Tag: featured

  • Depite Uwingabe yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda –

    Iyi nteko rusange yabaye ku wa 25 Werurwe 2021, yanatorewemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro, Gisagara Théoneste wo mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, wasimbuye Burasanzwe Oswald.

    Uwingabe ni uwo mu Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) mu gihe umwungirije, Ngiruwonsanga ari uwo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR).

    Uwingabe yasimbuye Senateri Uwera Pélagie wo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD.

    Itegeko rishyiraho NFPO [National Consultative Forum of Political Organisations] riteganya ko Umuvugizi wayo atorerwa manda y’amezi atandatu mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari imyaka itanu.

    The New Times yanditse ko muri iyi nteko rusange yabaye ku wa Kane kandi hatorewemo abakomiseri barimo abashinzwe imyitwarire, gukemura amakimbirane, igenamigambi, imikoranire ndetse n’ushinzwe itumanaho.

    Ubusanzwe iri huriro ryagiyeho hagamijwe guhuriza hamwe imitwe ya politiki n’amashyaka mu Rwanda, kugira ngo abayarimo bagire urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira ku cyerekezo cy’igihugu. Ni ihuriro rinagamije kubaka ubushobozi bw’abarigize binyuze mu mahugurwa n’ibindi.

    Ibyo wamenya kuri Depite Uwingabe

    Uwingabe Solange ni umunyepolitiki wavutse ku wa 5 Ukwakira 1970, akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree], mu bijyanye n’Amategeko mu bijyanye n’Ubucuruzi, akaba yarayikuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Mbere yo kuba umudepite mu 2018, yakoze mu bigo bitanga ubwishingizi mu Rwanda, aho yagiye ayobora amashami yabyo atandukanye ndetse akaba yaragiye akora mu myanya irimo ushinzwe abakozi n’ubuyobozi ndetse akaba yaragiye aba umujyanama mu by’amategeko.

    Uwingabe yavuze ko muri aya mezi atandatu agiye kuba umuvugizi wa NFPO azibanda cyane ku guteza imbere gukorera hamwe haba hagati y’abayobozi bashya batowe ndetse bakita cyane ku nshingano z’ihuriro zirimo ukudaheza no guhanga ibishya.

    Ati “Binyuze mu gukorera hamwe, tuzita ku bibazo bigira ingaruka ku gihugu cyacu kandi tunungurane ibitekerezo ku mirongo ya politiki, tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

    Uwingabe wo mu Ishyaka rya PSR, avuga kandi ko mu bindi ihuriro rizitaho ari ukubaka ubushobozi bw’abagore, guhugura urubyiruko ku mirongo n’amahame ya politiki kugira ngo bumve kandi bayisobanukirwe bityo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Depite Uwingabe watorewe kuba Umuvugizi wa NFPO yavuze ko mu byo azibandaho harimo kongerera abagore ubushobozi

    Abahagarariye imitwe ya politiki n’amashyaka bibumbiye muri NFPO batoye abayobozi bashya

    Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ni urubuga bunguraniramo ibitekerezo ku ngingo zitandukanye

    Imitwe ya Politiki itandukanye yari ihagarariwe mu nteko rusange yo kuri uyu wa Kane

    Amafoto: The New Times


  • Ubukangurambaga buhoraho no gushyira ingufu mu burezi mu byafasha kugabanya ingaruka z’ibiza mu Rwanda –

    Umunsi ku wundi, cyane cyane mu gihe cy’imvura, umubare w’abicwa n’ibiza n’ibyo byangiza uriyongera. Urugero, kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi.

    Mu Burengerazuba nk’i Rubavu, Umugezi wa Sebeya wongeye kuzura usenya inzu wangiza imyaka n’ibindi bikorwa remezo.

    Usibye ihindagurika ry’ikirere, rimwe na rimwe usanga indi mpamvu yongera kubaho kw’ibiza n’ingaruka za byo ari uko nta bumenyi bw’ibanze ku bitera ibiza abaturage baba bafite, gutura ahantu hashobora kwangizwa n’ibiza, kudafata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije cyangwa se icyakorwa ngo ingaruka zigabanywe.

    Umwarimu muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadiventisiti ya Kigali (UNILAK), akaba n’Umushakashatsi mu bijyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza, Dr. Lamek Nahayo, avuga ko kugana ibigo by’ubwishingizi, ubukangurambaga buhoraho mu baturage no kongera imbaraga mu burezi butanga amasomo ku biza ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ingaruka zabyo.

    Yakomeje ati “Ni bimwe mu byafasha mu buryo burambye mu guhangana n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda.’’

    Mu bushakashatsi Dr. Nahayo yakoze yasanze ikigero cyo kwigisha masomo afite aho ahuriye n’ibiza kiri hasi cyane. Bwerekanye ko mu mashuri abanza biri hasi cyane kandi ariho byagahereye abana bagakura bazi ibiza, ikibitera n’ingamba zafatwa mu kugabanya cyangwa se guhangana n’ingaruka za byo.

    Ubundi bushakashati yakoze bwagaragaje ko abaturage bashobora kumenya ibiza bahura nabyo ariko ko amakuru yakabafashije kugabanya ingaruka/ibihombo biterwa n’ibiza, akenshi bayabona nyuma.

    Yagize ati “Abagana ibigo by’ubwishingizi ngo bishingire ubuzima bwabo n’ibyabo bishobora kwangizwa n’ibiza baracyari bake cyane. Ibi bituma batitegura hakiri kare wenda ngo ingaruka zigabanuke cyangwa se bakore ibindi byagabanya ibyago bikomoka ku biza.’’

    Dr. Nahayo yakanguriye Abanyarwanda muri rusange kugana ibigo by’ubwishingizi bikabafasha kwishingira ubuzima bwabo n’ibyabo, mu gihe bahuye n’ibiza, bakaba batabarwa n’ubwo bwishingizi.

    Ati “Ikindi ni ubukangurambaga, icyakora ubu bugeze ahashimishije ugereranyije na mbere, gusa bisaba guhozaho ntibiharirwe Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) gusa, ahubwo abafatanyabikorwa na bo bagafatanya muri izo gahunda.’’

    Ku bijyanye no guteza imbere uburezi mu by’ibiza, Dr. Nahayo yavuze ko mu gihe abana bakuranye ubumenyi bwibanze ku biza byakoroha ko umubare w’abakomeza no kubyiga mu mashuri makuru wakiyongera.

    Mu Rwanda, UNILAK yafunguye Ishami ryigisha Amasomo ajyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza kandi ifite Ikigo gitanga amahugurwa kikanakora ubushakashati ku biza, byose bigamije kongerera abaturage ubumenyi bufasha kugabanya ingaruka bitera.

    Ati “Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na MINEMA ikwiye kongera imbaraga mu mitangire y’amasomo nk’aya ku bana mu mashuri abanza bikongera amahirwe yo kubona urubyiruko rwitabazwa mu buryo rwa kinyamwuga.’’

    “Umubare w’ababyize niwiyongera, bizafasha kwegera abaturage basobanurirwe ibyiza byo kwirinda hakiri kare ndetse n’uko bakirinda mu gihe habaye ibiza kuko umubare w’ibyangirika uriyongera kandi hari ibyagakozwe n’abaturage ubwabo mu kugabanya ingaruka.’’

    Dr. Nahayo yavuze ko inzego z’ibanze zikwiye gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwirinda ibiza batera ibiti, bakora imirwanyasuri, bafata mazi y’imvura ava ku nzu, bazirikana aho ibiza bikunze kwibanda birinda kuhatura cyangwa se kuhakorera ibindi bikorwa byakangizwa n’ibiza.

    Kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ishoka mu mutwe –

    Uwo mugabo w’imyaka 59 yari asanzwe abana n’umugore we Mukeshimana Claudine w’imyaka 44 mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tare.

    Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi muri ako gace avuga ko uwo muryango warangwagamo amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore mu Murenge wa Simbi. Ibyo ngo byatumaga bahora mu makimbirane.

    Umwe mu baturanyi babo yagize ati “Bakundaga kugirana amakimbirane kuko uriya mugabo yari afite undi mugore yinjiye i Simbi noneho umugore ananirwa kubyakira, bahoraga mu makimbirane bakarwana.”

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021 ahagana 17:30 ni bwo abana babo batashye bavuye ku ishuri bageze mu rugo basanga nyina yapfuye batabaza abaturanyi n’ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemance, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje guhunga ariko aza gufatwa.

    Ati “Amaze kumwica yageragaje guhunga agana mu ishyamba ry’Ibisi bya Huye ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano arafatwa. Ubu afungiye kuri Sitasiye ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo muryango bari basanzwe bawuzi ko urangwamo amakimbirane kandi bagerageje kubunga babemerera ko bagiye kwisubiraho bakabana neza.

    Ati “Twari tubazi bakundaga kugirana amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore. Twagiyeyo nk’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturanyi turabunga, umugabo yemera ko agiye kwisubiraho bakabana neza.”

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abafitanye ibibazo bakabikemura mu mahoro cyangwa bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura birinda kwicana.

    Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batanu. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB.

    [email protected]


  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasobanuye uko ibyanya by’inganda bizongera miliyari 1000 Frw mu bukungu –

    Mu myaka itatu ishize, umusaruro w’inganda wagize uruhare rukomeye mu gukomeza gahunda ya ‘Made in Rwanda’, igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

    Nko mu rwego rw’ibikoresho by’ubwubatsi birimo sima, inganda zagize uruhare runini mu kugabanya sima ituruka mu mahanga hagakoreshwa iyakorewe mu Rwanda cyane.

    Nk’ubu umusaruro wa sima yakorewe mu Rwanda mu mwaka ushize, warazamutse ugera kuri toni 455 uvuye kuri toni 320 mu 2017, bivuze ko ari inyongera ya 41% mu myaka itatu gusa.

    Umusaruro w’ibikomoka ku mutungo kamere na wo warazamutse cyane, ndetse amafaranga yinjizwa n’uru rwego yavuye kuri miliyoni 180$ mu mwaka wa 2017, agera kuri miliyari 730$ mu mwaka ushize.

    Ibi byatewe ahanini na gahunda yo kongerera agaciro amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, arimo zahabu, gasegereti, Coltan n’andi atandukanye.

    Ibyanya by’inganda bigiye gukwirakwizwa mu gihugu hose

    Ku wa 25 Werurwe 2021, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyanya by’inganda icyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nganda.

    Icyanya cya mbere kiri mu Mujyi wa Kigali, kiri ku buso bwa hegitari 289, kirimo inganda 123 ndetse na 49 zikiri kubakwa. Inganda 14 zubatse muri icyo cyanya zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, izindi 30 zigakora ibikoresho by’ubwubatsi, 58 zigakora ibindi bikoresho bitandukanye mu gihe 21 ari inzu zo kubikamo ibikoresho.

    Leta kandi irateganya kubaka icyanya cya Bugesera, kizajya ku buso bwa hegitari 330 ari na cyo kizaba ari kinini mu byanya icyenda biteganyijwe byose.

    Imirimo yo kucyubaka irarimbanyije aho igeze kuri 70%. Inganda 19 zatangiye kucyubakwamo ndetse enye muri zo zatangiye gukora.

    Ikindi cyanya kizaba kiri i Rwamagana, aho kizubakwa kuri hegitari 80, ndetse inganda 11 zikaba zikoreramo zirimo eshanu zitunganya umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’izindi eshanu zikora ibikoresho by’ubwubatsi. Iki cyanya kandi cyubatsemo uruganda rumwe rukora ubudozi.

    Mu Karere ka Musanze naho hazubakwa icyanya cy’inganda kizaba kiri kuri hegitari 167, ndetse kikaba kimaze kubakwamo uruganda rundi rukora sima, rwiyongereye kuri Cimerwa yari isanzwe iyikora yonyine mu Rwanda.

    Icyanya cy’inganda cya Huye kizubakwa kuri hegitari 50, ndetse imirimo yo kucyubaka irakomeje aho abaturage bazimurwa bamaze kubarirwa, ndetse mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ibikorwa byo kucyubaka bikazakomeza. Kugeza ubu uruganda rumwe ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Karere ka Huye.

    Ikindi cyanya kizashyirwa mu Karere ka Rusizi, ku butaka bufite hegitari 45, kizaba kirimo inganda eshanu.

    Mu Karere ka Muhanga naho hazubakwa icyanya cy’inganda kizaba kiri kuri hegitari 63. Imirimo yo kwimura abaturage irakomeje ndetse ibikorwa byo kubaka icyo cyanya bikazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Uruganda rumwe ni rwo rukorera muri iki cyanya.

    Akarere ka Nyagatare nako kazubakwamo icyanya kiri ku buso bwa hegitari 50, ndetse na Rubavu ikazubakwamo ikizaba gifite hegitari 50. Imirimo yo kubaka ibyanya muri utu turere iracyari inyuma ariko byitezwe ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ibi byanya bizagenerwa amafaranga atubutse.

    Byitezwe ko ibi byanya byose nibitangira gutanga umusaruro, inganda zizaba zirimo zizatanga akazi ku bantu 27.000, ndetse bikongera miliyari 1000 Frw ku musaruro w’inganda muri rusange.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu, ibi byanya by’inganda ari inkingi ikomeye Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira.

    Yagize ati “Ni muri urwo rwego Leta izarushaho kwihutisha ishyirwaho ry’ibikorwa remezo muri ibyo byanya by’inganda. Ibi bizatuma inganda zibona aho zikorera hakwiye, bityo zitange imirimo myinshi n’umusaruro wazo wiyongere.”

    Gahunda ya Uruganda Iwacu yatangiye gutanga umusaruro

    Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka mu turere zubatsemo, kugira ngo zibere isoko abaturage, ariko nanone zicuruze umusaruro wazo mu bice bitandukanye by’u Rwanda no hanze yarwo.

    Ni muri urwo rwego hatangiye gahunda ya Uruganda Iwacu, aho ku bufatanye n’abikorera, Leta yubatse inganda esheshatu zatwaye miliyari 4 Frw.

    Mu nganda zubatswe harimo urwa Burera rutunganya amata, urwa Rutsiro rutunganya ubuki, urwa Nyanza rutunganya ibumba, ururi i Rwamagana rutunganya urutoki, urw’i Gatsibo rutunganya impu ndetse n’urundi rutunganya ibirayi.

    Byitezwe ko izi nganda zose zizegurirwa abikorera nyuma y’uko zimaze kumenyera no gutanga umusaruro. Ubu buryo bwitezweho gutanga umusaruro kuko aho bwakoreshejwe bwerekanye ko bishoboka.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagize ati “Iyo izo nganda zimaze gufata umurongo, bituma abikorera bazibyaza umusaruro mwiza. Turimo kunoza imikorere y’Uruganda Iwacu, ku buryo ruzagira imikorere isobanutse uko iminsi igenda ishira kandi dutunganya n’ibitaragenze neza mu minsi ishize. Ibi bizatuma izi nganda zitanga umusaruro wisumbuye, bityo zikurure abashoramari kuko ari yo gahunda dushyigikiye.”

    Yongeyeho ko “Izi nganda zizajya zigura umusaruro w’abaturage ndetse ziwohereze ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo bizagira uruhare rugaragara mu kuzahura ubukungu bwacu.”

    Nk’ubu umusaruro w’Uruganda rutunganya amata i Burera wikubye gatanu, uva kuri litiro 500 ku munsi ugera kuri litiro 2.500. Ni mu gihe kandi uruganda rutunganya ibumba rumaze gutanga akazi ku bantu 150.

    Leta kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere udukiriro tumaze kubakwa mu turere 24 muri 30 tugize u Rwanda.

    Miliyari 1,7 Frw imaze gushorwa mu bikorwa byo kubaka udukiriro, mu gihe abaturage 2.930 bamaze kutubonamo akazi gahoraho.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibyanya by’inganda byitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi no gutanga akazi

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa ubwo yari akurikiranye ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe

    Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bakurikiranye imirimo y’Inteko

  • Musanze: Babangamiwe n’abiba ibikoresho byubakishijwe imva –

    Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko batewe impungenge z’uko abiba ibi bikoresho bashobora kuba babijyana mu bupfumu kuko hari n’abiba imisaraba ikozwe mu biti.

    Abaganiriye na TV1 bo bavuga ko hari n’ababifata bakajya kubigurisha mu mujyi ahagurishishirizwa ibyuma bishongeshwa bigakorwamo ibindi bikoresho bamwe bita inyuma cyangwa injyamani.

    Umwe mu baturage yagize ati “Twumva bavuga ngo imisaraba y’abantu bapfuye, ngo iyo ugiye kwiba umusaraba ukawurambika ku nzu nyirayo ntabwo akumva”.

    Undi muturage yavuze ko iyo anyuze hafi y’iri rimbi nijoro abona amatoroshi y’abantu baba bari kumurika mu mva, ntamenye ibyo barimo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinze imibereho myiza, Kamanzi Axelle, yemereye IGIHE ko hari abantu bajya bajya muri iryo rimbi bakiba ibikoresho byubakishijwe imva.

    Ati “ Nibyo mu minsi yashize byagaragaye ko hari abantu biba ibikoresho byo mu rimbi rya Bukinanyana, ni irimbi tutagikoresha ariko ibyagaragye ni abantu biba imisaraba y’ibyuma, ba bandi bacuruza injyamani. Twabifatiye ibyemezo dufatanyije n’Umurenge wa Cyuve ko naho twazajya tuharinda kubera ko ari ahantu haba hashyinguwe abantu, ni ahantu hakwiye kubahwa. Ntabwo ari ahantu ho kujya gukorera ibintu nk’ibyo cyane ko bariya bantu bacuruza ibyuma tubafata nk’ubuzerererezi bushyira ubujura.”

    Yakomeje avuga ko bigoye kwemeza ko ababyiba babijyana mu mihango y’ubupfumu kuko nta muntu bari bafata ngo ababwire ko ariho yari abijyanye.

    Abaturiye irimbi rya Bukinanyana bagaragaje ko babangamiwe n’abiba ibikoresho byubatse imva

  • Urayeneza Gérard yakatiwe gufungwa burundu –

    Urayeneza Gérard yakatiwe igifungo cya burundu

  • Ishingwa rya MRCD/FLN n’uko Paul Rusesabagina yakoranye n’abahoze muri FDLR (Amafoto na Video) –

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:39: Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka rwanzuye ko iburanisha rya none risojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa 31 Werurwe 2021, Ubushinjacyaha buvuga ku byaha bishinjwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    14:22: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye ko kuva mu 2009, Paul Rusesabagina yashinze ishyaka PDR Ihumure, uko yakoranye na FDLR ndetse akaza kwihuza n’andi mashyaka arimo CNRD Ubwiyunge na RRM. Aya mashyaka yaje kwiyongeraho RDI-Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu [Rukokoma].

    Mu buryo bw’imiyoborere, abaperezida bane b’amashyaka yihuje ni bo batangaga amabwiriza ku barwanyi ba FLN.

    Mu 2018, MRCD yatangiye kugaba ibitero mu Rwanda, byaguyemo abantu, hatwikwa ibikorwa, ibinyabiziga, hasahurwa imitungo n’ibindi.

    Habarurema yavuze ko ibyo bikorwa iyo byasozwaga byahitaga byigambwa n’abayobozi.

    FLN yashatse kwimurira ibikorwa byayo mu Rwanda ariko inyuze mu Burundi.

    Icyo gihe Gen Hamada wayoboraga FLN yohereje Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase kuyihagararira mu Burundi ariko barafatwa.

    Ibikorwa bya FLN ntibyacogoye kuko Col Nizeyimana Marc yayoboye ibitero byagabwe muri Nyaruguru birimo ibyo ku wa 19 Kamena no ku wa 1 Nyakanga 2018.

    FLN imaze kugaba ibitero hagati ya Gicurasi n’Ukwakira 2019, hateguwe ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hakoreshejwe Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani n’abandi.

    Muri iki gikorwa kandi harimo Matakamba Jean Berchmans, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph [wambutsaga abarwanyi Ikivu bakinjira mu Rwanda] n’abandi.

    Habarurema ati “Icyari kigamijwe ni uko FLN yashakaga guhatira Leta kwemera bimwe mu byo yashakaga.’’

    14:18: Umushinjacyaha Habimana yavuze ko bitewe no kuba ibitero byagabwe na MRCD byaragize ingaruka no ku butaka bwa RDC, byatumye ingabo z’icyo gihugu zitangira ibikorwa byo kubohereza mu Rwanda ndetse mu baburana hari abagejejwe mu gihugu muri ubwo buryo.

    Ku wa 30 Gicurasi 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye inzego z’ubutabera mu Bubiligi ubufatanye mu iperereza, hakabaho isakwa mu nyubako ya Paul Rusesabagina, Munyemana Eric n’uwitwa Ingabire Marie Claire.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko abo bantu babazwa ndetse barasatswe, hafatwa ibikoresho bitandukanye byanashingiweho hakorwa dosiye.

    Ku wa 28 Kanama 2020 ni bwo Paul Rusesabagina yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, atangira gukurikiranwa.

    14:04: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko ku bijyanye n’ibitero, MRCD/FLN yagabye muri Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, ni bwo Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku byaha hanategurwa dosiye.

    Iyo dosiye yaregwagamo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Paul Rusesabagina, Gen Irategeka Wilson n’abandi.

    Ku wa 9 Ugushyingo 2018, hakozwe inyandiko mpuzamahanga yo gufata Paul Rusesabagina agakurikiranwa.

    Ku wa 13 Mata 2019, binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’Ibirwa bya Comores, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yafatiwe muri icyo gihugu.

    Yisobanura ibyaha byose yaregwaga yarabyemeye, asobanura uruhare n’urwa bagenzi be barimo Paul Rusesabagina.

    13:56: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu nyandiko zasanzwe muri mudasobwa ya Rusesabagina ubwo Polisi yo mu Bubiligi yasakaga urugo rwe mu Bubiligi harimo iyerekana imikorere ya MRCD.

    Ati “MRCD ni umutwe w’iterabwoba bitewe n’ibyo bakoze n’icyari kigamijwe muri ibyo bikorwa. Imitwe y’iterabwoba yose ntikora iterabwoba inyuze mu mitwe y’ingabo. MRCD yo yahisemo gukoresha umutwe w’ingabo [FLN]. Ibijyanye n’igisirikare cyari kimwe mu bikorwa byinshi, cyayobowe mu mutwe w’ingabo.’’

    Yavuze ko MRCD yari ifite uruhande rwa demokarasi, urwo gushaka inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

    13:48: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko umutwe w’iterabwoba uvugwa ari MRCD/FLN kuko MRCD ukwayo ari umutwe wa Politiki wari uhuje amashyaka atatu [CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM].

    Ati “Hari umutwe wa Politiki ariwo MRCD, hakaba uw’ingabo [FLN] hakaba n’uw’iterabwoba wa MRCD/FLN.’’

    13:42: Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko abarwanyi batwitse imodoka bari bahawe amabwiriza yo kurasa ku modoka yose babonye nta kurobanura, icyo yasobanuye ko cyerekana ko ntacyo bapfaga kuko batari babazi.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we uyoboye itsinda ry’abashinjacyaha

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique n’Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin imbere y’Inteko iburanisha

    13:37: Mu nyandiko mvugo Matakamba Jean Berchmas yabajijweho mu Bushinjacyaha ku cyo yatekereje amaze kubona amasasu na grenade yagombaga gushyikiriza abarwanyi bateye ibisasu mu Karere ka Rusizi, yasubije ko yari azi ko bibujijwe.

    Matakamba wari ushinzwe gucunga no gutanga ibikoresho bya gisirikare yasubije ko intego bari bafite ari ugukomeza kugaba ibitero no gusaba imishyikirano na Leta nyuma yo kwerekana ko bari mu gihugu.

    13:36: Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana avuga ko amatangazo yasohowe mu bihe bitandukanye yerekana ko ibyakorwaga na MRCD/FLN byari bigamije gutera ubwoba abaturage no kuburira abanyamahanga bashaka gusura u Rwanda.

    Ku wa 30 Mata 2019, Paul Rusesabagina yasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru ahamagarira Abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda kujya mu gice intambara yaberagamo.

    Iri tangazo ryasangaga andi yatanzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ mu 2019 ahamagarira abatuye Amajyepfo no mu nkengero za Nyungwe kwirinda kugenda mu ijoro, kudakora amarondo muri ako gace karimo ibikorwa bya gisirikare.

    -  RUSESABAGINA WIKUYE MU RUBANZA, INTEBE YE NTA MUNTU UYICARAHO

    Rusesabagina Paul w’imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko ku nshuro ya kabiri. Mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye, ahita yivana mu rubanza.

    Icyo gihe yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

    Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n’umwavoka we akamuhagararira ariko Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix bamwunganira nta wigeze ahakandagira.

    Intebe Rusesabagina Paul yicaragaho kuva iburanisha ryatangira muri dosiye ihuriwemo abaregwa 21, nta muntu wayihawe. Iburanisha ryakomeje nta we uyicayeho.

    Intebe ya Rusesabagina nta muntu uba uyicayeho nubwo nyir’ubwite yikuye mu rubanza

    13:25: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko yaba Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Paul Rusesabagina bagiye bumvikana bigamba ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi mu bihe bitandukanye.

    Habyarimana yavuze ko ‘kimwe mu biranga ibikorwa by’iterabwoba harimo gutera abaturage ubwoba ariko ushaka gutanga ubutumwa ku bandi butuma bagira ubwoba.’

    -  IVUKA RYA MRCD/FLN MU BIKORWA

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko Rusesabagina akimara kubura Habiyaremye Noël yacuditse na Gen Ndagijimana Laurent alias Irategeka Wilson uzwi ku izina rya Lumbago wahoze muri FDLR akaza kwitandukanya nayo.

    Gen Irategeka yasohokanye abarwanyi benshi muri FDLR, ashinga umutwe witwa CNRD Ubwiyunge.

    Ku wa 4 Nyakanga 2017 ni bwo Paul Rusesabagina na Gen Irategeka bumvikanye gushyiraho umutwe wa Politiki uhuriweho na CNRD Ubwiyunge na PDR Ihumure ya Rusesabagina.

    Iyo Mpuzamashyaka bashinze yiswe MRCD ndetse imaze gushingwa ni bwo Paul Rusesabagina yari ageze ku nzozi ze zo kugira igisirikare.

    Ku wa 18 Werurwe 2018, MRCD yinjijwemo undi mutwe wa Politiki witwaga RRM wa Nsabimana Callixte ‘Sankara’. Uyu yavuze ko yinjijemo amaraso mashya ndetse atanga abasore 30 bashyirwa mu gisirikare.

    Aho ni ho havuye umutwe w’ingabo za FLN. Kuva MRCD yashingwa, Paul Rusesabagina ni we wari Perezida, Gen Irategeka yari Visi Perezida wa Mbere mu gihe Sankara yari Visi Perezida wa Kabiri.

    Mu buryo bw’imiyoborere yumvikanyweho, buri shyaka ryagombaga gufata ubuyobozi mu buryo bwo gusimburana. Paul Rusesabagina yakomeje kuba Perezida wa MRCD.

    Umutwe wari ufite ingabo za FLN wihuje na Rusesabagina kuko ariwe wari ufite ubushobozi bwo kuwushakira amafaranga, kugura ibikoresho no gutunga ingabo.

    Umutwe wa FLN waje gushaka uko wiyubaka ushaka abandi binjira mu gisirikare ndetse abenshi bashakwaga mu nkambi zirimo Abanyarwanda mu bihugu birimo Uganda, u Burundi, RDC n’ahandi.

    Muri icyo gisirikare hinjijwemo n’abana batarageza ku myaka 18.

    Nizeyimana Marc wari Commander muri FLN aho yari afite ipeti rya Colonel, mu mabazwa atandukanye mu Bugenzacyaha [muri Nyakanga] no mu Bushinjacyaha [Nzeri] 2020 basabye ko abana bemererwa kwinjira mu gisirikare.

    Mukandutiye Angelina na we wari Komiseri ushinzwe Iterambere ry’abakobwa n’abahungu yavuze ko abana b’abakobwa bahatirwaga kujya mu gisirikare.

    Inkunga zo gushyigikira MRCD zavaga ahantu hatandukanye ariko cyane cyane umuterankunga wari ukomeye nkuko na we yabyivugiye mu nyandiko mvugo yo ku wa 31 Kanama 2020 yavuze ko yatanze inkunga ku giti cye, anakora ubuvugizi butandukanye hagamijwe kubonera uwo mutwe ubushobozi, aho hakozwe ibikorwa byo gukusanya imisanzu yo kugurira ingabo za FLN ibikoresho.

    Rusesabagina wagaragazaga ko utakora politiki udafite igisirikare, akimara kubona FLN yahise atangira undi mugambi wo gusenya ibikorwa n’ibindi bigamije guhungabanya ituze.

    13:04: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gukomeza, Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure asobanura uko MRCD/FLN yavutse.

    11:59: Iburanisha rirasubitswe, biteganyijwe ko risubukurwa saa Saba, Ubushinjacyaha butangira gusobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN.

    11:55: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ifatwa rya Lt Col Habiyaremye Noël ryaciye intege umugambi wa Paul Rusesabagina wo gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure.

    Lt Col Habiyaremye ni we wari watangiye ibikorwa byo kubaka igisirikare ndetse ifatwa rye ryatumye uburyo bwo guhana amakuru hagati ya Rusesabagina n’abo yashakaga kugira abarwanyi be risa n’iricitse intege.

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye ko ishingwa rya MRCD/FLN ari umugambi watangiye kuva kera

    11:46: Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure yavuze ko MRCD/FLN bifite inkomoko ya kure kuva kera mbere y’uko ishingwa mu 2018.

    Yavuze ko Paul Rusesabagina nka Perezida wa PDR Ihumure yagize igitekerezo cyo gushinga umutwe w’ingabo ushamikiye ku ishyaka rye.

    Mu 2009, ni bwo yasabye Lt Col Habiyaremye Noël kumufasha gushinga umutwe w’ingabo ndetse ubushobozi bwo kubikora butangira gutangwa.

    Yavuze ko Paul Rusesabagina yoherereje Habiyaremye amafaranga hagamijwe gushing umutwe w’ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure.

    Ati “Igitekerezo cyo gushinga umutwe w’ingabo cyongeye gushimangirwa n’umutangabuhamya [Habiyaremye Noël].’’

    11:28: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Nkurunziza Pierre ntaho yerekana ibijyanye n’ibikorwa byo gufasha ahubwo hari ibya politiki biri mu murongo w’ibyo bakoraga mu buryo bw’ibanga.

    Ati “Aratangira avuga ko yanditse ibaruwa mu izina rya Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yashinze. Akavuga ibyo yakoze, amateka y’ibihugu n’impinduka zabaye mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu 1994. Ko ashima cyane uruhare rw’uwo yari yandikiye mu kugarura demokarasi mu Karere no mu Burundi. Aho nta na kimwe tubona kuri wa muryango wita ku gufasha abana, kubarihira amashuri, urabishaka ukabibura.’’

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gushimira Nkurunziza, yongeyeho ko mu Rwanda bimeze nabi bishingiye ku butegetsi buriho.

    Dushimimana ati “Foundation igamije gufasha abana b’imfubyi kubona uburyo bwo kwiga no kwivuza ariko ikigira mu bijyanye na politiki biganisha no ku bikorwa by’iterabwoba. Ibiri muri iyi baruwa yashingiragaho asaba guhura na Nkurunzuza [wari Perezida w’u Burundi] ntaho bihuriye n’intego z’umuryango.’’

    11:14: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Rusesabagina yabanje gushaka gukorana na FDLR, bashaka no kuyikuramo umutwe w’ingabo. Yavuze ko nyuma yo kubona icyasha cyari kuri FDLR, Rusesabagina yakomeje gushakisha umutwe w’ingabo wo gukoresha ibikorwa by’iterabwoba.

    Ati “Twashakaga kwerekana ko ubuhamya bwatanzwe na Dr Michelle Martin bushimangira uko hagiye habaho gukorana kwa Rusesabagina na FDLR. Ni igitekerezo cyatangiye kera kandi byose bigaragaza MRCD/FLN nk’umutwe w’iterabwoba bishingiye ku bikorwa byatangiye kera.’’

    10:52: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko umuryango ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’ wagize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira iterabwoba.

    Mu gitabo kivuga ku buzima bwe yise ‘An ordinary man’ ku ipaji ya 63, Rusesabagina avuga kuri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, ayerekana nk’umuryango washyiriweho gutanga ubufasha mu burezi n’ubuzima ku bihumbi by’abana b’imfubyi bari mu Rwanda batagira aho baba.

    Dushimimana ati “Foundation ifite intego nk’iyi yagakwiye gukora ibyo. Umutangabuhamya [Michelle] yagaragaje ko Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yeretse urukiko, turashaka kugaragaza ibaruwa iri mu zo twagaragarije urukiko. Ni ibaruwa Rusesabagina yandikiye nyakwigendera Nkurunziza Pierre wahoze ari Perezida w’u Burundi ku wa 9 Gicurasi 2017.’’

    Iyo baruwa yarimo ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuganira na Nkurunziza ku bibazo yari afite avuga ko bikeneye gukemurwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Yakomeje ati “Iyi baruwa ntacyo ipfana n’intego y’umuryango ahubwo birereka urukiko imiryango inyura muri ibyo bikorwa ariko ifite izindi gahunda.’’

    10:48: Ubushinjacyaha bwavuze ko Rubingisa na Fernando batangije Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge ariko utagamije ibyo. Buvuga ko mu nyandiko bohererezanyije nta na kimwe cyerekanaga ko ari ibyo bifuza gukora.

    Muri izo nyandiko bavuze ko bashaka gukora icyerekana ko mu gihugu bitameze neza, ndetse bashaka uko batera ibisasu muri Gisenyi na Ruhengeri ngo berekane ko hari ibibazo mu gihugu.

    10:30: Ubushinjacyaha bwavuze ko emails zohererejwe Rubingisa zivuye kuri Ngamije Fernando zirimo iyerekana ko ‘yiyemereye gukurikirana ibya FDLR kandi ibibazo byayo bigakemurirwa muri iryo shyaka.’

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyakozwe na MRCD/FLN bifite umuzi hambere ndetse mu butumwa bahanaga bakoresheje imvugo zabo ‘jargon’ nko kumanura ibinyoni ‘indege’, ibiturika no kohereza abanyeshuri mu Rwanda.

    Yavuze ko muri email yo ku wa 17 Ugushyingo 2007, Fernando yabwiye Rubingisa ko hari amazina y’abantu bazajya bahabwa amafaranga biganjemo abari batuye mu Mujyi wa Goma, ndetse anamubwira ko igihe bizabera.

    Ati “Izo email ni nyinshi kandi zerekana umugambi w’iterabwoba kuva mu 2007, PDR Ihumure imaze igihe ishinzwe.’’

    10:26: Ubushinjacyaha bwavuze ko Rubingisa na we akwiye gufatwa nk’uwari uhuriye mu mugambi w’imikoranire hagati ya PDR Ihumure na FDLR.

    Ati “Kuva PDR Ihumure yashingwa mu 2006, batangiye umugambi wabo wo gukorana na FDLR kandi yari yaramaze gushyirwa mu mitwe y’iterabwoba.’’

    10:21: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibikorwa byo gushaka gukorana na FDLR bitari ibya Rubingisa nk’umuntu. Yavuze ko ibyo yakoranye n’uwitwa Ngamije Fernando byari bigamije gukora iperereza niba ibitero byatumye FDLR ishyirwa mu mitwe y’iterabwoba bitaba byarakozwe na Leta y’u Rwanda.

    Mu butumwa Rubingisa yandikiranye na Ngamije bwerekana ko kuvuka kwa MRCD ari umugambi watangiye kera, ahubwo wakomezaga.

    10:10: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we wakomeje asobanura ku miterere y’ibyaha abaregwa bakurikiranyweho. Yatangiye avuga ko ibyo umutangabuhamya Dr Michelle Martin yabwiye urukiko byerekana ko kuva Ishyaka PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina kuva ryashingwa yashakaga gukorana na FDLR.

    Mu buhamya bwe Dr Michelle Martin yagarutse cyane ku witwa Rubingisa Providence, Ubushinjacyaha bwerekana ko afite aho ahuriye n’urubanza.

    Rubingisa yatangiranye na Paul Rusesabagina PDR Ihumure. Mu ibazwa ryakozwe na Polisi y’u Bubiligi, Rubingisa yabajijwe niba kuva yagera muri Amerika hari imiryango cyangwa amashyirahamwe yakoranye nayo ifitanye isano n’u Rwanda.

    Yasubije ko ‘yari umunyamuryango wa PDR Ihumure kuva mu 2006-2010, nabaye muri RNC kuva mu 2010 kugeza igihe yabazwaga. Yari mu bashinze PDR Ihumure, afatanyije n’abarimo Nayigiziki Gerome utuye Texas, Clement, Paul Rusesabagina n’abandi bari muri komite.’

    Rubingisa yavuze ko ishyirahamwe bari bahuriyemo ryo kwita ku burenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda, basabye Rusesabagina kubabera umuyobozi muri PDR Ihumure kuko yari amaze kumenyekana binyuze kuri filime ‘Hotel Rwanda’.

    10:03: Lt Col Habiyaremye Noël yabanje gusinya ku nyandiko y’urubanza mbere y’uko iburanisha rikomeza.

    09:55: Byukusenge Jean Claude uri mu baregwa yabajije Habiyaremye Noël ingaruka abasirikare bari kugirwaho zatumaga badahabwa amakuru cyangwa bahuzwe na Minani Innocent.

    Ati “Byagombaga gukorwa mu ibanga rikomeye. Uwo Minani twavuganaga ni umusivili uba mu Bubiligi, kuvanga Minani n’abasirikare bato ntacyo byari gufasha. Murakoze.”

    09:54: Lt Col Habiyaremye Noël yavuze ko ubwo bamaraga kuvugana na Gen Nshimirimana Adolphe batongeye kuganira kuko nyuma baje gutabwa muri yombi.

    09:49: Lt Col Habiyaremye Noël yavuze ko aho FDLR yabarizwaga ntabwo hose haburaga network.

    Ati “Nakoraga recruitment y’abasirikare, iby’abaturage byagombaga kuza nyuma. Igihe habaga hari imirwano byasabaga ko bayishaka, ni yo mpamvu twashakaga kugura ‘téléphone satellite’ kugira ngo tujye tuvugana neza.’’

    09:42: Lt Col Habiyaremye yabajijwe uburyo (strategy) yari gukoreshwa mu kugaba ibitero avuga ati “Hagombaga gukoreshwa amasasu n’igitero cya gisoda, bigakorwa mu nzira n’ahateguwe mu buryo butworohereza kubona aho kunyura.’’

    Yakomeje avuga ko atakwemeza ko ibyabaye i Nyabimata byari muri uwo mugambi kuko we ntacyo abiziho.

    09:38: Lt Col Habiyaremye yavuze ko mu baregwa muri uru rubanza uwo azi ari Col Nizeyimana Marc wahoze muri FDLR.

    Ati “Col Marc ndamuzi. Ntabwo twakoranye na we na Rusesabagina.’’

    09:32: Lt Col Habiyaremye yavuze ko yatangiye gukorana na Paul Rusesabagina mu ntangiriro za 2008 kugera mu 2009 afatirwa mu Burundi.

    Lt Col Habiyaremye yavuze ko yafashwe amaze kuganira n’abantu batandukanye ariko akenshi yavuganaga n’abashobora kwifatanya na bo mu ishyamba.

    09:23: Lt Col Habiyaremye yavuze ko yari mu mugambi wo gutera igihugu ari muri FDLR. Yasobanuye ko aganira na Rusesabagina yamubwiye ko inzira yose yakunda kugira ngo habeho impinduka mu gihugu zakwifashishwa.

    Yakomeje avuga ko Rusesabagina yamubwiraga ko “Ni yo byananirana hakoreshwa imbaraga.’’

    -  Uko Lt Col Habiyaremye yahuye akanakorana na Rusesabagina

    Lt Col Habiyaremye Noël yavuze ko yahuye na Nsengiyumva Appolinaire Minani Innocent baganira ku bijyanye na politiki n’igisirikare.

    Muri iki gihe ni bwo yongeye guhuzwa na Paul Rusesabagina baganira ku byerekeye n’aho yari ari. Icyo gihe yari yaramubwiye ku byerekeye ishyaka rye PDR Ihumure.

    Minani yaje kumubwira ko mu mugambi we akeneye abarwanyi ndetse ahabwa inshingano zo gushaka ingabo.

    Ati “Ibikoresho bya gisirikare kandi bihenze byasabaga amafaranga ariko Rusesabagina yambwiye ko atari ikibazo bihari.’’

    Rusesabagina yagiye amwoherereza amafaranga mu byiciro bitandukanye.

    Yavuze ko yanakoranye na Lt Col Nditurende Tharcisse, ndetse na we yabahuje na Rusesabagina baravugana.

    Ati “Icyo gihe tuvugana sinari nzi ko avugana na Ingabire. Ntekereza ko yagendaga abagarira yose atazi irizera mbere. Twakomeje kuvugana numva twajyana muri iyo gahunda.

    Nditurende yamubwiye ko afite gahunda yo kujya mu Burundi, amubwira ko afitanyeyo gahunda na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukuriye Iperereza.

    Ati “Nabibwiye Rusesabagina. Yavuye Lusaka ajya Dar es Salaam mu gihe Nditurende yavuye mu Majyaruguru ya Kivu anyura i Nairobi bahurira muri Tanzania.

    Kubera ibyangombwa byabo byari byarangiye basabye Rusesabagina kubaha amafaranga, abaha 2000$ abicishije kuri Minani mu Bubiligi.

    Ayo mafaranga yakiriwe na Nditurende, nyuma yaho yohereje andi mafaranga 1000$.

    Habiyaremye yahise ajya Kigoma gushaka ibyangombwa kuko we yari umuturage wa RD Congo.

    Nditurende yaje kumusanga Kigoma berekeza mu Bujumbura aho bahuriye na Gen Adolphe Nshimirimana bamusaba ubufasha bwo kubona ibikoresho, ndetse u Burundi bukabafasha kugera mu Rwanda.

    Ati “Yatubwiye ko abanza kuvugana na bagenzi be, anatwizeza ko umushinga ari mwiza. Twabibwiye Rusesabagina ko umushinga washimwe.’’

    Habiyaremye yabwiye Rusesabagina ko bakeneye telefoni zifashisha satellite kugira ngo bajye bashobora kuganira. Icyo gihe yamuhaye 1870$ n’andi 900$ yoherejwe biciye muri Western Union.

    Ubwo bajyaga mu Bujumbura gufata ayo mafaranga, Habiyaremye na Nditurende bafashwe n’ubuyobozi bw’u Burundi boherezwa mu Rwanda banyujijwe ku Akanyaru.

    Habiyaremye Noël wahoze muri FDLR yatanze ubuhamya bwerekana uko yakoranye na Rusesabagina

    -  Ubuhamya bwa Habiyaremye Noël wahoze muri FAR akaza no kwinjira muri FDLR

    Habiyaremye Noël ukomoka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Yavutse ku wa 25 Ukuboza 1968.

    Yafunzwe imyaka itatu n’igice, ahamijwe ibyaha bifitanye isano no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Yagiye muri FAR mu 1991, aza kuva mu Rwanda ajya muri Centrafrique aho yaje kuva ajya muri Congo. Icyo gihe ageze muri RDC yagiye mu Mutwe wa ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] ya kabiri.

    Mu 2000, hamaze kuvuka umwuka mubi yafashe umwanzuro wo kujya mu ishyamba.

    Icyari ALIR mu 2005 yahindutse FDLR hagamijwe kuyobya amarari kuko ibyaregwaga byari byinshi.

    Habiyaremye wakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru yumvaga abanyapolitiki batandukanye barimo na Paul Rusesabagina.

    Mu 2007 uyu mugabo ngo yagiye kwivuriza mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia, ahahurira n’Umunyarwanda witwa Nsengiyumva Apollinaire.

    Yagiye mu Bubiligi ahura n’uwitwa Rubingisa Projecte uzwi nka Malumba, yaje kumutumira amubwira gahunda afite, yumva gahunda ye ni nzima.

    Baje kuvugana kuri telefoni amubwira ko ayoboye batayo muri FDLR, anamubwira ko hari ibyo yamufasha ubwo bari bakomoje kuri Rusesabagina.

    08:46: Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha ryatangira humvwa undi mutangabuhamya.

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ‘Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    08:44: Inteko iburanisha igeze mu rukiko, urubanza rugiye gutangira kuburanishwa.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Indi nkuru wasoma: Umunyamerika Dr Michelle Martin yatanze ubuhamya ku ruhare rwa Rusesabagina mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Kwibumbira muri sendika byafashije abarimu guhangana n’ingaruka za COVID-19 –

    Mu bihe bya COVID-19 aba bose bashoboye kuganira n’abakoresha babo uko bakwitwara mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19. Bahuriza ku kuba barabonye ibiribwa, abandi babona ubutumwa bw’amafaranga bikomoka muri Sendika yabo ihuza abakozi bo mu mashuri yigenga -SYNEDUC.

    Umuyobozi wa Ste Therese School, Ishuri riri mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, Sr Stella Kanyunyuzi Mukamusoni, yavuze ko mu bihe bya COVID-19, bicaranye n’abarezi biga ku buryo umwarimu yakwitwara mu bihe bikomeye.

    Yagize ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, abarimu bo mu mashuri yigenga bahise bahagarikirwa imishahara. Urumva ko ubuzima bwatangiye kuba bubi. Twe rero twicaranye n’abarimu tuganira ku buzima tugiyemo kandi barabyumvise. Nyuma ni bwo nanone twahawe ibiribwa byanadufashije cyane. Abari muri sendika bo banahawe amafaranga yo kubafasha ariko abatayirimo ntayo babonye. Naranezerewe, mbona ko batwitayeho.”

    Umuyobozi wa Umucyo Friendly School, Ishuri riri mu Murenge wa Kibungo i Ngoma, Sesonga Emmanuel, yavuze ko akamaro ka Sendika kagaragaye mu bihe bikomeye.

    Yasobanuye ko byanatumye haba imyumvire imwe ku mitunganyirize y’akazi kabo, kuko begereye ubuyobozi bakaganira.

    Ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, Sendika yatumye abakozi bashyira hamwe. Umuyobozi ntiyihereranye ibibazo kandi abarezi bahari. Sendika yatanze ubufasha ku bakozi, bahawe ibyo kurya, abandi bahabwa amafaranga. Ibyo byatumye imibereho ya mwarimu ukora mu kigo cyigenga kandi akaba muri Sendika ubuzima bwe butandukana n’ubw’utayirimo.”

    Mukasine Theopista wigisha muri E.P La Decouverte mu Karere ka Rwamagana yavuze ko mu bihe bya COVID-19, umwarimu wo mu mashuri yigenga yashaririwe bituma hari abahitamo gukora ubucuruzi bworoheje n’ibindi.

    Agira ati “Abari muri Sendika ntitwababaye cyane. Sendika yaganiraga n’abayobozi b’ibigo ndetse na banki duhabwa inguzanyo zo kwishyura twasubiye mu kazi. Twahawe ibiribwa birimo umuceri, amavuta n’ibindi. Twanatunguwe na SMS y’amafaranga, mbanza gukeka ko ari abatekamutwe kuko tutari tuyiteze. Naketse ko ari umuntu uyobeje amafaranga, ariko naje kubona ubutumwa ko ari sendika iyaduhaye. Twahise twumva dusubijwe.”

    Mbarushimana Rugwiro Don d’Eve uhagarariye abandi barimu akaba n’Umuyobozi wa Sendika SYNEDUC muri GS APACOPE mu Mujyi wa Kigali yavuze ko mu bihe bya COVID-19 baganiriye n’umukoresha bahabwa 50.000 Frw yo kubafasha mu gihe imishahara yari yahagaze.

    Ati “Imibanire yacu n’umukoresha yabaye myiza cyane ku buryo no mu bihe bya COVID-19 twigishije twifashishije ikoranabuhanga kandi amafaranga ababyeyi batanze yatugezeho. Sendika na yo hari amafaranga yoherereje buri munyamuryango kandi abatayirimo ntayo babonye.”

    Ubuyobozi bwa SYNEDUC bwashimye imyitwarire y’abanyamuryango muri ibi bihe kuko bashoboye guhatana n’ubuzima ariko kandi bakegera abakoresha babo bagafatanya gushaka ibisubizo.

    Umunyamabanga Mukuru wa SYNEDUC, Nkotanyi Abdon, yashimye abafatanyabikorwa babafashije kwita ku buzima bwa mwarimu wo mu mashuri yigenga mu gihe umushahara we wari wahagaze.

    Mu butumwa bwe yasabye abanyamuryango ba Sendika gushyira hamwe, bagahuza ijwi, bakagirana ibiganiro n’abakoresha kuko ‘umukozi umeze neza ari we utanga umusaruro’.

    Mbarushimana Rugwiro Don d’Eve ni we uhagarariye abandi barimu akaba n’Umuyobozi wa Sendika SYNEDUC muri GS APACOPE mu Mujyi wa Kigali

    Mukasine Theopista wigisha muri E.P La Decouverte mu Karere ka Rwamagana yavuze ko mu bihe bya COVID-19, abarimu bo mu mashuri yigenga bashaririwe n’ubuzima bituma hari abahitamo gukora ubucuruzi bworoheje n’ibindi

    Umuyobozi wa Umucyo Friendly School, Sesonga Emmanuel, yavuze ko akamaro ka Sendika kagaragaye mu bihe bikomeye

    Umuyobozi wa Ste Therese School iri mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, Sr Stella Kanyunyuzi Mukamusoni, yavuze ko mu bihe bya COVID-19 bicaranye n’abarezi biga ku buryo umwarimu yakwitwara mu bikomeye

  • Maj. (Rtd) Mudathiru yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 –

    Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje umwanzuro warwo mu rubanza Maj. (Rtd) Mudathiru yaregwagamo hamwe na bagenzi be 31 bashinjwaga kuba mu mitwe ya P5 na FLN.

    Mu baburanishijwe n’uru rukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe wa P5; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

    Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

    Abasirikare batanu b’u Rwanda baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, wakurikiranwe adahari.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igifungo cya burundu, gusa urukiko rwavuze ko yaburanye yemera ibyaha, akemera n’ubufasha yagiye ahabwa n’abandi bantu barimo inzego z’igisirikare cy’u Burundi.

    Rwavuze ko kandi mu iburana rye yemeye ko yatoje abarwanyi ba P5 abaha imyitozo itandukanye ya gisirikare n’uburyo bagomba kwitegura kugaba ibitero k’u Rwanda.

    Rushingiye ku buryo yagiye yiregura, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25, cyo kimwe n’abandi bareganwa hamwe barimo Pte Ruhinda Jean Bosco utarigeze agaragara imbere y’urukiko cyo kimwe na Pte. Muhire Dieudonné.


  • Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe inkoni y’ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu –

    Ni inshingano Musenyeri Sinayobye yahawe kuri iyi tariki ya 25 Werurwe, umunsi wanahuriranye n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya, ubwo yamenyeshwaga ko azabyara umwana w’umuhungu kandi akamusama ataryamanye n’umugabo.

    Kuri uyu munsi, Musenyeri Sinayobye yasengewe ndetse anayobora igitambo cya Misa cya mbere nka Musenyeri. Mu rwego rwo gusohoza ubutumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yavuze ko azagendera ku ntego igira iti “Ubuvandimwe muri Kirisitu”.

    Muri uyu muhango, abandi basenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari bahari, ndetse yimitswe na Musenyeri Rukamba ukurikiye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

    Mu bandi basenyeri bari bahari harimo Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Mgr. Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi.

    Hari kandi Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Ruhengeri, Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Gikongoro wanayoboraga Diyosezi ya Cyangugu.

    Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango barimo Padri Tumaini wari uhagarariye Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari kandi abapadiri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, Abihayimana batandukanye n’imbaga y’abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari ahagarariye Leta, ndetse mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo abasenateri, abadepite n’abayobozi b’uturere. Inzego zihagarariye amadini n’amatorero atandukanye na zo zari zihagarariye.

    Muri uyu muhango, Musenyeri Sinayobye yahawe inyigisho na bagenzi be, arasabirwa, arambikwaho ibiganza, avugirwa isengesho ry’Iyeguriramana, ari na ryo rikuru rikorwa muri iyi mihango, rikaba ikimenyetso cy’uko uwari padiri ahindutse Musenyeri.

    Abapadiri bo muri Diyoseze ya Cyangugu kandi bashimiye Musenyeri mushya wabo, bamusezeranya kuzamwubaha.

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko yishimiye kuba yahawe izi nshingano, ati “Banyambitse impeta, ubwo nkazagomba guhora nyambaye iteka, ni ikimenyetso cy’uko ngiranye isezerano ridahinyuka n’umuryango w’Imana wa Diyoseze ya Cyangugu. Iyo mpeta si ikimenyetso gusa, iherekejwe n’inema Imana iduhaye ngo njyewe n’uwo tugiranye isezerano, Diyoseze ya Cyangugu, tuzahore turi umwe muri Kirisitu”.

    Yongeyeho ati “Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza Imana yandambagirije, naramushimye. Mpamagariwe kuyikunda no kuyitangira nk’umubiri wanjye bwite. Ku bakirisitu ba Cyangugu, nanjye ndi umugeni Imana ibahaye”.

    Byari ibyishimo ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga

    Musenyeri Sinayobye yubitse inda nk’ikimenyetso cy’uko yemeye inshingano yahawe

    Musenyeri Sinayobye arahirira inshingano zo kuba umweposkopi

    Ubwo Musenyeri Sinayobye yimikwaga

    Minisitiri Gatabazi yitabiriye uyu muhango

    Ubwo abasenyeri bageraga ahabereye imihango yo kwimika Musenyeri Sinayobye