Tag: featured

  • Rubavu: Dasso na Mudugudu bakurikiranyweho gukubita umuturage –

    Abo bantu bakekwaho kuba ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe barakubise Nsengiyumva Jean d’Amour bakamuvuna igufa ry’akaguru ubu akaba arimo tije.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu, avuga ko dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ati “Dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ku birebana n’ubumuga, abacamanza ni bo bazabyemeza bagendeye ku byo abaganga bazagaragaza, bikaba byakongera ibihano cyangwa bikagabanuka.’’

    Yasoje asaba abayobozi kubaha abo bayobora n’abaturage bakubaha amabwiriza y’abayobozi.

    Ingingo ya 121 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Abayobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa i Rubavu bari mu maboko ya RIB

  • Loni yambitse imidali y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique –

    Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bari mu itsinda ry’abashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abandi bayobozi (Rwanda Formed Police Unit-One). Iri tsinda riyobowe na ACP Safari Uwimana ryageze muri Centrafrique mu Ukuboza 2019.

    Uyu muhango wo kwambikwa imidali wayobowe n’Umuyobozi w’imitwe ishinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui Brig Gen Driss Oukaddour, uba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi n’abasirikari bakuru n’andi matsinda ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baturutse mu bindi bihugu.

    Brig Gen Driss yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n’umuhate bagaragaje mu kazi kabo bakagakora kinyamwuga nubwo bahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w’iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, ACP Safari Uwimana na we yashimiye abapolisi ayoboye kubera imyitwarire no gukorera hamwe byabaranze mu kazi kabo kaburi munsi.

    Yagize ati “Ndashimira aba bapolisi, bagaragaje imyitwarire myiza akazi bashinzwe bagakora kinyamwuga. Turashimira n’abayobozi batahwemye kutugira inama bigatuma tubasha gusohoza ishingano no gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe.”

    ACP Safari Uwimana yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA muri rusange, ashimira abaturage ba Centrafrique n’abandi bose bagiye bafatanya mu gihe cy’amezi 16 bahamaze.

    Iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda rikorera mu Mujyi wa Bangui aho bakora ibikorwa bitandukanye byo kurinda abayobozi bakuru, gucunga umutekano w’abaturage, kurinda abakuwe mu byabo bari mu nkambi, gukora amarondo, kurinda ibikorwa remezo, guherekeza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Abapolisi b’u Rwanda bambikwa imidali kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo

    Iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bari muri Centrafrique kuva mu Ukuboza 2019

    Uyu muhango wo kwambika Abapolisi b’u Rwanda imidali witabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano bo mu bindi bihugu

    Amafoto: Polisi y’u Rwanda


  • Nyakabanda: Barinubira kwimwa ibiryo kuko batishyuye, bajya kubishaka hanze y’ikigo bagahanwa –

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo batishyuye amafaranga y’ifunguro rya saa sita babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’iki cyemezo cyo gutegekwa kwishyura umufuka wa sima mu gihe baba basimbutse bagiye gushakisha icyo kurya hanze y’ikigo.

    Bavuze ko babazwa cyane n’uburyo bagenzi babo barya bo bari kwicira isazi mu maso kuko nta mafaranga yo kurya bishyuye.

    Umwe yagize ati “ Muzatubarize kuki batwima ibiryo hanyuma bakanga ko tujya kubishakisha hanze ahubwo twasimbuka kubera inzara iba itwishe badufata bakaduteka gukura umufuka wa sima?”

    Undi ati “ Baratubangamira cyane, ntabwo waba utariye inzara ikwishe ngo ukurikire neza amasomo nk’umuntu wariye agahaga kuko niho ha handi usanga umwana ari gusinzira mu ntebe kubera inzara.”

    Undi munyeshuri yagize ati “ Dusimbuka ikigo kuko tuba dushonje kandi nawe uri umuntu ntiwakwicara ubona bagenzi bawe bari kurya ufite nk’amafaranga yagura igikombe cy’amata ngo ureke kujya kuyashaka.”

    Yongeyeho ko ubuyobozi bwababwiye ko amafaranga y’agafuka ka sima bacibwa ari ayo kubaka uruzitiro rw’ikigo baba bangije.

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise yahakanye iby’aya makuru avuga ko abanyeshuri babivuga babeshya.

    Ati “ Bakubeshye, ngaho genda uzane umwana wazanye umufuka wa sima turebe ko avugisha ukuri. Ese umwana uvuga ibintu nk’ibyo ni nde? ntabwo ari byo njyewe ndashaka ko uzana umwana wazanye umufuka wa sima ariko kuki abanyamakuru abana bababwira ibintu mugahita mwumva ko ari ukuri.”

    Nubwo uyu muyobozi ahakana aya makuru hari bamwe mu babyeyi bemereye IGIHE ko abana basimbutse basabwa ibihumbi 10Frw by’umufuka wa sima ku buryo batazi icyo ayo mafaranga akoreshwa.

    Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutirukana cyangwa kwima abana ibiryo bya saa Sita kuko batishyuye amafaranga ariko yibutsa ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo igende neza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yagize ati “ Ababyeyi bumve ko ari uruhare rwabo mu gufasha ibigo mu kugaburira abana ngira ngo kandi murabizi Leta nayo ishyiramo uruhare muri iyi gahunda kugira ngo yunganire ababyeyi, ibyo bivuze ko mu byukuri nta mwana ukwiye kubuzwa ayo mahirwe mu gihe ababyeyi bagishaka ubwo bushobozi.”

    Kubera kwimwa ifunguro rya saa Sita usanga abana benshi iyo amasaha yo kurya baba bari kuzenguruka mu duce dutandukanye mu kwirinda ko bakomeza kureba bagenzi babo bari kurya

    Umunyeshuri wo kuri Groupe Scolaire Kabusunzu iyo aseseye agafatwa yishyura ibihumbi 10Frw byo kugura agafuka ka sima

  • Burera: Imiryango itishoboye irenga 600 igiye gufashwa kubona isakaro –

    Mu Karere ka Burera hakunze kuvugwa ko hari abantu benshi batuye mu manegeka kubera imiterere yako y’imisozi ihanamye, hakiyongeraho abaturage batishoboye batagira aho kuba bitewe n’ibibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, yavuze ko aya mabati yamaze kugurwa kandi ko nabo biteguye kuyageza ku bagenerwabikorwa ngo abafashe gusakara inzu bateganyije.

    Yagize ati “Aya mabati yose yaguzwe n’Akarere, tuzayakoresha mu gusakaririra abari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi bagera kuri 615.”

    Biteganyijwe ko mu gikorwa cyo kubakira no gusakarira abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi mu Karere ka Burera kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 71Frw.

    Amabati 7145 azakoreshwa mu gusakarira iyi miryango yamaze kugurwa

  • U Rwanda rwasabwe kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira –

    Amasezerano ya mbere yasinywe mu 2019, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, hagamijwe gutanga ubutabazi ku mpunzi zaheze muri Libya, nyuma yo kuhagera zishakisha amayira yazambutsa Inyanja ya Méditerranée zikagera i Burayi, ariko zikabura inzira.

    Byari biteganyijwe ko muri Nzeri 2021, aribwo aya masezerano arangira izi mpunzi zikaba zamaze kubona ibihugu by’i Burayi bizakira cyangwa bagasubira mu bihugu byabo.

    Ku rundi ruhande ariko, ibibazo byatumye aba bimukira bahunga ibihugu byabo ntabwo birakemuka ndetse raporo ya HCR yo ku wa 21 Kanama 2020, igaragaza ko abagera ku 2267, babayeho mu buzima bubi bwo gucuruzwa, gukubitwa no gukoreshwa ubucakara.

    Nyuma y’aho u Rwanda rutangiye kwakira bamwe muri izi mpunzi, rumaze kwakira ibyiciro bitanu birimo abagera kuri 515, muri aba hari 234 bamaze kubona ibihugu bibakira ndetse na 284 bakiri mu Rwanda.

    Abari mu Rwanda bacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera izwi nka Emergency Transit Center Mechanism (ETM) Gashora Transit Center.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, aherekejwe n’Abakozi ba HCR n’Abayobozi ba Minisiteri ifite Ibikorwa by’Ubutabazi mu nshingano; basuye nkambi iri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

    Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y’agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Amira Elfadil yashimye uburyo u Rwanda rwafashe iya mbere mu kwemera kwakira aba bimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi bari baraheze muri Libya.

    Ati “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda kuko yemeye gusubiza n’ingoga ubusabe bwa Afurika Yunze Ubumwe, ku kwakira abimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi, u Rwanda ni igihugu cya mbere cyagaragaje ko kiteguye kubakira.”

    Yakomeje agira ati “Twasinye amasezerano mu 2019, iki kigo cya Gashora giteganywa n’ayo masezerano, uyu munsi nibwo bwa mbere nsuye iki kigo, nishimiye ikigero cya serivisi nahasanze, muri iyi nkambi harimo serivisi z’ubuzima, amazi, isuku n’isukura, ibyo kurya, iby’ibanze nkenerwa byose kuri aba bimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi birahari.”

    Yavuze kandi ko mu byo yasanze muri iki kigo byamushimishije ari uburyo Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bwashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Yakomeje agira ati “Nshaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda yashyize muri gahunda yayo yo gukingira izi mpunzi, nabwiwe ko bakingiwe, guha umwihariko aba bantu, nabishimye cyane, na none ndashima Perezida Kagame.”

    Amira Elfadil yavuze kandi ko mu gihe byari byitezwe ko amasezerano yo kwakira izi mpunzi arangira muri uyu mwaka, basaba u Rwanda ko yavugururwa kuko ibibazo biracyahari.

    Ati “Tuzavugurura amasezerano, birumvikana turacyakeneye ubufasha no gushyigikirwa na Guverinoma y’u Rwanda, turacyakeneye kuzana Abanyafurika bacu bashaka ubuhunzi mu Rwanda, kugira ngo tubahe amahirwe yo kuba bajya kuba mu Burayi cyangwa ahandi hantu.”

    Yakomeje agira ati “Akazi kacu ntabwo kararangira, tuzareba uburyo bwo kuvugurura amasezerano kubera ko turacyakeneye iki kigo kandi dufite ibihumbi by’impunzi nazo zikeneye kwitabwaho.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier yavuze ko u Rwanda rwiteguye ndetse hari n’ibikorwa byo kubaka andi macumbi agezweho azafasha mu gucumbikira izi mpunzi.

    Ati “Niba hari ibyifuzo byo kongera amasezerano mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa indi myaka, bizasabwa n’ababikeneye nka AU na HCR, bizaca mu nzira zisanzwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hanyuma igihugu kizasubiza, […] kereka habaye ikindi kibazo.”

    Yakomeje agira ati “Bizongerwaho igihe, turiteguye, murabona ko hari n’inyubako irimo kubakwa kugira ngo dushobore kwakira abandi, ndumva nta kibazo cyaba kibirimo ariko leta y’u Rwanda izasubiza ari uko bamaze kubisaba.”

    Imibereho i Gashora…

    Mu 2017, nibwo Perezida Kagame yafashe icyemezo cy’uko u Rwanda rugomba kwakira izi mpunzi z’Abanyafurika nyuma y’uko mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi hagaragaye amashusho n’amafoto agaragaza uburyo zateshwaga agaciro muri Libya bamwe bagacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo.

    Nyuma y’imyaka ibiri, izi mpunzi zahise zitangira kwakirwa mu Rwanda aho zicumbikorwa by’agateganyo ndetse kuva mu 2019, kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bitanu ariko amakuru avuga ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Abayicumbikiwemo bagaragaje ko ubuzima bwahindutse n’ubwo abenshi muri bo bagifite inyota yo kujya mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Mu byo bagenerwa uretse kuba heza, bakaryama bisanzuye ndetse abafite abagore bagahabwa inzu zo kubamo nk’umuryango, banigishwa imyuga itandukanye irimo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka, bakigishwa mudasobwa, abakeneye kwiga indimi z’amahanga nabo bakazigishwa.

    Mu bindi bahabwa harimo ubuvuzi aho muri iyi nkambi harimo ivuriro rikorana n’Ibitaro bya Nyamata ku buryo ugize ikibazo gikomeye hitabazwa imbangukiragutabara akajyanwayo. Banashyiriweho ibikorwa remezo byo kwidagaduriramo, bahabwa televiziyo bareberaho amakuru agezweho ndetse buri wese aba afite gaz ashobora kwifashisha ateka mu gihe ibyo yatekewe atabyishimiye.

    Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko kandi uretse ibisanzwe bagenerwa hari n’amafaranga bahabwa buri kwezi abafasha kugura ibyo bakeneye ndetse bakaba baranashyiriweho Internet ya Wi-Fi ibafasha gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kuvugana n’abavandimwe babo bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Uwitwa Hassan Abdelbagi Hussein wo muri cya Sudani y’Epfo yagize ati “Turashimira u Rwanda rwatwakiriye, ubuzima ni bwiza hano mu nkambi ariko turifuza ko badufasha tukajya i Burayi.”

    Komiseri Amira Elfadil avuga ko ibibazo nk’ibi by’abimukira biterwa n’ibibazo bya politiki, ubushomeri mu rubyiruko, imibereho mibi, intambara, amakimbirane n’ibindi bibazo bitandukanye bituma by’umwihariko abakiri bato bafata ibyemezo byanashyira ubuzima bwabo mu byago bashaka kujya mu Burayi.

    Yakomeje agira ati “Umugambi wanjye na bagenzi banjye muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ni ugufasha ibihugu binyamiryango gushyiraho amahirwe menshi ku rubyiruko ry’Abanyafurika ku buryo aho kugira ngo bafate ibyemezo byo guhunga Afurika, babone ibyiza bifuza iwabo, akazi keza, ubuzima bwiza amahirwe yo guteza imbere impano zabo byose bakabibona iwabo.”

    Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita kuri izi mpunzi

    Amira Elfadil yeretswe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi y’agateganyo ya Gashora

    Yasabye u Rwanda kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira kugira ngo rukomeze gufasha AU

    Abari muri iyi nkambi bakora ibikorwa bitandukanye by’ubugeni

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe –

    Iyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 ahagana 18:00 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gatovu.

    Uwo mugabo w’imyaka 31 akekwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 y’amavuko biturutse ku makimbirane bari bafitanye ashingiye ku bushoreke.

    Umwe mu baturanyi babo yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari yarananiranywe n’umugore we noneho ubuyobozi bubagabanya inzu, umwe ahabwa igice kimwe undi ikindi.

    Nyuma yaho uwo mugabo yahise ashakira undi mugore mu gice yahawe.

    Ati “Ubusanzwe bari barananiranwe kubana byaranze noneho ubuyobozi buza kubikemura, bubagabanya inzu zihari, umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi; bari barashakanye ari ababyara.”

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bwari bwaranzuye ko buzaza kubagabanya n’indi mitungo irimo n’amasambu, akaba akeka ko ari byo byatumye umugabo yica umugore we kugira ngo atazayahabwa.

    Ati “Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n’amasambu hamwe n’indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.”

    Yakomeje avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nyirahabimana yari avuye guhaha atetse ibyo kurya bya nimugoroba, umugabo yamusanze mu nzu aramwubikira amukubita ifuni mu mutwe ahita apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumva ko uwo mugabo yishe umugore we batangiye gukurikirana kugira ngo bamenye icyabiteye.

    Ati “Ukekwaho icyaha twamufashe; naho umurambo wa Nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.”

    Kuri ubu uwo mugabo yamaze gufatwa, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Mbazi mu Karere ka Huye.

    Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batatu.

    Rugira yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha. Yabagiriye inama ko igihe bumva kubana byabananiye bakwegera ubuyobozi bukabagira inama, byaba ngombwa bakaba banatandukana mu mahoro.

    [email protected]


  • Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Togo –

    Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Togo ku wa Gatanu.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Togo yavuze ko yishimiye kwakira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), baganiriye ku ngingo z’ingirakamaro, ibijyanye no kurwanya icyorezo cya Coronavirus no gukwiza inkingo.

    Togo ni kimwe mu bihugu 88 bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Bombi baganiriye ku ngamba zo guhashya Covid-19 n’ibijyanye no gukwirakwiza inkingo

    Perezida Faure Gnassingbé yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Perezida wa Togo

  • Abafashamyumvire mu bworozi basabwe kurandura indwara y’ifumbi y’amabere yugarije inka mu Majyepfo –

    Byagarutsweho ubwo abafashamyumvire mu bworozi bagera kuri 28 basozaga igikorwa cyo kongererwa ubumenyi bamazemo igihe cy’ishuri ryo mu murima, bigishwa uko bakemura ibibazo bitandukanye bibangamiye ubworozi kandi bakajya no kubyigisha abandi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo kuzamura umukamo w’amata, gutoza aborozi kugaburira inka neza, ariko by’umwihariko agaruka ku kibazo cy’indwara y’ifumbi y’amabere ikunze kwibasira inka.

    Yavuze ko hari intambwe yatewe mu kurwanya indwara y’ifumbi y’amabere y’inka ariko ikwiye gukumirwa igacika burundu.

    Ati “Uyu mushinga ugitangira indwara twabonaga z’ifumbi muri rusange mu gihugu zari 75%. Ni ukuvuga ngo inka zose zakamwaga hafi 75% zabaga zifite ikibazo cy’ifumbi y’amabere.”

    “Uyu munsi tuvugana muri Gishwati 35% by’inka zikamwa ziracyafite ikibazo cy’ifumbi y’amabere naho Gicumbi ni 21%. Muri Nyanza turacyafite 49% by’inka zikamwa zikirwaye ifumbi y’amabere.”

    Yakomeje avuga ko icyo kibazo gikwiye gukemuka kikava mu nzira, yibaza impamvu mu duce tumwe cyagabanutse handi bigasa n’ibigenda biguruntege.

    Ati “Kuki Gicumbi yavuye kuri 75% ikagera kuri 21% ; Gishwati ikava kuri 75% ikagera kuri 35% ; uyu munsi mu Majyepfo tukaba turi kuri 49% kandi hose hari abafashamyumvire, ni ukubera iki? Ni ukuvuga ko akazi ko gukora karacyahari kandi kenshi.”

    Dr Uwituze yavuze ko inka irwaye ifumbi y’amabere idatanga umukamo kandi n’amata ikamwa aba yanduye.

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari harimo n’icyo cy’indwara y’ifumbi y’amabere y’inka.

    Ntawuyigira Alphonse ati “Twasobanuriwe ko indwara y’ifumbi y’amabere iterwa ahanini n’umwanda; iyo wakoze isuku mu kiraro buri munsi wajya gukama ugakaraba intoki kandi ukoza amabere, ifumbi iracika.”

    Abongerwe ubumenyi bavuze ko ibyo bamenye bagiye kubyigisha aborozi bakorana mu matsinda. Bahawe n’ibikoresho bifashisha mu gupima ifumbi y’amabere ku buryo igaragara hakiri kare, inka igahita ivurwa.

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 hasojwe icyiciro cy’abafashamyumvire mu bworozi bakuru 28 cyatangiye mu kuboza kwa 2017 bakaba biyongereye ku bandi 6 bari basanzwe bazafasha abandi gutanga amahugurwa ku bahagarariye amatsinda y’ubworozi, kuri ubu bamaze kugera kuri 765. Bamaze gushinga amatsinda 1647 yibumbiyemo aborozi 41 751, muri bo 39% ni abagore, 13% ni urubyiruko naho 61% ni abagabo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo no kurandura indwara y’ifumbi y’amabere y’inka

    Abamaze igihe bongererwa ubumenyi bagaragaje ibyo bungutse

    Abagize uruhare mu kongera abandi ubumenyi nabo bashimiwe

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari

    [email protected]


  • Akanyamuneza ku baturage bo mu nkambi ya Nyabiheke n’abaturanyi babo bahurijwe muri koperative na Croix Rouge Rwanda –

    Aba baturage bahurijwe muri koperative eshatu zitandukanye zirimo iy’ubudozi yitwa Twiteze imbere igizwe n’abanyamuryango 56 barimo 30 baturuka mu nkambi n’abandi basanzwe, harimo iy’ubuhinzi ihinga kuri hegitari zisaga eshatu igizwe n’abanyamuryango 71 barimo 15 bo mu nkambi n’abandi 56 bayituriye.

    Hari kandi indi koperative yitwa Twiteze imbere mu bworozi igizwe n’abanyamuryango 53 barimo abaturuka mu nkambi barenga 32, ifite inka 15 ndetse n’ubundi butaka nabo bahingaho imyaka n’aho bahinga ubwatsi bw’inka.

    Abatuye mu nkengero z’inkambi bishishaga abazituyemo

    Mukagatare Generose yavuze ko ubusanzwe batarahuzwa n’abaturage bo mu nkambi bumvaga ari abo mu kindi gihugu, ariko ubu bamaze kumenyerana ku buryo basurana, ugize ibyago bagatabarana.

    Nshimiyimana Saidi uyobora Koperative Twisungane igizwe n’abanyamuryango 71, yavuze ko batarahuzwa na Croix Rouge y’u Rwanda babanaga bishishanya cyane ariko ngo ubu babaye umwe barasurana baragenderanirana.

    Ati “Ubu dufite umusaruro w’ibigori ungana na toni ebyiri n’indi toni imwe iri ku munyamuryango, mbere twarishishanyaga n’abanyenkambi kuko twumvaga bafata amafaranga twe tugashakisha, ntibari bazi guhingisha isuka ariko ubu bamenye guhinga ikindi turasurana haba hari uwagize ikibazo koperative ikagena impozamarira tumuha.”

    Ndangamirumukiza Etienne uyobora koperative y’ubworozi we yavuze ko bashimira Croix Rouge ku gitekerezo cyiza yagize cyo kubahuza n’abaturage bo mu nkambi ngo kuko byatumye biyumvanamo kandi baranafashanya cyane.

    Yavuze ko kuri ubu intego bafite ari ugutezanya imbere mu buhinzi n’ubworozi, abana babo bakanywa amata, imirima ikabona ifumbire ndetse n’abanyamuryango bose bakorozwa inka.

    Abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke bamenye gukora

    Si kenshi cyane uzasanga abaturage babarizwa mu nkambi, bakora ibikorwa by’iterambere, abenshi bategereza amafaranga bahabwa n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ariyo bifashisha mu kubona ibibatunga, imyambaro n’indi nkenerwa.

    Ku babarizwa mu Nkambi ya Nyabiheke ibi ntibakibikozwa kuko basigaye baramenye guhinga, kudoda, korora n’indi mirimo itandukanye yose bakesha Croix Rouge y’u Rwanda yabahuje n’abaturage basanzwe bakibumbira mu ma koperative.

    Ingabire Chance ufite imyaka 30 n’abana batatu yagize ati “Aho nabaga hariya mu kigo nari nigunze ntaramenya kudoda ariko aho nagereye muri koperative banyigishije kudoda ubu nsigaye ndi umutayeri udoda imyenda yose, mbere sinarinzi uko nahahira umuryango nategerezaga amafaranga bampa none ubu ndadoda nkatahana 2500 Frw bya buri munsi nkafasha umuryango wanjye.”

    Ingabire yavuze ko kuba muri koperative byatumye yisanzurana na bagenzi be mu gihe mbere ngo yumvaga abaturage basanzwe ari abenegihugu batapfa guhuza.

    Uwimana Immaculée we yavuze ko kuva yatangira gukorana n’abandi muri koperative twisungane ihinga ibigori n’ibishyimbo ngo yabonye inyungu nyinshi atari asanzwe abona.

    Yagize ati “Croix Rouge yaraje idufata mu nkambi iduhuza n’abantu bo hanze idusaba kwiteza imbere, muri Congo ntitwari tuzi ibintu byo kubitsa muri banki no kwizigamira ariko ubu twarabimenye, ubu twese turasurana ntakibazo.”

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko guhuza abatuye mu nkengero z’inkambi ya Nyabiheke n’abatuye mu nkambi babikoze kugira ngo aba baturage bafatanye mu bikorwa by’iterambere barusheho kugira imibereho myiza, yavuze ko Croix Rouge nk’umufasha wa leta bishimira iterambere aba baturage bamaze kugeraho.

    Ati “Icyo twari tugamije cyagezweho kuko imishinga uko abaturage bayifuje mu bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa leta na Croix Rouge twumvikanye kuri iyi mishinga tubafasha kuyishyira mu bikorwa, abagenerwabikorwa tubashimira ku kuba barayishyize mu bikorwa kandi umusaruro ugenda urushaho kuboneka.”

    Mazimpaka yavuze ko bishimira ko abaturage bamaze kumenya agaciro k’ubutaka aho basigaye banikodeshereza ubundi butaka bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi abizeza ubufatanye mu gukomeza gucunga neza iyi mishinga kugira ngo ibahindurire ubuzima.

    Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa byose by’iterambere byatanzweho asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse aya makoperative atatu yatewe inkunga, hanatewe ibiti ku buso bungana na hegitari icumi, hanatangwa ibiti bivangwa n’imyaka ku baturage bo mu nkengero z’inkambi, hubatswe ubwiherero mu nkambi no hanze yayo hagamijwe kwimakaza isuku.

    Abaturutse mu nkambi ya Nyabiheke ibarizwamo abavuye muri Congo basigaye bazi kudoda

    Abaturage baturiye inkambi ya Nyabiheke hamwe n’abayibarizwamo basigaye bahurira mu bikorwa by’ubuhinzi bibateza imbere

    Hahinzwe koperative y’ubworozi aho yaguriwe inka 15 zizabafasha mu kurwanya imirire mibi baniteza imbere

    Umuyobozi w’Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, avuga ko bishimira intambwe nziza impunzi n’abo baturanye bagezeho

  • Huye: Habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyo mibiri yabonetse mu mwobo uri muri uwo mudugudu biturutse ku muturage watanze amakuru avuga ko hashobora kuba hari imibiri kuko hari abatutsi bari bahatuye baricwa.

    Ibikorwa byo kuyishakisha byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Mu mvugo iteruye bamwe mu baturage batuye hafi yaho bavuze batazi amakuru kuri uwo mwobo wagaragayemo imibiri.

    Umwe mu baturage witwa Annonciathe Nyiramfabakuze yagize ati “Twebwe kubimenya, ntabwo nzi ukuntu amakuru yamenyekanye. Ukuntu amakuru yaje gutangwa ntabwo mbizi.”

    Mugenzi witwa Mpakaniye Emmanuel yagize ati “Njye ntabwo mbizi. Narabyumvise ngo tugomba gukora umuganda hano tugashaka imibiri irimo. Ubwo rero nanjye naje mu muganda nk’abandi ntabwo nari nzi ko hari imibiri.”

    Umubyeyi witwa Beatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mwobo wagaragaye mu isambu aho yahoze atuye, yavuze ko iyo uwarokotse ashyinguye abe bituma aruhuka, ariko bikaba bibabaje kuba hashize imyaka irenga 26 hari abantu banga gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri.

    Ati “Birababaje kubona hashize imyaka irenga 26 abantu bari ku gasozi gutya batari mu rwibutso nk’abandi. Iyo umuntu amaze gushyingura abe yumva atekanye akavuga ati narababonye ndabashyingura akumva aratekanye?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko kugira ngo ayo makuru amenyekanye byaturutse ku muturage utarahigwaga wegereye uwacitse ku icumu akamubwira ko hari ahantu hari umwobo waba warajugunywemo imibiri myinshi kurenza iyavanywemo mu 1996 bigatuma hatangira igikorwa cyo kuyishaka.

    Mu butumwa yageneye abaturage yavuze ko hakwiye gutangwa amakuru ku gihe ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Nk’uko igihugu cyacu kibidushishikariza abaturage bakwiye gutanga amakuru mu buryo bushoboka kugira ngo turusheho kugera ku bwiyunge nyabwo. Abaturage bacu rero turabashimira intambwe ubumwe n’ubwiyunge imaze kugeraho. Imyaka 27 ni myinshi byakabaye byararangiye ariko ni urugendo rukomeza, gusa turashima intambwe igezweho dufite n’icyizere ko imibiri yose izaboneka.”

    Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Kugeza ku wa Gatandatu hari hamaze kuvanwamo imibiri 35 ariko igikorwa cyo gukuramo indi mibiri kikaba gikomeje kuko hari amakuru avugwa ko haba harajugunywemo imibiri myinshi.

    Nta makuru yari yarigeze atangwa kuri uyu mwobo

    Uyu mwobo aho wabonetse hari hasanzwe hahingwa