Tag: featured

  • Muhanga: Urujijo ku myenda yabonetse ku rusengero ruri gushakwaho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 werurwe 2021 hifashishijwe imashini, hatangira no kuboneka imibiri n’ibindi bimenyetso birimo imyenda abishwe bari bambaye.

    Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bakomeje gushakisha ahakekwa hose kandi hari indi mibiri yabonetse.

    Ati “Uyu munsi twiriwe dushakisha, aho twashakiraga twagiye tuhabona ibice bigize umubiri w’umuntu; tukabona igice kimwe aha tukarenga metero zingahe tukabona ikindi gice, ariko nabwo aho twashakiraga ntabwo nakubwira ngo twabonye imibiri y’abantu bangana gute. Ni ibyo bice by’imibiri bitandukanye twagiye tubona nabyo bitari byinshi ku rwego twatekerezaga.”

    Rudasingwa yavuze ko kuri uyu munsi wa kabiri batangiye icyo gikorwa, bageze ku kigereranyo cya 90% bashakira aho bagombaga gushakira hose, bityo kizasozwa kuri uyu wa Gatatu.

    Ati “Uyu munsi rero aho twagombaga gushakira hafi ya hose tuhageze kure, nababwira ko tuhageze nko kuri 90%. Ibindi bice bisigaye nabwo tuzakomeza ku munsi w’ejo ari nabwo tuzasoza.”

    Yavuze ko ibice byashakiwemo imibiri ari iby’inyubako zigaragiye urusengero (annexes) zasenywe kugira ngo babone uko bashakisha. Mu bikoresho byubatse izo nyubako hari ibyo itorero ADEPR Gahogo ryasabwe kwikuriraho nk’inzugi, amadirishya, isakaro n’ibindi kugira ngo bitangirika.

    Ahandi hashakiwe ni mu mbuga iri imbere y’urusengero kandi hakekwaga ko umwobo uhari ushobora kuba ugana mu rusengero ariko basanga atari ko bimeze.

    Ati “Ahandi twashakiye ni imbere y’urusengero, abantu bakekaga ko umwobo ushobora kuba ugana mu rugi rw’urusengero aho abantu binjirira, ariko bitewe n’imiterere y’uwo mwobo uko twawusanze kandi tutabonyemo abantu ntabwo byabaye ngombwa ko twinjira muri urwo rugi.”

    Rudasingwa yavuze ko kuri uyu wa Gatatu bakomereza ku kindi gice cy’inyubako zigaragiye urwo rusengero, aho ubushize bari babonye imibiri.

    Hakenewe andi makuru

    Rudasingwa yavuze ko n’ubwo igikorwa cyo gushakisha imibiri kuri urwo rusengero kizasozwa kuri uyu wa Gatatu, hakenewe andi makuru kuko imibiri bari biteze kubona itabonetse uko bikwiye.

    Ati “Twanatanze umwanya ngo abantu bakomeze gutanga amakuru; hari za nimero bahawe ngo bakomeze gutangaho amakuru niba hari undi ufite igitekerezo. Mu gihe tukiri kuri buriya butaka amakuru yose tuzahabwa azasuzumwa, nidusanga ari ngombwa ko n’ahandi hashakirwa n’ubwo haba atari muri hahandi hose twavuze, abantu babe bahashakira.”

    Hari ibyo babonye bibabaje

    Rudasingwa yavuze ko mu gushakisha imibiri byababaje kubona imyenda ariko ntibabone abari bayambaye.

    Ati “Hari ikintu kibabaje cyabayeho, hari amakuru twari dufite aho abantu baturangiraga bavuga bati ‘hariya hari abantu, hiciwe abantu’ mu gushakisha mbere twaragiye tuhabona imyenda myinshi iri hamwe, ariko dushatse imibiri turayibura.”

    “Kugeza ubu ni ikintu tukibaza tuti ‘mbese iyi myenda yabonetse aha hakaba hatarimo imibiri, ibi bivuze iki? Ese iyi mibiri yarimuwe, ese iyi mibiri ko imyenda itari kuza kunagwa aho, ese iyo myenda yo yavuye hehe?”

    Yasabye abantu ko niba hari ufite amakuru kuri iyo myenda yayatanga yisanzuye, abibutsa ko utanze amakuru bitavuze ko ari we wakoze icyaha.

    Yasabye kandi n’uwaba afite amakuru y’ahandi yaba akeka ko hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Yavuze ko imibiri yamaze kuboneka kuri urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo n’indi ishobora kuboneka, yiyongera ku yindi umunani bari baherutse kubona, kandi nayo isanga indi itatu yari yarabonetse mbere. Kugeza ubu iyo mibiri yose isanga indi 93 yagiye iboneka hirya no hino mu Karere ka Muhanga.

    Avuga ko ikizakurikiraho ari uko nibamara kubona neza amabwiriza y’imigendekere y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bwo bazamenya gahunda bazafata yo gushyingura iyo mibiri.

    Ati “Niba byakorwa mu cyumweru cyo kwibuka bizaterwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, niba se bidakunze tubishyire muri gahunda y’iminsi 100.”

    Bivugwa ko aho urwo rusengero rwa ADEPR Gahogo rwubatse hahoze hatuye umugabo witwa Bikorachini, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi.

    Inkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hatangiye-kuboneka-imibiri-y-abazize-jenoside-yubakiweho-urusengero-rwa

    Rudasingwa yavuze ko hakenewe andi makuru kuko imibiri bari biteze kubona itabonetse

    Inyubako zigaragiye urusengero zasenywe kuko hatanzwe amakuru ko haba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside

    Bababajwe no kubona imyenda ariko babura imibiri y’abari bayambaye

    Ku mbuga y’urusengero rwa ADEPR Gahogo ni hamwe mu hashakiwe imbiri

    Mu mwobo uri imbere y’uru rusengero nta mibiri bahabonye

    [email protected]


  • Rwamagana: Dasso ukekwaho gukubita umuturage akamuvuna igufwa yakatiwe gufungwa iminsi 30 –

    Tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ni bwo Ntaganda Jean de Dieu yafashwe n’imodoka irimo abapolisi na Dasso ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Nzihimana yasobanuye ko bamufatiye imbere y’urugo rwe abasobanurira ko avuye gushyingura birangira bamusabye kwinjira mu modoka ya Polisi ngo bamujyane. Yasobanuye ko yateye urutambwe bakagira ngo agiye kwiruka maze Dasso wari uyirimo amukubita ikintu kimeze nk’icyuma kigashwanyaguza igufwa ry’ukuguru.

    Bamushyize mu modoka bamujyana aharazwa abaturage barenze ku mabwiriza bucya ajya mu bitaro. Muganga yemeje ko igufwa rye ryacitsemo kabiri bamushyiraho sima izamara amezi atandatu, yahise atanga ikirego arega uyu Dasso wari wamuvunnye ukuguru.

    Hakozwe iperereza birangira Nzihimana Méthode atawe muri yombi ndetse anakorerwa dosiye ashyikirizwa Urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yaje kuyijuririra avuga ko urukiko rutigeze ruregerwa ifungwa ry’agateganyo ahubwo rwaregewe urubanza mu mizi.

    Nzihimana ushinjwa gukubita Ntaganzwa yanajuriye avuga ko uyu mugabo yajyanwe kuri Polisi ari muzima akavuga ko icyaba cyaratumye avunika igufwa cyabazwa Polisi, yanavuze ko abatangabuhamya bashingiweho batari bahari ubwo uyu Ntaganzwa yafatwaga yarenze ku mabwiriza.

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma ruherereye i Ngoma ruburanisha imanza ku ifungwa n’ifungura by’agateganyo mu rwego rw’ubujurire rwafashe icyemezo ko Nzigihima akomeza gukurikiranwa afunze.

    Urukiko rwavuze ko rusanga impamvu zikomeye zo gukekwaho icyaha Nzigihima Urukiko rw’ibanze rwashingiyeho rukamufunga by’agateganyo ari ukuba ashinjwa n’uwakubiswe ariwe Ntaganzwa, kandi hakaba abandi batangabuhamya bemeje ko babyiboneye ubwo ubwo yamanukaga mu modoka ya Polisi agakubita Ntaganzwa inkoni ku kuguru, hakaba na raporo ya muganga yerekanye ko igufwa ryako ryacitse.

    Rwanagaragaje ko Ntaganzwa akimara gukubitwa yatatse cyane ndetse anamenyesha abamufashe ko akubiswe kandi ko akwiye kujyanwa kwa muganga ariko ntibyitabwaho ajyanwa kuri Polisi.

    Urukiko rwanagaragaje ko kuva aho yafatiwe kugera kuri Polisi nta wundi muntu wamukomerekeje dore ko yagiye mu modoka ya Polisi.

    Ibi bimenyetso n’ibindi byakusanyijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro ni byo byashingiweho urukiko rutesha agaciro ubujurire bwa Nzigihima.

    Urukiko rwemeje ko ikirego cya Nzigihima Méthode nta shingiro gifite, rwemeza ko icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu mugabo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro cyasuzumwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko kikaba kitateshwa agaciro. Rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunzwe kugira ngo haburanishwe urubanza mu mizi.

    Umuturage wakubiswe na Dasso yavunitse igufwa ndetse ajyanwa kwa muganga

  • Ibihugu bizitabira CHOGM byasuye ahazakirirwa inama –

    Ni itsinda ririmo abahagarariye ibihugu bizitabira CHOGM, aho ryagiranye ibiganiro n’iriri gutegura iyi nama iri mu zikomeye ku Isi, kugira ngo ibyo bihugu bisuzume aho imyiteguro yayo igeze muri rusange.

    Uretse iri tsinda, mu Rwanda haheruka Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wagize uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu, rugamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze, ndetse akaba yaravuze ko iyi nama izabaho nta kabuza ndetse ko imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwo hejuru.

    U Rwanda rwahawe kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018, rutangira imyiteguro ikomeye irimo kubaka no kwagura imihanda n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, gutegura ahazakirirwa inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Kugeza ubu kandi, inzego z’ubuzima zirimo gusuzuma ingamba zizashyirwa mu bikorwa zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, dore ko biteganyijwe ko CHOGM izitabirwa n’abantu bashobora kugera kuri 10.000.

    Biteganyijwe ko inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.

    Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth ubarizwamo ibihugu 54 birimo n’u Rwanda. Byose hamwe bifite abaturage miliyari 2.4, barimo urubyiruko ruri hasi y’imyaka 30 rungana na 60%.

    Inama ya CHOGM izaba mu buryo bw’imbonankubone

    Byitezwe ko abantu bashobora kugera ku 10.000 bazitabira CHOGM

    Abahagarariye ibihugu byabo bagaragarijwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze

    Abitabiriye iyi nama bari bambaye udupfukamunwa ndetse bicaye bahanye intera

  • RwandAir yabaye Sosiyete ya mbere y’Indege muri Afurika yakingiye Covid-19 abakozi bayo bose –

    Kuwa 8 Mata nibwo RwandAir yatangiye ibikorwa byo gukingira abakozi bayo bose, hari mu gihe n’igihugu muri rusange cyari kimaze iminsi mike gitangije gahunda yo gukingira Covid-19 abaturage bafite ibyago byo kwandura.

    Ubu abakozi bose bo mu ndege n’abakora ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 mu guharanira ko abagenzi batwarwa n’iyi sosiyete baba batekanye.

    Ni mu gihe kandi RwandAir igiye no kuba Sosiyete Nyafurika ya mbere muri Mata izabona icyangombwa gitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere, IATA, kiyemerera gusubukura ingendo mpuzamahanga mu buryo bwizewe.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo gukingira rwahereye ku bakora mu nzego z’ubuzima hamwe “n’abakozi bose ba RwandAir”.

    Ati “Ibikorwa byo gukingira byari muri gahunda yo gushyiraho uburyo butekanye kandi bwizewe ku bagenzi, yaba bari mu kirere cyangwa se ku butaka.”

    Yakomeje avuga ko kuri RwandAir, ubuzima n’umutekano w’abagenzi ari “inshingano ya mbere” ndetse ko iki kigo kimaze igihe gikora cyane kugira ngo kigarurire abagenzi icyizere cyo kongera gukora ingendo zo mu kirere.

    RwandAir yabaye Sosiyete y’Indege ya mbere muri Afurika ikingiye abakozi bayo bose mu gihe ku rwego rw’Isi iyari yaciye agahigo ari Etihad ariko ikaba yari yibanze ku gukingira abapilote n’abandi bakozi bo mu ndege mu gikorwa cyarangiye mu ntangiriro za Gashyantare.

    Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe yarashyize imbaraga muri RwandAir aho ishaka ko iba igicumbi cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Guverinoma yashoye muri RwandAir miliyari 145 Frw avuye kuri miliyari 122 Frw yari yashyizwemo mu mwaka ushize.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, aherutse gutangaza ko nubwo RwandAir itari mu rwunguko ariko “igira uruhare runini mu iterambere ryacu”.

    Yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo rwari rumaze iminsi rutera imbere icyorezo kitaraza kuko iyo sosiyete “yafashaga mu bucuruzi, mu kohereza bimwe mu byatunganyijwe mu mahanga ikanageza umusaruro w’imboga n’imbuto mu Burayi”.

    Ubu u Rwanda ruri mu biganiro bya nyuma na Qatar Airways yiyemeje kugura imigabane ingana na 49% bya RwandAir muri gahunda igamije kuyifasha kwaguka. Iyo migabane nimara kugurwa byitezwe ko RwandAir izakomera kurushaho mu mubare w’indege n’ubushobozi bw’amikoro.

    RwandAir yashinzwe mu 2003 ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.

    Ubu yerekeza mu byerekezo 30 ku Isi yose, ndetse mu gihe kiri imbere byitezwe ko izatangira gukorera ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York.

    RwandAir yabaye sosiyete y’indege ya mbere muri Afurika yakingiye Covid-19 abakozi bayo bose

    Usibye abapiloti n’abakora mu ndege, n’abandi bakozi bose bo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakingiwe

    Gukingira abakozi bayo bose ni bumwe mu buryo bwizewe bwo kurinda abagenzi kwandura icyorezo cya Coronavirus

    RwandAir yiyemeje kongera kugarurira abagenzi icyizere cyo gukora ingendo zo mu kirere

  • Idamange yasubiye mu rukiko asaba kuburana ari hanze –

    Ku wa 09 Werurwe 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagagaba rwanzuye ko Idamange afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa bifitanye isano n’amagambo yagiye atangaza ku muyoboro we wa YouTube bigikorwaho iperereza.

    Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko ufite abana bane yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Ubushinjacyaha bwari mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo mu gihe uregwa we yari muri Gereza ya Mageragere.

    Yabwiye urukiko ko umwanzuro umufunga by’agateganyo wafashwe hirengagijwe ko ibimenyetso byose bimushinja bihari [kuko ari amajwi ye akiri kuri YouTube], hanirengagijwe ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo hari mu masaha y’ijoro.

    Mu iburana rye, yagarutse cyane ku magambo yavuze no mu iburanisha ribanza ko nta bubasha afite bwo guhamagarira abantu guteza imvururu kuko ngo atari umunyapolitiki ngo abaturage babe bamuyoboka.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya maze buvuga ko mu mpamvu Idamange atanga ashingiraho ubujirire bwe, nta n’imwe nshya irimo itandukanye n’ibyo yavugiye mu iburanisha rya mbere.

    Bwavuze kandi ko nta nenge n’imwe y’icyemezo cy’urukiko rwa mbere agaragaza ku buryo yashingirwaho mu bujurire bwe. Bwavuze ko akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byo ashinjwa.

    Umwanzuro w’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa rya Indamange uzasomwa ku wa Mbere tariki 29 Werurwe.

    Ibyaha akurikiranyweho birimo gutanga sheki itazigamiye, guteza imvururu muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Ibyaha Idamange akurikiranyweho bishingiye ku magambo yatambutsaga kuri shene ye ya Youtube

  • Guverineri Nyirarugero yasangijwe ibibazo azihutira gukemura mu Majyaruguru –

    Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari Guverineri w’iyi Ntara na Nyirarugero Dancille ugiye kuyiyobora, Minisitiri Gatabazi yerekanye bimwe mu bibazo bikiri ingutu mu Ntara y’Amajyaruguru asaba umusimbuye ko byakwihutishwa bigakemuka vuba.

    Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bifite inyubako zishaje cyane kandi zidahagije zigomba gusenywa hakubakwa izigezweho.

    Harimo gukurikirana iyubakwa ry’umuhanda Musanze-Kinigi uciye kuri INES Ruhengeri ugomba gushyirwamo kaburimbo mbere yo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora mu 2021.

    Hari n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze no guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke akenshi uterwa n’uko iyo Ntara ikora ku bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

    Minisitiri Gatabazi yagize ati “Turifuza kandi ko muzita ku kibazo cy’umutekano kuko ni wo shingiro rya byose, muzafatanye n’abandi bawufite mu nshingano, mufatanye n’abaturage ariko uboneke kuko iyi ntara ikora ku mipaka y’ibihugu bikunze kuba icumbi ry’abahungabanya umutekano wacu.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we kandi ko azakomeza gukorana n’inzego z’abayobozi n’abaturage bagamije kugera ku ntego bihaye.

    Ati “Twe turiteguye kandi tuzaharanira guteza imbere no guhesha ishema Intara yacu, tuzafatanya n’inzego zose z’abayobozi, abikorera n’abaturage kandi n’inzego nkuru z’igihugu zirahari tuzakomeza kujya inama. Turizera ko buri wese nabigiramo uruhare iyi ntara izakomeza kuba ku isonga.”

    Ibibazo byamurikiwe Guverineri Nyirarugero, ibyinshi bimaze igihe kirekire kuko hari n’ibyahawe Guverineri Musabyimana Jean Claude wasimbuye Bosenibamwe Aime mu 2017, nawe abisigira abamusimbuye gusa ubu ubuyobozi bw’iIntara buvuga ko icyabidindije ari ingengo y’imari yo kubishyira mu bikorwa ariko ubu ibyinshi yamaze kuboneka.

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yashyikirizaga Guverineri Nyirarugero inyandiko zizamufasha ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru

    Minisitiri Gatabazi yijeje Nyirarugero umusimbuye ubufasha mu mirimo ye yose

    Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Nyirarugero kwita ku mutekano w’Intara y’Amajyaruguru

    Guverineri Nyirarugero yijeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko azakorana imbaraga ze zose

  • BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw –

    Ni impapuro mpeshamwenda z’igihe kirekire, kuko zizamara imyaka 20, aho byitezwe ko agaciro k’urwunguko rwazo gashobora kurenga 10% kakagera no kuri 25%, nk’uko bisanzwe bigenda ku zindi mpapuro mpeshamwenda z’igihe kirekire.

    Ku muntu wifuza kugura izi mpapuro mpeshamwenda, agomba kuba afite igishoro cy’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100 Frw yishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda, kuko izi mpapuro zatanzwe ku isoko ry’imbere mu gihugu, ariko n’abanyamahanga bakaba bafite ubushobozi bwo kuzigura mu gihe babishatse.

    Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

    Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa, ubundi zigashyirwa ku isoko gutyo.

    Ku rundi ruhande, impapuro mpeshamwenda ni amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire, ariko nanone bakaba bayashoye mu bikorwa bibyara inyungu z’igihe kirekire, kuko iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta amafaranga.

    Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu mwaka wa 2008, ndetse yigeze no gushyira hanze izifite agaciro ka miliyoni 400$, uretse ko izo zashyizwe ku isoko mpuzamahanga.

    Mu Rwanda, abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, nabo batangiye kwitabira iri soko ry’impapuro mpeshamwenda cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe mu kwigisha akamaro kazo, bwatangiye mu mwaka wa 2014 ndetse bukaba bugikomeje.

    Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda, kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.

    BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw

  • Mineduc yasohoye gahunda y’uburyo abanyeshuri bazajya mu biruhuko –

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Ministeri y’Uburezi ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ndetse n’ibigo bitwara abagenzi bamaze guteganya ahantu hazifashishwa mu kwakira abanyeshuri bazaba bava mu mashuri abacumbikira, berekeza mu byerekezo batahamo.

    Iri tangazo rigira riti “Iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 ku banyeshuri bazaba bari mu ngendo, kubabungabungira umutekano no kubafasha kubona imodoka zibageza ku buryo bworoshye aho abanyeshuri bataha.”

    Gahunda y’ingendo ku banyeshuri

    Ku wa gatatu tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyanza, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Rwamagana na Kayonza.

    Ku wa Kane tariki ya 1 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Huye, Gisagara, Gakenke, Ngororero, Nyabihu na Bugesera.

    Ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo byo mu turere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Gicumbi, Rulindo, Karongi, Rutsiro, Ngoma na Kirehe.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata uyu mwaka, hazataha abiga mu bigo byo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Burera, Rubavu, Gatsibo na Nyagatare.

    MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bazajya bafatira imodoka ku mashuri aberekeza mu byerekezo batahamo, bigakurikiranwa n’ubuyobozi bw’ishuri. Akarere kazakurikirana ko buri muyobozi w’ishuri yakoranye n’abashinzwe gutwara abagenzi kubona imodoka zizatwara abanyeshuri.

    Aho abanyeshuri bahagurukira ku mashuri, hagomba kuba harateganyijwe ibikoresho by’isuku, hari n’ubundi buryo bwateganyijwe bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abanyeshuri bazafashwa n’itsinda rizashyirwaho n’urwego rw’Akarere, hanyuma guhuza ibikorwa na raporo bikorwe n’urwego rw’Intara.

    Ahateganyijwe ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali

    Ahazifashishwa mu gufasha abanyeshuri mu ngendo mu Mujyi wa Kigali ni kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo. Mu Ntara y’Amajyepfo abanyeshuri bazafatira imodoka kuri Stade ya Huye na Muhanga.

    Mu ntara y’Amajyaruguru, abanyeshuri bazahurira kuri Stade ya Musanze mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyeshuri bazaba bari ku Kibuga cya Kayonza TVET naho mu Ntara y’Iburengerazuba ni kuri Stade ya Karongi na Stade ya Rubavu.

    Bimwe mu bikoresho bizakoreshwa mu gukumira Covid-19

    Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gutaha mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, hateguwe ibikoresho birimo ahantu hahagije abanyeshuri bazajya bakarabira intoki, cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda nko gukoresha umuti usukura intoki (hands sanitizers).

    Hari kandi ubwiherero n’ibikoresho by’isuku bihagije, ibikoresho byo gupima ubushyuhe bw’umubiri, ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze, imodoka yakwifashishwa mu gutwara abarwayi bibaye ngombwa, ndetse n’icyumba kinini kirimo intebe na matora cyakwifashishwa mu gihe habonetse umuntu ukekwaho icyorezo cya Covid-19.

    Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge bazajya bakusanya amakuru bayoherereze abashinzwe uburezi ku rwego rw’akarere, nabo bayahe abayobozi b’akarere bungirije bafite imibereho myiza mu nshingano zabo.

    Bitewe n’igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri cyabaye kirekire kurusha uko byari bisanzwe, kuko cyatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize ku banyeshuri bamwe na bamwe.

    Mineduc yamaze gutangaza gahunda y’uburyo abanyeshuri bazataha muri ibi bihe bya Covid-19

  • Abakoresha gaz bakomeje kwinubira izamuka ry’ibiciro byazo –

    Uku kuzamuka kw’ibiciro gushobora gukoma mu nkokora gahunda ya leta yo yo kubungabunga amashyamba hashakwa ibindi bicanwa, aho Abanyarwanda bashishikarijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibiti n’ibiyakomokaho.

    Mu mpera z’umwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali gaz y’ibiro bitandatu yaguraga 6000Frw, kuri ubu henshi iri kugura 7500Frw cyangwa 8000Frw. Ni mu gihe gaz y’ibiro 12 yaguraga ibihumbi 12Frw ubu igeze kuri 15000Frw, naho iy’ibiro 20 yaguraga ibihumbi 20Frw ubu igeze kuri 25000Frw.

    Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko babona gahunda ya leta itazagerwaho mu buryo bworoshye kuko bashobora kuzasubira ku makara niba ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira nk’uko byagaragaye muri aya mezi 3 ashize.

    Mugabo Solange ati “Twari tumaze kuyimenyera ariko ubu yarahenze rwose, akaguraga 6 ubu nakaguze ibihumbi umunani njye mbona ari ikibazo gikomeye.”

    Uwimana Jean ati “Njye nkoresha icupa ry’ibiro 12, mu mezi nk’atatu hiyongereyeho ibihumbi 3 cyangwa 3500 niba nibuka neza. Nabonye biri kwiyongera mu buryo buteye ubwoba.”

    Nshimiyimana Philemon ati “Njyewe nkoresha gaz nto, aho ngurira nayiguraga bitandatu ariko ubu nkagura 7. Ni ikibazo.”

    Ibivugwa n’abaguzi babihurizaho n’abacuruzi ba gaz bemeza ko ibisubizo byaturuka mu Rwego Ngenzuramikorere RURA ari narwo rwego rugena ibiciro nk’uko rubikora ku bindi bikomoka kuri Peteroli.

    Urwego Ngenzuramikorere rwo rwavuze ko ruri gukurikirana iki kibazo ndetse ko hari gutegurwa ibisubizo birambye ndetse hakanatekerezwa niba hashyirwaho ibiciro bya gaz.

    Umuyobozi ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA, Mutware Alexis ati “Iryo suzuma turigeze kure, rizarangirana n’uku kwezi, nitubona ari ngombwa ko dutangira gushyiraho ibiciro bya gaz, ubwo tuzabishyiraho. Ikindi nka leta igiye gutangira kubaka ububiko bunini bwa gaz buzajya bubika ibiro miliyoni 17 bikaba bizadufasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro bya gaz.”

    RURA ivuga izamuka ry’ibiciro ryatewe nuko gaz yazamutse ku rwego mpuzamahanga aho toni imwe yaguraga amadorali 380 mu mpera z’umwaka ushize, ubu ikaba igeze ku madorali 595.

    Ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira mu Mujyi wa Kigali

  • Ibyagenzaga Mayaki uherutse kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro –

    Kuri uwo munsi, Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze yandika ko bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko Mayaki ari umuntu ufite ubunararibonye kandi “azanye n’ibitekerezo bishya”.

    Mu 2019 nibwo Komite Nyobozi y’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yemeje itegeko rishyiraho kandi rigena imikorere y’urwego rwawo rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).

    AUDA-NEPAD yahawe inshingano zo gutanga ubufasha no kugira inama ibihugu binyamuryango bya AU ku ngamba z’iterambere bifite, kongerera ubushobozi no kubifasha kuzishyira mu bikorwa, gusesengura ibikorwa byabyo no kubitera inkunga mu bijyanye no kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa n’ibindi.

    Jeune Afrique yatangaje ko Mayaki mu minsi ibiri yamaze mu Rwanda, yari yazanywe n’intego z’ingenzi zirimo gahunda yo kwihutisha ibikorwa byo kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti kiri muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Amasezerano ashyiraho iki kigo yemerejwe i Addis Ababa ku wa 11 Gashyantare 2019, asinywa n’ibihugu 16 ariko bibiri gusa nibyo bimaze kuyemeza, ibyo ni u Rwanda na Mali. U Rwanda nirwo rwabimburiye ibindi mu Ukuboza 2019 mu gihe Mali yo yabikoze muri Gicurasi 2020.

    Muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame ku bwumvikane busesuye yatorewe kuyobora Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

    Ni inshingano azamaraho imyaka ibiri [2020-2022], yazifashe asimbuye Macky Sall uyobora Sénégal.

    Magingo aya, hatangiye ibiganiro bigamije gutuma ibihugu byemeza amasezerano ashyiraho ikigo kijyanye n’imiti. Ku rundi ruhande hatangiye no gutekerezwa uburyo urwego rw’abikorera rwakwinjizwa muri iyi gahunda.

    Ibi bijyanye no kunoza uburyo urwego rw’ibijyanye n’imiti rukora ku buryo hongerwa ingano y’iyoherezwa mu mahanga bikanajya no kureshya ishoramari rishya muri iyi ngeri yaba inganda n’abandi bikorera.

    AUDA-NEPAD yitezweho kugira akamaro gakomeye mu guhuriza hamwe ibikorwa bya AU binyuze mu gutanga inama n’ubufasha bwimbitse ku bihugu binyamuryango bya AU n’imiryango y’ubukungu igize akarere.

    Inagira uruhare rukomeye mu kwihutisha ukwihuza ku bihugu bya Afurika n’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Gahunda ya NEPAD yo yari igamije iterambere rya Afurika yemejwe mu nama ya AU y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2001. Gusa yagiye igorwa no kwibona neza mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Ibrahim Mayaki