Tag: featured

  • Raporo ya “Komisiyo Duclert” yashinje u Bufaransa ‘uruhare rukomeye’ muri Jenoside, ibererekera Opération Turquoise –

    Iyi raporo yamuritswe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994. Yamurikiwe Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatanu, dore ko ari na we washyizeho komisiyo yayikoze.

    Ni raporo ya paji 1222 yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ntabwo inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 aba bashakashatsi babashije kuzinyuzamo amaso kuko muri raporo yabo basobanura ko hari zimwe babuze, bishoboka ko zaba zarimuriwe mu bubiko rusange, cyo kimwe n’uko hari izindi batabashije kubona kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Iyi raporo isobanura ko umubano mu bya gisirikare n’imishinga y’iterambere u Bufaransa bwagiranye n’u Rwanda, watangiye gushinga imizi mu myaka ya 1970, ukagenda urushaho gufata indi ntera cyane guhera mu Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Kuva icyo gihe, ngo u Bufaransa bwatangiye gushyiraho politiki zitandukanye zireba u Rwanda zimwe “zivuguruzanya”.

    Ikomeza igaragaza ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, u Bufaransa bwihutiye gucyura abaturage babwo “bunita ku guhungisha umuryango w’umugore wa Habyarimana”.

    U Bufaransa bwishe ijisho ku byabaga mu Rwanda

    Ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi raporo hari aho igira iti “U Bufaransa bwaba bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi? Aha turashaka kuvuga ubushake bwo kwiyunga ku bikorwa bya Jenoside, nta kintu na kimwe mu nyandiko twasuzumye zari mu bubiko kibigaragaza”.

    Abashakashatsi kandi bagaragaza ko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, rushingiye ku myitwarire ya politiki yabwo idahwitse yo gukomeza “kwica ijisho” mu gushyigikira ubutegetsi buronda ubwoko, bwamunzwe na ruswa kandi bwimakaje ubugizi bwa nabi”.

    Iti “Abayobozi bumvaga ko Perezida Habyarimana ashobora kugeza igihugu kuri demokarasi n’amahoro.”

    Nyuma kandi yo kubona ko amacakubiri ari gukaza umurego mu Rwanda, raporo igaragaza ko nta “politiki n’imwe u Bufaransa bwigeze bushyiraho igamije gufasha mu kurwanya ubuhezanguni bw’Abahutu no kurwanya irondamoko igihugu cyari cyarimakaje”.

    Raporo inenga abayobozi b’u Bufaransa bari barangajwe imbere na Perezida Mitterrand ku bwo kwimakaza politiki yagaragazaga Habyarimana “nk’umuhutu” uhanganye n’ “umwanzi” w’ingabo ziturutse muri Uganda.

    Bashingiye kuri iyi ngingo, aba bashakashatsi muri raporo yabo bagize bati “Ubushakashatsi bwagaragaje uruhare rukomeye kandi ndengakamere”.

    Raporo yabererekeye Opération Turquoise

    Abasirikare b’u Bufaransa bakunze gushinjwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kuba ikiraro cyambukije benshi mu ngabo za leta zayikoraga cyo kimwe n’izindi Nterahamwe zikabasha guhungira muri Zaire.

    Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu 2016 yakoze urutonde rw’abasirikare b’Abafaransa baba abari mu Rwanda mu 1994 n’abari i Paris igaragaza uruhare buri umwe yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo mu myanzuro yayo, yagumye ku murongo n’ubundi usanzwe u Bufaransa bwafashe bw’uko nta mabi yakozwe muri Opération Turquoise ahubwo ko yari igamije kurokora Abatutsi bicwaga.

    Igaragaza ko ingabo zagiye muri iyi operation, zoherejwe imburagihe ndetse ko ku ikubitiro hari urujijo ku nshingano zahabwaga bituma misiyo yazo itabasha kurokora ibihumbi by’Abatutsi.

    Igira iti “Amahano yabaye mu Rwanda yasize ashegeshe igihugu n’intsinzwi k’u Bufaransa.”

    Ibyabaga mu Rwanda, raporo ivuga ko byakirwaga mu buryo butandukanye n’Abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n’abahanga; ku buryo bamwe byabaga bitabashishikaje cyangwa batabyitaho.

    U Rwanda rugiye gutanga raporo yarwo

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’uko iyi raporo ishyizwe hanze, rivuga ko yakiriwe neza ndetse igaragaza intambwe ikomeye mu kumva mu buryo bumwe uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Riti “Raporo y’iperereza yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda mu 2017 nayo izashyirwa hanze mu byumweru biri imbere. Byitezwe ko ibizayivamo bizuzuzanya n’ibya Komisiyo ya Duclert.”

    Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron iyi raporo ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu

    Iyi komisiyo yakozwe n’abanyamateka 13 bashyizweho na Macron mu myaka ibiri ishize

    Raporo yagaragaje ko politiki ya François Mitterrand wari inshuti ikomeye ya Habyarimana, ntacyo yigeze ifasha mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Huye: Abangavu batewe inda imburagihe bari gufashwa kwakira ibyababayeho –

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye igaragaza ko mu 2020 habaruwe abangavu 337 batewe inda imburagihe naho nyuma yaho mu 2021 abazitewe ni 69.

    Bamwe muri abo bangavu babwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya ko batwite bananiwe kwiyakira bagashaka kwiyahura.

    Umwe wo mu Murenge wa Huye ati “Nigaga mu wa gatandatu w’amashuri abanza; inda nayitewe n’umusore w’umumotari, yarambwiye ngo njye kumusura ngezeyo aramfata antera inda.”

    Undi mwangavu wo mu Murenge wa Mbazi we yavuze ko yasambanyijwe ubugira kabiri n’umusore wacumbikaga mu gipangu yakoragamo akazi ko mu rugo, amutera ubwoba ko nabivuga azamwica.

    Ati “Namaze kumenya ko yanteye inda mbimubwiye arambwira ngo nindamuka mvuze ko ari we wayinteye azanyica. Nahise ntoroka mva muri urwo rugo ntasezeye ntaha iwacu mfite umugambi wo kwiyahura ariko ngeze mu rugo ababyeyi barampumuriza siniyahura.”

    Bamwe muri abo bangavu batewe inda imburagihe bahurijwe hamwe na Association Modeste et Innocent, AMI, ibaha ibiganiro bibahumuriza, ibafasha no kwiga imyuga ndetse ibaha n’ibikoresho bazifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.

    Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yavuze ko batangiye gukurikirana abangavu batewe inda mu 2018 kuko babonaga hari abananiwe kwakira ibyababayeho.

    Ati “Twatangiye kubakurikirana guhera mu 2018 kugira ngo tubafashe kongera kwigirira icyizere mu buzima kuko baba barakomerekejwe n’amateka yabo, rimwe na rimwe n’imiryango ikabajugunya ibita ibirara cyangwa se indaya. Ni ukongera kubasubiza icyizere cy’ubuzima no gukomeza kwita ku bana babyaye ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.”

    Kuri iyi nshuro abangavu 16 bahawe imashini zidoda imyenda n’ibitambaro kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa umwuga w’ubudozi bigishijwe.

    Abaganiriye na IGIHE bose bemeje ko bamaze kugarura icyizere cy’ubuzima kandi imashini bahawe bazazikoresha neza kugira ngo zibahindurire imibereho.

    Hari uwagize ati “Iyi mashini bayimpaye nyikeneye kuko nzi kuyikoresha, nzayikoresha neza ku buryo nzabona amafaranga yo kwita ku mwana wanjye. Ngiye kuruhuka kujya guca inshuro kandi ndishimiye cyane.”

    Ubuyobozi bwa AMI buvuga ko abangavu nk’abo bigishwa n’ubuzima bw’imyororokokere, gukora imishinga iciriritse ndetse no kwizigama.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yasabye abo bangavu gukoresha neza inkunga baterwa kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke.

    Yavuze ko mu bangavu 337 batewe inda imburagihe, abagera ku 180 bamaze guhabwa ubufasha butandukanye kugira ngo bagarure icyizere cy’ubuzima kandi bizakomeza.

    Yasabye abangavu muri rusange kwirinda ababashuka bagamje kubasambanya kandi n’uwabigerageza bagahita babimenyesha ubuyobozi kugira ngo abiryozwe.

    Abahawe imashini bavuze ko bazazikoresha neza kugira ngo zibahindurire imibereho

    Abangavu bo mu Karere ka Huye batewe inda imburagihe bari gufashwa kwakira ibyababayeho

    Bamwe mu bangavu batewe inda imburugihe bari baherekejwe n’ababyeyi babo

    Bemeza ko nyuma yo guhabwa inyigisho n ubufasha bagaruye icyizere cy ubuzima

    Kuri iyi nshuro abangavu 16 bahawe imashini zidoda imyenda

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yasabye abo bangavu gukoresha neza inkunga baterwa kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke

    [email protected]


  • Minisitiri Gatabazi yasabye Musenyeri Sinayobye kubungabunga ibikorwa byasizwe na Padiri Ubald –

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe, mu muhango wo ku kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu nyuma y’uko yari imaze imyaka itatu ikurikiranwa na Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo Padiri Ubald Rugirangoga yatangije ibikorwa by’isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Rusizi. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

    Muri iyi Paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n’abiciwe muri Jenoside bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda icumi. Ibi bikorwa byaragutse bigera hirya no hino mu gihugu.

    Muri uyu muhango wo kwimika Musenyeri Sinayobye, Minisitiri Gatabazi yasabye ko ibikorwa bya Padiri Ubald bibungabungwa.

    Ati “Muzakomeze gushingira no kubakira ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bumaze kugera ku ntambwe ishimishije. Ngira ngo muri iyi Diyoseze ya Cyangugu harimo umwihariko w’ibikorwa bikomeye tutazibagirwa bya Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana mu minsi yashize. Twizera ko ibikorwa by’amahoro yari yaratangije muzabikomerezaho ndetse no ku Ibanga ry’Amahoro hagakomeza hakagendwa, abakirisitu bagakomeza kuhavoma ingabire zibafasha gukomeza kwiyubaka.”

    Padiri Rugirangoga Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke. Yatabarutse tariki ya 8 Mutarama 2021 aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azize uburwayi bw’ibihaha yasigiwe na Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi yasabye Musenyeri Sinayobye gukomeza ibikorwa bya Padiri Ubald

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko azasigasira ibikorwa yasanze muri Diyoseze ya Cyangugu

  • Covid-19: Hasabwe kwita ku barokotse Jenoside bashobora guhura n’ihungabana mu bihe byo #Kwibuka27 –

    Kuva tariki 7 Mata, buri mwaka Abanyarwanda n’abatuye Isi bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni b’inzirakarengane bishwe bazira uko baremwe.

    Mu bihe byo kwitegura kwibuka ndetse n’ibyo kwibuka nyirizina usanga by’umwihariko abarokotse Jenoside bahura n’ihungabana baterwa n’ibikomere batewe n’ibihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside.

    Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), utangaza ko by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19, abarokotse bakeneye kwitabwaho birushijeho.

    Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umulisa Aimée-Josiane, ushinzwe Ibikorwa by’Isanamitima, yavuze ko bitewe n’uko bigaragara ko kwibuka abantu bahurira hamwe bitazakunda mu mwaka wa kabiri kubera Covid-19, bikomeje kugira ingaruka ku barokotse.

    Ati “Amabwiriza yashyizweho mu kurinda abanyarwanda kwandura Coronavirus, yashyize bamwe mu barokotse baba bonyine, mu bwigunge ndetse no mu bihe by’ubwoba. Ntabwo bashobora kwibuka ababo kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe.”

    Umulisa avuga ko kugeza ubu batangiye kuvugana n’abarokotse babasobanurira impamvu ibikorwa byo kwibuka bizaba abantu badahurira hamwe ari benshi aho bagirwa inama yo kubikorera iwabo mu ngo kugira ngo bumve ko ababo bakundaga batigabiranye.

    Avuga ko kugeza ubu ibikorwa byo kwita ku bashobora guhura n’ihungabana bizakomeza gukorerwa kuri telefoni hifashishijwe abajyanama bafasha abahuye n’ihungabana bagera kuri 200 ndetse n’abahanga mu by’Imitekerereze ya Muntu (Psychologists) 20 bari hirya no hino mu gihugu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yabwiye IGIHE ko binyuze mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG/GAERG, abantu bagera kuri 2500 bagabanyijwe mu matsinda 168 yo mu turere 25 tw’igihugu aribo bari gufashwa muri ibi bihe.

    Yavuze ko ababarizwa muri ayo matsinda ari abafite imyaka iri hejuru ya 55 cyane ko aribo biganjemo abakunze kugira ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bikunze kuza mu bihe byo kwibuka ababo bazize Jenoside.

    Imibare igaragaza ko nibura 75%, muri abo 2500 bahura n’ibyo bibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije.

    Ku rundi ruhande kandi ku bufatanye n’Ikigega cyita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, SURF hashyizweho umurongo wa telefoni utishyurwa wifashishwa n’abantu bahuye n’ibibazo by’ihungabana bagahabwa ubufasha.

    Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ugaragaza ko mu 2019, wari ufite abantu 3656 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu bihe byo kwibuka.

    Muri abo abagera ku 3087 bahawe ubufasha bwihuse basanzwe aho ibi bibazo by’ihungabana bahuriye nabyo mu gihe abandi bagera kuri 569 bari bafite ibibazo bikomeye ku buryo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

    Mu 2020, nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, hagaragaye abagera kuri 1200 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije aho abagera kuri 401 muri bo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

    Abarokotse Jenoside basabiwe kwitabwaho by’umwihariko mu bihe byo kwibuka kubera ihungabana bashobora guhura naryo

  • Amajyaruguru: Abarenga ibihumbi 10 baterwaga ipfunwe no kwitwa inkandagirabitabo bamwenyuye –

    Abarangije muri iki cyiciro, ni abakuze bigishijwe gusoma, kwandika no kubara mu mwaka wa 2020-2021 bemeza ko n’ubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, bitabaciye intege kuko bari bazi neza ingaruka n’ingorane bahuraga na zo kubera kutamenya gusoma no kwandika.

    Abaganiriye na IGIHE bahuriza ku ipfunwe bahoranaga mu bandi ndetse n’ihohoterwa bakorerwaga, aho bamwe bibwagwa n’imitungo yabo.

    Nyandagazi Laurence w’imyaka 45 ni umwe muri bo wo mu Karere ka Burera, uvuga uburyo yaterwaga ipfunwe no kwitwa inkandagirabitabo.

    Yagize ati “Najya mu nama bampa urupapuro nkegera uwo twegeranye nkamusaba ko yanyandikira ngo ndumva ntameze neza. Hari ubwo nagiye i Kigali gusura inshuti zacu, ngezeyo nkajya mbaza kandi ndeba icyapa imbere yanjye ariko kubera kutamenya gusoma barandindagije nirirwa mu nzira, ubu nzi gusoma, kwandika no kubara niteguye no kuziyamamaza mu matora yegereje kuko imbogamizi nari mfite zararangiye.’’

    Umutoni Zainab wo mu Karere ka Musanze we yagize ati “Kera umuntu utarajyaga ku ishuri ntacyo bamutwaraga, nabayeho nk’intama, nahoranaga ipfunwe kuko ntazi gusoma. Ubu nzi gusoma, kwandika no kubara, iyo nkeneye inguzanyo mu itsinda ndiyandikira kandi nkanayikoresha neza kuko maze kujijuka, abana banjye mbafasha gusubiramo amasomo ugasanga birashimishije mu rugo”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze, Nyiramahirwe Blandine, yemeza ko kuba umubare munini w’abigishijwe ari abagore bizakuraho imbogamizi nyinshi zabazitiraga mu iterambere.

    Ati “Nk’abagore, twari dufite imbogamizi z’abagore batazi gusoma, kwandika no kubara ariko ubu iterambere ry’umugore rigiye kwiyongera kuko bagiye gukora ibyo bazi. Bajyaga banahohoterwa kubera kutamenya gusoma aho basomeshaga ubutumwa rimwe na rimwe bakabubabwira nabi hari n’abibwaga ibyangombwa by’ubutaka cyangwa amafaranga biturutse ku kuba batazi gusoma, kwandika no kubara ariko bigiye gukemuka biteze imbere.”

    Harushyabana Bernard, Umukozi wa Duhamic Adri yafashije abigishijwe bakuze kwiga ibinyujije mu Mushinga Literacy Project ku nkunga ya Care Rwanda, avuga ko babategerejeho kwiteza imbere kuko kwigisha umugore ari guteza imbere umuryango.

    Yagize ati “Abarangije turashaka ko bahindura ubuzima bwabo bakazamuka mu bukungu, mu mibereho myiza, bakaringaniza urubyaro, bagatanga mituweli, bagakoresha neza ubumenyi bahawe bahera ku mahirwe abegereye. Turasaba n’ubuyobozi kuzakomeza kubaba hafi kuko bo bagaragaje ko bashoboye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, avuga ko bazakomeza kwigisha abantu bakuze batari barabonye ayo mahirwe bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.

    Yagize ati “Ni igikorwa twishimira kuko giha amahirwe n’abakuze yo kumenya gusoma, kwandika no kubara. Ubundi kubera ibihe twanyuzemo by’amateka yaranze igihugu cyacu, byagiye biteza ingaruka no mu myigire mu Karere ka Burera mu myaka itatu ishize twari dufite abagera hafi ku bihumbi 40, batazi gusoma no kwandika ariko ubu dusigaranye abari munsi y’ibihumbi 10. Intego ni uko buri mwaka tuzajya twigisha abarenga ibihumbi bitanu, ari nako dushyiraho n’amasomero hirya no hino, bizadufasha muri gahunda yo guhindura umuryango bityo tugire umuryango uteye imbere.”

    Abarangije amasomo muri uyu mwaka biganjemo abagore ku kigero kirenga 80%, ni abatangiye kwiga muri Werurwe 2020 baza gusubika amasomo batarangije kubera icyorezo cya Covid-19, baza kuyakomeza kugeza muri uyu mwaka, abenshi bari hejuru y’imyaka 30 kuko harimo n’ufite 55 y’amavuko.

    Abantu bo mu Turere twa Burera na Musanze bakuze bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo yabo bahawe mu gihe cy’umwaka

    Abigishijwe gusoma, kwandika no kubara bavuga ko imbere ari heza

  • U Rwanda ruri gushaka umushoramari uzashinga uruganda rukora ibirahuri –

    N’ubwo byinshi kuri uyu mushinga bitaramenyekana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko hari gahunda yo gushaka umushoramari washinga uruganda rukora ibirahuri, dore ko iby’ibanze bikenerwa mu gukora ibyo bikoresho biboneka mu Rwanda.

    Ibirahuri bikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye, ariko umucanga ukaza mu by’ibanze.

    Akamanzi yatangaje ko baherutse kuzenguruka mu Rwanda hose bashaka ahantu haboneka umucanga mwiza kandi mwinshi ku buryo wakwifashishwa mu gukora ibirahuri mu ruganda.

    Umucanga ukenerwa muri ibyo bikorwa witwa Silaca, kuko uba uwifitemo ikinyabutabire cya Silicon Dioxide (SiO2) ari na cyo cy’ingenzi mu ikorwa ry’ibirahuri.

    Mu Rwanda, uwo mucanga uboneka ku bwinshi mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

    Akamanzi yabwiye Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuri uyu wa Kane ko ibikorwa byo gushaka umushoramari uzashinga urwo ruganda bigeze kure.

    Yagize ati “Dufite ubwoko bwiza cyane bushobora gukora ibirahuri mu gihugu. Igikurikira ni uko tugiye kugeza raporo ku bashoramari kugira ngo dushobore gukora ibirahuri, byaba ibirahuri by’amacupa cyangwa ibyo kubaka amadirishya n’ahandi hose dukeneye mu gihugu, kuko ubu ngubu byose tubitumiza hanze.”

    Ibirahuri ni ingenzi cyane mu kurengera ibidukikije

    Imwe mu mpamvu ikomeye ituma Leta iri gushora cyane mu ikoreshwa ry’ibirahuri, ni uko bitangiza ibidukikije nk’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki kandi bikaba bishobora kuvugururwa bikongera gukoreshwa mu buryo bworoshye.

    Kuva mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitiki birimo amashashi akoreshwa cyane mu gupfunyikamo ibicuruzwa n’ibindi bintu bitandukanye.

    Ikibazo gikomeye cyabayeho ni uko kuva icyo gihe kugeza ubu, kubona ibintu byo gupfunyikamo biramba, bihendutse kandi bishobora gukoreshwa kenshi bikigoranye, ndetse ku bicuruzwa bimwe na bimwe ntibinashoboke burundu, n’ubwo Leta yashize imbaraga nyinshi mu gufasha abashoramari benshi kuzana inganda zikora ibindi bikoresho birimo ibikoze mu mpapuro bishobora gukoreshwa mu gupfunyika ibicuruzwa.

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa inganda 15 zikora ibikoresho byo gupfunyikamo, ariko zose ziracyakora ibikoresho byoroheje kandi rimwe na rimwe bikaba bihenze kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

    Ubuke bw’ibikoresho byo gupfunyikwamo, bwiyongeraho ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki bikiboneka ku bwinshi ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane nk’ibikoresho bibika ibinyobwa nk’amazi n’amata, byumvikanisha uburyo ibikoresho bikoze mu birahuri bikenewe, kuko ari bimwe mu bifite ubushobozi bwo kubika ibintu byari bisanzwe bibikwa mu bikoresho bya pulasitiki.

    Indi mpamvu kandi ni uko ibikoresho bikozwe mu birahuri bishobora gukoreshwa inshuro nyinshi kuko bivugururwa mu buryo bworoshye kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

    Indi mpamvu ituma ishoramari ry’uruganda rukora ibirahuri rikenerwa cyane, ni uko ibi bikoresho binakoreshwa cyane mu bwubatsi, kandi u Rwanda rukaba ari igihugu gifite imishinga y’igihe kirekire y’ubwubatsi, irimo kuvugurura inyubako zo guturamo, ivugururwa ry’Umujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira n’indi mishinga myinshi, ku buryo habonetse uruganda rukora ibirahuri bishobora kugabanya ikiguzi cyo kubaka, nk’uko byagenze kuri sima, amarangi n’amakaro nyuma y’uko inganda zibitunganya zongereye umusaruro wabyo ku isoko ry’u Rwanda.

    Ku Mugabane wa Afurika, ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria ni bimwe mu bizwiho gukora ibirahuri byinshi, mu gihe ibirimo u Buyapani ari bimwe mu biyoboye ibindi ku rwego rw’Isi.

    Uruganda rukora ibirahuri rushobora gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere

  • Depite Uwingabe yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda –

    Iyi nteko rusange yabaye ku wa 25 Werurwe 2021, yanatorewemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro, Gisagara Théoneste wo mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, wasimbuye Burasanzwe Oswald.

    Uwingabe ni uwo mu Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) mu gihe umwungirije, Ngiruwonsanga ari uwo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR).

    Uwingabe yasimbuye Senateri Uwera Pélagie wo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD.

    Itegeko rishyiraho NFPO [National Consultative Forum of Political Organisations] riteganya ko Umuvugizi wayo atorerwa manda y’amezi atandatu mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari imyaka itanu.

    The New Times yanditse ko muri iyi nteko rusange yabaye ku wa Kane kandi hatorewemo abakomiseri barimo abashinzwe imyitwarire, gukemura amakimbirane, igenamigambi, imikoranire ndetse n’ushinzwe itumanaho.

    Ubusanzwe iri huriro ryagiyeho hagamijwe guhuriza hamwe imitwe ya politiki n’amashyaka mu Rwanda, kugira ngo abayarimo bagire urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira ku cyerekezo cy’igihugu. Ni ihuriro rinagamije kubaka ubushobozi bw’abarigize binyuze mu mahugurwa n’ibindi.

    Ibyo wamenya kuri Depite Uwingabe

    Uwingabe Solange ni umunyepolitiki wavutse ku wa 5 Ukwakira 1970, akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree], mu bijyanye n’Amategeko mu bijyanye n’Ubucuruzi, akaba yarayikuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Mbere yo kuba umudepite mu 2018, yakoze mu bigo bitanga ubwishingizi mu Rwanda, aho yagiye ayobora amashami yabyo atandukanye ndetse akaba yaragiye akora mu myanya irimo ushinzwe abakozi n’ubuyobozi ndetse akaba yaragiye aba umujyanama mu by’amategeko.

    Uwingabe yavuze ko muri aya mezi atandatu agiye kuba umuvugizi wa NFPO azibanda cyane ku guteza imbere gukorera hamwe haba hagati y’abayobozi bashya batowe ndetse bakita cyane ku nshingano z’ihuriro zirimo ukudaheza no guhanga ibishya.

    Ati “Binyuze mu gukorera hamwe, tuzita ku bibazo bigira ingaruka ku gihugu cyacu kandi tunungurane ibitekerezo ku mirongo ya politiki, tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

    Uwingabe wo mu Ishyaka rya PSR, avuga kandi ko mu bindi ihuriro rizitaho ari ukubaka ubushobozi bw’abagore, guhugura urubyiruko ku mirongo n’amahame ya politiki kugira ngo bumve kandi bayisobanukirwe bityo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Depite Uwingabe watorewe kuba Umuvugizi wa NFPO yavuze ko mu byo azibandaho harimo kongerera abagore ubushobozi

    Abahagarariye imitwe ya politiki n’amashyaka bibumbiye muri NFPO batoye abayobozi bashya

    Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ni urubuga bunguraniramo ibitekerezo ku ngingo zitandukanye

    Imitwe ya Politiki itandukanye yari ihagarariwe mu nteko rusange yo kuri uyu wa Kane

    Amafoto: The New Times


  • Ubukangurambaga buhoraho no gushyira ingufu mu burezi mu byafasha kugabanya ingaruka z’ibiza mu Rwanda –

    Umunsi ku wundi, cyane cyane mu gihe cy’imvura, umubare w’abicwa n’ibiza n’ibyo byangiza uriyongera. Urugero, kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi.

    Mu Burengerazuba nk’i Rubavu, Umugezi wa Sebeya wongeye kuzura usenya inzu wangiza imyaka n’ibindi bikorwa remezo.

    Usibye ihindagurika ry’ikirere, rimwe na rimwe usanga indi mpamvu yongera kubaho kw’ibiza n’ingaruka za byo ari uko nta bumenyi bw’ibanze ku bitera ibiza abaturage baba bafite, gutura ahantu hashobora kwangizwa n’ibiza, kudafata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije cyangwa se icyakorwa ngo ingaruka zigabanywe.

    Umwarimu muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadiventisiti ya Kigali (UNILAK), akaba n’Umushakashatsi mu bijyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza, Dr. Lamek Nahayo, avuga ko kugana ibigo by’ubwishingizi, ubukangurambaga buhoraho mu baturage no kongera imbaraga mu burezi butanga amasomo ku biza ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ingaruka zabyo.

    Yakomeje ati “Ni bimwe mu byafasha mu buryo burambye mu guhangana n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda.’’

    Mu bushakashatsi Dr. Nahayo yakoze yasanze ikigero cyo kwigisha masomo afite aho ahuriye n’ibiza kiri hasi cyane. Bwerekanye ko mu mashuri abanza biri hasi cyane kandi ariho byagahereye abana bagakura bazi ibiza, ikibitera n’ingamba zafatwa mu kugabanya cyangwa se guhangana n’ingaruka za byo.

    Ubundi bushakashati yakoze bwagaragaje ko abaturage bashobora kumenya ibiza bahura nabyo ariko ko amakuru yakabafashije kugabanya ingaruka/ibihombo biterwa n’ibiza, akenshi bayabona nyuma.

    Yagize ati “Abagana ibigo by’ubwishingizi ngo bishingire ubuzima bwabo n’ibyabo bishobora kwangizwa n’ibiza baracyari bake cyane. Ibi bituma batitegura hakiri kare wenda ngo ingaruka zigabanuke cyangwa se bakore ibindi byagabanya ibyago bikomoka ku biza.’’

    Dr. Nahayo yakanguriye Abanyarwanda muri rusange kugana ibigo by’ubwishingizi bikabafasha kwishingira ubuzima bwabo n’ibyabo, mu gihe bahuye n’ibiza, bakaba batabarwa n’ubwo bwishingizi.

    Ati “Ikindi ni ubukangurambaga, icyakora ubu bugeze ahashimishije ugereranyije na mbere, gusa bisaba guhozaho ntibiharirwe Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) gusa, ahubwo abafatanyabikorwa na bo bagafatanya muri izo gahunda.’’

    Ku bijyanye no guteza imbere uburezi mu by’ibiza, Dr. Nahayo yavuze ko mu gihe abana bakuranye ubumenyi bwibanze ku biza byakoroha ko umubare w’abakomeza no kubyiga mu mashuri makuru wakiyongera.

    Mu Rwanda, UNILAK yafunguye Ishami ryigisha Amasomo ajyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza kandi ifite Ikigo gitanga amahugurwa kikanakora ubushakashati ku biza, byose bigamije kongerera abaturage ubumenyi bufasha kugabanya ingaruka bitera.

    Ati “Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na MINEMA ikwiye kongera imbaraga mu mitangire y’amasomo nk’aya ku bana mu mashuri abanza bikongera amahirwe yo kubona urubyiruko rwitabazwa mu buryo rwa kinyamwuga.’’

    “Umubare w’ababyize niwiyongera, bizafasha kwegera abaturage basobanurirwe ibyiza byo kwirinda hakiri kare ndetse n’uko bakirinda mu gihe habaye ibiza kuko umubare w’ibyangirika uriyongera kandi hari ibyagakozwe n’abaturage ubwabo mu kugabanya ingaruka.’’

    Dr. Nahayo yavuze ko inzego z’ibanze zikwiye gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwirinda ibiza batera ibiti, bakora imirwanyasuri, bafata mazi y’imvura ava ku nzu, bazirikana aho ibiza bikunze kwibanda birinda kuhatura cyangwa se kuhakorera ibindi bikorwa byakangizwa n’ibiza.

    Kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ishoka mu mutwe –

    Uwo mugabo w’imyaka 59 yari asanzwe abana n’umugore we Mukeshimana Claudine w’imyaka 44 mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tare.

    Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi muri ako gace avuga ko uwo muryango warangwagamo amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore mu Murenge wa Simbi. Ibyo ngo byatumaga bahora mu makimbirane.

    Umwe mu baturanyi babo yagize ati “Bakundaga kugirana amakimbirane kuko uriya mugabo yari afite undi mugore yinjiye i Simbi noneho umugore ananirwa kubyakira, bahoraga mu makimbirane bakarwana.”

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021 ahagana 17:30 ni bwo abana babo batashye bavuye ku ishuri bageze mu rugo basanga nyina yapfuye batabaza abaturanyi n’ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemance, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje guhunga ariko aza gufatwa.

    Ati “Amaze kumwica yageragaje guhunga agana mu ishyamba ry’Ibisi bya Huye ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano arafatwa. Ubu afungiye kuri Sitasiye ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uwo muryango bari basanzwe bawuzi ko urangwamo amakimbirane kandi bagerageje kubunga babemerera ko bagiye kwisubiraho bakabana neza.

    Ati “Twari tubazi bakundaga kugirana amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore. Twagiyeyo nk’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturanyi turabunga, umugabo yemera ko agiye kwisubiraho bakabana neza.”

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abafitanye ibibazo bakabikemura mu mahoro cyangwa bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura birinda kwicana.

    Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batanu. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB.

    [email protected]