Tag: featured

  • Abafashamyumvire mu bworozi basabwe kurandura indwara y’ifumbi y’amabere yugarije inka mu Majyepfo –

    Byagarutsweho ubwo abafashamyumvire mu bworozi bagera kuri 28 basozaga igikorwa cyo kongererwa ubumenyi bamazemo igihe cy’ishuri ryo mu murima, bigishwa uko bakemura ibibazo bitandukanye bibangamiye ubworozi kandi bakajya no kubyigisha abandi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo kuzamura umukamo w’amata, gutoza aborozi kugaburira inka neza, ariko by’umwihariko agaruka ku kibazo cy’indwara y’ifumbi y’amabere ikunze kwibasira inka.

    Yavuze ko hari intambwe yatewe mu kurwanya indwara y’ifumbi y’amabere y’inka ariko ikwiye gukumirwa igacika burundu.

    Ati “Uyu mushinga ugitangira indwara twabonaga z’ifumbi muri rusange mu gihugu zari 75%. Ni ukuvuga ngo inka zose zakamwaga hafi 75% zabaga zifite ikibazo cy’ifumbi y’amabere.”

    “Uyu munsi tuvugana muri Gishwati 35% by’inka zikamwa ziracyafite ikibazo cy’ifumbi y’amabere naho Gicumbi ni 21%. Muri Nyanza turacyafite 49% by’inka zikamwa zikirwaye ifumbi y’amabere.”

    Yakomeje avuga ko icyo kibazo gikwiye gukemuka kikava mu nzira, yibaza impamvu mu duce tumwe cyagabanutse handi bigasa n’ibigenda biguruntege.

    Ati “Kuki Gicumbi yavuye kuri 75% ikagera kuri 21% ; Gishwati ikava kuri 75% ikagera kuri 35% ; uyu munsi mu Majyepfo tukaba turi kuri 49% kandi hose hari abafashamyumvire, ni ukubera iki? Ni ukuvuga ko akazi ko gukora karacyahari kandi kenshi.”

    Dr Uwituze yavuze ko inka irwaye ifumbi y’amabere idatanga umukamo kandi n’amata ikamwa aba yanduye.

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari harimo n’icyo cy’indwara y’ifumbi y’amabere y’inka.

    Ntawuyigira Alphonse ati “Twasobanuriwe ko indwara y’ifumbi y’amabere iterwa ahanini n’umwanda; iyo wakoze isuku mu kiraro buri munsi wajya gukama ugakaraba intoki kandi ukoza amabere, ifumbi iracika.”

    Abongerwe ubumenyi bavuze ko ibyo bamenye bagiye kubyigisha aborozi bakorana mu matsinda. Bahawe n’ibikoresho bifashisha mu gupima ifumbi y’amabere ku buryo igaragara hakiri kare, inka igahita ivurwa.

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 hasojwe icyiciro cy’abafashamyumvire mu bworozi bakuru 28 cyatangiye mu kuboza kwa 2017 bakaba biyongereye ku bandi 6 bari basanzwe bazafasha abandi gutanga amahugurwa ku bahagarariye amatsinda y’ubworozi, kuri ubu bamaze kugera kuri 765. Bamaze gushinga amatsinda 1647 yibumbiyemo aborozi 41 751, muri bo 39% ni abagore, 13% ni urubyiruko naho 61% ni abagabo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo no kurandura indwara y’ifumbi y’amabere y’inka

    Abamaze igihe bongererwa ubumenyi bagaragaje ibyo bungutse

    Abagize uruhare mu kongera abandi ubumenyi nabo bashimiwe

    Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari

    [email protected]


  • Akanyamuneza ku baturage bo mu nkambi ya Nyabiheke n’abaturanyi babo bahurijwe muri koperative na Croix Rouge Rwanda –

    Aba baturage bahurijwe muri koperative eshatu zitandukanye zirimo iy’ubudozi yitwa Twiteze imbere igizwe n’abanyamuryango 56 barimo 30 baturuka mu nkambi n’abandi basanzwe, harimo iy’ubuhinzi ihinga kuri hegitari zisaga eshatu igizwe n’abanyamuryango 71 barimo 15 bo mu nkambi n’abandi 56 bayituriye.

    Hari kandi indi koperative yitwa Twiteze imbere mu bworozi igizwe n’abanyamuryango 53 barimo abaturuka mu nkambi barenga 32, ifite inka 15 ndetse n’ubundi butaka nabo bahingaho imyaka n’aho bahinga ubwatsi bw’inka.

    Abatuye mu nkengero z’inkambi bishishaga abazituyemo

    Mukagatare Generose yavuze ko ubusanzwe batarahuzwa n’abaturage bo mu nkambi bumvaga ari abo mu kindi gihugu, ariko ubu bamaze kumenyerana ku buryo basurana, ugize ibyago bagatabarana.

    Nshimiyimana Saidi uyobora Koperative Twisungane igizwe n’abanyamuryango 71, yavuze ko batarahuzwa na Croix Rouge y’u Rwanda babanaga bishishanya cyane ariko ngo ubu babaye umwe barasurana baragenderanirana.

    Ati “Ubu dufite umusaruro w’ibigori ungana na toni ebyiri n’indi toni imwe iri ku munyamuryango, mbere twarishishanyaga n’abanyenkambi kuko twumvaga bafata amafaranga twe tugashakisha, ntibari bazi guhingisha isuka ariko ubu bamenye guhinga ikindi turasurana haba hari uwagize ikibazo koperative ikagena impozamarira tumuha.”

    Ndangamirumukiza Etienne uyobora koperative y’ubworozi we yavuze ko bashimira Croix Rouge ku gitekerezo cyiza yagize cyo kubahuza n’abaturage bo mu nkambi ngo kuko byatumye biyumvanamo kandi baranafashanya cyane.

    Yavuze ko kuri ubu intego bafite ari ugutezanya imbere mu buhinzi n’ubworozi, abana babo bakanywa amata, imirima ikabona ifumbire ndetse n’abanyamuryango bose bakorozwa inka.

    Abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke bamenye gukora

    Si kenshi cyane uzasanga abaturage babarizwa mu nkambi, bakora ibikorwa by’iterambere, abenshi bategereza amafaranga bahabwa n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ariyo bifashisha mu kubona ibibatunga, imyambaro n’indi nkenerwa.

    Ku babarizwa mu Nkambi ya Nyabiheke ibi ntibakibikozwa kuko basigaye baramenye guhinga, kudoda, korora n’indi mirimo itandukanye yose bakesha Croix Rouge y’u Rwanda yabahuje n’abaturage basanzwe bakibumbira mu ma koperative.

    Ingabire Chance ufite imyaka 30 n’abana batatu yagize ati “Aho nabaga hariya mu kigo nari nigunze ntaramenya kudoda ariko aho nagereye muri koperative banyigishije kudoda ubu nsigaye ndi umutayeri udoda imyenda yose, mbere sinarinzi uko nahahira umuryango nategerezaga amafaranga bampa none ubu ndadoda nkatahana 2500 Frw bya buri munsi nkafasha umuryango wanjye.”

    Ingabire yavuze ko kuba muri koperative byatumye yisanzurana na bagenzi be mu gihe mbere ngo yumvaga abaturage basanzwe ari abenegihugu batapfa guhuza.

    Uwimana Immaculée we yavuze ko kuva yatangira gukorana n’abandi muri koperative twisungane ihinga ibigori n’ibishyimbo ngo yabonye inyungu nyinshi atari asanzwe abona.

    Yagize ati “Croix Rouge yaraje idufata mu nkambi iduhuza n’abantu bo hanze idusaba kwiteza imbere, muri Congo ntitwari tuzi ibintu byo kubitsa muri banki no kwizigamira ariko ubu twarabimenye, ubu twese turasurana ntakibazo.”

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko guhuza abatuye mu nkengero z’inkambi ya Nyabiheke n’abatuye mu nkambi babikoze kugira ngo aba baturage bafatanye mu bikorwa by’iterambere barusheho kugira imibereho myiza, yavuze ko Croix Rouge nk’umufasha wa leta bishimira iterambere aba baturage bamaze kugeraho.

    Ati “Icyo twari tugamije cyagezweho kuko imishinga uko abaturage bayifuje mu bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa leta na Croix Rouge twumvikanye kuri iyi mishinga tubafasha kuyishyira mu bikorwa, abagenerwabikorwa tubashimira ku kuba barayishyize mu bikorwa kandi umusaruro ugenda urushaho kuboneka.”

    Mazimpaka yavuze ko bishimira ko abaturage bamaze kumenya agaciro k’ubutaka aho basigaye banikodeshereza ubundi butaka bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi abizeza ubufatanye mu gukomeza gucunga neza iyi mishinga kugira ngo ibahindurire ubuzima.

    Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa byose by’iterambere byatanzweho asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse aya makoperative atatu yatewe inkunga, hanatewe ibiti ku buso bungana na hegitari icumi, hanatangwa ibiti bivangwa n’imyaka ku baturage bo mu nkengero z’inkambi, hubatswe ubwiherero mu nkambi no hanze yayo hagamijwe kwimakaza isuku.

    Abaturutse mu nkambi ya Nyabiheke ibarizwamo abavuye muri Congo basigaye bazi kudoda

    Abaturage baturiye inkambi ya Nyabiheke hamwe n’abayibarizwamo basigaye bahurira mu bikorwa by’ubuhinzi bibateza imbere

    Hahinzwe koperative y’ubworozi aho yaguriwe inka 15 zizabafasha mu kurwanya imirire mibi baniteza imbere

    Umuyobozi w’Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, avuga ko bishimira intambwe nziza impunzi n’abo baturanye bagezeho

  • Huye: Habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyo mibiri yabonetse mu mwobo uri muri uwo mudugudu biturutse ku muturage watanze amakuru avuga ko hashobora kuba hari imibiri kuko hari abatutsi bari bahatuye baricwa.

    Ibikorwa byo kuyishakisha byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Mu mvugo iteruye bamwe mu baturage batuye hafi yaho bavuze batazi amakuru kuri uwo mwobo wagaragayemo imibiri.

    Umwe mu baturage witwa Annonciathe Nyiramfabakuze yagize ati “Twebwe kubimenya, ntabwo nzi ukuntu amakuru yamenyekanye. Ukuntu amakuru yaje gutangwa ntabwo mbizi.”

    Mugenzi witwa Mpakaniye Emmanuel yagize ati “Njye ntabwo mbizi. Narabyumvise ngo tugomba gukora umuganda hano tugashaka imibiri irimo. Ubwo rero nanjye naje mu muganda nk’abandi ntabwo nari nzi ko hari imibiri.”

    Umubyeyi witwa Beatrice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mwobo wagaragaye mu isambu aho yahoze atuye, yavuze ko iyo uwarokotse ashyinguye abe bituma aruhuka, ariko bikaba bibabaje kuba hashize imyaka irenga 26 hari abantu banga gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri.

    Ati “Birababaje kubona hashize imyaka irenga 26 abantu bari ku gasozi gutya batari mu rwibutso nk’abandi. Iyo umuntu amaze gushyingura abe yumva atekanye akavuga ati narababonye ndabashyingura akumva aratekanye?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko kugira ngo ayo makuru amenyekanye byaturutse ku muturage utarahigwaga wegereye uwacitse ku icumu akamubwira ko hari ahantu hari umwobo waba warajugunywemo imibiri myinshi kurenza iyavanywemo mu 1996 bigatuma hatangira igikorwa cyo kuyishaka.

    Mu butumwa yageneye abaturage yavuze ko hakwiye gutangwa amakuru ku gihe ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Nk’uko igihugu cyacu kibidushishikariza abaturage bakwiye gutanga amakuru mu buryo bushoboka kugira ngo turusheho kugera ku bwiyunge nyabwo. Abaturage bacu rero turabashimira intambwe ubumwe n’ubwiyunge imaze kugeraho. Imyaka 27 ni myinshi byakabaye byararangiye ariko ni urugendo rukomeza, gusa turashima intambwe igezweho dufite n’icyizere ko imibiri yose izaboneka.”

    Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

    Kugeza ku wa Gatandatu hari hamaze kuvanwamo imibiri 35 ariko igikorwa cyo gukuramo indi mibiri kikaba gikomeje kuko hari amakuru avugwa ko haba harajugunywemo imibiri myinshi.

    Nta makuru yari yarigeze atangwa kuri uyu mwobo

    Uyu mwobo aho wabonetse hari hasanzwe hahingwa

  • Munyampenda yihanangirije abavugira Dr Kayumba ushinjwa gushaka gufata ku ngufu uwari umunyeshuri we –

    Mu ijoro ryakeye ni bwo umunyamakuru wa CNBC, Fiona Muthoni Ntarindwa, yanditse kuri Twitter ye ko mu 2017 yashatse gufatwa ku ngufu n’uwari mwarimu we, nyuma y’ubutumwa uwitwa Kamaraba Salva yari yashyize kuri urwo rubuga ku wa 17 Werurwe 2021; avuga ko hari umukobwa azi Dr Kayumba yashatse gufata ku ngufu ubwo yamwigishaga.

    Mu gutangira ubutumwa bwe yanditse ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

    Yasobanuye ko ari we Kamaraba yavugiraga, ndetse asubiza abibaza impamvu atari yagatanze ikirego mu myaka isaga ine yose ishize ko “nta gihe nyacyo cyo kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku warikorewe”.

    Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Munyampenda amushimira kuba yabohotse. Yavuze uburyo Kayumba yakunze kwitwaza ububasha yari afite agahohotera abakobwa benshi.

    Ati “Ihangane cyane kandi ndizera ibyo uvuga Fiona! Kayumba ni umuntu witwaje ubushobozi afite yangiza ubuzima bwa benshi, afata ku ngufu anahohotera abagore benshi. Bamwe muri twe bamaze imyaka babivugaho ariko polisi ntacyo yabikozeho kugeza ubwo umuntu aza akitangira ibimenyetso. Urakoze Fiona!”

    Yakomeje agira ati “Igiteye isoni ni uko azwi [Dr Kayumba]. Arabikoresha agatera ubwoba, agashaka kwishyuza ndetse agahohotera abamusaba serivisi. Ushaka gutsinda isomo rye atari umuhanga amusaba gukorana nawe imibonano mpuzabitsina kugira ngo bigerweho. Ushaka gutsinda isomo rye nk’umuhanga, amuhatiriza kuryamana nawe yabyanga akaritsindwa.”

    Munyampenda yavuze ko imyitwarire ya Dr Kayumba ari “igisobanuro nyakuri cy’umuntu uhohotera abandi” ndetse yagiye abikorera n’abandi bagore bari mu itangazamakuru.

    Yavuze ko atumva ukuntu ushinjwa ihohotera yaba atarabiryozwa, ati “Kuba nta buryo bwo kumuhagarika bwabayeho ni ikibazo tugomba kwibaza. Abagabo bameze nka Kayumba muri Guverinoma, mu bikorera, mu miryango itari iya Leta, mu mashuri no mu itangazamakuru bakwiye guhanwa.”

    Yaboneyeho gusaba amashuri makuru na za kaminuza kubahiriza amabwiriza n’ingamba bigenderaho mu kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

    Yagize ati “Nk’amashuri makuru, tugomba kubahiriza ingamba twashyizeho mu kurinda abanyeshuri, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa. Kutabishyira mu ngiro bisobanuye kudahana ababahohotera, bizatuma abagirwaho ingaruka badahagarara kubishyirira ahabona.”

    Munyampenda yakebuye abagabo bari gushaka kuvugira Dr Kayumba, ababwira ko biteye ikimwaro.

    Ati “Abagabo benshi baramushyigikira. Nanjye ubwanjye hari abo niboneye bamurengera. Ese mutegereje ko ahohotera n’abakobwa banyu? Mwaba muzi se abasore birukanywe mu itangazamakuru kubera we? Biteye isoni!”

    Ku rundi ruhande, Dr Kayumba yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, kudaha agaciro ibyo Ntarindwa avuga kuko ari “umubeshyi.”

    Yagize ati “Oya, ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

    Ku wa 18 Werurwe 2021, ni bwo RIB yatangaje ko yakiriye ikirego Dr Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ashinjwamo n’umukobwa gushaka kumusambanya ku gahato. Ku wa 23 uku kwezi, urwo rwego rwatumije uregwa ngo atange ibisobanuro. Iperereza rirakomeje mbere y’uko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Munyampenda yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  • Komiseri muri AU yasuye abimukira bo muri Libya bacumbikiwe i Bugesera –

    Mu 2019 nibwo aba mbere bageze muri iyi nkambi aho kuri ubu bamaze kugezwayo mu byiciro bitanu. Muri ibyo byiciro bamwe bagiye bamara igihe gito bakabona ibihugu bibakira birimo Canada, u Bufaransa, Suède na Norvège.

    Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

    Komiseri Amira Elfadil yashimiye Perezida Kagame wiyemeje gufasha Afurika Yunze Ubumwe akemera ko u Rwanda ruzajya rwakira aba bimukira bari muri Libya, ndetse ashima umusanzu akomeje gutanga mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bya Afurika.

    Yakomeje agira ati “Ndi hano n’intumwa twazanye zivuye muri Komisiyo ya AU ngo twirebere n’amaso yacu, imibereho y’aba bimukira uko imeze ndetse n’imbogamizi zihari haba k’u Rwanda n’impunzi cyangwa abashakaga ubuhunzi i Burayi bacumbikiwe hano.”

    Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y’agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

    Yasuye kandi aho abacumbikiwe muri iyi nkambi bigira mudasobwa n’andi masomo y’ikoranabuhanga. Ni amasomo bakurikirana bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Mu byo bigishwa harimo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.

    Muri iyi nkambi, hari kubakwa kandi amacumbi mashya yubatswe mu buryo bwa “Apartment’ aho imwe izajya yakira imiryango itatu. Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Kamena 2020, izarangirana na Gicurasi 2021.

    Ubuyobozi bwa Gashora Transit Center buvuga ko aya macumbi azafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo no kuba aba bimukira bagomba kuba ahantu heza kandi hisanzuye.

    Komiseri Ushinzwe Ubuzima, Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, ubwo yasuraga iyi nkambi

    Abimukira bari muri iyi nkambi basigaye bafite uburyo babasha gukurikira amasomo atandukanye bifashishije ikoranabuhanga

    Muri iyi nkambi, abarimo bahabwa amasomo atandukanye arimo no kwiga amategeko y’umuhanda

  • MenEngage yamaganye abavuga ko abagore n’abakobwa barwanya ikandamizwa ari ‘ibishegabo’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nkuru ya Kigali Today igira iti “Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y’urugo”, bamwe mu basomyi bayo bayitanzeho ibitekerezo bamagana iyo myumvire MenEngage ije kwigisha mu Rwanda.

    Harimo n’abakomeje kuvuga ko abo bakobwa n’abagore bitwa “Feminists” ari ‘ibishegabo’, ndetse ko baje kwica umuco karande uhesha umugabo ubutware kuva umuntu yaremwa kugeza ubu.

    Uwiyita Williams agira ati Bazigishe abakobwa no gutereta abahungu, babarambagize, bafate irembo, basabe banakwe aho ngaho imyumvire izahura, …Biragoye guhindura uko Imana yaremye abantu,…buri wese akora icyo yaremewe gukora, c’est la loi de la nature(ni itegeko rya kamere) ntabwo mwabihindura”

    Uwiyita Leki na we akomeza avuga ko MenEngage yahugura abantu cyangwa itabahugura, umugore ngo ‘azakomeza yitwe umugore, ntacyo bizafasha usibye gusenyuka burundu kw’ingo’.

    Uwiyita Iddy na we yarasetse cyane ati”Hhhhhhh abo bakobwa ni ibishegabo pe! None se ubwo abakobwa na bo bazajya bakwa abagabo???? Mbese gutanga inkwano! Niba barabuze abagabo nibareke koshya abandi!!!”

    Fidèle Rutayisire, umwe mu bagize ihuriro MenEngage akaba anayoboye Umuryango RWAMREC w’abagabo baharanira uburinganire bw’umugore n’umugabo no kurwanya ihohoterwa, avuga ko ibi bitekerezo hamwe n’ibindi nkabyo, bitemewe kuko bitesha agaciro umugore.

    Rutayisire Fidèle, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC aramagana abantu bakoresha izina igishegabo bavuga umugore cyangwa umukobwa uharanira uburenganzira bwe
    Rutayisire Fidèle, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC aramagana abantu bakoresha izina igishegabo bavuga umugore cyangwa umukobwa uharanira uburenganzira bwe

    Rutayisire yagize ati “Iryo jambo rifite ubusobanuro bubi, ntabwo ari byo(ntibikwiye), iyo urebye neza umuntu bita igishegabo ni uba yaramenye uburenganzira bwe, arimo guharanira impinduka”.

    Uyu muyobozi wa RWAMREC avuga ko kuvuga ko umuntu ari igishegabo ari ukumutuka, ahubwo abantu ngo bagakwiriye kumva ko umugore yakandamijwe kuva kera.

    Ntabwo yemeranywa na Bibiliya, aho avuga ko yanditswe n’Abayahudi badaha agaciro abagore n’abana mu muco wabo.

    Rutayisire yaganiriye n’Itangazamakuru mu gihe i Kigali hari hateraniye inama mpuzamahanga yiswe ‘MenEngage Symposium’, yahuje abantu barenga ibihumbi 100 bo hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Rutayisire avuga ko iyo nama yashyizeho icyo bita “Kigali Declaration(Amasezerano ya Kigali) agamije kuzakorera ubuvugizi abagore n’abakobwa mu miryango mpuzamahanga irimo uw’Abibumbye(UN), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’indi, kugira ngo abagabo batangire gutekereza gusangira ubutegetsi n’abagore.

    Uwase Aisha avuga ko bagiye kwigisha abahungu n
    Uwase Aisha avuga ko bagiye kwigisha abahungu n’abakobwa kuzakura bafite kubahana no gufashanya

    Umwari witwa Uwase Aisha, wo muri MeEngage na we akomeza avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko abantu bazakomeza kubagiraho imyumvire idakwiye, bagiye kujya kwigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda gucika ku mvugo n’imikorere ishyira umugore hasi y’umugabo.

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakorerwa ahahurira abantu benshi nko mu mashuri no ku biro by’inzego z’ibanze mu gihe cy’amezi umunani ari imbere guhera muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Inama mpuzamahanga yigaga ku buringanire bw
    Inama mpuzamahanga yigaga ku buringanire bw’abagore n’abagabo yanzuye ko ibiganiro bigiye kubera mu bihugu bitandukanye byo ku isi kugera muri Kamena 2021

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menengage-yamaganye-abavuga-ko-abagore-n-abakobwa-barwanya-ikandamizwa-ari-ibishegabo

  • Imiterere ya “Isange Estate”, umushinga w’inzu zigezweho uhuriweho n’urubyiruko rwo mu Rwanda no mu Bufaransa –

    Uyu mushinga uhuriweho wiswe “Isange Estate”, ni igitekerezo cy’abanyarwanda batatu n’inshuti zabo zo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Watangiriye mu bitekerezo ubwo aba banyarwanda barimo Serge Kamuhinda uyobora Volkswagen mu Rwanda; Aimé Bakata Nkunzi ukora mu bijyanye no gushushanya inzu na Alain Ngirinshuti usigaye uri mu buyobozi bukuru bwa RSSB bahuriraga na bagenzi babo mu mahanga aho bigaga.

    Izo nshuti zatangiye gusura u Rwanda, ariko iterambere ryarwo rikazikora ku mutima, maze bose biyemeza gushyira imbaraga hamwe bakora umushinga wunganira urugendo igihugu kirimo. Bahise bashinga sosiyete y’ubwubatsi bise “Imara Properties” bahuriyeho ari batandatu.

    Iyi sosiyete ifite umushinga wo kubaka umudugudu bise “Isange Estate” ku musozi wa Rebero. Abazaba batuye muri “Isange Estate” bazaba bari mu mudugudu aho inzu imwe ifite ibyumba bitatu cyangwa bine, uruganiriro, igikoni, imbuga abana bashobora gukiniraho, ubwogero n’ibindi.

    Muri “Isange Estate”, ku ikubitiro hazubakwa inzu 15. Aho zizaba zubatse umuntu uhari azaba yitegeye Umujyi wa Kigali wose, abashe guterera amaso abone hirya kure mu bice bya Bugesera ku buryo wanabona n’ahari kubakwa Ikibuga cy’Indege gishya.

    David Benazeraf ukomoka mu Bufaransa, ni umwe muri batandatu batangije “Imara Properties”. Ni we ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwayo nk’Umuyobozi Mukuru. Yahoze ari mu ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abayahudi mu Bufaransa aho yari umucungamari waryo.

    Yabwiye IGIHE ko kimwe mu bintu bitayeho mu gukora uyu mushinga, ari uko inzu zizubakwa zizaba zijyanye n’igihe, kandi ko bigaragarira mu gishushanyo mbonera cyakozwe.

    Ati “Buri nzu izaba ifite ubusitani bwayo, kandi zubatswe bijyanye n’ibyo Umujyi wa Kigali uteganya mu myubakire. Ibikoresho byose bishoboka kuboneka mu Rwanda nibyo tuzakoresha tutagiye kubishakira ahandi, ibidakorerwa mu Rwanda, bizasaba ko tubikura hanze. Urugero, nk’amadirishya ya Aluminium, ubwoko butandukanye bw’ibirahure ku buryo niba abana bari gukina utaba ufite impungenge ko bari bubyangize cyangwa se ngo bibakomeretse.”

    Ni umushinga wa mbere…

    Muri iki gihe, abantu benshi baba bafite indoto zo kugira inzu zabo bwite, ku buryo imishinga yose ituma umuntu yava mu bukode, isamirwa hejuru n’abatari bake.

    David yasobanuye ko bo nka sosiyete igitangira, bahisemo gutangirira ku nyubako nke, ariko bafite gahunda yo kuzamura ubushobozi no kubaka inzu zishobora kwigonderwa na buri wese.

    Ati “Igitekerezo cyacu cy’igihe kirekire ni ugukora byinshi kurushaho, inzu 15 ni nke ariko twabonye imishinga minini itarigeze itanga umusaruro. Twe twasanze byaba ari byiza gushyira imbaraga mu mishinga mito aho guhera ku minini tutabasha kwitaho neza.”

    Ku muntu ushaka inzu imwe muri izi 15 ziri muri uyu mushinga, avugana na Imara Properties anyuze kuri Website yayo ya https://www.imara-properties.com agasobanurirwa uko umushinga uteye hanyuma akaba yatangira kwishyura mu byiciro ari nako inzu ye yubakwa kandi bijyanye n’uko ashaka.

    Ati “Ashobora kuvuga imiterere yihariye ashaka y’inzu ariko bidahinduye ishusho rusange kuko uko umudugudu umeze ugomba gukomeza kugira isura imwe. Ariko nk’igikoni, umuntu ashobora kuvuga ati ndagishaka gutya, ngishaka aha n’aha. Ntabwo ari nk’uko umuntu yavuga ati ndashaka inzu y’ubururu, umutuku gutyo gutyo.”

    Ku muntu wishyuriye rimwe, nk’inzu ifite ibyumba bibiri iri ku buso bwa metero kare 132 yatanga 113 000 $ cyo kimwe n’iy’ibyumba bitatu. Mu gihe inzu ifite ibyumba bine, iri ku buso bwa metero kare 170, umuntu asabwa kwishyura 135 000 $. Ushaka ikibanza cyonyine cya metero kare 300-500 gihera kuri miliyoni 9 Frw.

    Umushinga w’izi nyubako uzashyirwa ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali ku buryo abazaba bahatuye bazaba bitegeye umujyi wose

    Zizaba zifite ahantu abana bashobora gukinira, ubwogero n’ibindi bikorwa bihuza abantu

    Zimwe ni uku zizaba ziteye. Buri yose izaba ifite ubusitani bwayo bwihariye

    Ibyumba ni uku bizaba biteye, bizaba byubatse mu buryo bujyanye n’igihe

    Umuntu azaba afite uburenganzira bwo kuvuga uko ashaka imiterere y’inzu ye imbere

    Ibikoresho bizakoreshwa ni ibikorerwa mu Rwanda keretse ibizakenerwa bitahaboneka

  • Inkomoko y’izina “Ntungaruze” ry’agasantere k’i Gatsibo –

    Ni agasantere gakorerwamo ubucuruzi bunyuranye cyane ubujyanye n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa. Abahatuye bavuga ko kimwe mu bintu bidashobora kuhabura ari inzoga yo kwica inyota ngo kuko ituma abahatuye basabana.

    Kuhita Ntungaruze byaturutse he?

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko izina Ntungaruze bakuze basanga ariryo ryahawe aka gasantere, gusa bose bahuriza ku kuba ryariswe aha hantu mu myaka ya 1950-1960.

    Bankundiye Faustin w’imyaka 71 yavuze ko iri zina ryavuye ku mugabo wahapimiraga urwagwa ruryoshye ku buryo uwarunywagaho byarangiraga ayo yajyanye mu kabari yose ayanywereye.

    Ati “Bamuhaga amafaranga bakumva inzoga iryoshye cyane bakamubwira ngo ntungaruze yose ndayanywera, uwo mugabo yitwaga Gatema.”

    Ntambara Onesphore ufite imyaka 50 we yavuze ko uwo mugabo witwaga Gatema yapimaga urwagwa ruryoshye cyane, abaje kuyigura akajya ababaza niba yabashyiriramo urundi aho kubagarurira.

    Ati “Kubera yari yiyizeye mu kugira inzoga iryoshye, nawe ntiyashakaga kugaruza abantu noneho yakubaza niba yakongera irindi cupa aho ku kugaruza ukemera, birangira aka gasantere kose kiswe Ntungaruze.”

    Ntambara yavuze ko iyi santere yamaze kumenyekana cyane kuko ituwe n’abaturage benshi kandi bakunda urwagwa rw’ibitoki.

    Rwagasore Alexandre ufite imyaka 64 yavuze ko ikiganiro cyabaga mu kabari ka Gatema aricyo cyatumye iri zina ryamamara cyane.

    Ati “Mu myaka y’ubusore bwacu niho twagoroberezaga, hari nubwo wajyagayo ugiye gutarama gusa kuko habaga igiparu cyinshi.”

    Kabuzima Safina yavuze ko iri zina ntacyo ribatwaye ndetse ko ubu abacuruzi bisubiyeho ku buryo basigaye bagarurira abakiliya.

    Agasantere ka Ntungaruze gasigaye gatuwe n’abaturage benshi banivanzemo n’impunzi zituruka mu nkambi ya Nyabiheke bituma karushaho gukomera cyane.

    Aka gasanteri kamaze gutera imbere ku buryo bugaragara

    Bankundiye Faustin w’imyaka 71 ni umwe mu bataramiye muri Ntungaruze akiri umusore

    Iyi nzu niyo yapimirwaga urwagwa rwasize umugani muri aka gace

  • Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye –

    Cyemejwe n’abagize Inama Njyanama y’ako karere kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo 2020 ibikubiye muri icyo gishushanyo mbonera byatangiye kumurikirwa abaturage kugira ngo babitangeho ibitekerezo kandi bihabwe agaciro, ibyo bifuza byongerwemo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko ari igishushanyo mbonera kidaheza ibyiciro byose (inclusive master plan) hagaragazwa utugari tuzaba tugize Umujyi wa Huye.

    Icyo gishushanyo mbonera cyerekana ko Umujyi wa Huye ugizwe n’ibice byo mu mirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi na Huye na Ruhashya.

    Mu Murenge wa Mukura, imbago z’Umujyi wa Huye zigera mu tugari twa Rango A na Icyeru naho mu Murenge wa Tumba zigera mu tugari twose tw’uyu murenge ari two Cyarwa, Cyimana, Gitwa, Rango B na Mpare.

    Utugari twose tw’umurenge wa Ngoma turi muri icyo gishushanyo ari two Ngoma, Butare, Matyazo na Kaburemera; mu Murenge wa Mbazi, ho uri mu midugudu imwe n’imwe yo mu tugari twa Gatobotobo, Mwulire na Kabuga naho mu Murenge wa Huye umujyi ugera mu tugari twa Rukira na Sovu.

    Agace gato k’Umurenge wa Ruhashya ko mu Kagali ka Karama gahana imbibi n’Umurenge wa Mbazi nako kabarirwa mu Mujyi wa Huye.

    Ikindi kigaragara muri iki gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye, ni imyubakire ivuguruye aho kuva mu Rwabuye kugera ku Mukoni hazubakwa inyubako zigezweho z’amagorofa impande zombi, zagenewe ubucuruzi ariko hakaba hashyirwamo n’ibiro.

    Hazubakwa kandi inyubako z’amagorofa mu Mujyi wa Huye rwagati mu bice bitandukanye.

    Mu Mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare. Imodoka nini na zo zizagenerwa umuhanda wihariye kugira ngo zigende neza kandi hirindwa impanuka.

    Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zibijyana i Rusizi no mu Burundi ntabwo zizongera kunyura mu Mujyi wa Huye rwagati. Izijya i Rusizi zizakorerwa umuhanda unyura ahitwa kwa Nkundabagenzi (hafi y’i Save), ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Mbazi ugakomereza i Simbi n’i Cyizi.

    Izerekeza i Burundi zo zizatunganyirizwa umuhanda uturuka mu Rwabuye, ukanyura ku ishuri ry’imyuga ry’abafurere b’Abamaliste no ku mazi ya Huye, ugatunguka ku Mukoni.

    Mu Mujyi wa Huye kandi hagiye gushyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira. Buzashyirwa imbere y’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma; hafi yo mu Cyarabu ahari ishusho ya Bikira Mariya ndetse no ku iposita.

    Ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa ‘car free zone’ kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura.

    Munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga (artificial lake) naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf.

    Mu Karere ka Huye hari icyanya cyahariwe inganda i Sovu ariko mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye bigaragara ko buri murenge uri mu mbago z’umujyi ugomba kugira agakiriro kawo mu gufasha abantu kubona imirimo ibinjiriza amafaranga hagabanywa ubushomeri.

    Ibice byose biri mu mbago z’Umujyi wa Huye bizacibwamo imihanda myiza kugira ngo bifashe kunoza imiturire.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, aherutse gutangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye ntawe giheza, asaba abazaba bafite ibibanza n’amasambu biri mu mbago z’umujyi kubibyaza umusaruro.

    Yagize ati “Umuntu agomba kumva ko agomba kujyana n’iterambere, ntiyumve ko igihe atuye ahagenewe ubucuruzi cyangwa gutura cyangwa na none inganda, azakomeza kuhashakira umwumbati cyangwa igitoki. Agomba kuzirikana ko hasorerwa, bityo akaba yahaha abahabyaza umusaruro”

    Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640 bavuye ku basaga ibihumbi 54 bari bawutuye mu 2012.

    Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640

    Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye kiwugaragaza mu isura nshya

    Inyubako zo mu Mujyi wa Huye rwagati zigomba kuba ari amagorofa

    Mu mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare

    Hagaragajwe utugari tuzaba turi mu mbago z’Umujyi wa Huye

    [email protected]


  • Musenyeri Sinayobye wahawe inkoni y’ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu yahimbiwe indirimbo –

    Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayiririmbanye na mugenzi we witwa Epiphanie Uwayezu. Ndayisabye yavuze ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ubwo Papa Francis yatoreraga Sinayobye kuba Umushumba Diyoseze ya Cyangugu, asimbuye Bimenyimana Jean Damascène witabye Imana mu 2018.

    Yavuze ko amaze kugira igitekerezo cyo guhimbira indirimbo umwepisikopi mushya, yatekereje ku ntego ya gishumba y’uyu mwepisikopi maze indirimbo ye akayitirira iyi ntego igira iti “Fraternitas In Christo” biri mu rurimi rw’ikilatini mu Kinyarwanda bivuga ngo “Ubuvandimwe muri Kirisitu”.

    Ati “Nakunze cyane intego y’uyu mwepisikopi kuko itwibutsa ko turi abavandimwe. Niba rero turi abavandimwe muri Kirisitu, imibanire yacu na bagenzi bacu izaba ntamakemwa, tube intangarugero, tube koko abakirisitu binyuranye no kuba twashingira ku magambo gusa, ahubwo tukabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi.”

    Iyi ndirimbo igaruka ku bumwe bukwiye kuba hagati y’abakirisitu, abihayimana n’umwepisikopi.

    Uyu muhanzi yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo ku munsi w’ibirori byo kwimika Munsenyeri Sinayobye Edouard. Ndayisabye yaherukaga gukora indirimbo zirimo “Nimuhindure imitima” na “Igisibo gitagatifu”.

    Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Séminaire Propédeutique de Rutongo, Grand Seminaire de Kabgayi no muri UTAB.

    Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry’igitabo cy’indirimbo zinyuranye cyasohowe na Seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

    Reba indirimbo “Fraternitas in Christo”

    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumuha inkoni y’ubushumba yasabye abakirisitu ba Diyoseze ya Cyangugu ubufatanye