Tag: featured

  • Access Bank yizihije ukwezi kw’abagore yifatanya na RBC mu bikorwa byo gutanga amaraso –

    Muri uku kwezi kwa Werurwe Access Bank yateguyemo ibikorwa bitandukanye bigamije kwifatanya n’umugore mu iterambere hibandwa ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Abakozi n’abakiliya ba Access Bank bifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC mu gikorwa cyo gutanga amaraso. Ni mu bukangurambaga bwamaze iminsi itatu kuva ku wa 17 werurwe kugeza 19 Werurwe ku cyicaro gikuru cya RBC.

    Muri ibyo bikorwa Access Bank yanateguye gahunda yo gutanga amaraso ku bantu bose babyifuza bahereye ku bakozi bayo ndetse n’abakiliya ariko bigakomereza no ku bandi.

    Insanganyamatsiko y’ibikorwa byo gutanga amaraso yagiraga iti “Kurengera umugore ni ukurengera igihugu” . Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyatangiriye muri Kigali ariko gikomereza no mu bice binyuranye by’igihugu.

    Umuyobozi w’Ishami ry’abagore muri Access Bank, Rutabayiro Nadine, yavuze ko bateguye ibi bikorwa byo gutanga amaraso mu kwezi kwahariwe abagore kuko ari bamwe mu bakenera guhabwa amaraso kenshi.

    Ati “Ukwezi kwa Werurwe twaguteganyirije ibikorwa binyuranye birimo no gutanga amaraso. Kubera ko n’ubwo dushaka guteza imbere umugore, duhera ku buzima bwe muri rusange, kandi twabonye ko mu bakenera amaraso abenshi ari abagore. Birumvikana natwe turatanga amaraso turi gushishikariza n’abandi kwitabira ariko tugomba kwiheraho kuko dufite imbaraga niyo mpamvu dukwiye gutanga uwo musanzu.”

    Umuyobozi wa Ibyiwacu nk’umufatanyabikorwa wa Access Bank muri iyi gahunda yo gutanga amaraso, Umulisa Fiona Cecile, nawe yavuze ko babihuje n’ukwezi kwa Gatatu mu kurengera umugore kuko ari izingiro ry’umuryango.

    Ati “Dusanzwe dufite imikoranire myiza na Access bank birumvikana umubyeyi niwe ubyara kandi umubyeyi yitaweho n’igihugu gitera imbere niyo mpamvu twatekereje kubihuza n’uku kwezi. Dukomeje guhamagarira buri wese kwitabira iyi gahunda yo gutanga amaraso kuko ari ingirakamaro.”

    Umukiliya muri Access Bank, Nyirahagenimana Rosette, witabiriye ibi bikorwa byo gutanga amaraso yavuze ko yakoze urugendo rutari ruto kuko yavuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro ajya gutanga amaraso muri Kigali.

    Yavuze ko ari ibikorwa akora abikunze kandi abikuye ku mutima kuko yasobanukiwe neza icyo amaraso yatanze akoreshwa.

    Ati “Impamvu nakoze uru rugendo ndi umugore witeje imbere kandi nkorana na Access Bank, rero bambwiye ko bafite gahunda yo gutanga amaraso. Nkimara kubyumva numvise ko gutanga amaraso kandi nyafite nta kibazo mbifitemo nshobora kuyatanga.”

    “Erega niba mfite ubuzima none ejo nanjye nshobora kurwara ngakenera ko bayampa cyangwa n’umuryango wanjye ukazayakenera. Ni igikorwa cy’urukundo nkoze cyane ko ntazi uwo bazayatera ariko nziko azagirira uwo bazayaha umumaro.”

    Si ubwa mbere Access Bank iteguye ibikorwa byo gutanga amaraso kuko no muri Nzeri 2020 hari icyabaye. Intego ya RBC ni uko muri uyu mwaka wa 2021 bakusanya amashashi y’amaraso 74340 ashobora gukurwamo ibice biyagize akagera ku mashashi ibihumbi 90 cyangwa ibihumbi 100.

    Muri uku kwezi k’umugore Access Bank yateguyemo ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’ibiganiro bigamije kubongerera ubumenyi no kubahugura ndetse n’amarushanwa agamije guhemba abagore ba rwiyemezamirimo bazatanga imishinga myiza kurusha indi.

    Access Bank yatangaje ko yateguye iki gikorwa cyo gutanga amaraso mu kwezi kwahariwe abagore kuko aribo bayakenera cyane

    Abakozi ba Access Bank bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso

  • Minisitiri Mujawamariya yibukije agaciro kari mu kumenya amakuru y’iteganyagihe –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amazi, amashyamba ndetse n’ubumenyi bw’ikirere.

    Ni umunsi wizihijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Uyu munsi witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abafatanyabikorwa baturutse mu bigo bya Leta n’ibyigenga, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ imiryango mpuzamahanga.

    Minisitiri Mujawamariya, yavuze ko iyi minsi itatu yizihirijwe rimwe mu gushimangira imikoranire n’isano hagati y’amazi, umutungo w’amashyamba na serivisi z’iteganyagihe.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko abantu bakwiye kwita ku gaciro ko kumenya amakuru y’ikirere mu kwirinda ingaruka zizanwa no kutayamenya.

    Ati “Kumenya amakuru y’ikirere ni ngombwa mu bikorwa byacu bya buri munsi. Twabonye ko imyuzure, inkangu, umuyaga mwinshi n’amapfa bigira ingaruka ku mibereho yacu no ku iterambere ry’ubukungu.”

    Yavuze ko hazakomeza gutezwa imbere ibikorwaremezo ndetse n’ikoranabuhanga riganisha ku kumenya amakuru y’iteganyagihe .

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere, Ngabonziza Prime, yavuze ko mu gukomeza kubungabunga umutungo kamere ndetse no guteza imbere gahunda ya Leta y’iterambre rirambye NST1 (2017-2024), hari gahunda igamije guteza imbere imishinga itandukanye yo kubaka urugomero rwa Muvumba rugamije gufasha mu kuhira imyaka, umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ndetse n’umushinga w’urugomero rwa Muhazi.

    Yavuze ko hazakomeza kwimakazwa gahunda zizigabanya iyangirika ry’ubutaka , kurwanya imyuzure no guteza imbere uburyo bwo kubika amazi.

    Ati “Hazakomeza kwimakazwa gahunda zigabanya iyangirika ry’ubutaka, kurwanya imyuzure no guteza imbere uburyo bwo kubika amazi.”

    Yavuze ko gahunda z’iterambere rirambye mu kubungabunga umutungo kamere zakomwe mu nkokora n’ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe ndetse bigatuma rimwe na rimwe bisaba amafaranga y’ingengo y’imari adateganyijwe.

    U Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubungabunga ibidukikije ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba yaragabanyije 38% ku gipimo cy’imyuka ihumanya yohereza mu kirere mu 2030.

    Iyo ntego ariko ngo izunganirwa na gahunda zitandukanye igihugu gisanzwe cyarashyizeho zijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Izo zirimo nko gushishikariza abatura-Rwanda gukoresha gaz aho gukoresha inkwi n’amakara mu guteka, gukoresha ingufu z’amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli aho bishoboka, kongera ubuso buteyeho amashyamba, kugabanya ibinyabiziga bisohora imyotsi myinshi kandi ihumanye n’ibindi.

    Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye Abanyarwanda gukurikirana no kumenya amakuru y’iteganyagihe

  • Bwa mbere Prince Harry yahawe akazi muri sosiyete yigenga 😂😂 #Rwanda #RwOT

    Igikomangoma Harry cyabonye akazi mu Kigo cyigenga mu Kibaya cya Silicon Valley cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifatwa nk’umurwa mukuru wa Sosiyete ziganjemo iz’ikoranabuhanga zikomeye ku Isi, giherereye muri Leta ya California.

    Prince Harry uheruka kuva mu Bwongereza ndetse akareka inshingano yari afite i bwami, yahawe akazi na sosiyete y’i San Francisco muri California muri Amerika.

    Azajya akora muri iyi sosiyete yitwa BetterUp Inc nka Chief Impact Officer [CIO], aho azaba afite inshingano zirimo izijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza, gutanga ubufasha ku byemezo bijyanye n’ibicuruzwa no gutanga inama ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Harry yari asanzwe yarakoranye n’ibigo byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Sosiyete ya BetterUp Inc, Prince Harry agiye gukorera isanzwe itanga serivisi zirimo gutoza abantu bya kinyamwuga, gutanga inama z’ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi.

    Prince Harry cyangwa se The Duke of Sussex, yavuze ko yizeye ko azashobora gukora ibintu bizatanga impinduka n’ingaruka nziza kuri sosiyete.

    Ni ubwa mbere Prince Harry yahawe umwanya muri sosiyete yigenga nyuma yaho umwaka ushize yaretse inshingano yari afite mu bwami bw’u Bwongereza we n’umugore we Meghan Markle basinye kujya kuba muri Amerika.

    Mu minsi ishize Harry na Meghan Markle basinye amasezerano yo kujya bakorana na Spotify ndetse na Netflix.

    Kuva yava i Bwami mu mwaka ushize ni bwo Prince Harry yahawe umwanya muri sosiyete yigenga

    Prince Harry na Meghan baherutse gusinya amasezerano na sosiyete zirimo Spotify na Netflix ngo bazajye bakorana
  • Impungenge ku buzima bwa Paul Barril, Umufaransa ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Uyu mugabo ashinjwa uruhare mu gufasha Guverinoma yakoze Jenoside mu Rwanda.

    Captain Paul Barril ni umujandarume w’Umufaransa, wayoboye umutwe wihariye ubarizwa muri Gendarmerie uzwi nka Groupe d’intervention de la gendarmerie nationale (GIGN).

    Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba, kubohoza imbohe zishobora gufatwa bugwate ku nyungu runaka, kugenzura igishobora kubangamira umutekano w’igihugu no kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Bufaransa.

    Ubwo u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand guhera mu 1981 kugeza mu 1995, uyu mugabo w’imyaka 74 ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’umutwe ushinzwe gukumira ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira ibiro bya Perezida mu Bufaransa.

    Barril yakoranye bya hafi n’Ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse avugwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butaziguye.

    Mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe mu 1993, Barril ashinjwa kuba yarafashije mu gutoza itsinda ryihariye rya EX-FAR ryari rishinzwe ubushakashatsi bwimbitse, ndetse n’interahamwe zitwaga “Turihose”. Icyo gihe ubufasha yatangaga bwitwaga “Insecticide” cyangwa se ‘umuti wica udukoko’ rigahuzwa no kuba Abatutsi baritwaga “Inyenzi” icyo gihe.

    Mu myitozo yabahaye harimo ijyanye n’uburyo butandukanye bwo kurasa, kwica abantu benshi mu gihe gito, ukoresheje imbunda cyangwa izindi ntwaro gakondo zirimo ibyuma

    Mu 1994 kandi Barril yasinye ku masezerano yo gutanga intwaro n’ubufasha bw’amaboko bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari, hagati y’u Bufaransa na Guverinoma y’u Rwanda yakoze Jenoside. Ni amasezerano yabayeho kuwa 28 Gicurasi 1994, Barril yasinyanye na Guverinoma y’abatabazi.

    Aya masezerano yagenaga ko Paul Barril yoherereza Guverinoma y’Abatabazi abacancuro 20 bazatoza EX-FAR n’interahamwe, kandi akazabaha ibikoresho birimo amasasu y’imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov na Machine gun na gerenade.

    Inyandiko zitandukanye kandi zigaragaza ko Barril yakomeje gukorana n’abahoze muri ex-FAR na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mugambi wo kongera gutera u Rwanda.

    Uyu mugabo yumvikanye bwa mbere muri Gicurasi 2020 imbere y’umucamanza ushinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu by’urukiko rwa Paris, nyuma imyaka umunani yari ishize hakorwa iperereza.

    Iperereza ryatangijwe nyuma y’ikirego cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe mu 2013 n’Ishyirahamwe Survie, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH) n’Umuryango w’Uburenganzira bwa Muntu (LDH).

    Intandaro y’ibirego by’iyi miryango itatu itegamiye kuri Leta, ni ukuba Paul Barril yaraje kenshi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, n’ariya masezerano yasinye na Leta yakoraga Jenoside kandi abizi neza ibiri kuba.

    Inyuma y’ibi bikorwa, iyi miryango ikeka kandi ko Perezida François Mitterrand cyangwa guverinoma ya Edouard Balladur yaba yarakoresheje Captain Barril mu bikorwa by’ingamba zitaziguye z’u Bufaransa kugira ngo ashyigikire ubutegetsi bw’u Rwanda kurwanya ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

    Nubwo ibimenyetso bimushinja byigaragaza, Paul Barril yahakanye gusinya ayo masezerano angana na miliyoni 3 z’amadolari na Leta yakoraga Jenoside. Bivugwa ko kandi bimwe mu byari bikubiye muri ayo masezerano Guverinoma yakoraga Jenoside yabihawe.

    Icyakora, impuguke mu gusuzuma imikono yandikishijwe intoki zakoze iperereza risozwa mu Ugushyingo 2020, zemeje ko umukono uri kuri ayo masezerano ari uwe koko.

    Tariki 28 na 29 Gicurasi 2020, Barril usanganywe indwara yo gususumira izwi nka Parkinson disease yitabye umugenzacyaha ku ibazwa ari kumwe n’umwunganizi.

    Paul Barril yavuze ko yagiye mu Rwanda muri Gicurasi 1994 ari kumwe n’abandi benshi bakoranaga mu butasi, bajyanywe no gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana, yahanuwe ku wa 6 Mata 1994.

    Ngo kujya gukora iperereza bari babisabwe n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga.

    Ngo ikindi gihe yageze mu Rwanda yari mu kazi k’iperereza yatumwe n’u Bufaransa. Ngo yaje kuhava ahasiga abantu bane bakoranaga ngo bamukorere iperereza ku basirikare b’u Rwanda bari bari mu mutwe udasanzwe.

    Ikinyamakuru Libre Belgique cyatangaje ko hari amafoto yaje kuboneka mu bahoze ari abacanshuro ba Barril mu Rwanda bitwaje imbunda, byerekana ko bashobora kuba bari barimo gutoza abasirikare b’u Rwanda cyangwa se bakanarwana ku ruhande rwabo.

    Nyuma y’amezi atanu Barril ahatwa ibibazo, hasabwe ko hakorwa irindi perereza hagashakwa ibindi bimenyetso ku ruhare rwe mu bufatanyacyaha mu mugambi wo gutegura Jenoside. Ibyo bivuze ko iryo perereza rishobora gutuma Barril yongera guhamagazwa ngo ahatwe ibibazo mu butabera.

    Icyakora, impungenge ni nyinshi ku buzima bwe ku buryo ashobora kutazagezwa mu butabera ngo abazwe ibyo ashinjwa.

    Ni ukubera ko hari raporo y’impuguke mu buvuzi yo ku wa 22 Ukuboza 2020, yabonywe na AFP, inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu bwonko zagaragaje ko uburwayi Barril bugeze ku rwego rwo hejuru, ndetse butamwemerera kuburana.

    Hari impungenge ko Barril ashobora kutagezwa mu butabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho

  • Rubavu: Urubyiruko rurashinja umukozi w’Akarere uburiganya bwa miliyoni 40 Frw –

    Abagize iyi koperative bavuga ko batse Akarere icyangombwa cyo gucukura urusekabuye (gravier) mu mugezi wa Bihongora, uwo bagezeho bwa mbere ari na we ushinzwe gutanga ibyo byangombwa witwa Dukuzumuremyi Chantal ngo arahabahuguza arahatwara nyuma aza kuhagurisha miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi w’iyi koperative, Esperance Aziza, yavuze ko aho hantu bahakoreye kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu mpera z’umwaka 2019 ariko mu gihe bagiye mu karere kugisha inama y’uburyo babona icyangombwa kibemerera gucukura mu buryo bwemewe n’amategeko, ngo nibwo umukozi ushinzwe ubucukuzi bwa kariyeri yabaciye inyuma.

    Ati “Twamenye ko batanga ibyangombwa by’ubucukuzi noneho tugiyeyo hari harimo uwitwa Chantal na Jacques batugira inama y’uko twabigenza mu gihe tugiye kubikora nibwo uriya mugore witwa Dukuzumuremyi Marie Chantal yaduciye inyuma ajya gukorera hahantu twakoreraga nyuma aza kuhagurisha’’.

    Undi munyamuryango Niyitegeka Salomon yavuze ko icyo bakeneye ari ukurenganurwa bagakomeza gukora nk’uko leta isaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe ahari.

    Ati “Icyo dukeneye ni ukurenganurwa niba hari n’ibisabwa birebana n’ubucukuzi babitubwira kuko n’ubundi twari turimo kubishaka n’uko uriya mugore yari yaratinze kudusinyira. Natwe nk’urubyiruko nk’uko leta ivuga ngo dushake amahirwe adukikije, twifuza gukomeza gukusanya amabuye azanwa n’umugezi’’.

    Dukuzumuremyi Chantal ushinjwa, yavuze atigeze abona urwo rubyiruko ruza kumugisha inama.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko iki kibazo batangiye kugikurikirana.

    Ati “Iki kibazo kirimo gukurikiranwa. Umukozi waba yarakoze mu nyungu ze agashaka indonke akanagurisha ibirombe, ni ikibazo kirimo gikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

    Umuyobozi Wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Dr. Ivan Twagirashema yavuze ko iki kibazo kizakemurwa k’ubufatanye n’izindi nzego zirimo na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kuko gutanga impushya zo gucukura muri kariyeri nto babyeguriye ubuyobozi bw’uturere.

    Ati “Kariyeri nto kuko zirimo abantu benshi baranazirwanira, inini biragoye kuba hazamo ibibazo nk’ibyo kuko inini akenshi ziba ari inganda. Mu kubikemura, Minaloc yaba irimo natwe duhari noneho tukaganira ku ku buryo twarangiza akajagari karimo kavugwa muri kariyeri ntoya’’.

    Mu Karere ka Rubavu kuva mu myaka yashize hakunze kugaragara ibibazo by’abayobozi bavugwa muri za Kariyeri cyane cyane mu mucanga ujaburwa mu mugezi wa Sebeya wakunze kuvugwamo abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rubavu. Nibura mu mwaka kariyeri zinjiriza aka karere arenga Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aka gace urubyiruko rwakuragamo umucanga n’amabuye biravugwa ko bahambuwe n’umukozi w’akarere

  • Nkubiri Alfred ushinjwa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano yitabye Urukiko –

    Uyu mucuruzi ufungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge yitabye Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021.

    Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Nkubiri aburana ari i Mageragere [hifashishijwe video conference] mu gihe Ubushinjacyaha, Abunganira Nkubiri, Abacamanza ndetse na bamwe mu bo mu muryango we baba bicaye mu cyumba cy’iburanisha kiri i Rusororo.

    Mu Iburanisha mu mizi ryatangiye uyu munsi, hagarutswe ku cyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha aho Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Nkubiri yakoze icyo cyaha binyuze mu baturage yagiye ashyira ku rutonde rw’abahawe ifumbire kandi ntayo bahawe.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abaturage bagiye bashyirwa ku rutonde nk’abahawe inyongeramusaruro nyuma bikaza kugaragara ko ntayo bahawe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hari na lisiti Nkubiri yatanze muri MINAGRI agaragaza ko hari n’abaturage bamurimo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa.

    Aba baturage babwiye ubugenzacyaha mu ibazwa ko kuba baragaragaye kuri urwo rutonde nk’abahawe ifumbire, ko uwo mukono ugaragara ku mazina yabo ari umuhimbano wahimbwe na Nkubiri Alfred.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bushingiye ku bimenyetso by’abantu bagaragaje ko batigeze bahabwa ifumbire nyamara Nkubiri yarakoze urutonde bagaragaraho nk’abahawe iyo fumbire ndetse n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abamubereyemo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa, busanga Nkubiri ahamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

    Umucamanza yahaye umwanya Nkubiri ngo yiregure kuri iki cyaha cyo guhimbira abantu imikono avuga ko atari byo kuko Ubushinjacyaha bwirengagije ukuri.

    Yavuze ko hari inyandiko nyinshi yagiye yandikirwa n’abayobozi b’uturere ndetse n’inama zitandukanye bagiye bakorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi zemeje ko abo baturage bahawe ifumbire.

    Nkubiri yavuze ko Ubushinjacyaha bukwiye kureba imikono y’abo bantu bavuga ko batigeze bahabwa ifumbire bityo bukareka kwirengagiza ukuri.

    Abunganira Nkubiri bagaragarije Urukiko ko ifumbire umukiliya wabo yahaga abaturage babanje kugaragaza ko bari ku rutonde rwakozwe n’inzego z’ibanze kuva ku tugari kugeza ku Karere noneho akarere kagashyikiriza Minagri urwo rutonde.

    Bagaragaje ko urutonde rutakorwaga na Kompanyi ya ENAS (ihagarariwe na Nkubiri), ahubwo rwabaga rwakozwe na Minagri. Ibi ngo byashingirwaga ku masezerano impande zombi zagiranye.

    Ikindi kandi ngo ni uko kugira ngo umuturage ahabwe ifumbire yagombaga kuba yahawe nkunganire na leta ku buryo bitari gushoboka ko Nkubiri cyangwa se iyo ENAS bikorera urutonde kandi barabanzaga gutegereza urutonde rwatanzwe na leta.

    Basabye Urukiko ko rwategeka ko iyo mikono y’abavuga ko basinyiwe na Nkubiri, yajya gusuzumwa hifashishijwe Laboratwari ipima ibimenyetso bya gihanga kugira ngo igaragaze koko ko iyo mikono ari imihimbano.

    Me Uwizeyimana Jean Baptiste uri mu banyamategeko bane bunganira Nkubiri yavuze ko umukiliya wabo uretse kumenya ingano y’ifumbire izajyanwa mu Karere runaka ariko urutonde rwabaga rwakozwe na Minagri ku bufatanye n’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu.

    Inkuru irambuye ni mu kanya ….


  • Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda wa Kagugu-Gacuriro ko ugiye kongerwa –

    Ni ikibazo cyatanzwe n’umwe mu bakoresha uwo muhanda yifashishije urubuga rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe, aho yabajije niba hari ikiri gutegurirwa umuhanda wa Kagugu-Gacuriro unyuze i Nyarutarama, kubera umubyigano w’ibinyabiziga biwukoresha.

    Nyuma y’iminota 20 gusa agaragaje icyo kibazo, Amb. Claver Gatete yahise amusubiza, amubwira ko ikibazo cy’uwo muhanda kizwi ndetse ko igishushanyo mbonera cy’uko uzagurwa giteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2021.

    Yagize ati “Ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka (zikoresha uwo muhanda) turakizi. Igishushanyo mbonera cyo kwagura uwo muhanda, Umujyi wa Kigali urenda kukirangiza ndetse hazahita hakurikiraho imirimo yo kuwagura. Duteganya ko tuzakirangiza muri Gicurasi 2021.”

    Umujyi wa Kigali umaze igihe mu bikorwa byo kwagura imihanda inyuranye, aho hari iyarangiye ndetse n’indi ikiri kubakwa mu kugabanya umubyigano w’imodoka mu muhanda.

    Muri yo hari nk’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo – Sports View Hotel – Airtel wamaze kuzura, naho umuhanda umanuka kuri Contrôle Technique werekeza Nyabisindu ugakomeza i Nyarutarama ugasa n’aho ugana kuri Green Hills, ukambuka Kibagabaga, nawo ugeze kure wubakwa.

    Hari n’umuhanda uhuza Rwandex na Unilak, ugakomereza ku masangano y’imihanda ya Sonatubes wamaze kuzura, hakaba n’undi uva Rwandex – mu Myembe – Kigali Convention Centre. Muri iyo mihanda kandi harimo uhuza Mulindi – Rusororo, wenda kuzura.

    Uretse imihanda yongerwa hari kubakwa n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu harimo kongera amazi akoreshwa n’abaturage ndetse n’amashanyarazi.

    Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda Kagugu-Gacuriro ko gahunda zo kuwagura zigeze kure zitegurwa

  • LIVE: Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza Rusesabagina adahari, Sankara ari kuburana (Amafoto na Video) –

    Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Uyu mugabo w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

    Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

    Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

    Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  UBUSHINJACYAHA BUGIYE GUKOMEZA KWEREKANA UKO IBYAHA ABAREGWA 20 BASHINJWA BYAKOZWE

    11:13: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko hari uburyo ibyaha byakozwe ndetse ubushinjacyaha bwasabye kwemererwa ko humvwa abatangabuhamya babiri bafite amakuru y’ingenzi mu rukiko arimo uko ibikorwa by’iterabwoba byatangiye ndetse bigatangirwa ibimenyetso.

    11:07: Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku buryo bwo gufasha abagororwa kubona amafunguro.

    Ati “Iyo twiriwe kuri gereza hagati ya saa Yine na saa Tanu baduha ibigori tukabirya. Nk’ubu tuba twaje nta gakoma tunyweye. Burya iyo umuntu yariye ni bwo atekereza neza.’’

    Umucamanza Muhima yijeje ko urukiko ruzaganira na Gereza bafungiyeyo hanyuma hakarebwa icyakorwa.

    11:04: Nikuzwe Simeon yavuze ko mu kugena gahunda hanakwitabwa ku mibereho y’abaregwa kuko hari igihe umuntu aryama ameze neza ariko akaba yaramuka atameze neza.

    Ati “Ubuzima tubayemo buratugoye kubera imirire tubona, mu birinda indwara, ibyubaka imbaraga n’ibindi.’’

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko mu gihe hari ikibazo hakoreshwa uburyo busanzwe bwifashishwa.

    -  Abadipolomate bitabiriye iburanisha

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, mu rukiko hagaragaye abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye.

    Mu gufasha gukurikirana urubanza bashyiriweho uburyo bwo gusemura butuma bakurikirana neza ibiri kuvugirwa mu rubanza.

    10:40: Urukiko rwagaragarije ababuranyi ingengabihe (road map) y’uburyo urubanza rwaburanishwa. Abashinjacyaha n’abavoka bari gutanga ibitekerezo kuri iyo ngingo mbere y’uko hafatwa umwanzuro kuri iyo gahunda.

    10:20: Me Nkundabarashi yavuze ko Nsabimana akwiye gufatwa nk’aho hari impamvu zifatwa nk’inyoroshyacyaha ku byaha akurikiranyweho.

    Ati “Nsabimana yagaragaje gukorana n’inzego zose kandi n’Ubushinjacyaha hari ibyo duhuriyeho. Kuba yarafashe icyemezo cyo korohereza ubutabera kuva yatangira kubazwa muri RIB, Ubushinjacyaha n’ahandi, urukiko rukwiye kubirebaho.’’

    Yavuze ko indi mpamvu ari uko Nsabimana Callixte ari ubwambere akurikiranywe n’inkiko byerekana ko yari asanzwe ari umuntu witwara neza muri sosiyete.

    Ati “Indi mpamvu ni uburyo bw’imiburanire ya Nsabimana, yagiye agaragaza ko yitandukanyije n’ibyo umutwe yarimo wakoze. Izi mpamvu nyoroshyacyaha twagaragaje, ku ngaruka zagira tuzabivugaho nyuma.’’

    Sankara abajijwe niba hari icyo yongeraho yagize ati “Ntacyo mfite cyo kongeraho Nyakubahwa Perezida.’’

    Me Nkundabarashi Moïse n’umukiliya we Nsabimana Callixte ‘Sankara’ imbere y’urukiko

    Me Nkundabarashi Moïse yeretse urukiko impamvu zitandukanye zirimo ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yorohereje ubutabera kubona amakuru ku buryo byazaherwaho mu gihe ruziherera rufata umwanzuro ku byaha ashinjwa

    Me Nkundabarashi Moïse aganira na Nsabimana Callixte ‘Sankara’

    10:15: Me Nkundabarashi yavuze ko hari ibikorwa bimwe Ubushinjacyaha bwerekanye ko bigize ibyaha bitandukanye kandi nyamara ‘bitagakwiye gukurikiranwaho mu gihe kimwe.’

    Yavuze ko ibyaha bitatu birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba bikwiye guhuzwa.

    Ati “Nsabimana yasobanuye ko yari Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN. Ibyo yakoze yarabivuze.’’

    -  Me Nkundabarashi Moïse yasabye urukiko kandi kuzareba ko ibyaha byakozwe mbere y’uko amategeko asohoka mu igazeti ya Leta bitagombaga gukurikiranwa.

    Ati “Ibyo nabyo twumva urukiko rwazabisuzuma mu gihe ruzaba rwiherereye. Twe tubona hakwiye gushingirwa ku itegeko rya 2012.’’

    10:01: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yatangiye gusobanura ku biregwa umukiliye we hashingiwe ku mategeko. Yavuze ko umukiliya we yagaragaje uruhare rwe mu bikorwa, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje Nsabimana nk’umuntu ufite imyitwarire idahwitse, byatumye yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, akajya kurangiriza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

    Ati “Mu rubanza aho umuburanyi yemera icyaha, biba bifite ingaruka mu gihe urukiko rugiye kwiherera rufata icyemezo. Nimureba mu ikoranabuhanga ku kimenyetso cya 200, twagaragaje ibimenyetso bishimangira ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze atari byo cyane ku byo kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda.’’

    Yavuze ko hari inyandiko zerekana ko Nsabimana yasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    -  URUKIKO RWANZUYE KO URUBANZA RUKOMEZA KUBURANISHWA RUSESABAGINA ADAHARI

    09:51: Abacamanza bagarutse mu byicaro byabo. Urukiko rwanzuye ko hashingiwe ku itegeko ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, urubanza rugomba gukomeza.

    Mu isesengura rwakoze rwagaragaje ko uregwa icyaha cy’ubugome agomba kwitabira iburanisha ariko ataboneka nta mpamvu zifatika yatanze akaba yaburanishwa adahari.

    Rwatanze ingero za Ingabire Victoire na Munyagishari Bernard baburanye n’Ubushinjacyaha bivanye mu rubanza ariko nyuma rugakomeza.

    Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku ngero zitandukanye no kuba Rusesabagina Paul atitabye urukiko nta mpamvu, urubanza ruzakomeza kuburanishwa adahari kuko ari we wivukije uburenganzira.

    Rwemeje ko buri gihe azajya amenyeshwa itariki y’urubanza, ndetse afite uburenganzira bwo kwitaba urukiko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa.

    -  Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?

    Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

    Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.

    Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

    Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.

    -  Amafoto y’abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo

    Nsabimana ‘Sankara’ areba muri dosiye ye mbere y’uko iburanisha ritangira

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa

    09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.

    Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi

    09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n’abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.

    Ati “Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n’ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z’ubutabera ariko byasabwe n’umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.’’

    Me Rugeyo Jean yavuze ko hashingiwe ku mategeko urubanza rukwiye gukomeza

    09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z’aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.

    Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka adahari.

    Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk’aho uregwa ahari.

    Ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.’’

    Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre aganira na mugenzi we, Dushimimana Claudine bari mu bagize itsinda ry’abashinjacyaha

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we uyoboye itsinda ry’abashinjacyaha

    08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.

    Ati “Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry’uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw’uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.”

    08:54: Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w’urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.

    Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina ‘yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.’’

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.

    08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n’igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.

    • Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte ’Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

    • Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
    • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
    • Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
    • Guhakana Jenoside.
    • Gupfobya Jenoside.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw’Ikirenga.

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Abavuga Igifaransa basabwe no kugikoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga –

    Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje abagore bayobora ibigo bitandukanye bakoresha Ururimi rw’Igifaransa byateguwe na Cleo Kivu Hotel ku bufatanye na Skol Rwanda, Tele 10 na Canal+.

    Izi mpungenge zagaragajwe nyuma yo kubona ko inyandiko nyinshi n’ubutumwa abantu bahanana bikunze kuba biri mu Cyongereza.

    Hakizimana Lydie, Umuyobozi wa Happy Hearts & Aims, inzu ikorana na Minisiteri y’Uburezi mu kwandika ibitabo by’abanyeshuri yavuze ko ibikenerwa mu kwiga, ibyinshi ubisanga mu Cyongereza, yemeza ko bizitira abavuga Igifaransa.

    Ati “Ibikoresho byose dukenera mu guhanahana amakuru usanga biri mu Cyongereza mbere ya 2009 amashuri yose yigaga mu Gifaransa nanjye ubwanjye amashuri yose nayize mu Gifaransa ariko muri kaminuza hazagamo n’Icyongereza kandi twagiye tubimenyera ariko gushaka ibijyanye n’amasomo y’Igifaransa kubibona wasangaga bikomeye, ariko kumenya Igifaransa hanakenewe n’uruhare rw’umuryango nk’umubyeyi agafasha abana kwiga akabaganiriza byatuma umwana akura avuga ururimi neza.’’

    Nicole Bamukunde, Umuyobozi wa Vater Rwanda, Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo yasabye abavuga Igifaransa kugikoresha mu bijyanye n’ikoranabuhanga ngo kuko hafi y’imfashanyigisho zose ziba kuri internet ziba ziri mu Cyongereza.

    Ati “Ku birebana n’imfashanyigisho z’Igifaransa nubwo bigorana kuzibona, ikoranabuhanga ryarabikemuye kuko ubona ibyo ukeneye upfa kuba ufite mudasobwa ibindi byose ukeneye urabibona nubwo usanga ibyinshi biri mu Cyongereza.”

    Yasabye urubyiruko kwitabira gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko abavuga Igifaransa bagasangizanya amakuru bakoresheje uru rubuga.

    Dr Carmen Nibigira, umwarimu wa kaminuza akaba n’impuguke mu bukerarugendo yavuze ko hakorwa ishoramari mu gufasha abavuga Igifaransa kugera ku makuru n’ubushakashatsi.

    Ati “Iyo urebye kaminuza nyinshi zikomeye usanga ari izo mu bihugu bivuga Icyongereza niba dukeneye ko mu masomo no mu bushakashatsi habamo ishoramari muri kaminuza no mu mashuri asanzwe kuko bisaba ubushobozi kandi ntibyaboneka hadakozwe ubuvugizi no gufasha mu bushakashatsi mu iterambere ku buryo ibizajya bikorwa bizagirira akamaro miliyoni z’urubyiruko cyane cyane muri Afurika y’Iburengerazuba n’Iburasirazuba bavuga Icyongereza n’Igifaransa’’

    Yakomeje avuga ko bitewe naho u Rwanda ruherereye nk’igihugu ari ngombwa kumenya Igifaransa kugira ngo ugere ku mahirwe ari mu baturanyi bakoresha uru rurimi.

    Ati ‘’Nko mu bukerarugendo n’imico itandukanye ihura kandi bigakorwa hakoreshejwe ururimi urebye nk’aho turi, mu Burengerazuba hari RDC, mu Majyepfo hari u Burundi bose bavuga Igifaransa abandi bavuga Icyongereza twebwe ni ngombwa kumenya Igifaransa nk’abanyeshuri nigisha mbabwira ko kuvuga indimi nyinshi ari amahirwe n’urufunguzo rw’ubuzima. Igifaransa turi gushaka ko cyaba ururimi rukoreshwa mu bucuruzi dusaba abagore n’urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga kuko ariho usanga byose dukeneye.’’

    Cleo Lake Kivu hôtel yateguye ibi biganiro iherereye mu Karere ka Karongi, ikaba ari mwe muri hoteli ifite ubunararibonye mu kwakira abayigana neza. Ifite umwihariko wo kuba iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

    Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) watangiye ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo ururimi rw’Igifaransa ruhabwe umwanya munini mu mashuri bityo ruzamuke mu gihugu.

    Lydie Hakizimana (iburyo) yagaragaje impungenge z’uko imfashanyigisho nyinshi zisigaye ziri mu Cyongereza

    Ni ibiganiro byitabiriwe n’abagore bayoboye ibigo bitandukanye

    Nicole Bamukunde yasabye urubyiruko ruvuga Igifaransa no kugikoresha mu bijyanye n’ikoranabuhanga

  • Amashuri yahawe umukoro w’uturima tw’igikoni no gutera imbuto kugira ngo yihaze mu biribwa –

    MINEDUC yabisabye ibigo by’amashuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, ubwo hizihizwagwa umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri umuhango wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kayanga ruri mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

    Kuri iki kigo cyigamo abana 2158, hatewemo ibiti by’imbuto zitandukanye hanakorwa uturima tw’igikoni turimo amoko atandukanye y’imboga kugira ngo bijye byifashishwa mu kugaburira abana bahiga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto no gukora uturima tw’igikoni mu bigo by’amashuri ari nziza kuko izatuma bigira ubushobozi bwo kugaburira abanyeshuri saa sita.

    Ati “Icyo dukangurira amashuri ni uko na buri shuri naryo ryagenda ryiyubakamo ubushobozi kugira ngo ribone ibyo kugaburira abana biri hafi, ibi mwabonye hano twateraga ibiti by’imbuto n’imboga bikaba ari ingenzi cyane ndetse bizafasha iri shuri kwiyubakamo ubwo bushobozi ubwaryo kandi ni gahunda dukangurira buri shuri ndetse na Minisiteri n’abafatanyabikorwa tuzagenda dushyiramo imbaraga kugira ngo dufashe amashuri kwiyubakamo ubwo bushobozi.”

    Yakomeje ashishikariza amashuri yose gutera ibiti n’imboga kugira ngo abana bayigamo bazabashe kubona intungamubiri nziza zibafasha gukura no kwiga neza.

    Kwizera Bosco wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kayanga, na we yemeza ko ibiti bateye bizabafasha cyane mu minsi iri imbere.

    Ati “Twabyishimiye kuko mu minsi iri imbere ziriya mboga zatewe nizo tuzajya turya na ziriya mbuto kandi bizajya bituma twese duhaga ubuyobozi nabwo butajya gushakisha ibyo butugaburira kure.”

    Umuyobozi wa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko bishimiye uyu munsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri kuko uzafasha ababyeyi kumva akamaro iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

    Ati “Uyu ni umunsi dushima kuko udufasha kumvikanisha iyi gahunda mu babyeyi kugira ngo nabo bumve uruhare rwabo babone ko Leta ibyo yifuriza umunyarwanda ari byiza nabo babigiremo uruhare.”

    Yakomeje asaba ababyeyi barerera muri iki kigo n’abandi kumva iyi gahunda ya Leta igamije guteza imbere buri munyarwanda kuko irinda umwana kugendagenda ku buryo ashobora guhura n’izindi ngaruka.

    Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.

    Mu myaka ine ya mbere, iyi gahunda yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, yageze kuri miliyari 7 Frw.

    Mu 2019, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baryaga ku ishuri bari 97,3%, Umujyi wa Kigali wazaga ku isonga n’ubwitabire bugera ku 100%, Amajyaruguru 99,4%, Intara y’Uburengerazuba 95,2%, Amajyepfo 97,3%, Intara y’Uburazirazuba nayo ikagira ubwitabire bwa 97,3%.

    Hatewe amoko atandukanye y’imboga azifashishwa mu kurushaho kugaburira abanyeshuri ku mashuri

    Kubaka uturima tw’igikoni mu mashuri ni gahunda izateza imbere kugaburira abanyeshuri ku mashuri

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard niwe wayoboye umuhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku mashuri

    Twagirayezu Gaspard atera Betterave mu karima k’igikoni muri GS Kayanga iherereye muri Gasabo

    Kwizera Bosco wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kayanga yavuze ko kuba bagaburirwa ku mashuri bibafasha gukomeza amasomo nta mbogamizi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, atera igiti cy’imbuto muri GS Kayanga

    Umuyobozi wa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko bishimiye uyu munsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri kuko uzafasha ababyeyi kumva akamaro iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri