured

  • Gatsibo: Polisi yafashe uwari umaze iminsi akwirakwiza amafaranga y’amiganano –

    Yafatanwe inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu, ariko hari amakuru avuga ko yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo mugabo yari amaze igihe akwirakwiza ayo mafaranga mu baturage nyuma baza gutanga amakuru arafatwa.

    Yagize ati” Ku nshuro ya mbere yagiye muri butike kugura ibicuruzwa yishyura inoti y’ibihumbi bitanu baramugarurira arataha, amaze kugenda umucuruzi yitegereje ya noti asanga n’impimbano abura uko yamufata yagiye. Nyuma bidatinze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Werurwe yaragarutse aza afite inoti ebyiri z’ibihumbi 5 nabwo aje kugura ibicuruzwa nibwo bahise bamufata bahamagara Polisi.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo akwirakwije amafaranga y’amiganano kuko hari n’umuturage yabwiye ko amaze gukwirakwiza agera ku bihumbi 400.

    Ati” Hari inshuti ze za hafi zivuga ko yazibwiye ko akora inoti mpimbano z’ibihumbi bitanu akagenda agura utuntu bakamugarurira mu mafaranga mazima. Ngo yababwiye ko amaze gukwirakwiza amafaranga y’amiganano agera mu bihumbi 400.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma uwo mugabo afatwa, akangurira n’abandi kuba maso bakirinda umuntu wabaha amafaranga y’amiganano.

    Ati” Dukangurira abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bitondera inoti zose nshya bahawe kuko hari abadukanye ingeso mbi yo guhimba amafaranga. Akenshi babikora mu noti z’ibihumbi bibiri ndetse n’inoti y’ibihumbi bitanu, dukangurira abantu kujya bihutira kuduha amakuru igihe hari abo babonye.”

    Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


  • Muhanga: Hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo –

    Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 hifashishwa imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko batangiye kubona imibiri kandi hari icyizere ko hazaboneka indi.

    Ati “Twahereye mu gitondo tugejeje ku mugoroba, kuba tubonye imibiri biduhaye icyizere ko mu minsi dusigaje tuzabona n’indi.”

    Yakomeje avuga ko kuba imibiri yatangiye kuboneka kandi n’ubushize ubwo bashakishaga bahakuye indi igera ku munani, bisobanuye ko muri ako gace hiciwe Abatutsi benshi muri Mata 1994.

    Muri Gashyantare 2021 ni bwo Komisiyo igizwe n’inzego zitandukanye yanzuye ko igice cy’urusengero rw’Itorero ADEPR Gahogo ruherereye mu Karere ka Muhanga gisenywa, kuko bikekwa ko cyubakiye hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyo komisiyo yashizweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w’amazi mu gikari cy’Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y’urugo rw’umuturage, babonye imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n’indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.

    Iyo Komisiyo yashyizweho igizwe n’inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Kugeza ubu hari imibiri yatangiye kuboneka ariko ibikorwa byo gushakisha birakomeje kandi hari icyizere ko mu minsi itatu bihaye hazaboneka indi.

    Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside biri gukorwa n’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage

    Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuri uyu wa Mbere

    Imwe mu myenda yasanzwe ahatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside

    Mu gice cy’ibaraza ry’uru rusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n’iruhande rw’indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi niho hari gushakishwa imibiri y’Abatutsi

    Mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imashini mu rwego rwo kwihutisha akazi

    Mu Karere ka Muhanga hatangiye kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yubakiweho urusengero rwa ADEPR Gahogo

    [email protected]


  • Hakuziyaremye Soraya yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana wamusimbuye muri MINICOM –

    Habyarimana Béata yatangajwe nka Minisitiri mushya wa MINICOM mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

    Mu mpinduka Umukuru w’Igihugu yakoze kandi yagize Soraya Hakuziyaremye Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe 2021, ni bwo Hakuziyaremye yahererekanyije ububasha na Habyarimana wamusimbuye.

    Uyu muhango witabiriwe n’abantu bake barimo abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’ab’Urugaga rw’Abikorera (PSF).

    Mu butumwa batanze bijeje kuzafasha Minisitiri mushya, Habyarimana Béata, mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano ze.

    Hakuziyaremye yaburaga igihe gito ngo yuzuze imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yashyizwe muri uwo mwanya ku wa 18 Ukwakira 2018.

    Aheruka kubwira IGIHE ko uru rugendo “rutari rworoshye ariko hari byinshi byo kwishimira by’umwihariko anashimira Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere.”

    Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w’imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw’imari n’ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw’imari, ukaba ufasha abari n’abategarugori kugera kuri serivisi z’imari.

    Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n’abategarugori kugerwaho na serivisi z’imari.

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko kwambara neza agapfukamunwa

    Habyarimana Béata yagizwe Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi ku wa 15 Werurwe 2021

    Hakuziyaremye Soraya (iburyo) yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana Béata wamusimbuye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

    Nyuma yo guhererekanya ububasha hafashwe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: MINICOM


  • Padiri Charles Ndekwe wari ukuze kurusha abandi yasezeweho bwa nyuma (Amafoto) –

    Urupfu rwa Padiri Ndekwe wari ukuze kurusha abandi, rwamenyekanye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 18 Werurwe 2021, rwemejwe n’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, aho yanatangaje ko yitabye Imana afite imyaka 96 azize uburwayi.

    Uretse kuba yari akuze cyane, Padiri Ndekwe yari anamaze igihe kirekire mu muhamagaro kuko yatangiriye umuhamagaro we mu Iseminari Nto ya Kabgayi mu 1956, ari nabwo yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti, akaba yitabye Imana abumazemo imyaka 65 ndetse akaba yarabuhawe ari umusaserodoti wa 120 mu Banyarwanda babuhawe kuva mu 1917.

    Igitambo cya Ukarisitiya cyabaye kuri uyu munsi cyo gusezera kuri Padiri Ndekwe, cyayobowe na Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, kiba kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021.

    Abafashe amagambo bose, bagarutse ku butwari n’ubudahemuka bwaranze Padiri Ndekwe mu muhamagaro yamazemo imyaka 65.

    Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Mbonyintege, yavuze ko kiliziya ibuze intungane ndetse akaba umupadiri wamenye Imana, wari uzi kubana na buri wese kandi agaharanira kuba intahinyuka kuri Kirisitu yamenye no kuba intangarugero mu migenzereze ye ya buri munsi.

    Yongeyeho ko nta muntu wigeze agana Padiri Ndekwe ngo atahe amara masa, ahubwo ko yamuhaga impamba y’impanuro zo kumuherekeza mu buzima bwe bwa buri munsi, bitewe n’igice cy’ubuzima abarirwamo.

    Ati “Turi hano ku bw’umuvandimwe wacu watuvuyemo, kiliziya ibuze umupadiri w’intungane wamenye Imana, uzi kubana neza n’abandi kandi waharaniye kuba intahinyuka kuri Kirisitu kuko yabaye intagereranwa. Ntawigeze amugana ngo atahe amara masa, kuko yarakuganirizaga, akaguha impamba y’impanuro zo kuguherekeza mu buzima bwawe bwose”.

    Kagaba Appolinaire wari uhagarariye umuryango, akaba murumuna wa Padiri Ndekwe wo kwa se wabo, yavuze ko badashidikanya ko roho ye yasanze Imana kuko Padiri Ndekwe yaranzwe no gukora neza imirimo yatorewe na nyagasani.

    Yagize ati “Ntabwo dushidikanya ko roho ye yisangiye Imana, kuko mu buzima bwe yaharaniye gukora neza imirimo ya gisaseridoti. Yatowe na nyagasani ndetse akomeza no gufasha abandi agamije ineza ikwiye umuntu wamenye Imana”.

    Musenyeri Anaclet Pasteur wavuze mu mwanya w’abandi basaseridoti ba Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko Padiri Ndekwe yaranzwe no kwicisha bugufi kandi yababereye umubyeyi, kandi ko yafashije Kiliziya mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

    Yagize ati “Mu buzima bwe, yaranzwe no kwicisha bugufi kandi yabereye bose umubyeyi, akabereka ko nta cyaruta urukundo. Yanafashije Kiliziya mu bihe byiza n’ibibi, anabasha guca mu mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, adukangurira kugaragariza urukundo abatugana nk’umurage mwiza adusigiye wo gukunda bose ntacyo ugendeyeho”.

    Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ako Kiliziya ibuze Umupadiri mwiza kandi wari inyangamugayo.

    Mu ishyingurwa rya Padiri Ndekwe hari Abihayimana, abakirisitu ndetse n’abanyeshuri yigishije barimo na Bernard Makuza, wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda.

    Uko byari byifashe mu muhango wo gushyingura Padiri Ndekwe

    Cardinal Antoine Kambanda yari yitabiriye uyu muhango

    Abihayimana bashyira indabo ku mva ya Padiri Ndekwe

    Abihayimana bari bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Padiri Ndekwe

    Padiri Ndekwe niwe wari mukuru mu Bapadiri bose mu Rwanda

    Padiri Ndekwe yashyinguwe mu cyubahiro

    Padiri Ndekwe yashimiwe ubutwari bwamuranze mu myaka yose y’ubuzima bwe

    Padiri Ndekwe yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere

    Abo mu muryango wa Padiri Ndekwe bari bitabiriye uyu muhango

    Ubwo abasenyeri bashyiraga indabo ku mva ya Padiri Ndekwe

    Uyu muhango wabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Ababikira bari bitabiriye uyu muhango

    Ubwo Bernard Makuza yashyiraga indabo ku mva ya Padiri Ndekwe wamwigishije

    Ubwo umurambo wagezwaga muri Kiliziya mbere yo gushyingurwa

    Abitabiriye uyu muhango bari bicaye bahanye intera hagati yabo

    Byari agahinda ku nshuti n’imiryango

  • Intore ibyina neza, isohoka ibyina – Minisitiri Gatabazi avuga ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze basoje manda –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

    Uyu muhango wabereye ku biro by’Intara y’Iburasirazuba biherereye mu Karere ka Rwamagana, witabirirwa n’abayobozi b’uturere twose uko ari turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena iherutse kuvuga ko amatora y’inzego z’ibanze yari kuba muri Gashyantare uyu mwaka yasubitswe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi n’u Rwanda muri rusange.

    Abayobozi b’uturere ndetse n’abandi batandukanye bari barangije manda basabwe kuguma mu mirimo yabo kugeza igihe hazabera amatora.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abayobozi b’uturere bajenjeka mu kazi bitewe n’uko bumva ko manda yabo yarangiye, akaba yabibukije ko Intore ibyina neza isoza ibyina ari nayo mpamvu nabo bagomba gukomeza gukorana imbaraga mu kazi kabo.

    Ati “Uyu munsi ba Meya bari mu nzibacyuho kubera ikibazo cya COVID-19 tumazemo iminsi, gusa nta nzibacyuho iba mu kuyobora, inzibacyuho twayigize nyuma yo kwibohora, intore iyo ibyina isohoka ibyina, nta ntore itera umugongo aho yabyiniraga irinda isohoka ibyina.”

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bamwe bicara ugasanga bararangije kuvaho, bari kuganya ko bendaga kurangiza manda yabo, ibyo mubireke mugerageze muzamure icyizere cy’abayobozi bari hasi kuva ku Mudugudu mubabwire ko uko intore isoza neza ari nako abantu baba biteguye kuyikomezanya.”

    Yavuze ko hari abayobozi barangije manda bakora amakosa ngo kuko bumva batazasubizwa ku buyobozi, abibutsa ko bakiri mu nshingano kandi bakwiriye kuzikora neza kurushaho.

    Ati “Urakora ifirimbi ya nyuma ikavuga uri mu kazi nawe bikagutera ishema ko wakoze kuko uba warakoreye neza abaturage, ba Meya mujye mu ngamba muganire n’abo mukorana, ntabwo mukwiriye kwibarira amezi mu gihe icyatumye amatora ahagarikwa kitaravaho.”

    Minisitiri Gatabazi yibukije aba bayobozi ko nubwo bava mu nshingano bakajya gukora mu bindi akenshi usanga bifite aho bihuriye n’abaturage asaba abayobozi b’uturere tw’Iburasirazuba gufatanya na Guverineri mushya babonye Gasana Emmanuel bagahanga udushya tuzanira iterambere n’imibereho myiza abaturage.

    Minisitiri Gatabazi kandi yijeje uyu muyobozi ubufasha bwose kugira ngo ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage muri manda ye y’imyaka irindwi bishyirwe mu bikorwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari kurangiza manda basa n’abacitse intege

  • Urubyiruko rwasabwe kubyaza amahirwe ururimi rw’Igifaransa –

    Ibi byagaragajwe mu biganiro bitatu byabereye i Karongi byateguwe na Cleo Kivu Hotel byareberaga hamwe uko Ururimi rw’Igifaransa rwigishwa n’icyakorwa kugira ngo habemo umuvuduko binyuze mu muco n’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bagerageje gushyiraho amashene arenga 190 y’igifaransa, akizera ko bizafasha abanyarwanda kuzamura imivugire y’igifaransa.

    Ati “Nkatwe muri Canal Plus twagerageje kuzana amashene arenga 190 kandi yose ni mu gifaransa harimo filimi z’uruhererekane n’amakuru kuko abantu bakuru baba bakeneye kumenya uko byifashe ku Isi.”

    “Ibi bizatuma abantu bakomeza kugenda bazamura imivugire y’ururimi turashaka ko bakivuga nk’uko bavuga ikinyarwanda ni intangiriro ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa byaratangiye nka Canal Olympia mu kinamico na filimi.”

    Umukinnyi wa filme akaba n’Umuyobozi wa Ishyo Arts Center, Carole Karemera, yavuze ko kwiga Igifaransa binyuze mu buhanzi byafashije abana, asaba abahanzi gushyiramo imbaraga binyuze mu ikoranabuhanga.

    Ati “N’abana byari bigoranye ariko gahoro gahoro byagiye biza binyuze mu bitabo nka Bakame n’imivugo y’abasizi na filimi byigishije benshi, mbere baravugaga umuntu akikiriza gusa none turimo no gukora filimi zijya mu iserukiramuco atandukanye. Ndasaba abahanzi kwishyira hamwe cyane cyane abashya bagakoresha ikoranabuhanga rigezweho hari imishinga twatangije nka KESHO izabafasha gushyira hanze ibihangano bitandukanye.”

    Umuyobozi wa Led Solutions & Green Energy, Sekamana Thérèse, asaba urubyiruko gufungura amarembo bakagenda mu bindi bihugu bivuga Igifaransa bahereye muri Afurika bakareba amahirwe ariyo.

    Ati “Ibyo urubyiruko ruvuga Igifaransa rukeneye ni bimwe, inama ni ukugumana umuco w’igifaransa nkabasaba ko bashyira amaso inaha ntibabategereze hanze mutangire mutekereze Afurika.”

    “Hatangijwe isoko rusange muri Afurika hagiye no gushyiraho uruhushya rw’inzira rumwe muri Afurika duhereye hafi nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari byinshi ikeneye mufite, hari RwandAir ijya Gabon na Congo Brazzavile hose bavuga Igifaransa ni amahirwe kuko nta visa usabwa wajyayo ugakora akazi n’i Burayi mwajyayo ariko mubanze mutekereze Afurika.”

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko amarembo afunguye ku Isi hose asaba urubyiruko kwigira ku bindi bihugu.

    Ati “Ndasaba urubyiruko ruvuga Igifaransa kugira amatsiko kuko ni yo azatuma babasha guhangana batibagiwe n’ikoranabuhanga, kuvuga ururimi neza bitanga amahirwe nko muri Afurika Igifaransa kiravugwa cyane n’abantu barenga miliyoni 300.”

    “Dufite amahirwe y’isoko rusange ryafunguwe kandi kugira ngo umusaruro uboneke biri mu maboko y’urubyiruko hari amasoko ahuriweho n’ibihugu byinshi ntawe ukirebera mu gihugu cye, ikoranabuhanga ryarabikemuye, mwabonye ko no mu bihe by’icyorezo cya Covid-19 akazi kakomeje, rubyiruko nimufungure amarembo hari amahirwe menshi yo kwiga kaminuza ku buntu, mugirane imikoranire na bagenzi banyu.”

    Ibi biganiro byahurije hamwe abagore icyenda b’abayobozi mu bigo bitandukanye Rica Rwigamba,M arie Pierre Ngoma, Thérèse Sekamana, Iris Irumva, Nicole Bamukunde, Lydie Hakizimana, Dr Carmen Nibigira, Sophie Tchatchoua, Carolle Karemera na Aime Umutoni. Byayoborwaga na Gwladys Watrin binyuze kuri TV 10.

    Carolle Karemera umukinnyi wa filme yavuze ko kwiga igifaransa binyuze mu buhanzi byafashije abana

    Iris Irumva yasabye urubyiruko kumenya indimi kuko bifasha gufungura amarembo hirya no hino

    Bashoje bareba uko igifaransa cyafasha urubyiruko mu kubona amahirwe y’akazi

    Carolle Karemera umukinnyi wa filme akaba n’umuyobozi wa ishyo Arts Center avuga ko kwiga igifaransa binyuze mu buhanzi byafashije abana mu bihe byashize

    Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni

    Umunsi wa mbere harebwe uko umuco wakwifashisha mu kuzamura ururimi rw’igifaransa

    Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bagerageje gushyiraho amashene 180 y’igifaransa azafasha kuzamura imivugire y’uru rurimi

    Marie Pierre Ngoma na Rica Rwigamba ubwo bari mu kiganiro

  • Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo gutanga amaraso ku bantu bose babyifuza –

    Iki gikorwa cyatangiiriye ku cyicaro cy’ahatangirwa amaraso giherereye ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, cyateguwe n’ikigo kitegamiye kuri leta kigamije kurengera ubuzima no kurinda indwara, HESCO, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, inzego z’ibanze ndetse n’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HESCO, Twesigye Francis, yavuze ko batangije iki gikorwa hagamijwe gushishikariza umuryango nyarwanda kwitabira gutanga amaraso no guhindura imyimvure idahwitse ya bamwe ku byerekeye icyo gikorwa.

    Yongeyeho ko ku rwego rw’Isi mu byerekeye gutanga amaraso RBC yari iri kuri 60%.

    Ati “RBC yari igeze nko kuri 60% ukibaza impamvu batari ku 100% ngo tube dufite amaraso. Ni ya myumvire usanga abantu bafite ku gutanga amaraso. Muri ibyo byose rero nibyo dushaka kugira ngo turebe yuko abanyarwanda babyirinda.”

    Uwera Marie Claire ukora mu ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RSSB, yavuze ko iki kigo cyashoboye miliyoni 10 Frw kugira ngo gishyigikire iki igikorwa cyo gutanga amaraso nka kimwe mu biramira ubuzima bw’abantu.

    Yakomeje agira ati “Gutanga amaraso ni ukurengera ubuzima, ni ikintu kiza gifitiye akamaro abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange […] amaraso ni ikintu gikenerwa cyane, ngira ngo nk’ababyeyi babyara, hari abanyamuryango bacu nabo bagira impanuka z’akazi bakenera amaraso. Amaraso ni ikintu gikenewe ariyo mpamvu twashyigikiye iki gikorwa.”

    Umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali, Dr. Alexia Mukamazimpaka, yashimiye abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ndetse avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe iki gikorwa bateganya kwakira udusashe tw’amaraso 300 ni ukuvuga 60 ku munsi.

    Yongeyeho ati “Turateganya ko muri uyu mwaka wa 2021 tuzakira amashashi angana n’ibihumbi 80, umwaka ushize twakiriye ibihumbi hafi 70. Tugiye mu buryo amaraso ahagije mu bitaro, turi hejuru ya 93%. Ibi ntibivuze ko hari umurwayi uyakenera ngo ayabure, ahubwo ni uko umubare w’abari mu bubibuko bw’ibitaro uba ari muto kurusha uwo ibitaro byifuzaga.”

    Uwitwa Habumutima Hassan, umaze imyaka irenga icumi atanga amaraso yavuze ko abikora ku bushake kugira ngo arengere ubuzima bw’abantu.

    Ati “Mba numva ngomba gutanga amaraso kugira ngo hagire abantu babasha kugira ubuzima barokoke kubera ko baba bakeneye amaraso. Udafite amaraso ubuzima ntibukora neza.”

    Niyimurora Albert ukora mu Murenge wa Kacyiru nawe wari waje gutanga amaraso yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere aje gutanga amaraso ndetse ko yahoraga abyifuza ariko akabura aho ayatangira.

    Ati “Icyatumye nza gutanga amaraso, ni umutima wo gufasha. Kuko aya maraso dutanga ajya gufasha ababaye kandi bayakeneye. Ni ubusanzwe nifuzaga kuyatanga ariko nkabura uwamfasha kubona aho nyatangira. Ariko nagize amahirwe byumva ku kazi mpita nihutira kuza.”

    RBC ishishikariza abantu abantu gutanga amaraso kenshi, ikavuga ko umuntu wese uri hagati y’imyaka 18 na 60 yemerewe gutanga amaraso. Uwayatanze agomba kumara iminsi 60 akabona gutanga andi. Abakingiwe Coronavirus bo bagomba gutanga amaraso nyuma y’iminsi 14 bahawe urukingo.

    Ibyerekeranye n’imyumvire abantu bafite ko uyatanze agira ikibazo, Dr. Mazimpaka yabamaze impungenge ababwira ko ataribyo, abasaba kugirira ikizere Minisiteri y’Ubuzima n’abaganga babafasha kuyatanga kuko hari ibyo umuntu agomba kuba yujuje ngo ayatange, ndetse ko ntawashyira ubuzima bw’abo mu kaga.

    Abagiye gutanga amaraso buzuza amafishi atanga amakuru yose ku muntu ugiye gutanga amaraso

    Agashashi gahabwa ugiye gutanga amaraso, kugira kaze gushyirwamo ayo ari butange

    Dr. Mazimpaka Alexia ukora muri RBC arashishikariza abantu kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso ku buryo buhoraho

    RBC iteganya ko muri iki Cyumweru izakira udushashi tw’amaraso 300, ni ukuvuga 60 ku munsi

    Ubwo batangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe gutanga amaraso

    Umukozi wa RBC afasha umuntu ugiye gutanga amaraso

    Umwe mu bari bari gutanga amaraso

    Uwera Marie Claire yavuze ko RSSB yatanze inkunga ya miiyoni 10 Frw zo gushyigikira igikorwa cyo gutanga amaraso

  • Guverineri Gasana yeretswe bimwe mu bibazo bimutegereje –

    Ibi bibazo yabyeretswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu. Uyu muhango wabereye ku biro by’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

    Mufulukye wari umaze imyaka itatu n’amezi arindwi ayobora Intara y’Iburasirazuba yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye cyo kuyobora iyi ntara agaragaza ko hari bimwe mu byagezweho ubwo yayiboraga birimo ibikorwaremezo bitandukanye.

    Yavuze ko hubatswe imihanda irimo nk’uwa Kagitumba- Kayonza-Rusumo, imihanda ihuza iyi ntara n’izindi iri kubakwa nk’uwa Nyagatare-Gatsibo na Gicumbi, uhuza Ngoma-Bugesera na Nyanza ndetse n’indi mihanda iri kubakwa mu turere turindwi tugize iyi ntara izafasha abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku isoko.

    Mu bindi byakozwe yavuze harimo amahoteli yubatswe ku ngengo y’imari ya leta nk’iya Epic y’inyenyeri enye, iya Ngoma y’inyenyeri eshatu ndetse n’indi iherereye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera y’inyenyeri enye ya Magashi Hotel yubatswe n’abikorera.

    Mu buhinzi yavuze ko ubutaka bungana na hegitali ibihumbi 400 bwahujwe aho buri kubakwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo umuceri, ibishyimbo, Soya n’ibindi yavuze ko hakorewe inzuri nyinshi n’ibishanga.

    Mu bijyanye no kubaka amashuri yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 7000, abaturiye imipaka begerezwa ibikorwaremezo birimo amavuriro y’ibanze n’amasoko.

    Ibibazo bikwiriye kwitabwaho

    Mufulukye Fred yagaragaje ko mu bibazo Guverineri umusimbuye akwiriye kwitaho harimo kwita ku gusoza kubaka ibyumba by’amashuri anagaragaza ko hakiri n’imyenda muri buri Karere ku baturage bubatse aya mashuri harimo abayede, abafundi n’abatanze ibikoresho byo kubaka aya mashuri.

    Yavuze ko buri karere bagasabye gukora raporo y’imyenda yose gafite amusaba kuzabikurikirana aba baturage bakishyurwa amafaranga yabo.

    Yamusabye kandi gufasha abaturage bari mu manegeka bakubakirwa atanga ingero ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare aho imiryango 436 kuri 626 ituye hafi ya Pariki y’Akagera igomba kubakirwa.

    Yavuze ko no mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru hari imiryango 131 igomba kwimurwa n’akarere anamusaba gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire gusana ibiro by’Intara aho ngo hakenewe miliyoni 250 Frw.

    Mufulukye yavuze ko muri iyi ntara hakiri n’ikibazo cy’abangavu bahohoterwa gikeneye kwitabwaho cyane ababatera inda bagashakishwa cyane, yanavuze ko hakiri imibiri yabonetse y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikwiriye gushyingurwa mu cyubahiro irimo 226 yabonetse mu cyuzi cya Ruramira, indi ibarirwa hagati y’ibihumbi 15 na 20 yabonetse ahitwa Rukumberi ndetse n’indi isaga 5000 yabonetse mu cyobo i Kiziguro.

    Guverineri Gasana yashimiye Umukuru w’Igihugu wongeye kumugirira icyizere avuga ko ibibazo bihari agiye gufatanya n’izindi nzego kubishakira ibisubizo.

    Ati “Umukuru w’Igihugu yaduhaye umurongo w’uburyo abaturage bakeneye umutekano, bakeneye amahirwe angana kandi bakeneye imibereho myiza n’iterambere. Ibyo rero kugira ngo tubigereho mu cyerekezo igihugu gifite ni uko dukora impinduka idasanzwe bitewe n’ibibazo twabonye, tugakoresha umuvuduko udasanzwe, tugakora byinshi kandi byiza, tugakoresha umwanya muto kugira ngo byose tubikore mu nyungu rusange.”

    Guverineri Gasana yavuze ko nta bunebwe buzakora kuko nta gihe gihari cyo gutakaza ngo kuko umuturage akeneye serivisi nziza kandi akazibonera ku gihe.

    Gasana yasabwe kuzana impinduka

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Guverineri mushya Gasana Emmanuel kuzana impinduka mu miyoborere y’iyi ntara ishingiye ku guteza imbere umuturage mu cyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu cya 2017-2024.

    Ati “Turagusaba kugerageza kuzana muri izi nzego imikorere y’Umukuru w’Igihugu abantu bagakora mu buryo budasanzwe, nimubasha gukora muri ubwo buryo nibwo abaturage bazabona iterambere.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kuzana imikorere n’imitekereze ihindura ubuzima bw’abaturage.

    Ati “Turifuza ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba Guverineri mushya yadufasha gukora ubukangurambaga bufasha abaturage gutekereza ko bagomba gukira nk’intego.”

    Yavuze ko hari abaturage bahora bumva ko bagomba gufashwa bakigumira mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe nyamara bagakwiriye kugira intego mu gihe igihugu cyubaka ibikorwa remezo nk’imihanda nabo bakumva ko bagomba kubaka inzu nziza, bakongera umukamo kuburyo batera imbere.

    Minisitiri Gatabazi yijeje Guverineri mushya ubufasha buzatuma umuturage abona serivisi nziza kandi agatera imbere nk’uko Umukuru w’Igihugu ahora abishaka.

    Intara y’Iburasirazuba niyo ntara nini mu gihugu ikaba ituwe n’abaturage barenga miliyoni eshatu, niyo ntara ihana imbibi n’ibihugu bitatu birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi, ifite ibiyaga 31 abayituye abenshi bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

    Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Mbere

    Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kurangwa n’impinduka mu miyoborere y’iyi ntara

    Abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha

  • Nkusi uri mu bayobozi b’ihuriro rya Dr Kayumba akurikiranyweho ubujura no kwiyitirira inzego –

    Nkusi akurikiranywe muri dosiye irimo abantu batandatu biyitiriye inzego bagamije kwiba umucuruzi ukorera mu Gakinjiro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Nkusi ari mu bantu batawe muri yombi bakekwaho ibyo byaha.

    Yagize ati “Tariki 3 Werurwe, RIB yakiriye umucuruzi waregaga abantu batandatu atabashije kumenya bamusanze ku kazi ku itariki 2 Werurwe aho acururiza ibitanda n’imbaho mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi. Biyitaga abakozi ba RRA [Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro] na Polisi.’’

    Icyo gihe bamukangishije ko atiyishyura imisoro ndetse baramufashe bamubwira ko bajya kumufunga.

    Ati “Bamuzengurukije mu Mujyi wa Kigali, bamwaka miliyoni 10 Frw bamutera ubwoba ko natayabona bamwica. Yabahaye miliyoni imwe yabikuje kuri Mobile Money.’’

    Ku wa 3 Werurwe ni bwo uwo mucuruzi yagiye gutanga ikirego ndetse RIB itangira iperereza batatu bahita batabwa muri yombi ku ikubitiro, undi afatwa nyuma mu gihe babiri bagishakishwa.

    Dr Murangira yakomeje ati “Ku ikubitiro hafashwe Muhire Théogène wirukanywe muri Polisi kubera imyitwarire mibi; Mugwaneza Ismaël, umunyeshuri warangije mu 2014 muri Isaie Busogo wari utwaye imodoka na Kabayababa François nawe wari utwaye imodoka. Iperereza ryarakomeje, nyuma uwitwa Nkusi Jean Bosco wari wiyise umukozi wa RRA nawe arafatwa. Yafatiwe mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugudu wa Nyarurembo.’’

    Yavuze ko imodoka ebyiri zirimo iyavugwaga ko ari iy’abapolisi n’iy’abakozi ba RRA bakoreshaga zafashwe ndetse iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bafatwe.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwafashwe yiyita umupolisi, yari afite amapingu yambitswe uyu mugabo, bivugwa ko ari ayo yibye mu gipolisi mbere y’uko yirukanwa dore ko ari nayo makosa yazize.

    Mu mabazwa y’ibanze, Nkusi yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa by’ubujura, ndetse ngo muri icyo gikorwa yari yagiye nk’impuguke mu misoro. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko aracyari gukorerwa dosiye mu gihe abandi batatu bafungiye Kicukiro ndetse bamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Nkusi yari yarigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ikigo yakoreraga ndetse ku wa 20 Ukuboza 2019 yashyikirijwe urukiko, ahanishwa igifungo cy’umwaka.

    Uyu mugabo w’imyaka 36, ku wa 21 Werurwe 2021, yatabarijwe na Dr Kayumba Christopher washinze RPD, avuga ko yamuburiye irengero ndetse n’inzego zibishinzwe ntacyo zabitangajeho.

    Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko ifatwa rye ‘‘ntaho rihuriye n’ibikorwa by’ishyaka ndetse ntiyari izi ko ari umurwanashyaka waryo’’.

    Yakomeje ati “Turashimira Abanyarwanda ku bufatanye bagaragaje kugira ngo aba bantu bafatwe, amabandi yose, abajura, abagizi ba nabi bose tuzabahashya, nta mwanya bafite muri iki gihugu. Nta Munyarwanda ukwiriye kujya akangwa n’abantu nk’aba, bakwiye kujya babasaba ibyangombwa.”

    Abaregwa bahamijwe icyaha cyo kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw mu gihe cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Buri mushinga muri 4 itanga ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere wahembwe 10 000$ –

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 19 Werurwe 2021 binyuze mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu ryahaye umwihariko imishinga igamije gufasha ingimbi n’abangavu ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga, kubona amakuru n’ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    iAccelerator yatangiye mu mpera za 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku ikubitiro muri iri rushanwa hiyandikishije abagera kuri 690, batoranywamo 40 baje kuvamo 10, mbere y’uko hatangazwa bane batsinze, banahabwa ibihumbi 10$ kuri buri wose yo kuyishyira mu bikorwa.

    Imishinga yahembwe yatoranyijwe hashingiwe ku mwihariko, uburambe n’ubushobozi bwayo n’uko izabyara inyungu, ikagirira benshi akamaro.

    -  Incamake ku mishinga yatsinze muri iAccelerator

    -  URUJENI: Ni umushinga wa Umubyeyi Aimée Laetitia ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    -  MENYA WIRINDE: Ni umushinga wa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    -  UBUMUNTU ORGANIZATION: Ni umushinga wa Uwineza Marie Odile na Mugeniwayesu Charline, ugamije kongera ubushobozi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.

    -  MIZERO CARE ORGANIZATION: Ni umushinga wa Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan, witezweho kuzoroshya itangwa rya serivisi n’amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw’ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k’umuryango n’inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Turebye mu myaka 20 ishize, tukanatekereza ku ntego z’ahazaza h’umuryango, tuzakomeza kugira uruhare mu kubakira urubyiruko ubushobozi. Iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere badasize sosiyete baturukamo.’’

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, na we yikije by’umwihariko ku kamaro kari ku kubyaza umusaruro imbaraga z’urubyiruko.

    Yakomeje ati “Twiyemeze gutangira gukora, ntituzi uko ejo hazaba hameze; dukorere hamwe kuko tugomba kwitegura neza duhereye uyu munsi.’’

    iAccelerator yatangijwe mu 2016; imishinga ine ya mbere izahabwa inkunga ya $10,000 yo kuyishyira mu bikorwa no guhugura ba nyirayo ku kuyinoza.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko ’iAccelerator’ ari ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Yagize ati “Tubitezeho byinshi bayobozi bakiri bato, birimo kuzuza inshingano zanyu no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iterambere, binyuze mu kwihugura, gukora udushya ndetse no kwihangana.”

    Ibihembo bya iAccelerator byatanzwe nyuma y’Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthForumSeries” ryahawe insanganyamatsiko igira iti “COVID19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya”.

    Muri iri huriro hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku bihe bya COVID-19 ku Rwanda, ubuhamya bw’abayirwaye ndetse n’imibereho y’abafite ubumuga butandukanye muri icyo gihe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagarutse ku masomo icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga.

    Ati “Covid-19 yabaye ikibazo gikomeye ku Isi hose ariko twanakuyemo ibisubizo bikomeye nk’igihugu nk’u Rwanda rudafite amikoro akomeye. Iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi.’’

    Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n’imbogamizi ku kubona amakuru y’ingenzi.

    Yasabye ko hakwiye gutangwa umwihariko kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.

    Yakomeje ati “Hakwiye kujyaho gahunda yihariye yo guhugura abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ikindi ni ugutera inkunga imiryango y’abafite ubumuga.’’

    iAccelerator itegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Muri uyu mwaka ryahuriranye n’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze wita ku bikorwa birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurihirira amashuri abana b’abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya Malaria n’ibindi.