Tag: featured

  • Crystal Telecom yiyandukuje ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda –

    Crystal Telecom ni ikigo cyakoraga nk’umuyobora ufasha abanyamigabane bacyo gutunga imigabane mu kigo cya MTN Rwanda.

    Iki kigo cyari gifite imigabane ingana na 20% muri MTN Rwanda, ari nayo cyagurishaga ku banyamigabane bacyo, gusa kuva mu mpera z’umwaka ushize, Inama Nkuru ya CTL yemeje ko icyo kigo giseswa, abari abanyamigabane bacyo bagahindurirwa bagahabwa imigabane mu kigo cya MTN Rwanda.

    Kuri ubu rero iki kigo cyamaze kwandikira ubuyobozi bwa RSE gisaba kwiyandukuza kuri iryo soko, nyuma y’uko Inama Nkuru ya Crystal Telecom yemeje uwo mwanzuro.

    Mu ibaruwa banditse, bavuze ko Inama Nkuru y’icyo kigo iherutse guterana ku wa 22 Werurwe uyu mwaka, yemeje imyanzuro irimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bya CTL bihagaritswe, ndetse bakaba batanze uburenganzira ku kigo cya MTN Rwanda bwo kwiyandikisha kuri RSE.

    Inama Nkuru ya CTL kandi yemeje ko abanyamigabane b’icyo kigo, bazaguranirwa bagahabwa imigabane mu kigo cya MTN Rwanda, bigakorwa umunyamigabane aguranirwa umugabane umwe ku wundi, bivuze ko umuntu wari ufite imigabane 500 muri CTL, azahabwa indi 500 muri MTN Rwanda.

    Umwanzuro wa gatatu uvuga ko Inama Nkuru ya CTL yemeje ko umutungo uzasigara nyuma y’igurana, ndetse na nyuma yo kwishyura umwenda wose CTL ifitiye ibindi bigo bitandukanye, uzasaranganywa mu banyamigabane b’icyo kigo.

    Umwanzuro wa kane usaba ko nyuma yo kwishyura imyenda yose ndetse no gusaranganya ibyasigaye ku bandi banyamigabane, ubuyobozi bwa RSE bugomba gukura CTL ku rutonde rw’ibigo byanditse kuri RSE.

    RSE kandi yasabwe kumenyesha iki cyemezo ku bindi bigo birimo Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari mu Rwanda (CMA), Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ibiro byandika ibigo by’ubucuruzi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’urundi rwego rwose rukeneye ayo makuru.

    CTL kandi yasabye ko hatangwa uburenganzira ku banyamigabane bazaguranirwa bagahabwa iya MTN Rwanda, kugira ngo inzego zibishinzwe zirimo CMA zibimenyeshwe kandi zibyemeze.

    Mu kiganiro na IGIHE, ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwavuze ko butariyandikisha kuri RSE mu buryo bwuzuye, kuko “Igikorwa cyo kwandikisha ikigo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane gitwara igihe, rero ibiganiro n’abafatanyabikorwa bacu biracyakomeje”.

    MTN Rwanda iritegura kwandikisha imigabane yayo mu kigo kuri RSE nyuma y’uko iki kigo cyongereye 20% ku nyungu yacyo y’umwaka ushize, ndetse kikaba cyaragize abafatabuguzi barenga miliyoni esheshatu, barimo abarenga miliyoni 3,2 bakoresha serivise za mobile money.

    Iza Irame, Umuyobozi wa Crystal Telecom iri mu nzira zo guseswa / Ifoto: New Times

  • Ni ryari uwahawe urukingo rwa mbere azabonera urwa kabiri? –

    RBC yasabye abantu bose bahawe urukingo rwa Covid-19 kwitegura kuzahabwa urwa kabiri nyuma y’uko iminsi yagenwe irangiye, kuko iyo umuntu atewe inkingo ebyiri ari bwo aba yiyubatsemo ubudahangarwa buhagije.

    Hagati aho, igihe bizatwara kugira ngo umuntu ahabwe urukingo rwa kabiri ntikiramenyekana neza. Mbere y’uko inkingo zitangira gutangwa, ubushakashatsi bwari bwerekanye ko umuntu wahawe urukingo rwa AstraZeneca, agomba guhabwa urwa kabiri mu minsi 28 nyuma yo guterwa urwa mbere, gusa ubushakashatsi bushya buherutse gusohoka mu kinyamakuru Lancet, bwerekanye ko umuntu ashobora guterwa urukingo rwa kabiri nyuma y’ibyumweru 12, bigatuma yubaka ubudahangarwa bwo kwirinda Covid-19 ku kigero cya 82%.

    Nyuma y’iminsi 22 kugera kuri 90 umuntu ahawe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo kurwanya Covid-19 ku kigero kiri hagati ya 60% na 76%, mu gihe umuntu uhawe inkingo ebyiri mu gihe kiri munsi y’ibyumweru bitandatu, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo guhangana na Covid-19 ku kigero cya 54% gusa.

    Ibi kandi ni na ko bimeze ku rukingo rwa Pfizer-BioNTech, kuko ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko umuntu ashobora gutegereza akazaterwa urukingo rwa kabiri nyuma y’ibyumweru 12, aho kuba iminsi 21 nk’uko byari biteganyijwe mbere. Mu gihe cy’ibyumweru bine umuntu ahawe urukingo rumwe rwa Pfizer-BioNTech, umubiri we wubaka ubudahangarwa bwo kwirinda Covid-19 ku kigero kiri hagati ya 57% na 61%.

    Kubera izi mpamvu rero, ntibiramenyekana neza igihe u Rwanda ruzatangira gutanga icyiciro cya kabiri cy’inkingo ku bantu bahawe urukingo rwa mbere. Birashoboka ko u Rwanda rwashingira ku bushakashatsi bwa mbere rugatanga urukingo rwa kabiri nyuma y’iminsi 21 ku bahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, cyangwa iminsi 28 ku bahawe urukingo rwa AstraZeneca.

    Icyamaze kumenyekana ni uko nyuma y’ubu bushakashatsi bushya, ibihugu byinshi biri guhitamo gushyira intera ndende hagati y’inkingo ebyiri, kugira ngo urukingo rwa mbere rubanze ruhabwe abantu benshi, maze urwa kabiri ruzatangwe nyuma kandi rwongera ubudahangarwa ku bantu baruhawe.

    Inkingo zatanzwe muri iki cyiciro cya mbere mu Rwanda ni 342 960 zatanzwe muri gahunda ya Covax, zirimo 240 000 za AstraZeneca na 102 960 za Pfizer-BioNTech. Hari kandi inkingo 50 000 zatanzwe n’u Buhinde, mu gihe hari izindi nkingo 1 000 zari zaratanzwe mbere yazo zose.

    U Rwanda ruteganya kuzakoresha miliyoni 124$ zo kugura inkingo, ndetse byitezwe ko mu minsi ya vuba ruzabona miliyoni 47$ zo kuba rwifashisha mu kugura inkingo zikenewe kugira ngo abaturage 60% bazakingirwe bitarenze umwaka utaha, bityo icyorezo cya Covid-19 kirandurwe burundu mu Rwanda.

    Icyiciro cya mbere cy’ikingira cyarangiye mu Rwanda

  • Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi: Lt Col Habiyaremye wa FDLR yavuye imuzi ibya Rusesabagina –

    Ibi Habiyaremye yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe ubwo yari imbere y’abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka nk’umutangabuhamya watanzwe n’ubushinjacyaha mu rubanza Rusesabagina Paul areganwamo n’abandi bantu 20 bakurikiranyweho ibyaha birimo n’iby’iterabwoba.

    Habiyaremye winjiye muri FAR mu 1991 ndetse nyuma akaza kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL, yavuze ko yamenye Rusesabagina mu 2006 binyuze mu biganiro bumvaga kuri radiyo.

    Ati “Mu 2006 nk’uko nakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye, numvaga radiyo, nagiye numva abanyepolitiki batandukanye numvamo na Paul Rusesabagina, numva ibyagiye bivugwa kuri radiyo, numva imigambi ye numva ari myiza numva hari aho yahurira n’ibyo nari ndimo.”

    Yavuze ko yamenye Rusesabagina bakaza no kuvugana kuri telefone binyuze ku muntu wabaga mu Bubiligi waje kujya muri RDC bakabonana.

    Ati “Icyo gihe nari ntangiye no kubona uburyo nshobora kujya kuri telefone nkavugana n’abantu batandukanye, hari umuhungu wo mu Bubiligi twavuganye nibwo yaje kumbwira ku bya Paul Rusesabagina ambwira gahunda afite, numva iyo gahunda yaba ari nzima mwaka na nimero ye arayimpa, ayimpaye ndamuhamagara.”

    “Naramuhamagaye ndamwibwira, mubwira uwo ndi we mubwira ko nyobora batayo, mubwira imigabo n’imigambi yacu, mubwira uko dutekereza, mubwira uko tubumva nk’abanyepolitike bari hanze badufasha kuko icyo gihe urumva twebwe iwacu muri FDLR hari hatangiye kuzamo utubazo duke tw’imbere.”

    Yakomeje agira ati “Icyo gihe hari hakenewe igisubizo kandi byari na ngombwa ukurikije gahunda yari ihari numva nawe hari icyo abyumvaho ndetse anambwira ko yanagerageje no kuvugana n’abayobozi ba FDRL ngo babe bafatanya baza kutagira ibyo bumvikanaho.”

    Baje kuburana, bongera kubonana banoza umugambi

    Kuva iki gihe ngo ibiganiro hagati Habiyaremye na Rusesabagina byabaye nk’aho bihagarara kuko aho uyu mugabo yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo telefoni ntizakoraga kubera ko nta “network”.

    Habiyaremye yavuze ko kuva mu 2006 atigeze yongera kuvugana na Rusesabagina ko ahubwo mu 2007 yagize ikibazo cy’uburwayi yaka uruhushya ajya kwivuriza muri Zambia.

    Ati “Mu 2007 naje kugira ikibazo cy’uburwayi naka uruhushya kugira ngo njye kwivuza hanze kuko aho nari ntabwo byari byoroshye bitewe n’uburwayi nari nagize, bampa uruhushya rw’umwaka ndasohoka njya kwivuza i Lusaka muri Zambia ubwo ni mu mpera za 2007, ngezeyo aho umuryango wanjye wari utuye nahasanze umuturanyi w’Umunyarwanda witwaga Nsengiyumva Appolinaire turamenyana nk’Umunyarwanda aza kuza gusurwa n’umuntu witwa Minani Innocent wari uvuye mu Bubiligi amumbwira nk’umuntu w’impunzi uba hanze.”

    Habiyaremye yavuze ko kuganira na Minani aribyo byamubereye imbarutso yo kongera kuvugana na Rusesabagina.

    Ati “Twaganiraga ibya politike, ibya gisirikare […] twabiganiriyeho aza gukomeza ku izina rya Paul Rusesabagina mubwira ko mu 2006 twari twaravuganye noneho tubiganiraho byimbitse nibwo twavuganye ampa nimero ze ndamuhamagara ndamwibwira urumva nimero ya mbere nari narayitaye kubera imirwano, twaravuganye numva aranyibutse tuvugana ku birebana n’aho nari ndi mu ishyamba.”

    Ibiganiro uyu mugabo yagiranye na Rusesabagina kuri iyi nshuro byari bikomeye kuko ngo aribwo yamuhishuriye umugambi yari afite k’u Rwanda.

    Ati “Rusesabagina tuganira yambwiye ko afite ishyaka rya politike ko ariko bari mu biganiro kugira ngo barebe ko habaho imishyikirano na Leta y’u Rwanda ariko bakumva ko ntacyo byaba bitwaye imishyikirano igenze neza ariko ko iryo shyaka rifite n’ingabo zagaragaza imbaraga nabyo ntacyo byaba bitwaye ariko nanone ku rundi ruhande byananirana izo ngabo zikaba zafasha mu gushyira igitutu k’u Rwanda.”

    “Niba ari ibyo bagabana bikagira uko biboneka ku bwinshi na none byananirana ikibazo kigakemuka hakoreshejwe imirwano. Ni ukuvuga abo bantu yari yancinze ko nabikurikirana cyane cyane nkareba muri FDRL kuko niho hari harimo ingabo zatojwe, zakoze imyitozo ihagije zinamenyereye urugamba no gushakisha n’ahandi hose hashoboka.”

    “Ibyo twabyumvikanyeho mubwira ko bisaba ubushobozi bw’ibikoresho bya gisirikare byinshi kandi bihenze, bigasaba amafaranga kugira ngo abantu babashe gukora, babashe kugenda, babashe kubaho, babashe kubona imiti n’ibindi byose ambwira ko ibyo atari ikibazo ko bihari. Ndavuga nti niba bihari reka turebe icyo twakora tuve mu magambo tujye mu bikorwa.”

    Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi gushaka ubufasha

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko ubwo yongeraga kuganira na Rusesabagina yatangiye kumwoherereza amafaranga arimo na 1000$ yamuhaye nyuma yo kumubwira ko arwaye.

    Ati “Mubwira ko naje ndwaye anyoherereza 1000$, ayanyujije kuri Nsengiyumva Appolinaire nk’umuturanyi twari tumaze kumenyana kandi nawe bari basanzwe baziranye njye sinashoboraga kujya kuyareba nari ntaramenya umujyi n’ururimi kandi ibyangombwa byanjye nanjye nabaga ntabyizeye neza cyane ko nakoreshaga ibyangombwa byo muri Congo bitandukanye bitewe n’aho ngiye.”

    “Nakomeje kuvugana na Rusesabagina dupanga iby’akazi kuko ubwo twari twamaze kwinjira mu mukino neza, nibwo naje kumubwira ko n’ubundi ubushobozi bugikenewe aza kunyoherereza andi mafaranga ayanyujije ku witwa Umwari, icyo gihe yari 870$ n’andi 850$ yaje mu byiciro bitandukanye, nyuma y’aho gato aza kunyoherereza andi 400 €.”

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko mu gihe yaganiraga na Rusesabagina mu 2006 yaje kumuhuza na Col Nditurende Tharcisse icyo gihe wari ukiri muri FDLR.

    Nyuma ngo Habiyaremye yaje kumenya ko Col Nditurende yiyomoye kuri FDLR abimenyesha Rusesabagina.

    Iki gihe ngo Col Nditurende yari yabwiye Lt Col Habiyaremye ko afite gahunda yo kujya i Burundi guhura na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukiriye iperereza ry’i Burundi kugira ngo amwake ubufasha mu bijyanye na gahunda ya gisirikare.

    Ati “Nabibwiye Paul Rusesabagina ambwira ko tugomba kujyana kugira ngo njye kumva ibiganiro byabo koko niba bishinga kandi twumve niba dusanze bifatika hari icyo twamusaba kudufasha, ubwo nyine niho twafashe gahunda yo kujya i Burundi, njye mpaguruka i Lusaka, Col Nditurende ahaguruka mu majyaruguru ya Kivu.”

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko bageze Dar es Salaam baje kubwira Rusesabagina ko bafite ikibazo cy’amafaranga kubera ko ahantu bagiye batahizeye bikaba bibasaba ubushobozi buhagije tumubwira ko atwoherereza amafaranga. Iki gihe ngo Rusesabagina yaboherereje 2000$.

    Nyuma yo kubona aya mafaranga ngo bagiye i Burundi babonana na Gen Adolphe Nshimirimana bamusaba ubufasha mu by’ibikoresho bya gisirikare, iperereza ndetse banamugaragariza ko bashobora gukoresha u Burundi nk’ahantu bagaba ibitero k’u Rwanda baturutse.

    Gen Adolphe Nshimirimana ngo nta gisubizo yabahaye ahubwo yababwiye ko agiye kubiganirizaho bagenzi be bakazakomeza kuvugana.


  • Imirimo yo kubaka Sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu igeze ku musozo –

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021.

    Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere ndetse iyi sitasiyo ikazafasha abatuye aka Karere ka Nyabihu n’Uturere tukegereye turimo Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Musanze kubona amashanyarazi adacikagurika nk’uko byajyaga bibaho rimwe na rimwe.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yubatse iyi sitasiyo ya Nyabihu mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi muri Nyabihu n’ibice bihegereye.

    Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyabihu, Martin Mutsindashyaka, yavuze ko iyi sitasiyo yuzuye izagabanya uburebure bw’imiyoboro ya REG, kuko ahanini abatuye Nyabihu n’ibice bihegereye, bacanaga amashanyarazi aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze, bityo bigatuma amashanyarazi babona acikagurika cyane kubera uburebure bw’uwo muyoboro.

    Mutsindashyaka yakomeje avuga ko iyi sitasiyo kandi izafasha inganda nyinshi ziri kubakwa muri iki gice kubona amashanyarazi ahagije.

    Mutsindashyaka yavuze ko kandi ibi bigabanya ibihombo ikigo gishobora kugira bitewe n’uko umuriro watakaraga kubera uburebure bw’umuyoboro wavaga i Musanze uzagabanuka abaturage bagafatira hafi amashanyarazi.

    Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi.

    Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

    Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021

    Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi

  • Covid-19: Nyanza yakajije ingamba, abarenze ku mabwiriza bamaze gucibwa miliyoni 52 Frw –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021 yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo bitewe n’umubare munini w’abaturagaramo bakomeje kwandura Covid-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera cyane, bashakishije ikibitera kugira ngo gikumirwe.

    Ati “Ikibitera ni uko hari abantu bagiye bandura ugasanga ntabwo bagumye mu rugo uko bikwiye bigatuma banduza n’abandi, bigaragra ko ubwandu bugenda buzamuka. Hari n’abari batabizi bagapimwa byarangiye bamaze kwanduza abandi.”

    Ikindi avuga cyabiteye ni abantu batakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uko bikwiye.

    Zimwe mu ngamba avuga bafashe hagamijwe kugabanya umubare w’abandura harimo gukurikirana abantu bose bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 bakaguma mu rugo kugeza igihe bavuriwe bagakira; gusaba abantu kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije gukumira icyo cyorezo no gukurikirana ko babyubahiriza.

    Ati “Abantu bakongera kumva ko niba harabayeho kudohoka atari umwanya wo kudohoka ahubwo bose bumvikane kandi bibukiranye uburyo bwo kwirinda icyorezo ndetse no gufasha abakurikiranirwa mu ngo kuhaguma.”

    Yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe babonye umuntu wagaragayeho ubwandu asohotse mu rugo, bakwiye kwihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo akumirwe ataranduza abandi.

    Indi ngamba yafashwe ni ukugabanya umubare w’abantu bahirira abantu benshi nko mu isoko aho abacuruzi bazajya bakora icyari bari ku kigero cya 30% bagasimburana ku minsi itandukanye.

    Ati “Kwita cyane ku hantu hahurira abantu benshi, mu isoko turasaba ko batarenga 30% y’abagenewe kurikoreramo kugira ngo abantu babashe guhana intera neza.”

    Indi ngamba yakajijwe ni ugukora ubugenzuzi ku bafite amaduka n’ahandi hakorerwa ubucuruzi ko abantu binjira babanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

    Nyuma yo kwigisha hakurikiraho guhana

    Ntazinda avuga ko kimwe mu bituma ubwandu bwa Covid-19 bukomeza gukwirakwira mu bantu ari uko hari abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gukumira icyo cyorezo.

    Muri bo hari abatambara neza agapfukamunwa, abakora amateraniro atemewe, abajya gusengera mu ngo birunze hamwe, abafungura utubari mu ngo n’ahandi bwihishwa, abirengagiza guhana intera, abatubahiriza amasaha yaganywe yo gutahiraho n’abandi.

    Abo iyo bafashwe barigishwa bakarekurwa bagataha ariko hari n’abahabwa ibihano birimo gucibwa amande, kurazwa muri stade n’ibindi bitewe n’uburemere bw’ikosa.

    Imibare itangwa n’Akarere ka Nyanza yerekana ko abarenga ibihumbi birindwi ari bo bamaze guhanwa.

    Ntanzinda ati “Abantu tumaze guhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 basaga ibihumbi birindwi, naho amande baciwe aragera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 52 Frw.”

    Yibukije abaturage ko ikigambiriwe atari uguhana ahubwo ari ugukumira Covid-19 kandi ari indwara mbi yica, abasaba ubufatanye mu kuyirwanya.

    Abaturage bakangutse

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko nyuma yo kubona bagumishijwe muri ‘guma mu karere’ byabakanguye biyemeza kurushaho kwirinda kugira ngo bayisohokemo amahoro.

    Shyirambere Gad ati “Ikintu twiyemeje ni ugukomeza kwirinda twubahiriza ingamba zashizweho muri aka karere kugira ngo ubutaha tuzabashe kuva muri guma mu karere.”

    Nyiraminani Saphia ukora ubucuruzi we avuga ko guma mu karere iri kubateza igihombo, bityo biyemeje kubahiriza ingamba zose zashyizweho.

    Ati “Abantu bamaze igihe barenga ku mabwiriza kuko nka hano mu isoko bari badusabye gukora turi 50% ariko abantu bakabirengaho. Isomo twaribonye ubu twiyemeje kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazarangira tugumishijwe mu rugo.”

    Abaturage bose bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kubahiriza amasaha yaganwe yo kuba abantu bose batashye.

    Inkuru wasoma: Covid-19: Hashyizweho amabwiriza yihariye ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera

    Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

    [email protected]


  • Clare Akamanzi yanenze ababona ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal nko gusesagura –

    Aya masezerano agamije kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kugira ngo abanyamahanga basure u Rwanda, kumenyekanisha isura nyayo y’igihugu ndetse na gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda.

    Kuva aya masezerano yasinywa, hari abatarayakiriye neza bavuga ko u Rwanda nk’igihugu gikennye kitakabaye gitanga amafaranga menshi mu masezerano nk’aya.

    Ku ikubitiro mu banenze aya masezerano barimo Abadepite b’u Buholandi ndetse n’ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko u Rwanda rwahawe miliyoni “62£ yavuye mu misoro y’Abongereza, rugahamo Arsenal FC miliyoni 30£ kandi ari igihugu gikennye”, nubwo byamaganiwe kure n’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID.

    Mu nkuru Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yatambutse mu kinyamakuru The Independent ku wa 24 Werurwe, yagaragaje ko ubukerarugendo ari rumwe mu rwego rwinjiriza igihugu amafaranga menshi.

    Yavuze ko nko mu 2019 urahare rw’amafaranga yaturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo ku musaruro mbumbe w’igihugu rwanganaga na 10,3% kandi ko bwatanze akazi ku bantu ibihumbi 160.

    Yavuze ko iterambere ry’ubukerarugendo, u Rwanda rurikesha ibyiza nyaburanga rufite, amahoro n’umutekano ndetse n’ibikorwaremezo bifasha ba mukerarugendo byagiye bishyirwaho.

    Yavuze ko mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo ndetse no guhindura imyumvire itariyo bamwe bafite k’u Rwanda bitewe n’amateka yarwo hakenewe gushorwa imari mu gukora imenyekanishabikorwa, anemeza ko ariyo mpamvu u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal na Paris Saint Germain.

    Ati “Iyi niyo mpamvu ubufatanye bwacu n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Paris Saint Germain ari ishoramari ry’ingirakamaro, batuzanira amahirwe ntagereranywa yo kwerekana ibyiza by’igihugu cyacu, kuvuguruza ibitekerezo bitari byo no kwereka Isi ishusho y’ukuri y’u Rwanda, igihugu cy’icyizere, ubwiza buhambaye ndetse n’amahirwe atabarika. “

    Ntiyemeranya n’abanenga ubu bufatanye

    Clare Akamanzi yavuze ko atameranya n’abanenga iri shoramari ahanini bashingiye ku kuba u Rwanda ari igihugu kikiri mu nzira y’iterambere kitakabaye gishora amafaranga mu bikorwa nk’ibi.

    Ati “Abashaka kujora ikoreshwa ry’inkunga z’amahanga rimwe na rimwe bafata ubu bwoko bw’ishoramari mu ishusho ya kera bishyizemo ko Guverinoma z’ibihugu bya Afurika zisesagura. Ibi ntaho bihuriye n’ukuri.”

    “Iyo bikozwe neza, inkunga ziha ibihugu bizakira ubushobozi bwo gukora ishoramari ribyara inyungu zigera ku mu baturage bacu. U Rwanda n’ibindi bihugu nk’icyacu barajwe ishinga no kuba ubukungu bwacu bwakwigenga bukava ku gushingira ku bufasha bw’amahanga, ndetse mu gukoresha amafaranga ibi tubitekerezaho.”

    Yongeyeho ati “Gushora imari mu bukerarugendo ni bumwe mu buryo bwizewe bwo gukurura ishoramari, no kwagura ubukungu mu buryo burambye, hibandwa ku nyungu z’abaturage bacu”.

    Yavuze ko gukorana na Arsenal byatumye u Rwanda rurushaho kumenyekana. Ati “Umupira wa Arsenal uriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku kaboko ku munsi ubonwa na miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi ndetse n’ibikorwa by’imenyekanishabikorwa biba ku bufatanye n’aya makipe abiri, uhereye ku ngendo z’abakinnyi zigamije kumenyekanisha ubwiza bw’ikawa n’umuco by’igihugu, mu buryo buhoraho bigera ku barenga miliyoni.”

    Inyungu z’amasezerano ya Arsenal na PSG

    Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, muri iyi nkuru yakomeje agaragaza ko kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano na Arsenal na Paris Saint Germain, hari byinshi rwungukiyemo cyane cyane ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha igihugu mu mahanga.

    Ati “Nk’urugero, inkuru zirenga 1000 zaranditswe ku bijyanye no gutangiza ubufatanye bwacu na Arsenal. Uruzinduko rwa David Luiz mu Rwanda narwo rwatumye hakorwa inkuru zibarirwa mu 100, zereka ababarirwa muri miliyoni 3,5 amateka y’igihugu, umuco ndetse n’ubukerarugendo.”

    “Ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uko yakiriye kubona ingagi zo mu misozi ndetse no guhura n’abana b’Abanyarwanda bakina umupira w’amaguru byageze ku bandi bantu binyongera miliyoni 4.1. Ibi bikorwa byongereye imbaraga ibyo dukora ndetse n’inyungu yaturutse muri uku kumenyekanisha ibintu binyuze mu itangazamakuru yarenze ishoramari u Rwanda rwashyize muri ubu bufatanye.”

    Uretse kuba u Rwanda rwaramenyekanye kandi rukabikuramo amafaranga, Akamanzi yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain bwatumye n’umubare w’abasura u Rwanda wiyongera.

    Ati “Ibijyanye n’inyungu ku bukerarugendo nabyo birigaragaza. Nyuma y’umwaka umwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye na Arsenal, amafaranga ava mu bukerarugendo yiyongereyeho 17%. By’umwihariko umusaruro wabyo wigaragaje mu Bwongereza ndetse no hirya no hino mu Burayi: ba mukerarugendo baturutse i Burayi biyongereyeho 22% mu mwaka wakurikiye itangizwa ry’ubufatanye.”

    “Uyu musaruro mwiza ufasha mu iterambere ry’ubukungu, ugatanga amafaranga ashorwa mu zindi nzego z’ibanze, bigakura mu bukene ababarirwa mu bihumbi ndetse bikongerera n’imbaraga abaturage.”

    Binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal, abakinnyi bayo basura u Rwanda bakarumenyekanisha. Aha David Luiz yasuhuzanyaga n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

    Binyuze muri ubu bufatanye David Luiz wa Arsenal yasuye u Rwanda asangiza abandi ibyiza yarubonyemo

  • Papa Francis yagabanyije imishahara y’aba-cardinal kubera Covid-19 –

    BBC yatangaje ko ubusanzwe aba-cardinal bakorera i Vatican n’ababa i Roma, bahembwa 5.900$, (miliyoni 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda) bagahabwa n’aho gutura. Ariko kubera ihungabana ry’ubukungu Vatican iri guhura naryo, bagiye kujya bakurwaho 10% ku mishahara yabo guhera muri Mata 2021.

    Abapadiri n’abandi bihayimana bo bazagabanyirizwa imishahara hagati ya 3% na 8%, ndetse iby’uko bari kuzongezwa byabaye bihagaritswe kugeza muri Werurwe 2023.

    Iri hungabana ry’ubukungu ryatewe no gufunga inzu ndangamurage z’i Vatican na Bazilika ya St Peter, zasurwaga n’abatari bake, aho mu mwaka wa 2019 zasuwe na miliyoni esheshatu z’abantu ndetse zikinjiza akayabo.

    Ibaruwa yaturutse i Vatican yagize iti “Kugira ngo ubukungu bwa Vatican butazahungabana mu gihe kiri imbere, birasaba ko dufata ingamba ubu, muri izo ngamba kandi harimo n’izerekeye imishahara y’abakozi.”

    “Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko habaye ikibazo mu byerekeye ubuzima cyatejwe n’ikwirakwira rya Covid-19, yahagaritse aho leta ya Vatican yakuraga amafaranga.”

    Iyi baruwa yakomeje ivuga ko indi mpamvu y’uku gukata imishahara y’aba-cardinal ari ukugira ngo abalayiki bakora i Vatican badatakaza akazi kabo.

    Umuvugizi wa Leta ya Vatican yabwiye Reuters ko abalayiki bahakora barimo, abapolisi, abakora isuku, abazimya inkongi, n’abandi batazigera bagabanyirizwa imishahara kubera ko bamwe bafite imiryango kandi babaho ubuzima bubasaba gukoresha amafaranga menshi kuruta abihayimana.

    Inzobere mu by’ubukungu ikora i Vatican yatangaje ko kugira ngo ubukungu bwa Kiliziya Gatulika bugume ku murongo ikeneye gukoresha nibura miliyoni 47.2 z’amadolari.

    Biteganyijwe ko bazagira igihombo cya miliyoni 50 z’amayero uyu mwaka. Byitezwe kandi ko uyu mwaka amafaranga binjiza azagabunakaho 30% ugereranyije n’ayo binjije mu 2020.

    Amafaranga Kiliziya Gatulika yinjiza ava mu mitungo yayo, mu bikorwa yashoyemo imari, ndetse n’inkunga ihabwa.

    Papa Francis yagabanyije imishahara y’aba-Cardinal kugira ngo hatagira abakozi batakaza akazi kabo

    Mbere ya Covid-19, Bazilika ya St Peter yabaga ishagawe n’abantu

  • Mineduc iri kubaka ibikoni mu bigo by’amashuri bizatwara asaga miliyari 7Frw –

    Ibi bikoni biri kubakwa ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo korohereza bimwe mu bigo by’amashuri bitabonaga uko bitekera abana saa Sita. Bizuzura bitwaye 7 944 000 000 Frw.

    Ibi byatangwajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ku wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kayanga mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

    Twagirayezu yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gufasha ibigo kugira ngo bijye bibona aho bitegurira n’aho bigaburirira abana babyigamo, cyane ko byagaragaye ko kuri ubu abanyeshuri benshi bafatira ifunguro rya saa sita mu mashuri.

    Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri bibafasha cyane kuguma mu ishuri no gukurikira amasomo yabo neza, aboneraho gusaba ababyeyi gushyigikira iyi gahunda bafasha ibigo by’amashuri kugira ngo bibone uko bigaburira abana.

    Ati “Gahunda ihari ni uko buri mwana abona ifunguro ku ishuri. Icya kabiri, hafashwe gahunda y’uko abana bazajya barya ku ishuri uhereye ku ncuke ariko kugira ngo iyi gahunda igere kuri bose, harasabwa ibikorwaremezo byinshi. Mwabonye ibirimo gukorwa nko kubaka ibikoni, gahunda y’ukuntu abantu bagura ibiryo n’uburyo ababyeyi bakwiye kujya babifashamo abana.”

    Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha abana gushobora kuguma mu ishuri no kubona intugamubiri zihagije kugira ngo bakure neza.

    Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko kuba abana barira mu mashuri ari ikibazo.

    Ati “Nibyo abana baracyarara mu mashuri kubera ibibazo by’ahantu ho gufatira amafunguro, kuba rero Leta iri kubaka ibikoni ni byiza kuko tugiye kujya tubona ahantu heza ho gutekera no kugaburira abana.”

    Ubusanzwe Leta y’u Rwanda yishyurira buri munyeshuri 56 Frw kugira ngo abashe kurya ku ishuri saa sita, urundi ruhare rugatangwa n’ibigo bigamo n’ababyeyi b’abana, uretse ko benshi batari babyumva neza.

    Biteganyijwe ko abana b’incuke n’abo mu mashuri abanza bo mu Rwanda bazatangira gahunda yo kujya barya ku bigo bigamo nyuma y’uko ibi bikoni bisaga ibigumbi 2 000 bizaba bimaze kuzura.

    Ibi bikoni byubatswe mu mashuri mashya yose ari kubakwa cyangwa amaze igihe gito yubatswe, byubatswe kandi mu mashuri atanga uburezi bw’imyaka 12, amashuri afitanye imikoranire na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’amashuri yandi byagaragaye ko akeneye ibi bikorwaremezo.

    Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yitezweho kuzamura umusaruro w’abanyeshuri

    Mu bigo byinshi by’amashuri, hari kubakwamo ibikoni bizajya bitekerwamo ifunguro ry’abanyeshuri

    Mu ishuri rya GS Kayanga ryo mu karere ka Gasabo, igikoni MINEDUC iri kubakamo kigiye kuzura

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yemeza ko ibikoni biri kubakwa nibyuzura, bizatuma umusaruro w’abanyeshuri uzamuka

  • LIVE: Ubuhamya bwa Habiyaremye Noël wahoze muri FDLR ku buryo yakoranye na Rusesabagina (Amafoto na Video) –

    Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza. Ruri kubera mu Cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko urubanza rukomeza humvwa undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.

    Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza ku munsi wa kabiri nabwo ntiyagaragaye mu rukiko.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    09:32: Habiyaremye yavuze ko yatangiye gukorana na Paul Rusesabagina mu ntangiriro za 2008 kugera mu 2009 afatirwa mu Burundi.

    Habiyaremye yavuze ko yafashwe amaze kuganira n’abantu batandukanye ariko akenshi yavuganaga n’abashobora kwifatanya na bo mu ishyamba.

    09:23: Habiyaremye yavuze ko yari mu mugambi wo gutera igihugu ari muri FDLR. Yasobanuye ko aganira na Rusesabagina yamubwiye ko inzira yose yakunda kugira ngo habeho impinduka mu gihugu zakwifashishwa.

    Yakomeje avuga ko Rusesabagina yamubwiraga ko “Ni yo byananirana hakoreshwa imbaraga.’’

    -  Uko Habiyaremye yahuye akanakorana na Rusesabagina

    Habiyaremye Noël yavuze ko yahuye na Nsengiyumva Appolinaire Minani Innocent baganira ku bijyanye na politiki n’igisirikare.

    Muri iki gihe ni bwo yongeye guhuzwa na Paul Rusesabagina baganira ku byerekeye n’aho yari ari. Icyo gihe yari yaramubwiye ku byerekeye ishyaka rye PDR Ihumure.

    Minani yaje kumubwira ko mu mugambi we akeneye abarwanyi ndetse ahabwa inshingano zo gushaka ingabo.

    Ati “Ibikoresho bya gisirikare kandi bihenze byasabaga amafaranga ariko Rusesabagina yambwiye ko atari ikibazo bihari.’’

    Rusesabagina yagiye amwoherereza amafaranga mu byiciro bitandukanye.

    Yavuze ko yanakoranye na Col Mbiturende Tharcisse, ndetse na we yabahuje na Rusesabagina baravugana.

    Ati “Icyo gihe tuvugana sinari nzi ko avugana na Ingabire. Ntekereza ko yagendaga abagarira yose atazi irizera mbere. Twakomeje kuvugana numva twajyana muri iyo gahunda.

    Mbiturende yamubwiye ko afite gahunda yo kujya mu Burundi, amubwira ko afitanyeyo gahunda na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukuriye Iperereza.

    Ati “Nabibwiye Rusesabagina. Yavuye Lusaka ajya Dar es Salaam mu gihe Mbiturende yavuye mu Majyaruguru ya Kivu anyura i Nairobi bahurira muri Tanzania.

    Kubera ibyangombwa byabo byari byarangiye basabye Rusesabagina kubaha amafaranga, abaha 2000$ abicishije kuri Minani mu Bubiligi.

    Ayo mafaranga yakiriwe na Mbiturende, nyuma yaho yohereje andi mafaranga 1000$.

    Habiyaremye yahise ajya Kigoma gushaka ibyangombwa kuko we yari umuturage wa RD Congo.

    Mbiturende yaje kumusanga Kigoma berekeza mu Bujumbura aho bahuriye na Gen Adolphe bamusaba ubufasha bwo kubona ibikoresho, ndetse u Burundi bukabafasha kugera mu Rwanda.

    Ati “Yatubwiye ko abanza kuvugana na bagenzi be anatwizeza ko umushinga ari mwiza. Twabibwiye Rusesabagina ko umushinga washimwe.’’

    Habiyaremye yabwiye Rusesabagina ko bakeneye telefoni zifashisha satellite kugira ngo bajye bashobora kuganira. Icyo gihe yamuhaye 1870$ n’andi 900$ yoherejwe biciye muri Western Union.

    Ubwo bajyaga mu Bujumbura gufata ayo mafaranga, Habiyaremye na Mbiturenge bafashwe n’ubuyobozi bw’u Burundi boherezwa mu Rwanda banyujijwe ku Akanyaru.

    -  Ubuhamya bwa Habiyaremye Noël wahoze muri FAR akaza no kwinjira muri FDLR

    Habiyaremye Noël ukomoka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Yavutse ku wa 25 Ukuboza 1968.

    Yafunzwe imyaka itatu n’igice, ahamijwe ibyaha bifitanye isano no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Yagiye muri FAR mu 1991, aza kuva mu Rwanda ajya muri Centrafrique aho yaje kuva ajya muri Congo. Icyo gihe ageze muri RDC yagiye mu mutwe wa ALIR ya kabiri.

    Mu 2000, hamaze kuvuka umwuka mubi yafashe umwanzuro wo kujya mu ishyamba.

    Icyari ALIR mu 2005 yahindutse FDLR hagamijwe kuyobya amarari kuko ibyaregwaga byari byinshi.

    Habiyaremye wakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru yumvaga abanyapolitiki batandukanye barimo na Paul Rusesabagina.

    Yagiye mu Bubiligi ahura n’uwitwa Rubingisa, yaje kumutumira amubwira gahunda afite, yumva gahunda ye ni nzima.

    Baje kuvugana kuri telefoni amubwira ko ayoboye batayo, anamubwira ko hari ibyo yamufasha.

    08:46: Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha ryatangira humvwa undi mutangabuhamya.

    08:44: Inteko iburanisha igeze mu rukiko, urubanza rugiye gutangira kuburanishwa.

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy