Tag: featured

  • Gatsibo: Barasaba kubakirwa ishuri ry’imyuga nyuma yo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi bwa mbere –

    Ni umuriro bagejejweho mu mpera z’umwaka ushize, kuri ubu aba mbere bakaba baratangiye kuwubyaza umusaruro aho bamwe batangiye gusudira ibyuma, hazanwa imashini zidoda zikoresha amashanyarazi n’ibindi.

    Impinduka mu mibereho y’abaturage babonye amashanyarazi

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gasange babwiye IGIHE ko nyuma yo kubona umuriro w’amashanyarazi kuri ubu hari serivisi bataboneraga muri uyu Murenge batangiye kubahonera, abatangiye kuwubyaza umusaruro bo bavuze ko kuri ubu ibyo bakoraga inyungu yiyongereye nyuma yo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.

    Twizerimana Theoneste yavuze ko amaze kubona mu Murenge wa Gasange hagejejwe umuriro, ngo yahise agura imashini itera imitako ku myenda y’abagore kuko ikoresha umuriro, ubusanzwe ngo abashakaga gushyira imitako ku myenda ngo bajyaga kuyikoresha i Kigali.

    Ati “Ubu abakoreshaga i Kigali bari kuza hano tukabakorera, niba mbere narakoreraga nk’ibihumbi 50 ubu yabaye nka 70 kubera umuriro, umukiliya araza tukamuterera tugahita tumuha umwenda we.”

    Niyikiza Israel we usanzwe ukomoka mu Karere ka Ngoma yavuze ko yumvise kuri radiyo ko muri uyu Murenge hagejejwe umuriro w’amashanyarazi bwa mbere ahitamo kujya kuhacururiza ibikoresho bitandukanye birimo telefone, radiyo n’ibindi.

    Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gasange, Irambona Xavier, yavuze ko mbere hari serivisi batatangaga ariko ubu bazitanga neza ku baturage.

    Ati “Hari serivisi yo gukingira tutatangaga umunsi ku munsi kuko twakoreshaga imirasire ugasanga nta buryo bufatika bwo kubika inkingo, twazibikaga i Kiziguro tukajya kuzifata ku munsi wo gukingira ugasanga biratudindiza mu gutanga serivisi nziza ku batugana, ikindi hari ibizamini bya laboratwari tutakoraga rimwe ugasanga ibyo bizamini turajya kubikoresha ku bitaro ariko ubu turabyikorera.”

    Barifuza ishuri ry’imyuga ryafasha abana babo

    Nyuma y’uko muri uyu Murenge hagejejwe umuriro, abaturage baravuga ko leta yabafasha kuhageza ishuri ry’imyuga ngo kuko hari abakoresha imashini zibaza, abasudira n’abadozi bataragira ubumenyi.

    Mbonyimana Gad yavuze ko nyuma y’uko babonye amashanyarazi, urubyiruko rwinshi rwifuza kwiga gusudira rugakura amaboko mu mifuka, yavuze ko nkawe ari umukanishi ariko habonetse ishuri ry’imyuga ashobora kubyiga neza ku buryo abikora kinyamwuga.

    Munyambo Vincent we yagize ati “Inaha ni njye uzi gusudira gusa nabyigiye i Rwamagana akenshi rero kuko mba mfite ibintu byinshi ndi gukora simbona umwanya wo kwigisha urubyiruko, habonetse ishuri rero ryafasha benshi rikanadufasha mu gutuma urubyiruko rwinshi rubona akazi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Ndayisenga Jean Claude, asanga muri uyu Murenge hakenewe ishuri ry’imyuga ngo kuko andi mashuri ahari ku bwinshi, yavuze ko usanga hari urubyiruko rwinshi rukora imyuga itandukanye irimo ubudozi, gusudira, kubaza bitari ibya kinyamwuga agasanga ishuri rihageze ryatuma babikora neza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yabwiye IGIHE ko ishuri bagiye gutekereza uburyo ryazashyirwa mu ngengo y’imari y’imyaka iri imbere asaba abaturage kuba bakoresha amashuri y’imyuga ari mu yindi mirenge bahana imbibi.

    Uyu muyobozi yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka ariko ibikorwa remezo bitandukanye bizajya bibageraho ariko ko byose leta itabihagereza mu mwaka umwe.

    Abaturage basaga 42% nibo bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe ibikorwa byo kuwukwirakwiza bigikomeje kugira ngo nibura mu 2024 uzabe ugera ku baturage bose 100%.

    Nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi, barasaba ishuri ry’imyuga kugira ngo babone ubumenyi bwo kuwubyaza umusaruro

    Hagejejwe amaradiyo na telefone mu gihe mbere bajyaga kubigura i Kigali

    Imashini zidoda zifashisha amashanyarazi zagejejwe muri uyu Murenge

    Agasantere ka Gasange kuri ubu abagatuye barishimira ko kagejejwemo amashanyarazi

  • Ishusho y’ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda; hinjiye irishya rizwi nka ‘New York’ –

    Nko mu Rwanda, imibare y’Ikigo gitanga amakuru ku bijyanye n’itabi, Tobacco Atlas yo mu 2015 igaragaza ko nibura abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo abagabo banywa itabi buri munsi.

    Iki kigo kigaragaza ko mu bantu b’igitsina gabo bafite imyaka 15 gusubiza hejuru abanywa itabi baba bari ku kigero cya 12,4%.

    Igaragaza kandi ko mu 2014 u Rwanda rwari rufite umusaruro w’itabi ubarirwa muri toni eshanu ndetse ko 0,24% by’ubutaka bwo guhingwaho bwari buhinzeho itabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 708,67$, byarimo n’ibinyobwa n’itabi bifite agaciro ka miliyoni 6,42$.

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2019 rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyoni 6,95$.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2016 u Rwanda rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyari 3.138 Frw.

    Mu bihugu u Rwanda rukuramo itabi ryinshi harimo Kenya, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania.

    Mu 2017, u Rwanda rwatumije mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabi rifite agaciro ka miliyari 2.985 Frw. Mu 2018 aya mafaranga yariyongereye yikuba hafi kabiri agera kuri miliyari 4.048Frw.

    Mu 2019 agaciro k’itabi u Rwanda rutumiza mu mahanga kageze kuri miliyari 3.578 Frw, mu 2020 kagera kuri miliyari 3.578 Frw.

    Uretse kuba itabi riri mu bintu byinjizwa cyane mu gihugu, riri no mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi yaba ari avuye mu ryo rwohereza mu mahanga cyangwa iryo rukura mu mahanga narwo rukarigurisha ibindi bihugu.

    Mu 2019, rwohereje mu mahanga itabi n’ibinyobwa bifite agaciro k’ibihumbi 480$, mu gihe rwinjije miliyoni 5,16$ avuye mu itabi n’ibinyobwa rwagurishije mu mahanga ariko narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

    Mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2020, ubucuruzi nk’ubu bw’itabi n’ibinyobwa bwinjirije igihugu miliyoni 2.66$.

    Ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda ahanini bukorwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abongereza, British American Tobacco (BAT), gikora ubwoko butandukanye bw’itabi ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM.

    New York, itabi rishya ku isoko ry’u Rwanda

    Ubu, isoko ry’u Rwanda ryinjiweho n’ubwoko bushya bw’itabi ritari rimenyerewe. Ryitwa ‘New York’, rigezwa mu gihugu n’Ikigo cy’Ubucuruzi, NBG Limited. Rikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, isegereti yaryo imwe igira uburebure bwa milimetero 84 n’uburemere bwa garama 0,874.

    Umuyobozi wa NBG Limited, Urayeneza Anitha, yavuze ko bahisemo gutangira kwinjiza mu Rwanda itabi rya ‘New York’ kuko babonye ko ingaruka ryazo ari nke ugereranyije n’ubundi bwoko.

    Ati “Twakoze inyigo ku matabi atandukanye tugerageza no kubaza abahanga mu by’ubuzima batubwira ko mu moko y’amatabi agira ingaruka nke ku buzima harimo na New York.”

    Iri tabi ryinjira mu Rwanda nyuma y’uruhushya rwatanzwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu gihugu, Rwanda FDA cyabanje kugenzura ko ryujuje ubuziranenge.

    Kalisa Ernest, uri mu bantu batangiye gukoresha iri tabi kuva ryagera mu Rwanda yavuze ko yumvise hari itandukaniro riri hagati yaryo n’andi. Yavuze ko uwarinyoye ritamunukaho nk’andi.

    Ati “Mbere nagiraga ikibazo cy’uko amatabi ya hano mu Rwanda nagerageje kunywaho mbere yanukagaho kandi namara kuyanywa ngasigarana akantu numva kandyaryata mu muhogo no muzuru, menye ko haje ubu bwoko bundi bushya bw’itabi nahisemo kubugerageza ngo ndebe niba bwo butantera ibyo bibazo.”

    Nubwo itabi ari igihingwa kibyara amafaranga ku bagihinga n’abagicuruza ariko rigira ingaruka ku buzima bw’abantu barinywa cyangwa uwegereye aho barinywera.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho itegeko rigamije ahanini kurengera ubuzima bw’abatarinywa, kumenyekanisha ububi bwaryo n’ibirikomokaho, gushishikariza abarinywa kurireka, gushyiraho uburyo abarinywa n’abaricuruza bagomba kwitwara bitabangamiye ubuzima rusange bw’abaturage n’ibindi. Mu Rwanda birabujijwe ko rinyobwa n’umwana uri munsi y’imyaka 18.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko amasegereti acuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu adashobora kugira ibipimo birenze ibi bikurikira: mg 15 ya “goudron” ku isegereti; mg 1,5 ya “nicotine ” ku isegereti na mg 15 ya “monoxide de carbone” ku isegereti.

    Iri tabi ryiswe New York ni rishya ku isoko ry’u Rwanda

    Itabi riri mu bicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga ku mafaranga menshi

    Nubwo itabi rinyobwa n’abantu benshi rigira ingaruka ku buzima

  • CNN yatangiye kwerekana ikiganiro kigaruka ku bukungu buhishe mu muco w’u Rwanda –

    Ni mu kiganiro “World of Wonder” cy’umunyamakuru Richard Austin Quest, uheruka gusura u Rwanda muri Gashyantare 2021 akihera ijisho ibyo yari afitiye amatsiko mu rwa Gasabo, ndetse akaganira n’abo mu ngeri zitandukanye barimo na Perezida Paul Kagame.

    Muri icyo kiganiro gicishwaho mu duce tumara iminota 30 kamwe kamwe, uwo munyamakuru w’Umwongereza asura agace cyangwa akarere runaka akagaragaza ibihari benshi batazi cyangwa bitavugwaho kenshi.

    Amashusho y’ibyo aheruka kubona mu Rwanda bidasanzwe nka gahunda y’Umuganda, imyambaro ikorerwa imbere mu gihugu, ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali; ni yo azaba yerekanwa mu duce 10 turi gutambuka kuva ku wa 20 kugeza ku wa 29 Werurwe 2021.

    Hazerekanwa kandi umwihariko w’ibigize umuco Nyarwanda nk’inka z’Inyambo, zifatwa nk’ikimenyetso gikomeye mu bumwe bw’Abanyarwanda.

    Mu magambo ye, Richard Quest, yavuze ko ubwo yafataga ayo mashusho “yatunguwe” n’ibyo yabonye.

    Yagize ati “Nari nzi ko urugendo ruza aha ngaha rusa n’urudasanzwe, ariko byarenze ibyo natekerezaga. Uburyo abantu b’aha baciye mu mateka ashaririye ndetse ateye ubwoba, ariko bakayarenga bakubaka ahazaza. Nimwirebere u Rwanda mu gice cya World of Wonder yacu.”

    Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, Quest yasobanuriwe umwijima waranze ahahise h’u Rwanda, ariko agira n’amahirwe yo kuganira n’Abanyarwanda bamuhishurira ubwiyunge bagezeho n’uko igihugu cyiyubatse kikaba gishya ari nako kirera urungano rw’ahazaza.

    Umuyobozi w’urwo rwibutso, Gatera Honoré, yabwiye uwo munyamakuru ko kwibuka ayo mateka mabi ari byo bifasha kurwanya urwango na Jenoside mu benegihugu.

    Yagize ati “Ntushobora kuzarwanya ubwicanyi bwibasira imbaga, Jenoside cyangwa urwango udahereye ku myumvire n’imyizerere y’umuntu ku giti cye yabimushoramo.”

    Muri World of Wonder hazanagaragazwa imyenda ikorerwa mu gihugu y’iduka rya Rwanda Clothing ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, ibintu bigaragara hake.

    Mu kiganiro umuyobozi w’iryo duka, Umutoniwase Joselyne, yahaye Quest, yatangaje ko yizeye ko imyambaro y’i Rwanda izagera ku rwego rw’Isi.

    Yagize ati “Ndatekereza ko iyo umuntu yambaye umwenda akuye hano akagera i New York, i Londres, cyangwa i Paris; uwo mwambaro ushobora kuvugira u Rwanda. Ngurisha isura, ngurisha udushya, imbaraga z’abaturage, ngurisha inzozi z’abantu bashaka kujya mbere.”

    Mu gice gisoza ibyo u Rwanda rurusha amahanga bizerekanwa kuri CNN, hakubiyemo ubwiza bw’Ibirunga byo mu Majyaruguru bisurwa na ba mukerarugendo ubutitsa.

    Muri ayo mashusho Quest azamukana iyo misozi n’umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa zihaba, Bigirimana Françoise, ubimazemo igihe kuko yanakoranye na Dian Fossey [Nyiramacibiri] wagize uruhare rukomeye mu kwita ku ngagi.

    Richard Quest yabaye umunyamakuru w’i Burayi warase u Rwanda, nyuma y’Umufaransa, Sophie Jovillard, werekanye ibyiza rumaze kugeraho mu rugendo rw’imyaka 27 rwiyubaka. Yabigaragarije mu kiganiro Echappées Belles gica kuri Televiziyo ya France 5 buri wa Gatandatu, mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2021.

    Uduce tuvuga ku Rwanda mu kiganiro World of Wonder harimo utwatambutse ku wa 20 Werurwe saa 07:30; ku wa 21 saa 04:00, saa 07:30 na saa 23:30; kuwa 22 saa 22:45; no ku wa 23 saa 22:45.

    Utundi tuzacishwaho ku wa 27 saa 07:00 na saa 12:00; ku wa 28 saa 20:00; ndetse no ku wa 29 Werurwe saa 06:00. Iyo gahunda igendeye ku yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bivuze ko gukurikira icyo kiganiro uri mu Rwanda ubara wongeraho amasaha atandatu.

    Abazakurikira ikiganiro World of Wonder bazabona n’amashusho ya Quest atembera muri Pariki y’Ibirunga

    Iduka rya Rwanda Clothing ricuruza imyenda ikorerwa imbere mu gihugu kandi yerekana umuco wacyo

    Mu byo CNN iri kwerekana harimo n’inka z’Inyambo zifite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda

    Mu duce tw’Amajyaruguru naho Quest yarahageze ashaka kureba igituma ba mukerarugendo bahasura ubutitsa

    Quest yasanze umuco Nyarwanda wihariye

  • Koperative CAEPBK yatakambiye Perezida Kagame nyuma y’imyaka 25 abayigize batarahabwa ubutabera –

    Mu bibazo bitarabonerwa umuti harimo n’icy’abagize Koperative CAEPBK yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yagejeje ikibazo cyayo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’inkiko kuva mu 1996, ariko kugeza uyu munsi ntibarahabwa ubutabera ngo hanzurwe niba batsinze cyangwa batsinzwe cyane ko bo bavuga ko barengana.

    Mu miterere y’ikibazo, abantu 36 bayobowe na Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin na Munyandekwe Fidèle bavuga ko bari abanyamuryango ba Koperative y’Ubuhinzi n’Ubworozi bw’Amatungo Magufi, CAEPBK, yashinzwe mu 1988 igizwe n’abanyamuryango 72.

    Nyuma y’uko ihawe ubuzima gatozi mu 1991, yarakoze igira umutungo urimo ubutaka n’amafaranga kuri konti. Mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwaka wakurikiyeho ukarangwa n’umutekano muke mu gihugu, byatumye imikorere ya CAEPBK isa n’ihagaze kuko bamwe mu bayigize bari barahungiye ishyanga.

    Mu 1996 ni bwo abari hanze bahungutse basanga umutungo wa CAEPBK warigabijwe n’abantu 36 bonyine, babangira kugaruka nk’abanyamuryango ndetse babwirwa ko koperative itakibaho, ko ahubwo ikiriho ari ishyirahamwe batangije.

    Ibisobanuro byatanzwe mu mabaruwa n’inyandiko zashyikirijwe inzego zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, byerekana ko abantu 36 bayobowe na Nizeyimana Grègoire, Bwiyake Boniface na Nzabarinda Anastase, ari bo bikubiye ubutaka bwa CAEPBK bungana na hegitari 72 bwabarirwaga agaciro ka 337.500.000 Frw mu 2012, banabikuza 565.000 Frw kuri konti no 209 ya Koperative iri muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Uruhande rwa Rwangano Félicien rusaba kurenganurwa rwasabye urwa Nizeyimana Grègoire rufite umutungo wa CAEPBK kubemera nk’abanyamuryango kandi bakagira uburenganzira ku mutungo nk’uko byahoze, babwirwa ko iyo Koperative itakibaho bityo ko nta mutungo yaba ifite.

    -  Ikibazo cyajyanywe mu nzego z’ubuyobozi ntizagikemura

    Uruhande rw’abavuga ko barenganywa rumaze kubona kwihuza bidashobotse, rwahisemo kugana iy’ubuyobozi. Mu bihe bitandukanye ikibazo cyajyanywe ku rwego rwa komini, ku rw’akarere, ku rw’umurenge, ku rwa sitasiyo ya polisi, ndetse no ku rw’Intara y’Amajyaruguru.

    Rwakomeje kubura gica bagana Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative ndetse n’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.

    Rwangano Félicien na bagenzi be basaba gusubirana uburenganzira ku mutungo wa CAEPBK bavuga ko babanje kugeza ikibazo cyabo kuri Ntirenganya Ignace wayoboraga iyahoze ari Komini Kinigi ntiyagira icyo agikoraho. Nyuma ngo byaje kugaragara ko uwo muyobozi afite hegitari umunani ku butaka bwa Koperative, ibintu bakeka ko byaba ari byo byatumye aryumaho.

    Bamaze kubona ntacyo Komini ibafashije bitabaje Rucagu Boniface wari Guverineri w’iyahoze ari Intara ya Ruhengeri, yandikira umuyobozi w’akari Akarere ka Kinigi amusaba kubakemurira ikibazo.

    Mberabagabo Richard wari Umuyobozi wa Kinigi yahuje impande zombi yanzura ko abahejwe muri CAEPBK basubizwamo nta mananiza, buri ruhande rukagaragaza ibyo ruzi ku mutungo wayo, amavugurura yabayeho yose agateshwa agaciro kandi ibitumvikanyweho bigakemurwa hifashishijwe amategeko shingiro ya koperative.

    Icyo gihe Rwangano Félicien yahise anagirwa umuyobozi w’iyo Koperative, ahabwa inshingano zo kuyishakira sitati.

    Ubwo ikibazo cyasaga n’ibikemutse, ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’akari Akarere ka Kinigi ryatambamiwe n’amavugurura mu miterere y’inzego z’ubutegetsi.

    Ruberwa Roger wari Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi ni we wagombaga kuyishyira mu bikorwa kuko Komini yari itakiriho, ariko abahagarariwe na Nizeyimana Grègoire bavuga ko ibikorwa bya CAEPBK byeguriwe iyari Komini Kinigi, kandi ko iyo Koperative itakibaho.

    Ruberwa yanzuye ko abarega bajya gushaka ibyemezo by’uko Koperative igihari kandi bakagana inzego zibishinzwe akaba ari zo zikemura ikibazo cyabo.

    Abarega bahisemo kugeza ikibazo cyabo kuri Karabayinga Pierre Céléstin wayoboraga Akarere ka Musanze, na we ntiyabasha kuruca ahubwo ngo baza kumenya ko na we afite umugabane wa hegitari icumi kuri bwa butaka bwa CAEPBK.

    Icyakurikiyeho kwabaye ukugana urwego rwa polisi, ikirego kigejejwe kuri sitasiyo ya Kinigi abayobozi batatu b’abaregwa bafungwa iminsi mike, bishyura 48.400 Frw kuri ya konti ya Koperative bararekurwa. Abo ku ruhande rwa Rwangano Félicien babajije impamvu abaregwa barekuwe ikibazo kidakemutse, basubizwa ko dosiye igikomeje kandi umwanzuro uzafatwa n’urukiko.

    Ikibazo cyahise gishyikirizwa Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze mu Ukwakira 2011, ihuza impande zombi yemeza ko igiye gufata umwanzuro bidatinze ariko kugeza ubu nturatangazwa.

    Byarazamutse bigezwa ku Rwego rw’Igihugu rushizwe Amakoperative (RCA), rwohereza intumwa zari ziyobowe na Hamisi ngo zijye gukemura ikibazo. Zarahageze zihuza abanyamuryango ba CAEPBK bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’intumwa y’akarere ariko umwanzuro warategerejwe amaso ahera mu kirere.

    Ikibazo cyajyanywe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, rumaze kumva impande zombi rwanzura ko CAEPBK yatakaje ubuzima gatozi bitewe n’uko amategeko shingiro yayo atahujwe n’itegeko ryo mu 2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amakoperative mu Rwanda. Icyakora rwanavuze ko kuba itakiriho bitabuza kuba umutungo wayo waba ugihari.

    Mu 2012 ikibazo cyagejejwe kuri Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi, basura CAEPBK bari kumwe n’intumwa z’akarere n’umurenge, bizeza ko ikemurwa ryacyo ariko nta cyakozwe.

    Nyuma y’imyaka ine ntakirakorwa, mu 2016 abavuga ko barengana bongeye kwandikira Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi basaba itabwa muri yombi ry’ababaheje ku mutungo wa CAEPBK, biba iby’ubusa.

    -  Ibaruwa ku Mukuru w’Igihugu

    Babonye bakomeje gusiragira mu nzego ntacyo bitanga, bafashe umwanzuro ku wa 6 Ukuboza 2016 bandikira Perezida wa Repubulika, bamusaba kubarenganura.

    Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi, Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin, na Munyandekwe Fidèle basobanura imiterere y’ikibazo, inzego cyagejweho n’uko byagenze.

    Ku wa 19 Gashyantare 2021, urwo ruhande rwongeye kwandikira Umukuru w’Igihugu rumwibutsa ibaruwa yo mu 2016, rugaragaza ko rutewe impungenge n’uko ibikorwa byo kwagura Pariki y’Ibirunga bizagera ku butaka bwa CAEPBK, bityo ingurane yabwo ikaba ishobora kuzahabwa “ababwibarujeho atari ba nyirabwo”.

    Iyo baruwa ikomeza igira iti “Kubera ko dufite impungenge z’uko ababohoje umutungo wa CAEPBK bashobora kwegukana ingurane z’iyo sambu mu gihe haba hatabonetse umwanzuro wihuse ku karengane twabagejejeho; tubandikiye iyi baruwa kugira ngo twibutse ikibazo twabashyikirije.”


  • Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye ibiganiro n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya –

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri FPR Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wayo, Ngarambe François; Umuyobozi wa United Russia, Dmitry Medvedev, abayobozi b’amashyaka batandukanye muri Afurika barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

    Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika.

    Ngarambe yavuze ko ibaye mu gihe Afurika n’u Rwanda by’umwihariko bigeze kure bitegura ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, aho rizaha amahirwe menshi ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’u Burusiya.

    Yongeyeho ati “Mu gihe ubuhahirane hagati ya Afurika n’u Burusiya bufite amahirwe yo gukomeza gutera imbere hagamijwe inyungu rusange, u Rwanda ruhaye ikaze abashaka kugirana ubufatanye narwo mu nzego zitandukanye zirimo iz’ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu bya siyansi, ibyerekeye ubuzima ndetse n’udushya mu bijyanye n’ingufu.”

    Yakomeje avuga ko kugira ngo ubufatanye mu by’ubukungu bugerweho kandi butange umusaruro, hakwiye gushyirwa ingufu mu bijyanye n’umutekano nka kimwe mu bikurura abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.

    Ati “Amahoro n’umutekano bigaragara ko ari bimwe mu bigomba kwitabwaho. FPR Inkotanyi iha agaciro ubufatanye mu byo guharanira amahoro n’umutekano muri Afurika.”

    “Gushyiraho inzego z’umutekano zifite indangagaciro n’ikinyabupfura, zita ku busugire bw’abaturage, ni kimwe mu nzira nziza zishobora kubungabunga amahoro n’ubumwe byafasha Afurika gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu.”

    Ngarambe yasoje ashimira ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya ku bwo gutegura inama nk’iyi yigirwamo iby’ingenzi bigamije gushakira ibyiza abaturage.

    Yavuze ko kandi FPR Inkotanyi itumiye ishyaka rya United Russia kuza gusura u Rwanda no gukomeza umubano mwiza hagati y’amashyaka yombi.

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri FPR Inkotanyi

    Ngarambe François yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere mu by’ubukungu igomba gushyira ingufu mu kubungabunga amahoro n’umutekano

    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ngarambe yavuze u Burusiya ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika

  • Hagaragajwe uburyo Rusesabagina yifashishije Bernard Ntaganda ngo azabone uko ayobora u Rwanda –

    Yabitangaje kuri uyu Gatatu mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bagera kuri 20 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa FLN washinzwe n’impuzamashyaka MRCD ya Rusesabagina.

    Muri uru rubanza Rusesabagina atitabiriye kuko yanze gukomeza gukurikira amaburanisha ngo kuko nta butabera yiteze, amasaha ya mbere ya saa sita umwanya munini wahawe Nsabimana n’abamwunganira mu mategeko, asobanura uburyo ibyaha 17 ashinjwa kandi yemera yabikoze.

    Ku gicamunsi ahagana saa munani, nyuma y’akaruhuko gato, urukiko rwahaye umwanya Dr Michelle Martin, umunyamerika wigisha muri California State University ibijyanye no kwita ku baturage.

    Uyu mugore yavuze ko azi byinshi kuri Rusesabagina n’ibikorwa bye guhera mu 2009 kugeza mu 2012, ubwo yari umukorerabushake mu muryango wa Rusesabagina wiswe ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’ wakoreraga muri Chicago, muri Leta ya Illinois.

    Uwo muryango washinzwe mu 2006 uhuriweho n’undi Munyarwanda wahungiye muri Amerika Rubingisa Providence afatanyije na Rusesabagina.

    Dr Martin yavuze ko ubwo yigishaga muri Kaminuza i Chicago mu 2009, hari umushinga yasabwe gukoraho ujyanye no gufasha impunzi. Yasabye mugenzi we kumuhuza n’umwe mu mpunzi yaba azi ifite ubuhamya bukomeye ikazaza kubaganiriza. Nibwo bwa mbere yahuye na Providence Rubingisa avuga ko ari impunzi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo nyuma Martin yaje kuvumbura ko Rubingisa yamubeshye.

    Mu buhamya burebure Dr Martin yatanze, yavuze ko nyuma yaho aribwo yamenyanye neza na Rubingisa na Rusesabagina, nyuma akaza no kumusaba kuba umujyanama mu muryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

    Yavuze ko ubusanzwe Rubingisa yajyaga amubwira ko umuryango we na Rusesabagina ugamije gufasha imiryango itishoboye iba mu Rwanda, n’abandi bababaye aho ngo bagendaga bakusanya inkweto n’imyenda bazashyikiriza abatishoboye.

    Dr Martin yavuze ko yabyishimiye, agatangira gukorana na Rubingisa ndetse akajya amufasha gusubiza ubutumwa bwa email bujyanye n’uwo muryango nko gushaka abaterankunga n’ibindi, dore ko uwo Rubingisa Icyongereza cye cyari gike.

    Mu 2010, Rubingisa yatangiye kwizera Dr Martin amuha ijambo ry’ibanga akoresha kuri email kugira ngo ajye amusubiriza abamwandikiye igihe cyose abonye umwanya.

    Dr Martin avuga ko yaje kugira amakenga kuko Rubingisa yatangiye kumusaba gusubiza n’izindi emails zitandukanye n’ibikorwa byo gufasha ahubwo ari ibya Politiki.

    Yaje kuvumbura ko Rubingisa ari no muri politiki, mu ishyaka PDR Ihumure na Rusesabagina yabarizwagamo. Yaje kubyizera neza, nyuma y’uko muri email Rubingisa yamusabaga gusubiza, hajyaga hazamo n’iza Rusesabagina.

    Mu mpera za 2009 no mu ntangiriro za 2010, Dr Martin yavuze ko Rubingisa yamubwiye ko PDR Ihumure ariyo yagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka PS Imberakuri mu Rwanda.

    Ati “Ndibuka ko Rubingisa yansobanuriye kenshi mu mpera za 2009 n’intangiriro za 2010, avuga ko PDR Ihumure yafashije mu gushinga PS Imberakuri. Yambwiye ko byari ugufasha Ntaganda kwiyamamaza ahanganye na Paul Kagame mu matora. Ngo igihe Ntaganda yari kuba atowe, Paul Rusesabagina yari kugaruka mu Rwanda akaba ari we uba Perezida.”

    Muri Mutarama 2010, ngo Rubingisa yasabye Dr Martin ubufasha, agafasha Bernard Ntaganda kwandika gahunda za Politiki mu Cyongereza zizashitura Abanyaburayi.

    Ngo yanashakaga ko afasha Ntaganda kubona viza imujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutanga ibiganiro. Ubufasha bwo gukosora inyandiko ze za Politiki yarabumuhaye ariko ubwo kumushakira viza ntabwo yamuhaye. Icyo gihe ngo bavuganaga na Ntaganda bakoresheje email kandi ubwo butumwa n’ubundi bwinshi bugaragaza ibikorwa bya Rusesabagina na Rubingisa n’ibikorwa byabo, yarabubitse.

    Yavuze ko hari n’ikiganiro kigeze guhuza abayoboke ba PDR Ihumure, Dr Martin akumva Rubingisa yinubira ko Rusesabagina atanga amafaranga menshi ayaha Ntaganda.

    Imigambi ya Ntaganda na Rusesabagina yo kuyobora u Rwanda ntabwo yamuhiriye kuko tariki ya 24 Kamena 2010 Ntaganda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko.

    Yakatiwe igihano cy’imyaka ine cyarangiye tariki ya 04 Kamena 2014. Yaje no kwirukanwa mu ishyaka PS Imberakuri azira kunyuranya n’amahame yaryo.

    Dr Martin yavuze ko ibitekerezo by’abayoboke ba Rubingisa na Rusesabagina byari biteye inkeke kuko yaje gusesengura agasanga bihisha inyuma y’imiryango bitiriye ubugiraneza, bagakora politiki igamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    Yatanze urugero rw’ikiganiro bigeze gukorera muri Canada mu Mujyi wa Ottawa, bakagaragaza ifoto y’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari kurira, umunyamuryango wa PDR akandika ngo ‘ese uyu ararira cyangwa aririza?”.

    Yakomeje agira ati “Bari barajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi. Ubwo umwavoka w’umunyamerika yatabwaga muri yombi mu 2010, uwo mwavoka hari ukuntu yakoranaga na Foundation ya Rusesabagina. Iyo Foundation bari bari gukora ibishoboka ngo bashyire igitutu kuri Leta y’u Rwanda arekurwe.”

    Kubera ko yatangiye kujya yinjira mu butumwa Rubingisa yandikiranaga n’abandi banyamuryango ba PDR Ihumure ndetse ubwinshi akaba yaranabubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga, ngo yasanze akenshi babaga bagaragaza urwango bafitiye abatutsi ndetse bakavuga ko icyo bashaka ari ukwisubiza igihugu cyabo.

    Yavuze kandi uburyo PDR Ihumure yakoranaga na FDLR aho mu 2009 hari email yanditswe n’umuntu witwa Pio yandikiwe abayobozi ba PDR ibamenyesha ko hari inama igiye kuba.

    Iyo email yabamenyeshaga ko baziga ku cyakorwa nyuma y’amakuru bari bafite ku gikorwa cya gisirikare cyo guhashya FDLR mu Burasirazuba bwa Congo, bikozwe n’ingabo za Loni zigamije kubungabunga amahoro muri ako gace (Monusco).

    Ngo yagiraga ati “Ubusanzwe abashinzwe kurinda amahoro ba Loni ntibagira aho babogamira ariko ubu nicyo bagiye gukora. Tugomba kugaragaza uko kubogama, tukabigaragaza tugatabara bene wacu bari muri FDLR kuko bagiye kurimburwa.”

    Mu icukumbura Dr Martin yakoze, yaje gusanga Rubingisa yari yaramubeshye ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atari byo ahubwo yari inshuti ikomeye y’abayigizemo uruhare.

    Yavuze ko inshuro nyinshi habaga hafashwe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba PDR Ihumure bahuraga mu nama cyangwa bakandikirana bagisha inama z’icyo bakora ngo bumvishe amahanga ko uwo ukekwa azira ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

    Dr Martin yavuze ko yatangiye kugira impungenge nyuma yo kubona imyitwarire y’umuryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation mu bikorwa bya Politiki

  • Nyaruguru: Abangavu batewe inda imburagihe batangiye guhabwa ubufasha –

    Bamwe muri abo bangavu batangiye guhabwa ubufasha bugizwe n’ibikoresho birimo imashini zidoda kugira ngo babashe kubona uko bita ku bana babo.

    Umwe muri abo bakobwa yavuze ko yanyuze mu ruhuri rw’ibibazo birimo gutereranwa n’imiryango, kubura uko yandikisha umwana mu bitabo by’ibyirangamimirere, kubura ubwisungane bwo kwivuza n’ibindi.

    Avuga ko yari afite inzozi zo kuzaba umupolisi ziza kuburizwamo no gutwita imburagihe ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

    Ati “Nakundanye n’umuhungu amezi atatu, aranshuka njya kumusura, ansaba ko turyamana, ntwara inda mpita mva mu ishuri kuko narigaga.”

    Mugenzi we wakuriye mu buzima bw’ubupfubyi we yatewe inda n’umugabo basenganaga amwizeza kumushyira mu ishuri ry’imyuga.

    Ati “Njyewe nyine ukuntu natewe inda twahuriye mu masengesho. Nabonaga asenga najye nsenga mbona y’uko atabikora. Anyizeza kungurira imashini idoda, anjyana i Kigali birangira anteye inda”

    Batangiye kugarura icyizere cy’ubuzima

    Mu mihigo Akarere ka Nyaruguru kahize harimo no gusubiza mu ishuri abakobwa batewe inda imburagihe, kubigisha imyuga no kubaha ibikoresho bibafasha kuyishyira mu bikorwa.

    Ku ikubitiro bafatanyije n’abafatanyabikorwa nka Association Modeste et Innocent, AMI, abakobwa 20 bo mu Mirenge ya Rusenge na Ngera bigishijwe kudoda mu gihe cy’amezi ane bahabwa imashini, ibitambaro byo kudoda n’ibindi bikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 8 Frw.

    Umwe mu bahawe ibi bikoresho witwa Niyonizeye Claudine, yavuze ko bizamufasha kubaka ejo heza.

    Ati “Bizangirira akamaro kuko niba najyaga mbanza guhamagara papa w’umwana ngo ampe amafaranga ya mituweli, nzabyigurira ntiriwe mubaza ngo mpa isabune cyangwa musaba ikindi.”

    Umukozi muri AMI ushinzwe gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage, Nyirabizimana Emeritha, yavuze ko abo bakobwa batewe inda imburagihe ubufasha bahabwa bukwiye kubababera intangiriro yo kugira imibereho myiza.

    Ati “Turabasaba kubyaza umusaruro izi mashini kandi bagakomeza kwitwara neza birinda ibishuko. Nyuma yo kubaha izi mashini, tuzanakomeza kubakurikirana tubaha ubushobozi n’ubujyanama.”

    Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyaruguru, Uwimana Raphael, yavuze ko imashini zidoda abo bakobwa bahawe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, ari muri gahunda yo kwesa imihigo no kubafasha gusohoka mu bibazo batewe no gutwita imburagihe.

    Basabwe gukora bakirinda ibishuko

    Abangavu batewe inda imburagihe mu Karere ka Nyaruguru batangiye guhabwa ubufasha

    Inkuru wasoma: Nyaruguru: Abakobwa barenga 3000 barimo n’abataruzuza imyaka 18 batewe inda mu 2020/21

    [email protected]


  • U Rwanda ruri gushaka miliyari 47 Frw yo kugura inkingo za Covid-19 –

    Gahunda ya Covax iteganya ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ruzahabwa inkingo zishobora gukingira 20% by’abaturage barwo, bivuze ko rutuwe na miliyoni 12,9 nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ruzahabwa inkingo zirengaho gato miliyoni 2,5 zakingira 20% by’Abanyarwanda.

    Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko kugira ngo igihugu cyangwa agace runaka kizere kurandura burundu icyorezo cya Covid-19, ari ngombwa ko nibura 60% by’abaturage bakingirwa, kandi hagaherwa ku bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abasanganywe izindi ndwara z’akarande n’abageze mu zabukuru.

    Kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego, rukeneye gukingira abaturage miliyoni 7,7 bakeneye inkingo zingana na miliyoni 15,5 kuko umuntu umwe aterwa inkingo ebyiri ugendeye ku nkingo za Pfizer-BioNTech na AstraZeneca ziri gutangwa mu gihugu uyu munsi.

    Mu gihe gahunda ya Covax yatanga umusaruro witezwe wo gukingira 20% by’abaturage, n’ubwo bitarizerwa neza bitewe n’impamvu zirimo kutagira igishoro gihagije cyo kugura inkingo ndetse n’ubuke bwazo ku isoko mpuzamahanga, u Rwanda rwasigarana nibura abaturage miliyoni zirengaho gato 5,1 bakeneye gukingirwa kugira ngo igihugu cyizere kurandura icyorezo cya Covid-19, uramutse ukuyemo miliyoni 2,5zaba zakingiwe muri gahunda ya Covax.

    Leta yateganyije ko kugira ngo inkingo zigere ku mubare w’abaturage 60% bakenewe mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu, hakenewe miliyoni 124$ (arenga miliyari 123 Frw) yakwifashishwa mu kugura, kubika, gukwirakwiza ndetse no kuzitera abaturage muri rusange.

    Ayo mafaranga yose ntazabonekera rimwe kuko gahunda yo gukingira izarangira mu mwaka utaha wa 2022, gusa kuri ubu Leta iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa bigamije gushaka uko yabona miliyoni 47$ (arenga miliyari 46,7 Frw) zakwifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira Abanyarwanda, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi, Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe.

    Mu bafatanyabikorwa barimo kuganirizwa kuri iyi gahunda, barimo Banki y’Isi, ndetse Rolande Pryce, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko nta gihindutse, mu kwezi gutaha kwa Mata, Inama Nkuru ya Banki y’Isi ishobora kuzemeza amasezerano ya miliyoni 30$ (arenga miliyari 29 Frw), azahabwa u Rwanda kugira ngo akoreshwe muri gahunda y’ikingira rusange ikomeje mu gihugu.

    Urukingo ni kimwe mu bisubizo birambye byatuma ubukungu bw’u Rwanda buzahuka, kuko bwazahajwe cyane n’iki cyorezo ku buryo Abanyarwanda 500 000 basubiye mu bukene kubera iki cyorezo, ndetse ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwarasubiye inyuma ku kigero cya -0.2%.

    Tusabe yavuze ko hashyizweho gahunda nyinshi zigamije gufasha abantu kuva mu bukene, zirimo kwegereza abaturage ibiribwa ndetse no gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu cyatanze umusaruro ufatika mu gukomeza gutuma ibikorwa birimo ubucuruzi buciriritse bidahagarara burundu.

    Ikigega Nzahurabukungu mu isura nshya

    Muri Kamena uyu mwaka, byitezwe ko Ikigega Nzahurabukungu kizahabwa isura nshya, kikongerwamo amafaranga ndetse by’umwihariko, kikanagurwa, kikagezwa mu zindi nzego zasaga nk’izitarahawe umwanya munini mu ntangiriro z’icyo kigega.

    Ubusanzwe iki kigega cyashyizwemo miliyoni 100$ (arenga miliyari 99 Frw) ariko biteganyijwe ko kizongerwamo izindi miliyoni 100$ kuko cyari kigenewe miliyoni 200$.

    Nyuma amakuru yaje kuvugwa ko iki kigega gishobora gushyirwamo miliyoni 350$ muri rusange, kugira ngo umusaruro wacyo ugere ku bigo byinshi bikeneye ubufasha.

    Ntabwo Tusabe yasobanuye neza ingano y’amafaranga azashyirwa muri iki kigega kuri iyi nshuro, ariko yavuze ko “Cyakoreshejwe cyane kandi amafaranga yatanzwe ari menshi, ibigaragaza uburyo Leta yafashije ibigo bito n’ibiciriritse kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19”.

    Muri miliyoni 100$ zari zatanzwe muri ERF mu cyiciro cya mbere, izigera kuri miliyoni 50$ zari zahawe ibigo birimo amahoteli n’ibindi byakira abantu benshi, bitewe n’uko urwego rw’amahoteli ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19.

    Muri izo miliyoni 50$ (arenga miliyari 49 Frw), izigera kuri miliyoni 43$ (arenga miliyari 42 Frw) yamaze gukoreshwa.

    Mu zindi miliyoni 50$, miliyoni 13$ (arenga miliyari 12 Frw) gusa ni zo zakoreshejwe, bivuze ko hakiri amafaranga menshi atarakoreshwa muri iki gice gisigaye, cyari kigenewe gukoreshwa n’ibindi bigo by’ubucuruzi muri rusange.

    Tusabe yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cy’iki kigega, hazarebwa ku nzego zindi zazahajwe cyane na Covid-19, zirimo urwego rwo gutwara abantu n’ibintu, rumaze guhabwa miliyari 12 Frw, ndetse ibigo bitwara abagenzi mu modoka rusange bikaba byaragabanyirijwe ikiguzi cya lisansi.

    Mu zindi nzego zizarebwaho cyane, harimo uburezi, aho byitezwe ko ibigo by’amashuri byigenga byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19, bizongerwa mu mubare w’inzego zikeneye guhabwa ubushobozi bwo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Izindi nzego zirimo urwa MICE, rugizwe n’ibigo bifasha mu gutegura no kwakira inama mu Rwanda. Aho harimo ibigo bifite imodoka zitwara abitabiriye inama mu Rwanda, ibibacumbikira, ibibatembereza mu gihugu ndetse n’izindi nzego zitandukanye zigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya MICE.

    Tusabe yavuze ko muri rusange, amafaranga yashyizwe muri iki kigega yagize umumaro ukomeye kandi yakoreshejwe mu gihugu hose, kuko mu mirenge SACCO 416 iri mu gihugu, 412 yose yabonye ubusabe bw’ibigo byiganjemo ibiciriritse byasabaga kugobokwa.

    Pryce uyoboye Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kwifatanya n’u Rwanda mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Nk’abafatanyabikorwa mu iterambere, twishimira kugira uruhare mu bisubizo bikomeye Leta yafatiye icyorezo cya Covid-19. Umwiherero w’Abafatanyabikorwa ba Leta mu iterambere ni umwanya wo kugaruka ku ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubaka ubukungu burambye kandi bugera kuri bose nyuma ya Covid-19”.

    Nyuma y’uko ubukungu bw’u Rwanda bumanutse ku kigero cya -0.2% umwaka ushize, byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 5,7% muri uyu mwaka ndetse bukazazamuka ku kigero cya 6,7% mu mwaka utaha wa 2022, ikigero kiri hafi ya 7% bwari busanzwe buzamukaho mu myaka 15 ishize yari yabanjirije uwa Covid-19.

    Umwiherero uhuza Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ndetse n’abafatabikorwa mu iterambere barimo Banki y’Isi uba buri mwaka, uyu mwaka ukaba ari inshuro ya 17 ubaye, aho uzamara iminsi ibiri, abawitabiriye baganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuzahura ubukungu – inzira igana ku mpinduka zifatika”.

    U Rwanda ruri gushaka amikora azatuma rukingira 60% by’abaturage bose bitarenze umwaka utaha

    U Rwanda rwari ruherutse kwakira icyiciro cya mbere cy’inkingo zatanzwe muri gahunda ya Covax

  • LIVE: Ubuhamya bwa Dr Martin ku buryo Rusesabagina yakusanyaga amafaranga yo gutera inkunga iterabwoba (Amafoto na Video) –

    Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Uyu mugabo w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko nyuma y’uko mu iburanisha riheruka ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

    Urukiko rwahise rukomeza iburanisha ruhereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

    Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

    Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021, ritangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana ‘Sankara’.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Umuryango wa Rusesabagina wari ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda

    Mu buhamya bwe, Dr Martin yavuze ko hari bamwe bamwandikiye bamusaba kumufasha.

    Umwe mu bayobozi yanditse inyandiko avuga ko yemeye kuba umuhamya mu rubanza nk’uko yafashije izindi mpunzi.

    Yavuze ko ‘turi mu mwanya nk’uwo Paul Rusesabagina yarimo muri Hotel des Mille Collines.’

    Yakomeje avuga ko hagombaga gukorwa ibishoboka izo mpunzi ntizisubizwe mu Rwanda.

    Dr Martin yavuze ko yamenye ko izo mpunzi zashinjwaga kwinjira muri Amerika n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Amerika kandi baregwa ibyaha.

    Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yavugaga ko yiyemeje gufasha imfubyi n’abapfakazi kugira ubuzima bwiza ariko nta bikorwa bifasha abo bantu wari ufite.

    Ati “Rusesabagina yari arajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi.’’

    Yavuze ko hari igihe umwavoka umwe w’Umunyamerika yafashwe ariko abakozi n’abimenyereza umwuga muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation babwira gushyira igitutu ku buyobozi ngo arekurwe.

    Dr Martin yavuze ko Foundation ya Rusesabagina yanagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru yifashishijwe muri Mapping Report.

    Ibyo yabwiwe ku Rwanda, Dr Martin abifata nk’uburyo bwo guhakana Jenoside

    Mu Ukwakira 2009, Dr Martin na Rusesabagina ni bwo bahuriye muri restaurant muri Chicago. Yamusabye kumubera umukorerabushake ndetse arabyemera atazuyaje.

    Muri uwo muryango yaninjijemo umwe mu banyeshuri be bimenyerezaga umwuga.

    Dr Martin yavuze ko Paul Rusesabagina yavugaga ko yarwanye ku Batutsi muri Mille Collines, agatuma Abahutu b’abahezanguni batabica.

    Ku wa 15 Gashyantare 2010, uwari Ambasaderi w’u Rwanda, James Kimonyo yashinje Paul Rusesabagina gukorana na FDLR ariko abari bayirimo baramusetse.

    Icyo gihe Paul Rusesabagina yagaragaje ko ari uburyo Leta y’u Rwanda igerageza kumuharabika.

    Rusesabagina we yavugaga ko igisirikare cy’u Rwanda kiniga ibintu, ndetse inyandiko ye yavugaga ko leta yamunzwe na ruswa, ijyana abantu gusura urwibutso rwa Jenoside nko kwiyerurutsa.

    Yavuze ko amakuru yose yari yarahawe, yamenye ukuri kwayo yigereye mu Rwanda akareba uko abarutuye babayeho.

    Rubingisa yasabye Dr Martin kumwandikira igitabo kivuga ku buzima bwe

    Dr Martin usanzwe ari umwanditsi akaba amaze kwandika ibitabo bitatu yasobanuye uko Rubingisa Providence yamusabye kumwandikira igitabo kikitwa icye.

    Rubingisa yavugaga ko yabaye intwari nka Rusesabagina kuko nawe yarokoye Abatutsi. Nabonaga yivuguruza kuko byanabonekaga mu kuri kwe kwavugirwaga muri ayo matsinda.

    Dr Martin yakomeje ubuhamya avuga ati “Yambwiraga ko habaye Jenoside ebyiri kuko uko Umututsi yicwaga, hicwaga Umuhutu umwe cyangwa babiri. Uko twaganiriye yagiye yivuguruza, avuga ko ababyeyi be bombi ari Abahutu ariko bashiki be bari bameze nk’Abatutsi kuko bari bafite amazuru asongoye. Byageze aho nkurikirana mu rukiko nsanga amwe mu mazina Rubingisa yavuze, abo bantu bari mu Nterahamwe. Urugero, ubwo Rubingisa yambwiraga ijoro Habyarimana yaguyemo, ngo yari kumwe na Karekezi Eugene barebana umupira. Naje kubona ko uwo muntu yari akomeye mu Nterahamwe. Ibyo byabaye mu rubanza rwa Ntagerura Andre n’abandi bantu.

    Rubingisa yanavuze ko imiryango yose y’Abatutsi yabaga ihishe ibitso by’Inkotanyi.

    Yavuze ko mu mazina yamubwiraga, amenshi yasanze ari ay’abantu bakoze Jenoside ndetse bamwe bagahamywa ibyaha n’inkiko.

    Yamubwiraga ko nta kibazo yagiranye na Leta ya Habyarimana kandi ko Abatutsi batigeze babangamirwa mbere ya Jenoside.

    Ati “Yavugaga ko nta Jenoside yabayeho ahubwo habaye intambara yatumye hapfa abasivili. Byatumye niba uwo Rubingisa ariwe. Mu biganiro byo kwandika igitabo nagiranye nawe naje kumenya ko bimukiye mu nkengero za Chicago mu 2003, yaturanye na Mudahinyuka Jean Marie Vianney [Zuzu] namenye ko ari Interahamwe ikomeye cyane. Rubingisa yavugaga ko Zuzu ntacyo yakoze ahubwo yibasiwe na Leta ya Kagame. Yamubwiye ko adafite aho aba kandi yararokotse Jenoside. Yaje gushinga GFR (Global Family Rescue) yafashaga mu gukusanya inkunga zivuye mu mashuri.’’

    Mu 2006, hashinzwe umuryango wari uhuriwemo na Rubingisa na Rusesabagina wari ufite ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’.

    Rusesabagina yahaye umuryango GFR amadolari ibihumbi 50$ ariko uza gufungwa nyuma y’igenzura ryakozwe n’u Rwanda.

    Benshi mu bafashwaga n’uwo muryango, bari abo mu muryango wa Rubingisa ndetse imishinga yashakiraga amafaranga yayashyiraga mu bikorwa bye muri Tanzania.

    Rubingisa yaje kwimurira ibikorwa bye muri Uganda ahatangiza undi muryango.

    -  Ubuhamya bwa Dr Michel Martin ku buryo yamenyanye na Rusesabagina

    Mfite amakuru namenye afite aho ahuriye n’urubanza kandi nifuje kugeza ku rukiko. Yerekeye ibyo Rusesabagina yakoze n’abandi bahuriye muri PDR Ihumure.

    Nabyanditse kuko amakuru mfite yavuye ahantu hatandukanye kandi hari ibimenyetso byinshi bitandukanye. Menshi mu makuru nabonye, ahuye cyane n’uwo ndi we nk’umwarimu n’umushakashatsi. Nsanzwe ngira amatsiko, iyo ikintu kibaye nkomeza nkibazaho nkagisobanukirwa.

    Ikindi nshaka kubabwira ni uko nabitse amakuru, hafi y’ibintu byose by’ikoranabuhanga ndabifotora, nkiyoherereza email. Ibyo bifitanye isano n’ibyo ngiye kubagezaho. Ibyo byose nagiye mbibika neza ndetse mu kwitegura ubu buhamya nasubiye muri izo emails.

    Mu 2009 ni bwo uwitwa Rubingisa Providence bahuye amusaba kumufasha kujya gutanga ikiganiro cyagarutse ku buhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside.

    Hagati ya 2009 na 2010, namufashije mu buryo bufatika kugira ngo umuryango yashinze wita ku bakene utere imbere.

    Rungisa ntiyari azi Icyongereza neza, ndetse yansabaga kumwandikira. Ni kenshi yampaye umubare w’ibanga w’ibyo yandikiranaga n’abandi ndacyabifite.

    Yasobanuye ko muri iyo nama hari amatorero n’amashuri afasha kubona inkweto n’imyambaro ku mfubyi n’abapakazi.

    Yajyaga muri emails akareba abantu akabasaba ibindi bikoresho. Byageze aho atangira kumbwira ati ‘uzi ibanga ryo kwinjira muri emails zanjye, genda ubikore.’

    Mbere byari ibintu bijyanye n’umuryango yashinze ariko nyuma yansabye ibirenze.

    Hari igihe yansabaga ibiro mu rugo iwanjye akavugana n’abandi Banyarwanda barimo Paul Rusesabagina bavuga kuri politiki.

    Icyo kiganiro cyabaga amasaha menshi kikaba mu Kinyarwanda. Yambwiye ko ibyo biganiro byayoborwaga na Paul Rusesabagina, wabaga mu ishyaka rya PDR Ihumure rirwanya

    Yambwiye ko bafashaga umunyapolitiki witwa Bernard Ntaganda wari ufite ishyaka rya PS Imberakuri rirwanya ubutegetsi.

    Rubingisa yambwiye ko gahunda ya PDR Ihumure yari iyo gufasha Bernard Ntaganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahatanye na Paul Kagame.

    Bari barumvikanye ko Ntaganda natsinda amatora, Rusesabagina azaba Perezida.

    Rubingisa yigeze kumbwira ko nta wundi washoboraga kumenya ibyifuzo Paul Rusesabagina yari afite kuko yitwaraga nk’umuntu w’umugiraneza.

    Muri Mutarama 2010, Rubingisa yambajije niba nafasha Ntaganda kwandika umurongo wa Politiki ushitura ibihugu by’u Burayi.

    Yansabye kandi kubona visa, namufashije gukosora inyandiko ze za politiki ariko ntabwo namufashije kubona visa.

    Ndacyafite kandi amatsinda nka 170 arimo inyandiko bandikiranaga zirimo ibintu bya politiki byerekeye u Rwanda, ibiganiro, impaka n’ibitekerezo abanyamuryango ba PDR Ihumure babaga bahererekanya.

    Wasangaga ari ikiganiro cyamaze amasaha menshi. Sinari nzi Ikinyarwanda ariko byinshi muri ibi biganiro byabaga biri mu Gifaransa n’Icyongereza cyangwa bivanze.

    Natangiye kubikurikira mfite amatsiko ariko nari natangiye gukeka ko aba bantu hari ibyo barimo nkajya nkoresha ikoranabuhanga rya Google ngo mbisome.

    Nari nziko hari amatsinda arwanya Leta kandi nkayashyigikira kuko numvaga demokarasi ikenewe.

    Natangiye kugira impungenge kuko kuva mu 2009 kugera muri Gicurasi 2010, nari ntangiye kwemera ko hari ukuntu abantu bagoreka ibijyanye na Jenoside yakorewe mu Rwanda. Ibyo byanteye guhangayika kuko nabonaga byarabaye ibintu bya politiki, n’ingengabitekerezo ya Hutu Power igamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Itangazamakuru ryarifashishijwe mu kuyobya amarari

    Dr Martin yavuze ko mu gihe abo bantu bavuganaga n’itangazamakuru muri Amerika byatumaga batanga amakuru atari yo.

    Yavuze ko bashoboraga kuvuga ibyabaye ku Batutsi nko guhagarikwa kuri bariyeri, gutotezwa n’ibindi byose bakabikora nkana.

    Ati “Babeshyaga nkana ku bijyanye na Jenoside n’amoko. Nari nzi ko hari Abahutu bishwe n’abahizwe ariko nta Bahutu bishwe bahowe ubwoko cyangwa berekanye indangamuntu zabo kuri bariyeri.’’

    14:08: Umunyamerika Dr Michel Martin wigisha ibijyanye no kwita ku Baturage ni we mutangabuhamya ugiye kuvuga ku buryo yahuye na Rusesabagina. Yahoze akora nk’umukorerabushake muri Foundation ya Rusesabagina ‘Hotel Rwanda Foundation’ ibarizwa mu Mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois.

    14:02: Mugenzi Jean Claude na Umuhoza Barbara babanje kurahirira imbere y’urukiko mbere yo gutangira gusemura ibyo umutangabuhamya agiye kuvuga.

    Muri iyo ndahiro bavuze ko bazakora umurimo bashinzwe ntacyo birengagije kandi bakawukora uko ugomba gukorwa nta buhemu, ndetse ko mu gihe bitakorwa gutyo babihanirwa n’amategeko.

    13:57: Inteko Iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Hagiye kumvwa umutangabuhamya uvuga uko Rusesabagina yakusanyaga amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

    -  Ababuranyi bose bahawe ‘ecouteurs’ zibafasha kumva neza ubuhamya bugiye gutangwa n’umutangabuhamya w’umunyamahanga wamaze kugera mu rukiko.

    13:24: Iburanisha ryasubitswe by’akanya gato mu gihe hanozwa ibikenewe kugira ngo umutangabuhamya utavuga Ikinyarwanda asange byateguwe neza ndetse na serivisi zo gusemura zatunganyijwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu batangabuhamya atavuga Ikinyarwanda busaba ko hagenwa uburyo bufasha mu gusemura.

    Umucamanza Muhima Antoine yasabye ko hanozwa ubwo buryo bwo gusemura kugira ngo uwo mutangabuhamya yinjire asanga byateguwe.

    13:20: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwakwemera kumva abatangabuhamya bagaragaza ukuri ku ishingwa ry’imitwe y’iterabwoba n’ivuka rya MRCD/FLN ya Rusesabagina.

    Uko FLN yavutse

    FDLR imaze kubona ko yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba yatangiye amayeri mashya.

    Muri uyu mutwe haje kuzamo kutumvikana hagati y’abari abanyapolitiki n’abayobozi b’igisirikare.

    PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na FDU Inkingo ya Ingabire Victoire bashatse gukorana na FDLR ariko biranga.

    Mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, Ingabire Victoire yavuzweho kwitabira inama yari igamije gushaka kwinjiza abasirikare ba FDLR mu ishyaka rye.

    Mu 2009, Paul Rusesabagina yashatse gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure.

    Ku wa 22 Nzeri 2009, Leta y’u Burundi yafashe abasirikare bakuru ba FDLR, Lt col Tharcisse Mbiturende na Lt. Col Noël Habiyaremye, icyo gihe bageragezaga uwo mugambi wo gutangiza igisirikare.

    Nyuma yo guta muri yombi aba bagabo, Nshimirimana Adolphe yandikiye ibaruwa umuyobozi ushinzwe Iperereza ku ruhande rw’u Rwanda.

    Muri iyo baruwa avuga ko Rusesabagina yari afitanye imikoranire n’abo bantu ndetse hari n’inyandiko zerekana ko habayeho kohererezanya amafaranga hakoreshejwe Western Union.

    Icyo gihe nib wo hatangiye iperereza kuri Paul Rusesabagina n’abo bagiye bakurikiranwa muri iyo dosiye.

    Aba basirikare bakuru Lt col Tharcisse Mbiturende na Lt. Col Noël Habiyaremye bagejejwe mu rukiko.

    Lt. Col Noël Habiyaremye yemereye Ubushinjacyaha ko yakoranaga na Paul Rusesabagina bahujwe na Minani Innocent uba mu Mujyi wa Bruxelles. Baganiriye ko nta mutwe wa politiki wabaho udafite igisirikare.

    Lt. Col Noël Habiyaremye yavuze ko gukora urugendo rugana mu Burundi, amafaranga yatanzwe na Rusesabagina anyujijwe kuri Minani Innocent, bayafatira mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Ibi kandi byashimangiwe ko ibyo yavugaga ku mafaranga yakiriwe ari byo bishingiye ku byavuye mu iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi. Izo nyandiko zakuwe mu Bubiligi byagaragaye ko ku wa 7 Nzeri hatanzwe 2.138$, yiyongeraho 1.079$.

    U Bubiligi bwakoze amaperereza agaragaza ubuhamya bwatanzwe na Lt. Col Noël Habiyaremye ndetse ku wa 14 Mutarama 2011, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Amerika gukora iperereza niba koko Rusesabagina ari we wohereje ayo mafaranga ndetse iki gihugu cyaje kwemeza ko ari ko byagenze.

    Ubushinjacyaha buvuga ko umugambi wo gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure ari uwa kera, kandi watangiye gutekerezwaho nyuma y’uko gukorana na FDLR byanze.

    12:54: Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure yavuze ko abaregwa 21 bafitanye amateka ajyanye n’uburyo ibyaha byakozwe.

    Ati “Hari abo turega kuba barabaye mu mutwe wa FDLR FOCA, ibindi bikorwa bigize ibyaha ni ibyakorewe muri MRCD/FLN.’’

    Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure

    -  FDLR na yo yashyizwe mu mitwe y’iterabwoba

    Habimana yavuze ko abarwanyi ba ALIR bateye u Rwanda biyise abacengezi bica abaturage, baranabambura.

    Nyuma y’igihe, ubwo FDLR [yari ishyaka rya politiki] yavukaga yahise igira umutwe w’ingabo wiswe ALIR 2 ariko kubera igitutu yashyirwagaho nk’umutwe w’iterabwoba yanzura kwihuza yiyita ‘FDLR FOCA’.

    Habimana ati “FDLR FOCA yatangiye kugaba ibitero mu Rwanda, hicwa abasivili ndetse hanangizwa ibikorwa remezo. FDLR nayo yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni mu 2012. Bamwe mu barwanyi baje kuburanishwa kubera ibyo bikorwa by’iterabwoba.’’

    Yasobanuye ko ibikorwa byakozwe bishimangira ko FDLR FOCA ari umutwe w’iterabwoba.

    -  Amavu n’amavuko ya FDLR FOCA

    12:35: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko bamwe mu bakurikiranywe muri iyi dosiye bakoze ibyaha bari muri FDLR FOCA.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 havutse imitwe yarimo urubyiruko; irimo uw’Interahamwe wari ushamikiye kuri MRND n’uwitwa Impuzamigambi wari ushamikiye kuri CDR.

    Ati “Iyo mitwe nta kindi yari igamije usibye kwica Abatutsi.’’

    “Nyuma yo gutsinda, izo Nterahamwe zahunganye n’abaturage muri Zaïre [RDC y’ubu]. Bagezeyo batangira gutoza abo bantu bashaka kugaruka mu Rwanda gusoza Jenoside batangiye.’’

    Icyo gihe hashinzwe ishyaka ryiswe PALIR ryari ifite umutwe w’ingabo witwa ALIR ndetse yari ifite umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yasobanuye uko FDLR FOCA yavutse

    12:33: Habarurema yavuze ko ibikorwa byakozwe n’abaregwa babikoze bigizwemo uruhare na FDLR FOCA na MRCD/FLN.

    12:26: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko inkiko zo mu Rwanda na zo zasuzumye ibikorwa by’imwe mu mitwe irimo na FDLR zemeza ko ikora iterabwoba.

    Yifashishije inyandiko ya Sandler yavuze ko imitwe y’iterabwoba mu bikorwa byayo idakora ibigaragarira buri wese ahubwo ikaba nubwo ikora ibikorwa bigamije gukuraho ubutegetsi buriho.

    Habarurema yavuze ko izo ngero zizatangwa mu gihe ubushinjacyaha buzaba bwatangiye kwerekana imikorerwe y’ibyaha.

    -  IGISOBANURO CY’UMUTWE W’ITERABWOBA

    12:17: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Umwanditsi Sandler yavuze ko umutwe w’iterabwoba ari umutwe w’abantu bishyize hamwe bafite umugambi umwe wa Politiki wo kugera ku ntego za Politiki ariko bakabikora bakoresheje iterabwoba.

    Yifashishije itegeko rya Amerika yavuze ko umutwe ushyirwa ku rutonde rw’iy’iterabwoba iyo abishyize hamwe bashishikariza abandi gukora iterabwoba, gukusanya amakuru cyangwa gutanga inkunga igamije gutera ubwoba.

    Yavuze ko Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uwa Afurika Yunze Ubumwe, Canada bikora intoned z’imitwe y’iterabwoba.

    Ati “Mu Rwanda kugira ngo umutwe witwe uw’iterabwoba, ikiwugira cyo ni uko uba ukora ibikorwa by’iterabwoba cyangwa warashyizweho hagambiriwe gukora ibikorwa by’iterabwoba runaka.’’

    12:13: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko iterabwoba rikorwa ku basivili batitwaje intwaro kandi mu buryo butarobanura.

    Ati “Ni igikorwa gikozwe mu buryo budatoranyije, kikazamura wa mwuka w’ubwoba kuko kiba gishobora kumugiraho ingaruka aho ari hose. Nyakubahwa Perezida, ibi bikorwa bishobora gukorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa mu matsinda, ibi byinjira neza muri iyi dosiye kuko abayikurikiranyweho bahuriye mu mitwe y’iterabwoba.’’

    11:54: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko itegeko ry’u Rwanda risobanura iterabwoba nko gukora cyangwa gukangisha gukora ibikorwa bigamije gutuma inzego z’ubutegetsi za Leta zihindura imikorere yazo hakoreshejwe gufata bugwate umuntu umwe cyangwa benshi, kwica, gukomeretsa cyangwa gutera ubwoba abaturage hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose bushobora kwica umuntu cyangwa kumukomeretsa; gukora cyangwa gukangisha gukora igikorwa, gutera ubwoba, guhangana cyangwa gutera leta, guhatira abaturage gukora cyangwa kureka ibyo bagomba gukora.

    Yagaragaje ko itegeko ry’u Rwanda risobanura mu buryo buhuye n’amasezerano mpuzamahanga asobanura iterabwoba.

    Yavuze ko hari abanditsi bagaragaje ko kugira ngo igikorwa gihanwe nk’icy’iterabwoba, kiba cyakorewe abasivili b’inzirakarengane, kandi hari impamvu za politiki kibyihishe inyuma.

    Ati “Ubu bwicanyi buba bukozwe ku bantu ariko hagambiriwe gutera umwuka w’ubwoba ari nawo utuma bahatira Leta cyangwa izindi nzego, hagafatwa undi murongo runaka biturutse kuri bwa bwicanyi bwakorewe ba bantu.’’

    Abanditsi bavuga ko gukora ibyo bikorwa by’iterabwoba ku bantu biba bigambiriye gutera ubwoba ku mbaga nini y’abaregwa.

    11:31: Iburanisha rirasubitswe mu kanya gato, rirasubukurwa bidatinze. Umucamanza abisabwe n’umwe mu baburanyi atanze akanya ko kujya kwikiranura n’umubiri mbere y’uko iburanisha rikomeza.

    11:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko iterabwoba ryabayeho kuva kera ariko ryagiye rihinduka bitewe n’imiterere y’ibyaha n’uko bikorwa.

    Yifashishije igitabo cyanditswe na Todd Sandler yise “Terrorism: What Everyone Needs to Know’’, yasobanuye ko iterabwoba ryakozwe kuva kera ariko ryagiye rihindura isura yaryo bitewe n’uko ryakozwe.

    Avuga ko ibiba biri inyuma yabyo byareberwa mu myaka 2000 ishize, ariko iririho ubu ntiryigeze ribaho ku buryo rikorwamo, ububi bwaryo n’uko bikorwa iki gihe.

    -  UBUSHINJACYAHA BUGIYE GUKOMEZA KWEREKANA UKO IBYAHA ABAREGWA 20 BASHINJWA BYAKOZWE

    11:13: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko hari uburyo ibyaha byakozwe ndetse ubushinjacyaha bwasabye kwemererwa ko humvwa abatangabuhamya babiri bafite amakuru y’ingenzi mu rukiko arimo uko ibikorwa by’iterabwoba byatangiye ndetse bigatangirwa ibimenyetso.

    Umushinjacyaha Habyarimana Angelique imbere y’inteko iburanisha

    11:07: Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku buryo bwo gufasha abagororwa kubona amafunguro.

    Ati “Iyo twiriwe kuri gereza hagati ya saa Yine na saa Tanu baduha ibigori tukabirya. Nk’ubu tuba twaje nta gakoma tunyweye. Burya iyo umuntu yariye ni bwo atekereza neza.’’

    Umucamanza Muhima yijeje ko urukiko ruzaganira na Gereza bafungiyeyo hanyuma hakarebwa icyakorwa.

    11:04: Nikuzwe Simeon yavuze ko mu kugena gahunda hanakwitabwa ku mibereho y’abaregwa kuko hari igihe umuntu aryama ameze neza ariko akaba yaramuka atameze neza.

    Ati “Ubuzima tubayemo buratugoye kubera imirire tubona, mu birinda indwara, ibyubaka imbaraga n’ibindi.’’

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko mu gihe hari ikibazo hakoreshwa uburyo busanzwe bwifashishwa.

    -  Abadipolomate bitabiriye iburanisha

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, mu rukiko hagaragaye abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye.

    Mu gufasha gukurikirana urubanza bashyiriweho uburyo bwo gusemura butuma bakurikirana neza ibiri kuvugirwa mu rubanza.

    10:40: Urukiko rwagaragarije ababuranyi ingengabihe (road map) y’uburyo urubanza rwaburanishwa. Abashinjacyaha n’abavoka bari gutanga ibitekerezo kuri iyo ngingo mbere y’uko hafatwa umwanzuro kuri iyo gahunda.

    10:20: Me Nkundabarashi yavuze ko Nsabimana akwiye gufatwa nk’aho hari impamvu zifatwa nk’inyoroshyacyaha ku byaha akurikiranyweho.

    Ati “Nsabimana yagaragaje gukorana n’inzego zose kandi n’Ubushinjacyaha hari ibyo duhuriyeho. Kuba yarafashe icyemezo cyo korohereza ubutabera kuva yatangira kubazwa muri RIB, Ubushinjacyaha n’ahandi, urukiko rukwiye kubirebaho.’’

    Yavuze ko indi mpamvu ari uko Nsabimana Callixte ari ubwambere akurikiranywe n’inkiko byerekana ko yari asanzwe ari umuntu witwara neza muri sosiyete.

    Ati “Indi mpamvu ni uburyo bw’imiburanire ya Nsabimana, yagiye agaragaza ko yitandukanyije n’ibyo umutwe yarimo wakoze. Izi mpamvu nyoroshyacyaha twagaragaje, ku ngaruka zagira tuzabivugaho nyuma.’’

    Sankara abajijwe niba hari icyo yongeraho yagize ati “Ntacyo mfite cyo kongeraho Nyakubahwa Perezida.’’

    Me Nkundabarashi Moïse n’umukiliya we Nsabimana Callixte ‘Sankara’ imbere y’urukiko

    Me Nkundabarashi Moïse yeretse urukiko impamvu zitandukanye zirimo ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yorohereje ubutabera kubona amakuru ku buryo byazaherwaho mu gihe ruziherera rufata umwanzuro ku byaha ashinjwa

    Me Nkundabarashi Moïse aganira na Nsabimana Callixte ‘Sankara’

    10:15: Me Nkundabarashi yavuze ko hari ibikorwa bimwe Ubushinjacyaha bwerekanye ko bigize ibyaha bitandukanye kandi nyamara ‘bitagakwiye gukurikiranwaho mu gihe kimwe.’

    Yavuze ko ibyaha bitatu birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba bikwiye guhuzwa.

    Ati “Nsabimana yasobanuye ko yari Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN. Ibyo yakoze yarabivuze.’’

    -  Me Nkundabarashi Moïse yasabye urukiko kandi kuzareba ko ibyaha byakozwe mbere y’uko amategeko asohoka mu igazeti ya Leta bitagombaga gukurikiranwa.

    Ati “Ibyo nabyo twumva urukiko rwazabisuzuma mu gihe ruzaba rwiherereye. Twe tubona hakwiye gushingirwa ku itegeko rya 2012.’’

    10:01: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yatangiye gusobanura ku biregwa umukiliye we hashingiwe ku mategeko. Yavuze ko umukiliya we yagaragaje uruhare rwe mu bikorwa, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje Nsabimana nk’umuntu ufite imyitwarire idahwitse, byatumye yirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, akajya kurangiriza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

    Ati “Mu rubanza aho umuburanyi yemera icyaha, biba bifite ingaruka mu gihe urukiko rugiye kwiherera rufata icyemezo. Nimureba mu ikoranabuhanga ku kimenyetso cya 200, twagaragaje ibimenyetso bishimangira ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze atari byo cyane ku byo kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda.’’

    Yavuze ko hari inyandiko zerekana ko Nsabimana yasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    -  URUKIKO RWANZUYE KO URUBANZA RUKOMEZA KUBURANISHWA RUSESABAGINA ADAHARI

    09:51: Abacamanza bagarutse mu byicaro byabo. Urukiko rwanzuye ko hashingiwe ku itegeko ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, urubanza rugomba gukomeza.

    Mu isesengura rwakoze rwagaragaje ko uregwa icyaha cy’ubugome agomba kwitabira iburanisha ariko ataboneka nta mpamvu zifatika yatanze akaba yaburanishwa adahari.

    Rwatanze ingero za Ingabire Victoire na Munyagishari Bernard baburanye n’Ubushinjacyaha bivanye mu rubanza ariko nyuma rugakomeza.

    Urukiko rwavuze ko hashingiwe ku ngero zitandukanye no kuba Rusesabagina Paul atitabye urukiko nta mpamvu, urubanza ruzakomeza kuburanishwa adahari kuko ari we wivukije uburenganzira.

    Rwemeje ko buri gihe azajya amenyeshwa itariki y’urubanza, ndetse afite uburenganzira bwo kwitaba urukiko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa.

    -  Bigenda bite iyo umuburanyi wikuye mu rubanza?

    Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

    Umunyamategeko Me Buhuru Célestin aheruka kubwira IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina [kwikura mu rubanza] ari ibisanzwe ariko bitabuza urubanza gukomeza.

    Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

    Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [aha ni Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko kuri we yaba Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix nta wagaragaye mu rukiko.

    -  Amafoto y’abaregwa hamwe na Sankara bari mu rukiko, bategereje umwanzuro ku gukomeza cyangwa gusubika iburanisha kubera ko Rusesabagina Paul atagaragayemo

    Nsabimana ‘Sankara’ areba muri dosiye ye mbere y’uko iburanisha ritangira

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa

    09:12: Inteko iburanisha ifashe iminota mike yo kwiherera ngo ifate umwanzuro niba urubanza rukomeza cyangwa rugasubikwa bitewe no kuba Rusesabagina Paul atabonetse mu rukiko ku mpamvu ze bwite.

    Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi

    09:07: Rugeyo Jean yifashishije ingingo ya 57 ivuga ibijyanye no kutitabira iburanisha rya bamwe mu baregwa mu rubanza ruhuriweho n’abantu benshi, yasobanuye icyo amategeko ateganya.

    Ati “Nta cyatuma iburanisha ridakomeza mu gihe bisabwe n’ababuranyi. Ivuga ko iyo ibirego bidashobora gutandukanywa, bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika iburanisha mu nyungu z’ubutabera ariko byasabwe n’umuburanyi rugakomeza. Twe turasaba ko urubanza rukomeza.’’

    Me Rugeyo Jean yavuze ko hashingiwe ku mategeko urubanza rukwiye gukomeza

    09:01: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yifashishije ingero z’aho umuburanyi yikuye mu rubanza kandi rugakomeza kuburanishwa.

    Yatanze urugero rwa Dr Léon Mugesera waburanishijwe Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka adahari.

    Yanavuze ko mu rubanza rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Barayagwiza Jean Bosco mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Uyu wa nyuma yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko kandi rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa nk’aho uregwa ahari.

    Ati “Turasaba ko urubanza rukomeza kuburanishwa kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kuko yamenyeshejwe mu nzira zemewe n’amategeko.’’

    Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre aganira na mugenzi we, Dushimimana Claudine bari mu bagize itsinda ry’abashinjacyaha

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we uyoboye itsinda ry’abashinjacyaha

    08:56: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko urubanza rukwiye gukomeza.

    Ati “Dusanga amategeko yubahirijwe kuko iburanisha ry’uyu munsi yari arizi. Turasanga nta cyabuza ko uyu munsi urubanza rukomeza, ni uburenganzira bw’uregwa kutitaba urukiko ariko urubanza rukwiye gukomeza nkuko biteganyijwe.”

    08:54: Perezida w’Inteko Iburanisha, Umucamanza Muhima Antoine yatangiye asaba umwanditsi w’urukiko gusoma raporo ya gereza Rusesabagina afungiyemo yakoze raporo ko atitabira iburanisha.

    Iyo raporo ivuga ko Rusesabagina ‘yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo ku mpamvu ze. Yavuze ko atazongera kwitabira urubanza. Yavuze ko n’ikindi gihe azahamagazwa muri uru rukiko ko atazitaba kuko nta butabera arwitezeho.’’

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gutangira.

    08:42: Abaregwa bageze mu rukiko bategereje ko inteko iburanisha ihagera igatangira kuburanisha urubanza. Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili n’igice ariko hari ababuranyi bataragera mu rukiko bagitegerejwe.

    • Mu iburanisha riheruka Nsabimana Callixte ’Sankara’ yaburanye yemera ibyaha byose uko ari 17 ashinjwa.

    Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

    • Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
    • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
    • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
    • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
    • Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
    • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
    • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
    • Guhakana Jenoside.
    • Gupfobya Jenoside.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
    • Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
    • Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
    • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
    • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    07:42: Abaregwa uko ari 20 ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza bageze ku Rukiko rw’Ikirenga.

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano: Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw –

    Ni impapuro mpeshamwenda z’igihe kirekire, kuko zizamara imyaka 20, aho byitezwe ko agaciro k’urwunguko rwazo gashobora kurenga 10% kakagera no kuri 13,15%, nk’uko bisanzwe bigenda ku zindi mpapuro mpeshamwenda z’igihe kirekire.

    Ku muntu wifuza kugura izi mpapuro mpeshamwenda, agomba kuba afite igishoro cy’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100 Frw yishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda, kuko izi mpapuro zatanzwe ku isoko ry’imbere mu gihugu, ariko n’abanyamahanga bakaba bafite ubushobozi bwo kuzigura mu gihe babishatse.

    Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

    Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa, ubundi zigashyirwa ku isoko gutyo.

    Ku rundi ruhande, impapuro mpeshamwenda ni amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire, ariko nanone bakaba bayashoye mu bikorwa bibyara inyungu z’igihe kirekire, kuko iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta amafaranga.

    Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu mwaka wa 2008, ndetse yigeze no gushyira hanze izifite agaciro ka miliyoni 400$, uretse ko izo zashyizwe ku isoko mpuzamahanga.

    Mu Rwanda, abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, nabo batangiye kwitabira iri soko ry’impapuro mpeshamwenda cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe mu kwigisha akamaro kazo, bwatangiye mu mwaka wa 2014 ndetse bukaba bugikomeje.

    Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda, kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.

    BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw