Tag: featured

  • Impungenge ku buzima bwa Paul Barril, Umufaransa ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Uyu mugabo ashinjwa uruhare mu gufasha Guverinoma yakoze Jenoside mu Rwanda.

    Captain Paul Barril ni umujandarume w’Umufaransa, wayoboye umutwe wihariye ubarizwa muri Gendarmerie uzwi nka Groupe d’intervention de la gendarmerie nationale (GIGN).

    Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba, kubohoza imbohe zishobora gufatwa bugwate ku nyungu runaka, kugenzura igishobora kubangamira umutekano w’igihugu no kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Bufaransa.

    Ubwo u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand guhera mu 1981 kugeza mu 1995, uyu mugabo w’imyaka 74 ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’umutwe ushinzwe gukumira ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira ibiro bya Perezida mu Bufaransa.

    Barril yakoranye bya hafi n’Ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse avugwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butaziguye.

    Mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe mu 1993, Barril ashinjwa kuba yarafashije mu gutoza itsinda ryihariye rya EX-FAR ryari rishinzwe ubushakashatsi bwimbitse, ndetse n’interahamwe zitwaga “Turihose”. Icyo gihe ubufasha yatangaga bwitwaga “Insecticide” cyangwa se ‘umuti wica udukoko’ rigahuzwa no kuba Abatutsi baritwaga “Inyenzi” icyo gihe.

    Mu myitozo yabahaye harimo ijyanye n’uburyo butandukanye bwo kurasa, kwica abantu benshi mu gihe gito, ukoresheje imbunda cyangwa izindi ntwaro gakondo zirimo ibyuma

    Mu 1994 kandi Barril yasinye ku masezerano yo gutanga intwaro n’ubufasha bw’amaboko bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari, hagati y’u Bufaransa na Guverinoma y’u Rwanda yakoze Jenoside. Ni amasezerano yabayeho kuwa 28 Gicurasi 1994, Barril yasinyanye na Guverinoma y’abatabazi.

    Aya masezerano yagenaga ko Paul Barril yoherereza Guverinoma y’Abatabazi abacancuro 20 bazatoza EX-FAR n’interahamwe, kandi akazabaha ibikoresho birimo amasasu y’imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov na Machine gun na gerenade.

    Inyandiko zitandukanye kandi zigaragaza ko Barril yakomeje gukorana n’abahoze muri ex-FAR na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mugambi wo kongera gutera u Rwanda.

    Uyu mugabo yumvikanye bwa mbere muri Gicurasi 2020 imbere y’umucamanza ushinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu by’urukiko rwa Paris, nyuma imyaka umunani yari ishize hakorwa iperereza.

    Iperereza ryatangijwe nyuma y’ikirego cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe mu 2013 n’Ishyirahamwe Survie, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH) n’Umuryango w’Uburenganzira bwa Muntu (LDH).

    Intandaro y’ibirego by’iyi miryango itatu itegamiye kuri Leta, ni ukuba Paul Barril yaraje kenshi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, n’ariya masezerano yasinye na Leta yakoraga Jenoside kandi abizi neza ibiri kuba.

    Inyuma y’ibi bikorwa, iyi miryango ikeka kandi ko Perezida François Mitterrand cyangwa guverinoma ya Edouard Balladur yaba yarakoresheje Captain Barril mu bikorwa by’ingamba zitaziguye z’u Bufaransa kugira ngo ashyigikire ubutegetsi bw’u Rwanda kurwanya ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

    Nubwo ibimenyetso bimushinja byigaragaza, Paul Barril yahakanye gusinya ayo masezerano angana na miliyoni 3 z’amadolari na Leta yakoraga Jenoside. Bivugwa ko kandi bimwe mu byari bikubiye muri ayo masezerano Guverinoma yakoraga Jenoside yabihawe.

    Icyakora, impuguke mu gusuzuma imikono yandikishijwe intoki zakoze iperereza risozwa mu Ugushyingo 2020, zemeje ko umukono uri kuri ayo masezerano ari uwe koko.

    Tariki 28 na 29 Gicurasi 2020, Barril usanganywe indwara yo gususumira izwi nka Parkinson disease yitabye umugenzacyaha ku ibazwa ari kumwe n’umwunganizi.

    Paul Barril yavuze ko yagiye mu Rwanda muri Gicurasi 1994 ari kumwe n’abandi benshi bakoranaga mu butasi, bajyanywe no gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana, yahanuwe ku wa 6 Mata 1994.

    Ngo kujya gukora iperereza bari babisabwe n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga.

    Ngo ikindi gihe yageze mu Rwanda yari mu kazi k’iperereza yatumwe n’u Bufaransa. Ngo yaje kuhava ahasiga abantu bane bakoranaga ngo bamukorere iperereza ku basirikare b’u Rwanda bari bari mu mutwe udasanzwe.

    Ikinyamakuru Libre Belgique cyatangaje ko hari amafoto yaje kuboneka mu bahoze ari abacanshuro ba Barril mu Rwanda bitwaje imbunda, byerekana ko bashobora kuba bari barimo gutoza abasirikare b’u Rwanda cyangwa se bakanarwana ku ruhande rwabo.

    Nyuma y’amezi atanu Barril ahatwa ibibazo, hasabwe ko hakorwa irindi perereza hagashakwa ibindi bimenyetso ku ruhare rwe mu bufatanyacyaha mu mugambi wo gutegura Jenoside. Ibyo bivuze ko iryo perereza rishobora gutuma Barril yongera guhamagazwa ngo ahatwe ibibazo mu butabera.

    Icyakora, impungenge ni nyinshi ku buzima bwe ku buryo ashobora kutazagezwa mu butabera ngo abazwe ibyo ashinjwa.

    Ni ukubera ko hari raporo y’impuguke mu buvuzi yo ku wa 22 Ukuboza 2020, yabonywe na AFP, inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu bwonko zagaragaje ko uburwayi Barril bugeze ku rwego rwo hejuru, ndetse butamwemerera kuburana.

    Hari impungenge ko Barril ashobora kutagezwa mu butabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho

  • Rubavu: Urubyiruko rurashinja umukozi w’Akarere uburiganya bwa miliyoni 40 Frw –

    Abagize iyi koperative bavuga ko batse Akarere icyangombwa cyo gucukura urusekabuye (gravier) mu mugezi wa Bihongora, uwo bagezeho bwa mbere ari na we ushinzwe gutanga ibyo byangombwa witwa Dukuzumuremyi Chantal ngo arahabahuguza arahatwara nyuma aza kuhagurisha miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi w’iyi koperative, Esperance Aziza, yavuze ko aho hantu bahakoreye kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu mpera z’umwaka 2019 ariko mu gihe bagiye mu karere kugisha inama y’uburyo babona icyangombwa kibemerera gucukura mu buryo bwemewe n’amategeko, ngo nibwo umukozi ushinzwe ubucukuzi bwa kariyeri yabaciye inyuma.

    Ati “Twamenye ko batanga ibyangombwa by’ubucukuzi noneho tugiyeyo hari harimo uwitwa Chantal na Jacques batugira inama y’uko twabigenza mu gihe tugiye kubikora nibwo uriya mugore witwa Dukuzumuremyi Marie Chantal yaduciye inyuma ajya gukorera hahantu twakoreraga nyuma aza kuhagurisha’’.

    Undi munyamuryango Niyitegeka Salomon yavuze ko icyo bakeneye ari ukurenganurwa bagakomeza gukora nk’uko leta isaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe ahari.

    Ati “Icyo dukeneye ni ukurenganurwa niba hari n’ibisabwa birebana n’ubucukuzi babitubwira kuko n’ubundi twari turimo kubishaka n’uko uriya mugore yari yaratinze kudusinyira. Natwe nk’urubyiruko nk’uko leta ivuga ngo dushake amahirwe adukikije, twifuza gukomeza gukusanya amabuye azanwa n’umugezi’’.

    Dukuzumuremyi Chantal ushinjwa, yavuze atigeze abona urwo rubyiruko ruza kumugisha inama.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko iki kibazo batangiye kugikurikirana.

    Ati “Iki kibazo kirimo gukurikiranwa. Umukozi waba yarakoze mu nyungu ze agashaka indonke akanagurisha ibirombe, ni ikibazo kirimo gikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

    Umuyobozi Wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Dr. Ivan Twagirashema yavuze ko iki kibazo kizakemurwa k’ubufatanye n’izindi nzego zirimo na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kuko gutanga impushya zo gucukura muri kariyeri nto babyeguriye ubuyobozi bw’uturere.

    Ati “Kariyeri nto kuko zirimo abantu benshi baranazirwanira, inini biragoye kuba hazamo ibibazo nk’ibyo kuko inini akenshi ziba ari inganda. Mu kubikemura, Minaloc yaba irimo natwe duhari noneho tukaganira ku ku buryo twarangiza akajagari karimo kavugwa muri kariyeri ntoya’’.

    Mu Karere ka Rubavu kuva mu myaka yashize hakunze kugaragara ibibazo by’abayobozi bavugwa muri za Kariyeri cyane cyane mu mucanga ujaburwa mu mugezi wa Sebeya wakunze kuvugwamo abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rubavu. Nibura mu mwaka kariyeri zinjiriza aka karere arenga Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aka gace urubyiruko rwakuragamo umucanga n’amabuye biravugwa ko bahambuwe n’umukozi w’akarere

  • Nkubiri Alfred ushinjwa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano yitabye Urukiko –

    Uyu mucuruzi ufungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge yitabye Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021.

    Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Nkubiri aburana ari i Mageragere [hifashishijwe video conference] mu gihe Ubushinjacyaha, Abunganira Nkubiri, Abacamanza ndetse na bamwe mu bo mu muryango we baba bicaye mu cyumba cy’iburanisha kiri i Rusororo.

    Mu Iburanisha mu mizi ryatangiye uyu munsi, hagarutswe ku cyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha aho Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Nkubiri yakoze icyo cyaha binyuze mu baturage yagiye ashyira ku rutonde rw’abahawe ifumbire kandi ntayo bahawe.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abaturage bagiye bashyirwa ku rutonde nk’abahawe inyongeramusaruro nyuma bikaza kugaragara ko ntayo bahawe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari na lisiti Nkubiri yatanze muri MINAGRI agaragaza ko hari n’abaturage bamurimo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa.

    Aba baturage babwiye ubugenzacyaha mu ibazwa ko kuba baragaragaye kuri urwo rutonde nk’abahawe ifumbire, ko uwo mukono ugaragara ku mazina yabo ari umuhimbano wahimbwe na Nkubiri Alfred.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bushingiye ku bimenyetso by’abantu bagaragaje ko batigeze bahabwa ifumbire nyamara Nkubiri yarakoze urutonde bagaragaraho nk’abahawe iyo fumbire ndetse n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abamubereyemo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa, busanga Nkubiri ahamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

    Umucamanza yahaye umwanya Nkubiri ngo yiregure kuri iki cyaha cyo guhimbira abantu imikono avuga ko atari byo kuko Ubushinjacyaha bwirengagije ukuri.

    Yavuze ko hari inyandiko nyinshi yagiye yandikirwa n’abayobozi b’uturere ndetse n’inama zitandukanye bagiye bakorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi zemeje ko abo baturage bahawe ifumbire.

    Nkubiri yavuze ko Ubushinjacyaha bukwiye kureba imikono y’abo bantu bavuga ko batigeze bahabwa ifumbire bityo bukareka kwirengagiza ukuri.

    Abunganira Nkubiri bagaragarije Urukiko ko ifumbire umukiliya wabo yahaga abaturage babanje kugaragaza ko bari ku rutonde rwakozwe n’inzego z’ibanze kuva ku tugari kugeza ku Karere noneho akarere kagashyikiriza Minagri urwo rutonde.

    Bagaragaje ko urutonde rutakorwaga na Kompanyi ya ENAS (ihagarariwe na Nkubiri), ahubwo rwabaga rwakozwe na Minagri. Ibi ngo byashingirwaga ku masezerano impande zombi zagiranye.

    Ikindi kandi ngo ni uko kugira ngo umuturage ahabwe ifumbire yagombaga kuba yahawe nkunganire na leta ku buryo bitari gushoboka ko Nkubiri cyangwa se iyo ENAS bikorera urutonde kandi barabanzaga gutegereza urutonde rwatanzwe na leta.

    Basabye Urukiko ko rwategeka ko iyo mikono y’abavuga ko basinyiwe na Nkubiri, yajya gusuzumwa hifashishijwe Laboratwari ipima ibimenyetso bya gihanga kugira ngo igaragaze koko ko iyo mikono ari imihimbano.

    Me Uwizeyimana Jean Baptiste uri mu banyamategeko bane bunganira Nkubiri yavuze ko umukiliya wabo uretse kumenya ingano y’ifumbire izajyanwa mu Karere runaka ariko urutonde rwabaga rwakozwe na Minagri ku bufatanye n’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu.

    Inkuru irambuye ni mu kanya ….


  • Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda wa Kagugu-Gacuriro ko ugiye kongerwa –

    Ni ikibazo cyatanzwe n’umwe mu bakoresha uwo muhanda yifashishije urubuga rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe, aho yabajije niba hari ikiri gutegurirwa umuhanda wa Kagugu-Gacuriro unyuze i Nyarutarama, kubera umubyigano w’ibinyabiziga biwukoresha.

    Nyuma y’iminota 20 gusa agaragaje icyo kibazo, Amb. Claver Gatete yahise amusubiza, amubwira ko ikibazo cy’uwo muhanda kizwi ndetse ko igishushanyo mbonera cy’uko uzagurwa giteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2021.

    Yagize ati “Ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka (zikoresha uwo muhanda) turakizi. Igishushanyo mbonera cyo kwagura uwo muhanda, Umujyi wa Kigali urenda kukirangiza ndetse hazahita hakurikiraho imirimo yo kuwagura. Duteganya ko tuzakirangiza muri Gicurasi 2021.”

    Umujyi wa Kigali umaze igihe mu bikorwa byo kwagura imihanda inyuranye, aho hari iyarangiye ndetse n’indi ikiri kubakwa mu kugabanya umubyigano w’imodoka mu muhanda.

    Muri yo hari nk’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo – Sports View Hotel – Airtel wamaze kuzura, naho umuhanda umanuka kuri Contrôle Technique werekeza Nyabisindu ugakomeza i Nyarutarama ugasa n’aho ugana kuri Green Hills, ukambuka Kibagabaga, nawo ugeze kure wubakwa.

    Hari n’umuhanda uhuza Rwandex na Unilak, ugakomereza ku masangano y’imihanda ya Sonatubes wamaze kuzura, hakaba n’undi uva Rwandex – mu Myembe – Kigali Convention Centre. Muri iyo mihanda kandi harimo uhuza Mulindi – Rusororo, wenda kuzura.

    Uretse imihanda yongerwa hari kubakwa n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu harimo kongera amazi akoreshwa n’abaturage ndetse n’amashanyarazi.

    Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda Kagugu-Gacuriro ko gahunda zo kuwagura zigeze kure zitegurwa

  • LIVE: Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza Rusesabagina adahari, Sankara ari kuburana (Amafoto na Video) –

    Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Uyu mugabo w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

    Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

    Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

    Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  UBUSHINJACYAHA BUGIYE GUKOMEZA KWEREKANA UKO IBYAHA ABAREGWA 20 BASHINJWA BYAKOZWE

    11:13: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko hari uburyo ibyaha byakozwe ndetse ubushinjacyaha bwasabye kwemererwa ko humvwa abatangabuhamya babiri bafite amakuru y’ingenzi mu rukiko arimo uko ibikorwa by’iterabwoba byatangiye ndetse bigatangirwa ibimenyetso.

    11:07: Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku buryo bwo gufasha abagororwa kubona amafunguro.

    Ati “Iyo twiriwe kuri gereza hagati ya saa Yine na saa Tanu baduha ibigori tukabirya. Nk’ubu tuba twaje nta gakoma tunyweye. Burya iyo umuntu yariye ni bwo atekereza neza.’’

    Umucamanza Muhima yijeje ko urukiko ruzaganira na Gereza bafungiyeyo hanyuma hakarebwa icyakorwa.

    11:04: Nikuzwe Simeon yavuze ko mu kugena gahunda hanakwitabwa ku mibereho y’abaregwa kuko hari igihe umuntu aryama ameze neza ariko akaba yaramuka atameze neza.

    Ati “Ubuzima tubayemo buratugoye kubera imirire tubona, mu birinda indwara, ibyubaka imbaraga n’ibindi.’’

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko mu gihe hari ikibazo hakoreshwa uburyo busanzwe bwifashishwa.

    -  Abadipolomate bitabiriye iburanisha

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, mu rukiko hagaragaye abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye.

    Mu gufasha gukurikirana urubanza bashyiriweho uburyo bwo gusemura butuma bakurikirana neza ibiri kuvugirwa mu rubanza.

    10:40: Urukiko rwagaragarije ababuranyi ingengabihe (road map) y’uburyo urubanza rwaburanishwa. Abashinjacyaha n’abavoka bari gutanga ibitekerezo kuri iyo ngingo mbere y’uko hafatwa umwanzuro kuri iyo gahunda.

    10:20: Me Nkundabarashi yavuze ko Nsabimana akwiye gufatwa nk’aho hari impamvu zifatwa nk’inyoroshyacyaha ku byaha akurikiranyweho.

    Ati “Nsabimana yagaragaje gukorana n’inzego zose kandi n’Ubushinjacyaha hari ibyo duhuriyeho. Kuba yarafashe icyemezo cyo korohereza ubutabera kuva yatangira kubazwa muri RIB, Ubushinjacyaha n’ahandi, urukiko rukwiye kubirebaho.’’

    Yavuze ko indi mpamvu ari uko Nsabimana Callixte ari ubwambere akurikiranywe n’inkiko byerekana ko yari asanzwe ari umuntu witwara neza muri sosiyete.

    Ati “Indi mpamvu ni uburyo bw’imiburanire ya Nsabimana, yagiye agaragaza ko yitandukanyije n’ibyo umutwe yarimo wakoze. Izi mpamvu nyoroshyacyaha twagaragaje, ku ngaruka zagira tuzabivugaho nyuma.’’

    Sankara abajijwe niba hari icyo yongeraho yagize ati “Ntacyo mfite cyo kongeraho Nyakubahwa Perezida.’’

    Me Nkundabarashi Moïse n’umukiliya we Nsabimana Callixte ‘Sankara’ imbere y’urukiko

    Me Nkundabarashi Moïse yeretse urukiko impamvu zitandukanye zirimo ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yorohereje ubutabera kubona amakuru ku buryo byazaherwaho mu gihe ruziherera rufata umwanzuro ku byaha ashinjwa

    Me Nkundabarashi Moïse aganira na Nsabimana Callixte ‘Sankara’

    10:15: Me Nkundabarashi yavuze ko hari ibikorwa bimwe Ubushinjacyaha bwerekanye ko bigize ibyaha bitandukanye kandi nyamara ‘bitagakwiye gukurikiranwaho mu gihe kimwe.’

    Yavuze ko ibyaha bitatu birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba bikwiye guhuzwa.

    Ati “Nsabimana yasobanuye ko yari Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN. Ibyo yakoze yarabivuze.’’

    -  Me Nkundabarashi Moïse yasabye urukiko kandi kuzareba ko ibyaha byakozwe mbere y’uko amategeko asohoka mu igazeti ya Leta bitagombaga gukurikiranwa.

    Ati “Ibyo nabyo twumva urukiko rwazabisuzuma mu gihe ruzaba rwiherereye. Twe tubona hakwiye gushingirwa ku itegeko rya 2012.’’

    10:01: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yatangiye gusobanura ku biregwa umukiliye we hashingiwe ku mategeko. Yavuze ko umukiliya we yagaragaje uruhare rwe mu bikorwa, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje Nsabimana nk’umuntu ufite imyitwarire idahwitse, byatumye yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, akajya kurangiriza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

    Ati “Mu rubanza aho umuburanyi yemera icyaha, biba bifite ingaruka mu gihe urukiko rugiye kwiherera rufata icyemezo. Nimureba mu ikoranabuhanga ku kimenyetso cya 200, twagaragaje ibimenyetso bishimangira ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze atari byo cyane ku byo kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda.’’

    Yavuze ko hari inyandiko zerekana ko Nsabimana yasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    -  URUKIKO RWANZUYE KO URUBANZA RUKOMEZA KUBURANISHWA RUSESABAGINA ADAHARI

    09:51: Abacamanza bagarutse mu byicaro byabo. Urukiko rwanzuye ko hashingiwe ku itegeko ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, urubanza rugomba gukomeza.

    Mu isesengura rwakoze rwagaragaje ko uregwa icyaha cy’ubugome agomba kwitabira iburanisha ariko ataboneka nta mpamvu zifatika yatanze akaba yaburanishwa adahari.

    Rwatanze ingero za Ingabire Victoire na Munyagishari Bernard baburanye n’Ubushinjacyaha bivanye mu rubanza ariko nyuma rugakomeza.

    Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku ngero zitandukanye no kuba Rusesabagina Paul atitabye urukiko nta mpamvu, urubanza ruzakomeza kuburanishwa adahari kuko ari we wivukije uburenganzira.

    Rwemeje ko buri gihe azajya amenyeshwa itariki y’urubanza, ndetse afite uburenganzira bwo kwitaba urukiko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa.

    -  Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?

    Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

    Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.

    Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

    Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.

    -  Amafoto y’abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo

    Nsabimana ‘Sankara’ areba muri dosiye ye mbere y’uko iburanisha ritangira

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa

    09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.

    Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi

    09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n’abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.

    Ati “Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n’ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z’ubutabera ariko byasabwe n’umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.’’

    Me Rugeyo Jean yavuze ko hashingiwe ku mategeko urubanza rukwiye gukomeza

    09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z’aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.

    Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka adahari.

    Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk’aho uregwa ahari.

    Ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.’’

    Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre aganira na mugenzi we, Dushimimana Claudine bari mu bagize itsinda ry’abashinjacyaha

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we uyoboye itsinda ry’abashinjacyaha

    08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.

    Ati “Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry’uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw’uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.”

    08:54: Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w’urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.

    Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina ‘yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.’’

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.

    08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n’igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.

    • Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte ’Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

    • Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
    • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
    • Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
    • Guhakana Jenoside.
    • Gupfobya Jenoside.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw’Ikirenga.

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Abavuga Igifaransa basabwe no kugikoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga –

    Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abagore bayobora ibigo bitandukanye bakoresha Ururimi rw’Igifaransa byateguwe na Cleo Kivu Hotel ku bufatanye na Skol Rwanda, Tele 10 na Canal+.

    Izi mpungenge zagaragajwe nyuma yo kubona ko inyandiko nyinshi n’ubutumwa abantu bahanana bikunze kuba biri mu Cyongereza.

    Hakizimana Lydie, Umuyobozi wa Happy Hearts & Aims, inzu ikorana na Minisiteri y’Uburezi mu kwandika ibitabo by’abanyeshuri yavuze ko ibikenerwa mu kwiga, ibyinshi ubisanga mu Cyongereza, yemeza ko bizitira abavuga Igifaransa.

    Ati “Ibikoresho byose dukenera mu guhanahana amakuru usanga biri mu Cyongereza mbere ya 2009 amashuri yose yigaga mu Gifaransa nanjye ubwanjye amashuri yose nayize mu Gifaransa ariko muri kaminuza hazagamo n’Icyongereza kandi twagiye tubimenyera ariko gushaka ibijyanye n’amasomo y’Igifaransa kubibona wasangaga bikomeye, ariko kumenya Igifaransa hanakenewe n’uruhare rw’umuryango nk’umubyeyi agafasha abana kwiga akabaganiriza byatuma umwana akura avuga ururimi neza.’’

    Nicole Bamukunde, Umuyobozi wa Vater Rwanda, Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo yasabye abavuga Igifaransa kugikoresha mu bijyanye n’ikoranabuhanga ngo kuko hafi y’imfashanyigisho zose ziba kuri internet ziba ziri mu Cyongereza.

    Ati “Ku birebana n’imfashanyigisho z’Igifaransa nubwo bigorana kuzibona, ikoranabuhanga ryarabikemuye kuko ubona ibyo ukeneye upfa kuba ufite mudasobwa ibindi byose ukeneye urabibona nubwo usanga ibyinshi biri mu Cyongereza.”

    Yasabye urubyiruko kwitabira gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko abavuga Igifaransa bagasangizanya amakuru bakoresheje uru rubuga.

    Dr Carmen Nibigira, umwarimu wa kaminuza akaba n’impuguke mu bukerarugendo yavuze ko hakorwa ishoramari mu gufasha abavuga Igifaransa kugera ku makuru n’ubushakashatsi.

    Ati “Iyo urebye kaminuza nyinshi zikomeye usanga ari izo mu bihugu bivuga Icyongereza niba dukeneye ko mu masomo no mu bushakashatsi habamo ishoramari muri kaminuza no mu mashuri asanzwe kuko bisaba ubushobozi kandi ntibyaboneka hadakozwe ubuvugizi no gufasha mu bushakashatsi mu iterambere ku buryo ibizajya bikorwa bizagirira akamaro miliyoni z’urubyiruko cyane cyane muri Afurika y’Iburengerazuba n’Iburasirazuba bavuga Icyongereza n’Igifaransa’’

    Yakomeje avuga ko bitewe naho u Rwanda ruherereye nk’igihugu ari ngombwa kumenya Igifaransa kugira ngo ugere ku mahirwe ari mu baturanyi bakoresha uru rurimi.

    Ati ‘’Nko mu bukerarugendo n’imico itandukanye ihura kandi bigakorwa hakoreshejwe ururimi urebye nk’aho turi, mu Burengerazuba hari RDC, mu Majyepfo hari u Burundi bose bavuga Igifaransa abandi bavuga Icyongereza twebwe ni ngombwa kumenya Igifaransa nk’abanyeshuri nigisha mbabwira ko kuvuga indimi nyinshi ari amahirwe n’urufunguzo rw’ubuzima. Igifaransa turi gushaka ko cyaba ururimi rukoreshwa mu bucuruzi dusaba abagore n’urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga kuko ariho usanga byose dukeneye.’’

    Cleo Lake Kivu hôtel yateguye ibi biganiro iherereye mu Karere ka Karongi, ikaba ari mwe muri hoteli ifite ubunararibonye mu kwakira abayigana neza. Ifite umwihariko wo kuba iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

    Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) watangiye ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ururimi rw’Igifaransa ruhabwe umwanya munini mu mashuri bityo ruzamuke mu gihugu.

    Lydie Hakizimana (iburyo) yagaragaje impungenge z’uko imfashanyigisho nyinshi zisigaye ziri mu Cyongereza

    Ni ibiganiro byitabiriwe n’abagore bayoboye ibigo bitandukanye

    Nicole Bamukunde yasabye urubyiruko ruvuga Igifaransa no kugikoresha mu bijyanye n’ikoranabuhanga

  • Amashuri yahawe umukoro w’uturima tw’igikoni no gutera imbuto kugira ngo yihaze mu biribwa –

    MINEDUC yabisabye ibigo by’amashuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, ubwo hizihizwagwa umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri umuhango wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kayanga ruri mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

    Kuri iki kigo cyigamo abana 2158, hatewemo ibiti by’imbuto zitandukanye hanakorwa uturima tw’igikoni turimo amoko atandukanye y’imboga kugira ngo bijye byifashishwa mu kugaburira abana bahiga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto no gukora uturima tw’igikoni mu bigo by’amashuri ari nziza kuko izatuma bigira ubushobozi bwo kugaburira abanyeshuri saa sita.

    Ati “Icyo dukangurira amashuri ni uko na buri shuri naryo ryagenda ryiyubakamo ubushobozi kugira ngo ribone ibyo kugaburira abana biri hafi, ibi mwabonye hano twateraga ibiti by’imbuto n’imboga bikaba ari ingenzi cyane ndetse bizafasha iri shuri kwiyubakamo ubwo bushobozi ubwaryo kandi ni gahunda dukangurira buri shuri ndetse na Minisiteri n’abafatanyabikorwa tuzagenda dushyiramo imbaraga kugira ngo dufashe amashuri kwiyubakamo ubwo bushobozi.”

    Yakomeje ashishikariza amashuri yose gutera ibiti n’imboga kugira ngo abana bayigamo bazabashe kubona intungamubiri nziza zibafasha gukura no kwiga neza.

    Kwizera Bosco wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kayanga, na we yemeza ko ibiti bateye bizabafasha cyane mu minsi iri imbere.

    Ati “Twabyishimiye kuko mu minsi iri imbere ziriya mboga zatewe nizo tuzajya turya na ziriya mbuto kandi bizajya bituma twese duhaga ubuyobozi nabwo butajya gushakisha ibyo butugaburira kure.”

    Umuyobozi wa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko bishimiye uyu munsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri kuko uzafasha ababyeyi kumva akamaro iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

    Ati “Uyu ni umunsi dushima kuko udufasha kumvikanisha iyi gahunda mu babyeyi kugira ngo nabo bumve uruhare rwabo babone ko Leta ibyo yifuriza umunyarwanda ari byiza nabo babigiremo uruhare.”

    Yakomeje asaba ababyeyi barerera muri iki kigo n’abandi kumva iyi gahunda ya Leta igamije guteza imbere buri munyarwanda kuko irinda umwana kugendagenda ku buryo ashobora guhura n’izindi ngaruka.

    Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.

    Mu myaka ine ya mbere, iyi gahunda yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, yageze kuri miliyari 7 Frw.

    Mu 2019, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baryaga ku ishuri bari 97,3%, Umujyi wa Kigali wazaga ku isonga n’ubwitabire bugera ku 100%, Amajyaruguru 99,4%, Intara y’Uburengerazuba 95,2%, Amajyepfo 97,3%, Intara y’Uburazirazuba nayo ikagira ubwitabire bwa 97,3%.

    Hatewe amoko atandukanye y’imboga azifashishwa mu kurushaho kugaburira abanyeshuri ku mashuri

    Kubaka uturima tw’igikoni mu mashuri ni gahunda izateza imbere kugaburira abanyeshuri ku mashuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard niwe wayoboye umuhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku mashuri

    Twagirayezu Gaspard atera Betterave mu karima k’igikoni muri GS Kayanga iherereye muri Gasabo

    Kwizera Bosco wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kayanga yavuze ko kuba bagaburirwa ku mashuri bibafasha gukomeza amasomo nta mbogamizi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, atera igiti cy’imbuto muri GS Kayanga

    Umuyobozi wa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko bishimiye uyu munsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri kuko uzafasha ababyeyi kumva akamaro iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

  • Rwamagana: Dasso ukekwaho gukubita umuturage akamuvuna igufa yakatiwe gufungwa iminsi 30 –

    Tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, ni bwo Ntaganda Jean de Dieu yafashwe n’imodoka irimo abapolisi na Dasso ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Nzihimana yasobanuye ko bamufatiye imbere y’urugo rwe abasobanurira ko avuye gushyingura birangira bamusabye kwinjira mu modoka ya Polisi ngo bamujyane. Yasobanuye ko yateye urutambwe bakagira ngo agiye kwiruka maze Dasso wari uyirimo amukubita ikintu kimeze nk’icyuma kigashwanyaguza igufa ry’ukuguru.

    Bamushyize mu modoka bamujyana aharazwa abaturage barenze ku mabwiriza bucya ajya mu bitaro. Muganga yemeje ko igufa rye ryacitsemo kabiri bamushyiraho sima izamara amezi atandatu, yahise atanga ikirego arega uyu Dasso wari wamuvunnye ukuguru.

    Hakozwe iperereza birangira Nzihimana Méthode atawe muri yombi ndetse anakorerwa dosiye ashyikirizwa Urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yaje kuyijuririra avuga ko urukiko rutigeze ruregerwa ifungwa ry’agateganyo ahubwo rwaregewe urubanza mu mizi.

    Nzihimana ushinjwa gukubita Ntaganzwa yanajuriye avuga ko uyu mugabo yajyanwe kuri Polisi ari muzima akavuga ko icyaba cyaratumye avunika igufa cyabazwa Polisi, yanavuze ko abatangabuhamya bashingiweho batari bahari ubwo uyu Ntaganzwa yafatwaga yarenze ku mabwiriza.

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma ruherereye i Ngoma ruburanisha imanza ku ifungwa n’ifungura by’agateganyo mu rwego rw’ubujurire rwafashe icyemezo ko Nzigihima akomeza gukurikiranwa afunze.

    Urukiko rwavuze ko rusanga impamvu zikomeye zo gukekwaho icyaha Nzigihima Urukiko rw’ibanze rwashingiyeho rukamufunga by’agateganyo ari ukuba ashinjwa n’uwakubiswe ariwe Ntaganzwa, kandi hakaba abandi batangabuhamya bemeje ko babyiboneye ubwo ubwo yamanukaga mu modoka ya Polisi agakubita Ntaganzwa inkoni ku kuguru, hakaba na raporo ya muganga yerekanye ko igufa ryako ryacitse.

    Rwanagaragaje ko Ntaganzwa akimara gukubitwa yatatse cyane ndetse anamenyesha abamufashe ko akubiswe kandi ko akwiye kujyanwa kwa muganga ariko ntibyitabwaho ajyanwa kuri Polisi.

    Urukiko rwanagaragaje ko kuva aho yafatiwe kugera kuri Polisi nta wundi muntu wamukomerekeje dore ko yagiye mu modoka ya Polisi.

    Ibi bimenyetso n’ibindi byakusanyijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro ni byo byashingiweho urukiko rutesha agaciro ubujurire bwa Nzigihima.

    Urukiko rwemeje ko ikirego cya Nzigihima Méthode nta shingiro gifite, rwemeza ko icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu mugabo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro cyasuzumwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko kikaba kitateshwa agaciro. Rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunzwe kugira ngo haburanishwe urubanza mu mizi.

    Umuturage wakubiswe na Dasso yavunitse igufwa ndetse ajyanwa kwa muganga

  • LIVE: Rusesabagina ntiyageze mu rukiko, urubanza rugiye kuburanishwa adahari (Amafoto na Video) –

    Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Uyu mugabo w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

    Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

    Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

    Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?

    Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

    Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.

    Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

    Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.

    -  Amafoto y’abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo

    09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.

    09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n’abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.

    Ati “Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n’ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z’ubutabera ariko byasabwe n’umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.’’

    09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z’aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.

    Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka adahari.

    Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk’aho uregwa ahari.

    Ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.’’

    08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.

    Ati “Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry’uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw’uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.”

    08:54: Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w’urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.

    Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina ‘yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.’’

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.

    08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n’igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.

    • Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte ’Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

    • Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
    • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
    • Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
    • Guhakana Jenoside.
    • Gupfobya Jenoside.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw’Ikirenga.

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Arambye mu mabanki, urugendo muri Minicom, ingamba zidasanzwe muri BNR: Ikiganiro na Soraya Hakuziyaremye –

    U Rwanda rwashegeshwe n’ingaruka za Covid-19, kuko ubukungu bwarwo ubusanzwe mu 2020 bwari bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 8%, bwazamutse ku kigero cya 2% gusa muri uwo mwaka.

    Urwego rw’Ubucuruzi n’Inganda nka rumwe mu zihora zihanzwe amaso n’Abanyarwanda bose, narwo rwagezweho n’izi ngaruka cyane ko ibikorwa by’ubucuruzi byagiye bifungwa, inganda nyinshi zifunga imiryango.

    Raporo y’Ibikorwa bya Guverinoma yo ku wa 21 Nyakanga 2020 igaragaza ko COVID-19 yagabanyije ubucuruzi n’akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC na DRC) ku kigero cya 244,9%. Ibi byateje igihombo (deficit) cya miliyoni 57,7 z’Amadolari y’Amerika bivuye ku nyungu (surplus) yabaga yitezwe iyo ubucuruzi butahungabanye.

    Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyasize amasomo menshi kuko nko mu Rwanda, mbere yacyo [ubwo ni mu 2019] habarurwaga ibigo 10 bitanga serivisi n’ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), kuri ubu bikaba bimaze kugera kuri 63.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Hakuziyaremye Soraya uherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, agaragaza ko uru rwego yari abereye umuyobozi ari rumwe mu zakubititse cyane kubera Covid-19.

    Yagize ati “N’ubwo navuga ko urugendo rwakomeye kubera iki cyorezo cya Covid-19, tubona ko ingamba zashyizweho na guverinoma cyane cyane mu kugabanya ingaruka ku bukungu n’ubucuruzi by’umwihariko byarafashije n’ubwo ubukungu butiyongereye mu mwaka ushize ariko ni hose ku Isi.”

    “Ariko tubona kuba bwarabanyutseho 0.2%, ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika ubukungu bwaganyutseho 5%, ni ukuvuga ko ingamba zafashwe n’ubwo bitari byoroshye zari zikwiye tukarengera ubuzima bw’Abanyarwanda ariko n’ubucuruzi ntibuhungabane cyane n’ubwo ingaruka zabaye nyinshi.”

    Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

    Hakuziyaremye avuga ko iki kigega kiri mu bishobora kuzazahura ubukungu mu buryo bwa vuba ariko kikunganirwa n’uburyo bwihariye bwo kwishakamo ubushobozi bwo kugira iby’ibanze buri munyarwanda akeneye.

    Akomeza agira ati “Ikindi nitumara gukora ku bwinshi ndetse n’ubwiza bwabyo […], mwanabonye ko dusigaye dukora udupfukamunwa, ni ibintu rero mbona ko tuzubakiraho uko ubukungu bwacu bazagenda butera imbere. Ikindi kizadufasha mu kuzahura ubukungu ni ugukoresha ikoranabuhanga ndetse no mu buhinzi.”

    Urugendo rw’imyaka ibiri muri Minicom

    Kuva tariki 18 Ukwakira 2018 kugeza kuri 15 Werurwe 2021, Soraya Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda [Minicom]. Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye ariko hari byinshi byo kwishimira by’umwihariko anashimira Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere.

    Hakuziyaremye yabwiye IGIHE ko mubyo yishimira muri icyo gihe amaze akuriye Minicom harimo kuba yarashoboye gukorana neza n’abikorera ndetse n’abashoramari batandukanye mu rwego rw’inganda.

    Ati “Ni ibintu bishimisha iyo umuntu abona […] cyane cyane uko ubukungu bwacu bwariyongereye mu 2019. Ubufatanye bwo gukorana ari n’abakozi muri minisiteri ndetse n’izindi nzego zaba iz’abikorera byatumye gahunda ya Made in Rwanda ifata izina.”

    Yakomeje agira ati “Hari byinshi bigomba gukorwa ariko numva kuba iyi gahunda yari ihari, igashyirwa mu bikorwa hakongerwa umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, urwego rw’inganda rukaba ari rumwe mu rwego rukomeza kwiyongera mu gihugu.”

    Imibare ya Minicom igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 urwego rw’inganda rwiyongereye cyane aho mu Ugushyingo 2019, mu Rwanda habarurwaga inganda nto n’iziciriritse zirenga 800 zirimo inganda zitari zisanzwe mu Rwanda nk’izikora telefoni, iziteranya imodoka n’izindi nini.

    Icyo gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragazaga ko urwego rw’inganda rufite uruhare rwa 17% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

    Mu myaka ibiri ishize havuguruwe politiki y’uko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli buzagenda mu myaka 10 iri imbere ndetse na politiki yo gufasha ba rwiyemezamirimo, ibafasha gukuraho ingorane nyinshi zibugarije harimo izerekeranye n’imicungire, kubona imari, uruhererekane rw’agaciro, n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse n’imiyoboro yaryo. Ibi bizashoboka binyuze mu ngamba za politiki zigamije gutanga ibisubizo kuri izo ngorane.

    Hakuziyaremye avuga kandi ko mu bindi byagezweho n’uru rwego mu myaka ibiri ishize harimo ibiganiro byagiye bikorwa mu rwego rwo kwitegura itangira ry’isoko rusange rya Afurika ryatangiye muri Mutarama 2021.

    Avuga kandi ko kugeza uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu byiteguye kuko rusanzwe rufite ibicuruzwa byo mu Rwanda bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

    Ati “Icyiza ni uko u Rwanda turi igihugu kiri mu bya mbere byashatse iryo soko ndetse tuza no mu basinye amasezerano arishyiraho mbere. Dufite ibintu byinshi twohereza mu mahanga ariko usanga ibihugu bya Afurika tutarabyitayeho cyane ariko ni ukubera imisoro ducibwa cyangwa izindi mbogamizi mu bucuruzi usanga mu buhahirane bw’ibihugu bya Afurika hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo tubashe guhahirana.”

    Yakomeje agira ati “Mubyo dufite twohereza hari ibikorerwa mu nganda birimo ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’amata, kawunga, ifarini nabyo bikorerwa mu Rwanda kandi byoherezwa mu bihugu bya Afurika.”

    Hakuziyaremye avuga ko u Rwanda rufite icyayi cyiza ndetse n’ikawa n’ubwo byoherezwa I Burayi, Aziya na Amerika ariko usanga n’ibihugu byo muri Afurika biba bibishaka ku buryo isoko rusange rya Afurika rigomba gufasha mu korohereza ibyo bihugu.

    Imigabo n’imigambi ajyanye muri BNR ni yose…

    Ku wa 15 Werurwe 2021, Ubwo imyaka itatu yaburaga igihe gito ngo yuzure, nibwo Umukuru w’Igihugu yongeye kugirira icyizere Soraya Hakuziyaremye amugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Hakuziyaremye avuga ko n’ubusanzwe BNR ari urwego rureberera ubukungu bw’igihugu, kandi igatanga inama z’aho ibona uru rwego rugomba kwitabwaho. Ibi ngo ni ibizatuma mu nshingano ze za buri munsi akomeza gukorana bya hafi n’abo mu rwego rw’inganda n’ubucuruzi.

    Mu bindi ashyize imbere harimo gukorana cyane cyane n’ Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari, KIFC (Kigali International Financial Center), mu kuzana abashoramari benshi mu rwego rw’imari.

    Ati “Ndetse n’ibigo by’imari bishobora gufasha abikorera kugera ku bushobozi cyangwa kubona amafaranga ahendutse. Numva ari ikintu numva mu bikorwa nakoraga nkorana bya hafi n’abikorera ari ikintu nzakomeza kwitaho.”

    Yakomeje agira ati “Kandi no muri BNR twari dusanzwe dukorana bikaba ari ikintu kinshimishije gukomeza gukorera igihugu muri urwo rwego.”

    Hakuziyaremye avuga kandi ko urwego rw’amabanki mu Rwanda rugeze ku kigero gishimishije bishingiye ku mavugurura atandukanye yagiye akorwa ari nawo murongo yumva azafatanya n’abo azakorana nabo barimo Guverineri wa BNR.

    Incamake ku rugendo rw’ubuzima rwa Soraya

    Hakuziyaremye Soraya yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi be bagaruka mu Rwanda ari naho yakuriye ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga ari naho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga imibare n’ubugenge.

    Yize muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye n’imari, aha yahakuye impamyabumenyi ya Engeniorat commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.

    Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze ikigo gishinzwe gutanga inama mu bijyanye n’imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari, muri ING Bank i Londres.

    Yagiye anakora mu yindi mirimo itandukanye, yose ifite aho ihuriye n’iterambere ry’urwego rw’imari .

    Hakuziyaremye avuga ko kuva mu bwana bwe yakundaga kwiga cyane kandi abona ari imwe mu ntwaro zamufashije kugera ku rwego ariho.

    Ati “Abantu benshi bageze muri izi nshingano akenshi usanga ari umuhate no kwiga cyane. Nagize amahirwe yo kuba umwana wakundaga kwiga cyane n’inshuti nagiraga babonaga mpora mu makayi. Ikindi ni umuhate no gushaka kumenya.”

    Yakomeje agira ati “Hari igihe umuntu ashobora kuvuga uko byagenze ukagira ngo biroroshye ariko njyewe nagiye mpura n’abantu banca intege ariko umuntu ntabwo agomba gucika intege ahubwo nakoresheje ubushobozi mfite.”

    Hakuziyaremye agira urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa kwirinda ibibaca intege bityo bagategura ahazaza habo.

    Hakuziyaremye Soraya aherutse kugirwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda