Tag: featured

  • Munyampenda yihanangirije abavugira Dr Kayumba ushinjwa gushaka gufata ku ngufu uwari umunyeshuri we –

    Mu ijoro ryakeye ni bwo umunyamakuru wa CNBC, Fiona Muthoni Ntarindwa, yanditse kuri Twitter ye ko mu 2017 yashatse gufatwa ku ngufu n’uwari mwarimu we, nyuma y’ubutumwa uwitwa Kamaraba Salva yari yashyize kuri urwo rubuga ku wa 17 Werurwe 2021; avuga ko hari umukobwa azi Dr Kayumba yashatse gufata ku ngufu ubwo yamwigishaga.

    Mu gutangira ubutumwa bwe yanditse ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

    Yasobanuye ko ari we Kamaraba yavugiraga, ndetse asubiza abibaza impamvu atari yagatanze ikirego mu myaka isaga ine yose ishize ko “nta gihe nyacyo cyo kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku warikorewe”.

    Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Munyampenda amushimira kuba yabohotse. Yavuze uburyo Kayumba yakunze kwitwaza ububasha yari afite agahohotera abakobwa benshi.

    Ati “Ihangane cyane kandi ndizera ibyo uvuga Fiona! Kayumba ni umuntu witwaje ubushobozi afite yangiza ubuzima bwa benshi, afata ku ngufu anahohotera abagore benshi. Bamwe muri twe bamaze imyaka babivugaho ariko polisi ntacyo yabikozeho kugeza ubwo umuntu aza akitangira ibimenyetso. Urakoze Fiona!”

    Yakomeje agira ati “Igiteye isoni ni uko azwi [Dr Kayumba]. Arabikoresha agatera ubwoba, agashaka kwishyuza ndetse agahohotera abamusaba serivisi. Ushaka gutsinda isomo rye atari umuhanga amusaba gukorana nawe imibonano mpuzabitsina kugira ngo bigerweho. Ushaka gutsinda isomo rye nk’umuhanga, amuhatiriza kuryamana nawe yabyanga akaritsindwa.”

    Munyampenda yavuze ko imyitwarire ya Dr Kayumba ari “igisobanuro nyakuri cy’umuntu uhohotera abandi” ndetse yagiye abikorera n’abandi bagore bari mu itangazamakuru.

    Yavuze ko atumva ukuntu ushinjwa ihohotera yaba atarabiryozwa, ati “Kuba nta buryo bwo kumuhagarika bwabayeho ni ikibazo tugomba kwibaza. Abagabo bameze nka Kayumba muri Guverinoma, mu bikorera, mu miryango itari iya Leta, mu mashuri no mu itangazamakuru bakwiye guhanwa.”

    Yaboneyeho gusaba amashuri makuru na za kaminuza kubahiriza amabwiriza n’ingamba bigenderaho mu kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

    Yagize ati “Nk’amashuri makuru, tugomba kubahiriza ingamba twashyizeho mu kurinda abanyeshuri, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa. Kutabishyira mu ngiro bisobanuye kudahana ababahohotera, bizatuma abagirwaho ingaruka badahagarara kubishyirira ahabona.”

    Munyampenda yakebuye abagabo bari gushaka kuvugira Dr Kayumba, ababwira ko biteye ikimwaro.

    Ati “Abagabo benshi baramushyigikira. Nanjye ubwanjye hari abo niboneye bamurengera. Ese mutegereje ko ahohotera n’abakobwa banyu? Mwaba muzi se abasore birukanywe mu itangazamakuru kubera we? Biteye isoni!”

    Ku rundi ruhande, Dr Kayumba yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, kudaha agaciro ibyo Ntarindwa avuga kuko ari “umubeshyi.”

    Yagize ati “Oya, ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

    Ku wa 18 Werurwe 2021, ni bwo RIB yatangaje ko yakiriye ikirego Dr Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ashinjwamo n’umukobwa gushaka kumusambanya ku gahato. Ku wa 23 uku kwezi, urwo rwego rwatumije uregwa ngo atange ibisobanuro. Iperereza rirakomeje mbere y’uko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Munyampenda yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  • Komiseri muri AU yasuye abimukira bo muri Libya bacumbikiwe i Bugesera –

    Mu 2019 nibwo aba mbere bageze muri iyi nkambi aho kuri ubu bamaze kugezwayo mu byiciro bitanu. Muri ibyo byiciro bamwe bagiye bamara igihe gito bakabona ibihugu bibakira birimo Canada, u Bufaransa, Suède na Norvège.

    Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

    Komiseri Amira Elfadil yashimiye Perezida Kagame wiyemeje gufasha Afurika Yunze Ubumwe akemera ko u Rwanda ruzajya rwakira aba bimukira bari muri Libya, ndetse ashima umusanzu akomeje gutanga mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bya Afurika.

    Yakomeje agira ati “Ndi hano n’intumwa twazanye zivuye muri Komisiyo ya AU ngo twirebere n’amaso yacu, imibereho y’aba bimukira uko imeze ndetse n’imbogamizi zihari haba k’u Rwanda n’impunzi cyangwa abashakaga ubuhunzi i Burayi bacumbikiwe hano.”

    Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y’agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

    Yasuye kandi aho abacumbikiwe muri iyi nkambi bigira mudasobwa n’andi masomo y’ikoranabuhanga. Ni amasomo bakurikirana bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Mu byo bigishwa harimo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.

    Muri iyi nkambi, hari kubakwa kandi amacumbi mashya yubatswe mu buryo bwa “Apartment’ aho imwe izajya yakira imiryango itatu. Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Kamena 2020, izarangirana na Gicurasi 2021.

    Ubuyobozi bwa Gashora Transit Center buvuga ko aya macumbi azafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo no kuba aba bimukira bagomba kuba ahantu heza kandi hisanzuye.

    Komiseri Ushinzwe Ubuzima, Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, ubwo yasuraga iyi nkambi

    Abimukira bari muri iyi nkambi basigaye bafite uburyo babasha gukurikira amasomo atandukanye bifashishije ikoranabuhanga

    Muri iyi nkambi, abarimo bahabwa amasomo atandukanye arimo no kwiga amategeko y’umuhanda

  • MenEngage yamaganye abavuga ko abagore n’abakobwa barwanya ikandamizwa ari ‘ibishegabo’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nkuru ya Kigali Today igira iti “Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y’urugo”, bamwe mu basomyi bayo bayitanzeho ibitekerezo bamagana iyo myumvire MenEngage ije kwigisha mu Rwanda.

    Harimo n’abakomeje kuvuga ko abo bakobwa n’abagore bitwa “Feminists” ari ‘ibishegabo’, ndetse ko baje kwica umuco karande uhesha umugabo ubutware kuva umuntu yaremwa kugeza ubu.

    Uwiyita Williams agira ati Bazigishe abakobwa no gutereta abahungu, babarambagize, bafate irembo, basabe banakwe aho ngaho imyumvire izahura, …Biragoye guhindura uko Imana yaremye abantu,…buri wese akora icyo yaremewe gukora, c’est la loi de la nature(ni itegeko rya kamere) ntabwo mwabihindura”

    Uwiyita Leki na we akomeza avuga ko MenEngage yahugura abantu cyangwa itabahugura, umugore ngo ‘azakomeza yitwe umugore, ntacyo bizafasha usibye gusenyuka burundu kw’ingo’.

    Uwiyita Iddy na we yarasetse cyane ati”Hhhhhhh abo bakobwa ni ibishegabo pe! None se ubwo abakobwa na bo bazajya bakwa abagabo???? Mbese gutanga inkwano! Niba barabuze abagabo nibareke koshya abandi!!!”

    Fidèle Rutayisire, umwe mu bagize ihuriro MenEngage akaba anayoboye Umuryango RWAMREC w’abagabo baharanira uburinganire bw’umugore n’umugabo no kurwanya ihohoterwa, avuga ko ibi bitekerezo hamwe n’ibindi nkabyo, bitemewe kuko bitesha agaciro umugore.

    Rutayisire Fidèle, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC aramagana abantu bakoresha izina igishegabo bavuga umugore cyangwa umukobwa uharanira uburenganzira bwe
    Rutayisire Fidèle, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC aramagana abantu bakoresha izina igishegabo bavuga umugore cyangwa umukobwa uharanira uburenganzira bwe

    Rutayisire yagize ati “Iryo jambo rifite ubusobanuro bubi, ntabwo ari byo(ntibikwiye), iyo urebye neza umuntu bita igishegabo ni uba yaramenye uburenganzira bwe, arimo guharanira impinduka”.

    Uyu muyobozi wa RWAMREC avuga ko kuvuga ko umuntu ari igishegabo ari ukumutuka, ahubwo abantu ngo bagakwiriye kumva ko umugore yakandamijwe kuva kera.

    Ntabwo yemeranywa na Bibiliya, aho avuga ko yanditswe n’Abayahudi badaha agaciro abagore n’abana mu muco wabo.

    Rutayisire yaganiriye n’Itangazamakuru mu gihe i Kigali hari hateraniye inama mpuzamahanga yiswe ‘MenEngage Symposium’, yahuje abantu barenga ibihumbi 100 bo hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Rutayisire avuga ko iyo nama yashyizeho icyo bita “Kigali Declaration(Amasezerano ya Kigali) agamije kuzakorera ubuvugizi abagore n’abakobwa mu miryango mpuzamahanga irimo uw’Abibumbye(UN), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’indi, kugira ngo abagabo batangire gutekereza gusangira ubutegetsi n’abagore.

    Uwase Aisha avuga ko bagiye kwigisha abahungu n
    Uwase Aisha avuga ko bagiye kwigisha abahungu n’abakobwa kuzakura bafite kubahana no gufashanya

    Umwari witwa Uwase Aisha, wo muri MeEngage na we akomeza avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko abantu bazakomeza kubagiraho imyumvire idakwiye, bagiye kujya kwigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda gucika ku mvugo n’imikorere ishyira umugore hasi y’umugabo.

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakorerwa ahahurira abantu benshi nko mu mashuri no ku biro by’inzego z’ibanze mu gihe cy’amezi umunani ari imbere guhera muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Inama mpuzamahanga yigaga ku buringanire bw
    Inama mpuzamahanga yigaga ku buringanire bw’abagore n’abagabo yanzuye ko ibiganiro bigiye kubera mu bihugu bitandukanye byo ku isi kugera muri Kamena 2021

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menengage-yamaganye-abavuga-ko-abagore-n-abakobwa-barwanya-ikandamizwa-ari-ibishegabo

  • Imiterere ya “Isange Estate”, umushinga w’inzu zigezweho uhuriweho n’urubyiruko rwo mu Rwanda no mu Bufaransa –

    Uyu mushinga uhuriweho wiswe “Isange Estate”, ni igitekerezo cy’abanyarwanda batatu n’inshuti zabo zo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Watangiriye mu bitekerezo ubwo aba banyarwanda barimo Serge Kamuhinda uyobora Volkswagen mu Rwanda; Aimé Bakata Nkunzi ukora mu bijyanye no gushushanya inzu na Alain Ngirinshuti usigaye uri mu buyobozi bukuru bwa RSSB bahuriraga na bagenzi babo mu mahanga aho bigaga.

    Izo nshuti zatangiye gusura u Rwanda, ariko iterambere ryarwo rikazikora ku mutima, maze bose biyemeza gushyira imbaraga hamwe bakora umushinga wunganira urugendo igihugu kirimo. Bahise bashinga sosiyete y’ubwubatsi bise “Imara Properties” bahuriyeho ari batandatu.

    Iyi sosiyete ifite umushinga wo kubaka umudugudu bise “Isange Estate” ku musozi wa Rebero. Abazaba batuye muri “Isange Estate” bazaba bari mu mudugudu aho inzu imwe ifite ibyumba bitatu cyangwa bine, uruganiriro, igikoni, imbuga abana bashobora gukiniraho, ubwogero n’ibindi.

    Muri “Isange Estate”, ku ikubitiro hazubakwa inzu 15. Aho zizaba zubatse umuntu uhari azaba yitegeye Umujyi wa Kigali wose, abashe guterera amaso abone hirya kure mu bice bya Bugesera ku buryo wanabona n’ahari kubakwa Ikibuga cy’Indege gishya.

    David Benazeraf ukomoka mu Bufaransa, ni umwe muri batandatu batangije “Imara Properties”. Ni we ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwayo nk’Umuyobozi Mukuru. Yahoze ari mu ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abayahudi mu Bufaransa aho yari umucungamari waryo.

    Yabwiye IGIHE ko kimwe mu bintu bitayeho mu gukora uyu mushinga, ari uko inzu zizubakwa zizaba zijyanye n’igihe, kandi ko bigaragarira mu gishushanyo mbonera cyakozwe.

    Ati “Buri nzu izaba ifite ubusitani bwayo, kandi zubatswe bijyanye n’ibyo Umujyi wa Kigali uteganya mu myubakire. Ibikoresho byose bishoboka kuboneka mu Rwanda nibyo tuzakoresha tutagiye kubishakira ahandi, ibidakorerwa mu Rwanda, bizasaba ko tubikura hanze. Urugero, nk’amadirishya ya Aluminium, ubwoko butandukanye bw’ibirahure ku buryo niba abana bari gukina utaba ufite impungenge ko bari bubyangize cyangwa se ngo bibakomeretse.”

    Ni umushinga wa mbere…

    Muri iki gihe, abantu benshi baba bafite indoto zo kugira inzu zabo bwite, ku buryo imishinga yose ituma umuntu yava mu bukode, isamirwa hejuru n’abatari bake.

    David yasobanuye ko bo nka sosiyete igitangira, bahisemo gutangirira ku nyubako nke, ariko bafite gahunda yo kuzamura ubushobozi no kubaka inzu zishobora kwigonderwa na buri wese.

    Ati “Igitekerezo cyacu cy’igihe kirekire ni ugukora byinshi kurushaho, inzu 15 ni nke ariko twabonye imishinga minini itarigeze itanga umusaruro. Twe twasanze byaba ari byiza gushyira imbaraga mu mishinga mito aho guhera ku minini tutabasha kwitaho neza.”

    Ku muntu ushaka inzu imwe muri izi 15 ziri muri uyu mushinga, avugana na Imara Properties anyuze kuri Website yayo ya https://www.imara-properties.com agasobanurirwa uko umushinga uteye hanyuma akaba yatangira kwishyura mu byiciro ari nako inzu ye yubakwa kandi bijyanye n’uko ashaka.

    Ati “Ashobora kuvuga imiterere yihariye ashaka y’inzu ariko bidahinduye ishusho rusange kuko uko umudugudu umeze ugomba gukomeza kugira isura imwe. Ariko nk’igikoni, umuntu ashobora kuvuga ati ndagishaka gutya, ngishaka aha n’aha. Ntabwo ari nk’uko umuntu yavuga ati ndashaka inzu y’ubururu, umutuku gutyo gutyo.”

    Ku muntu wishyuriye rimwe, nk’inzu ifite ibyumba bibiri iri ku buso bwa metero kare 132 yatanga 113 000 $ cyo kimwe n’iy’ibyumba bitatu. Mu gihe inzu ifite ibyumba bine, iri ku buso bwa metero kare 170, umuntu asabwa kwishyura 135 000 $. Ushaka ikibanza cyonyine cya metero kare 300-500 gihera kuri miliyoni 9 Frw.

    Umushinga w’izi nyubako uzashyirwa ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali ku buryo abazaba bahatuye bazaba bitegeye umujyi wose

    Zizaba zifite ahantu abana bashobora gukinira, ubwogero n’ibindi bikorwa bihuza abantu

    Zimwe ni uku zizaba ziteye. Buri yose izaba ifite ubusitani bwayo bwihariye

    Ibyumba ni uku bizaba biteye, bizaba byubatse mu buryo bujyanye n’igihe

    Umuntu azaba afite uburenganzira bwo kuvuga uko ashaka imiterere y’inzu ye imbere

    Ibikoresho bizakoreshwa ni ibikorerwa mu Rwanda keretse ibizakenerwa bitahaboneka

  • Inkomoko y’izina “Ntungaruze” ry’agasantere k’i Gatsibo –

    Ni agasantere gakorerwamo ubucuruzi bunyuranye cyane ubujyanye n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa. Abahatuye bavuga ko kimwe mu bintu bidashobora kuhabura ari inzoga yo kwica inyota ngo kuko ituma abahatuye basabana.

    Kuhita Ntungaruze byaturutse he?

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko izina Ntungaruze bakuze basanga ariryo ryahawe aka gasantere, gusa bose bahuriza ku kuba ryariswe aha hantu mu myaka ya 1950-1960.

    Bankundiye Faustin w’imyaka 71 yavuze ko iri zina ryavuye ku mugabo wahapimiraga urwagwa ruryoshye ku buryo uwarunywagaho byarangiraga ayo yajyanye mu kabari yose ayanywereye.

    Ati “Bamuhaga amafaranga bakumva inzoga iryoshye cyane bakamubwira ngo ntungaruze yose ndayanywera, uwo mugabo yitwaga Gatema.”

    Ntambara Onesphore ufite imyaka 50 we yavuze ko uwo mugabo witwaga Gatema yapimaga urwagwa ruryoshye cyane, abaje kuyigura akajya ababaza niba yabashyiriramo urundi aho kubagarurira.

    Ati “Kubera yari yiyizeye mu kugira inzoga iryoshye, nawe ntiyashakaga kugaruza abantu noneho yakubaza niba yakongera irindi cupa aho ku kugaruza ukemera, birangira aka gasantere kose kiswe Ntungaruze.”

    Ntambara yavuze ko iyi santere yamaze kumenyekana cyane kuko ituwe n’abaturage benshi kandi bakunda urwagwa rw’ibitoki.

    Rwagasore Alexandre ufite imyaka 64 yavuze ko ikiganiro cyabaga mu kabari ka Gatema aricyo cyatumye iri zina ryamamara cyane.

    Ati “Mu myaka y’ubusore bwacu niho twagoroberezaga, hari nubwo wajyagayo ugiye gutarama gusa kuko habaga igiparu cyinshi.”

    Kabuzima Safina yavuze ko iri zina ntacyo ribatwaye ndetse ko ubu abacuruzi bisubiyeho ku buryo basigaye bagarurira abakiliya.

    Agasantere ka Ntungaruze gasigaye gatuwe n’abaturage benshi banivanzemo n’impunzi zituruka mu nkambi ya Nyabiheke bituma karushaho gukomera cyane.

    Aka gasanteri kamaze gutera imbere ku buryo bugaragara

    Bankundiye Faustin w’imyaka 71 ni umwe mu bataramiye muri Ntungaruze akiri umusore

    Iyi nzu niyo yapimirwaga urwagwa rwasize umugani muri aka gace

  • Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye –

    Cyemejwe n’abagize Inama Njyanama y’ako karere kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo 2020 ibikubiye muri icyo gishushanyo mbonera byatangiye kumurikirwa abaturage kugira ngo babitangeho ibitekerezo kandi bihabwe agaciro, ibyo bifuza byongerwemo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko ari igishushanyo mbonera kidaheza ibyiciro byose (inclusive master plan) hagaragazwa utugari tuzaba tugize Umujyi wa Huye.

    Icyo gishushanyo mbonera cyerekana ko Umujyi wa Huye ugizwe n’ibice byo mu mirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi na Huye na Ruhashya.

    Mu Murenge wa Mukura, imbago z’Umujyi wa Huye zigera mu tugari twa Rango A na Icyeru naho mu Murenge wa Tumba zigera mu tugari twose tw’uyu murenge ari two Cyarwa, Cyimana, Gitwa, Rango B na Mpare.

    Utugari twose tw’umurenge wa Ngoma turi muri icyo gishushanyo ari two Ngoma, Butare, Matyazo na Kaburemera; mu Murenge wa Mbazi, ho uri mu midugudu imwe n’imwe yo mu tugari twa Gatobotobo, Mwulire na Kabuga naho mu Murenge wa Huye umujyi ugera mu tugari twa Rukira na Sovu.

    Agace gato k’Umurenge wa Ruhashya ko mu Kagali ka Karama gahana imbibi n’Umurenge wa Mbazi nako kabarirwa mu Mujyi wa Huye.

    Ikindi kigaragara muri iki gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye, ni imyubakire ivuguruye aho kuva mu Rwabuye kugera ku Mukoni hazubakwa inyubako zigezweho z’amagorofa impande zombi, zagenewe ubucuruzi ariko hakaba hashyirwamo n’ibiro.

    Hazubakwa kandi inyubako z’amagorofa mu Mujyi wa Huye rwagati mu bice bitandukanye.

    Mu Mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare. Imodoka nini na zo zizagenerwa umuhanda wihariye kugira ngo zigende neza kandi hirindwa impanuka.

    Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zibijyana i Rusizi no mu Burundi ntabwo zizongera kunyura mu Mujyi wa Huye rwagati. Izijya i Rusizi zizakorerwa umuhanda unyura ahitwa kwa Nkundabagenzi (hafi y’i Save), ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Mbazi ugakomereza i Simbi n’i Cyizi.

    Izerekeza i Burundi zo zizatunganyirizwa umuhanda uturuka mu Rwabuye, ukanyura ku ishuri ry’imyuga ry’abafurere b’Abamaliste no ku mazi ya Huye, ugatunguka ku Mukoni.

    Mu Mujyi wa Huye kandi hagiye gushyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira. Buzashyirwa imbere y’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma; hafi yo mu Cyarabu ahari ishusho ya Bikira Mariya ndetse no ku iposita.

    Ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa ‘car free zone’ kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura.

    Munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga (artificial lake) naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf.

    Mu Karere ka Huye hari icyanya cyahariwe inganda i Sovu ariko mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye bigaragara ko buri murenge uri mu mbago z’umujyi ugomba kugira agakiriro kawo mu gufasha abantu kubona imirimo ibinjiriza amafaranga hagabanywa ubushomeri.

    Ibice byose biri mu mbago z’Umujyi wa Huye bizacibwamo imihanda myiza kugira ngo bifashe kunoza imiturire.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, aherutse gutangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye ntawe giheza, asaba abazaba bafite ibibanza n’amasambu biri mu mbago z’umujyi kubibyaza umusaruro.

    Yagize ati “Umuntu agomba kumva ko agomba kujyana n’iterambere, ntiyumve ko igihe atuye ahagenewe ubucuruzi cyangwa gutura cyangwa na none inganda, azakomeza kuhashakira umwumbati cyangwa igitoki. Agomba kuzirikana ko hasorerwa, bityo akaba yahaha abahabyaza umusaruro”

    Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640 bavuye ku basaga ibihumbi 54 bari bawutuye mu 2012.

    Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640

    Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye kiwugaragaza mu isura nshya

    Inyubako zo mu Mujyi wa Huye rwagati zigomba kuba ari amagorofa

    Mu mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare

    Hagaragajwe utugari tuzaba turi mu mbago z’Umujyi wa Huye

    [email protected]


  • Musenyeri Sinayobye wahawe inkoni y’ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu yahimbiwe indirimbo –

    Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayiririmbanye na mugenzi we witwa Epiphanie Uwayezu. Ndayisabye yavuze ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ubwo Papa Francis yatoreraga Sinayobye kuba Umushumba Diyoseze ya Cyangugu, asimbuye Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018.

    Yavuze ko amaze kugira igitekerezo cyo guhimbira indirimbo umwepisikopi mushya, yatekereje ku ntego ya gishumba y’uyu mwepisikopi maze indirimbo ye akayitirira iyi ntego igira iti “Fraternitas In Christo” biri mu rurimi rw’ikilatini mu Kinyarwanda bivuga ngo “Ubuvandimwe muri Kirisitu”.

    Ati “Nakunze cyane intego y’uyu mwepisikopi kuko itwibutsa ko turi abavandimwe. Niba rero turi abavandimwe muri Kirisitu, imibanire yacu na bagenzi bacu izaba ntamakemwa, tube intangarugero, tube koko abakirisitu binyuranye no kuba twashingira ku magambo gusa, ahubwo tukabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi.”

    Iyi ndirimbo igaruka ku bumwe bukwiye kuba hagati y’abakirisitu, abihayimana n’umwepisikopi.

    Uyu muhanzi yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo ku munsi w’ibirori byo kwimika Munsenyeri Sinayobye Edouard. Ndayisabye yaherukaga gukora indirimbo zirimo “Nimuhindure imitima” na “Igisibo gitagatifu”.

    Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Séminaire Propédeutique de Rutongo, Grand Seminaire de Kabgayi no muri UTAB.

    Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry’igitabo cy’indirimbo zinyuranye cyasohowe na Seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

    Reba indirimbo “Fraternitas in Christo”

    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumuha inkoni y’ubushumba yasabye abakirisitu ba Diyoseze ya Cyangugu ubufatanye

  • Gisagara iri imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, Kicukiro ni iya nyuma mu gihugu –

    Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa mbere kuko kamaze kwitabira gutanga mituweli ku kigero cya 94.5%. Aka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri na 92.7% mu gihe ubwitabire mu Karere ka Nyaruguru bugeze kuri 91.8%.

    Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa Kane n’ubwitabire bwa 91% mu gihe aka Ruhango kari ku mwanya wa Gatanu ku kigero cya 90.9%

    Ku rwego rw’intara, iy’Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere ku kigero cya 88.9%, ikurikirwa n’Amajyaruguru afite ubwitabire bwa 87%, mu gihe Uburengerazuba buri ku kigero cya 83.2%, naho iy’Uburasirazuba iri ku kigero cya 82.7% mu gihe Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatanu n’ubwitabire bwa 78.1%.

    Uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali turi muri dutanu twa nyuma mu bwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu 2021.

    Nka Nyarugenge ni iya 26 aho ubwitabire bugeze kuri 79.5%, Gasabo ni iya 27 inganya ubwitabire na Nyarugenge, Nyagatare ni iya 28 aho ubwitabire bugeze kuri 79%, Rutsiro ifite 76.1% ni iya 29, naho Kicukiro iri ku mwanya wa 30 n’ubwitabire bwa 74.1%.

    Mu gihugu hose, ubwitabire mu gutanga mituweli ya 2020/2021 bugeze ku kigero cya 85.3%.


  • Fiona Ntarindwa ukorera CNBC yeruye ashinja Dr Kayumba wamwigishaga gushaka kumufata ku ngufu –

    Inkuru y’uko hari umunyeshuri wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku wa 17 Werurwe 2021, itangajwe n’uwitwa Kamaraba Salva, wanditse kuri Twitter abara uko byagendekeye uwo mukobwa atari yatangaje amazina.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, Fiona Muthoni Ntarindwa, ukorera Televiziyo ya CNBC, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze yandika ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

    Mu nyandiko ye itari ndende, yanditse ko ubwo Kamaraba yahishuraga ko Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina umunyeshuri we muri Mutarama 2017, abantu benshi batangiye kumubaza impamvu atabivuze agategereza imyaka irenga itatu.

    Ati “Ariko se hari igihe cya nyacyo ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyo kuvuga?”

    Ntarindwa yakomeje avuga ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

    Yongeyeho ati “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

    Uyu mukobwa wigeze guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 ndetse wanabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa mu 2017, yavuze ko kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ibintu bigoye kuko “wumva uri wenyine, nta muntu n’umwe uzagutega amatwi cyangwa ngo yizere ibyo uvuga”.

    Nyuma y’ubu butumwa bwe, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Kayumba ushinjwa nawe yagiye kuri Twitter yandika ko ibyatangajwe na Fiona Muthoni Ntarindwa ari ikinyoma no gushaka kumuharabika.

    Mu butumwa bwe yamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, buri gukora iperereza kuri iyi dosiye ko nubwo Ntarindwa avuga ko yari agiye gufatwa ku ngufu mu 2017, “yakomeje kuntumira mu biganiro bye kuri televiziyo mu 2018 na 2019”.

    Yavuze ko Ntarindwa yamusabaga ko bahura bari bonyine ariko undi arabyanga.

    Ati “Oya ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

    Ku wa 23 Werurwe, RIB yatangaje ko yahamagaje Kayumba kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we wamushinjaga gushaka kumufata ku ngufu. Ni ikirego cyakiriwe mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye iki kirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

    Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Kuva muri Gicurasi 2018, Fiona Muthoni Ntarindwa akorera Televiziyo ya CNBC ifite studio mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye amasomo ye ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho mu 2014 ayasoza mu 2018.

    Fiona Muthoni Ntarindwa yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo byo kwicara mu ishuri areba imbere ye uwamuhohoteye

    Fiona Muthoni Ntarindwa yasabye abandi bakobwa bagenzi be baba barakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina ko mu gihe bumva babohotse, bajya bavuga ibyababayeho

    Fiona Muthoni Ntarindwa amaze imyaka ibiri akorera CNBC

    Mbere yo gukorera CNBC, yakoreye TV10 mu ishami ry’amakuru y’icyongereza

    Inkuru bifitanye isano:

    - Dr Kayumba yashinjwe n’umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

    - Dr Kayumba yatangiye guhatwa ibibazo ku kirego cy’umukobwa umushinja gushaka kumufata ku ngufu

    Amafoto: Instragram – Fiona Muthoni


  • Icyo u Bufaransa bwiteze kuri raporo nshya ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ni bwo hasohotse raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo ya paji 1222 yamuritswe nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ni raporo yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

    U Rwanda n’u Bufaransa bimaze imyaka bidafitanye umubano mwiza ahanini bishingiye ku ruhare iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyagize mu gushyigikira no gutegura Jenoside ndetse no gufasha abayikoze gutorokera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahoze yitwa Zaïre.

    Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, Franck Paris, yabwiye abanyamakuru ko itangazwa ry’iyi raporo ryitezweho kuvanaho igihu ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Yagize ati “Bizatuma haganirwaho kuri buri gice cy’ibyagaragaye mu nyandiko z’ibyakorwaga muri iriya myaka (1990-1994).’’

    Franck Paris yavuze ko hari impamvu eshatu zigaragaza ko itangazwa rya raporo rizagira ingaruka nziza.

    Yakomeje ati “Hashize imyaka ibiri Perezida Macron yakiriye itsinda ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Muryango IBUKA-France ababwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze igira umwanya wihariye muri sosiyete y’abatuye u Bufaransa. Haracyariho inzitizi z’amagambo ndetse akoreshwa atariyo mu nyito nyayo y’iyo Jenoside.’’

    Perezida Macron yavuze ko hagomba kuvugwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hagashyirwaho n’umunsi wa tariki ya 7 Mata nk’uwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa buri mwaka.

    Ati “Ibyo byemezo byiyongereye ku bindi nko gushyiraho gahunda y’inyigisho mu mashuri higishwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho no gutera ingabo mu bitugu imiryango ivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nka IBUKA-France.’’

    Franck Paris yavuze ko umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye ukomwa mu nkokora n’agatotsi kari muri ayo mateka.

    Ati “Ibyo byose ntabwo byigeze bigira umusaruro utanga ibisubizo byifuzwa, kuko hariho icyo cyasha cy’amateka y’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyi nzira rero turibwira ko yazafasha gukemura iki kibazo cy’imibanire y’ibihugu byacu byombi mu buryo budasubirwaho.’’

    Yasobanuye ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye no gutangirwa ibisobanuro n’urubyiruko rwa Afurika rugasobanukirwa impamvu y’imyitwarire y’u Bufaransa kuri uwo mugabane.

    Yakomeje ati “Bikaba rero bikora ku mibanire yacu n’ibihugu bindi byose bya Afurika. Muri iki gihe turimo twifuza ko imibanire yarushaho kuba myiza n’ibindi bihugu bya Afurika biracyenewe ko tugira icyo dukora kuri izi nyandiko mu gutanga ibisubizo ku byibazwa.’’

    Abashakashatsi bakoze raporo ntibashoboye kwinjira mu nyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994.

    Basobanura ko hari zimwe bakeka ko zimuriwe mu bubiko rusange n’izindi batabonye kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Usibye kwemera ko nta ruhare u Bufaransa bwagize mu guhagarika Jenoside, raporo yakozwe yakomeje gushimangira ko iki gihugu nta ruhare cyagize mu guhagarikira ubwicanyi muri Opération Turquoise no gucikisha abajenosideri.

    Nyuma y’iyi raporo, u Rwanda narwo rwiteguye gushyira hanze raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma mu 2017.

    Ikiganiro na Etienne Nsanzimana, uyobora Ibuka France kuri raporo ya “Commission Duclert”

    Raporo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashije cyane ubwa Habyarimana butitaye ku migambi mibisha yategurirwaga Abatutsi imbere mu gihugu

    [email protected]