Tag: featured

  • Rubavu: Umwana w’imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura bwa kabiri –

    Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri iki Cyumwer, tariki ya 28 Werurwe 2021, ni bwo uyu mwana yagerageje kwiyahura ariko abaturage ku bufatanye na Dasso na Polisi bamumanura mu giti atarashiramo umwuka.

    Uyu mwana yafashe icyemezo cyo kwimanika nyuma y’uko yari amaze gucyahwa n’ababyeyi be bamuziza gutera amabuye imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Gisenyi.

    Ni igikorwa atakiriye neza ndetse yahise afata inzira ajya kurira igiti yiziritse umugozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, mu kiganiro na IGIHE yemeje ko aya makuru ari impamo.

    Ati “Hari abana bateye amabuye imbangukiragutabara yo kwa muganga, umwe muri bo yacyashywe n’umubyeyi we, umwana ahita agenda yurira igiti cy’umuvumu afite umugozi mu ijosi. Bamuhamagaraga ngo amanuke akanga. Twahise dutabara hamwe na Dasso na Polisi abaturage barurira baramufata baramumanura.’’

    Yasabye abaturage kwirinda gukubita abana cyangwa kubacyaha bababwira nabi ahubwo ko bajya babaganiriza igihe bakoze amakosa.

    Si ubwa mbere uyu mwana agerageje kwiyahura kuko n’ikindi gihe yanyweye umuti wa tiyoda nyuma yo gukeburwa kubera amakosa yari yakoze.

    Nyuma yo kumanurwa mu giti, uyu mwana yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi kugira ngo aganirizwe hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye kwiyahura.

    Mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abantu biyahura ariko akenshi ugasanga nta mpamvu zigaragara zabiteye kuko bamwe biterwa n’amadeni cyangwa amakimbirane yo mu miryange nko gucana inyuma kw’abashakanye.

    Umwana w’imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura ku nshuro ya kabiri

    Uyu mwana yuriye igiti afite umugozi yashakaga kwizirika mu ijosi

  • Musanze: Hari kubakwa Umudugudu w’Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140 –

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzaba ufite ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n’ibiraro byo kororeramo inkoko ibihumbi bitandatu abaturage bazorozwa ngo biteze imbere mu bukungu n’imibereho myiza. Kuri ubu imirimo yo kuwubaka bigeze ku kigero cya 63%.

    Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Nyirarugero Dancille wamusimbuye, wo ku wa 22 Werurwe 2021, Gatabazi yasabye ko mu byo Nyirarugero azitaho harimo gukurikirana no kwihutisha imirimo y’iyubakwa ry’uyu mudugudu.

    Yagize ati “Turi kwitegura kwizihiza isabukuru ya 27 u Rwanda rwibohoye, ku rwego rw’igihugu umunsi ukazabera mu Kinigi ahazatahwa umudugudu urimo kubakwa uzatuzwamo imiryango 144. Hari ibindi bikorwa biwushamikiyeho bizafasha abaturage guhindura ubuzima bwabo. Nyakubahwa Guverineri ni ugukomeza gukurikirana iyubakwa ry’uwo Mudugudu n’ibindi bikorwa remezo biwurimo.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ubwo yasuraga uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ku wa 25 Werurwe 2021, akerekwa aho iyi mirimo igeze, yasabye ko yihutishwa kuko ibyateganyijwe byose bihari ngo wubakwe.

    Yagize ati “Urebye aho imirimo igeze harashimishije kuko ibisigaye byo byihuta kurusha ibisigaye, twabasabye ko n’ibisigaye byihutishwa bigakorwa bikanozwa neza hakiri kare.”

    Mu bikorwa byo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, abaturage barenga 400 bahawe imirimo itandukanye ndetse banishimira iterambere begerejwe.

    Ndayambaje Jean Claude yagize ati “Mbere twumvaga tutazagerwaho n’iterambere kuko umuntu udasobanutse yitirirwaga Kinigi, twabonaga imidugudu ikomeye mu binyamakuru tukumva byaragenewe Kigali gusa. Ubu natwe tubonye umudugudu ukomeye ndetse uruta iyo twabonaga, twishimiye ko banaduhayemo imirimo tukabonamo amafaranga aduteza imbere.”

    Nyiratebuka Angélique na we yagize ati “Ibi ni umugisha tugize, ntabwo twakekaga ko hano iwacu muri Kinigi twabona inzu nziza nk’izi tugiye guturamo. Abenshi twabonye akazi, ubu iterambere ryacu rirazamuka umunsi ku wundi.”

    Biteganyijwe ko Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27, uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2021.

    Mu Karere ka Musanze hari kubakwa Umudugudu w’Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi washyizwemo ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n’ibiraro by’inkoko

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ashima imirimo yo kubaka aho igeze

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27

    Uyu mudugudu uzaba ufite isoko rya kijyambere abawutuye bazajya bahahiramo

  • Perezida Kagame yifatanyije n’abanyamadini gushima Imana ku buryo u Rwanda rwitwaye mu bihe bya Covid-19 –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo habaga amasengesho ngaruka mwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘‘National Prayer Breakfast’.

    Aya masengesho ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri aya masengesho, yavuze ko ashima kuba ibikorwa byo gusengera igihugu byarakomeje no muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse yemeza ko bikwiye.

    Ati “Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera igihugu cyacu ugikomeza no muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 nubwo guhangana nacyo bidutwara igihe kinini. Birakwiye ko dufata umwanya nk’uyu tugasengera igihugu cyacu.”

    Yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo no kuba rwarabashije kubona inkingo za COVID-19.

    Ati “Dufite byinshi byo gushimira, turashimira cyane cyane ko twese Abanyarwanda dufatanyije n’abayobozi bacu twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara. Twishimiye kandi ko inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu. Nk’abayobozi rero guhura gutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo bwo gukomeza gukorera Abanyarwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko aya masengesho akwiye kongerera abayitabiriye imbaraga zo gukorera neza abo bafite mu nshingano.

    Ati “Nta washidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero tugomba kubikora tuzirikana ko buri gihe tubikorera abo dushinzwe. Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongerera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo niwo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”

    Aya masengesho yo gusengera igihugu yari ateganyijwe kuba muri Mutarama 2021 gusa aza gusubikwa. Umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa ya Rwanda Leaders Fellowship, Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire, iki gihe yabwiye The NewTimes ko aya masengesho yari ateganyijwe yahagaritswe kubera COVID-19.

    Yagize ati “Nyuma y’isesengura ku kwiyongera kw’abandura COVID-19 mu gihugu, twahagaritse iki gikorwa ngarukamwaka.”

    Aya masengesho ahuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n’abagize sosiyete sivile, hagamijwe gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu mwaka urangiye no kuyiragiza umushya uba ugiye gutangira.

    Iki gikorwa cy’amasengesho yo gusengera igihugu cyatangiye bwa mbere tariki 1 Nzeri 1995, ubu akaba ari ku nshuro ya 26 kiba.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushimira Imana birimo n’uko rwabashije kubona inkingo za Coronavirus

  • Rubavu: Dasso na Mudugudu bakurikiranyweho gukubita umuturage –

    Abo bantu bakekwaho kuba ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe barakubise Nsengiyumva Jean d’Amour bakamuvuna igufa ry’akaguru ubu akaba arimo tije.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu, avuga ko dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ati “Dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ku birebana n’ubumuga, abacamanza ni bo bazabyemeza bagendeye ku byo abaganga bazagaragaza, bikaba byakongera ibihano cyangwa bikagabanuka.’’

    Yasoje asaba abayobozi kubaha abo bayobora n’abaturage bakubaha amabwiriza y’abayobozi.

    Ingingo ya 121 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Abayobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa i Rubavu bari mu maboko ya RIB

  • Loni yambitse imidali y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique –

    Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bari mu itsinda ry’abashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abandi bayobozi (Rwanda Formed Police Unit-One). Iri tsinda riyobowe na ACP Safari Uwimana ryageze muri Centrafrique mu Ukuboza 2019.

    Uyu muhango wo kwambikwa imidali wayobowe n’Umuyobozi w’imitwe ishinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bangui Brig Gen Driss Oukaddour, uba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi n’abasirikari bakuru n’andi matsinda ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baturutse mu bindi bihugu.

    Brig Gen Driss yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n’umuhate bagaragaje mu kazi kabo bakagakora kinyamwuga nubwo bahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w’iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, ACP Safari Uwimana na we yashimiye abapolisi ayoboye kubera imyitwarire no gukorera hamwe byabaranze mu kazi kabo kaburi munsi.

    Yagize ati “Ndashimira aba bapolisi, bagaragaje imyitwarire myiza akazi bashinzwe bagakora kinyamwuga. Turashimira n’abayobozi batahwemye kutugira inama bigatuma tubasha gusohoza ishingano no gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe.”

    ACP Safari Uwimana yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA muri rusange, ashimira abaturage ba Centrafrique n’abandi bose bagiye bafatanya mu gihe cy’amezi 16 bahamaze.

    Iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda rikorera mu Mujyi wa Bangui aho bakora ibikorwa bitandukanye byo kurinda abayobozi bakuru, gucunga umutekano w’abaturage, kurinda abakuwe mu byabo bari mu nkambi, gukora amarondo, kurinda ibikorwa remezo, guherekeza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Abapolisi b’u Rwanda bambikwa imidali kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo

    Iri tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali bari muri Centrafrique kuva mu Ukuboza 2019

    Uyu muhango wo kwambika Abapolisi b’u Rwanda imidali witabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano bo mu bindi bihugu

    Amafoto: Polisi y’u Rwanda


  • Nyakabanda: Barinubira kwimwa ibiryo kuko batishyuye, bajya kubishaka hanze y’ikigo bagahanwa –

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo batishyuye amafaranga y’ifunguro rya saa sita babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’iki cyemezo cyo gutegekwa kwishyura umufuka wa sima mu gihe baba basimbutse bagiye gushakisha icyo kurya hanze y’ikigo.

    Bavuze ko babazwa cyane n’uburyo bagenzi babo barya bo bari kwicira isazi mu maso kuko nta mafaranga yo kurya bishyuye.

    Umwe yagize ati “ Muzatubarize kuki batwima ibiryo hanyuma bakanga ko tujya kubishakisha hanze ahubwo twasimbuka kubera inzara iba itwishe badufata bakaduteka gukura umufuka wa sima?”

    Undi ati “ Baratubangamira cyane, ntabwo waba utariye inzara ikwishe ngo ukurikire neza amasomo nk’umuntu wariye agahaga kuko niho ha handi usanga umwana ari gusinzira mu ntebe kubera inzara.”

    Undi munyeshuri yagize ati “ Dusimbuka ikigo kuko tuba dushonje kandi nawe uri umuntu ntiwakwicara ubona bagenzi bawe bari kurya ufite nk’amafaranga yagura igikombe cy’amata ngo ureke kujya kuyashaka.”

    Yongeyeho ko ubuyobozi bwababwiye ko amafaranga y’agafuka ka sima bacibwa ari ayo kubaka uruzitiro rw’ikigo baba bangije.

    Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise yahakanye iby’aya makuru avuga ko abanyeshuri babivuga babeshya.

    Ati “ Bakubeshye, ngaho genda uzane umwana wazanye umufuka wa sima turebe ko avugisha ukuri. Ese umwana uvuga ibintu nk’ibyo ni nde? ntabwo ari byo njyewe ndashaka ko uzana umwana wazanye umufuka wa sima ariko kuki abanyamakuru abana bababwira ibintu mugahita mwumva ko ari ukuri.”

    Nubwo uyu muyobozi ahakana aya makuru hari bamwe mu babyeyi bemereye IGIHE ko abana basimbutse basabwa ibihumbi 10Frw by’umufuka wa sima ku buryo batazi icyo ayo mafaranga akoreshwa.

    Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutirukana cyangwa kwima abana ibiryo bya saa Sita kuko batishyuye amafaranga ariko yibutsa ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo igende neza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yagize ati “ Ababyeyi bumve ko ari uruhare rwabo mu gufasha ibigo mu kugaburira abana ngira ngo kandi murabizi Leta nayo ishyiramo uruhare muri iyi gahunda kugira ngo yunganire ababyeyi, ibyo bivuze ko mu byukuri nta mwana ukwiye kubuzwa ayo mahirwe mu gihe ababyeyi bagishaka ubwo bushobozi.”

    Kubera kwimwa ifunguro rya saa Sita usanga abana benshi iyo amasaha yo kurya baba bari kuzenguruka mu duce dutandukanye mu kwirinda ko bakomeza kureba bagenzi babo bari kurya

    Umunyeshuri wo kuri Groupe Scolaire Kabusunzu iyo aseseye agafatwa yishyura ibihumbi 10Frw byo kugura agafuka ka sima

  • Burera: Imiryango itishoboye irenga 600 igiye gufashwa kubona isakaro –

    Mu Karere ka Burera hakunze kuvugwa ko hari abantu benshi batuye mu manegeka kubera imiterere yako y’imisozi ihanamye, hakiyongeraho abaturage batishoboye batagira aho kuba bitewe n’ibibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, yavuze ko aya mabati yamaze kugurwa kandi ko nabo biteguye kuyageza ku bagenerwabikorwa ngo abafashe gusakara inzu bateganyije.

    Yagize ati “Aya mabati yose yaguzwe n’Akarere, tuzayakoresha mu gusakaririra abari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi bagera kuri 615.”

    Biteganyijwe ko mu gikorwa cyo kubakira no gusakarira abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi mu Karere ka Burera kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 71Frw.

    Amabati 7145 azakoreshwa mu gusakarira iyi miryango yamaze kugurwa

  • U Rwanda rwasabwe kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira –

    Amasezerano ya mbere yasinywe mu 2019, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, hagamijwe gutanga ubutabazi ku mpunzi zaheze muri Libya, nyuma yo kuhagera zishakisha amayira yazambutsa Inyanja ya Méditerranée zikagera i Burayi, ariko zikabura inzira.

    Byari biteganyijwe ko muri Nzeri 2021, aribwo aya masezerano arangira izi mpunzi zikaba zamaze kubona ibihugu by’i Burayi bizakira cyangwa bagasubira mu bihugu byabo.

    Ku rundi ruhande ariko, ibibazo byatumye aba bimukira bahunga ibihugu byabo ntabwo birakemuka ndetse raporo ya HCR yo ku wa 21 Kanama 2020, igaragaza ko abagera ku 2267, babayeho mu buzima bubi bwo gucuruzwa, gukubitwa no gukoreshwa ubucakara.

    Nyuma y’aho u Rwanda rutangiye kwakira bamwe muri izi mpunzi, rumaze kwakira ibyiciro bitanu birimo abagera kuri 515, muri aba hari 234 bamaze kubona ibihugu bibakira ndetse na 284 bakiri mu Rwanda.

    Abari mu Rwanda bacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera izwi nka Emergency Transit Center Mechanism (ETM) Gashora Transit Center.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, aherekejwe n’Abakozi ba HCR n’Abayobozi ba Minisiteri ifite Ibikorwa by’Ubutabazi mu nshingano; basuye nkambi iri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

    Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y’agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Amira Elfadil yashimye uburyo u Rwanda rwafashe iya mbere mu kwemera kwakira aba bimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi bari baraheze muri Libya.

    Ati “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda kuko yemeye gusubiza n’ingoga ubusabe bwa Afurika Yunze Ubumwe, ku kwakira abimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi, u Rwanda ni igihugu cya mbere cyagaragaje ko kiteguye kubakira.”

    Yakomeje agira ati “Twasinye amasezerano mu 2019, iki kigo cya Gashora giteganywa n’ayo masezerano, uyu munsi nibwo bwa mbere nsuye iki kigo, nishimiye ikigero cya serivisi nahasanze, muri iyi nkambi harimo serivisi z’ubuzima, amazi, isuku n’isukura, ibyo kurya, iby’ibanze nkenerwa byose kuri aba bimukira n’abasaba ubuhunzi i Burayi birahari.”

    Yavuze kandi ko mu byo yasanze muri iki kigo byamushimishije ari uburyo Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bwashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Yakomeje agira ati “Nshaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda yashyize muri gahunda yayo yo gukingira izi mpunzi, nabwiwe ko bakingiwe, guha umwihariko aba bantu, nabishimye cyane, na none ndashima Perezida Kagame.”

    Amira Elfadil yavuze kandi ko mu gihe byari byitezwe ko amasezerano yo kwakira izi mpunzi arangira muri uyu mwaka, basaba u Rwanda ko yavugururwa kuko ibibazo biracyahari.

    Ati “Tuzavugurura amasezerano, birumvikana turacyakeneye ubufasha no gushyigikirwa na Guverinoma y’u Rwanda, turacyakeneye kuzana Abanyafurika bacu bashaka ubuhunzi mu Rwanda, kugira ngo tubahe amahirwe yo kuba bajya kuba mu Burayi cyangwa ahandi hantu.”

    Yakomeje agira ati “Akazi kacu ntabwo kararangira, tuzareba uburyo bwo kuvugurura amasezerano kubera ko turacyakeneye iki kigo kandi dufite ibihumbi by’impunzi nazo zikeneye kwitabwaho.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier yavuze ko u Rwanda rwiteguye ndetse hari n’ibikorwa byo kubaka andi macumbi agezweho azafasha mu gucumbikira izi mpunzi.

    Ati “Niba hari ibyifuzo byo kongera amasezerano mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa indi myaka, bizasabwa n’ababikeneye nka AU na HCR, bizaca mu nzira zisanzwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hanyuma igihugu kizasubiza, […] kereka habaye ikindi kibazo.”

    Yakomeje agira ati “Bizongerwaho igihe, turiteguye, murabona ko hari n’inyubako irimo kubakwa kugira ngo dushobore kwakira abandi, ndumva nta kibazo cyaba kibirimo ariko leta y’u Rwanda izasubiza ari uko bamaze kubisaba.”

    Imibereho i Gashora…

    Mu 2017, nibwo Perezida Kagame yafashe icyemezo cy’uko u Rwanda rugomba kwakira izi mpunzi z’Abanyafurika nyuma y’uko mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi hagaragaye amashusho n’amafoto agaragaza uburyo zateshwaga agaciro muri Libya bamwe bagacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo.

    Nyuma y’imyaka ibiri, izi mpunzi zahise zitangira kwakirwa mu Rwanda aho zicumbikorwa by’agateganyo ndetse kuva mu 2019, kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bitanu ariko amakuru avuga ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Abayicumbikiwemo bagaragaje ko ubuzima bwahindutse n’ubwo abenshi muri bo bagifite inyota yo kujya mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Mu byo bagenerwa uretse kuba heza, bakaryama bisanzuye ndetse abafite abagore bagahabwa inzu zo kubamo nk’umuryango, banigishwa imyuga itandukanye irimo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka, bakigishwa mudasobwa, abakeneye kwiga indimi z’amahanga nabo bakazigishwa.

    Mu bindi bahabwa harimo ubuvuzi aho muri iyi nkambi harimo ivuriro rikorana n’Ibitaro bya Nyamata ku buryo ugize ikibazo gikomeye hitabazwa imbangukiragutabara akajyanwayo. Banashyiriweho ibikorwa remezo byo kwidagaduriramo, bahabwa televiziyo bareberaho amakuru agezweho ndetse buri wese aba afite gaz ashobora kwifashisha ateka mu gihe ibyo yatekewe atabyishimiye.

    Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko kandi uretse ibisanzwe bagenerwa hari n’amafaranga bahabwa buri kwezi abafasha kugura ibyo bakeneye ndetse bakaba baranashyiriweho Internet ya Wi-Fi ibafasha gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kuvugana n’abavandimwe babo bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Uwitwa Hassan Abdelbagi Hussein wo muri cya Sudani y’Epfo yagize ati “Turashimira u Rwanda rwatwakiriye, ubuzima ni bwiza hano mu nkambi ariko turifuza ko badufasha tukajya i Burayi.”

    Komiseri Amira Elfadil avuga ko ibibazo nk’ibi by’abimukira biterwa n’ibibazo bya politiki, ubushomeri mu rubyiruko, imibereho mibi, intambara, amakimbirane n’ibindi bibazo bitandukanye bituma by’umwihariko abakiri bato bafata ibyemezo byanashyira ubuzima bwabo mu byago bashaka kujya mu Burayi.

    Yakomeje agira ati “Umugambi wanjye na bagenzi banjye muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ni ugufasha ibihugu binyamiryango gushyiraho amahirwe menshi ku rubyiruko ry’Abanyafurika ku buryo aho kugira ngo bafate ibyemezo byo guhunga Afurika, babone ibyiza bifuza iwabo, akazi keza, ubuzima bwiza amahirwe yo guteza imbere impano zabo byose bakabibona iwabo.”

    Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita kuri izi mpunzi

    Amira Elfadil yeretswe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi y’agateganyo ya Gashora

    Yasabye u Rwanda kuvugurura amasezerano yo kwakira abimukira kugira ngo rukomeze gufasha AU

    Abari muri iyi nkambi bakora ibikorwa bitandukanye by’ubugeni

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe –

    Iyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 ahagana 18:00 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gatovu.

    Uwo mugabo w’imyaka 31 akekwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Francine w’imyaka 33 y’amavuko biturutse ku makimbirane bari bafitanye ashingiye ku bushoreke.

    Umwe mu baturanyi babo yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari yarananiranywe n’umugore we noneho ubuyobozi bubagabanya inzu, umwe ahabwa igice kimwe undi ikindi.

    Nyuma yaho uwo mugabo yahise ashakira undi mugore mu gice yahawe.

    Ati “Ubusanzwe bari barananiranwe kubana byaranze noneho ubuyobozi buza kubikemura, bubagabanya inzu zihari, umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi; bari barashakanye ari ababyara.”

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bwari bwaranzuye ko buzaza kubagabanya n’indi mitungo irimo n’amasambu, akaba akeka ko ari byo byatumye umugabo yica umugore we kugira ngo atazayahabwa.

    Ati “Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n’amasambu hamwe n’indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.”

    Yakomeje avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nyirahabimana yari avuye guhaha atetse ibyo kurya bya nimugoroba, umugabo yamusanze mu nzu aramwubikira amukubita ifuni mu mutwe ahita apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumva ko uwo mugabo yishe umugore we batangiye gukurikirana kugira ngo bamenye icyabiteye.

    Ati “Ukekwaho icyaha twamufashe; naho umurambo wa Nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.”

    Kuri ubu uwo mugabo yamaze gufatwa, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Mbazi mu Karere ka Huye.

    Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batatu.

    Rugira yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha. Yabagiriye inama ko igihe bumva kubana byabananiye bakwegera ubuyobozi bukabagira inama, byaba ngombwa bakaba banatandukana mu mahoro.

    [email protected]


  • Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Togo –

    Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Togo ku wa Gatanu.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Togo yavuze ko yishimiye kwakira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), baganiriye ku ngingo z’ingirakamaro, ibijyanye no kurwanya icyorezo cya Coronavirus no gukwiza inkingo.

    Togo ni kimwe mu bihugu 88 bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

    Bombi baganiriye ku ngamba zo guhashya Covid-19 n’ibijyanye no gukwirakwiza inkingo

    Perezida Faure Gnassingbé yavuze ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Perezida wa Togo